Tag: featured

  • Inkoni y’Umwamikazi mu Rwanda: Ku munsi wa kabiri yatambagijwe muri Pariki ya Nyandungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisanzwe, mbere y’imikino ya Commonwealth ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Umwamikazi w’u Bwongereza agenera ubutumwa ibihugu bizayitabira aho abucisha mu nkoni izenguruka ibyo bihugu byose ariko ubwo butumwa bugasohozwa mbere ho umunsi umwe ngo irushanwa ribe.

    U Rwanda ni igihugu cya cumi iyi nkoni iri gutambagizwamo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza mu gihe izazenguruka ibihugu 72 mbere y’uko imikino ya Commonwealth izakinirwa i Birmingham mu mwaka utaha wa 2022 mu kwezi kwa karindwi.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, iyi nkoni yatambagijwe muri Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu iherereye mu Mujyi wa Kigali. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo madamu Munyangaju Aurore Mimosa,Uumuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi batandukanye.

    Ku mugoroba w’uyu munsi, iyi nkoni yakomereje mu ishuri rya Lyceé de Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu ahabereye umukino wa Basketball wo mu bwoko bwa Three on Three 3×3 (Abahungu) mu rwego rwo guhuza Siporo n’uburezi.

    Iyi mikino ya Commonwealth ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza u Rwanda rumaze kuyitabira inshuro 3 rwikurikiranya, ni ukuvug muri 2010, 2014 na 2018. Imikino itaha ya 2022 izabera mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Birmingham aho biteganyijwe ko n’u Rwanda ruzahagararirwa mu mikino itandukanye.

    source : https://ift.tt/3HaTC2H

  • Abashinwa badukana umuceri mu Cyiri, hari abangaga kuwurya bawita amagi y’ibimonyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abashinwa ni bo bazanye bwa mbere igihingwa cy
    Abashinwa ni bo bazanye bwa mbere igihingwa cy’umuceri mu Rwanda

    Nk’uko bivugwa na Esdras Nzabamwita utuye mu Mudugudu wa Musambi, Akagari ka Cyiri, Umurenge wa Gikonko, ubu ufite imyaka 65, akaba yarigeze no kuba mu buyobozi bwa koperative z’abahinzi b’umuceri mu gace atuyemo, umuceri watangiye kugeragezwa n’Abashinwa mu Cyiri mu mwaka wa 1967. Icyo gihe ngo yigaga mu mashuri abanza, ariko akaba yari azi ubwenge kuko ibyabaga icyo gihe abyibuka.

    Agira ati “Igerageza ry’igihingwa cy’umuceri mu gishanga cya Cyiri ryakozwe n’Abashinwa bane. Kugera mu gishanga ntibyari byoroshye kuko nta muhanda wahabaga. Igishanga cyari gikikijwe n’ibihuru ndetse na cyo ubwacyo cyarimo ibyatsi byishi birimo urukangaga n’umuberanya.”

    Akomeza agira ati “Abashinwa twabareberaga ku musozi ahirengeye, twitegereza ibyo bakora, haba gutemurura aho bahinga ndetse no guhinga nyir’izina. Batatu barahingaga, uwa kane agateka ibyo baza kurya.”

    Umuceri uhingwa mu bishanga bifite amazi ahagije
    Umuceri uhingwa mu bishanga bifite amazi ahagije

    Abo bashinwa ngo bagiye babahimba amazina bitewe n’uko bababonaga.

    Ati “Amazina babitaga sinyibuka yose, ariko harimo uwo bitaga Mataratara kuko yambaraga amataratara, ndetse n’uwo bitaga Muhengezi kuko yagenda asa n’uhengamye.”

    Ngo babanje guhinga imirima itanu, barayitera, hanyuma babonye umuceri umeze neza bayiha urubyiruko kugira ngo ruyiteho, n’ibivuyemo ruzabyitwarire.

    Uko iminsi yagiye ishira hagiye haza n’abandi Bashinwa, bagahinga imirima bakanayiteramo umuceri hanyuma bakayegurira abahinzi b’Abanyarwanda, biza kugera aho babigisha kwihingira, hanyuma babonye bamaze kubimenya baragenda.

    Nzabamwita ati “Sinibuka igihe bagendeye, ariko mu mwaka w’1973 ntibari bagihari.”

    Imbuto y’umuceri bazanye ngo yeraga umuceri utukura. Ntiwari umweru nk’uboneka ku masoko kuri iki gihe. Byatumaga iyo bawutekaga waravagamo amazi atukura, asa n’amamininwa.

