Tag: featured

  • Imodoka zitwara abanyeshuri na zo zigomba kubatwara kuri 50% – Polisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka zitwara abanyeshuri na zo zigomba kubatwara kuri 50% nk
    Imodoka zitwara abanyeshuri na zo zigomba kubatwara kuri 50% nk’uko biri mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Ibyo biravugwa kuko nyuma y’aho impinduka mu gutwara abagenzi zitangiye gushyirwa mu bikorwa, hari imodoka zitwara abanyeshuri zagaragaye zitubahirije amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, zigatwara abana nk’uko byari bisanzwe.

    Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, avuga ko imodoka zose zitwara abagenzi zigomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bityo ko n’izitwara abanyeshuri bizireba.

    Agira ati “Hari amabisi atwara abanyeshuri cyangwa atwara abakozi bakorera ahantu hamwe, ayo na yo agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko nta mwihariko afite. Amabwiriza tugenderaho aranditse kandi arasobanutse, kutayubahiriza rero ni ukurenga ku mategeko, cyane ko abo bantu izo modoka zitwara bataba baraye hamwe cyangwa biriranwe”.

    Ati “Ba nyiri imodoka rero ndetse na ba nyiri ibigo bumve ko amabwiriza abareba kandi natwe mu byo tugenzura izo modoka tugiye kurushaho kuzihozaho ijisho. Turasaba n’abandi babibonye ko babitubwira, kuko izi ngamba ni izo kudufasha kwirinda icyorezo cya Covid-19, ntabwo ari igihano, twese rero tuzubahirize”.

    N’ubusanzwe imodoka zitwara abanyeshuri zikunze kuvugwaho gutwara abana benshi kuko ngo baba ari bato, zikarenza umubare wagenwe uhwanye n’ubwishingizi bw’abo izo modoka zagombye gutwara.

    Uwo muyobozi akomeza avuga ko ingamba zo kwirinda zigomba gukomeza gukazwa, cyane ko n’imibare yongeye kuzamuka nubwo ngo hari ababyirengagiza, ngo nta muntu n’umwe rero wagombye guhitanwa n’icyo cyorezo azira kutirinda.

    Ati “Ingamba zigomba gukomeza gukazwa kuko n’iyo haba hasigaye umuntu umwe urwaye bifata iminota mike ngo abe yanduje abandi niba ingamba zitubahirijwe. Aya mabwiriza rero buri muntu agomba kuyagira aye, akayakurikiza adakoreye ijisho ngo barambona bampane”.

    Ati “Andi makosa yo mu muhanda abashoferi bamwe na bamwe bakunze kuyirinda ari uko babonye abapolisi bakubahiriza amategeko yo mu muhanda, baba babarenze bakongera kwica amategeko. Kuri iki cyorezo ho nta gukorera ku jisho kuko nurenga ku mabwiriza urateza ikibazo, intero ikomeze ibe ya yindi ngo ‘ntabe ari njye uba intandaro yo kwandura cyangwa kwanduza abandi Covid-19′ bityo tuyihashye burundu”.

    ACP Ruyenzi asaba kandi abatwara ibinyabiziga kubahiriza gahunda yashyizweho yo guhagarika ingendo saa tatu, bakarangiza gahunda zabo ku gihe kugira ngo batahe batagendera ku muvuduko uri hejuru, kuko ari byo biteza impanuka zikunze gutwara ubuzima bw’abantu benshi.

    Ikindi ngo mu minsi mikuru abantu baba bavugana cyane kuri telefone, agasaba abatwara ibinyabiziga kujya bajya ku ruhande rw’umuhanda bakabanza kurangiza kuvuga, kuko telefone na zo ngo ziri mu biteza impanuka nyinshi kubera ko zirangaza abashoferi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imodoka-zitwara-abanyeshuri-na-zo-zigomba-kubatwara-kuri-50-polisi

  • #COVID19: Habonetse abarwayi bashya 73, ntawakize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 73 babonetse mu bipimo 3,468 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 40 (Abagenzi binjira mu gihugu), Rubavu: 17, Huye: 7, Musanze: 6, Rwamagana: 2, Burera: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,105 muri bo abamaze gukira ni 6,089 naho abakivurwa ni 959.

    Umugabo w’imyaka 70 y’amavuko witabye Imana ku wa Kabiri tariki15 Ukuboza 2020 ari i Rubavu azize Covid-19, yahise yuzuza umubare w’abantu 57 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-habonetse-abarwayi-bashya-73-ntawakize

  • Ruhango: Abantu 111 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 111 ni bo bafashwe bacibwa amande barataha
    Abantu 111 ni bo bafashwe bacibwa amande barataha

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko gufata abo bantu hari hagamijwe kureba uko ingamba zo kwirinda zubahirizwa no kongera kwigisha abantu gukomeza kwirinda kuko mu karere hamaze kugaragara abantu barindwi banduye COVID-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abafashwe bari biganjemo abagenzi basanzwe n’abaturage baje kurema isoko rya Ruhango hagamijwe kureba uko amabwiriza yubahirizwa mu isoko ahateranira abantu benshi.

    Umuyobozi w’Akarere avuga ko gufata abaremye isoko atari ukubahinda cyangwa kubakanga ngo birinde ahubwo ari ukubafasha no kongera kwibutswa amabwiriza yo kwirinda kuko icyorezo ntaho cyagiye.

