Tag: featured

  • Hasohotse amabwiriza avuguruye yoroshya imikoreshereze y’insengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bishya biri muri aya mabwiriza ni uko kubatiza n’andi masakaramentu byemewe.

    Abana bafite imyaka 6 kuzamura bemerewe kujya gusenga bari kumwe n’ababyeyi.

    Amadini/Amatorero yongerewe indi minsi 2 mu cyumweru bihitiyemo yo gusenga.

    Urusengero rwemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwarwo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Hasohotse-amabwiriza-avuguruye-yoroshya-imikoreshereze-y-insengero

  • Rayon Sports yatunguwe, Kiyovu na Gasogi zitwara neza hanze (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda, nyuma y’amezi umunani shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ihagaze, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 yari yasubukuwe, imikino ikaba yakinwe nta bafana bari ku kibuga.

    Marines na Gorilla, umukino wafunguye shampiyona mu Rwanda

    Ku i saa saba zuzuye, ikipe ya Marines na Gorilla FC izamutse mu cyiciro cya mbere ni zo zabimburiye andi makipe, mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Umukino warangiye Marines itsinze Gorilla FC ibitego 2-0, byatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ndetse na Ndayishimiye Thierry.

    I Rubavu, Rayon Sports yatangiye itakaza kuri Rutsiro FC

    Ikipe ya Rayon Sports yari yerekeje mu Karere ka Rubavu, yahanganyirije na Rutsiro igitego 1-1, aho Rutsiro ari yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Cedrick Munyurangabo, Rayon Sports iza kwishyurirwa na Niyibizi Emmanuel kuri Coup-Franc.

    I Huye, Mukura yatangiye nabi, Kiyovu itangira itanga icyizere

    Kuri Stade Huye, ikipe ya Kiyovu Sports yahatsindiye Mukura VS ibitego 3-1, ibitego byatsinzwe na Dusingizimana Gilbert, Abedi Bigirimana ndetse na Serumogo Ally, naho Mukura itsindirwa na Gael Duhayindavyi kuri Penaliti.

    Gasogi yasanze Sunrise mu rugo iyihatsindira 3-1

    Ikipe ya Gasogi yari yerekeje mu Karere ka Nyagatare yahakuye amanota atatu nyuma yo kuhatsindira Sunrise ibitego 3-1. Ni ibitego byatsinzwe na Twagirimana Innocent ku ruhande rwa Sunrise, Bertrand Iradukunda watsinze ibitego bibiri bya Gasogi, na Ndayisenga Jean D’Amour wa Sunrise witsinze igitego.

    Uko imikino yose yagenze

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yatunguwe-kiyovu-na-gasogi-zitwara-neza-hanze-amafoto

  • MINISANTE irasaba ubufatanye bw’inzego muri serivisi zo kuboneza urubyaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

    MINISANTE hamwe n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’abaturage(UNFPA) batumiye abafatanyabikorwa baturutse mu nzego zitandukanye kuri uyu wa gatanu, babamenyesha ingamba isi n’u Rwanda by’umwihariko bafashe zo kugeza serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima bw’imyororokere kuri bose bitarenze umwaka wa 2030.

    Iyi nama ku ruhande rw’u Rwanda yasabye buri rwego kwerekana uruhare rwarwo kugira ngo umuhigo u Rwanda rwemereye mu nama mpuzamahanga ku baturage n’iterambere(ICPD5) yabereye i Nairobi muri Kenya mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ugerweho.

    Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva muri 2017 kugera muri 2024 iteganya kongera ubukungu buturuka ku kugabanya ubwiyongere bw’abaturage, aho umubare w’abafata uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kizungu ngo ugomba kuva kuri 47.5%, ukagera nibura kuri 60% muri 2024.

    MINISANTE yaganiriye n
    MINISANTE yaganiriye n’abafatanyabikorwa batandukanye kuri gahunda y’ubuzima bw’inyororokere harimo no kuboneza urubyaro

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagize ati “Turi mu biganiro kugira ngo imbogamizi zimwe zishingiye ku mategeko zibe zakurwaho, cyane cyane ku kubona serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubu dufite ibihumbi bisaga 30 by’abangavu batwita buri mwaka”.

    Minisitiri w’ubuzima avuga ko mu bantu Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) cyerekanye bagera kuri 14% bifuza serivisi zo kuboneza urubyaro ntibazibone, harimo n’abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18.

    Muri iyi nama yo gusuzuma aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro ya ICPD5 nyuma y’umwaka umwe rubyemereye i Nairobi, haje abahagarariye inzego zitandukanye barimo n’abashyiraho amategeko ndetse na Minisiteri y’Ubutabera.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yijeje ko hazabaho uruhare rwe mu gushyiraho amategeko no gukaza asanzweho, kugira ngo uburenganzira n’amategeko byubahirizwe.

