Tag: featured

  • Uko u Rwanda rwirwanyeho mu kubona ibikoresho byo guhangana na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Udupfukamunwa dukoreshwa inshuro imwe twatangiye gukorerwa mu Rwanda
    Udupfukamunwa dukoreshwa inshuro imwe twatangiye gukorerwa mu Rwanda

    Icyo cyorezo cyaje nta gihugu gisimbuka, bituma kimwe cyose gishaka uko cyirwanaho ngo kivure abantu bacyo bari banduye. Ibikoresho by’ubuvuzi ntibyari bihagije, kabone no mu bihugu bisanzwe bibikora bikabicuruza.

    Ibihugu byari bikeneye ibikoresho byinshi, cyane cyane ibirinda umuntu umwe umwe (PPE) kandi akenshi bikoreshwa rimwe. Byari bikomeye kandi nta n’uwagenekerezaga ngo avuge igihe icyorezo kizarangirira, ndetse n’ibigo by’ubushakashatsi bikavuga ko urukingo rutaboneka mbere y’umwaka.

    Ibintu byari bikomeye ndetse batangiye kuvuga ko Covid-19 nigera mu bihugu bikennye bizaba bibi kurushaho, gusa byagaragaye ko yo idatoranya kuko ibihugu bikize yabyigirijeho nkana.

    U Rwanda rwashyize ingufu mu kurwanya icyo cyorezo kuva umuntu wa mbere wanduye yagaragara, ku buryo hari n’umuyobozi watakaje akazi kubera ko atabyitayeho cyane.

    Kuva icyo gihe hashyizweho ubushobozi bwo kugura ibikoresho ndetse n’inshuti z’u Rwanda zibiruteramo inkunga, cyane ko rwerekanye uko ruhagaze mu gihe hari ibindi bihugu byavugaga ko Covid-19 ari umukino wa politiki.

    Igihugu kigiye muri Guma mu rugo, abari mu buvuzi bo bakomeje gukora, hanyuma abikorera basabwa gushora imari mu gukora ibikoresho byakenerwaga kugira ngo hagabanywe ibiva hanze, na bo bahita babyitabira.

    Ubwo kandagira ukarabe zatangiye gukorwa ku bwinshi, imiti isukura intoki n’amasabune, ndetse nyuma zimwe mu nganda zitangira gukora udupfukamunwa, ari bwo abantu babonye ukuntu igitenge cyahawe agaciro.

    Ku ikubitiro inganda z’imyenda zasohoye udupfukamunwa dukoze mu bitenge no mu yandi matisi, icyari kigamijwe kwari ukugira ngo haboneke agapfukamunwa gahendutse kuko kameswa kakongera kwambarwa, ugereranyije n’agakoreshwa rimwe kagenewe abaganga.

    Utwo tw’abaganga twari duhenze kuko twari tukiva hanze, ariko bidatinze hari uruganda rwo mu Rwanda rwatangiye kudukora bituma igiciro cyatwo kigabanuka.

    Igihugu cyakomeje gushaka uko kiziba icyuho ahantu hatandukanye, cyane ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) cyakomezaga kugenzura ibikorwa n’inganda, gikumira izikora ibidakwiye, ndetse hakaba hari n’inganda zahagaritswe kubera gukora imiti isukura intoki itujuje ubuziranenge.

    Icyakora kugeza ubu haracyakenewe guhuza neza ibikorwa mu nganda n’ibikenewe ku isoko, kuko urugero nk’udupfukamunwa twakomeje gukorwa kandi isoko risa n’iryuzuye.

    Gusa ibyo na byo ni ukubireba neza kuko Covid-19 ishobora kongera ikihinduranya umwanya uwo ari wo wose ikibasira isi, icy’ingenzi ni uko abantu bahora bari maso.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/uko-u-rwanda-rwirwanyeho-mu-kubona-ibikoresho-byo-guhangana-na-covid-19

  • AS Kigali yatsindiwe muri Botswana mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Ni umukino utoroheye AS Kigali mu minota ya mbere, aho mu minota 25 gusa yari imaze gutsindwa ibitego bibiri, byatsinzwe na Gofaone Mabaya ndetse na Mbatshi Elias.

    AS Kigali mu gice cya kabiri yaje gukora ibishoboka byose ngo yishyure, iza kubona igitego kimwe cyatsinzwe na Aboubakar Lawar, umukino ari ibitego bibiri bya Orapa United kuri kimwe cya AS Kigali.

