Tag: featured

  • Karidinali Kambanda yahawe Kiliziya ya ‘Mutagatifu Sisito’ yitirirwa nka Karidinali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karidinali Kambanda (mu bambaye imituku ni ubanza iburyo ku murongo w
    Karidinali Kambanda (mu bambaye imituku ni ubanza iburyo ku murongo w’imbere), yahawe Kiliziya yitirirwa nka Karidinali

    Nk’uko urubuga rwa Diyoseze ya Kibungo rubitangaza, uru ni rwo rwego rw’ikirenga mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya, kuko Abakaridinali bagize itsinda ry’abajyanama ba hafi ba Papa, bamufasha mu byemezo bikomeye bya Kiliziya, bagatora kandi bagatorwamo Papa, mu muhezo (conclave) utorerwamo Papa.

    Urwo rubuguga ruvuga ko Papa atoranya mu Bepiskopi, cyangwa Abapadiri, abagabo bamwe b’inyangamugayo bakwiye kwizerwa, bagaragaza ukwemera guhamye, imyitwarire ikwiye gushimwa, barangwa n’ubushishozi mu gucunga ibya Kiliziya, maze akabatorera kumuba hafi mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya, nk’inkoramutima n’abajyanama be.

    Ibi bisobanuye ko ubu Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda abaye inkoramutima ya hafi n’umujyanama wa Nyirubutungane Papa, akaba umuvugizi wa Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.

    Kuba yaratorewe kuba Karidinali, ataramara n’imyaka ibiri abaye Arikiyepisikopi wa Kigali, ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza icyizere Papa yamugiriye we ubwe ndetse na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

    Nk’uko biteganywa na Kiliziya Gatolika ya Roma, ushyizwe mu rwego rwa Karidinali, Papa amuha kiliziya ya Roma yitirirwa (Titulaire d’une Église de Rome), nk’ikimenyetso cy’uko yunze ubumwe na Papa mu butumwa bwa Kiliziya no mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika.

    Kiliziya ya Mutagatifu Sisito, yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
    Kiliziya ya Mutagatifu Sisito, yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali

    Ni muri urwo rwego Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda, yahawe kiliziya yaragijwe Mutagatifu Sisito, (San Sisto: mu gitaliyani, Saint Sixte: mu gifaransa), yitirirwa nka Karidinali.

    Iyo kiliziya yaragijwe Mutagatifu Sisito (San Sisto, Saint Sixte) ni Bazilika yitiriwe Papa Sisito wa II, umupapa wahowe Imana mu mwaka wa 258. Ikaba yaragiye yitirirwa Abakardinali (Titre cardinalice) kuva mu kinyejana cya 5.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/karidinali-kambanda-yahawe-kiliziya-ya-mutagatifu-sisito-yitirirwa-nka-karidinali

  • Muhanga: Muri COVID-19 RIB yakiriye ibirego 80 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatanga ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bavuga ko iyo ryashyizwe ahagaragara rishobora gucika
    Abatanga ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bavuga ko iyo ryashyizwe ahagaragara rishobora gucika

    Zimwe muri izo ngaruka zirimo kwiteranya ku watanze amakuru ku ihohoterwa, kumenyekana ko runaka yakorewe ihohoterwa, n’imyumvire mike ku mategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Muhanga rutangaza ko nibura abana basaga 80 bagejeje ibirego kuri urwo rwego kuva uyu mwaka wa 2020 watangira kubera gusambanywa ku ngufu, hakaba hari impungenge z’uko hashobora kuba hari ibindi byaha byinshi bitamenyekanye ngo abahohotewe bahabwe ubutabera.

    (RIB) kandi igaragaza ko mu mwaka ushize Akarere ka Muhanga kaje ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Amajyepfo mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hakaba hari ikibazo cy’abayobozi ku nzego z’imidugudu bunga ibyaha by’ihohoterwa kandi bitemewe.

    Ikigaragaza ko ngo habaho ihohoterwa rigahishirwa ni nk’urugero rwagaragaye mu Murenge wa Nyabinoni aho umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yasambanyijwe n’abahungu batandatu bagendaga bamusimburanaho mu bihe bitandukanye.

    Nyamara ngo uwo mukobwa yashatse no kubeshya imyaka ngo agaragaze ko atasambanyijwe ahimba imyaka, bisaba ko RIB ari yo yikorera iperereza isanga afite 16 kandi we abeshya ko afite 19, ibyo ngo bikaba byaraturutse ku nama mbi yaba yari yagiriwe.

