Tag: featured

  • Nyagatare: Aborozi bahitamo kubangurira aho guteza intanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aborozi barasabwa guteza intanga aho kubangurira ku mfizi
    Aborozi barasabwa guteza intanga aho kubangurira ku mfizi

    Umwaka wa 2019 Akarere ka Nyagatare kabarurwagamo inka ibihumbi 108,602, muri zo ibihumbi 65 zikaba ari zo za kijyambere.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko impamvu Nyagatare hakigaragara inka za gakondo ari uko aborozi batitabira guteza intanga ahubwo bakoresha uburyo bwo kubangurira ku mpfizi.

    Asaba abayobozi kurushaho kwegera aborozi babereka ibyiza byo guteza intanga.

    Ati “Tuvugishije ukuri abaturage ba Nyagatare ntimurabumvisha ko bagomba gutera intanga, umuco ni uwo kubangurira. Bivuze ko abaturage bacu ntibarasobanurirwa neza itandukaniro riri hagati yo guteza intanga no kubangurira”.

    Akomeza agira ati “Gitifu b’imirenge mureke abatekinisiye bakore akazi kabo, mu midugudu no mu masibo mubiganireho imico igende itera imbere. Ntabwo dushobora gutera imbere mu gihe abaturage bacu baba badasobanukiwe neza”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko intanga ziterwa ahubwo bitari ku rwego rwiza. Avuga ko ubusanzwe kuri buri kusanyirizo ry’amata haboneka umuganga w’amatungo kandi uzi gutera intanga.

    Icyakora ngo aba bagomba kuzahurizwa hamwe kugira ngo aborozi bamenye aho babasanga. Ku rundi ruhande ariko ngo abaganga b’amatungo baracyari bake.

    Agira ati “Igituma abantu batitabira gutera intanga ni uko wasangaga dufite abaganga bakeya aho umuntu arindisha inka ye bakamugeraho gutera intanga yarindutse. Ubu ariko biragenda bikemuka, yego urwego turiho ntabwo ari rwo twakabaye turiho, intanga ziraterwa ariko haracyari umwanya wo gukora byinshi bigashoboka”.

    Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga, avuga ko impamvu batitabira guteza intanga kurusha kubangurira ku bimasa, biterwa n’uko aborozi benshi batari bagera ku rwego rw’uko inka zabo ziguma mu nzuri.

    Avuga ko umworozi adashobora kurindisha inka mu gihe azi neza ko inka ze ziri buhure n’izindi ku iriba kuko benshi badafite amazi mu nzuri.

    Ati “Si ukubyanga gusa haracyarimo ibibazo byinshi, inka ziracyahurira ku mariba. Urumva ntiwarindisha inka kandi iri buhure n’ikimasa cy’umuturanyi. Gusa bizagenda bihinduka uko aborozi babasha kubona amazi mu nzuri”.

    Uyu mwaka wa 2020 ariko nanone hishimirwa ko umukamo utigeze uhungabana nk’uko byagendaga mbere mu gihe cy’impeshyi.

    Kuri ubu ku makusanyirizo y’amata 15 ahari mu Karere ka Nyagatare, haboneka litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi hatabariwemo aca ku ruhande akagurishwa mu maresitora.

    Nyamara ariko ngo aborozi baramutse bavuguruye ubworozi bakoresheje intanga, ngo uyu mukamo uboneka ku munsi wakwikuba inshuro zirenga eshanu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/nyagatare-aborozi-bahitamo-kubangurira-aho-guteza-intanga

  • Dr Nsanzabaganwa yatanzweho umukandida ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Monique Nsanzabaganwa (uhagaze), yatanzweho umukandida w
    Dr Monique Nsanzabaganwa (uhagaze), yatanzweho umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa AU

    Byatangajwe ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yari yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kubatangariza kandidatire ya Dr. Nsanzabaganwa.

    Perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko u Rwanda rushyigikiye kandidatire ya Moussa Faki Mahamat kuri manda ya kabiri nk’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

    Yabitangarije mu Nama Mpuzabikorwa ya AU n’abakuriye imiryango y’uturere muri Afurika, yayobowe na Perezida w’uyu muryango, Cyril Ramaphosa mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta, ni we watangaje kandidatire ya Dr Nsanzabaganwa

    Dr Nsanzabaganwa ni umubyeyi w’imyaka 49. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro yahawe na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

    Asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

    Dr Nsanzabaganwa kandi ni we uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

    Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakiriwe na Minisitiri Dr Biruta
    Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakiriwe na Minisitiri Dr Biruta

    Ubusanzwe umwanya w’Umuyobozi wungirije wa AU, wari usanzwe uriho Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho muri 2017.

    Kimwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije na we aba afite manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dr-nsanzabaganwa-yatanzweho-umukandida-ku-mwanya-w-umuyobozi-wungirije-wa-komisiyo-ya-au

  • Musanze: Ikorwa ry’imihanda ryabasize mu manegeka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bibasaba kumanuka umukingo muremure bajya mu ngo zabo
    Bibasaba kumanuka umukingo muremure bajya mu ngo zabo

    Ni imiryango ine ifite icyo kibazo, nyuma y’uko abandi babahaye ingurane bakabimura, ubu abo baturage bakaba bakomeje guhangayikishwa n’impanuka yabagwira kuko inzu zabo zamase gusenywa n’amazi.

    Ni ikibazo abo baturage bamaranye imyaka itatu, aho imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Musanze yatangiraga gukorwa, kuva icyo gihe bakaba barakomeje gutakambira ubuyobozi ariko bubima amatwi.

    Ijoro ngo batazibagirwa ni ku itariki ya 20 Ukwakira 2020, ubwo imivu y’amazi yimvura yamanukiraga muri izo nzira z’amazi zayobowe mu ngo zabo ibasanga mu nzu mu ijoro itwara ibyari mu nzu byose.

    Rusatsi Luis umwe mubashyizwe mu manegeka, avuga ko nyuma yo guhuriza amazi yo mu migezi ya Musanze mu ngo zabo ndetse barunda mu marembo y’ingo zabo itaka basiza mu mihanda, bikomeje kubagiraho ingaruka zishobora no kubatwara ubuzima.

    Inkuta z
    Inkuta z’inzu zariyashije

    Ati “Ikibazo cyatangiye mu mpera za 2017 ubwo bakoraga uyu muhanda, amazi yose bayahurije mu ruhombo rumwe yose bayohereza mu ngo zacu, twiyambaza akarere bavuga ko ikibazo cyacu bakizi ariko ntibagire icyo badufasha, ubwo bakoraga uyu muhanda wa Kabaya muri uyu mwaka, noneho baraje bafata itaka ryose basiza barirunda mu marembo y’ingo zacu ubu ntitukibona aho dusohokera”.

    Ubwo Kigali Today yasuraga abo baturage, yasanze mu ngo zabo harunze itaka rifite uburebure bwa metero enye, aho usohotse mu rugo bimusaba kugenda akambakamba cyangwa umwe agakurura undi kugira ngo burire uwo musozi.

    Rusatsi avuga ko mu rugo rwe hari ahantu imodoka yinjira mu gipangu, akababazwa no kubona n’umuntu ugenda ku maguru adashobora kubona aho yinjirira amusuye.

    Kuva mu ngo zabo nti biba byoroshye
    Kuva mu ngo zabo nti biba byoroshye

    Agira ati “Iri taka barunze hano rifite uburebure bwa metero enye, ni mu gihe mbere imodoka yageraga mu rugo, uje kunsura afite imodoka naramukinguriraga akinjiza imodoka ye, none mundebere uyu mukingo koko”!

    Arongera ati “Ntitukibona aho dusohokera, mfite n’umurwayi ufite ubumuga, ubu namushakiye icumbi abamo kubera ko atabasha kwinjira iwanjye, reba uyu mwana wanjye inkovu afite ku gahanga, ubwo yamanukaga kuri uyu mukingo avuye ku ishuri yituye hasi, maze iminsi mvuza”.

    Abo baturage bavuga ko iyo bwije bahangayika bazi ko bataramuka kubera icyo kibazo cy’amazi akomeje kubasenyera, mu gihe imvura yaguye.

    Mukaruziga Chantal, amazi yamaze gusenyera inzu, avuga ko ayiraramo afite ubwoba.

    Ati “Ubwo imvura yagwaga ku itariki 20 Ukwakira 2020, nyuma y’uko umuvu w’amazi uhiritse igipangu, yansanze mu nzu atwara byose njye n’umwana twari kumwe dukizwa no guhungira mu bwiherero tumarayo ijoro ryose, na n’ubu ku bwiherero njye n’umwana ni ho twagize icumbi iyo bwije, natabaje abaturanyi babura aho banyura kubera ko nabo inzu zabo zari zuzuye amazi”.

