Tag: featured

  • APR FC yerekanye umwambaro n’ibikoresho bishya izakoresha mu mwaka wa 2020-2021 (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi yari ishize ikipe ya APR FC ymnara imyenda yakozwe n’inganda zitandukanye zirimo Macron, Adidas ndetse na Errea, kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi kipe yakiriye ibikoresho bishya ndetse imurika bimwe izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-21.

    Ibi bikoresho byiganjemo imyambaro ikipe izajya yambara haba mu myitozo, mu mikino itandukanye, hanze y’ikibuga, no mu ngendo izajya ikora. Harimo n’ibindi bikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga bizajya bifasha ikipe kunoza imyitozo yayo ya buri munsi.

    Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Interineti, yavuze ko iri gutegura umunsi izereka ku mugaragaro abakunzi b’ ikipe n’itangazamakuru ibi bikoresho bishya ndetse na nomero abakinnyi bazajya bambara, bikaba bizaba nyuma yo gukina umukino wo kwishyura izahuramo na Gor Mahia yo muri Kenya.

    Imyambaro n’ibikoresho bishya APR FC izakoresha muri uyu mwaka w’imikino

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-yerekanye-umwambaro-n-ibikoresho-bishya-izakoresha-mu-mwaka-wa-2020-2021-amafoto

  • Kubaka igihugu gikungahaye bishingira ku bwenge, umutima n’amaboko – Bamporiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamporiki yavuze ko kubaka igihugu gikungahaye bijyana no kuba bene cyo bafite ubwenge bwuzuzanya n
    Bamporiki yavuze ko kubaka igihugu gikungahaye bijyana no kuba bene cyo bafite ubwenge bwuzuzanya n’umutima n’ubushake mu byo bakora

    Ibi yabigarutseho ku wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Musanze, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake.

    Iki gikorwa cyabimburiwe no kubaka inzu y’umwe mu bagize urubyiruko rw’abakorerabushake(Youth volunteer) Mukamanzi Jeannette wo mu Murenge wa Kinigi, nyuma y’aho iyo yabanagamo n’abavandimwe be isenywe n’ibiza, bagasigara ntaho kuba bafite.

    Mukamanzi yagize ati “Inzu ababyeyi bacu badusigiye imaze gusenyuka nibazaga ukuntu tugiye kubaho kuko tutari dufite ubushobozi bwo kubaka indi. Leta yatubereye umubyeyi idukodeshereza indi twabagamo, none ibonye bidahagije batwubakiye indi. Na n’ubu sindiyumvisha ukuntu niyuzura tuzayijyamo ari iyacu, ni ibintu binshimishije cyane”.

    Urubyiruko ngo rufite intego yo kunganira imiryango itishoboye rudategereje ibihembo
    Urubyiruko ngo rufite intego yo kunganira imiryango itishoboye rudategereje ibihembo

    Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya karindwi, usanze urubyiruko rwarihaye intego yo kunganira imiryango itishoboye rudategereje ibihembo; rufatiye urugero ku rundi rubyiruko rwitangiye igihugu, none ubu cyabashije kwiyubaka nyuma yo kuva mu mateka mabi yakiranze.

    Robert Byiringiro, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, yagize ati “Bakuru bacu bitangiye igihugu, bamwe bahamenera amaraso, bahaburira ubuzima kugira ngo tugere aho tugeze ubu. Uyu munsi rero nk’urubyiruko rw’abakorerabushake dushyize imbere urugamba rw’iterambere kuko urw’amasasu rwarangiye”.

    Ati “Kugira ngo tubigereho ni uko twigomwa bimwe mu bikorwa dukora bizana inyungu, hakabaho ibikorwa by’ukorerabushake tudategereje imishahara kugira ngo twubake igihugu cyacu tuzagisigire umurage mwiza”.

    Abageze mu za bukuru na bo bahamya ibyiza u Rwanda rwavomye mu muco w’ubwitange n’ubukorerabushake.

    Abageze mu zabukuru bishimira ubwitange bumaze kugeza u Rwanda ku byiza
    Abageze mu zabukuru bishimira ubwitange bumaze kugeza u Rwanda ku byiza

    Kiridiri Mathias ati “Mwabonye ubwitange bwakoreshejwe mu guhagarika Jenoside, abantu bari bamaze gucikamo ibice ntawe ukivugana n’undi, batakirebana, batakiva indi imwe; mwabonye ukuntu bongeye kugarura Abanyarwanda, bakazana ubwiyunge abantu bari bamaze gutandukana. Ibyo byose byashobotse kuko hari ubwitange n’ubushake”.

    Muri iki gikorwa, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon. Bamporiki Edouard yifatanyijemo n’abaturage b’Akarere ka Musanze, yababwiye ko kubaka igihugu gikungahaye bijyana no kuba bene cyo bafite ubwenge bwuzuzanya n’umutima n’ubushake mu byo bakora.

