Tag: featured

  • Malala Yousafzai yakoze ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Malala ubu ufite imyaka 24 y’amavuko yatangaje ko uyu ari umunsi w’agaciro mu buzima bwe.

    Uyu mukobwa wo muri Pakistan yabonye ubuhungiro mu Bwongereza nyuma y’uko mu 2012 ubwo yari afite imyaka 15 yarashwe n’Abatalibani agakomereka bikomeye mu mutwe azira amagambo yavuze aharanira ko abakobwa bagira uburenganzira bwo kwiga.

    Kuwa kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021 nibwo yanditse kuri Twitter ati: “Njyewe na Asser twiyemeje kubana ubuzima bwose”, avuga ko bakoze umuhango muto wa nikkah hamwe n’umuryango, uyu muhango ukaba ugamije kugaragaza ko umusore n’umukobwa bemera ko bashyingiwe.

    Yongeraho ati: “Twishimiye cyane kugendana mu rugendo ruri imbere”.

    source : https://ift.tt/3n3p1MF

  • Abashinzwe Ubutabera muri Somaliya baje mu Rwanda kwiga Ikoranabuhanga rya IECMS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukiko rw
    Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwakiriye Abayobozi b’Ubutabera muri Somaliya

    Aba Bayobozi bakiriwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda ku wa Kabiri tariki 9 Ugushyingo 2021, rubagaragariza uburyo IECMS yavuguruye imitangire y’ubutabera mu Rwanda bigatuma imanza zihutishwa, kandi abaturage barushaho kubugirira icyizere.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo avuga ko abo bashyitsi basuye u Rwanda bazahava banyuzwe n’imikorere y’iryo koranabuhanga ashimira kuba ryarafashije inkiko cyane cyane mu gihe cy’icyorezo Covid-19.

    Dr Nteziryayo avuga ko batari basanzwe bafitanye umubano wihariye n’Inkiko za Somaliya ariko ko bawutangiye, u Rwanda rukazabereka imikorere yarwo ariko na rwo rukagira ibyo rubigiraho.

    Yagize ati “IECMS ni ihuriro ry’inzego zitandukanye zirimo Inkiko, Ubushinjacyaha, Ubugenzacyaha, Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’Urugaga rw’Abavoka, ni ryo rembo rihuza imikorere y’inzego zose z’ubutabera rikoroshya uburyo bwo gukorera ku gihe no guhanahana amakuru, ryashyizweho nk’uburyo bwo kugabanya ubukererwe n’igiciro cy’ihererekanya rikorwa hagati y’inzego z’ubutabera…guhera ku kugenza icyaha kugeza kuri serivisi zo kugororwa”.

    Ku rundi ruhande, Bashe Yussuf Ahmed uyobora Inkiko za Somaliya yavuze ko impamvu bifuza Ikoranabuhanga rya IECMS ari uko barimo kuvugurura imikorere y’Ubutabera muri icyo gihugu.

    Ati “Ibibazo biracyahari ariko turimo kugerageza kubivamo, tukaba twizera ko iri koranabuhanga rya IECMS niturigeza mu nkiko zose byinshi mu bibazo bizakemuka, Inkiko za Somaliya zirimo kurwana no kuva mu ntambara n’intege nke za Leta”.

    Dr Faustin Nteziryayo hamwe na mugenzi we wa Somaliya, Bashe Yussuf Ahmed
    Dr Faustin Nteziryayo hamwe na mugenzi we wa Somaliya, Bashe Yussuf Ahmed

    Ikoranabuhanga rya IECMS (Integrated Electronic Case Management System) rifasha umuntu gutanga ikirego atiriwe ajya kubonana n’abakozi b’urukiko, agahora agaragarizwa aho dosiye igeze n’igihe azaburanira, umwanzuro w’urubanza rwe ukagaragarira buri rwego rwa Leta rufite aho ruhuriye n’ubutabera.

    Iryo koranabuhanga rinafasha kurangiza imanza kuko ari ho urubuga rukorerwaho cyamunara rubarizwa.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda yakomeje ashima ko iryo koranabuhanga ryafashije abakozi b’inkiko gukorana batari kumwe kandi bagera ku musaruro bifuza.


    source : https://ift.tt/3wATpkG

  • Umurongo wakoreragaho Radiyo Amazing Grace wahawe radiyo nshya – #rwanda #RwOT

    Radiyo nshya igiye gutangira kumvikanira kuri uyu murongo yitwa JF Imanzi Fm, yafunguwe ku mugaragaro ku wa 1 Ugushyingo 2021, ikazibanda cyane ku biganiro bitandukanye bigaruka ku bukungu, imyidagaduro, amakuru n’ibindi.

