Tag: featured

  • Musanze: Haracyagaragara indwara ziterwa n’umwanda n’imirire mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abakigaragaraho ikibazo cy
    Hari abakigaragaraho ikibazo cy’amavunja

    Urugero ni urw’umuryango ugizwe n’abantu batanu wo mu Mudugudu wa Runtu, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ugizwe n’umusaza n’umukobwa we wabyariye mu rugo abana batatu bose bafite ikibazo cy’imirire mibi (bwaki), uwo muryango kandi ukaba wugarijwe n’amavunja.

    Baganira na Kigali Today bagaragaje uruhare runini rw’ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari muri ibyo bibazo bagize, aho ngo bakagombye kubavuganira ahubwo bagahitamo guhishira ikibazo cyabo birinda kubibwira ubuyobozi bubakuriye kugeza ubwo barwaza bwaki n’amavunja dore ko ubwabo biyemerera ko ari abatindi nyakujya.

    Muri uwo muryango uba mu nzu idakinze ngo ntibagira aho bahinga, ibyabo ngo ni uguca inshuro Babura aho bayica niko kubura icyo barya indwara ziterwa n’imirire mibi zitangira gufata abana.

    Uwo mukobwa ufite abana batatu (Nyirankundiye Donatille), avuga ko mu myaka yashize yari umwe mu bahawe akazi muri VUP aho yakuraga ibitunga abana, ngo ubuyobozi aho gukomeza kumushyigikira ngo umunsi umwe yazindutse ajya ku kazi nk’uko bisanzwe atungurwa no kubwirwa ko bamukuye mu bakora muri VUP ari naho abana be batangiye kuhura n’icyo kibazo cy’imirire mibi.

    Ati “Abana banjye bose barwaye bwaki, ndasaba ubuyobozi indagara n’amata nategetswe na muganda ndebe ko abana banjye bavayo. Byose byaturutse kwa Mudugudu, iyo atwitaho ntabwo nari kuba meze ntya n’abana banjye, ntabwo narenganya umurenge kuko ntibamenye ikibazo cyacu, Mudugudu niwe wanze gutanga raporo y’imibereho yanjye kugeza n’ubwo bankura muri VUP yari intunze abana banjye barwaye bwaki mbona ntacyo bibwiye mudugudu”.

    Arongera ati “Njye ndi muto mfite amaboko yo gukora ndasaba umurenge bampe akazi muri VUP, ntabwo ari iby’ubuntu mbasaba mfite imbaraga ni bampe akazi muri VUP mbone uko nita ku bana banjye, mbone izo ndagara. Nk’ubu nari nabashyize mu ishuri ariko uburwayi bwaranze baricara, dore ko nta n’umwambaro bagira kandi no kwiga batariye ntibishoboka”.

    Avuga ko ubwo yagezaga abana kwa muganda abaganga batunguwe no kubona abana barware indwara ziterwa n’imirire mibi kugeza ku rwego rwa nyuma, bibaza impamvu abayobozi batagaragaje iki kibazo muri raporo basabwa n’ibigo nderabuzima.

    Ati “Nkigeza abana banjye kwa muganga abaganga barikanze barambaza bati ese aho uba nta bayobozi bahaba, nta n’Abajyanama b’ubuzima? Nti rwose muyobozi barantereranye iyo babaha raporo ntabwo abana bari kugera kuri uru rwego, n’ubu nje hano kwa muganga ari nko kwiyahura, abayobozi b’umudugudu nta raporo bigeze bantangira, aba bana iyo mbabonye narabatwise amezi icyenda mpura n’ihungabana, nkwiye gutabarwa”.

    Ise w’uwo mukobwa umusaza w’imyaka 75 (witwa Leonidas Nsanzumuhire) avuga ko ntacyo ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari bwigeze bumumarira, dore ko yahabwaga n’amafaranga y’ingoboka agenewe abasaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bamukuramo ngo afite umwana ufite imbaraga.

    Agira ati “Nahoze mfashwa ngahabwa amafaranga y’abasaza, bayampaye igihembwe kimwe bankuramo ngo mfite umwana ufite imbaraga, abandi bajyaga bampa ubufasha ni Ababikira baduhaga ibyo kurya birahagarara baduhaga agakoma none ntikakiboneka dutunzwe n’amazi nayo yo mu bishanga, narazahaye na n’ubu ahubwo muzumva inzara yadutsinze hano”.

    Umuturanyi wabo, nawe asanga Leta ikwiye gufasha uwo muryango ubayeho nabi nk’uko umwe yabitangarije Kigali Today.