    Yagize ati “Usanga umuntu afite ubwenge, umutima n’amaboko ariko bidakora byuzuzanya. Rimwe na rimwe akaba yagize ubwenge bwo gukora ikintu runaka, ariko akabura umutimanama wo kugishyira mu bikorwa. Iyo afite ubwenge n’umutima gusa byo gukora ikintu runaka, ni bya bitekerezo byiza gusa ariko bitajya mu bikorwa kuko haba habuze amaboko yo kubiherekeza”.

    Hon. Bamporiki Edouard yifatanyije n
    Hon. Bamporiki Edouard yifatanyije n’abaturage kubakira umwe mu batishoboye wo mu rubyiruko rw’abakorerabushake

    Yungamo ati “Iyo haburamo ubwenge, umutima ugira ubushake, amaboko akajya mu mirimo; icyo gihe ntugera ku ntego kuko haba habuze ubwenge butuma uha icyerekezo cya gikorwa runaka. Icyatuma twubaka igihugu gikungahaye, ni uko dukoresha ubwenge, umutima n’amaboko icyarimwe”.

    Yabasabye guharanira kurangwa n’ubwitange mu bikorwa bizanira igihugu ibyiza. Ati “Niba tuvuga gukorera u Rwanda mu bwitange, buri wese nibura aba akwiye gutangira gutekereza uburyo yakorera igihugu igikorwa runaka kabone n’ubwo cyaba gito. Mu kwitanga nta muntu ushobora kuguhagarikira ngo kora ibyo udashoboye! Ahubwo biba ikibazo iyo udakoze ibyo ushoboye kandi wari ufite ubushobozi bwo kubikora”.

    Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake byahujwe no gutangiza icyumweru cy’ubwitange n’ubukorerabushake, kizibanda ku bikorwa bizitabirwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu gihugu, aho bazubaka inzu z’abatishoboye, ubwiherero, uturima tw’igikoni n’ibindi bigamije kubakura mu bukene.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kubaka-igihugu-gikungahaye-bishingira-ku-bwenge-umutima-n-amaboko-bamporiki

  • #COVID19: Habonetse abarwayi bashya 14, abakize ni 28 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 14 babonetse mu bipimo 2,820 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 4, Musanze: 9, Rubavu: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,948 muri bo abamaze gukira ni 5,544, naho abakivurwa ni 355.

    Mu Rwanda umugore w’imyaka 40 yishwe na Covid-19 i Kigali ku wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020 ahita yuzuza umubare w’abantu 49 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-habonetse-abarwayi-bashya-14-abakize-ni-28

  • Uburezi mu mwaka wa 2020: Mbega ikiruhuko! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri basubiye ku ishuri nyuma yo kumara amezi umunani bari mu kiruhuko
    Abanyeshuri basubiye ku ishuri nyuma yo kumara amezi umunani bari mu kiruhuko

    Umwaka w’amashuri utangiye, abanyeshuri bagiye ku mashuri uko byari biteganijwe, bamwe bagera ku mashuri bitwaje amafaranga y’ishuri (minerval), abandi bagera ku bigo abana bigaho gusaba igihe cyo kuba babihanganiye kuko batarayabona.

    Kugeza tariki 14 Werurwe 2020,ubwo icyorezo cya Covid-19, ubundi abantu bumvaga ko iri kure cyane, yageraga mu Rwanda, hari amwe mu mashuri yari atararangiza kwishyuza amafaranga y’ishuri ku banyeshuri bose.

    Bigitangira, nta muntu wiyumvishaga ko icyo cyorezo cya Covid-19 cyahungabanya n’amashuri. Ariko mu gihe gito byahise bigaragara ko kizagira ingaruka zikomeye ku burezi.

    Tariki 16 Werurwe 2020, Minisiteri y’uburezi yabonye ko bihenze cyane kugumisha abanyeshuri ku mashuri mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 kuruta uko bagaruka mu miryango yabo.

    Abanyeshuri batashye muri Werurwe bateganya ko bazahita bagaruka ku ishuri vuba nyamara si ko byagenze
    Abanyeshuri batashye muri Werurwe bateganya ko bazahita bagaruka ku ishuri vuba nyamara si ko byagenze

    Itangazo ryahise risohorwa ribwira abanyeshuri kutazagaruka ku mashuri kugeza igihe bazamenyesherezwa,nyuma umunsi wakurikiyeho,imodoka zari zagiye kuzana abanyshuri zibakura ku mashuri zibajyana mu miryango yabo, kugira birinde ikwarakwira rya Covid-19.

    Nyuma y’icyumweru,umwanzuro wari wamaze gufatwa ko abantu bose bagomba kuguma mu ngo n’abana bakagumana n’ababyeyi babo amasaha yose y’umunsi n’iminsi yose y’icyumweru.