    Agira ati, “Akarere ka Ruhango kari karakomeje kwirinda bihagije ku buryo abantu bageze aho bagacika intege bigatuma ubu tumaze kubona abantu barindwi banduye COVID-19 mu minsi ya vuba niyo mpamvu twatekereje gufata abo bantu batubahiriza amabwiriza ngo twongere tubasobanurire uko bakwiye kuba bitwara”.

    Umuyobozi w’akarere avuga ko abafashwe bari bambaye nabi udupfukamunwa, abagenda basuhuzanya abatubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi, n’abafashwe bacuruza mu tubari abandi bagura inzoga bakanazinywera mu tubari.

    Avuga ko abo bose baganirijwe hagakurikizwa amabwiriza agenwa n’inama Njyanama yo kubaca amande bagataha bigaragara ko banyuzwe kandi bagaragaje kwisubiraho bakaba batumwe ku baturanyiobabo gukomeza kwitwararika icyorezo cyamara gucika bakazabona kwisanzura.

    Agira ati, “Hakurikijwe amabwiriza nyuma yo kubigisha baciwe amande bisubirira mu mirimo yabo kandi bigaragara ko babaye Abanyarwanda beza, ntabwo kwari ukubahinda no kubakanga ni ugukomeza kwigisha kuko icyorezo kiracyahari”.

    Amabwiriza agenwa n’inama Njyanama y’akarere ateganya amande ku bantu bafashwe bica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuva ku 1.000frw kugeza ku 10.000frw.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ruhango-abantu-111-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yahize gukura agatotsi kabaye mu mubano w’u Rwanda n’igihugu ahagarariye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Mandisi Bongani Mabut MPAHLWA wa Afurika y
    Ambasaderi Mandisi Bongani Mabut MPAHLWA wa Afurika y’Epfo mu Rwanda

    Yabitangaje Kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame, impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Yagize ati “Afurika y’Epfo n’u Rwanda bifitanye umubano utari mubi nubwo wajemo agatotsi, nkaba nje guhagararira igihugu cyanjye kugira ngo ako gatotsi tukavanemo maze turusheho kubaka umubano uganisha mu iterambere ryacu twembi.”

    Kuri uyu wa Gatanu kandi Perezida Kagame yakiriye abandi ba Ambasaderi babiri barimo; MS Johanna TEAGUE wa Suede, na Mr Doudou Sow wa Senegal .

    Aba bose bakaba bashima u #Rwanda mu ntambwe rumaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi , bakaba banijeje ko bazarushaho gukomeza umubano w’U Rwanda n’ibihugu bahagrariye ukarushaho gutera imbere no guteza imbere abaturage muri rusange.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ambasaderi-wa-afurika-y-epfo-yahize-gukura-agatotsi-kabaye-mu-mubano-w-u-rwanda-n-igihugu-ahagarariye

  • Burera yabimburiye utundi turere mu gutaha ibyumba bishya by’amashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hafunguwe ibyumba 36 byuzuye mu Murenge wa Rugarama
    Hafunguwe ibyumba 36 byuzuye mu Murenge wa Rugarama

    Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal wayoboye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibyo byumba, yavuze ko ibyumba by’amashuri 610 n’ubwiherero burenga 850 biri muri gahunda yo gufungurwa ku mugaragaro, aho bigeze ku kigero kiri hejuru ya 80%.

    Avuga ko itariki bihaye ya 22 Ukwakira 2020 yo kuba ibyo byumba byose byuzuye biteguye kwesa uwo muhigo, ibyumba byose bikaba byamaze gutahwa mu rwego rwo kwifashishwa hirindwa ingendo n’ubucucike mu mashuri nk’uko biri muri gahunda ya Leta.

    Yagize ati “Ubusanzwe mu karere ka Burera turi kubaka ibyumba 610 n’ubwiherero busaga 850, tukaba twifuje gutaha amwe mu mashuri yamaze kuzura ariko by’umwihariko ibyumba byose 36 byo mu murenge wa Rugarama byaba ibyubatse ku nkunga ya Banki y’isi no ku nkunga ya Guverinoma byose byaruzuye n’ubwiherero bwabyo, ku buryo abanyeshuri bashobora kubikoresha”.

    Arongera ati “Ubwo rero twishimiye kubifungura kugira ngo dushimire uruhare rw’abaturage n’abayobozi ndetse n’abakozi bahakoze kugira ngo tubereke ko igikorwa bakoze akarere kagishima, ndetse tunabonereho gusaba n’indi mirenge kugira ngo ibe yareberaho nayo yihutishe icyo gikorwa, kuko itariki twihaye ni 22 Ukuboza 2020 ibyo byumba byose bikaba byuzuye kandi murabona ko yegereje”.

    Ni ibyumba byashimishije abaturage bemeza ko bari bafite ikibazo cya bamwe mu bana babo bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, bikabananiza bamwe bikabaviramo kureka ishuri, ariko banagaragaza ko ibyo byumba birarwanya ubucucike hirindwa icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.