    Minisitiri Busingye na we yijeje ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw
    Minisitiri Busingye na we yijeje ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, yibanda ku gukumira inda ziterwa abangavu

    Iyi nama kandi yatumiwemo abangavu n’abakobwa bakiri bato baje kumva ibitekerezo n’ibyemezo bibafatirwa, barimo Byukusenge w’imyaka 18.

    Byukusenge yagize ati “Numva ko kuri twe bitakwitwa kuboneza urubyaro kuko ibyo ari iby’abantu bakuru, ibyacu ni ukwirinda inda zidateganyijwe cyane cyane mu bangavu, twe turasaba uburyo butagira ingaruka ku mwana kandi bubasha kuboneka”.

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Marc Schreiner, yashimye ko ikibazo cy’inda mu bangavu kitakiri mu biganza by’inzego zishinzwe ubuzima gusa, kandi akaba yizeza ko urwego ayobora ruzatanga umusanzu w’ubumenyi n’ibikoresho byatuma umugore n’umukobwa barindwa ihohoterwa no kubaho nabi.

    Mu byo u Rwanda ruvuga ko rwagezeho rwubahiriza imyanzuro ya ICPD, ni uko hagiyeho amategeko yemerera uwatewe inda ku gahato, utagejeje imyaka y’ubukure cyangwa umurwayi wahitanwa n’iyo nda, kuyikuramo kandi akabikorerwa na muganga.

    Minisiteri y’Ubuzima ikomeza ivuga ko yishimiye kuba ingengo y’imari ya Leta ingana na 15.8% ikoreshwa mu kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage bose, ndetse ko zikomeje kongerwa ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

    Icyakora haracyashakwa ahantu hashobora kuva miliyoni 36 z’amadolari ya Amerika (aragera kuri miliyari 35 z’amanyarwanda) yafasha Leta kugeza ubuzima bwiza ku mubyeyi n’umwana (harimo servisi z’imyororokere) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

    Abatanga imiti na serivisi zo kuboneza urubyaro na bo bari bitabiriye inama kuri ICPD
    Abatanga imiti na serivisi zo kuboneza urubyaro na bo bari bitabiriye inama kuri ICPD
    MINISANTE yasabye abahagarariye inzego zitandukanye kuyifasha gushyira mu bikorwa umwanzuro uteza imbere ubuzima bw
    MINISANTE yasabye abahagarariye inzego zitandukanye kuyifasha gushyira mu bikorwa umwanzuro uteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, harimo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/minisante-irasaba-ubufatanye-bw-inzego-muri-serivisi-zo-kuboneza-urubyaro

  • Abaturiye umupaka wa DR Congo barasaba gukorerwa imihanda ibafasha mu buhahirane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwe mu baturage atanga ibitekerezo ku bikorwa by
    Umwe mu baturage atanga ibitekerezo ku bikorwa by’iterambere byakorerwa abaturiye umupaka

    Ibikorwa byo kwakira ibitekerezo bizashingirwaho mu iteganyabikorwa ry’Ingengo y’Imari n’Imihigo y’Akarere ka Rubavu ya 2021/2022 byatangiye gutangwa tariki 02 Ukuboza 2020, abaturage bagaragaza ko bimwe mu bikorwa bifuza ko bishyirwamo imbaraga bagashobora kugira imibereho myiza n’iterambere rirambye birimo kwegerezwa imihanda, ivuriro, amazi meza, amashuri, gufasha abaturage kubona amacumbi no kwegerezwa amashanyarazi.

    Bizimana Jean Bosco avuga ko ko bifuza gukorerwa imihanda nka kaburimbo kugira ngo imodoka zishobore kuza gutwara umusaruro wabo mu buhinzi.

    Yagize ati « Twifuza imihanda tukageza umusaruro ku isoko abacuruzi bakagera ku mirima abacuruzi ntibaduhende, imihanda twakorewe yaracitse bigatuma imodoka zitinya kutugeraho, byaba byiza mudukoreye imihanda ya kaburimbo. »

    Nyirabadepite Annociate umuturage mu murenge wa Busasamana avuga ko hari aho badafite amashanyarazi kandi bayakeneye hamwe na internet.

    Uwimana Christine avuga ko bakeneye ko abana babo biga ahantu heza kandi kugira ngo bigerweho bagasanga ubuyobozi bwabafasha.

