Tag: featured

  • Umubirizi uzwiho kuvura inzoka zo mu nda burya uvura n’izindi ndwara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubirizi
    Umubirizi

    Ku rubuga https://www.afrique-pharmacopee.com bavuga ko ibibabi by’umubirizi ubundi witwa ‘Vernonia amygdalina’ mu bijyanye na siyansi, ngo byigiramo ubutare bwinshi bwa ‘fer’ iyo akaba ari yo mpamvu ukunda gutegurwa mu mafunguro atandukanye cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba ndetse n’iyo hagati. Hari kandi n’abateka ibibabi by’umubirizi bakabirya nk’imboga.

    Umubirizi uzwiho kuba urura, ndetse buri gice cy’umubirizi kirarura (ibibabi, igihimba, imizi), ariko ubwo burure bwawo ngo ni bwo bugirira umubiri akamaro, kuko biwuvura ububabare butandukanye. Umubirizi rero ngo ufite ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu ku buryo byaba byiza, umuntu agiye awukoresha kenshi kugira ngo abone ibyiza byawo uko bikwiriye.

    Mu byiza by’umubirizi harimo kandi kuba utuma umwijima ukora neza, kandi ngo umwijima ugira akamaro gakomeye mu mibereho myiza y’umuntu. N’umuntu watangiye kugira ibibazo by’umwijima ngo ashobora kunywa amazi y’akazuyazi arimo umubirizi bikamufasha.

    Umubirizi kandi wifitemo ubushobozi bwo kugenzura ibinure bibi ‘cholestérol’ mu mubiri. Iyo ibyo binure bibi bibaye byinshi mu mubiri ngo bishobora gutera indwara ya Alzheimer ijyana n’ibibazo by’ubwonko budakora neza, ndetse n’indwara z’umutima zitandukanye.

    Umubirizi kandi ufasha mu kurinda kanseri y’ibere, kuko bimwe mu bifasha kwirinda kanseri y’ibere harimo guhorana ibiro biringaniye no kugira umurimo w’imbaraga (activité physique) umuntu akora. Kandi umubirizi ufasha mu kugabanya ibiro no gutuma bitiyongera ku bafite ibiringaniye, kuko wongera icyitwa ‘metabolisme, kigira uruhare rukomeye mu kugenzura ibiro by’umuntu.

    Kongera umubirizi mu mafunguro y’umubyeyi wonsa, byamufasha guhembera cyangwa se kugira amashereka menshi.

    Ibibabi by’umubirizi byigiramo ibyitwa ‘antioxydants’ mu gihe bitetswe bikaribwa nk’imboga, bifasha mu kurwanya indwara zitandukanye.

    Umubirizi kandi ukungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’ bituma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza. Umubirizi kandi ufasha abantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye mu gifu, n’abakunda kwituma impatwe.

    Umubirizi kandi ngo ni umuti ukomeye w’umuriro. Mu gihe umuntu afite umuriro, bashobora guteka ibibabi by’umubirizi bamuha amazi yawo, bikamugabanyiriza umuriro, ububabare, bigafasha umubiri we gukora neza.

    Ibibabi by’umubirizi kandi bifasha mu kuvura indwara z’uruhu zitandukanye. Akandi kamaro k’umubirizi gakomeye, ni uko wifitemo ubushobozi bwo gusukura no mu mubiri imbere ndetse ukanafasha mu kuvura abantu bagira ibibazo byo kuzana umwoyo (les hémorroïdes).

    Umubirizi kandi ufasha mu kugenzura urugero rw’isukari. Ku bantu barwara Diyabete, kurya umubirizi byabafasha mu kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso.

    Ku rubuga https://guardian.ng, bavuga ko umubirizi wifitemo ubushobozi bwo kurinda impyiko kwangirika no gutuma zikora neza, ndetse ugafasha n’urwungano rw’inkari kugira ubuzima bwiza.

