Tag: featured

  • Mu Rwanda abandi babiri bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 109 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Mbere ni umugore w’imyaka 39 witabye Imana i Kigali n’umugabo w’imyaka 58 witabye Imana i Gicumbi.

    Abo bantu babiri bahise buzuza umubare w’abantu 65 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Mbere mu Rwanda habonetse abantu 109 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari icyenda.

    Abo barwayi bashya 109 babonetse mu bipimo 4,229 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 56, Ngororero: 12, Rubavu: 12, Nyabihu: 8, Muhanga: 5, Huye: 4, Rusizi: 4, Kamonyi: 3, Gicumbi: 3, Musanze: 2.

    Kugeza ku wa Mbere, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,402 muri bo abamaze gukira ni 6,100 naho abakivurwa ni 1237.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-abandi-babiri-bishwe-na-covid-19-habonetse-abarwayi-bashya-109

  • Rubavu: Abantu 21 bafashwe biyakira bavuye gusezerana mu Murenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aho bafatiwe hari haherutse gufatirwa n
    Aho bafatiwe hari haherutse gufatirwa n’abandi bari mu muziki uzwi nk’Igisope

    Bafatiwe ahazwi nko kwa Nyanja, hakaba hari hashize ukwezi hafatiwe abandi bantu 76 bari bitabiriye umuziki uzwi nk’igisope mu masaha ya nijoro barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Polisi yaguye gitumo abo bantu barimo biyakira mu gihe bari bavuye mu Murenge bakaba bazira kuba barenze ku mabwiriza yo guhura no gukora ibirori kandi imihango, inama n’ibirori nk’ibyo bihuza abantu benshi bikaba bibujijwe nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku itariki ya 14 Ukuboza 2020.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko abafashwe bari bamaze gusezerana mu Murenge wa Gisenyi, byo bikaba byari byemewe kuko umuhungu yari avuye mu mahanga, bakaba barabyemerewe hakurikijwe ibiteganywa n’amabwiriza. Iyakora ikosa bakoze ngo ni ukujya kwiyakira binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abafashwe batwawe n’inzego z’umutekano bajya kuganirizwa no gucibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyize ahagaragara amabwiriza abuza abantu gukomeza gukora imihango yo gusezerana, ivuga ko abemerewe ari abavuye hanze ari cyo kibazanye.

    Itangazo ryashyizweho umukono na Prof Shyaka Anastase rivuga ko abemerewe gusezerana ari abantu baje mu gihugu baje gushyingirwa kandi bigaragazwa n’ibimenyetso nka pasiporo.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko abashaka gusezerana basaba uruhusa umuyobozi w’Akarere bakagaragaza n’ibimenyetso bakemererwa bakaba basezerana imbere y’amategeko no mu nsengero n’amadini ariko nabwo ntibarenze abantu 10.

    Aya mabwiriza avuga ko abashaka gusezerana bagomba kwipimisha icyorezo cya Covid-19 ariko ntibemerewe gukora ibirori.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-abantu-21-bafashwe-biyakira-bavuye-gusezerana-mu-murenge

  • Perezida Kagame yabwiye abasaba ko Rusesabagina arekurwa gutegereza umwanzuro w’ubutabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ku by
    Perezida Kagame yavuze ku by’abasaba ko Rusesabagina arekurwa

    Perezida Paul Kagame abitangaje mu gihe benshi mu banyamahanga bazi Rusesabagina nk’intwari kubera filime Hotel Rwanda, nyamara bakirengagiza uruhare yagize mu mutwe w’inyeshyamba FLN yari abereye umuterankunga wateye mu Rwanda ukica abaturage mu Ntara y’Amajyepfo abandi bagasigirwa ubumuga n’ibitero by’izi nyeshyamba.

    Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carollyn B. Maloney, aherutse kwandikira Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Paul Rusesabagina, agasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko yemerewe kuhaba.

    Yanditse avuga ko Leta y’u Rwanda yakoresheje uburyo butanoze mu guta muri yombi Rusesabagina, ngo kuko hirengagijwe inzira ziteganywa n’amategeko ya Amerika zerekeye gusaba no guhererekanya abakekwaho ibyaha.