    Abakinnyi babanje mu kibuga:

    Orapa United: Lesenya Malapela, Mpho Kgaswane, Oabile Makopo, Thato Seagateng, Mooketsi Hlabano, Gape Gagoangwe, Gofaone Mabaya, Allen Ndodole Wabuya Aebe, Onkabetse Makgantai, Mbatshi Elias

    Umutoza: Mogomotsi Mpote

    AS Kigali: Eric Ndayishime, Emery Bayisenge, Mossi Rurangwa, Christian Ishimwe, Michel Rusheshangoga, Rachidi Kalisa, Eric Nsabimana, Muhadjri Hakizimana, Shabani Hussen, Abeddy Biramahire, Abubakar Lawal

    Umutoza: Eric Nshimiyimana

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yatsindiwe-muri-botswana-mu-mukino-ubanza-wa-caf-confederation-cup

  • Karidinali Kambanda yasomye Misa ya mbere nyuma yo kwimikwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karidinali Kambanda Antoine, ni we wa mbere ugeze kuri uyu mwanya mu mateka y
    Karidinali Kambanda Antoine, ni we wa mbere ugeze kuri uyu mwanya mu mateka y’u Rwanda

    Ni misa yasomye mu Kinyarwanda, muri Bazilika Santa Maria in Trastevere. Iyo misa yasomwe ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi ku isaha y’i Vatican, saa kumi z’igicamunsi ku isaha yo mu Rwanda.

    Mbere yo gutangira ikitambo cya misa, Nyiricyubahiro Karidinali Kambada yabanje gushimira Imana, ku bwo guhabwa inshingano zo kuyikorera nk’Umukaridinali.

    Karidinali Kambanda yavuze ko ibirori n’ibyishimo byo guhabwa ubukaridinali, byaje bihurirana n’intangiriro z’igihe cya adiventi, igihe cyo kwitegurira umukiza ugiye kuza.

    Ni nay o nyigisho yagarutseho mu gitambo cya misa, aho yasabye abakirisitu kwitegura kwakira Yezu Kirisitu uri hafi kuza.

    Yavuze ko mu gihe cya adiventi, Kiriziya ifata umwanya wo kwitegura, kugira ngo uwo mukiza atazaza abatunguye.

    Yagize ati “Ni mube maso kuko mutazi igihe azazira, haba ku mugoroba, mu gicuku, mu nkoko mu rukerera cyangwa mu gitondo”.

    Yagarutse ku kintu cyamutunguye, ubwo nyuma yo guhabwa ubukaridinali, Nyirubutungane Papa Francis yabatunguje gahunda batari biteguye.

    Ati “Twarasohotse badushyira mu modoka na we aduherekeje, tujya aho Papa Benedigito atuye, aratujyana tujya kumuramutsa. Natunguwe n’uko akuze cyane ariko afite mu mutwe. Byarantunguye bamubwiye ko ndi Karidinali wo mu Rwanda, arambwira ati u Rwanda ni igihugu cyababaye cyane”.

    Karidinali Kambanda yavuze ko ibi Papa Benedigito yabivuze ari nko kubwira Papa Francis amushimira ko yibutse igihugu cy’u Rwanda, kuko ijwi ry’u Rwanda rishobora kujya ryumvikana ku isi”.

    Ati “Ni impano twishimira, tunashimira Papa watwibutse, ubu Kiliziya y’u Rwanda ikaba ishinze imizi, ibyo tubishimire Imana”.

    Kambanda yagizwe Karidinali ku wa 25 Ukwakira muri uyu mwaka wa 2020.

    Umuhango wo kwimikwa wabaye ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, ubera i Vatican muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/karidinali-kambanda-yasomye-misa-ya-mbere-nyuma-yo-kwimikwa

  • Kwemerera abaganga basanzwe bahembwa na Leta gukorera ahantu harenze hamwe bigamije kunoza serivisi – MINISANTE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    MINISANTe ivuga ko aya amabwiriza yemerera abaganga gukorera amavuriro basanzwe bakoreramo nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi, ariko serivisi batanze muri icyo gihe zikishyuzwa ku giciro kingana n’icyo mu mavuriro yigenga biri ku rwego rumwe.