    Ku rubuga https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc bavuga ko umubirizi wongera amahirwe y’uburumbuke ku bagabo, kuko ufasha intanga-ngabo gukomera no kugira ubuzima bwiza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/umubirizi-uzwiho-kuvura-inzoka-zo-mu-nda-burya-uvura-n-izindi-ndwara

  • Kwiyongera kw’abandura COVID-19 birasubiza inyuma ubucuruzi n’ubuhahirane n’amahanga – MINICOM #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko ubusanzwe ubukungu bw’u Rwanda bwagombaga kugabanukaho 0,2% kubera icyorezo cya COVID-19, bikaba bitari bikabije ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

    Minisitiri Soraya Hakuziyaremye avuga ko kugeza muri Kamena 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwari bwagabanutseho 10% kubera guma mu rugo no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi, ariko mu mezi atatu ashize bwari bwongeye kuzamuka ku buryo uyu mwaka wa 2020 wari kurangira bwongeye kuzamukaho 10%.

    Ikoranabuhanga mu bucuruzi rikaba ryarafashije cyane kugira ngo ubukungu bw’igihugu butagwa, ndetse uko u Rwanda rurushaho guhangana na COVID-19 byatumye ingendo mpuzamahanga zo mu kirere zisubukurwa kandi ba mukerarugendo bongera gusura u Rwanda n’abashoramari bo mu Rwanda bongera kujya mu mahanga kandi bisanzuye.

    Minisitiri Hakuziyerenye avuga ko ibyo byose byagezweho kubera imbaraga buri wese yagaragaje mu guhangana na COVID-19 ku buryo abantu nibakomeza kudohoka ibintu bishobora kongera kuba bibi.

    Agira ati, “Umunyamahanga wo mu Burayi na Amerika yari yemerewe kuza mu Rwanda yasubirayo ntashyirwe mu kato ubwo rero imibare ikomeje kwiyongera ibyo byose byahagarara ba mukerarugendo ntibagaruka, n’urwego rwacu rw’amahoteli rugasubira inyuma kandi ruri mu byinjiza amadovise”.

    Yongeraho ati, “Ubukungu bwasubira inyuma kandi kongera kubuzahura mu myaka ibiri byagorana aya mezi ari imbere turasabwa kwirinda kugira ngo tugabanye imibare y’abandura kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi byatangiye bidasubira inyuma”.

    Kwirara kw’abantu ni byo byazamuye imibare y’ubwandu bushya

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko imbaraga zashyizwe mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19 ari zo zatumye icyorezo kigabanuka abantu bibwira ko cyashize none cyatangiye kwigaragaza mu bice bitandukanye no ku bantu batandukanye.

    Avuga ko ubu hakozwe ibiganiro n’inzego zihagarariye abacuruzi kugira ngo hasuzumwe ku ngamba zo gukaza ubwirinzi bitaba ibyo ubucuruzi bukaba bwakongera guhura n’ibibazo.

    Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko kwirara bishobora gusubiza inyuma amahirwe yari yongeye guhabwa abacuruzi bagafungurirwa imirimo mu gihe mu bihugu by’amahanga ubucuruzi bugifunze, agasaba ko ingamba zashyizweho zubahirizwa bitaba ibyo ‘guma mu rugo’ igasubizwaho.

    Agira ati, “Ntabwo ari ugutera ubwoba ariko zimwe mu ngamba zo kwirinda ko ubwandu bukomeza kwiyongera harimo no gusubizaho ‘guma mu rugo’ ibyo bikaba byagira ingaruka zikomeye ku bikorwa byari byakomorewe”.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda atangaza ko u Rwanda rwashyizeho ikigega nzahurabukungu kugira ngo ibyahungabanyijwe n’ingaruka za COVID-19 byongere gutizwa ingufu, ahashyizweho asaga miliyari magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda, ayo yose akaba atakongera kuboneka igihe ubucuruzi bwakongera gukomwa mu nkokora na COVID-19.

