Tag: featured

  • Nyakabanda: Imiryango y’abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare yashimiye Leta yakumiriye ‘kwihorera’ – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge mu murenge wa Nyakabanda.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko n‘ubwo bitoroshye kubabarira uwakwiciye abawe, ariko ari ngombwa kugira ngo umutima wawe ubashe kubohoka.

    Nshimyumuremyi Daniel utuye muri uyu Murenge mu Akagari ka Munanira 2, yavuze ko we abanye neza n’abamwiciye ababyeyi n’abavandimwe be.

    Ati “Ntabwo byoroshye kuvuga ngo umuntu arabana neza n’abamwiciye. Ntabwo byoroshye kuvuga ngo ndongera mbane neza n’abashoreye umuryango mbireba neza, bakagenda bagapfa bagashira. Nta n’umuntu wabyumva nkurikije njyewe ibihe nabayemo.”

    Yakomeje agira ati “Ariko uyu munsi wa none, njyewe nkurikije uko abantu bari babanye, ibihe byari bibi. Ariko bitewe na Leta mbi yari iriho niyo yafashije abantu kwica abandi, irabibigisha guhera mu mashuri hasi. Twumvaga ko twakwihorera ariko si ko byagenze.”

    Nshimiyumuremyi yakomeje avuga ko bitewe na Leta y’Ubumwe, Abanyarwanda bigishijwe ko kwihorera atari cyo cyubaka Igihugu, ko ahubwo gutanga imbabazi zivuye ku mutima ari cyo cyubaka Igihugu.

    Ati “Bitewe na Leta y’Ubumwe yaraje itwigisha ko kubana ari byo bizana Amahoro, ari byo bituma abantu batera imbere. Tubanye neza kuko mbabona nk’abantu. Bamwe ni abafundi banjye mbaha akazi ntatekereza kuba nabagirira nabi. Mbona ari abantu bagenzi banjye kandi nta wishisha undi.”

    Yakomeje avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yafashije Abanyarwanda kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha kwiyumvamo amoko yandi.

    Nirere Emeline na we utuye muri uyu Murenge mu Akagari ka Nyakabanda 1, afite umugabo wakatiwe kubera ko yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko abanye neza n’umuryango umugabo we yiciye kandi nta pfunwe bimutera kuko icyaha ari gatozi.

    Ati “Abanyarwanda twese dukwiye gushyira hamwe, tukirinda igishobora kutuvangura. Ubuhamya natanga ni uko Umunyarwanda wese agomba kumva ko twese tugomba kubana nk’Abanyarwanda. Ufunzwe akumva afungiwe ibyo yakoze kandi tugomba guharanira kuba Abanyarwanda.”

    Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko abanye neza n’abo umugabo yicikiye kandi nta rwikekwe afite kuko uwakoze icyaha ari kugihanirwa.

    Ati “Njye mbona nta kibazo mfite nabo. Uwashoboraga kuba yandeba, namwerekaga ko nta kibazo mfite. Tubanye neza kandi turashyingirana, turasangira. Mbese twese twimitse Ubunyarwanda kurusha ibindi byose.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, yavuze ko bishimiye uko Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge kwagenze muri uyu Murenge, avuga ko hari icyo urubyiruko rwungukiye mu biganiro byagiye bitambutswa.

    Muri uyu Murenge, hibanzwe ku gufasha urubyiruko kumenya no gusobanukirwa neza amateka, kumenya no gusobanukirwa neza Ndi Umunyarwanda mu mashuri yose agize uyu Murenge.

    Uyu muhango wasojwe no guhemba ababaye Indashyikirwa muri gahunda zitandukanye za Leta zikangurira Abanyarwanda Ubumwe n’Ubwiyunge muri uyu Murenge.

