Tag: featured

  • Igituntu cyagabanutseho 41% mu myaka 20 ishize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko muri 2035 igituntu cyaba cyacitse burundi
    Biteganyijwe ko muri 2035 igituntu cyaba cyacitse burundi

    Ubundi kugira ngo hamenyekane niba indwara yaragabanutse hagenderwa ku ijanisha cyangwa se kuri raporo itangwa buri mwaka n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima, aho iyo raporo iba ikubiyemo imibare ya buri gihugu.

    Umukozi ukuriye ishami rishinzwe gukumira no kurwanya indwara y’igituntu muri RBC, Byiringiro Rusisiro, avuga ko bimenyekana hagendewe ku mibare y’ubwandu iba yagaragaye imbere mu gihugu ariko ikagereranywa n’abaturage bose batuye mu gihugu.

    Ati “Mu 2000 abarwayi b’igituntu icyo gihe babaga ari 96 ku baturage ibihumbi 100, muri raporo yatanzwe umwaka ushize byagaragaye y’uko ari abarwayi 57 ku baturage ibihumbi 100, habaye kugabanukaho 41% ugereranyije n’imibare yariho mu 2000, ndetse na raporo umuryango w’abibumbye watanze umwaka ushize irabigaragaza”.

    Kugira ngo indwara y’igitungu igabanuke kuri icyo kigero ni uko igihugu cyashizemo imbaraga n’ubushobozi bwose, kandi ngo bikaba bikinakomeje kugira ngo hazabeho kukirandura burundu, kuko ariyo ntego y’Umuryango w’Abibumbye ku isi mu mwaka wa 2035.

    Ngo indwara y’igituntu ikunze kwibasira ibihaha kurusha ibindi bice by’umubiri, nk’uko Byiringiro abisobanura.

    Ati “Igituntu gikunze kwibasira 85% by’ingingo z’ibihaha, kuko izo mikorobe zikunda ahantu hari umwuka, kubera ko ibihaha byinjiza umwuka ni na ho izo mikorobe zikunze kwiyongerera, 15% rero bikaba izindi ngingo”.

    Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko indwara y’igituntu bayizi kuko usanga basobanukiwe uburyo yanduramo, ariko kandi ngo hari n’abatabisobanukiwe neza ku buryo basanga hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse.

    Augustin Nsegimana avuga ko azi ko iyo ndwara yandurira mu kuba abantu basangirira ku muheha, itabi, cyangwa se kuba umuntu uyirwaye ashobora gukorora akwegereye kandi atapfutse ku munwa, gusa ngo ntabwo abenshi bayisobanukiwe.

    Ati “Akenshi ntabwo abantu bayisobanukiwe, ni yo baba bayisobanukiwe hari igihe batabyitaho cyane, bitewe na sosiyete arimo hari igihe batabiha agaciro, cyangwa se abenshi ntibabe banabisobanukirwa ko ari yo, kuko nko mu bimenyetso ishobora kuba igaragaramo, hari igihe jye uko naba mbicyeka undi ataba ariko abicyeka, mbona habaho ko ubuyobozi bubikangurira abanturage”.

    Indwara y’igituntu ngo iterwa n’agakoko kitwa Basille de Koch, kakaba kandurira mu mwuka, kuko iyo kageze mu bihaha kororoka, bityo tukamunga ingingo z’ibihaha, ku buryo iyo umubiri wananiwe kuba wadukumira ngo unatwice, bituma haza ibimenyetso by’uko utwo dukoko twarenze imbaraga z’umubiri.

    Ibyo bimenyetso bikaba bigizwe n’icyo umuntu yakwita simusiga cy’inkorora itinda ku muntu ku buryo yarenza ibyumweru bibiri, hakabamo umuriro, ikizibakanwa aho umuntu aba yumva adashaka kurya, kugabanuka kw’ibiro, kubira ibyuya byinshi bikunze kuza nijoro, gusa ngo hari n’igihe umuntu anakorora igikororwa kirimo amaraso.

    Uretse kuba indwara y’igituntu ifata ibihaha, ngo iyo mikorobe zabaye nyinshi zishobora gufata izindi ngingo zirimo mu nda, mu myanya myibarukiro, impyiko, amagupfa, ubwonko ndetse n’uruhu.

    source : https://ift.tt/3ocxFHM

  • REG yatangiye kuvugurura imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Majyaruguru n’Uburengerazuba – #rwanda #RwOT

    Uko igihugu kigenda gitera imbere kandi, ni nako inganda zirushaho kwiyongera, nazo zigakenera amashanyarazi menshi atuma zibasha gukora nta kidobya.

