Tag: featured

  • Perezida Kagame yashimiye Roch Marc Christian Kaboré wongeye gutorerwa kuyobora Burkina Faso #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Congratulations to my brother @rochkaborepf on his re-election as President of Burkina Faso. We look forward to further strengthening our good relations and cooperation for the mutual benefit of our people and nations.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) December 19, 2020

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yashimiye-roch-marc-christian-kabore-wongeye-gutorerwa-kuyobora-burkina-faso

  • Rubavu : Bamaranye imashini umwaka batazi kuzikoresha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bavuga ko izi mashini baziguze kugira ngo bateze imbere Made in Rwanda ariko umwaka ushize batazikoresha
    Bavuga ko izi mashini baziguze kugira ngo bateze imbere Made in Rwanda ariko umwaka ushize batazikoresha

    Ni imashini 89 zaguriwe mu Bushinwa ku nguzanyo bahawe n’ikigo cya BDF bashaka guteza imbere ibikorwa bya made in Rwanda, ariko umwaka urashize ntacyo bazikoresha.

    Kigali Today ivugana n’umuyobozi wa COCOBEGI, Banzige Eugene uyoboye Koperative by’agateganyo nyuma y’uko abari abayobozi bayo bakuwe ku buyobozi bazira kuba igenzura ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ryarasanze baragize igihombo, avuga ko imashini zaje muri 2019 mu kwa munani zifite agaciro ka miliyoni 68 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Akomeza avuga ko nubwo imashini zaje, ariko batahawe ubumenyi bwo kuzikoresha bituma zishyirwa mu bubiko badahawe amahugurwa.

    Agira ati, « Nta mahugurwa twahawe kandi inyinshi ntituzi kuzikoresha mu gihe izirenga 20 tutamenya n’icyo tuzikoresha. Izi mashini zikora ibintu bitandukanye kandi twazihawe na BDF kugira ngo duteze imbere gahunda ya Made in Rwanda. »

    Akomeza agira ati « Ntabwo baduhaye abatwigisha kubera ko abari abayobozi baguye mu gihombo bakurwaho bituma ibikorwa byo gukurikirana ibikorwa byo kuzigishwa bihagarara ndetse tubwirwa ko hari amafaranga BDF itaduhaye harimo n’ayo yo kwigishwa none umwaka ushize tutarakoresha izi mashine zifata umwanya w’aho zibikwa zidakoreshwa. »

    Imashini 89 abanyamuryango ba Koperative COCOBEGI bahawe ziri mu byiciro bitandukanye zirimo, gushushanya, gushyiraho ibirango, gutera ibipesu, n’ibindi bikorwa bituma imyenda ikorwa igahita irangira.

    Icyakora benshi mu bagize iyi Koperative bavuga ko bazibona nk’umutako kuko badafite ubumenyi bwo kuzikoresha, ibi bikagira ingaruka ku musaruro bagombye gutanga.
    Bagira bati « Birababaje kuba umutungo nk’uyu uryamye udakoreshwa umwaka ukaba ushize, mu gihe twazihawe ngo duteze imbere gahunda ya Made in Rwanda ariko ibyo twateganyije ntibigerwaho kubera BDF itatubaye hafi. »

    Uretse ibivugwa n’abanyamuryango, Banzige Eugene uyoboye Koperative by’agateganyo na we avuga ko habaye uburangare bwa BDF yagombaga gukurikirana imikorere ya Koperative no kubafasha kugira ubumenyi mu gukoresha izo mashini.