    Mu cyumweru cya mbere, abanyeshuri bari mu rugo ntacyo bakora, ariko nyuma Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ndetse na Minisiteri y’uburezi batangiye gushaka uko abanyeshuri n’abarimu batatandukana burundu n’ubwo hari icyo cyorezo.

    Ni uko hatekerejwe gukoresha uburyo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti(E-learning), nubwo yaje ibiciro bya interineti byaje kugorana, ariko gahunda zo kwigisha kuri televiziyo na radiyo zo zarakomeje.

    Nyuma yo kubona ko COVID-19 itarangira burundu, hashyizweho ingamba z
    Nyuma yo kubona ko COVID-19 itarangira burundu, hashyizweho ingamba z’uburyo bwo kwirinda icyo cyorezo, amashuri arasubukurwa, abanyeshuri basubira ku ishuri

    Dr. Irénée Ndayambaje, wahoze ari Umuyobozi mukuru wa REB, yabwiye KigaliToday ko gahunda yashyizwe kuri YouTube, ‘Youtube channel’ igamije gufasha abanyeshuri gukomeza kwiga no mu gihe cy’icyorezo.

    Dr Ndayambaje yagize ati, “amasomo ashyirwaho aturuka mu mashuri atandukanye.N’abarimu bashobora kuyigiramo,bakareba uko abandi bategura amasomo”.

    Muri icyo gihe byari byanzuwe ko amashuri afunga, abarimu benshi bo mu mashuri yigenga,bahagarikiwe amasezerano y’akazi, kuko ba nyir’ibigo by’amashuri bavugaga ko hari ikibazo cy’amikoro.Abo barimu bagerageje gukomanga hirya no hino ngo bumvikanishe ikibazo cyabo ariko wari umurimo utoroshye.

    Ku kibazo cy’abarimu bo mu bigo by’amashuri byigenga bahise birukanwa ku kazi, Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’uburezi yagize ati, “Ibigo by’amashuri byisnhi byahise byirukana abakozi babyo kubera ibibazo by’amikoro,ariko icyo ngo si cyo cyari igisubizo gikwiriye,ahubwo ibyo bigo ngo bashoboraga kugana ikigega cya Leta gishinzwe kuzahura imari,kikabafasha bagakomeza guhemba abarimu babo”.

    Dr Uwamariya Valentine
    Dr Uwamariya Valentine

    Bidatinze, u Rwanda rwabonye uko icyorezo kimeze, rutangira gutegura uburezi buzakomeza nubwo icyorezo cyaba kigihari. Icya mbere cyakozwe ni ukubaka ibyumba by’amashuri bishya bigera ku 22.505 hirya no hino mu gihugu,intego ikaba ari ukugira ngo mu cyumba cy’ishuri hajye hicaramo umubare w’abanyeshuri umwarimu ashobora kuvuga bakamwumva, kandi bicaya bahanye intera mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 .

    Mu rwego rwo kwitegura gukomeza amasomo mu gihe cy’icyorezo kandi, Leta yahise itangira gushaka abarimu bashya. Abagera ku bihumbi makumyabiri n’icyenda (29000) bakora ikizamini kijyanye no kwigisha.

    Ibyo byose byakorwaga mu rwego rwo kugira ngo amashuri nafungura Covid-19 igabanutse, hatazagira ikiyarogoya. Muri Kanama 2020, nibwo hatangiye kumvikana ibihuha by’amatariki amashuri azafunguriraho.Inama y’Abaminisitiri yateranye ntacyo yabivuzeho icyo gihe,ariko uko ibindi bikorwa byagenda bifungurwa n’amashuri yaje kongerwa mu mubare w’ibyo inama y’Abaminisitiri yagombaga kwigaho niba yafungurwa.

    Ubwo hahise hatangira igenzura mu bigo by’amashuri, bareba uko ibigo byiteguye.Nyuma bidatinze amashuri yemerewe kongera gufungura ariko mu byiciro bitandukanye.

    Mu kwezi k’Ukwakira 2020,itangira ry’amashuri ryahereye mu mashuri makuru mpuzamahanga akorera mu Rwanda harimo African Leadership University (ALU), African Institute of Mathematical Sciences (AIMS), Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA), Carnegie Mellon University-Africa (CMU-Africa), University of Global Health Equity (UGHE) ndetse na Oklahoma Christian University.

    Ku itariki 2 Ugushyingo 2020, hatangiye icyiciro cya kabiri kigizwe n’izindi Kaminuza,n’ibindi bigo bahereye ku banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu, uwa kane n’uwa gatanu.

    Muri icyo cyiciro kandi harimo n’abashuri bo mu mashuri abanza mu myaka yo hejuru, ndetse no mu mashuri yisumbuye naho mu myaka yo hejuru, amashuri yigisha imyuga ‘TVET’ n’abari mu myaka yo hejuru (upper level), ndetse n’amashuri nderabarezi(TTCs). Ubu abagitegereje ni abiga mu mashuri y’incuke ndetse no mu mashuri abanza mu myaka yo hasi.

