Tag: featured

  • Abanyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe bakomeje guhura n’ibibazo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe bakomeje guhura n
    Abanyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe bakomeje guhura n’ibibazo

    Abo banyeshuri bavuga ko ibyo bibateza igihombo kandi bikabadindiza kuko bazasubira inyuma ndetse hakaba hari n’abari bararangije kwishyura amafaranga y’ishuri batarayasubizwa kandi bagomba kwishyura n’aho bimukiye.

    Umwe mu banyeshuri bahuye n’icyo kibazo ni Ally Radjabu Musema wigaga muri Christian University of Rwand, ubu akaba ari muri University of Kigali. Avuga ko yasabwe gusubiramo amasomo yari yarize kuko atahawe indangamanota y’aho yigaga.

    Ati “Twatakaje umwanya n’amafaranga kuko ari ukwishyura amafaranga y’ishuri inshuro ebyiri. Aho nigaga narishyuye nkora n’ibizamini ariko amanota amwe arabura, bituma muri kaminuza nagiyemo bansaba kongera kwiga amasomo nari nararangije bitewe n’uko amanota atabonetse ndetse nkanayishyura bwa kabiri”.

    Ati “Nk’ubu hari abanyeshuri bari bageze mu wa kabiri none aho bagiye kwiga basubijwe mu wa mbere na ho abari mu wa gatatu bagarurwa mu wa kabiri mu gihe bumvaga bagiye kurangiza kwiga, birabangamye. Kugeza ubu hari abanyeshuri bakijya kwiga ariko hari n’abandi byananiye kuko batarabona amanota yabo”.

    Yongeraho ko kugeza ubu nk’abo biganaga mu ishami ry’icungamutungo bagera ku 100 nta n’umwe wabonye amanota ye yose, bivuze ko ari ikibazo rusange ku banyeshuri bize muri Christian Unuversity.

    Mu minsi ishize ni bwo hari kaminuza zafunzwe kubera ibibazo bitandukanye bijyanye n’imicungire yazo, zirimo UNIK yabaga mu Karere ka Ngoma yari imenyerewe nka INATEK, hari Christian University of Rwanda yari mu Mujyi wa Kigali, Indangaburezi College of Education (ICE) yari mu Karere ka Ruhango na KIM iherutse gufunga imiryango kubera ikibazo cy’amikoro.

    Mu kwezi gushize ni bwo ikibazo cy’abanyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe cy’uko babuze amanota yabo cyasakujwe ari byo byatumye kwiga kwabo bigorana.

    Kuri icyo kibazo, Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, yavuze ko nta gisubizo gifatika gihari kuko hari zimwe muri izo kaminuza zahise zihura n’ibibazo bikomeye.

    Ati “Nta gisubizo kiboneye dufite ku banyeshuri batakaje amanota yabo, cyane ko natwe tutabona aho duhera, ni ikibazo gikomeye. Hari abanyeshuri bibaza niba atari ubuyobozi bwa kamunuza bwabimye amanota yabo, ntabwo ari byo ahubwo barayatanze”.

    Ati “Ikindi kibazo ni uko na bamwe mu bagombye gukemura icyo kibazo bafunze. Gusa turimo gukorana n’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), kugira ngo turebe uko cyakemuka. Gusa ntabwo byoroshye kuko hari abanyeshuri bavuga ko barangije amasomo ariko nta cyangombwa na kimwe kibyerekana”.

    Zimwe muri kaminuza zakiriye abo banyeshuri ariko zikabasaba gusubira inyuma y’umwaka bigagamo ni kaminuza ya Kigali (UK), Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), Kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA) na Mount Kenya University.

    Abo banyeshuri kugeza ubu bari mu gihirahiro, bagasaba abo bireba ko babafasha kugira ngo ibibazo byabo.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abanyeshuri-bavuye-muri-kaminuza-zafunzwe-bakomeje-guhura-n-ibibazo

  • AS Kigali itsinze Mukura, Ortomal ahabwa ikarita itukura (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwaga imikino ya nyuma y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, aho umukino wari utegerejwe wahuje AS Kigali na Mukura VS i Nyamirambo.

    Ikipe ya Mukura VS yaherukaga gutsindwa na Kiyovu yizeraga kubonaho amanota, ariko ku munota wa gatatu gusa yahise itsindwa igitego cyatsinzwe na Ortomal Alexis, ku mupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri.