    By’umwihariko mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, sitasiyo yahagezaga amashanyarazi yari imwe gusa iherereye i Musanze ahitwa Camp-Belge.

    Iyi sitasiyo niyo yakiraga amashanyarazi iyakuye ku ngomero za Mukungwa na Ntaruka, ikayageza mu miyoboro iyajyana mu bice bitandukanye harimo uwa Gisenyi wayagezaga mu bice bimwe bya Musanze na Gakenke, Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Muhanga ndetse n’uwa Kinigi uyageza mu bice bimwe by’Akarere ka Musanze.

    Umuyobozi ushinzwe imishinga yo kubaka imiyoboro minini n’inganda z’amashanyarazi Theoneste Higaniro, avuga ko uburebure bw’umuyoboro wa Gisenyi bwatumaga bigorana gukemura ibibazo byabagaho ndetse bigatuma habaho ibura ryumuriro rya hato na hato.

    Ati “Buriya uko umuyoboro w’amashanyarazi ugenda uba muremure cyane, ugenda utuma habaho gucikagurika kwa hato na hato, n’umuriro ugera ku baturage ukaba udahagije. ucika intege ku buryo hari aho ugera ukaba muke. Biba bisaba ko ku ntera runaka, hajyamo sitasiyo iyashyira ku gipimo cyiza, hakanubakwa indi miyoboro iyajyana mu duce dutandukanye iyavana muri iyo sitasiyo”.

    Higaniro avuga kandi ko kugabanya uburebure bw’umuyoboro binoroshya no gukemura ibibazo byavuka.

    Ati “Tekereza nk’ikibazo cyavukaga ku muyoboro ujya Rubavu, ari nk’igiti cyiguyemo, kuzamenya aho byabereye bifata umwanya munini. Ariko iyo ugabanijwemo uduce twinshi, birihuta kurushaho”.

    Uko sitasiyo ya Camp belge yavuguruwe

    Sitasiyo ya Camp Belge yubatswe kera mu gihe abakeneraga umuriro bari bake cyane. Niyo yagombaga gufasha mu kwakira amashanyarazi no kuyageza mu bice by’Amajyaruguru n’uburengerazuba.

    Higaniro avuga ko iyi sitasiyo mu miterere yayo, yakiriraga ahantu hamwe umuriro uva ku ngomero zombi za Mukungwa na Ntaruka, akaba ari naho hafatira imiyoboro yose iwujyane mu bice binyuranye.

    Ati “Bene ubwo buryo bwo kuvana imiyoboro yose ahantu hamwe bugira imbogamizi nyinshi, kuko butuma ikibazo kibaye hamwe gihita gikwira n’ahandi. Bivuze ko ikibazo cyashoboraga guturuka ku ruganda rumwe cyangwa ku muyoboro umwe, cyashoboraga gutuma Amajyaruguru n’Uburengerazuba hose habura umuriro.”

    Avuga ko mu kuyivugurura, yahawe ibice bitandukanye maze buri muyoboro uyishamikiyeho uhabwa inzira yawo yihariye ndetse yongererwa n’inzira zafatirwaho n’inganda nini bituma uruganda rwa sima rwa “Prime cement” ruhabwa umuyoboro warwo wihariye.

    Ati “Twakoze ku buryo buri muyoboro wakura umuriro ku ngomero za Mukungwa cyangwa Ntaruka, ikibazo cyaba ku muyoboro w’urugomero rumwe, undi muyoboro uva ku rundi rugomero wakomeza gukora bitagize ingaruka ku bafatabuguzi mu gihe hashakishwa aho ikibazo cyaturutse.”

    Higaniro avuga ko ubu buryo buzatuma icikagurika ry’amashanyarazi rigabanuka ndetse ryanabaho rikamara umwanya muto cyane.

    Sitasiyo nshya ya Nyabihu nayo izagira akamaro kanini

    Iyi sitasiyo yubatse mu Mudugudu wa Ruzuba, mu Kagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu. Ni yo sitasiyo ya mbere yujujwe muri aka Karere.

    Nk’uko Higaniro abisobanura, iyi sitasiyo izagabanya uburebure bw’umuyoboro wagezaga amashanyarazi muri Nyabihu ugakomeza na Rubavu aturutse kuri sitasiyo ya Camp Belge muri Musanze.