    Ubundi byari bimenyerewe ko iyo abanyeshuri bavuye mu biruhuko, baza bahoberana, ariko ubu icyorezo cyarababujije, kuko ubu ntibemerewe gukoranaho,ibwiriza ryo guhana intera rirubahirizwa guhera mu rugo kugera mu ishuri ndetse no kuva mu ishuri kugera aho abanyeshuri barara ndetse n’ahandi hose.

    N’izindi ngamba zo kwirinda Covid-19, harimo gukaba intoki n’amazi meza kandi kenshi,kwambara agapfukamunwa,byose birubahirizwa ku mashuri.

    Mu gihe cy’akaruhuka ka saa yine, abanyeshuri bemerewe gusohoka bakinanura,bakaganira bahanye intera,kuko baba bagenzurwa kugira ngo bakomeze kubahiriza ingamba zo kwirinda,iminota y’akaruhuko yarangira bagasubira mu ishuri.

    Umutaboba Gerardine,umwarimu wigisha ubutabire ku ishuri rya Groupe Scolaire Protestant riherereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali yagize ati,“ Twashimishijwe no kubona ukuntu abanyeshuri biteguye,bose batugeraho bambaye udupfukamunwa kandi ubona baratumenyereye ndetse no guhana intera barabyubahiriza.”

    Umutaboba yongeraho ko kwigisha, uvugira mu gapfukamunwa bitoroshye, ariko kuko nta yandi mahitamo uretse gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, barigisha banambaye agapfukamunwa.

    Yagize ati, “ Kugira ngo twumvikane n’abanyeshuri neza, bisaba gukomeza kuzenguruka mu ishuri, turabikora,ariko tukibuka gusiga intera hagati yacu”.

    Ese umutekano w’ubuzima bw’abanyeshuri urizewe?

    Kugira ngo hizerwe ko abanyeshuri bameze neza, mu kwezi k’Ugushyingo hagati, Minisiteri y’ubuzima yakoze gahunda yo gupima abanyeshuri ku mashuri,basanga hari umubare muto cyane w’abanyeshuri banduye Covid-19 kuva amashuri yafungura imiryango.

    Gusa Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abo banyeshuri basanganywe Covid-19,bazavurirwa ku mashuri.

    Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubuzima(RBC) yagize ati, “Mu mashuri 70, arindwi gusa niyo yabonetsemo umunyeshuri umwe cyangwa babiri banduye Covid-19 ”.

    Ubu abanyeshuri batangiye ukwezi kwa kabiri biga, ariko hari za Kaminuza n’amashuri makuru atarafunguye,muri yo harimo ‘Christian University of Rwanda’, ‘Indangaburezi College of Education’, nk’uko bivugwa na Minisiteri y’uburezi,kudafungura bikaba byaratewe n’uko ayo mashuri yagize ibibazo bituma batuzuza ireme ry’uburezi.

    Andi mashuri makuru yafunzwe harimo Kaminuza ya Kibungo (University of Kibungo ‘UNIK’), ndetse na (Kigali institute of Management ‘KIM’), Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), ikaba yarahise yihutira kugura aho ‘KIM’ yakoreraga kugira ngo yagure ibikorwa byayo.

    Bamwe mu banyeshuri bigaga muri Kaminuza zafunzwe, ubu baracyashakishwa izindi Kaminuza zibakira nubwo Minisiteri y’uburezi yari yasabye ko bakoroherezwa kubona aho biga.

    Muri uyu mwaka, hari abahaniwe ibyaha ndetse n’amakosa atandukanye harimo,Munyakazi Isaac wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.Munyakazi yahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka icumi (10), kuko yahamwe n’icyaha cyo kwakira ruswa mu gihe cyo gukora urutonde rw’uko amashuri yatsinze ibizamini bya Leta.

    Hari kandi Ndayambaje Irenee n’abamwungirije babiri bahagaritswe ku mirimo yabo kubera gutinza gahunda yo gushaka abarimu no kubashyira mu myanya.

    Dr. Emmanuel Muvunyi, wahoze ari umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’uburezi (Higher Education Council ‘HEC’), nawe yirukanywe ku kazi, nyuma ashyirwa no ku rutonde rw’abatemerewe kuzongera kubona akazi muri Leta.

    Mu bijyanye n’abigiye mu myanya, Dr Valentine Uwamariya yasimbuye Eugene Mutimura ku mwanya wa Minisitiri w’uburezi, ndetse na Twagirayezu Gaspard, wagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye na Irere Claudette, ushinzwe ikoranabuhanga ‘ICT’ n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ‘TVET’. Dr. Rose Mukankomeje yasimbuye Emanuel Muvunyi ku buyobozi bwa ‘HEC’.

