Tag: featured

  • Ni ibiki bigenderwaho mu gutanga amanota mu mihigo y’ubumwe n’ubwiyunge? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni muri urwo rwego tariki 1 Ukuboza 2020, hahembwe uturere twagize amanota ya mbere mu isuzuma ryakozwe hashingiwe ku iteganyabikorwa ry’uturere ry’umwaka wa 2019-2020 na raporo z’ibikorwa, igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge, n’uburyo abaturage babona ibibakorerwa mu karere biranga ubumwe n’ubwiyunge, nk’uko bigaragara muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

    Hashingiwe ku byavuye mu isuzuma rya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bigaragarira mu manota, uturere twashyizwe mu byiciro bitatu ku buryo bukurikira: icyiciro cya mbere : 88-80% (Uturere 11), icyiciro cya kabiri:79-70% (uturere 18), ndetse n’icyiciro cya gatatu:69-60% (Akarere 1).

    Nk’uko bigaragara ku rutonde rwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Akarere kabaye aka mbere muri iryo suzuma ni Akarere ka Kirehe naho akabaye aka nyuma ni Akarere ka Muhanga.

    Gusa ibyo ngo ntibivuze ko muri ako Karere (Muhanga) ubumwe n’ubwiyunge buri hasi, cyangwa se bukaba buri hejuru mu Karere kabaye aka mbere (Kirehe), ahubwo ngo ni uko uturere turushanwa mu gushyira mu bikorwa ibyo tuba twarahize no gutanga raporo yabyo, nk’uko bisobanurwa na Nambaje Alice ushinzwe itumanaho no guhuza inzego muri Komisiyo y’Igihugu y’bumwe n’Ubwiyunge.

    Kuri buri ngingo muri izo eshatu z’ingenzi zishingirwaho mu isuzuma, hagiye hakubiyemo ibintu bitandukanye birebwaho. Nko ku ngingo ya mbere y’iteganyabikorwa ry’uturere, harebwa uburyo ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigaragara mu iteganyabikorwa ry’akarere.

    Hakarebwa ishyirwamu bikorwa ry’ibikorwa byateganyijwe ari byo isanamitima, gusubiza mu buzima busanzwe/kwinjiza mu mibanire myiza abafungurwa barangije igihano cy’icyaha cya Jenoside, n’Abanyarwanda batahuka bava hanze mu bice birimo abakigoswe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Harimo kandi gutoza ababyiruka umuco w’amahoro, gukurikirana uko amahame y’ubumwe n’ubwiyunge yubahirizwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusuzuma ko imirenge ishyira mu bikorwa gahunda zishimangira ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

    Ku ngingo ya kabiri ijyanye no kureba iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge, harebwe ibintu bine bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge byagaragaye mu turere.

    Muri byo harimo kwironda gushingiye ku byiswe amoko mu gihe cy’amateka y’amacakubiri mu Rwanda (Abahutu, Abatutsi, Abatwa), kwironda gushingiye aho bakomoka, itonesha rishingiye ku byiswe amoko mu gihe cy’amateka y’amacakubiri mu Rwanda (Abahutu, Abatutsi, Abatwa), ndetse n’itonesha rishingiye ku ho bakomoka.

    Ku ngingo ya gatatu, uko abaturage babona ibibakorerwa biranga ubumwe n’ubwiyunge, harebwe uko abaturage babona ko hari ibikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge aho batuye, uko abaturage bishimira gahunda y’imiturire, ubworoherane n’ubusabane n’ibindi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ni-ibiki-bigenderwaho-mu-gutanga-amanota-mu-mihigo-y-ubumwe-n-ubwiyunge

  • Musanze FC yabonye amanota atatu ya mbere, Mukura yongera gutsikira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Musanze FC bishimira igitego
    Abakinnyi ba Musanze FC bishimira igitego

    Hari ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wakinwe ku wa mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020.

    Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanjemo:

    Ndoli Jean Claude
    Nyandwi Saddam
    Niyonshuti Gad
    Mussa Ally Sova
    Niyonkuru Tuyisenge Vivier
    Niyonsenga Idrissa
    Twizerimana Onesme
    Mutebi Rashid
    Samson Ikwechukwu
    Ndizeye Innocent
    Muhire Anicet.

    Abakinnyi 11 ba AS Muhanga babanjemo:

    Hakundukize Adolphe (captain)
    Mbarushimana Emile (30)
    Ndacyayisenga Ally (16)
    Nkurikiye Jackson (2)
    Dushimimana Janvier (15)
    Tuyishime Eric (5)
    Nsengiyumva Idrissa (6)
    Kagaba Obeid (3)
    Minani Paul (10)
    Izabayo Daniel (7)
    Harerimana Jean Claude

    Musanze FC mu rugo yakiriye As Muhanga kuri stade Ubworoherane itsinda ibitego bibiri kuri kimwe. Musanze FC yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Twizerimana Onesme. Nyuma y’iminota 11 gusa Musanze FC yatsinze igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Ndizeye Innocent bakunda kwita Kigeme.

    Nyuma y’ibi bitego As Muhanga isa n’iyakangutse maze ku munota wa 30 Kapiteni wa As Muhanga Hakundukize Adolphe atsinda igitego kimwe.

    Igice cya kabiri cyaranzwe no kwiharira umupira kwa As Muhanga ariko birangira Musanze FC irinze izamu ryayo umukino urangira amanota agumye mu majyaruguru.

    Ikipe ya Mukura VS yabuze andi manota atatu imbumbe nyuma yo kunganya na Sunrise FC ubusa ku busa. Umunsi wa mbere wa shampiyona na wo wari wasize itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego bitatu kuri kimwe.

    Imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona:

    Ku wa mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020

    - Musanze FC 2-1 As Muhanga
    - Etincelles FC 2-1 Espoir FC
    - Mukura VS 0-0 Sunrise FC

    Ku wa kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020

    15:00 Kiyovu Sports vs Marines FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/musanze-fc-yabonye-amanota-atatu-ya-mbere-mukura-yongera-gutsikira

  • Ingengo y’imari yo guhemba abarimu yiyongereyeho miliyari 39Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingengo y
    Ingengo y’imari igenewe imishahara y’abarmu yiyongereyeho miliyari 39

    Kongera umubare w’abarimu byatewe n’ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri, byubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse no korohereza ingendo abana bigaga bava kure bikabavuna, bigatuma batiga neza.

    Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko hakenewe abarimu benshi nubwo hari abamaze kuboneka, ari yo mpamvu n’ingengo y’imari yiyongereye.

    Agira ati “Byari biteganyijwe ko tugomba kubona abarimu bashya bageze mu bihumbi 28, mu minsi ishize hari abagera ku 6,000 bemerewe ndetse hari n’abandi bagiye gusohoka ku rutonde. Abo bose bari barabazwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yo guhemba abarimu, bivuze ko yiyongereyeho miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda”.

    Ati “Ntabwo twari kongera umubare w’ibyumba by’amashuri ngo tureke kongera umubare w’abarimu ndetse n’ingengo y’imari yo kubahemba”.

    Muri rusange ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’uburezi yarazamutse muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 kuko ari miliyari 492 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iy’umwaka ushize wa 2019-2020 yari miliyari 310.2 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko habayeho inyongera ya 63%.

    Minisitiri Uwamariya avuga ko kugeza ubu hakiri icyuho cy’abarimu ibihumbi 18, bakaba barimo kubashakisha mu buryo bwose kugira ngo bazibe icyo cyuho kuko abana bari ku ishuri kandi bakeneye abarimu.

    Minisiteri y’Uburezi imaze igihe muri gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri, aho intego ari ukubaka ibigera ku bihumbi 22,505 mu gihugu cyose, bikaba bigamije kugabanya ubucucike no gukemura ikibazo cy’abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, bikaba byari biteganyijwe ko byagombye kuba byaruzuye muri Nzeri uyu mwaka.

