Tag: featured

  • Amajyaruguru: Polisi yahaye imiryango 359 amashanyarazi y’imirasire y’izuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo bishimiye umuriro bahawe na Polisi
    Abaturage bo bishimiye umuriro bahawe na Polisi

    Si ibyo gusa kuko Polisi yakoze umuganda udasanzwe wo gutera imigano ahubatswe ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique) mu Karere ka Musanze, ifatanyije n’abaturage ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake muri ako karere.

    Mu gikorwa cyo kumurikira abaturage imirasire y’izuba yatanzwe na Polisi mu Karere ka Burera, abenshi bagaragaje ibyishimo byabo bavuga n’icyo uwo muriro uje kubamarira.

    Uwitwa Kalisa Shem, ati “aho Polisi ituzaniye uyu muriro abana bariga neza badakoresha udutadowa nk’uko byahoze, ndetse n’isuku irimo kwiyongera cyane, turashimira Leta ku bikorwa by’iterambere ikomeje kutwegereza birimo uyu muriro na kaburimbo iva Base ijya Gicumbi inyura mu Murenge wacu wa Ruhunde, natwe tuzabifata neza”.

    Mugenzi we witwa Nzabaterura Francois, ati “Polisi iratwitaho cyane natwe twiyemeje ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje gusenya imiryango”.

    Abaturage kandi basabwe kwirinda ibiyobyabwenge baharanira gukora bakiteza imbere, banibutswa ko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi ko bakwiye kucyirinda bubahiriza amabwiriza bagezwaho na Leta mu gukumira icyo cyorezo.

    Bamwe mu bayobozi ba Polisi mu muganda
    Bamwe mu bayobozi ba Polisi mu muganda

    Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CSP Claude Bizimungu, yashimiye Minisiteri y’Ibidukikije n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ku bufatanye badahwema kugaragariza Polisi, na we abizeza ubufatanye mu kurushaho gushaka icyateza imbere abaturage.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yashimiye Polisi yegereje abaturage ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, avuga ko kizagirira abaturage akamaro bajyaga bavunika bajya gupimishiriza ibinyabiziga byabo mu zindi ntara.

    Yasabye abashoramari kwegereza icyo kigo ibikoresho nkenerwa mu kugifasha kurushaho gukora neza birimo ibinamba, ubucuruzi butandukanye hafi aho n’ibindi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Amajyaruguru-Polisi-yahaye-imiryango-359-amashanyarazi-y-imirasire-y-izuba

  • Amajyaruguru: Polisi yahaye imiryango 259 amashanyarazi y’imirasire y’izuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo bishimiye umuriro bahawe na Polisi
    Abaturage bo bishimiye umuriro bahawe na Polisi

    Si ibyo gusa kuko Polisi yakoze umuganda udasanzwe wo gutera imigano ahubatswe ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Cotrole Technique) mu Karere ka Musanze, ifatanyije n’abaturage ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake muri ako karere.

    Mu gikorwa cyo kumurikira abaturage imirasire y’izuba yatanzwe na Polisi mu Karere ka Burera, abenshi bagaragaje ibyishimo byabo bavuga n’icyo uwo muriro uje kubamarira.

    Uwitwa Kalisa Shem, ati “aho Polisi ituzaniye uyu muriro abana bariga neza badakoresha udutadowa nk’uko byahoze, ndetse n’isuku irimo kwiyongera cyane, turashimira Leta ku bikorwa by’iterambere ikomeje kutwegereza birimo uyu muriro na kaburimbo iva Base ijya Gicumbi inyura mu Murenge wacu wa Ruhunde, natwe tuzabifata neza”.

    Mugenzi we witwa Nzabaterura Francois, ati “Polisi iratwitaho cyane natwe twiyemeje ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje gusenya imiryango”.

    Abaturage kandi basabwe kwirinda ibiyobyabwenge baharanira gukora bakiteza imbere, banibutswa ko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi ko bakwiye kucyirinda bubahiriza amabwiriza bagezwaho na Leta mu gukumira icyo cyorezo.