    Ku munota wa 20, Shabban Hussein Tchabalala yatsindiye AS Kigali igitego cya kabiri, ku mupira yari ahawe na Aboubakar Lawal.

    Ku munota wa 70 w’umukino, Ortomal Alexis yaje guhabwa ikarita y’umutuku aho byavuzwe ko yatutse umusifuzi wo ku ruhande.

    Uko indi mikino yagenze:

    AS MUHANGA 0-0 GORILLA FC
    Bugesera FC 1-3 Police FC
    Etincelles FC 1-2 Musanze FC

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-itsinze-mukura-ortomal-ahabwa-ikarita-itukura-amafoto

  • Bugesera: Igare rifasha abantu benshi cyane mu bitandukanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nubwo bivugwa bityo, ko gutwara igare ari nk’umuco ku bantu bo mu Bugesera, usanga koko rinafasha mu bikorwa bitandakanye byaba iby’ubucuruzi, iby’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu ndetse hari n’abakunda gukora siporo ngororamubiri bakoresha amagare.

    Ndamyumukiza Marcel, ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko utuye mu Murenge wa Nyamata, akora umurimo wo kuvomera abantu amazi yo kunywa ayakuye ku isoko yitwa Rwakibirizi kuko ngo agira abakiriya benshi bayamutuma bavuga ko abagwa neza kuruta uko banywa andi ayo ari yo yose.

    Nubwo iyo soko iri kure y’Umujyi wa Nyamata kandi kuvayo hakaba hazamuka cyane, ariko kuko Ndamyumukiza akiri muto kandi agifite imbaraga, ngo ashobora guheka amajerakani 10 icyarimwe akazanira abayamutumye muri Nyamata, kandi uwo ahaye ijerekani imwe y’amazi amwishyura amafaranga magana atanu y’u Rwanda (500Frw).

    Ibyo bivuze ko iyo azamukanye amajerekani 10 aba yizeye kubona amafaranga 5000Frw ku nshuro imwe, kandi ngo ashobora kujyayo n’inshuro ebyiri cyangwa eshatu ku munsi iyo byagenze neza, kuko ngo ayo mazi arakundwa cyane ku bantu bayazi.

    Uwo murimo wo kuvomera abantu amazi y’isoko ya Rwakibirizi, awumazemo imyaka ibiri gusa, ariko ngo umaze kumugeza ku bikorwa by’iterambere bitandukanye harimo kuba ubu yariguriye igare rye bwite kuko ngo yatangiye akoresha iry’abandi, ndetse ngo yaguze n’ubutaka ahantu bugera kuri hegitari.

    Hari Irambona Eric, na we wo mu Murenge wa Nyamata, akora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu ku igare (Umunyonzi). Avuga ko we agira abakiriya be bamutuma ibintu bitandukanye, nko kubagurira ibyo kurya by’inkoko, cyangwa n’ibindi. Ariko muri rusange ngo umunsi wagenze neza yabonye abakiriya ntabura amafaranga ibihumbi bitatu (3000Frw) atahana ku munsi.

    Ni umugabo wubatse, ubu ngo akaba afite umuryango w’abana batanu, kandi uwo muryango wose utunzwe n’amafaranga aturuka kuri iryo gare kuko ni irye nta muntu akorera, kuko na byo ubundi bibaho, umuntu agakoresha igare ritari irye, akajya yishyura amafaranga runaka uwarimuhaye.

    Hari kandi abifashisha igare kugira ngo bagere ku kazi ku gihe. Nka Ngendahayo Jean Bosco uvuga ko atuye ahitwa Kariyeri, akaba akorera mu Mujyi wa Nyamata. Buri gitondo anyonga igare rye akaza ku kazi, bikamufasha kukageraho adakererewe, ndetse na nimugoroba akaritahaho.

    Yagize ati “Igare ryanjye rimfasha mu buryo bubiri urebye, kuko rintiza amaguru nkagera ku kazi ku gihe ntakererewe, kandi nkanarikoreraho siporo kuko nkora akazi ko kwicara umunsi wose, urumva ntagenda kuri iri gare nazagera aho ngahinamirana”.

    Igare kandi ntiritunga abaritwara gusa, ahubwo na bamwe mu bacuruza ibyuma by’amagare muri Nyamata bavuga ko kuba hari amagare menshi muri ako gace bituma babona ibyashara, bityo bagatunga neza imiryango yabo.

