Tag: featured

  • Guma mu rugo ishobora kugaruka niba abantu bakomeje kurangara Covid-19 ikiyongera – Minisitiri Shyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka avuga ko Guma mu rugo ishobora kugaruka niba Covid-19 ikomeje kwiyongera
    Minisitiri Shyaka avuga ko Guma mu rugo ishobora kugaruka niba Covid-19 ikomeje kwiyongera

    Ibyo arabivuga mu gihe muri iyi minsi umubare w’abandura icyo cyorezo ku munsi wongeye kuzamuka, aho nko kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020 hagaragaye abanduye 79 kandi mu minsi ishize hari ubwo abandura ku munsi batageraga ku 10.

    Minisitiri Shyaka avuga ko gutsindwa na Covid-19 byo bidashoboka ariko Guma mu rugo yo ishobora kugaruka kugira ngo icyo cyorezo gikumirwe.

    Agira ati “Ikidashoboka ni ugutsindwa na Covid-19 ariko ingamba zose zaba zikenewe kugira ngo iki cyorezo tucyirinde zakoreshwa, niba bigaragara ko igisubizo ari Guma mu rugo, abari mu bice iyo ndwara irimo kwiyongera babyitegure. Icyatuma bitabaho ni uko icyorezo cyagenda kigabanuka, ni uko umuntu wese iki kibazo akigira icye tukagitsinda, na ho ubundi nidukomeza kurangara igakomeza kwiyongera, nta kindi tuzaba dutegereje uretse Guma mu rugo”.

    Ati “Nizera ko nta muntu n’umwe wifuza kujya muri Noheli cyangwa mu Bunani ari muri Guma mu rugo. Kugira ngo bitaba rero ni uko tubikorera, twirinda ndetse turinda n’abandi Covid-19”.

    Minisitiri Shyaka avuga kandi ko hagiye kongerwa ingufu mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

    Ati “Turizera ko Abanyarwanda tubwira bumva, ibyo Minisiteri y’Ubuzima itugaragariza biteye impungenge. Ni yo mpamvu kwirinda tugiye kubyongeramo imbaraga, ahahurira abantu benshi bakaba bake, abatubahiriza amabwiriza bakisubiraho ndetse no gukaza ibyemezo bifatirwa abatubahiriza amabwiriza, byose turaza kubisubiramo hagamijwe kurinda abaturage bacu, kabone n’iyo kubarinda byasaba kujya mu mitsi”.

    Akomeza asaba abantu ko bitarinda bigera aho kujya mu mitsi, kuko mu bijyanye no kwirinda Covig-19, abaturage nta cyo batazi bityo rero ngo si ngombwa kujya mu mitsi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, avuga ko kuba Covid-19 igenda yiyongera ari uko abantu bishyizemo ko yarangiye kandi atari byo.

    Ati “Impamvu ya mbere iyo ndwara yiyongera ni uko abantu bayiciye amazi nk’uko bivugwa, kubera ko ibintu byinshi byafunguwe bitewe n’uko imibare yari yagabanutse bituma abantu bumva ko indwara yashize. Hari kandi abitiranya Covid-19 n’ibicurane, umuntu akigira muri farumasi akagura ibinini bivura ibicurane ari na ko agenda yanduza abandi, akazajya kwa muganga yarembye wenda no kumuramira bitagishobotse”.

    Asaba abantu kandi kutajenjeka mu kwirinda icyo cyorezo kuko cyatangiye no kwica abakiri bato bitari bisanzwe.

    Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze

    Ati “Nk’uko bigaragara iyo virusi iragenda igira ubukana bwinshi, itangiye kwica abantu bakiri bato kandi twari tuzi ko bayirinda. Ni ikibazo rero kuko abantu benshi barwaye hataboneka ubushobozi buhagije bwo kubavura, abantu rero bagomba kumva ko kurwara ntawe ubihitamo ariko nanone ubihitamo kuko iyo utirinze urwara, ari yo mpamvu Leta ifata ingamba hakiri kare iyo habayeho kudohoka imibare ikazamuka, hirindwa ko abantu basubira mu mavuriro”.