    Itangazo rya MINISANTE rigenewe abanyamakuru riravuga ko aya mabwiriza kandi yemerera abaganga n’abaganga b’emenyo gukorera mu rindi vuriro ritari irya Leta mu gihe cyabo cy’ikiruhuko cyangwa mu minsi ya week-end.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yagize ati “Kwemerera abagangagukora muri ubu buryo bifitiye akamaro urwego rw’ubuzima mu Rwanda, kuko bizafasha amavuriro ya Leta gukomeza gukoresha abaganga bafite ubumenyi kandi bakorana umurava, bityo n’abayagana bakarushaho guhabwa serivisi nziza”.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hashyizweho imirongo ngenderwaho muri iyi mikorere, izatuma imirimo abaganga bakora itaba myinshi ngo irenge urugero, bityo n’ireme rya serivisi basabwa gutanga rigatakara.

    MINISANTE ivuga ko ku bw’izo mpamvu, abaganga bazajya bakorera muri ubu buryo mu mavuriro basanzwe bakoreramo, hahindutse gusa ibiciro bya serivisi batanga, igihe amasaha asanzwe y’akazi azajya aba arangiye.

    Icyakora bazajya bemererwa kuba bajya gutanga serivisi mu ivuriro ryigenga, rimwe mu minsi ya week-end cyangwa mu minsi yabo y’ikiruhuko.

    Mu gihe bibaye ngombwa ko umuganga atanga serivisi mu mavuriro ya Leta arenze rimwe, ubwo burenganzira azajya abuhabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

    MINISANTE ivuga ko kugira ngo serivisi zitangwa zirusheho kuba nziza ku bagana amavuriro, abaganga bazajya bemererwa kwakira nyuma y’amasaha y’akazi, abarwayi batarenga 50% by’abo bakiriye mu masaha asanzwe y’akazi.

    Minisiteri y’Ubuzima ni yo izajya iha amavuriro ya Leta uburenganzira bwo gutangiza iyo mikorere, ndetse ikanemerera abaganga babisabye.

    Amavuriro yifuza gutangiza ubu buryo azasabwa gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura imibare y’abarwayi abaganga bakira, ibibakorerwa ndetse n’inyungu zabonetse.

    MINISANTE ivuga ko nihashira amezi atandatu iyi mikorere mishya itangiye, izakora igenzura kugira ngo hagire ibinozwa hashingiwe ku byavuye muri iryo genzura.

    Iyi mikorere ikazatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi abiri, Minisitiri w’Ubuzima ashyize umukono ku mabwiriza agenga iyo mikorere.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kwemerera-abaganga-basanzwe-bahembwa-na-leta-gukorera-ahantu-harenze-hamwe-bigamije-kunoza-serivisi-minisante

  • Diaspora Nyarwanda yo mu Budage irashimirwa gushyigikira ireme ry’uburezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyumba by
    Ibyumba by’amashuri nk’ibi 39 bimaze kubakwa mu Turere twa Musanze na Nyabihu

    Ahubatswe ibyo byumba by’amashuri, abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri bahamya ko byagabanyije ikibazo cy’ubucucike no guta ishuri byari byugarije abana b’abanyeshuri.

    Ku ishuri rya Groupe Scolaire Nanga riri mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, abo mu muryango nyarwanda uba mu gihugu cy’u Budage bamaze igihe gito bahujuje ibyumba by’amashuri bitanu, ubwiherero butandatu n’icyumba cy’umukobwa kirimo n’ibyangombwa nkenerwa.

    Umuhuza Nicole, ni umwe mu banyeshuri babangamirwaga no kwigira mu byumba bishaje, kuri ubu byasimbujwe ibyubatswe mu buryo bujyanye n’igihe.

    Yagize ati “Natangiriye muri iki kigo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye none ngeze mu mwaka wa gatatu. Twigaga ducucitse ku buryo intebe imwe twayicaragaho turi batatu cyangwa bane; hari n’abigaga bahagaze, mbese twari tujagaraye nta bwisanzure dufite”.

    Umuhuza Nicole umunyeshuri wishimiye ko batazongera kunyagirirwa mu ishuri kubera andi mashya bubakiwe
    Umuhuza Nicole umunyeshuri wishimiye ko batazongera kunyagirirwa mu ishuri kubera andi mashya bubakiwe

    Arongera ati “Iyo imvura yagwaga amasomo twarayahagarikaga kuko amashuri yajyaga ava kubera gusaza. Kutiga uko bikwiye byaduteraga gutsindwa cyane. Hari n’ubwo bamwe babonaga batabivamo bagahitamo kuva mu ishuri cyangwa bagasiba kenshi. None tubonye amashuri mashya twatangiye no kuyigiramo; biradufasha kwiga dutekanye”.