    Nyiratwizeyimana Marie Claudine, avuga ko amaze imyaka 15 acuruza ibyuma by’amagare, kandi ngo bimutungiye umuryango, kuko ni umubyeyi w’abana batatu, bakiga, bakambara, bakarya neza, n’ibindi byose bikenerwa mu muryango bikaboneka.

    Yagize ati “Iyo ucuruza, ukabona inyungu ukuramo ibyo ukenera mu buzima bwa buri munsi, ubwo bucuruzi ntiwabureka kuko buba bugenda. Iyo ufite abana nta kindi uba ukorera, iyo ubonye ubishyuriye amashuri, bakarya neza, bakambara, icyo gihe biba bigenda neza. Gusa ubu bucuruzi bumaze kujyamo abantu benshi bigatuma tutagicuruza cyane nka mbere”.

    Hari n’abatunzwe n’akazi ko gukanika amagare mu gihe yagize ibibazo bitandukanye, harimo n’uwitwa Bagenzi, uvuga ko umurimo akora wo gukanika amagare umutungiye umuryango kandi neza, kuko byagenze neza ku munsi ngo ntashobora kubura amafaranga ibihumbi bitanu atahana, nubwo iminsi yose idahwana.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-igare-rifasha-abantu-benshi-cyane-mu-bitandukanye

  • Sobanukirwa icyo amategeko ateganya ku irage n’uko rikorwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kuraga cyahozeho kuva na kera mu mu ryango nyarwanda ariko uko ibihe byagiye bihinduka cyagiye kivugururwa gisanishwa n’amategeko mu rwego rwo kugabanya amakimbirane yavukaga nyuma yacyo cyangwa mbere y’uko gikorwa.

    Guhera mu mwaka wa 1999 ibijyanye n’igikorwa cy’irage byateganwaga n’itegeko ryo kuwa 12/11/1999 Ryuzuzaga igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rigashyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

    Iri tegeko n’ingingo zirikubiyemo byaje gusimbuzwa bikurwaho n’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ariryo rikurikizwa kugeza none.

    Itegeko ryo mu mwaka wa 1999 ryavugaga ko umubyeyi yari ategetswe gutanga umunani ku bana be bigakorwa ababyeyi bakiriho hagamijwe kugabira umutungo abana babo cyangwa ababakomokaho bagahita bawegukana, bikitwa ko bashoje inshingano yo kubarera no kububakira.

    Gusa umubyeyi yashoboraga kuba yaratanze umunani agasigarana imitungo iyi akaba ariyo azaraga mbere y’uko apfa.

    Nyuma ariko byagiye bigaragara ko hari abana bitwaraga nabi aho bashyiraga igitutu ku babyeyi ngo babahe umunani ndetse n’indagano itegeko ryo mu 1999 ryaje kuvanwaho risimbuzwa irya 2016 riha uburenganzira busesuye umubyeyi mu gikorwa cy’irage aho yemerewe guha umutungo we ho indagano uwo ashatse bitewe n’impamvu runaka ..

    Ikindi itegeko ryo mu mwaka wa 1999 hari ingingo nyinshi ritasobanuraga ku gikorwa cy’irage aho byatumaga haba amakimbirane n’imanza bishingiye kuri iki gikorwa.

    Mu rwego rwo kubafasha kurushaho gusobanukirwa n’icyo amategeko ateganya hagamijwe kumenya uburenganzira bwanyu no kugabanya amakimbirane mu miryango avuka ashingiye ku mitungo uyu munsi twahisemo kubabwira bimwe mu bintu bamwe mu kunze kwibaza ku gikorwa cy’irage.

    Mbere yo gusobanura uko igikorwa cy’irage kigenda reka tubafashe gutandukanya aya magambo “Irage” n’Indagano”

    Indagano ni impano itangwa mu buryo bw’irage nyir’ukuyihabwa akayegukana ari uko uwayimuhaye apfuye. Naho Irage ni igikorwa mbonezamategeko, kigirwa n’umwe mubo kireba, gishobora guseswa kandi kigakorwa muri bumwe mu buryo buteganywa n’itegeko, aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho.

    Mu gikorwa cy’irage amategeko ateganya ko uraga yikuraho ibintu nta kiguzi, uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye.

