Tag: featured

  • Sierra Leone: Leta yashyizeho igihe cyo kunamira abarenga 100 baguye mu mpanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikamyo itwaye lisansi yagonganye n’indi modoka hapfa abantu barenga 100 mu murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown, nk’uko byemezwa n’uburuhukiro bw’ibitaro byaho.

    Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse Umukuru w’umujyi wa Freetown, Yvonne Aki Sawyerr, yatangarije ku rubuga rwe rwa Facebook ko mu bahitanywe n’ako kaga harimo abantu bahuruye baje kuvoma lisansi yamenekaga.

    Yavuze ko ibyangiritse byose bitaramenyekana neza ariko abashinzwe umutekano n’abakora ubutabazi bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo batabare.

    President Maada Bio yavuze ko igihugu kigomba kwigira ku byabaye, akomeza avuga ko abakomeretse bazavurwa ku buntu.

    Yavuze ko hagiye gushyirwaho itsinda rishinzwe kureba ibyabaye, ndetse n’uburyo ibyabaye bitazongera ukundi kuko bibabaje cyane.

    Bivugwa ko nyuma yo kuri uyu wa mbere, amabendera azamanurwa akagezwa hagati mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye muri iyo mpanuka.

    Imibare itangazwa na raporo y’umujyi kuri iyi mpanuka ivuga ko abantu 101 baguye muri iyo mpanuka na ho abarenga 100 bagakomereka.

    BBC ndetse n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko atari ubwa mbere muri Sierra Leone haba impanuka zikomeye ndetse zigahitana benshi.

    Bishingirwa ku kuba muri Werurwe, abantu barenga 80 bakomerekeye mu nkongi y’umuriro yibasiye imwe mu midugudu ya Freetown, yimura abaturage barenga 5.000.

    Muri 2017, nabwo abantu barenga 1.000 bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi.

    source : https://ift.tt/3F083ox

  • Mu 1641 batanze kanditatire ku kuba abajyanama mu turere izemewe ni 1461 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC
    Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC

    Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko abitabiriye baruta abaheruka kwitabira mu matora y’ubushize, kuko impuzandengo ku mwanya umwe uhatanirwa ari abakandida bane.

    Amatora y’abajyanama b’akarere ategerejwe muri buri Karere, hazatorwamo abajyanama 17 aribo bazitoramo abayobozi batatu bagize komite Nyobozi z’uturere.

    Uretse abiyamamaza mu kiciro rusange harimo n’abajyanama biyamamaza muri 30% y’abagore, ndetse hakaba abazahagararira urubyiruko, abafite ubumuga n’abikorera.

    Munyaneza avuga ko abiyamamaza bagomba gukoresha ikoranabuhanga bakirinda guhuza abantu mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, akaba yasabye abiyamamaza kwirinda kumanika ibyapa ahahurira abantu benshi.

    Amatora y’abajyanama b’uturere ba 2021 afite umwihariko kuba yaritabiriwe cyane n’abanyamakuru, ibintu bitari bisanzwe.

    Kigali Today ivugana na Eric Nshimiyimana, umunyamakuru wa Rwandanews24 mu Karere ka Rutsiro yagize ati: “Nk’Umunyamakuru nahisemo kwiyamamariza kujya mu nama njyanama ngo ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu, nkomeza umurongo nk’uwo nari ndimo wo kuvugira abaturage, kuko mu nshingano z’Inama njyanama zibanda mu gukora ubuvugizi. Ikindi cyanteye kwiyamamaza ni uko hari ibibazo byinshi bigaragara muri aka karere bikeneye ubuvugizi ngo bikemuke, nk’aho abikorera batagira kompanyi cyangwa ihuriro bakoresha mu kubyaza amahirwe aka karere gafite.”

    Nshimiyimana akomeza avuga ko ako karere yakoreyemo yasanze gafite igice kinini kingana na 25% by’Amazi y’ikiyaga cya kivu, ariko ayo mazi ndetse n’inkombe zayo bitabyazwa umusaruro ukwiriye nk’uko mu tundi turere bahashyize ibikorwa remezo bikurura ba mukerarugendo.

    Ayo matora yitabiriwe cyane n’abahoze muri komite nyobozi z’uturere bashaka kugaruka mu buyobozi.


    source : https://ift.tt/307RgAQ

  • Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amateka (Amafoto + Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibirori by’amateka yakoreyemo igitaramo kibereye ijisho, ashima abakunzi b’umuziki we n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange, kubera imyaka bamaranye abasusurutsa na we bakamushimira ibihangano bye.

    Ahagana saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota micye nibwo umushyushyarugamba MC Tino yahamagaye itorero Inganzo Ngari ryaserutse mu mbyino gakondo, nyuma yaho hatangira kuririmba abahanzi batandukanye barimo Papa Cyangwe Dj Toxxyk aza ku rubyiniro avangavanga imiziki, Alyn Sano na we akurikiraho, Niyo Bosco na we ntiyahatangwa yerekwa urukundo n’abafana, Bull Dogg asusurutsa abakunzi ba Hip Hop, umuhanzi Mike Kayihura wagiye werekwa urukundo yunganirwa na Christopher mu ndirimbo ze zagiye zinyura imbaga zitandukanye kugeza kuri Mi casa aherutse gusohora. Nyuma ye nibwo Dj Marnaud yasoreje abandi bahanzi mbere yo kwakirwa k’uwari utegerejwe cyane muri iki gitaramo ari we Bruce Melodie wari wateranyije imbaga.

    MC Tino
    MC Tino

    Ahagana saa Mbili n’iminota 44 nibwo Umunyamakuru wa KT Radio MC Tino wari umushyushyarugamba yahamagaye mugenzi we Arthur Nkusi kuza kumufasha kwakira umuhanzi Bruce Melodie.

