Tag: featured

  • Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’umwingo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara y’umwingo yibasiye abatuye isi mu mwaka wa 2004 aho abagera kuri 15,8 % byabo bagezweho na wo, bitewe n’igabanuka ry’umunyu ngugu wa iyode ryagaragaye ku bantu bagera kuri miliyari 2 na miliyoni 200.

    Nk’uko tubisanga mu gitabo cyitwa Anatomy and Physiology, cyanditswe na Stephen Tate, bavuga ko umwingo urimo amoko abiri.

     Ubwoko bwa mbere bw’umwingo buterwa no kubura imyunyu ngugu ya iyode mu maraso, ibi bigatuma iyo mvubura ibyimba ikaza inyuma (exterior of the neck) cyangwa ikagana mu ijosi imbere (interior in the neck).

     Ubwoko bwa kabiri bwo ngo buterwa no kwiyongera kw’ imisemburo ya thyroxine mu maraso. Icyo gihe na bwo iyo mvubura irabyimba n’ amaso agaturumbuka (toxic goiter).

    Ibimenyetso bigaragara ku murwayi w’ umwingo:

     Kugira ubushyuhe bwinshi, haba mu gihe hakonje cyangwa hashyushye, bitewe n’uko ya misemburo yabaye myinshi bigatuma umubiri ukora cyane.
     Kugira isesemi no gusonza cyane.
     Kunanirwa guhumeka no kumira
     Kwitsamura kenshi no gukorora
     Kugira ijwi risaraye

    Hari ibimenyetso byihariye biboneka bitewe n’ubwoko bw’umwingo.
    Iyo ari umwingo watewe n’ikorwa ry’umusemburo wa thyroxine mwinshi (Hyperthyroïdie)

     Umurwayi atakaza ibiro cyane (kunanuka)
     Gutera cyane k’umutima
     Gususumira
     Kumva ufite ubwoba no kurakazwa n’ubusa
     Kugira icyocyere no kubira ibyuya mu buryo bukabije
     Gucibwamo, n’ibindi.

    Mu gihe umwingo watewe n’ikorwa ry’umusemburo muke wa Thyroxine (Hypothyroïdie) umurwayi agaragaza ibi bimenyetso:

     Kubyimba mu maso bigendana no kwiyongera ibiro mu buryo budasobanutse (kubyibuha)
     Imikorere mibi (kugenda buhoro) y’ubwonko bishobora kuganisha ku kwiheba (Depression)
     Guhorana umunaniro
     Kwituma impatwe (Constipation),
     Gutera buhoro k’umutima

    Icyakora ngo iyo umwingo ukiri muto nta bimenyetso ugaragaza, ahubwo bigenda biboneka uko ugenda ukura buhoro buhoro.

    Abakunze kwibasirwa n’indwara y’umwingo

    • Abagore barengeje imyaka 50
    • Kuba mu muryango harimo uwigeze kuwurwara
    • Gukoresha imiti imwe n’imwe,
    • Abagore batwite

    Ese Umwingo uravurwa ugakira?

    Umwingo ni indwara ikira bitewe n’urugero igezeho cyangwa n’icyawuteye. Urugero mu gihe ufite umwingo uterwa no kubura imyunyu ngugu ya Iyode, kwa muganga bashobora gushishikariza umurwayi kurya amafunguro akungahaye ku myunyu ngugu ya iyode ndetse no kugabanya amafunguro akennye kuri iyo myunyu ngugu.

    source : https://ift.tt/306nGeP

  • Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba n’uwa Polisi muri iyo Ntara baganirije abamotari ku kwirinda ibyaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana yasabye abamotari kwirinda ibyaha
    Guverineri Gasana yasabye abamotari kwirinda ibyaha

    Mu kiganiro cyatanzwe na Guverineri Gasana, yakanguriye abamotari kwirinda ibikorwa bikunze kubaranga byo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu, ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda. Yabagiriye inama yo kubireka ndetse bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye bajya muri ibyo bikorwa.