    Undi witwa Munezero Yves, yagize ati “Ubu noneho turisanzuye, intebe imwe yicaraho abantu babir;hari n’ahari kwicara umunyeshuri umwe ku ntebe. Aya mashuri mashya atubereye igisubizo cyo kwiga neza tunubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Tugiye kuzamurana mu myigire, uzajya agira ikibazo ku byo atumva neza asobanuze mugenzi we, ku buryo twihaye intego yo kuzatsinda cyane bitere ababyeyi n’abarezi bacu ishema”.

    Ababyeyi na bo ngo impungenge z’imyigire y’abana babo zigenda zishira, kubera ibyo bikorwa remezo bishya bigirwamo uruhare n’abagize umuryango nyarwanda babarizwa mu gihugu cy’u Budage.

    Munezero Yves ari mu biyemeje kwiga cyane ngo bazatsinde kuko aho kwigira bahafite
    Munezero Yves ari mu biyemeje kwiga cyane ngo bazatsinde kuko aho kwigira bahafite

    Uwimbabazi Marianne, ati “Twe nk’ababyeyi bari mu gihugu iyo tubona abari hanze yacyo bagifite umutima wo kugikunda batanakirimo, natwe bidutera umuhate wo kurushaho kumva nta wagihungabanya. Ikindi ni uko aba bana bacu bagenda bumva banabona uko hari abantu bigomwa ibyo bafite, bakazanira igihugu ibyiza; bizabatera guhindura imyumvire bakurane umuco wo kuba igihe cyose bagomba kwitanga no kurinda ibiba byagezweho”.

    Kalimba Banga Claude, Umuhuzabikorwa w’umushinga ushyira mu bikorwa gahunda yo kubaka aya mashuri, asobanura ko iterambere ridashoboka mu gihe haba hatari ireme ry’uburezi.

    Yagize ati “Iterambere rishoboka ari uko abantu bafite ubumenyi buhagije bw’uko bagomba gukora ibintu runaka; kwiga biri mu bifasha kugera ku ntambwe ituma iryo terambere rishoboka. Ni na yo mpamvu Diaspora nyarwanda yo mu Budage yibanze ku bikorwa bizamura uburezi kugira ngo abana bige nta bintu bibabangamiye, cyane ko muri iki gihe ibintu byinshi bishingiye ku bumenyi abantu bakura ku ntebe y’ishuri”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, ashima uruhare rw’Abanyarwanda bari mu Budage mu gushora imbaraga zabo mu bikorwa byubaka igihugu. Ngo icyo ubuyobozi bugiye gufatanya n’ababyeyi ni ukuba hafi y’abana, babarinda guta ishuri kuko ibyangombwa nkenerwa bigenda biboneka.

    Yagize ati “Turi mu rugamba rwo kongera ireme ry’uburezi rikenewe binyuze mu kubaka ibyumba by’amashuri. Ibi twubakiwe n’Abanyarwanda bari mu mahanga, bifite uruhare rukomeye rufasha Akarere n’Igihugu gukuraho inzitizi zatumaga iyo ntego tutayigeraho uko bikwiye”.

    Amashuri ashaje agenda asimbuzwa andi mashya mu kunoza ireme ry
    Amashuri ashaje agenda asimbuzwa andi mashya mu kunoza ireme ry’uburezi

    Akomeza agira ati “Icyo twibutsa ababyeyi, abarezi n’abana ni uko buri wese afite uruhare mu kubungabunga ibi bikorwa remezo, kuko byagenewe kuvomamo ubumenyi bubategurira ibyo bazaba byo mu gihe kiri imbere. Ikindi by’umwihariko ni ugusaba ababyeyi kuba hafi y’abana ntibate ishuri kabone n’ubwo ibyo bikorwa remezo byaba bidahagije; icyo tubizeza ni uko leta n’abafatanyabikorwa bayo turi gukora ibishoboka byose ngo imyigire yabo irusheho kugira ireme”.

    Mu Turere twa Musanze na Nyabihu Diaspora nyarwanda yo mu gihugu cy’u Budage imaze kuhubaka ibyumba by’amashuri 39 byiyongeraho ubwiherero n’ibigega bifata amazi. Ni gahunda bateganya gukomeza bibanda cyane cyane mu bice by’icyaro, ahagaragara ibyumba by’amashuri bibangamiye imyigire y’abana kubera gusaza.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/diaspora-nyarwanda-yo-mu-budage-irashimirwa-gushyigikira-ireme-ry-uburezi

  • Isoko rya Nyamata ryeguriwe abashoramari bigenga, bamwe mu barisanzwemo babifata nko kubirukana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacururiza mu isoko rya Nyamata bavuga ko ubukode bwazamutse
    Abacururiza mu isoko rya Nyamata bavuga ko ubukode bwazamutse

    Nubwo intego y’abo bashoramari ari ukubaka isoko ku buryo bugezweho nk’uko babisobanura ariko, bamwe mu bo basanze bakorera muri iryo soko bavuga ko babangamiwe cyane n’impinduka abo bashoramari bazanye kuko bavuga ko babaka amafaranga menshi y’ubukode bw’aho bakorera.

