Tag: featured

  • Kamonyi: Babiri barakekwaho kwiba mudasobwa eshatu mu kigo cy’ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayishimiye William na Bisangwa Roberto (Ifoto:Polisi y
    Ndayishimiye William na Bisangwa Roberto (Ifoto:Polisi y’u Rwanda)

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, avuga ko aba basore bafashwe nyuma y’aho ubuyobozi bw’ikigo buhaye amakuru Polisi ikorera muri uwo murenge ko bibwe mudasobwa zigera muri eshatu.

    Yagize ati “Aba basore bombi bahoze ari abanyeshuri muri iki kigo nyuma baza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi yabo. Nyuma nibwo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukuboza bagarutse mu kigo kwaka icyangombwa cyerekana ko bize muri icyo kigo kugira ngo bazabone uko bajya kwaka ikigo ahandi. Umuyobozi w’ikigo ababwira ko bwije bazagaruka, aba basore barasohotse, ariko baguma hafi y’ikigo, ntibataha. Abanyeshuri bagiye kurya mu masaha ya saa moya, nibwo bahise binjira mu kigo biba za mudasobwa.”

    SP Kanamugire avuga ko abanyeshuri bavuye kurya bagarutse mu ishuri basanga izo mashini ntazihari niko guhita babimenyesha ubuyobozi bw’ikigo, nabwo bwihutira kubimenyesha Polisi.

    Ati “Bakimara kubitumenyesha twahise tujyayo abo basore bombi tubafatira mu iduka riri hafi y’icyo kigo ariko izo mudasobwa ntazo bafite. Twakomeje gushakisha aho baba bazihishe dufatanyije n’inzego z’ibanze ndetse n’ikigo, maze tuzisanga aho bari bazihishe zitwikirije udushami tw’inturusu nko muri metero 200 uturutse ku ishuri.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abagendera mu ngeso zo kurarikira gutungwa n’iby’abandi cyane cyane rumwe mu rubyiruko, kuko arirwo rukunze gufatirwa mu byaha, kubicikaho kuko bitazigera. Ahubwo, yabagiriye inama ko bakwiye kuvana amaboko mu mifuka bagatungwa n’ibyo bakoreye.

    Ati “Aba basore bombi bari abanyeshuri biga nk’abandi ariko bitwara nabi barirukanwa. Nyuma yo kwirukanwa nk’aho bagiye hanze ngo bahindure imyitwarire yabo wenda ngo bazaze gusaba imbabazi, ahubwo bagarutse bazanwe no kwiba. Nta kindi gihembo cy’ukora ibyaha uretse guhanwa, aba basore nibahamwa n’icyaha bazabihanirwa n’amategeko.”

    Yashimiye ubuyobozi bw’ikigo bwahise bwihutira gutanga amakuru abo basore bagafatwa bataracika, aboneraho gusaba n’abandi muri rusange ko mu gihe bahuye n’ikibazo bajya bahita bihutira kubimenyesha Polisi.

    Ndayishimiye William na Bisangwa Roberto bahise bashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo bakorweho iperereza n’urwego rw’ubugenzacyaha ruhakorera.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo: uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Kamonyi-Babiri-barakekwaho-kwiba-mudasobwa-eshatu-mu-kigo-cy-ishuri

  • #COVID19: Habonetse abarwayi bashya 78, abakize ni 32 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 78 babonetse mu bipimo 3,054 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 36 (abahuye n’abanduye), Huye: 17, Musanze: 13, Rubavu: 5, Burera: 1, Muhanga: 1, Nyanza: 1, Nyamagabe: 1, Gicumbi: 1, Kayonza: 1, Nyagatare: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Kane, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,032 muri bo abamaze gukira ni 6,089 naho abakivurwa ni 886.

