Tag: featured

  • IGP Munyuza yasuye ishuri rya Polisi rya Zambia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    IGP Munyuza yasuye ishuri rya Polisi rya Zambia
    IGP Munyuza yasuye ishuri rya Polisi rya Zambia

    Ubwo yasuraga iri shuri rikuru rya Polisi, IGP Munyuza yaherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Ambasaderi Amandin Rugira.

    Iri shuri rya Polisi ryigisha amasomo ya kinyamwuga ajyanye n’uko abapolisi bubahiriza amategeko n’inshingano zabo, imyitozo ngororamubiri n’uko bakoresha intwaro, imyitwarire n’imikorere y’abapolisi ndetse n’uko bahosha imyigaragambyo.

    Ikindi kandi iri shuri rifite umutwe w’abapolisi uhora witeguye gutabara ahari ibibazo by’umutekano.

    Amahugurwa ni kimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bavuguruye ku munsi w’ejo kuwa mbere ubwo bari mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka.

    Inzego za Polisi z’ibihugu byombi (u Rwanda na Zambia) zizajya zihanahana ubumenyi mu bijyanye n’amahugurwa, nko kohererezanya abahugurwa n’abahugura.

    IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw
    IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Kanfinsa ku kuba ritanga amasomo y’ubunyamwuga

    IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Kanfinsa ku kuba ritanga amasomo y’ubunyamwuga, ashimangira ko amahugurwa ari nk’umusingi w’imikorere myiza ya Polisi. Nyuma yo gusura iri shuri umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Copperbelt ariwe Charity Katanga, ndetse yanagiranye ibiganiro n’umunyamabanga uhoraho w’iyi Ntara ya Copperbelt.

    Ari umunyamabanga uhoraho w’iyi Ntara ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara bishimiye ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia aho bagiye guhanahana ubumenyi mu bintu bitandukanye bikazafasha mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/igp-munyuza-yasuye-ishuri-rya-polisi-rya-zambia

  • Nyanza: Abana biganjemo ab’abasigajwe inyuma n’amateka bubakiwe imyicundo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwicundo w
    Umwicundo w’abakiri batoya umuntu yagereranya n’aho mu cyaro bamanukira ku mitumba

    Muri iyo myicundo harimo igizwe n’umugozi bicaraho bakajya bizengurutsa mu kirere, hakabamo iyo umuntu yagereranya n’umunzani aho umwe ajya ku ruhande rumwe yazamuka undi akamanuka, hakaba n’iyo umuntu yagereranya n’iminzani ifatanye bashobora kwicundaho bicaye cyangwa bagenda.

    Harimo n’iyubatse ku buryo umwana yicara ahahanamye hanyuma akamanuka yicaye, umuntu yagereranya n’uko abana bo mu cyaro bamanukira ku mitumba ahantu hahanamye, ndetse n’ibipine byakozwe ku buryo bimeze nka moto cyangwa Tingatinga nk’uko abana babikinisha babyivugira, bicaraho bakamera nk’ababitwaye. Hari kandi n’ikibuga cy’umupira w’amaguru.

    Iyi myicundo ifatanye hari abayicundaho bicaye, hakaba n
    Iyi myicundo ifatanye hari abayicundaho bicaye, hakaba n’abayicundaho bahagaze

    Godfrey Kalema, umuyobozi w’umuryango DUFATANYE wubatse iyi myicundo, avuga ko ubundi bafite abana 300 b’abakene baturuka ahanini muri iriya midugudu yombi bakira buri wa Gatandatu, bakigishwa gukunda igihugu, uburere, ubukorikori, n’ijambo ry’Imana, hanyuma bakabaha igikoma n’umugati mu rwego rwo kubarinda imirire mibi.

    Agira ati “Dutekereza kububakira imyicundo kwari ukugira ngo duhe abana bo muri iki giturage amahirwe yo kubona ibikinisho nk’iby’abandi bana b’abanyamugi. Bwari n’uburyo bwo kugira ngo abana 300 twakira buri wa gatandatu babone aho bidagadurira, na bo bumve ko bameze nk’abandi bana bose b’abasirimu.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana, yashimye umuryango DUFATANYE ku bw’ibikinisho wazaniye abana batuye mu gice cy’icyaro, ubwo byatahwaga tariki 12/12/2020.

    Ahamanukirwa n
    Ahamanukirwa n’abana bakuru

    Yagize ati “Bahoze bansobanurira icyo buri mukino umaze. Hari nk’uwo bambwiye ufasha umwana gutangira kujya yitonda, ntahubuke mu myumvire no mu byo akora. Iyi mikino izafasha abana guhindura imyumvire.”
    Ababyeyi b’abana baturiye ahubatswe iyi myicundo na bo bavuga ko n’ubwo n’ubusanzwe iwabo bashobora gukinira ku mbuga, bashima cyane kuba barubakiwe aho bashobora guhurira n’abandi bakidagadura.