    Umushyushyarugamba Arthur Nkusi
    Umushyushyarugamba Arthur Nkusi

    Bruce Melodie yasusurukije abitabiriye igitaramo mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe haba mu Rwanda no mu mahanga, kuva ku ndirimbo yahereyeho mu myaka icumi ishize nka ‘Tubivemo, Telephone, Inkovu,… kugera kuri ‘Sawa Sawa’ aherutse gusohora. Izi ndirimbo yaziririmbiye abakunzi be babarirwa mu bihumbi bari bitabiriye ibi birori maze na bo baramufasha umurongo ku wundi ari na ko bakaraga umubyimba.

    Ni urugendo rw’akazi katoroshye yakoze ko kudahagarara ari na ho abakunzi be bahereye bamubatiza akazina ka ‘Munyakazi’ kubera kudacika intege nk’abandi bahanzi baza nyuma y’umwaka umwe, cyangwa ibiri bakabivamo bakigira mu bindi. Kuri Bruce Melodie imbaraga yatangiranye umunsi wa mbere n’uyu munsi ntizicogora ahubwo ziriyongera.

    Ibirori byakomeje nyuma yo kuririmba nyinshi mu ndirimbo yahereyeho akajya abivanga no gutumira zimwe mu nkoramutima ze muri uru rugendo rwe bagiye bamufasha agitangira umuziki barimo Ama G, Riderman, Dj Pius kugera ku bahanzi bakiri bato na we yaharuriye inzira mu rugendo barimo Kenny Sol.

    Mu gihe kirenga isaha n’igice uyu muhanzi yamaze ku rubyiniro, ahagana ku isaha ya saa tanu n’iminota micye nibwo iki gitaramo cyasojwe, maze abakunzi b’umuziki bari bamaze igihe kirenga umwaka n’igice batizihirwa bataha bakeye ku mutima.

    Yafashe amashusho y
    Yafashe amashusho y’urwibutso nka gihamya ko yari ahibereye bitari inkuru mbarirano
    Bishimiye ko ibitaramo byasubukuwe nyuma y
    Bishimiye ko ibitaramo byasubukuwe nyuma y’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19

    Abo mu itsinda rya Mackenzie ribarizwamo Nyampinga w
    Abo mu itsinda rya Mackenzie ribarizwamo Nyampinga w’u Rwanda Nishimwe Naomie na bo bari bahari

    Basusurukije abantu ubwo Bruce Melodie yaririmbaga Complete me
    Basusurukije abantu ubwo Bruce Melodie yaririmbaga Complete me

    Producer Element Eleeh utunganya imiziki wanakoreye Bruce Melodie zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi
    Producer Element Eleeh utunganya imiziki wanakoreye Bruce Melodie zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi
    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w
    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda
    Alyn Sano nyuma yo kuririmba na we yaje akurikira igitaramo ari na ko anyuzamo agacinya akadiho
    Alyn Sano nyuma yo kuririmba na we yaje akurikira igitaramo ari na ko anyuzamo agacinya akadiho
    Gloria Mukamabano, Paul Rutikanga na Rigoga Ruth, abakozi ba RBA na bo ntibahatanzwe
    Gloria Mukamabano, Paul Rutikanga na Rigoga Ruth, abakozi ba RBA na bo ntibahatanzwe
    Umunyamakuru w
    Umunyamakuru w’imyidagaduro Yago ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

    Symphony Band ni yo yacuranze muri iki gitaramo
    Symphony Band ni yo yacuranze muri iki gitaramo

    Dj Brianne ni umwe mu baryohewe cyane n
    Dj Brianne ni umwe mu baryohewe cyane n’iki gitaramo
    Urukweto Bruce Melodie yaserukanye ku rubyiniro
    Urukweto Bruce Melodie yaserukanye ku rubyiniro

    Kenny Sol (uri hagati) wahoze muri label y
    Kenny Sol (uri hagati) wahoze muri label y’Igitangaza ya Melodie na we yitabiriye iki gitaramo

    Riderman inshuti ya Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafitanye indirimbo nyinshi. Bruce Melodie yavuze uburyo yahoze ari umufana ukomeye wa Riderman kuva mu buto
    Riderman inshuti ya Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafitanye indirimbo nyinshi. Bruce Melodie yavuze uburyo yahoze ari umufana ukomeye wa Riderman kuva mu buto

    Abarimo Kate Bashabe ntibigeze bicara kuva ubwo Bruce Melodie yageraga ku rubyiniro
    Abarimo Kate Bashabe ntibigeze bicara kuva ubwo Bruce Melodie yageraga ku rubyiniro

    MC Nkusi Arthur na MC Tino ni bo bayoboye iki gitaramo
    MC Nkusi Arthur na MC Tino ni bo bayoboye iki gitaramo

    Bralirwa muri iki gitaramo yatangarije Abanyarwanda ko Bruce Melodie ari ambasaderi w
    Bralirwa muri iki gitaramo yatangarije Abanyarwanda ko Bruce Melodie ari ambasaderi w’ikinyobwa cyayo Primus
    Dj Pius ubwo yasangaga Bruce Melodie ku rubyiniro bagakorana indirimbo yabo "Ubushyuhe" bafatanyije
    Dj Pius ubwo yasangaga Bruce Melodie ku rubyiniro bagakorana indirimbo yabo “Ubushyuhe” bafatanyije
    Andereya na Peter benshi babamenyeye ku mbuga nkoranyambaga na bo bari baje kwihera ijisho igitaramo cya Melodie
    Andereya na Peter benshi babamenyeye ku mbuga nkoranyambaga na bo bari baje kwihera ijisho igitaramo cya Melodie

    Video: Reba incamake y’iki gitaramo mu mashusho

    source : https://ift.tt/3qgSjt3

  • Cricket: Tanzania yegukanye igikombe mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino yabaye ku Cyumweru, Cameroon na Sierra Leone ni zo zabimburiye izindi mu mukino wabaye guhera saa tatu n’iminota cumi n’itanu z’igitondo aho umukino waje kurangira Cameroon itsinzwe na Sierra Leone amanota 90-89.