    Bamwe mu bayobozi ba Polisi mu muganda
    Bamwe mu bayobozi ba Polisi mu muganda

    Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SSP Claude Bizimungu, yashimiye Minisiteri y’Ibidukikije n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ku bufatanye badahwema kugaragariza Polisi, na we abizeza ubufatanye mu kurushaho gushaka icyateza imbere abaturage.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yashimiye Polisi yegereje abaturage ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, avuga ko kizagirira abaturage akamaro bajyaga bavunika bajya gupimishiriza ibinyabiziga byabo mu zindi ntara.

    Yasabye abashoramari kwegereza icyo kigo ibikoresho nkenerwa mu kugifasha kurushaho gukora neza birimo ibinamba, ubucuruzi butandukanye hafi aho n’ibindi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-polisi-yahaye-imiryango-259-amashanyarazi-y-imirasire-y-izuba

  • Icyiciro cya mbere cy’umushinga wo gukumira amazi ava mu birunga kigeze kuri 96% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu myuzi hagenda hacukurwamo imyobo yagutse izajya igabanya umuvuduko w
    Mu myuzi hagenda hacukurwamo imyobo yagutse izajya igabanya umuvuduko w’amazi

    Mukakamari Aniziya wo mu Karere ka Burera, yagize ati “Mu gihe cy’imvura amazi yaturukaga mu ishyamba ry’ibirunga akamanukira mu myaka yacu, abahingaga bakeza babaga ari mbarwa; amazu, ibiraro byose byabaga byarengewe. Mbese yaratuzambaguzaga cyane bikadutesha umutwe ku buryo twari dusigaye dutunzwe n’abagiraneza cyangwa guca inshuro, kuko ibyacu byabaga byarahatikiriye”.

    Guhera muri Mutarama uyu mwaka wa 2020, icyiciro cya mbere cy’umushinga ugamije gukumira amazi ava mu birunga akangiza ibikorwa by’abaturage cyatangijwe mu Turere twa Musanze na Burera, nyuma y’uko abaturage bari bamaze imyaka myinshi bahanganye n’ingaruka ziterwa n’ayo mazi.

    Hari ahagiye hubakwa ibiraro kugira ngo byoroshye ubuhahirane
    Hari ahagiye hubakwa ibiraro kugira ngo byoroshye ubuhahirane

    Aho uri gushyirwa mu bikorwa, haratunganywa imyuzi itandukanye mu Turere twa Burera na Musanze. Umwe muri yo ni uwa Muhabura-Mbandana ureshya na kilometero eshatu, ukaba uherereye mu Kagari ka Karangara. Undi mwuzi witwa Nyarubande ureshya na kilometero 2.5 uri mu Kagari ka Cyahi mu Karere ka Burera.

    Mu Karere ka Musanze ho hatunganyijwe umwuzi wa Muhe, n’uwa Susa. Iyi yose igenda yagurwa, icukurwamo ibyobo binini bigabanya umuvuduko w’amazi, kuyubakaho ibiraro ari nako ku nkengero zayo haterwa ibyatsi n’ibiti by’imirwanyasuri.

    Ibice bimwe na bimwe, abaturage ngo batangiye kubona impinduka, ubukana bw’ayo mazi buracogora ugereranyije n’imyaka ishize.

    Ku nkengero z
    Ku nkengero z’imyuzi haterwa ibyatsi bifata amazi akagabanya umuvuduko

    Karemera Epimaque wo Mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, yagize ati “Muri kano gace benshi bari barakuwe mu byabo n’amazi y’imvura yaturukaga mu birunga ariko noneho ubu si ko bikimeze turatekanye. Impinduka zigenda zigaragarira mu kuba duhinga imyaka yacu ikera, tugasarura; ubu turaryama tugasinzira tutikanga ko imvura igwa ikagira ibyo yangiza, kuko tuba tuzi neza ko hari icyakozwe kugira ngo hatagira ibyo yangiza”.

    Ibi bishimangirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, wagize ati “Akamaro bitangiye kutugirira n’ubungubu umushinga utararangira twatangiye kukabona. Kuko kugeza uyu munsi ahantu hari hamenyerewe ko hibasirwa n’ariya mazi mu bice byatunganyijwe ntabwo muri iki gihe cy’imvura twigeze twumva hari aho yateje abaturage bacu ikibazo. Ibi biranadutera imbaraga zo gukomeza gukora ibishoboka byose ngo turusheho kunoza neza ibyo bikorwa twatangiye, kubibungabunga tubirinda abashobora kubyangiza, kuko kubifata neza ari ishingiro rirokora ubuzima bwa benshi”.

