Tag: featured

  • Ethiopia: Dr Abey Ahmed yavuze ko ingabo za Leta zafashe umurwa mukuru wa Tigray #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BBC iravuga ko mbere yaho, ingabo za Ethiopia zinjiye mu murwa mukuru wa Tigray (Mekelle), ndetse zikaza igitero cyazo ku ngabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

    Umukuru wa TPLF yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko izakomeza kurwanirira uburenganzira bwabo bwo kwitegeka no kurwanya ababateye kugeza ku wa nyuma.

    Amakuru avuga ko abantu babarirwa mu magana bishwe naho abandi babarirwa mu bihumbi bata ingo zabo kubera imirwano.

    Imirwano yatangiye mu ntangiriro y’uku kwezi k’Ugushyingo, nyuma y’uko Abiy Ahmed atangaje igitero kuri TPLF, ishyaka ryo muri iyo leta, arishinja kugaba igitero ku kigo gikuru cya gisirikare cyo mu majyaruguru kiri hafi y’i Mekelle, ariko TPLF yarabihakanye.

    BBC iravuga ko yashoboye kuvugana by’akanya gato n’umugabo uri i Mekelle wavuze ko abasirikare ba leta ya Ethiopia bari muri uwo mujyi kandi ko yumvise amasasu ya hato na hato mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

    Yongeyeho ko mbere abahatuye bamwe bari bahungiye mu nkengero z’umujyi.

    Hagati aho, ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihugu gituranyi cya Eritrea, yavuze ko ibiturika bitandatu byumvikanye mu murwa mukuru Asmara ku wa Gatandatu nijoro.

    Ingabo za TPLF zigeze kurasa ibisasu bya rokete muri Eritrea, ziyishinja gufasha ingabo za leta ya Ethiopia mu mirwano ariko ibyo Eritrea na Ethiopia byarabihakanye.

    Ntibiramenyekana niba ibyo biturika byumvikanye i Asmara hari aho bihuriye n’imirwano yo muri Tigray.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/Ethiopia-Dr-Abey-Ahmed-yavuze-ko-ingabo-za-Leta-zafashe-umurwa-mukuru-wa-Tigray

  • Ethiopia: Dr Abey Ahemd yavuze ko ingabo za Leta zafashe umurwa mukuru wa Tigray #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BBC iravuga ko mbere yaho, ingabo za Ethiopia zinjiye mu murwa mukuru wa Tigray (Mekelle), ndetse zikaza igitero cyazo ku ngabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

    Umukuru wa TPLF yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko izakomeza kurwanirira uburenganzira bwabo bwo kwitegeka no kurwanya ababateye kugeza ku wa nyuma.

    Amakuru avuga ko abantu babarirwa mu magana bishwe naho abandi babarirwa mu bihumbi bata ingo zabo kubera imirwano.

    Imirwano yatangiye mu ntangiriro y’uku kwezi k’Ugushyingo, nyuma y’uko Abiy Ahmed atangaje igitero kuri TPLF, ishyaka ryo muri iyo leta, arishinja kugaba igitero ku kigo gikuru cya gisirikare cyo mu majyaruguru kiri hafi y’i Mekelle, ariko TPLF yarabihakanye.

    BBC iravuga ko yashoboye kuvugana by’akanya gato n’umugabo uri i Mekelle wavuze ko abasirikare ba leta ya Ethiopia bari muri uwo mujyi kandi ko yumvise amasasu ya hato na hato mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

    Yongeyeho ko mbere abahatuye bamwe bari bahungiye mu nkengero z’umujyi.

    Hagati aho, ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihugu gituranyi cya Eritrea, yavuze ko ibiturika bitandatu byumvikanye mu murwa mukuru Asmara ku wa Gatandatu nijoro.

    Ingabo za TPLF zigeze kurasa ibisasu bya rokete muri Eritrea, ziyishinja gufasha ingabo za leta ya Ethiopia mu mirwano ariko ibyo Eritrea na Ethiopia byarabihakanye.

    Ntibiramenyekana niba ibyo biturika byumvikanye i Asmara hari aho bihuriye n’imirwano yo muri Tigray.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ethiopia-dr-abey-ahemd-yavuze-ko-ingabo-za-leta-zafashe-umurwa-mukuru-wa-tigray

  • Aba bahanzi bari mu bagaragaza ejo heza mu muziki nyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kigali Today yakoze urutonde rw’abahanzi kuri ubu bari kuzamuka ariko bagaragara ko bafite ahazaza heza bitewe n’ibihangano byabo uko bikunzwe kuri ubu.