    Bavuga ko bayabaka birengagije ibihe bya Covid-19 igihugu kirimo, bituma badakora iminsi yose, ahubwo bagomba kugira iminsi basimburana mu isoko, bamwe bagakora abandi bakaguma mu rugo, kugira ngo bubahirize ibwiriza ryo gusiga 50% by’abakorera mu isoko.

    Bamwe mu bakorera mu isoko rya Nyamata bavuga ko ikibazo cy’igiciro cy’ubukode kiri hejuru, kuko ngo isoko rigicungwa n’Akarere ka Bugesera batigeze bagira ingorane nk’izo ubu bafite.

    Bavuga ko uretse kuba abo bashoramari bashya barongereye igiciro cy’ubukode bw’aho bakorera, ngo banabaha ahantu hato cyane ku buryo bigoye kugira ngo umuntu ashobore gukodesha aho yashyira ibicuruzwa bye ngo bihakwirwe, kuko ubu igiciro kibarwa bagendeye kuri metero cyangwa se bakareba aho umuntu akorera niba ari hasi cyangwa hejuru ku bitanda. Abakorera mu nzu z’isoko bo basa n’abafite umwihariko.

    Kuva isoko ryakwegurirwa abikorera, abaricururizamo bavuga ko ubukode bwazamutse
    Kuva isoko ryakwegurirwa abikorera, abaricururizamo bavuga ko ubukode bwazamutse

    Bamwe mu bacuruza inkweto, bavuga ko ubusanzwe batangaga amafaranga 6,500Frw ku gitanda cya metero ebyiri ku kwezi, none ubu ngo bazajya batanga 31,000Frw ku kwezi. Ubwo ni ukuvuga ko bafashe amafaranga bagomba kwishyura umushoramari ubakodesha aho bakorera kongeraho amahoro y’Akarere (imisoro).

    Abacuruza ibyo batandika hasi nk’ibijumba, amateke, imyumbati, ibikoro n’ibindi, bo ngo babangamiwe n’ukuntu igiciro cy’ubukode kiyongereye kuva isoko ritangiye kugenzurwa n’abashoramari bashya, kandi bakagabanya cyane aho bakorera.

    Umwe mu bucuruza ibijumba utifije ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ubu twe tubona ibi bisa no kutwirukana mu isoko kuko ntiwambwira ngo nzakodesha ikibanza nkoreramo cya metero imwe ku 4,000Frw, nkongeraho 5,000Frw by’amahoro y’Akarere ku kwezi, ngo nzagire icyo nkuramo”.

    Ati “Ubwo naba ncuruza angana iki? Aka kantu badupimira ngo ni metero ntigakwirwamo n’umufuka umwe w’ibijumba, bakavuga ko ukeneye indi metero wishyura andi 4,000Frw ubwo nazayabona, kandi noneho ikibazo gikomeye ni ukobona ayo mafaranga tudakora iminsi yose y’isoko, mu minsi umunani y’isoko dukora ine, ubwo se azava he”!

    Umwe mu bakodesha inzu z’isoko na we utarifuje kuvuga amazina ye, yagize ati “Ikibazo twagize ni ukuntu abashoramari bashya baje bahita bazamura ibiciro by’ubukode bw’inzu dukoreramo kandi babibona ko turi mu bihe by’icyorezo. Mbere twishyuraga 25,000 Frw tukongeraho 5,000Frw bita ay’isuku, none ubu guhera tariki ya 1 Ugushyingo 2020 turishyura 50,000Frw y’inzu na 5,000 Frw y’isuku, wareba ugasanga biragoye kuko ntidukora iminsi yose”.

    Ku bijyanye no kubahiriza ibwiriza ry’uko abagomba gukorera mu mu isoko batarenga 50%, abacuruza mu isoko rya Nyamata barabyubahiriza kuko buri wese aba azi icyumweru azasiba n’icyo azakora. Mu cyumweru haba isoko inshuro ebyiri, ubwo umuntu aba azi ko azasiba ayo masoko abiri mu cyumweru, akarema abiri mu cyumweru gikurikiraho.