    Hari hashize iminsi imibare y’abandura Covid-19 mu Rwanda yaragabanutse cyane, ariko ubu yongeye kwiyongera, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

    Kugeza ku ya 11 Ukuboza 2020, abamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda ni 6,428 na ho abayikize ni 5,826 bivuze ko abakirwaye ari 548, ikaba imaze guhitana abantu 54.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/guma-mu-rugo-ishobora-kugaruka-niba-abantu-bakomeje-kurangara-covid-19-ikiyongera-minisitiri-shyaka

  • #COVID19: Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe, Ferwafa itegekwa kwishyura ibyo gupimisha amakipe yose #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri ya siporo mu Rwanda (MINISPORTS), yatangaje ko yahagaritse shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ishingiye ku igenzura yakoze rigaragaza ko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa Coronavirus.

    Shampiyona yahagaritswe
    Shampiyona yahagaritswe

    Minisports yatangaje ko imyitoz ndetse n’imikino bihagarutswe guhera tariki 12/12/2020, isaba ko abakinnyi n’abatoza batemerewe kuva aho mu mwiherero.

    Minisports kandi yanategetse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”kwishyura amafaranga yose ajyanye no gupimisha abakinnyi ndetse n’abatoza bari baritabiriye imikino ya shampiyona yari igeze ku munsi wa gatatu.

    Itangazo rigenewe abanyamakuru ku ihagarikwa rya Shampiyona y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ya 2020/2021 @RwandaGov @AuroreMimosa @SMDidier1 @FERWAFA @Rwandapolice ,@RwandaLocalGov @RwandaHealth @RBCRwanda pic.twitter.com/jbaqT9hHGR

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) December 11, 2020

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/covid19-shampiyona-y-u-rwanda-yahagaritswe-ferwafa-itegekwa-kwishyura-ibyo-gupimisha-amakipe-yose

  • Tanzania: Perezida Magufuli yihanangirije Abaminisitiri bifotora ‘selfies’ bari mu kazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Magufuli yihanangirije Guverinoma ye nshya, ayisaba kwirinda icyo yise “indwara idasanzwe” yo gutangaza amakuru y’ibanga yo mu kazi ku mahuriro ya za WhatsApp.

    Perezida Magufuli kandi yihanangirije Abaminisitiri bifotora igihe bari ku kazi, avuga ko imirimo yabo “izagaragara” binyuze mu bisubizo n’umusaruro w’ibyagezweho atari mu mafoto.

    Ibi yabitangaje ku wa gatatu w’iki cyumweru, mu birori byo kurahira kw’Abaminisitiri n’abungirije mu Guverinoma.

    Mu magambo ye, Perezida Magufuli yagize ati “Muri Guverinoma ubu hari indwara idasanzwe yaje muri bamwe mu bayobozi aho amatangazo y’akazi kanyu cyangwa ya leta muyashyira ku matsinda n’amahuriro ya WhatsApp. Ibi bituma amabanga y’akazi atagakwiye kuba amenwa anyuzwa kuri watsapp. Reka dukurikize indahiro zacu”.

    Magufuli yongeye gutorwa mu Kwakira mu ntsinzi itaravuzweho rumwe, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko yari yuje uburiganya. Perezida Magufuri yabonye amajwi 84%.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/Tanzania-Perezida-Magufuli-yihanangirije-Abaminisitiri-bifotora-selfies-bari-mu-kazi

  • Mu Rwanda umuntu wa 54 yishwe na #COVID19, haboneka abarwayi bashya 79 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu muntu yahise yuzuza umubare w’abantu 54 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda habonetse abantu 79 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 37.

    Abo barwayi bashya 79 babonetse mu bipimo 3,642 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 31, Musanze: 27, Burera: 12, Rubavu: 9.

    Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,428 muri bo abamaze gukira ni 5,826, naho abakivurwa ni 548.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-umuntu-wa-54-yishwe-na-covid19-haboneka-abarwayi-bashya-79

  • APR FC yongeye guhusha penaliti mu mukino yatsinzemo Kiyovu Sports (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere wa shampiyona ikipe ya APR FC ikinnye nyuma yo gusezererwa mu marushanwa ya CAF Champions League, aho imikino ibiri ya mbere yagombaga gukinwa yasubitswe.

    Ikipe ya APR FC yatsinze igitego kimwe ku munota wa 36, igitego cyitsinzwe na Serumogo Ally ku mupira wari uvuye kuri Mutsinzi Ange.

    Nyuma yaho ikipe ya APR FC yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikorewe Niyonzima Olivier Sefu, Byiringiro Lague ayiteye Kimenyi Yves ayikuramo.