    Ati “Bano bantu bakwiriye gufashwa cyane uyu musaza, bamuhaga amafaranga y’ubusaza bageze aho barayahagariko ngo afite umukobwa ufite imbaraga zo gukora, uyu mukobwa nawe yakoraga muri VUP bamukuramo ni nabwo abana batangiye kurwara bwaki, abayobozi dufite ni babi ntacyo bitaho, umukuru w’umudugudu aho kubafasha ahubwo abasubiza inyuma, Leta nibafashe turebe ko aba bana bakira”.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, buremeza ko bwamaze kumenya ikibazo cy’uwo muryango aho bwiteguye kuwufasha bakareba ko abana bakira ndetse bwemeza ko n’ayo mavunja buri kuyashakira igisubizo ku bufatanye n’ibigo nderabuzima, nk’uko bivugwa na Nuwumuremyi Jeannine umuyobozi w’akarere ka Musanze.

    Ati “Ni umugabo w’umusaza ubana n’umukobwa we ufite abana batatu, uwo muryango ni ukuwufasha nk’abandi baturage bose bafite ibibazo, n’umukobwa we afite imbaraga dushobora kumushakira akazi mu mashuri ari kubakwa mu rwego rwo kumufasha kwifasha, twari twanabitekereje kumuha akazi ariko amaze iminsi mu bitaro urwaje umwana we ariko yagarutse mu rugo turamuba hafi”.

    Arongera ati “Ku kibazo cy’amavunja yagaragaye muri uwo muryango, twifashishije ikigo nderabuzima ubu barabavuye amavunja ari gukira”.

    Uwo muyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo kwigisha isuku hagamijwe kurinda abaturage indwara ziva ku mwanda zirimo n’amavunja, mu rwego rwo gukaza isuku mu kurinda abaturage izo ndwara.

    Ati “Kiriya kibazo cy’amavunja cyabonetse muri uriya muryango, n’ejo ayo mavunja ashobora kuboneka ahandi, n’ejo bundi akaboneka ahandi, icya ngombwa nuko tubikurikirana dukora ubukangurambaga ahantu hose, ku buryo buri wese agira uruhare mu gukumira amavunja. Icya ngombwa nuko tuvuga ngo turashaka isuku ihoraho, turashaka guca amavunja n’undi mwanda burundu, ni urugendo kandi twese tururimo n’abaturage bose turi kumwe”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/musanze-haracyagaragara-indwara-ziterwa-n-umwanda-n-imirire-mibi

  • Diamond Platnumz ni umuhanga cyane kandi agira n’umutima mwiza – Koffi Olomide #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Diamond yavuze ko gukora video y’iyo ndirimbo byari bikomeye kuko hari byinshi byasabwaga yaba kuri we ndetse no kuri mugenzi we bakoranye iyo ndirimbo. Gusa nubwo bakoranye ako kazi katoroshye, Diamond ntiyabuze gushima Koffi Olomide kuba ari umuntu witangira umurimo we kandi akaba afite n’impano y’igitangaza.

    Yagize ati “Nubaha Koffi Olomide cyane, ni umuntu urambye mu muziki cyane, mbese azi uko uyu mukino ukinwa. Nshobora kuba narakoze nkamenyekana, ariko we n’ubu ni umwami cyane cyane muri iyi njyana. Byari bigoye gutegura video. Twahinduye imyambaro kenshi, mbese sinari norohewe. Mwari murimo kungora”.

    Abajijwe icyatumye ahitamo gukorera video muri Tanzania, Diamond yagaragaje ko ibyari bihendutse ari uko Koffi afata indege akaza muri Tanzania kurusha uko we yasohoka mu gihugu.

    Ati “Impamvu namusabye kuza muri Tanzania, ni uko ari byo yari bihendutse kurusha uko njyewe nari kujya muri Kongo na band, ababyinnyi n’ikipe yose, ibyo byari kuba bihenze cyane”.

    Koffi Olomide na we mu kuvuga Diamond nk’umuntu bakoranye indirimbo, yavuze ko Diamond ari umunyabwenge cyane, ufite impano kandi ufite umutima mwiza.

    Yagize ati “ Uriya musore afite impano, ni umuhanga kandi afite n’umutima mwiza. Akora ibintu bikomeye cyane ku buryo ntatinya kuvuga ko afite impano ikomeye. Byari ibyishimo kuri jye gukorana na we. Namwigiyeho byinshi”.

    Iyo ndirimbo Diamiond yakoranye na Koffi yasohotse tariki 30 Ugushyingo 2020, ariko mu masaha umunani ya mbere ikimara gushyirwa kuri YouTube yari imaze kurebwa n’abantu bagera kuri miliyoni.

    Iyo ndirimbo ya Diamond ikimara kurebwa n’abantu miliyoni mu masaha umunani gusa ishyizwe kuri YouTube, Diamond yahise ahigika Umunyanigeria Davido, wari usanganywe agahigo ko kuba imwe mu ndirimbo ze yararebwe n’abantu miliyoni mu masaha icyenda ya mbere ikimara gusohoka.

