Tag: featured

  • Hari abemerewe gusezerana nubwo ubukwe bwahagaritswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Prof Shyaka Anastase
    Minisitiri Prof Shyaka Anastase

    Mu gihe benshi bari barageze ku musozo w’imyiteguro y’ubukwe, bamwe basabaga nibura kwemererwa bagasezeranira mu misa n’amateraniro yemewe.

    Icyakora Minisitiri Shyaka avuga ko ubukwe butemewe kandi ko ababufite bakwihangana bakazabukora iki cyorezo kimaze gucisha make.

    Ati “Turamutse tubemereye ko basezeranira mu iteraniro icyo gihe iteraniro ryaba rihindutse ubukwe kandi ntibwemewe.”

    Icyakora Minisitiri Shyaka avuga hari abafite amahirwe yo gusezerana, atanga urugero ko hari ibidasaba gutegereza.

    Ati “Niba umwe mu baseserana yaravuye hanze kandi agomba gusubirayo, icyo gihe bakwegera ubuyobozi bw’Umurenge na bwo bukavugana n’izindi nzego bakabafasha.”

    Minisitiri Shyaka avuga ko nubwo aba bageni bafashwa ngo baherekezwa n’abantu babiri babasinyira atari uguherekezwa n’abantu benshi.

    Mu nkuru Kigali Today yari yakoze mbere yaho, hari abafitanye ubukwe n’abavuye mu mahanga bari bagaragaje ko bababajwe no kuba bagiye gusubirayo badakoze ubukwe. (Soma iyo nkuru HANO)

    Mu Karere ka Rubavu ho hari ufite umwihariko wo kuba amaze gutegura ubukwe inshuro ebyiri ariko bugasubikwa kubera Covid-19.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 yemeje ko imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose bibujijwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abemerewe-gusezerana-nubwo-ubukwe-bwahagaritswe

  • Nyamagabe: Abaturage bubatse ubwanikiro bw’imyaka bategereza kwishyurwa amaso ahera mu kirere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abubatse n
    Abubatse n’abatanze ibikoresho byo kubaka ubwanikiro bwa Nkomane bamaze igihe kirekire bategereje kwishyurwa

    Iyi kampani yari yatsindiye isoko ryo kubaka ubwanikiro bune, harimo butatu bwo mu Murenge wa Cyanika, na bumwe mu Murenge wa Nkomane.

    Abo barimo amafaranga ni abakoze umurimo wo kubaka, n’abatanze ibiti n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kubaka, nk’uko bivugwa n’umugabo umwe mu bafitiwe umwenda, utuye mu mudugudu wa Buhazi, Akagari ka Bitandara, Umurenge wa Nkomane.

    Agira ati “Haje Rwiyemezamirimo ku tariki 19 z’ukwa mbere muri uyu mwaka, atubwira ko azajya ahemba buri minsi 15. Iminsi 15 yarashize hashira n’indi, none dore bigeze mu kwa 12 batubwira ngo ejo bazaduhemba. Abo bafatiye ibiti na sima na bo ntibarabishyura.”

    Agronome w’Akarere ngo yaje kuza ababwira ko bagiye kubishyura, abaka na nomero za konti zabo, none na bwo hashize amezi atatu batarayabona.

    Ati “Twabuze uwo twatakira. Bandimo ibihumbi 204 by’ibiti kandi byo bari batubwiye ko bahita babyishyura. Nk’i Mushubi hari uwitwa John Mbarushimana barimo ibihumbi magana abiri by’ibiti, n’uwitwa Habubwira Xavier na we bamurimo ibihumbi 200. Hari n’abakozi bagiye bakora nyakabyizi, na bo ntibigeze bahembwa.”

    Vedaste Ndagijimana na we wo mu Murenge wa Nkomane agira ati “Njyewe bandimo amafaranga ibihumbi 18. Bayampaye nabasha kugura amakayi y’abana. Rwose bazatwishyure.”

    Etienne Nzayisenga na we ati “Bandimo 4,500 y’imibyizi itatu. N’ubwo ari makeya nayakoreye nyakeneye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Lambert Kabayiza, avuga ko muri rusange amafaranga rwiyemezamirimo yari abereyemo abaturage abarirwa muri miliyoni umunani n’igice.

