Tag: featured

  • Abantu 42 bafatiwe mu ishyamba basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafatiwe mu ishyamba rya Leta riri mu Mudugudu wa Banga barimo gusenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa kw’aba baturage byaturutse ku makuru yatanzwe n’abandi baturage batuye mu Kagari ka Banga.

    Yagize ati “Abaturage baturiye ririya shyamba ni bo batubwiye ko hari abantu guhera mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukwakira, buri wa kane bagenda rwihishwa bakajya muri iryo shyamba kurisengeramo baturutse ahantu hatandukanye. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise dufatanya n’izindi nzego zifasha abaturage kwicungira umutekano zikorera muri uwo murenge turabafata”.

    SP Kanamugire yavuze ko benshi mu bafashwe ari abayoboke bo mu itorero rya ADEPR baturuka mu Karere ka Gisagara mu mirenge ya Gishubi, Mamba na Muganza.

    Ati “Muri aba bantu twafashe hari harimo abagore 28, abagabo 9 n’abana 5. Barindwi baturutse mu Murenge wa Gishubi batatu ni abo mu Murenge wa Mamba mu gihe 32 ari abo mu Murenge wa Muganza; muri aba bose bafashwe batatu gusa ni bo bo mu idini Gatorika abandi basigaye bakaba ari abo mu itorero rya ADEPR”.

    Yakomeje avuga ko aba bantu uko ari 42 bari begeranye cyane babyigana, kandi nta dupfukamunwa benshi muri bo bafite. Bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abafashwe n’abandi baturage muri rusange kugendana na gahunda za Leta zashyizweho hagamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19, kandi bakirinda gusengera ahantu hatemewe.

    Yagize ati “Leta yashyizeho ingamba zo kurwanya COVID-19 inafungura insengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo gukomeza kuyirinda. Turabasaba kujya muri izo nsengero zemewe zubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi na bwo mugakurikiza amabwiriza yose yatanzwe”.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru y’aba barenze ku mabwiriza, anibutsa ko icyorezo ntaho cyagiye, aboneraho gukangurira buri muntu ko agomba kuva mu rugo yambaye agapfukamunwa kandi akanubahiriza n’andi mabwiriza yose ajyanye no kurwanya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abantu-42-bafatiwe-mu-ishyamba-basenga-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19

  • Polisi yafashe umugabo ukekwaho gukubita no gukomeretsa mugenzi we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Rukoma, mu Karere ka Kamonyi. Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafashe-umugabo-ukekwaho-gukubita-no-gukomeretsa-mugenzi-we

  • Ibyo ukwiye kumenya mbere yo kwishyiraho ‘Tatouage’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamerika Rick Ross, umwe mu bafite tatouage nyinshi ku mubiri we (Ifoto: Internet)
    Umunyamerika Rick Ross, umwe mu bafite tatouage nyinshi ku mubiri we (Ifoto: Internet)

    Iyo umuntu ashushanyije ku ruhu rwe n’irangi ku buryo bwa burundu, aba ariho ashyira mu mubiri ikintu kitamenyerewe, ku buryo umubiri ubyakira mu buryo butandukanye.

    Kuri bamwe uruhu rwabo rubyakira neza, ku bandi umubiri ukabyakira nabi bikagira ingaruka zigaragara zaba iz’igihe gito cyangwa nyuma y’igihe kirekire.

    Twaganiriye n’umuganga w’uruhu, atubwira bimwe mu bintu byaba mu gihe umubiri utakiriye tatouage neza.

    Kubyimbirwa

    Umubiri ushobora kubyimba hahandi hashushanyijwe aho gukira ngo hasubire uko hari hameze, hakabyimba n’ibyo hashushanyijwe ntibigaragare.

    Infection

    Amarangi yinjira mu ruhu iyo bariho bakora tatouage ni menshi kandi aba avanze. Umubiri ushobora kwakira nabi aya marangi kuko ni ikintu kidasanzwe mu mubiri. Iyo utayakiriye neza ni ho uruhu rushobora kubyimba cyangwa gukira.