    Ati “Uyu muyoboro wari ukabije kuba muremure cyane kuko wazengurukaga Amajyaruguru n’Uburengerazuba, ku bilometero hafi 700. Iyi sitasiyo rero izadufasha kugabanya uburebure bwawo no kuwucamo ibice bitatu bitandukanye byose bikazaba bifatiye kuri iyi sitasiyo.”

    Iyi sitasiyo ya Nyabihu izifashishwa mu gutanga amashanyarazi mu bice bitandukanye biherereye muri Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Ngororero ndetse na Musanze. Izafasha kandi mu kugeza amashanyarazi ku nganda ziherereye mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Muhanga.

    Iyi sitasiyo izakira kandi amashanyarazi aturutse ku rugomero rwa Giciye ya Gatatu ruherutse kuzura mu mwaka ushize, bityo ikaba yanifashishwa mu kunganira sitasiyo ya Camp Belge igihe cyose yahura n’ikibazo.

    Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo ubu yararangiye. Higaniro avuga ko imirimo isigaye ubu kugira ngo iyi sitasiyo itangire gukoreshwa ari ukurangiza kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uzavana umuriro ku ruganda rw’amashanyarazi rwa Mukungwa (110KV). Uyu muyoboro nawo uri hafi kuzura.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 67% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

    Sitasiyo ya Camp Belge iri i Musanze

    Imiyoboro ihuza urugomero rwa Mukungwa na sitasiyo ya Nyabihu igeze kure yubakwa

    source : https://ift.tt/3H0sy69

  • Hon. Bamporiki yitabiriye Umunsi Mpuzamahaga w’Abanditsi muri Senegal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hon. Bamporiki Edouard yasabye abanditsi b’Abanyafurika gukorera hamwe no gukemura ibibazo by’umugabane wabo bakoresheje wino n’ubwenge bwabo.

    Yagize ati: ‘‘Ndasaba abanditsi b’Abanyafurika kwandika ibitabo bivuga ukuri kwacu n’amateka yacu, gukorera hamwe no kongera ubufatanye burambye mu rwego rwo gukemura ibibazo duhura na byo kuko ababiri baruta umwe.”

    U Rwanda rwatumiwe nk’Igihugu cy’Icyubahiro muri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika urimo kubera muri Sénégal kubera uruhare rugaragaza mu gushyigikira ibikorwa by’inganda ndangamuco cyane cyane mu ruganda rw’ubwanditsi.

    Hon. Bamporiki Edouard yagize ati: “Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu cyerekezo cy’impinduka, yafashe iya mbere mu guteza imbere inganda ndangamuco by’umwihariko uruganda rw’ubwanditsi kuko ari icyiciro cya ngombwa cyane. Ndashimira Guverinoma ya Sénégal yatumiye u Rwanda nk’Igihugu cy’Icyubahiro mu kwizihiza uyu munsi mukuru. Ubu butumire buragaragaza ubufatanye bw’ibihugu byombi bushingiye ku bucuti butajegajega n’ubufatanye bw’abaturage bacu.”

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika watangiye kwizihizwa tariki ya 7 Ugushyingo 1992, biturutse ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abanditsi (Panafrican Writers Association – PAWA), kuva icyo gihe abanditsi b’Abanyafurika bakomeje gukorera hamwe ngo ubwanditsi bwabo bugire ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

    Avuga kuri ibi, Umunyamabanga wa Leta, Bamporiki Edouard yagize ati : ‘‘Iyo twizihiza uyu munsi tuzirikana cyane abagore n’abagabo b’abanditsi b’Abanyafurika bagize uruhare mu kumurikira uyu mugabane wacu binyuze mu nyandiko zabo. Ndashimira abanditsi b’abahanga b’Abanyasenegali by’umwihariko Léopold Sédar Senghor wahoze ari Perezida wa Sénégal wamenyekanye cyane nka Perezida w’umusizi n’umwanditsi; ndashimira kandi Umwanditsi ukiri muto cyane Mohamed Mbougar Sarr uheruka kwegukana igihembo cya 2021 cyahize ibindi mu irushanwa rimaze imyaka 118 rizwi ku izina rya Prix Goncourt; ibi ni ibigaragaza ko Afurika ifite impano, ni ibigaragaza ko dufite abanditsi b’abahanga ba none n’ahazaza.”

