Tag: featured

  • Bugesera: Hari byinshi byakurura ba mukerarugendo, ariko bikeneye gutunganywa kurushaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari ba mukerarugendo baza gusura uko ubuvuzi bukorwa mu Rwanda
    Hari ba mukerarugendo baza gusura uko ubuvuzi bukorwa mu Rwanda

    Mugabo Faustin, uyobora ishami ry’ubucuruzi n’iterambere ry’umurimo mu Karere ka Bugesera, avuga ko muri ako Karere haboneka ibyiza nyaburanga bitandukanye, harimo amasangano y’umugezi wa Nyabarongo n’Akanyaru, bihurira mu Murenge wa Ntarama, Akagari Kibungo, Umudugudu wa Kigoma.

    Aho ayo mazi ahurira ngo ni ahantu heza, hanasurwa n’abantu batari bake, ariko ngo ntiharatunganywa uko bikwiye kuko bisaba ingengo y’imari nini.

    Iyo amazi y’iyo migezi yombi amaze guhura, abyara uruzi rw’Akagera. Mugabo avuga ko ikiraro abantu banyuraho baturutse mu Bugesera bagana mu Karere ka Kicukiro, cyubatse ku ruzi rw’Akagera, kuko ayo mazi aba yamaze guhura yabaye Akagera, nubwo hari abibeshya ko baba bambutse Nyabarongo ariko ngo si byo.

    Aho hari ayo masangano ngo hanasuwe n’Urwego rw’Iigihugu rw’Iterambere (RDB), ariko kuko kuhatunganya uko bikwiye ari ibintu bisaba kubanza gukora inyigo y’uko hatunganywa bigakurura ba mukerarugendo cyane, n’ubu ngo ntibiramenyekana igihe hazatunganyirizwa.

    Hari kandi Intebe y’umwami Ruganzu II Ndoli, iryo ngo ni ibuye riherereye ku Musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Kibenga, Umudugudu wa Kindonyi. Iryo buye ngo riteye nk’intebe yegamirwa.

    Intebe y
    Intebe y’Umwami Ruganzu II Ndoli iri i Mayange

    Aho ngo ni ahantu hirengeye, uhari aba ashobora kureba mu Mujyi wa Kigali, ndetse akaba yanareba mu Karere ka Rwamagana. Impamvu hiswe ku Ntebe y’Umwami ngo ni ibivugwa ko Umwami yajyaga ahateka (ahicara) ashaka kureba hirya no hino ku misozi y’u Rwanda.

    Abahasura bavuga ko haba heza kurushaho haramutse hatunganyijwe, hakaba hakubakwa ihoteli nziza, kuko byakurura ba mukerarugendo.

    Ibindi bisurwa mu Karere ka Bugesera nk’uko bivugwa na Kaitakirwa Odilo ushinzwe gufasha ba mukerarugendo muri Komponyi yitwa ‘Mayange Tourism Company Ltd’, harimo inzu ya Kinyarwanda iherereye mu Murenge wa Mayange, iyo nzu ngo ikaba igaragaza amateka y’Akarere ka Bugesera, ikerekana uko inzu y’Umwami w’u Rwanda yabaga imeze, ndetse ikaba ibitse ibintu bitandukanye bya kera byerekwa abana bato kugira ngo babimenye ndetse n’abanyamahanga bayisuye.

    Inzu ya Kinyarwanda iri i Mayange ni imwe mu bikurura ba mukerarugendo
    Inzu ya Kinyarwanda iri i Mayange ni imwe mu bikurura ba mukerarugendo

    Hari kandi ibikorwa byasizwe n’umushinga witwa ‘Millennium’, kuko wafashaga abantu kuva mu bukene bakiteza imbere, mu bikorwa by’abaturage bakuwe mu bukene n’uwo mushinga bakunda gusurwa na ba Mukerarugendo, ni ibikorwa by’ubuhinzi bw’imbuto cyane cyane imyembe ya kijyambere, imboga zihingwa ku Kiyaga cya Cyohoha n’ibikindi.

    Muri abo bakuwe mu bukene n’uwo mushinga, harimo abagore bafashijwe kubona aho bakorera mu Gakiriro ka Mayange, baboha Agaseke karakundwa karamenyekana hirya no hino ku isi ku buryo abo bagore ubu ngo banagacuruza bakoresheje ikoranabuhanga(online).

    Kubona umumbyeyi wiga iby’ikoranabuhanga akuze akabimenya ku rwego anacuruza aryifashishije na byo ngo bishimisha ba Mukerarugendo. Abo bagore kandi ngo bifashishwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN), bakajya kwigisha abagore bari mu nkambi z’impunzi uko bakora ibintu bibafasha gutera imbere.

    Mu bindi bisurwa na ba mukerarugendo cyane, ni inyoni nyinshi z’amoko atandukanye usanga hafi y’ibiyaga bitandukanye nka Kamatana, Rweru, no ku bindi biyaga byo mu Murenge wa Gashora ndetse no mu Kigo cya ISAR-Karama, ngo izo nyoni zisurwa na ba mukerarugendo ziba zihari nyinshi.