    Gusa kuri iryo bwiriza ryo kubahiriza 50%, hari abacururiza mu nzu z’isoko bavuga ko bo batagombye gufunga ku minsi y’amasoko na cyane ko bo bataba bafite abo bagabana mu rwego rwo kubahiriza iyo 50%, kuko umuntu aba akorera mu nzu ari umwe.

    Kuri icyo kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata Mushenyi Innocent, avuga ko icyo kibazo cy’abakorera mu nzu ari bonyine bakinga nta n’umuntu uyisigayemo akora bakivuze mu nama bahuriramo n’abashoramari bafite isoko muri iki gihe, ndetse n’inzego zitandukanye harimo n’izishinzwe umutekano, bose bemeza ko n’abakorera mu nzu bazajya bafunga igihe nomero zabo zigezweho kugira ngo n’abakorera mu isoko imbere batavuga ko hari abakora iminsi yose nyamara bo batemerewe.

    Ikindi kandi ngo cyatumye n’abakorera mu nzu basabwa kujya bafunga ku minsi imwe y’amasoko, ni uko ngo bahasangaga ubucucike bw’abantu baje guhaha ibiyacururizwamo.

    Gusa ngo kuko inama ihuza abantu batandukanye barebwa n’iryo soko iterana rimwe mu byumweru bibiri, ngo bagenda bareba ibishobora guhinduka bakabihindura, bazirikana ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ku bijyanye n’abavuga ko bakomerewe n’ibiciro by’ubukode byashyizweho n’abashoramari bashya ndetse n’ingano y’ibibanza bahabwa, Mushenyi avuga ko bo nk’ubuyobozi bw’abaturage bareberera abaturage, kandi ko nubwo isoko ubu rifitwe n’abashoramari bigenga, n’ubuyobozi buba bukurikirana ku buryo ibibazo babiganiraho, ibishoboka bigakemuka.

    Gusa yongeraho ko na mbere y’uko isoko ryegurirwa abo bashoramari bigenga hagiye haba inama zitandukanye zihuza abayobora abucururiza mu isoko rya Nyamata, abashoramari barifite muri iki gihe ndetse n’abayobozi mu Karere ka Bugesera kugira ngo bige ku bibazo bihari n’uko byakemuka, umushoramari agakora akunguka, ariko n’abacuruzi basanzwe mu isoko bagatekerezwaho.

    Ku ruhande rw’abashoramari bafite isoko rya Nyamata, nk’uko bisobanurwa na Murakatete Mediatrice ubahagarariye i Nyamata (Manager), avuga ko guhinduka kw’ibiciro by’ubukode ku bakorera mu isoko rya Nyamata byari ngombwa kuko ngo mbere bishyuraga amahoro y’Akarere gusa, ariko nta bukode bw’aho bakorera bwabaga buriho.

    Ubu rero impamvu abo bacuruzi babona byariyongereye cyane, ni uko bishyura ubukode bw’aho bakorera, hakiyongeraho ayo batangaga y’amahoro y’Akarere kuko nayo atazavaho.

    Murekatete yagize ati “Urabona iyo habayeho impinduka nk’izi, ni ngombwa ko haboneka abavuga ko zibabangamiye ariko akenshi bagenda bamenyera uko iminsi ishira. Nakubwira ko abantu bakorera mu isoko rya Nyamata nta bukode batangaga, ahubwo batangaga amahoro y’Akarere gusa, urumva rero nta mushoramari wakora atyo”.

    Ati “Gusa twasinyanye amasezerano y’amezi atatu y’igerageza ngo tubanze turebe uko bigenda, nyuma yaho tuzareba igishobora gukorwa bitewe n’uko tuzaba tubona bimeze. Abavuga ko tubaha ibibanza bito, umuntu afata ahangana n’ubushobozi afite ndetse n’ingano y’ibyo acuruza, ushaka metero imwe ni yo afata ariko hari n’abafata esheshatu”.

    Murekatete yongeraho ko ubu ikibazo bafite ari umubare munini w’abantu babagana babasaba ibibanza byo gukoreramo mu isoko kandi ntabihari, bityo ngo ubu bakaba barimo gutegura uko bagura isoko kugira ngo abifuza kurikoreramo bose babone aho bakorera.