    Mu bikorwa bitandukanye byateguwe mu rwego rwo kwizihiza uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika, u Rwanda rwaserukiwe n’abanditsi batatu aribo: Prof. Jean Marie Vianney Kayishema, Louis Munyaburanga Basengo na Nyirishema Célestin.

    source : https://ift.tt/3bUKC3r

  • Barahindutse: Reba amafoto ya kera n’ay’ubu y’abakinnyi 10 ba filime za Hollywood #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sylvester Stallone
    Sylvester Stallone

    Arnold Alois Schwarzenegger (1980 – 2021)

    Arnold Alois Schwarzenegger wamamaye ku izina rya Commando, akomoka muri Autriche. Yavutse ku itariki 30 Nyakanga 1947, ubu agize imyaka 74.

    Arnold Schwarzenegger
    Arnold Schwarzenegger

    Jean-Claude Van Damme

    Jean-Claude Van Damme ni umukinnyi wa filime ukomoka mu Bubiligi. Yavutse ku itariki 18 Ukwakira 1960, yujuje imyaka 60.

    Van Damme
    Van Damme

    Hans Lundgren (1980 – 2021)

    Hans Lundgren wahinduye izina akitwa Dolph Lundgren akomoka muri Suède (Sweden), yavutse ku itariki 3 Ugushyingo 1957, afite imyaka 64.

    Hans Lundgren
    Hans Lundgren

    Chan Kong-sang (1980 – 2021)

    Chan Kong-Sang wahinduye izina akitwa Jackie Chan, akomoka muri Hong Kong. Yavutse ku itariki 7 Mata 1954, agize imyaka 67.

    Jackie Chan
    Jackie Chan

    Thomas John Cruise Mapother IV (1980 – 2021)

    Thomas John Cruise Mapother umenyerewe ku izina rya Tom Cruise muri filime, akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse ku itariki 3 Nyakanga 1962 agize imyaka 59.

    Tom Cruise
    Tom Cruise

    Angelina Jolie Voight (1990 – 2021)

    Angelina Jolie Voight akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse ku itariki 4 Kamena 1975, agize imyaka 46. Ababa batamuzi, yigeze kuba umugore wa Brad Pitt baza gutandukana. Banakinanye filime yitwa Mr & Mrs Nice. Yakinnye no mu yitwa Péché Originel hamwe na Antonio Banderas.

    Angelina Jolie
    Angelina Jolie

    Kate Elizabeth Winslet (1990 – 2021)

    Kate Elizabeth Winslet wamamaye cyane muri filime ya Titanic yitwa Rose, yavutse ku itariki 5 Ukwakira 1975 mu Bwongereza, afite imyaka 46.

    Rose wamamaye muri filime Titanic
    Rose wamamaye muri filime Titanic

    Leonardo Wilhelm DiCaprio (1995 – 2021)

    Leonardo Wilhelm DiCaprio akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 11 Ugushyingo 1974, afite imyaka 47. Kwamamara kwe abikesha filime ya Titanic ari kumwe na Kate Winselt.

    Leonardo Wilhelm DiCaprio
    Leonardo Wilhelm DiCaprio

    Carlos Chuck Norris (1985 – 2021)

    Carlos Chuck Norris wamenyekanye cyane muri filime z’intambara hagati ya Amerika na Vietnam, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 10 Werurwe 1940, ubu agize imyaka 81.

    Carlos Chuck Norris
    Carlos Chuck Norris


    source : https://ift.tt/308gVJG

  • Sierra Leone: Leta yashyizeho igihe cyo kunamira abarenga 100 baguye mu mpanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikamyo itwaye lisansi yagonganye n’indi modoka hapfa abantu barenga 100 mu murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown, nk’uko byemezwa n’uburuhukiro bw’ibitaro byaho.

    Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse Umukuru w’umujyi wa Freetown, Yvonne Aki Sawyerr, yatangarije ku rubuga rwe rwa Facebook ko mu bahitanywe n’ako kaga harimo abantu bahuruye baje kuvoma lisansi yamenekaga.

    Yavuze ko ibyangiritse byose bitaramenyekana neza ariko abashinzwe umutekano n’abakora ubutabazi bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo batabare.

    President Maada Bio yavuze ko igihugu kigomba kwigira ku byabaye, akomeza avuga ko abakomeretse bazavurwa ku buntu.

    Yavuze ko hagiye gushyirwaho itsinda rishinzwe kureba ibyabaye, ndetse n’uburyo ibyabaye bitazongera ukundi kuko bibabaje cyane.

    Bivugwa ko nyuma yo kuri uyu wa mbere, amabendera azamanurwa akagezwa hagati mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye muri iyo mpanuka.

    Imibare itangazwa na raporo y’umujyi kuri iyi mpanuka ivuga ko abantu 101 baguye muri iyo mpanuka na ho abarenga 100 bagakomereka.

