Tag: featured

  • Ikipe ya AS Kigali itsinze Orapa United inayisezerera muri CAF Confederation Cup #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muhadjiri (uri ku mupira) ukinira AS Kigali ni umwe mu bagoye ikipe ya Orapa United
    Hakizimana Muhadjiri (uri ku mupira) ukinira AS Kigali ni umwe mu bagoye ikipe ya Orapa United

    Wari umukino wo kwishyura wari wakiriwe n’ikipe ya AS Kigali, aho yasabwaga igitego kimwe gusa ngo isezerere Orapa United.

    AS Kigali yaje kubigeraho itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe n’umunya-Nigeria Aboubakar Lawal, ku mupira yari ahawe n’umutwe na Ortomal Alex.

    Nyuma yo gusezerera iyi kipe, AS Kigali izahura na KCCA yo muri Uganda muri 1/16 cy’irangiza.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ikipe-ya-as-kigali-itsinze-orapa-united-inayisezerera-muri-caf-confederation-cup

  • Kugira Karidinali mu gihe gito bivuze ko icyiza kitagendera ku myaka – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabivugiye mu gitambo cya Misa cyo gushimira Imana ku kuba u Rwanda rwarahawe umugisha wo kugira Karidinali nyuma y’imyaka 120 gusa Kiliziya Gatolika imaze igeze mu Rwanda mu gihe hari ibindi bihugu bimaze imyaka ibihumbi bataragera kuri urwo rwego.

    Yagize agize ati “Twebwe turireba nk’abari bamaze imyaka 120, turakuze bihagije ngo tubashe kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza, twateraniye aha tuje gushimira Imana iyi mpano twabonye muri iyi myaka 120”.

    Perezida Kagame avuga ko Karidinali Kambanda Igihugu kimufite nk’Umunyarwanda, nk’umwana w’u Rwanda wazamutse kuva abaye Umusaseridoti kugera ku rwego rwa Karidinali, ibyo bikaba bikwiye gushimirwa Nyirubutungane Papa Francisco wagiriye Kambanda icyizere akamuzamura mu ntera ubu akaba abaye umujyanama we wa hafi.

    Avuga ko icyo cyizere gishingiye ku bushishozi n’umurava Kambanda yagaragaje mu butumwa bwe mu Rwanda kandi akerekana ko ashoboye kugeza umusanzu we kuri Kiliziya yose ku Isi.

    Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Vatikani wafashe intera ishimishije kandi bikwiye gushimirwa Papa Francisco wakomeje kugaragaza ubushake bwo kuwunoza akosora ibitaratunganye mu bihe byashize kandi bitari bikwiye no kuba.

    Ibyo kandi ngo biranagaragara ko Papa Francisco akora neza ku Isi hose kandi akwiye kubishimirwa.

    Agira ati, “Turagushimira wowe Kambanda urwego ugezeho kandi twizera ko uzafatanya n’abo bashyize imbere gukorera Kiliziya neza gukorera u Rwanda neza n’Abanyarwanda, ni ishema n’icyubahioro kuri wowe bwite ariko ni ibyacu nk’u Rwanda n’Abanyarwand twese tutitaye cyane ku buryo twemera mu bijyanye n’amadini”.

    Perezida Kagame yongeyeho ati “Iyo Umunyarwanda azamutse mu ntera kubera ubushobozi, kubera imirimo yakoze haba ku rwego mpuzamahanga twese turishima, icyizere yagiriwe n’agaciro yahawe ubwo natwe biba ibyacu, aba ari intore mu nshingano arimo, akaba n’intore mu gihugu cyacu ari na cyo cye”.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko ibyo bizafasha Karidanali Kambanda kuzarangiza neza icyo Imana n’Abanyarwanda bateze kuri Kiliziya Gatolika.

