Tag: featured

  • Nigeria: Abajenerali 30 babasanzemo COVID-19 nyuma yo guhurira mu nama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Nigeria Muhamadu Buhari ahagaze hagati y
    Perezida wa Nigeria Muhamadu Buhari ahagaze hagati y’abasirikare bakuru

    Itegeko ryo gupima aba basirikare bakuru uko bose ari 417 ryasohotse nyuma y’aho umusirikare ukomeye ufite ipeti rya Major General John Olubunmi Irefin apfuye igitaraganya nyuma yo kugwa hasi akabura umwuka aho iyo nama yaberaga mu murwa mukuru Abuja bikaza kwemezwa ko yari arwaye covid-19 ikaba ari yo yatumye agira ikibazo cyo guhumeka akitura hasi.

    Inama yari yahuje inzego nkuru z’igisirikare yahise ihagarikwa ibisubizo by’aba basirikare bakuru bikigera ahagaragara bigaragaza ko ababarirwa muri 30 muri bo banduye icyo cyorezo.

    Muri Nigeria mu cyumweru gishize hagaragaye ukwiyongera kw’iki cyorezo, aho umubare w’abandura warushijeho gutumbagira bituma impungenge ziyongera bitewe n’icyiswe umuhengeri wa kabiri w’iki cyorezo ngo wateye iki gihugu ari na ko ubwoba burushaho kwiyongera. Muri Nigeria abantu barenga 1700 bamaze kwitaba Imana bazize covid-19 naho abarenga ibihumbi 80 ni bo bamaze kwandura.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/nigeria-abajenerali-30-babasanzemo-covid-19-nyuma-yo-guhurira-mu-nama

  • Abatishoboye bose babaruwe muri Nyarugenge bazaba bubakiwe muri Mata 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ngabonziza Emmy uyobora Nyarugenge arizeza ko mu kwezi kwa kane k
    Ngabonziza Emmy uyobora Nyarugenge arizeza ko mu kwezi kwa kane k’umwaka utaha bazaba barangije kubakira abatishoboye bose babaruwe

    Byatangajwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, mu muganda bakoreye mu mpere z’icyumweru mu Mudugudu wa Makaga, Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Kigali, bari kumwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

    Ngabonziza avuga ko mu miryango 132 y’abantu batishoboye babaruwe muri ako karere, igera kuri 99 imaze kubakirwa inzu zigezweho mu tugari twa Taba muri Kanyinya, na Rwesero muri Kigali, isigaye na yo ikazaba yubakiwe mbere y’itumba ry’umwaka utaha wa 2020.

    Ngabonziza yagize ati “Aba bantu wasangaga bacumbikiwe n’imiryango y’inshuti zabo kuko batishoboye, ubundi ugasanga inzego z’ibanze zifatanya n’abaturage kwishakamo ubushobozi kugira ngo bagire umuryango bacumbikira”.

    Uyu muyobozi w’Akarere avuga ko imiryango 29 irimo kubakirwa kuri site ya Rwesero isanzeyo indi irenga 60 yagiye ihatuzwa mu bihe bitandukanye, kugeza ubu bakaba bafite amashuri, ikigo cy’ubuvuzi n’amazi meza.

    Ubuyobozi bw
    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’abafatanyabikorwa bako mu muganda wo kubakira abatishoboye ku Rwesero

    Akarere ka Nyarugenge hamwe n’abafatanyabikorwa bako, biyemeje gukusanya amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 120 yo kubakira abatagira aho kuba, ndetse no gutanga amaboko mu muganda bafatanyamo n’abaturage.

    Umuturage witwa Barenga Odette umaze umwaka n’amezi ane atujwe ku Rwesero ashima ko bahawe inzu nziza bavuye mu busembere, igisigaye kikaba ari icyabafasha guteza imbere imibereho yabo.

    Barenga ati “Uwaduha nk’isoko ducururizamo ndetse n’umuhanda tukabona imodoka zigera hano, ku buryo umuntu yajya ajya mu mujyi kurangura ibintu akabizana hano kubicuruza”.

