Tag: featured

  • Hatangijwe umushinga witezweho kubungabunga hegitari 25.000 mu Burasirazuba – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangijwe ku wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga. Uzakorera mu Mirenge ya Nyagatare, Mimuri, Rwimiyaga yo mu Karere ka Nyagatare hakaniyongeraho Umurenge wa Nyamugali wo mu Karere ka Kirehe.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuze ko bishimiye uyu mushinga ngo kuko ugiye kubafasha mu kubungabunga ubutaka bwabo bwendaga gutwarwa n’isuri.

    Bintunimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Gacundezi ya 2 yavuze ko bishimiye guhabwa ibiti bivangwa n’imyaka ngo kuko bigiye kubafasha kuzana umuyaga mwiza kandi bikanabaha inkwi.

    Yagize ati “Icyiza na none cyo gutera ibiti, iyo gikuze ntubura inkwi n’urubaho urubonamo, akarusho noneho gitanga umwuka mwiza mu rugo na ya mvura yajyaga iducika kubera kutagira ibiti ntizongera kuducika kuko turi kubitera ku bwinshi.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu bafite icyizere cyo gutera ibiti byinshi mu mirima yabo ngo kuko bari guhabwa ibifite gikurikirana bitandukanye na mbere aho Leta yabahaga ibiti bitajyanye n’ubutaka bwabo.

    Mpumuje Faustin ufite ubutaka burenga hegitari imwe we yavuze ko umuswa uri mu byatumye batabasha gutera ibiti ngo bifate, yavuze ko ubutaka bwabo bukunze kurangwamo umuswa mwinshi ari nawo urya ibiti batera bikananirwa kuzamuka.

    Ati “Ubu rero noneho dufite icyizere ko bizafata kuko twahawe abakozi bazadukurikirana aho bigaragaye ko hari umuswa bakadufasha kuwurwanya bakoresheje imiti gakondo n’indi bazazana.”

    Mukambaraga Athanasie we yavuze ko bagiye bagira imishinga myinshi ibaha ibiti bakanabitera ariko ngo kimwe mu bituma bidakura ngo bigere hejuru harimo umuswa ukunze kubirya n’inka za bamwe mu baturage bazishora mu mirima y’abandi baturage mu masaha y’ijoro.

    Umukozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere ry’Icyaro, RWARRI, Udahogora Madeleine, ari nawo uri gukora ubukangurambaga, yavuze ko mu myaka ine bazamara bafasha abaturage gutera ibiti mu Turere twa Nyagatare na Kirehe, bafite intego zo gusubiza uburanga utu turere.

    Ati “Igice cya mbere kizafata hegitari 500 muri Nyagatare na hegitari 500 muri Kirehe. Muri iki gice hahoze ari muri Pariki y’Akagera none habaye nk’ubutayu kubera abantu bahatuye ibiti barabitema batangira no kubura imvura. Ubu rero tuzahatera ibiti bivangwa n’imyaka, ku nkengero z’imihanda n’ibiti by’imbuto.”

    Ku kijyanye n’ibindi biterwa bikaribwa n’imiswa yavuze ko bafite abakozi benshi babihuguriwe ku buryo bitezweho gufasha abaturage mu kurwanya iyi miswa ikunze kurya ibiti.

    Udahogora yavuze ko hazakoresha uburyo bwa gakondo mu kuyirwanya byakwanga hagakoreshwa n’indi miti isanzwe.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred, yavuze ko ibiti byose bizaterwa yaba ibizaterwa ku mihanda n’ibizaterwa mu mirima y’abaturage bizakurikiranwa na buri muturage ngo kuko babanje kubaganiriza no kubigisha ibyiza byabo.

    Ati “Buri gihe cy’imvura wasangaga dukunze guhura n’umuyaga bitewe n’uko dufite ibiti bike bidahagije ugasanga duhura n’ibiza, ibisenge bikaguruka inzu nazo zigasenyuka ariko nibamara gutera ibiti biradufasha cyane; icya kabiri biradufasha mu kubona inkwi n’imvura ugereranyije n’iyo tubona ubu ubona ko ikiri nke cyane.”

    Yakomeje asaba abaturage gufata neza ibiti bahawe ngo kuko ari amahirwe baba babonye kuko igihugu kiba cyatekereje kikabona cyabunganira mu kubona ibiti.

    Byitezwe ko uyu mushinga uzasiga hegitari ibihumbi 25 zibungabunzwe, uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku kubungabunga Ibidukikije, IUCN na RWARRI.