    Umuti wo kwirinda izo ngaruka zose ukaba ari ukwirinda no kongera gukurikiza amabwiriza n’ingamba byashyizweho kandi birashoboka abantu babigize ibyabo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/kwiyongera-kw-abandura-covid-19-birasubiza-inyuma-ubucuruzi-n-ubuhahirane-n-amahanga-minicom

  • Imibare y’abandura Covid-19 yongeye kurenga abantu 100 ku munsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 131 babonetse mu bipimo 2,444 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 84, (bapimwe mu bagenzi bava mu mahanga bahise bashyirwa mu kato no mu biteguraga kwitabira ubukwe), Musanze: 20, Rubavu: 11, Nyabihu: 4, Gakenke: 3, Kayonza: 3, Kirehe: 3, Rwamagana: 1, Gatsibo: 1, Nyagatare: 1.

    Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,659 muri bo abamaze gukira ni 5,955, naho abakivurwa ni 648.

    Abamaze kwicwa na Covid-19 mu Rwanda ni 56.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/imibare-y-abandura-covid-19-yongeye-kurenga-abantu-100-ku-munsi

  • MINIJUST yatangatanze hose kugira ngo abafitiye Leta imyenda bayishyure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye asaba n
    Minisitiri Busingye asaba n’Itangazamakuru gufasha muri iyi gahunda yo kwishyuza abantu bafitoye Leta imyenda

    Inzego zose zishinzwe kumenya ahaherereye imitungo y’abantu hamwe n’izishinzwe gutanga ibyangombwa, zishobora gufatira iyo mitungo igizwe akenshi n’inzu, ubutaka cyangwa ibinyabiziga kugira ngo bitezwe cyamunara mu gihe ba nyirayo batihutiye kwishyura cyangwa kuvuga uburyo bazishyura.

    Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko muri rusange Leta irimo kwishyuza amafaranga akabakaba miliyari 11, ariko mu cyiciro cya mbere harashakishwa miliyari eshatu mu kitarenze umwaka nk’uko abahesha b’inkiko ubwabo babyemeza.

    MINIJUST ivuga ko imaze kumenya nimero z’indangamuntu z’abantu 1,958 mu 2,679 bafitiye Leta imyenda, bikaba bizanayihesha kubona nimero za telefone zabo.

    Iyi minisiteri yasabye abahesha b’inkiko guhamagara abo bantu bakabishyuza, baba batabikoze imitungo yabo yanditswe mu kigo cy’Ubutaka, muri Rwanda Revenue Authority n’ahandi igatezwa cyamunara.

    Aganira n’abahesha b’inkiko kuri iki cyumweru tariki 13 Ukuboza 2020, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagize ati “twebwe (MINIJUST) twemera amasezerano umuntu yakorana natwe imbere ya Noteri kugira ngo bimworohereze ‘panic’ ikomeye”.

    Yakomeje agira ati “Icyo tutifuza na busa ni ukubona umuntu wategetswe mu rubanza kwishyura amafaranga yaba ibihumbi 100, miliyoni ebyiri, miliyoni eshanu,…hagashira umwaka cyangwa ibiri atarishyura, nyamara ayo ari yo Leta ikoresha mu kuduha amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi”.

    Minisitiri Busingye yavuze ko yifuza abahesha b’inkiko bazakorana umwete uyu murimo bakawufata nk’ubucuruzi bwabo bwite, kuko itegeko ribemerera igihembo kingana na 5% by’imitungo bishyuje.

    Hari umwe mu bahesha b’inkiko wavuze ko ayo mafaranga batajya bayahabwa keretse iyo ari umutungo utari yo babanje kugurisha mu cyamunara, kandi na byo ari igikorwa kitoroshye.

    Minisitiri Busingye yashubije ko icyo kibazo atari akizi, yizeza ko itegeko rihesha abahesha b’inkiko 5% by’imitungo bishyuje ku gahato rigiye gusubirwamo vuba na bwangu, kugira ngo n’uwishyuje amafaranga na we ajye ahabwa icyo kigereranyo.

    Mu nzego zirimo kwitabazwa muri iyi gahunda yo kwishyuza abantu ku gahato amafaranga bategetswe n’inkiko, harimo Ikigo gishinzwe indangamuntu NIDA, Ikigo gishinzwe Ubutaka, igishinzwe imisoro n’amahoro RRA n’Urwego ngenzuramikorere RURA.