    Inkovu zidakira

    Mu gukora tatouage hakoreshwa inshinge zinjira mu ruhu, bigatera inkovu ikira nyuma y’igihe gito. Rimwe na rimwe hari ubwo uruhu rwanga gukira, inkovu ikamara igihe kinini bigashobora kuvamo ibindi bibazo bisaba kujya kwa muganga.

    Ingaruka z’igihe kirekire

    Bishoboka ko umubiri ushobora kwakira neza tatouage, ariko kubera ko iba iri mu mubiri no mu maraso, ingaruka zishobora kugaragara nyuma y’igihe kirekire, dore ko amaraso azenguruka mu mubiri wose.

    Inama umuganga agira abantu bashaka gushyira tatouage ku mubiri wabo cyangwa se kugira ikindi kintu cy’impinduka bakora ku mibiri wabo, ni uko bajya babanza kubaza umuganga cyangwa se undi muntu atari ukubikora mu kigare gusa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/ibyo-ukwiye-kumenya-mbere-yo-kwishyiraho-tatouage

  • Burera: Kutagira abaforomo mu mavuriro y’ibanze bituma bajya kwivuza kure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi bituma hari abagikora ingendo ndende bajya gushakira servisi z’ubuvuzi kure. Urugero ni urw’abagana ivuriro ry’ibanze (Poste de santé) riri mu Kagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo, kimwe n’abagana Poste de santé ya Matyazo mu Murenge wa Kinyababa; hombi ni mu Karere ka Burera.

    Bizumuremyi Bonaventure, umwe mu babibwiye Kigali Today, ati “Ku ivuriro rya Kiringa tugira umuforomo umwe ukora imirimo yose, yaba kwandika amafishi, kwakira abarwayi n’ibindi. Bigera saa cyenda agataha kuko ngo aba ananiwe. Kuwa gatandatu no ku cyumweru ho iri vuriro riba rifunze nta n’inyoni itamba”.

    Arongera ati “Twese tuzi neza ko uburwayi budateguza, umuntu ashobora gufatwa mu masaha y’ijoro cyangwa ku munsi runaka batakoze, akaba yarembera mu rugo cyangwa akajya kwivuza ku kindi kigo nderabuzima cya kure, bimusabye kwishyura amafaranga ibihumbi 3,000. Twifuza ko leta yacu idufasha guha imbaraga aya mavuriro, hagashyirwa abaforomo bahagije igihe cyose umuturage akeneye kuvurwa akaba afite ahantu hafi agana bitamugoye”.

    Poste de santé zo mu Karere ka Burera zirimo izibasha gutanga serivisi iminsi yose, izikora iminsi itanu n’izikora iri munsi yayo. Ibi ngo biterwa no kuba hashize igihe umubare w’abaforomo bakenewe ukiri muto.

    Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yongeraho ko hari ba rwiyemezamirimo bahoze bacunga za poste de santé bamaze amezi make babihagaritse mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’ikigo RSSB yo kuba nta wemerewe gucunga poste de santé mu gihe hari indi mirimo akora.

    Yagize ati “Turacyafite umubare muto w’abaforomo ari na byo bituma izo poste de santé zidakora ngo ya minsi irindwi y’icyumweru ziyuzuze, cyane ko inyinshi muri izo poste de santé zakoreshwaga n’abikorera, ariko muri Nzeri 2019 ubwo hasubirwagamo amabwiriza y’ikigo RSSB y’abacunga ayo mavuriro byagaragaye ko abantu bafite indi mirimo bakora batemerewe kuyacunga”.

    Ati “Ibyo byatugizeho ingaruka kuko poste de santé icyenda zo mu Karere ka Burera zari zifite abazicunga bagongwa n’ayo mabwiriza barasezera. Nyuma yaho rero twabaye tuzometse ku bigo nderabuzima byegeranye na zo bikaba ari byo byoherezayo abakozi muri iki gihe tutarabona abandi bo kuzicunga. Kubera ko abo bakozi basaranganya akazi kandi n’aho baba bavuye ubwaho badahagije, bituma serivisi zidatangwa uko byakagombye”.