    Muri uyu mukino, ikipe y’Igihugu ya Cameroon ni yo yatsinze Toss gutombora kubanza gukubita udupira (Batting) cyangwa gutera udupira (Bowling), maze ikipe y’igihugu ya Cameroon ihitamo kubanza gukubita udupira(Batting ) ari nako bashaka uko bashyiraho amanota menshi, mu gihe Sierra Leone yatangiye itera udupira (Bowling) ari nako ibuza Cameroon gutsinda amanota menshi.

    Igice cya mbere(fast inning) cyarangiye Cameroon ishyizeho amanota 89(Total runs) mu dupira 120 tungana na Overs 20 mu gihe Sierra Leone yo yasohoye abakinnyi 9 ba Cameroon (9 wickets).

    Igice cya 2 cyatangiye ikipe y’igihugu ya Sierra Leone ari yo igiye kuri Batting, yasabwaga gushyiraho amanota 90 kugira ngo yegukane intsinzi y’umunsi.

    Ntibyigeze bibagora kuko muri Overs 12 n’agapira kamwe yari imaze gukuraho ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo na Cameroon, Sierra Leone ikaba yari imaze gushyiraho amanota 90 mu gihe abakinnyi 4 ba Sierra Leone ari bo basohowe na Cameroon.

    Mu mukino wakurikiyeho wahuje Tanzania na Botswana warangiye Tanzania itsinze Botswana amanota 143 kuri 140.

    Tanzania ni yo yatsinze toss maze ihitamo kubanza gukubita udupira (Batting) mu gihe Cameroon yatangiye itera udupira ari na ko ibuza Tanzania gutsinda amanota menshi.

    Igice cya mbere cyarangiye Tanzania ishyizeho amanota 143 muri Overs 19 n’udupira 5, Botswana ikaba yakuyemo abakinnyi bose ba Tanzania uko ari 10 (All out wickets) Umukino warangiye Tanzania ari yo yegukanye intsinzi kuko ikipe y’igihugu ya Botswana itabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Tanzania, kuko muri Overs 20 zingana n’udupira 120 Botswana yari imaze gushyiraho amanota 140 (Total runs).

    Tanzania ikaba yatsinze kucyinyuranyo cy’amanota 3 binayihesha guhita iyobora itsinda rya Kabili (Group B) ryaberaga I Kigali guhera taliki ya 2 ugushyungi uyu mwaka.

    Ikipe y’igihugu ya Tanzania ni yo yabaye iya mbere mu itsinda rya Kabili (Groupe B) ikaba yiyongereye kuri Uganda yabaye iyambere mu itsinda rya mbere (groupe A) ndetse na Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora y’ibanze, maze kuva tariki ya 15 Ugushyingo na zo zizisobanure zishakemo ikipe imwe rukumbi izerekeza mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi. Iyi mikino na yo izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 15 ugushingo.

    Umukinnyi mwiza yabaye KASSIMU NASSORO CHETE wa Tanzania

    Ikipe y’iIgihugu ya Tanzania ni yo yabaye iya mbere muri Group B ikaba yiyongereye kuri Uganda yabaye iyambere muri groupe A Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora y’ibanze, maze kuva tariki ya 15 Ugushyingo na zo zizisobanure zishakemo ikipe imwe rukumbi izerekeza mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi, imikino na yo izabera mu Rwanda.

    Iki gikombe cy’isi kizabera muri Australia mu mpera z’umwaka utaha wa 2022.

    Ibihugu 5 ni byo byari bigize itsinda rya Kabiri (group B)

    Cameroon

    Sierra Leone

    Tanzania

    Botswana

    Mozambique

    source : https://ift.tt/302mZ6Q

  • Aba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda barahugurirwa kuba indorerezi mu butumwa bwa Loni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba Ofisiye 20 baturutse mu Ngabo z
    Aba Ofisiye 20 baturutse mu Ngabo z’u Rwanda ni bo bitabiriye ayo mahugurwa

    Abayitabiriye ni aba Ofisiye basanzwe bafite ubunararibonye mu kubungabunga ubutumwa bw’amahoro, abigeze gukora inshingano zo kuba indorerezi kandi bafite ubunararibonye mu guhugura abandi.

    Ubu bumenyi bakabwongererwa kugira ngo bubakirwe ubushobozi bwimbitse bwo guhugura abategurirwa koherezwa mu butumwa bw’amahoro nk’uko, Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara yabisobanuye.

    Yagize ati “Indorerezi zifite inshingano zo kugenzura ibikubiye mu masezerano aba yaremejwe mu butumwa bw’amahoro, niba bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye, cyangwa bitubahirizwa. Ikindi ni uko ziba zigomba gukurikirana zikamenya ibirebana n’imibereho y’abaturage b’aho ubwo butumwa bw’amahoro bukorerwa. Ibyo byose babikoraho amaperereza banakusanya amakuru, bakabikorera za raporo bashyikiriza inzego zibifite mu nshingano, na zo zikaboneraho uko zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, hagamijwe impinduka nziza ziyashingiyeho”.

