Tag: featured

  • Ngororero: Ba Gitifu b’imirenge bari bafunzwe bafunguwe baramaze gusimbuzwa abandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko ubwo abo banyamabanga nshingwabikorwa bafatwaga hari hagamijwe gukurikiranwaho ibyaha bakekwagaho, naho gusimbuzwa abandi bikaba biteganywa n’amategeko.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yabwiye Kigali Today ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020 ko na we ataramenya amakuru neza y’irekurwa ry’abo banyamabanga nshingwabikorwa, ariko ko byose byakozwe mu butabera kandi abaturage bakwiye kumva ko ibyakozwe byaciye mu kuri k’ubutabera.

    Agira ati “Nibwira ko byose byakozwe mu butabera bwuzuye, ntabwo ndamenya amakuru neza ariko ubutabera ni bwo buba bwakoze akazi kabwo, kuba barasimbujwe mu mirimo ntabwo umuntu ari kamara iyo adahari undi aba akora kandi byose amategeko arabiteganya”.

    Yongeraho ati “Ubutabera burigenga nta wundi ukwiye kujya iruhande rw’ubutabera. Yaba kuba hari ababasimbuye amategeko arabiteganya kuko iyo umuntu adahari imirimo y’Abanyarwanda ntiyahagarara, naho kuba bazasubira mu kazi na byo hari icyo amategeko ateganya”.

    Ubwo abo bayobozi bafungwagwa umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yavuze ko umunyamabanga nshingwabikowa w’Umurenge wa Sovu akurikiranyweho kuba amafaranga yagombaga kubakira abaturage batishoboye basenyewe n’ibiza atarakoreshejwe icyo gikorwa.

    Naho umunyamabanga nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Kavumu akaba yari akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri gahunda yo kubaka inyubako zitandukanye z’amashuri, aho abaturage batwaye amabuye n’umucanga ariko hakishyurwa rwiyemezamirimo.

    Mu Murenge wa Bwira na ho hari hakurikiranwe umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ukekwaho gukoresha nabi amafaranga yari agenewe gutera inkunga abakobwa babyariye iwabo, uwo we akaba yakomeje gukurikiranwa afunzwe mu gihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yahagaritswe amezi atatu ku mirimo.

    Ubuyobozi bw’akarere bwavuze ko nta kindi cyari kihishe inyuma y’ifungwa ry’abo bakozi barimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose two mu Murenge wa Sovu, ahubwo ko byakozwe mu rwego rwo kubazwa inshingano.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ngororero-ba-gitifu-b-imirenge-bari-bafunzwe-bafunguwe-baramaze-gusimbuzwa-abandi

  • Bugesera: Hari inzu ivugwaho kubamo ibintu by’amayobera bituma uyiguze ahita apfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nzu ivugwaho kuba abagerageje kuyibamo bahita bapfa, ariko amakuru avuga ko atari ukuri
    Iyi nzu ivugwaho kuba abagerageje kuyibamo bahita bapfa, ariko amakuru avuga ko atari ukuri

    Iyo ubajije abaturage baturanye na yo, bakubwira ko bamaze igihe kini bayibona aho, ariko ngo nta muntu watinyuka kugira icyo ayikoraho nko kuba yayubaka ngo yuzure, kuko ngo yahita apfa.

    Uwitwa Twagirayezu Ladislas uturanye n’iyo nzu, avuga ko amaze igihe kinini ayibona kuko ngo yatangiye kubakwa mu gihe cy’ikorwa ry’umuhanda wa Kabarimbo uturuka mu Karere ka Kicukiro ugera mu Karere ka Bugesera.

    Nyuma ngo uwari nyirayo wari watangiye kuyubaka yakoze impanuka ya moto arapfa, ariko n’uwayiguze bwa kabiri na we ngo yarapfuye, kuva ubwo rero abantu batangiye kuyivugaho ibintu bitandukanye kugeza ubu.

    Twizere Jean Pierre na we uturanye na yo, avuga ko amaze igihe ayibona atyo, kandi ko yumva abantu bayivugaho ibintu bitandukanye.

