Tag: featured

  • Ibidasanzwe mu imurikagurisha mpuzamahanga riteganyijwe muri uku kwezi i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hateguwe urukarabiro rwakira abagera kuri 20 icyarimwe
    Hateguwe urukarabiro rwakira abagera kuri 20 icyarimwe

    Iri murikagurisha (Expo) rizitabirwa n’ibigo byo mu Rwanda ndetse no mu mahanga bisaga 450, mu gihe mu bihe bitari ibya covid-19 babaga basaga 600.

    Kubera gahunda zo gukumira ikwirakwira rya covid-19, hongerewe imiryango abantu binjiriramo ndetse n’iyo gusohokeramo ku buryo abinjira batazajya bagira aho bahurira n’abasohoka. Iki kikazakumira umubyigano wa hato na hato wajyaga ugaragara mu bihe bya expo mu myaka ishize.

    Hubatswe kandi aho gukarabira hahagije hashobora kwakira abagera kuri 20 bahanye intera, ndetse banazirikana abafite ubumuga kuri uru rukarabiro.

    Agace kakiraga imikino y’abana kakuwemo muri uyu mwaka ndetse hashyirwaho itegeko ry’uko iyi expo izitabirwa n’abana bari hejuru y’imyaka 12 . Abandi bazaguma mu rugo.

    Iyi expo kandi ntizagaragaramo ibitaramo nk’uko byari bisanzwe mu myaka ishize mu rwego rwo gukumira ibyahuza abantu benshi, ikazanagaragaramo gusa za resitora, gusa abagana resitora bashobora gukenera icyo kunywa bakaba bazagihabwa.

    Akandi gashya ni uko hazaba harimo abakorerabushake bazaba bakangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 hakabamo na za camera zizajya zikurikirana uko amabwiriza yo kwirinda covid-19 akurikizwa ahagaragaye ikibazo bagatumaho ababishinzwe bakabikurikirana.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ibidasanzwe-mu-imurikagurisha-mpuzamahanga-riteganyijwe-muri-uku-kwezi-i-kigali

  • Coronavirus yabasubije inyuma mu myigire, mu mibereho no mu kwishima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jean Baptiste Gatari, umuyobozi wa G.S HVP Gatagara ishami rya Nyanza, avuga ko mu bana bafite ubumuga bafite biga banaba mu kigo, hari abagarutse barasubiye inyuma mu myigire, ahanini kubera ko ngo baturuka mu miryango ikennye, ku buryo batabashije gukurikira amasomo kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo.

    Ibyo avuga bishimangirwa na Eline Mugiraneza wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ugira ati “Iwacu nta radiyo tugira, ariko n’aho nabyumvaga bavugaga bihuta cyane ntibyumvikane neza. Abana b’abakire babashije gukurikirana amasomo bo hari igihe batwigisha, ukabona barabizi kuturusha”.

    Samuel Sekabandi wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, we ngo aho yagarukiye ku ishuri abona yarasubiye inyuma cyane, ku buryo asigaye aterwa ipfunwe no kuba abandi banyeshuri basigaye basubiza bakanabona amanota meza kumurusha, nyamara mbere yarabarushaga bose.

    Agira ati “Mbere ya Coronavirus narabarushaga, ariko ubu ndi inyuma cyane. Ariko ubu ndimo ndakora cyane kugira ngo ikizamini cya Leta nzagitsinde”.

    Gatari anavuga ko uretse gusubira inyuma mu myigire, hari n’abasubiye inyuma mu kwishima kubera kuba mu buzima badahabwa agaciro nk’iyo bari ku ishuri. Ati “Hari abana bageze ku kigero cyo kwiyahura. Ubu twamaze kumenya babiri. Babiterwaga no kwiheba, bakumva atari abantu, bitewe n’uko bafatwa mu miryango yabo”.

    Sylvie Irakoze wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yamugaye amaboko ku buryo yandikisha amano. Ni umwe mu bavuga ko bari bararambiwe kuba mu rugo kubera uko mu rugo babafata.

    Agira ati “Njyewe mu rugo baba bambwira ko ari bo bagushije ishyano kuko mu murenge w’iwacu ari njyewe wamugaye cyane. Baba bambwira ko no kwiga nandikisha amano nta mumaro bifite, no gusaba ibikoresho uba ubona bigoye cyane. Rimwe na rimwe bambwira ko n’abazima babibuze”.

    Anavuga ko aya magambo abwirwa amubabaza cyane, rimwe na rimwe bigatuma acika intege. Icyakora ngo kuba ku ishuri bamwitaho bimugarurira icyizere.

