Tag: featured

  • APR FC ntibashije gukabya inzozi z’amatsinda nyuma yo gutsindwa na Gor Mahia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri Nyayo Stadium guhera I Saa Cyenda z’amanywa, aho APR Fc yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-1 yasabwaga kunganya gusa igahita ikomeza.

    APR FC ntibyaje kuyihira nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1, aho Gor Mahia ari yo yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Samuel Onyango, ni nyuma y’aho Tuyisenge Jacques yari yahushije penaliti.

    Gor Mahia isezereye APR FC iyitsinze ibitego 3-1
    Gor Mahia isezereye APR FC iyitsinze ibitego 3-1

    APR FC yaje kwishyura iki gitego cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy wari winjiye mu kibuga asimbura, maze umusifuzi wa kane yerekana ko hongerwaho
    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Gor Mahia: Mathews, Charles Momanyi, Philemon Otieno , Michael Apudo, Andrew Juma, Ernest Wendo, Keneth Muguna, Bernard Ondiek, Tito Okello, Benson Omalla, Samuel Onyango

    APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco, Niyomugabo Claude, na Tuyisenge Jacques


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-ntibashije-gukabya-inzozi-z-amatsinda-nyuma-yo-gutsindwa-na-gor-mahia

  • Abamotari barashima ko ubuvugizi bakorewe na Kigali Today bwatumye bahabwa umwambaro mushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye umwambaro mushya ariko basaba ko bajya bahabwa umwambaro urenze umwe mu rwego rwo kurushaho kugira isuku
    Bishimiye umwambaro mushya ariko basaba ko bajya bahabwa umwambaro urenze umwe mu rwego rwo kurushaho kugira isuku

    Ni ibyishimo bagize nyuma y’uko Kigali Today isohoye inkuru ku itariki 22 Ugushyingo 2020, ifite umutwe ugira uti “Hari abamotari bavuga ko baterwa ipfunwe n’umwambaro w’akazi wabasaziyeho”.

    Ubwo bashyikirizwaga umwambaro mushya ku wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2020 muri sitade Ubworoherane mu mujyi wa Musanze, byari ibyishimo kuri bo nyuma y’igihe kinini basaba ko ubuyobozi bw’amakoperative yabo bwabagezaho imyambaro, bashimira uruhare rw’itangazamakuru mu ikemuka ry’ikibazo bari bafite.

    Umwe muri bo witwa Hakizimana Viateur yagize ati “Kigali Today turayemera ivugira abamotari, ikandika bigakoreka. Urabona aho tuyihereye amakuru bihise bisubizwa vuba nta n’ukwezi guciyemo, mu gihe twari tumaze umwaka dukoresha umwambaro umwe wari waradusaziyeho, muradufashije tubonye undi”.

    Mugenzi we witwa Imanizabayo Eric we yagize ati “Muradufashije twari twaravuze tubura abatwumva, twari tumaze kugira umwanda amajire yaradusaziyeho abantu badufata nk’abanyamwanda kandi turengana ari ikibazo cyo kubura akazi. Ugasanga bamwe bambaye amajire ashaje abandi batayambaye hari n’abambaye ateye ibiremo, ariko kuba duhawe umwambaro mushya ibibazo birakemutse isuku igiye urushaho kwiyongera”.

    Bavuga ko bishimiye umwambaro mushya
    Bavuga ko bishimiye umwambaro mushya

    N’ubwo bahawe umwambaro mushya, baravuga ko udahagije aho basaba ko bajya bahabwa imyambaro ibiri cyangwa itatu, mu rwego rwo kurushaho kubona umwanya wo kuyigirira isuku.

    Ngabonziza Egide ati “Amajire yari yaraboze ashaje, byari akavuyo iki gikorwa tucyakiriye neza, ariko umwambaro umwe ku mumotari ntabwo uhagije baduhaye ebyiri cyangwa eshatu nibwo byaba bihagije, hari ubwo utwara umuntu ufite akazigo kakakwanduza ukaba mu gitondo wakoresha indi mu gihe iyanduye yameshwe”.

    Maruhanya Vincent we ati “Umwenda mushya uradushimishije twari tuwukeneye, urabona tumaze umwaka dukoresha umwe ibaze uyu munsi, ejo, ejobundi mu mwambaro umwe ni ikibazo, bagombye kuduha umwambaro byibura buri mezi ane, ni ngombwa ngo tugire isuku. Reba gutaha nijoro uvuye ku kazi ukayifura mu gitondo ukayibyukiramo ni ikibazo, umwambaro umwe ntabwo uhagije”.