    Niragire Alexis ati “Urabyutsa umwana agatangira ati Papa naje nananiwe ejo niriwe iyo nta n’ubwo nariye, ugasanga kumubyutsa bibaye ikibazo. Ariko ubwo ibi byumba bibegereye bariga bishimye batabyinubira ku buryo ntawe uzongera gutekereza kuba yareka ishuri, ikindi n’icyo cyorezo turaboneraho kukirwanya mu mashuri kuko bazicara bahanye intera isabwa, turashimira Leta yaradufashije cyane”.

    Mugenzi we ati “Byabavunaga bigatuma uko akora urugendo rurerure ari nako yanga ishuri, ariko ubu birakemutse nta mwana uzongera guhatirwa kwiga, birarwanya n’ubucucike mu mashuri abana birinde Coronavirus”.

    Umuyobozi w’akarere Uwanyirigira Marie Chantal yakozwe ku mutima n’ibyishimo abaturage bagaragaje ubwo hafungurwaga ibyo byumba by’amashuri, avuga ko mu byemezo byafatiwe mu nama iheruka y’Umushyikirano, hasabwe ko ibyumba by’amashuri byihutishwa hagamijwe kugabanya ingendo ndende abana bakora no kwirinda ubucucike mu byumba by’amashuri mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

    Yagize ati “Ababyeyi barishimye cyane, birumvikana ni ibyumba byiza kandi ni ibyumba Leta y’u Rwanda yahisemo ko byakubakwa, mu byemezo byafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabaga ko ibyumba byose byahita byubakwa, kugira ngo hagabanywe ingendo ndetse n’ubucucike mu cyumba cy’ishuri bityo hazamurwe n’ireme ry’uburezi. Birumvikana ko no kwirinda COVID-19 biza koroha kubera ko uko ibyumba by’amashuri byiyongera ni nako intebe ziyongera”.

    Akarere ka Burera ni ko katangije igikorwa cyo gutaha ibyumba bishya byubatswe muri uyu mwaka mu ntara y’Amajyaruguru, ibyatashywe uyu munsi akaba ari ibyo mu bigo binyuranye by’amashuri birimo ishuri ribanza rya Burera, ishuri ribanza rya Cyahi, ishuri ribanza rya Maya l, ishuri ribanza rya Karangara n’urwunge rw’amashuri ya Rugarama.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/burera-yabimburiye-utundi-turere-mu-gutaha-ibyumba-bishya-by-amashuri

  • Ubuyobozi bwa APR FC bwagize icyo buvuga ku byayivuzweho mu minsi ishize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    APR FC
    APR FC

    Iyo nkuru iragira iti “Nta na rimwe APR FC yakinnye imikino ya gicuti n’andi makipe itabisabye ababishinzwe kandi ikabiherwa uburenganzira ngo ikine. Inzandiko zose twanditse kandi zikakirwa n’ababishinzwe ziri muri iyi nkuru, nta kuntu rero abari bashinzwe gutanga uburenganzira bahitamo kuvuga ko mu mikino 11 harimo 3 twakinnye tutabisabye kandi inzandiko zibisaba barazihawe bakanazakira. Niba atari ibindi byihishe inyuma, APR FC ibona urujijo ari aho ruhera.”

    Ubuyobozi bw
    Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bwasabye uburenganzira bwo gukina imikino itatu ya gicuti
    Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye uburenganzira bwo gukina imikino ya gicuti ku makipe yapimishijwe COVID-19
    Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye uburenganzira bwo gukina imikino ya gicuti ku makipe yapimishijwe COVID-19

    Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko inkuru zatambukijwe nabi ko ngo na APR FC yaba itarubahirije ingamba zo kurwanya no kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19 si byo kuko ibimenyetso bihari abifuza ukuri bakubona batarushye. Kuva mu ntangiriro yo kwitegura CAF Champions League kugera tariki ya 16 Ukuboza 2020, abakinnyi n’abakozi ba APR FC ngo bagiye bapimishwa kenshi byongeye ubwo buyobozi bupimisha n’amwe mu makipe yakinnye na APR FC mu mikino ya gicuti.

    Inyandiko yashyizwe ahagaragara n’iyi kipe ikomeza igira iti “Tariki ya 14 Ugushyingo twapimishije Etincelles FC umunsi umwe mbere y’uko duhura mu mukino wabaye ku wa Mbere tariki ya 15 ukaza gusubikwa kubera ikibazo cy’imvura nyinshi ugakinwa tariki ya 16 Ugushyingo, APR FC yatahukanyemo intsinzi y’igitego 1-0. Tariki ya 18 Ugushyingo APR FC yapimishije Bugesera FC bahuye mu mukino wa gicuti tariki ya 19 kuri Stade ya Kigali, uyu mukino ikipe y’ingabo z’igihugu yatsinze ku bitego 3-0. Yakurikijeho gupimisha Musanze FC, tariki ya 22 Ugushyingo umukino amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali.”

    Mu rwego rw’igenzura ryakozwe na FERWAFA hasurwa amakipe ngo hagenzurwe uko akomeje kwirinda icyorezo cya COVID-19, ku wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo saa yine za mu gitondo Komiseri ushinzwe komisiyo y’ubuzima mu ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Dr Hakizimana Moussa yasuye ikipe ya APR FC mu mwiherero i Shyorongi mu rwego rwo kureba ko yujuje ibisabwa bikubiye mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 yahawe amakipe kugira ngo abe yatangira imyitozo. Dr Moussa nyuma y’urwo ruzinduko rw’akazi, yatangaje ko asanze ikipe y’Ingabo z’Igihugu yujuje ibisabwa ijana ku ijana ndetse asaba n’andi makipe kureba uko APR FC yabigenje ipimisha abakozi bayo bose kandi kenshi kugira ngo bazatangire shampiyona bose bameze neza nta n’umwe urwaye.