    Abakinnyi babanje mu kibuga:

    APR FC: Ahishakiye Heritier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ruboneka Jean Bosco, Nizeyimana Djuma, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques

    Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Irambona Eric, Ngando Omar, Mbogo Ally, Habamahoro Vincent, Bigirimana Abedi, Babuwa Samson, Mugenzi Cedrick, Saba Robert

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-yongeye-guhusha-penaliti-mu-mukino-yatsinzemo-kiyovu-sports

  • Gatsibo: Imibiri yakuwe mu rwobo rwa Kiziguro izashyingurwa muri Mata 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gushakisha imibiri mu rwobo rwa Kiziguro byarasojwe, iri gutunganywa ngo ishyingurwe mu cyubahiro
    Gushakisha imibiri mu rwobo rwa Kiziguro byarasojwe, iri gutunganywa ngo ishyingurwe mu cyubahiro

    Gushakisha imibiri y’Abatutsi bajugunywe mu rwobo rwa Kiziguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 byatangiye ku wa 12 Ukwakira bisoza kuwa 18 Ugushyingo 2020.

    Kuwa 27 Ukwakira nyuma y’iminsi 15 imirimo yo gushakisha imibiri itangiye ni bwo umibiri wa mbere wabonetse. Wabonetse abashakisha bageze kuri metero 14 z’ubujyakuzimu, bakaba barasoje bageze kuri metero 24 n’igice.

    Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene avuga ko ubu barimo gutunganya iyi mibiri kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

    Ati “Twarasoje umubiri wa nyuma wakuwemo, umwobo ntiwari muremure nk’uko twabitekerezaga. Ubu turimo gutunganya imibiri kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 27”.

    Sibomana avuga ko umubare w’imibiri yakuwemo utaramenyekana kubera ko yangiritse cyane, gusa ngo bakeka ko abajugunywe mu rwobo rwa Kiziguro barenga ibihumbi bitanu.

    Igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri kigitangira, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yatangirije itangazamakuru ko nibasoza hazakurikiraho gusukura imibiri no kuyishyingura mu cyubahiro ndetse ko bizaruhura imitima y’ababo.

    Yagize ati “Nidusoza tuzayisukura, dushake amasanduku, dutumire imiryango ifite ababo bishwe bakajugunywa muri uru rwobo, inshuti n’abavandimwe cyane abacitse ku icumu kugira ngo baze tubakorere umuhango wo kubaherekeza mu cyubahiro bari bakwiye, twari tubagombye”.

    Yakomeje agira ati “Kuri aba bo kubera urupfu bishwe ngira ngo n’imitima y’ababo barokotse izaruhuka, isubire mu gitereko bumve baruhutse kuko babashije gushyingura abantu babo”.

    Urwibutso rwa Kiziguro rurimo kubakwa neza
    Urwibutso rwa Kiziguro rurimo kubakwa neza

    Urwobo rwa Kiziguro rwacukuwe n’abapadiri bera bakoreraga umurimo w’iyogezabutumwa bw’Imana muri Paruwasi ya Kiliziya gatolika ya Kiziguro mu mwaka wa 1972 ngo hashakishwa amazi meza.

    Amazi abuze urwo rwobo ntirwigeze rusibwa, kugeza muri Mata 1994 abicanyi bajugunyamo Abatutsi bamaze kwica abandi bajugunywamo ari bazima.

    Kuwa 11 Mata 1994, ni bwo Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya baturutse ahantu hatandukanye muri komini Murambi n’izindi zari ziyegereye batangiye kwicwa bakajya kujugunywa muri uru rwobo.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ubu rurimo kubakwa mu buryo bwo kubungabunga amateka ya Jenoside mu cyahoze ari komini Murambi, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 14,835 bishwe muri Jenoside.

    Urwobo rwa Kiziguro na rwo ruzabungabungwa kugira ngo amateka yarwo atazibagirana, ubu hakaba hatekerezwa gukorwa inyigo y’uko ruzaba rumeze.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-imibiri-yakuwe-mu-rwobo-rwa-kiziguro-izashyingurwa-muri-mata-2021

  • Ibiro bya Perezida byijeje ko imibereho myiza izazamuka nyuma y’ibyiciro bishya by’ubudehe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye
    Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye

    Minisitiri Uwizeye yabitangaje amaze kumurikirwa ubushakashatsi ngarukamwaka bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze kugeza ubu mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard (RGS).