    Uwo muhigo ariko ntiwabashije kugerwaho kuko na n’ubu kubaka ibyumba by’amashuri bikomeje hirya no hino mu gihugu, ngo bikaba byarakererejwe no kubura ibikoresho ahanini ibyagombaga kuva hanze, gusa n’ibyo mu Rwanda ngo byageze aho birakendera ndetse n’aho bibonekeye abakozi bakabura, cyane cyane abafundi kuko bari bakenewe henshi.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/ingengo-y-imari-yo-guhemba-abarimu-yiyongereyeho-miliyari-39frw

  • Nyagatare: 46 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage baturanye n’uru rugo abo bantu basengeragamo. Ubwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano bageragayo basanze bariya bantu 46 bicaye begeranye mu cyumba gifunganye kandi batambaye agapfukamunwa.

    CIP Twizeyimana yagize ati “Hari nka saa saba z’ijoro abaturage baturanye n’urugo rwa Musilikali na Kansiime bahaye amakuru abanyerondo bababwira ko muri urwo rugo hari abantu barimo kuhasengera. Abanyerondo bahise bajyayo bumva koko barahari, na bo bahita bahamagara Polisi ikorera muri sitasiyo ya Matimba, ijya kubafata.”

    CIP Twizeyimana avuga ko abafashwe ari abayoboke bo mu matorero atandukanye, batatu bari baturutse mu Murenge wa Musheri naho abandi 43 baturutse mu tugari twa Kanyonza na Rwentanga two mu Murenge wa Matimba. Abenshi muri bo ni abana kuko abujuje imyaka y’ubukure ni 13 gusa, igitsina gore bari 33, igitsina gabo bari 13.

    Ati “Nyiri urugo yahise yiruka aracika, ariko abapolisi basanze abo bantu bose bateraniye mu cyumba kimwe gifunganye nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa. Kansiime Julienne umugore wa Musilikali n’aba bantu bose bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye uru rubyiruko n’abandi baturage muri rusange gukurikiza no kugendera ku mabwiriza ya Leta agamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko kiracyahari kandi kirimo kwica abantu. Yavuze ko ntawe Leta ibuza gusenga ariko bakajya gusengera mu nsengero Leta yasanze zujuje ibisabwa mu rwego rwo gukomeza kurwanya COVID-19. Yashimiye abaturage batanze amakuru, aboneraho gusaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’Igihugu n’umudendezo w’abaturage.

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba atari ubwa mbere Polisi ihafatiye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 baturutse ahantu hatandukanye bakajya guteranira mu nzu y’umuturage bagakoreramo amasengesho. Ni mu gihe Polisi n’izindi nzego zitandukanye badahwema gukangurira abantu ko ibi bitemewe, ndetse ko ibi ari intandaro yo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-46-bafatiwe-mu-nzu-basenga-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • #COVID19: Abarwayi bashya 62 barimo 50 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 62 babonetse mu bipimo 2,182 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 50, Musanze: 7, Rubavu: 3, Ngororero: 1, Rusizi: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,191 muri bo abamaze gukira ni 5,696, naho abakivurwa ni 444.

    Mu Rwanda umugabo w’imyaka 45 yishwe na Covid-19 i Kigali ku wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 yuzuza umubare w’abantu 51 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abarwayi-bashya-62-barimo-50-babonetse-i-kigali

  • Ni iyihe mpamvu yaba yatumye i Musanze haboneka umubare uri hejuru w’abanduye COVID-19? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri busanga impamvu mu Karere ka Musanze hari kugaragara ubwandu bwinshi bwa COVID-19, biterwa no kuba abaturage bakomeje kudohoka mu kubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyo cyorezo.