    Juno Kizigenza

    Juno Kizigenza
    Juno Kizigenza

    Ku myaka 20, Kizigenza afite indirimbo ebyiri ze. Iya mbere yasohoye muri Gicurasi yitwa ‘Mpa formula’ yakunzwe, akaza gukora iya kabiri yise ‘Solid’. Izi ziri mu zikunzwe kuri ubu byamuhaye amahirwe yo kumenyekana akizamuka.

    Kenny Sol

    Kenny Sol
    Kenny Sol

    Kuri bu afite indirimbo esheshatu yatangiye gushyira hanze umwaka ushize, harimo izitwa ‘Njye nawe’, ‘Babiri’, ‘Agacouple’ n’indi yaje gukundwa yise ‘You&I’. Kenny Sol akorana na Bruce Melody umufasha mu bikorwa bye bya muzika.

    Ish Kevin

    Ish Kevin
    Ish Kevin

    Semana Kevin Ishimwe uzwi ku izina rya Ish Kevin, aririmba injyana ya hiphop, akabaabarizwa mu itsinda rya Trappish Gang. Yatangiye kuririmba muri 2018 ari bwo yashyize indirimbo ye ya mbere hanze yitwa ‘Born&Raise’. Akunzwe n’urubyiruko cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga na Youtube aho ashyira indirimbo ze.

    Alyn Sano

    Alyn Sano
    Alyn Sano

    Aline Sano Shengero uzwi nka Alyn Sano, ari mu bahanzi b’abakobwa bari kuzamukana indirimbo zikunzwe, uhereye ku yo aherutse gusohora yitwa ‘Joni’ ndetse na ‘For us’. Alyn azwiho kuba afite ijwi ryiza, yagiye no mu marushanwa ya The voice muri Afurika y’Epfo ariko aza kuvamo ategukanye igikombe. Kuri ubu ari gukora kuri album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo 11.

    Kevin Kade

    Kevin Kade
    Kevin Kade

    Kevin Kade ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ‘Incredibles”’ya Bagenzi Bernard, ari kumwe na bagenzi be Davis D na Seyn. Uyu aherutse gushyira indirimbo ye hanze yitwa ‘Kao’, yakoze n’izindi zakunzwe harimo ‘Mi Amor’ yakoranye na Riderman na ‘Sofia’ yatangiriyeho.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/aba-bahanzi-bari-mu-bagaragaza-ejo-heza-mu-muziki-nyarwanda

  • Musanze: DASSO yasubije Umushinwa telefoni ze ebyiri zari zibwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamahanga yashimiye inzego z
    Umunyamahanga yashimiye inzego z’umutekano zagaruje telefoni ze zari zibwe

    Ngo abajura bafunguye imodoka ye barazitwara ubwo yari mu kazi ke atunganya imiyoboro y’amazi mu Murenge wa Muko, aho akorera akazi ko kubaka ibikorwa remezo muri Kompanyi yitwa SINOHYDRO COPORATION Ltd.

    Amakuru Kigali Today ikesha Hitayezu Irenée ushinzwe itumanaho mu rwego rw’igihugu rushinzwe kunganira akarere mu mutekano (DASSO) mu Karere ka Musanze, avuga ko nyuma y’uko uwo mugabo abwiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko ko yibwe, DASSO n’inkeragutabara ngo zagiye gushakisha uwaba yibye izo telefoni, zifatirwa mu rugo rw’uwitwa Twizerimana Emmanuel w’imyaka 23 wahise anatoroka.

    Yagize ati “Ejo kuwa gatanu, abajura baje baramwiba ubwo aza kubibwira ubuyobozi bw’umurenge, Dasso dufatanyije n’Inkeragutabara dushakisha amakuru n’abaturage baradufasha turazifata”.

    Yongeye agira ati “Abaturage baduhaye amakuru kugeza ubwo tugera mu rugo rw’uwitwa Twizerimana Emmanuel telefoni tuzifatira iwe ahita atoroka”.

