Tag: featured

  • Ngororero: Hari aho ingobyi ya Kinyarwanda yongeye gusimbura Imbangukiragutabara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umurwayi urembye bishobora kumugiraho ingaruka igihe yatinze kugezwa kwa muganga kubera ko imbangukiragutabara zitabasha kugera aho abarwayi bari
    Umurwayi urembye bishobora kumugiraho ingaruka igihe yatinze kugezwa kwa muganga kubera ko imbangukiragutabara zitabasha kugera aho abarwayi bari

    Abaturage bavuga ko kwifashisha izi ngobyi gakondo bibagiraho ingaruka nyinshi z’imvune ku baturuka kure, guheka nijoro bigoranye cyane igihe cy’imvura no kuba umurwayi urembye cyangwa umugore utwite ashobora no kugwa mu nzira kubera kubura ubutabazi bw’ibanze.

    Mu masaha y’umugoroba ashyira saa moya, abaturage bavuye mu Murenge wa Sovu bakambuka mu Murenge wa Bwira binjira mu wa Gatumba ari wo urimo n’ibitaro bya Muhororo, abagabo n’abasore mu nkweto za bote bigaragara ko biteguye guhangana n’ubunyereri bahetse.

    Inkweto ya bote ni itegeko ku muntu wese uri mu ishyirahamwe ry’abahetsi muri iyo mirenge, kugira ngo zibafashe kunyeranyereza birinda kuba batura hasi umurwayi uri mu ngobyi. Gusiba kujya guheka bicirwa amande.

    Ubwo bwose bukaba ari uburyo bwashyizweho ngo abatuye muri iyo mirenge bahangane n’ikibazo cy’ubwigunge buterwa no kutagira imihanda myiza ibafasha kugeza abantu babo kwa muganga.

    Ukuriye ishyirahamwe ry’abahetsi mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Sovu, avuga ko nubwo hafashwe izo ngamba badahwema gusaba ko imihanda n’ibiraro byangijwe n’ibiza byasanwa kugira ngo imodoka zitwara abarwayi zibashe kubageraho.

    Agira ati “Nk’ubu turagera ku bitaro bya muhororo hafi saa mbiri z’ijoro turaba dukoze nka kilometero 40, ni zo twongera gukora dusubira mu ngo ubwo turagerayo nka saa saba z’igicuku. Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi ikiraro cya Satinsyi kigakorwa imbangukiragutabara zikaba zaza kuhafata abarwayi”.

    Guheka nijoro ni ukwitwaza amatara kuko haba hatabona
    Guheka nijoro ni ukwitwaza amatara kuko haba hatabona

    Yongeraho ati “Ntabwo imbangukiragutaraba zishobora kutugeraho, yemwe ku Kigo Nderabuzima cya Gitega ntabwo yahagera kuko imihanda yarangiritse, iyo dusabye ko iza kutwakira umurwayi batubwira ko bitashoboka, bidusaba kuvunika cyane ngo tugeze umurwayi ku bitaro bya Muhororo. Imihahiranire n’imigenderanire na yo ntikibaho ku buryo bworoshye kuko nta modoka zikigera iwacu”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, na we yemeza ko abatuye imirenge yo mu cyahoze ari Komini Ramba bari mu kaga ko kuba imihanda bifashishaga yarangijwe n’imvura nyinshi yibasira ibyo bice.

    Ndayambaje avuga ko gusana amateme n’imihanda yangijwe n’imvura y’ibiza birenze ubushobozi bw’akarere kuko bisaba amafaranga menshi, ubu hakaba harakozwe ubuvugizi ngo Leta ishake uko yagoboka abaturage bari mu bwigunge.

    Avuga ko nta modoka yagera muri iyo mirenge ku buryo bworoshye, yemwe n’iz’abayobozi biragoye n’izitwara ibicuruzwa, ibyo bikagira ingaruka ku musaruro w’abaturage kugera ku isoko no kugeza abarwayi kwa muganga.