    Uyu mushinga uzasiga hegitari ibihumbi 25 zibungabunzwe

    Abaturage bo mu turere twa Nyagatare na Kirehe bishimiye uyu mushinga wo kubaha ibiti

    Hatangijwe umushinga witezweho kubungabunga hegitari 25.000 mu Burasirazuba

    Uyu mushinga uzamara imyaka ine

    source : https://ift.tt/3qkHoPa

  • Abasirikare bakuru 20 ba RDF bitabiriye amahugurwa y’indorerezi za Loni yatangijwe i Musanze – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yatangiye ku wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021 akazasozwa ku wa 19 Ugushyingo 2021 yitabiriwe n’abasirikare bakuru 20 b’u Rwanda; agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bizatuma baba abatoza mu bya gisirikare b’izindi ndorerezi z’Umuryango w’Abibumbye zikunze gukenerwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rtd Col Jill Rutaremara, yasabye abayitabiriye kurushaho gukarishya ubumenyi bari bafite bakahungukira ubundi kuko bagiye kuba abatoza no gusangiza abandi ubumenyi bafite bagamije gusenyera umugozi umwe.

    Yagize ati “Aya mahugurwa yagenewe abatoza bazatoza izindi ndorerezi mu bya gisirikare z’Umuryango b’Abibumbye. Icyo tubasaba ni ukumva neza aya masomo bagiye guhabwa kuko azabongerera ubumenyi ariko nabo bagasangizanya ubumenyi bafite kuko basanzwe ari indorerezi hari aho babikoze henshi, icyo bagiye guhabwa ni ubumenyi n’ubushobozi bwo kuba na bo bagiye kuba abatoza.”

    Uwari uhagarariye Ikigo cy’Abongereza giteza imbere Amahoro, Ishami rya Afurika, British Peace Support Team Africa, Lt Col Mike Lynskey, avuga ko bahisemo gufatanya n’u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

    Yagize ati “Dusanzwe dufasha kubaka ubushobozi bw’ingabo muri Afurika by’umwihariko u Rwanda kubera imikoranire myiza dufitanye. Ubu turi kubaka ubushobozi bw’aba basirikare bakuru ngo bashobore kugira ubumenyi buhagije kandi bazabusangiza n’abandi, twaboherereje impuguke zirabigisha kandi tuzakomeza gufatanya.”

    Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko agiye kubabera umwanya wo kurushaho gusobanukirwa n’ibyo bakora kandi ko ari n’igihe kiza cyo guhuza ubumenyi no kubusangira bagamije kuba abanyamwuga nyabo mu byo bakora.

    Lt Col Bwenge Jimmy ni umwe muri bo yagize ati “Turi hano ngo twongererwe ubumenyi n’ubwo twari dusanzwe tubikora ariko ubu bwo ni umwanya mwiza ngo duhuze ubumenyi kandi turizera ko ubwo tuzakura hano tuzabusangiza abandi kugira ngo tugire abandi benshi bafite ubumenyi mu byo kuba indorerezi.”

    Maj Mary Kazarwa yavuze ko ibyo bazakura muri aya mahugurwa byinshi kandi ko na bo bazabyigisha abandi bagamije ko ibikorwa byo kuba indorerezi mu by’umutekano bitanga umusaruro.

    Yagize ati “Muri aya mahugurwa tugiye kwigiramo byinshi kuko turi gutozwa kuzaba abatoza, ubwo tuzaba tuvuye hano tuzatoza n’abandi kugira ngo ibikorwa byo kuba indorerezi mu byo kubungabunga amahoro bigerweho.’’

    Aya mahugurwa y’abatoza b’indorerezi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro ku Isi ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro kiri i Nyakinama. Yateguwe na Minisiteri y’Ingabo ku bufatanye na British Peace Support Team Africa BPST-A, yitabiriwe n’abasirikare bakuru kuva ku bafite ipeti rya ‘Captain’ kugeza ku bafite irya Lieutenant Colonel 20 ba RDF bazayamaramo ibyumweru bibiri.

    Abasirikare bakuru 20 ba RDF mu bitabiriye amahugurwa y’indorerezi za Loni yatangijwe i Musanze

    Nyuma hafashwe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3qhuWzF

  • U Rwanda rwashyikirije u Burundi bimwe mu bikoresho by’uburobyi byafatiwe mu Kiyaga cya Rweru – #rwanda #RwOT

    Ni ibikoresho byatanzwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, mu Kagari ka Kintambwe ku Kiyaga cya Rweru.

    Uyu muhango wabanjirijwe n’ibiganiro byitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ndetse n’ubwa Komini Busoni iherereye mu Ntara ya Kirundo.

    Nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bwa Bugesera bwashyikirije abo mu Burundi ibikoresho bitandukanye birimo ubwato gakondo 22, ingashya 31, imitego 23 n’ibindi byafatanywe abarobyi b’Abarundi barimo kuroba mu Kiyaga cya Rweru barenze imbibi z’igihugu cyabo.

    Umuyobozi wa Komini Busoni, Nsavyimana Dismas, yishimiye iki gikorwa avuga ko ari umusaruro w’ibiganiro biherutse guhuza ba Guverineri b’Intara ku mpande zombie.

    Yijeje ubufatanye mu gukomeza kwigisha abaturage amategeko agenga umupaka no guhana abawukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Bugesera, Mugiraneza David, yavuze ko impande zombi zumvikanye gufatanya mu gihe hari umuturage bigaragaye ko yarengereye imbibi zigakorana mu buryo bworoshye.

