Tag: featured

  • Huye: Yanyoye Cungumuntu eshanu ataruhuka ziramuhitana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wo mu kigero cy’imyaka 48 y’amavuko, nk’uko bivugwa n’umwe mu baturanyi be dukesha aya makuru, yari atuye mu Mudugudu wa Rwinuma, mu Kagari ka Rango A.

    Ku mugoroba wo ku itariki ya 8 Ukuboza 2020, ngo yategeye n’umusore umwe ko yamara utwo tuyoga turindwi ataruhutse, aho barimo kunywera inzoga ahitwa i Sahera.

    Uwo musore na we, mbere yaho yari yateze na nyakwigendera kumara boroshete mu munota biramunanira, ku buryo n’inyama zamunize zikenda kumwica.

    Twa ducupa turindwi baratumwegereje aragotomera, ageze ku ka gatanu aravuga ngo “ndaganjwe”, arekera aho, ariko ahita aryama hasi.

    Abo bari kumwe ntibatekereje ko haba hari ikindi kibazo yagize, kuko babonaga ari ugusinda cyane bisanzwe. Bahamagaye umugore witabaje abagabo bamutahana atakibasha gushinga amaguru ngo atambuke, maze baramuryamisha.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza, umugore yagiye kureba asanga atabasha no kuvuga, abantu bakuru bamurebye bati yapfuye, ariko abaturanyi batira ingobyi bamujyana ku kigo nderabuzima cya Rango. Bagezeyo muganga ababwira ko baruhijwe n’ubusa kuko yari yamaze gupfa, nuko baheka umurambo barawutahana.

    Nyakwigendera uyu ngo yari yagabanye amafaranga mu itsinda, ariko umugore yakoze mu mufuka asangamo igiceri cy’ijana gusa.

    Inzoga bikekwa ko yazize ni urwagwa rupfundikiye, rwemewe gucuruzwa, ariko abakunze kurunywa bavuga ko rwica (rusindisha) cyane. Kubera ko zo ruba rupfundikiye ntibarwita igikwangari, ahubwo Cungumuntu cyangwa Dundubwonko.

    Umunyamabanga nshingwabokorwa w’umurenge wa Mukura, Fidèle Ngabo, yatangarije Kigali Today ko na we yumvise iby’uyu mugabo ngo waba yazize inzoga, ariko akavuga ko atabyemeza ko ari yo yazize.

    Anavuga ko polisi yavuze ko umurambo we ejo uzajyanwa i Kigali ugapimwa, kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’urupfu rwe.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/huye-yanyoye-cungumuntu-eshanu-ataruhuka-ziramuhitana

  • Perezida Kagame yagaragaje ingaruka za ruswa cyane cyane ku bakene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame
    Perezida Kagame

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu muhango ngarukamwaka wo gutanga ibihembo ku babaye indashyikirwa mu kurwanya ruswa hirya no hino ku isi, uyu muhango ukaba wabereye i Tunis muri Tuniziya.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ashimishijwe no kwitabira umuhango wo gutanga ibyo bihembo byitiriwe umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani.

    Yashimiye Emir wa Qatar ugira uruhare rukomeye mu gutegura ibyo bihembo, ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yagaragaje-ingaruka-za-ruswa-cyane-cyane-ku-bakene

  • Video: Twasuye abaturage bimukiye mu Busanza bavuye Kangondo na Kibiraro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Busanza ubu hamaze gutuzwa imiryango 48, ariko uku kwezi k’Ukuboza kuzarangira hamaze gutuzwa imiryango 420 mu miryango ikabakaba 1,500 igomba kwimuka ivuye muri Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro ya mbere.

    Inzu zubatswe mu Busanza n’ubwo hari abaturage bazigaye kuba nto, barazishimira gukomera no kuba zijyanye n’icyerekezo (nk’uko ari na ryo zina ry’iyo Sibo) batujwemo. Kigali Today yaganiriye na bamwe bamaze kwimuka.