    Perezida Kagame yijeje ubufatanye Karidinali Kambanda kandi asaba n’abandi kumuba hafi ngo azasohoze ubutumwa bwe neza, dore ko Kiliziya Gatolika ifite amateka mu mibereho y’Abanyarwanda.

    Yavuze ko Kiliziya Gatolika yafatanyije n’inzego zitandukanye mu kuzamura ibikorwa bifitiye Abanyarwanda akamaro mu burezi, ubuzima n’izindi nzego kandi bikaba bikwiriye gukomeza kandi bigahabwa n’izindi mbaraga nshya nk’uko hagenda havuka abayobozi b’inzego nshya nk’urwo Kambanda agezeho.

    Amateka mabi Kiliziya Gatolika ifitanye n’u Rwanda ntakwiye gushyirwa imbere

    Kuba mu mateka ya Kiliziya n’u Rwanda harabayeho rimwe na rimwe ibitaragenze neza cyangwa ingorane zitandukanye ndetse zikaza no guhungabanya ubuzima bw’Igihugu, Perezida Kagame yavuze ko ibyo bidakwiye gukomeza kubakirwaho, ahubwo bikwiye guhinduka.

    Agira ati, “Hagiye haba ibitaragenze neza n’izindi ngorane biza no guhungabanya ubuzima bw’Igihugu, ibyo ntabwo ari byo twashyira imbere twabikuyemo isomo ryo kumva icyabuze, icyo gihe hakaba hakwiye gushakishwa icyatuma bitasubira kandi hagaterwa intambwe mu bundi buzima bwubaka ubufatanye bwubaka Igihugu n’abagituye”.

    Perezida Kagame avuga ko Karidinali Kambanda n’abandi bazaba bafatanyije na we ubwe azahera ku mateka ye yo kuba umuryango we warishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagakomeza inzira y’ubufatanye, gukora neza no kubaka Igihugu kuko bitagira igihe birangirira ahubwo bigomba guhora bikorwa.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko intambwe imaze guterwa ishimishije ariko hakwiye gukomeza n’izindi ntambwe zituma abantu bose bafatanya bagakora ibyiza bikwiriye, harimo inyungu za buri wese kandi buri wese akibonamo bityo agatanga umusanzu we kubera izo nyungu zitari iz’umwe cyangwa undi.

    Avuga ko Kambanda n’abandi bayobozi ba Kiliziya Gatolika ndetse na Vatikani hakurikijwe inzira igaragarira mu bikorwa, uhereye no kuri Papa Francisco agaragaraza kandi ashyize imbere u Rwanda ruzatanga umusaznu warwo ngo ibyiza bitere imbere ibibi bisigare inyuma bityo Kiliziya Gatolika yubakwe hamwe n’u Rwanda kandi habeho ubufatanye hagati y’andi madini.

    Karidinali Kambanda yashimye Perezida Kagame uko yafashije Kiliziya

    Karidinali Kambanda yashimiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kuba yaramubaye hafi na Kiliziya muri rusange akaba yaragize uruhare mu gufasha Kiliziya kubona aho yubaka Bazilika y’icyitegererezo.

    Yavuze ko hari icyizere cy’uko guhabwa ahahoze hafungirwa abantu muri Gereza yari izwi ku izina rya 1930, bigereranywa n’umusozi wa Gorogota wicirwagaho abanyabyaha ariko ukaba warabaye intangiriro yo kurokora ubuzima bahabambiye Yezu Kirisitu.

    Yagize ati, “Mwaduhaye ikibanza cyiza kibereye ingoro y’Imana ahahoze Gereza ya Kigali. Kariya gasozi gafite icyo kavuze kuri twe nk’uko Gorogota n’umusaraba byari ikimenyetso cyo gucibwa, na kariya gasozi kari ikimenyetso cyo gucibwa hagiye kuba ahantu h’ubuzima, umukiro n’umugisha”.