    Ngo ntiwaryoheraga abawuryaga nk’uwubungubu kuko ariya mazi atukura yabaga arimo amakakama. Kuba cyari ikiribwa gishya byatumaga hari abasaza n’abakecuru bawangaga bakabwira abo mu rugo iwabo ngo “Nimwirire, njyewe sinarya amagi y’ibimonyo!”

    Umuceri ugeze igihe cy
    Umuceri ugeze igihe cy’isarura

    Icyo gihe umuceri bahingaga wabaga ari uwo kwirira mu rugo, kandi ngo abantu bagiye birwanaho mu kuwutonora, kuko nta mashini zibikora zari zihari.

    Nzabamwita ati “Kugira ngo ibishishwa bishireho neza, abahinzi bize ubwenge bwo gushyiramo utuzi, abandi bakawusekurana n’amashara ndetse n’imbagara, kugira ngo umuhini ubashe kubona aho ufata, bityo n’ibishishwa biveho. Na ho ubundi ntibyakundaga kubera ko umuceri udatonoye unyerera.”

    Buke bukeya ubuhinzi bw’umuceri bwagiye butera imbere, bigera aho amatsinda abahinzi bari bagiye bashyirwamo n’Abashinwa mu rwego rwo kugira ngo bakorere hamwe, babashe gutemurura imirima neza bakuramo ibyatsi byo mu gishanga, yaje guhurizwa mu byo bitaga perimetere (Périmètre).

    Icyo gihe ni na bwo inzego z’ubuyobozi zari zatangiye gukurikirana iby’ubu buhinzi, ni uko Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi cyitwaga ISAR mu magambo ahinnye y’Igifaransa, gitangira gukora ubushakashatsi ku mbuto y’umuceri, ari na cyo cyaje kuzana imbuto zihingwa ubungubu, zinyuranye na ya yindi ya kera.

    Kandi uko abahinzi b’umuceri bakomezaga kugenda biyongera, batangiye kuzajya bawujyana ku isoko. Icyo gihe bajyanagayo udatonoye, abawuguze bakajya kwisekurira, ngo waguraga amafaranga atari menshi, kuko ngo wigeze no kugura 15 ku kilo.

    Hari abangaga kurya umuceri bawita amagi y
    Hari abangaga kurya umuceri bawita amagi y’ibimonyo

    Nzabamwita anavuga ko urebye ayo mafaranga atari makeya, kuko bitabuzaga umuhinzi kunguka.

    Ati “Icyo gihe nta mafumbire abantu bifashishaga, nta n’imirimo myinshi bakoreraga umuceri kuko baherukaga bahinga banatera, bakazasubiramo bagiye kuranduramo ibyatsi byamezemo. Ntabwo babagaraga inshuro zigera kuri eshatu cyangwa enye nk’ungubu.”

    Na none ariko, agereranyije ngo asanga umusaruro uboneka kuri iki gihe ari wo mwinshi, bitewe n’inyongeramusaruro zisigaye zifashishwa.

    Uko abahinga umuceri bagiye biyongera, n’inzego z’ubuyobozi zigatangira kubafasha, umuceri wabanje kujya ujya gutunganyirizwa mu ruganda rw’i Kabuye, hanyuma haza gutangizwa n’urwa Gikonko.

    Ubuhinzi bw’umuceri kandi bwahinduye ubuzima bw’abaturiye igishanga cya Cyiri, kuko n’ubwo mbere igihingwa bakuragaho amafaranga ari ikawa gusa, n’abahinga umuceri batangiye kujya batera imbere.

    Nzabamwita ati “Iyo abantu bishyurwaga amafaranga y’umuceri, babyukiraga i Butare bakajya kugura amagare. Icyo gihe igare rishyashya ryaguraga hagati y‘ibihumbi 15 na 20. Hari n’abaguraga amabati, abandi amategura. Urebye hano iwacu nyakatsi yahacitse kera.”

    Icyo gihe ngo hari n’abatangiye kubaka amaduka, abandi bagashinga za butike, babikesha amafaranga yavuye mu buhinzi bw’umuceri.

    Kugeza na n’ubu kandi abahinzi b’umuceri babyitayeho byagiye bibateza imbere, kuko ngo nk’iyo habaye inama yabo muri Gisagara, usanga aho bahuriye hari imodoka zitari munsi y’eshatu z’abahinzi, moto zitari munsi ya 20 ndetse n’amagare atabarika, kuko nta muhinzi w’umuceri ujya mu nama n’amaguru.

    Ubuhinzi bw’umuceri kandi bukomeje kugenda burushaho kwitabirwa mu bishanga byo hirya no hino mu Rwanda, ari na ko ibi bishanga uhingwamo bitunganywa.