    Hitayezu avuga ko mbere y’uko izo telefoni zifatwa, uwo munyamahanga yari yababaye cyane kugeza n’ubwo yari yamaze no kubimenyesha Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, ariko ngo ashimishwa no kongera kubona telefoni ze.

    Ati “Uwo munyamahanga yishimye cyane kuko ngo yari yahamagaye no muri Ambasade y’iwabo, avuga ngo Abanyarwanda bamwibye, ariko byamushinishije tuzimushyikirije aho yavuze ko inzego z’umutekano mu Rwanda zifite akamaro kanini”.

    Nyuma y’uko telefoni zifatiwe iwe, Twizerimana Emmanuel arashakishwa n’inzego z’umutekano ngo asobanure kuri ubwo bujura bwakorewe uwo munyamahanga.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-dasso-yasubije-umushinwa-telefoni-ze-ebyiri-zari-zibwe

  • Afrobasket2021: Nigeria yatsinze u Rwanda amanota 83 kuri 62 (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uwo mukino u Rwanda rwatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Nigeria, amanota 83 kuri 62 y’u Rwanda.

    Mu mukino warwo wa mbere, u Rwanda na bwo rwari rwatsinzwe na Mali, amanota 70 kuri 64.

    Reba mu mafoto uko umukino w’u Rwanda na Nigeria wagenze:

    Kanda HANOurebe andi mafoto yo muru uyu mukino

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/afrobasket2021-nigeria-yatsinze-u-rwanda-amanota-83-kuri-62-amafoto

  • Kibeho: Abakirisitu babanje kwiyandikisha ni bo bijihije isabukuru ya 39 y’amabonekerwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe kuri iyi tariki i Kibeho habaga hateraniye abakirisitu ibihumbi n’ibihumbi, ariko uyu munsi hitabiriye 400 mu misa ya mbere na 400 mu ya kabiri.

    Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, yasabye abitabiriye kuzirikana ubutumwa Bikira Maria yahaye abakobwa batatu babonekewe.

    Yagize ati “Bikira Mariya wabonekeye i Kibeho ni nyina wa Jambo. Ni yo mpamvu tuzirikana ubutumwa yatanze, kwicuza, gusenga, kwigomwa,….”.

    Naho Musenyeri Simaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi na we wari uhari, akaba n’umwe mu bari bagize itsinda ryagenzuye amabonekerwa ya Kibeho kuva mu 1983, yavuze ko ubutumwa bw’aba bakobwa bwahise buba ubutumwa bwa Kiliziya, akaba ari yo mpamvu umwepiskopi wa Gikongoro aba agomba kubahiriza ubutumwa bwa Kibeho.

    Nubwo i Kibeho hateraniye abakirisitu bakeya kubera icyorezo cya Covid-19, kuzirikana amabonekerwa yabereye i Kibeho byanabereye mu maparuwasi yose yo mu Rwanda.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kibeho-abakirisitu-babanje-kwiyandikisha-ni-bo-bijihije-isabukuru-ya-39-y-amabonekerwa

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 19, abakize ni 83 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 19 babonetse mu bipimo 2,054 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 6, Rubavu: 7, Musanze: 3, Nyamagabe: 1, Rusizi: 1, Nyabihu: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,891 muri bo abamaze gukira ni 5480, naho abakivurwa ni 364.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 47.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-19-abakize-ni-83

  • Bugesera: Njyanama y’Akarere yafatanyije n’abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bateye ibiti byo mu bwoko bwa Kariyandara na Gereveliya bibarirwa mu bihumbi bitatu kuri Hegitari ebyiri. Ni muri gahunda ya buri mwaka Akarere kiyemeje yo gutera ibiti hagamijwe kongera ubuso buteyeho ibiti, muri uyu mwaka bakaba bariyemeje gutera ibiti kuri Hegitari zirenga 80, nk’uko byasobanuwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald.

    Yavuze ko abagize Inama Njyanama y’Akarere baje kwifatanya n’abaturage nk’uko basanzwe bifatanya na bo mu bikorwa bitandukanye kugira ngo abaturage barusheho kumva akamaro ko gutera ibiti.

    Perezida w
    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, yasabye abaturage kubungabunga ibiti

    Yagize ati “Twateye ibi biti mu rwego rwo gukangurira abaturage kumenya ko ibiti ari ingirakamaro ku muntu wese, atari uwo bibereye mu isambu gusa, kandi ko buri wese afite inshingano zo kubibungabunga kugira ngo bikure.”