    Uyu murongo igiye kuvugiraho ni wo wumvikaniraho Radiyo izwi mu Kinyarwanda nk’Ubuntu Butangaje (Amazing Grace Radio) yahagaritswe mu 2018 biturutse ku kiganiro cy’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicholas, wasaga nk’uwibasiye abagore mu mvugo ze.

    JF Imanzi ni radiyo nshya izajya itangaza amakuru n’ibiganiro bigamije kwigisha abantu ibijyanye n’ubukungu, yashinzwe ku gitekerezo cy’abagabo babiri ari nayo nkomoko y’izina ryayo kuko J isobanuye James naho F ikavuga Frédérick.

    Aba bagabo bombi umwe ni Ndahiro James unayobora Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS na Ngenzebuhoro Frédérick wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi.

    Umuyobozi w’abanyamakuru muri J F Imanzi FM, Karangira Faustin, yabwiye IGIHE ko aba bagabo babiri bagize igitekerezo nyuma yo kubona ko mu itangazamakuru ry’u Rwanda hakiri icyuho mu gufasha barwiyemezamirimo bato ndetse no kwigisha Abaturarwanda ibijyanye n’ubukungu.

    Ati “Kuko banafitiye urukundo itangazamakuru, baravuze bati ’ko dufite amaradiyo, harabura iki?’ Ibintu byo kwigisha iterambere no kwihangira umurimo basanga mu itangazamakuru bihabwa umunya muto, bumva ko icyo kintu bagikoraho bagatanga umusanzu mu kubaka igihugu, niko gutangira kwandikisha iyi radiyo.”

    Ni radiyo izanye imbaduko mu mujyo w’ubukungu kuko 90% by’ibiganiro byayo byibanda cyane kwigisha ibirebana n’iterambere no kwihangira imirimo.

    Bimwe mu biganiro iyi radiyo ifite harimo ikiganiro cya mu gitondo cyitwa Susuruka kigaruka ku makuru y’ubukungu n’ibiganiro biganisha ku kwiteza imbere ndetse no gushimisha abumva radiyo Imanzi binyuze mu buryo bw’indirimbo n’ibiganiro.

    Hari kandi ikiganiro cyitwa Aguka, bisobanuye kwaguka mu bukungu, mu ishoramari no mu bitekerezo. Ni ikiganiro gitangira saa munani n’igice, kikazatanga amakuru yose umuntu akeneye kumenya yamufasha guteza imbere ibikorwa bye by’iterambere. Gitambuka kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.

    Uretse iki kiganiro kandi hari ikindi kiganiro gitambuka ni mugoroba saa kumi kugera saa 07:00 kitwa ‘Isura y’Umunsi,’ kigisha inzira iganisha ku kwiteza imbere mu bukungu no kwishakamo ibisubizo.

    Nyuma y’icyo kiganiro hariho gahunda y’amakuru mu Kinyarwanda ndetse n’abakunzi b’amakuru y’imikino bashyiriweho gahunda y’ibiganiro ndetse no kogeza imipira.

    Karangira yavuze ko kuba bagiye gukorera ku murongo wari wigeze gukorerwaho na Amazing grace hari imbaraga bibaha kandi ko bafite intego yo kugumana abayumvaga no kongeraho abandi bashya.

    Yakomeje agira ati “Abumvaga radiyo Amazing grace ni abantu bakurikirana iby’iyobokamana, ariko mbere y’ibyo turi Abanyarwanda bakeneye ibyangombwa by’ubukungu kugira ngo tunakore twiteze imbere. Tugiye kwereka Abanyarwanda ko tubafitiye ubutumwa bazajya bakurikirana nk’ubutumwa bw’ibanze.”

    Bamwe mu batangiranye nayo harimo Umunyamakuru akaba anashinzwe Poragaramu Uwineza Lilliane wakoreye radiyo zitandukanye zirimo City Radio, Karangira Faustin wigeze gukora mu cyahoze ari ORINFOR ndetse n’abandi bagera kuri 13 barimo n’abatekinisiye.