    Nko mu gishanga cya Cyiri hamaze gutunganywa ubuso bwa hegitari 300, n’ubwo ubuhingwaho umuceri ari hegitari 280 bitewe n’uko ahandi ari mu nkuka zitageramo amazi ahagije, zihingwaho imboga n’indi myaka. Igishanga gisigaye gutunganywa kiri kuri hegitari 50.

    Icyakora mu Karere ka Gisagara kose, hamwe no mu duce twa Huye na Nyanza twatangiye guhingwamo umuceri kera, hose hamwe habarirwa koperative 7 z’abahinzi b’umuceri, bahinga kuri Hegitari 2100.

    Uretse mu Cyiri ndetse n’ahandi hahegereye, igihingwa cy’umuceri cyagiye gikwirakwira no mu bindi bice by’Intara y’Amajyepfo, kandi cyagiye gihindura imibereho y’abagihinga mu rwego rw’ubukungu.

    Nko mu Gishanga cya Mukunguri mu Karere ka Kamonyi, umuceri batangiye kuwuhinga mu myaka ya 1960, abawuhahinga bavuga ko watumye batera imbere.

    Uwitwa Yvonne Umutesi agira ati “Ubu ndava mu gishanga mfite umuceri nkagaburira abana, amafaranga angeraho ntagombye gusabiriza umugabo. Umuceri twawufataga nk’ibiryo by’abakire twe twirira ibijumba ariko ubu turawihingira tukawurya tukinjiza n’amafaranga. Turashimira Leta yacu ikomeje gutsura umubano n’u Bushinwa mu iterambere”.

    Callixte Ufitamahoro uhinga umuceri mu gishanga cya Kanyegenyege mu Karere ka Ruhango, avuga ko ubuhinzi bw’umuceri babutangiye mu mwaka wa 2003, kandi ko bumaze kubateza intambwe mu iterambere.

    Agira ati “Umuceri twawuryaga ku munsi mukuru gusa tuwuguze amafaranga menshi. Ariko uyu munsi turawuhinga tukawurya, tukinjiza n’amafaranga. Mbese turashimira umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda watumye natwe tubyaza ibishanga umusaruro, tugahinga umuceri tukarya tukanasagurira isoko. Ntawe ucyumva ko umuceri ari uw’abakire gusa!”

    N’ubwo Abashinwa batakigaragara mu mirima y’abaturage babigisha uko bahinga umuceri, bakomeje ibikorwa by’ubushakashatsi bwo gufasha mu gutuma ubuhinzi bwawo burushaho gutera imbere mu Rwanda.

    Umuceri ubu uraribwa mu ngo nyinshi zo mu gihugu
    Umuceri ubu uraribwa mu ngo nyinshi zo mu gihugu

    Ni muri urwo rwego ubu bakorana n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), bakerekera abantu uko ukwiye guhingwa ukarushaho gutanga umusaruro ufatika.

    Santere bafite mu kigo cya RAB (China Rwanda Agriculture Technology Demonstration Center), ikurikirana iby’ubuhinzi bw’umuceri, yita ahanini ku guteza imbere ubuhinzi bw’ibihumyo, ari na yo yatangije uburyo bwo guhinga ibihumyo hifashishijwe imigina.

    Iyi nkuru Marie Claire Joyeuse yayikoze afatanyije na Ephrem Murindabigwi


    source : https://ift.tt/3wz3kXE

  • Abunganizi mu mategeko bo mu Rwanda n’u Burundi ntibemerewe gukorera muri Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abunganira abandi mu mategeko bakomoka muri Tanzania na Uganda bo bemerewe gukorera umwuga wabo muri Kenya nk’uko biteganywa mu ngingo ya 12 na 13 z’itegeko rigenga abavoka.

    Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe iby’ubutabera muri Kenya, ivuga ko ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bikwiye gushakira umuti iki kibazo mbere y’uko Kenya ifungurira amarembo u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo mu by’ubutabera.

    Ikinyamakuru The East African, kivuga ko abanyamategeko 13 b’Abanya-Kenya bakoreraga mu rugaga nyarwanda rw’Abavoka basabye Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya gukurikirana vuba uko u Rwanda n’u Burundi byakwinjizwa mu bihugu birebwa n’itegeko kugira ngo bizorohere Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kurahira no kwakira ubusabe bw’abaturuka muri ibi bihugu bashaka gukorera muri Kenya.

    Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya mu mavugurura yakoze ku itegeko rya 2012, yavuguruye ingingo ya 12 n’iya 13 y’itegeko rigenga abavoka kugira ngo hongerwemo abo mu Rwanda n’u Burundi ariko Urukiko rw’Ubujurire mu 2019 rwitambitse ayo mavugurura rukumira ibi bihugu.