    Umwuzi witwa Muhabura-Mbandana na ho hubatswe mu buryo bukumira umuvuduko w
    Umwuzi witwa Muhabura-Mbandana na ho hubatswe mu buryo bukumira umuvuduko w’amazi

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuemyi Jeannine, asaba abaturage kugira ibi bikorwa ibyabo kuko bitabaye ibyo, bashobora kwisanga bongeye kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’aya mazi.

    Agira ati “Birasaba gukorana n’abaturage mu buryo buhoraho, tugahoza ijisho kuri ibi bikorwa leta igenda ishoramo imbaraga byo gukumira ariya mazi ava mu birunga. Bijyane no kwimakaza umuco w’isuku, iriya myuzi tuyirinde umwanda kuko hari abiyiba bakayimenamo cyangwa ibindi bikoresho bitagikenewe bakabijugunyamo. Ibi tubikomeje gutyo imbaraga zashowe muri uyu mushinga zose zahinduka imfabusa, tukisanga twasubiye muri za ngaruka turi kurwana na zo”.

    Ikigo nderabuzima cya Rugarama cyajyaga kirengerwa n
    Ikigo nderabuzima cya Rugarama cyajyaga kirengerwa n’amazi, ubu muri iyi minsi abakigana bafite agahenge

    Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyashowemo miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Ubu kigeze kuri 96% gishyirwa mu bikorwa, aho ibyo bikorwa byanahaye akazi abaturage babarirwa mu 5,000 bo muri utu turere twombi. Icyo cyiciro kizakurikirwa n’ibindi bizagenda bikorerwa mu Turere twa Musanze, Burera na Nyabihu; bishorwemo miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/icyiciro-cya-mbere-cy-umushinga-wo-gukumira-amazi-ava-mu-birunga-kigeze-kuri-96

  • Mu Rwanda umukobwa w’imyaka 14 n’umugabo w’imyaka 61 bishwe na #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bantu bahise buzuza umubare w’abantu 56 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda habonetse abantu 100 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 66.

    Abo barwayi bashya 100 babonetse mu bipimo 3,813 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 52, Rubavu: 21, Huye: 9, Ruhango: 7, Rusizi: 4, Muhanga: 4, Gakenke: 2, Rwamagana: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,528 muri bo abamaze gukira ni 5,892, naho abakivurwa ni 580.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-umukobwa-w-imyaka-14-n-umugabo-w-imyaka-61-bishwe-na-covid19

  • Umwana wavuzweho kuguruka hejuru y’inzu ameze neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru y’umwana w’umukobwa wo mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Musaza, uri mu kigero cy’imyaka 14-15, wagurukaga akajya hejuru y’inzu, yatangiye gucicikana ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020.

    Amakuru yavugaga ko uwo mwana yari afite imbaraga zidasanzwe, zatumaga aguruka akajya hejuru y’inzu z’ubucuruzi ziri muri ako gace, ndetse abantu bagerageza kumukurayo bikananirana.

    Icyakora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Leonard, yabwiye Kigali Today ko yigereyeyo ejo ku wa Gatanu, agasanga uwo mwana yacururutse ameze neza.

    Uyu muyobozi ariko ananyomoza amakuru avuga ko uwo mwana yagurukaga, kuko ngo amakuru yiherewe n’abaturage bamwiboneye, avuga ko yuririraga ku nzu z’ibikoni (ngufi), akajya hejuru y’inzu nini.

    Agira ati “Gusa ibyo bavuga ko aguruka si byo, ahubwo yaruriraga. Yuririraga ku nzu z’ibikoni kuko ziba ari ngufiya, hanyuma akajya hejuru y’inzu nini. Ibyo byo kuguruka si byo rwose”.

    Bihoyiki yemereye Kigali Today ko yibonaniye n’uwo mwana, agasanga yorohewe.

