Tag: featured

  • Umuyobozi ku nkiko na we ni ingabo agomba guhora ari maso – Minisitiri Shyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi begereye imipaka kurushaho kubungabunga umutekano
    Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi begereye imipaka kurushaho kubungabunga umutekano

    Muri iyo mirenge uko ari itatu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari uri kumwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije DIGP Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse n’abandi bayobozi batandukanye, bahuye n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abavuga rikumvikana.

    Abayobozi muri aka Karere ka Rusizi, bose bagaragaza ko batewe ipfunwe no kuba akarere kabo karabaye aka nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019/20.

    Bavuga ko bafashe ingamba zirimo kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, kurushaho kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo, kwihutisha gahunda zivana abaturage mu bukene, n’ibindi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem.

    Minisitiri Shyaka yaganiriye n
    Minisitiri Shyaka yaganiriye n’abayobozi n’abavuga rikumvikana

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yabashimiye ko bahagurukiye kwiyambura ipfunwe batewe no kuba ku mwanya wa nyuma mu mihigo, gusa avuga ko bisaba ko hubakwa imikoranire hagati y’abaturage n’abayobozi mu kwesa imihigo, kandi imihigo ikagera ku rwego rw’umuryango kuko ari bwo n’akarere kazabasha kwesa imihigo.

    Mu butumwa yagejeje ku bayobora imirenge itatu ikora ku mipaka yose yasuye, Minisitiri Shyaka yibanze cyane ku gushishikariza abaturage kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano, ndetse abasaba kujya bahora bari maso kugira ngo basigasire umutekano w’igihugu n’ibyo bamaze kugeraho.

    Yagize ati “Iyo ubaye umuyobozi ugashingwa inkiko z’igihugu, burya ni icyizere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aba akugiriye, mugomba guharanira ko kidatakara. Umuyobozi wo ku nkiko n’abo ayobora na bo ni ingabo”.

    Yabasabye kandi guhashya ingeso zo kwambuka imipaka binyuranye n’amategeko n’ibyaha bibishamikiraho birimo magendu.

    Mu bindi, yabasabye ko bitarenze ukwezi gutaha ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage cyane cyane kubakira abatagira aho baba; ndetse no gusoza itangwa ry’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bizaba byarangiye; kandi bakihutira kugera ku ntego bihaye muri Ejo Heza.

    Minisitiri Shyaka kandi yashishikarije abaturage kurandura umuco wo guharika ndetse n’ihohotera ryo mu ngo n’irikorerwa abana, no kongera imbaraga mu kwimakaza isuku.

    Abaturage bo mu Mirenge ya Bweyeye, Gikundamvura na Nzahaha bashimira Leta ko bagenda bagezwaho ibikorwa remezo by’umwihariko imihanda irimo kubakura mu bwigunge bahozemo, bagasaba ko n’ibindi nk’amazi n’amashanyarazi bitarakwira hose na byo byakwihutishwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuyobozi-ku-nkiko-na-we-ni-ingabo-agomba-guhora-ari-maso-minisitiri-shyaka

  • Umunyarwanda umwe rukumbi yatoranyijwe mu bazasifura CHAN 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 16 Mutarama kugera tariki 07 Gashyantare 2021, hateganyijwe igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN”, kizabera mu gihugu cya Cameroun ndetse kikazanitabirwa n’igihugu cy’u Rwanda.

    Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude
    Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa”, ryatangaje ko mu basifuzi batoranyijwe kuzasifura iki gikombe, harimo umunyarwanda umwe gusa, ari we Ishimwe Jean Claude usanzwe usifura hagati.