    Urwego Ngishwanama mu birebana n’ubutabera rukorera muri Kenya rwavuze ko guhindura ingingo ya 12 mu itegeko rigenga abavoka mu rwego rwo kwemerera abatari Abanya-Kenya gukorera ubutabera mu gihugu kandi ibihugu byabo bidaha ikaze abavoka bo muri Kenya byaba ari ugutesha agaciro ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko.

    Bivugwa ko kandi ubusanzwe hari ikibazo cy’uko ibishingirwaho mu kwemerera umuntu kwinjira muri kaminuza zigisha iby’amategeko no kwinjira mu ngaga z’abavoka muri EAC atari bimwe.

    Iki kinyamakuru cyongeraho ko ibi bishobora kuba impamvu ituma ibihugu byo muri uyu muryango bitemera guhererekanya abanyamategeko.

    source : https://ift.tt/3kpjZZb

  • Hongria yemereye u Rwanda inguzanyo ya Miliyoni 52 z’Amadorali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana na mugenzi we Péter Szijjártó nyuma yo gusinya ayo masezerano
    Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana na mugenzi we Péter Szijjártó nyuma yo gusinya ayo masezerano

    Amasezerano y’iyo nguzanyo yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongria, Péter Szijjártó.

    Nyuma yo gusinya ayo masezerano, Minisitiri Ndagijimana yatangaje ko iyo nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 0% mu gihe cy’imyaka 30, kwishyura bigatangira nyuma y’imyaka itandatu.

    Avuga ko Umujyi wa Kigali n’uduce tuwukikije bikomeje kwaguka ku bwinshi ari na yo mpamvu amazi na yo akenewe cyane bityo ishoramari mu bikorwa remezo by’amazi rikaba ari ngombwa.

    Ati “Umujyi wa Kigali n’uduce tuwukikije bikomeje kwaguka ku muvuduko mwinshi ari na yo mpamvu amazi akenewe na yo akomeje kwiyongera bityo bikaba bisaba kongera ishoramari mu bikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura. Ni yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda ishima iyi nkunga ya Hongria.”

    Ni umushinga uzakorwa na WASAC, uruganda rwa Karenge rwagurwe, ubushobozi rwari rufite bwikube inshuro ebyiri ruve kuri M3 15,000 rugere kuri M3 36,000 ku munsi.

    Muri aya masezerano bakaba bumvikanye ko imwe mu mirimo izakorwa na kompanyi zo muri Hongria zisanzwe zizobereye mu bikorwa byo gutunganya amazi.

    Muri ubu bufatanye kandi ibigo by’ubucuruzi by’Abanyahongiriya n’Abanyarwanda bizahabwa miliyoni 46 kugira ngo birusheho kwagura ubucuruzi bwabyo.

    Minisitiri Péter Szijjártó yavuze ko yubaha cyane uburyo u Rwanda rugenda rutera imbere kandi igihugu cye cyishimiye kugira uruhare muri iryo terambere.

    Yavuze ko Hongria ari kimwe mu bihugu bifite ubukungu bufunguye ku Isi kandi banabizi ko basabwa guhatana cyane kugira ngo babashe kugera ku Isoko rya Afurika.

    Yizeje ko uyu mushinga bateyemo inkunga uzaba ikitegererezo mu bigo by’ubucuruzi bya Hongria.

    Ikindi ni uko ngo Banki yabo yashyizeho miliyoni 46 z’Amadorali ya Amerika mu rwego rwo gufasha ibigo by’ubucuruzi byo muri Hongria n’u Rwanda kwaguka no gukorana kuri iri soko.

    Yagize ati “Twizeye ko uyu mushinga uzaba intangiriro nziza ibigo byo muri Hongria bigatangira gushora imari mu Rwanda.”

    Minisitiri Vincent Biruta na we yakiriye mugenzi we Péter Szijjártó
    Minisitiri Vincent Biruta na we yakiriye mugenzi we Péter Szijjártó

    Minisitiri Szijjártó avuze kandi ko kugira ngo barusheho kongera umuvuduko mu by’ubucuruzi, mu ntangiriro z’umwaka utaha i Kigali hazafungurwa ibiro bihagarariye inyungu za Hongria mu Rwanda ariko by’umwihariko bigamije gushimangira ubutwererane mu by’ubukungu n’ubucuruzi.

    Igihugu cya Hongria n’u Rwanda kandi barasinyana amasezerano y’ubufatanye agamije gufasha u Rwanda gukora inkingo ndetse n’andi ajyanye n’imikoreshereze y’ikirere (Air service Billateral Agreement) ndetse u Rwanda rukaza no kwakira inkunga y’inkingo za COVID-19 zisaga 300,000 zo mu bwoko bwa Sino Farm na AstraZeneca igihugu cya Hongria cyarugeneye.