    Nyuma yo kwemeranywa na we ko babanza kwishyura abaturage bakabona kumwishyura, akarere kishyuye abaturage ku itariki ya 9 Ukuboza. Ariko ngo kugeza ubu abafite konti muri Koperative Umwalimu SACCO ni bo bonyine bamaze kuyabona.

    Ati “Abatarayabona byaturutse ku bibazo banki z’ubucuruzi zifite muri iyi minsi. Ariko ahatari ibyo bibazo nko mu Mwalimu Sacco bo barayabonye.”

    Kuri ubu ngo bari gutekereza gukorana na banki abagomba kwishyurwa bafitemo konti, bakazigaragariza ko bo batanze amafaranga n’ubwo atarabageraho, bakareba ko babemerera kuba bayatanze hanyuma bo bagategereza ko ay’akarere na bo azabageraho.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyamagabe-abaturage-bubatse-ubwanikiro-bw-imyaka-bategereza-kwishyurwa-amaso-ahera-mu-kirere

  • RURA iraburira ba nyiri imodoka zitwara abagenzi zitabyemerewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyatangajwe na Anthony Kulamba, Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio n’abandi batumirwa, aho bagarutse ku gutwara abagenzi nyuma y’aho habereye impinduka ku mubare w’abagenda mu modoka.

    Impinduka mu gutwara abagenzi zabaye ni izishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 14 Ukuboza 2020, aho yasabye ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zibatwara kuri 50%, hagamijwe ko bahana intera mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Iyo gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, ikaba yaratangiye irimo ibibazo kuko hari abantu babuze imodoka, izindi zizamura ibiciro by’ingendo nta bwiriza ribivuga, ari na ho abafite imodoka zitagenewe gutwara abagenzi zihita zibatwara kandi bitemewe, bakaba baburirwa ko ibihano bikarishye bibategereje nk’uko Kulamba abivuga.

    Agira ati “Hari imodoka nto tuzi ko zijya ziyiba zigatwara abagenzi zirimo nka Avensis n’andi mavatiri, tumaze igihe turwana na zo kuko zitwara abagenzi mu buryo butemewe, tukazifata, tukazihana, tukazifunga. Ba nyirazo bamenye ko zizajya zifatwa zigafungwa igihe kirekire kuko ziba ziri mu makosa, ndetse tukanasaba abaturage kujya baduha amakuru”.

    Ati “Kimwe ni uko zikora ako kazi nta byangombwa bibibemerera, ikindi ni uko batubahiriza n’izi gahunda turimo zo kurwanya Covid-19, bapfa gupakira abantu uko babonye bakagenda kandi nta n’ubwishingizi baba bafite. Izo rwose turaziburira ko tugiye kurushaho kuzihana nubwo twari dusanzwe tubikora, tuzica amande ariko ibihano bigiye kuziyongera”.

    Akomeza asaba ba nyirazo kubivamo kuko binyuranyije n’amategeko, ahubwo ngo uwifuza gukora ubwikorezi agende abisabe ahabwe ibyangombwa, ajye mu mikorere ikwiriye.

    Uretse izo, ngo hari n’izindi zizwi nka Twegerane (minibus) ziba zarakuwe mu mashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuko zitagishoboye akazi ariko zigakomeza gukora bitemewe, izo na zo ngo zigomba kubireka.

    Ati “Hari imodoka za minibus zabaga muri sosiyete ya RFTC itwara abagenzi ariko ikaza kuzisezerera, hari aho rero zikomeza gukora. Izo na zo turafatanya na Polisi tuzifate zifungwe kuko zikora bitemewe ari na zo zitwa inyeshyamba. Ntitwakwemera gukorera mu kajagari na cyane cyane muri iki gihe gikomeye cyo kwirinda Covid-19, abazibonye bajye baduha amakuru”.

    Nubwo haherutse kubaho impinduka mu gutwara abagenzi, RURA yaraye itangaje ko ibiciro by’ingendo bitagomba kuzamuka, mu rwego rwo korohereza abaturage kuko ubukungu bwabo bwashegeshwe na Covid-19, Leta ikaba yemeye ko izajya ibunganira iha amafaranga y’inyongera ibigo bitwara abagenzi kugira ngo na byo bidahomba, kuko imodoka zirimo gutwara igice cy’umubare w’abantu zatwaraga.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rura-iraburira-ba-nyiri-imodoka-zitwara-abagenzi-zitabyemerewe

  • Amashuri amaze kubakwa muri Kicukiro yagabanyije ubucucike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akarere ka Kicukiro katashye ibyumba by
    Akarere ka Kicukiro katashye ibyumba by’amashuri bishya bizafasha kugabanya ubucucike

    Uturere twose mu gihugu dukomeje gusiganwa n’ibihe kugira ngo turangize kubaka ibyumba by’amashuri birenga 22,500 harimo 442 bigomba kubakwa muri Kicukiro.