    Ati “Kubera agaciro hano bampa bakanyumvisha ko meze nk’abandi, bituma ntasubira inyuma. Diregiteri amba hafi, naba ndi mu rugo akampamagara, akabinkuramo nkaza nkiga”.

    Mu zindi ngorane abana biga muri G.S HVP Gatagara bahuye na zo kubera Coronavirus, harimo no kuba hari abana bari basanzwe biga banagororwa ingingo bari basigaye bagenda, ubu bongeye kugendera mu tugare kubera kumara igihe batagororwa.

    Gatari ati “Mu bo tumaze kwakira harimo abana bagera kuri batatu ubona rwose basubiye inyuma. Ni izindi mbogamizi, kuko mu magare twari dufite yafashaga ubu turasabwa gushaka andi”.

    Ubu ngo bari ku rugamba rwo gushakisha uko babona andi magare abo bana bagomba kwifashisha mu gihe batarongera kugororoka.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/coronavirus-yabasubije-inyuma-mu-myigire-mu-mibereho-no-mu-kwishima

  • APR FC yaraye i Nairobi aho igiye guhatana na Gor Mahia (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 02/12/2020, nibwo ikipe ya APR FC yafashe rutemikirere ya Rwandair yerekeza I Nairobi muri Kenya, aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Gor Mahia, mu marushanwa ya CAF Champions League.

    Uyu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze, biteganyijwe ko uzaba ku wa Gatandatu tariki 05/12/2020, ukabera kuri Nyayo Stadium, aho APR FC kugira ngo ikomeze isabwa byibura kunganya, kuko umukino ubanza yari yawutsinze ku bitego 2-1.

    Abakinnyi 23 yajyanye i Nairobi muri Kenya

    Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Ahishakiye Herithier.

    Ba myugariro: Omborenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonne, Buregeya Prince, Manzi Thierry (Kapiteni), Mutsinzi Ange, Rwabuhihi Aimé Placide, Imanishimwe Emmanuel na Niyomugabo Claude.

    Abakina hagati: Mushimiyimana Mohammed, Ruboneka Jean Bosco, Niyonzima Olivier ‘Seifu’, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel na Bukuru Christopher.

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Usengimana Danny, Mugunga Yves, Bizimana Yannick na Tuyisenge Jacques.

    Abakinnyi bava i Shyorongi

    Muri Rwandair berekeza Nairobi

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/APR-FC-yaraye-i-Nairobi-aho-igiye-guhatana-na-Gor-Mahia-AMAFOTO

  • Gakenke: Imbuga z’amaduka y’ubucuruzi zifashishwa nka Gare bategeramo imodoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka ziparika imbere y
    Imodoka ziparika imbere y’aya maduka

    Bifuza ko Gare bamaze imyaka myinshi bizezwa yubakwa mu maguru mashya, kugira ngo na bo bagire aho gutegera imodoka hajyanye n’igihe.

    Ni ikibuga gito cyane kiri imbere y’amaduka, ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Kigali, muri santere ya Gakenke. Ni ho urujya n’uruza rw’imodoka cyangwa abagenzi bahagarara bategerereje imodoka.

    Uhagereranyije n’imyubakire ya gare z’ubu abagenzi bategeramo imodoka, aha ho biragoye kuba wabona iby’ibanze bikenerwa umugenzi uhategerereje imodoka akenera nko kwicara, ubwiherero n’ibindi.

    Uwitwa Manirakiza Gervais, Kigali Today yahamusanze ategereje imodoka, agira ati “Usanga abagenzi babyigana n’imidoka kubera ubuto bw’aha hantu. Ntaho kwicara wabona, kwa kundi imodoka itinda kuza usanga abantu barambiwe kubera kutabona uko bicara, aho kwiherera na ho ni ikindi kibazo. Tunyotewe no kubona batwubakira gare ijyanye n’igihe”.

    Muri iyi santere hakorera ama kompanyi atari munsi y’ane atwara abagenzi bava cyangwa bagana mu mirenge igize aka karere, abajya i Kigali cyangwa bagana i Musanze. Hiyongeraho abatwara moto cyangwa amagare. Abatwara ibi binyabiziga muri rusange ngo na bo badindizwa no kuba nta gare irubakwa muri kano gace.

    Umwe muri bo yagize ati “Turi oampanyi zigera muri enye, buri imwe igira ahabugenewe iparika ariko na bwo ubona ari uburyo bwo kwirwanaho. Usanga imodoka zicucitse, urabona ukuntu iyi santere imaze gutera imbere, ni nako abagenzi baba bisukiranya ari benshi ku buryo rwose ikibazo cyo kuba tudafite gare yatuma abantu bisanzura kiraduhangayikishije rwose”.