    BBC ndetse n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko atari ubwa mbere muri Sierra Leone haba impanuka zikomeye ndetse zigahitana benshi.

    Bishingirwa ku kuba muri Werurwe, abantu barenga 80 bakomerekeye mu nkongi y’umuriro yibasiye imwe mu midugudu ya Freetown, yimura abaturage barenga 5.000.

    Muri 2017, nabwo abantu barenga 1.000 bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi.

    source : https://ift.tt/3F083ox

  • Mu 1641 batanze kanditatire ku kuba abajyanama mu turere izemewe ni 1461 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC
    Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC

    Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko abitabiriye baruta abaheruka kwitabira mu matora y’ubushize, kuko impuzandengo ku mwanya umwe uhatanirwa ari abakandida bane.

    Amatora y’abajyanama b’akarere ategerejwe muri buri Karere, hazatorwamo abajyanama 17 aribo bazitoramo abayobozi batatu bagize komite Nyobozi z’uturere.

    Uretse abiyamamaza mu kiciro rusange harimo n’abajyanama biyamamaza muri 30% y’abagore, ndetse hakaba abazahagararira urubyiruko, abafite ubumuga n’abikorera.

    Munyaneza avuga ko abiyamamaza bagomba gukoresha ikoranabuhanga bakirinda guhuza abantu mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, akaba yasabye abiyamamaza kwirinda kumanika ibyapa ahahurira abantu benshi.

    Amatora y’abajyanama b’uturere ba 2021 afite umwihariko kuba yaritabiriwe cyane n’abanyamakuru, ibintu bitari bisanzwe.

    Kigali Today ivugana na Eric Nshimiyimana, umunyamakuru wa Rwandanews24 mu Karere ka Rutsiro yagize ati: “Nk’Umunyamakuru nahisemo kwiyamamariza kujya mu nama njyanama ngo ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu, nkomeza umurongo nk’uwo nari ndimo wo kuvugira abaturage, kuko mu nshingano z’Inama njyanama zibanda mu gukora ubuvugizi. Ikindi cyanteye kwiyamamaza ni uko hari ibibazo byinshi bigaragara muri aka karere bikeneye ubuvugizi ngo bikemuke, nk’aho abikorera batagira kompanyi cyangwa ihuriro bakoresha mu kubyaza amahirwe aka karere gafite.”

    Nshimiyimana akomeza avuga ko ako karere yakoreyemo yasanze gafite igice kinini kingana na 25% by’Amazi y’ikiyaga cya kivu, ariko ayo mazi ndetse n’inkombe zayo bitabyazwa umusaruro ukwiriye nk’uko mu tundi turere bahashyize ibikorwa remezo bikurura ba mukerarugendo.

    Ayo matora yitabiriwe cyane n’abahoze muri komite nyobozi z’uturere bashaka kugaruka mu buyobozi.


    source : https://ift.tt/307RgAQ

  • Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amateka (Amafoto + Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibirori by’amateka yakoreyemo igitaramo kibereye ijisho, ashima abakunzi b’umuziki we n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange, kubera imyaka bamaranye abasusurutsa na we bakamushimira ibihangano bye.

    Ahagana saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota micye nibwo umushyushyarugamba MC Tino yahamagaye itorero Inganzo Ngari ryaserutse mu mbyino gakondo, nyuma yaho hatangira kuririmba abahanzi batandukanye barimo Papa Cyangwe Dj Toxxyk aza ku rubyiniro avangavanga imiziki, Alyn Sano na we akurikiraho, Niyo Bosco na we ntiyahatangwa yerekwa urukundo n’abafana, Bull Dogg asusurutsa abakunzi ba Hip Hop, umuhanzi Mike Kayihura wagiye werekwa urukundo yunganirwa na Christopher mu ndirimbo ze zagiye zinyura imbaga zitandukanye kugeza kuri Mi casa aherutse gusohora. Nyuma ye nibwo Dj Marnaud yasoreje abandi bahanzi mbere yo kwakirwa k’uwari utegerejwe cyane muri iki gitaramo ari we Bruce Melodie wari wateranyije imbaga.

    MC Tino
    MC Tino

    Ahagana saa Mbili n’iminota 44 nibwo Umunyamakuru wa KT Radio MC Tino wari umushyushyarugamba yahamagaye mugenzi we Arthur Nkusi kuza kumufasha kwakira umuhanzi Bruce Melodie.

