Tag: featured

  • Abangavu n’ingimbi basanga ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gukumira inda ziterwa abangavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abangavu n
    Abangavu n’ingimbi baraganirizwa ku buzima bw’imyororokere

    Bavuga ko mu gihe abakiri bato babigize ibyabo, bakigisha na bagenzi babo kuvuga ‘Oya’, byagabanya cyane umubare w’abana bato batwara inda z’imburagihe.

    Ibi aba bana babishingira ku kuba benshi mu bana basambanywa kuko nta makuru ahagije baba bafite ku buzima bw’imyororokere, bagasaba ko abafite ubumenyi bajya baganiriza bagenzi babo mu mahuriro bahuriramo ku mashuri, no mu gihe cy’ibiruhuko.

    Umukobwa twahaye izina rya Mukanyandwi Ester, atuye mu Murenge wa Muyange mu Karere ka Bugesera. Yabyaye afite imyaka 15, akaba yarigaga mu mashuri yisumbuye.

    Avuga ko kugira ngo atware iyo nda byatewe n’uko umusore yamushutse ko iyo umukobwa yatangiye kurwara ibishishi mu maso, aba agomba kuryama n’umuhungu kugira ngo akire, akemeza ko byatewe no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.

    Agira ati “Nyine yarambeshye ngo nituryamana bizakira kandi ngo nzaba mwiza kurushaho, nanjye ndabyemera”.

    Uyu mukobwa ubu umaze kugeza imyaka 19, avuga ko yahakuye isomo kuko uwo babyaranye yahise amwihakana, ndetse ngo igihe cyo kumukurikirana yahise atoroka arabura, umukobwa asigara arera umwana wenyine.

    Abangavu basanga bafite uruhare runini mu gukumira inda z
    Abangavu basanga bafite uruhare runini mu gukumira inda z’imburagihe

    Kuri we (umukobwa), asanga abakiri bato bakwiye kugira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere, kandi bakaba ari bo bafata iya mbere mu kwigisha bagenzi babo, bagatinyuka guhakanira ababashuka bagamije kubasambanya.

    Ati “Ubu byampaye isomo, sinshobora kongera kwishora mu busambanyi, nzategereza igihe kigere nshake umugabo. Ikindi ni uko iyo nganira n’abana b’abakobwa, akenshi mpora mbabwira ko bakwiye kwitonda, kandi bagatinyuka guhakanira abashaka kubashuka”.

    Hakizimana Jean Pierre, umusore uri mu kigero cy’imyaka 18, avuga ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gihangayikishije, ariko agasanga na bo bafite igisubizo kuri icyo kibazo.

    Avuga ko habayeho amahuriro abahuza (Clubs), bajya bayaganiriramo bakungurana ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kandi bagahana ibitekerezo bigamije kubafasha kwirinda ababashyuka.

    Aba kandi bavuga ko ababyeyi bagomba na bo kugira uruhare rutaziguye mu gusobanurira abana babo ibijyanye n’impinduka zigenda ziba ku mubiri wabo uko bagenda bakura, kuko bibafasha kurushaho gusobanukirwa uko bakwiye kwitwara.

    Basaba ko umuco wo guhishira abasambanya abana na wo ukwiye gucika burundu, bityo uwasambanyije umwana agakurikiranwa uko bikwiye, kuko na byo byabera abandi isomo.

    Mu rwego rwo gufasha abangavu n’ingimbi kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere, Umuryango Save Generations Organization (SGO), ugira inama ababyeyi kudatinya kuganiriza abana babo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina bitwaje ko nta makuru ahagije babifiteho, kuko n’ubuzima banyuzemo mu bwangavu n’ubugimbi bwabo byaba isomo ku bana babo.

    Uyu muryango uvuga ko kutaganiriza umwana bigira inzitizi kuko iyo atahawe amakuru yizewe bishobora kumugiraho ingaruka.