    Mu kumusubiza, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yizeza ko hari umuhanda uva ku Rwesero uhinguka i Nyamirambo bazakorera abo baturage mu gihe kidatinze, kandi ko hari n’ibindi bikorwa by’iterambere bagiye kwegerezwa.

    Uwitwa Alain Numa ukorera Sosiyete y’Itumanaho MTN (iyi sosiyete ikaba ari imwe mu bafatanyabikorwa [JADF] ba Nyarugenge), na we yijeje ko isuzuma ry’imibereho y’abo baturage ari ryo rizatuma hamenyekana ibikorwa by’iterambere bakwiye kubagenera birimo ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko buzakomeza gusuzuma niba hari abandi baturage batishoboye bakeneye kubakirwa, kugira ngo bubashyire mu cyiciro gishya kizabaho nyuma y’ukwezi kwa Mata 2021.

    Abaturage basaba Akarere n
    Abaturage basaba Akarere n’abafatanyabikorwa bako kwegerezwa ibyabafasha guteza imbere imibereho yabo nyuma yo kububakira


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatishoboye-bose-babaruwe-muri-nyarugenge-bazaba-bubakiwe-muri-mata-2021

  • U Rwanda mu nzira zo kwakira NBA All-Star #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mugwiza Désiré watorewe kuyobora FERWABA avuga ko u Rwanda rufite ubushake bwo kwakira uyu mukino
    Mugwiza Désiré watorewe kuyobora FERWABA avuga ko u Rwanda rufite ubushake bwo kwakira uyu mukino

    Nk’uko yabitangarije Kigali Today mbere y’amatora, Mugwiza Désiré yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira uyu mukino.

    Yagize ati “Muri Manda y’imyaka ine tuzakora byinshi. Kimwe muri byo ni umukino w’abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri NBA n’abandi bose beza basigaye (NBA All-Star Game) , twatangiye ibiganiro byo gutegura uyu mukino kandi dufite icyizere.”

    Mugwiza Désiré yakomeje avuga ko visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo, Mugwaneza Pascale, mu rugendo yagiriye muri Amerika yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa NBA kandi igitekerezo cyakiriwe neza.

    Amatora yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020 mu mujyi wa Kigali yasize Mugwiza Désiré yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) muri manda ye ya Gatatu.

    Uko amatora yagenze

    Perezida: Mugwiza Désiré yatowe n’amajwi 100% amajwi 24/24

    Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo: Mugwaneza Pascale: yagize amajwi 20 kuri 24

    Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa: Nyirishema Richard yatowe n’amajwi 23 kuri 24 y’abatora

    Umubitsi: Muhongerwa Alice yatowe n’amajwi 23 kuri 24

    Komisiyo y’amategeko: Munana Aimé yatowe n’amajwi 24 kuri 24

    Umujyanama mu bya tekinike: Habimana Mugwaneza Claudette yatowe n’amajwi 18 kuri 24

    Umukino uhuza abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri NBA ukunda kwakirwa na Afurika y’Epfo ariko u Rwanda na rwo rukaba rwifuza kwakira iyi mikino.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/u-rwanda-mu-nzira-zo-kwakira-nba-all-star

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama iba nyuma ya buri byumweru bibiri iba yitezweho kwiga ku ngingo zitandukanye, ikanasuzuma ingamba zafashwe zijyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Iki cyorezo mu minsi ishize byagaragaraga ko cyagabanyije ubukana, ariko muri iyi minsi imibare yongeye kuzamuka Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, dore ko hari bamwe bagaragayeho kwirara mu gihe nyamara icyorezo kigihari.

    Kigali Today irabagezaho imyanzuro ifatirwa muri iyi nama ikimara gushyirwa ahagaragara.

    Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020, iteraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Kagame.

    Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri y’ubushize.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-48635

  • Amavubi U-17 atsinzwe na Tanzania U-17 mu mukino wayo wa mbere wa CECAFA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Umuganda iherereye mu karere ka Rubavu, haberaga umukino wa mbere w’itsinda rya mbere riherereyemo u Rwanda, aho u Rwanda rwakinaga na Tanzania.

