Tag: featured

  • Iburasirazuba: Abacuruzi babangamiwe no gukoresha EBM zitari mu Kinyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabye ubwo RRA yahembaga abasora bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu muhango wabereye mu Karere ka Nyagatare.

    Ubwo abasora bahabwaga umwanya ngo batange ibitekerezo, bamwe bavuze ko bakigorwa no kumenya gukoresha inyemezabuguzi ya EBM, abandi basaba ko imashini za EBM zashyirwa mu Kinyarwanda kuko Icyongereza kizwi na bacye.

    Niyonshuti Christopher waturutse mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko inyemezabuguzi ya EBM ziri mu Cyongereza kandi ko hari abacuruzi benshi batacyumva, bikanabagora mu kuyikoresha.

    Ati “Impungenge zihari ni uko EBM iri mu Cyongereza, hakaba hari abaturage batacyumva, twasabaga ko RRA mwadufasha kugira ngo na wa muturage wo hasi utumva ururimi bimufashe ndetse binamworohere gukoresha EBM.”

    Undi muturage wo mu Karere ka Nyagatare yasabye RRA ko yabafasha kubona amahugurwa bakamenya uburyo bwo kwishyura imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Guverineri Gasana Emmanuel yasabye RRA ko yashyiraho amahugurwa yo gukoresha EBM ku basora bato n’amakoperative kuko hari benshi bataramenya kuyikoresha.

    Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Pascal, yijeje amakoperative n’abasora bato bose ko bagiye kubashakira amahugurwa mu buryo bwihuse, akazibanda ku gukoresha neza EBM.

    Ku kijyanye no gushyira EBM mu Kinyarwanda, yavuze ko inyemezabuguzi ziri gukoreshwa kuri ubu harimo Ikinyarwanda, ahubwo ko ari ngombwa gufasha abazikoresha kumenya aho bakora kugira ngo ururimi bifuza rujye mu mashini.

    Ati “EBM nshya dufite ubu harimo n’igice cy’Ikinyarwanda ahubwo turasaba abahugura abayikoresha kubereka aho bakora kugira ngo Ikinyarwanda nacyo kigaragare.”

    RRA igaragaza ko umwaka ushize yinjije mu isanduku ya Leta miliyari 1, 654.5 Frw ku ntego ya miliyari 1, 594.3 Frw yari yihaye. Iyi ntego ikaba yaragezweho ku gipimo cya 103.8% aho intego yarenzeho miliyari 60.2 Frw.

    Abasora basabye ko bakwigishwa gukoresha EBM

    source : https://ift.tt/2YyJbo8

  • Musenyeri Rukamba yashinze ikigo kizigisha imyuga abangavu batewe inda imburagihe – #rwanda #RwOT

    Icyo kigo cyitwa Centre des Jeunes Saint Vincent de Paul gihereye mu Kagari ka Gatoki mu Murenge wa Save, kigamo abagera kuri 80 baturuka mu turere twa Huye na Gisagara.

    Umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze ya Butare, Padiri Gilbert Kwitonda, arasobanura ko gushinga icyo kigo byaturutse ku gitekerezo cy’Umushumba wa Diyoseze ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba.

    Ati “Iki gikorwa cyavuye ku gitekerezo cya Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare amaze kubona ko hari abakobwa benshi babyariye iwabo akabona imibereho yabo n’iy’abo bana, agira igitekerezo rero cyo kubafasha kwiga imyuga izabafasha kubaho.”

    Yasobanuye ko kugeza ubu bigisha abakobwa bagera kuri 80 imyuga irimo kudoda imyenda, gutunganya imisatsi n’ibindi bijyanye n’ubwiza bw’abantu, ariko nibasoza kwiga bazakira abandi kuko ababyifuza ari benshi.

    Bamwe mu bakobwa batangiye kwiga iyo myuga bavuga ko hari byinshi bamaze kumenya kandi bayitezeho urufunguzo rw’ubuzima.

    Dusenge Marie Louise ati “Maze kumenya kudoda imyenda y’ubwoko butandukanye kandi nifitiye icyizere ko nzatera imbere kuko naje kwiga uyu mwuga mbishaka.”

    Zawadi Immaculée na we avuga ko yiga gutunganya umusatsi kandi yatangiye kubona ibiraka aho atuye.

    Ati “Aho ntuye mu Rwanza natangiye kubona ibiraka byo gutunganyiriza abantu umusatsi bakampa amafaranga. Urumva ko nimara kubimenya neza mfite n’ibikoresho nzajya nkorera amafaranga menshi.”

    Bahabwa n’inyigisho zirimo kwirinda ingeso mbi kandi bagatozwa no gutegura indyo yuzuye ndetse n’abana babo bakitabwaho iyo babazanye kwiga.

    Ikindi bakorerwa ni uguhabwa inyigisho zibafasha kwakira ibyababayeho kuko hari abo bakira barahungabanye.

    Bazamara umwaka wose biga bafashwe no gushinga amashyirahamwe bazajya bakoreramo ndetse bahabwe n’ibikoresho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Save, Ntiyamira David, yashimye umusanzu icyo kigo kiri gutanga mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abakobwa babyariye iwabo.