    Umugabo w’imyaka 70 y’amavuko witabye Imana ku wa Kabiri tariki15 Ukuboza 2020 ari i Rubavu azize Covid-19, yahise yuzuza umubare w’abantu 57 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-habonetse-abarwayi-bashya-78-abakize-ni-32

  • Gisa Cy’Inganzo na Ish Kevin muri batandatu bageze mu cyiciro cya nyuma cya The Next Pop Star #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gisa Cy
    Gisa Cy’Inganzo

    Abageze kuri iki cyiciro bose hamwe ni Cyiza Jackson, Gisa Cy’Inganzo, Yannick Gashiramanga, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine ndetse na Jasmine Kibatega. Bageze aha batoranyijwe muri 20 mu cyiciro cyabanjirije iki, aho bazamutse hagendewe ku majwi bavanye mu matora y’abantu kuri murandasi (online vote).

    Kuri ubu aba bahanzi uko ari batandatu bazajya mu mwiherero (boot camp) uzamara iminsi itandatu kuva tariki 18 kugera tariki 24 Ukuboza 2020, ukabera muri Hotel Portofino.

    Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki ya 26/12/2020 hahembwa abahanzi babiri bazaba bahize abandi. Ni igikorwa kizanitabirwa n’abahagarariye Kompanyi Network Show Biz (NSB) na SM1 Music Group/ Sony Music Group ari na bo bateguye iri rushanwa.

    Ish Kevin
    Ish Kevin

    The Next Pop Star ni irushanwa rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga. Ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.

    Uzaryegukana azahabwa ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda (Rwf50M) mu gihe uwa Kabiri na we azasinyana amasezerano y’imikoranire na kompanyi itunganya imiziki SM1 Music Group ya Sony Music Group.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/gisa-cy-inganzo-na-ish-kevin-muri-batandatu-bageze-mu-cyiciro-cya-nyuma-cya-the-next-pop-star

  • Umunyamakuru w’Umufaransakazi Natacha Polony agiye kuburanishwa ku byaha byo guhakana Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Natacha Polony (Ifoto: Gilles ROLLE/REA)
    Natacha Polony (Ifoto: Gilles ROLLE/REA)

    Nk’uko bigaragazwa ku nyandiko yasohowe n’urwo rukiko ku itariki 11 Ukuboza 2020, Natacha Polony azaburanishwa ku cyaha cyo kuba yarahakanye ko “habayeho ibyaha byibasiye inyoko muntu, akabihakana mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa se uburyo bw’itumanaho hifashishijwe ikoranabuhanga”.

    Ibyaha Polony akurikiranyweho, byaturutse ku magambo yavuze muri Werurwe 2018, kuri Radio yitwa ‘France Inter’, aho yari umwe mu bayobozi b’ibiganiro n’ubundi.

    Aganira na Raphael Glucksman, umwanditsi akaba yari n’umukandida mu matora yo mu Burayi icyo gihe, Natacha Polony yavuze uko we afata Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994.

    Yavuze ko ‘abicwaga n’ababishe bose ari bamwe nta tandukaniro’

    Polony yagize ati, “Ni ngombwa kureba ku byabaye muri icyo gihe, usanga nta tandukaniro hagati y’abagome n’abantu beza. Ikibabaje ni ukuntu twisanze mu kibazo cy’abantu b’ingegera zihanganye n’izindi ngegera[…] Ni ukuvuga, njyewe ntekereza ko, nta ruhande rw’abantu beza, n’urundi rw’abagome zari muri ayo mateka.”

    Uko gushyira abakorewe Jenoside n’abayikoze mu gatebo kamwe bikozwe na Natacha Polony, byatumye imiryango itandukanye ihaguruka harimo, ‘Ibuka France’, ihuriro mpuzamahanga rirwanya ivangura n’irondaruhu. Nk’uko iyo miryango yabitangaje, amagambo uwo munyamakuru yavugiye kuri ‘Radio France Inter ‘, yumvikanagamo “guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

    Uwo munyamakuru ntiyemera ko yahakanye Jenoside

    Mu bugenzacyaha, Natacha Polony “yemeye ko yavuze amagambo ashobora kuba yarateje ikibazo, ariko ahakana igisobanuro cyatanzwe n’uruhande rumurega (partie civile), ashimangira ko ikiganiro yavugiyemo ayo magambo cyatambukaga ku buryo bw’ako kanya (en direct), ko we ibyo yavugaga yaganishaga ku bayobozi, ariko ko “Jenoside yo yabayeho”.