    Icyiciro cya mbere cy’ibyumba by’amashuri byamaze kubakwa n’Akarere ka Kicukiro mu kwezi kwa Kanama 2020, cyari kigizwe n’ibyumba 104, none hiyongereyeho ibyumba 115 byatashwe ku wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020.

    Ubuyobozi bw’amashuri yahawe ibyumba by’inyongera hamwe n’ababyeyi bayarereraho, bavuga ko batangiye kubona nta bucucike mu mashuri bugihari, kubera iyo mpamvu bakaba biteze imitsindire y’abana n’uburere bitandukanye n’ibyo mu myaka yashize.

    Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kagarama, ryahawe ibyumba umunani bishya, Samuel Nkurunziza, avuga ko umubare batagomba kurenza muri buri cyumba (nk’uko Minisiteri y’Uburezi ibiteganya) ari abanyeshuri 46.

    Uwimana Jacqueline wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kicukiro avuga ko atajyaga akurikirana neza imyigire y’abana bose bitewe n’igihe gito amara kuri buri somo kandi akigisha abana benshi.

    Uwimana yagize ati “Ibyumba n’ubwo hatubatswe byinshi cyane, byatugabanyirije umutwaro kuko mu cyumba hari hasanzwemo abana 50 ariko ubu bakaba babagabanyirije mu kindi cyumba, biramfasha kubagenzura byihuse no kureba ko basobanukiwe n’isomo nabahaye”.

    Mugenzi we witwa Mukangoga Justine wigisha muri EFOTEC-Nyarugunga mu Murenge wa Kanombe, avuga ko yatangiye kubona abana batsinda ibizamini ku rugero rwa 100% kuko badacucikiranye kandi kubakurikirana byoroshye.

    Umunyeshuri witwa Niyongira Eric wiga imibare, ubugenge n’ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga (computer science) aho muri EFOTEC-Nyarugunga, yemeza ko umusaruro buri wese azabona uzaba umukwiriye bitewe no kutegerana ngo bitange icyuho cyo gukopera.

    Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kicukiro, Munyantore Jean Claude, avuga ko ibyumba by’amashuri 115 ako Karere kubatse ku nkunga ya Leta nibimara gutahwa byose mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2021, ubucucike mu mashuri buzaba bugeze ku mpuzandengo y’abana 50 muri buri cyumba cy’ishuri buvuye kuri 75.

    Munyantore avuga ko ibyumba by’amashuri byubatswe mu ngengo y’imari ya Leta bitararangira kubakwa neza ari 16 mu 115, kandi ko ibyubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi na byo bigeze ku rugero rwa 85%.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko kubaka ibyumba by’amashuri biterwa inkunga na Banki y’isi byadindijwe n’uko Umujyi wa Kigali wabanje gutanga isoko ryo kugura inzugi n’amadirishya.

    Aka Karere kavuga ko karimo gukoresha ingengo y’imari ya Banki y’isi irenga miliyari imwe na miliyoni 400 mu kubaka ibyumba by’amashuri 151.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/amashuri-amaze-kubakwa-muri-kicukiro-yagabanyije-ubucucike

  • Musanze: Kubahiriza saa moya byananiye abasaga 150 barara muri stade #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasaga 150 baraye muri Stade Ubworoherane nyuma yo kurenga ku mabwirizwa yo kwirinda COVID-19
    Abasaga 150 baraye muri Stade Ubworoherane nyuma yo kurenga ku mabwirizwa yo kwirinda COVID-19

    Abenshi mu bafashwe ni urubyiruko aho bamwe bagaragaweho ubusinzi nyuma yo gufatirwa mu tubare, hagaragara n’umubare munini w’urubyiruko rwafatiwe mu byumba bareba filime.