    Mbere y’uko ikipe ya APR FC isoza imikino ya gicuti yitegura imikino ya CAF Champions League, ubuyobozi bwa APR FC bwari bumaze gupimisha abakozi n’abakinnyi bayo inshuro esheshatu. Mu gihe yari gukina umukino wa mbere wa CAF Champions League na Gor Mahia, abakozi n’abakinnyi babanje kongera gupimwa COVID-19 ku nshuro ya karindwi basanga bose ari bazima ari na byo byabahesheje uburenganzira bwo gukina uyu umukino. Mbere y’uko APR FC ihaguruka mu Rwanda yerekeza muri Kenya gukina umukino wo kwishyura, abakozi n’abakinnyi babanje gupimwa ku nshuro ya munani, bageze muri Kenya bongera gupimwa COVID-19 ku nshuro ya cyenda.

    Ibaruwa yasabaga uburenganzira bwo gukina imikino ya gicuti na Sunrise FC ndetse na Etincelles FC
    Ibaruwa yasabaga uburenganzira bwo gukina imikino ya gicuti na Sunrise FC ndetse na Etincelles FC
    Ababishinzwe barabimenyeshwaga
    Ababishinzwe barabimenyeshwaga

    Ubwo APR FC yagarukaga mu Rwanda ije gutangira imikino ya shampiyona ya 2020-21, yongeye gupimisha abakozi n’abakinnyi bayo ku nshuro ya cumi nk’uko amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo na FERWAFA yahaye amakipe yabiteganyaga. Icyo gihe na bwo ngo byagaragaye ko ari bazima binabahesha uburenganzira bwo gukina umukino wabo wa mbere wa shampiyona yatsinzemo Kiyovu Sport.

    Ubutumwa bwa APR FC busoza bugira buti “Tuributsa ibyo benshi bazi APR FC ni Ikipe y’ Ingabo z’Igihugu, iteka itozwa kubaha no kumvira. Bityo abirengagiza gukora kinyamwuga bifuza kuyivuga uko itari ngira ngo ibimenyetso n’ amateka birabanyomoza.”


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwagize-icyo-buvuga-ku-byayivuzweho-mu-minsi-ishize

  • Abacuruzi barakangurirwa kwaka inguzanyo mu kigega cyo kuzahura ubukungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacuruzi basubijwe inyuma na Covid-19 barakangurirwa kugana ikigega cyashyriweho kuzahura ubukungu bakagurizwa
    Abacuruzi basubijwe inyuma na Covid-19 barakangurirwa kugana ikigega cyashyriweho kuzahura ubukungu bakagurizwa

    Ibyo ni ibyatangajwe na Rwigamba Eric, Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio ku wa 16 Ukuboza 2020, ikiganiro cyibanze ku mikorere y’icyo kigega.

    Rwigamba avuga ko ku ikubitiro muri icyo kigega Leta yahise ishyiramo miliyari 100, hakaba hari ayamaze guhabwa abayasabye biganjemo ab’amahoteli ariko andi ngo aracyahari.

    Ati “Muri miliyari 100 z’Amafaranga y’u Rwanda Leta yashyize mu kigega, miliyari 50 zari zigenewe amahoteli, hakaba hamaze gusohoka miliyari 43. Miliyari 50 zindi zari zisigaye zo zagenewe izindi bizinesi na zo zahuye n’ibibazo kubera Covid-19, ariko muri zo amafaranga yahawe abayasabye ni miliyari 13 gusa”.

    Ati “Ndakangurira rero abandi bikorera bafite bizinesi zitandukanye zaba iziringaniye cyangwa iziciriritse n’abantu ku giti cyabo, bagane ibigo by’imari bakorana na byo bahabwe ayo mahirwe”.

    Iyo nguzanyo ihabwa umuntu binyuze muri Banki cyangwa ikindi kigo cy’imari asanzwe akorana na cyo, akakigezaho umushinga we, basanga ukwiye guhabwa iyo nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 8% akayihabwa.

    Uwo muyobozi agaruka kuri zimwe mu mpamvu zituma hari abadahabwa iyo nguzanyo kandi baba bajyanye imishinga yabo mu bigo by’imari, kuko bisaba ko umucuruzi aba yari asanzwe yitwara neza.

    Ati “Kugira ngo umucuruzi ahabwe inguzanyo y’iki kigega ni uko aba yari asanzwe acuruza mbere ya Covid-19 kandi yitwara neza. Hari rero abaza ntibabashe kugaragaza ko bishyura ipatante, abafite ibirarane by’inguzanyo bafashe muri banki mbere batishyura neza ndetse n’abagaragaza imishinga myiza ariko ugasanga mbere ya Covid-19 bataracuruzaga, abo ikigega ntikibaguriza”.

    Yongeraho ko hari abandi banga kujya kwaka inguzanyo muri icyo kigega kuko babona n’ubu isoko rigicumbagira, ko abakiriya babonaga mbere bagabanutse cyane bityo bakifata.