    Umuhanda uhuza Imirenge ya Bwira-Gashubi-Nyange n’umuhanda uhuza Kabaya-Muhanda na Kavumu uhinguka ahitwa Kazabe, n’umuhanda ugana mu Murenge wa Kageyo-Kavumu ukambuka mu Karere ka Rutsiro ni yo ifite ibibazo bikomeye kuko amafaranga yabuze ngo isanwe.

    Hari ibiraro byatangiye gusanwa ngo abaturage bongere guhahirana ariko hari n
    Hari ibiraro byatangiye gusanwa ngo abaturage bongere guhahirana ariko hari n’ibitarakorwa

    Agira ati “Bariya baturage bigaragara ko bafite ibibazo natwe iyo tugiyeyo duhurirayo n’ibibazo bikomeye cyane, nta mafaranga turabona ngo tuyikore twasabye MINECOFIN ko yadufasha ngo ikorwe”.

    Ndayambaje avuga ko imihanda isanwa ariko imiterere y’Akarere ka Ngororero y’imisozi ihanamye, umuhanda w’igitaka utamara imyaka ibiri utarangirika kandi bikaba bigoranye gukora kaburimbo kuko ari yo ikomeye yakemura ikibazo mu buryo burambye.

    Avuga ko inyigo yamaze gukorwa akaba asaba abaturage kuba bihanganye ubwo buvugizi bugakorwa bakongera kuva mu bwigunge, mu gihe ibiraro byo ngo byashyizwe mu ngengo y’imari y’akarere byatangiye gukorwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ngororero-hari-aho-ingobyi-ya-kinyarwanda-yongeye-gusimbura-imbangukiragutabara

  • Tubwizanye ukuri: Ubundi kubwira umugore/umugabo utari uwawe ko ari mwiza byangiza iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abantu benshi biyumvisha ko igihe umusore cyangwa inkumi bamaze gushinga urugo, nta muntu uba ukibona ibyiza cyangwa ubwiza bw’uwo mugabo cyangwa umugore, cyangwa yanabibona akaba atemerewe kuba yabimubwira.

    Ugasanga ndetse mu gihe undi muntu yaba abonye ubwiza bw’uwo mugabo cyangwa umugore akanabivuga, bifatwa nko kurengera.

    Ariko aha nibaza igitangaza kiba kibaye, kubwira umugabo w’undi mugore ngo ni mwiza, cyangwa umugore w’undi mugabo ngo ni mwiza!

    Kuba umuntu yarashatse ntibivuga ko undi muntu atabona ubwiza bwe, ndetse no kubimubwira mba numva nta kurengera biba birimo, cyane cyane ko burya ikintu umuntu yemera akavuga mu ruhame wa mugani azi ko uwo muntu yanashatse, buriya aba ari ibintu bigaragara bidasaba gushishoza.

    Hari abo njya numva ngo banabipfuye, ndetse bigakurura intonganya ngo babwiye umugabo/umugore we ko ari mwiza. Ibyo bigatuma niba ari ahantu bari bajyanye bataha batavugana ngo bavuze ko mugenzi we ari mwiza!

    Ibi kandi ntibiba gusa kuri ba nyir’ubwite, kuko no muri sosiyete ubona umuntu uvuze ngo uriya mugore/mugabo wa kanaka ni mwiza, bahita bamufata nk’umuhehesi cyangwa umuntu utagira ikinyabupfura, mbese nk’umuntu warengereye cyane.

    Hari n’abatinyuka kumubaza ngo “Ubwiza bw’umugabo/umugore w’abandi ububona ute”? Nk’aho uyu nyir’ukubivuga afite ubumuga bwo kutabona!

    Nyamara njyewe mba mbona nta gitangaza yakoze nta n’amakosa aba agize. None se niba koko ubwo bwiza abufite, uba uzi ko agenda abusize mu rugo? Cyangwa se gushaka umugabo/umugore, bituma amaso y’abandi ahuma iyo bigeze ku kureba umugore/umugabo wubatse?