    Kugeza abasifuzi b’abanyarwanda usibye abari gusifura imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, abandi babiri Ruzindana Nsoro na Bwiriza Raymond Nonati, bari gusifura CECAFA y’abatarengeje imyaka 20 iri kubera muri Tanzania.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umunyarwanda-umwe-rukumbi-yatoranyijwe-mu-bazasifura-chan-2021

  • Abaturutse mu bihugu byo muri EASF bari kwigishwa uko bakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye aya mahugururwa uko ari 28 baturutse mu bihugu bitandatu byo muri EASF
    Abitabiriye aya mahugururwa uko ari 28 baturutse mu bihugu bitandatu byo muri EASF

    Abayitabiriye bagiye kongererwa ubumenyi mu bijyanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’ubutumwa bw’amahoro boherezwamo n’Umuryango w’Abibumbye.

    Rtd Col Jill Rutaremara, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) aya mahugurwa ari kuberamo, yabwiye abayitabiriye ko intambara n’andi makimbirane, bikurura ingaruka z’ihohoterwa rikorwa mu buryo butandukanye; by’umwihariko abagore n’abana bakaba bari ku isonga mu barikorerwa kandi bakagerwaho n’ingaruka zaryo mu buryo bwihuse.

    Yagize ati “Icyo dukeneye ni uko igihe bazaba boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bazashyira mu bikorwa ibi bagiye kwigira hano. Urugero rushingiye ku bibera mu bihugu birimo amakimbirane cyangwa intambara, ni urw’abagore n’abana baba bugarijwe n’ihohoterwa; ni ukuvuga ko nk’iyo bagiye ahantu runaka, baba bafite ibyago byinshi byo kuhahurira n’akaga”.

    Rtd Col Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy
    Rtd Col Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy

    Akomeza agira ati “Igihe bajya mu masoko, bajya ku mashuri, abajya gutashya inkwi n’ahandi; icyo gihe biba ngombwa ko bagira itsinda runaka ry’abari mu butumwa riba rigomba gucungira hafi umutekano wabo. Aya mahugurwa twifuza ko bazayarangiza basobanukiwe neza uko bakumira ihohoterwa no gutabara mu gihe hari urikorewe”.

    Uyu muyobozi kandi yabwiye abayitabiriye ko bititwa ihohoterwa mu gihe hari uwafashwe ku ngufu gusa, kuko hari n’abatatana n’imiryango yabo kubera intambara, imibanire itari myiza; hari ukuntu bibangamira abantu bikabahungabanya.

    Ati “Ni byiza ko abafite inshingano mu kurwanya iryo hohoterwa bahuza amaboko, bagakorera hamwe. Ni yo mpamvu duhuje ibi byiciro byose, kugira ngo buri rwego rumenye icyo rutegerejweho”.

    Major Agretta Opondi waturutse mu ngabo z’igihugu cya Kenya, yavuze ko yizeye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina asobanukiwe uko azabyitwaramo.

    Yagize ati “Aya mahugurwa ni ingirakamaro cyane kuko urwego rw’igisirikari byajyaga bigora bamwe guhuza inshingano za gisirikari no kurwanya ihohoterwa kubera kudasobanukirwa uko waririnda cyangwa ngo ufashe uwarikorewe. Kubimenya rero bizatworohera gufasha abantu kuryigobotora”.

    Barigishwa uko bazitwara mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina niboherezwa mu butumwa bw
    Barigishwa uko bazitwara mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina niboherezwa mu butumwa bw’amahoro

    Arongera ati “Nanone kandi nk’uko amahame y’Umuryango w’Abibumbye mu birebana no kubungabunga amahoro abivuga, ntibishoboka ko abantu bagera ku mahoro arambye hatitawe ku byiciro by’abagore n’abana. Ni ingenzi rero kumenya uko umuntu w’umusirikari yafasha ibyo byiciro byose”.

    Aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa mbere azamara iminsi itanu. Yateguwe ku bufatanye na leta y’u Buyapani, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gutsura amajyambere UNDP n’Ikigo Rwanda Peace Academy cyayakiriye.