    Yagize ati “Bamwe muri mwe twabazanye muri iyi nama bafatiwe mu bikorwa bitemewe ndetse bigize ibyaha nko kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge, ibicuruzwa bya magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Bamwe muri mwe mutwara abantu bambuka imipaka bitemewe n’amategeko, mukirengagiza ko mushobora kwinjiza mu gihugu abagizi ba nabi.”

    Yakomeje akangurira abo bamotari kwibumbira mu makoperative mu rwego rwo kunoza imikorere yabo no gutanga serivisi nziza, kwirinda ababashukisha amafaranga nyamara bikarangira bafatiwe mu byaha bagafungwa imyaka myinshi, yabagiriye inama yo gukorera amafaranga meza atarimo ibyaha.

    CP Emmanuel Hatari mu kiganiro cye yagarutse kuri bamwe mu bamotari batwara moto badafite ibyangombwa, abagendera ku muvuduko ukabije. Yanabibukije gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ntaho yagiye.

    Yagize ati “Hari bamwe mu bamotari bajya bafatirwa mu byaha byavuzwe haruguru ugasanga nta n’ibyangombwa bafite bibemerera gutwara ibinyabiziga (Moto), abandi bafatwa bagendera ku muvuduko ukabije bakanateza impanuka. Ibi byose tubagira inama yo kubicikaho mugahesha agaciro umwuga wanyu mwubahiriza amategeko.”

    Muri ibi biganiro harimo bamwe mu bamotari baherutse gufatwa barimo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bitemewe. Batanze ubuhamya bakangurira bagenzi babo kubyirinda kuko biteza ibibazo birimo no gufungwa.

    Uwitwa Gakunde Theo wo mu Murenge wa Mimuri, tariki ya 04 Ugushyingo 2021 yafashwe atwaye inzoga zitemewe zitwa Maisha Bola. Yafatiwe mu Murenge wa Tabagwe azijyanye mu Murenge wa Mimuri, akicuza ibyo yakoze akangurira bagenzi be kubyirinda.

    Yagize “Umuntu yampaye ikiraka cy’amafaranga ibihumbi bitatu ngo njye ku mupaka kumuzanira inzoga zitemewe. Nageze mu nzira abapolisi baramfata ubu ndafunze, moto yanjye yarafunzwe kandi nzatanga amande. Ndicuza ibyo nakoze binyuranyijwe n’amategeko nkanagira inama bagenzi banjye kubyirinda.”

    CP Emmanuel Hatari yibukije abamotari kwirinda gutwara badafite ibyangombwa
    CP Emmanuel Hatari yibukije abamotari kwirinda gutwara badafite ibyangombwa

    Uwitwa Bazibaza na we avuga ko aherutse gufatirwa mu bikorwa byo kugenda imbere y’abatwaye ibicuruzwa bya magendu akagenda abacungira ahari abapolisi. Avuga ko yaje gufatirwa muri ibyo bikorwa arabyicuza akabisabira imbabazi.

    Yagize ati “Nahawe ikiraka cyo guhembwa amafaranga ibihumbi bitanu nkagenda imbere y’abantu bahetse ibicuruzwa bya magendu. Nagendaga mfite telefoni nkagenda mbwira abafite ibicuruzwa ahari abapolisi, umunsi mfatwa nari kumwe n’abantu batatu bari inyuma yanjye nko muri metero 300, nabanje gucika bariyeri ya mbere yariho abapolisi mpita ntanga amakuru baba bantu bari inyuma basubira inyuma baracika, nageze imbere ku yindi bariyeri abapolisi baramfata.”

    Bazibaza yakomeje avuga ko ibikorwa yarimo atari byiza, avuga ko bisa nko kugambanira Igihugu. Yagiriye inama bagenzi be kwirinda kuzagwa mu mutego nk ‘uwo yaguyemo kuko ubu arafunzwe na moto ye irafunzwe kandi agomba no gutanga amande.