    Kuri we, ngo kuba hari abantu benshi baza kubasaba ibibanza byo gukoreramo bisobanuye ko nta kibazo cyo kuba ibibanza bihenze gihari.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/isoko-rya-nyamata-ryeguriwe-abashoramari-bigenga-bamwe-mu-barisanzwemo-babifata-nko-kubirukana

  • Hatangijwe umushinga uzafasha gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minister w
    Minister w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya (ufite isuka) atera imigano ku nkengero z’umugezi w’umuvumba

    Uwo mushinga w’imyaka ine ugamije kongerera ubushobozi guverinoma, abikorera n’abaturage muri rusange bwo gukora igenamigambi, gushyira mu bikorwa no kugenzura ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda.

    Gutangiza ibikorwa by’uwo mushinga wa NAP (mu mpine z’icyongereza) byabereye mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, haterwa imigano ku mugezi w’Umuvumba mu rwego rwo kurushaho kuwubungabunga.

    Umushinga wo kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe uzafasha mu kubona amakuru y’iteganyagihe ku buryo buhoraho, harimo n’amakuru ajyanye n’ingaruka zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

    Uwo mushinga uzahuza ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’igenamigambi, ndetse n’ubushakashatsi bw’igihe kirekire hagamijwe kureba icyakorwa mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, avuga ko u Rwanda rukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ari nayo mpamvu leta yashyizeho ingamba zigamije kurengera abaturage, imitungo yabo n’ibidukikije.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera atera imigano
    Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera atera imigano

    Ati “U Rwanda rukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kandi twatangiye guhura n’ingaruka z’iryo hindagurika ry’ibihe. Uyu mushinga uzafasha gahunda ngari ya guverinoma gukora igenamigambi rigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Izatuma u Rwanda rugira ubushobozi bwo guhangana n’imyuzure, amapfa ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye hashyirwaho politiki n’ingamba zigamije kurengera abaturage, imitungo yabo n’ibidukikije muri rusange”.

    Uwo mushinga uzafasha mu bintu bitatu by’ingenzi birimo kubaka ubushobozi bw’inzego zitandukanye mu gukora igenamigambi rifasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ikoranabuhanga ryafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kugenzura no guhanahana amakuru y’iteganyagihe.

    Umushinga wa NAP uzanafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti bivangwa n’icyayi bizaterwa i Shagasha mu Karere ka Rusizi.

    Umugezi w
    Umugezi w’Umuvumba uri kubungwabungwa

    Hazanagaragazwa imbago z’umugezi w’Umuvumba haterwa imigano ku nkengero z’uwo mugezi, ndetse haterwe n’ibiti mu nzuri z’abaturage mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse no kongera ubuso buteweho amashyamba.

    Ibiti bivangwa n’imyaka bizanaterwa ku nkengero z’ishyamba kimeza rya Ibanda-Makera mu Karere ka Kirehe haterwa ibiti byihanganira izuba mu rwego rwo gufata ubutaka no kurwanya isuri.

    Jessica Troni, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP), agira ati “Gahunda zo gukora igenamigambi ryo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku rwego rw’igihugu zishobora gutanga ibisubizo iyo ubuyobozi buhamye kandi bwita kuri gahunda za leta, bukanafasha gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere ry’igihugu”.

    Ati “Mu gihe dutera iyi migano uyu munsi dukwiye no kurushaho kuyitaho kugira ngo ikure neza, ndatekereza ko bizatuma dukomeza gukorana bya hafi dukoresha amahirwe n’ibisubizo dufite kugira ngo duhangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe”.

    Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Ikigo mpuzamahanga gitanga inkunga zo kubungabunga ibidukikije (GEF).

    Mu bandi bafatanyabikorwa b’umushinga harimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP), Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) ndetse n’Uturere twa Kirehe, Nyagatare na Rusizi.

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/hatangijwe-umushinga-uzafasha-gukora-igenamigambi-rifasha-guhangana-n-ingaruka-z-imihindagurikire-y-ibihe

  • Umumotari yafashwe atwaye urumogi ashaka gutema abapolisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonzima Francois yafatanywe ibiro 30 by
    Niyonzima Francois yafatanywe ibiro 30 by’urumogi anagerageza gushaka gutema abapolisi

    Urwo mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Mukamira rwafatanywe umumotari witwa Niyonzima Francois w’imyaka 34 usanzwe ukorera mu Mujyi wa Musanze. Yafashwe ahetse ibiro 30 by’urumogi arukuye mu Karere ka Rubavu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu mumotari Niyonzima yafatiwe mu bikorwa byateguwe na Polisi kuko hari amakuru yizewe bari bafite ko uyu mumotari ajya atwara urumogi arukura mu Karere ka Rubavu.