    Nyuma y’uko abamotari bagaragaje ibyishimo by’umwambaro bahawe ariko bagasaba ko umwambaro umwe udahagije, Ubuyobozi bw’urugaga rw’abamotari mu Rwanda buremeza ko hatazongera gutegerezwa ko umwambaro usazira ku bamotari, bubizeza ko kuri Noheli mu mpera z’uyu mwaka, bazongera bagahabwa undi mwambaro, mu rwego rwo kubarinda umwanda nk’uko Ngarambe Daniel, umuyobozi w’urwo rugaga yabitangarije Kigali Today.

    Bahawe n
    Bahawe n’ibikoresho byo kwirinda COVID-19

    Yagize ati “Hano i Musanze abamotari bamaze iminsi batishimye, mu minsi yashize twari twabahaye umwambaro wari ushaje ubu tubahaye undi byibuza kugira ngo umumotari agire imyambaro ibiri, nanabemereye ko kuri Noheli bagomba kubona iundi mwambaro wa gatatu bakajya basimburanya bakagira isuku, Musanze ni akarere keza kagendamo ba Mukerarugendo ntitwifuza ko abamotari bagomba kugakoreramo basa nabi, bagomba kuba basa neza”.

    Uretse uwo mwambaro bahawe, bashyikirijwe n’ibikoresho binyuranye bibafasha kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 birimo imiti yo gutera mu ntoki no mu ngofero (casque) ndetse n’udupfukamunwa.

    Abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze bagera mu 1300, bakaba babarizwa mu makoperative atatu akorera muri uwo mujyi.

    Abamotari babarirwa mu 1300 bakorera mu mujyi wa Musanze
    Abamotari babarirwa mu 1300 bakorera mu mujyi wa Musanze
    Mbere yo guhabwa umwambaro mushya basabwe gucunga umutekano batanga amakuru
    Mbere yo guhabwa umwambaro mushya basabwe gucunga umutekano batanga amakuru


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abamotari-barashima-ko-ubuvugizi-bakorewe-na-kigali-today-bwatumye-bahabwa-umwambaro-mushya

  • Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.

    Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.

    Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.

    Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

    Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.

    Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

    Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.

    Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/hari-abarimu-bagiye-gushyirwa-mu-myanya-badakoze-ibizamini-by-akazi

  • Perezida Kagame yitabiriye Inama itegura gutangiza isoko rusange rya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame
    Perezida Paul Kagame

    Ni inama yibanze ku kunoza ibikenewe byose kugira ngo isoko rusange rya Afurika rizatangirane n’ukwezi gutaha ku itariki ya mbere Mutarama 2021.

    Iryo soko rusange rizoroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika cyane cyane ibyamaze kwemeza ayo masezerano yo gushyiraho isoko rusange.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-itegura-gutangiza-isoko-rusange-rya-afurika

  • Polisi yerekanye abantu batatu bakekwaho kwiyitirira Polisi bakiba abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babiri muri aba bagabo batuye mu Karere ka Gicumbi bakaba barafatiwe mu cyuho bashaka kwaka ruswa y’amafaranga ibihumbi 100 umucuruzi w’inzoga witwa Nyiransekanwa Jean de Dieu, bavuga ko bamufashe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Undi arakekwaho kwiyitirira urwego rwa Polisi rutanga icyemezo cyo gutwara ibinyabiziga aho yatekeye umutwe umubyeyi witwa Uwera Marie Chantal akamuha amafaranga amwizeza kumuha uruhushya rw’agateganyo (permis provisoire).

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bagiye kubashyikiriza ubugenzacyaha, bagatangira gukurikiranwa, bahamwa n’ibi byaha bakazahabwa ibihano birimo igifungo cy’imyaka itatu.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yerekanye-abantu-batatu-bakekwaho-kwiyitirira-polisi-bakiba-abaturage

  • Bizeye ko amakosa y’ubushize atazagaragara mu byiciro bishya by’ubudehe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bishimiye ibyiciro bishya by
    Abaturage bishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe

    Ibyo barabivuga nyuma yo gusobanurirwa uko ibyiciro by’ubudehe bishya biteye, urugero ni aho bitari ngombwa ko abantu bose bo mu muryango bajya mu cyiciro kimwe nk’uko byari bimeze mbere, igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro kikaba kirimo gukorwa ubu.

    Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko icya mbere bishimiye muri ibyo byiciro bishya ari uko abana bakuru mu miryango bemerewe guhabwa ibyiciro byabo aho kugira ngo bakomeze kubarwa ku miryango yabo, nk’uko Uwitonze Christine wo mu murenge wa Shyogwe abisobanura.

    Agira ati “Ibi byiciro biranshimishije cyane kuko mfite abana bakuru, hari uw’imyaka 20 n’uw’imyaka 22, ubu bemerewe kuba bahabwa ibyiciro byabo mu gihe mbere bitashobokaga. Bizatuma biyishyurira mituweri na ho jyewe ndwane no kubona iy’abana bato mu gihe mbere nagombaga kubishyurira bose bikamvuna”.

    Ati “Ubu umwe muri abo bakuru yamaze kwandikwa ku cyiciro cye kuko ubu abaturage barimo gushyirwa mu byiciro, ndumva n’undi azahabwa icye kuko akenshi bataba bahari. Ni ibyo kwishimira rero kuko bitandukanye n’ibyubushize”.

    Tuvindimwe Philemon na we avuga ko amakuru yatanze yanditswe uko yayatanze, bityo ko icyiciro cy’ubudehe bazamuha kizaba gihwanye n’imibereho ye, mbere ngo ntibyari byakozwe neza.

    Ati “Icyiza ubu ni uko witangira amakuru y’imibereho yawe agahuzwa n’icyiciro cy’ubudehe gishya kandi abaturanyi baba bahari bakabyemeza cyangwa bakakunyomoza bityo umuntu agahabwa icyiciro kimubereye. Mbere hari ibitari binoze kuko nkanjye nari nashysizwe mu cyiciro cya kabiri, ariko nyuma ngiye gushaka mituweri barebye mu mashini bansaga mu cya gatatu kandi ndi nyakabyizi, no kubihinduza biranga ariko ubu nizeye ko bizakorwa neza”.

    Ibyiciro by’ubudehe bicyuye igihe byari bine byitiriwa imibare kuva kuri rimwe (1) kugeza kuri kane (4), abakene cyane bakaba babarizwaga mu cyiciro cya mbere na ho abakire cyane bakabarirwa mu cya kane, none ibyiciro bishywa byiswe inyuguti ari zo A, B, C, D, E ni ukuvuga ko ari bitanu, abakire cyane bari muri A na ho abakene cyane bakaba muri E.

    Ikindi abantu bishimira cyane ni uko ibi byiciro bishya by’ubudehe bitazashingirwaho mu guha inguzanyo abanyeshuri bajya kwiga muri kaminuza, ahubwo hazashingirwa ku bushobozi bwabo mu myigire.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ignacienne Nyirarukundo, asaba abaturage gutanga amakuru y’ukuri kuko uzabeshya bizamugiraho ingaruka.

    Ati “Abaturage barasabwa gutanga amakuru y’ukuri kuko uzabeshya abigendereye ashaka kuyobya igenamigambi ry’igihugu na we bishobora kumugiraho ingaruka, Bizashingira ku byo umuntu afite uyu munsi bishobora kubyazwa umusaruro bikaba byamugiririra umumaro, uwabihisha rero kandi hari uwagombaga kumufasha kubibyaza umusaruro, urumva ko kubeshya nta nyungu yabikuramo”.

    Gahunda yo gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe bishya yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukuboza mu gihugu hose ikazageza ku itariki 6 Ukuboza 2020, gusa ngo na nyuma uwakwifuza kugira ibyo ahindura ku makuru yatanze yemerewe kubikora, kuko ngo hari abantu badakunda kuvugira imitungo yabo yose mu ruhame.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bizeye-ko-amakosa-y-ubushize-atazagaragara-mu-byiciro-bishya-by-ubudehe

  • Huye: Batatu bakurikiranyweho gutema ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twahirwa, Nshimiyimana na Ntayomba bakekwaho kwangiza ishyamba rya Kaminuza y
    Twahirwa, Nshimiyimana na Ntayomba bakekwaho kwangiza ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Twahirwa Bernard na Nshimiyimana Alexis bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abakora irondo ry’umwuga bafatirwa mu rugo rwa Ntayomba Paul utuye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba. Uyu Ntayomba niwe bazaniraga ibyo biti akabigura, kimwe ngo yakiguraga amafaranga y’u Rwanda 1000, yari amaze kugura ibiti birenga 100.