    Ati « Ubu biraduhombya kuko zagombye kuba zikora, ariko ntitwazikoresha kuko tutazifiteho ubumenyi kandi zifata umwanya wagombye kuba ukoreshwa ibindi, ikindi abantu baje kuzishyiraho ngo tuzikoreshe hari izitaratunganyijwe ngo zishyirwe mu buryo zigomba gukora (installation) kandi barabyishyuriwe. »

    Nubwo amafaranga BDF iguriza amatsinda ngo abayagize bashobore kwiteza imbere no kwishyura, abagize Koperative COCOBEGI ntibaratangira kwishyura umwenda kuko batarashobora gukoresha imashini baguriwe, ndetse bavuga ko batazi niba ari nzima cyangwa zikora ibyo bifuzaga kuko batarazikoresha.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/rubavu-bamaranye-imashini-umwaka-batazi-kuzikoresha

  • Umuhanzi Meddy yasabye umukunzi we Mimi ko amubera umugore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meddy na Mimi bamaze igihe bakundana
    Meddy na Mimi bamaze igihe bakundana

    Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020 bihurirana n’isabukuru y’amavuko y’uwo muhanzi wizihiza imyaka 32 amaze avutse. Amashusho yagaragaye Meddy atera ivi asaba Mimi ko amubera umugore.

    Muri ayo mashusho Mimi n’ibyishimo byinshi arahindukira akareba Meddy akavuga YEGO, ko yemeye kumubera umugore.

    Mu gitaramo cya East African Party cya 2018, Meddy uba muri Amerika yaje mu Rwanda ari ku rubyiniro ahamagara Mimi amwerekana nk’umukunzi we.

    Aba bombi bamaze igihe bakundana kuko no mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa “Ntawamusimbura” Mimi agaragaramo, ndetse kenshi na kenshi Meddy yagiye abwira itangazamakuru ko afite umukobwa bakundana utari umunyarwandakazi.

    Ku mbuga nkoranyambaga inshuti za Meddy na Mimi zabifurije ishya n’ihirwe harimo Uwamahoro Malaika, K8 Kavuyo n’abandi.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/umuhanzi-meddy-yasabye-umukunzi-we-mimi-ko-amubera-umugore

  • Minisiteri y’Uburezi yafunze amashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko biri mu itangazo MINEDUC yasohoye ku wa 18 Ukuboza 2020, ayo mashuri yafunzwe ngo namara kuzuza ibyo asabwa azongera ahabwe uburenganzi bwo gukora.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko mbere y’uko ayo mashuri afungwa habanje gukorwa igenzura ngo barebe uko ahagaze.

    Agira ati “Muri Kanama uyu mwaka mbere y’uko amashuri yongera gufungura, twazengurutse amashuri yose ya TVET ngo turebe uko ahagaze. Muri Nzeri twari twabirangije ndetse twanahaye ba nyiri amashuri ibyavuye mu bugenzuzi, niba hari ibyo basabwa kuzuza babikore”.

    Ati “Twarebye aho amashuri akorera niba azakomeza kwakira abanyeshuri no muri ibi bihe bidasanzwe, ese afite abarimu bahagije, icyerekezo cy’ishuri ndetse niba rinafite umutungo. Amwe muri ayo mashuri rero twasanze atakomeza gukora kubera ko adafite ibikoresho bihagije, hakaba n’andi atarigeze yongera gusaba gukora, gusa nk’undi mwaka bakongera bagakora niba ibyo babura bazaba babyujuje”.

    Akomeza avuga ko muri ayo mashuri atari yagaragaje ko azasubukura amasomo, hari ayafunguye yakira abanyeshuri kandi atari abyemerewe, bigateza ibibazo kuko abo bana baba biga kandi bitazwi.

    Irere avuga kandi ko ikibazo cyabayeho ari uko uturere twamenyeshejwe uko amashuri yatwo ahagaze, atemerewe gufungura ariko ntitubimenyeshe abo bireba.

    Ati “Ubundi mu kwegereza ubuyobozi abaturage, amashuri arebwa n’uturere. Twatanze rero urutonde rw’amashuri yahagaritswe muri buri karere ariko tuza gusanga ayo mashuri agikora twari tuzi ko yahagaze, nibwo byabaye ngombwa ko twisubirirayo ari yo mpamvu twahisemo gushyira ahagaragara urutonde rw’ayo 20 yahagaritswe kugira ngo ababyeyi n’abana babimenye”.