    Imidugudu igize Umurenge wa Nyakabanda yari yabukereye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence yiihimiye ko urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ku bwinshi

    Inzego zitandukanye zirimo Ingabo zitabiriye uyu munsi wo gusoza ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Nyakabanda

    Abitabiriye bagaragaje ko inzira Leta yafashe yo kubanisha neza abanyarwanda nyuma ya Jenoside, ari inzira nziza kandi yatanze umusaruro

    Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu bari bitabiriye uyu muhango

    Abahize abandi mu bukangurambaga bw’Ubumwe n’Ubwiyunge bashimiwe

    Nirere ufite umugabo wakatiwe kubera ko yakoze Jenoside ahamya ko abanye neza n’umuryango bahemukiye

    Nshimyumuremyi Daniel ahamya ko abanye neza n’abamwiciye umuryango muri Jenoside

    source : https://ift.tt/3BWI1QW

  • Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa-Gen Kabarebe avuga ku bigamba kuzatera u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abawuhozemo bibumbiye muri GAERG, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 na 18 iyo Miryango imaze itangijwe. Ni umuhango wabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena.

    AERG ni Umuryango uhuriza hamwe abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, naho GAERG ihuriyemo abahoze muri uwo Muryango basoje amashuri.

    Gen Kabarebe yabanje kubashimira ubutwari bagaragagaje mu myaka iyo Miryango imaze, ubwo biyemezaga kurenga ku bikomere batewe n’amateka bakemera kubaka igihugu.

    Ati “Bagaragaje urwego rushimishije rwo kubaka Igihugu.”

    Yagaragaje ko nubwo Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside hagasigara bake, abasigaye bakoze byinshi bigamije guteza imbere igihugu no kongera kubaho.

    Yagarutse ku basirikari b’Inkotanyi bari ibihumbi 19.000 nyamara bakabasha guhagarika Jenoside mu mezi atatu, mu rugamba bahanganiyemo n’aba Habyarimana bari 50.000, wongeyeho n’ibihumbi 30 by’Interahamwe n’abandi bo mu nzego zitandukanye.

    Yavuze ko kuba barabashije guhagarika Jenoside byaturutse ku bwitange. Ati “FPR yakoze byinshi ariko nta bwitange buragaragara nk’ubwo guhagarika Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994].”

    Yabwiye abari muri iyo Miryango biganjemo urubyiruko ko ubwitange, gukorera igihugu no gukorera kuri gahunda ari byo byonyine byahesha agaciro “abacu bazize Jenoside n’abasirikari bamennye amaraso barwanira Igihugu”.

    Yaburiye abigamba gutera u Rwanda

    Mu ijambo rye kandi Gen Kabarebe yakomoje ku bigamba ko bazatera u Rwanda bagahirika ubutegetsi.

    Yavuze ko nubwo ari benshi nta bushobozi bafite bwo kubikora cyane ko nabo ubwabo batumvikana.

    Ati “Ibyo mwumva ngo abanzi ni benshi, bose ubateranyije ni ubusa. Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa.”

    “Mumbwire niba barigeze bicara hamwe ngo bizihize imyaka bamaze barwanya Igihugu [nk’uku mwicaye]. Ubashyize muri iki cyumba ugasohoka wasanga bose bicanye.”

    Yashimangiye ko imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’Igihugu nka FDLR na FLN ya Paul Rusesabagina itabibasha “usibye kumva ngo barahari gusa”.

    Yatanze urugero rw’uko bahora basubiranamo bya hato na hato kubera ingingo badahurizaho.

    Nka FDLR yacitsemo ibice mu 2016 maze abari ku ruhande rwa Gen Irategeka Wilson batangiza CNRD-Ubwiyunge.

    Nyuma yaho CNRD yihuje na RRM ya Nsabimana Callixte (Sankara) ndetse na PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina, bashinga Impuzamashyaka bise MRCD ifite umutwe wa gisirikare wa FLN.

    FLN yagabye ibitero mu bihe bitandukanye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda bihitana n’ubuzima bw’Inzirakarengane.

    Amakuru avuga ko Gen Irategeka yishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho Rusesabagina Paul na Sankara bari i Mageragere nyuma yo kugubwa gitumo bakagezwa mu butabera, bagakatirwa imyaka 25 na 20 y’igifungo.

    Hari abandi bakomeje gusiga ubuyobozi bw’u Rwanda isura mbi mu mahanga bavuga ko bazaza kubukuraho barimo na Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu 1994. Gen Kabarebe yavuze ko “Ibyo bakora byose ari icyuka gusa ntacyo bizageraho.”

    Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe,yashimye ubutwari bwaranze ababa muri AERG na GAERG mu myaka bamaze bahuje imbaraga

    source : https://ift.tt/3EPYpok

  • Igitekerezo: Ese koko ingo za kera zabanaga neza kurusha iz’ubu? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni byo koko hirya no hino mu miryango itandukanye, ugenda wumva amakimbirane yabaye mu ngo, ndetse bamwe bakagaragaza ko ingo zo muri iyi minsi nta reme zifite, aho abenshi banavuga ko abubatse ari abubatse kera, naho ubu akaba ari ukubura uko umuntu agira, bagaragaza ko bazubakira kuzisenya, ndetse abanyamadini bamwe bemeza ko imperuka izaba bakagaragaza ko ari ibimenyetso by’imperuka.

    Ariko njyewe nsanga akenshi ibiba ubu byaranabagaho na kera gusa ntibisakazwe hirya no hino ahubwo bikaguma mu muryango.

    Ibi iyo mbivuga ahanini nshingira ku kuba ibiza ku isonga mu bitera amakimbirane mu miryango nshingiye ku bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye harimo gucana inyuma mu bashakanye ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano n’ubusambanyi. Nyamara iyo ndebye hirya no hino usanga n’ubwo ibi bitasakuzaga ngo bimenywe n’umuhisi n’umugenzi byarakorwaga ku rwego rwo hejuru, ubwo ubu usanga abana benshi bavukana kuri se gusa, umugabo yari atunze abagore benshi mu buryo buzwi, ariko ntibisakuzwe bigafatwa nk’ibisanzwe.

    Hirya no hino mu Rwanda wumva mu bantu bakuru baba bafite abavandimwe bahuriye kuri ise ubabyara, ariko ba nyina batandukanye, ugenda wumva umugore ukwereka ubumuga cyangwa inkovu yatewe n’umugabo. Iyo muganiriye n’abagore bakuze akenshi bakubwira ibikorwa by’indengakamere bakorewe n’abagabo bashakanye, yaba bo bwite cyangwa imiryango bashatsemo. Gusa akakubwira ko nyine ari uko zubakagwa yacecekaga cyangwa bigacocerwa mu miryango yabo ntibimenywe n’abandi bantu ba kure. ( Ngaruka ku bagore cyane bahohoterwaga kuko byaba ubu na kera n’ubwo n’abagabo bahohoterwa ubushakashatsi bugaragaza ko abagore ari bo benshi).

    Mu bigaragara rero njyewe mbona n’ubwo hari n’izindi mpamvu nyinshi muri iyi minsi zituma bigaragara ko amakimbirane mu miryango agenda yiyongera (ahari nk’umuco batozaga abagore ngo ni uko zubakwa, kutamenya uburenganzira n’inshingano za muntu,…) mbona itumanaho n’isakazamakuru kuba ryaroroshye ari bimwe mu bigaragaza ko ingo zo muri iyi minsi zidakomeye mbese iminsi y’imperuka yazigezemo.

    Ingo mbi zahozeho, gusa ni uko nta bikoresho by’ikoranabuhanga byari bihari cyangwa buri muntu akaba yari ataraba umumenyeshamakuru, ngo ikibaye cyose gifatwe cyoherezwe hirya no hino, abantu bose bamenye ibyabaye irunaka kuri ba runaka kubera impamvu runaka…

    Amakimbirane mbona atagomba kurebwa nk’ibintu by’inzaduka cyangwa bitabayeho mu ngo za kera. Hoya ingo nziza kera zabayeho ariko n’imbi cyane zaranzwe n’ihohoterwa zirahari, ni kimwe n’ubu kandi. Nta byacitse cyangwa inzaduka ku bwanjye mbona. Abantu bikumva ko ibihe byahindutse ari byo bijya mu ngo bikazisenya.

    Abanyarwanda baciye umugani ngo ahari abantu ntihabura urunturuntu, kandi ngo ntazibana zidakomanya amahembe. Iyi migani ni iya kera kandi yaganaga akariho. Abagiranye ikibazo mu rugo bagikemure, ubundi bakomeze bubake umuryango wabo mu mahoro. Ntibumve ko ari uguhebera urwaje kuko ari iminsi mibi turimo. Oya, iyi minsi turimo yahozeho kandi izahoraho.

    source : https://ift.tt/3EYJZ5v

  • Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe abagabo 21, abagore batatu n’abana barindwi.