    Video: Richard Kwizera

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/video-twasuye-abaturage-bimukiye-mu-busanza-bavuye-kangondo-na-kibiraro

  • I Nyaruguru hari imigezi yabyazwa amashanyarazi – Meya Habitegeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Zimwe mu ngomero z
    Zimwe mu ngomero z’amashanyarazi zamaze kubakwa harimo uru rwubatswe ku mugezi wa Mudasomwa i Remera mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru rwatashywe tariki 30 Nzeri 2019. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru hamwe n’ucunga iby’uru rugomero ni bo barufunguye ku mugaragaro

    Uyu muyobozi agira ati “Kugeza ubu muri Nyaruguru dufite ingomero ntoya enye zitanga amashanyarazi, ariko abashoramari twababwira ko dufite n’indi migezi yabyazwa umuriro uhagije.”

    Ubundi muri aka Karere hari imigezi ifite uburebure bureshya na kilometero 796 na metero 74 (796,74 km) kandi muri yo harimo itanu ifite amazi yatanga amashanyarazi, nk’uko bisobanurwa na serivise ifite ibikorwa remezo mu nshingano mu Karere ka Nyaruguru.

    Iyo ni Akavuguto kareshya na kilometero 6 na metero 535 (6,535 km), Agatobwe kareshya na kilometero 25 na metero 730 (25,730 km), na Giswi y’ibilometero 10 na metero 140 (10,140 Km).

    Hari kandi na Mwogo y’ibilometero 7 na metero 751 (7,751 Km) ndetse n’Akanyaru kareshya na kilometero 89 na metero 713 (89,713 Km).

    Iyi migezi iramutse igiyeho ingomero z’amashanyarazi, ngo yacanira ingo zirenga ibihumbi 15. Urugomero rwo ku Kavuguto rwamurikira ingo 3064, urw’Agatobwe rukamurikira 4199, Giswi 2975, Mwogo 1078 naho Akanyaru, 4386.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru, ingo zifite amashyanyarazi ku rugero rwa 93%, ariko inyinshi ni izifashisha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kuko iziyifashisha yonyine ari 54,1%.

    Meya Habitegeko ati “Ariya mashanyarazi y’imirasire y’izuba tuzi ko hari ibyo adakora. Yakemuye ikibazo cyo kumurika mu nzu, ariko gahunda iriho ni ukugenda tuyasimbuza ayo ku mirongo migari kuko ari yo atuma abantu babasha kugera ku bikorwa by’iterambere.”

    Uyu muyobozi anavuga ko kugeza ubu bishimira ko nta Murenge wo muri Nyaruguru utaragezwamo amashanyarazi, ariko ko hagikenewe ko agezwa mu tugari twose ndetse no mu dusantere twose kimwe no mu ngo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/i-nyaruguru-hari-imigezi-yabyazwa-amashanyarazi-meya-habitegeko

  • Hari abantu bashobora kuba bicwa na Covid-19 bibwira ko ari ibicurane bisanzwe – RBC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana asaba abantu kudakinisha ibicurane kuko bishobora kuba ari Covid-19 banduye batabizi
    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana asaba abantu kudakinisha ibicurane kuko bishobora kuba ari Covid-19 banduye batabizi

    Hashize iminsi mu Rwanda hagaragara abanduye Covid-19 benshi ndetse rimwe na rimwe bakarenga abantu 50, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Ijwi rya Amerika ko muri iki gihe cy’ubukonje, ndetse n’uko abantu barushaho kwegerana bahunga imvura bajya kugama, kwanduzanya na byo bishobora kwiyongera.

    Ati “Ibihe by’imvura bihindutse, twaranabibonye no mu mezi yashize, kwanduzanya Covid-19 bishobora kwiyongera, ari nay o mpamvu tugenda dushakisha abo barwaye ahantu hose dutekereza ko abantu bashobora kuba bari hamwe begeranye”.

    Uyu muyobozi ariko avuga ko abantu badakwiye kwitiranya ko ubukonje ari bwo buzamura uburwayi, ko ahubwo imyitwarire y’abantu muri ibyo bihe by’ubukonje ari yo ishobora gutuma uburwayi buza.