    Ati “Yasaga n’uworohewe, umuryango twawusabye ko yongeye kugira ikibazo bamujyana kwa muganga kugira ngo bamusuzume barebe niba yaba hari ikibazo afite”.

    Amakuru uwo muyobozi yahawe n’ababyeyi b’umwana avuga ko uwo mwana yari amaze iminsi arwaye, akamera nk’uta ubwenge ndetse agashaka kwiruka.

    Ababyeyi bavuga ko bagerageje kumuvuza ariko bikananirana, ndetse uyu muyobozi avuga ko akurikije uko yaganiriye na bo, basa n’aho barambiwe kuvuza umwana wabo.

    Ati “Icya mbere umuryango wari warishyizemo ko bamuvuje igihe kinini byananiranye, ariko ugasanga ni bya bindi byo kuvuza umuntu ku kigo nderabuzima, indwara yagaruka ukabona ntibabyumva”.

    Uyu muyobozi avuga ko amakuru yahawe n’abaturage, ari uko uwo mwana yajyaga hejuru y’inzu, akavayo ari uko haje abantu bakamusengera, nyuma bakamuterera urwego akamanuka.

    Uwo mwana kandi ngo yabaye avanywe mu rugo iwabo ajyanwa mu wundi muryango bafitanye isano, aho ngo hari abantu bamusengera.

    Ku ruhande rw’uwo mwana, Gitifu Bihoyiki baganiriye yabwiye Kigali Today ko we avuga ko ibyo bamuvugaho byo kuguruka nta byo azi.

    Agira ati “Umwana avuga ko atazi ibyamubayeho. Naramubajije aramwbira ngo baramubeshyera”!

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwana-wavuzweho-kuguruka-hejuru-y-inzu-ameze-neza

  • Musanze: Barashimira Ingabo z’Igihugu zabatunganyirije igishanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuganda wo gutunganya icyo gishanga witabiriwe n
    Umuganda wo gutunganya icyo gishanga witabiriwe n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi

    Ni igishanga cyari cyararengewe ku buso bwa hegitari 79, aho cyagaburiraga imiryango isaga 500, ku ikubitiro imiryango 375 yimurwa muri icyo gishanga umushinga wo kugitunganya uhabwa ingabo z’igihugu.

    Nyuma y’uko ibiza bije ari simusiga mu mpera z’umwaka wa 2019 abo baturage bakimurwa, umushinga wo gutunganya icyo gishanga wahise ushyirwa mu bikorwa, aho muri Gicurasi 2020 wari urangiye abaturage batangira guhinga.

    Ubwo ingabo z’igihugu zatangiraga gutunganya icyo gishanga mu ntangiro za 2020, Maj Gen Andrew Kagame yabwiye abaturage ko ingabo zije kurwanya umutekano muke uterwa n’ibiza, abibutsa ko ikintu cyose kibangamira umudendezo w’abaturage ingabo ziba ziteguye kugihagarika.

    Ni uku byari byifashe mbere y
    Ni uku byari byifashe mbere y’uko igishanga cya Mugogo gitunganywa

    Yagize ati “Ibiza na byo ni umutekano muke ku banyagihugu, ntabwo umutekano muke tuwubonera gusa mu bacengezi, n’ibiza ni umutekano muke ni nayo mpamvu twe ingabo mutubona hano, iyo abaturage bagize umutekano muke twe nk’ingabo z’igihugu turatabara, iki kibazo tukijemo kandi kirakemuka vuba”.

    Ibyari amarira ubu ni ibyishimo, aho abo baturage bavuga ko ibyo biza byari byarabasize iheruheru babura aho bahinga ubu bakaba bishimira ko bahinga bakeza.

    Mu gutunganya icyo gishanga umubare munini w’abaturage bahawe akazi, ubu icyo gishanga kikaba cyaratangiye gukoreshwa aho abaturage bashimira Leta by’umwihariko ingabo z’igihugu zabagobotse muri icyo ibazo cy’ibiza cyari kibagwiriye.