    Ikindi cyagaragaye kuri abo bafashwe ni umwanda aho bari bambaye imyambaro yanduye cyane barimo n’abatambaye udupfukamunwa.

    Umwe mu rubyiruko rwafatiwe mu businzi aganira na Kigali Today, yagize ati “Njye ndakangutse nisanga muri sitade ntambaye inkweto nta n’agapfukamunwa numva ndikanze, ndashimira Polisi kunzana hano ni nko kuntabara kuko sinari nzi aho ndi nari nasinze mu buryo bukabije”.

    Arongera ati “Twari mu rugo rw’umugabo tunywa inzoga, amacupa nibuka nanyweye ni atanu y’urwagwa, gusa sinzi uburyo nafashwe mbabajwe n’icyaha nakoze cyo gukinisha icyorezo, ngomba kwihana gusa n’abafungura utubare babicikeho turwanye COVID-19 ikomeje kwica benshi”.

    Hari n’abafatiwe mu mujyi wa Musanze batashye mu turere batuyemo tutarebwa na gahunda yo gufunga ingendo saa tanu, bisobanura bavuga ko batari bazi ko kunyura mu Mujyi wa Musanze utashye mu Karere bibujijwe.

    Uwari avuye i Kigali ajya muri Nyabihu ati “Navaga CHUK ntashye muri Nyabihu, ngeze mu mujyi wa Musanze saa moya n’iminota itanu baramfata, icyantindije nari mfite umurwayi bari bari kubagira muri CHUK, icyo nazize ni uko nageze i Musanze amasaha yarenze. Amabwiriza yo guhagarika ingendo i Musanze nari nayumvise ariko ntabwo nari nzi ko kuhanyura wigendera ujya mu kandi karere bibujijwe, ibintu byakaze Covid-19 imeze nabi, ntabwo ari ibintu byo kujenjekera gusa ndasaba imbabazi”.

    Bamwe bafashwe nta dupfukamunwa bambaye
    Bamwe bafashwe nta dupfukamunwa bambaye

    Umwe mu bakecuru baraye muri sitade ati “Bamfashe saa moya irengaho iminota icumi, nari hafi yo mu rugo neza neza, nafashwe ubwo nari nsohotse gato ngiye guhahira abana, ubu abana banjye baraye batariye nta n’amafaranga ibihumbi 10 y’ibihano mfite”.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, yavuze ko muri abo bantu baraye muri sitade harimo abafatiwe mu tubari abandi bafatirwa mu mafilime.

    Ati “Twasanze abantu batsindagiriye mu cyumba bareba filime, bari biganjemo abana bari biyambuye imyambaro y’ishuri bayifashe mu kwaha bambaye indi myenda. Bareberaga iyo filime ahantu hateye ubwoba hasa nabi cyane na bo basa nabi cyane. 27 muri bo bari hano twabafashe abana batoya bo munsi y’imyaka 15 turabareka, nyiri iyo nzu watorotse dukomeje kumushakisha kuko arangiriza abana agatuma bata ishuri, ubu n’ibyuma bye twabifashe biri hano”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko bihaye gahunda yo gukosora abakomeje kurenga ku mabwiriza, babahana mu rwego rwo gutanga ubutumwa bugamije kwirinda COVID-19.

    Ati “Mu ijoro ryakeye twafashe abagera ku 150, murabona ibinyabiziga, moto amagare aba bose bagiye barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, hari abarengeje isaha yagenwe abo twafashe bahoberana mu muhanda, abatambaye udupfukamunwa, abari mu tubari, bose twabazanye naho utubari twadufunze”.

    Arongera ati “Ntawe bishimisha kubona imbaga y’abantu hano bafatiwe mu makosa, twizere ko ubutumwa bugera ku bantu bose bakamenya ko kurenga ku mabwiriza ari amakosa, ni ngombwa kubivuga kugira ngo dufashe abandi kwirinda, ni yo mpamvu tubazana hano muri sitade tukabigisha tubaca n’amande kugira ngo n’abandi babyumvireho”.