    Yongera kwibutsa abantu bose ko bakwiye gutinya Covid-19, kuko imibare igaragaza ko mu Rwanda abishwe na yo kugeza ubu hagaragaramo n’abakiri bato, kandi basanzwe bafite ubuzima bwiza.

    Yibukije abantu ko bakwiye kwitondera indwara y’ibicurane biriho muri ibi bihe by’ubukonje, kuko bishobora kuba birimo na Covid-19.

    Yagize ati “Ni ibintu byihuta bishobora gutangira ari ibicurane bike, mu minsi itatu, ine, itanu umuntu akaba yanaducika, ni naho umuntu iyo ubonye umwanya nk’uyu tuganira n’itangazamakuru, tukabwira abantu ngo umuntu ufite ibicurane bisanzwe muri iki gihe ntakwiye kuyisuzugura ngo avuge ngo ndaza kunywa ibi n’ibi nanywaga cyangwa nkore ibi n’ibi iraza kwikiza. Tekereza ko ishobora kuba ari na Covid-19 utazi aho wayivanye”.

    Yunzemo ati “Abantu rero bakiri bato bahitanwa n’iyi ndwara usanga ikintu bahuriyeho hafi ya bose ni uko batinda kujya kwisuzumisha, avuga ati ndakomeye biraza kwikiza, ugasanga ari nay o mpamvu nyine twagize ibyago byo gupfusha bamwe muri bo, kandi ntabwo twifuza ko bikomeza”.

    Dr Nsanzimana avuga ko muri izi mpera z’umwaka bahangayikishijwe cyane n’imyitwarire y’abantu cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru, akaba asaba abantu kwitondera ibirori.

    Imibare ya MINISANTE kugeza ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2020, igaragaza ko mu Rwanda abantu 6,237 ari bob amaze kwandura Covid-19.

    Muri bo, abantu 5,715 bangana na 91.6% bamaze kuvurwa barakira, naho abakirwaye ni 471, mu gihe abantu 51 ari bob amaze kwicwa n’icyo cyorezo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/hari-abantu-bashobora-kuba-bicwa-na-covid-19-bibwira-ko-ari-ibicurane-bisanzwe-rbc

  • Bafunzwe bazira kohereza umwana wabo mu mahanga bikamuviramo urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwe muri abo bana witwa Doudou, wari ukiri munsi y’imyaka y’ubukure yitabye Imana mu kwezi kwa 10 k’uyu mwaka aguye mu nyanja, ubwo bari mu bwato berekeza muri Esipanye. Ni mu gihe se ngo yari yamwohereje kuba umwimukira muri icyo gihugu yizeye ko azavamo umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru.

    Inkuru dukesha Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) iravuga ko aba bagabo uko ari batatu bahawe iki gihano nyuma y’uko bahamwe n’icyaha cyo gushyira ubuzima bw’undi mu kaga. Icyakora bagizwe abere ku kindi cyaha bashinjwaga cyo kuba abafatanyacyaha mu gucuruza abimukira.

    Aba babyeyi bahamwe kandi n’ibyaha birimo icy’uburangare no kutagira icyo bitaho, kijyanye no kuba barateguye urugendo rw’aba bana ndetse bakanishyura amafaranga yarwo ari na byo byaje kuvamo urupfu rw’umwe muri aba bana ari we Doudou.

    Ku ruhande rw’abashinzwe kuburanira aba babyeyi ariko, bo basanga badakwiye kwitwa abanyabyaha muri iki kibazo ahubwo ngo na bo bagizweho ingaruka, hakaba ngo harabayeho n’uburangare bwa Leta ya Senegal itaragize ubutumwa igeza ku miryango bubaburira kuri ibi ubutabera bwise ibyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/bafunzwe-bazira-kohereza-umwana-wabo-mu-mahanga-bikamuviramo-urupfu

  • Menya amakosa akomeye atuma umukozi yirukanwa mu kazi nta nteguza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amakosa yakunze kutavugwaho rumwe hagati y’abakozi n’abakoresha ariko ubu byarasobanutse.