    Yanavuze ko imikorere ya Papa Francisco iha umwanya u Rwanda mu nama ya Papa i Roma bivuze guha ijambo Kiliziya z’intamenyekana za kure, u Rwanda rukaba rufite umwihariko wo kuba rwarahawe Umukaridinali ku itariki 28 Ugushyingo 2020, ari na yo tariki yizihizwaho umunsi w’ibonekerwa wa Bikira Mariya i Kibeho, uwo mugisha w’i Kibeho ukaba ngo ufitanye amateka n’u Rwanda.

    Inkuru bijyanye:

    Perezida Kagame yitabiriye misa yo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinali

    Kureba andi mafoto menshi y’uyu muhango, kanda HANO

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kugira-karidinali-mu-gihe-gito-bivuze-ko-icyiza-kitagendera-ku-myaka-perezida-kagame

  • Kuki hari abagira amabere manini bikabatera ipfunwe nyamara kugira ikibuno kinini bikabatera ishema? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amabere kimwe n’ikibuno ni zimwe mu ngingo zigize umubiri w’umuntu, ariko siniyumvisha impamvu rumwe( amabere) kuba ari runini rwatera umuntu ipfunwe, nyamara ku rundi ruhande (ikibuno) rwaba runini rugatera umuntu ishema.

    Ubundi buri rugingo Imana yaremye ruba rufite umumaro warwo. Ngenekereje nkashyira mu bwenge bwanjye, ubundi numva kugira amabere manini ari byo byagakwiye kuba ishema ku mugore, kuko umumaro w’ingenzi wayo, ari ukwonsa umwana kandi iki akaba ari ikintu cyihariwe n’umugore gusa, kuko ikibuno n’umugabo akigira kandi nta wundi mumaro wihariye ku mugore. Mbese byaba bigaragaza ko ufite ibikwiye byo konsa umwana. Ariko nibaza impamvu ibi bitera umuntu ipfunwe, ndetse akamera nk’umuntu wakoze ikosa runaka kugira ngo abe afite amabere manini.

    Ubundi nzi ko “amabere” ari ikinyarwanda ndetse kinasobanutse. Ariko kubera umugore ufite amabere manini agaragaza ko bimuteye ipfunwe, hari abo usanga bagerageza kubihindurira izina.

    Aho kuvuga ngo kanaka ufite amabere manini bakavuga bati “kanaka ufite igituza kinini”. Nyamara kuvuga ngo “wa mugore kanaka ufite ikibuno kinini” bakumva ari ibintu bitagize icyo bitwaye.

    Ibi kandi bigera aho ukabona bisa n’ibifashe iñdi ntera, kuko binafatwa nk’igitutsi cyangwa gushira isoni, aho umuntu wamubwira cyangwa ukavuga ko afite amabere manini ukumva uracyahwa nk’umuntu utukanye. Cyangwa na nyirubwite yabyiyumvira mukamera nk’aho mugiranye ikibazo.

    Nyamara ikibuno uko cyaba kingana kose, n’iyo wamubwira ko ari kinini, ntawe bibangamira n’iyo akwereka ko yifuza ko yananuka na cyo kikagabanuka, abikubwira ariko ubona nta pfunwe ndetse atanakurakariye.

    None se ubu tuvuge ko akamaro k’ikibuno karuta ak’amabere da? Simbizi. Gusa sinanamenya igitera iri tandukaniro ry’amarangamutima, ariko kandi mbihagazeho neza ko ari ikintu gihuriweho n’Abanyarwandakazi benshi.

    Uyu munsi nagarutse ku Banyarwandakazi cyane kuko ari bo mbana na bo kenshi, kandi bakaba ari na bo benshi bumva uru rurimi nanditsemo ariko ibi ni ibintu bihuriweho n’abagore benshi kuko n’abafite uburyo bwo kujya kwihindura ingingo, abenshi usanga bagabanyisha amabere bakongeresha amabuno. Keretse ibihugu bimwe na bimwe bifite umwihariko wo gukunda amabere manini.