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, yavuze ko ubwo bwandu buteye impungenge aho abaturage bo muri ako Karere bamaze kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Uwo muyobozi yavuze ko n’ubwo basanzwe babona abarwayi ba COVID-19 muri ako Karere, umubare wabaga ari muto ugereranyije n’ababonetse ku munsi wo ku Cyumweru aho yasabye inzego zinyuranye zirimo n’abaturage gushyira imbaraga mu bwirinzi.

    Agira ati “Ntabwo twatinya kubivuga abaturage aho badohotse ni henshi, hari ikijyanye n’ingamba zashyizweho zo kwirinda, niba abantu barabwiwe kwambara agapfukamunwa neza ese barakambara? Niba tuzi ko tugomba gukaraba amazi meza tugakoresha n’imiti dusanzwe tuzi, abantu ntibakibyubahiriza uko bikwiye.”

    Akomeza agira ati “Niba tugomba guhana intera hagati yacu ibyo biragaragara ko batabyubahiriza, abantu baradohotse ntabwo nabura kubivuga, mu mihanda y’igiturage, mu makaritsiye aho tugenda turabibona abantu baradohotse ntabwo bubahiriza amabwiriza, niba tubona abantu banduye n’abo bahuye na bo bakabitubwira twabapima tugasanga bararwaye, biratwereka ko ibijyanye n’ubwirinzi birimo ikibazo gikomeye cyane”.

    Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w
    Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, asaba abantu kutadohoka mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Dr Muhire avuga ko ingamba zo kurwanya COVID-19 zizwi ariko kuzubahiriza bigashyirwamo imbaraga nke, aho abaturage basigaye bafata icyo cyorezo nk’aho kidakomeye mu gihe gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

    Ati “Mu barwayi dufitemo indembe tutanazi ko bashobora kubaho, ibyo abantu babyumve. Ingamba ni uko ikigiye gukurikiraho kandi abantu bakakidufashamo ari ukubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi, baba abayobozi ku nzego zose tumaze kubiganiraho, hagiye kubaho ingamba zo gukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa”.

    Abaturage na bo baremeza ko badohotse aho bavuga ko hari utubari dufunguye
    Abaturage baganiriye na Kigali Today na bo bemeza ko uko kudohoka mu kwirinda COVID-19 kugaragara, bamwe bakavuga ko bajya mu kabare kandi bakanywa inzoga ntacyo bikanga.

    Umwe muri bo yagize ati “Ni uko twongeye kuguma mu rugo inzara yatumerera nabi ariko njye ndumva badusubiza mu rugo kuko iki cyorezo giteye ubwoba, kiruta na SIDA kuko yo wegerana n’umuntu ntugire icyo uba. Nk’ubu utubari turafunguye iyo mbonye igiceri ndasoma rwose ntacyo nikanga, utubari turakora nk’uko bisanzwe, yewe ni uko ari inda zatunaniye naho ubundi utubari bwagombye kureka gukora, njye njya mu kabari gatatu mu cyumweru, agacupa ndakanywa da”.

    Undi muturage wo muri Musanze we yagize ati “Ndumva iki cyorezo muri Musanze cyagize imbaraga nyinshi, dukwiye kwisubiraho tukambara neza udupfukamunwa, tugakaraba, ikindi ni uko muri Musanze haza abantu baturutse impande zinyuranye z’igihugu, Leta nishyiremo umurego ikurikirane n’utubari abenshi ni ho bari kwandurira”.

    Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri avuga ko abarwayi bari kugaragara i Musanze bari mu byiciro binyuranye, aharimo abatuye mu ngo basanzwe, abakozi ba Leta n’abandi. Avuga ko hari n’abaturage ubwabo bari kwihamagarira abashinzwe ubuzima bavuga ko biyumvamo ibimenyetso babapima bakayibasangamo.