    Yvette Nyinawumuntu, Umuyobozi Mukuru wa Save Generations Organization
    Yvette Nyinawumuntu, Umuyobozi Mukuru wa Save Generations Organization

    Nyinawumuntu Yvette, uyobora uwo muryango, ati “Ababyeyi bombi umugabo n’umugore bafite uruhare mu kuganiriza abana ku bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere, kandi umuhungu n’umukobwa bafite uruhare bwo kubyumva bose. Iyo habayeho uko gufatanya baganiriza abana, bigira agaciro kanini”.

    Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abangavu-n-ingimbi-basanga-ari-bo-bakwiye-gufata-iya-mbere-mu-gukumira-inda-ziterwa-abangavu

  • U Rwanda rwohereje ingabo zo guhangana n’ibitero by’inyeshyamba muri Santarafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo z
    Ingabo z’u Rwanda zagiye zoherezwa muri Santarafurika mu bihe bitandukanye mu butumwa bw’amahoro

    Izo ngabo zoherejweyo mu rwego rwo guhashya ibitero inyeshyamba ziyobowe na François Bozize wigeze kuyobora iki gihugu zigaba ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

    Biteganyijwe ko Ingabo z’u Rwanda zizagira n’uruhare mu gucunga umutekano kugira ngo amatora rusange azaba muri icyo gihugu ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020 azakorwe mu mahoro.

    U Rwanda ruri mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA) guhera muri 2014.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/u-rwanda-rwohereje-ingabo-zo-guhangana-n-ibitero-by-inyeshyamba-muri-santarafurika

  • Perezida Kagame arageza ku baturarwanda ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame
    Perezida Kagame

    Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, iyo nama ikaba yarafashe icyemezo cyo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’Igihugu, harimo n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ari na ho iri jambo ryavugirwaga.

    Iyo Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yari iteganyijwe gutangira tariki 16 Ukuboza 2020, ariko ikaba yarasubitswe kimwe n’andi makoraniro ahuza abantu benshi, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-arageza-ku-baturarwanda-ijambo-rigaragaza-uko-igihugu-gihagaze

  • Ngoma: Abantu 36 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kumenya ko aba bantu baraye basengera mu rugo rwa Nyiranduhura byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavugaga ko baraye babasakuriza.

    Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko mu rugo rw’uyu muturage hari abantu baraye bahasengera tujyayo mu rukerera nka saa kumi n’imwe za mu gitondo turabafata dusangamo abantu bateraniyemo.”

    CIP Twizeyimana avuga ko Abapolisi bajyayo bahasanze abantu bagera kuri 26 baturutse mu madini n’amatorero atandukanye bahita babajyana ku Murenge, nyamara bamaze kubatwara abaturage bahise bahamagara bavuga ko hari abandi bahise bahaza na bo baje kuhasengera.

    Ati “Abapolisi bakimara kuhava bahise bahamagarwa n’abaturage ko hari abandi bahaje gusenga. Basubiyeyo bahasanga abandi 10 bababwira ko bari bafite gahunda y’amasengesho y’iminsi itatu kandi ari umunsi umwe wari urangiye. Aba 10 na bo bahise babajyana ku Murenge aho bagenzi babo bari kugira ngo bahererwe hamwe inyigisho.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko abo bafashwe biganjemo abo mu itorero rya ADEPR bagera ku 10, Abamethodiste 6, Abanyagaturika 5, abo mu itorero rya Angilicani n’andi matorero atandukanye, bakaba bari baturutse mu mirenge ya Rukumbeli, Zaza, Mugesera, Karenge ndetse hari n’uwaturutse mu Karere ka Bugesera.

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko aba bose uko basengaga nta gapfukamunwa bari bambaye kandi bicaye begeranye banyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ibintu bifite ibyago byinshi byo kwanduzanya COVID-19.