    Ati “Aba ba Ofisiye barongererwa ubumenyi mu mikorere nk’iyi, kugira ngo bazabihugurire n’abandi, bitume Igisirikari cy’u Rwanda cwiyubaka mu bunararibonye bwo muri uru rwego, binarinde guhora duhanze amaso impuguke zituruka mu mahanga ya kure ziza kuduha ubwo bumenyi, nyamara twakabaye dufite Abanyarwanda bari ku rwego rwo kubikora neza”.

    Abayitabiriye, biteze kuyasoza bafite ubuhanga bwo kwigisha abandI mu buryo bwimbitse, nk’uko Lt Col Jimmy Bwenge abisobanura.

    Ati “Ahantu twagiye dukorera n’aho twigishije hatandukanye, twahakuye ubumenyi n’ubunararibonye ntekereza ko nibyiyongeraho ubwo dukura muri aya mahugurwa twatangiye uyu munsi, bizatuma twigisha bagenzi bacu mu buryo bwimbitse, tunabaha ingero zifatika z’uko bakwitwara mu butumwa, ku buryo n’igihe bazaba boherejweyo, bizaborohera kubushyira mu bikorwa kandi babyitwaremo neza”.

    Ubumenyi barimo kongererwa ni ubutuma bakora neza akazi ko kuba indorerezi mu butumwa bwa Loni
    Ubumenyi barimo kongererwa ni ubutuma bakora neza akazi ko kuba indorerezi mu butumwa bwa Loni

    Maj. Kazarwa Mary, na we witabiriye aya mahugurwa, yunze mu rya mugenzi we, ashimangira ko batari bakageze ku rwego rw’ubumenyi nk’ubu barimo kongererwa. Akaba ari na yo mpamvu aya mahugurwa bayafata nk’ikibatsi kizabongerera ubumenyi, bakigisha neza bagenzi babo, bagahinduka intangarugero mu butumwa bw’amahoro, kuko inshingano zabo bazaba bazikoze babisobanukiwe neza.

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bwongereza kibinyujije mu Kigo gishinzwe gutera inkunga amahugurwa mu birebana no kubungabunga amahoro Ishami rya Afurika (BPST-A) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mahugurwa (ITS).

    Abayitabiriye uko ari aba Ofisiye 20 bo mu Ngabo z’u Rwanda, bazayasoza tariki 19 Ugushyingo 2021.


    source : https://ift.tt/3wnvJ32

  • Huye: Hari abatuye mu nzu z’amategura bifuza guhabwa ubufasha bw’isakaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu z
    Inzu z’amategura na zo zagiye zangirika iobisenge ku buryo ziva

    Ubundi abatuye mu gace kibasiwe n’ikiza cyabasenyeye, bavuga ko n’inzu umuntu arebeye inyuma yakeka ko zo nta kibazo zagize atari byo, kuko nk’amategura yagiye avaho, andi akagwirwa n’ibisenge by’amabati by’abaturanyi, ku buryo na bo inzu zabo ubu ziva.

    Uwitwa Claudine Mukangenzi asobanura uko icyo kiza cyagenze agira ati “Wajyaga kubona ukabona igisenge cy’inzu y’umuntu kirimo kiragenda mu kirere, kikaba cyakwikubita hariya. Amategura na yo yavaga ku nzu zimwe akikubita ku zindi. Nka hano iwacu nagiye kumva numva itegura riturutse hariya hirya riraje ripfumuye ibati, ryikubira ku buriri.”

    Janvière Nyinawumuntu utuye mu nzu y’itegura na we ati “N’ubwo bavuga ko abantu b’amategura ntacyo twabaye, iyo imvura iguye imishoro y’amazi imanukira ku nkuta. Ahubwo nitureba nabi natwe inzu zizatugwaho.”

    Inkuta zamaze kwanduzwa n
    Inkuta zamaze kwanduzwa n’amazi azishokaho

    Inzu batuyemo iva kuko umuyaga wagiye ugurukana amategura, ku buryo ubu hari igice basesetsemo utubati ngo cyoye kuva, biranga biba iby’ubusa. Iyo imvura iguye bashaka agace k’inzu kasigaye bakaba ari ko bugamamo, yahita bakayora amazi yaretse mu nzu.

    Iki kibazo, abatuye mu nzu z’amategura bagisangiye n’abatuye mu nzu z’amabati zasambutse uruhande rumwe, ubu ba nyirazo bakaba barabaye bagaruriyeho amabati, ku buryo unyuze inyuma agira ngo zo ni nzima, nyamara amabati yaratanye ku buryo imbeho yinjira mu nzu.

    Claudine Mukangenzi ati “Mu gitondo mba numva ndi muzima, ariko bigera saa munani z’amanywa nkatangira ngatitira. Numva mfite ubukonje ntazi nanjye ahantu buva.”

    Yunganirwa n’umuturanyi we uvuga ko ubwo bukonje na bo babugira, kandi ko buturuka ku mbeho ya mu gicuku mu masaa munani saa cyenda.

    Ati “Urara utengurwa, mu gitondo ukifubika mu gatenge wirinda imbeho, akazuba ko ku manywa kakunyurmo ukumva urimo uratengurwa ubukonje burimo bugushiramo. Umwana we ukajya kubona ukabona ararabiranye kubera umusonga.”

    abatuye mu nzu z
    abatuye mu nzu z’amategura na zo zangiritse ibisenge usanga bikubiye mu gace kava bukenya, bakiyorosa shitingi

    Abana batoya kandi bahungabanyijwe n’ibyabagwiririye, ku buryo iyo imvura ikubye, byanakubitiraho gusanga bikubiye mu nguni ngo batanyagirwa, usanga bizingiye ku babyeyi, bavuga bati turapfuye.