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, yakanguriye abaturage guca imiferege ifata amazi mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibyo biti ndetse no gutera ibindi kugira ngo bikumire amazi yabatwarira ubutaka.

    Abaturage bishimiye ibyo biti baterewe mu mirima bivangwa n’imyaka. Uwitwa Nyiransabimana Esther utuye mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora ahatewe ibyo biti, yagize ati “Twishimiye ko ibi biti bitangiza imyaka, bikazajya bihabwa amatungo, bikarwanya n’isuri.”

    Mugenzi we witwa Nyirakamana Chantal yavuze ko ibyo biti bazabyitaho, bakirinda kubyangiza igihe bahinga kuko bizeye ko bitazabangiriza imyaka.

    Abaterewe ibi biti mu mirima babyishimiye
    Abaterewe ibi biti mu mirima babyishimiye

    Mu gihe Abajyanama bitegura gusoza manda yabo y’imyaka itanu izarangirana n’Ukuboza 2020, basanga hari ibikorwa by’ingenzi basize bigezweho mu iterambere ry’Akarere.

    Muri byo harimo gukwirakwiza amazi meza hirya no hino muri ako Karere aturuka ku ruganda rwubatswe rwa Kanyonyomba ndetse n’urundi ruganda ruri ku ruzi rw’Akagera rurimo kurangira kubakwa.

    Hari andi masoko ngo yagiye yubakwa mu mirenge itandukanye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi muri ako Karere.

    Ikindi bavuga bishimira cyagezweho ni ubuvugizi Inama Njyanama yakoreye abaturage bari batuye ku birwa bya Mazane na Sharita ahantu bari batuye nabi mu manegeka no mu myuzure nta n’ibikorwa by’iterambere bihari, barimurwa batuzwa neza mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rweru.

    Bateye ibiti bivangwa n
    Bateye ibiti bivangwa n’imyaka ntibiyangize hakabamo n’ibigaburirwa amatungo

    Njyanama ngo yagize na gahunda yo kwegera abaturage hirya no hino baganira na bo ku buryo iyo Njyanama yabaga ifite urutonde rw’ibyifuzo by’abaturage muri buri murenge, ibyo bigafasha mu gutegura igenamigambi ry’Akarere kandi risubiza ibibazo by’abaturage.

    Muri iyi manda kandi nibwo bashoboye gutaha inyubako nshya Akarere gakoreramo, bubaka n’ibiro by’utugari n’imirenge.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ati “Turishimira ko uko imibereho y’abaturage yari iri mu myaka itanu ishize, ubu ngubu hari intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere iyo mibereho myiza y’abaturage.”

    Icyakora hari abaturage bavuga ko bataragerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi nka bimwe mu by’ingenzi abo baturage bagaragaza ko bakeneye. Perezida wa Njyanama ya Bugesera avuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe, ariko ibyifuzwa bitaragerwaho ijana ku ijana.

    Icyakora ngo gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo birakomeje, hamwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere, urugero nk’aho umuriro utaragera ubu bakaba bafite abafatanyabikorwa barimo gufasha abaturage kubona amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

    Ibi bituma uyu muyobozi w’Inama Njyanama mu Karere ka Bugesera avuga ko bafite icyizere ko mu myaka itanu iri imbere abaturage bose b’Akarere bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

    Andi mafoto:

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi na we yitabiriye iki gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka

    Umuganda wo gutera ibiti wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Umuganda wo gutera ibiti wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Umujyanama akaba n
    Umujyanama akaba n’Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard yagaragaje akamaro k’ubufatanye mu kwesa imihigo harimo nk’uyu wo gutera ibiti, asobanura ko ibikorwa bigomba gushingira ku byifuzo by’abaturage

    Nyuma yo gutera ibiti habayeho ibiganiro no gucinya akadiho
    Nyuma yo gutera ibiti habayeho ibiganiro no gucinya akadiho

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/Bugesera-Njyanama-y-Akarere-yafatanyije-n-abaturage-gutera-ibiti-bivangwa-n-imyaka

  • Bugesera: Njyanama y’Akarere yafatanyije n’abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bateye ibiti byo mu bwoko bwa Kariyandara na Gereveliya bibarirwa mu bihumbi bitatu kuri Hegitari ebyiri. Ni muri gahunda ya buri mwaka Akarere kiyemeje yo gutera ibiti hagamijwe kongera ubuso buteyeho ibiti, muri uyu mwaka bakaba bariyemeje gutera ibiti kuri Hegitari zirenga 80, nk’uko byasobanuwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald.