    Mu ruzinduko arimo mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongria yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane ziharuhukiye, ndetse abonana na mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

    source : https://ift.tt/2YzHua1

  • Abagenda muri EAC bagiye kujya bipimishiriza Covid-19 mu bihugu baturutsemo gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe muri ibi bihe bya Covid-19, iyo umuntu avuye mu gihugu kimwe ajya mu kindi, bimusaba ko aho avuye aba yapimwe anafite ibisubizo byerekana ko tarwaye Covid-19, ariko yanagera aho agiye akongera kwipimisha kugira ngo byemezwe n’inzego zaho z’ubuzima ko koko uwo muntu nta bwandu bwa Covid-19 afite.

    Ni ikibazo usanga kenshi kitorohera abakora ingendo kuko mu mafaranga baba bateganyije gukoresha haba hagomba kwiyongeramo ayo kwipimisha Covid-19, aho umuntu akorerwa ikizamini cya PCR kiba gihagaze Amadorari ya Amerika 50, arenga ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

    Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’ubukerarugendo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Yves Ngenzi, avuga ko mu rwego rwo korohereza abantu gukora ubukerarugendo, batekereje uko abatuye mu bihugu bigize uyu muryango bajya bipimisha rimwe gusa, ku buryo ibihugu bagiyemo nabyo bigerwaho n’ibisubizo aho kugira ngo bongere kwipimisha nk’uko ubusanzwe bikorwa.

    Ati “EAC Pass ni uburyo bw’ikoranabuhanga ushobora gushyira muri terefone yawe, ukaba washyiramo indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe, kugira ngo za test ukora mu gihugu cyawe, nujya mu kindi gihugu babashe kuzibona n’inkingo wikingije zibashe kuboneka. Ubu barimo kubirangiza, ubwo buryo bwarakozwe ariko turacyashyiramo amakuru yose y’ibihugu bitandukanye kugira ngo tuzabashe gukora mu bihugu byose byo mu karere”.

    Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19
    Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19

    Ngenzi avuga ko hagomba gukorwa ibisabwa byose kugira ngo abantu bashaka gusura mu bihugu byo mu karere barusheho koroherezwa.

    Ati “Nk’ubu EAC Pass itaratangira gukora, iyo uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi, bisaba y’uko aho uvuye bafata Covid-19 test, naho ugeze ukongera ugakora indi, Ni ukuvuga ngo iyo EAC Pass icyo izafasha n’ukugira ngo aho ufatiye test ya mbere, n’ugera mu kindi gihugu babashe kubona y’uko iyo Laboratwari yafatiwemo yizewe kandi bidakenewe ko ufata indi test ya kabiri, kuko ubu birahenze kuba wafata test ebyiri cyangwa eshatu kugira ngo ubashe kugenda hagati y’ibihugu”.

    Mu gihe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa EAC Pass buzaba butangiye gukoreshwa ngo bituma ubukerarugendo bwo mu karere burushaho gukorwa no kugenda neza, ku buryo bizafasha mu kuzahura ubukungu bwari bumaze igihe bwarazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, kuko kuva cyakwibasira isi ubukerarugendo bwabaye nk’aho bukomwa mu nkokora bitewe n’uko ibikorwa byinshi bitandukanye byagiye bihagarara.


    source : https://ift.tt/3qrQvgW

  • Abagenda muri EAC bagiye kujya bipishiriza Covid-19 mu bihugu baturutsemo gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe muri ibi bihe bya Covid-19, iyo umuntu avuye mu gihugu kimwe ajya mu kindi, bimusaba ko aho avuye aba yapimwe anafite ibisubizo byerekana ko tarwaye Covid-19, ariko yanagera aho agiye akongera kwipimisha kugira ngo byemezwe n’inzego zaho z’ubuzima ko koko uwo muntu nta bwandu bwa Covid-19 afite.

    Ni ikibazo usanga kenshi kitorohera abakora ingendo kuko mu mafaranga baba bateganyije gukoresha haba hagomba kwiyongeramo ayo kwipimisha Covid-19, aho umuntu akorerwa ikizamini cya PCR kiba gihagaze Amadorari ya Amerika 50, arenga ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

    Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’ubukerarugendo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Yves Ngenzi, avuga ko mu rwego rwo korohereza abantu gukora ubukerarugendo, batekereje uko abatuye mu bihugu bigize uyu muryango bajya bipimisha rimwe gusa, ku buryo ibihugu bagiyemo nabyo bigerwaho n’ibisubizo aho kugira ngo bongere kwipimisha nk’uko ubusanzwe bikorwa.