    Yitabiriwe n’abagera kuri 28 barimo abaturutse mu gihugu cya Comoros, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia na Sudan.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturutse-mu-bihugu-byo-muri-easf-bari-kwigishwa-uko-bakumira-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina

  • Amavuriro yigenga nta mpungenge afite zo kubura abaganga kubera gahunda nshya y’imivurire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaganga bavurira mu bitaro bya Leta bemerewe no kuzajya babivuriramo bafatwa nk
    Abaganga bavurira mu bitaro bya Leta bemerewe no kuzajya babivuriramo bafatwa nk’aho bari mu byigenga

    Ubusanzwe muri ayo masaha ya nyuma y’akazi ko mu bitaro bya Leta cyangwa mu biruhuko, abaganga bahitaga bajya gukorera mu mavuriro yigenga, bakabona amafaranga yiyongera ku mushahara wabo usanzwe.

    Dr Muyombano Antoine uyobora Ihuriro ry’abaganga bigenga, avuga ko amavuriro yigenga n’ubusanzwe kugira ngo yemererwe gukora hari umubare w’abaganga bahoraho agomba kuba afite, bityo ko icyo cyemezo nta mpungenge giteye.

    Ati “Muzi ko amavuriro yacu afite ibitaro, kandi kugira ngo ivuriro ryemererwe gukora hari umubare w’abaganga rigomba kuba rifite, bariya rero bavaga mu bitaro bya Leta bunganiraga abasanzwe. Ni ukuvuga rero ko amavuriro yacu atari ashingiye kuri abo baganga bakora mu mavuriro ya Leta”.

    Ati “Gusa n’ubusanzwe abaganga b’inzobere mu ndwara zitandukanye baracyari bake, rero iyo gahunda nshya nta mpungenge iduteye, ahubwo natwe tubifitemo inyungu kuko umuganga runaka tuzaba tuzi ivuriro arimo umunsi ku munsi. Ni ukuvuga ko umurwayi yavuraga azajya amenya bitamugoye aho amusanga, kandi n’ubundi ntibabujijwe kuzajya baza mu mavuriro yigenga”.

    Umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr Theobald Hategekimana, avuga ko ubwo buryo bushya bwo kuvura buzatuma imirongo miremire y’abategereza abaganga igabanuka.

    Ati “Iyi gahunda nshya izatuma umuganga agira abo yakira ku manywa, hanyuma abifuza kuvurwa nk’aho bari mu mavuriro yigenga, na bo bahite bakurikiraho nyuma y’amasaha y’akazi hatabayeho gutakaza umwanya umuganga ahindagura amavuriro. Ibyo bizatuma yakira benshi bityo urutonde rw’abategereza abaganga rugabanuke, cyane ko twari tugeze aho tubisangira mu cyaro kubavurirayo, serivisi zizaba nziza kurushaho”.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, avuga ko ibitaro byose atari ngombwa ko bizajya muri iyo gahunda nshya, ibyumva bibishoboye ngo ni byo bizasaba kuyijyamo.

    Ati “Ibitaro ni byo bizisabira kujya muri ubu buryo kuko hashobora kuba ibitabishaka bitewe yenda no kugira abakozi bake cyangwa indi mpamvu. Kujya muri ubwo buryo bushya, ibitaro hari ibyo bisabwa kuzuza birimo n’ikoranabuhanga rizabasha gutandukanya amasaha abarwayi bakiririweho, bigasuzumwa bikemererwa”.

    Ati “Umuganga na we yisabira kujya muri ubwo buryo, akiyemeza ko nyuma ya saa kumi n’imwe ku minsi runaka azajya aguma mu bitaro avura. Si byiza ko bagushyira kuri gahunda y’abavura uyu munsi nyuma ya saa kumi n’imwe nurangiza ubure, ntabwo byaba ari byo kandi dushaka kunoza serivisi duha abatugana”.