    Mu gihe cy’amezi atatu gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abamotari 28 bari batwaye ibicuruzwa bya magendu n’abantu barimo kwambuka umupaka binyuranijwe n’amategeko, ubu bukangurambaga burakomereza no mu tundi turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

    source : https://ift.tt/3wzMsA1

  • U Rwanda rurasaba Congo korohereza abaturage bakambuka umupaka bakoresheje ‘Jeto’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

     Guverineri Habitegeko François aganira n
    Guverineri Habitegeko François aganira n’abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe

    Habitegeko abitangaje mu gihe abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu mirenge yegereye umupaka wa Congo bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona impapuro z’inzira mu kwambukiranya imipaka bahahirana n’abanyecongo, bigatuma bamwe biroha mu nzira ya panya (inzira zitemewe) bamwe bagahuriramo n’ibibazo.

    Icyo kibazo kigarukwaho n’abaturage igihe cyose hagize abambuka umupaka bakaraswa, Guverineri Habitegeko akaba yasuye abatuye mu Murenge wa Cyanzarwe kugira ngo abahumurize kandi baganire ku cyakorwa.

    Yagize ati “Ikibazo cyabo kiba cyumvikana, umuturage usanzwe kugura Laisser-passer buri gihe ntabwo byamworohera, tuba twifuza ko abaturanyi bacu baramutse bumvise ko na bo nta kibazo mu gukoresha Jeto, twebwe nta kibazo abaturage bakwambuka bakoresheje jeto, n’uyu munsi abacongomani bavuze ko abaturage bayikoresha byakorwa.”

    Abaturage bifuza kwemererwa kwambuka bakoresheje Jeto
    Abaturage bifuza kwemererwa kwambuka bakoresheje Jeto

    Uretse ikibazo cya Jeto ikoreshwa n’abaturiye imipaka kandi bafite ibyangombwa bibigaragaza, abaturage batuye mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe ahakunze kumvikana harasirwa abaturage mu kibaya bambuka mu Rwanda, bavuga ko bakeneye umupaka ubahuza n’abaturage ba Congo mu guhahirana kuko gukoresha imipaka ya Grande barrière, Petite Barrière na Kabuhanga bavuga ko ari kure.

    Guverineri Habitegeko avuga ko igisubizo kizava mu kuganira n’ubuyobozi bwa Congo bwabyemera bigakorwa kuko bidakorwa n’igihugu kimwe.

    Abaturage baturiye ikibaya cya Congo bakomeje kugaragaza ko batishimiye ingendo bakora bajya gukoresha imipaka iriho bakavuga ko gushyirirwaho umupaka mu kibaya kandi bakoresha Jeto, byagabanya ibibazo byo guca mu nzira zitemewe ndetse n’inzego z’umutekano zikaruhuka abahora bashaka kwambukiranya imipaka aho bitemewe.

    Guverineri Habitegeko akaba asaba abaturage kwihangana bakareka guhangana n’inzego z’umutekano kuko zirinze ubusugire bw’igihugu gituwe n’abaturage benshi kurusha abashaka kunyura inzira zitemewe.

    Guverineri Habitegeko n
    Guverineri Habitegeko n’abayobozi b’ingabo na Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba bitabiriye ibiganiro

    Yongeraho ko abanyura izo nzira kubera kubura imibereho bakwegera ubuyobozi bukabafasha aho kwishora mu nzira zitemewe zinyurwamo n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3C2E0uj

  • Gasabo: Uwasambanyije umwana we akamutera inda yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 05/10/2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaburanye urubanza bwaregagamo umugabo wasambanyije umwana yibyariye wari ufite imyaka 17 y’amavuko akamutera inda. Ibi bikaba byarakozwe mu mwaka wa 2019 ubwo nyina w’umwana yari yarahukanye, uyu mwana agasigarana na se umubyara bonyine mu nzu kugeza ubwo se yamusambanyije akamutera inda.

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bwagaragaje ibimenyetso birimo imvugo z’umwana ushinja se, raporo y’abahanga ya Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) yemeje ko uwo mugabo ari we wateye inda umukobwa we nk’uko ibimenyetso byabigaragaje ku kigero cya 99,9% mu gihe uregwa we yaburanye ahakana icyaha.

    Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 4 y’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    source : https://ift.tt/3BZ0Xi1

  • Malala Yousafzai yakoze ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Malala ubu ufite imyaka 24 y’amavuko yatangaje ko uyu ari umunsi w’agaciro mu buzima bwe.