    Judith Mukasharangabo ati “Ku mbuga iwacu na ho barahakinira, ariko biba byiza iyo bateranye na bagenzi babo nk’abangaba. Bituma batinyuka kuko baba bari kumwe n’abandi, bakanidagadura.”

    Biteganyijwe ko abana bazakomeza kujya baza gukinira kuri iyi myicundo buri wa gatandatu nk’uko bari basanzwe baza bagakinira ku mbuga itariho, ariko na none ngo mu masaha ya nimugoroba, nyuma y’amasomo, na bwo hazajya haba hafunguye ku buryo n’ubundi abana baza kuhakinira, nk’uko bivugwa na Kalema.

    Ikibuga cy’umupira cyo ngo kizajya kinifashishwa n’abana biga mu ishuri ryubatse hafi aho.

    Iyi ngo ni tingatinga. Uyitwaye ngo namara gukura ni zo azajya atwara
    Iyi ngo ni tingatinga. Uyitwaye ngo namara gukura ni zo azajya atwara

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/nyanza-abana-biganjemo-ab-abasigajwe-inyuma-n-amateka-bubakiwe-imyicundo

  • IGP Dan Munyuza yasuye ishuri rya Polisi rya Zambia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    IGP Munyuza yasuye ishuri rya Polisi rya Zambia
    IGP Munyuza yasuye ishuri rya Polisi rya Zambia

    Ubwo yasuraga iri shuri rikuru rya Polisi, IGP Munyuza yaherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Ambasaderi Amandin Rugira.

    Iri shuri rya Polisi ryigisha amasomo ya kinyamwuga ajyanye n’uko abapolisi bubahiriza amategeko n’inshingano zabo, imyitozo ngororamubiri n’uko bakoresha intwaro, imyitwarire n’imikorere y’abapolisi ndetse n’uko bahosha imyigaragambyo.

    Ikindi kandi iri shuri rifite umutwe w’abapolisi uhora witeguye gutabara ahari ibibazo by’umutekano.

    Amahugurwa ni kimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bavuguruye ku munsi w’ejo kuwa mbere ubwo bari mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka.

    Inzego za Polisi z’ibihugu byombi (u Rwanda na Zambia) zizajya zihanahana ubumenyi mu bijyanye n’amahugurwa, nko kohererezanya abahugurwa n’abahugura.

    IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw
    IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Kanfinsa ku kuba ritanga amasomo y’ubunyamwuga

    IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Kanfinsa ku kuba ritanga amasomo y’ubunyamwuga, ashimangira ko amahugurwa ari nk’umusingi w’imikorere myiza ya Polisi. Nyuma yo gusura iri shuri umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Copperbelt ariwe Charity Katanga, ndetse yanagiranye ibiganiro n’umunyamabanga uhoraho w’iyi Ntara ya Copperbelt.

    Ari umunyamabanga uhoraho w’iyi Ntara ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara bishimiye ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia aho bagiye guhanahana ubumenyi mu bintu bitandukanye bikazafasha mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/igp-dan-munyuza-yasuye-ishuri-rya-polisi-rya-zambia

  • Ishuri rikuru ry’Abangilikani rizigisha kuboneza urubyaro no kugenzura imihigo (harimo iy’uturere) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kaminuza y
    Kaminuza y’Abangilikani iherereye i Masaka muri Kicukiro

    Aya ni ‘East African Christian College(EACC)’ ry’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda hamwe na ‘African College of Theology’ ry’Itorero ‘Africa New Life Ministries’ riri ku Kicukiro.

    Kigali Today yaganiriye n’Ubuyobozi bwa EACC, ishuri ry’Abangilikani riherereye mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro (hepfo gato y’i Kabuga), rikaba ryari rimaze imyaka igera kuri 14 ryigisha abapasitoro b’Abangilikani n’abandi babyifuza.

    Umuyobozi wa ‘East African Christian College’, Rev Prof Viateur Ndikumana, avuga ko bateganyirije abanyeshuri amasomo ajyanye n’iyobokamana, ariko ko hari n’ajyanye n’ubuzima busanzwe bw’Abanyarwanda.