    Biteganyijwe ko ubwo buryo bushya bwiswe Dual Clinical Practice mu ndimi z’amahanga, buzatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi abiri, ibitaro bigasabwa ko icyo gihe cyazagera byiteguye bihagije kugira ngo bihite bitangirana na yo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/amavuriro-yigenga-nta-mpungenge-afite-zo-kubura-abaganga-kubera-gahunda-nshya-y-imivurire

  • Umugore w’imyaka 40 yishwe na COVID-19 mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu yahise yuzuza umubare w’abantu 49 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda habonetse abantu 15 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 36.

    Abo barwayi bashya 15 babonetse mu bipimo 2,196, bakaba barimo ababonetse i Kigali: 2, Burera: 6, Rwamagana: 3, Rubavu: 2, Nyaruguru: 1, Musanze: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,934 muri bo abamaze gukira ni 5,516, naho abakivurwa ni 362.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/umugore-w-imyaka-40-yishwe-na-covid-19-mu-rwanda

  • Joe Biden yavunitse arimo gukina n’imbwa ye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwana Biden w’imyaka 78 y’amavuko ngo ku wa Gatandatu ubwo yarimo gukina n’imbwa ye, yaranyereye akuba ikirenge bimuviramo kuvunika, nk’uko ushinzwe ubuzima bwe yabitangaje.

    Ku munsi wakurikiyeho nibwo byabaye ngombwa ko yegera umuganga w’inzobere mu by’amagufa muri Newyork.

    Umuganga we Kevin O’Connor yavuze ko ibipimo bya mbere byo muri Laboratwari byerekanye ko nta mvune ikanganye yagize ariko ngo nyuma yaho yakorewe irindi suzuma ryisumbuye ryerekana ko uyu musaza yavunitse amagufa abiri yo mu kirenge cy’iburyo .

    Umuganga we O’Oconnor yagize ati: “Birashoboka cyane ko azakenera guhabwa inkweto zigenewe abavunitse akazazambara mu gihe cy’ibyumweru bitari bike kugira ngo ashobore kongera kubasha gutambuka.”

    Ku Cyumweru nibwo Perezida Donald Trump bari bahanganye mu matora yo mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi yanyujije ubutumwa kuri Twitter amwifuriza gukira.

    Joe Biden watsinze amatora ya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yitezweho gutangira inshingano ze nk’umukuru w’igihugu tariki 20 Mutarama 2021. Azaba abaye uwa mbere ugiye ku butegetsi muri Amerika afite imyaka myinshi kuko tariki 20 Ugushyingo muri uyu mwaka aribwo yizihije isabukuru y’imyaka 78 y’amavuko.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/joe-biden-yavunitse-arimo-gukina-n-imbwa-ye

  • Amasibo yitezweho kunoza ibyiciro bishya by’ubudehe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye ibiganiro basabye ko amakuru azatangwa atazahindurwa mu gihe cyo gusohoka ku rutonde rwa nyuma
    Abitabiriye ibiganiro basabye ko amakuru azatangwa atazahindurwa mu gihe cyo gusohoka ku rutonde rwa nyuma

    Hagati aho abaturage bavuga ko bizeye amakuru azatangwa na bagenzi babo mu masibo ariko bagasaba ko atazahindurwa ageze mu zindi nzego nk’uko byakunze kugaragara mu byiciro byakozwe mbere.

    Ubuyobozi buvuga ko ibyiciro bishya by’ubudehe byitezweho kunoza igenamigambi ry’abaturage no kuzamura ubushobozi bw’umuturage mu iterambere hifashishijwe amakuru y’imiterere y’ibyo akora n’ibyo yinjiza.

    Mu bukangurambaga bugamiije kubashishikariza kwitabira gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe, abaturage bo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, bagaragaje ko ibyo byiciro bikwiye kuzakurikizwa uko amakuru azaba yatanzwe kugira ngo hatazabaho kuba umuntu n’ubundi yashyirwa mu cyiciro adakwiye.