    Yagize ati “Hari abo numvise bavuga ko iriya nzu ibamo amashitani, ko yaba uwayubatse bwa mbere yapfuye n’uwayiguze nyuma agapfa, yemwe ngo n’abafundi baje kuyubaka bagiraga ibibazo bagapfa. Usanga haza Abanyakigali bakabaza ibyayo ngo bayigure bayuzuze, ariko babyumva bagatinya. Imaze igihe imeze kuriya uyibona nta muntu uyibamo, twese turayitinya ntawe uyegera kuko tuzi ko tuyegereye byatuviramo ibibazo, ahubwo nawe ntuyegere itagukoraho, kuko n’ubu turimo kuyikubwiraho dufite ubwoba”.

    Iri hafi y
    Iri hafi y’umuhanda wa kaburimbo

    Mukamwezi Imaculée na we uturanye n’iyo nzu avuga ko atazi aho byaturutse, ariko ngo ni ibintu bizwi cyane muri ako gace batuyemo ko iyo nzu ibamo “abadayimoni” cyangwa “imyuka mibi”. Gusa ngo imaze igihe kinini nta muntu uyibamo.

    Wumvise uko abantu bavuga iby’iyo nzu, kandi banabihamya ndetse ubona ko bibateye ubwoba, wakwibaza niba koko bibaho ko inzu yajyamo ibintu bituma uyigiyemo wese apfa.

    Ni yo mpamvu mu kumva icyo umuntu mukuru uzi ibijyanye n’umuco n’amateka ya cyera abivugaho, Kigali Today yaganiriye n’umusaza witwa Muganwa Jean Damascene ufite imyaka 74 y’amavuko, akaba atuye mu Karere ka Bugesera.

    Yagize ati “Ibyo ni ibintu bitabaho, ni ukubyumva nk’ibintu bitabayeho bisa n’imigani (myth), gusa abantu bashobora guhimba ikintu bakagishyira hariya bakagiha amaguru n’amaboko ukaba wagira ngo ni ukuri kandi ntako. Iriya nzu ndayizi, nyirayo yari inshuti yanjye aza kugira impanuka ya Moto ageze ahitwa ku Murama arapfa. Urupfu rwe na rwo rwavuzweho byinshi, bamwe bavuga ko yishwe n’abantu bamuteze, abandi bavuga ko ari impanuka, mbese urupfu rwe ntirwasobanutse neza”.

    Muganwa akomeza avuga ko abazungura b’uwo nyakwigendera wari umaze kuzira impanuka ya moto bagurishije iyo nzu, nyuma n’uwo wayiguze ayigurisha n’undi, ndetse ubu ngo ifite uwo yanditseho nubwo avuga ko we atamuzi.

    Ku bijyanye n’imyemerere ishingiye ku iyobokamana, Kigali Today yaganiriye na Rev.Pasiteri Kanoni Gahigi Etienne uhagarariye itorero ry’Abangilikani mu Karere ka Bugesera, avuga ko kuri icyo kibazo hari ibintu bibiri bikomeye umuntu yavuga.

    Yagize ati “Hari igihe abantu bafata inkuru kuko ivugwa cyane bakagera aho bakayifata nk’ukuri kandi wenda atari ukuri. Hari kandi abantu bizera imbaraga zitagaragara, gusa nanone biterwa rimwe na rimwe n’uko umuntu yabayeho, kuko ibyo wizera ni byo bikubaho”.

    Arakomeza ati “Ibivugwa kuri iyo nzu narabyumvise, ariko sinzi niba uwari uhafite yaragiraga ibigirwamana akaba ari byo bashingiraho bavuga ibyo bavuga. Ahubwo ngiye kuzakora ubushakashatsi menye uko bimeze”.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi, Ibyimanikora Joy, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamata-Ville, avuga ko iyo nzu ayizi ndetse n’uwari nyirayo wishwe n’impanuka ya moto yari amuzi, ariko ngo nta bindi byinshi ayiziho kuko amaze igihe gito ayobora ako Kagari.

    Ruhonoka Alphonse uyobora umudugudu wa Gasenga I, aho iyo nzu iherereye, avuga ko ibyo abantu bavuga ko iyo nzu ibamo ibintu bituma uyiguze apfa nta kuri kubirimo.

