Tag: featured

  • Amajyaruguru: Urubyiruko rwo muri FPR-Inkotanyi rurahugurwa muri gahunda yiswe ‛Irerero’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Rulindo aya mahugurwa yitabiriwe n
    Muri Rulindo aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biganjemo urubyiruko

    Akarere ka Gicumbi ni ko kabimburiye utundi turere muri iyo gahunda, ku ikubitiro hahugurwa urubyiruko rugera mu bihumbi bibiri.

    Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa y’irerero mu Karere ka Rulindo wabaye ku itariki ya 13 Ukuboza 2020 ahahuguwe 1217, Byiringiro Robert, Perezida w’urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Kigali Today ko iyo gahunda ari umwihariko muri iyo Ntara aho iri gukorerwa mu turere twose tugize iyo Ntara.

    Yagize ati “Iyo gahunda twise Irerero ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi ni umwihariko w’Intara y’Amajyaruguru aho ku ikubitiro yatangiriye mu Karere ka Gicumbi ahatangwa inyigisho zinyuranye ku bijyanye n’amahame y’indangagaciro z’umuryango, aho n’utundi turere twasanze iyo gahunda ari nziza natwo dutangiza iyo gahunda. Muri Gicumbi hahuguwe abasaga ibihumbi bibiri, muri Rulindo hahugurwa 1217, ubu no muri Gakenke, Burera na Musanze na bo bakaba bari muri iyo gahunda”.

    Yongeye ati “Iyo gahunda by’umwihariko yifujwe n’urwo rubyiruko, aho hari abifuza kwinjira mu muryango baba bashaka gusobanukirwa neza gahunda z’umuryango, hakaba n’abandi bifuza gusobanukirwa amahame anyuranye n’indangagaciro z’umuryango abitwara neza kurenza abandi bagahembwa”.

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rulindo rwitabiriye iyo gahunda, ruvuga ko rutahanye impamba ihagije yo kurushaho kugira impinduka nziza no kuba umusemburo aho rutuye.

    Umwe yagize ati “Irerero ni ingirakamaro kuko twigiyemo byinshi bitandukanye, twaratojwe, twarumvise, twaramenye noneho tugiye no gushimangira ibyo twatojwe. Urubyiruko bagenzi bacu bamwe na bamwe barateshutse baba imbata z’ibiyobyabwenge, tugiye kubigisha kandi kwigisha ni uguhozaho, tugiye dutyaye turushaho gukora neza aho dutuye mu midugudu”.

    Undi ati “Nitwe mbaraga z’igihugu, tugiye kujyana amakuru ku bandi turwanye inda ziterwa abangavu, hari abana bataye amashuri ni twe dukwiye kubasanga dukumira ibyo bikorwa bibi, urubyiruko niba koko turi imbaraga z’igihugu nitwe dukwiye kuba aba mbere mu kugaragara mu bikorwa igihugu kitwifuzaho”.

    Mu ijambo rya Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, witabiriye uwo muhango wo gusoza ayo mahugurwa mu karere ka Rulindo, yasabye abahuguwe kutaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku izina gusa, abasaba gukomeza kwitabira no gushyigikira gahunda zinyuranye za Leta.

    Yagize ati “Turashaka kubabona mutemera ko ikibi kibaho, ahubwo mugaharanira icyiza muba abanyamuryango b’intagamburuzwa kandi mudacibwa intege n’amafuti y’abandi, mugaragaza ko ibyo abandi batashobora mwe mwabishobora, mwirinde kuba abanyamuryango ku izina gusa mwitabire kandi mushyigikire gahunda za Leta”.

    Muri ayo mahugurwa, ababaye indashyikirwa kurusha abandi batatu muri bo bahawe amagare abandi bahabwa telefoni zigezweho (Smart phone) aho biyemeje kuzibyaza umusaruro banyomoza amakuru y’ibinyoma ahita ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, mu rwego rwo kugaragaza ingamba z’iterambere Leta ifitiye abaturage.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-urubyiruko-rwo-muri-fpr-inkotanyi-rurahugurwa-muri-gahunda-yiswe-irerero

  • Banki ya Kigali yatangije Poromosiyo y’impera z’umwaka yise ‘MU MUNYENGA NA MASTERCARD’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT ni cyo gihembo gikuru kizatangwa muri iyi gahunda
    Imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT ni cyo gihembo gikuru kizatangwa muri iyi gahunda