    Igabanuka ry’abaforomo bakoraga kuri poste de santé zo mu Karere ka Burera, riri mu byagasubije inyuma ku kigero kingana na 6,5% cy’uko abaturage bishimiraga serivisi z’ubuzima. Gusa ngo ubuyobozi buri muri gahunda yo kongera umubare w’abaforomo.

    Mayor uwanyirigira ati “Turi mu nzira zo gushyiraho abandi baforomo kandi tubigeze kure kuko hari n’abamaze gukora ibizamini bategereje amanota. Ariko nanone nubwo baboneka ntabwo twavuga ko bahagije, ruracyari urugendo rurerure nibura dukomeza kugerageza ngo n’abo bake babonetse bakore akazi kabo neza bibe umuco wabo umunsi ku wundi”.

    Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1) iteganya ko muri buri kagari mu gihugu hose mu mwaka wa 2024 hazaba hari ivuriro ry’ingoboka, mu rwego rwo korohereza abarwayi kubona serivisi z’ubuvuzi hafi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/burera-kutagira-abaforomo-mu-mavuriro-y-ibanze-bituma-bajya-kwivuza-kure

  • BK yahaye Abanyarulindo ibiti by’imbuto, iby’isombe n’ibigaburirwa amatungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyarulindo bakunda ibiti bya grevelia kuko bibaviramo imihembezo y
    Abanyarulindo bakunda ibiti bya grevelia kuko bibaviramo imihembezo y’ibishyimbo

    Ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020, abakozi ba BK bagiye mu Murenge wa Rusiga gutangiza igikorwa kizageza mu mwaka utaha wa 2021, cyo gutera ibiti bigera ku bihumbi 105 mu Tugari twa Kirenge na Taba.

    Ibi biti birimo iby’imbuto za avoka n’indimu, iby’isombe n’ibivangwa n’imyaka bigaburirwa amatungo (Lecena na Caleandra), ndetse na grevelia zivamo imbaho n’imishingirizo y’ibishyimbo.

    Umuhuzabikorwa w’umushinga w’Ikigo ‘Entreprise Multi-Services EMS’ gitegura ingemwe z’ibyo biti kikanafatanya n’abaturage kubitera, Bizimana Modeste, avuga ko mu Karere ka Rulindo bafite amashyamba ahagije ariko bakeneye ibiti bibafasha kunoza imirire.

    Bizimana avuga ko ibiti bizaterwa kuri hegitare 250 mu gihe kingana n’umwaka umwe umushinga uzamara, kuva muri Kamena uyu mwaka kugera mu mpera za Gicurasi 2021.

    Abaturage bazabyitaho kugeza bikuze bigatanga umusaruro, na bo bateganyirijwe ibihembo by’amatungo magufi agizwe n’ihene 50.

    Umunyamabanga muri Banki ya Kigali, Nkusi Emmanuel, yizeza abaturage b’i Rulindo kuzakomeza kubafasha no mu yindi mishinga, ariko ko bagomba kwita ku biti byatewe bikazajya bigaragarizwa BK ko bitanga umusaruro.

    Hatewe n
    Hatewe n’ibiti bitanga isombe

    Nkusi yagize ati “Rulindo ni akarere gafitanye amateka na BK, mu mafaranga y’inyungu ni mo ubuyobozi bukuru bwa BK bwemeje ko buzafashisha abaturage mu mishinga itandukanye, harimo n’uwo kubungabunga ibidukikije turimo uyu munsi”.

    Umuturage wo ku Kirenge witwa Kayitare Servilien, ashima uburyo bagiye kubona imihembezo y’ibishyimbo kuko baterewe ibiti bya grevelia, ariko ko bazanabona ibyo bagaburira amatungo bya lecena na caleandra.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mulindwa Prosper, avuga ko BK bayibona nk’umufatanyabikorwa w’ibihe byose, kandi ko ubwo yateye ibiti na yo yizeye inyungu y’igihe kirambye muri Rulindo.