    Ninde ufite ububasha bwo kuraga no kuragwa, ese bikorwa gute?

    Umuntu wese ufite ubushobozi busabwa n’amategeko ashobora kuraga igice cyangwa umutungo we wose hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

    Icyakora, irage rikozwe n’umwe mu bashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungo rusange cyangwa ivangamutungo w’umuhahano, ku mutungo bahuriyeho rigomba kwemerwa mu nyandiko n’uwo bashyingiranywe. Ukora irage kimwe n’uwo bashyingiranywe agomba kuba afite ubushobozi busabwa n’amategeko mu gihe yakoraga irage. Uraga bitewe n’impamvu ashobora kuraga uwo ashatse wese kabone n’iyo nta sano baba bafitanye.

    Aha urugero twatanga ni umukecuru w’intwaza Nyirangoragoza Marianne witabye Imana, agasiga ageneye Perezida Paul Kagame irage rigizwe n’ubutaka n’inzu biherereye mu Murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke.

    Uragwa agomba kuba afite ubushobozi buteganywa n’amategeko ku munsi wo kwemera irage. Ku mwana utaragira imyaka y’ubukure cyangwa ku muntu mukuru udafite ubushobozi, kwemera irage bikorwa hubahirijwe amategeko agenga uguhagararira abadafite ubushobozi.

    Mu ngingo ya 65 y’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ivuga ko Irage rikorwa mu buryo bw’inyandiko mpamo cyangwa bw’inyandiko bwite. Irage rikozwe mu buryo bw’inyandiko mpamo ni irage rikorewe imbere ya Noteri n’uraga cyangwa imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere waho uraga atuye cyangwa aba.

    Umwanditsi w’Irangamimerere cyangwa Noteri abika inyandiko y’umwimerere akandika mu gitabo cyabugenewe itariki irage ryakoreweho, amazina y’uraga n’aho atuye cyangwa aho aba. Inyandiko y’umwimerere n’igitabo cyandikwamo irage bibikwa mu ibanga, ntawe ushobora kumenya ibyanditswemo uraga atarapfa kandi bimenyeshwa gusa abarebwa n’irage bonyine.

    Irage rikozwe mu nyandiko bwite ni irage ryanditse ryose n’intoki z’uraga, hari abatangabuhamya nibura babiri (2) akarishyiraho itariki, umukono we n’uw’abatangabuhamya. Iyo ukora irage atazi kwandika cyangwa nta bushobozi afite bwo kwandika n’ubwo gushyira umukono ku irage, ashobora kwihitiramo uryandika mu mwanya we.

    Kugirango irage rikorwe uraga abanza kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu y’iyi serivisi ishobora kubera mu murenge imbere ya Noteri cyangwa undi mwanditsi w’irangamimerere w’aho uraga atuye cyangwa aba.

    Ni ryari Irage ritangazwa?

    Ingingo ya 67 y’iri tegeko ivuga ko irage ritangazwa mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma y’urupfu rw’uwaraze, aho umukuru w’umuryango agena umunsi irage rizatangarizwa abazungura b’uwapfuye.

    Kuri uwo munsi irage ritangarijweho, hanashyirwaho abagize inama ishinzwe iby’izungura. Ubifitemo inyungu wese ashobora kwitabira iryo tangazwa.

    Uwahawe indagano mu mutungo w’uwapfuye nta nshingano agira yo kwishyura imyenda y’uwamuhaye indagano .

    Itegeko rikurikizwa mu nyandiko z’irage z’Umunyarwanda uba mu mahanga igihe ikiragwa kiri mu Rwanda cg Inyandiko z’irage zikozwe n’umunyamahanga uba mu Rwanda

    Inyandiko z’irage zikozwe n’Umunyarwanda uba mu mahanga igihe ikiragwa kiri mu Rwanda zigengwa n’ itegeko ry’igihugu zakorewemo ku byerekeranye n’uko ziteye. Icyakora, Umunyarwanda ashobora no guhitamo uburyo buteganywa n’itegeko ry’igihugu cye, hashobora no kurebwa itegeko ry’u Rwanda ku byerekeye icyo zivuga n’inkurikizi zazo

    Inyandiko z’irage zikozwe n’umunyamahanga uba mu Rwanda zigengwa n’itegeko ry’igihugu zakorewemo ku byerekeranye n’uko ziteye. Icyakora, umunyamahanga ukoreye irage mu Rwanda ashobora guhitamo uburyo buteganywa n’itegeko ry’igihugu akomokamo; n’itegeko ry’igihugu akomokamo ku byerekeye icyo inyandiko z’irage zivuga n’inkurikizi zazo.

