Tag: featured

  • Urubyiruko rurenga 1,500 rurimo abafite ubumuga rugiye gufashwa kubona akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hatangijwe umushinga ugamije gufasha abafite ubumuga kubona akazi
    Hatangijwe umushinga ugamije gufasha abafite ubumuga kubona akazi

    Urubyiruko by’umwihariko urufite ubumuga rugorwa cyane no kubona imirimo ifatika, ibi bikaba byararushijeho kuba bibi kuva aho icyorezo cya Covid-19 kigaragariye mu Rwanda.

    Imibare iheruka yo mu mwaka wa 2017, y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko muri rusange ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda ari 16.7%; muri abo, abafite ubumuga bari ku kigero cya 18.5%, kandi nanone muri abo bose babaruwe, abarenga 21% bakaba ari urubyiruko.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ignatienne Nyirarukundo, avuga ko uyu mushinga uzazamura iterambere ry’ubukungu ku rubyiruko cyane cyane urw’abafite ubumuga, kandi bikazanabatera ishema ko na bo bafite uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

    Uyu muyobozi avuga ko abagize icyiciro cy’abafite ubumuga ari abantu bashoboye, kandi ko baramutse bitaweho uko bikwiye bagakurikiranwa, abagejeje igihe cyo gukora bose bashobora kubona imirimo.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo
    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo

    Ati “Abatuye isi bose kubona imirimo bishobora no kutazashoboka kubera impamvu zitandukanye. Ariko ku bantu bafite ubumuga, urebye umuhate baba bafite, urebye uko abantu bashobora kubitegura bagashyirwa mu mashuri,… ni abantu ushobora kubara, umuntu witwa naka, utuye aha, ukeneye iki n’iki, kubafasha kuba bagera ku murimo bose ni ibintu bishoboka, kuko nta muntu utagize ikintu ashoboye. N’udafite ubumuga na we ntashoboye byose, ariko buriya buri wese afite icyo ashoboye”.

    Umushinga Umurimo kuri Bose uzibanda ku guhangana n’inzitizi zituma urubyiruko rufite ubumuga rubona amahirwe y’ahari imirimo, binyuze mu guhuza abashaka ndetse n’abatanga akazi ku isoko ry’umurimo.

    Uyu mushinga kandi uzatuma umuco wo guheza abafite ubumuga uvaho binyuze mu kongerera urubyiruko rufite ubumuga ubumenyi-ngiro bukenewe mu kazi, kubongerera ubushobozi, kugira uruhare ndetse n’uburinganire binyuze mu mahugurwa y’ururimi rw’amarenga ndetse n’inyandiko z’abatabona.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko abantu bafite ubumuga by’umwihariko urubyiruko bagorwa no kubona akazi, bitewe ahanini no kuba benshi bataragize amahirwe yo kwiga, ariko hakaba n’imyumvire ku batanga akazi bumva ko ufite ubumuga nta kintu ashoboye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba

    Ndayisaba avuga ko uyu mushinga uje ari igisubizo kuri icyo kiciro, kuko uzatanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, ariko abahawe ubwo bumenyi bakanagira amahirwe yo guhita babona akazi bahawe n’abandi, cyangwa se bakazanakihangira.

    Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, yasobanuye ko USAID irimo gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu guha urubyiruko ubumenyi rukeneye kugira ngo rubashe kwitwara neza ku isoko ry’umurimo, ndetse no gufasha kugira ngo habeho umuryango nyarwanda abafite ubumuga bibonamo kandi bisanzuye.

    Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni umwe mu miryango nyarwanda ine iharanira inyungu z’abafite ubumuga, izakorana n’uyu mushinga.

    Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga Samuel Munana, agira ati “intego yacu ni ukugabanya akato gakorerwa abafite ubumuga bwo kutumva n’abumva bibagoye kandi tukamenya neza ko batasigaye inyuma”.

    Umushinga ‘Umurimo kuri Bose’ uzafasha urubyiruko 1,560 mu kwiteza imbere no kwihangira imirimo. Muri abo 1,200 ni urubyiruko rufite ubumuga mu turere 12 mu Rwanda, naho abandi 360 ni abadafite ubumuga.