    Umushyushyarugamba Arthur Nkusi
    Umushyushyarugamba Arthur Nkusi

    Bruce Melodie yasusurukije abitabiriye igitaramo mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe haba mu Rwanda no mu mahanga, kuva ku ndirimbo yahereyeho mu myaka icumi ishize nka ‘Tubivemo, Telephone, Inkovu,… kugera kuri ‘Sawa Sawa’ aherutse gusohora. Izi ndirimbo yaziririmbiye abakunzi be babarirwa mu bihumbi bari bitabiriye ibi birori maze na bo baramufasha umurongo ku wundi ari na ko bakaraga umubyimba.

    Ni urugendo rw’akazi katoroshye yakoze ko kudahagarara ari na ho abakunzi be bahereye bamubatiza akazina ka ‘Munyakazi’ kubera kudacika intege nk’abandi bahanzi baza nyuma y’umwaka umwe, cyangwa ibiri bakabivamo bakigira mu bindi. Kuri Bruce Melodie imbaraga yatangiranye umunsi wa mbere n’uyu munsi ntizicogora ahubwo ziriyongera.

    Ibirori byakomeje nyuma yo kuririmba nyinshi mu ndirimbo yahereyeho akajya abivanga no gutumira zimwe mu nkoramutima ze muri uru rugendo rwe bagiye bamufasha agitangira umuziki barimo Ama G, Riderman, Dj Pius kugera ku bahanzi bakiri bato na we yaharuriye inzira mu rugendo barimo Kenny Sol.

    Mu gihe kirenga isaha n’igice uyu muhanzi yamaze ku rubyiniro, ahagana ku isaha ya saa tanu n’iminota micye nibwo iki gitaramo cyasojwe, maze abakunzi b’umuziki bari bamaze igihe kirenga umwaka n’igice batizihirwa bataha bakeye ku mutima.

    Yafashe amashusho y
    Yafashe amashusho y’urwibutso nka gihamya ko yari ahibereye bitari inkuru mbarirano
    Bishimiye ko ibitaramo byasubukuwe nyuma y
    Bishimiye ko ibitaramo byasubukuwe nyuma y’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19

    Abo mu itsinda rya Mackenzie ribarizwamo Nyampinga w
    Abo mu itsinda rya Mackenzie ribarizwamo Nyampinga w’u Rwanda Nishimwe Naomie na bo bari bahari

    Basusurukije abantu ubwo Bruce Melodie yaririmbaga Complete me
    Basusurukije abantu ubwo Bruce Melodie yaririmbaga Complete me

    Producer Element Eleeh utunganya imiziki wanakoreye Bruce Melodie zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi
    Producer Element Eleeh utunganya imiziki wanakoreye Bruce Melodie zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi
    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w
    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda
    Alyn Sano nyuma yo kuririmba na we yaje akurikira igitaramo ari na ko anyuzamo agacinya akadiho
    Alyn Sano nyuma yo kuririmba na we yaje akurikira igitaramo ari na ko anyuzamo agacinya akadiho
    Gloria Mukamabano, Paul Rutikanga na Rigoga Ruth, abakozi ba RBA na bo ntibahatanzwe
    Gloria Mukamabano, Paul Rutikanga na Rigoga Ruth, abakozi ba RBA na bo ntibahatanzwe
    Umunyamakuru w
    Umunyamakuru w’imyidagaduro Yago ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

    Symphony Band ni yo yacuranze muri iki gitaramo
    Symphony Band ni yo yacuranze muri iki gitaramo

    Dj Brianne ni umwe mu baryohewe cyane n
    Dj Brianne ni umwe mu baryohewe cyane n’iki gitaramo
    Urukweto Bruce Melodie yaserukanye ku rubyiniro
    Urukweto Bruce Melodie yaserukanye ku rubyiniro

    Kenny Sol (uri hagati) wahoze muri label y
    Kenny Sol (uri hagati) wahoze muri label y’Igitangaza ya Melodie na we yitabiriye iki gitaramo

    Riderman inshuti ya Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafitanye indirimbo nyinshi. Bruce Melodie yavuze uburyo yahoze ari umufana ukomeye wa Riderman kuva mu buto
    Riderman inshuti ya Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafitanye indirimbo nyinshi. Bruce Melodie yavuze uburyo yahoze ari umufana ukomeye wa Riderman kuva mu buto

    Abarimo Kate Bashabe ntibigeze bicara kuva ubwo Bruce Melodie yageraga ku rubyiniro
    Abarimo Kate Bashabe ntibigeze bicara kuva ubwo Bruce Melodie yageraga ku rubyiniro