    Ibiti bigaburirwa amatungo byitezweho kuzaba byeze mu gihe cy’umwaka umwe n’igice, naho iby’imbuto, isombe, grevelia na acacia bikaba byitezweho gutanga umusaruro mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

    BK ifatanyije n
    BK ifatanyije n’Akarere ka Rulindo na Meteo Rwanda bateye ibiti bivangwa n’imyaka bizatanga ibiribwa ku bantu no ku matungo ndetse bikabafasha kurengera ibidukikije

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Aimbale Gahigi, mu izina rya Minisitiri w’Ibidukikije yahagarariye, avuga ko uretse gutanga ibiribwa no gukorwamo ibintu binyuranye, ibiti bituma habaho umwuka mwiza abantu bahumeka.

    Nk’umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’iteganyagihe, Aimable Gahigi avuga ko ibiti bigira uruhare rukomeye mu gukurura ibyuka byoherezwa mu kirere, bikaba ari byo bihungabanya ikirere kikarekura imvura nyinshi iteza imyuzure n’inkangu cyangwa amapfa aterwa no kubura imvura.

    Akarere ka Rulindo ni kamwe mu dupfusha abantu benshi buri mwaka bitewe n’imvura nyinshi iteza inkangu zikagwira inzu z’abaturage.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/bk-yahaye-abanyarulindo-ibiti-by-imbuto-iby-isombe-n-ibigaburirwa-amatungo

  • Karidinali Kambanda yageze i Vatican aho agiye kwambikwa imyambaro y’Ubukaridinali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karidinali Kambanda arahabwa imyambaro y
    Karidinali Kambanda arahabwa imyambaro y’Ubukaridinali kuri uyu wa Gatandatu i Vatican

    Ni umuhango ubera i Roma mu Butaliyani, aho bitaganyijwe ko aba Bakaridinali bashya bahabwa imyambaro yiganjemo ibara ritukura ndetse n’impeta bahabwa na Nyirubutungane Papa Francis ku giti cye.

    Ikinyamakuru Vatican News kiravuga ko mu myambaro bahabwa harimo amakanzu yiganjemo ibara ritukura, n’ingofero itukura yagenewe Abakaridinali.

    Ibara ritukura mu makanzu y’Abakaridinali, rikaba risobanura ko biyemeje gutanga ubuzima bwabo ku bwa Kiliziya. (usque ad sanguinis effusionem, “kugeza ubwo kumena amaraso yabo”).

    Ingofero zitukura zitegereje kwambarwa n
    Ingofero zitukura zitegereje kwambarwa n’Abakaridinali bashya

    Kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, umuhango wo kwakira Abakaridinali bashya, basuhuzwa na bagenzi babo basanze ntabwo uri bukorwe.

    Ikindi ni uko hari Abakaridinali bashya babiri batabashije kugera i Vatican, kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zitabemerera gukora ingendo. Abo ni Karidinali Cornelius Sim wa Brunei ndetse na Jose Fuerte Advincula wa Philippines.

    Biteganyijwe ko aba babiri bazahabwa umwanya wabo wo kwakira amakamba yabo.

    Nyuma yo guhabwa umwambaro w’Ubukaridinali, biteganyijwe ko ku cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda, azatura igitambo cya misa mu Kinyarwanda, muri Bazilika Santa Maria in Trastevere. Iyo misa izasomwa ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi ku isaha y’i Vatican, hakazaba ari saa kumi z’igicamunsi ku isaha yo mu Rwanda.

    Kambanda Antoine yagizwe Karidinali ku itariki ya 25 Ukwakira 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/karidinali-kambanda-yageze-i-vatican-aho-agiye-kwambikwa-imyambaro-y-ubukaridinali

  • Abarangije muri PIASS batakoze imenyerezamwuga ntibemerewe akazi batararikora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu barangije muri kaminuza ya PIASS batakoze imenyerezamwuga bangiwe gutangira akazi batsindiye batararikora
    Bamwe mu barangije muri kaminuza ya PIASS batakoze imenyerezamwuga bangiwe gutangira akazi batsindiye batararikora

    Ibyo ni ibitangazwa n’ubuyobozi bw’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), kuko kuri yo ngo abo bantu batujuje ibyangombwa n’ubwo batsinze ibizamini by’akazi.