    Muri Kamena 2020, Diamond yabaye umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara washoboye kurebwa n’abantu miliyari kuri YouTube, ubwo aba arushije abandi bahanzi b’injyana ya Afrobeat nka Davido, umaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 618, Wizkid umaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 507, ndetse na Burna Boy, umaze kurebwa n’abantu miliyoni 480.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/diamond-platnumz-ni-umuhanga-cyane-kandi-agira-n-umutima-mwiza-koffi-olomide

  • Nyagatare: Abamotari barasaba kongererwa igihe cyo kwishyura Parikingi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abamotari mu mujyi wa Nyagatare barifuza kongererwa igihe cyo gutanga umusoro wa Parking kuko uku kwezi bagomba kwishyura imisoro myinshi harimo n
    Abamotari mu mujyi wa Nyagatare barifuza kongererwa igihe cyo gutanga umusoro wa Parking kuko uku kwezi bagomba kwishyura imisoro myinshi harimo n’ubwizigame bwa Ejo Heza

    Rwabagabo Ali Hassan avuga ko ku itariki 07 Ukuboza batunguwe no kubona umukozi wa Ngali aza abaka amafaranga y’aho bahagarara (parking), nyamara batarabimenyeshejwe mbere.

    Avuga ko ibibazo bafite ari uko mu mpera z’umwaka baba bagomba kwishyura amafaranga menshi harimo umusoro ku nyungu.

    Ati “Twebwe twisabiye Mayor mu nama twagiranye tumugaragariza ko amafaranga ya parikingi ari menshi, atubwira ko bazadusubiza. Ejobundi uwa Ngali aza afata casques ngo twishyure 1,500 tutamenyeshejwe”.

    Akomeza agira ati “Kandi ubwo ngo tugomba kwishyura guhera mu kwezi kwa karindwi nyamara twe ntabyo twamenyeshejwe ubwo abayobozi bacu barabimenye baricecekera”.

    Rwabagabo avuga ko batanga gutanga ayo mafaranga ahubwo ikibazo ari ukuyabonera rimwe kubera imisoro bagomba kwishyura, bagomba no kwishyura amadeni ya moto batunze kuko abenshi bazitunze ku nguzanyo.

    Ati “Ntabwo twanga kwishyura rwose tuzi akamaro k’ayo mafaranga ariko ikibazo nk’ubu uku kwezi twatangiye kwishyura umusanzu muri Ejo Heza mu cyumweru twishyura 3,750, umusanzu wa koperative 2,000, umusoro ku nyungu ejo bundi kuri 31, ayo mafaranga ntiyaboneka rwose kuko abenshi moto dutwara ni inguzanyo na zo zishyurwa buri kwezi”.

    Rwabagabo akomeza agira ati “Twifuzaga inama tukisabira Mayor bakatwongerera igihe cyo kwishyura parikingi kuko urumva turishyuzwa menshi guhera mu kwa karindwi, nibura tukishyura duhereye mu kwa mbere”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, mbere na mbere ashima uruhare abamotari bagira mu iterambere ry’akarere ndetse n’ubufatanye bakunze kugaragariza ubuyobozi.

    Muri ubu bufatanye avuga ko bamugejejeho ikibazo cy’amafaranga menshi y’umusoro w’aho guhagarara, abigeza muri njyanama iyakura ku bihumbi bitatu ku kwezi agera ku 1500.

    Avuga ko ayo mafaranga atari menshi ahubwo byose ari ubushake kandi bakwiye kubugira kuko amafaranga batanga agamije guteza imbere akarere kabo n’igihugu muri rusange.

    Agira ati “Ubundi ariya mafaranga yari ibihumbi 10, turabagabanyiriza tuyagira ibihumbi bitatu barongera baratakamba, njyanama ibashyira ku 1,500, si amafaranga meshi umumotari yabura ku munsi, nibabikore kubera ubushake kuko ni uguteza imbere akarere kabo n’igihugu kandi ndabizera dusanzwe dufatanya muri byinshi”.

    Bimwe mu byo abamotari bo mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bituma batakibona amafaranga ngo ni uko n’abanyamuryango b’andi makoperative akorera mu yindi mirenge baza bagaparika aho bakorera bakabatwara abagenzi bakabaye ari bo babatwara.

    Iki kibazo ariko Ndizeye James umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Nyagatare, avuga ko kitari giherutse ariko ubwo kivugwa kizaganirwaho mu nama rusange y’iri huriro izaterana muri Werurwe 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-abamotari-barasaba-kongererwa-igihe-cyo-kwishyura-parikingi

  • Muhanga: Hari abashaka kubyiganira mu cyiciro cy’ubudehe cya D #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage basabwa kuba inyangamugayo kugira ngo batange amakuru azafasha igenamigambi rya Leta
    Abaturage basabwa kuba inyangamugayo kugira ngo batange amakuru azafasha igenamigambi rya Leta

    Ubuyobozi bugaragaza ko ibyiciro bishya by’ubudehe bigamije gutegura neza igenamigambi ry’iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange, ko nta zindi gahunda za leta zizakoreshwa kuri ibyo byiciro by’ubudeh bishya.