    Kuri Kaminuza y’u Rwanda(UR), Dr. Philip Cotton yarangije manda ye nk’umuyobozi wungirije, nyuma gato y’uko yari amaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda naho Dr. Charles Murigande yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yari ari ku mwanya w’umuyobozi wungirije ‘Deputy Vice-Chancellor’ muri Kaminuza y’u Rwanda.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/uburezi-mu-mwaka-wa-2020-mbega-ikiruhuko

  • Abatega imodoka mu muhanda Rubavu-Karongi barinubira amafaranga bishyuzwa adahwanye n’urugendo baba bakoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikibazo cyatangiye kugaragazwa n’abaturage kuva aho Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rushyiriyeho ibiciro n’ibyapa byo guhagararaho, abagenzi bakaba bavuga ko ibyapa byashyizweho na RURA bitubahirizwa.

    Ubuhamya Kigali Today yahawe n’abarenganyijwe bugaragaza ko ikigo gitwara abagenzi cya Kivu Belt cyakuyeho ibyapa byashyizweho na RURA bikaba intandaro yo guca amafaranga menshi abagenzi gishingiye ku byapa byishyuza amafaranga menshi.

    Umwe mu bavuganye na Kivu Belt agira ati, « Uba uvuye nk’i Rubavu ugiye i Kivumu bakagukatira itike yo kugera nko mu Gisiza, ibi bituma amafaranga yiyongera kandi atari uko uza gukora uru rugendo. »

    Undi agira ati “Nkatishije itike yo kuva i Karongi njya i Kayove bankatira iya Kivumu ubwo banca 2000frs, mbajije umu agent ambwira ko bari guhomba bakabura n’ayo bahemba bakozi.”

    Uwitwa Iremishaka Pascal avuga ko yavuye ahitwa mu Gisiza agiye i Kayove bamuha itike yanditseho Congo-Nil -Kayove.

    Undi mugenzi avuga ko abandika amatike birengagiza ibyapa bizwi byo hagati byemejwe na RURA ndetse hagatangazwa n’ibiciro byo kugera kuri ibyo byapa, ariko bikaba byirengagizwa kugira ngo ba nyiri imodoka babone amafaranga menshi, nyamara bigahombya abagenzi.

    Agira ati, “Ejo navuye i Rubengera nerekeza i Gisiza bankatira kuva Kayenzi mbajije ngo Rubengera ntirimo ndumirwa. Ubu bujura burateguye kandi si byo rwose.”

    Uyu mugenzi avuga ko ubuyobozi bwa RURA bwagombye kuganira n’ibigo bitwara abagenzi bakareba niba hari amakosa arimo agakosorwa aho kwivumbura ku byemezo bya RURA kuko bigira ingaruka ku muturage.

    Abagenzi bavuga ko ibi bibazo byo guhendwa n’ibigo bitwara abagenzi bikunda kubabaho biri kumwe no kutagarurirwa amafaranga bitwaje ko ibiceri byabuze.

    Hari uwagize ati “Ni kibazo kandi benshi baraharenganira bagaceceka, hari n’ukubwira ngo niba nta biceri ufite nugaruka nibwo nzakugarurira cyangwa usigare, ugahitamo kuyahomba kandi aba yakubaze kare. Ikindi abakozi ba Kivu Belt bavuga ko icyapa cya Kayove, Gakeri na Rubengera babikuyeho kandi RURA yarabishyizeho.”

    Abaturage bakoresha umuhanda wa Rubavu-Karongi basaba ibigo bitwara abagenzi kuganira na RURA aho kubazamuriraho ibiciro bagahendwa.

    Bagize bati “Niba bahomba bakwegereye RURA ikabafasha ariko bakareka kutwiba, bimaze kumbaho ubugira kabiri ntegera Gisiza-Rubavu bakanca aya Congo- Nil-Rubavu.”

    Kigali Today yegereye Bimenyimana Innocent ushinzwe ibyerekeranye n’ingendo mu isosiyete itwara abagenzi ya Kivu Belt ikaba n’imwe mu zishyirwa mu majwi ko zihenda abagenzi, avuga ko hari ibyapa badahagararaho kubera ko bitinza imodoka mu nzira.

    Ati, “Guhagarara kuri buri cyapa byatinzaga imodoka mu nzira bigatuma abagenzi binuba, bituma duhitamo ibyapa duhagararaho n’ibyo tudahagararaho.”

    Abajijwe impamvu batubahiriza ibyapa nk’uko byashyizweho n’amabwiriza ya RURA, Bimenyimana avuga ko ibyapa bishyirwaho ariko hari imodoka zibihagararaho nka “Twegerane” ariko bo badashobora kubikurikiza kuko ari ‘Express’.