    Kandi igitangaje, ni uko iyo uwo muntu ari mwiza cyangwa afite ingingo runaka ubona koko ari nziza, na mugenzi we barambagizanya wabona ari byo yabonaga cyane, wenda akanahora abimubwira, cyangwa biri no mu bintu yamukundiye. Nyamara yamugeza mu rugo akumva ko ubwo abandi badafite amaso yo kureba ku buryo na bo babibona!

    Abandi bitiranya kubwira umuntu ko ari mwiza no kuba umuhehesi!

    Kubwira umuntu ko ari mwiza, cyangwa urugingo runaka rwe ari rwiza, ntaho bihuriye n’ubuhehesi kuko hari n’igihe uwo muntu aba abimubwiye ari ahantu bahuriye atanateganya ko bazongera guhura, ahubwo akabimubwira kuko afite umuco wo gushima ibyo abona ari byiza akanabibwira nyirabyo.

    Ibi njyewe numva aho kubabaza umuntu ahubwo byanamushimisha, yaba nyir’ubwite cyangwa uwo bashakanye. Wari ukwiye kubyishimira ko ufite umuntu w’agaciro ufite ubwiza runaka n’undi muntu utari umugabo/umugore we abona.

    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/tubwizanye-ukuri-ubundi-kubwira-umugore-umugabo-utari-uwawe-ko-ari-mwiza-byangiza-iki

  • Amavuta y’abafite ubumuga bw’uruhu yaraje, hari impungenge ko abakobwa bazayabatwara – NCPD #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya mavuta yagenewe abafite ubumuga bw
    Aya mavuta yagenewe abafite ubumuga bw’uruhu, ariko n’abandi bantu bifuza gusa neza ngo barayisiga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yabitangaje ku wa 30 Ugushyingo 2020, mu kiganiro n’abanyamakuru cyatumijwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu(NCHR).

    NCHR irimo kwifashisha inzego zitandukanye zirimo Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga (NCPD) n’Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC), kugira ngo bigaragaze icyo birimo gukora ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda.

    Ni mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 72 ishize hashyizweho itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu ku itariki 10 Ukuboza 2020.

    Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu(NCHR) ivuga ko mu by’ibanze buri muntu wese ku isi no mu Rwanda by’umwihariko yemererwa, harimo uburenganzira bwo kubaho, kubona amafunguro, kwivuza, kwiga, kugenda nta kimutangira, uburenganzira ku murimo n’ibindi.

    NCHR yifashishije inzego zirimo na NCPD mu gusobanura ibyo zikora bijyanye n
    NCHR yifashishije inzego zirimo na NCPD mu gusobanura ibyo zikora bijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda

    Mu gusobanura ibiri mu nshingano zayo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga(NCPD) yatangaje ko hari byinshi bimaze guhabwa abagenerwabikorwa bayo, birimo n’amavuta ku bafite ubumuga bw’uruhu yazanywe mu minsi ya vuba.

    Aya mavuta iyo bayisize arinda uruhu rufite ikibazo cyo kweruruka, gukakara kubera izuba no kurwara ibisebe bivamo kanseri. NCPD ikavuga ko n’abandi bantu badafite icyo kibazo bashobora kuyisiga bakagira uruhu rwiza.

    Emmanuel Ndayisaba uyobora NCPD yagize ati “Ni amavuta n’abakobwa bashobora kwisiga bashaka uruhu rwiza, ubu rero uturere turimo kubarura abayagenewe kugira ngo abe ari bo bayahabwa, ni ukwirinda ko ahabwa abo atagenewe”.

    Ndayisaba avuga ko Ikigo RBC kizafatanya n’abacuruzi bazanye ayo mavuta kuyageza mu bigo nderabuzima, aho abafite ubumuga bw’uruhu bazajya bayahabwa bunganiwe n’ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Santé).

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD akomeza avuga ko mu bundi burenganzira bw’abafite ubumuga barimo guharanira, harimo ibijyanye n’umurimo batangiye kuganiraho na Minisiteri ibishinzwe (MIFOTRA), kugira ngo habeho amategeko asaba inzego zitandukanye kugira umubare runaka w’abafite ubumuga bazikoramo.