    Yagize ati “Uzi ko ibyo bintu bivugwa nanjye byangezeho! Hari n’ubwo twari mu muganda numva abavuga ngo uguze iriya nzu arapfa, ariko ni amanzaganya ntawazira ubukene, kuko uwaguze iriya nzu yarakennye bimunanira kuyuzuza”.

    Arakomeza ati “Ikindi kibazo iyo nzu yaje kwisanga mu muhanda nyuma yo kubaka uyu muhanda wa Kaburimbo bavuze ko bashaka kuzawongera batera izindi mbago kuri metero 22 uvuye ku muhanda, ni uko iriya nzu yisanze mu muhanda, impamvu ubu ntawe uyigura ni uko bazi ko batabona icyangombwa cyo kuyubaka ngo irangire, kinabonetse ubwo umuntu yaba yemerewe kubaka mu gice cy’inyuma kitagera mu muhanda”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-hari-inzu-ivugwaho-kubamo-ibintu-by-amayobera-bituma-uyiguze-ahita-apfa

  • Amajyepfo: Hagiye gukazwa amategeko ku bangiza ibidukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage biyemeje ko bagiye kurinda iri shyamba agasozi ntikazongere kuba ubutayu
    Abaturage biyemeje ko bagiye kurinda iri shyamba agasozi ntikazongere kuba ubutayu

    Guverineri Kayitesi avuga ko igihe abaturage bakomeza kwangiza ibidukikije, hazanarebwa icyo amategeko ateganya abagaragaweho ibikorwa byo kwangiza amashyamba bagakurikiranwa mu mategeko.

    Agasozi ka Kanyinya mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, kari gateyeho ishyamba ryagiye ritemwa buhoro buhoro mu kajagari, kugeza igihe ishyamba ryose rishize ku buryo uhageze abona kenda kuba nk’ubutayu.

    Ku bufatanye bw’abaturage na Polisi y’u Rwanda, bamaze gutera ibiti bya pinusi n’inturusu ingemwe 5,000 mu rwego rwo kongera gusubiranya aka gasozi kari kibasiwe n’isuri kubera ishyamba ryashizeho.

    Abaturage biyemerera ko ubwabo ishyamba ryahahoze ryangijwe na bagenzi babo ibiti byose bigatemwa, ariko bakaba biyemeje kugira uruhare mu kongera kubitera no kuzabirinda.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko bumwe mu buryo bwo kubifata neza bwatekerejwe ari uguha ubwo butaka abaturage bakabuhinga babagarira n’ibyo biti kandi hakirindwa ko amatungo yabyonona, abazarenga ku mabwiriza yo kubibungabunga bakazakurikiranwa mu mategeko.

    Guverineri Kayitesi na CP Munyambo batera igiti
    Guverineri Kayitesi na CP Munyambo batera igiti

    Agira ati “Abaturage ni bo bongeye kwegera ubuyobozi basaba ko hakongera hagaterwa ibiti bigaragaza icyizere cyo kuzabifata neza, harimo n’abasabwe kuzabicunga ku buryo bitangizwa n’amatungo, ariko ikindi amategeko azakazwa ku bo byagaragaraho ko bari kubyangiza”.

    Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Commissioner of Police Munyambo Bruce, avuga ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje gufatanya n’abaturage ngo hongere gusanwa amashyamba agenda yangirika, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kungurana ibitekerezo mu bufatanye bwo gucunga umutekano.

    Ingemwe 5000 zongeye guterwa ku gasozi ka Kanyinya
    Ingemwe 5000 zongeye guterwa ku gasozi ka Kanyinya

    Agira ati “Turifuza ko inyungu zigaragarira mu bufatanye bwacu n’abaturage zikomeza kubageraho, inyungu zo kubungabunga ibidukikije na zo zibagereho, turabasaba kubibungabunga n’aho bitaragera bikorwe hanyuma byose bikagenda neza iyo dufatanyije na bo kurwanya ibyaha”.