    Uyu mukobwa wo muri Pakistan yabonye ubuhungiro mu Bwongereza nyuma y’uko mu 2012 ubwo yari afite imyaka 15 yarashwe n’Abatalibani agakomereka bikomeye mu mutwe azira amagambo yavuze aharanira ko abakobwa bagira uburenganzira bwo kwiga.

    Kuwa kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021 nibwo yanditse kuri Twitter ati: “Njyewe na Asser twiyemeje kubana ubuzima bwose”, avuga ko bakoze umuhango muto wa nikkah hamwe n’umuryango, uyu muhango ukaba ugamije kugaragaza ko umusore n’umukobwa bemera ko bashyingiwe.

    Yongeraho ati: “Twishimiye cyane kugendana mu rugendo ruri imbere”.

    source : https://ift.tt/3n3p1MF

  • Abashinzwe Ubutabera muri Somaliya baje mu Rwanda kwiga Ikoranabuhanga rya IECMS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukiko rw
    Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwakiriye Abayobozi b’Ubutabera muri Somaliya

    Aba Bayobozi bakiriwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda ku wa Kabiri tariki 9 Ugushyingo 2021, rubagaragariza uburyo IECMS yavuguruye imitangire y’ubutabera mu Rwanda bigatuma imanza zihutishwa, kandi abaturage barushaho kubugirira icyizere.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo avuga ko abo bashyitsi basuye u Rwanda bazahava banyuzwe n’imikorere y’iryo koranabuhanga ashimira kuba ryarafashije inkiko cyane cyane mu gihe cy’icyorezo Covid-19.

    Dr Nteziryayo avuga ko batari basanzwe bafitanye umubano wihariye n’Inkiko za Somaliya ariko ko bawutangiye, u Rwanda rukazabereka imikorere yarwo ariko na rwo rukagira ibyo rubigiraho.

    Yagize ati “IECMS ni ihuriro ry’inzego zitandukanye zirimo Inkiko, Ubushinjacyaha, Ubugenzacyaha, Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’Urugaga rw’Abavoka, ni ryo rembo rihuza imikorere y’inzego zose z’ubutabera rikoroshya uburyo bwo gukorera ku gihe no guhanahana amakuru, ryashyizweho nk’uburyo bwo kugabanya ubukererwe n’igiciro cy’ihererekanya rikorwa hagati y’inzego z’ubutabera…guhera ku kugenza icyaha kugeza kuri serivisi zo kugororwa”.

    Ku rundi ruhande, Bashe Yussuf Ahmed uyobora Inkiko za Somaliya yavuze ko impamvu bifuza Ikoranabuhanga rya IECMS ari uko barimo kuvugurura imikorere y’Ubutabera muri icyo gihugu.

    Ati “Ibibazo biracyahari ariko turimo kugerageza kubivamo, tukaba twizera ko iri koranabuhanga rya IECMS niturigeza mu nkiko zose byinshi mu bibazo bizakemuka, Inkiko za Somaliya zirimo kurwana no kuva mu ntambara n’intege nke za Leta”.

    Dr Faustin Nteziryayo hamwe na mugenzi we wa Somaliya, Bashe Yussuf Ahmed
    Dr Faustin Nteziryayo hamwe na mugenzi we wa Somaliya, Bashe Yussuf Ahmed

    Ikoranabuhanga rya IECMS (Integrated Electronic Case Management System) rifasha umuntu gutanga ikirego atiriwe ajya kubonana n’abakozi b’urukiko, agahora agaragarizwa aho dosiye igeze n’igihe azaburanira, umwanzuro w’urubanza rwe ukagaragarira buri rwego rwa Leta rufite aho ruhuriye n’ubutabera.

    Iryo koranabuhanga rinafasha kurangiza imanza kuko ari ho urubuga rukorerwaho cyamunara rubarizwa.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda yakomeje ashima ko iryo koranabuhanga ryafashije abakozi b’inkiko gukorana batari kumwe kandi bagera ku musaruro bifuza.


    source : https://ift.tt/3wATpkG

  • Umurongo wakoreragaho Radiyo Amazing Grace wahawe radiyo nshya – #rwanda #RwOT

    Radiyo nshya igiye gutangira kumvikanira kuri uyu murongo yitwa JF Imanzi Fm, yafunguwe ku mugaragaro ku wa 1 Ugushyingo 2021, ikazibanda cyane ku biganiro bitandukanye bigaruka ku bukungu, imyidagaduro, amakuru n’ibindi.