    Tariki 11 Ukuboza 2020, nibwo Umucamanza w’i Paris, Milca Michel-Gabriel yafashe umwanzuro wo kohereza ikirego ku rukiko mpanabyaha.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/umunyamakuru-w-umufaransakazi-natacha-polony-agiye-kuburanishwa-ku-byaha-byo-guhakana-jenoside

  • CIMERWA ihagaze neza ku Isoko ry’imari n’imigabane – RSE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CIMERWA ihagaze neza ku Isoko ry
    CIMERWA ihagaze neza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane nubwo irijeho vuba

    Iyo sosiyete ikora sima yinjiye ku isoko ry’Imari n’Imigabane muri Kanama uyu mwaka, ihita iba iya cumi kuri iryo soko ry’u Rwanda, bituma rihita ryongererwa icyizere na Banki y’isi muri gahunda yo koroshya ishoramari, kuko iyo Banki isaba ko nibura igihugu kigira ibigo 10 bikomeye biri ku Isoko ry’Imari n’imigabane kugira ngo kigirirwe icyo kizere.

    Nyuma y’amezi make icyo kigo kigiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, kivuga ko cyinjije miliyari 63 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyari cyarihaye intego yo kwinjiza milyari 61, kikaba kandi cyarabonye inyungu ya miliyari 1,95 z’Amafaranga y’u Rwanda, hamaze gukurwaho imisoro n’andi mafaranga yakoreshejwe.

    Ubucuruzi bwa CIMERWA kandi bwazamutseho 1% muri uyu mwaka ugererasnyije n’ushize, nubwo hari iminsi uruganda rutakoze neza kubera ibihe bigoye igihugu cyari kirimo kubera icyorezo cya Covid-19.

    Urwo ruganda rutangaza ko rwageze ku musaruro udasanzwe muri Nyakanga uyu mwaka, kuko rwakoze toni 55,000 za sima muri uko kwezi konyine, ngo rwagombaga gukora cyane kugira ngo ruhaze isoko kuko sima iva hanze itinjiraga nk’uko byari bisanzwe, nk’uko bigarukwaho na Albert Sigei, Umuyobozi mukuru warwo.

    Agira ati “Ibyo bigaragaza ko CIMERWA ari ikigo gishyira ingufu mu byo gikora. Mu guhangana n’ingaruka za Covid-19, ikigo cyashyizeho ingamba zikomeye kugira ngo imirimo ikomeze kandi kigere ku ntego cyihaye”.

    Ku isoko ry’imigabane ryo mu Rwanda nubwo hari mu gihe cya Covid-19, CIMERWA yagurishije imigabane ibihumbi 205, ngo bikaba bitanga ikizere ku isoko kandi bikazakurura abandi bashoramari, nk’uko bitangazwa na Celestin Rwabukumba, Umuyobozi mukuru wa RSE.

    Ati “Ibyo iyo sosiyete yageze mu gihe gito nk’iki birashimishije, ntekereza rero ko ari ikintu cyakangurirwa n’abandi nkurikije uko twe tubyumva, cyane ko hari henshi habonetse ibihombo”.

    Arongera ati “Turateganya kuzabona inyungu zituruka ku bandi bashoramari, cyane ko benshi bazaba babonye uko CIMERWA yabyitwayemo neza. Bumvaga babibonamo urwunguko ariko bari bategereje kureba uko bigenda”.

    Mu bindi bigo byiyandikishije ku Isoko ry’Imari n’Imigabane harimo Banki ya Kigali (BK), Bralirwa, Crystal Telecoms, I&M Bank, Nation Media Group, Uchumi, Equity Bank, Kenya Commercial Bank na South Africa’s RH Bophelo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/isoko-ry-imigabane/article/cimerwa-ihagaze-neza-ku-isoko-ry-imari-n-imigabane-rse

  • HEC yahagaritse amasomo ya nimugoroba muri za kaminuza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo cyemezo cyafashwe gishingiye ku Nama y’Abaminisitiri iheruka, aho yemeje ko ingendo zihagarara saa tatu z’ijoro, mu gihe abo banyeshuri biga nimugoroba basoza amasomo kuri iyo saha bakabona gutaha.