    Yagize ati “Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo abakora irondo ry’umwuga muri ako Kagari babonye aba bagabo babiri bikoreye ibiti baturutse mu ishyamba rya kaminuza barabakurikira babona babijyanye mu rugo rwa Ntayomba bahageze bahasanga ibindi biti biharunze birenga ijana.”

    SP Kanamugire avuga ko abanyerondo babajije Twahirwa na Nshimiyimana aho bakura ibyo biti bavuga ko babikura mu ishyamba ryabo bakomeje kubahata ibibazo bababwira kujya kubereka iryo shyamba bita ko ari iryabo, nibwo bahitaga bemera ko babitema mu ishyamba rya Kaminuza ishami rya Huye. Ako kanya hahise hanaza itsinda ry’abasore bazanye imihoro yo kurwanya abo banyerondo, abanyerondo bahise batabaza Polisi.

    Ati “Abanyerondo bahise baduhamagara iryo tsinda ry’abo basore bari baje kurwanirira abo bagenzi babo bumvise ko Polisi igiye kuhaza bahise biruka baracika, Polisi ihageze ifata abo babiri ndetse n’uwabaguriraga ibyo biti ari we Ntayomba.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko bariya bagabo bakimara gufatwa abapolisi babajije uwaguraga ibiti ari we Ntayomba impamvu yaguraga ibiti byatemwaga mu ishyamba rya Leta ababwira ko yabibaguriraga azi ko ari ba rwiyemezamirimo kuko ariko ngo bari baramubwiye.

    Aba bagabo uko ari batatu bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma aho bagiye gukorerwa iperereza n’urwego rw’ubugenzcyaha (RIB) ruhakorera.

    SP Kanamugire yakanguriye abaturage muri rusange cyane cyane urubyiruko kuko arirwo rukunze kugaragara mu byaha kuvana amaboko mu mifuka bagakora, cyane ko banafite n’imbaraga, bakirinda kurarikira iby’abandi cyangwa kwishora mu binyuranyijwe n’amategeko kuko bazafatwa bakabihanirwa.

    Yanibukije abaturage ko gusarura ishyamba no gutwika amakara mu buryo bunyuranyije n’amategeko biri mu byangiza ibidukikije, kandi kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. Aha yababwiye ko uzabigerageza wese azafatwa akabihanirwa, asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya, gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/huye-batatu-bakurikiranyweho-gutema-ishyamba-rya-kaminuza-y-u-rwanda

  • Umuntu wa 51 yishwe na #COVID19 mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu yahise yuzuza umubare w’abantu 51 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda habonetse abantu 32 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 76.

    Abo barwayi bashya 32 babonetse mu bipimo 3,662 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 13, Musanze: 7, Muhanga: 5, Rubavu: 4, Rutsiro: 2, Bugesera: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,043 muri bo abamaze gukira ni 5,672, naho abakivurwa ni 320.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/umuntu-wa-51-yishwe-na-covid19-mu-rwanda

  • Hari abafite ubumuga binubira kudakorerwa ibyo basezeranyijwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babigaragaje ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ku wa Kane tariki 3 Ukuboza 2020.

    Abafite ubumuga b
    Abafite ubumuga b’i Rusenge bizihije umunsi w’abafite ubumuga

    Urugero ni ab’i Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, aho Gérard, utabona, uhagarariye itsinda ry’abafite ubumuga mu Kagari ka Maliba, avuga ko hari igihe basezeranywa gukemurirwa ibibazo, bagategereza amaso agahera mu kirere.

    Atanga urugero rw’uwitwa Placide Niwemwungeri, utumva utanavuga wo mu Kkagari atuyemo, wakuze ari impfubyi, akaba nta mutungo n’umwe agira.

    Ati “Nka Niwemwungeri bamye bavuga ko bazamushakira ikibanza bakamufasha bakamwubakira, none ntabyo barakora. Aracumbitse kandi noneho ntareba munsi y’urugo, atunzwe no kudoda inkweto. Bamuhaye icyo ararira nyine ni uko.”