    Umubyeyi umwe ati “Umwana w’imyaka itatu usanga agira ati mpeka, hamagara papayi umubwire ko dupfuye birangiye.”

    Undi na we ati “Umwana usanga avuga ati mama twigendere tutamera nka Gakwaya! Gakwaya yagumye mu nzu, iramugwira arapfa.”

    Ku bijyanye no kuba aba bose na bo bifuza gufashwa kugira ngo boye gukomeza kunyagirirwa mu nzu, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Olivier Kayumba, avuga ko abadafite ubushobozi bakwegera inzego z’ubuyobozi zibishinzwe. Ariko na none ngo umuntu ku giti cye ni we wa mbere ugomba kumenya ikibazo afite, akagikemurira.


    source : https://ift.tt/3H3cgcU

  • Ni gute u Rwanda ruzabona miliyari 11$ akenewe mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere? – #rwanda #RwOT

    Biragoye kwemeza ko aya mafaranga yose azaturuka mu ngengo y’imari y’igihugu, wenda ngo abe ari imisoro cyangwa ibindi bikorwa byinjiriza igihugu amadevize.

    Ibi nibyo byatumye nyuma y’uko Leta itangaje uyu mugambi ukomeye, bamwe bibajije uburyo aya mafaranga yose azaboneka mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere, ndetse ntibabura kuvuga ko ibyo u Rwanda rurimo ntaho bitaniye no kwikirigita ugaseka na cyane ko ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyatangaje umugambi mugari nk’uwo ku rwego rw’Isi.

    Leta y’u Rwanda igaragaza ko aya mafaranga azaturuka mu bikorwa bitandukanye, birimo inkunga z’amahanga ndetse n’ibikorwa by’ishoramari rishyirwa mu kurengera ibidukikije.

    Iyi niyo mpamvu Leta yashyizeho Ikigega cya Fonerwa, kimaze kwakira miliyoni 217$, yashowe mu mishinga 44.

    Mu Rwanda hatangiye kugera imodoka zikoresha amashanyarazi

    Uburyo u Rwanda ruri kwitegura kwakira ishoramari ryo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

    Ku rwego mpuzamahanga, ibihugu byose biri gushaka uburyo byakemura ikibazo cy’iyangirika ry’ikirere, ibihugu bikize, ari nabyo nyirabayazana w’iki kibazo, bigasabwa kugira uruhare runini muri uru rugendo, kuko nubwo ari byo byangiza ikirere kurusha ibindi, ibihugu biri mu nzira y’amajyambere nibyo bigerwaho n’ingaruka zikomeye z’iki kibazo.

    Ni muri urwo rwego hari kurebwa uburyo butandukanye, bushobora gutuma ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bibona uburyo bihanganamo n’iyangirika ry’ikirere.

    Bumwe muri ubwo buryo bumaze gutekerezwaho, harimo ubuzwi nka ‘carbon offset.’ Ubu buryo buteganya ko ibihugu, cyangwa ibigo bikize biri mu bihugu byateye imbere, bishobora gukora imishinga ifasha mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ibyo bikaba umusanzu wabyo muri uru rugendo.

    Buri gihugu ku Isi gifite intego cyihaye mu kugabanya umwuka wangiza ikirere. Kugira ngo iyi ntego igerweho, igihugu gishyiraho ingamba zacyo ku bigo by’ubucuruzi bigira uruhare runini mu kohereza umwuka mwinshi wangiza ikirere (ukunze kuba ari CO2).

    Izo ngamba ziba zigizwe n’umwuka ntarengwa ikigo kiba kitagomba kurenza ku mwaka, ubarwa hagendewe ku ntego igihugu cyihaye.

    Mu gihe rero igihugu, cyangwa se ikigo cy’ubucuruzi, kitageze ku ntego cyihaye, cyangwa cyahawe, kizajya kigira amahirwe ya kabiri yo kugera ku ntego zacyo, aho kizajya gikorana n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu gushyiraho igikorwa runaka by’ishoramari, bishobora kugabanya umwuka wangiza ikirere ungana nk’uwo ikigo cy’ubucuruzi cyarengeje kuwo cyemerewe.

    Ibyo bikorwa bishobora kuba gutera amashyamba cyangwa se gufasha igihugu kubaka gukoresha amashanyarazi ashingiye ku zuba, aho kuba peteroli n’ibindi.

    Ingaruka nziza z’umushinga w’igihugu cyangwa ikigo cy’ubucuruzi cyateye inkunga, zizajya zibarwa nk’aho ari uruhare rwacyo mu kugera ku ntego cyihaye zo kurengera ibidukikije, nubwo mu by’ukuri umwuka wangiza cyohereza mu kirere utagabanutse mu buryo bufatika. Icyakora ibi ntibivuze ko ibihugu n’ibigo bikize bitazakomeza kugabanya umwuka wangiza ikirere byoherezayo.

    Kugira ngo ubu buryo bushoboke neza, ntabwo ari ibintu byoroshye kuko bisaba ko imishinga yemejwe ikorerwa amagenzura afatika igapimwa neza, hakarebwa niba koko igikorwa kigiye gukora kizagira ingaruka zateganyijwe.

    Nk’urugero, niba ikigo runaka cyarengeje toni miliyoni 10 ku ngano y’umwuka wangiza ikirere kitagomba kurenza, umushinga kizatera inkunga muri gahunda ya ‘carbon offset’ ugomba kuzagira ubushobozi bwo kugabanya za toni miliyoni 10 mu kirere, cyangwa se gutuma igihugu cyakiriye uwo mushinga kizigabanya ubwacyo.