    Akanyamuneza ni kose abaturage barejeje nyuma y
    Akanyamuneza ni kose abaturage barejeje nyuma y’uko icyo gishanga gitunganyijwe bagahinga

    Uwamahoro Béâtrice ati “Twabyakiriye neza kuba igishanga cyaratunganyijwe, amazi aturuka muri Nyabihu ni yo adusenyera, twari twarimutse ariko aho ingabo ziziye gutunganya iki gishanga, amazi yari yarakirengeye barayakamije ubu twaragarutse turahinga ibirayi bireze, ubu nta nzara”.

    Irankunga Marcelline ati “Hano tuhafite imirima, twari twarimutse kubera amazi aho iki gishanga cyari cyararengewe, ariko aho ingabo ziziye zaragitunganyije baduha n’akazi ubu igishanga cyarongeye kiba cyiza turahinga, umukuru w’igihugu yaduhaye imbuto ubu turejeje turi kurya nta kibazo”.

    Nyuma yo gutunganya icyo gishanga abaturage bongeye guhinga
    Nyuma yo gutunganya icyo gishanga abaturage bongeye guhinga

    Ni umushinga wuzuye utwaye angana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, aho washyizwe mu bikorwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cy’ibanze mu gutunganya imirima y’abaturage cyatwaye miliyoni 300, mu gihe icyiciro cyo gukumira inzira z’amazi cyatwaye miliyoni 700.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/musanze-barashimira-ingabo-z-igihugu-zabatunganyirije-igishanga

  • Nyamagabe: Polisi yatanze amashanyarazi y’imirasire y’izuba ku ngo 217 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bahagarariye abandi mu Mudugudu wa Subukiniro bashimye kuba Polisi yabahaye amashanyarazi akomoka ku mirasire y
    Abaturage bahagarariye abandi mu Mudugudu wa Subukiniro bashimye kuba Polisi yabahaye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    Ni muri gahunda ya Polisi ya buri mwaka, ifatanyamo n’abaturage kwicungira umutekano (Community Policing).

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Lambert Kabayiza, avuga ko abatuye mu mudugudu wa Subukiniro ho mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi, ari bo batoranyijwe guhabwa amashyanyarazi y’imirasire y’izuba nk’uburyo bwo kubashimira, nyuma yo kurwanya umwanzi wari wabateye muri Mata 2019.

    Yagize ati “Muri cya gikorwa ngarukamwaka cyo gushyikiriza amashanyarazi abatuye mu mudugudu wagerageje guhangana n’ibyaha, uyu mudugudu twawutoranyije nk’uri ku isonga”.

    Yunzemo ati “Ni igikorwa dutekereza ko kiza guhindura imibereho yabo, haba mu kugira urumuri, mu kugira isuku, mu gutuma abana biga neza, ariko no gukomeza kubashishikariza kuba abadatsimburwa mu bikorwa bituma nta wabaca mu rihumye cyangwa se wabagandisha cyangwa akabashuka”.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe, SSP Burahinda, yababwiye ko uretse amashanyarazi, bazabona n’ibindi byiza. Yanababwiye ko abayobozi babereyeho gukorera abaturage cyane ko n’umushahara ari bo bawukesha, ku bw’imisoro batanga.

    Yagize ati “N’uyu mwenda nambaye, n’iyi modoka najemo, n’umushahara duhembwa, tubihabwa n’umuturage. Ni mwe mutugurira imyenda, ni mwe mutugurira imodoka, ni mwe muduhemba. Ni yo mpamvu natwe tugomba kubakorera”.

    Abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba nyuma y’uko tariki 12 Nzeri 2020, Polisi yari yabahaye ikimasa n’ubundi cyo kubashimira ku bw’ubutwari bagaragaje barwanya umwanzi.

    Lambert Kabayiza yabwiye abatuye muri Subukiniro ko bahawe amashanyarazi y
    Lambert Kabayiza yabwiye abatuye muri Subukiniro ko bahawe amashanyarazi y’imirasire nk’ishimwe

    Uwitwa Winifrida Nyiransanzimana wakiragijwe, avuga ko mu mezi atatu bamaze bagihawe, kimaze kubangurizwaho inka 37.

    Yashimye amashanyarazi bahawe, agira ati “Twamurikaga utumuri two mu ziko, uwifashije akajya gufata agatara ko muri Tubura batwara mu ntoki. Kagura ibihumbi 32, umuntu yishyuraga buke buke, yabinanirwa bakakamwambura, agasubira ku gucana ibishirira byo mu ziko”.