    Agira ati “Ihohoterwa ahanini rirahishirwa ibyo bigatuma ridakurikiranwa ngo rihanwe kandi ricike burundu, hari abaha abana ibihano bikomeye nko kubamenaho amazi ashyushye, kurwana hagati y’abashakanye n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo”.

    Umuyobozi w’inzu y’ubujyanama mu by’amategeko (MAJ) mu Karere ka Muhanga avuga ko hari imyumvire isigaye itera amakimbirane aho abagore bumva ko bigaranzuye abagabo kuko bahawe uburenganzira, hakaba n’abagabo bakiyumvisha ko abagore babo bamaze kubarenga bakabahoza ku nkenke z’ibitutsi no kwimwa uburenganzira.

    Umuyobozi wa MAJ mu Karere ka Muhanga avuga ko ihohoterwa ridacika kubera kurihishira
    Umuyobozi wa MAJ mu Karere ka Muhanga avuga ko ihohoterwa ridacika kubera kurihishira

    Mu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa mu Karere ka Muhanga Polisi muri ako Karere yagaragaje ko n’ubwo umubare munini w’abahohoterwa ari igitsina gore, hari n’abagore bahohotera abagabo babo kubera kwitwaza ubwisanzure, kandi nyamara ibyo ari ukumva nabi ihame ry’uburinganire.

    Polisi isaba abagore kugaragaza uburyo ihohoterwa rikorwa, hatangwa amakuru ibimenyetso bitarasibangana kandi bakareka kugira ipfunwe no guhishira abakoze ihohoterwa.

    Ababyeyi kandi ngo bakwiye kwitabwaho bagahabwa uburere aho kwitwaza ko iterambere ryamaze gutwara abana no kurenza ubushobozi igitsure cy’ababyeyi, ibyo bikaba bigira ingaruka mu ihohoterwa rikorerwa abana nko kubasambanya no guterwa inda zitateguwe.

    Urubyiruko na rwo kandi rurasabwa kunyurwa n’ubushobozi bw’ababyeyi babo aho gushaka ibyiza badafitiye ubushobozi bigatuma bishora mu busambanyi mu gihe urubyiruko rufite irari rikabije.

    Umuryango wita ku kurwanya ubukene no kurwanya SIDA (FXB) utangaza ko muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa uzakomeza gukorana n’Akarere ka Muhanga kugira ngo inyigisho zateguwe zikomeze gufasha abagore.

    Umuyobozi wa FXB Ndayisaba Jean Damascene avuga ko ihohoterwa ritera ubukene mu muryango bigatuma abana bakurira mu buzima bubi bushobora kuzabagiraho ingaruka bamaze gukura, ikaba ari yo mpamvu biyemeje gufatanya na Leta mu kurwanya ihohoterwa hagamijwe iterambere ry’umuryango muri rusange.

    Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishyingiye ku gitsina, imibare ya RIB igaragaza ko nibura dosiye 80 yakoze ku bana n
    Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishyingiye ku gitsina, imibare ya RIB igaragaza ko nibura dosiye 80 yakoze ku bana n’abagore bahohotewe zashyikirijwe Ubushinjacyaha

    Muri ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 hazasobanurwa amoko y’ihohoterwa, ingaruka z’ihohoterwa, gutanga ubuhamya no kwigisha itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwigisha ihame ry’uburinganire rikumvikana neza.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muhanga-muri-covid-19-rib-yakiriye-ibirego-80-by-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina

  • Rayon Sports yatsinze Muhanga, Iranzi asobanura icyatumye ataguma mu Misiri (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Muhanga, ikipe ya AS Muhanga yari yahakiriye ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa gicuti, umukino waje kurangira ikipe ya Rayon Sports itsinze AS Muhanga ibitego 3-1.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
    Abakinnyi 11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga
    Abakinnyi 11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga

    Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10, ni igitego cyatsinzwe na Oumar Sidibe nyuma y’umupira wari uturutse kuri Niyonkuru Sadjati, umaze iminsi ahabwa amahirwe yo kubanzamo n’umutoza Guy Bukasa.

    Ku munota wa 40, Hakundukize Adoplphe ukunda gutsinda ikipe ya Rayon Sports, yishyuye igitego ku mupira yari aherejwe na Niyigena Shawali uturutse ku ruhande rw’iburyo.