    Bose uko ari 31 bari bafungiye mu Karere ka Mbarara bashinjwa kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kunekera u Rwanda.

    Uwitwa Ndahimana Emmanuel yagiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2017 anyuze ku mupaka wa Gatuna agiye gusura mushiki we Mukashema Mediatrice utuye mu karere ka Mbarara igihe yakabaye agaruka amenya ko imipaka yafunzwe ahitamo kugumana na mushiki we.

    Ku wa 15 Mata 2020, yafashwe n’igisirikare cya Uganda ubwo yari agiye ku isoko kugura imyambaro, yamburwa amashilingi ya Uganda 160,000 ajyanwa gufungirwa muri gereza ya Mbarara ahamara umwaka n’amezi atandatu ashinjwa gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Yahakuwe ajya gufungirwa mu kigo cya Polisi cya Mbarara ari na ho yavuye azanwa mu Rwanda.

    Avuga ko yakubitiwe muri gereza bikomeye ndetse akorerwa n’iyicarubozo abwirwa ko agomba kwemera ko ari maneko w’u Rwanda.

    Undi munyarwanda uvuga ko yakorewe iyicarubozo ni Hakizimana Samuel w’imyaka 18 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Rubavu wagiye muri Uganda mu mwaka wa 2010 akiri umwana, ajyanywe n’umugabo wo muri Uganda witwa Ssemwombe Geoffrey akaba umugabo wa mushiki we.

    Yafatiwe kwa muramu we mu karere ka Gomba kuwa 18 Kanama 2021, ajyanwa muri CMI Mbuya aho yamaze amezi abiri akubitwa ndetse akorerwa n’iyicarubozo ngo yemere ko ari maneko w’u Rwanda.

    Ku itariki 27 Ukwakira 2021, nibwo yazanywe i Mbarara mu kigo cya gisirikare cya Makenke, ahavanwa ku itariki 02 Ugushyingo 2021 ajyanwa kuri Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye atahuka.

    Niyonsenga Jean Damascene ukomoka mu Karere ka Huye we ngo yagiye mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala mu mwaka wa 2016 ajyanywe no gucuruza imyambaro ishaje (caguwa), aza gufatwa tariki ya 23 Gicurasi 2021, ajyanwa muri CMI Mbuya aho yafungiwe mu gihe cy’amezi atanu, akubitwa, anakorerwa irindi yicarubozo kugira ngo yemere ko ari maneko w’u Rwanda.

    Iri yicarubozo yarikomereje mu kigo cya gisirikare cya Makenke mu karere ka Mbarara aho yavanywe ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye atahuka.

    Avuga ko muri Uganda asizeyo imodoka ye ifite agaciro ka Miliyoni 25 z’Amashilingi ya Uganda ndetse n’iduka rya Miliyoni 15.

    Ibyakorewe Niyonsenga ni byo byabaye kuri mugenzi we Niyonshuti Emmanuel wo mu karere ka Burera wabaye mu mujyi wa Kampala acuruza amagi ku muhanda.

    Yafashwe muri Nyakanga 2021 afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye amezi abiri n’ukundi kwezi kumwe muri CMI Mbuya aza koherezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara.

    Niyonshuti yashinjwaga kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba maneko w’u Rwanda.

    Avuga ko muri Uganda asizeyo umutungo wa miliyoni 6 n’ibihumbi 500 by’Amashilingi ya Uganda ndetse na Moto.

    Mu banyarwanda 31 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bari bafungiye muri gereza zitandukanye mu gihugu cya Uganda harimo abaje byitwa ko baje ku bushake bwabo nyamara badaturutse mu ngo zabo ahubwo bari muri za gereza.

    Abo ni Tuyishime Felicien ukomoka mu karere ka Rubavu wagiye muri Uganda ahitwa Karangara tariki 03 Werurwe 2017 anyuze ku mupaka wa Cyanika.

    Nyuma y’imyaka ibiri, yatandukanye n’umukecuru yakoreraga, ajya gukora akazi k’uburobyi mu kiyaga cya Victoria aza gufatwa n’igisirikare cya Uganda ku wa 14 Nzeri 2021 agaruka mu Rwanda.