    MC Nkusi Arthur na MC Tino ni bo bayoboye iki gitaramo
    MC Nkusi Arthur na MC Tino ni bo bayoboye iki gitaramo

    Bralirwa muri iki gitaramo yatangarije Abanyarwanda ko Bruce Melodie ari ambasaderi w
    Bralirwa muri iki gitaramo yatangarije Abanyarwanda ko Bruce Melodie ari ambasaderi w’ikinyobwa cyayo Primus
    Dj Pius ubwo yasangaga Bruce Melodie ku rubyiniro bagakorana indirimbo yabo "Ubushyuhe" bafatanyije
    Dj Pius ubwo yasangaga Bruce Melodie ku rubyiniro bagakorana indirimbo yabo “Ubushyuhe” bafatanyije
    Andereya na Peter benshi babamenyeye ku mbuga nkoranyambaga na bo bari baje kwihera ijisho igitaramo cya Melodie
    Andereya na Peter benshi babamenyeye ku mbuga nkoranyambaga na bo bari baje kwihera ijisho igitaramo cya Melodie

    Video: Reba incamake y’iki gitaramo mu mashusho

    source : https://ift.tt/3qgSjt3

  • Cricket: Tanzania yegukanye igikombe mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino yabaye ku Cyumweru, Cameroon na Sierra Leone ni zo zabimburiye izindi mu mukino wabaye guhera saa tatu n’iminota cumi n’itanu z’igitondo aho umukino waje kurangira Cameroon itsinzwe na Sierra Leone amanota 90-89.

    Muri uyu mukino, ikipe y’Igihugu ya Cameroon ni yo yatsinze Toss gutombora kubanza gukubita udupira (Batting) cyangwa gutera udupira (Bowling), maze ikipe y’igihugu ya Cameroon ihitamo kubanza gukubita udupira(Batting ) ari nako bashaka uko bashyiraho amanota menshi, mu gihe Sierra Leone yatangiye itera udupira (Bowling) ari nako ibuza Cameroon gutsinda amanota menshi.

    Igice cya mbere(fast inning) cyarangiye Cameroon ishyizeho amanota 89(Total runs) mu dupira 120 tungana na Overs 20 mu gihe Sierra Leone yo yasohoye abakinnyi 9 ba Cameroon (9 wickets).

    Igice cya 2 cyatangiye ikipe y’igihugu ya Sierra Leone ari yo igiye kuri Batting, yasabwaga gushyiraho amanota 90 kugira ngo yegukane intsinzi y’umunsi.

    Ntibyigeze bibagora kuko muri Overs 12 n’agapira kamwe yari imaze gukuraho ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo na Cameroon, Sierra Leone ikaba yari imaze gushyiraho amanota 90 mu gihe abakinnyi 4 ba Sierra Leone ari bo basohowe na Cameroon.

    Mu mukino wakurikiyeho wahuje Tanzania na Botswana warangiye Tanzania itsinze Botswana amanota 143 kuri 140.

    Tanzania ni yo yatsinze toss maze ihitamo kubanza gukubita udupira (Batting) mu gihe Cameroon yatangiye itera udupira ari na ko ibuza Tanzania gutsinda amanota menshi.

    Igice cya mbere cyarangiye Tanzania ishyizeho amanota 143 muri Overs 19 n’udupira 5, Botswana ikaba yakuyemo abakinnyi bose ba Tanzania uko ari 10 (All out wickets) Umukino warangiye Tanzania ari yo yegukanye intsinzi kuko ikipe y’igihugu ya Botswana itabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Tanzania, kuko muri Overs 20 zingana n’udupira 120 Botswana yari imaze gushyiraho amanota 140 (Total runs).

    Tanzania ikaba yatsinze kucyinyuranyo cy’amanota 3 binayihesha guhita iyobora itsinda rya Kabili (Group B) ryaberaga I Kigali guhera taliki ya 2 ugushyungi uyu mwaka.

    Ikipe y’igihugu ya Tanzania ni yo yabaye iya mbere mu itsinda rya Kabili (Groupe B) ikaba yiyongereye kuri Uganda yabaye iyambere mu itsinda rya mbere (groupe A) ndetse na Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora y’ibanze, maze kuva tariki ya 15 Ugushyingo na zo zizisobanure zishakemo ikipe imwe rukumbi izerekeza mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi. Iyi mikino na yo izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 15 ugushingo.