    Ubu bushakashatsi bushingira ku nkingi umunani ari zo (1) Iyubahirizwa ry’amategeko, (2) uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage, (3) imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza(4) Umutekano (5) guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (6) Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, (7) Ireme ry’imitangire ya serivisi hamwe n'(8) Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

    Inkingi eshanu muri izi umunani zirangajwe imbere n’iy’umutekano ni zo zahawe amanota ari hejuru ya 80%, naho eshatu ari zo ireme ry’imitangire ya serivisi, imiyoborere mu by’ubukungu n’ubucuruzi, hamwe no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bikaba byahawe amanota ari munsi ya 80% ariko ari hejuru ya 73%.

    By’umwihariko iyi nkingi yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage yahawe amanota 73.32%, nubwo yazamutseho 4.8% ugereranyije n’ibipimo bya RGS ya gatandatu (y’umwaka ushize).

    RGB ivuga ko kuza inyuma kw’iyi nkingi biterwa ahanini n’imbogamizi zikigaragara muri gahunda zo kwita ku mibereho y’abafite ubumuga, guhangana n’ingaruka ziterwa z’imihindagurikire y’ikirere hamwe n’ibibazo bikigaragara mu rwego rw’uburezi.

    Aha ni ho Minisitiri Uwizeye Judith avuga ko hagiye gushyirwa imbaraga cyane, ariko ko Leta izabirebera ku rwego rwa buri rugo cyangwa umuryango, hashingiwe ku byiciro by’ubudehe bishya bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2021.

    Minisitiri Uwizeye Judith yijeje ko inkingi zahawe amanota make muri RGS zizashyirwamo imbaraga
    Minisitiri Uwizeye Judith yijeje ko inkingi zahawe amanota make muri RGS zizashyirwamo imbaraga

    Yagize ati “Aha ni ahantu hasaba ubufatanye cyane bwa Leta n’abaturage, ibi byiciro by’ubudehe turimo kuvugurura tureba uko imibereho imeze n’icyo abaturage bakeneye kurusha ibindi, bizafasha kuko tuzaba twamenye aho dukwiriye gushyira imbaraga kugira ngo imibereho yabo izamuke”.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, ashima ko hari inkingi zimaze gufata intera iri hejuru kandi ihoraho cyane cyane nk’ijyanye n’umutekano, ubutabera, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo.

    Abafatanyabikorwa ba RGB biyemeje gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho y
    Abafatanyabikorwa ba RGB biyemeje gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho y’abaturage nyuma yo kwerekwa ibikubiye mu bushakashatsi bwa RGS

    Kaitesi akomeza agira ati “Ibikwiriye kwitabwaho cyane bigahabwa ingufu ni ibirebana n’imitangire ya serivisi, kurwanya ubukene, kwagura uburyo n’ubushobozi bwo kurwanya igwingira ry’abana, hamwe no guhugura Abanyarwanda mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga”.

    Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 serivisi mu nzego za Leta zizaba zitangwa zose (100%) hakoreshejwe ikoranabuhanga. RGB ikomeza isaba ingamba zikomeye mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibiro-bya-perezida-byijeje-ko-imibereho-myiza-izazamuka-nyuma-y-ibyiciro-bishya-by-ubudehe

  • U Rwanda rugiye kwakira inama Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, intego nyamukuru y’iyi nama izamara iminsi itanu ni ugutegura uburyo bwo kurwanya iterabwoba ryagiye ryigaragaza, nyuma y’ibitero byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 11 Nzeri 2001. Ibi bikorwa by’iterabwoba bibangamiye umutekano w’akarere n’amahanga muri rusange.

    Nk’umuryango uhuza akarere ufite inshingano zo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF) ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n’abasirikari, abapolisi ndetse n’abasivili aho kimwe mu byo bashinzwe ari uguhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano.

    Ibi byiciro byose bihora byiteguye kugira ngo bitabare byihuse mu gihe gikwiye hagendewe ku mabwiriza agena gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo gushyigikira amahoro mu karere.