    Paul Rusesabagina mu rukiko
    Paul Rusesabagina mu rukiko

    Perezida Paul Kagame asubiza uyu muyobozi kimwe n’abandi bumva ko Paul Rusesabagina yarekurwa, yabasabye gutegereza umwanzuro w’ubutabera aho kugendera ku marangamutima, avuga ko kujyanwa mu butabera kwa Rusesabagina bishingiye ku bimenyetso bihari kandi ubutabera buzakora akazi kabwo.

    Perezida Kagame yijeje ubutabera ku bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN

    Nubwo umuryango wa Rusesabagina n’imiryango imushyigikiye basaba ko yarekurwa, Mukashyaka Josephine wapfakajwe n’ibitero by’umutwe wari uyobowe na Rusesabagina muri Nyaruguru avuga ko ashimira ingabo z’u Rwanda zabatabaye.

    Agira ati “Ndi umwe mu bapfakajwe na FLN muri Nyabimata, turabashimira umutekano dufite ubu, kuko ubwo twaterwaga ari mu gicuku abana bagaterwa ibyuma mwarahabaye mugarura umutekano ubu turarinzwe. Ikindi dushima ni uko abagize uruhare muri ibyo bitero barimo Rusesabagina na Sankara bafashwe bityo tukaba twizeye ubutabera.”

    Perezida Paul Kagame avuga ko ubutabera buzaboneka kandi bukanyura mu mucyo ku bagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse yizeza n’abandi bakomeje kuwangiza ko ubutabera buzabageraho.

    Yagize ati, “Icyo nasezeranya urangije kuvuga, ni uko ubutabera buzaboneka n’abandi bagira batya bakinjira bakongera bagasubira inyuma y’umupaka tuzabageraho, ubutabera buzabageraho, iminsi yabo irabaze bizageraho bifate umurongo.”

    Abaturage bo mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, bagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa FLN mu mwaka wa 2018.

    Mukashyaka Josephine wo mu Murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru wapfakajwe n
    Mukashyaka Josephine wo mu Murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru wapfakajwe n’ibitero bya FLN yashimye ingabo z’u Rwanda zabatabaye

    Ni umutwe wari uyobowe n’impuzamashyaka yari iyobowe na MRCD Ubumwe yari iyobowe na Paul Rusesabagina hamwe n’umuvugizi wawo Callixte Nsabimana wari uzwi nka Majoro Sankara na Nsengimana Herman.

    Rusesabagina Paul yari umuyobozi w’impuzamiryango MRCD, ishamikiyeho umutwe witwaje intwaro wa FLN wakunze kugaba ibitero mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe bihungabanya umutekano w’ u Rwanda bihitana abaturage ndetse biranabangiriza.

    Rusesabagina Paul yari umuterankunga mukuru w’iyi MRCD ishamikiyeho imiryango myinshi irimo uyu mutwe wa FLN, PDR-Ihumure, n’iyindi.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yabwiye-abasaba-ko-rusesabagina-arekurwa-gutegereza-umwanzuro-w-ubutabera

  • Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kigiye gusuzumwa
    Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kigiye gusuzumwa

    Yabitangaje kuri uyu wa 21 Ukuboza 2020 mu ijambo yageneye abaturarwanda akanagirana ibiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abaturage binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Umukuru w’Umudugudu wa Gasasa mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo Niyitanga Salton avuga ko umusoro w’ubukode bw’ubutaka wiyongereye ku buryo abaturage ngo bafite impungenge zo kutabona uwo musoro bityo umutungo wabo uburiho ukaba watezwa icyamunara.

    Yagize ati “Umusoro ku bukode bw’ubutaka wariyongereye wikuba inshuro nyinshi bituma abaturage benshi bagaragaza ko batazashobora kuwishyura bakaba bafite impungenge ko imitungo iri kuri ubwo butaka ishobora gutezwa cyamunara kubera kubura ubwishyu.”

    Hari n’abandi baturage bamaze iminsi bagaragaza iki kibazo, harimo n’uwahisemo kubinyuza mu butumwa yanditse asaba Perezida Kagame gusuzuma ikibazo cy’imisoro ku mitungo itimukanwa.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko icyo kibazo kizwi kandi inzego kireba zirimo kugisuzuma no kugishakira igisubizo ariko na none ngo habayeho korohereza abasora ku buryo bikorwa mu byiciro kugeza ku wa 31 Werurwe 2021.