    Kaitakirwa avuga ko izo nyoni zikundwa na ba mukerarugendo ari inyoni zisanzwe, ariko kuko ziba ari nyinshi z’amoko menshi ziri hamwe, ibyo ngo bishimisha ba mukerarugendo kuko baba batamenyereye kuzibona.

    Hari kandi urwobo rwa Bayanga na rwo ruherereye mu Murenge wa Gashora, amateka avugwa n’abaturage baruturiye avuga ko rwajugunywagamo abakobwa babaga batwaye inda z’indaro mu gihe cya kera.

    Uko rwavutse byo bivugwa kwinshi, ngo hari abavuga ko hari mu gihe cy’intambara hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi, nyuma uwo Bayanga ngo wari mu ngabo z’Abanyarwanda abonye asumbirijwe umwanzi agiye kumufata yinjira mu musozi ucikamo icyobo abacika atyo, ariko nyuma icyo cyobo cyiza kujyamo amazi.

    Hari n’abavuga ko uwo Bayanga ngo yari Umwami wari ufite inka nyinshi zibura amazi, ni ko gucukura urwo rwobo nyuma bararumwitirira.

    Inzu ya Kinyarwanda irasurwa
    Inzu ya Kinyarwanda irasurwa

    Hari kandi umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge utuwemo n’abantu bakoze Jenoside n’abayirokotse wubatswe n’abafatanyabikorwa batandukanye. Abakerarugendo bashaka kwiga amateka ya Jenoside basura uwo mudugudu, bakareba uko abo bantu babanye neza.

    Hari kandi ubukerarugendo bushingiye ku muco. Nk’uko Kaitakirwa abisobanura, ngo abakerarugendo bateguza bakiri iwabo, bakavuga ko bazaza igihe runaka, bakajya mu miryango y’Abanyarwanda isanzwe, bakiga uko bateka ibyo kurya bya Kinyarwanda, akaba ari na byo barya, bakabaho ubuzima umuturage w’Umunyarwanda usanzwe abaho.

    Uko kubaho nk’uko umuturage wamwakiriye abayeho, ngo na byo bishimisha ba mukerarugendo, kandi barabyiga bakabishobora, gusa muri rusange ikibagora hafi ya bose, ngo ni ukujya koga umuntu yijyaniye amazi mu ibase.

    Hari kandi no kubona ukuntu umukecuru yemera gusigarana abana b’umuturanyi, batagirana isano, mu gihe we yagiye guhinga cyangwa mu bindi. Ngo birabatangaza cyane, ukuntu umuntu yemera kwirirwa arera umwana utari uwe kandi atari n’umuntu ubikora nk’akazi ahemberwa.

    Abakerugendo kandi bashobora no gusura ishuri runaka, kugira ngo barebe uko uburezi mu Rwanda buhagaze, bakaba basura n’ivuriro runaka, kugira ngo barebe uko ubuvuzi bukora mu Rwanda, indwara zibasira abantu mu gice runaka, uko zivurwa, ariko cyane cyane ngo batangazwa na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

    Ubwo bukerarugendo bukorwa butyo, ngo buzamura cyane ingo ziba zakiriye ba mukerarugendo kuko 85% by’amafaranga mukererugendo aba yishyuye ngo akore ubwo bukerarugendo, ajya mu muryango wamwakiriye, naho 15% akajya muri kompanyi iba yabikurikiranye.

    Gusa kuko abenshi mu bakira abakerarugendo mu miryango n’ubundi ari abanyamuryango b’iyo kompanyi, ngo ayo 15% arabagarukira kuko aba yiyongera ku migabane yabo muri kompanyi.

    Mu Bugesera hari n
    Mu Bugesera hari n’ibiyaga byakurura ba mukerarugendo

    Aho ubwo bukerarugendo bugirira akamaro Abanyarwanda muri rusange, binyura mu itangwa ry’imisoro, kuko iyo kompanyi itanga imisoro kimwe n’izindi kompanyi zikora nka yo.

    Mugabo Faustin avuga ko mu byiza biri mu Karere ka Bugesera byagombye gukurura ba mukerarugendo harimo ibiyaga icyenda bibarizwa muri ako karere. Gusa ngo usanga nta mihanda itunganyije neza ibigeraho, cyangwa se ngo hategurwe ku buryo umukerarugendo ushatse aza akirobera amafi akayiyokereza aho ku mucanga, ushatse gukora siporo ikorerwa ku mazi akayikora kuko hari abayikunda.