    Mu barwayi bashya 45 babonetse ku Cyumweru, 21 muri bo babonetse mu Karere ka Musanze
    Mu barwayi bashya 45 babonetse ku Cyumweru, 21 muri bo babonetse mu Karere ka Musanze

    Ati “Hari n’abo dupima tugasanga nta bimenyetso bafite ariko tukabasangamo uburwayi, bijyanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima na RBC abenshi barwariye mu ngo zabo, dufite abarwayi benshi mu mibare mumaze iminsi mwumva itangazwa, ubu nidushyiramo n’abaraye batangajwe nyuma yo gukurikirana ngo tumenye niba bujuje ibisabwa byo gukurikiranirwa mu ngo, turagira abarwayi basaga 50 barwariye mu midugudu ahantu hatandukanye”.

    Mu ngamba ubuyobozi bw’Akarere bwafatiye icyo kibazo, kuri uyu wa mbere bari mu bukangurambaga mu mujyi wa Musanze aho abakozi mu Karere bavuye mu biro basura abaturage aho bakorera babashishikariza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abo basanze batujuje ibisabwa bagahanwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ni-iyihe-mpamvu-yaba-yatumye-i-musanze-haboneka-umubare-uri-hejuru-w-abanduye-covid-19

  • Haracyari imbogamizi mu myigire y’abafite ubumuga – NUDOR #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahagarariye imiryango nyarwanda y
    Abahagarariye imiryango nyarwanda y’abantu bafite ubumuga bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru barebera hamwe imbogamizi zikiriho mu burezi bw’abafite ubumuga

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga (NUDOR), Bizimana Dominique, agaragaza ko abafite ubumuga bashoboye kimwe nk’abandi, ko icyo bakeneye gusa ari uguhabwa ayo mahirwe, bagahabwa ibikoresho byabugenewe, kandi bakagirirwa icyizere.

    Uyu muyobozi agaragaza ko mu myigire y’abafite ubumuga hakiriho inzitizi zituma batabona uburezi bukwiye, agasaba ko zakurwaho na bo bakagira uburenganzira nk’ubw’abandi. Icyakora na none ashimira Leta y’u Rwanda ku ntambwe yatewe mu gufasha abafite ubumuga.

    Yagize ati “Nshimira Leta y’u Rwanda yaduhaye ububasha, uburenganzira bwo kubona insimburangingo, ubwo kubona umurimo, uburenganzira bwo kwiga nk’abandi kuko kera ntabwo twigaga.”

    Bizimana Dominique, Perezida wa NUDOR
    Bizimana Dominique, Perezida wa NUDOR

    Kimwe mu byo imiryango yita ku bafite ubumuga yishimira cyakozwe, ni ukuba ahantu hatandukanye mu gihugu harubatswe ibikorwa remezo bifasha abafite ubumuga kugera aho baba bifuza kujya. Gusa mu myigire y’abana bafite ubumuga ngo haracyarimo ikibazo gishingiye ku kuba mu mashuri menshi yo mu gihugu nta mfashanyigisho zagenewe abafite ubumuga zihaboneka, hakaba nta n’abarimu baboneka kuri ibyo bigo bafite ubumenyi mu kwigisha abafite ubumuga.

    Abahagarariye imiryango yita ku burenganzira bw’abafite ubumuga baherutse kugirana ibiganiro n’itangazamakuru tariki 02 Ukuboza 2020 bagaragaza zimwe muri izo mbogamizi abafite ubumuga bahura na zo mu myigire.

    Samuel Munana uyoboye ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, yifashishije umusemuzi, yavuze ko hari nk’aho usanga mwalimu atazi ururimi rw’amarenga bityo ntabashe gufasha wa mwana ufite ubumuga wari ukeneye kwigishwa mu buryo bwihariye.

    Ati “Abana 90% bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavukira mu miryango y’ababyeyi badafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kandi abo babyeyi ntabwo bazi ururimi rw’amarenga. Ubwo se uwo mwana aziga mu ruhe rurimi? Abarimu bamukosora bakamuha zeru bitewe n’uburyo yanditse, ugasanga abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baratsindwa cyane.”