    Umurongo wakoreragaho Radio Amazing Grace wahawe radiyo nshya

    source : https://ift.tt/3090Zqe

  • Gisagara: Imiryango 154 niyo isigaye idafite aho guhengeka umusaya – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase, yavuze ko bubakiye imiryango irenga 800.

    Ati “Twari dufite urugendo runini cyane rwo kubakira imiryango igera kuri 977 ariko uyu mwaka ushize wasize tumaze kubakira benshi kuko dusigaje kubaka inzu 154, ari zo muri uyu mwaka turimo gushakisha uko nazo twazuba zikarangira.”

    Bamwe mu bari bafite ikibazo cy’amacumbi ariko bakaba barubakiwe, bavuga ko byabahaye umutekano biyemeza kuyoboka ibikorwa bibateza imbere.

    Ukubereyimfura Delphine wo mu Murenge wa Mamba ati “Inzu mpawe nzayifata neza kandi ngiye gukora niteze imbere. Amafaranga nakoreraga nayishyuraga icumbi ariko ngiye kuyifashisha mu kwiteza imbere.”

    Mbanzabagabo François na we yavuze ko agiye guharanira gukora ibikorwa bimuvana mu bukene.

    Ati “Nishimiye iyi nzu kuko ngiye kujya njya gukora ntuje mfite aho ntaha kandi nzi neza ko n’abana banjye batekanye.”

    Abahawe inzu basabwe kuzifata neza bacukura ibyobo n’imiyobora y’amazi kugira ngo atazisenya. Bagiriwe n’inama yo kubaka uturima tw’igikoni mu rugo ku mbuga kugira ngo bimakaze imirire myiza.

    Abaturage basaga 900 nibo bari bafite ikibazo cy’amacumbi, ubu hasigaye imiryango 154

    Abubakiwe basabwe gufata neza inzu no kuyoboka ibikorwa bizamura imibereho yabo

    Zimwe mu nzu zubakiwe abari bafite ikibazo cy’amacumbi mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3oiwgj9

  • Mwiza Joannah watandukanye na Uncle Austin yambitswe impeta y’urukundo – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yakoze iki gikorwa Hirwa Augustin, nk’uko umwe mu bantu ba hafi ye yabibwiye IGIHE. Uyu waduhaye amakuru yavuze ko aba bombi bari bamaze igihe bakundana, bakaba bafashe umwanzuro wo gutangira urugendo rushya rwo kubaka umuryango nubwo bataratangaza neza amatariki y’ubukwe.

    Mwiza yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru akundana na Uncle Austin mu 2015. Nyuma mu Ukuboza yibarutse umwana babyaranye w’umukobwa bise London Ava Luwano.

    Muri Gashyantare 2018 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko aba bombi batandukanye, nyuma inkuru iza gusakara ko batakibana.

    Akanyamuneza kari kose kuri Miss Joannah n’umusore wamwambitse impeta

    Hirwa Augustin yasomye uyu mukobwa ku kiganza

    Inshuti n’imiryango yari yabukereye

    Mwiza Joannah na Hirwa Augustin ubwo bahamyaga urukundo rwabo

    Miss Joannah n’umusore wamwambitse bari bishimye

    Mwiza afitanye umwana na Uncle Austin

    Mwiza agaragaza ko yateye indi ntambwe

    Mwiza yakundanye na Uncle Austin igihe kinini ndetse banabyarana umwana, ariko baza gutandukana

    source : https://ift.tt/3EZLfFl

  • Minisitiri Mbabazi yibukije urubyiruko rwa Afurika ko ari fatizo ry’iterambere ryayo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Urubyiruko ya YouLead Summit 2021 iri kubera Arusha muri Tanzanie.

    Ni Inama ihurije hamwe urubyiruko rwo mu nzego zirimo imiyoborere, ishoramari, kubaka amahoro no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri Afurika, yabaye ku wa 8 no ku wa 9 Ugushyingo 2021.

    Minisitiri Mbabazi yayitabiriye mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
    Mu ijambo yabagejejeho kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, yabanje gushimira abateguye iyo nama iri kuba ku nshuro yayo ya kane muri ibi bihe bigoye aho inzego zitandukanye z’ubuzima n’ubukungu byahungabanye.

    Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Uruhare rw’Urubyiruko mu kugeza Ubukungu bwa Afurika ku masezerano ya AfCFTA,” yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kuba intangiriro y’iterambere rirambye.