    Uyu murongo igiye kuvugiraho ni wo wumvikaniraho Radiyo izwi mu Kinyarwanda nk’Ubuntu Butangaje (Amazing Grace Radio) yahagaritswe mu 2018 biturutse ku kiganiro cy’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicholas, wasaga nk’uwibasiye abagore mu mvugo ze.

    JF Imanzi ni radiyo nshya izajya itangaza amakuru n’ibiganiro bigamije kwigisha abantu ibijyanye n’ubukungu, yashinzwe ku gitekerezo cy’abagabo babiri ari nayo nkomoko y’izina ryayo kuko J isobanuye James naho F ikavuga Frédérick.

    Aba bagabo bombi umwe ni Ndahiro James unayobora Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS na Ngenzebuhoro Frédérick wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi.

    Umuyobozi w’abanyamakuru muri J F Imanzi FM, Karangira Faustin, yabwiye IGIHE ko aba bagabo babiri bagize igitekerezo nyuma yo kubona ko mu itangazamakuru ry’u Rwanda hakiri icyuho mu gufasha barwiyemezamirimo bato ndetse no kwigisha Abaturarwanda ibijyanye n’ubukungu.

    Ati “Kuko banafitiye urukundo itangazamakuru, baravuze bati ’ko dufite amaradiyo, harabura iki?’ Ibintu byo kwigisha iterambere no kwihangira umurimo basanga mu itangazamakuru bihabwa umunya muto, bumva ko icyo kintu bagikoraho bagatanga umusanzu mu kubaka igihugu, niko gutangira kwandikisha iyi radiyo.”

    Ni radiyo izanye imbaduko mu mujyo w’ubukungu kuko 90% by’ibiganiro byayo byibanda cyane kwigisha ibirebana n’iterambere no kwihangira imirimo.

    Bimwe mu biganiro iyi radiyo ifite harimo ikiganiro cya mu gitondo cyitwa Susuruka kigaruka ku makuru y’ubukungu n’ibiganiro biganisha ku kwiteza imbere ndetse no gushimisha abumva radiyo Imanzi binyuze mu buryo bw’indirimbo n’ibiganiro.

    Hari kandi ikiganiro cyitwa Aguka, bisobanuye kwaguka mu bukungu, mu ishoramari no mu bitekerezo. Ni ikiganiro gitangira saa munani n’igice, kikazatanga amakuru yose umuntu akeneye kumenya yamufasha guteza imbere ibikorwa bye by’iterambere. Gitambuka kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.

    Uretse iki kiganiro kandi hari ikindi kiganiro gitambuka ni mugoroba saa kumi kugera saa 07:00 kitwa ‘Isura y’Umunsi,’ kigisha inzira iganisha ku kwiteza imbere mu bukungu no kwishakamo ibisubizo.

    Nyuma y’icyo kiganiro hariho gahunda y’amakuru mu Kinyarwanda ndetse n’abakunzi b’amakuru y’imikino bashyiriweho gahunda y’ibiganiro ndetse no kogeza imipira.

    Karangira yavuze ko kuba bagiye gukorera ku murongo wari wigeze gukorerwaho na Amazing grace hari imbaraga bibaha kandi ko bafite intego yo kugumana abayumvaga no kongeraho abandi bashya.

    Yakomeje agira ati “Abumvaga radiyo Amazing grace ni abantu bakurikirana iby’iyobokamana, ariko mbere y’ibyo turi Abanyarwanda bakeneye ibyangombwa by’ubukungu kugira ngo tunakore twiteze imbere. Tugiye kwereka Abanyarwanda ko tubafitiye ubutumwa bazajya bakurikirana nk’ubutumwa bw’ibanze.”

    Bamwe mu batangiranye nayo harimo Umunyamakuru akaba anashinzwe Poragaramu Uwineza Lilliane wakoreye radiyo zitandukanye zirimo City Radio, Karangira Faustin wigeze gukora mu cyahoze ari ORINFOR ndetse n’abandi bagera kuri 13 barimo n’abatekinisiye.