    Umwe muri bo agira ati, “Mu bihe bishize twatangaga amakuru ku baturage bagenzi bacu, ariko ntakurikizwe mu gihe cyo gusohoka ku rutonde, urugero niba mfite inka ndagiriye umuntu icyo gihe si iyanjye sinumva imamvu bagutsindagiraho ko iyo nka ari iyawe kandi uyiragiriye umuntu, ibi bije bizatandukanira he n’ibya mbere?”

    Abaturage bavuga ko ubutaka buzashingirwaho mu gushyirwa mu cyiciro runaka cy’ubudehe nyamara hari abantu bafite amasambu batanzeho iminani cyangwa impano ariko ntibukurwe kuri abo kuko bisaba amafaranga menshi kubugabanyisha.

    Abaturage basaba ko hakwiye gukurikizwa amakuru agaragazwa na nyir’ubwite n’abaturanyi be kuko hakurikijwe amakuru ari ku cyangombwa cyamaze gutangwaho ubutaka byaba binyuranyije n’ukuri ku butaka umuturage asigaranye.

    Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuko gutangira amakuru mu masibo bizatuma abaturanyi baziranye ntawe ubeshyera undi.

    Agira ati, “Abazafasha mu kujya mu byiciro bishya barahuguwe, icyo dusaba abaturage ni ugutanga amakuru neza yuzuye, amakuru azatangirwa mu isibo kandi ni ingo nkeya zitarenze nka 15 izo ni ingo twizera ko amakuru azavamo azaba ari yo kuko abaturage bazaba baziranye bihagije, abahuguwe mu nzego zose byagenze neza kandi hari umwanya uhagije nta muturage uzongera gushyirwa mu cyiciro adakwiye”.

    Habarurema avuga ko ubu hatangiye ikusanyamakuru hakazakurikiraho igihe cyo gusubira mu makuru yatanzwe noneho abaturage bakabona gushyira umuntu mu cyiciro hagendewe ku makuru azaba yaratanzwe.

    Ku kijyanye n’amasambu bigaragara ko yagiye atangwa ariko ntihabeho gukosoza amakuru cyangwa gushaka ibya ngombwa bishya by’ubutaka, Habarurema avuga ko amakuru azatangwa azahabwa agaciro ari aya nyirayo kurusha ayanditse gusa ku cyangombwa cy’ubutaka.

    Agira ati, “Niba isambu yaratanzweho iminani ikaba yarakuwe ku bo yari yanditseho bizagaragazwa niba hari ufite ubutaka ariko atarabona ibiburanga, igikenewe ari amakuru azatangwa n’abaturage basanzwe bamuzi, ayo makuru niyo azashingirwaho kurusha ibyangombwa byanditse gusa ntibagire impungenge”.

    Ibyiciro by’ubudehe kandi ngo ntabwo bizongera gushingirwaho ngo abana bemererwe kwiga muri kaminuza ahubwo buri mwana aziga bitewe n’ubushobozi bw’ubumenyi bwe, naho abahuriye mu cyiciro gikeneye gufashwa bakazafashirizwa hamwe kurusha uko byakorwaga mbere.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amasibo-yitezweho-kunoza-ibyiciro-bishya-by-ubudehe

  • Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 cyitabirwa n’abarimu muri za kaminuza no mu mashuri yisumbuye, abanyamateka n’abashakashatsi, hamwe n’abayobozi mu nzego za Leta.

    Iki kiganiro cyari kigamije kungurana ibitekerezo no gukora ubuvugizi kugira ngo hafatwe ingamba z’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa mu mashuri, ikavugwa uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa mu rwego rwo kwerekana ibimenyetso, kugaragaza ko yabaye, no kurwanya ibitekerezo biyipfobya cyangwa biyihakana; bityo abagoreka amateka ntibakomeze kuyobya abatuye isi.