    Ikibazo banagisangiye n’abahafite amaduka kuko ngo kubona uko bagurisha biba bigoye.

    Bakeneye ko haboneka ahantu hagutse kugira ngo ibinyabiziha byisanzure
    Bakeneye ko haboneka ahantu hagutse kugira ngo ibinyabiziha byisanzure

    Umwe yagize ati “Urabona ko aya maduka yitegeye umuhanda, ariko izi modoka iyo ziparitse imbere yacu, nta muntu uba ushobora kuza ngo atugurire, kuko ziba zidukingirije abari mu muhanda batabasha kureba mu maduka, mu gihe amahirwe atagusekeye ngo ugurirwe n’abagenzi bari mu modoka nta wundi wabona ko ari iduka ririmo ikintu runaka ngo yibwirize aze akigure; bamwe birangira bafunze imiryango abandi bakihambira kuri ubwo bucuruzi kuko nta kundi babigenza”.

    Aba baturage basaba ko kubaka gare ya Gakenke byihutishwa kuko ari umushinga udashobora guhomba. Aha barabishingira ku bwinshi bw’abakorera ingendo muri kano gace, amasoko aharema, amaduka n’ibindi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias yizeza abaturage ko muri Mutarama 2021 gare ya Gakenke izaba yatangiye kubakwa.

    Yagize ati “Twumvikanye na Jali Holdings ko izatwubakira gare ya Gakenke ndetse n’ikibanza kirahari, hari igice twabahaye nk’akarere na bo bigurira ahandi; gusa batubwiye ko batakubakira za gare rimwe. Bari babanje gare ya Musanze, bakurikizaho iya Gicumbi, noneho hakabona gukurikiraho iya Gakenke. Ubwo rero uhereye umwaka utaha mu kwa mbere 2021 ni bwo bazatwubakira gare; ni ahantu mu kibanza kinini cyegereye hariya gare dukoresha ubu iri n’ubundi”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gakenke-imbuga-z-amaduka-y-ubucuruzi-zifashishwa-nka-gare-bategeramo-imodoka

  • Ruhango: Barifuza ko 2021-2022 hakongerwa ibikora remezo mu bice by’icyaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye Kabuga basabye ko amazi n
    Abatuye Kabuga basabye ko amazi n’amashanyarazi byegerezwa abaturage

    Ibikorwa abaturage bifuza birimo amashanyarazi, amazi meza, no kwegerezwa imihanda ituma bahahirana n’amasoko agezweho yatuma umusaruro wabo ugira agaciro ukanagezwa ku masoko.

    Mu Karere ka Ruhango abaturage bagaragaza ko hari ibyagezweho umwaka ushize bari bifuje ko byashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2020-2021 w’ingengo y’imari, bakifuza ko n’iby’uyu mwaka byashyirwamo imbaraga kuko hari n’ibyatanzwe umwaka ushize bitaratungana neza.

    Muri ibyo abaturage bifuza harimo gukorerwa imihanda n’amateme kugira ngo ubuhahirane n’imigenderanire byorohe, abaturage kandi bifuza ko ahageze amapoto y’amashanyarazi n’imiyoboro y’amazi noneho bagatangira gucana no kuvoma ayo mazi.

    Urugero ni umuturage wo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Mbuye, uvuga ko atuye mu mudugudu wa Musenyi kandi hari ibyo inzego z’ubuyobozi zakoze batangiye kubona birimo no gusana amateme ku mihanda, ariko hari ahakomeje kwangirika ku buryo asanga hakwiye gukomeza gushyirwa imbaraga mu kuyasana no kubaka amateme mashya.

    Abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo byabo
    Abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo byabo

    Mbonyumutwa Theogene wo mu mu Kagari ka Kabuga, avuga ko amashanyarazi iwabo yahageze ariko akaba atarakwirakwira mu baturage akifuza ko mu ngengo y’imari umwaka wa 2021-2022 ayo mashanyarazi yakwegerezwa abaturage bagatangira gucana.

    Agira ati “Njyewe nturiye ipoto y’amashanyarazi, insinga zinca hejuru ariko nta rusinga rugera iwanjye, ndifuza ko amashanyarazi atugeraho iwacu kuko ndi mu mwijima ukabije”.

    Mukamunana Violette uyobora ikigo cy’amashuri abanza cya Cyanza giherereye mu Kagari ka Kabuga, avuga ko amazi basabye umwaka ushize hari aho yageze ariko hakiri imbogamizi ku bigo by’amashuri kuba nta mazi ahagera, bikaba byabangamira gahunda ya leta y’isuku n’isukura akifuza ko amazi yanagera ku bigo by’amashuri.