    Abanyamakuru bagaragarijwe inzitizi abafite ubumuga bagihura na zo cyane cyane mu burezi biyemeza kubikoraho ubuvugizi
    Abanyamakuru bagaragarijwe inzitizi abafite ubumuga bagihura na zo cyane cyane mu burezi biyemeza kubikoraho ubuvugizi

    Ngo mu ishuri kandi usanga abarimu bagirira impuhwe abafite ubumuga bakagenda babimura batitaye ku bumenyi bimukanye, ugasanga umuntu ufite ubumuga ageze mu mwaka wa nyuma nyamara atarahawe ubumenyi bukwiye.

    Ibi ntibiba ku banyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga gusa, ahubwo ngo biba no ku bandi harimo abafite ubumuga bwo mu mutwe.

    Ni byo Nteziryayo Peter uyobora ishuri rya Gatagara ryigisha abafite ubumuga bwo mu mutwe agarukaho, agasanga ikibazo nyamukuru ari uko amashuri yagenewe abafite ubumuga mu Rwanda akiri make.

    Ati “Amashuri yabo aracyari make, ariko n’iyo amashuri yaboneka, abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bafite ubushobozi buke bwo kwirwanaho ugereranyije n’abandi bantu bafite ubumuga. Ishuri riramutse ribonetse ari rimwe mu Karere, rikaba riri mu Murenge umwe, we akaba atuye mu wundi Murenge, ntabwo yabasha kwigeza kuri rya shuri ngo anicyure.”

    Kuri ibi bibazo hiyongeraho n’ihezwa bagikorerwa n’imiryango babamo. Urugero rutangwa na Mukeshimana Jean Marie Vianney ukorera umuryango w’ubumwe nyarwanda bw’abatabona, aho agira ati “Dufite ikibazo cy’imyumvire y’imiryango nyarwanda aho usanga abafite umwana utabona bamureka ntajye ku ishuri kuko baba bavuga ko bagiye kumutaho amafaranga y’ubusa, ugasanga bigishije bene nyina, we ntajyeyo.”

    Icyakora n’ubwo hakiri byinshi byo gukora mu kunoza uburezi bw’abafite ubumuga, Leta igaragaza ubushake bwo kwita ku bafite ubu bumuga bunyuranye, kuko usanga mu burezi hashyirwaho gahunda z’imyigire na bo bibonamo zizwi ku izina ry’uburezi budaheza (inclusive education), aho usanga abarimu bahugurwa ku buryo bwo kwita ku myigire y’abafite ubumuga, kuri ubu ndetse mu Rwanda hakaba haboneka abarangije za kaminuza bafite ubumuga.

    Usibye mu mashuri, no mu nyubako zitandukanye usanga Leta isaba abazubaka gushyiraho uburyo bworohereza abafite ubumuga mu gihe bakeneye serivisi runaka muri izo nyubako. Mu rwego rwo gukomeza kwita ku bibazo byabo kandi, abafite ubumuga ni kimwe mu byiciro byihariye bihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/haracyari-imbogamizi-mu-myigire-y-abafite-ubumuga-nudor

  • 80% by’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta masezerano y’akazi bagira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda habarurwa ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bisaga 300 bikoresha abakozi barenga ibihumbi 100.

    Mutsindashyaka André avuga ko benshi muri aba bakozi batagira amasezerano y’akazi n’abayafite akaba ay’igihe gito cyane, bikagira ingaruka kuguhozaho mu bucukuzi.

    Ati “Imbogamizi ku rwego rw’abakozi ni uko abenshi hejuru ya 80% ntibagira amasezerano y’umurimo, n’abitwa ko bayafite na bo benshi bahabwa ay’ukureshya umugeni ni ko nabyita, kuko hari aho usanga umukozi amaze imyaka ine mu kigo ariko buri mezi atatu asinya amasezerano y’umurimo”.

    Mutsindashyaka avuga ko kutagira amasezerano y’umurimo arambye bituma bamwe mu bakozi badahozaho ahubwo bahora bahinduranya kompanyi zikora mu bucukuzi.