    Tanzania yatsinze igitego ku munota wa 10 gitsinzwe na KASSIMU YAHAYA, nyuma yikosa ryari rikozwe na myugariro w’Amavubi

    Ku munota wa 10 w’umukino, abakinnyi babiri ba Tanzania bacunze uko ba myugariro b’Amavubi barangaye babanyura mu rihumye, maze OMAR Abbas MVUNGI wa Tanzania aroba umunyezamu w’Amavubi biba bibaye ibitego 2-0.

    Ku munota wa 18 w’umukino, Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura kuri Penaliti, ni nyuma y’akazi kari gakozwe na Salim Saleh, ateye mu izamu myugariro wa Tanzania awugarura n’ukuboko, iza guterwa neza na Eric Irihamye.

    Ikipe y’igihugu ya Tanzania yarushaga Amavubi mu gice cya mbere, yakomeje guhusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego, gusa ku ruhande rw’Amavubi naho Eric Irihamye ndetse na Salim Saleh bahaye akazi gakomeye ba myugariro ba Tanzania, gusa ntihagira ikivamo igice cya mbere kiragira ari ibitego 2-1 bya Tanzania.

    Ku munota wa 61 w’umukino Tanzania yari imaze akanya irusha Amavubi, yaje gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Abbas OMAR MVUNGI nyuma yo gucenga arengeje umupira ba myugariro b’Amavubi.

    Ku munota wa 83 w’umukino u Rwanda rwabonye indi Penaliti, nyuma y’ikosa ryakorewe Salim Saleh wari umaze gucenga abakinnyi ba Tanzania, Eric Irihamye ayiteye ayikubita igiti cy’izamu, uwitwa Jimmy Gatete agerageza gusongamo ariko umunyezamu arawufata.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Amavubi: Ruhamyankiko Yvan, Rugamba Fred, Shami Chris, Muvunyi Dany, Hoziyana Kennedy (kapiteni), Irihamye Eric, Iradukunda Siradji, Mbonyamahoro Serieux, Salim Saleh ndetse na Ishimwe Alvin.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-u-17-atsinzwe-na-tanzania-u-17-mu-mukino-wayo-wa-mbere-wa-cecafa

  • Barasabwa kudahishira ihohoterwa rikorerwa abangavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhishira abahohotera abangavu bituma inda ziterwa abangavu zidacika
    Guhishira abahohotera abangavu bituma inda ziterwa abangavu zidacika

    Ni na yo mpamvu mu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Huye, hibanzwe ku gushishikariza abantu bose kudaceceka igihe babonye ugirira nabi umwangavu. Bwari bushingiye ku ntego igira iti “Twiceceka”.

    Antoinette Uwimana, umuyobozi w’Umuryango Women for Women, avuga ko bicaye bakibaza impamvu ihohoterwa ry’abana ridacika, baza gusanga ari ukubera ko rihishirwa.

    Ati “Ihohoterwa rikorerwa mu ngo, abari mu ngo ntibarivuge. Noneho n’ihohoterwa rikorerwa abana rigakorwa n’ababegereye, imiryango igaceceka.”

    Abangavu na bo bakunze guhishira ababahohoteye bakabatera inda, kuko baba babasezeranyije kuzabafasha kurera abana, bakibuka kubivuga ari uko babona batangiye kwica amasezerano, nta n’ibimenyetso bapfa kubona.

    Uretse ko ngo hari n’abo byagaragaye ko bagerageza kugaragaza ababahohoteye, bagacibwa intege na serivise bahawe n’ababakiriye.

    Uwimana ati “Hari ubwo mu nzego z’ibanze bahishira abakoze ibyaha, ariko no muri serivisi zitanga ubutabera kimwe no muri Isange One Stop Center, hari igihe batabakira neza. Ubwo nk’uwo ufite ikibazo, igihe yabashije kubona itike imujyanayo bimugoye, ahita acika intege.”

    Kubera ko kwirinda biruta kwivuza, Jackline Kamanzi ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Rwanda, asaba abantu bose kutarebera abahohotera abana, cyane ko akenshi abatwita baba bagiye bashukwa buke buke, hari ababireba ariko ntibagire icyo bakora.