    Uko byagenda kose ariko, ingano y’igabanuka ry’izo toni z’umwuka wangiza ikirere zizajya zibarwa ku gihugu, cyangwa ikigo cy’ubucuruzi cyateye inkunga, mu gihe igihugu cyakiriye nacyo kizagira inyungu z’uko uwo mushinga uzagifasha mu guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, abaturage bacyo bakabona akazi n’ibindi.

    Bitewe n’uko iyi mishinga izajya igenzurwa cyane, ibihugu byinshi bya Afurika ntabwo biragirirwa icyizere cyo gukorerwamo ibyo bikorwa, ari nayo mahirwe u Rwanda ruri kugerageza gufatirana, kugira ngo rwigaragaze nk’ahantu hashobora gukorerwa iyo mishinga kandi ikagira ingaruka zitezwe, yewe bikagaragazwa mu bipimo.

    Ibi biri mu mpamvu Ikigega cya Fonerwa cyashyizweho, ndetse inzego zirimo RDB, REMA, Minisiteri y’Ibidukikije n’izindi, zirajwe ishinga no kugira ngo u Rwanda rwizerwe nk’ahantu ibigo n’ibindi bihugu bishobora gushyira imishinga ifasha mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere,, kandi iyo mishinga ikazatanga umusaruro wemeranyijweho, ukagaragarira no mu bipimo mpuzamahanga.

    Ku Rwanda, ibi ni ingenzi cyane kuko iri shoramari rizagira uruhare mu gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo zo kugabanya umwuka wangiza ikirere rwoherezayo, no guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere.

    Mu nama ya COP26 ikomeje kubera muri Ecosse, u Rwanda rwagaragaje amahirwe y’ishoramari rufite mu bijyanye no kurengera ibidukikije, ndetse Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi Mukuru wa BRD iri gufatanya na Fonerwa mu gushyiraho amabwiriza azorohereza abashoramari muri uru rwego, yavuze ko u Rwanda rwamaze kwitegura.

    Yaragize ati “U Rwanda rwakoze umukoro warwo, dufite inzego, dufite uburyo ndetse n’inzira [zanyuzwamo ishoramari rigamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere] zirateguye. U Rwanda ruriteguye, ni igihe cyo gushorwamo imari.”

    Icyakora nubwo ‘carbon ‘offset’ ari umushinga utanga icyizere cyane cyane ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere, hari benshi, barimo n’impirimbanyi yo kurengera ibidukikije, Greta Thunberg, banenga iki gitekerezo, bavuga ko gishobora kuzatuma ibihugu n’ibigo byangiza ikirere kurusha ibindi byirara, ntibishyire imbaraga mu kugabanya ingano y’umwuka wangiza ikirere byohereza.

    Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabwiye Politico ko izi mpungenge zidakwiye kubaho, na cyane ko Isi nta bundi buryo ifite bwo gukemura iki kibazo mu gihe gito.

    Yagize ati “[Abanenga uburyo bwa carbon offset] bafite ubundi buryo [bwabusimbura]?…amababi y’ibiti azakemura ikibazo cya carbon, siyansi irabyemeza.”

    Uyu muyobozi kandi yaciye amarenga avuga ko ubu buryo butanga icyizere ku bihugu bya Afurika n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere, yo kugera ku ntego byiyemeje mu bijyanye no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

    U Rwanda rwatangiye gukurura ishoramari ry’imishinga ishobora kurengera ibidukikije

    Ubukungu bw’Isi bushobora gushingira ku mategeko yo kurengera ibidukikije

    Uretse uburyo bwa carbon offset busa nk’ubukiri kwigwaho, hari ibindi bisubizo biri gutekerezwaho bishobora gufasha ibihugu kugera ku ntego yo kugabanya umwuka wangiza ikirere byoherezayo.

    Ubumaze kumenyekana, ndetse bwanatangiye gukoreshwa ku Mugabane w’u Burayi, ni ubuzwi nka ‘carbon market.’

    Ubu buryo bumeze nk’isoko risanzwe, aho Leta zitanga impushya (permits) ku bigo by’ubucuruzi bigira uruhare mu kohereza umwuka wangiza ikirere. Impushya ikigo cyahawe, zizajya ziba zingana n’ingano y’umwuka kitagomba kurenza, cyakenera kuwurenza, kikagura izindi mpushya ku bindi bigo by’ubucuruzi, ariko byo bizaba bifite impushya zirenze ibyo zikeneye bitewe n’uko byohereza umwuka wangiza ikirere mucye ugereranyije n’uwo byemerewe.

    Ubu buryo bwitezweho kuzatuma ibigo byose bigira ishyaka ryo gushyiraho ingamba zirengera ibidukikije, kugira ngo zigabanye umwuka wangiza ikirere byohereza, noneho zibone uko zicuruza impushya nyinshi, bityo zibone inyungu ivuye mu kurengera ibidukikije, yiyongera ku yindi yavuye mu bucuruzi busanzwe. Mu gihe ubu buryo bwashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye, bwagabanya umwuka wangiza ikirere woherezwaho ku kigero kiri hagati ya 60% na 80% mu 2050.

    Ubu buryo bwigeze gukoreshwa muri Amerika mu mpera za 1980 ubwo ikirere cy’iki gihugu cyari cyuzuyemo umwuka wa Sulfur dioxide (SO2) waterwaga n’inganda zitanga ingufu. Uburyo bwo kwishyuza inganda zagiraga uruhare runini muri iki kibazo bwatumye zihutira gushyiraho ikoranabuhanga ryatumye zigabanya SO2 zohereza mu kirere, ku buryo mu myaka umunani gusa, hagabanyijwe 20% byawo.