    Yagize ati “Dukurikije imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi bigaragara ko COVID-19 iri mu bice byose by’Igihugu. Birababaje kuba hari abantu bava imihanda yose bakajya guteranira ahantu mu cyumba kimwe na cyo gifunganye, umwe muri bo aramutse afite ubwandu bwa COVID-19 yakwanduza bagenzi be bose banasubira iyo bavuye bakanduza abandi.”

    CIP Twizeyimana yibukije abaturage muri rusange ko bakwiye kubahiriza amabwiriza n’ingamba byashyizweho na Leta byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bakazirikana ko iki cyorezo kigihari ntaho cyagiye kandi ko kitarobanura umuntu uwo ari we wese.

    Yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa no gukurikiza amabwiriza n’ingamba byashyizweho byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bagatanga amakuru y’ababirengaho. Yibukije abantu muri rusange ko kugira ngo iki cyorezo gicike bisaba gushyira imbaraga hamwe, abantu bagakurikiza ibyo Leta ibakangurira.

    Abafashwe uko ari 36 bose bahise bajyanwa ku Murenge wa Rukumbeli barigishwa ndetse banacibwa n’amande.

    Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ifatira mu cyuho abantu barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID19. Ni mu gihe nyamara Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego badasiba gukangurira abantu kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu rwego rwo gukomeza kugihashya.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ngoma-abantu-36-bafatiwe-mu-nzu-basenga-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Kinazi: Imibiri 10 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibiri 10 yabonetse ni yo yashyinguwe mu rwibutso rw
    Imibiri 10 yabonetse ni yo yashyinguwe mu rwibutso rw’Akarere i Kinazi

    Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Ruhango, washimye iki gikorwa cyabaye mu bihe bidasanzwe byo kwirinda COVID-19, maze usaba ko n’indi mibiri yabonetse hirya no hino yashyingurwa mu cyubahiro.

    Gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Kinazi na Ntongwe byitabiriwe na bamwe mu bagize imiryango y’abarokotse, inzego z’ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko igikorwa cyitabiriwe gusa n’abantu 50.

    Ni igikorwa kandi cyabaye bitandukanye n’uko byajyaga bigenda igihe hashyinguwe imibiri kuko nk’igice cyaharirwaga gutanga ubuhamya kitabaye, nta joro ry’ikiriyo nta na misa cyangwa amasengesho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yavuze ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora gahunda zisanzwe zo kwibuka abazize Jenoside, Akarere kagerageje gukora ibishoboka nibura kugira ngo imibiri yabonetse ishyingurwe.

    Habarurema avuga ko hazabaho gahunda yo Kwibuka ikazakomeza mu buryo bwagutse igihe icyorezo kizaba kimaze gucika cyakora gushyingura iyo mibiri bikaba bivuze ko Kwibuka bitahagaze.

    Agira ati “Ntabwo twatezutse kuri gahunda nziza yo kwita no kutibagirwa ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni yo mpamvu twakoze ibishoboka ngo n’iyi gaunda ikorwe bityo hatazagira abirara bakeka ko Kwibuka ari gahunda ya Leta gusa, ariko gahunda yo kwibuka ku buryo bwagutse izatekerezwaho uko icyorezo kigenda gicika intege”.

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ruhango Mukaruberwa Jeanne avuga ko hari hateganyijwe gushyingura mu cyubahiro indi mibiri ibiri ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020 mu Murenge wa Kabagari ariko hakaba hazashyingurwa umubiri umwe kuko undi abo mu muryango we batazaboneka.

    Mukaruberwa avuga ko gahunda yo gushyingura mu cyubahiro izanakomeza nyuma y’icyorezo ahazanakomeza kwimurwa imibiri iri mu nzibutso zidatunganye neza.

    Mukaruberwa avuga ko Ibuka yongera gusaba ubuyobozi kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bagifite ibibazo bitandukanye.