    Hari n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ruzajya rutangirira ku mipaka abishyuzwa, Urwego ruhuza abafitiye imyenda amabanki (Transunion), Ikigo RSSB gifitiye benshi amafaranga y’ubwizigame bw’izakuru n’andi.

    Hari na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ishobora gufatira imishahara y’abakozi, ndetse hakazitabazwa abafatanyabikorwa bagize inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera n’umutekano hamwe n’ibigo bishinzwe gutanga amazi n’ingufu (WASAC na REG).

    Kugeza ubu MINIJUST ivuga ko abakoresha 66 bamaze kuyemerera ko kuzayiha imishahara y’abakozi babo, hanamenyekanye ibibanza 1,269 by’abantu 264 ndetse n’imidoka 29 z’abantu batanu.

    Minisitiri Busingye Johnston yasabye abahesha b
    Minisitiri Busingye Johnston yasabye abahesha b’inkiko kwishyuriza Leta amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari eshatu

    Muri rusange MINIJUST ivuga ko imaze kwishyuza amafaranga angana na 238,580,499Frw mu gihe kirenga gato umwaka umwe, akaba yarabonetse mu manza 44 mu 124 zari zahawe abahesha b’inkiko 33.

    Uyu munsi abahesha b’inkiko b’umwuga bashya 37 bahawe imanza 280 zizavamo amafaranga angana na 3,010,711,593Frw.

    Umuhesha w’Inkiko witwa Me Mihigo Safari avuga ko imbogamizi zari zisanzweho ari uko abantu bahisha imitungo, ariko ikibazo kikazakemurwa n’iperereza.

    Yagize ati “kugaruza ayo mafaranga ntabwo bizatwara imyaka ariko bishobora kumara amezi, ubundi twe twiha amezi atatu”.

    Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko yashyizeho ‘abakozi b’intarumikwa’ bazakorana n’abo bahesha b’inkiko bagera kuri 70 mu kwishyuza abafitiye Leta imyenda.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minijust-yatangatanze-hose-kugira-ngo-abafitiye-leta-imyenda-bayishyure

  • Nyagatare: Ku myaka 72 ni bwo araye mu nzu ifite urumuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kobusinge Joy avuga ko ku myaka 72 ari bwo araye mu nzu ifite urumuri
    Kobusinge Joy avuga ko ku myaka 72 ari bwo araye mu nzu ifite urumuri

    Yabitangaje kuri uyu wa 12 Ukuboza 2020, nyuma yo guhabwa urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba na Polisi y’Igihugu.

    Joy Kobusinge avuga ko kuva yabaho ari ubwa mbere araye mu nzu ifite urumuri rutari agatadowa. Ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse na Polisi y’Igihugu babahaye urumuri.

    Ati “Ndashimira Perezida w’igihugu nk’abana be koko pe, nubwo bamwe dushaje ariko yadutekerejeho nk’umubyeyi mwiza udushinzwe, nkaba nshimira Polisi y’igihugu namaze kumenya ko ari yo ikoze iki gikorwa, Imana ibahe umugisha nongeye gupfukama nshima Imana”.

    Kobusinge akomeza agira ati “Nyihereza icyubahiro kugira ngo itekereze itarobanuye no mu butoni, ni jyewe nde wakabaye mfite umuriro mu nzu yanjye, ndetse nanavuka ubu ngeze imyaka 72, ubu ni bwo bwa mbere ndara mu nzu irimo urumuri.

    Joy Kobusinge yasabiye umugisha umukuru w’igihugu na Polisi y’igihugu kugira ngo ibyo bakora byose izabibahembere kuko we atabona icyo wabahemba.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko bigoranye kugira ngo Nyamiyonga hagere umuriro usanzwe w’amashanyarazi bitewe n’imiturire yabo itatanye.

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko Akarere ka Nyagatare kabura imvura kubera kutagira amashyamba ari na yo mpamvu abaturage bakwiye kuyongera

    Avuga ko ariko imirasire y’izuba byoroshye kuko buri wese umurasire ushyirwa ku nzu ye. Avuga ko urumuri bahawe ruzafasha abaturage ariko by’umwihariko abana bari mu mashuri.