    Ati “Twatangiye isuzuma ari Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’inzego z’ibanze, gusuzuma ikibazo ubu twarabitangiye ngo turebe icyakorwa ariko hagati aho hashyizweho uburyo bwo korohereza abasora kugera mu mpera za Werurwe 2021 kandi mu byiciro.”

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko umusoro ujyanye n’ubukode bw’ubutaka ugomba kubaho ariko nanone hakarebwa amikoro y’abaturage ndetse n’igihugu hagashakwa igisubizo kibereye benshi ku buryo binashoboka ko habamo n’inyoroshyo.

    Ati “Nagira ngo yumve ko ubutaka bugira ubukode n’umusoro ujyanye na bwo, icyo gihe umuntu agereranya ibintu byinshi akareba abantu amikoro yabo, igihugu n’impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi na none ntabwo twabona igisubizo gihagije kuri buri wese ngo tuvuge ngo biramubereye ariko byo tugomba kubikurikirana tugashaka uko inyoroshyo yabaho.”

    Umusoro ku mutungo utimukanwa wavuye ku mafaranga y’u Rwanda 0 kugera kuri 80 kuri metero kare imwe ugera ku mafaranga y’u Rwanda hagati ya 0 kugera kuri 300 kuri metero kare imwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-kibazo-cy-umusoro-ku-mutungo-utimukanwa

  • U Rwanda rushobora kuba mu bihugu bya mbere bizahabwa urukingo rwa Covid-19 muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020, ubwo yagezaga ku Banyarwanda uko u Rwanda ruhagaze, akaba yaboneyeho no kuganira n’abanyamakuru ndetse n’abaturage bahagarariye abandi hirya no hino mu gihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, Perezida Kagame yatangiye asobanura uko icyorezo gihagaze n’ingamba zitandukanye zashyizweho zo kugikumira ariko kandi hanarebwa uko ubukungu bw’igihugu butakomeza kuzahara, anakomoza ku kuba urukingo rwatangiye gutangwa mu bihugu by’amahanga rwagera mu Rwanda.

    Yagize ati “Inkingo zarasohotse ariko ibihugu bikomeye mu Burayi na Amerika bihita bizigura ku buryo ibindi bihugu kugira ngo bizibone birakomeye. Ariko biciye muri Covax kuko ishaka uko urukingo rwazagera no mu bindi bihugu nk’ibya Afurika, Aziya n’ahandi, tuzarubona kuko si ibihugu bikomeye gusa bigomba kurubona”.

    Ati “Dufite amahirwe nk’u Rwanda, turakorana n’ibyo bihugu na Covax ndetse bitewe n’uko twabyitwayemo neza mu gukumira icyorezo, bigatuma bavuga bati aba bantu birwanyeho bagakora ibintu neza, mu bo dukwiye kwibuka ba mbere reka dushyiremo n’u Rwanda. Ngira ngo muri Afurika tuzaba mu ba mbere bazabona urukingo, ndizera ko mu mezi nk’atatu ya mbere ya 2021 byatinda bikagera muri Kamena, urukingo tuzaba twarubonye rwaramira bamwe”.

    Yongeraho ko kuba anafite inshingano zo gukurikirana iby’ubuzima muri Afurika bishobora kuba andi mahirwe y’uko urukingo rwaboneka bidatinze.

    Ati “Abanyafurika banshinze gukurikirana iby’ubuzima muri Afurika yose, ibihugu bikabona amafaranga cyangwa no kuyashaka hanze kugira ngo ubuzima bube bwiza ndetse no kubona izo nkingo birimo. Mfite iyo nshingano rero yo kubikurikirana muri Afurika, urumva rero ko ‘ijya kurisha ihera hafi y’urugo’, tuzakora ibishoboka byose ngo turebe ko twabigeraho”.