    Agira ati “Ihungabana ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ryariyongereye uyu mwaka kubera icyorezo cya Covid-19 ubwo abantu bibukiraga mu ngo, hanabayeho kandi ibikorwa bibi by’ingengabitekerezo ya Jenoside tukaba dusaba ko abarokotse bakomeza kwegerwa no gufashwa mu buryo bw’isanamitima n’iterambere”.

    Ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye mu Karere ka Ruhango mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukaruberwa avuga ko kwibuka byabereye mu ngo hakagaragara ikibazo cy’ihungabana ku barokotse Jenoside kandi hakaba haranabaye ibikorwa bibi byagiye biba bigaragaza ingengabitekerezo, na byo bikaba byagarutswe kugira ngo hafatwe ingamba zo gukomeza kuyikumira mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge.


    source https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/kinazi-imibiri-10-y-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-yabonetse-yashyinguwe-mu-cyubahiro

  • Ruhango: COVID-19 ntizabangamira gahunda yo gukura mu bukene ababarirwa mu bihumbi 200 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habarurema (uhagaze) avuga ko umushinga w
    Habarurema (uhagaze) avuga ko umushinga w’umuhora wa Kaduha-Gitwe utazadindira n’ubwo abafatanyabikorwa bamwe bacika intege

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko umushinga wo gukura mu bukene abatuye umuhora wa Kaduha-Gitwe uzagera ku baturage bo mu gice cy’Umurenge wa Ruhango, Umurenge wose wa Bweramana, Kabagari, Kinihira, n’igice cy’Umurenge wa Mwendo.

    Umushinga wa Kaduha-Gitwe uzamara imyaka itatu ugamije gukura mu bukene abaturage ibihumbi 250 bo mu mirenge icumi ibarizwa mu turere twa Nyanza, Ruhango na Nyaruguru bigaragara ko bari munsi y’umurongo w’ubukene.

    Mu Karere ka Ruhango uyu mushinga ukaba uzagera nibura ku baturage ibihumbi ijana (100.000) mu bikorwa bitandukanye by’iterambere birimo, ubuhinzi buvuguruye kuko ubutaka bwagundutse ndetse no kuba ako gace kari mu misozi ihanamye.

    Ibihingwa bitandukanye bitanga umusaruro biberanye n’ako gace ni urutoki n’inanasi ahateganyijwe kuvugurura uruganda rutunganya inanasi rwo mu Karere ka Ruhango rukagera ku rwego rwo kongerera agaciro, no guteza imbere igihingwa cya Kawa.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cy’Akarere ka Ruhango cyabaye ku wa 17 Ukuboza 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango agaruka kuri uwo mushinga, yasobanuye ko watekerejwe ibibazo bya COVID-19 bitaraduka.

    Avuga ko n’ubwo hari bamwe mu bafatanyabikorwa bashobora kutazatanga umusanzu bari biyemeje ngo umushinga ushyirwe mu bikorwa, Akarere ka Ruhango hari amafaranga kari kariyemeie gutanga buri mwaka angana na miliyoni 200frw, aya akaba azakomeza gutangwa kandi na Leta ikaba idashobora kureka uwo mushinga ngo udindire.

    Agira ati “Ni umushinga na Leta izi kandi duhuriyeho n’uturere dutatu ntabwo rero wadindira kuko ugamije gukura abaturage mu bukene, Intara na yo irawuzirikana kandi hari izindi nzego dufatanyije zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, na za Banki n’abandi bazadutera inkunga”.

    Habarurema avuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo icice cy’umuhora wa Gitwe-Kaduha kizavomererwe kandi imbaraga zizakomeza gushyirwamo ku buryo abaturage bazagera aho bakaryoherwa n’ubuzima.

    Agira ati “Turifuza ko abaturage ba kiriya gice bazaryoherwa n’ubuzima bafite ibyo kurya bihagije, kandi n’ubwo hari abafatanyabikorwa bashobora kutazarangiza ibyo bari biyemeje gutanga kubera COVID-19, uyu mushinga utazasubira inyuma ahubwo uzakorwa ukarangira kuko ugamije iterambere ry’abaturage”.