    Ati “Ibibera mu miryango yacu biratureba twese, kabone n’ubwo byaba bibera mu baturanyi. Kugira ngo tugire amahoro, tugire cya gihugu twifuza kandi giteye imbere, bizahera mu muryango.”

    Yungamo ati “Rero turasaba abantu bose kumva ko ikibazo kiri kuri mugenzi wawe, uko utifuza ko kiba ku mwana wawe, uko utifuza ko kiba ku nshuti yawe cyangwa ku muvandimwe, n’iyo wakibona ku munyarwanda wa kure, jya ugerageza ukigire icyawe. Icyo ushobora gukora, ugikore.”

    Ikindi Kamanzi atekereza cyagira umumaro mu guca ihohoterwa rikorerwa abangavu, ni uko n’abagabo bajya bitabira ubukangurambaga burirwanya, kuko usanga ahanini bwitabirwa n’abagore, nyamara abagabo ari bo bahohotera abangavu, bakabatera inda.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/barasabwa-kudahishira-ihohoterwa-rikorerwa-abangavu

  • Kurwara Covid-19 ntibisaba ko umuntu aba afite ikindi kibazo – Minisitiri Ngamije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngamije avuga ko Covid-19 idafata gusa abasanzwe bafite izindi ndwara
    Minisitiri Ngamije avuga ko Covid-19 idafata gusa abasanzwe bafite izindi ndwara

    Ibyo yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza 2020, ubwo yari mu kiganiro cyanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye, aho we n’abandi bayobozi bagaragazaga uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze, nyuma y’amezi icyenda kigeze mu Rwanda.

    Minisitiri Ngamije avuga ko mu barwaye bamaze iminsi bagaragara harimo n’abadafite ibindi bibazo nk’indwara zidakira ndetse ko harimo n’abakiri bato, bityo ko kuvuga ko hari abo itageraho atari byo.

    Agira ati “Mu barwayi tumaze iminsi tubona hari abo usanga nta kibazo cy’indwara karande bari bafite, ariko bakubwira uko iyo ndwara yabashegeshe. Ikibazo cya Covid-19 kirahari, ntabwo ari indwara y’abasaza, ntabwo ari indwara y’abantu bafite indwara za karande, rero ntiyica abafite ibyo bibazo gusa, kuko mu bapfuye mu minsi ishize harimo abishwe na Covid-19, ni ukuvuga ko habaye gusuzuma ugasanga nta kindi cyabishe uretse yo”.

    Avuga kandi ko imibare yongeye kuzamuka muri iyi minsi ya vuba iteye impungenge, akagaruka kuri imwe mu mibare iheruka.

    Ati “Ikigaragara ni uko imibare irimo kwiyongera mu buryo buteye inkeke kandi mu byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda no mu turere tunyuranye. Mu cyumweru gishize ku munsi twabonaga nk’abantu 40 ariko duheruka no kubona abantu 100 mu gihe twaherukaga umubare nk’uwo muri Kanama, ikibabaje kurushaho ni uko harimo gupfa abantu ku minsi ikurikiranye kandi harimo n’abato”.

    Ati “Covid-19 rero irica kandi yica nabi n’ubwo nta rupfu rwiza rubaho, ariko hari urupfu rubabaje kuko ruba atari ngombwa, umuntu ukiri muto ugira ibyago byo kwandura Covd-19 ikanamwica, ni igihombo ku muryango we, ni n’igihombo ku gihugu. Kwirinda rero ni ingenzi kuko icyo cyorezo kiri mu ngeri zose z’Abanyarwanda”.

    Yongeraho ko kuba imibare izamuka ari uko abantu biraye bituma badohoka ku mabwiriza yo kwirinda.

    Ati “Kubera ibyemezo byagiye bifatwa kandi byari ngombwa, abantu bavanyemo ubutumwa tutigeze tubaha, bumva nabi ibintu, bumva ko Covid-19 yaneshejwe cyangwa itagikaze bituma badohoka ku mabwiriza yo kwirinda kwandura no kwanduza.