    Ati “Ikindi baremera ko abantu babo barengereye bakoze amakosa bakemera ko bagomba kubigisha nkuko twagiranye ibiganiro. Icyo twemeranyijwe rero ni uko hano hagati mu kiyaga mu gihe umuntu yafashwe yarenze imbibi yaba Umunyarwanda cyangwa Umurundi dukwiriye guhamagara Marine yaho, ubu bahanye nimero bazajya baganira bakagaragarizanya uburyo abaturage barengereye tugafatanya mu gukemura icyo kibazo.”

    Umuyobozi wa Koperative y’Abakorera Uburobyi muri Rweru, Niyonzima Vincent, yavuze ko yishimiye kuba ibihugu byombi biri kuzahura umubano umaze iminsi urimo agatotsi.

    Yavuze ko mbere nk’abaturage bahahiranaga ku myaka bamwe badafite ariko ngo kuri ubu hashize imyaka myinshi bidakorwa ariko ngo bafite icyizere ko imibanire izongera ikagenda neza.

    Ibiganiro byahuje impande zombi byasojwe haba ubusabane bw’abayobozi bari bahagarariye uturere duhana imbibi, ibi bikaba bibaye nyuma yaho ku wa 25 Ukwakira 2021 ba Guverineri b’Intara y’Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse n’abo mu Ntara ya Kirundo na Muyinga ku ruhande rw’u Burundi bagiranye ibiganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.

    Bakaba bariyemeje kujya bahura nibura inshuro imwe mu gihembwe mu rwego rwo kurebera hamwe uko umubano wifashe ku mpande z’ibihugu byombi no gukemura bimwe mu bibazo biba bihari.

    Iki gikorwa cyabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Impande zombi zemeranyije guhana amakuru mu gihe hari abaturage bakoze ibinyuranye n’amategeko birimo kurenga imbibi

    Ibikoresho bitandukanye byafatanywe abarobyi bo mu Burundi bageze mu mazi y’u Rwanda

    Akarere ka Bugesera kashyikirije u Burundi ibikoresho byafatiwe mu Kiyaga cya Rweru birimo imitego 23, amato gakondo 22, ingashya n’ibindi byafatanywe abarobyi b’Abarundi barimo kuroba barenze imbibi

    Muri ibi bikoresho byafashwe harimo ubwato bwa gakondo 22

    source : https://ift.tt/3kiwXry

  • U Rwanda n’u Bushinwa byizihije imyaka 50 y’ubucuti – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, ni bwo u Rwanda n’u Bushinwa byizihije isabukuru y’imyaka 50 y’umubano wabyo. Ibi birori byabereye muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali rwagati.

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko mu myaka 50 ishize, umubano w’ibihugu byombi warushijeho gushinga imizi kubera ubwubahane.

    Yagize ati “Imikoranire yacu mu bucuruzi n’ubukungu yarushijeho kuba myiza. U Bushinwa bwishimiye kuba umufatanyabikorwa wa mbere w’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no kubaka ibikorwa by’imishinga itandukanye.’’

    Mu 2020, ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Bushinwa bwageze kuri miliyoni 321$ nubwo byari mu bihe bya COVID-19.

    Ambasaderi Rangwei yavuze ko ubucuti bw’u Rwanda n’u Bushinwa atari impanuka kuko bwagezweho kubera ibikorwa byashyizwemo imbaraga.

    Ati “Uyu mwaka wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 100 ishize Ishyaka rya Communist Party rishinzwe. Mu myaka yahise, Communist Party na RPF zasangiye ubunararibonye ku bijyanye n’imiyoborere.’’

    Ubwo yari mu ruzinduko rwe muri Nyakanga 2018, Perezida Xi Jinping, yasuye u Rwanda mu rugendo rwasize hasinywe amasezerano 15 arimo ubucuruzi bwo kuri internet, ibikorwaremezo no gutoza abanyempano.

    Yakomeje ati “Ibigo byo mu Bushinwa biri gutoza urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa n’ubucuruzi bwo kuri internet. Mu kwezi gushize hasinywe amazezerano ashyiraho Huawei ICT Academy, azafasha Huawei guhugura no gutanga impamyabushobozi kuri kaminuza zo mu Rwanda.’’

    Ambasaderi Hongwei yagaragaje ko ibihugu byombi byakoranye mu nzego zitandukanye.

    Ati “Abanyarwanda benshi bahawe buruse zo kwiga mu Bushinwa buri mwaka. Abashinwa benshi batangiye kwiga byinshi ku Rwanda no kuza hano kwirebera ibyiza birurimo n’ishoramari.’’

    Mbere ya COVID-19 yagaragaye mu Bushinwa mu mpera za 2019, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.

    Mu buzima nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage 700.000 barimo 37.500 babazwe.