    Ubu buvugizi Ibuka-Italia yabwihayeho intego, ku buryo biri mu ntego zayo z’ibanze, ku buryo bishyirwamo imbaraga cyane iyo igihe ngarukamwaka cyo kwibuka kigeze haba mu mashuri n’ahandi hose. Impamvu ubu buvugizi bugomba gutangirira mu mashuri ni ukugira ngo abana bato bamenye ukuri hakiri kare.

    Umwe mu barimu ba Kaminuza ya John Cabot University, Prof Federigo Argentieri wafashe ijambo muri iki kiganiro, yavuze ko zimwe mu ntego z’umuryango Ibuka harimo kwibuka n’ubutabera. Umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko habayeho gukumira Abatutsi no kubabuza guhunga; hagashyirwa za bariyeri mu nzira zose, habaho gufungira abantu hamwe ngo bicwe batsembwe, ari na byo byatumye iyi Jenoside yabaye ndengakamere kuko hishwe abantu benshi mu gihe gito cyane kandi harokotse mbarwa.

    Pietro Veronese
    Pietro Veronese

    Umunyamakuru w’ikinyamakuru La Republika, Pietro Veronese, ari na we wayoboye uyu muhango, kimwe n’umwarimu muri Kaminuza ya Roma Tre, Michela Fusaschi, bagarutse kenshi ku gisubizo u Rwanda rwashatse mu buryo bwo kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho rwashyizeho inkiko gacaca nk’ubutabera bwunga, kandi bushingiye muco w’igihugu. Byatumye ukuri kuri Jenoside kugaragara kuko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside na bo batanze amakuru kandi n’ubutabera buratangwa.

    Michela Nocita, umwarimu w’indimi mu ishuri ryisumbuye, yagaragaje ko yizeye ko abanyeshuri nibiga neza ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bizaca intege abayihakana kuko bazaba bavuga ukuri kw’amateka yabaye. Yagaragaje ko hari abanyeshuri b’Abataliyani basuye u Rwanda, basura inzibutso, banasobanurirwa uko Jenoside yakozwe. Akurikije uko yabonye abo banyeshuri bashishikajwe no kumenya ukuri, byatumye mu ishuri ryabo rya Pile Arbertelo bashyiraho gahunda ya buri mwaka yo kuganira kuri Jenoside, bakagira n’agace k’amasomo batanga kuri Jenoside, impamvu n’icyatumye ihitana abantu benshi mu gihe gito.

    Umunyamateka Vittorio Vidotto akaba inzobere mu mateka , na we yashyigikiye iki gitekerezo, asanga mu Butaliyani bigisha amateka ariko amateka ya Jenoside akaba atigishwa byimbitse. Kuri we asanga bikwiye ko n’amateka ya nyuma ya 1970 atangira kwigishwa kuko bigaragara ko abakiri bato aya mateka batayazi. Ubuvugizi ngo bukwiye gukomeza kugira ngo abashinzwe iby’integanyanyanyigisho, cyangwa abandika ibitabo bikoreshwa mu mashuri bashyiremo n’ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mugenzi we Alessandro Portelli, na we akaba inzobere mu mateka, asobanura ukuntu gutanga ubuhamya ari inshingano za buri wese ubibasha, mu buryo bwo kubaka amateka no gushyira hamwe buri kintu cyabaye kugira ngo ukuri kugerweho, ari na ko kubakirwaho ejo hazaza heza.

    Umuyobozi wa IBUKA-Italia, Honorine Mujyambere
    Umuyobozi wa IBUKA-Italia, Honorine Mujyambere

    Muri iki kiganiro, umuyobozi wa IBUKA-Italia, Honorine Mujyambere, yongeye gushima abifatanyije na bo mu bikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu uyu muryango umaze ushinzwe, cyane cyane abatanze ubutumwa bugaragaza ko kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri yo mu Butaliyani bishoboka.