    Ese Irage rishobora kuvanwaho? Ese iyo rikuweho bigira izihe ngaruka?

    Irage rishobora kuvanwaho ryose cyangwa igice cyaryo n’urukiko bisabwe n’ubifitemo inyungu mu gihe ryakozwe ku gahato, ryakoranywe uburiganya cyangwa ritubahirije ibiteganywa n’itegeko. Ivanwaho ry’irage ritesha agaciro iryo rage.

    Ibindi itegeko ryongeraho ku bijyanye n’ita agaciro k’indagano nuko iyo uwahawe indagano apfuye mbere y’uwaraze, uretse igihe ashobora guhagararirwa indagano ihita iteshwa agaciro.

    Iteshwa agaciro kandi iyo icyari cyaratanzweho indagano cyangiritse cyose uwayitanze akiriho ndetse n’igihe ; uwahawe indagano ayanze cyangwa habayeho impamvu zituma yakwa uburenganzira bwo kwakira indagano.

    Izungura ry’umutungo w’uwapfuye rikorwa hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko niba nta rindi rage ryigeze rikorwa kuko hari igihe biba ngombwa irage ntirikorwe bitewe n’impamvu runaka iyo irage ritabayeho habaho igikorwa cy’izungura rikorwa hakurikijwe itegeko.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/sobanukirwa-icyo-amategeko-ateganya-ku-irage-n-uko-rikorwa

  • Polisi irizeza umutekano usesuye abazitabira imurikagurisha rya 23 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 09 Ukuboza 2020 ku cyicaro cy’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Polisi(CP) John Bosco Kabera yavuze ko abazitabira imurikagurisha bazagira umutekano usesuye ariko na bo bakabigiramo uruhare.

    CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda izaba ifite ibiro mu imurikagurisha, biteguye gufasha umuntu wese ugize ikibazo cy’umutekano. Yasabye abantu kuzajya bagana Polisi kandi bagatanga amakuru bakoresheje umurongo wa telefoni 0788311177.

    Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage mu bijyanye n’umutekano, Polisi y’u Rwanda izaba ifite sitasiyo yayo ahazabera imurikagurisha. Abapolisi bazajya baba biteguye gufasha abantu, bashobora kuza kuhashakira ibyangombwa byatakaye ndetse kandi bakanabirangisha.”

    CP Kabera yibukije abantu ko n’ubwo hagiye kuba imurikagurisha bidakuyeho ko tukiri mu bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yasabaye abantu kuzubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye nk’uko tumaze amezi 9 tuyubahiriza.

    Ati “Hari abajya babona Leta yagize ibikorwa bimwe na bimwe ifungura bagatangira kudohoka ku ngamba zo kwirinda COVID-19. Siko bimeze kuko ingamba zizubahirizwa no mu imurikagurisha, abantu bazajya bambara agapfukamunwa neza uko bisanzwe, guhana intera ni ngombwa, kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune mbere yo kwinjira ahabera imurikagurisha n’andi mabwiriza.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanibukije abantu ko nta mwana uri munsi y’imyaka 12 wemerewe kuzaza muri iri murikagurisha. Yaboneyeho gusaba ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kwita ku bana kutazagira uza guteza umuvundo abeshya ko umwana arengeje imyaka 12. Yabibukije ko uwo bizagaragaraho azafatirwa ibihano.

    CP Kabera yasabye abantu kuzirinda impanuka zo mu muhanda kugira ngo bave cyangwa bagere iyo bajya amahoro. Yavuze ko hazaba hari abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bafasha abaje mu imurikagurisha. Hazaba hari kandi n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro.

    Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda(PSF), Ruzibiza Stephen yasobanuriye itangazamakuru ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerwe kuzaza mu imurikagurisha nk’uko byari bisanzwe ku mpamvu zo kubarinda kuba bakwandura icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati “Serivisi zose zajyaga zihabwa abana bari munsi y’imyaka 12 twazikuye mu imurikagurisha kubera ko zifite ibyago byinshi byo kwanduza abana COVID-19. Byagorana kuba wazana umwana hanyuma ukamubuza ko bamusiga amarange, ukamubuza kujya mu byicungo cyangwa kumushyirira umwuka mu bipulizo. Hari n’abacuruzaga zimwe muri serivisi zisaba kugirirwa isuku basabye ko byakurwamo kuko byabahenda.”

    Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizafungurwa ku mugaragaro tariki ya 15 Ukuboza 2020, kugeza ubu abantu 373 ni bo bamaze kwiyandikisha kuzaryitabira mu gihe hari hateganyijwe abagera kuri 400. Abanyamahanga bamaze kwemeza ko bazaza ni 72 bazaturuka mu bihugu 12.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-irizeza-umutekano-usesuye-abazitabira-imurikagurisha-rya-23

  • Nyarugenge: Utubari n’amaresitora 8 byahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko abo bacuruzi bose bakorera mu Murenge wa Kimisagara ahakunzwe kwitwa ku Mashyirahamwe. Yavuze ko ubwo hakorwaga igikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 basanze hari utubari 4 dufunguye ducuruza inzoga ba nyiratwo bitwaje ko bafitemo na resitora.

    Yagize ati “Resitora koko ziremewe kandi umuntu akanywa inzoga arimo kurya gusa, ariko hari aho twasanze abantu benshi barimo kunywa inzoga nyamara nta biryo bafite abandi begeranye barimo kureba imipira kuri televisiyo. Ba nyiri izo resitora barenze ku mabwiriza kuko umuntu utarimo kurya aba agomba kunywa ikindi kinyobwa kitari inzoga.”

    CIP Twajamahoro akomeza avuga ko utwo tubari uko ari 4 ba nyiratwo baciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbu 150 ndetse aho bakorera hafungwa igihe kingana n’ukwezi nk’uko amabwiriza y’umujyi wa Kigali abiteganya.

    Usibye abo kandi hari n’abandi bacuruzi bafite resitora baciwe amande bitewe n’uko abakiriya babo bari bicaye begeranye nyamara amabwiriza avuga ko abantu bari muri resitora n’ahandi hose bagomba kwicara bahanye intera.

    CIP Twajamahoro yagize ati “Hari amaresitora 4 twasanze abantu bicaye ku meza ari benshi begeranye kandi ntibyemewe. Aba bacuruzi nabo baciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 ariko bo ntibahagarikwa ukwezi.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yongeye kwibutsa abantu bafite ubucuruzi bwa resitora kutitiranya ibintu cyangwa ngo barenge ku mabwiriza nkana kuko barikururira ibihano bitari ngombwa, kandi bakaba ba nyirabayazana bo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

    Ati “Abantu bagiye muri resitora kurya bashobora guhabwa inzoga igihe barimo kurya gusa. Muri bariya bafashwe harimo n’abo wasangaga barimo kwerekana imipira abantu bicaye begeranye kandi bitemewe.”

    Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa, asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru kugira ngo dukomeze turwanye icyorezo cya COVID-19.

    Amabwiriza No 90 yo kuwa 31 Kanama 2020 y’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 mu mujyi wa Kigali, ingingo ya 18 ivuga ko gufungura akabari haba aho kari gasanzwe, akabari ko muri hoteli, akabari ko muri resitora, akabari ko muri butike, akabari ko muri supamaketi, akabari ko mu ngo n’ahandi hose hahinduwe akabari nyiri ubucuruzi cyangwa nyiri urugo azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150. Gufungirwa ibikorwa yari asanzwe yemerewe byibura mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atatu.

    Akazafungurirwa ari uko amaze kwerekana ingamba yafashe zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ni mugihe ingingo ya 20 ivuga ko abantu bazajya bafatwa batahanye intera bari muri butike, amaduka, ahacururizwa ibikoresho by’ubwubatsi, igaraje n’ahandi, nyiri ubucuruzi cyangwa nyiri igikorwa azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

    Mu kwezi kw’Ugushyingo, mu Mujyi wa Kigali hagiye hafatwa abantu bafite amahoteli, Moteli n’utubari barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyarugenge-utubari-n-amaresitora-8-byahaniwe-kurenga-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19

  • Hari abatekereza ko ababyarana n’abangavu bakwiye gutegekwa kubafasha kurera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abatekereza ko ababyarana n
    Hari abatekereza ko ababyarana n’abangavu bakwiye gutegekwa kubafasha kurera

    Abavuga ibi babishingira ku kuba kugeza ubu hariho itegeko rivuga ko usambanyije umwana abihanirwa mu buryo bukomeye, nyamara aho kugabanuka bikiyongera.