    AfCFTA ni amasezerano yo kwinjira mu Isoko Rusange rya Afurika rigamije koroshya ubucuruzi, n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu bigize Umugabane.

    Yagize ati “Ni ngombwa kugaragaza ko Afurika nk’ Umugabane ufite urubyiruko rwinshi, abakiri bato ari ifatizo ryo kugera ku ntego z’iterambere rirambye za buri gihugu.”

    “Barimo umutungo w’agaciro udashobora gusuzugurwa n’igihugu icyo ari cyo cyose kuko bazana ingufu, impano n’ibitekerezo bishya mu Isi ku buryo bashoboza ibihugu guhanga udushya, gutera imbere no gukungahara.”

    Yavuze ko ibyo bishimangira umusanzu w’abakiri bato mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya AfCFTA, azafasha Umugabane kugera ku itarambere rirambye kandi ridaheza.

    Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko abayobozi bakwiye kubanza kumva ko bafite inshingano zo gutegurira urubyiruko uburyo burufasha kugera ku mahirwe ari muri ayo masezerano kuko Afurika yifuzwa iri mu biganza byarwo.

    Yakomeje ati “Hafi 60% by’abatuye Afurika bari munsi y’imyaka 25 ndetse ibihugu 19 muri 20 bifite abaturage bakiri bato mu Isi ni ibyo muri Afurika. Uretse kuba rugize umubare munini w’abatuye Umugabane, uruhare rw’urubyiruko mu bucuruzi bwambukiranya imipaka no hagati y’ibihugu ruracyari hasi cyane.”

    Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bucuruzi (ITC) mu 2015 cyerekanye ko urubyiruko rukunze guhanga imishinga mishya inshuro 1,6 ugereranyije n’abarengeje imyaka 35. Nyamara urwo muri Afurika, urubyiruko rukomeza guhura n’inzitizi nyinshi zibangamira ubushobozi bwarwo bwo kwinjira mu bucuruzi mpuzamahanga rukaba rwabwungukiramo.

    Yagaragaje ko muri izo nzitizi harimo kugera ku mari no gukora urujya n’uruza bigoranye, ibintu asanga bisaba ko hashyirwaho ingamba na gahunda zafasha guhangana nabyo.

    Yongeyeho ati “Muri ibi bihe bigoye bya COVID-19 byahungabanyije inzego zose haba muri Afurika n’Isi muri rusange, myinshi mu mishinga y’urubyiruko iteza imbere ubukungu n’imibereho myiza yasubiye inyuma. Ku bw’ibyo, urubyiruko rugomba guhangayikishwa n’ibisubizo byuje udushya bishobora kuzanzamuka vuba kandi bikihanganira ingaruka z’icyorezo, zaba iz’igihe gito cyangwa ikirekire.”

    Minisitiri Mbabazi yashimangiye ko kwagura isoko rikarenga inyanja bizasaba ko imishinga mito n’iciriritse ishyigikirwa ikaba mu mwanya uyifasha kurenga icy’umusaruro muke, igakoresha isoko rya Afurika nk’icyambu.

    Yasabye ko COVID-19 yakwigirwaho byinshi kuko no mu bihe biri imbere hashobora kuzaza ikindi kintu gikomeye kugeza Isi na Afurika by’umwihariko mu kaga.

    Iyo nama yanitabiriwe n’abandi barimo, Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki na Christophe Bazivamo umwungirije; Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera muri EAC, John Bosco Kalisa; Ambasaderi w’u Budage muri Tanzanie na EAC, abaminisitiri batandukanye, abayobozi b’imiryango itandukanye n’urubyiruko rwo hirya no hino ku Mugabane.

    Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika ari umusemburo w’iterambere rirambye

    source : https://ift.tt/3qwqHQC

  • PAC yahaye Minisitiri w’Intebe amezi atandatu yo gukora amavugurura muri WASAC – #rwanda #RwOT

    Ibibazo by’imiyoborere, imicungire n’imikoreshereze y’umutungo muri WASAC byagiye bigaragazwa muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta kuva mu 2014/2015 kugeza mu 2019/2020.

    Ubwo PAC yumvaga ibisobanuro by’ibigo n’inzego za leta zagaragayemo amakosa mu mwaka wa 2019/2020, WASAC ni cyo kigo cyabimburiye ibindi mu kwitaba uru rwego.