    Ku munota wa 43, Drissa Dagnogo yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Niyonkuru Sadjati, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.

    Igice cya kabiri gitangiye, Ernest Sugira yahise asimbura Drissa Dagnogo wari wavunitse mbere gato y’uko igice cy ambere kirangira, Sugira aza no guhita atsindira Rayon Sports igitego cya gatatu n’umutwe ku munota wa 63, kuri Coup_Franc yari itewe na Iranzi Jean Claude.

    Iranzi Jean Claude yongeye gukinira Rayon Sports
    Iranzi Jean Claude yongeye gukinira Rayon Sports

    Nyuma y’uyu mukino twaganiriye na Iranzi Jean Claude wagarutse muri Rayon Sports, atubwira impamvu atagumye mu ikipe ya Aswan Sporting Club yo mu Misiri, ndetse anatubwira ko ubu agiye gukira Rayon Sports umwaka wari usigaye w’amasezerano.

    “Ni byo nari maze igihe ntahari naragiye kugerageza ngo ndebe ko nabona ikipe yisumbuye kuri Rayon Sports,urebye byaciyemo biza kugera igihe bisa nk’aho bihinduka ni yo mpamvu yatumye umbona hano. Nari mfite amasezerano y’igihe gito y’amezi atandatu haza kubamo ikibazo cya Corona bituma Football ihagarara ahantu hose”

    ”Aho ifunguriye nari ntarabona ibyangombwa bituma hakomeza abakinnyi bari babifite kandi njye icyo gihe Rayon Sports yari itarabimpa, bituma ntegereza ngo shampiyona irangire tugire ibyo twumvikana bitandukanye, ariko hari ibyo tutabashije kumvikana”

    Iranzi avuga ko kandi ubu yari agifitiye Rayon Sports amasezerano y’uumwaka umwe, Rayon Sports ikaba yaramusabye ngo agaruke abakinire, akaba nawe yiteguye gukinira ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021.

    Andi mafoto yaranze uyu mukino

    Nishimwe Blaise umuhungu wa Mateso Jean de Dieu, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bari kwitwara neza muri iyi mikino ya gicuti Rayon Sports iri gukina

    Nishimwe Blaise umuhungu wa Mateso Jean de Dieu, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bari kwitwara neza muri iyi mikino ya gicuti Rayon Sports iri gukina

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yatsinze-muhanga-iranzi-asobanura-icyatumye-ataguma-mu-misiri-amafoto

  • Umuganga wabaze Maradona arashinjwa kuba ari we wamwishe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi ya Buenos Aires ikaba yamaze gufatira ibiro ndetse n’urugo rwa Dr Luque, kugira ngo bakomeze bakusanye ibimenyetso bishobora kugaragaza ko uwo muganga yaba yaragize uburangare mu kuvura Maradona, bikamuviramo kwitaba Imana.

    Mu kinaniro n’abanyamakuru, Dr Luque w’imyaka 39 yagize ati “Murashaka kumenya icyo banshinja? Ndazira kuba narakunze Maradona, nkamwitaho mu gihe ubuzima bwe bwari bugoye, nkamwongerera iminsi yo kubaho kugeza ku iherezo”.

    Yakomeje avuga ko atewe ishema n’ibyo yakoreye Maradona byose, kuko kuri we yumva yari inshuti ikomeye ya Maradona, ndetse akanamufata nk’umubyeyi, kuko kuri we atari umurwayi gusa.

    Yavuze kandi ko atazi icyatumye Maradona agira ikibazo cy’umutima igihe yari iwe muri Tigre, kuko ngo icyo yakoze kwari ukumubaga mu mutwe, ndetse byagenze neza, ibindi byari kubazwa abaganga bagombaga gukomeza kumwitaho.

    Gusa yakomeje anavuga ko Diego Maradona yari afite amabwiriza agoye ku buzima bwe, aho yashatse kujya mu rugo rwe, yanga kujya kurwarira mu kigo kirimo abaganga bagombaga gukomeza kumwitaho.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/umuganga-wabaze-maradona-arashinjwa-kuba-ari-we-wamwishe

  • Amajyepfo: Imboni z’umupaka zahize izindi zahembwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakoze amarushanwa mu ndirimbo n’imbyino, imivugo, imikino mbarankuru (ikinamico ngufi), ndetse no mu mupira w’amaguru wakinwaga hanatangwa ubutumwa bushishikariza abaturiye imipaka kuyirinda neza.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’itorero Imbere Heza yashyikirijwe ibihembo

    Itorero Imbereheza ry’i Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru ryahize ayandi mu mbyino, ryabiherewe igikombe, seretifika n’amafaranga ibihumbi 250. Itsinda ry’Abakundamahoro na ryo ryo muri Cyahinda na ryo ryahize ayandi mu mikino mbarankuru, ryahembwe igikombe, seretifika n’amafaranga ibihumbi 250.