    Ubundi Umudugudu wa Subukiniro ugizwe n’ingo 227. Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yahawe ingo 217 kuko hari icumi zari zarabashije kuyibonera.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-polisi-yatanze-amashanyarazi-y-imirasire-y-izuba-ku-ngo-217

  • Korowani isobanuye mu Kinyarwanda izafasha abibaza niba koko yigisha ubuhezanguni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mufti w
    Mufti w’u Rwanda (ibumoso) Sheikh Salim Hitimana ashyikirizwa Korowani isemuwe mu Kinyarwanda n’Umuyobozi w’Umuryango ADEF wafashije muri icyo gikorwa

    Sheikh Mushumba Yunusu wayoboye itsinda ryabashije kugeza ku musozo igikorwa cyo gusobanura Korowani mu Kinyarwanda yavuze ko gusobanura Korowani mu Kinyarwanda ari umurimo watangiye muri 2004 utangizwa n’abari abayobozi n’abarimu icyo gihe, bakaba bari bayobowe na Sheikh Abdulkarim Harelimana na Sheikh Gahutu Abdulkarim.

    Mu mwaka wa 2011 nibwo umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda hamwe n’umuryango w’Abafatanyabikorwa witwa ADEF wari waragize n’uruhare mu gufatanya n’abatangije urwo rugendo rwo gusobanura Korowani guhera muri 2004 bamuritse imirimo babashije gukora mu gusobanura Korowani.

    Icyakora na mbere yaho ngo hari abandi bantu ku giti cyabo na bo bari baragiye batanga umusanzu wabo mu gusobanura ibice bimwe na bimwe bya Korowani.

    Sheikh Mushumba Yunusu avuga ko muri 2011 bakiriye iyo Korowani bongera kuyinononsora mu kuyisobanura nyuma y’ubushishozi bagize bagasanga hakirimo akazi ko gukoraho mu kuyisobanura, bakaba baratangiye neza tariki 24 mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2014.

    Umurimo wo kuyisobanura bawugejeje ku musozo muri Gicurasi mu mwaka ushize wa 2019 ariko n’ubwo bari basoje, basanze bagikeneye gusubiramo inshuro zirenze imwe mu rwego rwo kunoza uwo murimo.

    Nyuma ya 2019, Korowani yoherejwe ku icapiro irongera iragarurwa iri ku mpapuro, igera kuri abo bayikozeho mu mpera z’ukwezi kwa Kane 2020, irongera ihabwa abantu batandukanye ngo bongere bayirebemo barebe niba hari ibirimo byo gukosora.

    Ibitekerezo byabo byakiriwe kugeza ku itariki 15 Kanama 2020, itsinda rishinzwe kwegeranya ibyo bitekerezo ryongera kubisuzuma, iby’ingenzi byagaragajwe barabinoza haba ari mu rwego rw’amategeko y’idini, haba no mu myandikire y’Ikinyarwanda.

    Sheikh Mushumba Yunusu avuga ko Korowani ari amagambo Imana yahishuriye Intumwa Muhamad, muri Isilamu bakaba bemera ko iyo ntumwa ari yo ya nyuma yasojereje izindi ntumwa zose n’abahanuzi b’Imana, noneho n’ubutumwa yahawe (ari bwo bukubiye muri Korowani) bukaba ari bwo bwasojereje ubundi butumwa Imana yohereje ku bantu.

    Hari imyumvire yakunze kuvugwa ko Korowani itemerewe guhindurwa mu zindi ndimi usibye Icyarabu. Ibi abasobanuye Korowani mu Kinyarwanda barabihakana bakavuga ko Korowani imaze imyaka myinshi yarahinduwe no mu zindi ndimi, gusa kuyihindura mu Kinyarwanda bikaba ngo byaratinze kuko bisaba kubyitondera bitewe n’uburyo Korowani yanditsemo ndetse n’amagambo abamo bitoroshye kuyabonera Ikinyarwanda.