    Agira ati “Ndashima ko umushinga w’amazi watugezeho ariko hari ibigo by’amashuri bifite ibibazo bikomeye by’amazi kuko moteri y’aho bita mu Buhongi muri Kinyambo, ntizamura amazi neza twifuza ko hashyirwa moteri ituma amazi agera hose nko ku bigo by’amashuri bya Cyanza na Gisanga”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko umwaka ushize w’ingengo y’imari hari ibyo abaturage batanzemo ibitekerezo kandi bigashyirwa imbere bigakorwa, ariko hari n’ibyasigaye kubera ko hazamuka ibyihutirwa kurusha ibindi.

    Habarurema avuga ko no muri uyu mwaka utaha w’ingengo y’imari ariko bizagenda ibyifuzo by’abaturage bigashyirwa mu bikorwa hakurikijwe ibyihutirwa kurushga ibindi.

    Agira ati “Ibyo abaturage basabye ubushize twabigezeho uko twabishoboye, ibyo tutabagejejeho twabasabye imbabazi ko bicyanditse kandi bizabageraho umwaka utaha, ku bijyanye n’amashanyarazi n’ibindi basabye, turabizi kandi hari ibyabaruwe dufatanyije na REG kandi abaturage bakazabona amashyarazi”.

    Arongera ati “Hari ibyo tuzakomeza gukora byo kongera ingo zifite amashyanrazi na hano Mponda muri Kabuga harabazwe hazongererwa amashanyarazi ni kimwe n’imihanda n’amateme, ku mashanyarazi tugeze kuri 50%, naho amazi tuzagera hejuru ya 60% Kandi hari cya kizere cy’uko 2024 abaturage bacu bazaba bagerwaho bose n’amazi n’amashanyarazi 100%”.

    Gukusanya ibitekerezo byatangijwe mu Karere ka Ruhango babitangira mu ruhame ariko byose ntibyabashije gutangwa, abaturage bakaba bakomeza gukusanyiriza ibitekerezo mu midugudu ku buryo ibitabashije kugezwa mu buyobozi bizatangwa.

    Buri mudugudu utanga ibitekerezo bitandatu byazitabwaho kurusha ibindi bikagera ku kagari, naho hakazamuka bitandatu bitoranywamo ibigezwa ku mirenge bizashyirwa mu bikorwa na bwo harebwe ibyihuritwa kurusha ibindi, ariko ngo n’ibyatanzwe ntibishyirwe mu bikorwa ntibisibwa kuko bikomeza gukorwa iyo habonetse ibyihutirwa muri byo cyangwa ubundi bushobozi bwo kubikora.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ruhango-barifuza-ko-2021-2022-hakongerwa-ibikora-remezo-mu-bice-by-icyaro

  • Basabye intumwa za rubanda ko ibihano ku cyaha cy’ubujura byakwiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye ibiganiro n
    Abitabiriye ibiganiro n’abasenateri basabye ko icyaha cy’ubujura cyazamurirwa ibihano kugira ngo gicike

    Babitangaje tariki 02 Ukuboza 2020 mu biganiro bagiranye na bamwe mu basenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano ku ruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano n’imbogamizi zihari.

    Ni ibiganiro byabahuje na bamwe mu nzego zishinzwe umutekano w’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, yagaragarije ba Senateri ko ibyaha byiganje mu Murenge ayobora ko ari ubujura mu ngo no mu maduka, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango cyane cyane ashingiye ku mitungo cyane cyane ubutaka.

    Umuyobozi w’irondo ry’umwuga mu Kagari ka Nyagatare Muhire Philippe avuga ko ikibazo cy’ubujura gikabije ku buryo hadafashwe ingamba zikomeye cyafata indi ntera.

    Avuga ko nk’uko ibihano byazamuwe ku bakoresha ibiyobyabwenge, ko no ku cyaha cy’ubujura byakongerwa kuko aribwo bwacika.

    Ati “Ikibazo cy’ubujura kirakabije cyane, bishoboka nk’uko bazamuye ibihano ku bakoresha ibiyobyabwenge n’ubujura bikwiye kuba uko kuko dukunze gufata abantu barekuwe basoje igihano ku bujura. Bakatiwe imyaka myinshi byafasha kuko n’abatekerezaga kwiba babireka.”

    Muhire ariko avuga ko ubujura bwacika burundu ari uko n’abagura ibintu byibwe na bo bahawe ibihano bikaze.

    Agira ati “Hari ikindi kintu gikwiye kwitabwaho cyane cy’abantu bagura ibyibwe, aba bakwiye guhanwa kurusha abajura kuko abajura babuze aho bagurisha ibyo bibye ntibakongera kwiba.”