    Yavuze ko cyunganira gahunda ya Leta yo gusubiza mu ishuri abangavu batewe inda imburagihe, abasaba kwiga bashyizeho umwete.

    Abakobwa batewe inda imburagihe bashyiriweho ikigo kizabafasha kwiga imyuga

    source : https://ift.tt/3kqtlUn

  • Perezida Kagame yakiriye Google na WestLink mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu 10 Ugushyingo 2021, ubwo Perezida Kagame usanzwe ari n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa yari ayoboye inama ya 10 yamuhurije hamwe na bagenzi be.

    Iyi nama ya 10 y’ubutegetsi bwa Smart Africa, yahurije hamwe abantu baturuka mu bihugu 30 byo hirya no hino muri Afurika n’abafatanyabikorwa b’iyi gahunda igamije kwimakaza impinduka mu mibereho n’ubukungu binyuze mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame yatangiye inama aha ikaze aba banyamuryango bashya. Ati “Mbahaye ikaze mu Nama ya 10 y’Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa. Mumfashe duhe ikaze abagize Inama y’Ubutegetsi bashya, Google na Westlink.”

    Google ni sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ni yo ifite porogaramu ya Android n’ishakiro rya ‘Google search’ n’izindi serivisi.

    WestLink cyo ni ikigo gishamikiye kuri Africa Development Solutions Group, sosiyete ifite intego yo gushaka ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi.

    Perezida Kagame yavuze ko abafatanyabikorwa benshi iyi gahunda ya Smart Africa ifite aribo batuma irushaho kugira imbaraga no guha agaciro Umugabane wa Afurika.

    Perezida Kagame yashimye imishinga mu by’ikoranabuhanga y’ibihugu bitandukanye birimo Burkina Faso yamuritse ujyanye n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, Ghana yamuritse ujyanye no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-payments), Afurika y’Epfo yamuritse ujyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) ndetse na Zimbabwe yamuritse ujyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi.

    Yavuze ko iyi mishinga ibi bihugu byakoze bitazayiharira ahubwo ari intego yeshejwe n’Umugabane wose.

    Smart Africa ifite intego yo guhindura ikoranabuhanga ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza, kugeza abantu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyane cyane hakoreshejwe umuyoboro mugari w’itumanaho (broadband), gushyira imbere urwego rw’abikorera mu ikoranabuhanga no kubakira iterambere rirambye ku ikoranabuhanga.

    Smart Africa yamuritswe mu 2013. Kugeza ihuriwemo n’ibihugu 30 byo muri Afurika ndetse n’ibigo bikomeye mu by’ikoranabuhanga birimo Huawei, Econet, Google na Orange.

    Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize Inama y’Ubutegetsi bwa ‘Smart Africa’

    Perezida Kagame yakiriye Google na WestLink mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya ‘Smart Africa’

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga w’u Rwanda, Musoni Paula nawe yari yitabiriye iyi nama

    Iyi nama yahuje abagize Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa yanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’iya gahunda, Lacina Koné

    Lacina Koné, Perezida Kagame na Minisitiri Musoni Paula bafata ifoto y’urwibutso

    Iyi nama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye ba ‘Smart Africa’

    source : https://ift.tt/3oA0VZx

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye ko uburezi bw’abakobwa buhabwa umwihariko mu iterambere ry’ibihugu – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ugushyingo 2021, mu Nama y’Urubyiruko ya YouLead Summit 2021 iri kubera mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.

    Iyi nama ihurije hamwe urubyiruko rwo mu nzego zirimo imiyoborere, ishoramari, kubaka amahoro no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri Afurika.

    Kuri uyu munsi hibanzwe cyane ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza uburinganire no kubaka ubushobozi bw’abagore.

    Madamu Jeannette Kagame yifashishije amagambo ya Tajudeen Abdul-Raheem yavuze ko ‘bigoye kubaka Isi nziza utitaye ku iterambere ry’ abagore .’

    Yakomeje ati “Isi ntiyaba ahantu heza mu gihe ubuzima abagore babayemo atari bwiza.’’

    Yasobanuye ko nubwo aya magambo yanditswe mu 2006, ubu aracyatekerezwa ndetse aracyafite agaciro muri iki gihe hashize imyaka 15.

    Yagize ati “Kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside byasabye ko buri wese atanga umusanzu we. Byasabaga kubakira ku rukundo rw’abagore mu kwita ku bana, kuzirikana umusanzu w’igihugu cyose mu rugendo rwo gukira ibikomere muri sosiyete.’’

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko Afurika nk’Umugabane wabayeho mu bihe byo guhezwa, ikeneye impano yo guhabwa urukundo n’ubuzima.

    Yakomeje ati “Uburinganire si uguteza imbere ab’igitsina kimwe. Ni uguteza imbere sosiyete, binyuze mu kubaka ubushobozi bwa buri wese ushobora kugira uruhare mu iterambere, imibereho myiza no gutuza kwayo.’’