    HEC ikangurira ayo mashuri makuru kureba ukundi yakwigisha atabangamiye amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nko gushyira amasomo mu mpera z’icyumweru (weekend), cyangwa amasomo akaba ahagaze aho bidakunda.

    Buri shuri rikuru rirasabwa guhita rimenyesha HEC icyemezo ryafashe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri.

    Ikindi ngo amashuri makuru azamenyeshwa igihe ubwo buryo bwo kwigisha ku mugoroba buzasubukurirwa, nk’uko iryo tangazo rikomeza ribigaragaza.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/hec-yahagaritse-amasomo-ya-nimugoroba-muri-za-kaminuza

  • Ese abaririmba Kinyarwanda bavuga ko bafatira urugero kuri Kamaliza bafite ukuri cyangwa ni uko atakiriho? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutamuliza Annonciata uzwi nka Kamaliza, benshi mu baririmba kinyarwanda bavuga ko bamufatiraho urugero
    Mutamuliza Annonciata uzwi nka Kamaliza, benshi mu baririmba kinyarwanda bavuga ko bamufatiraho urugero

    Ibi naje kubyibazaho, niba koko ari ukuri cyangwa, ari bya bindi by’abantu bamwe banga gushima umuntu ukiriho, bakazavuga ibyiza bye, ari uko atakiriho.

    Buri mukobwa uririmba Kinyarwanda ujya kumva ukumva aravuze ati: “Rwose Kamaliza ni we mfatiraho urugero, uko yaririmbaga narabikundaga cyane”

    Naje kongera kubyibazaho cyane, aho umunyamakuru umwe yabajije umukobwa mushya muri muzika umunyarwanda yaba afata nk’icyitegererezo mu miririmbire ye, na we ati “ Ni Kamaliza” Ariko naje gutungurwa n’uko yamubajije indirimbo imwe ya Kamaliza azi imufasha cyane, abura n’imwe yibuka…arangije ati: “Ndi kuyibagirwa ariko ya yindi bajya baririmba muri bridal shower (ibirori bakorera umukobwa uri kwitegura gushyingirwa)”.

    Urebye neza wabonaga nta n’ikintu kinini yaba aziho Kamaliza. Mbese yarabyumvanye undi muntu cyangwa gusa azi ko hari umuhanzikazi wabayeho mu Rwanda ariko utakiriho.

    Ubundi umuntu ufataho urugero (Role model) akenshi ubona ibyo akora biba bifitanye isano n’ibyo uwo akora, cyangwa uwo muntu yakoraga. Ariko ujya kubona ukabona uwo muntu uvuga ngo ni Kamaliza afataho urugero nyamara wajya kureba, ugasanga akora ibimeze nk’iby’undi muntu runaka neza neza uriho, ariko akaba adashaka kugaragaza ko ari we afataho urugero.

    Nkurikije ibyo nagenzuye nkareba, ndahamya ko abantu benshi bavuga ngo bafata urugero kuri Kamaliza iyo aba akiriho na we ntabwo bari kuba bamuvuga gutya. Ahubwo wagira ngo kirazira kuba wafata umuntu ukiriho ukavuga ko ari we ufataho urugero mu Banyarwanda benshi.

    Ikindi naje gusanga ko baba bivugiye ibintu badakuye ku mutima, ahubwo hari ikindi kintu kiba kibyihishe inyuma yumva atavuga umuntu runaka bakora umwuga umwe. Ubwo uwo muntu iyo abajijwe mu Rwanda umuhanzi afatiraho urugero avuga Kamaliza gusa, nyamara yabazwa abo hanze akavuga benshi kandi bakiriho.

    Simpamya ko kuvuga ngo kanaka mufataho urugero, ari mugenzi wawe ukiri muzima hari icyo bitwaye. Ndacyanibaza niba hari ikintu kinini bimwongerera cyangwa wowe ubivuze bikugabanyaho kandi ari ko kuri.