    Yongeraho ko urutonde rw’amashuri yemerewe gukora rugiye kuzajya rusohoka buri mwaka mbere y’uko amashuri atangira, bityo umubyeyi akamenya aho yohereza umwana we, hato atazamwohereza mu ishuri ryaharitswe agahomba kuko aba yishyuye amafaranga y’ishuri.

    Uwo muyobozi avuga kandi ko barimo kwiga uko abanyeshuri bigaga muri ayo mashuri yafunzwe bakomeza amasomo yabo.

    Ati “Muri ariya mashuri yafunzwe, agera kuri atanu ni yo yari yatangiye kwigisha kandi atari abyemerewe, ubwo rero turimo gufatanya ngo turebe aho abanyeshuri bayigagamo twabashyira, amashuri yo arahari. Andi mashuri ni ayigishirizaga ku murimo bivuze ko atari umubare munini w’abanyeshuri, biroroshye guhita tubona ahandi tubashyira”.

    Amwe mu mashuri yafunzwe ni nka KIAC ryo muri Gasabo ryigishaga gukora amavidewo, Murama TVET School mu Bugesera, Rabagirana TVET School muri Kicukiro, KFTV muri Nyarugenge, CEFOTEL muri Rubavu, Youth Center Ruhango, Mushongi TVET School muri Rulindo n’andi.

    U Rwanda rufite intego y’uko muri 2024 abana barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, 60% baba abajya kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, gusa ubu ngo rugeze kuri 52% nk’uko bigaragara mu mibare itangwa na WDA.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/minisiteri-y-uburezi-yafunze-amashuri-20-y-imyuga-n-ubumenyingiro

  • RRA yongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RRA yongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa
    RRA yongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa

    Ibyo ni ibikubiye mu itangazo icyo kigo cyashyize ahagaragara ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020, ubusanzwe kwishyura uwo musoro ureba ubutaka n’inyubako bikaba byagombye kurangirana n’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka, nk’uko byari bimaze iminsi bitangazwa.

    Icyo kigo kigira inama abaturage yo gukora imenyekanisha hakiri kare, cyane ko cyashyizeho uburyo bwo kwishyura bworohereza abasora, aho ababyifuza bashobora kwishyura mu byiciro bitarenze bine guhera umunsi iryo tangazo ryasohokeyeho.

    RRA kandi ikomeza kwibutsa abaturage gukora imenyekanisha ry’imisoro no kwishyura bifashishije ikoranabuhanga.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rra-yongereye-igihe-cyo-kwishyura-umusoro-ku-mutungo-utimukanwa

  • Minisitiri Mujawamariya yanyuzwe n’amazi ya SKOL ari mu macupa arengera ibidukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uretse kugurishwa muri ayo macupa atazatabwa ngo ahumanye urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi, Minisitiri w’Ibidukikije yavuze ko amazi ya SKOL yitwa ‘Virunga Water’ yamunyuze.

    Dr Mujawamariya yagize ati “Nasomye kuri aya mazi numva ni meza cyane”.

    Minisitiri Mujawamariya yanyoye ku mazi ya SKOL
    Minisitiri Mujawamariya yanyoye ku mazi ya SKOL

    SKOL ni uruganda rusanzwe rukorera mu Rwanda ibinyobwa bisembuye kuva mu mwaka wa 2010, kuri ubu byose bisigaye byitwa ‘Virunga’ (Virunga Craft Beer, Virunga Mineral Water, Virunga Sparkling Water).

    Mu mwaka ushize wa 2019 nibwo mu igazeti ya Leta y’u Rwanda hasohokaga itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

    Minisitiri w’Ibidukikije yavuze ko bitari mu nshingano ze gutaha uruganda, ariko ko yarutashye kubera iyo mpamvu y’uko ari rwo rwa mbere mu Rwanda rutanze amazi mu macupa atazatabwa ngo ahumanye urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi.

    Yavuze ko mu macupa akorwa n’inganda z’isi zose ku mwaka apima toni miliyoni 450, amacupa angana na 40% byayo ari aya pulasitiki akoreshwa inshuro imwe ubundi akoherezwa mu nyanja, ku buryo mu mwaka wa 2050 ayo macupa ngo azaba aruta ubwinshi amafi aba mu mazi.

    Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, anywa ku mazi yakozwe n
    Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, anywa ku mazi yakozwe n’uruganda ayobora

    Uretse kuba uburozi buhumanya ibinyabuzima byo mu mazi abantu bafungura bikabateza indwara zidakira, amacupa ya pulasitiki n’ibindi nka yo bikoreshwa inshuro imwe bigatabwa bihinduka ubuturo bw’imibu itera malaria.

    Dr Mujawamariya yakomeje agira ati “iyi ni intambwe duteye yo kuba tugize uruganda rukora amazi agurishwa mu macupa y’ibirahure, tugomba kwihuta, birashoboka ko umunsi umwe Abanyarwanda bazicara batekanye ntawe uhura n’icupa rya pulasitiki mu mangazini n’ahandi”.

    Kuva aho itegeko rica ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe rigiriyeho, uruganda SKOL rwahise rushora amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 450 mu gukora amazi apfunyikwa mu macupa y’ibirahure, nk’uko rusanzwe rubigenza ku binyobwa bisembuye.

    Umuyobozi ushinzwe imirimo y’uruganda rukora amazi muri SKOL, Doreen Mutesi avuga ko bafite ubushobozi bwo gukora amazi yuzuye amacupa ibihumbi 40 ku isaha, cyangwa litiro miliyoni 60 ku mwaka.

    Virunga Mineral Water(anyobwa igihe cyose umuntu afite inyota) ndetse na Virunga Sparkling Water (anyobwa igihe umuntu arangije gufungura kugira ngo igogora rigende neza), agurishwa mu macupa y’ibirahure ya cl 33 ku mafaranga 400Frw buri cupa.

    Amazi ya SKOL amwe ni amara inyota andi akaba atuma igogora ry
    Amazi ya SKOL amwe ni amara inyota andi akaba atuma igogora ry’amafunguro umuntu yariye rigenda neza

    Umuntu uranguye bwa mbere amazi ya SKOL ayagurana n’ikaziye irimo amacupa 24, aho icupa ryonyine(ivide) rigurishwa amafaranga 200Frw, ubundi akazajya ajya kurangura ku madepo ajyanye ya kaziye ye.

    SKOL ivuga ko amacupa y’amazi yayo akomeye ku buryo azajya agaruka ku ruganda hamenetse atarenga 1%, kandi n’ibimene bakaba babisubiza ku ruganda hanze y’igihugu bikongera gukorwamo andi macupa meza.

    Ku bijyanye n’impamvu z’igiciro cy’amazi agurwa amafaranga 400Frw, Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert yagize ati “Ni amazi akungahaye ku butare (minerals) bwa calcium na magnesium bwo mu karere k’ibirunga, bukaba bufasha umuntu gukomera kw’amagufa y’umubiri we”.

    Wulffaert yavuze ko abantu bazamenyera iki giciro kuko n’amazi asanzwe aturuka ahandi ngo agiye guhenda bitewe na gahunda ya Leta yo kwirinda ibintu bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

    Minisitiri w’Ibidukikije yavuye mu Nzove aho SKOL ikorera asabye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda gufasha abikorera bakora ibinyobwa kugera ikirenge mu cy’uruganda SKOL, mu rwego rwo kwirinda gukora ibyangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/minisitiri-mujawamariya-yanyuzwe-n-amazi-ya-skol-ari-mu-macupa-arengera-ibidukikije

  • Musanze: Ijerekani y’inkari iragura 1,000 FRW #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo baturage bamaze kubwirwa ko inkari ari imari ikomeye, baremeza ko ayo mahirwe bagiye uyabyaza umusaruro, aho bagiye kujya bakusanya inkari bakazifata neza kugira ngo bazikuremo amafaranga aho bemeza ko ari amahirwe abagwiriye.

    Umwe muri bo ati “Twabonye isoko ry’inkari ndetse twatangiye kwishyurwa ni amahirwe akomeye tugize, urasoba wakuzuza ijerekani ukagenda bakaguha igihumbi cyawe, byaradutunguye batubwiye ko bagiye kutugurira inkari, ubu twakize byarangiye”.