    N’ubwo ibi mbyibaza simbone igisubizo neza, nyamara mbona ntacyo bitwaye umuntu Nyagasani yihereye amabere manini ko yamutera ipfunwe, akumva ko undi ku ruhande Nyagasani yahisemo kumuha ikibuno kinini amurusha amahirwe cyangwa ubutoni.

    Ingingo zose Imana yaremye ni magirirane, uko yahisemo kuziha abantu n’ingano yabyo ni ubushake bwayo, kandi ubudasa bwacu ni bwo bugira Isi nziza, cyane cyane ko abantu tutanakunda kimwe. Ikibuno n’amabere byose ni ingingo ku buryo ntarwari rukwiye gutera umuntu ishema ngo urundi rumutere ipfunwe. Ahubwo ibyiza numva ari uguterwa ishema n’uko Imana yabiguhereye ubuntu.

    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/kuki-hari-abagira-amabere-manini-bikabatera-ipfunwe-nyamara-kugira-ikibuno-kinini-bikabatera-ishema

  • Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe binubira ibiciro by’ubukode bihanitse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe bavuga ko ubukode buri hejuru cyane
    Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe bavuga ko ubukode buri hejuru cyane

    Evariste Habimana ucuruza imyenda, avuga ko amafaranga y’ubukode ibihumbi 200 FRW asabwa kwishyura aho akorera ari menshi, ku buryo atekereza ko namaramo amafaranga y’amezi atatu yatanze afata ikibanza, nta kirahinduka ku biciro, azahita ahagarika kuhakorera.

    Agira ati “Ibihumbi 200 nishyura ni byinshi, mbona birenze ubushobozi bwanjye. Urabona, mfite urugo. Imisoro ya Leta irakenewe, gutunga urugo birakenwe, umwana akeneye ishuri. Njye nkora imibare nkabona ntibihura. Umwaka utaha rwose nta gihindutse, ntabwo nakomezanya na bo.”

    Mugenzi we uriha amafaranga ibihumbi 170 mu muryango akoreramo amwunganira agira ati “Yego na bo amafaranga bagujije bubaka isoko ni menshi, ariko bashobora kumvikana na banki ikabishyuza mu gihe kirekire, bagasubira mu mibare bakatugabanyiriza.”

    Yungamo agira ati “N’iyo baduca ibihumbi 100 cyangwa 200, umuntu yajya agerageza akayabona, ariko ubu turi gukorera mu gihombo.”

    Abacuruza imbuto n’imboga na bo bavuga ko ibihumbi 12 bacibwa ku kibanza ari byinshi cyane, kuko barangura bakabura abakiriya.

    Clémentine Bazubagira ati “Wenda niba ugujije amafaranga mu itsinda, uyazana hano agahomba ureba. Nkurikije imikorere ya hano i Nyamagabe, baduciye amafaranga ibihumbi bitanu cyangwa bitandatu twakora. Ariko ibihumbi 12 nk’iby’i Huye kandi abahaha batangana, ni menshi.”

    Bazubagira anavuga ko kuba ubukode buri hejuru ugeraranyije n’amafaranga abacuruzi babona byatumye hari abari barafashe ibibanza bagenda babisiga kubera kubura ay’ubukode.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko n’ibiciro biri kwifashishwa atari ibyari byashyizweho mbere, kandi ko byagezweho nyuma y’ibiganiro.

    Nk’abahagarariye abaturage, ariko na none nk’abafite imigabane muri ririya soko, -Akarere ka Nyamagabe kashoyemo miriyoni 100- ngo bazakora ku buryo ibiciro biganirwaho, hashyirweho ibinogeye impande zombi.

    Ahacururizwa imbuto n
    Ahacururizwa imbuto n’imboga hasigayemo mbarwa kandi ngo mbere hose harakorerwaga

    Ku rundi ruhande ariko, agira inama abacururiza muri ririya soko gufatanya bagakorera hamwe, umuntu ntafate umuryango ari umwe.