    Ibyo byose bikozwe ngo byakurura ba mukerarugendo, ariko ngo ni ibintu bihenze, kandi Leta iba irebwa na byinshi bikenewe gutunganywa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/bugesera-hari-byinshi-byakurura-ba-mukerarugendo-ariko-bikeneye-gutunganywa-kurushaho

  • Itangazamakuru rirashimirwa uko ryafashije Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nkusi avuga ko amadosiye ku byaha by
    Nkusi avuga ko amadosiye ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo yiyongera

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge itangaza ko nyuma y’ikurikirana ry’uko amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge yubahirijwe mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, yasanze hari byinshi byakozwe byo gushimwa birimo gufasha no kuremera Abacitse ku icumu rya Jenoside, n’ibyakozwe binengwa birimo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ikurikirana ry’uko amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge yubahirijwe mu gihe cyo Kwibuka rigamije kugaragaza ubufatanye bw’Abanyarwanda n’uko bitwara mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, no kugaragaza ibikorwa byakozwe bishimwa bigaragaza Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda hagamijwe kubyigiraho ku bandi.

    Iryo kurikirana ry’iyubaharirizwa ry’amahame y’ubumwe n’Ubwiyunge kandi rigamije kureba ibyagaraye mu gihe cyo Kwibuka binengwa kugira ngo byamaganwe.

    Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ushinzwe ikurikiranabikorwa ry’ubushakashatsi muri NURC, Tuyisabe Floride, atangaza ko mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye impinduka kubera ko Kwibuka byabaye mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Bimwe mu bishimwa byagaragaye harimo imikorere y’itangazamakuru ryagiye risura abacitse ku icumu rya Jenoside bakagaragaza uko babayeho, n’uko bagiye biyubaka, itangazamakuru kandi ngo ryafashije abaturage muri rusange kubamenyesha ibikorwa n’ibiganiro byo Kwibuka.

    Agira ati “Itangazamakuru rishimirwa kuba ryarafashije Abanyarwanda benshi kumenya ibibera hirya no hino mu gihugu mu bihe Abanyarwanda bari mu ngo batitabira ibikorwa rusange byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kubera COVID-19”.

    Tuyisabe avuga kandi ko hari n’ibindi bikorwa Abanyarwanda bagiye bakora bigaragaza ubufatanye mu gushyigikira urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge, haba mu Banyarwanda baba mu gihugu n’ababa mu mahanga.

    Avuga ko hagiye hakorwa ibikorwa bitandukanye haba ku batanze ubuhamya ku mateka ya Jenoside bwagiye bufasha Abanyarwanda gusobanukirwa amateka ya Jenoside burimo n’ubw’abarinzi b’igihango n’imigirire yabo muri Jenoside yakorewe Abatusti, n’isomo Abanyarwanda bakwiye kuba bakuramo.

    Agira ati “Abarinzi b’Igihango bagiye bagaragara cyane mu gutanga ubuhamya bw’ibikorwa byiza bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyo bakomeje gukora nyuma yaho, bifasha Abanyarwanda gukira ibikomere”.

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge inashimira imikorere idasanzwe yagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), aho yagiye itangaza amakuru y’umwihariko wa buri hantu n’amateka yaho mu gihe cya Jenoside.

    Tuyisabe avuga ko gutanga amakuru y’ahantu umunsi ku wundi n’uko byari byifashe muri Jenoside byafashije abantu gusobanukirwa amateka y’ahantu mu gihe cya Jenoside, amakuru yari akenewe cyane cyane ku babyiruka.

    Hari ibikorwa bibi bigayitse byagaragaye

    Ikurikirana ry’uko amahame y’ubumwe n’Ubwiyunge yubahirijwe mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, rigaragaza ko hari ibyakozwe binengwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, birimo kuzimiza amakuru ku bimenyetso bya Jenoside no gupfobya Jenoside.

    Tuyisabe avuga kandi ko hagaragaye ibibazo bijyanye n’ihungabana ku bacitse ku icumu rya Jenoside nk’uko bisanzwe bigenda, iyo na yo ikaba ari imbogamizi ikomeje kubangamira abacitse ku icumu rya Jenoside.

    Zimwe mu ngamba zo gukurikirana no kurwanya ibyagaragaye binengwa mu iyubahirizwa ry’amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi harimo no guhana abagaragaweho n’ingengabitekerezo n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenosiee byigaragaje cyane mu mezi ya Mata kugeza muri Nyakanga 2020, muri rusange mu mezi icyenda ashize hakaba harakiriwe amadosiye asaga 300.

    Umuvuigizi w’Ubushinjacyanha Nkusi Faustin atangaza ko kuva mu myaka umunani ishize amadosiye y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo yagiye azamuka, kubera ko Abanyarwanda bagenda barushaho gutanga amakuru kuri ibyo byaha kurusha mbere.

    Nkusi avuga ko ibyaha byavuye muri za dosiye zibarirwa mu 100 muri 2012 ubu bikaba bigeze muri dosiye 300 mu mwaka wa 2020, izo dosiye zikaba zifite ibimenyetso by’uko ibyaha byakozwe kuko nibura Ubushinjacyaha bwazitsinze ku kigero kiri hagati ya 70% na 90%.