    Undi ati “Ni amahirwe akomeye kuri njye, kuko mu rugo turi batanu, mu minsi ibiri turi kuba twujuje ikijerekani bakadukubita inoti”.

    Undi ati “Nta na gake kagomba gutakara iyi ni imari, urafata akadobo ugasobamo mu cyumweru kimwe ijerekani iri kuba yuzuye ahasigaye bakakwishyura”.

    Abenshi muri abo baturage bavuga ko mubyo bari kwirinda ari ukwihagarika mu gasozi, ngo akenshi bari kuba bari mu rugo kugira ngo ni bakenera kwihagarika babikorere mu ngo zabo, hari n’abayobotse igikoma aho bemeza ko cyongera inkari kuwakinyweye.

    Umugore umwe ati “Ni ukunywa igikoma cyinshi kugira ngo unyare cyane, none se waba uri kwishyurwa amafaranga ukanyanyagiza izo nkari? Ni imari ikomeye uruzuza ijerekani ukaba wizeye inoti y’igihumbi”.

    Mugenzi we ati “Nta mpamvu yo gusoba mu ngo z’ahandi, iyo nkubwe ni ukwihangana nkazifunga kugeza ngeze iwanjye nkazinyara mu kadobo narangiza nkazisuka mu ijerekani yakuzura nkaba nizeye igihumbi ntavunitse”.

    Kugeza ubu abaturage batangiye kugurisha, ndetse banatangiye gutegura imishinga bazakora mu gihe ubwo bucuruzi bw’inkari bukomeje nk’uko umwe muri bo ufite umushinga w’ubworozi bw’inkoko abivuga.

    Agira ati “Mu kwezi mbona amajerekani ane y’inkari, urumva ko ibihumbi bine birimo inkoko, urumva nguze iyo nkoko igatera no mu kundi kwezi nkabona ibindi bihumbi bine urumva ko umushinga w’ubworozi watera imbere”.

    Umushoramari witwa Tugiremungu Erneste washinze Kampani ishinzwe kugura izo nkari no kuzikoramo ifumbire, avuga ko izo nkari iyo zivanze n’amaganga y’ihene babivanga n’ibindi binyabutabire bigakora ifumbire nziza.

    Yemeza ko yiteguye kugurira abaturage inkari zose zibonetse ati “Umuturage aruzuza ijerekani tukamuha igihumbi, ni inkari zivuye mu muryango uko waba umuze kose, zaba iz’umugabo zaba iz’umugore, umwana zose tuzifata nk’inkari kandi turabishyura neza”.

    Hari impungenge z’uburyo izo nkari zikusanywa hirya no hino mu ngo zishobora kuba zateza ibibazo by’umwanda ndetse n’ubuzima bw’abaturage, ikirere n’ibidukikije bikaba byakwangirika.

    Nibyo Bisengimana Janvier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve aheraho avuga ko bagiye kwiga kuri icyo kibazo, hagamijwe Kureba uburyo zakusanywa bidateje umwanda wagira ingaruka ku buzima bw’abaturage no kubidukikije.

    Yagize ati “Ni ukubanza gutekereza ngo izo nkari bazegeranya bate, isuku y’aho ziva, isuku y’uburyo bazijyana urumva ko cyaba ari ikibazo, icyo mbwira abaturage ni ukubanza gutekereza ku buzima kurusha amafaranga”.

    Arongera ati “Ntekereza ko iyo bazibitse iminsi ibiri cyangwa itatu biba byabaye ikindi kintu gishobora kubangiza, kikangiza amatungo, ikirere, ibidukikije n’ibindi, ndabasaba ko baba babiretse tukabanza tukegera ababifitemo ubuhanga bigakorwaho ubushakashatsi, tukamenya ngo biramutse binakozwe byakorwa bite zakwegeranywa zite, noneho zagenda zite kugira ngo zigere aho zigomba kugera ntacyo zangije, bisaba ubuhanga bwinshi”.