    Uwo mukecuru ufite ubumuga bw’ingingo, aranenga ubuyobozi bwakomeje kubatererana ubwo bari babutabaje, kugeza na n’ubu akaba ahangayikishijwe no kuba inzu yarasataguritse aho aterwa ubwoba no kuyiraramo.

    Mugenzi we witwa Nikuze Marie Claire, avuga ko abandi bahawe ingurane barimuka ariko bo bakomeza kubarohaho itaka n’amazi, bakaba babayeho bahangayitse mu gihe ubuyobozi bwakomeje kubatererana.

    Abo baturage bavuga ko bakomeje guterwa ibihombo n’ayo mazi yayobowe mu ngo zabo ndetse n’uwo mukingo bashyize mu marembo y’ingo zabo, aho bamwe ibyo bihombo bikomeje kubagiraho ingaruka z’ubukene bukabije.

    Mukeshimana Jeannette imivu y’amazi yiciye inkoko 50, agira ati “Ubwo imvura yagwaga muri iryo joro, amazi yanyuze muri iyi miyoboro bashyize mu ngo zacu, inkoko 50 nari nororeye muri iyi nzu zose zirapfa, igipangu nari nujuje cyantwaye asaga ibihumbi 500 kiragwa nsigaye ndi umutindi nyakujya”.

    Kubera icyo kibazo cy’iryo taka ryarunzwe mu marembo y’ingo zabo, ngo byabateje igihombo gikabije aho n’abapangayi bamaze gusezera baragenda.

    Nyuma yo kumva ibibazo by’abo baturage, Kigali Today yegereye Guverineri Gatabazi JMV, mu rwego rwo kumenya icyo abivugaho, agira ati “Ngiye kugikurikirana, niba barabasize mu manegeka bakora umuhanda ni uburenganzira bwabo guhabwa inzira, ntabwo wafata inzu y’umuturage ngo uyisige ku gasi uvuge ko uri kuzanira abaturage iterambere, ni ikibazo kiri rusange nabonye no mu Ibereshi ari uko, ariko ndaje mbikurikirane kandi birakemuka”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ikorwa-ry-imihanda-ryabasize-mu-manegeka

  • Leta yongereye imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyitabiriwe n
    Igikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri, abayobozi n’abandi bantu

    Icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 3 Nzeri 2020, kikaba kiri muri gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri, kikaba cyatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvonne Kayiteshonga, agaruka ku mpamvu icyo gikorwa cyatangijwe mu mashuri.

    Agira ati “Impamvu twatekereje gushyira iyi gahunda mu mashuri, ni uko abana bamara igihe kinini ku mashuri, kandi tuzi ko ibitera ibibazo byo mu mutwe biva mu muryango n’ahandi umuntu ari nko ku ishuri, ku kazi n’ahandi. Twashyizeho iyo gahunda ngo tubegere cyane, dukumire icyabangamira ubuzima bwabo, imyigire ndetse n’imibanire yabo n’abandi”.

    Dr. Yvonne Kayiteshonga, ukuriye ishami ry
    Dr. Yvonne Kayiteshonga, ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri MINISANTE

    Ati “Biragoye guhita ubona ibimenyetso by’ibibazo byo mu mutwe, kandi iyo ibimenyetso bitagaragaye, bishobora kumuviramo indwara zikomeye z’umubiri cyangwa iz’umutwe. Ariko iyo abantu babikumiriye, ntihabeho akato, umuntu arafashwa akabaho neza”.

    Akomeza asaba ababyeyi kuba inshuti z’abana babo, ungo mwana nabaza umubyeyi ikintu runaka adasobanukiwe amubonere igisubizo, kandi bakabera abana urugero rwiza mu myifatire.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu mashuri bihari nubwo nta mibare igaragazwa, ari yo mpamvu ngo bigomba kwitabwaho.

    Ati “Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri birahari, muzi ko hari ibigo by’amashuri byagaragayemo mu mwaka ushize, birahari rero byaba ibigaragara n’ibitagaragara. Ni ngombwa rero ko tubikurikirana kugira ngo ishuri ribe ahantu umwana yumva ko afite umutekano, afite inshuti, afite abantu ashobora kwizera yakwegera akababwira ibibazo bye”.

    Akomeza avuga ko kubera icyo gikorwa, hanateguwe amahugurwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, azahabwa abarezi ku buryo buhoraho kugira ngo bamenye uko bakurikirana abana.