    Uwo muyobozi kandi yanenze abafashwe basinze aho baraye muri sitade batazi aho bari kubera inzoga, aho basabwe kugaragaza utwo tubari banywereyemo kugira ngo ba nyiratwo bahanwe, asaba n’umuntu wese wibonaho ibimenyetso bya COVID-19 gutanga amakuru byihuse kugira ngo bafashwe.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/musanze-kubahiriza-saa-moya-byananiye-abasaga-150-barara-muri-stade

  • CP Kabera: Abantu bihishe COVID-19 aho kwihisha Polisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera avuga ko mu mezi icyenda indwara ya COVID-19 imaze igeze mu Rwanda, mu byumweru 3 bishize aribwo hagaragaye umubare munini w’abantu barenga ku mabwiriza.

    Avuga ko impamvu zituma barenga ku mabwiriza harimo kuba abantu barabonye ko serivisi nyinshi zifunguwe bakeka ko icyorezo cyarangiye.

    Hari kandi n’abarambiwe ku buryo bavuga ko bazabana na yo ariko na none ngo hakaba n’ikindi kiciro cy’abumva nabi bakarenga ku mabwiriza nkana.

    Agira ati “Hari abantu barambirwa ndetse bamwe bakanabivuga ngo icyorezo cya COVID-19 tuzabana na cyo ariko ntiwabana na cyo nk’uko byavuzwe nk’uko imibare ibigaragaza kuko kiragufata kikakuzahaza cyangwa kikakwica, kuvuga ko uzabana na cyo utarakirwara cyangwa utazi n’ukirwaye uko aba ameze kwaba ari ugukabya.”

    Asaba Abanyarwanda kujya basoma amabwiriza aba yatanzwe uko yakabaye aho kureba ingingo imwe ihuye n’icyo wifuzaga cyangwa ukora.

    Agira ati “Icyatugaragariye ni uko iyo asohotse (amabwiriza) umuntu acishamo ijisho urugero niba acuruza Resitora ati munshakiremo ijambo resitora niba ataribonye akigendera akumva ko bitamureba yajya gukora ubucuruzi bwe akarenga ku mabwiriza.”

    CP John Bosco Kabera avuga ko abantu bacuruza amafunguro ariko ugasanga bafitemo utubari ari bo barimo gufatwa ku bwinshi barenze ku mabwiriza.

    Avuga ko hari abantu usanga resitora barazihinduye utubari ku buryo abantu babeshya ko bagiye gufungura nyamara barimo kunywa inzoga kandi utubari twarahagaritswe.

    Ati “Urugero nabaha ni uko mu minsi itandatu cyangwa itanu ishize isaa yine z’ijoro n’izirenga tumaze gufata abantu batwaye ibinyabiziga basinze 55. Abo bantu nta handi baba bavuye ni muri ayo maresitora kuko utubari ntabwo twemerewe gukora.”

    Asaba abacuruzi ba resitora kwirinda gucuruza inzoga kuko bishobora guha icyuho abantu bakandura.

    CP Kabera avuga ko hagiye kuzagenzurwa za resitora kugira ngo harebwe ko amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Avuga ko amasaha yagenwe kuba abantu bageze mu rugo akwiye kubahirizwa uko yakabaye kuko nta gikomeye kirimo ahubwo byose ari ukumva ububi bw’icyorezo.

    Asaba Abanyarwanda kubahiriza imibare y’abantu bagenwe mu gihe cy’ikiriyo, mu nsengero no mu nama zitandukanye.

    Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho gusaba abantu kwitwararika cyane mu minsi mikuru ntibakore ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yagize ati “Turasaba Abanyarwanda bose ko badakwiye gukora ibikorwa mu ngo zabo bituma Polisi iza kureba uko bubahiriza Noheli n’Ubunani. Itariki 25 z’uyu mwaka 2020 izaba ari Noheli, 25 za 2021 izaba ari Noheli.”

    Akomeza agira ati “Itariki ya mbere z’ukwa mbere 2021 hazaba ari Ubunani, itariki ya mbere z’ukwa mbere 2022 izaba ari Ubunani. Noheli ntiza ngo ishire, Ubunani ntibuza ngo bushire. Twitwaye neza COVID-19 twayitsinda, izo Noheli tuzazizihiza neza dusabana n’imiryango yacu.”

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera ashimira abaturage bakora ibishoboka kugira ngo birinde kandi barinde abandi COVID-19 ariko akabasaba gutanga amakuru ku batubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

    Ati “Ku bantu bubahiriza amabwiriza uko yakabaye turabashimira cyane ariko na none n’abantu barenga ku mabwiriza bakora ibidakorwa, bakora ibibashyira mu kaga cyangwa bakora ibishyira bagenzi babo mu kaga bazi ko bihishe Polisi nyamuneka turabasaba nibishe Coronavirus.”