    Umurenge wa Busasamana ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Rubavu. Weramo ibirayi n’imboga bigurishwa mu bice bitandukanye by’igihugu ariko abaturage bavuga ko kutagira imihanda myiza bituma imodoka zibagurira zitabageraho imyaka yabo igahera mu murima.

    Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye ko ibirayi byaboreye mu mirima kubera kubura isoko cyangwa imboga z’amashu n’ibitunguru byabuze isoko bakabihingiraho cyangwa bakabiha amatungo kugira ngo bashobore guhinga ibindi kubera ko baba babuze abaguzi, nyamara baba bashoye amafaranga mu buhinzi bwabo.

    Abaturage bavuga ko bakeneye kaburimbo inyura mu murenge wabo ihuza umujyi wa Gisenyi kugira ngo biborohere kubona abaguzi. Bavuga ko bakeneye n’ikigo nderabuzima gisimbura icyo bafite bubakiwe mu 1977.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, avuga ko kuba abaturage bagaragaza ibikorwa bashaka gukorerwa bitanga ikizere ko babigiramo uruhare, bigatuma ibyateguwe bigerwaho.

    Munyantwali avuga ko iyo imihigo yashyizwemo ibikorwa umuturage yagaragaje agira uruhare mu kubikora bigatuma n’imihigo igerwaho abayiteguye bakagira amanota meza.

    Ati “Ibikorwa bigaragazwa n’abaturage ni byo bitorwamo ibishyirwa mu ngengo y’imari no mu mihigo.”

    Ingengo y’imari ya 2020/2021 mu Karere ka Rubavu izatwara miliyari 33 na miliyoni 100 n’ibihumbi 845 n’amafaranga 921, muri yo iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage rizatwara miliyari 20 na miliyoni 695 n’amafaranga 793, iterambere ry’ubukungu ritware miliyari 7 na miliyoni 404 n’ibihumbi 548 n’amafaranga 776 mu gihe imiyoborere myiza yagenewe miliyoni 485 n’ibihumbi 475.

    Ibi bikagaragaza ko ibyerekeranye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bizatwara ingengo y’imari ya 72.4%.

    Hagendewe ku bitekerezo byatanzwe muri 2019/2020, mu bitekerezo 112 byatanzwe n’abaturage, ibitekerezo 63 ni byo byashyizwe mu bikorwa, naho mu bitekerezo 61 byatanzwe mu mwaka wa 2020/2021 ibyashyizwe mu bikorwa ni 42.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abaturiye-umupaka-wa-dr-congo-barasaba-gukorerwa-imihanda-ibafasha-mu-buhahirane

  • Namibia: Amapfa yatumye Leta igurisha mu cyamunara inzovu 170 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’ibidukikije, amashyamba n’ubukerarugendo muri Namibia yahamagariye ababishaka kuza bagapiganirwa kugura izo nzovu. Bagomba kuba bujuje ibisabwa harimo kubahiriza amahame mpuzamahanga ndetse bafite n’uruhushya rwo kohereza izi nyamaswa aho zikenewe.

    Ababishaka bahawe kwandika basaba guhatanira iri soko, kwakira ubusabe bwabo bikazarangira ku itariki ya 29 Mutarama 2021.

    Mu mwaka ushize iki gihugu cyafashe icyemezo cyo kugurisha inyamaswa zo mu gasozi zibarirwa mu gihumbi zashoboraga guhitanwa n’inzara kuko inzuri n’inzuzi zo muri pariki y’igihugu zumye.

    Inyamaswa zari kugurishwa zirimo inzovu, imbogo, musumbashyamba (twiga) n’impala. Ibi ngo bizatuma Leta ibasha kuzigama nibura miliyoni imwe n’ibihumbi ijana mu madolari ya Amerika yagombaga kugenda mu bikorwa byo kubungabunga izo nyamaswa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/muri-afurika/article/namibia-amapfa-yatumye-leta-igurisha-mu-cyamunara-inzovu-170

  • MINICOM ishishikariza abikorera kwandikisha ibikorwa byabo kugira ngo amahirwe abagenewe atabacaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye

    Ku wa 30 Ugushyingo 2020 MINICOM yatangiye iyi politiki nshya ifatanyije n’inzego zirimo Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) hamwe na Minisiteri ishinzwe Ikoranabuhanga na Innovasiyo(MINICT).

    MINICOM ivuga ko iyi politiki igamije kongera umubare w’abikorera mu gihugu, ihereye ku rubyiruko(ahanini) rwifuza gutangira kwihangira imirimo, ikaba ndetse yarashatse abafatanyabikorwa bagomba kubigisha uburyo ubucuruzi bwabo buzatezwa imbere.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko mu bigo bizahugura abashoramari bato bagitangira, harimo Business Professional Network(BPN), Inkomoko na Mastercard Foundation.