    Akarere ka Kamonyi kamaze guterwa ibiti kuri 20% by’ubuso bwose bw’akarere, naho ibikorwa byo gusana urusobe rw’ibinyabuzima mu turere tw’amayaga bikaba bikomeje mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga ahari guterwa ibiti bitandukanye birimo amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/amajyepfo-hagiye-gukazwa-amategeko-ku-bangiza-ibidukikije

  • Umuturage wese ufite umwana i Nyarugenge asabwa kumwandikisha mu irangamimerere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Akarere ka Nyarugenge kakoresheje urugendo ruryamagana
    Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Akarere ka Nyarugenge kakoresheje urugendo ruryamagana

    Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko abakozi mu nzego z’ibanze zikagize bakomeje gutanga serivisi z’ubutaka no kubwandika ku bashakanye bombi mu gihe bwaba bwanditswe kuri umwe, kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere ndetse no kwakira abifuza gusezerana imbere y’amategeko.

    Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza muri ako karere, Kalisa Jean-Sauveur, avuga ko izo serivisi hamwe n’izindi umuturage wese muri Nyarugenge asabwa kujya aho zitangirwa, kuko abatarazihawe ari bo barimo kugaragara bahohotewe cyangwa bahohoteye abandi.

    Kalisa agira ati “Mu gihe cy’ubukangurambaga twanditse abana bageze ku 120 ariko noneho turagira ngo icyo gikorwa gikomeze mu mirenge itandukanye, umwana wese akwiriye kwandikwa kuko kutandika abana ari cyo abashakanye barimo gupfa cyane cyane, umuntu aratera undi inda ntashake kuyemera”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko buzakora inyigo icukumbura neza itera ihohoterwa rishingiye ku gitsina buhereye ku mpamvu zamaze kwigaragaza.

    Muri zo hari aho abagabo bamwe banga kwemera abana babyaye, abandi bahisha imitungo abo bashakanye, ndetse hakaba n’ababahohotera kuko nta sezerano bafitanye imbere y’amategeko.

    Akarere ka Nyarugenge kashoje ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kamurikira abaturage ibikorwa na serivisi byo kurirwanya
    Akarere ka Nyarugenge kashoje ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kamurikira abaturage ibikorwa na serivisi byo kurirwanya

    Icyegeranyo cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) cyo muri 2019/2020, kigaragaza ko mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri 2019/2020 barenga 10,842 mu gihugu hose, Akarere ka Nyarugenge kagaragayemo abarenga 423.

    Ibigo bya Isange One Stop Centers byakira abahohotewe bivuga ko mu bimenyetso uwahohotewe aba atagomba gusibanganya, hari ukuba yakwirinda kumesa imyenda yari yambaye ndetse rimwe na rimwe akirinda gukaraba, kugira ngo ibyasizwe n’uwamuhohoteye bidasibangana.
    Mu mirongo itishyuzwa urwego RIB rutanga kugira ngo uwahohotewe bishingiye ku gitsina ahamagareho atabaza, hari 3512(RIB) cyangwa 3029 ya Isange One Stop Center.

    Mu minsi 16 Akarere ka Nyarugenge kamaze gakora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urubyiruko n’ababyeyi bakoze urugendo ruryamagana mu mirenge itandukanye, ibiganiro by’isanamitima ku bigeze guhura na ryo, ndetse n’abitwa inshuti z’umuryango basabwa kubera ijisho ubuyobozi mu baturanyi babo bafitanye amakimbirane.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuturage-wese-ufite-umwana-i-nyarugenge-asabwa-kumwandikisha-mu-irangamimerere

  • Akababaro ka Mutezimana watawe n’umugabo amaze kubyara impanga imwe ifite umwenge ku mutima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impanga ye ifite ibiro 14,5kg ariko Irasubiza afite ibiro bitandatu n’amagarama 100 (6,1kg), no mu gihagararo ubona ko ari muto cyane umugereranyije n’impanga ye.

    Mutezimana Venantie atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Gasharu mu Mudugudu wa Gatare. Avuga ko akimara kubyara izo mpanga, abaganga basanze umwe afite umwenge ku mutima kandi avuka ari muto cyane, biba ngombwa ko bamushyira mu cyuma kimufasha gukomeza guhumeka.