    Nkusi avuga ko igihangayihakishije muri izo dosiye hagaragayemo n’iz’abakiri bato. Muri rusange kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2019 hakiriwe amasodiye 141, ariko kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2020 hakirwa amadosye 182, bigaragaza ubwiyongere bw’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Agira ati “Mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ni ho twakira amadosiye menshi, kuko hari ahantu bagikora ibyo byaha na n’ubu usanga tuba twakira andi madosiye kandi amenshi akagaragaza ibimenyetso ku buryo bahamywa ibyaha n’inkiko.

    Ni izihe ngamba NURC n’Ubushinjacyaha bukuru babona zikwiye gufatwa ngo hirindwe ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge?

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyigikira amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge arimo kurwanya Jenosidede n’Ingengabitekerezo yayo.

    Ishishikariza kandi Abanyarwanda Kwibuka haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, gushyira imbere Ubunyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko n’ibindi byose byatandukanya Abanyarwanda no kwirinda ibindi bikorwa bibangamiye ubumwe n’Ubwiyunge.

    Naho Ubushinjacyaha butangaza ko bwashyizeho gahunda yo kuganiriza Abanyarwanda ku byaha bya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo, no kubereka ko kubyirinda ari byo bifite akamaro kuko utabyirinze ahanwa kandi ingengabitekerezo igira ingaruka mbi ku buzima bwa nyira yo n’abamukomokaho n’igihugu muri rusange.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/itangazamakuru-rirashimirwa-uko-ryafashije-kwibuka-ku-nshuro-ya-26-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Abana batewe impungenge n’ibihano biremereye ndetse n’imirimo ivunanye bahabwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bagaragaje ko hari bagenzi babo bagikoreshwa imirimo ivunanye ndetse n
    Abana bagaragaje ko hari bagenzi babo bagikoreshwa imirimo ivunanye ndetse n’abahabwa ibihano bibabaza umutima n’umubiri

    Binyuze mu Muryango wita ku burenganzira bw’abana (Children’s Voice Today – CVT), aba bana bagaragaje ibyo basanze hirya no hino mu mirenge aho baganiriye na bagenzi babo, ku bihano ndetse n’imirimo bahabwa.

    Ramadhan Mutiganda, umwana wo mu Murenge wa Nyamirambo, avuga ko aho bageze mu mirenge basanze hari aho abana bagikoreshwa mu mirima y’ibisheke, cyane cyane muri iki gihe cya Covid-19, ubwo amashuri yari yarahagaze.

    Uyu mwana kandi yagaragaje bimwe mu bihano abana baganiriye babagejejeho, birimo ibibabaza umubiri n’umutima, akenshi abana bagiye bahabwa n’ababyeyi ndetse n’abarimu mu bihe by’amasomo.

    Ati “Birambabaza iyo mbonye umubyeyi utumva uburenganzira bw’umwana we, rimwe na rimwe sindenganya uwo mubyeyi kuko hari n’ubwo aba adasobanukiwe n’uburenganzira bw’umwana”.

    Mutiganda Ramadhan wo mu Murenge wa Nyamirambo
    Mutiganda Ramadhan wo mu Murenge wa Nyamirambo

    Arongera ati “Ababyeyi baracyakoresha abana imirimo irenze ubushobozi bwabo. Si bibi ko umwana yakwitoza gukora, ariko ababyeyi bakwiye kumenya ubwoko bw’imirimo umwana yakora ijyanye n’ikigero cye”.

    Uyu mwana kandi yongeraho ko uko gukoreshwa imirimo irenze ubushobozi bw’abana, binagira ingaruka ku mitsindire yabo mu ishuri.

    Ku bijyanye n’ibihano bihabwa abana, Mutiganda agira ati “Ntitwanze ko umwana ahanwa, ariko ndasaba ubuyobozi kugira inama ababyeyi bakajya babanza kuganiriza abana mbere yo kubaha ibihano. Sinshobora kwibagirwa umwana nasanze ari kurira, nyuma yo gupfukamishwa n’umubyeyi we ku mipfundikizo y’amacupa y’inzoga”.

    Jeannette Abihirwe, undi mwana na we wo mu Karere ka Nyarugenge, asaba ko abarimu bakwiye guhugurwa ku burenganzira bw’abana, ndetse n’uburyo buboneye bwo guhana abana, hirindwa ibihano bibabaza umubiri n’umutima.

    Abana bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo basanze mu mirenge
    Abana bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo basanze mu mirenge

    Seraphin Irafasha, umwe mu bakozi b’Umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA, avuga ko bigisha ababyeyi ibijyanye n’uburenganzira bw’abana, mu rwego rwo kwirinda ibihano bibabaza umubiri n’umutima, ndetse n’ibibatesha agaciro mu bandi.

    Asaba abana gukomeza kujya bagaragaza ababyeyi babirengaho bagakomeza guha abana babo ibihano bibabaza umubiri n’umutima, kugira ngo begerwe na bo baganirizwe.

    Inzego z
    Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge zateze abana amatwi, bagaragaza ahakiri ibibazo mu kubahiriza uburenganzira bwabo

    Agira ati “Ntabwo twamenya ibihano byose ababyeyi baha abana, turasaba abana n’ababahagarariye gukomeza gukurikirana no kutumenyesha ahakiri ababyeyi barenga kuri ubwo burenganzira bw’abana na bo tukabegera tukabaganiriza”.

