
source : https://ift.tt/3n6oABj

source : https://ift.tt/3n6oABj
Mutabaruka Ghislain ni umwe mu bahuye n’ubu burwayi buturuka ku gucika kw’imiyoboro y’amaraso ijya mu bwonko.
Mu buhamya ndetse n’impanuro aha abakiri bato, abagira inama yo kujya bitwararika bakamenya gukoresha igihe cyabo neza bakirinda kujya mu bigare bibaganisha kunywa itabi, kwirinda umubyibuho ukabije ndetse n’ibindi byose byatuma batagira umwanya uhagije wo kuruhuka kuko iyo asubije amaso inyuma asanga ari ho ashobora kuba yarakuye iyi ndwara.
Bikurikire muri iyi video:

source : https://ift.tt/3bWBJGA

Uwamahoro afite ubumuga bw’ingingo yatewe no kwikubita hasi mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2021.
Ni umubyeyi ugendera mu mbago ebyiri, ndetse ubona ko gutambuka uko bisanzwe bitarongera gukunda neza.
Yaguye ari mu masaha y’ijoro, ava gushaka ibitunga umuryango we, wari usanzwe ugizwe na we ubwe, umugabo we ndetse n’umwana wabo w’umuhungu, ubu uri mu kigero cy’imyaka 16.
Uwamahoro avuga ko ubusanzwe yari abanye n’umugabo we n’ubundi mu bibazo, aho ari we ubwe washabikaga acuruza ibitunguru, kugira ngo abashe gutunga uwo muryango.
Uwo muryango n’ubusanzwe ngo wabagaho mu buzima buciriritse cyane, na cyane ko ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Nyuma yo kugwa akavunagurika, yongeye kugarura ubwenge ari mu bitaro bya Kibagabaga, aho yarwariye kugeza asezerewe akajya gukomeza kwivuza ari mu rugo.
Bidateye kabiri, umugabo wa Uwamahoro yamutaye mu nzu ntoya bakodeshaga, uwo mubyeyi n’umwana batangira ubuzima bwo kuzerera batagira aho barara.
Umwe mu bagore bari inshuti yamenye ayo makuru, yiyemeza kumucumbikira mu buzima bugoye na we yari arimo, ariko nyuma y’iminsi itatu gusa aramusezerera.
Uwamahoro avuga ko we n’umuhungu we basubiye ku muhanda, bongera kurara aho babonye, harimo no ku mbaraza z’inzu.

Ubu hashize ibyumweru bitatu gusa, acumbikiwe n’undi mugenzi we watandukanye n’umugabo, yakumva ikibazo cy’uwo mubyeyi akiyemeza kumwakira bakabana mu buzima bugoye na we ubwe abayemo.
Jeanne Uzamukunda (ucumbikiye Uwamahoro), afite abana babiri. Acumbitse mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, byombi bitoya cyane.
Uyu Uzamukunda arara mu cyumba n’abana be babiri, hanyuma Uwamahoro n’umuhungu we w’imyaka 16 bakararana mu ruganiriro, na rwo ruba rwuzuyemo ibikoresho byo mu rugo, birimo amasafuriya, imbabura, amasahane, n’ibindi.
Uzamukunda agira ati “Urabona uko iyi nzu imeze, ndihangana nkaryama mu cyumba n’abana babiri, uyu na we n’umuhungu we bakaryama ahangaha. Iyo tugize icyo tubona turarya, kitaboneka ubwo ni uko tukiryamira”.
Uwamahoro avuga ko abayeho mu buzima bugoye cyane bwo kutagira aho aba, kutabona icyo kurya, hakiyongeraho kuba umwana we atakiga kubera kubura ibikoresho by’ishuri.
Asaba Leta ndetse n’abagiraneza kumufasha nibura akabasha kubona aho aba, hanyuma umwana akabasha gusubira mu ishuri.
Ati “Icyo nasaba ni uko nabona nibura aho mbasha kurambika umusaya, ubundi umwana wanjye agasubira kwiga. Ikindi nasaba gufashwa kubona imibereho kuko ubu sindabasha kugira icyo nakwikorera”.