    Avuga ko ubu bari mu biganiro na Minisiteri y’Abaokozi ba Leta n’Umurimo, Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Rwanda Mining Board) n’ihuriro nyarwanda ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (Rwanda Mining Association) ku buryo iki kibazo cyakemuka.

    Avuga ko impamvu abakozi badahabwa amasezerano y’akazi ari uko abakoresha batabiha agaciro, no kutumva impamvu y’ayo masezerano bitewe n’uko ngo umuntu ajya gucukura atizeye kubona amabuye.

    Agira ati “Abashoramari usanga bavuga ngo ndamuha amasezerano gute, nzamuhemba ayo nkuye hehe kandi ntizeye ko hari icyo nzabona, ariko bakirengagiza ko bahabwa uruhushya berekanye umutungo kandi ko harimo n’abakozi uzakoresha”.

    Mutsindashyaka avuga ko ikindi kibazo kiri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari bamwe mu bakoresha bashakira amaronko mu bakozi.

    Avuga ko umucukuzi w’amabuye y’agaciro igihe akoze ariko ntabone amabuye y’agaciro uwo munsi akabarwa nk’utakoze nyamara yiriwe mu kazi atanga imbaraga ze.

    Avuga ko ariko ahanini iki giterwa n’uko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo itarashyiraho umushahara muto fatizo ku buryo umucukuzi wabuze amabuye yakabaye ari wo abarirwa ariko umunsi ntube impfabusa.

    Ati “Ubusanzwe umushahara muto uriho ni amafaranga 100 n’ubundi ayo asa n’aho ntayo. Ariko kuki umuntu wazize impanuka kompanyi z’ubwishingizi zimubarira ibihumbi bitatu ku munsi, abakora muri VUP bakabarirwa 1,500 ariko umucukuzi w’amabuye y’agaciro akaba atabarirwa make nk’ayo ku buryo yabonera umuryango we ikiwutunga cyane yayabuze uyu munsi ejo azayabona”?

    Mutsindashyaka avuga ko uku gukorera ubuntu mu bacukuzi ari bimwe mu bikurura ikibazo igihugu gihanganye na cyo cyo kugwingira kw’abana ndetse n’imirire mibi, kuko utunze urwo rugo ashobora kumara icyumweru adahembwa kuko atarabona amabuye.

    Abacukuzi b’amabuye y’agaciro kandi ngo bafite n’ikindi kibazo cyo kudateganyirizwa kuko ngo usanga kompanyi iteganyiriza abakozi basanzwe bakora mu biro cyangwa abakoresha abacukuzi, nyamara abajya mu butaka gushaka amabuye ntibateganyirizwe.

    Ikindi kibazo gikomeye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni abakoresha bo ku rwego rwa kabiri (Sous traitence) aho rwiyemezamirimo abona ibyangombwa bimwemerera gucukura agashaka undi muntu ashyiraho akaba ari we ukoresha abakozi.

    Aba bakoresha bo ku rwego rwa kabiri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo usanga iyo habaye impanuka habaho kwitana ba mwana hagati ya rwiyemezamirimo n’uwo mukoresha wa kabiri, umuryango w’uwabuze umuntu ugahera mu gihirahiro.

    Ba rwiyemezamirimo cyangwa abakoresha benshi ngo bahitamo gushaka abakoresha bo ku rwego rwa kabiri mu rwego rwo guhunga amasezerano y’umurimo, umusoro ku mushahara n’ibindi.

    Avuga ko kugira ngo urwego rw’ubucukuzi butere imbere abakoresha bo ku rwego rwa kabiri na bo bakabaye bafite ubushobozi kuko ngo benshi baba bameze nk’abashinzwe gukoresha (ba gapita) bagenzi babo.

    Umwaka ushize abantu 80 ni bo baguye mu mpanuka zo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe uyu mwaka hamaze kumenyekana 27.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/80-by-abakora-mu-bucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-nta-masezerano-y-akazi-bagira