    Mu Karere ka Muhanga mu Murenge w’umujyi wa Nyamabuye, igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro cyakozwe hakurikijwe amasibo y’abaturage bagize umudugudu, baziranye imiterere y’ingo n’ubushobozi bwabo.

    Ni amakuru akomeje gutangwa nyuma yo gusoma mu ikoranabuhanga rya telefoni niba umuntu yaratanze amakuru amwerekeyeho, nyuma abaturage bagashingira ku bisobanuro byo kujya mu cyiciro runaka bakabona kwemeza niba agishyirwamo hashingiwe ku bwiganze bw’abamutanzeho amakuru.

    Ibyiciro cya B, C na D ni byo abaturage benshi bagaragaramo cyane ariko hakaba n’abashaka kwigira mu cya D kuko ngo bagifite imyumvire y’uko hari gahunda za leta zishobora kuzabishingiraho nk’uko byakunze kugenda mu byiciro byabanje.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mukagatana Fortunné, amara impungenge abaturage bashingiye ku bya kera ko atari ko bikimeze, haba kwishyurira abana muri kaminuza cyangwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

    Agira ati “Ni byo koko hari ibyiciro byabanje byagiye binashingirwaho zimwe muri gahunda za leta bituma hari n’abana basabwa kwiyishyurira muri kaminuza kandi yenda bidashoboka ku bushobozi bwashingiweho muri ibyo byiciro”.

    Ikoranabuhanga rya terefone ririmo urutonde rw
    Ikoranabuhanga rya terefone ririmo urutonde rw’abatuye buri mudugudu batanze amakuru nirwo rikoreshwa

    Yongeraho ati “Abaturage bumve ko nta kindi ibyiciro bigamije usibye igenamigami rya Leta rizanozwa hakurikijwe ubushobozi bw’abaturage bari muri buri cyiciro, niba ari abashaje bakeneye gufashwa bikorwe neza, niba ari no guhanga imirimo ku bagikomeye bitegurwe neza”.

    Mukagatana asaba abaturage kwihutira gutanga amakuru ku bacikanwe kugira ngo nibura bitarenze tariki ya 11 Ukuboza 2020 umuntu wa nyuma azabe yamaze gushyirwa mu cyiciro kugira ngo byihutishe gahunda zikurikiraho.

    Mukagatana asaba abaturage kurangwa n’ubupfura bagatanga amakuru azira amakemwa kugira ngo azafashe mu igendamigambi rya Leta, bityo buri wese akorerwe ibimukwiriye kandi atange umusanzu ashoboye mu kubaka igihugu.

    Abaturage bagaragaza ko guhabwa ibyiciro n’abaturanyi babo mu masibo baziranye bizatuma nta kwibeshya kongera kubaho cyangwa guhindurirwa amakuru nk’uko byagendaga mu byiciro byabanje.

    Umwe wo mu Mudugudu wa Rutenga agira ati “Nishimye cyane nta mitungo ihambaye mfite singifite amaboko yo gukora banshyize mu cyiciro cya C kuko sinkodesha ntuye iwanjye, ku myaka 60 icyiciro banshyizemo gitandukanye n’icyo nari nsanzwemo mbere hari amahirwe kitampaga”.

    Uhamagawe aza imbere abaturage bakemeza icyiciro akwiye kujyamo
    Uhamagawe aza imbere abaturage bakemeza icyiciro akwiye kujyamo

    Abaturage benshi wasangaga bishimiye kuba bashyizwe mu byiciro n’abaturanyi babo ariko bikaba bisaba gukoresha ubunyangamugayo kugira ngo hatabaho amarangamutima yo guhishirana cyangwa kugendera ku makuru ashaje yaranze ibyiciro by’ubudehe bya kera.

    Mukagatana avuga ko abatuye mu bice by’icyaro ari bo bari kwitabira cyane kurusha mu mujyi, akaba yibutsa kandi ko uhabwa icyiro ari umuryango uhagarariwe n’umukuru w’umuryango bityo ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuri bamwe bari basanzwe bibaruza mu cyiciro cy’ubudehe bitangirwamo ubwisungane mu kwivuza.

    Avuga ko n’iyo umwana yaba asanzwe aba ukwe azagaragara mu bagize umuryango igihe cyose atarashinga urwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-hari-abashaka-kubyiganira-mu-cyiciro-cy-ubudehe-cya-d

  • Umuhanzi Elvis Nyaruri agiye gukorana na Universal Music Group #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Elvis Nyaruri
    Elvis Nyaruri

    “Uko icyuma gityazwa ku kindi cyuma, ni na ko umuntu yigishwa na mugenzi we.” ibi byanditse muri bibiliya mu gitabo cy’imigani ibice 27 umurongo wa 17.