    Perezida Kagame yavuze kandi ko icyorezo cya Covid-19 kigenda gihindura isura kuko mu minsi ishize cyigeze kugabanuka cyane ariko noneho muri iyi minsi kikaba cyiyongereye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ku birebana n’u Rwanda akagaruka ku mpamvu ebyiri abona ari zo zatumye cyiyongera.

    Ati “Muri ibi bihe rero imibare yaturuse kubera impamvu ebyiri, twongeye kurekura kugira ngo ubuzima burusheho kumera neza kuko n’amashuri yarafunguwe. Ikindi ni uko hanze bisa n’aho ibintu byacitse kuko byongeye kuzamuka ku buryo basubiye muri Guma mu rugo ikaze, twe turacyafunguye n’indege ziraza izindi zikagenda bigatuma imibare yiyongera ndetse ikagera no mu byaro”.

    Ati “Mu baturanyi na ho hari abantu benshi bambuka imipaka twabapima tugasanga umubare utari muto baranduye. Abava hanze hari abaza bafite inyandiko zerekana ko bipimishije kuko tubisaba, zikerekana ko ari bazima ariko twabapima tugasanga baranduye, ni ikibazo cyongeye rero gusa n’ikizamuka kidusaba ko twongera gufata ingamba zindi cyangwa ziyongera ku zisanzwe”.

    Akomeza yibutsa abantu kubahiriza ingamba zo kwirinda zirimo kwambara neza udupfukamunwa, guhana intera, gukaraba kenshi ndetse bakirinda kujya ahahurira abantu benshi nko kwizihiza iminsi mikuru kuko biri mu bikwirakwiza icyorezo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/u-rwanda-rushobora-kuba-mu-bihugu-bya-mbere-bizahabwa-urukingo-rwa-covid-19-muri-afurika

  • Ntiwagira icyo uhindura ku rurimi rw’Abanyarwanda utababajije – Hon Bamporiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hon Bamporiki
    Hon Bamporiki

    Yabigarutseho ku wa 20 Ukuboza 2020, ubwo we n’abo bari bafatanyije mu kiganiro kuri RBA, basobanuraga impinduka zigiye kuba mu myandikire y’Ikinyarwanda, nyuma y’izaherukaga muri 2014, byinshi mu byari byarahindutse bikaba byongeye gusubira uko byahoze.

    Hon Bamporiki avuga ko ubushakashatsi bwakozwe haba izo mpinduka zo muri 2014 butitaye ku bene rurimi ari bo Banyarwanda, bituma impinduka zabayeho ndetse zinatangazwa n’urwego rubishinzwe zidakurikizwa, ari yo mpamvu byasubiwemo.

    Agira ati “Ikibazo cyabayeho gikomeye cyane ni uko abashakashatsi bategereye abene rurimi ngo babasobanurire izo mpinduka bityo bamenye ko ntaho baba batakoze uko bikwiye. Ikindi cyirengagijwe ni uko ubushakashatsi burangiye, ababukoze batashatse izindi ntiti mu rurimi ngo bazigaragarize ibyavuyemo mbere y’uko busohoka”.

    Ati “Kuva kuri ba sogokuruza, Ikinyarwanda ni rwo rurimi rwonyine Abanyarwanda twarazwe ku buryo ntawe wagira icyo aruhinduraho atababajije. Iyo rero hirengagijwe benerwo biteza ingorane, amabwiriza ya 2014 yarasohotse ajya mu mashuri bariga, ariko mu nzego z’imirimo ndetse na Minisiteri y’Umuco yayatangaje abayikoramo ntibigeze bayubahiriza, mu bitangazamakuru n’ahandi na ho ntiyubahirijwe”.

    Muri ayo mabwiriza ya 2014 agiye guhinduka, ibyateje impaka binavugwa cyane mu itangazamakuru, ni nko ku gihekane -jy- hari aho cyahindukaga -g- cyangwa igihekane -cy- kigahinduka -k-, urugero: Amajyepfo bikaba Amagepfo, igitabo cyanjye bikaba igitabo cyange.

    Aho ngo abashakashatsi bazanye izo mpinduka ntabwo bitaye ku ‘kamenyero’ mu rurimi, nk’uko Umuyobozi mukuru wungirije mu nteko y’Ururimi n’Umuco, Jean Claude Uwiringiyimana abisobanura.