    Rev Prof Ndimukumana yagize ati “muri iki gihe ijambo ry’Imana ntabwo rigendana gusa n’uko wasomye Bibiliya cyangwa kumva Umwuka Wera, nk’urugero mu byo twasanze bikenewe, nta bantu bashinzwe gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’imihigo kandi nyamara buri rwego kugeza ku rugo basinyana na Leta imihigo”

    Yavuze kandi ko bazigisha gahunda ijyanye no kuboneza urubyaro, mu rwego rwo gutuma Abanyarwanda bitabira kubyara bake bashobora gukwirwa ku butaka buri muntu afite, hamwe no kwirinda gutsikamira ibindi binyabuzima.

    Rev Prof Ndikumana avuga ko EACC ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri batarenga 400 (ariko ko 300 ari bo bakwiga neza cyane), ikaba yaratangiye kwandika abazatangira kwiga mu mwaka wa mbere mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka utaha wa 2021.

    Mu mashami ishuri EACC rifite hari Iyobokamana (Theology) imyaka ine (bachelors’ degree) ndetse n’umwaka umwe w’Iyobokamana ku barangije amasomo asanzwe y’imyaka ine mu zindi kaminuza(post graduates).

    Umuyobozi wa EACC avuga ko mu zindi gahunda(Programmes) z’ubuzima busanzwe bagiye kwigisha, harimo iyo gutanga impamyabumenyi ya diploma(imyaka ibiri ya kaminuza) ku bigisha abana bato bo mu kiburamwaka(Early Child Development).

    Rev Prof Ndikumana avuga ko EACC ridashobora gufunga imiryango bitewe no kubura amikoro nk’uko byagendekeye zimwe muri kaminuza zigenga mu Rwanda, kuko ngo ari iry’Itorero ‘Anglican’ atari iry’umuntu ku giti cye.

    Yavuze ko buri mwaka umuyoboke wese wo muri ‘Angirikani atanga nibura umusanzu w’amafaranga 1,000 yo gufasha ishuri EACC gukomeza imirimo, kandi ko iryo torero ryose mu Rwanda rifite abayoboke barenga miliyoni imwe.

    Icyo HEC yiteze kuri aya mashuri yigisha iyobokamana

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza(HEC), Dr Rose Mukankomeje avuga ko Leta itegereje kubona abashumba b’amadini n’amatorero hamwe n’abigisha Ijambo ry’Imana bose mu Rwanda barize ibijyanye n’iyobokamana(theology).

    Dr Mukankomeje avuga ku bahanuzi babwira abantu ko bagiye kubona ubukire butandukanye cyangwa abagore n’abagabo beza, yagize ati “ubwo ntabwo ari uburezi, ni ibindi byo mu mwuka jyewe ntazi, nta n’ubwo bitureba, tuzareba amasomo ya Bibiliya hamwe n’andi, ni yo tuzajya twemera”.

    Ishuri ‘African College of Theology’ New Life Ministries na ryo rigaragaza ko ku masomo ya Bibiliya ryongeraho n’ajyanye n’ubuyobozi bw’abantu n’inzego zitandukanye(Leadership).

    Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB) rusaba abantu bose bakora ivugabutumwa no kuyobora amatorero n’amadini, kuba bafite ubumenyi muri ‘Theology’ buri ku rwego rwa kaminuza.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/ishuri-rikuru-ry-abangilikani-rizigisha-kuboneza-urubyaro-no-kugenzura-imihigo-harimo-iy-uturere

  • MINISANTE yasobanuye impamvu Musanze yashyiriweho ingamba zihariye zo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Musanze washyiriweho ingamba zihariye
    Umujyi wa Musanze washyiriweho ingamba zihariye

    Ni Akarere kafatiwe ibyemezo by’uko ingendo zihagarara saa moya z’umugoroba, mu gihe ahandi mu gihugu ingendo zihagarara saa tatu.

    Si ingendo gusa zafatiwe ingamba mu mujyi wa Musanze kuko n’inama zibujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu n’umubare w’abitabira Misa n’Amateraniro ukaba utagomba kurenza 30%, imihango yo gushyingura ikaba itagomba kurenza abantu 30.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko ibyemezo byafatiwe Akarere ka Musanze bijyanye n’uburyo ubwandu bwagiye bwiyongera muri ako Karere umunsi ku wundi, agaruka ku bushakashatsi bwa MINISANTE bwagaragaje ko mu bantu bapimwe muri uwo mujyi 13% basanganywe ubwandu bwa COVID-19.

    Yagize ati “Muri iyi minsi twakoze ubushakashatsi ku bantu batandukanye mu bice bitandukanye dusanga Musanze ifite umwihariko ku bwandu buri hejuru cyane, ugereranyije bugeze nko ku gipimo cya 13% by’abantu bapimwe. Ufashe abantu batandukanye hariya mu muhanda bivuze ko ubwandu buri ku rwego rurenze ahandi hose mu gihugu”.