    Mu itegeko ry’umurimo rya 2009 bavugaga ko ikosa rikomeye umuntu yakwirukanirwa ryemezwa n’umucamanza gusa, kuba nta rutonde rw’amakosa rwari ruri mu itegeko runaka ibi byatumaga umukoresha yakwirukana umukozi uko ashatse yitwaje ko azamurega bakaburana mu rukiko, umucamanza akaba ari we wemeza ko habayeho ikosa rikomeye cyangwa ritabayeho.

    Iyo umucamanza yemezaga ko ikosa rikomeye ryabayeho umukozi yarirukanwaga, iyo yemezaga ko ritabayeho umukozi yashoboraga guhabwa indishyi ziturutse ku kwirukanwa kudakurikije amategeko (unfair dismissal).

    Mbere y’uko itegeko ry’umurimo rya 2018 rishyirwaho ibisobanuro ku ikosa rikomeye ntabwo byari bisobanutse, byashoboraga guteza urujijo kuko umukoresha yashoboraga gufata ikintu n’ikosa ryoroshye akaba yaryita ikosa rikomeye akaba yasezerera umukozi mu kazi.

    Mu itegeko rishya ry’umurimo rya 2018 biciye mu iteka rya Minisitiri, hari intambwe yatewe aho bagerageje gutanga ibisobanuro ku ikosa rikomeye umukozi yirukanirwa adahawe integuza.

    Uyu Kigali Today irasobanura ku makosa akomeye ashobora gutuma umukozi yirukanwa ku kazi kugirango abakozi n’abakoresha bamenye uburenganzira bwabo mu kazi yewe n’inshingano zabo.

    Nk’uko itegeko ribiteganya, ni urutonde rw’amakosa 15 yiswe n’itegeko ry’umurimo rya 2018 “amakosa akomeye atuma umukozi wayakoze yirukanwa mu kazi nta nteguza”. Iri tegeko riteganya iteka urutonde rw’aya makosa rubarizwamo aho abarizwa mu iteka rya Minisitiri No 002/19.20 ryo ku wa 17/03/2020.

    Mbere yo kubabwira ariya makosa 15, icy’ingenzi ugomba kumenya ni uko ushobora gukora ikosa rikaba ari ikosa rikomeye kandi rikaba ari n’icyaha ku buryo uretse kwirukanwa ku kazi ushobora no gukomeza gukurikiranwa mu nkiko ugakatirwa.

    Ushobora no gukora ikintu kikaba ari ikosa rikomeye ariko atari icyaha giteganywa mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ugahamwa n’ikosa rikwirukanisha mu kazi ntukurikiranwe n’inkiko.

    Nk’uko tubisanga mu Iteka rya Minisitiri No 002/19/20 ryo ku wa 17/03/2020 rishyiraho urutonde rw’amakosa akomeye; aya ni amwe mu makosa akomeye yakwirukanisha umukozi nta nteguza:

    1. Ubujura;

    2. Uburiganya;

    3. Kurwanira ku kazi;

    4. Kunywera ibinyobwa bisindisha mu kazi ( iri kosa ryuzuzanya n’irya 5 , unywereye inzoga hanze y’akazi ukaza ku kazi wanyweye ntabwo byitwa ko wanywereye inzoga mu kazi, gusa wakoreye hanze urugero wagiye kuri terrain ukanywerayo inzoga uba ukoze iri kosa)

    5. Kuba uri ku ku kazi wasinze cyangwa wanyoye ibiyobyabwenge;

    6. Gukora inyandiko mpimbano: Usibye akazi ukajya gucurisha inyandiko y’ikiruhuko cya muganga (Repos medical) ufashwe wakwirukanwa byaba ngombwa ukanakurikiranwaho iki cyaha.

    7. Ivangura iryo ari ryo ryose ku kazi;

    8. Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina;
    9. Gusaba, gutanga cyangwa kwakira ruswa cyangwa indonke;
    10. Kunyereza umutungo;

    11. Kubona cyangwa gutanga mu buryo butemewe amakuru y’akazi y’ibanga;

    12. Imyitwarire ishobora gushyira mu kaga ubuzima n’umutekano by’abandi ku kazi;

    13. Ihohotera rishingiye ku gitsina mu kazi;

    14. Guhagarika imirimo mu buryo budakurikije amategeko;

    15. Kwangiza ibikoresho by’akazi ku bushake.

    Aya ni yo makosa 15 akomeye ateganywa mu iteka rya Minisitiri No 002/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 hashingiwe ku itegeko ry’umurimo rya 2018.