    Ati “EAC Pass ni uburyo bw’ikoranabuhanga ushobora gushyira muri terefone yawe, ukaba washyiramo indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe, kugira ngo za test ukora mu gihugu cyawe, nujya mu kindi gihugu babashe kuzibona n’inkingo wikingije zibashe kuboneka. Ubu barimo kubirangiza, ubwo buryo bwarakozwe ariko turacyashyiramo amakuru yose y’ibihugu bitandukanye kugira ngo tuzabashe gukora mu bihugu byose byo mu karere”.

    Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19
    Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19

    Ngenzi avuga ko hagomba gukorwa ibisabwa byose kugira ngo abantu bashaka gusura mu bihugu byo mu karere barusheho koroherezwa.

    Ati “Nk’ubu EAC Pass itaratangira gukora, iyo uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi, bisaba y’uko aho uvuye bafata Covid-19 test, naho ugeze ukongera ugakora indi, Ni ukuvuga ngo iyo EAC Pass icyo izafasha n’ukugira ngo aho ufatiye test ya mbere, n’ugera mu kindi gihugu babashe kubona y’uko iyo Laboratwari yafatiwemo yizewe kandi bidakenewe ko ufata indi test ya kabiri, kuko ubu birahenze kuba wafata test ebyiri cyangwa eshatu kugira ngo ubashe kugenda hagati y’ibihugu”.

    Mu gihe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa EAC Pass buzaba butangiye gukoreshwa ngo bituma ubukerarugendo bwo mu karere burushaho gukorwa no kugenda neza, ku buryo bizafasha mu kuzahura ubukungu bwari bumaze igihe bwarazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, kuko kuva cyakwibasira isi ubukerarugendo bwabaye nk’aho bukomwa mu nkokora bitewe n’uko ibikorwa byinshi bitandukanye byagiye bihagarara.


    source : https://ift.tt/3H34tvH

  • Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’umwingo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara y’umwingo yibasiye abatuye isi mu mwaka wa 2004 aho abagera kuri 15,8 % byabo bagezweho na wo, bitewe n’igabanuka ry’umunyu ngugu wa iyode ryagaragaye ku bantu bagera kuri miliyari 2 na miliyoni 200.

    Nk’uko tubisanga mu gitabo cyitwa Anatomy and Physiology, cyanditswe na Stephen Tate, bavuga ko umwingo urimo amoko abiri.

     Ubwoko bwa mbere bw’umwingo buterwa no kubura imyunyu ngugu ya iyode mu maraso, ibi bigatuma iyo mvubura ibyimba ikaza inyuma (exterior of the neck) cyangwa ikagana mu ijosi imbere (interior in the neck).

     Ubwoko bwa kabiri bwo ngo buterwa no kwiyongera kw’ imisemburo ya thyroxine mu maraso. Icyo gihe na bwo iyo mvubura irabyimba n’ amaso agaturumbuka (toxic goiter).

    Ibimenyetso bigaragara ku murwayi w’ umwingo:

     Kugira ubushyuhe bwinshi, haba mu gihe hakonje cyangwa hashyushye, bitewe n’uko ya misemburo yabaye myinshi bigatuma umubiri ukora cyane.
     Kugira isesemi no gusonza cyane.
     Kunanirwa guhumeka no kumira
     Kwitsamura kenshi no gukorora
     Kugira ijwi risaraye

    Hari ibimenyetso byihariye biboneka bitewe n’ubwoko bw’umwingo.
    Iyo ari umwingo watewe n’ikorwa ry’umusemburo wa thyroxine mwinshi (Hyperthyroïdie)

     Umurwayi atakaza ibiro cyane (kunanuka)
     Gutera cyane k’umutima
     Gususumira
     Kumva ufite ubwoba no kurakazwa n’ubusa
     Kugira icyocyere no kubira ibyuya mu buryo bukabije
     Gucibwamo, n’ibindi.

    Mu gihe umwingo watewe n’ikorwa ry’umusemburo muke wa Thyroxine (Hypothyroïdie) umurwayi agaragaza ibi bimenyetso:

     Kubyimba mu maso bigendana no kwiyongera ibiro mu buryo budasobanutse (kubyibuha)
     Imikorere mibi (kugenda buhoro) y’ubwonko bishobora kuganisha ku kwiheba (Depression)
     Guhorana umunaniro
     Kwituma impatwe (Constipation),
     Gutera buhoro k’umutima

    Icyakora ngo iyo umwingo ukiri muto nta bimenyetso ugaragaza, ahubwo bigenda biboneka uko ugenda ukura buhoro buhoro.