    Senateri John Bideri avuga ko ikibazo cy
    Senateri John Bideri avuga ko ikibazo cy’ubujura kirimo kuganirwaho, abaturage bakaba bakwiye kwihangana kuko hazatangwa igisubizo cyiza

    Umuyobozi wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri sena y’u Rwanda, Senateri John Bideri, avuga ko ikibazo cy’ubujura kizwi kuko uturere bamaze kugeramo twose bakibwirwa.

    Avuga ko inzego zitandukanye zirimo kubiganiraho ku buryo hazaboneka igisubizo gishimishije.

    Ati “Ni ikibazo twabwiwe mu turere tumaze kugeramo twose, inzego zitandukanye zirimo kukigaho abaturage baba bihanganye kuko igisubizo cyiza kizaboneka.”

    Senateri John Bideri avuga ko ibyaha bishobora kugabanuka ndetse ababikora bagakumirwa batarabikora mu gihe abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe.

    Muri rusange ariko bashimye imikorere y’irondo ry’umwuga kuko rifasha mu kurwanya ubujura.

    Uruzinduko rw’Abasenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano barimo ruzagera mu turere 16 tw’igihugu no mu mirenge 32.

    Ibizavamo ngo bizagezwa mu nama rusange y’abasenateri hatangwe inama kuri guverinoma ku byaha byagaragaye n’uko byakumirwa.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/basabye-intumwa-za-rubanda-ko-ibihano-ku-cyaha-cy-ubujura-byakwiyongera

  • Ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugaragara cyane mu bashakanye (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Nsanzimana akangurira abantu kwipimisha SIDA n
    Dr Nsanzimana akangurira abantu kwipimisha SIDA n’ubwo baba babana bizeranye

    Ibyo ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa kuva muri 2018 bukaba bwaragiye ahagaragara ku ya 1 Ukuboza 2020, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.

    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, agira inama abashakanye ko n’ubwo baba bizerana bakwiye kujya bipimisha virusi itera SIDA kuko hashobora kugira uwandura.

    Agira ati “Icyorezo cya SIDA kiragenda kigabanuka, ikibazo gisigaye mu ngo zibana zituje ariko hari ubwo usanga umwe mu bashakanye azanira ubwandu mugenzi we ntibabimenye kubera cya cyizere. Twabonye rero ko hejuru ya 60% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri mu miryango itekanye izi ko nta kibazo ifite”.

    Ati “Aha rero birasaba ingufu kubwira umuntu ngo ni byiza kwizera uwo bashakanye ariko akamenya ko umuntu ari umuntu. Abantu barasabwa kwipimisha, kugira ngo barebe niba hari umwe mu bashakanye waba yaraciye ahantu akayizana kuko bibagiraho ingaruka bombi ndetse no ku bana babyara”.

    Ibyo biravugwa mu gihe ubwo bushakashatsi bwerekanye ko 84% gusa by’Abanyarwanda ari bo bipimishije ku buryo bazi uko bahagaze, kandi u Rwanda rwarihaye intego y’uko abazi uko bahagaze baba bageze kuri 95% mu myaka 10 iri imbere.

    Kugira ngo iyo ntego igerweho, Dr Nsanzimana avuga ko icy’ibanze ari ukumenya impamvu abo 16% basigaye batipimisha bityo bakoroherezwa kubona iyo serivisi.

    Ati “Birasaba ko tumenya impamvu abo batipimishije, icyo twabonye ni uko hari n’abadafite umwanya wo kwipimisha, bavuga ko bifuza ko byabasanga aho bari. Ni na ho havuye igitekerezo cyo gushaka uko umuntu yakwipima (self-testing), ubu umuntu yajya kuri farumasi akagura agakoresho akipima, cyane ko hari benshi batipimisha banga ko abaturanyi bamenya ibyabo”.

    Ubwo bushakashatsi bwerekanye kandi ko abantu bakuru ari bo bitabira kwipimisha virusi itera SIDA kuko bari ku kigero cya 76.9% by’abipimishije, mu gihe mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, abipimishije ari 52.4% gusa ndetse banafata ibisubizo byabo.

    Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye ni uko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari abantu 5,400 ku mwaka, mu mijyi akaba ari ho hari abanduye benshi kurusha mu cyaro, kuko mu mijyi habarirwa abagera kuri 4.8%, na ho mu cyaro hakaba habarirwa abagera kuri 2.5%.

    Kugeza ubu mu Rwanda abanduye virusi itera SIDA baracyari kuri 3%, muri bo abari ku miti igabanya ubukana bwayo bageze kuri 98%.