    Cansilde Mukatisini na we wo mu Karere ka Nyaruguru ariko mu Murenge wa Ngoma, ni we wahize abandi mu mivugo, abiherwa umudari, seretifika n’amafaranga ibihumbi 50.

    Cansilde Mukasitini wabaye uwa mbere mu mivugo
    Cansilde Mukasitini wabaye uwa mbere mu mivugo

    Icyakora ibihembo byo mu gukina umupira w’amaguru byo ntibyatashye i Nyaruguru kuko ikipe yatwaye igikombe ari iya Mugombwa muri Gisagara yahembwe n’ibihumbi 250. Umukino wa nyuma wari wayihuje n’Ikipe y’i Kibilizi mu Karere ka Nyanza yo yahembwe seretifika hamwe n’amafaranga ibihumbi 150.

    Mu butumwa bukubiye mu bihangano byahize ibindi, harimo ubushishikariza abaturiye umupaka kwirinda kwambuka cyangwa kwambukana ibicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko, ariko no kutabyemerera abaturutse i Burundi, kandi ubonye ababirenzeho akabibwira ubuyobozi.

    Nko mu mbyino y’itorero Imbereheza hari ibango rigira riti “Umutekano ni uw’abaturage, wowe nanjye biratureba. Kuko ducungamiye ku nkiko, wowe nanjye biratureba. Kandi umutekano tukawuncunga gute? Dutangira amakuru ku gihe, uba ijisho rya mugenzi wawe, uba ucunze umutekano.”

    Icyivugo cy’imboni z’umupaka na cyo gikubiyemo ubutumwa bugira buti “Turi maso, twiyemeje kuwurinda, no kuwubungabunga, dukumira magendu n’ibyahungabanya umutekano byose, kandi dutangira amakuru ku gihe.”

    Ubwo abatsinze amarushanwa babihererwaga ibihembo mu Kagari ka Muhambara ho mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, tariki 30 Ukwakira 2020, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko amarushanwa y’imboni z’umupaka azakomeza, ariko noneho mu buryo budahuza abantu benshi, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Yagize ati “Ubu noneho aya marushanwa yatangiriye mu masibo, akaba azibanda ku gusuzuma uko amasibo, imidugudu, utugari, imirenge n’uturere bahiganwa mu kuzamura uruhare rw’umuturage mu kwibungabungira umutekano, mu guhagarika magendu, kwirinda kwambuka umupaka mu buryo butemewe ndetse n’ubukangurambaga muri gahunda zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, ni we washyikirije ibihembo Imboni z’umupaka zahize izindi. Yashimye kuba barashishikarijwe gutanga ubutumwa binyuze mu guhiganwa, anifuza ko umuco wo guhiganwa washyirwa no mu bindi bikorwa bifitiye akamaro abaturage.

    Yagize ati “Guhiganwa mu mibereho yacu ya buri munsi tubigire umuco. Uyu munsi yari imihigo y’imboni z’umupaka, ejo tuzayikomeza, ariko turebe n’imihigo y’isuku mu ngo, no mu midugudu. Duteze imbere isuku, kandi n’abagize isuku mu buryo bw’intangarugero tubavuge.”

    Minisitiri Shyaka yanasabiye abagize umwanya wa kabiri mu ndirimbo n’imbyino, imivugo n’imikino mbarankuru, na bo kuzashakirwa ibihembo, kuko ubundi ibihembo byahawe aba mbere gusa.