    Umukoresha mbere yo kwirukana umukozi aba agomba kureba niba koko ikosa yakoze riri kuri uru rutonde, iyo ririmo akwirukana nta nteguza.

    Gusa hari amakosa amwe n’amwe ushobora kuba utabonaho, uvuga uti “aya ni amakosa atakagombye kubura”. Aha na ho itegeko ryazirikanye andi makosa ashobora gukorwa mu kazi bitewe n’imiterere y’ikigo runaka cyangwa na Business.

    Hari amakosa hano mu itegeko batavuze ariko ku kigo runaka yaba ari amakosa akomeye tuvuge nk’urugero gutukana.

    Urugero umukoresha ashobora kuba afite umukozi agatuka nk’umukiliya cyangwa umufatanyabikorwa wari ufite agaciro ku kigo bigateza igihombo ku kigo.

    Aha itegeko ryatanze ubwiyegamburiro (uburenganzira) mu buryo bukurikira:

    Bitabangamiye igisobanuro cy’ikosa rikomeye nk’uko giteganywa n’itegeko rigenga umurimo, umukoresha (Ikigo) bashobora kugena urutonde rw’ibindi bikorwa cyangwa imyitwarire bifatwa nk’amakosa akomeye kandi rukemezwa na Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze mbere y’uko rushyirwa mu bikorwa.

    Urwo rutonde rushyirwa mu mategeko ngengamikorere y’ikigo kandi rukamenyeshwa abakozi mu nyandiko mbere y’ishyirwa mu bikorwa ryarwo.

    Ku bigo bidasabwa n’itegeko gushyiraho amategeko ngengamikorere, urutonde rw’amakosa akomeye rumenyeshwa abakozi mu nyandiko mbere y’uko rutangira kubahirizwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-amakosa-akomeye-atuma-umukozi-yirukanwa-mu-kazi-nta-nteguza

  • Leta igiye kujya ihemba abarimu bigisha mu mashuri y’incuke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leta igiye kujya ihemba abarimu bo mu mashuri y
    Leta igiye kujya ihemba abarimu bo mu mashuri y’incuke (Ifoto Internet)

    Ibyo ngo byatumaga hari abana benshi batiga amashuri y’incuke kuko ababyeyi babo bangaga gutanga amafaranga yagenwe, none ngo ibyo bigiye gukemuka ubwo Leta izajya ibihembera.

    Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko mu barimu bashya batangiye guhabwa akazi harimo n’abo mu mashuri y’incuke, bikazatuma n’abana bayagana biyongera, cyane ko intego ari uko muri 2024 abana batangirira kwiga mu mashuri y’incuke bazaba bagera kuri 45%.

    Agira ati “Turacyari kure y’iyo ntego kuko tukiri kuri 26%, ariko mu barimu bashya barimo guhabwa akazi harimo 580 bazigisha mu mashuri y’incuke mu gutangira, bakazajya bahembwa na Leta. Ubundi wasangaga ayo mashuri acungwa n’amatorero, amashuri yigenga cyangwa ababyeyi bishyize hamwe akaba ari bo bahemba mwarimu”.

    Ati “Ntibihagije kuko abo barimu bahwanye n’amashuri 580 gusa, bikaba byaratewe n’uko hari ibindi bikorwa byatwaye amafaranga menshi nko kubaka, kugaburira abana ku mashuri, icyakora buri uko umwaka uje bazagenda biyongera ari na ko n’abana bagana ayo mashuri bazagenda biyongera. Ibyo biratuma nizera ntashidikanya ko intego twihaye yo kuba twageze kuri 45% by’abana biga mu mashuri y’icuke muri 2024 izagerwaho”.