    Iki gihugu kandi kirateganya kuvugurura Ibitaro bya Masaka cyagize uruhare mu kubaka ndetse n’ibya Kibungo byaguwe ku nkunga y’u Bushinwa mu 1992.

    -  U Rwanda rwijeje gukomeza gukorana n’u Bushinwa mu ngezi zitandukanye

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye imyaka 50 y’umubano w’ibihugu byombi n’uruhare rw’u Bushinwa mu mishinga iteza urwa Gasabo imbere.

    Yagize ati “Kuva ku wa 12 Ugushyingo 1971 ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twakoranye bya hafi mu kubaka umubano ushingiye kuri politiki n’imibereho myiza y’abaturage.’’

    U Bushinwa buri ku isonga mu bihugu bishora imari mu Rwanda, ndetse ishoramari ryabwo rimaze gufasha mu ihangwa ry’imirimo itandukanye.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeje kuba mwiza mu nzego zose.

    Ati “Ibi birori ni umwanya udasanzwe wo kuzirikana ibyo twagezeho mu myaka 50 ishize. [….] Ndizeza ko igihugu cyacu na guverinoma yanyu bizakomeza gukorana mu kunoza umubano n’imikoranire bishingiye ku isanzweho.’’

    Yashimye ko iki gihugu cyafashije u Rwanda mu bihe bya COVID-19 aho cyaruhaye dose z’inkingo 500.000 zo mu bwoko bwa Sinopharm.

    Ati “Inkingo zafashije kandi zizakomeza gufasha mu rugamba rwacu rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.’’

    U Rwanda n’u Bushinwa bifatanya mu mishinga y’ishoramari, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, kubaka ubushobozi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, umutekano n’indi iteza urwa Gasabo imbere.

    Mu mwaka ushize wa 2020, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 282$ mu gihe ibyo u Rwanda rwoherejeyo bingana na miliyoni 38,7$. Ishoramari ryabwo ryageze kuri miliyoni 23,16$ rivuye kuri miliyoni 17$ yo mu 2019.

    Imibare yo mu 2020 yerekana ko muri uwo mwaka ingano y’ibikorwa byashibutse ku ishoramari ry’u Bushinwa ringana na miliyoni 191$.

    Mu bijyanye n’ibikorwaremezo, u Bushinwa ni bwo bwatanze inkunga nini mu kubaka imihanda myinshi mu Rwanda; bwafashije igihugu mu iyubakwa ry’ingana na 70% by’iyo gifite.

    Mu birori byo kwishimira imyaka 50 y’umubano w’ibihugu byombi, hanatangajwe abatsinze mu Irushanwa ry’amafoto ryateguwe na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu kwishimira igihe gishize ibihugu byombi bikorana.

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ni bo bari abashyitsi bakuru mu birori byo kwizihiza imyaka 50 y’umubano w’ibihugu byombi

    Byitabiriwe n’abantu bake hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Bake mu Bashinwa baba mu Rwanda ni bo bitabiriye ibi birori

    Abayobozi batandukanye ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Rangwei, yavuze ko ubucuti bw’ibihugu byombi bwagezweho kubera ibikorwa byashyizwemo imbaraga

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko ari ingenzi kubakira ku mubano w’ibihugu byombi n’abayobozi babyo

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta bakora ikimenyetso cyo gusangira mu kwishimira umubano umaze imyaka 50 ushinze imizi

    Abatsinze mu marushanwa atandukanye batangarijwe muri iki gikorwa

    Muri ibi birori hatangarijwemo abatsinze mu marushanwa yo kwishimira umubano w’imyaka 50 y’u Rwanda n’u Bushinwa

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, asuhuzanya na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta nk’ikimenyetso cy’umubano w’ibihugu byombi

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta bafata ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Igirubuntu Jean Darcy


    source : https://ift.tt/3EOFBpw

  • Igituntu cyagabanutseho 41% mu myaka 20 ishize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko muri 2035 igituntu cyaba cyacitse burundi
    Biteganyijwe ko muri 2035 igituntu cyaba cyacitse burundi

    Ubundi kugira ngo hamenyekane niba indwara yaragabanutse hagenderwa ku ijanisha cyangwa se kuri raporo itangwa buri mwaka n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima, aho iyo raporo iba ikubiyemo imibare ya buri gihugu.

    Umukozi ukuriye ishami rishinzwe gukumira no kurwanya indwara y’igituntu muri RBC, Byiringiro Rusisiro, avuga ko bimenyekana hagendewe ku mibare y’ubwandu iba yagaragaye imbere mu gihugu ariko ikagereranywa n’abaturage bose batuye mu gihugu.

    Ati “Mu 2000 abarwayi b’igituntu icyo gihe babaga ari 96 ku baturage ibihumbi 100, muri raporo yatanzwe umwaka ushize byagaragaye y’uko ari abarwayi 57 ku baturage ibihumbi 100, habaye kugabanukaho 41% ugereranyije n’imibare yariho mu 2000, ndetse na raporo umuryango w’abibumbye watanze umwaka ushize irabigaragaza”.