    Ibi Elvis Nyaruri abivuga asobanura aho akura inganzo ye kuko se yari umuhanzi mu myaka ya 1980 ndetse na nyirakuru na we yari umuhanzikazi mbere yahoo, ndetse no kuba yitiranwa n’icyamamare Elvis Presley bikaba biri mu bimutera imbaraga.

    Mu gusobanura impamvu yahisemo kuririmba injyana ya country itamenyerewe cyane muri aka gace, yagize ati “Kuri njye injyana ya country ni uburyo bwo kubaho, mu kuyiririmba ugomba kuba wemera buri jambo usohoye rero ni ubuzima kuri njye kandi ni ukuri.”

    Umuyobozi wa A.I Records inzu itunganya umuziki yatangiye gukorera muri Kenya mu 1950 Michael Andrews avuga ko iki ari igihe cy’uko Abanyakenya batangira kubyaza umusaruro injyana ya country kuko idasaza.

    Ati “Country music ni injyana yakunzwe cyane muri Kenya ku bahanzi nka Dolly Parton, Kenny Rogers, Jim Reeves n’abandi. Nizera ko nitubyaza umusaruro iyi njyana abazadukomokaho bazayumva bakayisangamo kuko idasaza.”

    Elvis Nyaruri yasohoye indirimbo ye ya mbere muri A.I Records tariki 9 Ukuboza 2020 ayita “I just cannot wait to go back home” bisobanura mu Kinyarwanda ngo mfite amashyushyu yo gutaha iwacu. Avuga ko iyi ndirimbo yayiririmbiye abantu baba mu mahanga bakanakorayo bashaka imibereh, ariko bagahora bifuza gusubira iwabo.

    Reba iyo ndirimbo ye nshya hano

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-elvis-nyaruri-agiye-gukorana-na-universal-music-group

  • Umugore wirirwa mu rugo wamuhemba arenga 93,000Frw buri kwezi – ActionAid #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego zitandukanye bagaragarijwe ubushakashatsi ku mirimo yo mu rugo idahemberwa

    Uwamariya ayobora umuryango utari uwa Leta witwa ActionAid mu Rwanda. Kuri uyu wa 09 Ukuboza 2020 ActionAid yamuritse ubushakashatsi yakoze muri 2019/2020 ku bijyanye n’imirimo idahemberwa yo kwita ku rugo n’abarubamo.

    Ubu bushakatsi bugaragaza ko umuntu udafite akandi kazi kamuhemba buri kwezi akaba yirirwa mu rugo, akora imirimo ifite agaciro k’amafaranga nibura 93,960 ku kwezi, cyangwa 3,132Frw ku munsi.

    ActionAid ivuga ko itakoze ubu bushakashatsi kugira ngo abakora iyi mirimo yitwa ‘unpaid care work’ batangire gusaba abo bashakanye igihembo, ariko ko bagomba guhabwa agaciro kandi uwo murimo ukemerwa nk’indi yose yinjiriza urugo.

    Uwamariya yagize ati “bikwiriye kumenyekana ko kubungabunga urugo ari umurimo nk’indi isanzwe, ariko ntabwo tuvuze ngo uwawukoze ajye kwishyuza kubera ko yahetse umwana, yafashije umurwayi cyangwa yatetse”.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere abagore muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Sarah Mukantaganda, avuga ko umugore wonsa wasigaranye urugo n’abana, ashobora kuba akorera amafaranga arenze ayavuzwe na ActionAid.

    Josephine Uwamariya, umuyobozi wa Action Aid Rwanda
    Josephine Uwamariya, umuyobozi wa Action Aid Rwanda

    Mukantaganda yagize ati “mfashe nk’urugero rw’umubyeyi wonsa, ngaha agaciro amashereka kuko ni cyo cya mbere umwana agomba guhabwa, ayo mashereka ubwayo aramutse agurishwa yaba ahenda cyane kurusha amata asanzwe”.

    MIGEPROF na ActionAid bavuga ko abasigarana imirimo y’urugo akenshi bongererwaho no kubwirwa amagambo abaserereza ngo ‘ntacyo bamaze, ni abo kurya gusa’, nyamara ari bo bakoze ibifite agaciro karenze kure ibyakozwe n’abatiriwe mu rugo.

    Izi nzego zikavuga ko amagambo nk’aya cyangwa ibikorwa bitandukanye bisuzuguza umuntu usigarana urugo, ubwabyo ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Umubyeyi bakunze kwita Mama Eunice ariko wanze kwivuga amazina ye, yakomeje agira ati “kwirirwa mu mirimo y’urugo biravuna, jyewe ndamutse nsabye igiciro cyabyo, ntabwo najya munsi y’amafaranga ibihumbi 10 ku munsi, ariko icyiza ni uko umugabo wanjye ataha akanshimira”.