    Intego isi yihaye ni uko SIDA yaba yacitse burundu muri 2030, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rikaba rikomeje gufasha ibihugu kugira ngo bizagere kuri iyo ntego, cyane ko ngo uburyo bwo kwirinda icyo cyorezo buhari.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ubwandu-bushya-bwa-virusi-itera-sida-bugaragara-cyane-mu-bashakanye-ubushakashatsi

  • Abahinzi n’abatunganya kawa bagiye kwiga mu gihe cy’imyaka ine bafashijwe n’u Burayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo ICU cyahuguye abahagarariye inzego zishinzwe guteza imbere kawa mu Rwanda kugira ngo bategure amahugurwa bazamaramo imyaka ine
    Ikigo ICU cyahuguye abahagarariye inzego zishinzwe guteza imbere kawa mu Rwanda kugira ngo bategure amahugurwa bazamaramo imyaka ine

    Ayo mafaranga yose asaga miliyari ebyiri n’igice z’amanyarwanda, yatangiye gukoreshwa nk’uko byatangajwe na ICU ku wa kabiri tariki 01 Ukuboza 2020, mu nama yahuje abahagarariye inzego zishinzwe guteza imbere ikawa y’u Rwanda.

    Ikigo ICU ni cyo kizatanga amahugurwa ku bagize uruhererekane nyongeragaciro rwa kawa, gifatanyije n’icyitwa Kahawatu Foundation ndetse na Positive Planet International, mu mushinga uzamara imyaka ine wiswe Coffee Value Chain Development Project (CVCD).

    Umuhuzabikorwa wa ICU, Julia Anbalagan, yavuze ko muri uyu mushinga bazahugura abantu barenga ibihumbi cumi na bine (14,000) barimo abahinzi ba kawa hamwe n’abakozi bo mu nganda zayo zigera kuri 20 hirya no hino mu gihugu.

    Anbalagan avuga ko aba bose bazahabwa ubumenyi ku gukora kinyamwuga, ku bikorwa remezo n’ibikoresho bikenewe, ndetse no gusesengura ubushobozi bwa buri cyiciro mu kugira imari ihagije yateza imbere ikawa mu Rwanda.

    Avuga kandi ko bazafatanya n’Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi(NAEB) mu gusesengura ibijyanye n’icyuho kiri mu kubonera isoko ikawa y’u Rwanda.

    ICU n’ibigo bafatanyije babanje gukora ubushakashatsi bugaragaza ko amahugurwa akenewe kugira ngo ikawa y’u Rwanda igire ubuziranenge mpuzamahanga, kandi ibone isoko hirya no hino ku isi no ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko.

    Anbalagan avuga ko ICU idashobora kugira uruhare mu guhindura ibiciro ku masoko mpuzamahanga, ariko ko icyo bazafasha abahinzi ari ukongera umusaruro kuri buri giti cya kawa, kuyitunganya neza no gufataho nke(samples) bakayishakira abasogongezi.

    Yagize ati “Niba mufite igiciro kimwe cya kawa kuri buri giti, hanyuma mukongera umusaruro wenda ukava ku biro bibiri kuri buri giti ukagera ku biro bine, mwabona inyungu irushijeho, aha ni ho tuzashyira imbaraga mu gufasha abahinzi”.

    Uwitwa Eliabu Bizimana uhinga ikawa mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, avuga ko atabasha kumenya neza inyungu akura muri uyu mwuga, ariko ko yaganiriye n’umuhinzi mugenzi we wabashije kubara neza igihombo yagize.

    Ati “Uwo mugenzi wanjye yafashe agakaye atangira kubara agishyira urugemwe rwa mbere rwa kawa mu murima, areba ibyo yahaye abahinzi, ifumbire n’ibyatsi yakoresheje mu gusasa, arasarura ajyana ku ruganda, buri kantu kose yagiye akabara, ambwira ko yahombye ibihumbi bitatu”.

    Bizimana yahaye ikaze inyigisho bagiye guhabwa na ICU ifatanyije n’ibindi bigo, avuga ko yiteguye kwiga agamije kubonera umusaruro we isoko mu Rwanda no mu mahanga.

    Bizimana yaje mu nama ya ICU ari kumwe na Nsabayesu Jerôme uhinga kawa akanakorera uruganda rwa ‘Koperative Gishyita Coffeee’ y’i Karongi mu Burengerazuba.

    Nsabayesu na Bizimana babona amafaranga atarenga 230 kuri buri kilo kimwe cy’ikawa y’ibitumbwe bagemurira urwo ruganda, kikaba ari igiciro kidashobora kurenga aho kuko ari cyo bashyiriweho na NAEB.