    Kugira ngo indwara y’igitungu igabanuke kuri icyo kigero ni uko igihugu cyashizemo imbaraga n’ubushobozi bwose, kandi ngo bikaba bikinakomeje kugira ngo hazabeho kukirandura burundu, kuko ariyo ntego y’Umuryango w’Abibumbye ku isi mu mwaka wa 2035.

    Ngo indwara y’igituntu ikunze kwibasira ibihaha kurusha ibindi bice by’umubiri, nk’uko Byiringiro abisobanura.

    Ati “Igituntu gikunze kwibasira 85% by’ingingo z’ibihaha, kuko izo mikorobe zikunda ahantu hari umwuka, kubera ko ibihaha byinjiza umwuka ni na ho izo mikorobe zikunze kwiyongerera, 15% rero bikaba izindi ngingo”.

    Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko indwara y’igituntu bayizi kuko usanga basobanukiwe uburyo yanduramo, ariko kandi ngo hari n’abatabisobanukiwe neza ku buryo basanga hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse.

    Augustin Nsegimana avuga ko azi ko iyo ndwara yandurira mu kuba abantu basangirira ku muheha, itabi, cyangwa se kuba umuntu uyirwaye ashobora gukorora akwegereye kandi atapfutse ku munwa, gusa ngo ntabwo abenshi bayisobanukiwe.

    Ati “Akenshi ntabwo abantu bayisobanukiwe, ni yo baba bayisobanukiwe hari igihe batabyitaho cyane, bitewe na sosiyete arimo hari igihe batabiha agaciro, cyangwa se abenshi ntibabe banabisobanukirwa ko ari yo, kuko nko mu bimenyetso ishobora kuba igaragaramo, hari igihe jye uko naba mbicyeka undi ataba ariko abicyeka, mbona habaho ko ubuyobozi bubikangurira abanturage”.

    Indwara y’igituntu ngo iterwa n’agakoko kitwa Basille de Koch, kakaba kandurira mu mwuka, kuko iyo kageze mu bihaha kororoka, bityo tukamunga ingingo z’ibihaha, ku buryo iyo umubiri wananiwe kuba wadukumira ngo unatwice, bituma haza ibimenyetso by’uko utwo dukoko twarenze imbaraga z’umubiri.

    Ibyo bimenyetso bikaba bigizwe n’icyo umuntu yakwita simusiga cy’inkorora itinda ku muntu ku buryo yarenza ibyumweru bibiri, hakabamo umuriro, ikizibakanwa aho umuntu aba yumva adashaka kurya, kugabanuka kw’ibiro, kubira ibyuya byinshi bikunze kuza nijoro, gusa ngo hari n’igihe umuntu anakorora igikororwa kirimo amaraso.

    Uretse kuba indwara y’igituntu ifata ibihaha, ngo iyo mikorobe zabaye nyinshi zishobora gufata izindi ngingo zirimo mu nda, mu myanya myibarukiro, impyiko, amagupfa, ubwonko ndetse n’uruhu.

    source : https://ift.tt/3ocxFHM

  • REG yatangiye kuvugurura imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Majyaruguru n’Uburengerazuba – #rwanda #RwOT

    Uko igihugu kigenda gitera imbere kandi, ni nako inganda zirushaho kwiyongera, nazo zigakenera amashanyarazi menshi atuma zibasha gukora nta kidobya.

    By’umwihariko mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, sitasiyo yahagezaga amashanyarazi yari imwe gusa iherereye i Musanze ahitwa Camp-Belge.

    Iyi sitasiyo niyo yakiraga amashanyarazi iyakuye ku ngomero za Mukungwa na Ntaruka, ikayageza mu miyoboro iyajyana mu bice bitandukanye harimo uwa Gisenyi wayagezaga mu bice bimwe bya Musanze na Gakenke, Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Muhanga ndetse n’uwa Kinigi uyageza mu bice bimwe by’Akarere ka Musanze.

    Umuyobozi ushinzwe imishinga yo kubaka imiyoboro minini n’inganda z’amashanyarazi Theoneste Higaniro, avuga ko uburebure bw’umuyoboro wa Gisenyi bwatumaga bigorana gukemura ibibazo byabagaho ndetse bigatuma habaho ibura ryumuriro rya hato na hato.

    Ati “Buriya uko umuyoboro w’amashanyarazi ugenda uba muremure cyane, ugenda utuma habaho gucikagurika kwa hato na hato, n’umuriro ugera ku baturage ukaba udahagije. ucika intege ku buryo hari aho ugera ukaba muke. Biba bisaba ko ku ntera runaka, hajyamo sitasiyo iyashyira ku gipimo cyiza, hakanubakwa indi miyoboro iyajyana mu duce dutandukanye iyavana muri iyo sitasiyo”.

    Higaniro avuga kandi ko kugabanya uburebure bw’umuyoboro binoroshya no gukemura ibibazo byavuka.