    Icyakora hari impungenge ko ibigo by’ubucuruzi birimo nk’inganda zohereza umwuka wangiza ikirere mwinshi, zishobora kwimuka zikava mu bihugu zihatirwa kwishyura amafaranga y’uko zangije ikirere, zikajya mu bihugu bidafite ayo mategeko, ku buryo ibi bishobora guhindura imiterere y’ubukungu bw’Isi. Uku kwimuka kw’inganda zihunga amategeko azibuza kohereza mu kirere umwuka ucyangiza, kwitwa ‘carbon leakage.’

    Kuri iyi ngingo, ibihugu byasabwe ko mu gihe inganda zatangira kwitwara gutyo, ibicuruzwa byazo byazamurirwa umusoro ku rwego rwo hejuru, ku buryo nta mahitamo zisigarana uretse kubahiriza amabwiriza.

    Agaciro ka carbon market kari kamaze kugera kuri miliyari 194$ mu 2019, izamuka rya 34% ugereranyije n’umwaka wari wabanje, ndetse byitezwe ko kazakomeza kuzamuka cyane mu myaka iri imbere. Icyakora abayobozi barasabwa gushaka uburyo bwo guhangana n’ibibazo birimo ubujura no kubeshya bishobora kuba muri ubu buryo.

    U Rwanda kandi rwashyizwe mu itsinda ry’ibihugu biri kwifuza ko hashyirwaho uburyo bwo gutera inkunga imishinga yo guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, bitanyuze mu nzira nka ‘carbon offset’ zigoranye, ahubwo ibihugu bikerekana umushinga, ugashakirwa amafaranga ugahita ushyirwa mu bikorwa. U Rwanda ruri kumwe na Bangladesh, Fuji n’ibindi bihugu bitandukanye biri kugeragerezwamo uyu mushinga.

    Kugeza ubu, Isi ifite ubushyuhe buri kuri dogere Celcius 1,1C, intego akaba ari ukutarenza dogere Celsius 1,5C kuko biramutse bigenze gutyo, imibereho y’abatuye Isi, yaba mu bihugu bikize n’ibiri mu nzira y’amajyambere, yahinduka ku buryo bukomeye cyane.

    U Rwanda rufite imishinga irimo ubwikorezi bw’abantu buzajya bukorwa n’utumodoka duto, dukoresha amashanyarazi

    source : https://ift.tt/3o7sRnh

  • RDC: Imirwano yongeye kwaduka muri Kivu y’Amajyaruguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bavuye mu byabo berekeza i Bunagana na Jomba mu gihe ingabo za Congo FARDC zakuyemo akazo karenge zigahunga.

    Kigali Today ivugana n’abatuye i Bunagana, bavuze ko bataramenya abateye uko bitwa icyakora bamwe bakeka ko baba abarwanyi ba M23 nubwo nta ruhande na rumwe rwigeze rwigamba iki gitero.

    Abaturage batuye i Bunagana bavuga ko mu masaha ya saa yine z’ijoro aribwo agace ka Cyanzu kari kamaze gufatwa n’abarwanyi bitwaje intwaro.

    Cyanzu na Runyoni hazwi nk’ibirindiro bya nyuma by’umutwe wa M23 mu ntambara yayo iheruka na FARDC muri 2013 ndetse hakaba hamwe mu hantu Gen Sultan Makenga yakoresheje mu guhisha intwaro nyinshi yari yarakuye mu mujyi wa Goma mu kwezi k’Ugushyingo 2012.

    source : https://ift.tt/3bWYfPn

  • Umugore utwite yakwitwara ate ku bijyanye n’ibyo aha umubiri we? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahanga mu buvuzi bw’umubyeyi n’umwana basaba umubyeyi utwite gusobanuza neza ibyo agiye gufata kandi umuntu wo kwizera utanga izo mpanuro ni muganga wenyine.

    Umugore utwite wese iyo agiye kwa muganga ahabwa ibinini by’umutuku bivugwa ko byongera amaraso. Abenshi mu bagore batwite bibaza impamvu babihabwa, ese umugore utwite wese atakaza amaraso? Ese ni ki akwiye gufata n’icyo adakwiye gufata kugira ngo abungabunge ubuzima bwe n’umwana.

    Ibinini bihabwa umubyeyi utwite byongera amaraso, arabikwiye kabone n’ubwo we abona ayafite inyuma.

    Ibinini ahabwa byitwa Feri, abahanga bavuga ko bigizwe na aside forike irinda ko umwana yavuka adafite urugingo runaka rutakozwe neza mu gihe cy’iremwa ry’ingingo zigize ibice by’umwana.

    Ni byiza ko umugore wese utwite agombwa gufata ikinini cya fer abenshi bavuga ko ari B9 kuva agikeka ko yasamye kugeza abyaye, kuko igira uruhare mu ikorwa ry’umwana.

    Impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana, Mbonimpa Anicet, mu kiganiro na KT Radio yasobanuye byinshi birimo ibyo umubyeyi utwite akwiye gufata ndetse n’ibidakwiye.
    Asubiza ikibazo yari abajijwe mu kiganiro niba kunywa (Vin rouge) byongera amaraso, yagize icyo avuga ku binyobwa byose umubyeyi akwiye kunywa byamugirira umumaro n’umwana atwite.

    Ati “Umuntu unywa inzoga, iyo yasamye ni byiza ko agabanya akanywa mu rugero, kuri iyo vin ushobora kunywa akarahuri kamwe cyangwa ubwoko bw’inzoga asanzwe anywa agasomaho gake kuko urebye nabi byagira ingaruka ku mwana utwite”.