    Uwiringiyimana Jean Claude
    Uwiringiyimana Jean Claude

    Ati “Buri gihe impinduka mu rurimi zigira impamvu, niba abantu bandika Amajyepfo kimwe, kuki wowe ushaka kubihindura! Ariko nk’iyo umwe yandika umwalimu undi akandika umwarimu (l-r), uramusobanurira akamenya guhitamo. Amabwiriza ya 2014 rero yirengagije amabwiriza y’impuzanyandiko, ikintu niba abantu bacyandika kimwe nubwo nk’umushakashatsi wabona ko ari ikosa gihita gihinduka ukuri kuko ururimi ni urw’abenegihugu”.

    Ati “Muri ayo mabwiriza ubundi akamenyero kagombaga kwitabwaho, ariko abashakashatsi bakagasobanura hakamenyekana icyagateye. Ikindi cyirengagijwe ni uko hari ihame rivuga ko ibintu bivugwa kimwe byandikwa kimwe, iyo bitavugwa kimwe ntibyandikwa kimwe, kandi umushakashatsi mu iyigandimi ntategeka ibyo Abanyarwanda bavuga ahubwo areba impamvu bavuga gutyo, akamenya kuki bavuga ‘intsinzi batavuga insinzi”.

    Abo bayobozi bombi icyo bahurizaho ni uko ubuhanga mu myandikire y’Ikinyarwanda bwagombye kugenda busobanurirwa Abanyarwanda buhoro buhoro, kuko akenshi ngo ubushakashatsi bwihutishijwe budakunda gutanga umusaruro mwiza, ari yo mpamvu ibyo Abanyarwanda batishimiye muri izo mpinduka za 2014 bagaragaje ko batabyemeye bituma batabikurikiza.

    Ikindi ngo kuba baravugaga ko bashakaga koroshya imyandikire y’Ikinyarwanda kuko ngo harimo ibihekane bigoye, ngo si byo kuko iyo bikomeye ari iby’Abanyarwanda birimo n’intekerezo nzima ntawe binanira, ngo byaba ari ubutesi kandi ntawabatumye guteta.

    Ku kibazo cy’igihombo cyatejwe n’izo mpinduka mu myaka itandatu zimaze, aho hari ibitabo byinshi Leta yacapishije bikajya mu mashuri, Minisitiri Bamporiki avuga ko hazarebwa uko amakosa yakozwe bikurikiranwe.

    Ati “Mu bantu benshi twaganiriye kuri byinshi, twageze no kuri icyo gihombo kinini kubera amafaranga menshi yagiye ku bitabo by’amashuri, gusa ni igihombo gito ugereranyije n’ikiri mu kugira abantu bafite ingorane mu rurimi rwabo batejwe n’ababo. Ibyo rero birakurikiranwa kuko mu Rwanda iyo umuntu yateje igihombo birakurikiranwa basanga yarabikoze ku mpamvu ze cyangwa ku makosa, hagatangwa ibihano bitandukanye”.

    Abantu mu nzego zinyuranye batanze ibitekerezo kuri izo mpinduka zongeye kuba, bose bahuriza ku kuba zari zikenewe, hakagaruka ibyahozeho kuko ibindi byatezaga urujijo, cyane ko abana mu mashuri ari bo babyigaga bagera hanze bakahasanga ibitandukanye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ntiwagira-icyo-uhindura-ku-rurimi-rw-abanyarwanda-utababajije-hon-bamporiki

  • Ubukungu buri kuzahuka, ibibazo by’umutekano ku nkiko z’igihugu biri kurangira – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagejeje ku baturarwanda ijambo rivuga uko igihugu gihagaze
    Perezida Kagame yagejeje ku baturarwanda ijambo rivuga uko igihugu gihagaze

    Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko ibibazo by’umutekano byagiye bigaragara ku nkiko z’igihugu aho gihana imbibi n’ibindi bihugu byakemutse ku buryo bushimishije hakaba hasigaye bike cyane kandi na byo biri hafi yo gukemuka.