Mukankomeje Dancille, umwe mu baturanye na Uwamahoro, avuga ko uyu mubyeyi abayeho nabi kuko atungwa n’abaturage kandi nabwo atari ibihoraho.
Na we asaba inzego zose gutabara uyu muturage akava muri ubwo buzima.
Ati “Mudufashe rwose inzego zose zimenye agahinda k’uyu mubyeyi. Mutubwirire umubyeyi wacu Paul Kagame, tuzi ko akunda abaturage be, kandi afite abo bakorana mu nzego z’ibanze, rwose batabare uyu mubyeyi”.
Uwamahoro avuga ko yagerageje kwegera ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko, bakamubwira ko bigeze kumufasha atararwara, bityo ko nta bundi bufasha bamubonera.
Ati “Ngicuruza bampaye ibihumbi 100 byo gukoresha mu bucuruzi nk’umuntu wo mu cyiciro cya mbere, ariko mu burwayi bwanjye ayo yose yahise ashira”.
Arongera ati “Ubwo nasubiye ku murenge barambwira ngo nta bundi bufasha bampa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Rwabukumba Umuhoza Mado, yabwiye Kigali Today ko ubuyobozi bw’umurenge bwamaze gusura uyu mubyeyi aho acumbitse, kandi ko hari ubufasha agiye guhabwa.

Uyu muyobozi avuga ko mu makuru bamenye ari uko umugabo wa Uwamahoro asanzwe akora akazi k’ubufundi, bityo bakaba bagiye kumushakisha bakagerageza guhuza umuryango.
Ati “Uwo mugabo agomba kumva ko afite inshingano zo kwita ku muryango we, n’ubwo habaho ubufasha ariko bakaba babana”.
Ku ikubitiro, uyu muyobozi yavuze ko bagiye gukodeshereza uyu mubyeyi inzu yo kuba abayemo by’igihe gito, hanyuma umuryango wose wazamara kongera gusubirana bakaba bakomeza gushaka imibereho bo ubwabo.
Ku kibazo cy’umwana wa Uwamahoro utiga, uyu muyobozi yavuze ko bamenye amakuru ko yari yarahagaritse ishuri kubera ko yirukanwe azira imyitwarire mibi, ariko ko bagiye kujya kumusabira imbabazi agasubira kwiga.

source : https://ift.tt/3o75R7M

Iyi mpanuka ibereye mu Karere ka Kicukiro ahanzwi nko ku Irebero aho bari bagiye gufata abakinnyi babayo.
Amakuru Umunyamakuru wa Kigali Today ahawe n’umwe mu bari mu modoka avuga ko nta mukinnyi wahasize ubuzima usibye umukinnyi Musanabageni Claudine ngo wakomeretse cyane ubu akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Andi makuru avuga ko iyi mpanuka ngo yaba yatewe n’imodoka yihutaga ikaza gusakirana n’umumotari imodoka yajya kumukatira, igata umuhanda.
APR WVC ikoze impanuka mu gihe yitegura imikino y’umusoreshwa mwiza (Best Tax Payer) iteganyijwe kuba guhera tariki ya 26-28 Ugushyingo 2021.


source : https://ift.tt/30i61kG

Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo Ubuvuzi, Uburezi, Ubuhinzi, Ikoranabuhanga, Ibikorwa remezo bitandukanye birimo kwagura umuhanda Gahanga – Sonatube – Kagera ureshya n’ibirometero 13.8, uzatwara agera kuri Miliyari 65 y’Amafaranga y’u Rwanda hamwe n’indi mihanda inyuranye.
Ibyo byose byiyongeraho amavomo ya Nayikondo 200 ari hirya no hino mu gihugu, yuzuye atwaye asaga Miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda, ari na ho abagezweho n’ibyo bikorwa bahera bemeza ko byabagiriye akamaro.

Umuturage wo mu Karere ka Kicukiro witwa Jean Marie Vianney Gahiganwa, ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya RBA, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wabagiriye akamaro kuko hari ibyo bungukiyemo.
Yagize ati “Icyo mvuga kuri aba Bashinwa, mu by’ukuri uko bafite ubufatanye n’u Rwanda byatugejeje ku iterambere kandi natwe twabigiriyemo inyungu nyinshi, kuko abakozi benshi bahabonera amafaranga, kubera ko hari bakora akazi k’ubuyede n’abafundi”.