    Kugeza ubu ntabwo umubare w’abafite ubumuga mu Rwanda uzwi neza, ariko ibarura rusange ryo muri 2012 ryagaragazaga ko barengaga ibihumbi 440, hatabariwemo abari bafite munsi y’imyaka itanu icyo gihe.

    Uretse NCPD irimo gusobanura ibyo ikora muri iki cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Komisiyo yo kurwanya Jenoside CNLG na yo igiye kuganiriza abari mu mashuri makuru na kaminuza zose mu Rwanda ku mateka n’ingaruka za Jenoside.

    NCHR kandi irateganya kuganiriza inzego zishinzwe umutekano ku biri mu nshingano zazo bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ndetse ku munsi w’isabukuru nyirizina(tariki 10 Ukuboza 2020) hazabaho kwerekana uburyo uburenganzira bwa muntu bwifashe muri iki gihe cya Covid-19.

    NCHR, NCPD na CNLG baganiriye n
    NCHR, NCPD na CNLG baganiriye n’Itangazamakuru ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu nyuma y’imyaka 72 ishize hagiyeho itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye

    Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Marie Claire Mukasine, yakomeje asobanura ko barimo kuganira n’inzego zishinzwe kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange kubahiriza amategeko.

    Ibi Mukasine yabisobanuye ashingiye ku bibazo abaturage bo muri Kangondo na Kibiraro ya mbere bagejeje kuri Komisiyo ayobora, basaba ko niba aho batuye barimo kwimurwa ku bw’inyungu rusange, ngo bagomba guhabwa ingurane ikwiriye.

    Imiryango itari iya Leta ifite mu nshingano uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, na yo irimo kugaragaza ibyo ikora mu biganiro bitandukanye byateguwe na NCHR ifatanyije na Humanity and Inclusion(Handicap International).

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/amavuta-y-abafite-ubumuga-bw-uruhu-yaraje-hari-impungenge-ko-abakobwa-bazayabatwara-ncpd

  • Alexis Muyoboke yasabye ibisobanuro Youtube ku ndirimbo yasibwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Youtube yasibye indirimbo, Muyoboke na we yandika asaba ibisobanuro
    Youtube yasibye indirimbo, Muyoboke na we yandika asaba ibisobanuro

    Iyi ndirimbo yakuwe kuri Youtube ya Chris Hat yitwa ‘Niko yaje’ akaba ari umuhanzi uheruka gusinyana n’ikigo cya Muyoboke Alex gikora ibijyanye no gufasha abahanzi no gutegura ibitaramo, bakaba bararezwe n’umuntu ufite amazina ya Aime Bruno.

    Muyoboke rero akaba yasabye ibisobanuro Youtube ababwira ko indirimbo yabo ari umwimerere ko uwababwiye ko bamushishuye yabarenganyije.

    Yagize ati “Chris Hat ni umuhanzi wasinyanye na kampani yacu ‘Decent Entertainment’ nyuma y’amasaha make tumaze kumusinyisha twahise dushyiraho indirimbo ye nshya yitwa Niko Yaje,, nyuma uwitwa Bruno Aime avuga ko twamushishuye, uwo muntu simuzi, tubabajwe n’ibyo bikorwa bidakwiye byo kutubeshyera gushishura”.

    Muyoboye yahise yerekana abakoze indirimbo n’uburyo byakozwe mu rwego rwo kwerekana ko batigeze bashishura, aho audio yakozwe na Element, mastering ikorwa na Hebert Skils, naho video director ni easy cuts na John’s fashion.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/alexis-muyoboke-yasabye-ibisobanuro-youtube-ku-ndirimbo-yasibwe

  • Minisitiri Mukeshimana yasabye aborozi kwishakamo ibisubizo aho gutegereza inkunga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RDDP yafashije aborozi kuzamura umukamo, no mu mpeshyi amata aboneka ku bwinshi
    RDDP yafashije aborozi kuzamura umukamo, no mu mpeshyi amata aboneka ku bwinshi

    Abitangaje mu gihe umushinga wa RDDP usanzwe utera inkunga aborozi n’amakoperative yabo kongera umukamo no kuwufata neza urimo gusoza imishinga y’aborozi itacyakirwa, aborozi bakifuza ko uyu mushinga wakongera igihe.