    Minisitiri Shyaka yasabye ko gukorera ku guhiganwa byakozwe n
    Minisitiri Shyaka yasabye ko gukorera ku guhiganwa byakozwe n’Imboni z’imipaka byakwifashishwa no mu bundi bukangurambaga, urugero nk’ubushishikariza abantu kwita ku isuku
    Abagize itorero Imbereheza baje kwakira igikombe cy
    Abagize itorero Imbereheza baje kwakira igikombe cy’imbyino yahize izindi
    Abayobozi b
    Abayobozi b’uturere twa Nyanza na Gisagara na bo bitabiriye igikorwa cyo guhemba Imboni z’umupaka

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Amajyepfo-Imboni-z-umupaka-zahize-izindi-zahembwe

  • MINEDUC irasaba amashuri ya IPRCs kuba indashyikirwa mu gutegura abajya ku murimo bashoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ishuri rya IPRC Ngoma hatashywe inyubako nshya n
    Mu ishuri rya IPRC Ngoma hatashywe inyubako nshya n’ibindi bikorwa remezo

    Izi nyubako hamwe n’ibindi bikorwa remezo bijyanye no kurangiza igice cy’umuhanda unyura mu kigo ndetse no kuwushyiraho amatara yo hanze kuri metero zisaga 600, bikaba byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 1,399,784,882 yose yatanzwe aturutse mu ngengo y’imari isanzwe ya Leta, ibinyujije muri Ministeri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho (RP na WDA).

    Minisitiri Uwamariya yagize ati “IPRCs tuzitegerejeho umusaruro mwinshi kurushaho. Iyo tubonye inyubako nk’izi za IPRC Ngoma, tukabona ibikorwa remezo nk’ibi twabonye hano, bivuze ko n’umusaruro ugomba kwiyongera ndetse amashuri ya IPRCs akaba indashyikirwa mu gutegura abajya ku murimo bashoboye”.

    Inyubako zatashywe ni inyubako y’ubuyobozi (administration block) irimo ibiro by’abakozi, ikaba igizwe n’ibyumba byo gukoreramo 36, ibyumba bibiri by’inama, ndetse n’icyumba cy’abarimu.

    Inyubako nshya yatashywe yitezweho kunoza serivisi z
    Inyubako nshya yatashywe yitezweho kunoza serivisi z’uburezi zitangwa muri iri shuri

    Inyigo y’iyi nyubako kandi yakozwe mu buryo ishobora kongerwaho amagorofa yandi abiri, bityo iki kikaba ari icyiciro cya mbere cyatashywe.

    Indi nyubako yatashywe ku mugaragaro igizwe na workshops abanyeshuri bakoreramo imyitozo-ngiro mu mashanyarazi (Industrial electrical installations) ndetse no mubijyanye no kubaka imiyoboro y’amazi (Plumbing).

    Amacumbi y
    Amacumbi y’abakobwa

    Hatashywe kandi inyubako yagenewe amacumbi y’abakobwa, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 180 kandi ikaba inafite n’ibyangombwa byose abayicumbikamo bakenera.

    Umuyobozi wa IPRC Ngoma Dipl.-Ing. Ephrem Musonera, yavuze ko inyubako n’ibikorwa remezo byatashywe bizafasha mu kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi no kongera umubare w’abana bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, nk’uko biri mu igenamigambi rya Guverinoma (NST1).

    Minisitiri Dr. Uwamariya asaba ko amashuri ya IPRCs yaba indashyikirwa mu gutegura abajya ku murimo
    Minisitiri Dr. Uwamariya asaba ko amashuri ya IPRCs yaba indashyikirwa mu gutegura abajya ku murimo

    Ati “Bizadufasha kongera umubare w’abana b’abakobwa biga hano muri IPRC Ngoma kuva ku kigereranyo cya 21% turiho ubu kugera nibura kuri 29%, ariko by’umwihariko bizadufasha kunoza serivisi dutanga, cyane cyane ko ari abarimu ndetse n’abakozi basanzwe tubonye aho gukorera hisanzuye kandi hajyanye n’igihe”.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Jeane Nyirahabimana, we yavuze ko IPRC Ngoma ari umufatanyabikorwa mwiza w’Intara y’Iburasirazuba mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

    Dr. Nyirahabimana kandi yasabye ko IPRC Ngoma yagira ishami ryigisha ubuhinzi kuko Akarere ka Ngoma n’intara muri rusange, abaturage babyo bagira ibikorwa byinshi by’ubukungu bishingiye ku buhinzi.