    Kugeza ubu imishinga mishya icyo kigega cyemerewe guha inguzanyo, ni iyo gucuruza cyangwa gukora ibintu bikenerwa mu kwirinda Covid-19, nko gukora udupfukamunwa, imiti isukura intoki, imyenda yambarwa n’abaganga n’ibindi.

    Icyakora Rwigamba avuga ko itsinda rikurikirana imikorere yacyo ririmo kwiga uko n’indi mishinga myiza yafashwa.

    Ati “Nk’umuntu ufite bizinesi nziza nubwo yaba itari muri biriya byo kurwanya icyorezo cya Covid-19, ikaba igaragaza ubushobozi, turimo kwiga uko twakwagura. Ni ukuvuga ko abataragira amahirwe yo guhabwa iyo nguzanyo ariko bafite imishinga ifatika, tubatega amatwi, tukabyigaho ku buryo dushobora guhindura imirongo igenderwaho mu gutanga iyo nguzanyo”.

    Abahabwa inguzanyo muri icyo kigega ngo bazahure ubucuruzi bwabo, banahabwa igihe bakora bataratangira kwishyura (grace period) kugira ngo babanze bisuganye, kikaba kiva ku mezi atatu kikagera ku mwaka bitewe n’imiterere y’ubucuruzi bw’umuntu n’inguzanyo yasabye, gusa ngo icyo gihe gishobora kugabanywa ku bwumvikane bw’impande zombi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abacuruzi-barakangurirwa-kwaka-inguzanyo-mu-kigega-cyo-kuzahura-ubukungu

  • Ababyeyi barasabwa gusubira ku nshingano zo kurera abana aho kubaharira Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Jeannette arasaba umuryango nyarwanda kwita ku burere bw
    Mukeshimana Jeannette arasaba umuryango nyarwanda kwita ku burere bw’abana aho kubiharira Leta

    Yabitangarije mu bukangurambaga bw’umunsi umwe bwari bugenewe ibyiciro bitandukanye bikorera ku rwego rw’umudugudu bwibanze ku kurinda umwana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwakorewe mu Karere ka Gatsibo.

    Imibare itangwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Gatsibo igaragaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu Gushyingo 2020, abana 244 basambanyijwe mu gihe 38 muri bo batewe inda.

    Ni mu gihe mu mwaka wa 2019, abana hagati ya 600 na 700 ari bo batewe inda.

    Umuyobozi w’Intara y’ivugabutumwa ya Kabarore mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi Pasitoro Rurangirwa Alphonse avuga ko gusambanya abana bimaze kuba icyorezo kandi bihangayikishije.

    Avuga ko uretse kuba ari ingaruka y’icyaha harimo kudohoka kw’ababyeyi, kutiha agaciro kw’ababikora ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Ati “Ni ukutiha agaciro k’ababibikora, ubundi mu muco umwana ni umwana kandi umuruta mu myaka wese ni umubyeyi we, ikindi hari n’abatazi ingaruka zo guhohotera abana ariko nanone kenshi na kenshi ababikora babiterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ntidukwiye gutinya abana dukwiye kubigisha ububi bwabyo aho kubikura hanze kandi mbona byagira akamaro.”

    Bamwe mu babyeyi ariko banagaragaza impungenge z’umuco wacitse aho umwana asigaye ari uw’umubyeyi atakiri uw’umuryango.

    Umuryango nyarwanda urasabwa gusubira ku muco wo kumva ko umwana ari uwa buri wese atari uw
    Umuryango nyarwanda urasabwa gusubira ku muco wo kumva ko umwana ari uwa buri wese atari uw’umubyeyi w’amaraso wenyine

    Diyama Leah umuturage w’akagari ka Kabeza umurenge wa Kabarore avuga ko basigaye bagira impungenge zo guhana umwana utari uwabo kuko byabateranya n’ababyeyi b’amaraso.

    Avuga ko buri muryango ufashe umwana wese nk’uwe kubasambanya byacika burundu.

    Agira ati “Twe tugira impungenge kumva ngo umwana ni uwa Sebasaza si uwa Diyama, uwa Sebasaza simufate nk’uwanjye ariko umwana umusanze akora ikibi mu nzira, mucyahe nyina yibireba nabi ngo umwangira umwana ariko aho niho ducikira intege kuko ubikora bikakugiraho ingaruka.”

    Umuhuzabikorwa w’ibiro by’umuryango utegamiye kuri Leta Transparency International Rwanda akarere ka Kayonza Mukeshimana Jeanette avuga ko ababyeyi benshi bihugiyeho batakibonera abana umwanya.

    Arasaba ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange gusubira ku nshingano zo kurera abana aho kubaharira Leta.

    Agira ati “Umwana yabaye uwa Leta, arajya ku ishuri agaharirwa mwalimu, yataha ntiyitabweho rero kugira ngo ricike ni ubufatanye ntihagire urebera uhereye ku babyeyi, abaturanyi ukageza ku nzego za Leta ariko noneho cyane inzego zihana ni ukuvuga abakoze icyo cyaha bahanwe isambanywa ry’abana ryacika.”

    Mukagasana Naome avuga ko ubufatanye bw
    Mukagasana Naome avuga ko ubufatanye bw’inzego zose buzarandura ikibazo cy’isambanywa ry’abana

    Umukozi w’akarere ka Gatsibo ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Naome Mukagasana avuga ko buhoro buhoro ikibazo cy’isambanywa ry’abana kizagenda kigabanuka kubera ubukangurambaga butangwa buri gihe.