    Umwe mu babujijwe gukora akazi mu Karere ka Rutsiro utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko atumva ukuntu ubu ari bwo abajijwe iby’imenyerezamwuga.

    Ati “Turi ku ishuri ntibigeze batubwira gukora imenyerezamwuga ngo twange kurikora, none umuntu amaze gukora ikizamini cy’akazi anagitsinda neza none ngo ntitwemerewe gukora nk’abandi. Ibi ndabona ari akarengane kuko batumye dutakaza imyanya twari tubonye, wenda bareba uko babigenza ibyo dusabwa tukabikorera mu kazi ariko ntitugatakaze kandi kukabona bigoye”.

    Umuyobozi wa kaminuza ya PIASS, Prof Elysée Musemakweli, yemeza ko iryo menyerezamwuga batarikoze koko, gusa ngo muri gahunda bagenderagaho n’ubundi ntiryari ririmo, icyakora ubu ngo barimo kurishyiramo.

    Ati “Twaganiriye na HEC kuri icyo kibazo, tubabwira ko gahunda tugenderaho yemejwe n’icyo kigo muri 2013 iryo menyerezamwuga ritagaragaramo, bityo ko twebwe nta kosa twakoze. Icyakora ubu turimo kubisubiramo kuko twabonye ko Minisiteri y’Uburezi ikomeye kuri iryo menyerezamwuga, bazajya barangiza A1 bararikoze kimwe n’abarangiza A0”.

    Ati “Icyo dusaba Minisiteri y’Uburezi n’uturere, ni uko abo bari barangije gutsinda ibizamini bari ku rutonde rw’abahawe akazi batabirukana. Wenda babahe igihe gito bakore iryo menyerezamwuga, batange raporo noneho HEC ibisuzume itange umwanzuro wa nyuma, nibamara kubona ibyangobwa byuzuye bakomeze akazi ariko batakuwe ku rutonde kandi baratsinze neza ibizamini by’akazi”.

    Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, avuga ko abo bafite icyo kibazo kuri we ko dosiye zabo zituzuye bityo ko bagomba kubanza kuzuza ibibura.

    Dr Mukankomeje avuga ko abo banyeshuri batujuje ibyangombwa bityo ko bagomba kuzuza ibisabwa
    Dr Mukankomeje avuga ko abo banyeshuri batujuje ibyangombwa bityo ko bagomba kuzuza ibisabwa

    Ati “Kaminuza ya PIASS ubundi ntiyemerewe gutanga A1, ariko kubera ko ari abantu bigisha, iyo bayirangije bahabwa urupapuro rwerekana icyiciro barangije (Intermediate Award) bakaba bari mu kazi ariko bakazakomeza A0 bagahabwa icyangombwa cyuzuye. Ni ngombwa rero ko bakora iryo menyerezamwuga n’ubwo tuzi ko nyuma yo kubagenzura batasanze ari abaswa”.

    Ati “Kuri twebwe rero dosiye zabo ntizuzuye, sinajya kureba ko abarimu bajya mu kazi bujuje ibyangombwa ngo mvuge ko abo babyujuje. Icyo nsaba ababahaye akazi, nibaganire n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’iy’Uburezi, babahe igihe gito bakore iryo menyerezamwuga bityo buzuze ibyo babura”.

    Ibyo biravugwa mu gihe Minisiteri y’Uburezi yari imaze iminsi mu gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya kuko amashuri yari agiye gufungurwa nyuma y’igihe kinini afunze kubera Covid-19.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abarangije-muri-piass-batakoze-imenyerezamwuga-ntibemerewe-akazi-batararikora