    Ati “Umuryango ushobora kuba uhenze, umuntu awufashe ari umwe. Kuwufata uri umwe bisaba amikoro ahambaye.”

    Célestin Uwimana, umuyobozi wa Homogenius Investment Group yubatse iri soko, we avuga ko muri iyi minsi bazaterana bakareba icyakorwa, kuko ngo batakwirengagiza ko bakwiye kuvikana n’abakiriya babo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abacururiza-mu-isoko-rya-nyamagabe-binubira-ibiciro-by-ubukode-bihanitse

  • Perezida Kagame yitabiriye misa yo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igitambo cya misa cyo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinari cyabereye mu nyubako ya Kigali Arena.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aherutse kugaragaza ko yishimiye iyi ntera Antoine Kambanda yazamuweho, abinyujije mu butumwa yanditse yifuriza ishya n’ihirwe Karidinali Antoine Kambanda, uherutse kuzamurwa mu ntera na Papa Francisco, akava ku kuba Musenyeri akagirwa Karidinali.

    Muri ubwo butumwa Perezida Kagame yageneye Karidinali Kambanda, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n’ubutumwa bushya yahawe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Francisco, wamugize Karidinali.

    Yakomeje agira ati “Mu izina ryanjye bwite no mu izina ry’Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda. Iri kamba wambitswe ni ishema kuri wowe no kuri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda. Ni agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku gihugu”.

    Perezida Kagame aha yari yitabiriye umuhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda wari wagizwe Arkiyepiskopi wa Kigali (ifoto yo mu bubiko)
    Perezida Kagame aha yari yitabiriye umuhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda wari wagizwe Arkiyepiskopi wa Kigali (ifoto yo mu bubiko)

    Perezida Kagame arongera ati “Kuba ugizwe Karidinali nyuma y’imyaka ibiri ugizwe Arkiyepisikopi wa Kigali, ni ikimenyetso cy’impano ufite mu kunoza umurimo w’Imana. Ni ikimenyetso kandi cy’uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda imaze kuba ubukombe, nyuma y’imyaka 120 igeze mu Rwanda”.

    Yongeyeho ko Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda. Ngo ikomeje no kugira ubufatanye na Leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima n’imibereho myiza by’Abaturarwanda. Perezida Kagame ati “Ibi byose ni ibyo kwishimirwa”.

    Perezida Kagame kandi yamwijeje ubufatanye, agira ati “Turabizeza ubufatanye mu mirimo yanyu by’umwihariko, na Kiliziya Gatolika muri rusange”.

    Muri ubwo butumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida wa Repubulika tariki ya 1 Ugushyingo 2020, Perezida Kagame yasoje amwifuriza amahoro y’Imana.

    Kambanda Antoine yagizwe Karidinali na Papa Francisco, ku itariki ya 25 Ukwakira uyu mwaka wa 2020 hamwe n’abandi 12, ku itariki 28 Ugushyingo 2020, abo bakaridinali bashya bajya i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika kwakira umwambaro mushya no kwakira iyo mirimo mishya.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Perezida-Kagame-yitabiriye-misa-yo-gushimira-Imana-yahaye-u-Rwanda-Karidinali

  • DJ Toxxyk yakoze ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’igihe kinini aba bombi bamaze bakundana bakaba basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu bibarutse muri Nzeri 2020 witwa Ayden.

    Ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa imbere y’imiryango.

    Dj Toxxyk ni umwe mu bavanga umuziki mu Rwanda bazwi akaba abarizwa mu itsinda rya Dream team DJs hamwe na Dj Julz ndetse na DJ Marnaud ryatangijwe na Karurangwa Virgile wamenyekanye nka Dj Miller uherutse kwitaba Imana tariki 5 Mata 2020.