    Minisitiri Soraya yagize ati “aha ni ho tugomba gushyira imbaraga nyinshi kugira ngo abantu batangire imishinga yabo bafite ubumenyi mu bijyanye no gucunga imari no gukora gahunda y’ubucuruzi (business plan)”.

    Minisitiri Soraya avuga ko muri iyi politiki nshya abakora ubucuruzi batazaba bashingira gusa ku nguzanyo zitangwa n’amabanki, ahubwo ko bamwe bazajya bahuzwa n’abashoramari bo ku isoko ry’imari kugira ngo bakorane nabo.

    Yakomeje agira ati “hari abantu bumva ko niba afite ubucuruzi buto atagombye kubwerekana cyangwa kubwandikisha kubera gutinya imisoro, akenshi ukabona ko hari amahirwe umuntu abura kubera ko atiyandikishije”.

    Minisitiri Soraya atanga urugero rw’uko hari ababuze inyunganizi y’ikigega cyashyiriweho gufasha abahungabanyijwe na Covid-19, bitewe n’uko batigeze bandikisha ubucuruzi bwabo mu kigo RDB.

    Indi mpamvu izatuma abantu cyangwa ibigo bimwe na bimwe bidafashwa gutera imbere nk’uko bisobanurwa na Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Monique Nsanzabaganwa, ijyanye n’imiterere y’ahantu hashyizwe ubucuruzi.

    Nsanzabaganwa yagize ati “niba ugiye gushyira ubucuruzi ahagushyira mu manegeka, nta kigo cy’imari kizakuguriza kuko umushinga wawe uba ufite ibyago by’uko igihe icyo ari cyo cyose wakwisanga wapfuye, ugahomba kandi n’iyo banki igahomba”.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire nawe yakomeje avuga ko Leta izafasha ibihangano by’ikoranabuhanga bihindura imikorere y’abantu, haba mu Rwanda no mu mahanga.

    Urugero rw’ikoranabuhanga kugeza ubu ryahagaritse kwishyura amafaranga mu ntoki, ni irikoreshwa mu ngendo z’imodoka muri Kigali rya Tap&Go.

    Politiki yo guteza imbere ba rwiyemezamirimo (Entrepreneurship Development Policy/EDP) yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kuyifasha kugera kuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi(NST1 2024).

    EDP kandi biteganyijwe ko izafasha kubahiriza guhunda yo kugeza u Rwanda ku bukungu buciriritse muri 2035, ku bukungu buhanitse muri 2050 ndetse no ku cyerekezo cya Afurika yunze Ubumwe AU(Agenda 2063).


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/minicom-ishishikariza-abikorera-kwandikisha-ibikorwa-byabo-kugira-ngo-amahirwe-abagenewe-atabacaho

  • Rebero: Huzuye inzu y’amafilime n’ikibuga cyakira igitaramo cy’abantu ibihumbi 40 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu ya CANALOLYMPIA ireberwamo amafilime
    Inzu ya CANALOLYMPIA ireberwamo amafilime

    Kugeza ubu uyu mushinga umaze kubaka inzu izajya ireberwamo amafilime y’ubwoko bwose ndetse na sitade (amphithéâtre) ishobora kwakira abantu bagera ku bihumbi 40 baje mu bitaramo, gukina no kwidagadura mu buryo butandukanye.

    Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yagize ati “abacuranzi n’abandi bahanzi babonye aho bashobora kwerekanira ibihangano byabo. Abanyarwanda na bo babonye ahandi hantu ha gatatu bashobora kwidagadurira hiyongera kuri Sitade no kuri Kigali Arena”.

    Uyu muyobozi muri RDB avuga ko uyu mushinga umaze gutwara amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 40 (ni amanyarwanda akabakaba miliyari 40), kandi ko hazakomeza kubakwa ibikorwa ndangamuco bitandukanye.

    Belise Kariza avuga ko abahanzi babonye ahabasha guteza imbere ibihangano byabo, ndetse n
    Belise Kariza avuga ko abahanzi babonye ahabasha guteza imbere ibihangano byabo, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange babonye aho kwidagadurira- Kariza

    Kariza yavuze ko nyuma yo kuhubaka inzu ireberwamo filime na ‘amphithéâtre, bagiye kuhashyira ubusitani bwo kwishimiramo (botanic garden), amacumbi, n’inzu ibikwamo ibihangano bitandukanye.