    Asubiza abumva ko kunywa inzoga byongera amashereka atari byo, kuko ntaho bihuriye ahubwo umudendezo niwo utuma amashereka yikora. Asaba abari kumwe n’umubyeyi kumwitaho neza uko bikwiye kuko bagira uruhare mu gutuma umusemburo ukora amashereka wikora akabona icyo yonsa umwa.

    Yongeraho ko kugira ibere rinini bidatuma umubyeyi abona amashereka ahubwo umutuzo wonyine niwo ufasha mu misemburo iyakora.

    Ati “Ni byiza ko umubyeyi utwite anywa mazi menshi kuko ariyo amufasha mu ikorwa ry’amazi umwana aba arimo. Kunywa umutobe ukozwe mu mbuto, akirinda imitobe yindi icuruzwa muri za ‘alimentation’ kuko hari ubwo haba harongerewemo ibindi bintu bishobora kwangiza umwana atwite. Ni byiza kubaza muganga ku kinyobwa runaka wumva ushaka kunywa cyane cyane igicuruzwa”.

    Mbonimpa avuga ko hari ababyeyi bafata imiti itandukanye ngo izabafasha kubyara neza atari myiza, kabone n’ubwo wowe nta ngaruka byakugiraho ariko umwana ashobora kwangirika.

    Avuga kubafata ibumba ko abahanga basanze rigizwe n’intungamubiri ziba mu kinini cya feri ariko na none hari ubwo rishobora kwangiza umwana.

    Ahanini ngo rijya aho umwana atuye mu nda ya nyina, rikamwangiza yewe n’indi miti itazwi akenshi iyo ishobora kugira ingaruka ku mwana kuko abahanga bavuga ko umwana ubusanzwe afata umuti nyuma y’ukwezi n’igice kugira ngo bitangiza umwijima we uba ucyoroshye cyane kandi ibyo umubyeyi byose ashyize mu kanwa bigira ingaruka ku mwana uri munda, bityo si byiza gufata ibyo utahawe cyangwa utumvikanyeho na muganga.

    Yongeraho ko imiti umubyeyi afata yose iyo umuganga agiye ku mubyaza abibona kuko hari ibimenyetso biza mu mazi aza iyo umwana agiye kuvuka. Avuga ko ayo mazi ashobora kuza asa n’icyatsi kibisi cyangwa ibyondo bitewe n’ubwoko bw’imiti yafashe bityo kandi ko byangiza umwana.

    Abantu benshi babuzwa ibintu bitandukanye ariko nyamara batabifitiye igihamywa.

    Mbonimpa avuga ko umuntu ufite inda cyane cyane itarengeje amezi atatu akwiye kwitwararika kuko ishobora kuvamo.

    Ati “Umubyeyi utwite si byiza ko yicara kuri moto bitewe n’ibihe arimo ndetse igihe bibaye ngombwa agasaba umumotari kwigengesera, gusimbuka umugozi si byiza, guterura ibiro byinshi, mbese muri rusange imirimo ivunanye si byiza ko umubyeyi ayikora”.

    Umubyeyi utwite nta kurwa iryingo

    Impamvu umubyeyi utwite adakurwa iryingo n’uko iyo bagiye kugukura bagutera ikinya kandi akenshi gisinziriza, gishobora gutuma umwana uri munda apfiramo.
    Icyitonderwa: Bibaye ngombwa ko umubyeyi akurwa iryinyo mu gihe muganga yabonye byihutirwa atategereza ko abayara, icyo gihe inzobere nizo zicara zigasesengura koko igikwiye gukorwa niba nta ngaruka byamugiraho maze agakurwa n’inzobere ku buryo barinda n’umwana.

    Asoreza ku gisubizo kimara amatsiko abakunze kwibaza impamvu akenshi ingano y’umubyeyi itandukanye n’ingano y’umwana abyara.

    Ati “Abantu bakunze kwishyiramo ko umwana uvutse neza agomba kuba afite ibiro byinshi. Umwana wakuze neza aba afite ibiro bibiri n’ibice cyangwa bitatu, iyo bizamutse bikajya hejuru ya bitatu n’igice bitera impungenge”.

    Umwana uvukanye ibiro byinshi cyane ntaba akomeye kuko ashobora no gupfa. Hari ubwo umubyeyi afata ibiryo bitera imbaraga cyane kandi bigizwe n’isukari, ahanini umwana ashobora kuvukana isukari nyinshi akura kuri nyina, bigashobora gutuma umubiri w’umwana woroha ntashobore kurwanya indwa.

    Umugore utwite abahanga bavuga ko agisama mu gihe cy’ibyumweru bibiri na bitatu ashobora kuryama uko ashaka. Iyo inda itangiye kugaragara umubyeyi utwite agirwa inama yo kuryamira urubavu rw’ibumoso kuko umugongo w’umwana uba i bumoso bw’umwana kandi ko icyo gihe aba ameze neza. Bituma kandi umutwe w’umwana wiganisha mu matako y’umwana kugira ngo abashe kuzavuka neza.

    Umugore utwite ni byiza ko yegera muganga ari kumwe n’umugabo we kugira ngo basobanurirwe uburyo bakora imibonano mpuzabitsina kuko uburyo ikorwamo umubyeyi atwite bitandukanye n’igihe adatwite.

    Impamvu yindi nyamukuru ituma umugore utwite ahabwa impanuro na muganga mu bijyanye no gutera akabariro ni uko umugore utwite aba afite imbaraga nke ku buryo igihe akoze imibonano mpuzabitsina nk’ufite imbaraga nyinshi z’umuntu usanzwe udatwite, bishobora gutuma inda avamo.

    source : https://ift.tt/31HAEk3