    Umukozi wa Komini ya Milan, Diana de Marchi na we wari muri icyo kiganiro yashimiye ibikorwa bya Ibuka-Italia cyane cyane ibijyanye no kwibuka kuko ari umusingi w’ubwiyunge no kubaka icyizere cyo kubaho ku barokotse Jenoside bityo kubyigisha mu mashuri bikazanatuma isi yose imenya ukuri ku byabaye.

    Uyu munsi kandi wabanjirijwe n’ikindi kiganiro cyabaye mu mpera z’icyumweru cyabanje aho abayobozi bahagarariye Ibuka mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda n’ibindi bihugu by’i Burayi bagaragaje uko muri buri gihugu ibikorwa byo kwibuka, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo hamwe no guhangana n’ingaruka zayo bihagaze kugira ngo basangire ubunararibonye no gushyigikirana muri byose.

    Aha ni ho Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Ngarambe, yijeje abagize Ibuka, ishami ry’u Butaliyani ubufatanye mu kurwanya no kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye abayobozi b’uyu muryango mu bihugu bitandukanye gukomeza gushyira hamwe, kugirana inama no guhanahana amakuru mu nyungu z’abo bahagarariye.

    Avuga ku kibazo cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi Ngarambe, yavuze ko uru ari urugamba ruhoraho, kuko hakiri abantu benshi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije kugoreka amateka.

    Ni inkuru dukesha Ibuka-Italia


    source https://www.kigalitoday.com/kwibuka/Abagize-Ibuka-Italia-basanga-Jenoside-yakorewe-Abatutsi-ikwiye-kwigishwa-mu-mashuri

  • Huye: Hashyinguwe imibiri 17 y’abazize Jenoside yabonywe mu mirima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku rwibutso rwa Jenoside rw
    Ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Ngoma mu Karere ka Huye hashyinguwe imibiri 17 yabonywe ahashyirwaga ibikorwa remezo n’ahahingwaga

    Nk’uko bisobanurwa na Norbert Mbabazi ukuriye Ibuka mu Murenge wa Ngoma, imibiri ine muri yo yabonywe mu kwezi kwa Kamena ahari gutunganywa umuhanda ushyirwamo kaburimbo, hepfo y’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye.

    Hari n’ibiri yakuwe mu ishuri ribanza rya Runga riherereye mu Kagari ka Matyazo, yabonywe mu kwezi k’Ukwakira 2020, hari gucukurwa umuferege wo kunyuzamo itiyo y’amazi iyajyana ahubatswe urukarabiro.

    Iyindi yabonywe mu ishyamba riri mu isambu ya GS Gatagara, muri Mata 2020, aho batabiraga ibijumba. Kandi batandatu muri bo baramenyekanye.

    Gaudia Cyurimpundu, umukobwa w’uwitwaga Nturo na Mukamitari bamenyekanye mu babonywe mu isambu ya GS Gatagara iherereye ku Kabutare, hamwe n’abana babo babiri, nyuma yo gushyingura yavuze ko noneho aruhutse.

    Yagize ati “Biranshimishije cyane kuko tumaze imyaka myinshi tubyifuza. Kuva Jenoside yarangira twazaga ino buri mwaka kugira ngo tumenye ahantu baba barabashyize ariko ntitubashe kubabona. Uyu mwaka twabashije kubabona, biraruhura umutima kuko umuntu aba yumva aruhutse kandi akumva icyo yifuje kuva Jenoside yaba, kigezweho”.

    Umwuzukuru wa Nturo na we ati “Tubihaye agaciro cyane kuba tubaherekeje mu cyubahiro, kuko twabishatse igihe kinini. Rero turashimira Imana ko byakunze. Nubwo tubabaye, twarize igihe kinini ariko ubu tubashije kuruhuka kuko byibura tuzi aho tubasize. Tubashyinguye mu cyubahiro, turumva tunezerewe muri twebwe hamwe n’umuryango twese”.