    Iyo poromosiyo irareba umukiriya usanzwe ari umukiriya wa Banki ya Kigali akaba asanganywe ikarita ya ‘Mastercard Debit’ cyangwa ‘Credit card’. Asobanura ibijyanye n’iyo poromosiyo, Nshuti Thierry, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Banki ya Kigali, yavuze ko Banki ya Kigali yashyizeho iyo poromosiyo mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo kwishimira impera z’umwaka utari woroshye kubera icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati “Umukiriya ashobora gutsindira kimwe muri ibyo bihembo mu gihe afite ikarita yitwa ‘BK Mastercard’ kandi akaba ashobora gukoresha nibura 25.000 Frw inshuro imwe mu gihe hari ibyo yishyura akoresheje ikoranabuhanga (POS) cyangwa ‘online payments’. Umuntu uwo ari we wese yabona ikarita ya ‘BK Mastercard’ mu gihe afunguye konti muri Banki ya Kigali imwegereye aho yaba aherereye hose mu gihugu”.

    Uhereye ku itariki 14 Ukuboza 2020, umuntu wese wujuje ibisabwa, azajya ahita yinjizwa mu batsindira ibyo bihembo bya buri cyumweru, birimo guhabwa amafaranga ku makarita yabo(cashback) n’amatike yo guhahisha muri Simba cyangwa Sawa City. Bazanatsindira kandi ibihembo bya buri kwezi birimo za moto na Mudasobwa. Hari kandi n’igihembo nyamukuru ari cyo imodoka nshya yo mu bwoko bwa ‘Mahindra KUV 100 NXT’, izatangwa ku musozo w’iyo poromosiyo. Umunyamahirwe uzaba yayitsindiye, azatangazwa ku munsi wo gusoza iyo poromosiyo tariki 31 Mutarama 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/banki-ya-kigali-yatangije-poromosiyo-y-impera-z-umwaka-yise-mu-munyenga-na-mastercard

  • Abari bafite ubukwe bakiriye bate icyemezo kibuhagarika? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje nyuma y’aho inama y’abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020 ifatiye umwanzuro wo guhagarika ibirori n’ubukwe.

    Umukobwa twahaye izina rya Uwimana yari afite ubukwe ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

    Avuga ko atarafata umwanzuro neza w’icyo agomba gukora ariko ngo atekereza no kwishyingira.

    Ati “Umugabo wanjye ni umunyamahanga yaje mu Rwanda ngo dukore ubukwe tugende busoje. Ubu se azasubirayo tudashakanye, yagaruka se?”

    Uwimana avuga ko atanga ko habaho kwirinda COVID-19 ariko nk’uko insengero zemerewe gukora na bo ngo bakabaretse nibura bagasezerana imbere y’amategeko wenda ibindi bikaba ari byo bihagarara gusa.

    Agira ati “Insengero zirakira abantu ariko ngo ku murenge nta gusezerana? Basi se iyo bareka hakajyayo umuhungu n’umukobwa bashyingirwa bonyine ariko bagasezerana? Urumva kubyanga ni ugushyigikira kwishyingira kuko kongera gushaka amafaranga y’ubukwe ni ikibazo.”

    Umusore wagombaga gusezerana mu mategeko mu murenge wa Nyagatare kuri uyu wa kane twahaye izina Mugabo Paul avuga ko ntacyo yarenza ku mabwiriza yashyizweho ariko na none agiye gutekereza igikwiye yakora.

    Ati “Ubukwe ni amafaranga, nariteguye byose abantu barantwerereye, sinabasubiza amafaranga kuko narayakoresheje. Ndaza kuganira na cherie turebe icyakorwa ubwo n’imiryango iratugira inama.”

    N’ubwo hari abagaragaza ko babangamiwe n’izi ngamba zo guhagarika ibijyanye n’ubukwe, ku rundi ruhande zari ngombwa kuko Leta yazifashe mu rwego rwo kugabanya ubukana bwa Covid-19, dore ko bigaragara ko muri iyi minsi imibare y’abandura n’abapfa yari ikomeje kuzamuka cyane.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abari-bafite-ubukwe-bakiriye-bate-icyemezo-kibuhagarika

  • RFTC irizeza abatwara abagenzi mu modoka ko bwira ibiciro bishya byasohotse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa (RFTC) Col. Twahirwa Dodo atangaje ibi nyuma y’uko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byasohotse byongera bigaragaza ko imodoka rusange zitwara abagenzi zemerewe gutwara 50%, ariko ibiciro bikaba bitahise bihinduka, icyakora ngo hakaba hagiye kuba inama iza gufatirwamo ibyemezo bishya ku biciro by’ingendo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 ubuzima bwasaga nk’ubwongeye gukonja mu mujyi wa Muhanga kubera ibyemezo by’inama y’abaminisitiri byaraye bisohotse bigasubizaho ingamba zo gutwara abantu mu modoka rusange hubahirizwa intera hagati y’abagenzi, ibyo bikavuga ko imodoka itwara 50% by’abo isanzwe itwara.