    Yongeye agira ati “Ingamba zihariye za Musanze rero zagiyeho kugira ngo tugabanye ubwandu buri kugaragara i Musanze, no kugira ngo bidakoma mu nkokora ibikorwa bimwe bihakorerwa cyane cyane nk’ubukerarugendo ariko kandi no kurinda abaturage n’inzego z’ubuvuzi kugira ngo zitarengerwa n’icyorezo”.

    Mu minsi ishize ubwo Kigali Today yasuraga bamwe mu bakorera muri uwo Mujyi hagamijwe kumenya uburyo ingamba zo kwirinda COVID-19 ziri kubahirizwa, yasanze hari ukudohoka aho ubukarabiro ku maduka na za butike ndetse no ku bigo binyuranye busigaye ari nk’umutako.

    Bumwe usanga nta mazi bugira, ubundi budakora ndetse n’ahagaragaye ubukarabiro bwujuje ibyangombwa ugasanga abajya gusaba serivise zinyuranye haba muri butike barinjira batitaye ku gukoresha izo kandagira ukarabe.

    Bumwe mu bukarabiro amazi aza ari ibitonyanga ku buryo abaturage batinda bakaraba
    Bumwe mu bukarabiro amazi aza ari ibitonyanga ku buryo abaturage batinda bakaraba

    Hari n’aho bigaragara ko ubwo bukarabiro budafite amazi, ukeneye gukaraba yasanga nta mazi agahitamo kujya kwaka serivise adakarabye. Urugero ni ku bukarabiro bwo ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze bwamaze icyumweru budakora na n’ubu amazi akaba aza ari make ku buryo bisaba umuturage iminota isaga itatu akaraba ibitonyanga by’amazi ugasanga imirongo ibaye miremire.

    Umwe mu baganiriye na Kigali Today ati “Dusabwa gukaraba ariko uragera ku bukarabiro ugasanga haraza igitonyanga umuntu akahamara iminota itanu, ibi ni kimwe mu bituma abantu bihuta bakwepa bakinjira mu isoko badakarabye”.

    Hari n’aho usanga isabune zikoreshwa zitujuje ubuziranenge aho usanga ari amazi, hakaba abanga kuzikoresha bagahitamo kwaka serivise badakarabye.

    Ikindi cyateye idohoka rikabije mu kwirinda COVID-19 hakaba hakomeje kwiyongera umubare w’abandura ni utubari dukora rwihishwa, aho n’abaturage ubwabo biyemerera ko badasiba inzoga kandi bakazinywera mu kabari nta kintu bishisha.

    Umuturage umwe ati “Njye buri munsi icupa ndarisoma kandi ndisomera mu kabari ntacyo nishisha, gusa haba ubwo ngize ubwoba ko Polisi insanga mu kabari ngasohoka nkarisomera ku rubaraza, ariko byo utubari turakora rwose, ndarisoma da!”.

    Kuba utubari tumwe na tumwe dukora rwihishwa, abenshi mu batungwa agatoki, ni abayobozi b’inzego z’ibanze badatanga amakuru ugasanga ibikorwa byose byo kwirinda COVID-19 biraharirwa Polisi.

    Abakorerabushake mu kazi ko gukangurira abaturage kwirinda COVID-19
    Abakorerabushake mu kazi ko gukangurira abaturage kwirinda COVID-19

    Mu bagize uruhare mu kurwanya COVID-19 mu Karere ka Musanze, harimo n’urubyiruko rw’abakorerabushake rushimwa na benshi ku bwitange rwakomeje kugaragaza, n’ubwo rwakomeje kugaragaza imbogamizi ruhura na zo muri ako kazi, zirimo kubura uburyo bwabafasha mu kazi nko kubona isabune yo kumesa imyambaro baba biriranywe mu kazi aho baba biriwe bafasha igihugu gukumira COVID-19.

    Umwe waganiye na Kigali Today yagize ati “Igihugu cyacu turagikunda ntituzigera tugitererana, aka kazi dukora karakomeye dukeneye ubufasha, nk’ubu iyi myambaro twiriranwa biba bisaba kuyifura wataha ugasanga nta sabune, wazinduka mu gitondo uza mu bufasha ukabura n’ayo gutega igare, twe abakobwa ntitukibona amavuta yo kwisiga, bibaye ngomba badufasha muri aka kazi tukabona ibikoresho nkenerwa”.