    Umucungamutungo w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Niyonzima Ivan Bienvenue, avuga ko guhera mu Ukwakira uyu mwaka, BDF yahagaritse kwakira imishinga y’aborozi bigaragara ko RDDP irimo gusoza ibikorwa byayo.

    Arasaba ko bakongererwa igihe cy’umwaka cyangwa amezi atandatu, nibura abasabye bose bakabanza bakabona inkunga.

    Agira ati “RDDP yaradufashije cyane ariko nanone ntabwo turagera aho twifuza, badufashije ikongerwa nk’umwaka cyangwa amezi 6 nibura abasabye bakabanza bakabona inkunga byarushaho kuzamura ubworozi”.

    Iki kibazo cyagejejwe kuri Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana kuwa 25 Ugushyingo 2020 ubwo yari mu Karere ka Nyagatare, maze asaba aborozi kwishakamo ibisubizo.

    Yavuze ko ari ukuri BDF itacyakira imishinga y’aborozi kubera ko RDDP ifite impungenge z’uko ishobora kwemera gutera inkunga imishinga itagifitiye amafaranga.

    Ati “Hari impungenge ko bakomeje kwakira imishinga yaburirwa amafaranga, baracyareba niba hari amafaranga agihari ku buryo yenda bakongera kwakira indi. Gusa ni byiza kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ko buri gihe hazajya haza imishinga ibafasha”.

    Avuga ko hashobora kuza undi mushinga ufasha mu bworozi ariko nanone babanza kureba ikibazo cy’igihugu cyose aho kureba akarere runaka.

    Avuga ko ubu hari imishinga irimo gutegurwa izafasha mu kuzamura ubworozi bw’amatungo magufi kuko bigaragara ko nabwo bukeneye kuzamurwa.

    Agira ati “Hari imishinga hafi 2 cyangwa 3 irimo ijya mu matungo magufi, RDDP iri mu bworozi bw’inka, dushobora gushaka undi ugaruka cyangwa ukajya mu bindi bitewe n’ibibazo bihari”.

    Aborozi batewe inkunga yo kugura imashini zisya ubwatsi
    Aborozi batewe inkunga yo kugura imashini zisya ubwatsi

    Akomeza agira ati “Ni imishinga iri ku rwego rw’igihugu rero ikibazo cya Nyagatare yonyine gishobora kudatuma habaho umushinga munini ujya mu kibazo cyayo, ahubwo tukareba ikibazo igihugu cyose gihuriyeho, amafaranga akaba ari ho ajya”.

    Umushinga RDDP wafashije cyane gushyira amazi mu nzuri no gutera ubwatsi bw’amatungo, ku buryo impeshyi ishize nta nka zapafuye cyangwa ngo zigandare nk’uko byagendaga mu myaka ya mbere.

    Umukamo wariyongereye ndetse ukomeza no kuboneka mu gihe cy’impeshyi, nyamara mbere hari amakusanyirizo y’amata yafungaga kubera kubura amata yakira.

    Mu myaka itatu RDDP ikorera mu Karere ka Nyagatare, amwe mu makoperative y’aborozi yatewe inkunga yo kugura imodoka, ibyuma bikonjesha amata, amakusanyirizo y’amata ahabwa umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/Minisitiri-Mukeshimana-yasabye-aborozi-kwishakamo-ibisubizo-aho-gutegereza-inkunga

  • Umukozi wa REB akurikiranyweho kwaka ruswa ngo ahindure amanota y’uwashakaga akazi k’ubwarimu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB iratangaza ko iperereza rikomeje, kugira ngo hafatwe n’abandi bagiye batanga cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y’ibizamini byatanzwe ku basabye akazi k’ubwarimu.