    Yabitangarije mu kiganiro yagejeje ku baturarwanda binyuze ku ikoranabuhanga aho yagarutse ku byakozwe kuva mu ntangiro z’umwaka wa 2020, umwaka wari witezwemo iterambere ryisumbuyeho ariko hakaza kwaduka icyorezo cya COVID-19 cyarikomye mu nkokora haba mu Rwanda no ku isi muri rusange.

    Mu mibereho myiza y’abaturage hakozwe byinshi birimo no gufasha abatishoboye

    Perezida Kagame yavuze ko mu mibereho myiza y’abaturage, hishyuriwe ubwisungane mu kwivuza (Mitweli) abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri, naho amafaranga arenga miliyari 10frw ahabwa imiryango y’abantu badashoboye kwifasha.

    Perezida Kagame yavuze ko hari gutunganywa ibyiciro bishya by’ubudehe kandi bikwiye gukorwa mu mucyo n’abaturage bikanozwa kugira ngo bizakemure ikibazo cy’amakosa yagaragaye mu byiciro byashize kugira ngo ababuraga amahirwe batazongera gucikanwa ahubwo babe ari bo bajya baherwaho.

    Muri iki kiganiro cy’uko u Rwanda ruhagaze kandi Perezida Kagame yagarutse ku musaruro w’ubuhinzi aho yagaragaje ko gutuburira imbuto mu gihugu imbere byafashije kugabanya gutumiza imbuto mu mahanga.

    Naho gahunda yo guhunika imyaka ikaba yarafashije kubona ibiribwa bigera kuri Toni ibihumbi bitanu (5000) byo kugoboka abari bugarijwe na COVID-19, mu gihe ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga byinjije abarirwa muri miliyoni 400frw.

    Perezida Kagame yavuze ko hanaguzwe utumashini 17 twumisha umusaruro muri gahunda yo kurwanya indwara z’imyaka, kandi hubakwa n’ibigega bigera kuri 500, yongeraho ko ubuhinzi buri gutera imbere kandi buzakomeza kwitabwaho.

    Kuguvurura serivisi z’ubuzima bizatuma indwara zikomeye zivurirwa mu Rwanda

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri gahunda yo kunoza serivisi z’ubuzima, hubatswe ibitaro bishya bitatu bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare, ibitaro bya Nyarugenge n’ibitaro bya Gatonde mu Karere ka Gakenke.

    Perezida Kagame yavuze ko hakozwe ibishoboka ngo mu Rwanda haboneke uburyo bwo kuvura indwara zikomeye hakaba haraguzwe ibikoresho bishya birimo n’imashini yo gufasha mu buvuzi bw’umutima no gushyiraho inyubako yihariye ivurirwamo indwara z’umutima.

    Perezida Kagame avuga ko kuvugurura serivisi z’ubuzima bizagabanya ubushobozi bwakererwaga ngo umuntu ajye kwivuriza mu bihugu byo hanze kwipimisha no kuvurirwayo bikaba bizajya bikorerwa mu Rwanda.

    Hari kandi izindi serivisi zimaze gushyirwamo imbaraga mu bitaro bya Faisal harimo no gushaka abaganga bafite ubumenyi buhanitse mu kuvura indwara zikomeye ku buryo bizafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda bajyaga kwivuriza hanze kubona izo serivisi bakenera mu Rwanda.

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzaba rufite n’ubushobozi bwo kwakira abarwayi bavuye mu bihugu byo mu Karere.

    Ibikorwa remezo byashyizwemo imbaraga

    Mu bikorwa remezo muri uyu mwaka wa 2020 hubatswe ibyumba by’amashuri 22 ku buryo amashuri yongeye gutangira hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19.

    Mu bikorwa remezo kandi hubatswe ibifasha gukumira imyuzure mu bice by’Igihugu bikunze kwibasirwa n’ibiza, Perezida Kagame akaba yavuze ko hubatswe ibikorwa remezo kandi abaturage abigizemo uruhare.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibiza byahungabanyije ubuzima bw’abantu akenshi ugasanga ubuzima buhungabana kubera amakosa aba yarakozwe abantu bagatura ahatarabugenewe.