    Umuyobozi wa IPRC Ngoma, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera
    Umuyobozi wa IPRC Ngoma, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera

    IPRC Ngoma yahoze yitwa ETO Kibungo. Muri 2012 ni bwo iryahoze ari ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya ETO ryahindutse IPRC. IPRC Ngoma ubu itanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ku cyiciro cya kaminuza (Advanced diploma) n’ibindi byiciro birimo amasomo y’igihe gito.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/mineduc-irasaba-amashuri-ya-iprcs-kuba-indashyikirwa-mu-gutegura-abajya-ku-murimo-bashoboye

  • Imburamukoro na Dundubwonko, bimwe mu bihungabanya umudendezo muri Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi bavuga ko inzererezi n
    Abayobozi bavuga ko inzererezi n’inzoga zitujuje ubuziranenge bihungabanya umutekano

    Babibwiye Abasenateri bo muri komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, babagendereye tariki 27 Ugushyingo 2020 bagamije kureba uko abaturage bagira uruhare mu kwibungabungira umutekano.

    Marc Kayonga uyobora umudugudu wa Ruvuzo mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma, agira ati “Dufite urubyiruko rudashaka gukora, birirwa bakoze mu mifuka, abandi bakirirwa banywa inzoga, byagera nijoro bakajya mu ngo z’abantu bagapfumura ibikoni bagatwara amatungo n’ibindi biba birimo”.

    Aba kandi ahanini ngo si ba kavukire. Ahubwo ni abantu baba baje mu mujyi gushaka imirimo inyuranye nko kuragira no gukora mu ngo, yabananira bakajya gutura mu Matyazo kuko haboneka inzu bakodesha makeya (haba n’iz’ibihumbi bibiri), hanyuma bagatungwa no kwiba.

    Antoine Ngiruwonsaga ukora irondo mu Matyazo, ati “Dufite umubare munini w’abaturage harimo urubyiruko n’abataye amashuri badakora, nyamara bashaka kurya. Ni kwa kundi wanika umwenda, ntumenye aho ugiye. Hari n’igihe ushyira ihene hariya, umuntu akahanyura ntumenye uko ayinize, akayishyira mu mufuka akayitwara”.

    Ikindi gihungabanya umudendezo mu Matyazo, ni inzoga ziza zipfundikiye nk’aho zujuje ubuziranenge, nyamara atari byo kuko abazinywa zibica, byatumye bazita ‘Dundubwonko’.

    Ngiruwonsanga ati “Hari ahantu nari ndi ejobundi hari dépôt yazo, nkajya numva ibintu biturika, nkagira ngo ni ibintu barimo bahonda, naho ari amacupa arimo za nzoga. Inzoga imena icupa, urumva igeze mu bwonko byamera gute? Ni Dundubwonko nyine! Kandi ni agacupa k’amafaranga 200. Umusore arakanywa ukabona ararerembuye, yashyiramo itabi bikaba ibindi”.

    Ibi bituma Ngiruwonsanga yifuza ko ziriya nzoga zakongera kujya zipimwa kuko atekereza ko kuba zisindisha bene kariya kageni hari ibindi zongerewemo, bidahuye n’ibyari bizigize ubwo abazikora bemererwaga kuzajya bazikora.

    Ati “Abazinyoye ujya kubona ukabona umwe aje ugutwi kwenda kuvaho bamukomerekeje, undi ijisho, undi yagwiriye ikintu kikamukomeretsa. Twe tubanza kubakorera ubutabazi bw’ibanze, hanyuma tukajya kureba aho icyaha cyabereye”.

    Abatuye mu Murenge wa Ngoma banavuga ko bahangayikishijwe kurushaho n’abana batangira kuba inzererezi bakiri no mu ishuri, kuko baba babona bazavamo abajura mu bihe biri imbere. Faustin Musabyimana ukuriye inkeragutabara mu Kagari ka Matyazo avuga ko abo bana babita ‘abamarine’.

    Agira ati “Usanga ababyeyi babo baraje mu mujyi baje gukora mu ngo hanyuma bikabananira, nuko bagashakana. Ntabwo bamenya kuboneza urubyaro ku buryo hari n’abo usanga bafite abana nka barindwi, bakabyuka bajya kubashakira imibereho nyamara ntibabashe kubabonera ibibahaza, hanyuma abana na bo bakajya kwirwaho”.

    Anavuga ko abo bana ubasanga ku modoka zizanye ibirayi byatakara bakabitora bakajya kubihisha. Imyenda barayanura bakayitwara. Niba banyuze ku rugo bakabona isafuriya mu rugo ba nyir’urugo bari mu nzu, baraterura bagatwara.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Alphonse Mutsindashyaka, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo bibangamira umudendezo w’abaturage bakora akenshi ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

    Ngo banashyizeho amarondo. Hari irondo rikorwa n’abaturage, hakaba n’iry’umwuga rya nijoro no ku manywa mu bice bituwemo n’abantu birirwa ku kazi.