    Avuga ko ubufatanye bw’inzego zose buzafasha mu kurandura iki kibazo kibangamiye umuryango nyarwanda.

    Ubukangurambaga bwo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko isambanywa ry’abana bwatangiye muri Nzeli 2020 bukazarangirana n’uku Ukuboza.

    Bukaba bukorerwa mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Gasabo tugaragaramo imibare myinshi y’abana basambanywa, bukaba bukorwa n’ihuriro ry’imiryango 11 iyobowe na minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF).

    Uburimo gukorwa muri uku kwezi bukaba bukorwa na Transparency International Rwanda ku bufatanye n’umuryango Women for Women International ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango uzira ihohoterwa.”


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ababyeyi-barasabwa-gusubira-ku-nshingano-zo-kurera-abana-aho-kubaharira-leta

  • Bigenda bite kugira ngo umuntu akatirwe igifungo kiri hejuru y’imyaka abaho ku isi? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho n’ahandi hari aho bakatira umuntu igifungo kirenze imyaka azabaho ku isi. Aha dutanze urugero nko mu gihugu cya Esipanye mu mwaka wa 2009, urukiko rw’i Madrid rwigeze gukatira igifungo cy’imyaka ibihumbi mirongo ine na bitatu (43,000) umuntu wari wateye igisasu kigahitana abarenga 191.

    Ushobora kuba ujya wumva cyangwa ugasoma mu binyamakuru ngo umuntu yakatiwe igifungo cy’imyaka 141, imyaka 400 cyangwa se n’ibindi gusubiza hejuru. Ese bigenda bite kugira ngo umuntu akatirwe n’inkiko igifungo kirenze imyaka irenze iyo umuntu azabaho ku isi? Ni abahe bantu byagiye bibaho? Ese mu Rwanda amategeko abiteganyaho iki?

    Ibi ni byo Kigali Today yifuje kugusobanurira neza muri iyi nkuru kugira ngo ikumare amatsiko kuri iki kibazo wajyaga wibaza.

    Kugeza ubu mu Rwanda ibihano bihabwa abantu bakoze icyaha ni ihazabu, igifungo cyangwa imirimo y’inyungu rusange, igifungo gitanngwa mu Rwanda nabwo kirimo ibyiciro bibiri ,igihano cy’igifungo cya burundu cyangwa igihano cy’igifungo kizwi amategeko ateganya ko kitagomba kujya hejuru y’imyaka 25 (reba ingingo ya 27 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rya 2018)

    *Ese mu Rwanda birashoboka ko umuntu yahabwa igifungo cy’igifungo kizwi kiri hejuru y’imyaka azamara ku isi ?

    Ubundi uko igifungo kibarwa babara uburemere bw’icyaha cyakozwe , ingaruka cyagize , impamvu nyoroshya cyaha n’impamvu nkomeza cyaha.

    Nyuma iyo bateranya imyaka y’igifungo umucamanza anagendera kandi no ku mpurirane y’ibyaha (Concurrence of offences) ariyo ituma imyaka y’igifungo ku cyaha cyakozwe izamuka ikaba byinshi bitewe n’uburemere n’umubare w’ibyaha byakozwe mu mpurirane y’ibyaha.

    Mu ngingo ya 61 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange havuga ko aba impurirane y’ibyaha iyo umuntu umwe (1) yakoze ibyaha byinshi kandi nta na kimwe muri byo cyaciriwe urubanza rwabaye ndakuka.

    Impurirane y’ibyaha ishobora kuba mbonezamugambi cyangwa mbonezabyaha.

    Urugero twatanga ku mpurirane y’ibyaha , umuntu ashobora gutera urugo rw’undi yitwaje intwaro, yegerayo mbere yo ku mwica akamusambanya agakomeretsa n’abari muri urwo rugo.

    Aha harimo impurirane y’ibyaha 5 aribyo: ubujura bwitwaje intwaro, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, gufata ku ngufu , gukomeretsa ndetse n’icyaha cyo kwica.

    Impurirane mbonezamugambi ibaho iyo: mbonezabyaha. mbonezamugambi cyangwa Impurirane y’ibyaha ishobora kuba

    1 º igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi.

    2 º ibikorwa bitandukanye bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

    Impurirane mbonezabyaha ibaho iyo ibikorwa bitandukanye ubwabyo byakozwe bikurikirana kandi bikabyara ibyaha bidafitanye isano.

    Urugero twatanga ku mpurirane y’ibyaha kugirango urusheho ku byumva neza ni nk’aho ,umuntu ashobora gutera urugo rw’undi yitwaje intwaro, yagerayo mbere yo kwiba no ku mwica akamusambanya agakomeretsa n’abari muri urwo rugo.

    Aha harimo impurirane y’ibyaha 5 aribyo: ubujura bwitwaje intwaro, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, gufata ku ngufu , gukomeretsa ndetse n’icyaha cyo kwica.

    Mu gihe cy’impurirane mbonezamugambi ivugwa mu gace ka mbere k’igika cya gatatu cy’ingingo ya 61 y’iri tegeko umucamanza atanga ibihano byateganirijwe icyaha kirushije ibindi gukomera .