    Uruhande rw’abaturage bo baravuga ko hagize uwahagarika iryo soko ry’inkari yaba abakuye amata u munwa aho bari biboneye amafaranga abafasha mu iterambere hadasabwe imbaraga nyinshi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ijerekani-y-inkari-iragura-1-000-frw

  • Umugeni wari ugiye kwishyingira yishimiye ko yabashije gusezerana n’umukunzi we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Ukuboza 2020 nibwo Nyirankundimana Claudine yabwiye Kigali Today ko guhagarika amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose ari ugushyigikira kwishyingira.

    Mu gahinda kenshi, yavugaga ko nibura Leta yabafasha bagasezerana imbere y’amategeko kuko umukunzi we ari umunyamahanga kandi bitashoboka ko yasubira iwabo atabashyiriye umukazana.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru ku ngamba nshya zo kwirinda COVID-19 cyabaye ku wa 16 Ukuboza 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yemereye abantu baturutse hanze y’igihugu baje mu bukwe ko bakwegera imirenge bagafashwa ariko hatabayeho ubukwe kandi buri wese ntarenze abamuherekeza babiri.

    Ati “Ntabwo twakwirengagiza ko hari n’igihe bishoboka ko umukwe n’umugeni bashobora kuba nta yandi maburaburizo bafite, ntanze nk’urugero hari ibyagaragaye mu nzego z’ibanze ugasanga abantu bavuye hanze.”

    Akomeza agira ati “Umukwe cyangwa umugeni umwe yavuye cyangwa bombi ari cyo kimuzanye kandi agomba gusubirayo abo rero bimaze gusuzumwa no kuganirwaho ubundi icyerekezo ni uko bihagarara ariko mu gihe bimeze gutyo bakwegera umurenge ariko nabwo ntabwo tubigira ibirori.”

    Ku wa 17 Ukuboza 2020 nibwo Nyirankundimana Claudine n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Mu byishimo byinshi yabanje gushimira ubuvugizi Kigali Today yamukoreye kuko abashije kugenda neza atishyingiye.

    Ati “Nasezeranye n’ubwo ibindi bidakunda ariko Imana ishimwe, gusezerana ni byo bikomeye kuko bitabaye nta shingiro ry’urugo rwanyu. Icy’ingenzi ni uko twasezeranye, ni ukuri mwarakoze cyane, urumva se ubuvugizi bwanyu butarakoze umuti?”

    Umukunzi wa Nyirankundimana Claudine ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza bakaba bari bamaze igihe bakundana, biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

    Uwo mugabo yavuye mu Bwongereza aza mu Rwanda i Kigali gukorana ubukwe n’umukunzi we.

    Ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020 nibwo Nyirankundimana yasanze umukunzi we, batangira kubana nk’uko babyemeye imbere y’amategeko, nyuma ngo bakazabona gutangira gutegura kujya mu Bwongereza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umugeni-wari-ugiye-kwishyingira-yishimiye-ko-yabashije-gusezerana-n-umukunzi-we

  • Haruna Niyonzima yongereye amasezerano muri Young Africans #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima (iburyo) nyuma yo kongera amasezerano y
    Haruna Niyonzima (iburyo) nyuma yo kongera amasezerano y’umwaka muri Young Africans

    Nk’uko byatangajwe binyujijwe ku rubuga rwayo rwa Instagram rwa Young Africans, ikipe yavuze ko bongereye amasezerano ya Haruna . Bagize bati “Ikipe yacu ya Young uyu munsi twongereye amasezerano ya Niyonzima Haruna Fabregas aracyari hano aracyari muri twe.”

    Amasezerano ya Haruna Niyonzima yari asigaje ukwezi kumwe ku mwaka umwe yasinye muri Young Africans mu mwaka wa 2019.

    Haruna Niyonzima yerekeje muri Young Africans mu kwezi k’Ukuboza 2019 avuye muri As Kigali yari yagezemo avuye muri Simba yo muri Tanzania.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/haruna-niyonzima-yongereye-amasezerano-muri-young-africans