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/cp-kabera-abantu-bihishe-covid-19-aho-kwihisha-polisi

  • Utubari 85 twaraye dufatiwemo abantu 300 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagarutse ku mibare y’abantu bagiye bafatwa baranze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo abafatiwe mu tubari, abatambaye udupfukamunwa, abatubahirije ibwiriza ryo guhana intera ndetse n’abarenze ku masaha yo kugera mu ngo zabo.

    Minisitiri Shyaka yavuze ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye harimo na Polisi y’Igihugu, mu gihugu hirya no hino hafashwe utubari dufunguye tugera kuri 85, harimo abantu bagera kuri 300. Mu gihe abafashwe batambaye udupfukamunwa uko bikwiye bagera ku bihumbi bitatu (3000).

    Abafashwe batubahirije ibwiriza ryo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, bagera kuri 979, naho abafashwe barenze ku masaha yo kugera mu ngo zabo, ni abantu bagera ku 2538 mu gihe ibinyabiziga byafashwe byarengeje amasaha yo kugera mu ngo ari 128.

    Asoza icyo kiganiro, Minisitiri Shyaka yavuze ko iyo mibare yo ku munsi wa mbere gusa nyuma y’ibyemezo bishya by’inama y’Abaminisitiri igaragaza ko abantu bataratangira gushyira ibintu mu buryo. Yasabye Abanyarwanda bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, bakubahiriza amasaha yo kugera mu rugo dore ko bayazi, ko nta kabari kemewe, bakubahiriza n’ibyo guhana intera bagamije kwirinda.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/utubari-85-twaraye-dufatiwemo-abantu-300

  • Minisitiri wa Siporo yijeje ko barimo kwiga uko imikino yahagaritswe yasubukurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Munyangaju (ubanza ibumoso) hamwe n
    Minisitiri Munyangaju (ubanza ibumoso) hamwe n’abandi bayobozi mu kiganiro n’itangazamakuru

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro abayobozi banyuranye bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020 bagamije kugaragaza uko ingamba zijyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zihagaze mu Rwanda.

    Minisitiri Munyangaju avuga ko n’ubwo imikino y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe ngo hari imikino mpuzamahanga izakomeza harimo umukino wa AS Kigali yemerewe gutangira imyiteguro tariki ya 16 Ukuboza mu kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe yo mu gihugu cya Uganda.

    Atangaza ko n’ikipe y’igihugu na yo izitegura umukino wa CHAN, naho imikino ya CECAFA iri kubera mu Karere ka Rubavu ngo irakomeza n’ubwo hari ingamba zigomba kubahirizwa.

    Minisitiri Munyangaju yagize ati « Ingamba zihari ni uko amakipe yose yajyanywe ahantu hamwe i Rubavu, kuri buri mukino ugiye kubaho abakinnyi n’ababafasha barapimwa. »

    Minisitiri Munyangaju avuga ko nta mbogamizi mu kwanduza abakinnyi bari mu irushanwa kuko badasohoka ndetse ntibagire aho bahurira n’abantu bo hanze.

    Ku bijyanye n’amarushanwa yo gusiganwa ku magare (Tour du Rwanda), Minisitiri Munyangaju avuga ko ayo marushanwa arimo gutegurwa kandi kugira ngo abe bikazaterwa n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaze.

    Ati « Twari tumenyereye ko abaturage bajya ku muhanda mu gihe tour du Rwanda iri kuba bashyigikiye abakinnyi ariko iyi si ko bizagenda kuko tuzagendera uko icyorezo kizaba gihagaze, hakazaba kubahiriza amabwiriza.”

    Minisitiri wa Siporo avuga kuba hari abakinnyi babonetseho icyorezo cya COVID-19 byatewe no kutubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zitandukanye yo kwirinda, harimo kuba amakipe ataragumye aho yari ateraniye (camp) nk’uko byasabwaga.

    Yanagaragaje n’ibibazo byabonetse muri imwe mu mikino, urugero nko ku mukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC agira ati “Mu mukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC, abakinnyi bagiye mu kibuga ibisubizo bya COVID-19 bitaraza, bisohoka bigaragaza ko hari abakinnyi bane barwaye kandi umukino uri kuba, abakinnyi bakomeza gukina.”