    Abakunze kwibasirwa n’indwara y’umwingo

    • Abagore barengeje imyaka 50
    • Kuba mu muryango harimo uwigeze kuwurwara
    • Gukoresha imiti imwe n’imwe,
    • Abagore batwite

    Ese Umwingo uravurwa ugakira?

    Umwingo ni indwara ikira bitewe n’urugero igezeho cyangwa n’icyawuteye. Urugero mu gihe ufite umwingo uterwa no kubura imyunyu ngugu ya Iyode, kwa muganga bashobora gushishikariza umurwayi kurya amafunguro akungahaye ku myunyu ngugu ya iyode ndetse no kugabanya amafunguro akennye kuri iyo myunyu ngugu.

    source : https://ift.tt/306nGeP

  • Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba n’uwa Polisi muri iyo Ntara baganirije abamotari ku kwirinda ibyaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana yasabye abamotari kwirinda ibyaha
    Guverineri Gasana yasabye abamotari kwirinda ibyaha

    Mu kiganiro cyatanzwe na Guverineri Gasana, yakanguriye abamotari kwirinda ibikorwa bikunze kubaranga byo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu, ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda. Yabagiriye inama yo kubireka ndetse bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye bajya muri ibyo bikorwa.

    Yagize ati “Bamwe muri mwe twabazanye muri iyi nama bafatiwe mu bikorwa bitemewe ndetse bigize ibyaha nko kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge, ibicuruzwa bya magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Bamwe muri mwe mutwara abantu bambuka imipaka bitemewe n’amategeko, mukirengagiza ko mushobora kwinjiza mu gihugu abagizi ba nabi.”

    Yakomeje akangurira abo bamotari kwibumbira mu makoperative mu rwego rwo kunoza imikorere yabo no gutanga serivisi nziza, kwirinda ababashukisha amafaranga nyamara bikarangira bafatiwe mu byaha bagafungwa imyaka myinshi, yabagiriye inama yo gukorera amafaranga meza atarimo ibyaha.

    CP Emmanuel Hatari mu kiganiro cye yagarutse kuri bamwe mu bamotari batwara moto badafite ibyangombwa, abagendera ku muvuduko ukabije. Yanabibukije gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ntaho yagiye.

    Yagize ati “Hari bamwe mu bamotari bajya bafatirwa mu byaha byavuzwe haruguru ugasanga nta n’ibyangombwa bafite bibemerera gutwara ibinyabiziga (Moto), abandi bafatwa bagendera ku muvuduko ukabije bakanateza impanuka. Ibi byose tubagira inama yo kubicikaho mugahesha agaciro umwuga wanyu mwubahiriza amategeko.”

    Muri ibi biganiro harimo bamwe mu bamotari baherutse gufatwa barimo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bitemewe. Batanze ubuhamya bakangurira bagenzi babo kubyirinda kuko biteza ibibazo birimo no gufungwa.

    Uwitwa Gakunde Theo wo mu Murenge wa Mimuri, tariki ya 04 Ugushyingo 2021 yafashwe atwaye inzoga zitemewe zitwa Maisha Bola. Yafatiwe mu Murenge wa Tabagwe azijyanye mu Murenge wa Mimuri, akicuza ibyo yakoze akangurira bagenzi be kubyirinda.

    Yagize “Umuntu yampaye ikiraka cy’amafaranga ibihumbi bitatu ngo njye ku mupaka kumuzanira inzoga zitemewe. Nageze mu nzira abapolisi baramfata ubu ndafunze, moto yanjye yarafunzwe kandi nzatanga amande. Ndicuza ibyo nakoze binyuranyijwe n’amategeko nkanagira inama bagenzi banjye kubyirinda.”

    CP Emmanuel Hatari yibukije abamotari kwirinda gutwara badafite ibyangombwa
    CP Emmanuel Hatari yibukije abamotari kwirinda gutwara badafite ibyangombwa

    Uwitwa Bazibaza na we avuga ko aherutse gufatirwa mu bikorwa byo kugenda imbere y’abatwaye ibicuruzwa bya magendu akagenda abacungira ahari abapolisi. Avuga ko yaje gufatirwa muri ibyo bikorwa arabyicuza akabisabira imbabazi.

    Yagize ati “Nahawe ikiraka cyo guhembwa amafaranga ibihumbi bitanu nkagenda imbere y’abantu bahetse ibicuruzwa bya magendu. Nagendaga mfite telefoni nkagenda mbwira abafite ibicuruzwa ahari abapolisi, umunsi mfatwa nari kumwe n’abantu batatu bari inyuma yanjye nko muri metero 300, nabanje gucika bariyeri ya mbere yariho abapolisi mpita ntanga amakuru baba bantu bari inyuma basubira inyuma baracika, nageze imbere ku yindi bariyeri abapolisi baramfata.”