    Mu makosa yayigaragarijwe harimo kudatanga raporo y’imikoreshereze y’umutungo, kudakurikirana no gukemura ikibazo cy’amazi menshi yapfaga ubusa no kwishyura rwiyemezamirimo inshuro ebyiri.

    WASAC yatunzwe agatoki ku kugirana imikoranire mibi n’ibindi bigo birimo RURA na RRA aho yambuye imisoro igera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ikindi ni uko ngo yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo by’amazi mu turere turimo Rusizi, Nyagatare, Muhanga n’ahandi yashowemo agera kuri 64 miliyari z’amafaranga y’u Rwanda n’ibindi.

    Kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, nibwo PAC yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, raporo yayo y’Ibikorwa byo kumva mu ruhame ibisobanuro by’inzego za leta zagaragayeho amakosa mu micungire y’umutungo no mu miyoborere, byabaye kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 28 Nzeri uyu mwaka.

    PAC yavuze ko amakosa yagaragaye ubwo yasesengura raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta 2019/2020 afite uburemere ikaba ari yo mpamvu mu mushinga wayo w’imyanzuro yasabye impinduka zikomeye.

    Yasabye Minisitiri w’Intebe kuvugurura imiterere n’imikorere ya WASAC kugira ngo hakemuke ibibazo byagaragaye muri iki kigo, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    Hari hashize igihe bivuzwe ko Guverinoma yashyizeho itsinda risesengura ibibazo biri muri WASAC, ikigo gikorera mu gihombo nyamara kiri mu bya leta bikora ubucuruzi. Nta makuru y’aho iri sesengura ryaba rigeze cyangwa ibyarivuyemo.

    Muri Nyakanga uyu mwaka, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yatangaje ko ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo byisubiramo muri iki Kigo hamwe n’igishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG), yavuze ko hari gutekerezwa kugabanya WASAC mo ibigo bibiri mu rwego rwo kunoza imicungire yayo.

    Abagize uruhare mu gusesagura umutungo n’amakosa mu micungire y’amasoko basabiwe kubiryozwa

    PAC kandi yasabye ko abagize uruhare mu mitangire y’amasoko arimo iryo gukodesha ahagombaga gukorera Urukiko rw’Ikirenga kuri miliyoni 117. 261.000 Frw yishyurwaga buri kwezi bakurikiranwa.

    Iri soko ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire ariko umugenzuzi w’Imari ya leta yasanze ubwumvikane ku gutanga isoko bwarakozwe akanama k’amasoko n’umujyanama mu by’amategeko batabigizemo uruhare.

    Minisiteri y’Ubutabera yasabwe gukurikirana abagize uruhare mu makosa arimo kwishyura inshuro ebyiri rwiyemezamirimo miliyoni zirenga 103 z’amafaranga y’u Rwanda, byakozwe muri WASAC kimwe n’abakiriye ‘transformers’ 28 zaguzwe na EDCL zitujuje ibyari byasabwe mu nyandiko y’isoko.

    Muri uyu mushinga w’imyanzuro kandi, PAC yasabye ko bitarenze amezi atandatu Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi zaba zakurikiranye ko RTDA, LODA n’uturere bifatanye mu itegurwa ry’igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’Isuzumabikorwa rya gahunda ya Feeder Roads hagamijwe gukemura ibibazo byagaragaye mu ikorwa ryayo rituma itaramba.

    Byongeye, Minaloc yasabwe gukurikirana ko uturere twa Rubavu na Ruhango dusubiza amafaranga yari agenewe kubaka amacumbi y’abagenerwabikorwa ba FARG yakoreshejwe icyo atari agenewe.

    Hari kandi gushyiraho uburyo buhamye bwo kubungabunga ibikorwaremezo by’Imidugudu y’Icyitegererezo no gukemura ibiazo by’imyubakire mu Mudugudu wa Gakoro mu Karere ka Musanze bitarenze amezi atanu.

    Ibibazo byagaragaye mu mitangire y’amasoko no mu mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi byagaragaye ko yadindiye Mininfra yasabwe kubikurikirana.

    Abantu 13 badindije ibikorwa by’imishinga muri RAB byatumye leta ihomba asaga miliyoni 403 z’amafaranga y’u Rwanda na bo basabiwe kubiryozwa.