    Ati “Gufungura ibikorwa bitandukanye cyari icyemezo cyo kugira ngo tubane na Covid-19, mu bushishozi, ubuzima bw’igihugu budahagaze ariko na none tudafunguye kugira ngo icyo cyorezo kituzambye burundu. Niba inzego zitandukanye zirimo kwandura harimo n’abaganga, ni nde uzavura Abanyarwanda niba Covid-19 yageze kwa muganga?”

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko nta munsi inzego zitandukanye zitibutsa abantu kwirinda ariko bakanga bakabirengaho.

    Ati “Nta munsi w’ubusa abantu badahura n’inzego z’ibanze cyangwa na Polisi y’Igihugu bari muri gahunda zo gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Gusa hari abantu batezuka ku kwirinda, kabone n’ubwo kwaba ari ukwirinda icyakwica, bivuze ko hari abantu basa n’abisabira ibihano bikaze, bitandukanye n’uko byajyaga bishyirwa mu bikorwa, ubwo inzego zizabyigaho zibifateho umwanzuro”.

    Yibukije Abanyarwanda ko Covid-19 nta Noheli cyangwa Ubunani igira bityo ko nta gusabana mu kwizihiza iyo minsi mikuru, icyo gihe ahubwo ngo kikaba ari icyo gukaza ingamba zo kwirinda kurusha uko byari bisanzwe.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/kurwara-covid-19-ntibisaba-ko-umuntu-aba-afite-ikindi-kibazo-minisitiri-ngamije

  • Hari resitora zitwaye nk’utubari bituma zifungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yabigarutseho mu kiganiro yatanze tariki 13 Ukuboza 2020 hamwe n’abandi bayobozi, cyagarukaga ku ngamba zo kwirinda COVID-19, akaba yaranagaragaje ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 ahabera imurikagurisha.

    Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko ryitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu 10 ariko bazakomeza gukaza ingamba mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 dore ko mu Rwanda hamaze iminsi hongera kuboneka imibare iri hejuru y’abacyandura mu Rwanda.

    Ni imurikagurisha ribaye hatarimo amasosiyete acuruza ibinyobwa bisindisha nk’uko byari bisanzwe, bikaba byarakozwe gutyo mu rwego rwo kwirinda ko abantu bashobora gusabana bikaba byabaviramo kwandura icyorezo cya COVID-19.

    Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko tariki ya 12 Ukuboza 2020 bakoze ingenzura mu imurikagurisha bagasanga abemerewe gucuruza ibiribwa hari abashaka kwitwara nk’utubari bakabafungira.

    Agira ati « Mu igenzura twakoze twasanze muri resitora zemerewe gukora hari izishaka kwitwara nk’utubari, hafatwa icyemezo cyo kubafungira kugira ngo bumvishwe ingamba zihari badatera impungenge abanyamahanga baje bagana u Rwanda. »

    U Rwanda ruri mu bihugu 99 byasabye urukingo rwa COVID-19 kandi hari icyizere ko bishobora kuzibona vuba, gusa Abanyarwanda basabwa gukomeza kwirinda iki cyorezo kirimo kugenda kiyongera ndetse kigahitana n’ubuzima bw’abantu.

    Mu gihe ibikorwa byinshi mu Rwanda birimo gufungurwa, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwarimo buzamuka kuva ingendo z’indege zasubukurwa, icyakora ngo kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 ubucuruzi bwongeye kugenda nabi bitewe n’uko bimwe mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byongeye gusubira muri Guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19 kiyongereye.

    Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko imodoka zitwara ibicuruzwa zitagitinzwa mu nzira kubera ko hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga rya GPS mu gukurikirana imizigo mu nzira.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-resitora-zitwaye-nk-utubari-bituma-zifungwa

  • Sosiyete ‘Chipper Cash’ ishyigikiwe n’umuherwe Jeff Bezos ikomeje kwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo kompanyi ifasha abantu bari mu bihugu bitandukanye kohererezanya amafaranga kandi bigakorwa mu buryo bworoshye.

    Chipper Cash iherutse kubona inkunga ingana na miliyoni 30 z’Amadorali ya Amerika mu gikorwa cyateguwe na kompanyi yitwa ‘Ribbit Capital’ cyitabirwa na sosiyete yitwa Bezos Expeditions ya Jeff Bezos nyiri urubuga rwa Amazone, akaba n’umuherwe wa mbere ku isi.