Mugenzi we witwa François Murama wo mu Karere ka Kamonyi ati “Byatubereye byiza kuba Abashinwa baratuzaniye amazi meza, ubu noneho tugiye kugira ubuzima buzira umuze”.
Ubwo yifatanyaga n’abahagarariye igihugu cy’u Bushinwa mu Rwanda mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, ku wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yashimiye ibikorwa bitandukanye byagezweho kubera uburyo byahinduye imibereho y’abaturage.
Ati “Ikoranabuhanga, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ingendo zo mu kirere, Uburezi, Kubaka ubushobozi, Ubuzima, Ubucuruzi, Ubukerarugendo, Ubuhinzi ndetse n’umutekano uhamye, umubano wacu n’ukuva mu kwezi kwa 11 mu 1971, by’umwihariko kuri twe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twakoranye cyane mu kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage ndetse no gutezimbere ibya politike. Ubushinwa buza mu myanya y’imbere mu gushora imari mu Rwanda, rikaba ryarahanze imirimo itandukanye ibihumbi n’ibihumbi”.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, avuga ko kuva mu mwaka wa 1971 umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza.
Ati “Ubufatanye mu iterambere n’ubucuruzi tubihuriyeho, Ubushinwa bunejejwe n’uko u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi ndetse no mu mishinga minini, ubufatanye mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu mwaka wa 2020 bwageze ku madolari ya America Miliyoni 321 n’ubwo habayemo icyorezo cya covid-19. Hari imishinga minini y’ibikorwa remezo Ubushinwa bwagizemo uruhare mu kubyubaka, bituma u Rwanda rurushaho kuzamuka mu iterambere, ndetse n’imibereho y’abaturage”.

Mu mpera z’umwaka wa 2020 ishoramari ry’u Bushinwa ryari Amadorari ya America Miliyoni 191, ni ukuvuga asaga Miliyari 190 z’Amafaranga y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye birimo ibikorwa remezo, Ubuzima, Kungurana ubumenyi mu by’uburezi, Ikoranabuhanga n’Ubugeni.


source : https://ift.tt/3bTVXAy

Ibi abo mu Mirenge itandukanye yo muri ako Karere borojwe amatungo agizwe n’inka, ihene, abubakiwe inzu zo guturamo, abubakiwe uturima tw’igikoni n’ubwiherero, bemeza ko bateye intambwe yo kubaho batakiri mu bwigunge, babikesha ibyo bikorwa by’urubyiruko.
Mukamanzi Jeannette wo mu Mudugudu wa Muhe, Akagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi; hamwe n’abavandimwe be uko ari batatu basigaye ari imfubyi zirera batagira ahatekanye baba, bitewe n’uko inzu ababyeyi babo babasigiye yasenywe n’ibiza.
Nyuma yo gushyikirizwa inzu bubakiwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake, banejejwe no kuba batazongera gutura mu nzu y’ikirangarizwa.
Yagize ati “Inzu yacu, igikuta kimwe cyose cyari cyarasenywe n’ibiza tukabaho dutuye mu murangarizwa. Imvura yaragwaga ikadushirira, tugera ubwo turambirwa, tuyivamo, tujya gucumbika ahandi, na ho baturambiwe kuko twabaga tudafite ubushobozi bwo kwishyura, bakadusohora, tugahora tuzerera gutyo gutyo. Bwari ubuzima bugoye cyane kuko muri twe nta n’uwari ufite akazi. Iyi nzu nshya batwubakiye, yaduteye ibyishimo birenze, kuko idutuye umutwaro twari tumaze imyaka isaga 12 twikoreye, utugoye wo kutagira icumbi”.
Nyirasukari Drocella, umuturage utishoboye worojwe inka, agaragaza ko yari ayikeneye kugira ngo imukamirwe ndetse abone ifumbire.
Yagize ati “Nta kintu na kimwe nagiraga kubera ubukene. Nabagaho mpfundikanya nabona bwije cyangwa bukeye ngashima Imana. Ndashimira aba bana b’urubyiruko barebye akababaro kanjye bakangabira iyi nka. Ndajya nyiragira, nyiteho uko bikwiye kugira ngo izororoke byihuse, mbone amata n’ifumbure yo kwifashisha mu buhinzi. Iyi nka ni akabando k’iminsi kagiye kumfasha gusezerera ubukene bwari bwaramperanye”.