    Mu bindi harimo ibireba abayobozi bishyuye ubwishingizi bw’ibinyabiziga miliyoni 203 Frw aruta agaciro kabyo ka miliyoni 67 Frw mu Bitaro bya Ruhengeri, abanyereje imifuka ya sima irenga 120 mu Karere ka Nyamasheke na 333 mu Karere ka Ngororero yari igenewe kubaka ibyumba by’amashuri ndetse n’abanyereje ibindi bikoresho by’ubwubatsi mu Karere ka Nyamagabe.

    PAC yakoreye igenzura inzego zigera ku 175 harimo za minisiteri, ibigo bya leta bikora n’ibidakora ubucuruzi, uturere n’Umujyi wa Kigali, imishinga ya leta n’ibitaro.

    Igikorwa cyo kubariza mu ruhame cyakozwe ku nzego n’ibigo 81, imishinga 31, minisiteri esheshatu, ibigo bya leta bikora ubucuruzi bitanu, ibigo bya leta bidakora ubucuruzi umunani, izindi nzego za leta 14 , uturere 27 n’Umujyi wa Kigali.

    Imwe mu nyubako WASAC ikoreramo mu Mujyi wa Kigali

    source : https://ift.tt/3C2P3DY

  • U Rwanda rukomeje kongera ikoranabuhanga mu myigishirize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikoranabuhanga mu mashuri rifasha abana gukora ubushakashatsi
    Ikoranabuhanga mu mashuri rifasha abana gukora ubushakashatsi

    U Rwanda rusanzwe ruzwiho kuza imbere mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, rugiye gukoresha n’iryitwa ‘Atingi’ mu myigishirize, ryatangiye kugera mu bihugu bitari bike bya Afurika.

    Iryo koranabuhanga rishya rifasha abanyeshuri bagorwaga no kugera ku byo bakeneye gushakisha mu masomo yabo atandukanye, haba mu mashuri ya Leta no mu yigenga, kuko baba badafite ibyangombwa bihagije.

    Kuva iryo koranabuhanga rya Atingi ryatangira gukoreshwa muri 2019, rimaze kugera ku bantu hafi miliyoni ebyiri muri Afurika, muri bo abagera ku bihumbi 300 rikaba ryarabafashije kwiga amasomo atandukanye arimo ayo kwihangira imirimo, icungamutungo n’imiyoborere, ajyanye n’iby’ubuzima n’ibindi.

    Umushinga w’iryo koranabuhanga rya Atingi watangiye kugeragezwa mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2020, biciye muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

    Umuyobozi w’uwo mushinga, Jan-Geritt Groeneveld, avuga ko iryo koranabuhanga ryagize akamaro gakomeye muri gahunda za Leta zo gutanga ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga mu baturage hirya no hino mu gihugu.

    Agira ati “Aho iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa riratanga icyizere kurusha uko twabitekerezaga, ari byo biduha imbaraga zo gushora imari mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, bukaba ari uburyo tubonye bwo gutanga umusanzu mu iterambere”.

    Yongeraho ko iryo koranabuhanga rifasha urubyiruko haba mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, kongera ubumenyi mu guhanga udushya rukora kandi ntacyo rwishyujwe, cyane ko umuntu arigeraho yaba afite Internet cyangwa atayifite, igikuru ni uko aba afite ‘atingi app’, bikaba byarakozwe kugira ngo byorohere ababyifuza bose kurigeraho nta nkomyi.

    Kuva Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangira gukurikiza integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, aho umwarimu afata umwanya muto imbere y’abana ahubwo akaberekera uko bikorera ubushakashatsi, byabaye ngombwa ko ikoranabuhanga mu mashuri ryifashishwa cyane kugira ngo abanyeshuri biyongerere ubumenyi ari bo ubwabo babigizemo uruhare runini.

    Ibyo byanatumye no mu gihe cya Covid-19, aho amashuri yari yarahagaze, benshi mu bana barirwanyeho bakomeza kwiyibutsa amasomo bifashishije ikoranabuhanga babifashwamo n’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), ari yo mpamvu Leta ikomeza kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu myigishirize no mu zindi serivisi.

    Bamwe mu bahagarariye uwo mushinga hirya no hino, bavuga ko Atingi, ifite inkomoko mu Budagi, ikubiyemo amasomo asaga 300 yafasha urubyiruko kwihangira imirimo, intego yawo ikaba ari ukugera ku bafatanyabikorwa batandukanye barenga 200.


    source : https://ift.tt/3koG4XM