    Kandi ngo bamaze kwegeranya miliyoni zirindwi zo kugira ngo bazigurire imodoka ya miriyoni 21 yo kuzajya ibafasha mu bikorwa by’umutekano. Asigaye na yo ngo bari kuyashakisha kugira ngo igurwe.

    Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) muri uyu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko muri rusange abaturage bo mu Rwanda bishimira umutekano ku rugero rwa 91.6%.

    Senateri Clothilde Mukakarangwa na Senateri Ephrem Kanyarukiga, i Huye baganiriye n
    Senateri Clothilde Mukakarangwa na Senateri Ephrem Kanyarukiga, i Huye baganiriye n’abahagarariye abaturage bo mu Murenge wa Huye n’uwa Ngoma

    Bwagaragaje kandi ko imbogamizi ya mbere ku mutekano w’abantu n’ibintu ari ubujura ku gipimo cya 38.5%. Hakurikiraho ubutekamutwe bukoresheje ikoranabuhanga kuri 20.3%, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuri 20.2%, gukubita no gukomeretsa kuri 18.9% impanuka zo mu muhanda kuri 11.6%, n’icuruzwa ry’abantu kuri 2.8%.

    Ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere mu Rwanda muri 2019 bwagaragaje ko u Rwanda rufite umupolisi 1 ku baturage 780, mu gihe Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubundi hakagombye kubaho umupolisi 1 ku baturage 334.

    Abasenateri biyemeje kujya kureba igikorwa kugira ngo umutekano w’abaturage ucungwe neza hifashishijwe kwicungira umutekano (community policing) n’urubyiruko rw’abakorerabushake, kuko ibibangamira umudendezo w’abaturage binabangamira iterambere.

    Senateri Clothilde Mukakarangwa, Visi Perezidante wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri, ubutwererane n’umutekano Sena, waje kuganira n’Abanyehuye ku ko bicungira umutekano, avuga ko muri rusange komisiyo barimo izagenderera uturere 16, kandi bagasura imirenge ibiri muri buri karere.

    Ibizava mu biganiro n’abaturage ndetse n’abayobozi ngo bazabigeza ku Nteko Ishinga Amategeko, izatanga inama ku cyakorwa kugira ngo umudendezo w’abaturage ugerweho uko byifuzwa.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Imburamukoro-na-Dundubwonko-bimwe-mu-bihungabanya-umudendezo-muri-Huye

  • Imburamukoro na Dundubwonko, bimwe mu bihungabanya umudendendezo muri Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/imburamukoro-na-dundubwonko-bimwe-mu-bihungabanya-umudendendezo-muri-huye

  • Umugore w’imyaka 25 yabaye umuntu wa 48 wishwe na Covid-19 mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu yahise aba umuntu wa 48 umaze kwicwa n’iyi ndwara kuva yagera mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri iki Cyumweru, mu Rwanda habonetse abantu 28 bashya banduye COVID-19, hakaba nta muntu mushya wakize.

    Abo barwayi bashya 28 babonetse mu bipimo 2,042, bakaba barimo ababonetse i Kigali: 8, Musanze: 8, Rubavu: 4, Rusizi: 3, Gicumbi: 2, Nyagatare: 1, Ngarama: 1, Burera: 1.

    Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,919 muri bo abamaze gukira ni 5,480, naho abakivurwa ni 391.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/umugore-w-imyaka-25-yabaye-umuntu-wa-48-wishwe-na-covid-19-mu-rwanda

  • Afrobasket2021: Perezida Kagame yitabiriye umukino w’u Rwanda na Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 iri kubera muri Kigali Arena, yatangiye ku wa Kane w’iki cyumweru ikaba yashojwe kuri iki Cyumweru.

    Mu mikino ibiri ibanza u Rwanda rwakinnye rwaratsinzwe, kuko umukino wa mbere rwatsinzwe na Mali amanota 70 kuri 64., naho uwa kabiri rugatsindwa na Nigeria amanota 83 kuri 62.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/afrobasket2021-perezida-kagame-yitabiriye-umukino-w-u-rwanda-na-sudani-y-epfo