    Anthony Kulamba ushinzwe serivisi yo gutwara abantu n’ibintu muri RURA avuga ko kuzamura ibiciro ku bagenzi bitemewe, avuga ko abagenzi aho bahuye n’ibibazo bagomba kujya babigaragaraza bigakosorwa.

    Agira ati, “Uyu munsi hari umuturage watugaragarije ikibazo cy’ibiciro no kurenza abagenzi mu kigo cya Kivu Belt kandi twababwiye ko bitemewe, tugiye kubikurikirana kandi n’abandi bajye baduha amakuru tubikurikirane dufatanyije n’ihuriro ry’ibigo bitwara abagenzi.”

    Abagenda muhanda wa Rubavu-Karongi bavuga ko ubarizwamo ibyapa bitandatu bidakurikizwa uko bikwiye birimo, Rubavu-Gakeri, Rubavu-Nkomero, Rubavu-Gisiza, Rubavu-Congo –Nile, Rubavu-Rubengera, Rubavu-Karongi. Abagenzi bavuga ko kuba ibyo byapa bitubahirizwa bituma bacibwa amafaranga menshi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatega-imodoka-mu-muhanda-rubavu-karongi-barinubira-amafaranga-bishyuzwa-adahwanye-n-urugendo-baba-bakoze

  • Abantu 15 baburiye ubuzima mu nkongi zabaye mu Rwanda mu mezi 10 y’uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Musanze ubwo inkongi yatwikaga amacumbi y
    I Musanze ubwo inkongi yatwikaga amacumbi y’uruganda rwa Sima tariki 11 Nzeri 2020

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko muri rusange mu gihugu hose mu mwaka wa 2019 hari habaye inkongi 131, zitwara ubuzima bw’abantu 45 abandi 52 barakomereka. Ni mu gihe mu mezi 10 yo mu mwaka wa 2020, kuva muri Mutarama kugeza mu Kwakira mu gihugu hose hagaragaye inkongi 79 zaguyemo abantu 15 hakomereka abantu 31.

    Imikoreshereze mibi ya gaz zo guteka ni yo iza ku isonga mu guteza inkongi z’umuriro aho mu mwaka wa 2019 byateje inkongi 7 mu nkongi 131 zari zabaye naho mu mwaka wa 2020 inkongi 11 ni zo zatewe no gukoresha nabi gaz yo mu gikoni.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega avuga ko igabanuka ry’inkongi ryaturutse ku bukangurambaga Polisi y’u Rwanda yagiye ikora mu baturage. Abasaba kutirara, ahubwo bagakomeza kurushaho gukurikiza inama bahabwa yo kwirinda ibitera inkongi ndetse zaramuka zinabaye bakajya bihutira gutanga amakuru kugira ngo Polisi ibatabare hakiri kare.

    ACP Seminega yagize ati “Muri rusange uyu mwaka wa 2020 igabanuka ry’inkongi z’umuriro ryaturutse ku bukangurambaga twakoze mu mwaka wa 2019 aho twajyaga mu baturage tukabasobanurira uko bakwirinda inkongi, ikizitera n’uko bakwitabara ubwabo igihe zibaye. Polisi yanatambutsaga ubutumwa mu itangazamakuru ritandukanye, ikanakoresha imbuga nkoranyambaga zayo. Abaturage bagiye bihutira gutanga amakuru hakiri kare bigatuma dutabara nta bintu byinshi birangirika cyangwa ngo hagire abahaburira ubuzima benshi.”

    Yakomeje agaragaza ko muri uyu mwaka wa 2020, inkongi z’umuriro nyinshi zakunze kugaragara mu Mujyi wa Kigali aho Akarere ka Gasabo n’Akarere ka Kicukiro aritwo twaje ku isonga mu mirenge ya Kanombe, Gatenga na Ndera. Mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Musanze mu mirenge yako ya Musanze na Muhoza niyo yagaragayemo inkongi nyinshi, naho mu Ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Rubavu imirenge ya Kanama na Gisenyi niyo yibasiwe cyane n’inkongi z’umuriro.

    ACP Seminega yakomeje akangurira abaturarwanda kutirara kuko n’ubwo imibare igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2020 inkongi zagabanutse ugereranyije n’umwaka wa 2019, n’ubundi ziracyagaragara. Yavuze ko akenshi inkongi zikunze guturuka ku miturire y’abantu aho usanga batuye bacucitse, uburangare bwa bamwe mu baturarwanda bakoresha nabi amashanyarazi ndetse n’abagira uburangare iyo batekeye kuri gaze cyangwa imbabura.