    Minisitiri Twagirayezu avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu mashuri bihari, ari yo mpamvu bigomba gukurikiranwa
    Minisitiri Twagirayezu avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu mashuri bihari, ari yo mpamvu bigomba gukurikiranwa

    Ati “Gahunda twafashe y’amahugurwa y’abarezi ku mashuri, ni ya yindi idakura abantu mu kazi ahubwo ihoraho. Tuzabanza dufate bamwe bahugurwe, ariko tuzagenda dufata n’abandi nubwo bazaba bari mu gihe cyo kwigisha, bazajye bahugurwa ariko ku buryo buhoraho kuko dushaka ko atari ikintu kizahita kirangira”.

    Gutangiza icyo gikorwa byabereye ku ishuri ryisumbuye rya NEGA riherereye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, rikaba ari rimwe mu mashuri yarwaje abana indwara yabanje kuba amayobera mu mwaka ushize wa 2019, aho ahanini yafataga abana b’abakobwa, bagacika intege, amaguru akanegekara ntibabashe kugenda, iryo shuri rikaba ryararwaje iyo ndwara abana 24.

    Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko iyo ndwara ari ikibazo cyo mu mutwe kuko ngo “Iyo umuntu yagize ikibazo akabura uko akivuga, umubiri uravuga. Iyo umubiri uvuze biba ari indwara”, ngo bikunda kuba cyane cyane ku bangavu n’ingimbi iyo bari ahantu batabasha gusohora ibitekerezo byabo, gusa ngo abarwaye iyo ndwara bose barakize.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/leta-yongereye-imbaraga-mu-kwita-ku-buzima-bwo-mu-mutwe-mu-mashuri

  • Minisitiri Busingye yashimiye Polisi uko ikomeje kwitwara yuzuza inshingano zayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama ihuza abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’amashami ya Polisi y’u Rwanda, abayobozi ba Polisi mu Ntara z’Igihugu, mu turere, n’abandi batandukanye.

    Afungura ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri Busingye yabanje gushimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda butegura iyi nama, abasaba kuzashyira mu bikorwa imyanzuro yose iza gufatirwamo.

    Minisitiri Busingye yasubije amaso inyuma ashimira Polisi y’u Rwanda uko ikomeje kuzuza inshingano zayo kuva mu mwaka wa 2000 ubwo yashingwaga, ibi kandi bikaba bishimangirwa n’ubushakashatsi bwagiye bukorwa.

    Yagize ati «Abaturarwanda bakomeje kwishimira serivisi nziza z’inzego z’umutekano, ibi bikaba bigaragazwa n’ubushakashatsi bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB). Iyo mikorere myiza ituruka ku bwitange abapolisi bagaragaza mu kazi ka buri munsi ko kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo.»

    Yakomeje agaruka ku bimaze gukorwa na Polisi y’u Rwanda mu kwegereza serivisi nziza abaturarwanda harimo no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

    Ati «Mu kurushaho kwegereza abaturarwanda serivisi, Polisi y’u Rwanda iherutse gushyiraho ibigo 3 mu turere twa Huye, Rwamagana na Musanze byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu rwego rwo kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu. Ibi bikaba byiyongeraho umushinga wo kongera za ‘camera’ mu muhanda zizafasha kurwanya umuvuduko mwinshi w’ibinyabiziga wo ntandaro y’impanuka nyinshi zigaragara mu muhanda.”

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta yanagarutse ku ruhare rwa Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Aho ikora ubukangurambaga mu kurwanya iki cyorezo ndetse no kurwanya ibikorwa byose bituma gikwirakwira, yashimiye abapolisi anabibutsa ko icyorezo kigihari abasaba gukomeza akazi keza bakora ko guhangana nacyo.

    Minisitiri Busingye yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda rufite umutekano usesuye hakigaragara bimwe mu byaha bihungabanya umutekano. Yibutsa Polisi y’u Rwanda ko ari ngombwa gukomeza gukorana n’abaturage babakangurira kwirindira umutekano batangira amakuru ku gihe.

    Minisitiri Busingye
    Minisitiri Busingye

    Ati “N’ubwo Igihugu cyacu gifite umutekano usesuye, haracyari byinshi byo gukora kugirango twuzuze inshingano zacu neza harimo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke uterwa n’ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Akazi ka Polisi gasaba gukorana n’izindi nzego ndetse n’abaturage kugira ngo gakorwe neza. Mushyire imbaraga nyinshi mu guhugura abaturage kugira ngo himakazwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwirindira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.”