    Uzashyirwa mu bikorwa na Education Development Center (EDC) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barimo: Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga igamije kurwanya SIDA no guteza imbere serivisi z’ubuzima (UPHLS), Akazi Kanoze Access (AKA), Ihuriro ry’abatabona (RUB), Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), ndetse na UWEZO Youth Empowerment.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Urubyiruko-rurenga-1-500-rurimo-abafite-ubumuga-rugiye-gufashwa-kubona-akazi

  • Indirimbo ‘Waah’ ya Diamond na Koffi Olomide ikomeje guca agahigo ku Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo imaze iminsi ibiri amashusho yayo ageze hanze, ariko imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 4 n’ibihumbi 300, agahigo kadasanzwe ku bakunda muzika muri Afurika no ku isi.

    Nyuma y’iminota 33 video y’iyi ndirimbo igeze hanze, yari imaze kurebwa n’ibihumbi 22, mu minota 48 gusa abantu ibihumbi 100 bari bamaze kureba iyi ndirimbo.

    Mu isaha imwe, abantu ibihumbi 200 bari bamaze kuyireba, mu masaha ane ibihumbi 500 byari byayirebye, mu masaha umunani abantu bagera kuri miliyoni imwe bari bamaze kuyireba.

    Mu masaha 13 yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 ndetse ihita ica agahigo k’indirimbo zose muri Afurika gukora ibintu nk’ibyo.

    Uku kurebwa cyane kw’iyi ndirimbo, Diamond Platnum yakuvuzeho, ashimira abantu bakomeje kumugaragariza urukundo.

    Ubwo yari ari gukorana indirimbo na Koffi, Diamond yari yatangarije itangazamakuru rya Tanzaniya ko agiye gukorana indirimbo n’umwami wa Afurika mu muziki.

    Yagize ati “Ngiye gukorana indirimbo n’umwami wa Afurika mu muziki kandi indirimbo yacu izaza imeze neza cyane bitarabaho”.

    Koffi Olomide we yavuze ko agiye gukora indirimbo n’umuvandimwe we kuko yumva afite amaraso y’Abanyekongo n’Abanyatanzaniya.

    Yagize ati “Turi abavandimwe njya numva bavuga ko umwe mu babyeyi banjye akomoka muri Tanzaniya, tugiye gutitiza isi muri muzika”.

    Abantu benshi bafite amatsiko yo kuzareba niba iyi ndirimbo ishobora kuzahigika indirimbo zakunzwe cyane ndetse zikanarebwa n’abantu benshi nk’iyitwa Despacito iheruka guca agahigo ko kurebwa na miliyari zirindwi z’abatuye isi mu gihe cy’imyaka itatu.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/indirimbo-waah-ya-diamond-na-koffi-olomide-ikomeje-guca-agahigo-ku-isi

  • Perezida Kagame yasabye Umuvunyi kurushaho kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame
    Perezida Kagame

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukuboza 2020 ubwo yakiraga indahiro y’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, uyu muhango ukaba wabereye muri Village Urugwiro.

    Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira indahiro y’Umuvunyi Mukuru wemeye inshingano zo kuyobora urugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda afatanyije n’abandi Banyarwanda.

    Perezida Kagame yagaragaje ko izi nshingano atari nshya kuri Madamu Nirere kuko yari amaze igihe ayobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, kandi ako kazi akaba yaragakoze neza.

    Perezida Kagame yibukije ko akarengane na ruswa ari bimwe mu bibangamira ubwo burenganzira bwa muntu n’imibanire y’Abanyarwanda, bikanadindiza iterambere ry’Igihugu.

    Ati “ibi rero tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe, zibifitiye n’ubushobozi. Turifuza ko bigaragara ko ako kazi gakorwa ku buryo bukwiye.”

    Perezida Kagame yasabye ko izo nzego zirushaho kuzuzanya muri urwo rugamba, zigafatanya imirimoo yose, nta rwego rusimbuye urundi cyangwa ngo ruruvuguruze kuko icyo zishinzwe ni ukuzuzanya ntabwo ari ukuvuguruzanya, nta n’urukwiye kwinjira mu nshingano z’urundi.