    Umukinnyi mwiza yabaye KASSIMU NASSORO CHETE wa Tanzania

    Ikipe y’iIgihugu ya Tanzania ni yo yabaye iya mbere muri Group B ikaba yiyongereye kuri Uganda yabaye iyambere muri groupe A Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora y’ibanze, maze kuva tariki ya 15 Ugushyingo na zo zizisobanure zishakemo ikipe imwe rukumbi izerekeza mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi, imikino na yo izabera mu Rwanda.

    Iki gikombe cy’isi kizabera muri Australia mu mpera z’umwaka utaha wa 2022.

    Ibihugu 5 ni byo byari bigize itsinda rya Kabiri (group B)

    Cameroon

    Sierra Leone

    Tanzania

    Botswana

    Mozambique

    source : https://ift.tt/302mZ6Q

  • Aba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda barahugurirwa kuba indorerezi mu butumwa bwa Loni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba Ofisiye 20 baturutse mu Ngabo z
    Aba Ofisiye 20 baturutse mu Ngabo z’u Rwanda ni bo bitabiriye ayo mahugurwa

    Abayitabiriye ni aba Ofisiye basanzwe bafite ubunararibonye mu kubungabunga ubutumwa bw’amahoro, abigeze gukora inshingano zo kuba indorerezi kandi bafite ubunararibonye mu guhugura abandi.

    Ubu bumenyi bakabwongererwa kugira ngo bubakirwe ubushobozi bwimbitse bwo guhugura abategurirwa koherezwa mu butumwa bw’amahoro nk’uko, Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara yabisobanuye.

    Yagize ati “Indorerezi zifite inshingano zo kugenzura ibikubiye mu masezerano aba yaremejwe mu butumwa bw’amahoro, niba bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye, cyangwa bitubahirizwa. Ikindi ni uko ziba zigomba gukurikirana zikamenya ibirebana n’imibereho y’abaturage b’aho ubwo butumwa bw’amahoro bukorerwa. Ibyo byose babikoraho amaperereza banakusanya amakuru, bakabikorera za raporo bashyikiriza inzego zibifite mu nshingano, na zo zikaboneraho uko zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, hagamijwe impinduka nziza ziyashingiyeho”.

    Ati “Aba ba Ofisiye barongererwa ubumenyi mu mikorere nk’iyi, kugira ngo bazabihugurire n’abandi, bitume Igisirikari cy’u Rwanda cwiyubaka mu bunararibonye bwo muri uru rwego, binarinde guhora duhanze amaso impuguke zituruka mu mahanga ya kure ziza kuduha ubwo bumenyi, nyamara twakabaye dufite Abanyarwanda bari ku rwego rwo kubikora neza”.

    Abayitabiriye, biteze kuyasoza bafite ubuhanga bwo kwigisha abandI mu buryo bwimbitse, nk’uko Lt Col Jimmy Bwenge abisobanura.

    Ati “Ahantu twagiye dukorera n’aho twigishije hatandukanye, twahakuye ubumenyi n’ubunararibonye ntekereza ko nibyiyongeraho ubwo dukura muri aya mahugurwa twatangiye uyu munsi, bizatuma twigisha bagenzi bacu mu buryo bwimbitse, tunabaha ingero zifatika z’uko bakwitwara mu butumwa, ku buryo n’igihe bazaba boherejweyo, bizaborohera kubushyira mu bikorwa kandi babyitwaremo neza”.

    Ubumenyi barimo kongererwa ni ubutuma bakora neza akazi ko kuba indorerezi mu butumwa bwa Loni
    Ubumenyi barimo kongererwa ni ubutuma bakora neza akazi ko kuba indorerezi mu butumwa bwa Loni

    Maj. Kazarwa Mary, na we witabiriye aya mahugurwa, yunze mu rya mugenzi we, ashimangira ko batari bakageze ku rwego rw’ubumenyi nk’ubu barimo kongererwa. Akaba ari na yo mpamvu aya mahugurwa bayafata nk’ikibatsi kizabongerera ubumenyi, bakigisha neza bagenzi babo, bagahinduka intangarugero mu butumwa bw’amahoro, kuko inshingano zabo bazaba bazikoze babisobanukiwe neza.

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bwongereza kibinyujije mu Kigo gishinzwe gutera inkunga amahugurwa mu birebana no kubungabunga amahoro Ishami rya Afurika (BPST-A) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mahugurwa (ITS).

    Abayitabiriye uko ari aba Ofisiye 20 bo mu Ngabo z’u Rwanda, bazayasoza tariki 19 Ugushyingo 2021.


    source : https://ift.tt/3wnvJ32