    Imishinga izakorwa mu Muhora wa Gitwe-Kaduha izibanda kandi ku burezi, imishinga ya VUP iha abaturage akazi ndetse n’inguzanyo ziciriritse, hakaba hari n’imishinga izashyirwa mu bikorwa n’ibigo nka RTDA na RAB na yo itanga akazi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ruhango-covid-19-ntizabangamira-gahunda-yo-gukura-mu-bukene-ababarirwa-mu-bihumbi-200

  • Ese abakobwa n’abagore b’ibikara babaga i Kigali bagiye hehe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi kandi koko ugenzuye neza ahakunze guhurira abantu benshi, nko mu mujyi ahazwi ku izina ryo kwa Rubangura, ndetse n’aho bategera imodoka hatandukanye, usanga ibi bivugwa bifite ishingiro kuko usanga muri rusange abakobwa n’abagore benshi ari inzobe. Kandi akenshi ugasanga ari inzobe bashakiye mu byo bisize kuko ibi biragaragara, aho ureba umuntu mu maso ugasanga inzobe iracanye rwose ariko wakwibeshya ukareba nko kubirenge bye ukagira ngo ni iby’undi muntu bamuteyeho ugasanga byo birirabura cyane pe. Byaje no kuntera kwibaza ahubwo impamvu badahitamo kwisiga ayo mavuta umubiri wose ngo uhinduke.

    Aha naje kwibaza niba koko byarakorewe ubushakashatsi bikagaragara ko umukobwa cyangwa umugore w’inzobe ari we ugaragara neza cyangwa ari we wambara akaberwa cyane cyane ko ari yo mpamvu nyamukuru iba igenderewe. Icyo kibazo ariko sinabashije kukibonera igisubizo cyane cyane ko abantu bakunda mu buryo butandukanye.

    Ariko nkanjye mbona rwose umukobwa cyangwa umugore ufite igikara bitamubuza kugaragara neza cyangwa kwambara ngo aberwe, no kubemera Imana burya iba ifite impamvu yahisemo kukurema uri igikara mugenzi wawe ikamurema ari inzobe. Buriya ni byo yakoze ibona ni byiza. Kuko nawe ushyize mu gaciro ukareba iyo Imana irema abantu bose turi inzobe nta tandukaniro rihari bitari kuba byiza rwose.

    Numva umukobwa cyangwa umugore yagakwiye kureba ubundi buryo bwo kwiyitaho agasa neza ariko butari guhindura uruhu rwabo, cyane ko burya uko umeze kose hari umuntu wagukundira uko usa. Witangira gutekerereza umuntu runaka ngo yagukunda ari uko wihinduye mu buryo runaka, kandi nta muntu wanabikubwiye.

    Ubundi kwihindura uruhu uretse kuba binafite ingaruka mbi ku mubiri. Mu by’ukuri no kureba umukobwa cyangwa umugore mu maso inzobe icanye wareba intoki cyangwa ibirenge ugasanga ntacyo bipfana no mu maso he, nukuri mbona bigaragara nabi pe.

    Mbona kunyurwa n’uko umeze ari byo byiza kuko kuba ikintu cyarakozwe n’abantu benshi ari kibi ntibituma bigihindura kuba cyiza. Uko usa hari uwaguhitamo mu bandi benshi mudasa akanyurwa na byo. Gusa neza no kugaragara neza, rwose ni rimwe mu mahame y’igitsina gore aho cyava kikagera. Ariko gusa neza no kugaragara neza ntibisobanura kuba uri inzobe. Nubwo rero bavuga muri rusange ngo nta mukobwa cyangwa umugore w’igikara ukiba i Kigali. Barahari bake bagifite imibiri yabo Imana yabaremanye kandi wababona ukabona barasa neza cyane kurusha wa wundi ufite amabara avanze kandi ari umuntu umwe. Terwa ishema n’uko Imana yakuremye kandi wumve ko uko usa hari ubireba akabona ari byiza, wikwihutira gushaka icyatuma usa na kanaka.