    Mu gihe cy’impurirane mbonezamugambi ivugwa mu gace ka kabiri k’igika cya gatatu cy’ingingo ya 61 y’iritegeko mu Rwanda umucamanza atanga igihano ntarengwa cyo hejuru giteganirijwe icyaha kirusha ibindi gukomera .

    Mu gihe cy’impurirane mbonezabyaha umucamanza atanga igihano kuri buri cyaha maze akabiteranya ariko akubahiriza ibi bikurikira:

    1 º Igihano cy’igifungo cya burundu kiburizamo ibindi bihano byose by’igifungo.

    2 º Igiteranyo cy’ibihano cy’igifungo kimara igihe kizwi ntigishobora kurenga inshuro ( 2) z’urwego ntarengwa rw’igihano kirushije ibindi kuremera.

    3 º igiteranyo cy’imirimo rusange ntikigomba kurenga imyaka ibiri (2)

    4 º Igiteranyo cy’ibihano byo kubuza cyangwa cyangwa gutegeka kuba ahantu cyangwa icy’ibihano byo kubuza uburenganzira mboneragihugu ntigishobora kurenga imyaka 25 .

    Icyo bivuze hano iwacu mu Rwanda ntabwo dushobora kubona umuntu wakatiwe igihano cy’igifungo kizwi imyaka irenze iyo azabaho ubuzima bwe nkuko ahandi bigenda aho tubona hari n’abakatirwa imyaka myinshi cyane nk’urugero twatanze ku mugabo wo muri Espagne wigeze gukatirwa imyaka 43000 hagendewe ku kubara ibyaha byabaye mu gihe cy’impurirane.

    Aha umucamanza mu gihe cy’impurirane mbonezabyaha umucamanza atanga igihano kuri buri cyaha maze akabiteranya ariko akubahiriza ariko akubahiriza ko Igihano cy’igifungo cya burundu kiburizamo ibindi bihano byose by’igifungo ndetse akanubahiriza ko kandi mu gihe cy’impurirane atanga ibihano byateganirijwe icyaha kirushije ibindi gukomera .

    Nubwo mu gihe cy’impurirane twabonye ko ariyo ishobora gutuma hatangwa imyaka myinshi mu gihe cy’ikatirwa aho umucamanza atanga igihano kuri buri cyaha maze akabiteranya aha twabonye ko hari ibyo agomba gukurikiza.

    Mu Rwanda buri cyaha cyakozwe kiba giteganyirizwa mu itegeko igifungo kigomba guhabwa , niba ari icyaha gihanirwa igihano cya burundu itegeko riba ribiteganya niba ari n’icyaha gihanirwa igifungo cy’imyaka 25 ari nacyo gifungo cy’igihe kizwi kirekire tugira itegeko riba ribiteganya.

    Aha rero ntabwo byashoboka ko twabona umuntu wakatiwe imyaka 100, 200, 400, 1000 cyangwa se gusubiza hejuru.

    Ahandi bijya bibaho ko umuntu yakatirwa igihano kiri hejuru y’imyaka azamara ku isi

    Gukatirwa imyaka myinshi biterwa n’uko umucamanza aba yateranije imyaka yose akurikije imyaka iteganyirizwa buri gihano cyakozwe , iyo ibyaha ari byinshi kandi biremereye bishoboka ko umuntu yisanga yakatiwe imyaka myinshi.

    Impamvu banabara igihano ku byaha byakozwe hagendewe ku mpurirane y’ibyaha imyaka ikazamuka ikaba myinshi nuko usanga ibihugu bimwe na bimwe bitagira igihano cy’igifungo cya burundu. Urugero ibihugu byinshi byo ku mugabane w’uburayi kubera igitutu cy’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu byakuyeho igifungo cya burundu n’igihano cy’urupfu.

    Impamvu imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye itanga nuko umuntu wakatiwe igihano cya burundu atashoboraga guhabwa imbabazi zisanzwe zibaho zo kubabarira abanyabyaha mu gihe baba bitwara neza mu gihe cyo kurangiza igifungo kabone niyo yabaga amaze imyaka myinshi afunzwe.

    Aha rero kubera batagifite biriya bihano bagiraga kugirango bakumire ibyaha muri sosiyete amategeko yabo usanga aba agena imyaka myinshi y’igifungo ku cyaha cyakozwe bitewe n’uburemere bwacyo.

    Urugero nko muri leta z’unze ubumwe z’Amerika buri gihano kiba gifite imyaka y’igifungo cyateganirijwe n’itegeko , amategeko yaho ntabwo ateganya igifungo cya burundu ku cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro ariko bitewe n’impurirane y’ibyaha bihurirana n’iki cyaha buri gihano giteganyirizwa imyaka 10, Aha ni ukuvuga ko ukoze ibyaha 10 byahuriranye n’icyo cyaha umucamanza agukatira imyaka 100.

    Birumvikana ko iyo hari impurirane y’icyaha bitewe nuko bingana n’uburemere bwabyo iyo umucamanza ateranije imyaka ya buri gihano usanga igifungo kibaye imyaka myinshi rimwe na rimwe ikarenga iyo umuntu asanzwe amara ku isi.