    Ikigaragarira amaso ni uko Gare ya Muhanga yasaga n’itarimo imodoka mu masaha ya saa moya n’igice za mu gitondo, abatwara abagenzi bakavuga ko kubera ko abagenzi babaye benshi kandi imodoka zitiyongereye byabaye ngombwa ko imodoka yatwaraga abagenzi 30 ubu itwara 15 bityo hakagendera rimwe imodoka ebyiri ku buryo muri ayo masaha nta modoka zari muri gare.

    Hari n’abavugaga ko banze kuzana imodoka mu muhanda kuko bahomba igihe cyose ibiciro bitarahinduka, kandi basabwa gutwara icya kabiri cy’abantu mu modoka imwe kandi ikoresha amavuta menshi.

    Hari kandi abagenzi bagaragazaga ko bari gusabwa kwishyura itiki y’urugendo rwa kure ugarukira hafi kugira ngo uzibe icyuho cy’igiciro gito, ni ukuvuga ko nk’umugenzi ujya Ruhango yasabwaga kwishyura amafaranga ajya Huye, cyangwa ujya Ngororero akishyura ajya Rubavu.

    Umuyobozi wa gare ya Muhanga yatangaje ko kuva mu gitondo igiciro ari igisanzwe mu gihe bagitegereje amabwiriza RURA iza gushyiraho y’ibiciro bishya by’ingendo, ariko ntawe babujije kugenda hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Umuyobozi wa RFTC atangaza ko igiciro kuri 1km ari amafaranga 21 ku mugenzi n’ubundi akaba yari make ugereranyije n’ibisabwa ngo umugenzi agere aho ajya akaba asanga RURA itaratinda gutangaza ibiciro bishya kugira ngo abatwara abagenzi boroherwe.

    Asaba abatwara abagenzi kwihanga uyu munsi kuko bwira hamenyekanye ibiciro bishya kuko RURA igiye kuganira n’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi mu gihugu hose.

    Agira ati, “Mu kanya turagirana ibiganiro na RURA turizera ko tuza gufata umwanzuro wo gusubizaho ibiciro byari byashyizweho ubwo n’ubundi twatwaraga icya kabiri cy’abantu mu modoka, abatwara abagenzi bihangane uyu munsi byanze bikunze harara hasohotse ibiciro bishya”.

    Ku kijyanye no kuba hari abanze gushyira imodoka mu muhanda kubera gutinya ibihombo, Col. Twahirwa Dodo avuga ko atabihamya ariko bishoboka ko hari abahisemo kuba bategereje ibiciro bishya bya RURA.

    Agira ati, “Imodoka ziri gukora uko bisanzwe baratwara abantu hubahirizwa amabwiriza mashya, wenda hari bamwe bategereje ngo bumve igisubizo cya RURA, ariko byanze bikunze biraza guhinduka nta masaha menshi bifata ngo bikemuke imodoka ntabwo bazihishe.

    Umuyobozi wa RFTC asaba abatwara imodoka z’abagenzi kurushaho kwitwararika ku mabiwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko uburwayi bwayongereye, turasabwa kubahiriza itegeko Leta yashyizeho abantu bakihangana kuko na Leta iziko abantu bagomba kugenda mu modoka.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rftc-irizeza-abatwara-abagenzi-mu-modoka-ko-bwira-ibiciro-bishya-byasohotse

  • Sobanukirwa impamvu imihango yose ijyanye n’ubukwe yahagaritswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo ni kimwe mu byemezo iyo nama yafashe, bikaba byatewe n’uko abandura icyo cyorezo mu gihugu bongeye kuba benshi, aho muri iyi minsi ya vuba abandura bongeye kurenga 100 ku munsi.