    Undi ati “Dutewe ishema no kuba turi gufasha Leta mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 kandi turabikora twishimye, gusa ducibwa intege no kumva abo mu tundi turere bahembwa twe tukabura n’ay’isabune, mfite inshuti zanjye i Kigali zirampamagara ziti twe twahembwe, twese twakagombye gufatwa kimwe mu gihugu hose”.

    Mu bindi byatumye COVID-19 ikwirakwira mu Karere ka Musanze kandi ni abaturage batambara udupfukamunwa uko bikwiye aho usanga hirya no hino mu mihanda abenshi batumanuye batwambariye ku kananwa abandi badutwaye mu ntoki.

    Nyuma y’uko imibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera mu Karere ka Musanze, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr Muhire Philbert na we yagaragaje uburyo habayeho ukudohoka gukabije mu kwirinda COVID-19 muri ako Karere aho mu barwayi bari gukurikirana harimo umubare munini w’abarembye.

    Yagize ati “Ntabwo nabura kubivuga abaturage baradohotse mu buryo bukabije, aho tunyura hose mu makaritsiye no mu mihanda y’igiturage turabibona, ntibambara udupfukamunwa uko bikwiye, guhana intera ntibikorwa ntibakaraba intoki abantu baradohotse ni yo mpamvu uburwayi bukomeje kwiyongera. Niba tubona abantu bakatubwira n’abo bahuye twabapima tugasanga bararwaye biratwereka ko ibijyanye n’ubwirinzi burimo ikibazo gikomeye.

    Ubwiyongere bwa COVID-19 muri uyu Mujyi wa Musanze bushobora kubangamira ibikorwa birimo iby
    Ubwiyongere bwa COVID-19 muri uyu Mujyi wa Musanze bushobora kubangamira ibikorwa birimo iby’ubucuruzi n’ubukerarugendo, ikaba ari yo mpamvu hakajijwe ingamba zo kwirinda

    Mu gukumira ubwo bwandu bukomeje kwiyongera muri ako karere, ubuyobozi bw’Akarere bwashyizeho ingamba ahakomeje gukorerwa ubukangurambaga mu mirenge inyuranye no mu bigo by’amashuri bashishikariza abaturage kwirinda COVID-19.

    Mu gukaza izo ngamba kandi, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwashyizeho imodoka ebyiri za Coaster zigenda mu mihanda zifata abakomeje kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ku bufatanye na Polisi, aho mu isaha imwe izo modoka zishyizweho hahise hafatwa abarenga ijana batambaye udupfukamunwa bajyanwa muri sitade bafatirwa ibihano.

    Nyuma kandi y’uko Inama y’Abaminisitiri ifatiye ingamba Akarere ka Musanze, abafite amahoteli barataka ibihombo aho hari n’abari baraye muri ayo mahoteli biteguye inama mu gitondo bucya babwirwa ko izo nama zitakibaye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisante-yasobanuye-impamvu-musanze-yashyiriweho-ingamba-zihariye-zo-kurwanya-covid-19

  • Menya tekiniki ya ‘Plea Bargaining’ yatumye Kambanda yemera ibyaha byose yashinjwaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jean Kambanda
    Jean Kambanda

    Hari abataramenye uko byagenze kugira ngo Kambanda we ubwe yiyemerere ibyaha yashinjwaga. Uburyo bwakoreshejwe icyo gihe ni bwo bwitwa tekiniki y’iciririkanya ku gihano (Plea Bargaining) ikoreshwa n’ubushinjacyaha. Kigali Today yabivuye imuzi muri iyi nkuru. Iyi nkuru kandi iragaruka ku itabwa muri yombi rya Jean Kambanda wafashwe akoherezwa imbere y’ubutabera mpuzamahanga.

    Jean Kambanda yatawe muri yombi ate?

    Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’ubutabera za Kenya zifatanyije n’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) , mu rukerera rwa tariki ya 18 mu kwa karindwi mu 1997 nibwo hatangiye igikorwa cya Operation NAKI (Operation Nairobi-Kigali ) cyafatiwemo abari baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari bihishe mu gihugu cya Kenya.

    Cyari igikorwa cyateguwe mu buryo bw’ibanga ku buryo hari amakuru amwe n’amwe banze gusangiza inzego z’umutekano kuko zashoboraga kuburira bamwe mu bashakishwaga n’ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda .

    Kutabwira aya amakuru inzego z’umutekano bakazibwira ku munsi wa nyuma wo guta muri yombi abo bantu ryari itegeko ryatanzwe na Madame Louise ARBOUR wari umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko.