    Yavuze ko abagize Inama Njyanama y’Akarere baje kwifatanya n’abaturage nk’uko basanzwe bifatanya na bo mu bikorwa bitandukanye kugira ngo abaturage barusheho kumva akamaro ko gutera ibiti.

    Perezida w
    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, yasabye abaturage kubungabunga ibiti

    Yagize ati “Twateye ibi biti mu rwego rwo gukangurira abaturage kumenya ko ibiti ari ingirakamaro ku muntu wese, atari uwo bibereye mu isambu gusa, kandi ko buri wese afite inshingano zo kubibungabunga kugira ngo bikure.”

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, yakanguriye abaturage guca imiferege ifata amazi mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibyo biti ndetse no gutera ibindi kugira ngo bikumire amazi yabatwarira ubutaka.

    Abaturage bishimiye ibyo biti baterewe mu mirima bivangwa n’imyaka. Uwitwa Nyiransabimana Esther utuye mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora ahatewe ibyo biti, yagize ati “Twishimiye ko ibi biti bitangiza imyaka, bikazajya bihabwa amatungo, bikarwanya n’isuri.”

    Mugenzi we witwa Nyirakamana Chantal yavuze ko ibyo biti bazabyitaho, bakirinda kubyangiza igihe bahinga kuko bizeye ko bitazabangiriza imyaka.

    Abaterewe ibi biti mu mirima babyishimiye
    Abaterewe ibi biti mu mirima babyishimiye

    Mu gihe Abajyanama bitegura gusoza manda yabo y’imyaka itanu izarangirana n’Ukuboza 2020, basanga hari ibikorwa by’ingenzi basize bigezweho mu iterambere ry’Akarere.

    Muri byo harimo gukwirakwiza amazi meza hirya no hino muri ako Karere aturuka ku ruganda rwubatswe rwa Kanyonyomba ndetse n’urundi ruganda ruri ku ruzi rw’Akagera rurimo kurangira kubakwa.

    Hari andi masoko ngo yagiye yubakwa mu mirenge itandukanye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi muri ako Karere.

    Ikindi bavuga bishimira cyagezweho ni ubuvugizi Inama Njyanama yakoreye abaturage bari batuye ku birwa bya Mazane na Sharita ahantu bari batuye nabi mu manegeka no mu myuzure nta n’ibikorwa by’iterambere bihari, barimurwa batuzwa neza mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rweru.

    Bateye ibiti bivangwa n
    Bateye ibiti bivangwa n’imyaka ntibiyangize hakabamo n’ibigaburirwa amatungo

    Njyanama ngo yagize na gahunda yo kwegera abaturage hirya no hino baganira na bo ku buryo iyo Njyanama yabaga ifite urutonde rw’ibyifuzo by’abaturage muri buri murenge, ibyo bigafasha mu gutegura igenamigambi ry’Akarere kandi risubiza ibibazo by’abaturage.

    Muri iyi manda kandi nibwo bashoboye gutaha inyubako nshya Akarere gakoreramo, bubaka n’ibiro by’utugari n’imirenge.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ati “Turishimira ko uko imibereho y’abaturage yari iri mu myaka itanu ishize, ubu ngubu hari intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere iyo mibereho myiza y’abaturage.”

    Icyakora hari abaturage bavuga ko bataragerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi nka bimwe mu by’ingenzi abo baturage bagaragaza ko bakeneye. Perezida wa Njyanama ya Bugesera avuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe, ariko ibyifuzwa bitaragerwaho ijana ku ijana.