    Umukozi w’Umuryango Children’s Voice Today (CVT), ushinzwe gahunda yo kurengera abana no guharanira ko bagira uruhare mu bibakorerwa, Innocent Ntakirutimana, avuga ko imirimo mibi ikoreshwwa abana ndetse n’ibihano biremereye, bikomeje kugira ingaruka ku mibereho n’imitekerereze yabo y’ahazaza.

    Ntakirutimana Innocent
    Ntakirutimana Innocent

    Agira ati “Nta mwana ukwiye gufatwa atyo! Iyo umwana ahawe imirimo irenze ubushobozi bwe, agahanishwa ibihano biremereye, ni igihombo ku gihugu. Dukora ubuvugizi duhereye mu nzego z’ibanze kugeza no mu nzego nkuru nka za Minisiteri n’Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abana-batewe-impungenge-n-ibihano-biremereye-ndetse-n-imirimo-ivunanye-bahabwa

  • Kiyovu Sports yatsindiwe na Marines i Kigali, ivuga ko yazize umunaniro (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu Sports yaherukaga gutsindira Mukura mu karere ka Huye, yari yakiriye Marines Fc yaherukaga gutsinda Gorilla Fc kuri Stade Umuganda i Rubavu.

    Ikipe ya Kiyovu Sports umunaniro nka kimwe mu byatumye itsindwa
    Ikipe ya Kiyovu Sports umunaniro nka kimwe mu byatumye itsindwa

    Ikipe ya Marines yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 18, igitego cyatsinzwe na Hakizimana Felicien, ku ishoti rikomeye yateye n’imoso ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Kimenyi ntiyabasha kwugarura.

    Ku munota wa 50 w’umukino, ikipe ya Marines yaje kwinjiza igitego cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Hakizimana Felicien ku mupira wa Coup-Franc yateye ukarinda ujyamo umunyezamu Kimenyi Yves acyeka ko hari umukinnyi waba ugiye gukoraho.

    Mu minota ya nyuma y’umukino ikipe ya Marines yarushaga Kiyovu Sports guhererekanya umupira, yaje kubona penaliti yari ikorewe kuri Ishimwe Fiston, yinjizwa neza na Mugenzi Bienvenue.

    Nyuma y’iminota mike Marines Fc yaje guhita ibona indi penaliti, Ishimwe Fiston wari wakoreweho iya mbere arayitera umunyezamu Kimenyi Yves ayikuramo, umukino urangira ari ibitego 3-0 bya Marines.

    Nyuma y’umukino, umutoza wungirije wa Kiyovu Sports Kalisa Francois, yavuze ko mu byatumye batsindwa harimo umunaniro uterwa no kuba imikino yegeranye, n’ubwo iyi kipe yakinaga umukino wa kabiri wa shampiyona

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngandu Omar, Habamahoro Vincent, Armel Ghislain, Ngendahimana Eric, Samson Babuwa, Bigirimana Abedi na Mugenzi Cedrick

    Marines FC: Ntwari Fiacre, Dusingizemungu Ramadhan, Hakizimana Felicien, Hirwa Jean de Dieu, Ndayishimiye Thierry, Nsengiyumva Irshad , Dushimimana Olivier, Gikamba Ismael, Mugenzi Bienvenue , Ishimwe Fiston na Ngabo Mucyo Fred

    Andi mafoto yaranze uyu mukino


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-yatsindiwe-na-marines-i-kigali-ivuga-ko-yazize-umunaniro-amafoto

  • Kalimba Deo waririmbye ‘Umugaragu w’urukundo’ arembeye mu bitaro bya Masaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jean de Dieu uzwi nka Djedos (ibumooso) yashyikirije umuhungu wa Kalimba Deo inkunga yagenewe n
    Umuhanzi Jean de Dieu uzwi nka Djedos (ibumooso) yashyikirije umuhungu wa Kalimba Deo inkunga yagenewe n’abanyamuzika batandukanye

    Biravugwa ko yaguye muri koma kubera izabukuru agahita ajyanwa mu bitaro, ariko abamusuye bakaba bemeza ko ari kugenda amera neza.

    Umwe mu bahanzi babashije kumugeraho witwa Felix, avuga ko bigaragara ko ari kugenda amera neza ariko ko atarabasha kumenya abantu neza.

    Yagize ati “Uyu muhanzi ari kugenda amera neza gusa ntabwo aratangira kumenya abantu birumvikana ko n’izabukuru zishobora kuba na zo ziri kuzamo”.

    Indirimbo Ku ‘Gasozi keza ka Rusororo’ ni indirimbo yaririmbanye na mukuru we Uwizeye Jean Baptiste, na yo yakunzwe cyane ndetse igikunzwe na n’ubu.