    EASF igizwe n’ibihugu icumi birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda. Kuva muri Mata 2013, Repubulika ya Sudani y’Epfo yitabira ibikorwa by’uyu muryango nk’indorerezi ikaba izagirwa umunyamuryango mu bihe biri imbere.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-ingabo-za-afurika-y-iburasirazuba-zihora-ziteguye-easf

  • Tanzania: Perezida Magufuli yihanangirije Abaminisitiri bifotora ‘selfies’ bari mukazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Magufuli yihanangirije Guverinoma ye nshya, ayisaba kwirinda icyo yise “indwara idasanzwe” yo gutangaza amakuru y’ibanga yo mu kazi ku mahuriro ya za WhatsApp.

    Perezida Magufuli kandi yihanangirije Abaminisitiri bifotora igihe bari ku kazi, avuga ko imirimo yabo “izagaragara” binyuze mu bisubizo n’umusaruro w’ibyagezweho atari mu mafoto.

    Ibi yabitangaje ku wa gatatu w’iki cyumweru, mu birori byo kurahira kw’Abaminisitiri n’abungirije mu Guverinoma.

    Mu magambo ye, Perezida Magufuli yagize ati “Muri Guverinoma ubu hari indwara idasanzwe yaje muri bamwe mu bayobozi aho amatangazo y’akazi kanyu cyangwa ya leta muyashyira ku matsinda n’amahuriro ya WhatsApp. Ibi bituma amabanga y’akazi atagakwiye kuba amenwa anyuzwa kuri watsapp. Reka dukurikize indahiro zacu”.

    Magufuli yongeye gutorwa mu Kwakira mu ntsinzi itaravuzweho rumwe, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko yari yuje uburiganya. Perezida Magufuri yabonye amajwi 84%.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tanzania-perezida-magufuli-yihanangirije-abaminisitiri-bifotora-selfies-bari-mukazi

  • Ibiro, uburebure n’imyaka byahindutse ku bitabira Miss Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abashinzwe gutegura Miss Rwanda bavuguruye ibisabwa ku bazayitabira
    Abashinzwe gutegura Miss Rwanda bavuguruye ibisabwa ku bazayitabira

    Abakobwa benshi basibaga kwitabira iri rushanwa kuko batabaga bujuje ibisabwa ngo bemerwe. Ariko nyuma yo kwicara abategura Miss Rwanda bakareba ibisabwa ku rwego mpuzamahanga mu marushanwa nk’aya, babihereyeho bahindura.

    Kuri ubu uburebure n’ibiro ntabwo bigihamye, ahubwo umukobwa agomba kuba afite ubuzima bwiza, aho bazajya bapima bakareba Body Mass Index (BMI).

    Imyaka ntabwo ikiri hagati ya 18 na 24 yongerewe igera kuri 28, ibi byakozwe kugira ngo bihe amahirwe abandi bakobwa benshi, kandi iyi myaka ni yo ngenderwaho ku rwego mpuzamahanga.

    Abafatanyabikorwa muri Miss Rwanda 2021
    Abafatanyabikorwa muri Miss Rwanda 2021

    Izindi mpinduka ni uko buri mukobwa uzahabwa ikamba wese azahabwa igihembo cyo guhagararira umwe mu bafatanyabikorwa batandukanya barimo MTN, Banki ya Kigali, Africa improved food, Bella Flowers, Hyundai na Volcano.

    Usibye guhagararira umufatanyabikorwa runaka kandi, umukobwa uzahabwa ikamba azafashwa gukurikirana umushinga we awushyire mu bikorwa.

    Mu bihembo bitangwa hiyongeremo ibindi bishya, kuri ubu abakobwa bari muri ‘boot camp’ uza jya agaragaza impano ye neza azajya afashwa anahuzwe n’abamuteza imbere mu mpano ye.

    Imodoka ya Hyundai Creta 2021, ni yo uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 azahabwa
    Imodoka ya Hyundai Creta 2021, ni yo uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 azahabwa

    Ndetse n’ufite umushinga mwiza kurusha indi ibi bizemezwa n’abahanga mu kugenzura imishinga, azahembwa na BK imufashe gushyira mu bikorwa uwo mushinga nubwo yaba atari we uzatsindira ikamba rya Miss Rwanda.

    Iri rushanwa uyu mwaka rizaba ku buryo butandukanye kuko abakobwa aho kwiyandikisha bagiye ku ma hoteli yashyizweho mu ntara zose z’igihugu, ubu baraza kwiyandikisha kuri internet baciye ku rubuga rwa Miss Rwanda arirwo www.missrwanda.rw.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/ibiro-uburebure-n-imyaka-byahindutse-ku-bitabira-miss-rwanda