    Mutezimana aragira ati “Yavutse ari gato cyane, bamushyira muri kuveze (couveuse), ariko abaganga batubwira ko uburwayi bwe busaba kubagwa kandi ko tugomba gutegereza akabanza agakura kuko batashoboraga kumubaga akiri munsi y’amezi ane ataranagira ibiro bikwiye ikigero cye. Twamaze ukwezi kumwe ari muri icyo cyuma ku bitaro bya Kibagabaga, baduca amafaranga arenga ibihumbi 100FRW, ariko batwemerera ko twaba dushatse ibihumbi 50 andi tukazagenda tuyashaka buhoro buhoro”.

    Mutezimana n’impanga ze bagumye mu bitaro bagemurirwa n’abagiraneza, umugabo ngo yumvise amafaranga babaciye, abasiga ku bitaro avuga ko agiye kuyashaka, aboherereza ibihumbi 10 gusa ubundi aragenda ntiyagaruka mu rugo (inzu bakodesha) hasigara mukuru wa za mpanga ariko utaragira imyaka 10.

    Uburwayi bwa Irafasha Chris wavukanye umwenge mu mutima, ubu ikaba imaze kuba itatu mu mwaka umwe n’amezi icyenda, kwa muganga babwiye nyina ko buvurwa n’abaganga baturutse hanze kandi nabwo bigakorwa mu rwego rw’ubugiraneza kuko ngo bihenda.

    Umwe mu baganga bavura imitima y’abana bakiri bato mu Rwanda (pediatric cardiologist) Dr Kamanzi Rusingiza Emmanuel, yabwiye Kigali Today ko ubuvuzi bwo kubaga imitima kugeza ubu mu Rwanda bikorwa n’abaganga baturutse hanze mu rwego rwo gufasha abadafite ubushobozi bwo kujya kwivuza hanze, muri iyi minsi bikaba byarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

    Mutezimana Venantie nta kindi cyizere afite ku buzima bw’umwana we usibye igitangaza cy’Imana kuko no kubona ibyo atungisha abana batatu umugabo (batasezeranye) yamutanye na byo ni ah’abagiraneza na bo bataboneka kenshi.

    Ubuhamya bwa Mutezimana Venantie:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/akababaro-ka-mutezimana-watawe-n-umugabo-amaze-kubyara-impanga-imwe-ifite-umwenge-ku-mutima

  • U Rwanda rugiye kwakira inama y’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, intego nyamukuru y’iyi nama izamara iminsi itanu ni ugutegura uburyo bwo kurwanya iterabwoba ryagiye ryigaragaza, nyuma y’ibitero byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 11 Nzeri 2001. Ibi bikorwa by’iterabwoba bibangamiye umutekano w’akarere n’amahanga muri rusange.

    Nk’umuryango uhuza akarere ufite inshingano zo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF) ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n’abasirikari, abapolisi ndetse n’abasivili aho kimwe mu byo bashinzwe ari uguhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano.

    Ibi byiciro byose bihora byiteguye kugira ngo bitabare byihuse mu gihe gikwiye hagendewe ku mabwiriza agena gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo gushyigikira amahoro mu karere.

    EASF igizwe n’ibihugu icumi birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda. Kuva muri Mata 2013, Repubulika ya Sudani y’Epfo yitabira ibikorwa by’uyu muryango nk’indorerezi ikaba izagirwa umunyamuryango mu bihe biri imbere.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/U-Rwanda-rugiye-kwakira-inama-y-Ingabo-za-Afurika-y-Iburasirazuba-zihora-ziteguye-EASF

  • Umwarimu bamubeshyeye kwiba igitoki n’ibishyimbo bamushakaho indonke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umisigire w’Umurenge wa Kageyo Niyoyita Jean Paul, ariko we yahakanye aya makuru, avuga ko bamuhimbira.

    Avuga ko mwarimu Niyongira yabyutse mu gitondo kare ajya gushaka umuti w’umwana, abarinzi b’umurima yanyuzeho ashaka umuti bakamufata bavuga ko yibye igitoki n’ibitonore by’ibishyimbo.

    Ati “Niyongira yabyutse nka saa kumi z’urukerera ku wa Gatanu ajya gushaka umuti w’umwana (Ibihuru), anyuze ku murima abarinzi bawo baramufata bamubeshyera ko yibye ariko si byo ahubwo bamushakagaho amafaranga”.