    Umukuru w’Igihugu kandi yibukije ko Urwego rw’Umuvunyi rugomba gukorana bya hafi n’izindi nzego cyane cyane iz’Ubutabera, n’inzego z’ibanze.

    Ati “Aho ruswa yagaragaye, n’aho akarengane kabaye, urwo rwego rukamenyeshwa, ababishinzwe na bo icyo gihe tuba tubatezeho kwihutira gukemura ibyo bibazo.”

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-umuvunyi-kurushaho-kwigisha-abaturage-uburenganzira-bwabo-n-amategeko-abarengera

  • Abajura bamennye ‘ikiryabarezi’ batwara amafaranga yari arimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byabaye ku manywa yo ku wa Kabiri tariki 01 Ukuboza 2020. Umugabo usanzwe ufite ibikorwa byo mu gikoni muri ako gace usanzwe unaharara, avuga ko yahavuye mu ma saa moya za mu gitondo agiye gushaka ibyo acuruza ahasiga umukozi w’umusore bakorana.

    Uwo mukozi ngo yagiye kuvoma amazi asiga abantu bari hirya aho bakiniraga iyo mikino y’amahirwe, agarutse asanga ntabahari, imashini bayimennye bibye n’inyama z’inkoko n’ingurube mu gikoni.

    Icyakora ibisobanuro by’uyu musore ntibyanyuze ababyumvise, kuko bamwe bakeka ko yaba yarafatanyije n’abo avuga baba barahibye, cyangwa akaba ari we wabikoze, dore ko bikimara kuba na we yahise ava aho hantu aracika.

    Kuri telefone avugana n’umukoresha we, uwo mukozi yasobanuye ko yavuye kuvoma, yasanga abo bantu yahasize babibye na we akagira ubwoba agahunga.

    Usibye iki kiryabarezi bigaragara ko cyangiritse, birakekwa ko abagisatuye bakuyemo ibiceri by’ijana bibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 60.

    Naho mu gikoni ho ngo bahatwaye inkoko esheshatu (inkoko imwe bayigurisha amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi bitandatu) n’ibiro 16 by’inyama z’ingurube (ikilo kimwe bakigurisha ibihumbi bitatu)

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abajura-bamennye-ikiryabarezi-batwara-amafaranga-yari-arimo

  • Tanzania: Leta irashinjwa gukorera iyicarubozo impunzi z’Abarundi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri raporo nshya, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu uvuga ko abapolisi n’abakozi bashinzwe iperereza bo muri Tanzania bakoze ibikorwa byo gushimuta, guhohotera, gukora iyica rubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko Abarundi 11, ibikorwa byakozwe mu gihe cy’ibyumweru byinshi bigakorerwa kuri sitasiyo ya polisi i Kibondo, mu Karere ka Kigoma.

    Raporo ivuga ko abayobozi ba Tanzania basubije ku gahato mu Burundi umunani muri izo mpunzi , aho bagezeyo bagafungwa nta cyaha, mu gihe batatu barekuriwe muri Tanzania.

    HRW yavuze ko izindi mpunzi zirindwi harimo n’abasabaga ubuhungiro batawe muri yombi ku gahato abandi baburiwe irengero kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2020.

    Abagenzuzi ba HRW bagize bati “Guverinoma ya Tanzania igomba gukora byihutirwa kandi itabogamye ku birego bivugwa ko Abarundi bashimuswe, bakorerwa iyicarubozo, kandi bashyikirizwa abayobozi b’Abarundi mu buryo butemewe n’amategeko, bityo buri muyobozi wakoze ibi barifuzako yabiryozwa”.

    Abarenga ibihumbi by’Abarundi 150,000 baba mu nkambi za Tanzania, benshi muri bo bahunze urugomo n’imyivumbagatanyo yo mu Burundi nyuma y’icyemezo cy’uwari Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana, yafashe cyo kwiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe muri 2015.