    Umurongo wakoreragaho Radio Amazing Grace wahawe radiyo nshya

    source : https://ift.tt/3090Zqe

  • Gisagara: Imiryango 154 niyo isigaye idafite aho guhengeka umusaya – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase, yavuze ko bubakiye imiryango irenga 800.

    Ati “Twari dufite urugendo runini cyane rwo kubakira imiryango igera kuri 977 ariko uyu mwaka ushize wasize tumaze kubakira benshi kuko dusigaje kubaka inzu 154, ari zo muri uyu mwaka turimo gushakisha uko nazo twazuba zikarangira.”

    Bamwe mu bari bafite ikibazo cy’amacumbi ariko bakaba barubakiwe, bavuga ko byabahaye umutekano biyemeza kuyoboka ibikorwa bibateza imbere.

    Ukubereyimfura Delphine wo mu Murenge wa Mamba ati “Inzu mpawe nzayifata neza kandi ngiye gukora niteze imbere. Amafaranga nakoreraga nayishyuraga icumbi ariko ngiye kuyifashisha mu kwiteza imbere.”

    Mbanzabagabo François na we yavuze ko agiye guharanira gukora ibikorwa bimuvana mu bukene.

    Ati “Nishimiye iyi nzu kuko ngiye kujya njya gukora ntuje mfite aho ntaha kandi nzi neza ko n’abana banjye batekanye.”

    Abahawe inzu basabwe kuzifata neza bacukura ibyobo n’imiyobora y’amazi kugira ngo atazisenya. Bagiriwe n’inama yo kubaka uturima tw’igikoni mu rugo ku mbuga kugira ngo bimakaze imirire myiza.

    Abaturage basaga 900 nibo bari bafite ikibazo cy’amacumbi, ubu hasigaye imiryango 154

    Abubakiwe basabwe gufata neza inzu no kuyoboka ibikorwa bizamura imibereho yabo

    Zimwe mu nzu zubakiwe abari bafite ikibazo cy’amacumbi mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3oiwgj9

  • Mwiza Joannah watandukanye na Uncle Austin yambitswe impeta y’urukundo – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yakoze iki gikorwa Hirwa Augustin, nk’uko umwe mu bantu ba hafi ye yabibwiye IGIHE. Uyu waduhaye amakuru yavuze ko aba bombi bari bamaze igihe bakundana, bakaba bafashe umwanzuro wo gutangira urugendo rushya rwo kubaka umuryango nubwo bataratangaza neza amatariki y’ubukwe.

    Mwiza yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru akundana na Uncle Austin mu 2015. Nyuma mu Ukuboza yibarutse umwana babyaranye w’umukobwa bise London Ava Luwano.

    Muri Gashyantare 2018 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko aba bombi batandukanye, nyuma inkuru iza gusakara ko batakibana.

    Akanyamuneza kari kose kuri Miss Joannah n’umusore wamwambitse impeta

    Hirwa Augustin yasomye uyu mukobwa ku kiganza

    Inshuti n’imiryango yari yabukereye

    Mwiza Joannah na Hirwa Augustin ubwo bahamyaga urukundo rwabo

    Miss Joannah n’umusore wamwambitse bari bishimye

    Mwiza afitanye umwana na Uncle Austin

    Mwiza agaragaza ko yateye indi ntambwe

    Mwiza yakundanye na Uncle Austin igihe kinini ndetse banabyarana umwana, ariko baza gutandukana

    source : https://ift.tt/3EZLfFl

  • Minisitiri Mbabazi yibukije urubyiruko rwa Afurika ko ari fatizo ry’iterambere ryayo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Urubyiruko ya YouLead Summit 2021 iri kubera Arusha muri Tanzanie.

    Ni Inama ihurije hamwe urubyiruko rwo mu nzego zirimo imiyoborere, ishoramari, kubaka amahoro no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri Afurika, yabaye ku wa 8 no ku wa 9 Ugushyingo 2021.