    Mu gutangira Operation NAKI, mu gitondo cya tariki 18 z’ukwezi kwa karindwi habayeho akanama gato ku biro bikuru by’i Gipolisi muri Nairobi ;iyi nama yari igamije gutanga ishusho ku gikorwa ndetse no kugaragaza uko kiri bukorwe. Abari aho bagabanyijwemo amakipe ajyanye n’umubare wabari bagiye gufatwa.

    Ikipe yabaga igizwe na bamwe bo mu nzego z’umutekano za Kenya bagombaga gufata abakekwa. Mu ikipe kandi habaga harimo Umunyarwanda uzi neza ugiye gufatwa kugira ngo aze kwemeza ko ufashwe ari we. Abandi babaga bari muri iyo kipe bari abashinjacyaha n’abagenzacyaha b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR babaga bakurikirana icyo gikorwa .

    Guhera icyo gihe tariki ya 18 mu kwa karindwi 1997 abakekwaga batangiye gutabwa muri yombi umwe ku wundi. Uwafatwaga yahitaga amenyeshwa uburenganzira bwe nk’uko amategeko abiteganya .

    Ubu burenganzira burimo nko kuguma ucecetse kuko icyo uvuze cyose gishobora kuba ikimenyetso mu rubanza, kugira umwunganizi mu mategeko(avocat) ndetse n,ibindi .

    Nyuma abari batawe muri yombi barimo Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi bahise burizwa imodoka z’inzego z’umutekano za Kenya bajyanwa aho bagombaga gutegerereza kugirango bahite boherezwe i Arusha muri Tanzania kuri ICTR.

    Nyuma ya Operation NAKI Kambanda yahise yoherezwa i Arusha muri Tanzania bwa mbere Jean Kambanda yagaragaye mu rukiko tariki 16 mu kwa cumi mu 1997 gusa ntiyaruhije urukiko ahubwo yatanze ubuhamya bw’uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe nuko yashyizwe mu bikorwa ndetse ubwe yiyemerera ibyaha byose yashinjwaga.

    Urubanza rwa Jean Kambanda rwasomwe ku itariki ya 4 z’u kwezi kwa cyenda mu 1998 rwari ruyobowe n’umucamanza wari perezida w’inteko iburanisha ariwe umunya Senegal LAITY KAMA aho yari kumwe n’abandi bacamanza babiri aribo umunyaswede LENNART ASPEGREN n’ umunyafurika yepfo witwa NAVANETHEM PILLAY , Umwanditsi w’urukiko yari umunyanijeriya AGWU UKIWE OKIALI naho umushinjacyaha washinje Jean Kamabanda muri uru rubanza yari umushinjacyaha mukuru wungirije wa ICTR umunyakameruni BERNARD MUNA.

    Plea Barganing (iciririkanya ku gihano) : Tekiniki yakoreshejwe kugirango Kambanda yemere ibyaha

    Ubundi mu mategeko hari ihame ryitwa Plea Bargaining ugenekereje mu Kinyarwanda ni nk’iciririkanya ku gihano .

    Iyi tekiniki ikoreshwa n’abashinjacyaha ikoreshwa iyo ukurikiranweho icyaha ari imbere y’ubushinjacyaha , ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ku cyaha cyakozwe kugirango bujyane ikibazo (case) mu rukiko bufite ibimenyetso bifatika ku cyaha cyakozwe.

    Aha umushinjacyaha akoresha amayeri yose kugirango abone ibimenyetso ku cyaha cyakozwe , umushinjacyaha asaba ukekwaho icyaha kumubwiza ukuri ku cyaha cyakozwe nawe akamwizeza kuzamusabira igihano gito imbere y’umucamanza.

    Uretse kugusabira igihano gito ku cyaha cyakozwe umushinjacyaha ashobora no ku kwizeza ibindi bintu birimo n’amafaranga kugirango akunde agere ku bimenyetso bimworohereza mu kazi.

    Nubwo ariko umushinjacyaha aba ashobora kugusabira igihano gito mu rukiko kubera ko wagaragaje ubufatanye mu gihe cyo gukusanya ibimenyetso ntabwo ariwe uba ufite ijambo rya nyuma ryo kugena igihano ku cyaha cyakozwe kuko nawe aba ari uruhande ruri kuburana.

    Umucamanza wenyine niwe uba ufite ijambo rya nyuma ryo kugena igihano ku cyaha cyakozwe yisunze ibyo amategeko ateganya, aha rero aba ashobora kwemera cyangwa akanga iciririkanya ku gihano (Plea Bargaining) ryabayeho hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa.