    Bazibaza yakomeje avuga ko ibikorwa yarimo atari byiza, avuga ko bisa nko kugambanira Igihugu. Yagiriye inama bagenzi be kwirinda kuzagwa mu mutego nk ‘uwo yaguyemo kuko ubu arafunzwe na moto ye irafunzwe kandi agomba no gutanga amande.

    Mu gihe cy’amezi atatu gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abamotari 28 bari batwaye ibicuruzwa bya magendu n’abantu barimo kwambuka umupaka binyuranijwe n’amategeko, ubu bukangurambaga burakomereza no mu tundi turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

    source : https://ift.tt/3wzMsA1

  • U Rwanda rurasaba Congo korohereza abaturage bakambuka umupaka bakoresheje ‘Jeto’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

     Guverineri Habitegeko François aganira n
    Guverineri Habitegeko François aganira n’abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe

    Habitegeko abitangaje mu gihe abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu mirenge yegereye umupaka wa Congo bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona impapuro z’inzira mu kwambukiranya imipaka bahahirana n’abanyecongo, bigatuma bamwe biroha mu nzira ya panya (inzira zitemewe) bamwe bagahuriramo n’ibibazo.

    Icyo kibazo kigarukwaho n’abaturage igihe cyose hagize abambuka umupaka bakaraswa, Guverineri Habitegeko akaba yasuye abatuye mu Murenge wa Cyanzarwe kugira ngo abahumurize kandi baganire ku cyakorwa.

    Yagize ati “Ikibazo cyabo kiba cyumvikana, umuturage usanzwe kugura Laisser-passer buri gihe ntabwo byamworohera, tuba twifuza ko abaturanyi bacu baramutse bumvise ko na bo nta kibazo mu gukoresha Jeto, twebwe nta kibazo abaturage bakwambuka bakoresheje jeto, n’uyu munsi abacongomani bavuze ko abaturage bayikoresha byakorwa.”

    Abaturage bifuza kwemererwa kwambuka bakoresheje Jeto
    Abaturage bifuza kwemererwa kwambuka bakoresheje Jeto

    Uretse ikibazo cya Jeto ikoreshwa n’abaturiye imipaka kandi bafite ibyangombwa bibigaragaza, abaturage batuye mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe ahakunze kumvikana harasirwa abaturage mu kibaya bambuka mu Rwanda, bavuga ko bakeneye umupaka ubahuza n’abaturage ba Congo mu guhahirana kuko gukoresha imipaka ya Grande barrière, Petite Barrière na Kabuhanga bavuga ko ari kure.

    Guverineri Habitegeko avuga ko igisubizo kizava mu kuganira n’ubuyobozi bwa Congo bwabyemera bigakorwa kuko bidakorwa n’igihugu kimwe.

    Abaturage baturiye ikibaya cya Congo bakomeje kugaragaza ko batishimiye ingendo bakora bajya gukoresha imipaka iriho bakavuga ko gushyirirwaho umupaka mu kibaya kandi bakoresha Jeto, byagabanya ibibazo byo guca mu nzira zitemewe ndetse n’inzego z’umutekano zikaruhuka abahora bashaka kwambukiranya imipaka aho bitemewe.

    Guverineri Habitegeko akaba asaba abaturage kwihangana bakareka guhangana n’inzego z’umutekano kuko zirinze ubusugire bw’igihugu gituwe n’abaturage benshi kurusha abashaka kunyura inzira zitemewe.

    Guverineri Habitegeko n
    Guverineri Habitegeko n’abayobozi b’ingabo na Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba bitabiriye ibiganiro

    Yongeraho ko abanyura izo nzira kubera kubura imibereho bakwegera ubuyobozi bukabafasha aho kwishora mu nzira zitemewe zinyurwamo n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3C2E0uj

  • Gasabo: Uwasambanyije umwana we akamutera inda yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 05/10/2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaburanye urubanza bwaregagamo umugabo wasambanyije umwana yibyariye wari ufite imyaka 17 y’amavuko akamutera inda. Ibi bikaba byarakozwe mu mwaka wa 2019 ubwo nyina w’umwana yari yarahukanye, uyu mwana agasigarana na se umubyara bonyine mu nzu kugeza ubwo se yamusambanyije akamutera inda.

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bwagaragaje ibimenyetso birimo imvugo z’umwana ushinja se, raporo y’abahanga ya Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) yemeje ko uwo mugabo ari we wateye inda umukobwa we nk’uko ibimenyetso byabigaragaje ku kigero cya 99,9% mu gihe uregwa we yaburanye ahakana icyaha.

    Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 4 y’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    source : https://ift.tt/3BZ0Xi1