    Yagize ati “Turakomeza gukangurira abantu kwirinda gukoresha nabi amashanyarazi kuko akenshi usanga biba intandaro y’inkongi z’umuriro aho usanga hari abacomeka ibintu byinshi ku kintu kimwe kibyinjizamo umuriro ugasanga ibyo bintu byarushije ingufu insinga z’amashanyarazi. Hari abateka bakoresheje imbabura cyangwa amashyiga akoresha gaze barangiza bakarangara bigatera inkongi, hari abasudirira hafi y’ahari ibikurura ikibatsi cy’umuriro nka gaze cyangwa ibikomoka kuri Peteroli noneho ibishashi bigataruka bikagwaho bigateza inkongi. Hari n’imodoka zishya zirimo kugenda, rimwe na rimwe usanga byatewe n’uburyo insinga zagiye zihuzwa nabi mu buryo bwa tekinike; hari no kubika ahantu hamwe ibikoresho bifatwa n’inkongi vuba n’ibindi bitandukanye.”

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi yakomeje ashishikariza buri muturarwanda ndetse n’ibigo kujya bagira ibikoresho byazajya bibafasha mu kuzimya inkongi igihe ibaye, kandi bakihatira no kumenya kubikoresha.

    Ati “Twifuza ko abantu barushaho kwirinda ibitera inkongi, ariko igihe ibaye buri muturarwanda akaba yabasha kwirwanaho igihe Polisi itarahagera. Buri muryango, ibigo, inzu z’ubucuruzi bakagira ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro kandi buri muntu akagira ubumenyi mu kubikoresha.”

    ACP Seminega yatanze imirongo ya telefoni abantu bazajya bifashisha aho bari hose bakaba bafashwa igihe bagize ikibazo cy’inkongi cyangwa bakeneye ubundi butabazi. Izo nimero ni 0788311120, 0788311224 na 111.

    Ku bari mu Mujyi wa Kigali bahamagara kuri 0788380436, abari mu Ntara y’Iburasirazuba bazajya bahamagara kuri 0788311025, abo mu Ntara y’Iburengerazuba bazajya bahamagara kuri 0788311023, mu Ntara y’Amajyaruguru bahamagara kuri 0788311024, abari mu y’Amajepfo bazajya bahamagara kuri 0788311449. Abaturarwanda basabwa kujya bafata mu mutwe izi nimero za telefoni, abatabishoboye bakazandika ahantu hirengeye babasha kuzibona vuba.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abantu-15-baburiye-ubuzima-mu-nkongi-zabaye-mu-rwanda-mu-mezi-10-y-uyu-mwaka

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Ingabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, nk’uko ubutumwa bwa Twitter bwanditswe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bubigaragaza.

    Ibyari bikubiye muri ibyo biganiro Kigali Today irabibagezaho nibimara gushyirwa ahagaragara.

    Today at @RwandaMoD HQ, President Kagame met with the RDF High Command and staff. pic.twitter.com/8KNxMUE91t

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) December 1, 2020

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-n-abayobozi-bakuru-b-ingabo

  • Inkuru y’Umurundikazi wakomanyirijwe aregwa ubusambanyi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibaruwa Riziki yanditse asaba kurenganurwa
    Ibaruwa Riziki yanditse asaba kurenganurwa

    Amabwiriza yatanzwe tariki ya 23 Ugushyingo 2020 yabuzaga buri wese kwemerera uwo Riziki kugira inzu n’imwe akodesha, uretse kuba yaba mu nzu y’ababyeyi cyangwa iyo yiyubakiye, mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

    Ibaruwa ikubiyemo ayo mabwiriza igira ati “Kubera umutekano muke ujyanye n’ubuhumbu (uburaya), uwitwa Riziki mwene Joseph na Namisigaro Gloriose uba mu isantere ya Gisimbawaga, bimenyeshejwe ko nta nzu n’imwe yo muri Komini Mutumba yemerewe kubamo, uretse mu nzu y’ababyeyi cyangwa agiye kubaka iye. Uzafatwa yarenze ayo mabwiriza azahanwa n’amategeko”.

    Riziki na we yahise asubiza asaba ko arenganurwa kuko ibyo akora ari ubuzima bwe bwite, kandi ko nta muntu uramufata ari gusambana kandi ko nubwo yabikora atabihanirwa mu gihe nta mutekano muke yateje.

    Yagize ati “Tujye twubahana buri wese mu kazi ke kuko nanjye ako kazi karantunze nta munsi baramfata ngo nibye igitoki cyangwa ngo nazituye itungo! Baca umugani mu Kirundi ngo ‘iyo muntu atize aryitize’.

    Abantu benshi byabasekeje ndetse bakaba biteze igisubizo kiza gukurikira izi nyandiko.