    Kuyishyira mu Kinyarwanda ngo ni iby’agaciro kuko kuyisoma bizorohera buri wese uzi ikinyarwanda ushaka kumenya ibikubiyemo, bityo n’ubutumwa buyirimo bugere ku bantu benshi.

    Iyi Korowani iri mu Kinyarwanda kandi ngo izatuma abafataga ibivugwa by’uko Korowani yigisha abantu kuba abagome, urwango n’ubuhezanguni atari byo kuko ngo bazabasha kwibonera ko ibyo ntabirimo.

    Baboneraho no kwamagana imvugo zikunze gukoreshwa n’ibitangazamakuru z’abakora bene ibyo bikorwa by’ubuhezanguni n’ubugizi bwa nabi biyitirira ko bagendera ku mahame y’idini ya Isilamu, ibyo byose nyamara Isilamu ikaba ngo ntaho ibyigisha.

    Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim, avuga ko kuba Korowani isobanuye mu Kinyarwanda ibonetse ari igikorwa cy’indashyikirwa uwo muryango ubashije kugeraho, ashimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo icyo gikorwa kigerweho.

    Korowani imaze imyaka irenga 100 igeze mu Rwanda kuko imyemerere ya Isilamu bivugwa ko yageze mu Rwanda mu 1894, ariko ibikorwa by’idini nk’amasengesho no kugira ahantu basengera (umusigiti) byatangiye mu Rwanda mu 1913.

    Ku ikubitiro harasohoka ibitabo ibihumbi bitanu bya Korowani, nyuma hazakorwe ibindi ibihumbi icumi, bikazagenda byiyongera ari na ko bigezwa hirya no hino mu gihugu kugira ngo uwagikenera abashe kukibona byoroshye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/korowani-isobanuye-mu-kinyarwanda-izafasha-abibaza-niba-koko-yigisha-ubuhezanguni

  • Imikino ya CECAFA U-17 yagombaga gutangira uyu munsi i Rubavu yimuwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Umuganda iherereye mu karere ka Rubavu, ni ho hagombaga gutangira imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17, u Rwanda rukaba gukina utangiza irushanwa rukina na Tanzania ku I Saa Cyenda n’igice zuzuye.

    Amavubi y
    Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 kimwe n’andi makipe asabwa kubanza gupimwa COVID-19

    Habura igihe kigera ku isaha ngo irushanwa ritangire, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ribinyujije kuri twitter ritangaje ko aya marushanwa atagitangiye uyu munsi, ko ahubwo agomba gutangira kuri iki Cyumeru.

    N’ubwo hatatangajwe impamvu nyamukuru itumye irushanwa ryimurwa, hategetswe ko amakipe ndetse n’abasifuzi bazayobora imikino bagomba gupimwa COVID-19, hakanyuramo amasaha 48 byibura mbere y’umukino.

    Kuri gahunda nshya, kuri iki Cyumweru tariki ya 13/12/2020, hateganyijwe umukino umwe ugomba guhuza Ethipia na Kenya, naho ku wa Mbere u Rwanda rukazakina na Tanzania, rukazongera gukina ku wa Gatatu na Djibouti.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/imikino-ya-cecafa-u-17-yagombaga-gutangira-uyu-munsi-i-rubavu-yimuwe

  • Musanze-Nyabihu: Barishyuza miliyoni 600 kubera ibyangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo nkingi enye zishinze mu murima zizashyirwaho ipiloni igize umuyoboro w
    Izo nkingi enye zishinze mu murima zizashyirwaho ipiloni igize umuyoboro w’amashanyarazi

    Uyu muyoboro ureshya na kilometero 29 unyura mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze na Nyabihu. Aho bagenda bawucisha byabaye ngombwa ko ahari inzu n’imirima by’abaturage basabwa kwimurwa, hagashingwa amapiloni manini azashyirwaho insinga z’amashanyarazi.

    Umuturage wahoze afite inzu igasenywa kugira ngo aho yari yubatswe hashingwe ipiloni, yagize ati “Baje iwanjye barambwira bati mbere yo kukubarira agaciro k’inzu yawe banza uyivemo, kugira ngo tubanze tuhashyire iki gikorwa cya leta (kuhashinga ipiloni y’amashanyarazi) utegereze amafaranga yawe. Byabaye ngombwa ko njya gukodesha, ubu ubukode mbumazemo imyaka itatu aho mbayeho mu buzima bwo gupfundikanya, ariko noneho aho bigeze amafaranga nishyura inzu maze igihe ntayabona; singisinzira, n’ejo wakumva nyir’inzu ayinsohoyemo”.