    Agira ati “Abanyeshuri bigiye kujya biborohera gusubira mu masomo yabo, kongera kwiyibutsa ibyo bize ariko n’abaturage bakuwe mu icuraburindi”.

    Umuyobozi muri Polisi y’igihugu ushinzwe guhuza Polisi y’igihugu n’abaturage CP Bruce Munyambo, avuga ko ibikorwa nk’ibi ari ngarukamwaka kandi bikorwa hagamijwe kwereka abaturage ko bari kumwe na bo mu rugendo rw’iterambere n’umutekano.

    Yasabye abaturage ba Nyamiyonga kubyaza umusaruro ibikorwa bahawe cyane bashishikariza abana gusubira mu masomo yabo. Yabakanguriye kandi kugira ubufatanye na Polisi y’igihugu mu kurwanya ibyaha.

    Avuga ko uturere dukora ku mipaka ari two twibanzweho uyu mwaka mu guhabwa imirasire y’izuba. Mu karere ka Nyagatare mu Mudugudu wa Nyamiyonga abaturage 368 bakaba ari bo bahawe imirasire y’izuba.

    CP Bruce Munyambo yasabye abanyeshuri ba GS Nyarupfubire ndetse n
    CP Bruce Munyambo yasabye abanyeshuri ba GS Nyarupfubire ndetse n’abaturage kurinda ibiti byatewe no kubyongera

    Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba kandi yifatanyije n’abaturage ba Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo na Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare mu gutera ibiti hagamijwe kubungabunga ibidukikije, inabasaba kubirinda no kubyongera. Kiramuruzi hatewe ibiti 4,000 naho Rwimiyaga haterwa ibiti 4,100.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-ku-myaka-72-ni-bwo-araye-mu-nzu-ifite-urumuri

  • Yusuf Munyakazi wahamijwe ibyaha bya Jenoside yaguye muri gereza muri Mali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yusuf Munyakazi yaguye muri gereza muri Mali
    Yusuf Munyakazi yaguye muri gereza muri Mali

    Munyakazi w’imyaka 85, mu mwaka wa 2010 ni bwo yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyane cyane mu Burengerazuba.

    Munyakazi yahoze ari umuhinzi akaba n’umucuruzi ukomeye mu cyahoze ari Cyangugu, akaba ari na we wari umuyobozi w’interahamwe mu Bugarama.

    Yahamijwe uruhare mu bitero by’interahamwe byagabwe kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Paruwasi ya Shangi n’iya Mibilizi byahitanye ibihumbi by’Abatutsi.

    Yusuf Munyakazi kandi yashinjwe gufatanya n’abandi benshi mu gushaka abantu bo kwinjiza mu mutwe w’interahamwe zo mu Bugarama no guha imyitozo abagize uwo mutwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yusuf-munyakazi-wahamijwe-ibyaha-bya-jenoside-yaguye-muri-gereza-muri-mali

  • Abanyarwanda bashobora guhabwa urukingo rwa COVID-19 mu mezi atatu – MINISANTE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije

    Minisitiri w’Ubuzima avuga ko imyiteguro yo kwakira urukingo imeze neza kandi hari guhugurwa abakozi bazakingira, ndetse n’ububiko bw’inkingo buhagije kugira ngo nirumara kuboneka Abanyarwanda bazatangire kuruhabwa ku buntu.

    Minsitiri w’Ubuzima atangaza ko ibyiciro by’abarwayi b’indwara karande, abageze mu za bukuru, n’ibyiciro by’ahahurira abantu benshi nko kwa muganga, inzego z’umutekano, abacuruzi n’abakora ku mipaka ari bo bazaherwaho bahabwa urukingo rwa COVID-19.

    Dr. Ngamije avuga ko Leta y’u Rwanda iri muri gahunda y’ibihugu 96 byiyandikishije mu kigo cyashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, kandi u Rwanbda rwamaze kwiyandikisha no kugaragaza imibare y’inkingo zikenewe.