    Jovani Ntabgoba
    Jovani Ntabgoba

    Chipper mu minsi ishize yahisemo Jovani Ntabgoba ngo ayibere umuyobozi mu Rwanda (Country Manager). Ntabgoba asanzwe afite ubunararibonye, dore ko yayoboye ibigo bitandukanye bikora ibisa n’inshingano yahawe.

    Yabaye umuyobozi ku rwego rw’Igihugu wa N-Frnds Ltd, aba umuyobozi mukuru (General Manager) wa kLab ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, aba n’umujyanama mu by’ishoramari w’amasosiyete y’u Buyapani akora ibyerekeranye n’ikoranabuhanga.

    Ntabgoba yavuze ko iyi kompanyi ije gukorera mu Rwanda mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo.

    Yagize ati “U Rwanda ruhagaze neza nk’ahantu ho guhangira udushya ndetse no gushora imari. Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho amategeko ahamye agenga ubucuruzi, ishyiraho ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, iteza imbere amashuri ndetse igafasha n’abashoramari. Rero Chipper Cash ije mu Rwanda gutanga umusanzu wayo mu gushyigikira izo serivisi nziza kandi ikazafasha u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika ibagezaho serivisi zinoze.”

    Abakiriya bo mu Rwanda bashobora gukoresha ubu buryo bwa Chipper Cash bifashishije ikoranabuhanga rya Android cyangwa Apple.

    Abakiriya kanndi bashobora guhuza ubu buryo bushya bwo guhererekanya amafaranga n’uburyo busanzwe bukoreshwa bwa Mobile Money.

    Iyo umukiriya amaze kubitsa amafaranga kuri Chipper Cash aba noneho ashobora kuyoherereza undi muntu na we ukoresha ubu buryo n’iyo yaba ari mu kindi gihugu.

    Gukoresha Chipper Cash ni uburyo bworoshye bwo kohererezanya amafaranga kandi ku giciro gito.

    Chipper Cash yatangiriye muri Kenya muri Kanama 2018. Ubu ikoreshwa n’abantu basaga miliyoni eshatu n’igice ikaba ikorera mu Bwongereza, Kenya, Tanzania, Uganda, Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo no mu Rwanda.

    Ifite intego yo koroshya imitangire ya serivisi ku rwego rw’isi, ihereye ku koroshya ihererekanywa ry’amafaranga ku buryo ahita agera ku muntu agenewe atabanje guca ku bandi benshi.


    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/sosiyete-chipper-cash-ishyigikiwe-n-umuherwe-jeff-bezos-ikomeje-kwagurira-ibikorwa-byayo-mu-rwanda

  • Barcelona na Paris Saint-Germain zongeye gucakirana muri Tombola ya Champions League #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Tombola ya 1/8 ya UEFA Champions League imaze kurangira, ikipe ya FC Barcelone yo muri Espagne na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ni wo mukino witezwe na benshi nyuma yo gutomborana.

    Fc Barcelona na Paris Saint-Germain ni umukino utegerejwe na benshi
    Fc Barcelona na Paris Saint-Germain ni umukino utegerejwe na benshi

    Ni amakipe abiri agifitanye inzika, nyuma y’aho ikipe ya Fc Bercelone yanyagiraga Paris Saint-Germain ibitego 6-1, mu gihe umukino ubanza Fc Barcelone nayo yari yanyagiwe ibitego 4-0, gusa na Paris Saint-Germain mu kwihorera yaje guhita igura Neymar wari witezweho kuzafasha Fc Barcelone mu nyaka myinshi iri imbere.

    Uko tombola yose yagenze

    Borussia Monchengladbach v MAN CITY
    Lazio v Bayern Munich
    Atletico Madrid v CHELSEA
    RB Leipzig v LIVERPOOL
    Porto v Juventus
    Sevilla v Borussia Dortmund
    Barcelona v PSG
    Atalanta v Real Madrid


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/barcelona-na-paris-saint-germain-zongeye-gucakirana-muri-tombola-ya-champions-league