Uretse inzu n’inka byashyikirijwe imiryango itishoboye, urubyiruko rw’abakorerabushake rwanoroje abantu 15 amatungo magufi agizwe n’ihene, mu rwego rwo kubafasha gutangira imishinga y’ubworozi iciriritse, banashyikirije Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Umurenge wa Muhoza, Hamza Iddi, telefoni ngendanwa igezweho, kuko yahize abandi mu kwimakaza udushya mu bikorwa bagiye bakora ku rwego rw’imirenge igize Akarere ka Musanze.
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze, Gafishi Sebahagarara, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze muri icyo gikorwa, yashimiye Youth Volunteers Musanze, uburyo bakomeje kugira uruhare mu kuzamura iterambere ry’umuturage, by’umwihariko bafasha abatishoboye.
Ni mu gihe inzego zishinzwe umutekano na zo zihamya ko uru rubyiruko rutanga icyizere cyo gukomeza kubaka igihugu cyiza cy’ejo hazaza, ariko bagasabwa gukomeza kuba maso, barushaho gusigasira ibyagezweho, binyuze mu gukumira ibyaha ari nako batanga amakuru y’ibihungabanya umutekeno hakiri kare, kugira ngo hirindwe abawusubiza inyuma.
SSP Jean Pierre Kanobayire, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, yagize ati “Kuba u Rwanda rutekanye, umuturage akaba aryama agasinzira, agenda atikandagira, aharanira gutera imbere, mwe rubyiruko muri mu byiciro by’abantu baba babigizemo uruhare. Abashaka gusubiza inyuma bene ibyo bikorwa bahora bagerageza guhungabanya umutekano, bishora mu byaha bya hato na hato, bagahohotera abandi n’ibindi bisa na byo. Tubasaba gukomeza umurego wo kurwanya ibikorwa nk’ibyo no gutanga amakuru hakiri kare; kugira ngo tubikumire, bityo n’iri terambere muharanira ubu hatagira uriburizamo cyangwa ngo arisubize inyuma”.

Ibikorwa byose, byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 6 uru rubyiruko rwakusanyije. Ngo icyo bagamije, nk’uko byemejwe na Robert Byiringiro, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, ni ukugera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, uhora akangurira urubyiruko kuba umusemburo w’impinduka z’imibereho myiza y’abaturage.

source : https://ift.tt/3wvVTAs

Muri iryo tangazo harimo ko byavuzwe ko umutwe w’abarwanyi bari aba M23, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021, bambutse umupaka baturutse muri Uganda ari na ho bakambitse, bagaba igitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse bigarurira uduce twa Tshanzu na Runyoni.
Abo bari abarwanyi ba M23, ntibigeze basaba ubuhungiro mu Rwanda ubwo bahagarikaga kurwana muri RDC mu 2013, ahubwo bari bari muri Uganda, ari na ho icyo gitero cyaturutse.
Itangazo rikomeza rivuga ko habaye hari raporo, igitangazamakuru cyangwa andi makuru agaragaza aho akomoka muri aka karere, avuga ko abarwanyi ba M23 baba baraturutse cyangwa bari ku butaka bw’u Rwanda, yaba ari amakuru y’ibinyoma (Propaganda) agamije kwangiza umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC.

source : https://ift.tt/3F4KfzX

Abitangaje mu gihe bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare basigaye bashakira ubwatsi bw’inka mu gishanga cy’umugezi w’Umuvumba gihinzemo umuceri, mu kigo cya gisirikare cya Gabiro no ku nkengero z’umugezi w’Akagera.
Imirenge ya Karangazi, Rwimiyaga, Nyagatare na Matimba yahuye n’ikibazo cy’izuba ryatse igihe kirekire hafi amezi atandatu, bituma amatungo asonza cyane ndetse hamwe aranapfa kubera kubura ubwatsi.
Mu kagari ka Rutungo na Cyamunyana aborozi bahiraga ubwatsi ku nkengero z’Umugezi w’Akagera, ariko baje kubibuzwa ku mpamvu bavuga ko batazi.
Umwe ati “Ubundi mu zuba twajyaga twahira ku nkengero z’umugezi inka zacu zikabaho none baratubujije, twabasabaga rwose ko badufasha muri iki gihe hanyuma imvura yagwa tugatera ubwatsi ntituzongere kuhahira.”

Ni mu gihe aborozi mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga ndetse n’abo mu Murenge wa Nyagatare bayobotse icyanya cy’umugezi w’Umuvumba gihingwamo umuceri, bakahira ubwatsi buri hagati y’imirima y’abahinzi.
Abakora akazi ko kwahira ubwatsi bavuga ko babyungukiyemo kuko bakuramo amafaranga atunga imiryango yabo.
Uwaganiriye na Kigalitoday utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko ku munsi yahira imifuka ine agakuramo amafaranga atunga urugo rwe.
Yagize ati “Ubu mvuye mu Kirimburi inshuro ya kabiri, umufuka umwe wuzuye neza ugurwa amafaranga 1,000 kandi bawurwanira. Hari ubwo mbona itanu urumva ni 5,000 ku munsi, nta kandi kazi nakora ubu, nzakena imvura nikomeza kuba nyinshi.”
Umufuka avuga agurisha amafaranga 1000 ushobora kujyamo ibiro 20 by’ubwatsi utsindagiye neza, mbere ukaba waraguraga amafaranga 500 nabwo ukagurwa na bake igihe cy’imvura.
Guverineri Gasana avuga ko kwahira mu bishanga, mu kigo cya gisirikare cyangwa muri pariki bitemewe kuko bishobora gukurura indwara.