    Yakatiwe igifungo cy’iminsi 54 ashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba maneko w’u Rwanda bituma amara icyo gihe cyose akubitwa ndetse akorerwa n’iyicarubozo ngo yemere ibyo ashinjwa.

    Mugenzi we Hakorimana wo mu karere ka Burera we yafashwe agaruka mu Rwanda muri Nzeri 2021 aho yafungiwe ahitwa Shema mu gihe cy’ukwezi n’iminsi 10 akubitwa cyane ngo yemere ko anekera u Rwanda ndetse yamburwa n’Amashilingi ya Uganda ibihumbi 160 yakoreshaga mu rugendo ataha.

    Nyuma yo kwakirwa n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku mupaka wa Kagitumba, aba Banyarwanda uko ari 31 bagaragaje agahinda ko gukubitwa bakanakorerwa iyicarubozo ndetse bakanasinyishwa ku ngufu impapuro zibemeza ko bari muri Uganda nka ba maneko b’u Rwanda.

    Nyuma y’ibizamini bya COVID-19, umwe ni we wayisanganywe akaba agomba kujyanwa mu kigo cy’akato naho abandi bakaba bajyanywe muri IPRC Nyagatare mu gihe bagitekereje kugezwa mu miryango yabo.

    source : https://ift.tt/3qkziGl

  • Abo muri AERG na GAERG basabwe kurushaho gutanga umusanzu wabo mu kubanisha Abanyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gatabazi Jean Marie Vianney
    Gatabazi Jean Marie Vianney

    Ibi Minisitiri Gatabazi abishingira ku butwari bwaranze abanyamuryango ba AERG na GAERG nyuma ya Jeonoside yakorewe Abatutsi, kuko bemeye kwirenga, barigomwa, baritanga, bemera gutura no kubana n’ababahemukiye bakabicira ababyeyi, abavandimwe, inshuti ndetse bemera no kubana n’abana babo.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko iyo aza kugira amahirwe yo guhura na bo mbere y’uko amatora y’inzego z’ibanze aba, yari gukora ubukangurambaga bubahamagarira kujya mu nzego z’ibanze guhera ku masibo no mu midugudu kuko aribwo bashobora kubaka ibiramba.

    Ati “Bishingira hariya ku mukuru w’isibo uri muri AERG, GAERG, agahera ku kubuza ba banyarwanda bari ku isibo, ku mudugudu, mukajya muri komite nyobozi y’umudugudu, muri njyanama y’akagari, muri njyanama y’umurenge, muri njyanama y’Akarere, mukayobora uturere, aho ngaho ni ho ruzingiye kubera ko Leta yakoze ibyo yagombaga gukora, ubu tugomba gushaka ubuzima, uyu munsi ibyo tuvuga byagezweho, turashima sisiteme yubatswe ituma uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ashobora kubona ishuri, uko yivuza, uko abaho, aho ataha”.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko kuba AERG na GAERG ari abafatanyabikorwa beza ba MINALOC kandi bakaba ishyirahamwe rikora neza guhera hasi, bakwiye gutanga umusanzu wabo mu kubanisha Abanyarwanda (Social Cohesion).

    Ati “Inzego z’urubyiruko muzibonekemo, inzego z’abagore muzibonekemo, amakoperative ashingwa muyinjiremo, ntabwo muzinjira mu makoperative nka AERG na GAERG gusa, mugomba kwinjira mu makoperative aho ari hirya no hino kugira ngo mujyanemo rwa rukundo, mujyanemo bwa bumwe, mujyanemo wa mwuka, kuko umuntu atanga icyo afite, noneho nyuma y’imyaka 25 iri mbere, ya ntego ya 2050 muzabe ari mwe mwabaye umusemburo w’iyo mpinduka munayibazwa noneho”.

    Yabasabye kwakira neza ababagana barimo abatishoboye, abakene, abafite ibibazo mu ngo, abafite amakimbirane mu miryango, abafite ibibazo by’akarengane binyuranye.

    Agira ati “Twifuza kuzasazira mu biganza byanyu, mutuyobora neza, tubona mutuganisha muri cya cyerekezo abasaza n’abandi bakuru barwaniriye, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu uyu munsi bwaharaniye, ubu rero murabaza Leta mugiye kuzabazwa namwe muri ino minsi iri mbere, mugomba gufata inshingano”.