    Ati “Tekereza nk’ikibazo cyavukaga ku muyoboro ujya Rubavu, ari nk’igiti cyiguyemo, kuzamenya aho byabereye bifata umwanya munini. Ariko iyo ugabanijwemo uduce twinshi, birihuta kurushaho”.

    Uko sitasiyo ya Camp belge yavuguruwe

    Sitasiyo ya Camp Belge yubatswe kera mu gihe abakeneraga umuriro bari bake cyane. Niyo yagombaga gufasha mu kwakira amashanyarazi no kuyageza mu bice by’Amajyaruguru n’uburengerazuba.

    Higaniro avuga ko iyi sitasiyo mu miterere yayo, yakiriraga ahantu hamwe umuriro uva ku ngomero zombi za Mukungwa na Ntaruka, akaba ari naho hafatira imiyoboro yose iwujyane mu bice binyuranye.

    Ati “Bene ubwo buryo bwo kuvana imiyoboro yose ahantu hamwe bugira imbogamizi nyinshi, kuko butuma ikibazo kibaye hamwe gihita gikwira n’ahandi. Bivuze ko ikibazo cyashoboraga guturuka ku ruganda rumwe cyangwa ku muyoboro umwe, cyashoboraga gutuma Amajyaruguru n’Uburengerazuba hose habura umuriro.”

    Avuga ko mu kuyivugurura, yahawe ibice bitandukanye maze buri muyoboro uyishamikiyeho uhabwa inzira yawo yihariye ndetse yongererwa n’inzira zafatirwaho n’inganda nini bituma uruganda rwa sima rwa “Prime cement” ruhabwa umuyoboro warwo wihariye.

    Ati “Twakoze ku buryo buri muyoboro wakura umuriro ku ngomero za Mukungwa cyangwa Ntaruka, ikibazo cyaba ku muyoboro w’urugomero rumwe, undi muyoboro uva ku rundi rugomero wakomeza gukora bitagize ingaruka ku bafatabuguzi mu gihe hashakishwa aho ikibazo cyaturutse.”

    Higaniro avuga ko ubu buryo buzatuma icikagurika ry’amashanyarazi rigabanuka ndetse ryanabaho rikamara umwanya muto cyane.

    Sitasiyo nshya ya Nyabihu nayo izagira akamaro kanini

    Iyi sitasiyo yubatse mu Mudugudu wa Ruzuba, mu Kagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu. Ni yo sitasiyo ya mbere yujujwe muri aka Karere.

    Nk’uko Higaniro abisobanura, iyi sitasiyo izagabanya uburebure bw’umuyoboro wagezaga amashanyarazi muri Nyabihu ugakomeza na Rubavu aturutse kuri sitasiyo ya Camp Belge muri Musanze.

    Ati “Uyu muyoboro wari ukabije kuba muremure cyane kuko wazengurukaga Amajyaruguru n’Uburengerazuba, ku bilometero hafi 700. Iyi sitasiyo rero izadufasha kugabanya uburebure bwawo no kuwucamo ibice bitatu bitandukanye byose bikazaba bifatiye kuri iyi sitasiyo.”

    Iyi sitasiyo ya Nyabihu izifashishwa mu gutanga amashanyarazi mu bice bitandukanye biherereye muri Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Ngororero ndetse na Musanze. Izafasha kandi mu kugeza amashanyarazi ku nganda ziherereye mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Muhanga.

    Iyi sitasiyo izakira kandi amashanyarazi aturutse ku rugomero rwa Giciye ya Gatatu ruherutse kuzura mu mwaka ushize, bityo ikaba yanifashishwa mu kunganira sitasiyo ya Camp Belge igihe cyose yahura n’ikibazo.

    Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo ubu yararangiye. Higaniro avuga ko imirimo isigaye ubu kugira ngo iyi sitasiyo itangire gukoreshwa ari ukurangiza kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uzavana umuriro ku ruganda rw’amashanyarazi rwa Mukungwa (110KV). Uyu muyoboro nawo uri hafi kuzura.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 67% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

    Sitasiyo ya Camp Belge iri i Musanze

    Imiyoboro ihuza urugomero rwa Mukungwa na sitasiyo ya Nyabihu igeze kure yubakwa

    source : https://ift.tt/3H0sy69

  • Hon. Bamporiki yitabiriye Umunsi Mpuzamahaga w’Abanditsi muri Senegal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hon. Bamporiki Edouard yasabye abanditsi b’Abanyafurika gukorera hamwe no gukemura ibibazo by’umugabane wabo bakoresheje wino n’ubwenge bwabo.

    Yagize ati: ‘‘Ndasaba abanditsi b’Abanyafurika kwandika ibitabo bivuga ukuri kwacu n’amateka yacu, gukorera hamwe no kongera ubufatanye burambye mu rwego rwo gukemura ibibazo duhura na byo kuko ababiri baruta umwe.”