    Uruganda ‘Gishyita Coffee’ ntabwo rubasha kugurisha hanze y’igihugu umusaruro rutunganya ubarirwa hagati ya toni 300-400 buri mwaka, bitewe n’ubuziranenge budahagije no kuba nta baguzi bo mu mahanga baziranye na rwo.

    Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri NAEB, Ntakirutimana Corneille, avuga ko mu myaka itatu ishize umusaruro wa kawa u Rwanda rwohereza mu mahanga wagumye kuri toni hagati y’ibihumbi 20-23 buri mwaka.

    Iyi kawa yinjiriza u Rwanda amadolari ya Amerika abarirwa hagati ya miliyoni 60-69, akaba ahwanye n’amanyarwanda kuva kuri miliyari 60-68.

    Ntakirutimana yagize ati “Ntabwo tuzajya guhangana n’ikawa y’ibindi bihugu ku bwinshi kuko baturusha, ahubwo tuzahangana mu bwiza bwa kawa tujyana mu mahanga”.

    Ntakirutimana avuga ko hari abagurisha ikawa itarera cyangwa bakajya kuyitonorera ku nsyo zo mu ngo iwabo, bigatuma itakaza ubuziranenge ku masoko mpuzamahanga, bikayiviramo kugurishwa ku giciro gito cyane.

    Uyu muyobozi muri NAEB avuga ko ubufasha bwa ICU n’ibindi bigo buzajya kurangira muri 2024 ikawa y’u Rwanda isigaye yinjiriza Leta arenga miliyoni 95 z’amadolari ya Amerika (ni amanyarwanda angana na miliyari 94).

    Avuga ko aya mahugurwa azafasha buri muhinzi wa kawa kuyikorera neza, kuyisazura no kuyifumbira mu rwego rwo kongera umusaruro wayo, ariko ko ubwiza bwa kawa buzaterwa n’uko yagemuwe ku ruganda.

    Aha naho(ku ruganda) bazasabwa gukurikirana umuhinzi kugira ngo ibyo asabwa byose abyuzuze, ndetse ko umucuruzi ujyana ikawa mu mahanga na we atazaba yicaye, ahubwo azaba ashakisha amasoko atanga igiciro cyiza k’umuhinzi n’undi wese ukora mu ikawa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/abahinzi-n-abatunganya-kawa-bagiye-kwiga-mu-gihe-cy-imyaka-ine-bafashijwe-n-u-burayi

  • APR FC yaraye Nairobi aho igiye guhatana na Gor Mahia (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 02/12/2020, ni bwo ikipe ya APR FC yafashe rutemikirere ya Rwandair yerekeza I Nairobi muri Kenya, aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Gor Mahia, mu marushanwa ya CAF Champions League.

    Uyu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze, biteganyijwe ko uzaba ku wa Gatandatu tariki 05/12/2020, ukabera kuri Nyayo Stadium, aho APR FC kugira ngo ikomeze isabwa byibura kunganya, kuko umukino ubanza yari yawutsinze ku bitego 2-1.

    Abakinnyi 23 yajyanye i Nairobi muri Kenya

    Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Ahishakiye Herithier.

    Ba myugariro: Omborenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonne, Buregeya Prince, Manzi Thierry (Kapiteni), Mutsinzi Ange, Rwabuhihi Aimé Placide, Imanishimwe Emmanuel na Niyomugabo Claude.

    Abakina hagati: Mushimiyimana Mohammed, Ruboneka Jean Bosco, Niyonzima Olivier ‘Seifu’, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel na Bukuru Christopher.

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Usengimana Danny, Mugunga Yves, Bizimana Yannick na Tuyisenge Jacques.

    Abakinnyi bava i Shyorongi

    Muri Rwandair berekeza Nairobi

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-yaraye-nairobi-aho-igiye-guhatana-na-gor-mahia-amafoto

  • Menya uburyo Internet Banking ya BPR AtlasMara ikurinda gusiragira kuri banki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    ‘Internet banking’ ni bumwe mu buryo Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) igaragaza ko bwakwihutisha gahunda u Rwanda rufite y’ubukungu budashingiye ku ihanahana ry’amafaranga mu ntoki.

    Raporo ya BNR y’uyu mwaka wa 2020 igaragaza ko ikoreshwa ry’ikorananabuhanga muri serivisi z’imari muri uyu mwaka ryafashije abantu guhererekanya amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari igihumbi na 64, avuye kuri miliyari igihumbi n’enye mu mwaka ushize wa 2019.

    Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yahise agira ati “kwaduka kw’icyorezo Covid-19 kwatumye habaho kwihutisha gahunda yo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga”.

    Ni gahunda BNR ivuga ko yatumye umusaruro w’ibikorwa by’abantu wiyongera kuva kuri 34.6% byariho muri Kamena 2019, ugera kuri 54% mu mpera za Kamena 2020, bitewe n’uko igihe abantu batakazaga bajya kwishyurana muri banki baba barimo gukora ibindi bitanga inyungu.

    Covid-19 icyaduka, uwitwa Mugisha Jean Bosco ari mu bitabiriye vuba na bwangu gukoresha ‘internet banking’, aho atongeye gutekereza k’uburyo azajya abikuza amafaranga muri banki agakomeza gukora ubucuruzi bwe, ari na ko akenera guhemba abakozi.

    Yafashe mudasobwa ye irimo murandasi(internet), abanza gufunguza urubuga rwa Banki y’Abaturage(BPR Atlas Mara) asanzwe abitsamo, maze rumugezaho serivisi zose yibereye mu rugo iwe, atarinze kujya gutonda umurongo muri banki.

    Iri koranabuhanga rya ‘internet banking’ rifasha umuntu kumenya umubare w’amafaranga afite kuri konti n’uburyo yagiye abitswa cyangwa abikuzwa.

    Rifasha kandi kwishyura ibintu binyuranye no guhererekanya amafaranga uyakuye kuri konti yawe ya BPR uyaha undi muntu kuri Mobile/Airtel Money cyangwa kuri konti yawe yaba iyo muri BPR cyangwa mu yindi banki.

    Mugisha yagize ati “nkoresheje internet banking mbasha kugera kuri konti yanjye yo muri BPR igihe cyose(haba ninjoro cyangwa ku manywa), sinirirwa ntekereza kujya kuri banki”.

    Imirimo yo guhemba abakozi hakoreshejwe kubishyurira icyarimwe (bulk salaries), kwishyura imisoro, gusaba serivisi zirimo nk’agatabo ka sheki, inyemeza bwishyu n’ibindi, byose Mugisha abigerahi akoresheje mudasobwa ye, igihe ashakiye n’aho yaba ageze hose.

    Icyo bisaba kugira ngo umuntu akoreshe internet banking ya BPR

    Niba udasanzwe ufite konti muri BPR urayifunguza, yaba iyo kuzigama cyangwa iy’ubucuruzi, aho ushobora kubikorera kuri murandasi ufunguye urubuga https://bpr.rw/products/documents, cyangwa ukagana ishami rya BPR rikwegereye cyangwa umu ‘agent’ hafi yawe bakagufasha.

    Umaze gufunguza konti cyangwa usanzwe uyifite, wahita utangira kubitsaho amafaranga ubona, warangiza ukareba ishami rya BPR rikwegereye bakaguha rya koranabuhanga rya ‘internet banking’ uzajya ukoresha imirimo yawe yose y’ubucuruzi utavuye aho uri.

    Ubwo wahita utangira gukoresha ‘internet banking’, aho ufata mudasobwa cyangwa telefone igezweho(smart phone), ugafungura urubuga rwa BPR Atlas Mara https://online.bpr.rw/mfmbs//ib, hanyuma ugakurikiza amabwiriza akwerekera ibyo wakoresha iryo koranabuhanga n’uburyo ugera ku cyo wifuza.

    Uburyo bwo kwirinda abajura bakwiba bifashishije ikoranabuhanga

    Umuntu wese ukoresha “internet banking” yirinda kwandarika ibikoresho bye nka telefone na mudasobwa bikirimo urubuga rwayo rufunguye, ndetse akirinda kugira aho agaragaza umubare w’ibanga watuma undi muntu wese agera kuri konti ye.

    Hari igihe umuntu mufitanye isano yahamagara ati”mbwira umubare w’ibanga”, ukawumubwira kuri telefone cyangwa ukawumwoherereza mu butumwa bugufi, kuri email cyangwa whatsapp wirengagije ko hari abandi benshi bagukurikiranye.

    Umuntu ukoresha ‘internet banking’ asabwa buri gihe guhora ahindura umubare w’ibanga kandi akawandika mu buryo bufifitse buvanze inyuguti n’imibare.

    Niba ukoresha internet banking kandi uragirwa inama yo kutabika(save) urubuga winjiriraho muri mudasobwa cyangwa kuri telefone, ahubwo buri gihe uko ugiye gukoresha internet banking usabwa gufungura urwo rubuga bundi bushya.

    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/menya-uburyo-internet-banking-ya-bpr-atlasmara-ikurinda-gusiragira-kuri-banki