    Minisitiri Busingye yibukije abapolisi ko iteka mu bikorwa biharanira umutekano bagomba kuzirikana gukora akazi mu buryo bunoze, bwubaha ikiremwamuntu kandi butarengera amategeko, kandi igihe habaye kurengera amategeko ababigizemo uruhare bakabibazwa kugira ngo umuturage abashe iteka gutandukanya igikorwa cy’umupolisi ku giti cye cyarenze ku mategeko na Polisi ubwayo nk’urwego.

    Yanibukije abaturage kujya bakoma urusyo n’ingasire ku mvungo bagira ku bijyanye n’ifatwa n’ifungwa igihe umuntu afunzwe akekwaho ibyaha.

    Yagize ati “Nagira ngo kandi mvuge ku bibazo bikunze kugarukwaho by’ifatwa n’ifungwa ry’abakekwaho ibyaha, hashyirwa mu majwi inzego za Polisi, RIB n’Ubushinjacyaha ko zifata zigafunga abantu benshi, ko zikoresha gufunga kandi zagakoresheje izindi nzira ngo kandi hari ubucucike mu magororero yacu, n’izindi mvugo nkizo, izi mvugo ntizuzuye. Zikwiye gukoma urusyo zigakoma n’ingasire. Dukwiye iteka kurebera hamwe ishusho rusange y’umutekano, ibyaha n’ikurikirana ryabyo mu Rwanda n’uko abaturage babibona cyangwa babyakira. Iya mbere ni uko umutekano w’abantu n’ibyabo, kudakorerwa ibyaha, bito cyangwa bikomeye, abanyarwanda n’abaturarwanda bamaze kubigira uburenganzira ndakuka, byabaye ihame. Umuntu wese wishora mu byaha, bito cyangwa bikomeye, aba ahungabanya iryo hame n’ubwo burenganzira.”

    Muri iyi nama nkuru ya Polisi y’u Rwanda, umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza yavuze ko imibereho n’imikorere myiza by’abapolisi bikomeje kwitabwaho, bahabwa amahugurwa atandukanye agamije kubongerera ubumenyi no gushakirwa ibiro, amacumbi, ibikoresho n’ibindi.

    IGP Dan Munyuza
    IGP Dan Munyuza

    Yagarutse ku myitwarire iranga abapolisi aho yagaragaje imibare y’abagiye gusezererwa kubera imyitwarire itari myiza.

    Ati “Nubwo hashyirwamo imbaraga nyinshi ngo iyo mibereho irusheho kuba myiza, hari bamwe mu bapolisi bakigaragaraho imyitwarire itanoze harimo kwaka no kwakira ruswa. Muri uyu mwaka wa 2020 abapolisi bagaragayeho imyitwarire mibi ni 425, bakaba barahanishijwe kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda, iyi mibare ni mike ugereranyije n’iy’umwaka ushize wa 2019 aho hirukanwe abapolisi 587.”

    IGP Dan Munyuza yagaragaje ko abaturage bagikomeje gukora ibyaha mu buryo butandukanye aho imibare y’abafashwe bakekwaho gukora ibyaha mu mezi 11 y’uyu mwaka turimo gusoza ari myinshi kuberako akenshi icyaha kimwe cyo gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibiyobyabwenge usanga akenshi gihuriwemo n’abantu barenga umwe.

    Ati “Mu mezi 11 (Mutarama – Ugushyingo) abakekwaho ibyaha barenga ibihumbi 45,380 barafashwe ndetse bashyikirizwa ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza, abo bihama bahanwe hakurikijwe amategeko. Muri bo 18,673 bafungiwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, 17,221 bafatiwe mu byaha by’ubujura, 4,229 bafungiwe gusambanya abana naho 5,257 bakurikiranweho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.”

    IGP Munyuza yanavuze ko Polisi y’u Rwanda yakajije ingamba zo kurwanya impanuka zo mu muhanda aho mu mwaka ushize wa 2019 mu mezi 11 hari habaye impanuka 622 zihitana ubuzima bw’abantu 684. Ni mu gihe mu mezi 11 y’uyu mwaka wa 2020 hamaze kuba impanuka zikomeye 561 zahitanye ubuzima bw’abantu 609.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/minisitiri-busingye-yashimiye-polisi-uko-ikomeje-kwitwara-yuzuza-inshingano-zayo

  • #COVID19: Habonetse abarwayi bashya 17, abakize ni 21 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 17 babonetse mu bipimo 3,712 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 10, Gatsibo: 3, Rusizi: 2, Musanze: 1, Rubavu:1.