    HRW ivuga ko nta gisubizo cyatanzwe n’abayobozi ba Tanzania nyuma yo kohereza amabaruwa asaba ibisubizo ku iperereza kuri ibi birego byo gukorera ihohoterwa ku mpunzi z’Abarundi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tanzania-leta-irashinjwa-gukorera-iyicarubozo-impunzi-z-abarundi

  • Sobanukirwa amateka y’izina ‘Cyinkware’ ryitiriwe isoko ryo mu Karere ka Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Isoko rya Cyinkware, ryabanje kwitwa Rya Binwero
    Isoko rya Cyinkware, ryabanje kwitwa Rya Binwero

    Cyinkware ni isoko riherereye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, rizwiho kwitabirwa n’imbaga y’abaturage benshi baturutse mu mirenge inyuranye yo muri Musanze, Nyabihu na Gakenke. Abageze mu za bukuru bahoze baryita ‘Ryabinwera’.

    Iryo soko ryashinzwe muri za 1965-1970 rihabwa iryo zina rya Cyinkware, nyuma y’uko ako gace kari kagizwe n’amashyamba ya kimeza atuwe n’inyamaswa z’inyuranye cyane cyane ibiguruka.

    Inkware n’inuma ngo zari uburo buhuye muri ako gace, aho byageze abaturage batungwa n’inyama n’umutsima w’uburo buvanze n’amasaka byeraga muri ako gace.

    Mu kumenya neza amateka y’iryo zina ‘Cyinkware’, Kigali Today yegereye umusaza w’imyaka 62 witwa Mukeshimana Fidèle, wavukiye muri ako gace ukinahatuye.

    Uwo musaza avuga ko mu buzima bwe yakuze nta kindi arya uretse inyama z’inkware zari nyinshi muri ako gace, aho ngo kuzifata byari byoroshye kubera ubwinshi bwazo. Yemeza ko bazitoraguraga nk’utora amabuye, inkware zimwe zikabizanira mu ngo zabo.

    Agira ati “Icyatumye hitwa Cyinkware, ni uko nkimenya ubwenge nasanze inkware n’inuma zandagaye, nkanjye inkware nibuka nariye ni 700, mukuru wanjye arya 400 undi arya izisaga 300, aha hose hari inkware ku buryo twazitoraguraga nk’abatoragura amabuye, zimwe zatwinjiranaga mu nzu tugafata tukabaga”.

    Arongera ati “Kuva menye ubwenge nasanze ibiryo ari inyama z’inkware, tukazirisha umutsima w’uburo buvanze n’amasaka. Kari agace k’ishyamba ku buryo uwazaga wese yafataga isambu ku buntu kuko hari ibihuru”.

    Uwo musaza avuga ko izina Cyinkware rwazanywe n’umuyobozi witwaga Binwera, asanze aho hantu ari umurambi mwiza arahashima agira igitekerezo cyo gushinga isoko.

    Ngo nyuma y’uko hari inzu eshatu zishaje imwe isakaje ibyatsi, umukire wari muri ako gace yahise ahubaka inzu nziza abandi bose batangira kubaka, abaturage batangira kurema isoko baryita ‘Mu rya Binwera’ mu rwego rwo kuryitirira wa muyobozi warishinzwe witwaga Binwera.

    Isoko rya Cyinkware
    Isoko rya Cyinkware

    Iryo soko ngo ryakomeje kuzamukana umuvuduko, aho abenshi bazaga kurirema bagatahana inyama z’inkware n’iz’inuma zabaga ziguruka muri iryo soko, bigatuma riganwa cyane aho uwaje kugurisha ibijumba cyangwa ibindi biribwa yatahaga yishimye kuko yatahanaga inyama z’ubuntu.

    Binwera ngo ubwo yazaga mu isoko na we yasanze inkware ari urujya n’uruza, bituma ahindura izina abaturage bamwitiriye aho gukomeza kwitwa mu rya Binwera aryita mu Cyinkware, iryo zina rifata rityo, ugiye kurema iryo soko aho kuvuga mu rya Binwera akavuga mu Cyinkware.