    Umwe mu barimu bigisha mu mashuri y’incuke, Musabyemariya Josiane, avuga ko kuba bagiye gushyirwa ku rutonde rw’abakozi ba Leta ari ibintu byo kwishimira cyane kuko ngo hari amahirwe atabageragaho bikabadindiza mu iterambere.

    Ati “Turashimira cyane Leta idutekerejeho, iki ni ikintu gikomeye ku barezi bo mu mashuri y’incuke kuko guhembwa n’ababyeyi akenshi bizamo ibibazo amafaranga akabura ugasanga umuntu ahora mu birarane. Ibyo byatumaga agashahara nubwo kanyuraga kuri konti, banki itakwizera ngo ibe yaguha inguzanyo kuko amafaranga atagira igihe gihoraho abonekeraho, urumva ko byadindizaga umuntu mu iterambere”.

    Ati “Iyo gahunda yo guhembwa na Leta nitugeraho bizaduhindurira byinshi mu buzima kuko tuzahita tunabona ubwishingizi mu kwivuza nk’uko abandi barimu ba Leta dukorana baba babufite twe tutabufite. Mbese bizatwongerera imbaraga zo gukora akazi kacu kuko murabizi ko kwigisha abana b’incuke ari umurimo ukomeye”.

    Hakizimamana wo mu Karere ka Muhanga ufite umwana wiga mu mashuri y’incuke, avuga icyo cyemezo ari igisubizo kuri we.

    Ati “Biradushimishije kuba Leta igiye kujya ihemba abarimu b’amashuri y’incuke kuko byajyaga bingora kwishyurira umwana, naba nabonye amafaranga make nkohereza ku ishuri abakuru undi nkamwihorera. Nibaza ko ubu nta bana bazongera kuguma mu ngo bageze igihe cyo kwiga kuko baziga nta kindi basabwa”.

    Abafite abana mu mashuri y’incuke ya Leta bavuga ko bishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi umunani ku gihembwe, icyakora mu yigenga ho amafaranga y’ishuri aba ari hejeuru bitewe n’imiterere y’ishuri.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/leta-igiye-kujya-ihemba-abarimu-bigisha-mu-mashuri-y-incuke

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 46, abakize ni 19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 46 babonetse mu bipimo 3,855 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 24, Rubavu: 10, Bugesera: 6, Kirehe: 3, Rusizi: 2, Rwamagana: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,237 muri bo abamaze gukira ni 5,715, naho abakivurwa ni 471.

    Mu Rwanda umugabo w’imyaka 45 yishwe na Covid-19 i Kigali ku wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 yuzuza umubare w’abantu 51 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-46-abakize-ni-19

  • Ibiziriko bikorwa n’abafite ubumuga ni imari ikenewe ku isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mushi yitiriye akabari ke ‘Ibiziriko’, bitewe n’uko amarido akozwe mu bindi bintu bitari ibirere ngo abangamira abakiriya be kandi akaba adashohora kuramba nk’ibiziriko by’ibirere bikozwe mu nsina z’i Rwanda.

    Mushi yagize ati “Ibi biziriko bimaze imyaka irindwi kandi urabona nta kibazo bifite, muri byo nta byuma bibamo ngo biragushwaratura, kandi ntabwo bibangama. Ni imberabyombi ugereranyije n’ibya ruzungu, kandi bikaba iby’iwacu (Made in Rwanda)”.

    Mushi avuga ko ibiziriko bikozwe mu birere by’insina bikenewe cyane, kuko hari n’abandi benshi bafite utubari bagiye bamwigana, ndetse na we hari abo yagiye yigana.

    Abakoresha amarido y’ibiziriko bikozwe mu birere by’insina bavuga ko babikundira kuba ari nk’umwenda utabasaba kumeswa, udacuyuka kubera izuba cyangwa ngo ushwanyaguzwe n’umuyaga, kandi ushobora kuboneka ku bwinshi mu Rwanda.

    Amarido y’ibiziriko ava he?

    Ibi biziriko usanga ku tubari bikorwa n
    Ibi biziriko usanga ku tubari bikorwa n’abafite ubumuga bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro

    Mu mwaka wa 2008 uwitwa Kayibanda Cyril, umwe mu bafite ubumuga akaba atuye mu Kagari ka Ayabaraya mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yatangiye kwanga gutungwa n’imfashanyo gusa, yiyemeza kuboha ibirere by’insina akabikuramo ibikoresho bitandukanye.