    Abahanzi batandukanye bakomeje kumusura ndetse no gushaka uko bamufasha mu buryo butandukanye nk’umwe mu banyabigwi b’abahanga haba mu gucuranga no mu kuririmba.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/kalimba-deo-waririmbye-umugaragu-w-urukundo-arembeye-mu-bitaro-bya-masaka

  • Eritrea: Leta yarekuye imfungwa 28 z’Abahamya ba Yehova #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Isaias Afwerki ni we wambuye ubwenegehugu Abayehova ku nshuro ya mbere
    Isaias Afwerki ni we wambuye ubwenegehugu Abayehova ku nshuro ya mbere

    Mu 1994 ubwenegihugu bwose bw’abayoboke b’iryo dini ry’Abahamya ba Yehova bwavanyweho kuko batemewe, kandi abayoboke b’iri dini iyo bafatwaga bafungwaga nta rubanza rubayeho ndetse bagafungwa igihe kitazwi hakaba n’abapfira muri gereza.

    Imwe mu mpamvu zatanzwe zituma aba Bahamya ba Yehova bafungwa ngo ni ugusuzugura itegeko ry’igihugu bakanga kujya mu gisirikare, mu gihe ubundi biba ari itegeko ku munyagihugu wese.

    Mu itangazo iri dini bivugwa ko ritemewe mu gihugu cya Eritrea ryasohoye, riravugako abayoboke baryo barekuwe nyuma yo gufungwa igifungo kitazwi ariko kiri hagati y’imyaka 5 na 26.

    Perezida Isaias Afwerki wa Eritrea, nyuma yo kujya ku butegetsi mu mwaka wa 1994, ni we wambuye Abahamya ba Yehova uburenganzira n’ubwenegihugu bwabo ubwo iki gihugu cyari kimaze kubona ubwigenge.

    Kuva icyo gihe kugeza magingo aya Abahamya ba Yehova ntabwo bemewe muri icyo gihugu, ndetse n’itegeko ryo kuba babemera ntirijya rivugwa.

    Eritrea ni kimwe mu bihugu biza imbere ku mubumbe bivugwamo ikandamiza n’igitugu ku baturage, aho nta murongo n’umwe wa politiki ishingiye kuri demukarasi ubaho mu gihugu.

    Nta matora cyangwa inteko ishinga amategeko bibaho ndetse nta n’umushinga w’itegeko nshinga ugenderweho cyangwa ushyirwa mu bikorwa.

    Amadini atatu yonyine ni yo yemewe mu gihugu, harimo idini ya gikirisitu ya Orutodogisi, idini ya Isilamu na yo y’Abasuni gusa n’itorero ry’Abaluteriyani.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/eritrea-leta-yarekuye-imfungwa-28-z-abahamya-ba-yehova

  • Dufite impano karemano zashingirwaho mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu nama y’ihuriro ryiswe ‘Kusi Ideas Festival 2020′, ritegurwa na Sosiyete ya National Media Group, ikorera mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

    NI inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yatangijwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukuboza 2020.

    Iyo nama yibanze cyane ku cyorezo cya Covid-19, harebwa ingaruka zacyo ku bukungu bw’Umugabane wa Afurika, hanarebwa icyo uwo mugabane wakora mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka.

    Perezida Kagame yasabye abatuye Umugabane wa Afurika kutirara bitewe n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 kuri uyu mugabane.

    Ni inama ibaye mu gihe abantu basaga miliyoni 68 ku isi bamaze kwandura icyo cyorezo, naho abasaga miliyoni n’igice kikaba cyaramaze kubahitana.

    Ugereranyije n’abamaze kwandura icyo cyorezo ku isi, Afurika ifitemo abari munsi ya 5%, mu gihe kandi no mu bamaze guhitanwa na cyo, Afurika n’ubundi ifitemo abari munsi ya 4%.

    Perezida Kagame yavuze ko ibihe bya Covid-19 bigoye, bityo ko kubisohokamo bisaba ubufatanye. Yavuze ko kandi hakenewe no guhanga ibishya, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

    Yagaragaje ko aka Karere ka Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko, gafite impano karemano zafasha mu guhanga ibisubizo byafasha mu kuzahura ubukungu, ubwiyongere bw’abaturage bukajyana n’ubw’ubukungu.

    Yagize ati “Muri Afurika y’Iburasirazuba, dufite impano karemano zafasha gushaka ibisubizo byo kuzahura ubukungu ku baturage bacu biyongera. Tugomba gushaka uburyo bushya bwo gushora imari mu bikorwa remezo, mu baturage bacu, ndetse no mu rwego rwa politiki n’ubucuruzi”.

    Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, na we yavuze ko uruhare rwa buri wese ari ngombwa, mu rwego rwo gufasha Umugabane wa Afurika gusohoka mu bibazo watewe na Covid-19.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dufite-impano-karemano-zashingirwaho-mu-kuzahura-ubukungu-bwazahajwe-na-covid-19-perezida-kagame

  • Gutangiza icyiciro cya kabiri no gushakira amakipe abaterankunga, intego za komite yifuza kuyobora FERWABA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite icyuye igihe irishimira ko shmpiyona yabonye umuterankunga ari we Banki ya Kigali
    Komite icyuye igihe irishimira ko shmpiyona yabonye umuterankunga ari we Banki ya Kigali

    Nk’uko Mugwiza Desiré wiyamamaza ku mwanya wa Perezida yabitangaje, yashimye icyizere abanyamuryango bakomeje kumugirira.