    Uwo mugabo avuga ko uko ako gace kakomeje kubakwa, ngo inkware n’inuma zagiye zigabanuka ku buryo kuzifata bitari bicyoroshye, bafata umugambi wo kujya bazitega mu gihe mbere bazitoraguraga.

    Ati “Uko inzu zakomeje kugenda ziyongera amashyamba agabanuka, inkware n’inuma zagiye zigabanuka tugera aho twiga amayeri yo kuzitega ngo tubone icyo turya nk’abantu bari bamenyereye kurya inyama, watega mu isaha imwe ugasanga haguyemo 10 ukajya kurya izindi ukazigama ukazazirya ejo cyangwa ejo bundi.

    Uwo mugabo ufite abana 15 bavuka ku bagore babiri n’abuzukuru 8, avuga ko yababyaye ubwo yabonaga ko ibiryo bihari, ngo gushaka abagore babiri byari uko atigeze atekereza ko habura ibibatunga kubera izo nyama babonaga batavunitse.

    Avuga ko itigeze arwara ubworo nyuma yo kubura izo inyama, aho yemeza ko kuva yavuka ataranywa ikinini, ngo ntararwara n’umunsi n’umwe bitewe n’intungamubiri zo mu nyama z’izo nkware.

    Ati “Mfite imyaka isaga 60 ariko ndi urutare, nta musore wanyigerereza ngo arankanga, ubu ibivumbikisho izo nyama zansigiye biracyandimo, ariko ibaze nawe kurya inkware 700 n’amagi 400 urumva nasaza koko, kuva nabaho sindarwara nta no gutaka igicurane, haba ubwo niyumvisemo imbaraga nkumva nakubita inzu ingumi ikarindimuka”.

    Kugeza ubu isoko rya Cyinkware riracyitabirwa, aho ryiganjemo ibiribwa byera muri ako gace ka Musanze no mu duce tunyuranye turimo imwe mu mirenge igize Akarere ka Nyabihu na Gakenke.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sobanukirwa-amateka-y-izina-cyinkware-ryitiriwe-isoko-ryo-mu-karere-ka-musanze

  • Tanzania: Leta irashinjwa gukorera iyica rubozo impunzi z’Abarundi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri raporo nshya, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu uvuga ko abapolisi n’abakozi bashinzwe iperereza bo muri Tanzania bakoze ibikorwa byo gushimuta, guhohotera, gukora iyica rubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko Abarundi 11, ibikorwa byakozwe mu gihe cy’ibyumweru byinshi bigakorerwa kuri sitasiyo ya polisi i Kibondo, mu Karere ka Kigoma.

    Raporo ivuga ko abayobozi ba Tanzania basubije ku gahato mu Burundi umunani muri izo mpunzi , aho bagezeyo bagafungwa nta cyaha, mu gihe batatu barekuriwe muri Tanzania.

    HRW yavuze ko izindi mpunzi zirindwi harimo n’abasabaga ubuhungiro batawe muri yombi ku gahato abandi baburiwe irengero kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2020.

    Abagenzuzi ba HRW bagize bati “Guverinoma ya Tanzania igomba gukora byihutirwa kandi itabogamye ku birego bivugwa ko Abarundi bashimuswe, bakorerwa iyicarubozo, kandi bashyikirizwa abayobozi b’Abarundi mu buryo butemewe n’amategeko, bityo buri muyobozi wakoze ibi barifuzako yabiryozwa”.

    Abarenga ibihumbi by’Abarundi 150,000 baba mu nkambi za Tanzania, benshi muri bo bahunze urugomo n’imyivumbagatanyo yo mu Burundi nyuma y’icyemezo cy’uwari Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana, yafashe cyo kwiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe muri 2015.

    HRW ivuga ko nta gisubizo cyatanzwe n’abayobozi ba Tanzania nyuma yo kohereza amabaruwa asaba ibisubizo ku iperereza kuri ibi birego byo gukorera ihohoterwa ku mpunzi z’Abarundi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tanzania-leta-irashinjwa-gukorera-iyica-rubozo-impunzi-z-abarundi