    Avuga ko usibye izo nkingo zo mu Muryango w’Abibumbye, u Rwanda ruzanashaka inkingo mu bihugu by’inshuti kandi ko ruzaza mu bihugu bya mbere muri Afurika mu guhabwa izo nkingo.

    Avuga ko ububiko bukonjesha inkingo bwamaze gutegurwa aho zizagezwa hose haba ku nkingo zikonjeshwa cyane kugeza munsi ya dogere serisiyusi 70 munsi ya zeru, n’izindi nkingo zitagoranye zikazabikwa mu buryo busanzwe.

    Avuga ko abakozi bo kwa muganga bazakingirirwa aho bakorera, naho abarwayi b’indwara karande bakaba bari gukorerwa ibarura kugira ngo bazasangwe aho bari bakingirwe kandi ku buntu.

    Agira ati “Urukingo nirumara kugera mu gihugu hazarebwa abafite ibyago byo kwandura, ahari abantu hari ubucucike bwinshi, abapolisi, muri gereza, ahantu hose hari ubucucike bwinshi urukingo rukazabageraho, ku ikubitiro rukazahabwa 20% by’Abanyarwanda ariko turateganya kuzaragera kuri 60% by’abazahabwa urukingo”.

    Urukingo ruzaba rwizewe ntawe ukwiye kugira ubwoba

    Minisitiri w’Ubuzima avuga ko hari byinshi by’impuha bigenda bivugwa ku rukingo rwa COVID-19 ariko abantu bakwiye kubyima amatwi, kuko u Rwanda rwahisemo inkingo zimeze neza kandi zizewe kandi izo nkingo zizaba zemewe ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo zihabwe abaturage.

    Minisitiri w’Ubuzima avuga ko inkingo ziri gukorwa zageragejwe mu byiciro byose bisabwa mbere y’uko zihabwa abantu, ku buryo ntawe bikwiye kuba bitera ubwoba ko rwagira ingaruka zidasanzwe ku buzima.

    Avuga ko hari abaterwa inkingo bakagira ibibazo byoroheje bitewe n’umubiri w’umuntu kandi ko inkingo zitagira ingaruka ku bantu bose.

    Avuga ko hazabaho ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage hakurikijwe amakuru azaba agezweho urukingo rumaze kugera mu gihugu.

    Agira ati “Tuzagira igihe cyo kubisobanura ibivugwa byinshi si ko aba ari ukuri, nitumara kwakira urukingo tuzasobanurira abantu, urukingo ruzatangwa ni urukingo rwizewe ntawe ukwiye kuba abigiraho impungenge”.

    Minisiteri y’Ubuzima ikomeza gusaba Abanyarwanda kwitwararika ku ngamba zo kwirinda COVID-19, kugira ngo urukingo ruzasange ari bazima kuko rudahabwa umuntu urwaye bikaba biteganyijwe ko mu mezi atatu ari imbere ruzaba rwageze mu Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abanyarwanda-bashobora-guhabwa-urukingo-rwa-covid-19-mu-mezi-atatu-minisante

  • Covid-19 : Mu mezi atanu hafunzwe utubari 9,600 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

    Ibyo ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2020, ubwo yari mu kiganiro cyanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye, aho we n’abandi bayobozi bavugaga k’uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu.

    Minisitiri Shyaka yavuze ko utubare turi mu bikomeje guteza ibibazo gahunda yo gukumira icyo cyorezo, kuko abantu batugiyemo batabasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ari yo mpamvu hari utwafunzwe.

    Agira ati “Kuva muri Nyakanga uyu mwaka kugeza ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, twafunze utubare twasanze dukora tugera ku 9,600 na ho muri uku kwezi konyine k’Ukuboza mu gihugu hose twafunze utubare 347. Ikijyanye n’utubare ni ikibazo gikomeye kuko abaturimo bitangira bahanye intera ya metero ariko bikarangira byabaye ubusabane”.