    Hazajya kandi ubwogero, ibibuga bito by’imikino itandukanye n’ingoro ndangamuco y’ibiribwa (ibiryo bitetse), ndetse n’inzu zikoze mu buryo bwa kinyarwanda zizakoreshwa nka hoteli.

    U Rwanda rubaye igihugu cya 12 muri Afurika gishyizwemo inzu za CANALOLYMPIA zerekanirwamo ibibera hirya no hino ku isi n’amafilime afite amajwi ahinda n’amashusho amurikwa ku bikuta binini, ku buryo umuntu ayabona ari kure.

    Inzu yubatswe ya CANALOLYMPIA iri ku i Rebero yajyamo abantu 300, ariko mu gihe haba haje abantu benshi bifuza kureba filime, bahita basohoka bakarebera hanze muri ya Amphitheatre ishobora guteraniramo abantu bagera ku bihumbi 40.

    Umuyobozi wa CANALOLYMPIA mu Rwanda, Aimée Umutoni avuga ko abagize umuryango bose guhera ku mwana kugera ku muntu mukuru, ntawe uzabura ikimushimisha.

    Umutoni yagize ati “igiciro gisanzwe ni amafaranga 3,000Frw na 2,000Frw ku mwana ku bijyanye no kureba filime gusa, ariko iyo haje filime nshyashya igiciro kirazamuka gato”.

    Kugeza ubu umuntu uhaje atareba filime we ntacyo yishyuzwa, ariko mu gihe azaba aje gusura ibindi bikorwa nk’ibitaramo, gukina, gufungura no kwidagadura mu buryo butandukanye azajya yishyuzwa.

    Umutoni Aimée avuga ko abantu bose kuva ku mwana kugera ku mukuru bazashimishwa n
    Umutoni Aimée avuga ko abantu bose kuva ku mwana kugera ku mukuru bazashimishwa n’umudugudu wa Rebero Cultural Village

    Filime zose zaba iz’inyarwanda n’iz’ahandi zizatangira kwerekanwa guhera ku cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, zikazajya zirebwa iminsi yose y’icyumweru ukuyemo ku wa mbere.

    Inyubako za RDB na CANALOLYMPIA ziswe ‘Rebero Cultural Village’, biteganyijwe ko zizajya zakira ibitaramo biri ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga bitari munsi ya 30 buri mwaka.

    Ni inyubako zikoreshwa n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba kuva ku matara ahaboneshereza kugeza ku muriro wose ukoreshwa mu nzu zose, kugira ngo birinde kurekura imyotsi ihumanya ikirere.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rebero-huzuye-inzu-y-amafilime-n-ikibuga-cyakira-igitaramo-cy-abantu-ibihumbi-40

  • Alexandre Lenco ufite ubumuga bwo kutabona yinjiye mu buhanzi: Reba uko acuranga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Alexandre Lenco, ubu avuga ko yiyubakiye inzu muri Kigali abikesha umuziki
    Alexandre Lenco, ubu avuga ko yiyubakiye inzu muri Kigali abikesha umuziki

    Mu busanzwe, Alexandre aririmba indirimbo z’abandi zakunzwe hambere, mu bitaramo bitandukanye ibizwi nk’ibisope.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, yahuye n’umuhanzi Tonzi ukora indirimbo zaririmbiwe Imana aho yariho akora, Tonzi amwumvise amusaba ko yamufasha gukora ibihangano bye bwite.

    Nk’uko Alexandre abisobanura, ati “yaranyegereye ambwira ko yakunze uburyo ndirimba ati ese ujya ukora indirimbo zawe atari iz’abandi? Nti yego, ambwira ko ashaka kumfsha kubijyana muri studio”. “

    Tonzi asanzwe afite ikigo gifasha abantu bafite ubumuga bafite impano kuba bazizamura.

    Kuri ubu Alexandre afite indirimbo ze amaze gushyira hanze eshatu zose zifite n’amashusho, avuga ko nta gahunda yo guhagara gukora afite nubwo bigoye.

    Ati “Mu bisope biroroshye kubona amafaranga vuba kuko uhita wishyurwa, ariko mu buhanzi bifata igihe no kwihangana ariko ntabwo bizanca intege”.

    Alexandre yatangiye kwita kumenya umuziki akiri umwana afite imyaka 9 ubwo umupadiri w’aho yigaga i Gatagara yamubonye akinisha ibikoresho bya mu muzika akamugira inama yo kuzawukora akuze.

    Na we yaje kujya kuwiga mu mashuri yisumbuye akaba ari na wo umwubakiye inzu i Kigali.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/alexandre-lenco-ufite-ubumuga-bwo-kutabona-yinjiye-mu-buhanzi-reba-uko-acuranga