    Kugeza kuri uyu wa Kane, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,011 muri bo abamaze gukira ni 5,596, naho abakivurwa ni 365.

    Mu Rwanda umugabo w’imyaka 45 yishwe na Covid-19 i Kigali ku wa Gatatu tariki 02 Ukuboza 2020 ahita yuzuza umubare w’abantu 50 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-habonetse-abarwayi-bashya-17-abakize-ni-21

  • Bugesera: Abaturage b’Umudugudu bishimira ko ari bo bihitiramo ibibakorerwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard n’abaturage b’Umudugudu wa Nyarugati I Akagari ka Kanazi muri Nyamata bari gufatanya mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizashyirwa mu igenamigambi hagamijwe kutoranyamo ibizajya mu mihigo ya 2021-2022

    Umuyobobozi w’Akarere yabanje gusobanurira abaturage bari bitabiriye inama, uko iyo gahunda ikorwa, na cyane ko atari inshuro ya mbere batanze bene ibyo bitekerezo, ariko yabibukije ko ibyo bitekerezo batanga ku rwego rw’umudugudu bigenda bikagera ku rwego rw’igihugu.

    N’ubwo ku rwego rw’Akarere iyo gahunda yatangirijwe mu Mudugudu wa Nyarugati I, ariko ngo gahunda igomba gukorwa midugudu yose iri muri ako Karere. N’ubwo ibitekerezo byose bituruka mu midugudu bidashingirwaho mu gukora igenamigambi ry’ingengo y’imari, ngo nta gitekerezo kijyamo kitavuye mu baturage nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere, Richard Mutabazi.

    Yagize ati “Ubu hano muri uyu mudugudu turafata ibitekerezo bitandatu, 2 bijyanye n’iterambere, 2 bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage na 2 bijyanye n’imiyoborere myiza. N’ubwo igitekerezo watanze utazabona ko cyashyizwe mu bikorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ariko hari icyatanzwe n’umuturage wo mu wundi mudugudu kizaba cyashyizwe mu bikorwa”.

    Uko bigenda, ibyo bitekerezo bitandatu bituruka muri Nyarugati I bizahuzwa n’ibizaturuka mu yindi midugudu bihurizwe ku Kagari, Akagari ka Kanazi nikamara gukusanya ibitekerezo byaturutse mu midugudu ikagize, kazatoranyamo ibitekerezo bitandatu by’ingenzi, bigezwe ku Murenge wa Nyamata.

    Umurenge wa Nyamata numara gukusanya ibitekerezo byaturutse mu tugari twose tuwugize, uzatoranyamo bitandatu by’ingenzi, bihuzwe n’ibyaturutse mu yindi mirenge y’Akarere ka Bugesera. Ibyo ni byo Akarere kazigaho kabishyikirize abategura igenamigambi ry’ingengo y’imari ku rwego rw’Igihugu.

    Ibitekerezo bikusanywa ubu, ngo ni ibizashingirwaho mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2021 ugasozwa muri Kamena 2022.

    Mbere yo gutangira gutanga ibitekerezo by’ibyo bifuza ko byazakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, Umuyobozi w’Akarere yababajije niba hari ibyo babona batanze nk’ibitekerezo, ubu bikaba byarashyizwe mu bikorwa. Kuko ngo bibaye nta na kimwe cyakozwe mu byo batanze nk’ibitekerezo mu gihe cyashize, no kubitanga ubu, babyihorera kuko ntacyo byaba bimaze.

    Umuturage witwa Gasamagera Daniel utuye muri Nyarugati ya mbere akaba ari no mu Nama Njyanama y’Akagari ka Kanazi,yavuze ko hari ibyo batanze nk’ibitekerezo ubu bikaba byarakozwe, harimo ivuriro rito (poste de santé) ryubatswe muri uwo Mudugudu.

    Hari kandi umuhanda urimo gutunganywa muri gahunda ya VUP, ishuri ryubatswe ndetse n’ivomo rusange nubwo ubu ngo ridatanga amazi ahagaije. Agaruka ku byakozwe byari byaragaragajwe nk’ikibazo gikomeye mu gihe gishize,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata yavuze ko mu miryango 72 yabarurwaga mu Murenge wa Nyamata itari ifite aho kuba, ubu yose yabonye aho kuba, kandi 15 muri yo, yubakiwe mu Kagari ka Kanazi.