    Niyoyita avuga ko abo barinzi bifuzaga amaronko kuri mwarimu bitewe n’amasezerano bagiranye na nyir’umurima ko azabishyura ibihumbi 80 imyaka yeze.

    Avuga ko kugira ngo babone andi ku ruhande batangiye ibikorwa bitari byiza byo kubeshyera abantu.

    Agira ati “Twarakurikiranye dusanga ari ibintu bahimba bagamije kwangiza isura ya mwarimu wacu usanzwe ari inyangamugayo uturerera abana neza. Baje bavuga ko bifuza guhabwa uwo mushahara bemerewe kugira ngo bamurekure ariko tubona ko ari ibintu bahimba tubasaba gusubira mu kazi undi na we arataha”.

    Niyoyita asaba abaturage kujya bubaha bagenzi babo ntibabaremere ibyo batakoze, ahubwo bagashishikazwa no kunyurwa n’ayo bakoreye aho kwifuza izindi ndonke batesha abandi agaciro.

    Avuga ko mwarimu Niyongira asanzwe ari umukozi mwiza, utari wagaragarwaho ikosa na rimwe haba mu kazi no mu baturanyi.

    Avuga ko nubwo byagaragaye ko Niyongira yabeshyewe abamuhimbiye icyo cyaha cy’ubujura nta gihano bahawe, ahubwo ngo abaturage muri rusange bazakomeza kwigishwa kutifuza indonke muri bagenzi babo no kubahana.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwarimu-bamubeshyeye-kwiba-igitoki-n-ibishyimbo-bamushakaho-indonke

  • Rubavu: Polisi yafashe batatu bakekwaho gukwirakwiza urumogi mu baturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi ivuga ko bafatiwe mu Mirenge ya Gisenyi na Rubavu yo mu Karere ka Rubavu, bose hamwe bafatanwa udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5,504 bari bagiye gukwirakwiza mu Mujyi wa Kigali.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Ntakamaro Laurent na Nyiransabimana Clenie bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 504 bafatirwa mu Mudugudu wa Isangano, Akagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi.

    Icyimanizanye Aline we yafatanywe udupfunyika ibihumbi bitanu, afatirwa mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu. Aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    CIP Karekezi yagize ati “Kuri Ntakamaro, abaturage bahaye amakuru ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ko acuruza urumogi ndetse ko hari n’uwo agiye kurugurisha. Abapolisi bo muri iri shami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ni bwo bahitaga bajya aho Ntakamaro yagomba guhurira n’uwo yari agiye guha urwo rumogi. Abapolisi babona haje Nyiransabimana arutwaye mu gikapu yaruvanze n’ibirayi, arumuzaniye kugira ngo aruhe uwo yari agiye kurugurisha ngo na we arujyane mu Mujyi wa Kigali”.

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Ntakamaro asanzwe akorana na Nyiransabimana mu gukwirakwiza urumogi. Abaturage bavuga kandi ko Ntakamaro asanzwe acuruza urumogi akaba agenda arubitsa ahantu hatandukanye bakarumuzanira agiye kurugurisha.

    CIP Karekezi yavuze ko Icyimanizanye Aline na we yafashwe yari agiye guhura n’uwo yaragiye kugura na we urumogi, abaturage bahita baha amakuru abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahita bajyayo bamufatira mu nzira atarahura n’uwo yari agiye kuruha. Yari arufite mu mufuka bapfunduye bagasanga harimo udupfunyika ibihumbi bitanu tw’urumogi.

    Abafashwe bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi aho bagiye gukorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abacuruza, abakwirakwiza n’abanywa ibiyobyabwenge ko bakwiye kubizinukwa burundu, kuko nta kiza bibagezaho uretse guhomba, gusigira ubukene imiryango yabo ndetse no gufungwa.

    Yashimiye abaturage badahwema kwerekana imikoranire myiza bafitanye na Polisi y’u Rwanda batangira amakuru ku gihe. Yaboneyeho gusaba n’abandi baturage muri rusange kudahishira abakora ibyaha kuko ibyo byaha bigira ingaruka ku muryango nyarwanda n’igihugu muri rusange.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-polisi-yafashe-batatu-bakekwaho-gukwirakwiza-urumogi-mu-baturage