    Minisitiri Mbabazi yayitabiriye mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
    Mu ijambo yabagejejeho kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, yabanje gushimira abateguye iyo nama iri kuba ku nshuro yayo ya kane muri ibi bihe bigoye aho inzego zitandukanye z’ubuzima n’ubukungu byahungabanye.

    Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Uruhare rw’Urubyiruko mu kugeza Ubukungu bwa Afurika ku masezerano ya AfCFTA,” yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kuba intangiriro y’iterambere rirambye.

    AfCFTA ni amasezerano yo kwinjira mu Isoko Rusange rya Afurika rigamije koroshya ubucuruzi, n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu bigize Umugabane.

    Yagize ati “Ni ngombwa kugaragaza ko Afurika nk’ Umugabane ufite urubyiruko rwinshi, abakiri bato ari ifatizo ryo kugera ku ntego z’iterambere rirambye za buri gihugu.”

    “Barimo umutungo w’agaciro udashobora gusuzugurwa n’igihugu icyo ari cyo cyose kuko bazana ingufu, impano n’ibitekerezo bishya mu Isi ku buryo bashoboza ibihugu guhanga udushya, gutera imbere no gukungahara.”

    Yavuze ko ibyo bishimangira umusanzu w’abakiri bato mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya AfCFTA, azafasha Umugabane kugera ku itarambere rirambye kandi ridaheza.

    Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko abayobozi bakwiye kubanza kumva ko bafite inshingano zo gutegurira urubyiruko uburyo burufasha kugera ku mahirwe ari muri ayo masezerano kuko Afurika yifuzwa iri mu biganza byarwo.

    Yakomeje ati “Hafi 60% by’abatuye Afurika bari munsi y’imyaka 25 ndetse ibihugu 19 muri 20 bifite abaturage bakiri bato mu Isi ni ibyo muri Afurika. Uretse kuba rugize umubare munini w’abatuye Umugabane, uruhare rw’urubyiruko mu bucuruzi bwambukiranya imipaka no hagati y’ibihugu ruracyari hasi cyane.”

    Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bucuruzi (ITC) mu 2015 cyerekanye ko urubyiruko rukunze guhanga imishinga mishya inshuro 1,6 ugereranyije n’abarengeje imyaka 35. Nyamara urwo muri Afurika, urubyiruko rukomeza guhura n’inzitizi nyinshi zibangamira ubushobozi bwarwo bwo kwinjira mu bucuruzi mpuzamahanga rukaba rwabwungukiramo.

    Yagaragaje ko muri izo nzitizi harimo kugera ku mari no gukora urujya n’uruza bigoranye, ibintu asanga bisaba ko hashyirwaho ingamba na gahunda zafasha guhangana nabyo.

    Yongeyeho ati “Muri ibi bihe bigoye bya COVID-19 byahungabanyije inzego zose haba muri Afurika n’Isi muri rusange, myinshi mu mishinga y’urubyiruko iteza imbere ubukungu n’imibereho myiza yasubiye inyuma. Ku bw’ibyo, urubyiruko rugomba guhangayikishwa n’ibisubizo byuje udushya bishobora kuzanzamuka vuba kandi bikihanganira ingaruka z’icyorezo, zaba iz’igihe gito cyangwa ikirekire.”

    Minisitiri Mbabazi yashimangiye ko kwagura isoko rikarenga inyanja bizasaba ko imishinga mito n’iciriritse ishyigikirwa ikaba mu mwanya uyifasha kurenga icy’umusaruro muke, igakoresha isoko rya Afurika nk’icyambu.

    Yasabye ko COVID-19 yakwigirwaho byinshi kuko no mu bihe biri imbere hashobora kuzaza ikindi kintu gikomeye kugeza Isi na Afurika by’umwihariko mu kaga.

    Iyo nama yanitabiriwe n’abandi barimo, Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki na Christophe Bazivamo umwungirije; Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera muri EAC, John Bosco Kalisa; Ambasaderi w’u Budage muri Tanzanie na EAC, abaminisitiri batandukanye, abayobozi b’imiryango itandukanye n’urubyiruko rwo hirya no hino ku Mugabane.

    Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika ari umusemburo w’iterambere rirambye

    source : https://ift.tt/3qwqHQC