    Asobanura ku ihagarikwa ry’imihango ijyanye n’ubukwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko ubukwe ari kimwe mu bintu bikomeye bitanga icyuho cyo kwanduza icyo cyorezo.

    Agira ati “Ubukwe ni umwe mu mihango usanga abantu batambara udupfukamunwa, ntibahane intera ahubwo bagasabana bagasangira, ni kimwe mu bintu rero bitanga icyuho kuri Covid-19. Iyo urebye mu ngo usanga mu muhango wo gusaba no gukwa bikorwa nk’uko byari bisanzwe mbere y’icyo cyorezo”.

    Ati “Ibirori byose bijyanye n’ubukwe muri ibyo byumweru bitatu birahagaritswe, bivuze ko n’ibindi birori byose bihuza abantu byaba ibibera mu ngo n’ahandi na byo bitemewe kuko abantu badohotse ku kwirinda icyo cyorezo”.

    Dr Mpunga yasobanuye kandi impamvu amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo yongeye guhinduka ndetse akaba atandukanye no mu gihe cy’iminsi mikuru iri imbere, kuko guhera ku ya 22 Ukuboza 2020 kugeza ku ya 4 Mutarama 2021, ingendo zizajya zihagarara saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Ati “Gutandukanya amasaha mu matariki runaka ni ukugira ngo abantu bitegure kuko uko iminsi mikuru yegereza ni na ko ingamba zo kwirinda zigenda zikazwa kurushaho, kugira ngo abantu bareke kujya mu bintu bituma batirinda bakandura ari benshi. Byagiye bigaragara ko iyo ibyemezo bisohotse harimo n’impinduka, kuzishyira mu bikorwa byagoranaga bigateza n’impanuka mu mihanda”.

    Ati “Ubu rero ni uburyo bwo kugira ngo abantu babateguze, batangire bakore gahunda zabo bajyanye n’ibihe turimo, cyane cyane ko iminsi mikuru ijyana n’ubusabane no kwirekura. Ibyo ni byo bituma abantu batirinda Covid-19 kandi babona ko ihari”.

    Iyo Nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje ko n’umubare w’abitabira inama (meetings and conferences) utagomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abo bantu bose kandi mbere yo guterana ngo bagomba kubanza kwipimisha Covid-19 kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

    Icyo cyemezo cyo guhagarika amateraniro ahuza abantu benshi kije nyuma y’aho Leta yari imaze gutangaza ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 2020 itakibaye, bikaba byari biteganyijwe ko yagombye kuba ku wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, icyo cyemezo na cyo kikaba cyarashingiwe ku bwiyongere bw’imibare y’abandura Covid-19 mu gihugu.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sobanukirwa-impamvu-imihango-yose-ijyanye-n-ubukwe-yahagaritswe

  • Musanze: Ingendo ntizemewe guhera saa moya z’ijoro, inama zihabera zahagaritswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ifoto y
    Ifoto y’umujyi wa Musanze

    Muri izo ngamba harimo kuba ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ahandi mu gihugu ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro.

    Inama (meetings and conferences) Mu mujyi wa Musanze birabujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu, uhereye ku itariki ya 15 Ukuboza 2020. Ahandi mu gihugu inama ziremewe ariko zikitabirwa na 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.

    Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, inshuro imwe mu cyumweru. Ahandi mu gihugu ho insengero zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo.

    Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30 i Musanze, ahandi imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

    Kanda HANO urebe imyanzuro yose y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ingendo-ntizemewe-guhera-saa-moya-z-ijoro-inama-zihabera-zahagaritswe

  • Ibigo bya WASAC na RURA byahawe abayobozi bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Ernest Nsabimana yagizwe Umuyobozi Mukuru (Director General) mu rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), akaba yasimbuye Lt Col Patrick Nyirishema wayoboraga RURA.

    Eng. Aimé Muzola wayoboraga ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) na we yasimbuwe na Alfred Dusenge Byigero.

    Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya harimo Félix Nshimyumuremyi wagizwe Umuyobozi Mukuru, naho Noël Nsanzineza agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (Rwanda Housing Authority).

    Urutonde rw’abandi bayobozi bashyizwe mu myanya ndetse n’imyanzuro yose y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020 wabisanga HANO .