    Yagize ati “Niyonzima utuye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, usanzwe ukorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Musanze, twari tumufiteho amakuru ko iyo moto ye ajya anayikoresha mu gutwara ibiyobyabwenge. Kuri uyu wa Gatanu rero ni bwo twamenye ko avuye mu Karere ka Rubavu ahetse imifuka ibiri kuri iyo moto ye bikekwa ko ari urumogi”.

    CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi bahise bamutegerereza mu Murenge wa Mukamira wo mu Karere ka Nyabihu. Ahageze, bamuhagaritse yanga guhagarara, ahubwo ashaka kubagonga.

    Ati “Yari ahetse imifuka ibiri kuri moto, ariko imibare iranga ikinyabiziga (pulake) yari yayisize ibyondo kugira ngo itagaragara. Kandi yari anafite n’umuhoro. Yageze ku bapolisi baramuhagarika aranga agonga n’ibyuma bari bashyize mu muhanda ariruka, abapolisi bahise bajya mu modoka baramukurikira. Abonye ko bamukurikiye, ahambura umufuka umwe muri iyo yari ahetse awutura hasi mu muhanda kugira ngo imodoka y’abapolisi iwugonge igwe hasi abone uko acika, ariko ntibyamuhira aza gufatwa kubufatanye n’abaturage bamutangatanze. Yaje kuva kuri moto, afata wa mupanga ashaka gutema abapolisi, bahita bamufata”.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko bakimara gufata Niyonzima basanze muri iyo mifuka ibiri yari atwayemo urumogi rungana n’ibiro 30, ngo akaba yari arukuye mu Murenge wa Bugeshi ahitwa Kabukombe, akaba kandi ngo yari ari kumwe na nyirarwo Nshimiyimana Dieudonne wo mu Mujyi wa Kigali, wari uri kuri moto yindi imbere ye agenda amurebera inzira.

    CIP Karekezi akomeza avuga ko kugeza urwo rumogi mu Mujyi wa Kigali, uyu mumotari yari arutwariye amafaranga ibihumbi 40 y’amanyarwanda, akaba ngo ari ubwa kabiri yari arushyiriye Nshimiyimana.

    Niyonzima yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira kugira ngo akorweho iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abakoresha ibiyobyabwenge mu buryo bwose ko bitazigera bibahira, kuko amayeri yose bakoresha Polisi itazabura kuyatahura, abagira inama yo kubicikaho bakareba indi mirimo yemewe n’amategeko bakora.

    Mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Gahara ku mugezi w’Akagera, ho hafatiwe imifuka ibiri yari irimo ibiro 72 by’urumogi byari bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko ruriya rumogi rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Murehe.

    Yagize ati “Ubuyobozi bw’Akagari bwari bufite amakuru ko hari Abarundi bari bwambukane urumogi banyuze ku cyambu cy’u Burundi kitwa Nyankurazo. Abapolisi bahise bajya aho byakekwaga ko ari ho barwambukiriza, bakomeje gutegera aho baza kubona abagabo bane baje bikoreye imifuka ibiri, babiri bayikoreye abandi babiri babashoreye. Nuko bambutse bageze mu rufunzo, bikanga abapolisi barukubita hasi biruka basubira iwabo”.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/umumotari-yafashwe-atwaye-urumogi-ashaka-gutema-abapolisi

  • Aba mbere ba Kangondo na Kibiraro bimukiye mu Busanza: Reba inzu bagiye guturamo (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko ubuyobozi buvuze ko aho batuye hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko ari mu gishanga, abandi bakaba bari batuye mu kajagari.

    Icyiciro cya mbere cy’abaturage bimutse kuri iki cyumweru, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase abasura, akaganira na bo ku bijyanye no kwimuka.

    Iki gice kigizwe n’imidugudu ine ya Kandongo I, Kangondo II, Kibiraro I na Kibiraro II, kimaze imyaka itatu kimenyeshejwe ko kigomba kwimuka, ariko hakomeje kuba ibibazo ku ngurane ku bemerewe guhabwa inzu aho kuba amafaranga.

    Reba inzu nziza aba baturage bagiye gutuzwamo mu Busanza:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/aba-mbere-ba-kangondo-na-kibiraro-bimukiye-mu-busanza-reba-inzu-bagiye-guturamo-video