    Ibi birori bibaye nyuma yo gushyira hanze album ya Dj Miller yitwa Shani nyuma y’amezi umunani apfuye.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/dj-toxxyk-yakoze-ubukwe

  • Minisitiri Shyaka yijeje abatuye muri ‘Bannyahe’ bose ko bazatuzwa neza i Busanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka ati "Naje kureba niba mwarakiriwe neza, niba mufite amazi, amashanyarazi,n
    Minisitiri Shyaka ati “Naje kureba niba mwarakiriwe neza, niba mufite amazi, amashanyarazi,n’ibindi by’ibanze.”

    Inzu zubatswe i Busanza n’ubwo hari abaturage bazigaye kuba nto, barazishimira gukomera no kuba zijyanye n’icyerekezo (nk’uko ari na ryo zina ry’iyo Sibo) batujwemo.

    Umwe mu bamaze kwimuka witwa Muhaweninama Gérard yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwadutekerejeho nk’abatuye imidugudu itatu yo mu Kagari ka Nyarutarama, ku byerekeranye no gutuzwa heza habereye Umunyarwanda”.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaherukaga gusura Kangondo zombi na Kibiraro ya mbere ku itariki 25 Ugushyingo 2020, aho yari yagiye kubasaba kwimuka aho hantu hafatwa nk’amanegeka n’imiturire y’akajagari yabateza ibyago.

    Bamwe muri aba baturage bamubwiye ko bakeneye ingurane ikwiye y’imitungo yabo bakajya gutura ahandi hatari i Busanza, kuko inzu zimaze kubakwa bazigaya ubuto no kugira ibyumba bike bitajyanye n’umubare w’abagize imiryango yabo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabashubije ko Leta itatanga ingurane ku nzu zari zarubatswe nta byangombwa, kandi ari mu gishanga cyangwa mu bucucike aho binyuranyije n’amategeko.

    Yababwiye ko kububakira i Busanza ari ubufasha Leta ibageneye kugira ngo bature heza mu nzu zikomeye, ariko ku kibazo cy’uko inzu zifite ibyumba bito kandi bike, Prof Shyaka yagishubije amaze kuhasura ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020.

    Prof Shyaka yagize ati “Hari igihe ushobora kugira inzu nini ariko itaguha ibyo igomba kuguha kandi nta suku, hakaba n’igihe ugira nto bigashoboka ko mwayikwirwamo, ndetse hari uwo nasuye hano uri muri iyo nto kandi afite abana batanu, ariko aragira ati ‘ntaho bihuriye n’aho nari ndi”.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje avuga ko inzu zifite ibyumba bike (cyangwa kimwe), zagiye zishyirwamo inkuta kugira ngo haboneke aho ababyeyi barara hatandukanyijwe n’abana.

    Yavuze ko i Busanza ubu hamaze gutuzwa imiryango 48, ariko uku kwezi k’Ukuboza kuzarangira hamaze gutuzwa imiryango 420 mu miryango ikabakaba 1,500 igomba kwimuka ivuye muri Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro ya mbere.

    Prof Shyaka yakomeje agira ati “Uyu mudugudu uzaba munini ugizwe n’imiryango myinshi kuko hazubakwamo inzu zigera ku 1,400 hafi 1,500, ubu tugeze kuri 30% cyangwa 40%, aha hose mubona hazubakwa, mu gihe kitarambiranye tuzatangira icyiciro cya kabiri”.

    Prof Shyaka aganira n
    Prof Shyaka aganira n’abaturage bimukiye i Busanza bavuye muri Bannyahe

    Prof Shyaka avuga ko ibarura ry’ingo ryakozwe mu batuye Kangondo ya mbere n’iya kabiri ndetse na Kibiraro ya mbere, ryagaragaje ko hari hatuwe n’ingo zisaga 1,000.