    Mushenyi yongeyeho ko n’ubwo umuhanda uturuka mu Mujyi wa Nyamata ugana aho mu Kagari ka Kanazi wagiye ukorwa kenshi, abaturage bagashyiraho imbaraga zabo ndetse rimwe ngo banyuzamo n’imashini itunganya imihanda ariko ngo, amazi y’imvura arawangiza cyane ku buryo ubu ngo aho byageze byarenze ubushobozi bw’abaturage.

    Hagitangira kwakirwa ibitekerezo by’ibyo babona byazaherwaho mu igenamigambi ry’ingengo y’imari y’umwaka utaha, uwitwa Gasamagera wabaye uwa mbere mu gutanga igitekerezo cy’ibyo yumva byaherwaho na we yahise agaruka kuri uwo muhanda.

    Yagize ati “Numvise bavuga y’uko habaho ubwoko bwa kaburimbo iciriritse, kandi umuhanda ukaba ukomeye ushobora no kumara imyaka 9 utarangirika. Twifuza ko iyo kaburimbo yakoreshwa muri uyu muhanda. Ikindi ni isoko, mwaradufashije tugumana isoko hano muri Nyarugati I, kuko mwahaye ingurane umuturage none ubu, ubutaka buremeraho isoko buri mu mutungo w’Akagari ka Kanazi, ariko turifuza ko iryo soko ryakubakwa ku buryo bugezweho, kuko umuganda w’abaturage ntiwabishobora nkurikije uko amasoko yubakwa”.

    Umuyobozi w’Akarere abajije abaturage niba ibitekerezo bya Gasamagera byakwandikwa nka bimwe mu bizaherwaho, bahise bakoma mu mashyi bagaragaza ko babishyigikiye, ubwo ibitekerezo bibiri bijyanye n’iterambere biba bimaze kuboneka hasigara kumva ibindi bine.

    Ikindi gitekerezo cyatanzwe n’uwitwa Kimanuka Augustin ni icyo kongera ubushobozi bw’ivuriro rito (poste de santé), ku buryo ababyeyi bajya bahabyarira, abarembye bakaguma kwa muganga kugira ngo bitabweho kurushaho(hospitalisation) ndetse rikagira na Laboratwari ipima ibizamini abarwayi baba basabwe gukoresha.

    Ikindi gitekerezo cyatanzwe n’uwitwa Bizumuremyi Gakwandi ni icyo kongera ingano y’amazi mu muyoboro kugira ngo agere ku bantu bose.Igitekerezo cya gatanu cyatanzwe, ni ugusaba ko hakorwa ikibuga gifasha urubyiruko rwo muri Nyarugati ya mbere kubona aho rukorera imyidagaduro, ndetse no kubaka ishuri ry’uburezi bw’imyaka 12 y’ibanze muri uwo mudugudu kuko ubu ntarihari.

    Ibyo bitekerezo bitandatu ni byo byemejwe ko bizagezwa ku Kagari bigahuzwa n’ibizaturuka mu yindi midugudu.Gusa hari n’abatanze ibindi bitekerezo ariko ugasanga byo bifite ibisubizo biri hafi.

    Uwitwa Nzabonimpaye Jeannette yari yasabye ko iryo vuriro ryahabwa umuriro w’amashanyarazi,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ahita asobanura ko mu cyumweru gishize yazanye abakora amashanyarazi gupima, bityo ko umuriro ugiye kuhagera.

    Hari kandi n’uwasabye ko muri uwo muhanda wabo hashyirwa imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko umuyobozi yamusubije ko icyo kitabarwa nk’igitekerezo kuko n’ubundi kuba nta modoka iwukoreramo biterwa n’uko ukimeze nabi, ariko ngo ukozwe ab’imodoka barizana.

    Asoza icyo gikorwa, Umuyobozi w’Akarere yibukije ko ibitekerezo byose batanga bidashyirwa mu igenamigambi ry’ingengo y’imari y’igihugu uko byakabaye, ahubwo ko ababishinzwe bareba ibyakorwa mbere y’ibindi nk’uko bigenda no mu muryango, aho umugabo n’umugore n’abana bakuru bashobora kujya inama, bakareba icyakorwa mu rugo, bakabishyira ku murongo barebye ikihutirwa cyangwa igikenewe kurusha ikindi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-abaturage-b-umudugudu-bishimira-ko-ari-bo-bihitiramo-ibibakorerwa

  • Rubavu: Abarinzi b’amahoro bashimiwe guhagarika abinjira mu Rwanda bitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bakorana neza n
    Abaturage bakorana neza n’inzego z’umutekano

    Mvano Etienne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana avuga ko kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 abantu 74 bahagaritswe n’abarinzi b’amahoro bashaka kwinjira mu Rwanda no kwinjiza ibicuruzwa ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Agira ati “Twahembye utugari dukora ku mupaka wa Kongo aho bakora ibikorwa by’indashyikirwa byo gufata abinjiza ibicuruzwa mu Rwanda ku buryo butemewe, hamwe n’abashaka kwinjira mu gihugu banyuze inzira z’umukapa zitemewe n’amategeko, twari tumaze gufata 74, kandi abafashwe bapimwe icyorezo cya Covid-19 bashyirwa mu kato”.