    RIB kandi iributsa Abaturawanda ko icyaha cya ruswa kitazigera kihanganirwa kandi ko kidasaza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umukozi-wa-reb-akurikiranyweho-kwaka-ruswa-ngo-ahindure-amanota-y-uwashakaga-akazi-k-ubwarimu

  • BRD igiye guha impunzi ziri mu Rwanda n’abaturanyi bazo amafaranga hafi miliyari icyenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga (ibumoso), hamwe n
    Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga (ibumoso), hamwe n’Umuyobozi w’ikigo kizahugura abaturage (AEC) Julienne Oyler

    Uyu mushinga witwa ‘Jya mbere’, watangajwe ku wa 30 Ugushyingo 2020, ndetse BRD yasinyanye amasezerano n’Ikigo Africa Entrepreneur Collective, Rwanda Trustee Company Ltd (AEC RT Inkomoko), kizajya gisabira abantu ayo mafaranga muri BRD kimaze kubahugura.

    Aya masezerano BRD yayakoranye na AEC imbere y’abahagarariye Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ndetse na Banki y’Isi, ari nayo yahaye Leta y’u Rwanda amafaranga yavuyemo ayo BRD irimo gukoresha.

    Ikindi kigo cy’imari kimaze kwemerera BRD kuzashaka abahabwa inguzanyo batuye mu nkambi z’impunzi no mu baturage b’uturere dutandatu tubarizwamo izo nkambi, ni Banki y’Abaturage (BPR Plc).

    Umuyobozi w’Umushinga ‘Jya mbere’ wa BRD, Claire Karemera, avuga ko ari umushinga uzamara imyaka itanu guhera mu Ugushyingo 2020, ukazaba wakira abifuza inguzanyo batuye mu nkambi z’impunzi no mu Turere twa Kirehe, Gicumbi, Gisagara, Karongi, Nyamagabe na Gatsibo.

    BRD yasinye amasezerano n
    BRD yasinye amasezerano n’ibigo bizayifasha guteza imbere imishinga mu nkambi no mu baturage bo muturere dutandatu izo nkambi zibarizwamo

    Karemera yagize ati “Tuzakorana n’ibigo by’imari, aho umuntu wese utuye muri kamwe muri utwo turere azajya atuma ikigo cy’imari asanzwe abitsamo, kikamusabira iyo nguzanyo muri BRD irimo na nkunganire”.

    Karemera yasobanuye ko umuntu uzasaba inguzanyo iri munsi ya miliyoni eshanu azajya yunganirwa ku rugero rwa 50% (bivuze ngo uzajya asaba miliyoni enye azajya yishyura ebyiri, andi miliyoni ebyiri ayishyurirwe na BRD).

    Usaba hagati y’amafaranga miliyoni eshanu na miliyoni 25 azajya yunganirwa ku rugero rwa 40%, uwasabye hejuru ya miliyoni 25 akazajya yunganirwa ku rugero rwa 30%.

    Umuyobozi wa AEC RT (Inkomoko) Julienne Oyler, avuga ko kuva muri 2016 bafashije imishinga ibihumbi 13 y’impunzi n’abaturanyi bazo kumenya amahirwe abakikije n’uburyo imishinga y’ubucuruzi itezwa imbere, akaba yemeza ko n’abandi bashya bagiye guhinduka mu mibereho yabo.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’ikigo kizahugura abaturage (AEC) Julienne Oyler

    Ati “Hari byinshi bazakora bijyanye no kurangura ibicuruzwa cyangwa kubigurisha muri ‘detaye’, gutunganya ibiribwa, za resitora, mu kudoda imyenda n’ibindi, ubwo ni ko tuzaba tuzana ubukungu mu baturage”.

    Oyler avuga ko mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu iri imbere, hatazabura indi mishinga ibarirwa hagati y’ibihumbi bitanu na bitandatu izavuka mu nkambi z’impunzi no mu baturage bazituriye.