    Yijeje abarimo kwimuka ko batazabura imirimo ibabeshaho bahereye ku y’ubwubatsi bw’inzu zizimurirwamo bagenzi babo, irerero ndetse n’isoko bazajya bacururizamo kugira ngo bamenyere ubuzima bushya.

    Abarimo kwimuka bose Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubaha ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze bibafasha kubaho mu minsi ya mbere.

    Aba baturage bubakiwe inzu zigezweho
    Aba baturage bubakiwe inzu zigezweho


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-shyaka-yijeje-abatuye-muri-bannyahe-bose-ko-bazatuzwa-neza-i-busanza

  • #COVID19: Habonetse abarwayi bashya 41, abakize ni 24 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 41 babonetse mu bipimo 3,685 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 18, Rubavu: 19, Kirehe: 1, Nyagatare: 1, Rusizi: 1, Gakenke: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,084 muri bo abamaze gukira ni 5,696, naho abakivurwa ni 337.

    Mu Rwanda umugabo w’imyaka 45 yishwe na Covid-19 i Kigali ku wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 ahita yuzuza umubare w’abantu 51 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-habonetse-abarwayi-bashya-41-abakize-ni-24

  • Iburasirazuba: Biyemeje kugarura mu ishuri abanyeshuri 10% bataragaruka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Mufulukye arasaba abayobozi b
    Guverineri Mufulukye arasaba abayobozi b’imidugudu n’amasibo gushaka abana bataragaruka ku ishuri bakagarurwa byihuse

    Mu butumwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yabagejejeho, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye cyane cyane ab’imidugudu kujya gushakisha abana batarasubira ku ishuri.

    Avuga ko kugeza ubu abana bari ku ishuri ari 90% by’abagombaga kuba bahari mu gihe 10% batararisubiramo.

    Ati “Nagira ngo mbibutse ko abana bagomba kuba bari ku ishuri ntabwo bose baragaruka turi kuri 90% ni ukuvuga haracyari 10% ritari ryasubira ku ishuri, abo bana turabashaka, bayobozi b’imidugudu muve hano mugenzure imidugudu n’imiryango abana batari bajya ku ishuri kandi umwaka wabo waratangiye kwiga mubagarure ku ishuri.”

    Guverineri Mufulukye avuga ko umwana yakabaye ari mu rugo mu gihe cy’ibiruhuko gusa cyangwa arwaye ariko nabwo akaba akurikiranwa n’abaganga.

    Yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gatsibo guhagurukira ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda kigacika ndetse n’ababasambanya bagafatwa bagahanwa.

    Ariko nanone avuga ko mu gihe habaye ikibazo umwana agaterwa inda bidakwiye ko ahagarika ishuri burundu.

    Agira ati “Tubarinde inda ariko n’uwagize ibyago agomba gusubira mu ishuri, ntidushaka kumva ngo ari aho mu muryango baramwihoreye ubwo barindiriye ngo azageze ya myaka ashyingirwe, ntabwo bishoboka. Turabasaba ko mu mihigo yanyu hasubiramo kurengera abana bacu, abangavu.”

    Muri iyi nama mpuzabikorwa, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize ubuhinzi bwateye imbere kuko bwinjirije abaturage amafaranga y’u Rwanda miliyari 33 na miliyoni 800 mu gihe ubworozi bwinjije miliyari hafi eshatu.

    Yongeyeho ko mu rwego rwo kurushaho kugabanya umusaruro wangirika, ubu hamaze kuzura ubwanikiro 98 ndetse n’ubuhunikiro butatu kugira ngo abaturage babone aho banika umusaruro wabo ndetse no kuwuhunika.

    Umurenge wa Gasange utaragiraga umuriro w’amashanyarazi umwaka w’ingengo y’imari ushize usize abaturage baho batangiye kuwubona.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/iburasirazuba-biyemeje-kugarura-mu-ishuri-abanyeshuri-10-bataragaruka