    Yagize ati “Kuba niyamamaje ku mwanya wa Perezida njyenyine ni icyizere abanyamuryango bakimfitiye kandi bifuza ko aho twari tugeze twakomerezaho”.

    Mugwiza Desiré wiyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora Ferwaba
    Mugwiza Desiré wiyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora Ferwaba

    Yakomeje avuga ko mu myaka itandatu amaze ayobora FERWABA hari urwego imaze kugeraho. Ati “Mu myaka ine ishize Basketball mu Rwanda wari umukino utagira abafana ariko kugera uyu munsi navuga ko tumaze kugira urwego tugeraho mu bijyanye n’ubwitabire ku bibuga. Kigali Arena twayujuje inshuro zirenze eshatu, navuga ko byavuye mu gukora ndetse no kuzamura urukundo rw’umukino”.

    Komite yifuza kuyobora FERWABA mu myaka ine iri imibere

    Perezida: Mugwiza Desiré

    Visi Perezida wa mbere ushinzwe umuryango: Umugwaneza Pascale

    Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa: Nyirishema Richard

    Umubitsi: Muhongerwa Alice

    Umujyanama mubya tekinike: Habimana Umugwaneza Claudette

    Umugwaneza Pascale yiyamamaje ku mwanya wa visi perezida wa mbere ushinzwe umutungo
    Umugwaneza Pascale yiyamamaje ku mwanya wa visi perezida wa mbere ushinzwe umutungo

    Mu byo FERWABA yishimira byagezweho mu myaka ine ishize, harimo kubona umuterankunga wa shampiyona ‘Banki ya Kigali’, habonetse ibikorwa remezo bigezweho nka ‘Kigali Arena’, kwakira no gutegura amarushanwa mpuzamahanga kandi akagenda neza, kugarura abakunzi ba Basketball ku kibuga ndetse no gushyiraho amategeko agenga ishyirahamwe ndetse n’amakipe kugira ngo haboneke ubuzima gatozi kandi byagezweho.

    Mu byo komite iyobowe na Mugwiza Desiré yifuza gukora mu myaka ine igihe yaramuka itowe, harimo kubaka ibibuga bine byo hanze.

    Ku ikubitiro mu myaka ibiri hazubakwa ibibuga bibiri muri Kimironko ku butaka FERWABA ifite. Mu yindi myaka ibiri hazashakishwa ahandi hazubakwa ibindi bibuga bibiri.

    Harimo kandi gufasha amakipe kubona abaterankunga no kuzamura urwego rwayo akava mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga akajya mu cy’ababigize umwuga.

    Hari ukwifashisha amarushanwa ya NBA Jr League, umwiherero w’abana ukorwa buri mwaka ndetse n’umwiherero wa Giant of Africa mu guteza imbere umukino bihereye mu bana.

    Nyirishema Richard ku isonga y
    Nyirishema Richard ku isonga y’abategura amarushanwa muri FERWABA

    Harimo no kubaka ishuri ry’umukino wa Basketball (Basketball Academy) mu bakobwa n’abahungu. Hari ibiganiro byabaye hagati ya FERWABA na NBA kugira ngo harebwe aho iryo shuri ryashyirwa hagati ya Lycée de Kigali na Green Hills Academy. Nyuma yo gutorwa bizahita bishyirwa mu bikorwa.

    Hakaba no gushyiraho shampiyona y’icyiciro cya kabiri no kugarura imikino ihuza za kaminuza.

    Tubibutse ko amatora ya komite nyobozi ya FERWABA azaba kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020 saa yine za mu gitondo kuri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

    Mugwiza Desiré wiyamamaje ku mwanya wa Perezida akaba amaze kuyobora manda ebyiri, amategeko akaba yemerera umuyobozi kuyobora manda eshatu zitongerwa bikaba ari muri urwo rwego Mugwiza Desiré yifuje kongera kuyobora FERWABA.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/gutangiza-icyiciro-cya-kabiri-no-gushakira-amakipe-abaterankunga-intego-za-komite-yifuza-kuyobora-ferwaba

  • Umwarimu wo muri kaminuza wari umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana yasohoye isanzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Deo Habyarimana ngo kuririmba si ukuririmba izihambaza Imana gusa
    Dr Deo Habyarimana ngo kuririmba si ukuririmba izihambaza Imana gusa

    Dr Deo Habyarimana yemeza ko abantu bose bifitemo uburyohe bwo kwishima, bakagubwa neza kandi bagasabana n’abandi aho bari hose, ari yo mpamvu yakoze indirimbo yibutsa buri wese kuzaryoherwa n’iminsi mikuru nta rutangira.