    Ubwo Kambanda yageraga imbere y’umushinjacyaha Bernard MUNA , kugirango amenye amakuru yari akeneye ku byaha bya jenoside byakozwe yakoresheje ubu buryo bwa Plea Bargaining amwizeza ku musabira igihano gito , ku muha amafaranga ,kumuha ubuhungiro bw’umuryango we mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi nawe agafashwa kubonayo ubuhungiro no kubonayo akazi mu gihe yari kuba arangije igihano cye.

    Imbere y’ubushinjacyaha n’imbere y’urukiko ibyaha byose Kambanda yashinjwaga yarabyemeye yizeye ko azagabanirizwa igihano agahabwa n’ibyo yari yemerewe bindi.

    N’ubwo ubu buryo busanzwe bukoreshwa hagati y’umushinjacyaha n’uregwa nkuko twabibonye hejuru ntabwo biba ari ihame ko umucamanza ashyira mu bikorwa ibyo ubushinjacyaha byose buba bwemereye uregwa .

    Byatumye abacamanza b’urukiko rwa Arusha umunya Senegal LAITY KAMA umunyaswede LENNART ASPEGREN n’ umunyafurika yepfo NAVANETHEM PILLAY batemera ubyo ubushinjacyaha bwari bwasabiye Kambanda harimo igihano kigufi kitagombaga kurenza imyaka 15 nkuko yari yabisabiwe n’ubushinjacyaha.

    Nyuma yo kwemera ibi byaha ku giti cye hakoreshejwe uburyo bwa Plea Barganing nibwo ku itariki 4 mu kwa cyenda mu 1998 Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa ICTR rwamuhamije ibyaha bya Jenoside ;icyaha cyo gukangurira abaturage gukora Jenoside ;Ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside , kudakoresha ububasha yari afite ngo ahagarike jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu akatirwa igifungo cya burundu.

    Jean Kambanda yaguye mu kantu kuko yumvaga ibyo yemerewe n’ubushinjacyaha bizakurikizwa akagabanirizwa igihano , nyuma yahise ajuriria ariko kubera ariwe wari wariyemereye ibyaha byose igihano ntabwo cyahindutse cyaje no gushimangirwa mu rugereko rw’ubujurire bw’urukiko rwa Arusha ku itariki 19 ukwakira mu 2000 nyuma ahita yoherezwa mu gihugu cya Mali muri Gereza ya Koulikoro aho arimo kurangiriza igihano cy’igifungo cya burundu yahawe.

    Plea Barganing isanzwe ikoreshwa mu mategeko hari ibihugu bimwe na bimwe bitayemera ko ikoreshwa kuko basanze ishobora gutuma abantu bemera ibyaha bagendeye ku gitutu n’ibyo baba bizezwa bakaba bakwemera n’ibyo batakoze.

    Hari n’aho rimwe na rimwe ubu buryo bukoreshwa nabi abantu bamwe na bamwe bitewe n’ibyo bijejwe aho baba bashobora kubeshyera abandi bakaba bahanirwa ibyaha batakoze.

    Ku rwego rw’ubushinjacyaha bwo ubu buryo bugira akamaro kuko bworoshya akazi mu gihe cy’ikusanya bimenyetso (Collection of evidence) no mu gihe cy’iburana kuko umucamanza aba ashaka gutsinda urubanza we akoresha ibishoboka byose ngo agere ku makuru yamufasha.

    Ubu buryo iyo budakoreshejwe neza n’ubushinjacyaha bushobora no gutera ubunebwe ubushinjacyaha ntibucukumbure ngo bugere mu mizi y’icyaha mu gihe buhisemo kwizera ko ibyo bwabwiwe byose ari ukuri ntibukomeze gucukumbura.

    Kugirango tubasobanurire ubu buryo neza twifashishije urubanza rwa Jean Kambanda ubwo yari ari imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho uRwanda gusa hari n’izindi manza zigaragaramo ko zakoreshejwemo ubu buryo kuko hamwe na hamwe amategeko abwemera.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/menya-tekiniki-ya-plea-bargaining-yatumye-kambanda-yemera-ibyaha-byose-yashinjwaga

  • Perezida Kagame yijeje ubufatanye buhoraho bw’u Rwanda, Afurika n’umuryango OECD #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame
    Perezida Kagame

    Isabukuru yizihijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, uwo muryango ukaba ugamije kubaka politiki zigamije imibereho myiza.

    Uwo muryango ugizwe n’ibihugu binyamuryango 36 bifite ubukungu buhagaze neza ku Isi, hamwe n’ibindi bihugu by’ibifatanyabikorwa mu gutegura politiki zigamije kwimakaza ukwihaza, uburinganire, amahirwe ndetse n’imibereho myiza kuri bose.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye akazi gakorwa n’uyu muryango, anagaragaza ubushake bw’u Rwanda ndetse na Afurika mu gukorana n’uyu muryango.