Asaba aborozi korora inka zijyanye n’inzuri bafite kandi bakamenya no guhinga ubwatsi bushobora kubagoboka igihe habaye impeshyi ndende.
Ati “Ubundi inka imwe igenewe kurisha hegitari imwe, urumva aborozi babyubahirije bakongeraho ibisigazwa by’imyaka n’ubwatsi bwahinzwe ntibakenera kujya gushakisha ubwatsi ahandi. Ufite urwuri ntabwo ujya kwahira hanze ukora ibishoboka byose bikaboneka mu rwuri rwawe, ibindi wakora ni ugukurura indwara.”
Avuga ko hari gahunda yo kugirana n’aborozi amasezerano yo gukorera no gukoresha neza inzuri uzabirengaho akabihanirwa, harimo kwamburwa urwuri rugahabwa ushoboye kurukoresha.

source : https://ift.tt/3H4vY8c

Abagenzacyaha bagaragaza ko ayo mahugurwa azabafasha kunoza akazi kagendanye n’igihe kuko uko amategeko ahinduka n’abagenzacyaha bakwiye guhindura uburyo bakoragamo, kugira ngo babashe gutegura neza akazi k’ubutabera.
Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Jean Claude Ntirenganya, atangaza ko akazi k’ubutabera gashingiye ku bugenzacyaha kuko ari bwo butegura amadosiye ashyikirizwa ubushinjacyaha, hakaba hakenewe ko akorwa neza kinyamwuga kugira ngo inzego zikurikiraho mu butabera zibashe gukora akazi kazo neza.
Agira ati “Ubugenzacyaha ni imirimo ishingiye ku mategeko kandi agenda avugururwa, tugomba kugendana n’ibyo amategeko atubwira, kuko igikorwa cya mbere kugera ku cya nyuma mu butabera bigomba kuba bitabusanya n’amategeko”.
Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Izabelle Karihangabo, avuga ko ubugenzacyaha ari bwo bushingirwaho mu gushaka ibimenyetso bya ngombwa bikenewe mu bushinjacyaha, kandi iyo bitakozwe neza ari bwo habaho gutsindwa imanza ukeneye ubutabera akaba yabangamirwa.
Agira ati “Ibimenyetso byose bifasha umushinjacyaha, abatangabuhamya, ni uko icyaha cyakozwe bikorwa n’umugenzacyaha, ni ngombwa rero ko amahugurwa ku mategeko akorwa kugira ngo hajye hakorwa dosiye zuzuye neza zishyikirizwa ubushinjacyaha n’urukiko”.

Yongeraho ati “Aha turahakura ubumenyi bwisumbuyeho mu kugenza ibyaha kinyamwuga nk’uko tubisabwa kugira ngo tubashe gufasha abatugana, abahohotewe cyangwa abakekwaho ibyaha kugira ngo buri wese abone ubutabera”.
Ku ikubitiro abagenzacyaha 60 ni bo batangiye amahugurwa bari guherwa mu kigo gishinzwe guhugura abakozi cya (RMI) mu Karere ka Muhanga, bikaba biteganyijwe ko amahugurwa azatangwa mu byiciro bine.

source : https://ift.tt/3EYBgjD
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” ikomeje imyitozo yo gutegura imikino ibiri bazakina na Mali kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ndetse n’uwo bazakina na Kenya iwayo tariki 15/11/2021.

Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bakomeje kugera mu Rwanda, aho Rutabayiro Jean Philippe ukina muri S.D. LENENSE PROINASTUR yo muri Espagne uhamagawe bwa mbere nawe yakoze imyitozo.

Mu bandi bakinnyi bakina hanze bari mu myitozo harimo Emery Mvuyekure ukina muri Tusker yo muri Kenya, Manzi Thierry ukinira FC Dila Gori yo muri Georgia, mu gihe TWIZERE Buhake Clément na RAFAEL York baraye bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.


source : https://ift.tt/3wth6es