    Kugeza ubu mu Rwanda harabarizwa impunzi ahanini zituruka muri Kongo (DRC) n’i Burundi zirenga ibihumbi 150.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Oliver Kayumba, ashima ko inguzanyo irimo nkunganire Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi bageneye impunzi, irimo gutuma badashingira imibereho yabo ku byo bahabwa na HCR n’abandi baterankunga.

    Banki y’Isi yageneye izi mpunzi hamwe n’aburage b’u Rwanda batuye mu turere zirimo amafaranga y’inguzanyo angana na miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika (arakabakaba miliyari 60 z’amanyarwanda).

    Umunyamabanga Uhoraho muri (MINEMA) Olivier Kayumba
    Umunyamabanga Uhoraho muri (MINEMA) Olivier Kayumba

    Ayo mafaranga agabanyijwemo ibice bine bizahabwa inzego zitandukanye kugira ngo ziyatange ku baturage, zirimo na BRD yahawe miliyoni icyenda z’amadolari ya Amerika (arakabakaba miliyari icyenda z’amanyarwanda).

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Pichette Sayinzoga, ashimira BRD na AEC kuba bimaze kwemera kunyuzwamo amafaranga azahabwa abaturage barimo n’impunzi, agasaba n’ibindi bigo by’imari kwitabira uwo mushinga kugira ngo biteze imbere abakiriya babyo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/brd-igiye-guha-impunzi-ziri-mu-rwanda-n-abaturanyi-bazo-amafaranga-hafi-miliyari-icyenda

  • Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 azakina CECAFA yahamagawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera izabera Tariki 13 kugeza tariki 28 Ukuboza 2020 mu Rwanda hateganyijwe irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA) mu batarengeje imyaka 17, ikazabera mu turere twa Rubavu na Huye.

    Amavubi y
    Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 aratangira imyitozo kuri Stade Amahoro

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi kipe iri buze gutangira imyitozo kuri Stade Amahoro, ni nyuma y’aho muri iki gitondo ari bwo hatangajwe urutonde rw’abakinnyi 39 bagomba gutangira imyitozo, hakazatoranywamo abagomba guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa.

    Abanyezamu : BYRINGIRO James, RUHAMYANYIKO Yvan, CYIMANA Sharon na NIYONSABA Ange Elia

    Ba myugariro : ISHIMWE Veryzion, MBONYAMAHORO Sérieux, NIYONKURU Fiston, NSHUTI Samuel, ISHIMWE Moïse, MASABO Samy, SHEMA NGINZA Shemaya, MUHIRE Christophe, ISHIMWE Rushami Alvin, OLEKA Salomon

    Abakina hagati : MWIZERWA Eric, HOZIYANA Kennedy, IRADUKUNDA Pacifique, NIYOGISUBIZO Asante Sana, NIYO David, CYUSA Mubarak Akrab, RWAGASORE Sharifu, RUGAMBWA Fred, IRADUKUNDA Siradji, MUVUNYI Danny, TABARO Rahim, RWATANGABO Kamoso Steven, ITANGISHAKA Hakim, SALIM Saleh, SIBOMANA Sultan Bobo, IRAKOZE Jean Paul

    Ba rutahizamu : MUGISHA Edrick Kenny, IRIHAMYE Eric, CYUSA Yassin, NIYOKWIZERWA Benjamin, SHINGIRO Honoré, AKIMANIZANYE Papy Moussa, SHAMI Chris, MUSANA Arsène, UWIZEYIMANA Célestin

    Abagize staff :

    RWASAMANZI Yves : Umutoza mukuru
    GATERA Musa : Umutoza wungirije
    KABALISA Calliope : Umutoza w’abanyezamu
    ADDA Benamar : Ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi no gusesengura amashusho
    NTARENGWA Aimable : Team Manager
    Dr HIGIRO Jean Pierre : Umuganga w’ikipe
    TUYISHIME Jean Claude : Ushinzwe kunanura imitsi
    MASENGESHO Pacifique : Ushinzwe kunanura imitsi
    TUYISENGE Eric : Ushinzwe ibikoresho by’ikipe
    NYAMINANI Isabelle : Ushinzwe gufata amashusho