    Si abasabwe kuva mu mazu bari batuyemo gusa, kuko n’abafite imirima bahingagamo na bo basigaye bafite ingaruka. Umwe muri bo yagize ati “Imirima bayigezemo si ukurandura imyaka karahava! Hari aho basanze hahinze amasaka, ibishyimbo, urutoki, ibinyomoro n’indi myaka; ibyo byose byaranduwe batanategereje ko byera ngo byibuze tubanze kubisarura”.

    Arakomeza ati “Bubatsemo inkingi z’amabeto, ubu ntitugihinga kuko ntacyo dusigaranye; bamwe muri twe bahindutse abashonji basabiriza kandi twari dufite aho twakubitaga isuka imiryango yacu igacuma iminsi. Byibuze n’iyo baba baratwishyuye tuba twaragiye kugura ahandi, abana bacu bakabona icyo barya na za mitiweli tukishyura. Leta ireke kudutererana kuko turi abana bayo”.

    Umushinga wo gutunganya uyu muyoboro washowemo amafaranga akabakaba miliyari imwe y’u Rwanda yagenewe kwishyura ingurane z’abaturage bari bafite ibikorwa ahari kubakwa amapiloni muri utu turere twombi.

    Muri ayo mafaranga, hamaze kwishyurwa agera kuri miliyoni 400 y’ingurane yahawe abaturage. Bivuze ko andi hafi miliyoni 600 atarashyikirizwa abo yagenewe kuko mu baturage bose uko ari 177 hamaze kwishyurwa abaturage 93 hakaba hasigaye abagera kuri 84.

    Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ishami rya Musanze Nsabimana Joél Elvis, avuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe n’uko hari abataratanze imyirondoro yuzuye, bituma hamwe kubishyura bidindira. Ariko ngo iki kigo kiri gukorana n’inzego z’ibanze, kugira ngo ahagiye hagaragara ibyo bibazo bikosorwe bishyurwe.

    Yagize ati “Ni byo koko aho uwo muyoboro wanyuze hari ibikorwa byari bihari byahakuwe. Urugero niba umuyoboro ugomba guca hejuru y’inzu y’umuturage; icyo gihe ntabwo twareka ngo uwo muntu akomeze kuhatura kuko byaba ari ugushyira ubuzima bwe mu kaga.

    Mu kwishyura twahereye ku bantu bigaragara ko bagomba kwimurwa byihuse cyane cyane abo amazu yabo yagombaga gusenywa, ariko n’abandi batarishyurwa biri mu nzira ya vuba cyane, keretse abatujuje ibyangombwa bagiye bagaragara, ubu turi gukorana n’imirenge, kugira ngo bikosorwe, buzuze ibisabwa byose bishyurwe. Ibi turabizeza ko mu gihe cya vuba cyane bizaba byakemutse”.

    Nsabimana yongeraho ko umuyoboro uri gutunganywa mu gihe uzaba wuzuye uzongera ingufu z’umuriro w’amashanyarazi, bigabanye ikibazo cy’ibura rya hato na hato ryayo mu turere dutandukanye.

    Gusa nanone ku ruhande rw’abaturage, bakifuza ko imishinga nk’iyi yakagombye kujya igezwa iwabo izana igisubizo kirambye aho kubasubiza inyuma; kuko nk’ubu iyo mirima batagihinga, n’amazu yabo bahoze batuyemo, bagasabwa kuyavamo, bikaba ngombwa ko bisanga mu bukode; gutinda kubibahera ingurane byabasubije inyuma, ku buryo n’aho ayo mafararanga bayishyurwa, bisa n’aho bazaba bari gutangirira kuri zeru, nyamara mbere bari babayeho neza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-nyabihu-barishyuza-miliyoni-600-kubera-ibyangijwe-n-ikorwa-ry-umuyoboro-w-amashanyarazi