    Reka nsoze mbagira inama abashaka gukomeza kuzajya bivugira Kamaliza, muzafate umwanya nibura musome, mubaze, ku buryo mumenya amakuru ye menshi ashoboka ndetse n’indirimbo ze nyinshi,…ku buryo unagerageza gukora ibintu bimeze nk’ibye, umuntu yakubona cyangwa akakubaza ukamusubiza udategwa impamvu ari we wahisemo.

    Ariko kuvuga n’undi wese waba waragutanze mu kintu runaka ko umufataho urugero, numva ntacyo bitwaye cyane ko bitaba bisobanuye ko akurusha. Ushobora gufatira urugero ku muntu kandi ugakora byiza kumurusha.

    Abafata urugero koko kuri Kamaliza, mukomereze aho ndetse n’abasubiramo indirimbo ze yaririmbye bakomere cyane. Kamaliza Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.


    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/ese-abaririmba-kinyarwanda-bavuga-ko-bafatira-urugero-kuri-kamaliza-bafite-ukuri-cyangwa-ni-uko-atakiriho

  • Leta izatangira gutanga nkunganire ku giciro cy’urugendo mu cyumweru gitaha – RURA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubare w
    Umubare w’abagenzi mu modoka wongeye kugabanywa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Ibyo bitangajwe mu gihe hari abatwara abagenzi bakomeje kugaragaza ko bashobora kunanirwa gukora igihe ayo mafaranga yatinda kandi imodoka zikenera byinshi ngo umugenzi agere aho agiye.

    Nyuma y’uko Leta yemereye abatwara abagenzi mu modoka rusange kwishyurira umugenzi, icya kabiri cy’amafaranga umugenzi asabwa kwishyura ku rugendo rwose kugira ngo ibiciro by’ingendo bitazamuka, abatwara abantu mu modoka rusange bagaragaza ko babangamiwe no gutwara abagenzi bake mu modoka kandi igiciro cy’ingendo kikaguma kuba igisanzwe.

    Abatwara abantu mu modoka rusange basanga Leta ikwiye kwihutisha inkunga yemereye abaturage kugira ngo hatabaho ihagarara ry’akazi.

    Umwe mu bakorera mu mujyi wa Muhanga ku modoka zerekeza i Rubavu na Rutsiro avuga ko ku munsi wa mbere hafashwe icyo cyemezo imodoka zose zatashye nta mafaranga zisaguye ku buryo bikomeje gutyo akazi gashobora kudindira.

    Agira ati, “Imodoa zose zakoreye mu gihombo kuko nta mafaranga zasaguye bibaye byiza iyo nyunganizi yatugeraho vuba kugira ngo tudahagarika akazi turakomeza kwihangana ariko byaba byiza bahise baduha iyo nyunganizi n’iyo bayiduha ejo mu gitondo byarusho kudufasha”.

    Mu gushaka kumenya icyo Urwego Ngezuramikorere (RURA) ruvuga ku cyifuzo cy’abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi, Anthony Kulamba, umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA yabwiye Kigali Today ko mu minsi mike ayo mafaranga azaba yageze kuri Kompanyi zitwara abagenzi akabasaba kuba bihanganye bagatanga serivisi zinoze ku batega imodoka.

    Yagize ati “Ni iminsi mike turarwana n’igihe gusa ngo amafaranga ya nkunganire atangire kubageraho, turi kubibara kandi amafaranga yo yamaze kuboneka turi kuganira n’abayobozi b’amakompanyi atwara abagenzi kugira ngo turebe uko amafaranga yabageraho”.

    Yongeraho ati “Turabasaba gukomeza kwihangana bagatanga serivisi nziza nta kuzamura ibiciro ahubwo bakarushaho kudufasha no gukora neza nk’uko byari byagenze mu minsi yashize kuko bakomeje kwitwara neza, amafaranga azabageraho vuba n’ubwo ntavuga ku wa mbere cg ku wa kabiri mu cyumweru gitaha azaba yabagezeho”.

    Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA asaba kandi abatwara abagenzi mu modoka rusange kwirinda kuriza ibiciro kugira ngo abaturage bahabwe serivisi zinoze mu gihe bagitegereje ayo mafaranga aho bizagaragara ababikora bakazahanwa hakurikijwe amategeko.

    RURA kandi itangaza ko amafaranga y’urugendo Leta izunganira abatwara abagenzi mu modoka rusange, azabarwa neza bitewe n’uko imodoka yakoze ku buryo nta gihombo bizateza abatwara abagenzi kuko abatekinisiye barimo kubitegurana ubushishozi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/leta-izatangira-gutanga-nkunganire-ku-giciro-cy-urugendo-mu-cyumweru-gitaha-rura

  • U Rwanda rwasubije Umudepite wa Amerika wasabye ko Rusesabagina arekurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina mu rukiko
    Paul Rusesabagina mu rukiko

    Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, Leta y’u Rwanda yibukije Carollyn Maloney ko Paul Rusesabagina atigeze ashimutwa, ko ahubwo ari we ubwe wizanye mu Rwanda.

    Carollyn Maloney yandikiye Perezida Kagame ku wa 14 Ukoboza uyu mwaka, amusaba ko Paul Rusesabagina arekurwa agasubira muri USA.

    Leta y’u Rwanda ivuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga, kandi ko Rusesabagina ari mu maboko y’ubutabera, ifatwa rye ndetse n’ikurikiranwa rye rikaba rikurikije amategeko.

    Yibukije ko yaba Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, basobanuriye ku buryo bwumvukana urukiko n’itangazamakuru ko Rusesabagina atigeze ashimutwa cyangwa ngo yoherezwe mu Rwanda, ko ahubwo ari we ubwe wizanye mu Rwanda, hanyuma agafatwa hakurikijwe impapuro zo kumuta muri yombi zari zarashyizweho n’Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda muri 2018.

    Ubushinjacyaha bushinja Rusesabagina hamwe n’abandi bantu 18 ibyaha birenga 9 bikomeye, birimo kurema umutwe witwaza intwaro, kwinjira mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi, ubushimusi, ubujura bwitwaje intwaro, ndetse n’ibindi, urukiko rukaba rwarashyize iburanisha ryabo ku itariki ya 26 Mutarama 2021.

    Bazaburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru, rwashyiriweho kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

    Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko ibyaha Rusesabagina ashinjwa bitakozwe mu ibanga, kuko nko mu Ukuboza 2018, nk’umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD/Ubumwe ndetse n’umutwe wayo wa gisirikare wa FLN, Rusesabagina yashyize amashusho kuri Youtube yise iy’umwaka mushya, yemera inkunga ye isesuye mu gushyigikira urubyiruko rwa FLN, ndetse yerura ko bagiye gushoza intambara ku Rwanda.

    Ubushinjacyaha bugaragaza kandi ko FLN ya MRCD yagabye ibitero mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ndetse no muri Nyungwe muri 2018, byahitanye abantu 9 bikomeretsa abandi benshi.

    Leta y’u Rwanda ivuga ko impungenge za Carollyn Maloney ku buzima bwa Rusesabagina cyangwa ko atazahabwa ubutabera bwuzuye nta shingiro zifite, kuko Rusesabagina abayeho neza kandi ko ahabwa ubuvuzi n’inzobere ndetse ko na bamwe mu bagize umuryango we bavugana na we babizi.

    U Rwanda kandi ruvuga ko nk’umuntu ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bubiligi ndetse akaba n’umuturage wa USA, Rusesabagina asurwa na Ambasade z’u Bubiligi ndetse na USA iyo byasabwe.

    Rusesabagina kandi ngo yunganiwe mu rukiko n’umunyamategeko yihitiyemo, kandi nk’undi Munyarwanda wese, afite uburenganzira ku butabera bwuzuye, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/u-rwanda-rwasubije-umudepite-wa-amerika-wasabye-ko-rusesabagina-arekurwa