    Afatiye ku kuba imibiri yashyinguwe yarabonetse itagaragajwe n’abagize uruhare muri Jenoside, ahubwo ikaboneka ahari gushyirwa ibikorwa remezo n’ahari guhingwa, Depite Veneranda Uwamariya yongeye gusaba abazi ahari indi itarashyingurwa kuhagaragaza.

    Yagize ati “Ndongera gusaba abantu gutanga amakuru kugira ngo abishwe muri Jenoside babashe gushyingurwa bashubijwe icyubahiro bambuwe, n’imiryango yabo ibashe kuruhuka, ndetse n’iyo mibiri ikomeza gukandagirwa n’imodoka ndetse n’abantu isubizwe icyubahiro kiyikwiriye”.

    Yanavuze ko abantu bagiye bahabwa amahirwe yo gutanga amakuru ariko bakaba bakomeje kwinangira, abasaba kumvira ijwi ribabwira ko bagomba gutanga amakuru, bakareka gukomeza kumvira iribibabuza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-hashyinguwe-imibiri-17-y-abazize-jenoside-yabonywe-mu-mirima

  • Karidinali Kambanda yitiriwe Kiliziya ya ‘Mutagatifu Sisito’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karidinali Kambanda (mu bambaye imituku ni ubanza iburyo ku murongo w
    Karidinali Kambanda (mu bambaye imituku ni ubanza iburyo ku murongo w’imbere), yahawe Kiliziya yitirirwa nka Karidinali

    Nk’uko urubuga rwa Diyoseze ya Kibungo rubitangaza, uru ni rwo rwego rw’ikirenga mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya, kuko Abakaridinali bagize itsinda ry’abajyanama ba hafi ba Papa, bamufasha mu byemezo bikomeye bya Kiliziya, bagatora kandi bagatorwamo Papa, mu muhezo (conclave) utorerwamo Papa.

    Urwo rubuguga ruvuga ko Papa atoranya mu Bepiskopi, cyangwa Abapadiri, abagabo bamwe b’inyangamugayo bakwiye kwizerwa, bagaragaza ukwemera guhamye, imyitwarire ikwiye gushimwa, barangwa n’ubushishozi mu gucunga ibya Kiliziya, maze akabatorera kumuba hafi mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya, nk’inkoramutima n’abajyanama be.

    Ibi bisobanuye ko ubu Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda abaye inkoramutima ya hafi n’umujyanama wa Nyirubutungane Papa, akaba umuvugizi wa Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.

    Kuba yaratorewe kuba Karidinali, ataramara n’imyaka ibiri abaye Arikiyepisikopi wa Kigali, ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza icyizere Papa yamugiriye we ubwe ndetse na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

    Nk’uko biteganywa na Kiliziya Gatolika ya Roma, ushyizwe mu rwego rwa Karidinali, Papa amuha kiliziya ya Roma yitirirwa (Titulaire d’une Église de Rome), nk’ikimenyetso cy’uko yunze ubumwe na Papa mu butumwa bwa Kiliziya no mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika.

    Kiliziya ya Mutagatifu Sisito, yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
    Kiliziya ya Mutagatifu Sisito, yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali

    Ni muri urwo rwego Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda, yahawe kiliziya yaragijwe Mutagatifu Sisito, (San Sisto: mu gitaliyani, Saint Sixte: mu gifaransa), yitirirwa nka Karidinali.

    Iyo kiliziya yaragijwe Mutagatifu Sisito (San Sisto, Saint Sixte) ni Bazilika yitiriwe Papa Sisito wa II, umupapa wahowe Imana mu mwaka wa 258. Ikaba yaragiye yitirirwa Abakardinali (Titre cardinalice) kuva mu kinyejana cya 5.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Karidinali-Kambanda-yitiriwe-Kiliziya-ya-Mutagatifu-Sisito