    Bamwe mu bantu ku isi bakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi

    Mu 1976 Urukiko rwo muri Alabama muri Leta z’unze ubumwe za Amerika rwakatiye Dudley Wayne Kyzer wari ufite imyaka 74 y’amavuko .

    Icyo gihe yaziraga ibyaha by’ubwicanyi butatu yari yarakoze aribwo kwica umugore we Emily Diane Kyzer , na nyina w’umugore we Eunice Barringer n’umunyeshuri wigaga muri Kaminuza ya Alabama.

    Mu mwaka wa 1977 yari yakatiwe igihano cy’urupfu aho yagombaga kwicazwa ku ntebe y’amashanyarazi akanyongwa ariko nyuma igihano cy’urupfu cyaje gukurwaho muri iyi leta maze nyuma yongera gukatirwa mu 1981 akatirwa igifungo cy’imyaka 10,000

    Mu 1994 inkiko zo muri Amarika zakatiye Charles Scott Robinson igifungo cy’imyaka 30,000 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itatu. Ibyaha bitandatu bijyanye n’iki cyaha buri kimwe yari yakoze cyabarirwaga imyaka ibihumbi bitanu , umucamanza abiteranije bituma igera ku gifungo cy’imyaka 30.000

    Mu 1989 Chamoy Thipyaso inkiko zo muri Thailande zamukatiye igifungo cy’imyaka 141,078 , yakatiwe iki gihano nyuma yo kunyereza miliyoni 204 z’amadolari y’abanyamerika gusa yaje gukatirwa imyaka 20 y’igifungo nyuma yuko itegeko ryari rimaze kuvugururwa maze ahita anarekurwa nyuma y’imyaka umunani muri gereza.

    Gukatirwa igihano kirekire kundi kwabayeho ku isi ni ukw’itsinda ry’ibyihebe ryagabye ibitero by’ubwiyahuzi mu mujyi wa Madrid mu mwaka wa 2004.

    Iri tsinda ryari rigizwe na Khoi Doan wakatiwe igifungo cy’imyaka 42,924 , Jamal Zougam wakatiwe igifungo cy’imyaka 42,922 na Emilio Suárez Trashorras wakatiwe igifungo cy’imyaka 34,715

    Muri Afurika igifungo kirekire cyabayeho ku muntu nubwo mu mwaka wa 1997 Umunyafurika y’epfo Moses Sithole yakatirwaga gufungwa imyaka 2,410 azira icyaha cyo kwica abantu benshi mu cyo yari yarise ABC Murders mu ntara ya Gauteng , iki gihe yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu 40, ibyaha byo kwica 38 n’ibyaha by’ubujura bwitwaje intwalo 6.

    Nk’uko twabibonye ibijyanye no gutanga igifungo ku bakoze ibyaha biterwa n’amategeko ya buri gihugu abantu benshi bagiye bakatirwa igifungo kiri hejuru rimwe na rimwe kikarenga imyaka y’uburambe bwa muntu tubasanga muri leta z’unze ubumwe za Amerika no mu gihugu cya Espagne.

    Twabonye ko ahandi nko mu Rwanda nubwo umucamanza atanga igihano nyuma yo guteranya impurirane y’ibyaha byakozwe agateranyiriza buri gihano imyaka giteganirizwa n’itegeko, mu gihe cy’impurirane umucamanza atanga igihano kuri buri cyaha maze akabiteranya ariko akubahiriza ko Igihano cy’igifungo cya burundu kiburizamo ibindi bihano byose by’igifungo ndetse akanubahiriza ko kandi mu gihe cy’impurirane atanga ibihano byateganirijwe icyaha kirushije ibindi gukomera .

    Mu Rwanda tugira ubwoko bw’igifungo 2 , igifungo cya burundu n’ igifungo cy’igihe kizwi amategeko ateganya ko kiva ku munsi umwe kikagera ku myaka 25.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/bigenda-bite-kugira-ngo-umuntu-akatirwe-igifungo-kiri-hejuru-y-imyaka-abaho-ku-isi

  • Pierre Buyoya wayoboye u Burundi yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Pierre Buyoya
    Pierre Buyoya

    Ibitangazamakuru birimo Radio y’Abanyamerika(VoA) byatangaje ko yaba yazize icyorezo Covid-19. Buyoya yari amaze ukwezi yeguye ku mwanya wo kuba Intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) muri Mali no mu Karere ka Sahel.

    Inkiko zo mu Burundi zahamije Pierre Buyoya ibyaha byo kwica uwamusimbuye wari umaze amezi atatu atowe, ari we Perezida Melchior Ndadaye wishwe ku itariki 21 Ukwakira 1993.

    Majoro Buyoya abaye umuntu wa kabiri wayoboye u Burundi witabye Imana muri uyu mwaka nyuma ya mugenzi we Petero Nkurunziza witabye Imana muri Kamena 2020.

    Maj Petero Buyoya yagiye ku butegetsi ahiritse uwo byavugwaga ko ari mubyara we Col Jean Baptiste Bagaza, na we wari warabufashe abanje guhirika Michel Micombero mu mwaka w’ 1976.

    Majoro Petero Buyoya wo mu Ishyaka UPRONA yari yavuye ku butegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga mu matora rusange y’abaturage na Melchior Ndadaye wari mu ishyaka ryitwa FRODEBU.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/pierre-buyoya-wayoboye-u-burundi-yitabye-imana