    Abanyamuryango ba AERG na GAERG barasabwa gukora itandukaniro bakarushaho kurangwa n’umurava, n’ikinyabupfura kuko hari byinshi basabwa gukora kugira ngo bizere ko ejo hazaza hazarushaho gukomeza kuba heza kubera ko baramutse badashoboye gukora neza ngo barwanye icyakongera kuzana Jenoside, mu myaka iri imbere igihugu cyazahura n’ibibazo.

    source : https://ift.tt/3wpIB8X

  • Iburasirazuba: Abatowe mu byiciro byihariye basabwe guteza imbere ababatoye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hatowe abajyanama ku murenge baturuka mu byiciro byihariye, Biro y’inama njyanama y’umurenge, komite nyobozi z’inama z’igihugu ku murenge, 30% by’abagore bagize njyanama y’umurenge.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yakurikiranye aya matora mu Karere ka Bugesera mu mirenge ya Gashora, Mayange, Ntarama na Nyamata.

    Mu butumwa yageneye abatowe, yabasabye kudatesha agaciro icyizere bagiriwe n’ababatoye.

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana

    Yabibukije ko ari amahirwe bagize yo kugira icyo bamarira abandi banyarwanda babatoye bityo bakemera inshingano kandi bakazuzuza neza.

    Yababwiye ko kuba batowe ari igihango gikomeye bagiranye n’Igihugu n’ubuyobozi bw’Igihugu muri rusange ndetse n’abaturage bagomba guha serivisi.

    By’umwihariko abayobozi batowe basabwe gukora impinduka ziganisha ku iterambere.

    Barahiriye kuzuza neza inshingano batorewe
    Barahiriye kuzuza neza inshingano batorewe

    Ati “Kwemera impinduka bivuze impinduka zidasanzwe bitewe n’amateka ngira ngo hano murabona urwibutso bitewe n’amateka, murabona ubukene hari ibintu byinshi duhuza, ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere, imibereho, umutekano, iterambere.”

    Akomeza agira ati “Ibyo byose kubihuza byose, abato bacu, bana bacu, rubyiruko mwese mu byiciro bitandukanye nyamuneka nimwiyemeze gukora impinduka kandi idasanzwe.”

    Yabasabye gukoresha imbaraga nyinshi no kwihuta mu gufasha abaturage kugira ngo babashe kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.

    Yabasabye kandi kurangwa n’indangagaciro zikwiye umuyobozi birinda icyadindiza iterambere ry’umuturage.

    source : https://ift.tt/3qbjsO4

  • Rubavu: Abaturage babiri bafatanywe litiro 2,300 z’inzoga zitemewe – #rwanda #RwOT

    Aha mbere hafatiwe litiro 1,500 naho ahandi hafatirwa litiro 800. Aba bose bari batuye mu murenge wa Bugeshi, Akagari ka Kabumba, Umudugudu wa Vuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage aboneraho kubashimira.

    Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko bariya bantu bakora inzoga zitemewe, twahise dutegura ibikorwa byo kujya kureba tugezeyo koko dusanga bakora ziriya nzoga. Bari bategereje abakiliya baza kuzirangura.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko ziriya nzoga utamenya ibyo bazikoramo ndetse nta n’amazina zigira nk’uko ahandi bijya bigenda. Gusa akomeza avuga ko hari amakuru y’uko abakora ziriya nzoga bavanga ibintu bitandukanye birimo n’isukari bacanira.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage kujya birinda kunywa bene ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge kuko zishobora kubatera uburwayi ndetse zigatuma bakora ibyaha nyuma yo kuzinywa.

    Ati” Ibintu bikorwamo ziriya nzoga ntabwo bizwi neza kuko nta suzuma ry’ubuziranenge zakorewe, gusa buvugwa ko mu kuzikora bavanga ibintu byinshi birimo isukari. Dukangurira abaturage kuzirinda kuko zishobora kubatera uburwayi butandukanye ndetse tukanabasaba kujya baduha amakuru y’aho bazibonye, iyo bamaze no kuzinywa usanga bakora ibyaha birimo gukubita no gukemeretsa.”

    Inzoga zafashwe zahise zimenwa,abazifatanwe bajya gucibwa amande hakurikijwe amategeko.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


    source : https://ift.tt/3EJxCdk