    U Rwanda rwatumiwe nk’Igihugu cy’Icyubahiro muri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika urimo kubera muri Sénégal kubera uruhare rugaragaza mu gushyigikira ibikorwa by’inganda ndangamuco cyane cyane mu ruganda rw’ubwanditsi.

    Hon. Bamporiki Edouard yagize ati: “Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu cyerekezo cy’impinduka, yafashe iya mbere mu guteza imbere inganda ndangamuco by’umwihariko uruganda rw’ubwanditsi kuko ari icyiciro cya ngombwa cyane. Ndashimira Guverinoma ya Sénégal yatumiye u Rwanda nk’Igihugu cy’Icyubahiro mu kwizihiza uyu munsi mukuru. Ubu butumire buragaragaza ubufatanye bw’ibihugu byombi bushingiye ku bucuti butajegajega n’ubufatanye bw’abaturage bacu.”

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika watangiye kwizihizwa tariki ya 7 Ugushyingo 1992, biturutse ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abanditsi (Panafrican Writers Association – PAWA), kuva icyo gihe abanditsi b’Abanyafurika bakomeje gukorera hamwe ngo ubwanditsi bwabo bugire ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

    Avuga kuri ibi, Umunyamabanga wa Leta, Bamporiki Edouard yagize ati : ‘‘Iyo twizihiza uyu munsi tuzirikana cyane abagore n’abagabo b’abanditsi b’Abanyafurika bagize uruhare mu kumurikira uyu mugabane wacu binyuze mu nyandiko zabo. Ndashimira abanditsi b’abahanga b’Abanyasenegali by’umwihariko Léopold Sédar Senghor wahoze ari Perezida wa Sénégal wamenyekanye cyane nka Perezida w’umusizi n’umwanditsi; ndashimira kandi Umwanditsi ukiri muto cyane Mohamed Mbougar Sarr uheruka kwegukana igihembo cya 2021 cyahize ibindi mu irushanwa rimaze imyaka 118 rizwi ku izina rya Prix Goncourt; ibi ni ibigaragaza ko Afurika ifite impano, ni ibigaragaza ko dufite abanditsi b’abahanga ba none n’ahazaza.”

    Mu bikorwa bitandukanye byateguwe mu rwego rwo kwizihiza uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika, u Rwanda rwaserukiwe n’abanditsi batatu aribo: Prof. Jean Marie Vianney Kayishema, Louis Munyaburanga Basengo na Nyirishema Célestin.

    source : https://ift.tt/3bUKC3r

  • Barahindutse: Reba amafoto ya kera n’ay’ubu y’abakinnyi 10 ba filime za Hollywood #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sylvester Stallone
    Sylvester Stallone

    Arnold Alois Schwarzenegger (1980 – 2021)

    Arnold Alois Schwarzenegger wamamaye ku izina rya Commando, akomoka muri Autriche. Yavutse ku itariki 30 Nyakanga 1947, ubu agize imyaka 74.

    Arnold Schwarzenegger
    Arnold Schwarzenegger

    Jean-Claude Van Damme

    Jean-Claude Van Damme ni umukinnyi wa filime ukomoka mu Bubiligi. Yavutse ku itariki 18 Ukwakira 1960, yujuje imyaka 60.

    Van Damme
    Van Damme

    Hans Lundgren (1980 – 2021)

    Hans Lundgren wahinduye izina akitwa Dolph Lundgren akomoka muri Suède (Sweden), yavutse ku itariki 3 Ugushyingo 1957, afite imyaka 64.

    Hans Lundgren
    Hans Lundgren

    Chan Kong-sang (1980 – 2021)

    Chan Kong-Sang wahinduye izina akitwa Jackie Chan, akomoka muri Hong Kong. Yavutse ku itariki 7 Mata 1954, agize imyaka 67.

    Jackie Chan
    Jackie Chan

    Thomas John Cruise Mapother IV (1980 – 2021)

    Thomas John Cruise Mapother umenyerewe ku izina rya Tom Cruise muri filime, akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse ku itariki 3 Nyakanga 1962 agize imyaka 59.

    Tom Cruise
    Tom Cruise

    Angelina Jolie Voight (1990 – 2021)

    Angelina Jolie Voight akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse ku itariki 4 Kamena 1975, agize imyaka 46. Ababa batamuzi, yigeze kuba umugore wa Brad Pitt baza gutandukana. Banakinanye filime yitwa Mr & Mrs Nice. Yakinnye no mu yitwa Péché Originel hamwe na Antonio Banderas.

    Angelina Jolie
    Angelina Jolie

    Kate Elizabeth Winslet (1990 – 2021)

    Kate Elizabeth Winslet wamamaye cyane muri filime ya Titanic yitwa Rose, yavutse ku itariki 5 Ukwakira 1975 mu Bwongereza, afite imyaka 46.