    Yavuze ko intego y’uyu muryango ari uguharanira imibereho myiza ku isi yose, kandi ko uburyo wibanda cyane ku kudaheza no guteza imbere abikorera, ari ibintu bikenewe by’umwihariko ku iterambere ry’inganda muri Afurika.

    Muri Gicurasi 2019 u Rwanda nibwo rwemerewe kwinjira mu bihugu by’ibinyamuryango by’Ikigo cy’Iterambere gishamikiye kuri uwo muryango ari cyo OECD Development Centre. Cyashinzwe mu 1961 nk’ikigo cyigenga kigamije guhuza OECD n’ibihugu biyigize mu biganiro ku gusangira ubumenyi no guteza imbere ubukungu.

    Nyuma yo kuba Umunyamuryango Mushya wa OECD Development Centre, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimira ayo mahirwe yo kwigira ku byiza abandi bakora, avuga ko ruzaboneraho gusangiza abandi amasomo y’urugendo rwarwo.

    Yavuze ko Afurika n’u Rwanda byishimiye gukomeza ibiganiro no gufatanya na OECD mu gushakira abaturage babyo iterambere.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yijeje-ubufatanye-buhoraho-bw-u-rwanda-afurika-n-umuryango-oecd

  • Ibiciro by’ingendo ntibyahindutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi RURA ibitangaje nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14/12/2020 yanzuye ko umubare umubare w’abagenda mu modoka za rusange ugabanuka, izo modoka zikaba zigomba gutwara gusa 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibiciro-by-ingendo-ntibyahindutse

  • Minisiteri ya Siporo iri kwiga uburyo bwo gufasha amakipe yagizweho ingaruka na COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa
    Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa

    Ibi byatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, mu kiganiro cy’imikino KT Sports cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2020 aho yavuze ko Minisiteri ayobora iri kwiga uburyo bwo gufasha amakipe.

    Yagize ati” Turi kwiga uburyo twazafasha amakipe binyuze mu banyamuryango bacu ari bo mashyirahamwe y’imikino kugira ngo tuyafashe guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.”

    Minisitiri yakomeje avuga ko iki gikorwa kigomba kwihutishwa kugira ngo ubu bufasha buboneke mu minsi ya vuba

    Shampiyona y’umupira w’amaguru izasubukurwa FERWAFA yerekanye ingamba zo kurinda amakipe

    Kuwa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri ya siporo yafashe icyemezo cyo guhagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari igeze ku munsi wayo wa Gatatu.

    Kuri iyi ngingo Minisitiri Mimosa yavuze ko FERWAFA ariyo ifite inshingano mu gusubukurwa kwayo.

    Yagize ati “ Nka Minisiteri twahagaritse shampiyona nyuma yo gusanga ingamba FERWAFA yatanze itarazubahirije aho amwe mu makipe yakinnye imikino atapimishije abakinnyi , Ubwandu bwagaragaye mu bakinnyi ndetse no gutanga ibisubizo by’imihimbano. Kuri iyi ngingo rero icyo dushinzwe ni ukurinda abakinnyi n’abanyarwanda muri rusange. Kugira ngo shampiyona isubukurwe turasaba FERWAFA kuduha ingamba yafashe z’uburyo ibibazo byagaragaye bitazongera ndetse n’uburyo buhamye bwo kurinda abakinnyi ndetse n’abandi bose barebwa n’umukino.”

    Mu bindi Minisitiri yatangarije KT Sports yagarutse ku myiteguro y’amakipe azahagarira u Rwanda mu mikino nyafurika. Yagize ati” Ikipe y’igihugu yitegura imikino ya CHAN izabera muri Cameroon kuva mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2021 ndetse na AS Kigali ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup zigomba gukomeza imyitozo ariko hari uburyo bwo kwirinda COVID-19 kugira ngo azazane umusaruro mwiza.”

    Icyorezo cya COVID-19 cyatumye amakipe ahomba amafaranga yinjizaga ku kibuga wasangaga ari yo ayafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse bamwe mu baterankunga batinye gutanga amafaranga mu makipe yo kwamamaza kuko abafana batemerewe kureba imikino kandi ari bo batuma ibigo by’ubucuruzi byunguka.

    Inkunga izahabwa amakipe izanyuzwa mu mashyirahamwe, amashyirahamwe na yo ayishyikirize amakipe kuko ari bo banyamuryango bagize minisiteri.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/minisiteri-ya-siporo-iri-kwiga-uburyo-bwo-gufasha-amakipe-yagizweho-ingaruka-na-covid-19