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibigo-bya-wasac-na-rura-byahawe-abayobozi-bashya

  • Banki ya Kigali: Abakoresha Mastercard bahishiwe ibihembo birimo imodoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutimura Benjamin atangiza gahunda BK yise Mu munyenga na Mastercard
    Mutimura Benjamin atangiza gahunda BK yise Mu munyenga na Mastercard

    Muri ubwo bukangurambaga bwo gukangurira Abakiriya gukoresha ikoranabuhanga bahererekanya amafaranga, Banki ya Kigali yabashyiriyeho gahunda izamara iminsi 45 yo gukoresha Mastercard bahaha, bakazahabwa ibihembo bitandukanye birimo imodoka. Iyo gahunda ikaba yarahawe izina rya Mu Munyenga na Mastercard.

    Iyi gahunda iratangira kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 izasoze tariki ya 31 Mutarama 2021 nk’uko Benjamin Mutimura ushinzwe ubucuruzi muri Banki ya Kigali yabitangaje kuri uyu wa mbere.

    Yagize ati “Nubwo twahuye n’icyorezo cya Covid19 muri uyu mwaka, turashaka gufatanya n’abakiriya bacu kuwusoza bishimye. Iyi gahunda kugira ngo umukiriya wa BK yinjire mu banyamahirwe bo kwegukana ibihembo bitandukanye twateguye, arasabwa guhaha ibicuruzwa bifite agaciro gahera ku bihumbi 25 kuzamura, akishyura akoresheje Mastercard agahita ajya ku rutonde rw’abanyamahirwe.”

    Mutimura akomeza agira ati” Uru rutonde ruzajya rutambuka ku ma radiyo atandukanye arimo na KT Radio ya Kigali Today, abatsinze bahabwe ibihembo bitandukanye birimo, Amapikipiki, Mudasobwa, amatike yo guhaha, ku munsi wa nyuma bakazatoranywamo uwegukana igihembo nyamukuru cy’imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT.”

    Mahindra KUV 100 NXT.” Igihembo gikuru kizatangwa muri iyi gahunda
    Mahindra KUV 100 NXT.” Igihembo gikuru kizatangwa muri iyi gahunda

    Mutimura yasabye Abakiriya ba BK badafite Mastercard kugana amashami yayo aho ari hirya no hino mu gihugu, bakazihabwa ubundi bakitabira kuyikoresha muri iyi gahunda, anabibutsa ko ubu hari n’ishami rya BK riri mu imurikagurisha i Gikondo, kuburyo bashobora kurigana bagahita bakorerwa iyi karita iboneka ako kanya bagahita bayitahana bakayibyaza umusaruro.”

    Iyi modoka yamurikiwe ku cyicaro cya BK kiri mu imurikagurisha rya 23 riri kubera i Gikondo
    Iyi modoka yamurikiwe ku cyicaro cya BK kiri mu imurikagurisha rya 23 riri kubera i Gikondo

    Banki ya Kigali ifite ikoranabuhanga rya Mobile Banking ushobora kwifashisha uhererekanya amafaranga, aho ukanda *334# kuri telefoni yawe ugakurikiza amabwiriza .

    Ushobora kandi guhererekanya amafaranga wifashishije Irindi koranabuhanga rya BK rizwi nka BK App, ushyira muri Telefoni ndetse ni muri mudasobwa , ukabasha gukoresha kontibyawe utagiye gutonda umurongo kuri Banki.

    Mastercard ya BK ikaba ifite ikoranabuhanga rituma utitirwa uyinjiza mu cyuma gitanga amafatanga ATM Machine, aho uyegerezaho ikabasha gukoresha ATM itagikozeho, ikaba ari indi ntambwe nziza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid19

    Abakozi ba BK mu imurikagurisha bari babukereye
    Abakozi ba BK mu imurikagurisha bari babukereye


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/banki-ya-kigali-abakoresha-mastercard-bahishiwe-ibihembo-birimo-imodoka

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 88, abakize ni 41 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 88 babonetse mu bipimo 3,329 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 31 (Abagenzi binjira mu gihugu, bahise bashyirwa mu kato), Rubavu: 31 (Abacuruzi bambukiranya umupaka), Nyagatare: 10, Musanze: 6, Gakenke: 2, Bugesera: 2, Nyamagabe: 1, Nyanza: 1, Ngororero: 1, Karongi: 1, Huye: 1, Burera: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,747 muri bo abamaze gukira ni 5,996, naho abakivurwa ni 695.

    Abamaze kwicwa na Covid-19 mu Rwanda ni 56.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-88-abakize-ni-41