    Icyakora ngo gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo birakomeje, hamwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere, urugero nk’aho umuriro utaragera ubu bakaba bafite abafatanyabikorwa barimo gufasha abaturage kubona amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

    Ibi bituma uyu muyobozi w’Inama Njyanama mu Karere ka Bugesera avuga ko bafite icyizere ko mu myaka itanu iri imbere abaturage bose b’Akarere bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi na we yitabiriye iki gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka

    Nyuma yo gutera ibiti habayeho ibiganiro no gucinya akadiho
    Nyuma yo gutera ibiti habayeho ibiganiro no gucinya akadiho

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/bugesera-njyanama-y-akarere-yifatanyije-n-abaturage-mu-gutera-ibiti-bivangwa-n-imyaka

  • Urugaga RAHPC rwamaganye abavuzi bitwara nk’abakanishi b’imodoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guterwa ikinya nabi kw
    Guterwa ikinya nabi kw’ababyeyi ni kimwe mu byatumye Leta y’u Rwanda ishyiraho urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, kugira ngo bashyiraho amahame abagenga

    Uru rugaga kuri ubu ruyoborwa na komite nshya yatowe ku itariki 10 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2010, ruvuga ko mu myaka irindwi ishize ubwo rwari rutarajyaho, hagaragaraga amakosa aterwa n’abakora ibijyanye n’ubuvuzi batarabyize.

    Umuyobozi mushya wa RAHPC, Korukire Noèl, avuga ko iyi mikorere ari ukugereranya ubuzima bw’umuntu n’ubw’imodoka, aho mu bitaro bimwe na bimwe hagiye humvikana abaganga barangarana abarwayi, abavuga nabi cyangwa abatanga imiti batabizi.

    Korukire agira ati “Umukanishi w’imodoka iyo akora imodoka ikanga kwaka arabireka ejo akagaruka agahera aho yari agejeje kugeza ubwo yatse ikagenda, ariko ikosa rito wakora ku buzima bw’umuntu rimushyira mu kaga”.

    Korukire aburira umuganga cyangwa umuforomo, ushinzwe iby’imirire, umuhanga mu by’imiti n’undi wese ugize urugaga RAHPC, ko rwashyiriweho guhugura no kugira inama abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, ariko ko batazihanganira abica amahame agenga umwuga bakora.

    Umuntu ukora imirimo ishamikiye ku buvuzi asabwa guhora yihugura ndetse agisha inama inzobere bagenzi be ku byo agishidikanya ku byo agiye gukora.

    Korukire ni we ugiye kuyobora urugaga rwashyizweho na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2013 hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubunyamwuga bw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi igera kuri 21.

    Umuyobozi ucyuye igihe wa RAHCP Alexis Mutangana (akaba atera ikinya mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal), avuga ko abajya kwa muganga ubu bakwizera ko bazavurwa n’abantu babifitiye ubushobozi.

    Biro(Bureau) nshya izayobora abahagarariye ingaga 21 z
    Biro(Bureau) nshya izayobora abahagarariye ingaga 21 z’abakora imirimo ishamiye ku buvuzi

    Mutangana wakoze ihererekanyabubasha na Korukire ku wa Gatanu yagize ati “mbere yo gushinga Urugaga wasangaga umuntu wize ibinyabuzima n’ubutabire (Bio-Chimie) aza agatangira gukora muri laboratwari, uyu muntu biroroshye ko yatanga ibisubizo bitari byo kandi ari byo bishingirwaho n’utanga imiti ku murwayi”.

    Muganga Mutangana avuga ko urwego akoramo rwo gutera ikinya ari urwo kwitondera cyane, kuko ngo hari ingero z’abantu bagira ubumuga buturutse ku guterwa ikinya nabi.

    Urugaga RAHPC ruvuga ko indi mbogamizi rurimo gukemurira hamwe na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Uburezi hamwe n’Inama ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza (HEC), ari iyo kuziba icyuho cy’abaganga bake cyane mu byiciro(domaines) bimwe na bimwe.

    Iyi ni Komite nshya yatorewe kuyobora Urugaga rw
    Iyi ni Komite nshya yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abakora Imirimo Ishamikiye ku buvuzi (RAHPC)

    Kugeza ubu hari umuganga umwe gusa mu gihugu hose (muri CHUK) ushoboye kuvura abana bavukanye ubumuga bwo kutagira imyanya isohora imyanda mu mubiri, nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cyitwa IPAR mu mwaka ushize wa 2019.

    Na none hari abahanga mu kubaga umutima babiri gusa mu gihugu, nk’uko abaganga bagize urugaga RAHPC babitangaza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urugaga-rahpc-rwamaganye-abavuzi-bitwara-nk-abakanishi-b-imodoka