    Ubushakashatsi bwa ActionAid busaba inzego gufatanya ingamba zatuma umuntu ushinzwe urugo n’abarubamo yahabwa agaciro mbere ya byose (recognition).

    Hagakurikiraho gushaka ibyamugabanyiriza imvune nko gutekesha gas niba yakoreshaga inkwi, kumugurira imashini imesa imyenda, cyangwa kumufasha imwe mu mirimo, ndetse no kumuhagararira mu nzego zifata ibyemezo, hamwe no kumushimira.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umugore-wirirwa-mu-rugo-wamuhemba-arenga-93-000frw-buri-kwezi-actionaid

  • Ukuboza 2020 kurasiga abayobozi mu nzego z’ibanze batakiri mu myanya y’akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyiteguro y
    Imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze irarimbanyije

    Aganira na Kigali Today, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yavuze ko imyiteguro yatangiye, ndetse abo bayobozi bagiye kumenyeshwa igihe bazahagarikira imirimo.

    Agira ati “Amategeko ateganya ko abayobozi mu nzego z’ibanze batowe bava ku myanya yabo, uturere tugasigara tuyoborwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa. N’ubu rero birimo gutegurwa, tuzatangira kwakira kandidatire z’abantu bashaka kwiyamamaza ku itariki 28 z’uku kwezi, muri iyi minsi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igiye gutanga amabwiriza y’uko abo bayobozi bazava mu myanya”.

    Ayo matora biteganyijwe ko azatangira ku itariki 6 Gashyantare 2021, akazakorwa hakurikijwe ibyiciro bitandukanye by’abatorwa, nk’uko Munyaneza abisobanura.

    Agira ati “Amatora nyirizina azatangira ku itariki 6 Gashyantare 2021, icyo gihe hazatorwa abagize komite nyobozi z’imidugudu, abajya mu Nama Njyanama z’utugari ndetse n’abagize inzego z’abagore n’urubyiruko. Kuva ku ya 9-13 Gashyantare hazatorwa Njyanama z’Imirenge naho kuri 22 Gashyantare hazaba amatora twese tuzitabira, hakazatorwa abajya mu Nama Njyanama z’uturere ari bo bazatorwamo abayobozi b’uturere n’ababungirije”.

    Ati “Andi matora manini azaba ku itariki 2 Werurwe 2021, hakazatorwa abayobozi b’uturere n’ababungirije. Nyuma yaho hazakurikiraho amatora y’Inama z’abagore, iz’urubyiruko n’iz’abafite ubumuga ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’igihugu”.

    Uwo muyobozi avuga kandi ko umubare w’ibyumba by’amatora uziyongera kugira ngo abaturage bazatore bisanzuye, nta kwegerana cyane hirindwa Covid-19.

    Ati “Ubundi ibyumba by’amatora byarengaga gato 16,600 ariko uko tubireba ubu biri hafi 16,200 gusa turacyabireba, imibare ya nyuma y’ibyumba tuzayitangaza muri Mutarama. Ni nabwo tuzaba twamaze gukora urutonde rw’abazatora, ari rwo ruduha umubare w’abazatora n’aho bazatorera”.

    Ingengo yateganyijwe y’imari y’ayo matora ingana na miliyari eshatu na miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo kubera ibikoresho byo kwirinda Covid-19 bizakenerwa mu gihe cy’amatora, ngo NEC irimo kuvugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo iyo ngengo y’imari ibe yakongerwa.

    Amatora y’inzego z’ibanze yaherukaga muri 2016, abayobozi batowe icyo gihe bakaba bari bageze igihe cyo gusoza manda yabo.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ukuboza-2020-kurasiga-abayobozi-mu-nzego-z-ibanze-batakiri-mu-myanya-y-akazi

  • COVID-19: Perezida Joe Biden yiyemeje gutanga inkingo miliyoni 100 mu minsi 100 ya mbere y’ubutegetsi bwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyakora na none Biden yavuze ko amezi ye ya mbere akigera ku butegetsi bitamworoheye ko yahita arangiza iki cyorezo cya coronavirus ariko atanga ibisobanuro bike ku ngamba azakoresha aho yizeza ko n’ubwo atacyirangiza ariko azagica intege ku buryo bugaragara mu Banyamerika bose.

    Ku wa Kabiri tariki 08 Ukuboza 2020, nibwo hasohowe raporo itanga uruhushya kugira ngo urukingo rwa Pfizer/BioNTech rwemerwe kandi ruterwe Abanyamerika ku mugaragaro.

    Hagati aho Perezida Donald Trump yitabiriye inama yasohoye iyi raporo, ikaba yabereye muri White House higwa ku bikorwa byo gutangira gukingira Covid-19 yiswe “Operation Warp Speed” yerekana ko uru rukingo rwatangiye gukoreshwa mu Bwongereza ku nshuro ya mbere guhera ku wa Kabiri ari urwo kwizerwa no kuri Amerika.

    Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Johns Hopkins bubitangaza, ngo Amerika imaze kubarura abantu barenga miliyoni 15 banduye covid-19, icyorezo kimaze kwica abandi ibihumbi 285.

    Ibice byinshi by’igihugu byongeye kwisanga ibitaro byongeye kurengerwa n’imibare iri hejuru y’abanduye bashya muri iyi minsi, aho impuguke zimwe zikaba zishinja ingendo zibarirwa muri za miliyoni abanyagihugu bakoze mu minsi mikuru yo gushimira izwi nka “ThanksGiving” ko ari yo yabaye intandaro yo kwiyongera kwa coronavirus.

    Perezida watowe Joe Biden yari yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru i Delaware aho yerekanye umushinjacyaha mukuru wa Californiya, Xavier Becerra nk’umukandida ku mwanya w’ubunyamabanga bukuru bw’urwego rw’ubuzima ndetse no guhitamo Rochelle Walensky kuba umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara.

    Bwana Biden yagize ati: “Iminsi 100 yanjye ya mbere ntabwo izarangiza virusi ya Covid-19. Sinshobora kubisezeranya. nkuo tutinjiye muri aka kajagari vuba. Ntabwo n’ubundi tuzagasohokamo vuba.”

    akomeza avuga ko icyo ashaka kumvikanisha aruko mu “minsi 100 ya mbere bashobora guhindura no kugabanya inzira n’ubukana bw’icyi cyorezo bityo ngo ubuzima bw’abanyamerika bukongera bukaruhuka igihe gito bukamera neza.

    Ariko ahishurako ko ingufu zo kurwanya coronavirus zishobora “gutinda no guhagarara cyangwa zikagenda gahoro ” mu gihe Kongere y’amerika itarangije ibiganiro by’ibice bibiri kandi byihutirwa gutanga inkunga ikenewe muri ibi bikorwa.

    Gusubiza abana ku ishuri nabyo biri mu mirongo y’ibizakorwa ku ikubitiro bidn akigera kubutegetsi nkuko yabyemeje.

    Bwana Biden yatanze ibisobanuro bike byerekana uburyo gahunda nini yo gukingira mu mateka ya Amerika izakorwa kandi mu gihe cyavuba gishoboka.

    gusa nanone arinubira ko mu cyumweru gishize nta gahunda yo gutangiza ubuyobozi yigeze ahabwa na prezida asasimbura ariwe Trump. Umuhanga mu bumenyi bukomeye bw’ibikorwa byo gukingira byiswe Operation Warp Speed yitwa Moncef Slaoui agomba guhura n’itsinda rya Joe Biden bikaba biteganijwe ko azabikora muri iki cyumweru.

    Mu bandi azakuramo abazamufasha Joe Biden harimo Dr Anthony Fauci nk’umujyanama mukuru w’amerika mu byu w’ubuvuzi cyane cyane muri iki cyorezo Covid 19. Impuguke akaba imwe mu nzobere za mbere kwisi mu buvuzi bw’indwara z’ibyorezo byandura ndetse akaba yarabaye hafi cyane nk’umujyanama w’itsinda rya Prezida Trump – nubwo akenshi yaguye nabi perezida kubera ibitekerezo bye aho yagaragaje kenshi ukuvuguruza prezida trump kubyo yatangazaga n’amakuru ku cyorezo cya coronavirus.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/covid-19-perezida-joe-biden-yiyemeje-gutanga-inkingo-miliyoni-100-mu-minsi-100-ya-mbere-y-ubutegetsi-bwe

  • Mu Rwanda abantu babiri bishwe na #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bantu babiri bahise buzuza umubare w’abantu 53 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda habonetse abantu 41 bashya banduye COVID-19, ni mu gihe ntawakize mu bari barwaye.

    Abo barwayi bashya 41 babonetse mu bipimo 3,654 bakaba barimo ababonetse i Kigali:32, Musanze: 3, Rubavu: 2, Nyagatare: 1, Gakenke: 1, Ngororero: 1, Huye: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,278 muri bo abamaze gukira ni 5,715, naho abakivurwa ni 510.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-abantu-babiri-bishwe-na-covid19

  • Guverineri Munyantwali yagaragaje icyatumye Intara ayobora iza inyuma mu kwesa imihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Munyantwali Alphonse
    Guverineri Munyantwali Alphonse

    Ni imihigo yamuritswe na Minisitiri w’Intebe tariki ya 30 Ukwakira 2020 hagaragazwa uburyo inzego za Leta zashyize mu bikorwa imihigo zahize.

    Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko Intara y’Uburengerezuba yaje mu Ntara za nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2019/2020, umwanya utarashimishije abatuye iyi Ntara kuko ifite ubushobozi bwatuma igera ku mwanya mwiza mu mihigo ndetse abaturage bakavuga ko baba bashyize mu bikorwa ibisabwa, bakaba batumva impamvu Intara n’uturere twabo biza ku mwanya wa nyuma.

    Intara y’Uburengerazuba ifite imipaka y’ubutaka irenga irindwi kandi ikoreshwa mu guteza imbere ubuhahirane, ikagira ikiyaga cya Kivu gikoreshwa mu buhahirane n’ubworozi bw’amafi, igira ubutaka bwera cyane ndetse n’umusaruro ukabona isoko, ikigira umuhanda wa Kaburimbo uhuza uturere hamwe na pariki eshatu ikoraho zose zigira uruhera mu mibereho y’abaturage.

    Nubwo ifite byinshi biyinjiriza ntibiyibuza kuba iyambere ifite abaturage bakennye n’abana bagwingiye ibintu bigira uruhare mu gutuma igira amanota mabi, igira abaturage batuye mu mazu ameze nka nyakatsi, abaturage batagira ubwiherero, abaturage barwaye amavunja, hamwe n’abana benshi bata amashuri hamwe n’abana b’abakobwa b’abangavu baterwa inda zitateguwe.

    Amakosa abaturage bavuga ko berwa n’abayobozi batabegera, nubwo hari abaturage baba bantibindeba.

    Imihigo yagaragajwe na Minisitiri w’Intebe tariki 30 Ukwakira, igaragaza ko Intara y’Uburengerazuba iherekeza izindi zose mu mihigo n’amanota 60,81%, mu gihe Intara iza ku mwanya wa mbare ari Intara y’Iburasirazuba n’amanota 73,76%, Intara y’Amajyepfo yabaye iya kabiri n’amanota 73,58%, Umujyi wa Kigali wagize amanota 72,05%, Intara y’Amajyaruguru yagize amanota 61,27%.

    Nubwo abayobozi badahita basobanura icyadindije imihigo yabo, Guverneri w’Intara’Uburengerazuba, avuga ko hari ibibazo byatumye iyi Ntara itagera kubyo yari yahise birimo icyorezo cya COVID19 cyibasiye uturere twa Rusizi na Rubavu ndetse tukamara igihe kinini muri Guma mu rugo.

    Ibiza byibasiye uturere tugizera y’Uburengerazuba bikangiza bimwe mu bikorwa byari byakozwe hamwe no kwangiriza abaturage bigatuma babura ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo basabwa, ariko hari n’amasoko atinda gutangwa bikadindiza ibikorwa, hamwe n’abaturage badashyira mu bikorwa imihigo basabwa.

    Guverineri Munyantwali Alphonse avuga ko hari imihigo ishyirwa mu bikorwa n’abaturage hamwe n’isaba gutanga amasoko kandi ko iyo hari utubahirije ibyo asabwa bituma uturere tutagera ku manota meza.

    Agira ati, « imihigo myinshi burya 80% igirwamo uruhare n’abaturage, kandi akarere kayesa iyo abaturage bayigizemo uruhare nkuko hari isaba gutanga amasoko, urebye rero hari abaturage batakoze ibyo basabwe, hari amasoko yatinze gutangwa, hari ibiza byangije ibikorwa byakozwe ndetse n’icyorezo cya COVID19 hari ibyo cyadindije. »

    Munyantwali avuga ko nubwo Intara ayoboye yagize ibibazo atabyitwaza kuko imihigo bivuze gukorera mu ngorane ugahangana nazo ukagera kubyo wiyemeje, avuga ko bizeye ko umwaka wa 2020/2021 bazarenga imbogamizi bakagera ku mwanya mwiza.

    Agira ati, « abayobzi n’abakozi habe gufatanya no gukurikirana ibikorwa bikorerwa ku gihe harimo no gufatanya n’abaturage kugira ngo dushobore kwesa imihigo birenze igipimo cy’umwaka ushize. »

    Minisitere ishinzwe gucunga ibiza MINEMA igaragaza ko mu biza by’umwaka wa 2019 byagaragaye mu Ntara y’Uburengerazuba byahitanye abantu 38, bikomeretsa abantu 111, byangiza inzu 985, bisenya ibyumba by’amashuri 75, imihanda 11, insengero 8, ibiraro 15, inzu z’ubuyobozi 4 n’imiyobora y’amazi meza 5.

    Iyi Minisitere igaragaza ko mu mwaka wa 2020 nabwo ibiza mu Ntara y’Uburengerazuba byahitanye abantu 111, bikomeretsa 121, bisenya inzu 2830, ibyumba by’amashuri 12, ivuriro 1, imihanda 31, insengero2, ibiraro16.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guverineri-munyantwali-yagaragaje-icyatumye-intara-ayobora-iza-inyuma-mu-kwesa-imihigo