    Rose wamamaye muri filime Titanic
    Rose wamamaye muri filime Titanic

    Leonardo Wilhelm DiCaprio (1995 – 2021)

    Leonardo Wilhelm DiCaprio akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 11 Ugushyingo 1974, afite imyaka 47. Kwamamara kwe abikesha filime ya Titanic ari kumwe na Kate Winselt.

    Leonardo Wilhelm DiCaprio
    Leonardo Wilhelm DiCaprio

    Carlos Chuck Norris (1985 – 2021)

    Carlos Chuck Norris wamenyekanye cyane muri filime z’intambara hagati ya Amerika na Vietnam, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 10 Werurwe 1940, ubu agize imyaka 81.

    Carlos Chuck Norris
    Carlos Chuck Norris


    source : https://ift.tt/308gVJG

  • Sierra Leone: Leta yashyizeho igihe cyo kunamira abarenga 100 baguye mu mpanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikamyo itwaye lisansi yagonganye n’indi modoka hapfa abantu barenga 100 mu murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown, nk’uko byemezwa n’uburuhukiro bw’ibitaro byaho.

    Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse Umukuru w’umujyi wa Freetown, Yvonne Aki Sawyerr, yatangarije ku rubuga rwe rwa Facebook ko mu bahitanywe n’ako kaga harimo abantu bahuruye baje kuvoma lisansi yamenekaga.

    Yavuze ko ibyangiritse byose bitaramenyekana neza ariko abashinzwe umutekano n’abakora ubutabazi bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo batabare.

    President Maada Bio yavuze ko igihugu kigomba kwigira ku byabaye, akomeza avuga ko abakomeretse bazavurwa ku buntu.

    Yavuze ko hagiye gushyirwaho itsinda rishinzwe kureba ibyabaye, ndetse n’uburyo ibyabaye bitazongera ukundi kuko bibabaje cyane.

    Bivugwa ko nyuma yo kuri uyu wa mbere, amabendera azamanurwa akagezwa hagati mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye muri iyo mpanuka.

    Imibare itangazwa na raporo y’umujyi kuri iyi mpanuka ivuga ko abantu 101 baguye muri iyo mpanuka na ho abarenga 100 bagakomereka.

    BBC ndetse n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko atari ubwa mbere muri Sierra Leone haba impanuka zikomeye ndetse zigahitana benshi.

    Bishingirwa ku kuba muri Werurwe, abantu barenga 80 bakomerekeye mu nkongi y’umuriro yibasiye imwe mu midugudu ya Freetown, yimura abaturage barenga 5.000.

    Muri 2017, nabwo abantu barenga 1.000 bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi.

    source : https://ift.tt/3F083ox

  • Mu 1641 batanze kanditatire ku kuba abajyanama mu turere izemewe ni 1461 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC
    Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC

    Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko abitabiriye baruta abaheruka kwitabira mu matora y’ubushize, kuko impuzandengo ku mwanya umwe uhatanirwa ari abakandida bane.

    Amatora y’abajyanama b’akarere ategerejwe muri buri Karere, hazatorwamo abajyanama 17 aribo bazitoramo abayobozi batatu bagize komite Nyobozi z’uturere.

    Uretse abiyamamaza mu kiciro rusange harimo n’abajyanama biyamamaza muri 30% y’abagore, ndetse hakaba abazahagararira urubyiruko, abafite ubumuga n’abikorera.

    Munyaneza avuga ko abiyamamaza bagomba gukoresha ikoranabuhanga bakirinda guhuza abantu mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, akaba yasabye abiyamamaza kwirinda kumanika ibyapa ahahurira abantu benshi.

    Amatora y’abajyanama b’uturere ba 2021 afite umwihariko kuba yaritabiriwe cyane n’abanyamakuru, ibintu bitari bisanzwe.

    Kigali Today ivugana na Eric Nshimiyimana, umunyamakuru wa Rwandanews24 mu Karere ka Rutsiro yagize ati: “Nk’Umunyamakuru nahisemo kwiyamamariza kujya mu nama njyanama ngo ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu, nkomeza umurongo nk’uwo nari ndimo wo kuvugira abaturage, kuko mu nshingano z’Inama njyanama zibanda mu gukora ubuvugizi. Ikindi cyanteye kwiyamamaza ni uko hari ibibazo byinshi bigaragara muri aka karere bikeneye ubuvugizi ngo bikemuke, nk’aho abikorera batagira kompanyi cyangwa ihuriro bakoresha mu kubyaza amahirwe aka karere gafite.”

    Nshimiyimana akomeza avuga ko ako karere yakoreyemo yasanze gafite igice kinini kingana na 25% by’Amazi y’ikiyaga cya kivu, ariko ayo mazi ndetse n’inkombe zayo bitabyazwa umusaruro ukwiriye nk’uko mu tundi turere bahashyize ibikorwa remezo bikurura ba mukerarugendo.

    Ayo matora yitabiriwe cyane n’abahoze muri komite nyobozi z’uturere bashaka kugaruka mu buyobozi.


    source : https://ift.tt/307RgAQ