    Yagize ati “Mbazaniye agashya mu ndirimbo Come on in Party aho nsaba buri wese uko waba ungana kose ibyo waba ukora byose gushaka umwanya ukidagadura ukaryoherwa wowe n’abawe”.

    Dr Deo Habyarimana avuga ko iyi ari impano ya Noheli n’ubunani ageneye abantu bose bakunda umuziki we.

    Yagize ati “Ni umwanya mwiza ndetse n’impano mpaye Abanyarwanda ngo bazagire Noheri nziza n’umwaka mushya muhire bibyinira kandi banyurwa na Come on in Party”.

    Uyu muhanzi amaze gusohora indirimbo z’Imana zitandukanye, harimo iyakunzwe cyane yitwa ‘Mana Tabara’, iitabariza abantu bose bari mu kaga, karimo n’ibyorezo bikaze nka Covid-19.

    Mu ndirimbo yasohoye, hari iziri kuri Youtube ye, izindi zigakoreshwa mu makorari atandukanye.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umwarimu-wo-muri-kaminuza-wari-umenyerewe-mu-ndirimbo-zihimbaza-imana-yasohoye-isanzwe

  • Rubavu: UTB VC yasinyishije Mukunzi Christophe, inashimira abakinnyi uko bitwaye uyu mwaka (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye mu mwaka w’imikino urangiye, ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB bwakiriye amakipe yabwo ya Volleyball (Abagabo n’abagore), mu gikorwa cyabereye mu karere ka Rubavu aho banafite inyubako nshya y’iryo shuri.

    Bakase umutsima bishimira uko umwaka w
    Bakase umutsima bishimira uko umwaka w’imikino wagenze

    Iki gikorwa cyakorewe mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu karere ka Rubavu, ahao abakinnyi bari bahagaurutse mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 05/12/2020, banafata umwanya wo kwishimira ibikombe begukanye muri uyu mwaka

    Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB akaba na Perezida w’ikipe ya UTB VC. V/C Dr KABERA Calixte yashimiye byimazeyo abakinnyi bose ba UTB Volleyball (Abagabo n’abagore) uguhatana bagaragaje muri uyu mwaka w’imikino utambutse.

    Umuyobozi wa UTB, Dr Kabera Callixte yashimiye amakipe yombi uko yitwaye, ariko anabasaba kurushaho mu mwaka w
    Umuyobozi wa UTB, Dr Kabera Callixte yashimiye amakipe yombi uko yitwaye, ariko anabasaba kurushaho mu mwaka w’imikino utaha

    Kuri we avuga ko abagore besheje imihigo ku kigero cya 80% kuko mu bikombe 5 byakiniwe batwayemo 4 harimo harimo n’icya Shampiyona, naho ku bagabo avuga ko bo ari 60% kuko mu bikombe 5 byakiniwe bo batwayemo 3.

    UTB yanasinyishije kapiteni w’ikipe y’igihugu Mukunzi Christophe

    Ikipe ya UTB kandi muri uyu mwiherero wabereye I Rubavu, ni bwo iyi kipe yasinyishije kandi inerekana ku mugaragaro Mukunzi Christophe wari umaze imyaka akinira ikipe ya REG Volleyball Club, avuga ko ari umwanzuro yatekerejeho kuko ibyo yahawe yabishimye.

    Yagize ati ”Ndishimye kuza mu ikipe y’umuhondo n’icyatsi, nk’uko musanzwe mubizi ku mukinnyi ushaka kureba imbere ye hari ibintu byinshi akurikiza kugira ngo ave mu ikipe ahindure ajye mu yindi

    ” Ni ikipe irimo abakinnyi bakuru twagiye duhura mu makipe menshi, nkeka ko niba nongeye guhura n’abantu twatwaranye igikombe muri Gisagara (Nelson, Madison na Dada) nkongera ngahura n’abandi twatwaranye igikombe muri REG (Olivier Ntagengwa), birumvikana biroroshye niduhuza bwa bushobozi n’ubunararibonye bizoroha gutwara igikombe.”

    Umutoza wa UTB VC Nyirimana Fidele, avuga ko Mukunzi yanatoje mu ikipe ya Gisagara azabafasha byinshi agendeye ku bunararibonye bwe bushobora gufasha ikipe kwegukana igikombe, anavuga ko ari umukinnyi uzi kumva amabwiriza n’amayeri y’umutoza kandi akayashyira mu bikorwa

    Mukunzi Christophe yamaze kuba umukinnyi wa UTB VC
    Mukunzi Christophe yamaze kuba umukinnyi wa UTB VC

    Andi mafoto yaranze uyu mwiherero w’amakipe ya UTB

    Mukunzi Christophe yamaze kuba umukinnyi wa UTB VC
    Mukunzi Christophe yamaze kuba umukinnyi wa UTB VC

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/rubavu-utb-vc-yasinyishije-mukunzi-christophe-inashimira-abakinnyi-uko-bitwaye-uyu-mwaka-amafoto