    Ikindi avuga ni uko hari amakipe yatanze impapuro mpimbano zerekana ibisubizo bya COVID-19. Avuga ko ahabonetse impapuro mpimbano ababikoze bazahanwa n’amategeko hagendewe ku igenzura riri gukorwa.

    Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju, yizeza ko abashinzwe ibirebana n’umupira w’amaguru barimo gutegura ingamba zizatuma wongera kugaruka, imikino igasubukurwa.

    Ibi abivuga ashingiye ku biganiro biri gukorwa ariko akongeraho ko bizaterwa n’uko ubwandu buzaba bwifashe mu Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/minisitiri-wa-siporo-yijeje-ko-barimo-kwiga-uko-imikino-yahagaritswe-yasubukurwa

  • #COVID19: Minisitiri Shyaka yasobanuye uko ingendo zacaga i Musanze mu muhanda Kigali-Rubavu zizakorwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Musanze unyuramo umuhanda uhuza Rubavu na Kigali
    Umujyi wa Musanze unyuramo umuhanda uhuza Rubavu na Kigali

    Prof Shyaka yavuze ko hari uburyo bubiri abantu bazakomezamo ingendo ntibahure na Covid-19 bageze i Musanze, aho basabwa guhitamo kunyura i Muhanga cyangwa bakanyura i Musanze ariko Polisi ikabaherekeza kugira ngo badahagararayo.

    Ibi Minisitiri Prof Shyaka yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, ari kumwe na bagenzi be barimo ushinzwe ubuzima, siporo, ubucuruzi n’inganda ndetse n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

    Prof Shyaka yagize ati “Abantu baribaza bati ‘ese Musanze ko ari saa moya ariko Rubavu na Kigali bigashyirwa saa tatu biragenda bite!” Niba uva i Rubavu ukabona ko uri bugongane na saa moya i Musanze, ushobora kwinyurira mu Ngororero na Muhanga ugakomeza ukagenda”.

    Yakomeje agira ati “Ariko ushaka gukomeza guca i Musanze, ngira ngo twafatanyije na Polisi y’Igihugu hamwe n’izindi nzego dukorana, hari aho Musanze itangirira n’aho irangirira, hagati aho Polisi y’Igihugu iraguherekeza ariko ntabwo ari byo dushyize imbere”.

    Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, bakomeza bagira inama abantu kwirinda kuva i Rubavu cyangwa i Kigali bwije (saa moya zageze), ahubwo ko bakwiye kumenyera gukora no kugenda hakibona.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ku bijyanye n’ubwandu bwa Covid-19 kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 igaragaza ko i Kigali handuye abantu 30 biganjemo abagenzi binjira mu gihugu, bakaba barahise bashyirwa mu kato.

    Mu mujyi wa Musanze hagaragaye abafite ubwo bwandu bangana na 39, bakaba ari itsinda MINISANTE ivuga ko ari abibasiwe kurusha abandi, ndetse n’i Rubavu ngo handuye abantu umunani, i Karongi batatu, i Rusizi batatu, mu Ruhango umwe, ndetse na Huye umwe.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije avuga ko i Musanze hagaragaye umwihariko wo kugira abantu benshi banduye Covid-19 ugereranyije n’ahandi mu yindi mijyi y’u Rwanda.

    Dr Ngamije yagize ati “Ku bantu basaga 100 muri Musanze twasuzumye (mu cyumweru gishize) nta gahunda twahanye ndetse na bo nta gahunda bahanye natwe, uhuriye n’umuntu mu nzira ukamupima, twasanze harimo abasaga 13% bafite ubwandu”.

    Minisitiri w’Ubuzima avuga ko iyo mibare ku bijyanye n’indwara z’ibyorezo iteye impungenge, akaba ari yo mpamvu abanya-Musanze bafatiwe ingamba zihariye.

    MINISANTE ivuga ko mu yindi mijyi y’u Rwanda ikibazo cya Covid-19 kidakabije nk’i Musanze, ariko na bo ngo basabwa kwirinda cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/covid19-minisitiri-shyaka-yasobanuye-uko-ingendo-zacaga-i-musanze-mu-muhanda-kigali-rubavu-zizakorwa