    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/ese-abakobwa-n-abagore-b-ibikara-babaga-i-kigali-bagiye-hehe

  • Nyamagabe: Bakeneye ingemwe kugira ngo bagure ubuso bahingaho icyayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye i Shaba bifuza kwagura imirima bahingaho icyayi
    Abatuye i Shaba bifuza kwagura imirima bahingaho icyayi

    Uwitwa Védaste Ruhigisha avuga ko afite umurima umwe yahinzeho icyayi, ariko ko yifuje ingemwe ngo yagure akazibura.

    Agira ati “Hari abantu b’ino aha ngaha bahinga icyayi bagahembwa ibihumbi nka 200 cyangwa 100 ku kwezi. Ugira ngo ntigifite akamaro? Nkibonye nanjye nagihinga. Aho nahingaga indi myaka nakuraho akarima nkagitera. N’uwampa ingemwe ibihumbi bitanu nabitera.”

    Uwitwa Vedaste Minani avuga ko hari abo batuye mu Murenge umwe, hahoze ari muri Mudasomwa, bo bajyaga bahabwaga ingemwe n’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi. Icyo gihe bo ngo bari bakibarizwa muri Kivu, byatumye bo batabasha kubona kuri izo ngemwe.

    Agira ati “Twifuza ko baduha ingemwe natwe, buri muturage akajya asoroma icyayi agahembwa ku kwezi.”

    Umuyobozi w’ishami ryita ku cyayi n’ikawa mu kigo gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Alexis Nkurunziza, avuga ko koperative yibumbiwemo n’abahinzi b’icyayi bo mu gace aba baturage bifuza ingemwe z’icyayi batuyemo, ari yo KOBACYAMU (Koperative y’Abahinzi b’icyayi ba Mudasomwa ubu ikorera mu Mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Kibilizi na Tare), ubu yahumbitse imbuto miliyoni eshatu zizaterwa ku ikungira rya 2021.

    Ibi bishimangirwa n’umucungamutungo w’iyi koperative, Théogène Ndayizeye, unavuga ko batangiye kwerekera abaturage uko umuntu ashobora kwihumbikira icyayi, akagera ku mbuto yifuza, cyane ko ngo kuzihumbika bitanagoye cyane nk’uko bamwe babikeka.

    Ati “Ndi kubibigisha. Ubu hari imbuto zigera ku bihumbi 900 bihumbikiye ku buryo hari n’izakuze. Hari benshi bamaze kubimenya, icyo babura ni ibikoresho nka shitingi. Ibyo tubashije kubabonera turabibaha, ibyo tutabashije kubabonera tukabereka inzira banyuramo ngo babibone.”

    Ubundi ingemwe z’icyayi zifata igihe cy’umwaka kugira ngo zibashe kuba zibonetse. Icyakora izifashishwa mu gusimbura izumye mu murima zo ngo zimara umwaka n’igice mu buhumbikiro.

    Kugeza ubu mu Rwanda, uruganda rw’icyayi rwa Kitabi abatuye mu Kagari ka Shaba baturiye ngo ni rwo rwishyura abahinzi bakorana amafaranga menshi ku kilo, nk’uko bivugwa na Jean Damascène Gasarabwe uruyobora. Kuri ubu ngo bari kubishyura amafaranga 377 ku kilo.

    Avuga ko ibi babikesha kuba icyayi cya Kitabi ari cyo cyiza cyane kugeza ubu ngubu mu Rwanda, kandi ko bajya baza no ku mwanya wa mbere muri Afurika. Ibi bituma bishyurwa menshi, hanyuma n’abahinzi bakaboneraho kuko igiciro cy’amababi mabisi gituruka ku buryo isoko riba ryifashe.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyamagabe-bakeneye-ingemwe-kugira-ngo-bagure-ubuso-bahingaho-icyayi