    Joséphine Mukanyangezi na we wo mu Murenge wa Rusenge agira ati “Bigeze kutwemerera ko bazaduha inguzanyo tuzagurizwa zinyujijwe mu matsinda y’abafite ubumuga, ariko twarategereje turaheba. No mu kwa cumi twaraje dutahira aho. Twumvise ko abandi bayabonye, ariko mu Kagari ka Cyuna dutuyemo ntawigeze ayabona.”

    Védaste Semanzi uhagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko na we atuye mu Murenge wa Rusenge, ariko ko atari yarigeze amenya iby’uko Niwemwungeri yemerewe kubakirwa. Icyakora ngo agiye gukurikirana amenye aho byapfiriye hanyuma bizakemuke.

    Ati “Nzabivuga ku Murenge babikurikirane.”

    Naho ku bijyanye n’amafaranga abafite ubumuga bavuga ko bemerewe ntibayahabwe, Semanzi avuga ko amafaranga bemereye abafite ubumuga ari inguzanyo y’ibihumbi 500 bahabwa bishingiwe n’ikigega BDF, bakazishyura kimwe cya kabiri n’inyungu zacyo.

    Kugeza ubu muri Nyaruguru ngo bamaze gutanga inguzanyo zibarirwa muri miliyoni 40, binyujijwe muri SACCO zo mu mirenge itanu, kandi abo muri Rusenge bo ntibaragerwaho.

    Uwo muyobozi uhagarariye abafte ubumuga abasaba kuba bihanganye kuko na bo bazagerwaho, cyane ko ngo n’abafashe inguzanyo ubu bazishyura neza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Collette Kayitesi, we avuga ko ikibazo cy’abafite ubumuga gikomeye bahagurukiye bakaba baranagishyize mu mihigo, ari icyo kubafasha kubona inyunganirangingo n’insimburangingo.

    Agira ati “Inzitizi ikomeye inababuza kugera ku byo bagomba gukora cyangwa bifuza bagiye bagaragaza, ni ukubona inyunganirangingo n’insimburangingo. Twashyize mu mihigo y’Akarere ko tugomba kubafasha kuzibona, zikavaho nk’inzitizi zababuzaga kugera ku iterambere nk’abandi.”

    Mu zindi mbogamizi abafite ubumuga b’i Rusenge bagaragaza, harimo kuba hari abacikanwe batapimwe ngo hamenyekane urwego rw’ubumuga bariho hanyuma banabihererwe amakarita. Hari n’abamugaye nyuma na bo batarahabwa amakarita.

    Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe muri 2012 ryagaragaje ko mu Rwanda habarurwa abantu basaga 446,653 bafite ubumuga, naho mu Karere ka Nyaruguru habarurwa abafite ubumuga basaga ibihumbi bitanu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/hari-abafite-ubumuga-binubira-kudakorerwa-ibyo-basezeranyijwe

  • Uganda: Ibiganiro mpaka byagombaga guhuza abakandida-perezida byahagaritswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanya-Uganda bamaze iminsi bari mu nkundura yo gushyigikira abakandida batandukanye bahatanira kuyobora igihugu
    Abanya-Uganda bamaze iminsi bari mu nkundura yo gushyigikira abakandida batandukanye bahatanira kuyobora igihugu

    Akanama kateguraga izi mpaka zari ziteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatanu kavuze ko iryo hagarikwa ry’ibiganiro ryatewe n’amikoro make, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’i Kampala.

    Ako kanama kavuze kandi ko ikibazo cya Covid-19 ari cyo nyirabayazana w’iseswa ku munota wa nyuma ry’ibyo biganiro mpaka hagati y’abakandida. Izo mpaka zagombaga guhuza abakandida barenga 10 bahatanira kuyobora Uganda.

    Ubukangurambaga muri Uganda n’ubushyamirane burakomeje ku bapolisi n’abayoboke b’abakandida biyamamaza bahuriza hamwe imbaga y’abantu bashinjwa kurenga ku mabwiriza yatanzwe na komisiyo y’amatora.

    Umwe mu bakandida ku mwanya wa perezida, Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, yasabye urwego rw’amatora kurinda abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi batotezwa n’inzego z’umutekano.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/uganda-ibiganiro-mpaka-byagombaga-guhuza-abakandida-perezida-byahagaritswe