    Amabwiriza abuza abantu guha Riziki inzu yo gukodesha
    Amabwiriza abuza abantu guha Riziki inzu yo gukodesha

    Ku rundi ruhande ariko, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye indi nyandiko ivuga ko ibyo bivugwa kuri Riziki ari ibinyoma by’abagamije kumuharabika babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Iyo nyandiko yo igaragaza ko uyu Riziki yahamagawe n’abantu bamumenyesha ko hari ubutumwa buri kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga bumuharabika, na cyane ko we adaheruka gukoresha izo mbuga.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/inkuru-y-umurundikazi-wakomanyirijwe-aregwa-ubusambanyi-yaciye-ibintu-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • Polisi yerekanye abakekwaho gukora kashe n’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barakekwaho gukora kashe na perimi z
    Barakekwaho gukora kashe na perimi z’impimbano (Ifoto: Igihe)

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko umwe muri abo bantu bafashwe ari we wari ufite kashe (Stamps) 47, afite udutabo twa sheke (Cheque) ndetse akaba yanakoraga impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Naho bagenzi be ni abafatanyacyaha, kuko umwe yafashwe yohereza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano hanze y’igihugu, undi na we yakuye uruhushya aho rwakorewe arujyana ku warukoresheje.

    CP John Bosco Kabera yagize ati “Turasaba Abaturarwanda kwirinda kugana abantu batangira serivisi ahantu hatabugenewe, ahubwo bagashaka serivisi mu bigo bizwi kandi bikorera ahantu hazwi”.

    Avuga ko uzafatwa y’ishora muri ibi byaha azajya ashyikirizwa ubutabera.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yerekanye-abakekwaho-gukora-kashe-n-impushya-zo-gutwara-ibinyabiziga-z-impimbano

  • SIDA ishobora gutsindwa, ariko hakenewe ubufatanye – Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame avuga ko icyorezo cya SIDA gishobora gutsindwa habayeho ubufatanye
    Madame Jeannette Kagame avuga ko icyorezo cya SIDA gishobora gutsindwa habayeho ubufatanye

    Ku rubuga rwe rwa Twitter, Madame Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa cyane ubufatanye mu kurwanya SIDA, kugira ngo abatuye isi bagere ku iterambere.

    Yagize ati “Intambara yo kurwanya SIDA dushobora kuyitsinda, ariko birasaba ubufatanye ku rwego mpuzamahanga. Ni yo mpamvu twese dusabwa kwiha intego, tukabishyiramo ingufu bityo tukubaka uburyo butajegajega, nk’inzira yizewe izatuma tugera ku ntego zirambye twihaye”.

    Ibyo yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2020, umunsi ngarukamwaka u Rwanda n’Isi yose bazirikana ububi bw’icyorezo cya SIDA, hanatekerezwa ku ngamba zinyuranye zo kukirwanya, ndetse hanazirikanwa amamiliyoni y’abantu kimaze kwisasira, ariko kandi hanishimirwa ibyagezweho mu kukirwanya.

    Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya SIDA (UNAIDS), Winnie Byanyima, avuga ko kwirinda, gupima no kuvura icyo cyorezo bitagiye bikorwa neza muri rusange, ariko cyane cyane mu bihugu bidafite ibigo byita ku buzima bihagije.

    Ati “Kutita ku by’ingenzi ku bijyanye no kurwanya SIDA ni ugushyira ubuzima mu kaga. Tugomba kuyirwanya twivuye inyuma kandi dushyira imbere uburenganzira bwa muntu muri sosiyete zacu ndetse no muri gahunda z’ubuzima, atari ibyo ntituzabasha guhashya icyo cyorezo”.

    Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko mu Rwanda imibare y’abandura virusi itera SIDA igenda igabanuka nubwo hakiri byinshi byo gukora, nk’uko bitangazwa na Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi mukuru w’icyo kigo.

    Ati “Mu gihe gishize mu Rwanda twari dufite abantu ibihumbi 10 bandura virusi itera SIDA buri mwaka, ariko mu bushakashatsi RBC yakoze bwashyizwe ahagaragara uyu munsi, bwerekanye ko Abanyarwanda barimo kwandura virusi itera SIDA ubu ari 5,400 ku mwaka. Baracyari benshi, ariko birashoboka ko mu myaka itanu iri imbere twanabagabanya bakaba bagera ku 1.000 cy’abandura ku mwaka”.

    Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), kugeza muri Kamena uyu mwaka, abantu miliyoni 26 ku isi ni bo babasha kubona imiti igabanya ubukana bwa SIDA, bakaba bariyongereyeho 2.4% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2019 kuko ho bageraga kuri miliyoni 25.4. Abagore batwite n’abonsa bafite virusi itera SIDA bafata imiti igabanya ubwandu bakaba ari 85%.

    WHO yongeraho ko icyorezo cya SIDA gikomeje kuba ingorabahizi mu rwego mpuzamahanga ku bijyanye n’ubuzima, kuko kugeza ubu ku isi kimaze guhitana abantu bagera kuri miliyoni 33.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/sida-ishobora-gutsindwa-ariko-hakenewe-ubufatanye-jeannette-kagame