    Hageze mu mwaka wa 2014, Kayibanda ashaka bagenzi be bafite ubumuga, bishyira hamwe bashinga Koperative ‘Abunzubumwe’, bashaka ababigisha kuboha amarido akozwe mu birere, imikeka, intebe, ibikapu n’imitako itandukanye, ndetse batangira no korora ihene.

    Kayibanda yagize ati “Ariya marido y’ibirere wabonye aturuka muri koperative yacu aho ari hose hano mu Mujyi wa Kigali. Twumvise tutagomba guhora duteze amaboko Leta”.

    Bitewe no gusabwa byinshi byiyongera ku kuba bafite ubumuga, iyo koperative y’abantu 31 ntabwo yateye imbere byihuse, ndetse hageze mu mwaka wa 2018 bagikora amarido y’ibirere atarenga 10 mu kwezi.

    Bagize amahirwe muri uwo mwaka Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, itanga amadolari ibihumbi 250 (hafi miliyoni 250 y’u Rwanda) anyujijwe mu muryango wita ku bafite ubumuga Humanity&Inclusion (HI).

    Uwo muryango wahise utangiza umushinga witwa PIASSO uteza imbere serivisi zidaheza, ukaba warahaye ubumenyi n’igishoro amakoperative 12 y’abafite ubumuga mu Turere twa Kicukiro, Rutsiro na Nyamasheke.

    Koperative ya Kayibanda yari mu zahawe kuri ayo mafaranga, ivuga ko ubu ikora amarido 30 y’ibirere buri kwezi hamwe n’ibindi bikoresho abantu bayisaba, ku buryo muri abo banyamuryango nta muntu utishyura amafaranga y’ubwizigame no kwivuza.

    Kayibanda akomeza avuga ko amafaranga buri munyamuryango abona nk’igihembo cya buri kwezi atarenga ibihumbi bitanu, kuko bakora rimwe mu cyumweru.

    Kayibanda avuga ko kutagira ibiro bakoreramo ari byo bituma badatanga umusaruro, kuko buri wese aba yibereye mu rugo, hakiyongeraho kuba bake badashobora gukora ibihagije isoko.

    Bamwe mu bafite ubumuga bamuritse ibikorwa bamaze kugeraho muri iyi myaka ibiri ishize
    Bamwe mu bafite ubumuga bamuritse ibikorwa bamaze kugeraho muri iyi myaka ibiri ishize

    Agira ati “Ibyo dukora ni bike kubera abakiriya batubana benshi, tugize amahirwe twabona abandi baza muri koperative kudufasha kuko ibirere birahari”.

    Ntabwo ari koperative ya Kayibanda yonyine itanga ibintu bikenewe ariko bidahagije isoko, kuko n’izindi zirimo iboha imipira y’imbeho mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, zivuga ko zifite isoko rigari ry’ibyo zikora ariko zikabura igishoro n’abantu.

    Umukozi wa HI wari ukuriye umushinga PIASSO, Shyaka Octave, avuga ko mu myaka ibiri ishize bamaze kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga, igisigaye ari uko HI izabafasha kwagura imishinga no kubashakira isoko ry’ibyo bakora.

    Shyaka agira ati “Nubwo uyu mushinga wa PIASSO urangiye hari indi mishinga dufite izabafasha kwagura, kongera ibyo bakora no kubishakira amasoko, twavuga nko kwitabira amamurikagurisha no gukoresha ikoranabuhanga rimenyekanisha ibyo bakora”.

    Shyaka avuga ko yabonye byinshi bikorwa n’abafite ubumuga birimo ubwato bwa moteri butwara abagenzi mu kiyaga cya Kivu, umusaruro wabo ukomoka ku buhinzi bwa kijyambere, hakaba n’abakora inkweto, imikandara, buji, amasabune n’ibindi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibiziriko-bikorwa-n-abafite-ubumuga-ni-imari-ikenewe-ku-isoko