    Ahanini ngo biterwa no kuba abasambanyije abana babasaba kubabikira ibanga babemereye kuzabafasha kurera, hanyuma ibyo babemereye ntibazabikore.

    Uretse ko hari n’abakobwa bareba bakabona ababateye inda ari urungano rwabo rudafite imitungo, bagahitamo kubyihorera.

    Paul Niyonkuru wo mu Murenge wa Nyagisozi, afite imyaka 19. Ari mu batekereza ko ababyarana n’abangavu cyangwa imiryango yabo igiye itegekwa kugira uruhare mu kurera abana bavutse byagira akamaro.

    Ati “Kenshi abahungu bakunda kwitarutsa, ariko amategeko arahari. Uzi uwaguteye inda kandi ubifitiye gihamya, wamugaragaza, byaba ngombwa mukiyambaza inkiko, agategekwa ibyo agomba gutanga ku mwana. Umwana afite uburenganzira bwo kuzavuzwa, bwo kuziga, n’ubundi”.

    Yungamo ati “Igihe umwana yabyaye akiri mutoya, ababyeyi b’umukobwa n’ab’umuhungu babyaye bakwiye kuganira, bakumvikana ku ko umwana wavutse akwiye kurerwa”.

    Niyonkuru yunganirwa na Divine Irakoze w’i Muganza ufite imyaka 17. Avuga ko abahungu bategetswe kugira uruhare mu kurera abana babyaye, byagabanya iterwa inda ry’abangavu.

    Ati “Umuhungu yajya areba umukobwa akumva aramutinye kuko ashobora kwicara akabona atazabasha kurera umwana igihe amubyaye, agatekereza ati nintera uriya mukobwa inda, nzafungwa, mbure n’indezo y’umwana”.

    Donatille Mukaseti w’i Rusenge, afite abana bangana na Niyonkuru ndetse na Irakoze. We avuga ko ubusanzwe abahungu baterwa isoni no kumva bivugwa ko bateye inda, ku buryo atekereza ko banasabwe kugira uruhare mu kurera abo babyaye hari icyo bagabanya mu gutera inda.

    Ati “Habayeho uburyo bwo kugira ngo bafashe wa muryango yateyemo inda, byagira akamaro kuko n’ababyeyi bagira uruhare mu gukangara abahungu babo. Ubundi aba avuga ngo ni ikirumbo cya runaka, akumva ko ubusembwa bufite umukobwa gusa”.

    Annet Mwizerwa, ushinzwe guteza imbere ubuzima bw’ingimbi n’abangavu mu mu kigo giharanira ubuzima n’uburenganzira (HDI), na we avuga ko umwana wavutse afite uburenganzira bwo kurerwa n’uruhande rwa nyina ndetse n’urwa se.

    Agira ati “Umwana wabyawe afite uburenganzira bwo kurerwa n’uruhande rw’umukobwa watewe inda ndetse n’urw’umuhungu wateye inda. Ubu si ko bimeze, ariko turi mu bukangurambaga bwo kugaragaza ko umwana wavutse afite uburenganzira bwo kurerwa n’impande zombi”.

    Mwizerwa kandi avuga ko mu bindi abona byarinda abangavu kubyara inda batateganyije, ari uko ababyeyi bajya babaganiriza, bakamenya igihe bashobora gutwita ndetse n’ibishuko bashobora kugwamo, hanyuma bagafata ingamba zo kwirinda.

    Ibi abivugira ko ngo mu bana babyaye bagiye baganira hari abababwira ko batigeze bamenya ko bashobora gutwara inda.

    Ikindi abakobwa ngo bakwiye kumenya, ni uko iyo basambayijwe bikabaviramo gutwita, amategeko abemerera uburenganzira bwo gukuramo iyo nda, kabone n’ubwo ababyeyi babo baba batabyemera.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abatekereza-ko-ababyarana-n-abangavu-bakwiye-gutegekwa-kubafasha-kurera