    Mvano avuga ko bahisemo kubashimira kugira ngo bakomeze kugira umuhate mu kurinda amarembo y’igihugu, ndetse bashimira n’abaturage b’Utugari twa Rusura na Kageshi duhana imbibe n’umupaka wa Kongo bahora ari maso mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

    Bamwe mu barinzi b’amahoro bavuga ko nubwo bitanga bifuza guhabwa impuzankano ibaranga, kugira ngo mu gihe cy’ijoro bari mu kazi batandukanywe n’abandi, cyane cyane nk’inzego z’umutekano ziba zicunze umutekano.

    Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Kongo cyane cyane abayobozi b’imidugudu, bavuga ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda umutekano nk’abantu bari ku marembo y’igihugu, bakaba basaba ko bahabwa telefoni zigendanwa za smart ziborohereza guhanahana amakuru.

    Kuva mu mwaka wa 2010, mu Murenge wa Busasamana hakunze kwibasirwa n’abahungabanya umutekano bakunze kuba mu mutwe wa FDLR hamwe n’ingabo za Kongo (FARDC) bazaga kwiba inka n’imyakka y’abaturage.

    Mvano avuga ko ubu umutekano uhagaze neza ndetse n’ibikorwa by’abinjira mu Rwanda byahagaze kubera inzego z’umutekano n’abaturage bahagurukiye gutanga amakuru


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Rubavu-Abarinzi-b-amahoro-bashimiwe-guhagarika-abinjira-mu-Rwanda-bitemewe

  • Rubavu: Abarinzi b’amahoro bashimirwe guhagarika abinjira mu Rwanda bitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bakorana neza n
    Abaturage bakorana neza n’inzego z’umutekano

    Mvano Etienne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana avuga ko kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 abantu 74 bahagaritswe n’abarinzi b’amahoro bashaka kwinjira mu Rwanda no kwinjiza ibicuruzwa ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Agira ati “Twahembye utugari dukora ku mupaka wa Kongo aho bakora ibikorwa by’indashyikirwa byo gufata abinjiza ibicuruzwa mu Rwanda ku buryo butemewe, hamwe n’abashaka kwinjira mu gihugu banyuze inzira z’umukapa zitemewe n’amategeko, twari tumaze gufata 74, kandi abafashwe bapimwe icyorezo cya Covid-19 bashyirwa mu kato”.

    Mvano avuga ko bahisemo kubashimira kugira ngo bakomeze kugira umuhate mu kurinda amarembo y’igihugu, ndetse bashimira n’abaturage b’Utugari twa Rusura na Kageshi duhana imbibe n’umupaka wa Kongo bahora ari maso mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

    Bamwe mu barinzi b’amahoro bavuga ko nubwo bitanga bifuza guhabwa impuzankano ibaranga, kugira ngo mu gihe cy’ijoro bari mu kazi batandukanywe n’abandi, cyane cyane nk’inzego z’umutekano ziba zicunze umutekano.

    Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Kongo cyane cyane abayobozi b’imidugudu, bavuga ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda umutekano nk’abantu bari ku marembo y’igihugu, bakaba basaba ko bahabwa telefoni zigendanwa za smart ziborohereza guhanahana amakuru.

    Kuva mu mwaka wa 2010, mu Murenge wa Busasamana hakunze kwibasirwa n’abahungabanya umutekano bakunze kuba mu mutwe wa FDLR hamwe n’ingabo za Kongo (FARDC) bazaga kwiba inka n’imyakka y’abaturage.

    Mvano avuga ko ubu umutekano uhagaze neza ndetse n’ibikorwa by’abinjira mu Rwanda byahagaze kubera inzego z’umutekano n’abaturage bahagurukiye gutanga amakuru


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-abarinzi-b-amahoro-bashimirwe-guhagarika-abinjira-mu-rwanda-bitemewe