    Aha yakomoje ku bikorwa nabi ugasanga igihe cyo kubikosora abantu basa nk’abahungabanye kandi ubuyobozi buba buri gutabara abantu ngo bave mu bishanga bature ahegutse, bikaba byagaragara nk’ibyahungabanyije abantu kandi nyamara haba hagamijwe kubarengera.

    Mu bijyanye n’itumanaho, Perezida Kagame yavuze ko umuyoboro w’itumanaho wageze mu bice bisaga 120 naho ingo zikabakaba ibihumbi 200 zikaba zarabonye amashanyarazi kandi mu minsi mike abaturage bose bakaba bazaba bafite amashanyarazi.

    Mu kuzahura ubukungu, Leta yashyize agera kuri miliyari 100frw mu kigega ngobokabungu mu gihe umusaruro mbumbe wari wagabanutse mu gihembwe cya kabiri wongeye guzamuka mu gihembwe cya gatatu bikagaragaza ko ubukungu bugenda buzahuka uko hagenda hafatwa ingamba zo guhangana na COVID-19.

    Perezida Kagame avuga ko ubukerarurendo bwongeye gutangizwa, ubucuruzi bwambukiranya imipaka burakomeza, ariko habaho n’uburyo bw’ishoramari rishya aho imishinga igera ku 172 yanditswe ikaba ifite agaciro ka Miliyari imwe n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, iyo mishinga ikazahanga imirimo mishya ibihumbi 22.

    Ibibazo by’umutekano ku mbibi z’Igihugu byarakemutse ku gipimo kinini

    Mu mutekano n’ububanyi n’amahanga, u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu bituranyi kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere kandi ruracyagerageza ubufatanye, inzira ikaba ari nziza kandi hari byinshi byagezweho n’ubwo hari ibitararangira neza ariko umutekano ukaba wifashe neza.

    Avuga ko akabazo katarakemuka kari mu Majyepfo ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi kandi hari ibiganiro biriho bizafasha gushakira umuti icyo kibazo, mu burengerazuba ho u Rwanda ruhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na ho habaye ubufatanye.

    Agira ati “Twafatanyije rugikubita n’Igihugu cya DRC hakimara kuba impinduka ku buryo twafatanyije gushakira hamwe ibisubizo kandi byagenze neza byinshi byarakemutse hasigaye gato cyane, dukorana neza n’igihugu cy’inshuti, naho mu Majyaruguru haracyari utubazo ariko na ho bizagenda bikemuka.”

    Yongeyeho ati “Iyo bigeze ku mahoro abereye bose kuko n’ababangamira umutekano wacu bizaba ngombwa ko na bo babona ko dufite umutekano na bo bakawugira ari byo bakwiye kuba bifuza”.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira inama y’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza (CHOGM) izaba muri Kamena 2021.

    Perezida Kagame akaba yavuze ko ubufatanye n’ibindi bihugu bikorana neza n’u Rwanda byafashije mu buryo bushimishije guhanagana n’icyorezo cya COVID-19.

    Umukuru w’Igihugu ashimira ababigizemo uruhare bose mu gutera inkunga u Rwanda nk’abakora akazi kabo uko bikwiye baba Abanyarwanda cyangwa abandi bari mu Rwanda barimo abakora mu nzego z’ubuzima by’umwihariko abari ku isonga mu kurwanya icyorezo harimo n’abajyanama b’ubuzima, abakorerabushake b’urubyiruko, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

    Umukuru w’Igihugu yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragariza Abanyarwanda, ashimira n’ababa mu mahanga batanze inkunga yo kugoboka abaturage bakomwe mu nkokora na COVID-19 muri byinshi bakora.

    Perezida Kagame yashimiye abayobozi mu nzego z’ibanze basoza manda zabo uko bakoze neza kandi ko bakwiye gukomeza gutanga umusanzu wabo aho bazaba bari hose kwihangana no guhangana n‘ibibazo mu bihe bikomeye bakemera kudaheranwa na byo, bikaba bikwiye kuzakomeza gutyo ibyakozwe nabi bigakosorwa mu gihe ibyakozwe neza byakomeza gutezwa imbere.