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-y-abatarengeje-imyaka-17-azakina-cecafa-yahamagawe

  • Minisitiri Mukeshimana yasabye aborozi kwishamo ibisubizo aho gutegereza inkunga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RDDP yafashije aborozi kuzamura umukamo, no mu mpeshyi amata aboneka ku bwinshi
    RDDP yafashije aborozi kuzamura umukamo, no mu mpeshyi amata aboneka ku bwinshi

    Abitangaje mu gihe umushinga wa RDDP usanzwe utera inkunga aborozi n’amakoperative yabo kongera umukamo no kuwufata neza urimo gusoza imishinga y’aborozi itacyakirwa, aborozi bakifuza ko uyu mushinga wakongera igihe.

    Umucungamutungo w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Niyonzima Ivan Bienvenue, avuga ko guhera mu Ukwakira uyu mwaka, BDF yahagaritse kwakira imishinga y’aborozi bigaragara ko RDDP irimo gusoza ibikorwa byayo.

    Arasaba ko bakongererwa igihe cy’umwaka cyangwa amezi atandatu, nibura abasabye bose bakabanza bakabona inkunga.

    Agira ati “RDDP yaradufashije cyane ariko nanone ntabwo turagera aho twifuza, badufashije ikongerwa nk’umwaka cyangwa amezi 6 nibura abasabye bakabanza bakabona inkunga byarushaho kuzamura ubworozi”.

    Iki kibazo cyagejejwe kuri Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana kuwa 25 Ugushyingo 2020 ubwo yari mu Karere ka Nyagatare, maze asaba aborozi kwishakamo ibisubizo.

    Yavuze ko ari ukuri BDF itacyakira imishinga y’aborozi kubera ko RDDP ifite impungenge z’uko ishobora kwemera gutera inkunga imishinga itagifitiye amafaranga.

    Ati “Hari impungenge ko bakomeje kwakira imishinga yaburirwa amafaranga, baracyareba niba hari amafaranga agihari ku buryo yenda bakongera kwakira indi. Gusa ni byiza kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ko buri gihe hazajya haza imishinga ibafasha”.

    Avuga ko hashobora kuza undi mushinga ufasha mu bworozi ariko nanone babanza kureba ikibazo cy’igihugu cyose aho kureba akarere runaka.

    Avuga ko ubu hari imishinga irimo gutegurwa izafasha mu kuzamura ubworozi bw’amatungo magufi kuko bigaragara ko nabwo bukeneye kuzamurwa.

    Agira ati “Hari imishinga hafi 2 cyangwa 3 irimo ijya mu matungo magufi, RDDP iri mu bworozi bw’inka, dushobora gushaka undi ugaruka cyangwa ukajya mu bindi bitewe n’ibibazo bihari”.

    Aborozi batewe inkunga yo kugura imashini zisya ubwatsi
    Aborozi batewe inkunga yo kugura imashini zisya ubwatsi

    Akomeza agira ati “Ni imishinga iri ku rwego rw’igihugu rero ikibazo cya Nyagatare yonyine gishobora kudatuma habaho umushinga munini ujya mu kibazo cyayo, ahubwo tukareba ikibazo igihugu cyose gihuriyeho, amafaranga akaba ari ho ajya”.

    Umushinga RDDP wafashije cyane gushyira amazi mu nzuri no gutera ubwatsi bw’amatungo, ku buryo impeshyi ishize nta nka zapafuye cyangwa ngo zigandare nk’uko byagendaga mu myaka ya mbere.

    Umukamo wariyongereye ndetse ukomeza no kuboneka mu gihe cy’impeshyi, nyamara mbere hari amakusanyirizo y’amata yafungaga kubera kubura amata yakira.

    Mu myaka itatu RDDP ikorera mu Karere ka Nyagatare, amwe mu makoperative y’aborozi yatewe inkunga yo kugura imodoka, ibyuma bikonjesha amata, amakusanyirizo y’amata ahabwa umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/minisitiri-mukeshimana-yasabye-aborozi-kwishamo-ibisubizo-aho-gutegereza-inkunga