    Ati “Impamvu utubare tugenda tuba twinshi ni uko ibyari utubare byahindutse resitora mu mpapuro ariko mu mikorere bigakora nk’utubare. Ni yo mpamvu inzego z’ibanze n’iz’umutekano nka Polisi iyo dusanze bikora nk’ukutubare tubifunga. Gusa usanga ntawe ufite icyemezo cy’akabare, kiba ari icya ‘Resto-bar’ kandi biremewe”.

    Minisitiri Shyaka avuga kandi ko ari ngombwa ko ingamba zo kurinda abantu icyorezo zikazwa, kuko abacuruza inzoga bo icyo baba bashaka ari ukwinjiza amafaranga menshi gusa.

    Ati “Umuntu ucuruza izo nzoga areba cyane amafaranga yinjiza kurusha kurusha kureba ubuzima bwe n’ubw’abakiriya be, kuko hari aho ugera ugasanga igikombe cy’icyayi barakinyweramo wisiki cyangwa byeri. Bigaragara ko hari Abanyarwanda bafite inyota y ‘inzoga ariko bakiyibagiza ibyago Covid-19 ishobora kudutera”.

    Ati “Inzego zibishinzwe nka Polisi, zirahana ariko ingeso nticika. Hakenewe rero ubufatanye bw’inzego zose, hakarebwa ibyakazwa kugira ngo duce intege icyo gikorwa kuko utubare dukomeje gukora, ntuzabuza abantu bamaze kunywa amacupa ane cyangwa atanu guhoberana, ntuzanababwira kwambara agakukamunwa barimo kunywa byeri, utubare ni ikibazo dukwiye guha uburemere”.

    Ibijyanye n’ikibazo cy’utubare dukora mu buryo butemewe cyanagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, aho avuga ko buri gihe mu tubare haba huzuye abantu.

    Ati “Hari amaresitora yihinduye utubare, wakwinjiramo ugasanga abantu baruzuye, bashyize amacupa y’inzoga imbere yabo muri ambalaje bazinywera mu bikombe by’icyayi. Hari amahoteri yakoreshaga utubyiniro, hari abanyura mu nzira zitemewe bita iz’ibishokoro n’abikerereza ngo batahe batinze Polisi yavuye mu nzira ariko aho hose bashobora kuhahurira na Covid-19, ntukwiye gucungana na Polisi ahubwo ubahiriza amabwiriza”.

    Yakomeje avuga ko bibabaje kuba umubare munini w’abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari urubyiruko, ari na rwo runafatwa rwanyoye ibisindisaha, mu gihe ari rwo rwagombye gukangurira abakuru kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

    Ibyo byagarutsweho nyuma y’aho bigaragariye ko imibare y’abandura Covid-19 mu Rwanda yongeye kuzamuka, kuko nko ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza handuye abantu 100, umunsi wabanje hari handuye 79, mu gihe hari hashize igihe abandura bari munsi ya 10 ku munsi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/covid-19-mu-mezi-atanu-hafunzwe-utubari-9-600

  • Padiri Aloys Guillaume yapfuye azize impanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka
    Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka

    Itangazo ryatanzwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, ryashyizweho umukono n’Igisonga cya Musenyeri, Padiri Gahizi Jean Marie Vianney, rivuga ko Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, rikavuga ko imihango yo kumushyingura izamenyekana nyuma.

    Amakuru avuga ko Padiri Aloys Guillaume yakoze imanuka ageze aho bita i Mwurire mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.

    Padiri Aloys Guillame (wa kabiri uvuye iburyo)
    Padiri Aloys Guillame (wa kabiri uvuye iburyo)

    Yari avuye i Kigali yitwaye mu modoka ari kumwe n’ abandi bantu babiri, ageze hafi y’i Save aciye ku gikamyo cyapfuye giparitse ahura n’ indi kamyo yihuta cyane abura aho ayihungira.

    Padri Guillaume Aloys yahawe ubusaseridoti mu mwaka wa 1981. Yabaga mu Iseminari Nto ya Karubanda (Petit séminaire Virgo Fidelis).

    Padiri Aloys Guillaume yanakinnye mu ikipe ya Mukura VS akiri muto.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/padiri-aloys-guillaume-yapfuye-azize-impanuka