    Avuga ko ubuzima n’imibereho myiza biriho n’ibizaza bidakwiye kubangamirwa kuko u Rwanda rugeze aho ibyakozwe bidakwiye kuba impfabusa kuko atari igihe cyo gucogora ahubwo bikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu byakozwe hagamijwe gukomeza gutera intambwe buri wese abigizemo uruhare mu mikoranire hakarindwa ibyagezweho hagamijwe kuzuzanya.

    Perezida Kagame avuga ko habayeho kugira ibyo abantu bigomwa birimo no kutishimira hamwe mu miryango ibihe by’impera z’umwaka kandi na n’ubu ntibirashoboka kuko iyo hatabaho uko kwigomwa byari kugorana guhangana na COVID-19 kandi hagatakara byinshi birimo n’ubuzima kuko icyorezo gihungabanya buri kintu cyose n’ubuzima burimo.

    Yijeje ko ku bufatanye bwa bose, igihugu kizongera kigasubira mu nzira y’iterambere ryihuse hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda n’imiryango yabo, ashimira Abanyarwanda n’inshuti zarwo n’abafatanyabikorwa kuba bakomeje gufatanya mu rugendo rw’iterambere.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubukungu-buri-kuzahuka-ibibazo-by-umutekano-ku-nkiko-z-igihugu-biri-kurangira-perezida-kagame

  • Arasaba Perezida Kagame gusuzuma ikibazo cy’imisoro ku mitungo itimukanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi havuga ubwiyongere bw
    Hamaze iminsi havuga ubwiyongere bw’imisoro ku mitungo itimukanwa, bamwe bagasaba ko yagabanywa

    Ubutumwa bw’uyu muturage buragira buti:

    Murakoze Nyakubahwa kubera umwanya mwatugeneye, twishimiye iterambere ryihuse igihugu cyacu gikomeje kugeraho ariko nifuza kubaza akabazo kerecyeranye n’imisoro ku mitungo itimukanwa.

    - Tuzirikana ko imisoro ari yo yubaka igihugu, kandi ntitwifuza gutungwa n’imisoro y’ahandi.

    - Ariko itegeko ryongera 300% imisoro ku mitungo itimukanwa, tugendeye ku bushobozi bw’Abanyarwanda, biragaragara ko ari myinshi cyane kandi n’ubukungu bwarahungabanye kubera COVID-19.

    - Twabasabaga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko mu bushishozi musanganywe mwareba uko iryo tegeko ryongera kwiganwa ubushishozi.

    Murakoze Nyakubahwa


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/arasaba-perezida-kagame-gusuzuma-ikibazo-cy-imisoro-ku-mitungo-itimukanwa

  • #CecafaU17: Uganda na Tanzania zabonye itike y’igikombe cya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Tanzania izwi nka Serengeti Boys yishimira kuzitabira imikino nyafurika y
    Ikipe ya Tanzania izwi nka Serengeti Boys yishimira kuzitabira imikino nyafurika y’abatarengeje imyaka 17 (AFCON U17) izabera muri Maroc

    Ni imikino ya kimwe cya kabiri yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020 kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

    Mu mukino watangiye saa sita, ikipe ya Uganda yatsinze Djibouti igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Oscar Mawa ku munota wa 90 w’umukino. Uyu mukinnyi yujuje ibitego bitandatu mu mikino itatu amaze gukina.

    Saa cyenda ikipe ya Tanzania izwi nka Serengeti boys yacakiranye na Ethiopia. Ni umukino Tanzania yafunguyemo amazamu ku munota wa 38 igitego cyatsinzwe na Omari Sultan Omari. Ku munota wa 71 w’umukino ikipe ya Ethiopia yatsinze igitego cyo kunganya cyatsinzwe na Makiyas Ganta, iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya igitego kimwe ku kindi.

    Nyuma y’iyi minota hitabajwe Penaliti, ikipe ya Tanzania itsinda Penaliti enye kuri eshatu za Ethiopia umukino urangira Serengeti boys berekeje muri Maroc.

    Kuri uyu wa Kabiri haraba umukino wa nyuma aho Uganda izacakirana na Tanzania mu gihe bazabanzirizwa n’umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu aho Ethiopia izakina na Djibouti.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/cecafau17-uganda-na-tanzania-zabonye-itike-y-igikombe-cya-afurika