    Ihame ry’uburinganire ni intego ya gatanu ndetse iri mu mutima wo kwihutisha gahunda z’iterambere rirambye. Ryanashyizwe mu Cyerekezo 2063 cyemejwe na Afurika Yunze Ubumwe gihamagarira ikurwaho ry’ivangura ryose rishingiye ku gitsina mu mibereho rusange, umuco, ubukungu na politiki.

    Madamu Jeannette Kagame avuga ko icyo cyerekezo gikwiye gusiga hubatswe Afurika ‘buri mugore yishimira kubamo’ kandi akisanga mu nzego zose.

    Yagaragaje kandi ko mu bihugu byateye imbere, uburezi buhabwa umwana w’umukobwa n’umugore ari ingenzi.

    Ati “Ku mugabane wacu, abakobwa benshi bavuye mu ishuri ndetse bamwe baba ababyeyi imburagihe binyuze mu gushyingirwa bakiri bato, guhabwa akazi gahoraho ndetse no gufata inshingano zo gufasha imiryango yabo. Nubwo iyi migirire igenda igabanuka, ntitwakwizera kuzagera ku iterambere rya 2063 mu gihe bikiriho.’’

    Mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, Madamu Jeannette Kagame abinyujije mu Muryango Imbuto Foundation afasha abanyeshuri bava mu miryango itishoboye kwiga binyuze muri gahunda ya ’Edified Generation Programme.’

    Imbuto Foundation inahemba abana b’abakobwa bitwara neza mu masomo binyuze muri gahunda ya Best Performing Girls.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umwana w’umukobwa weretswe ko ibyo arimo abikora neza kandi abishoboye ‘agira imbaraga zo gukomeza amasomo ye’.

    Avuga ko guhemba abakobwa bitwara neza ari ingenzi ariko hakwiye no kubakwa uburyo bwo kubafasha kugaragaza ko bashoboye.

    Yakomeje ati “Ndasaba abanyamwuga, abayobozi, ba rwiyemezamirimo bari hano ubufatanye mu kwereka urubyiruko ndetse n’abakobwa bato inzira ibaganisha ku kugira impamo inzozi zabo mu byo bashaka gukora. Mushobora kuba mudafite uburambe ariko nizeye ko bishobora kuganisha ku musaruro uhamye.’’

    Yavuze ko intego ye ari ukubona ibihugu bifasha ndetse biha abakobwa n’abagore amahirwe bakwiye.

    Ati “Urukundo abakobwa n’abagore bahabwa, rushobora kubyarira sosiyete ibyikubye inshuro 10. Ha umugore amahoro, uzabona ituze. Igisha umugore, azaha abana bawe uburere buboneye. Nuha umugore imbuto, uzabona umurima w’amatunda atoshye.’’

    Umujyanama w’Urubyiruko mu Muryango She Leads Plan International, Elsie Masava, yavuze ko iyi nama ari ingenzi mu kugena umusanzu warwo mu iterambere ry’umugabane.

    Yagize ati “Iyi nama yibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ni ibihe bibazo bihari bikeneye gushakirwa umuti, bizagenda bite? Uyu munsi ndizera ko tuwukoresha mu kugena ingamba zizafasha urubyiruko mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye.’’

    Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yagaragaje ko urubyiruko rukwiye guhabwa amahirwe aganisha ku iterambere rirambye.

    Yakomeje ati “Nk’Abanyafurika dukwiye gufasha abagore n’urubyiruko mu miyoborere ijyanye no gucunga imari kandi kubikora ni ukubaka Afurika irambye. Ndasaba abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyiraho uburyo bwo gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi bw’imiyoborere.’’

    Yavuze ko ubu hakenewe gushyirwa imbaraga mu iterambere ry’urubyiruko n’abagore kuko “aho abandi bagenda bisanzwe, dukeneye kwiruka.’’

    Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, urubyiruko rungana na 60% y’abaturage batuye EAC.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko mu gihe abakobwa bahawe uburezi bwiza, bita ku miryango yabo ndetse n’ibihugu bigatera imbere

    Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yavuze ko ahazaza ha Afurika hari mu gufasha umwana w’umukobwa kubona uburezi bumufasha kwiteza imbere

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba

    Abitabiriye iyi nama bakurikiye ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yatanze hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga

    Urubyiruko rweretswe ko ari rwo musingi w’iterambere ry’umugabane

    Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, urubyiruko rungana na 60% y’abaturage bose

    Iyi nama y’iminsi ine iri kubera mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania

    source : https://ift.tt/3nbodW9

  • Kigali: Abantu 28 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bantu uko ari 28 beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021, iki gikorwa kikaba cyabereye ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Rwemera Leopord, umwe mu bafashwe yemeye ko yari yanyoye inzoga agatwara imodoka.

    Yagize ati “Nafashwe ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021, nari ntwaye imodoka nanyoye inzoga nageze ku bapolisi bansuzumye basanga mfite igipimo cya kabiri cy’umusemburo wa Alukoro mu maraso. Ndicuza ibyo nakoze nkabisabira imbabazi ko ntazabisubira.”

    Nambajimana Claude na we yavuze ko yafashwe tariki ya 8 Ugushyingo 2021 atwaye moto yanyoye inzoga. Yavuze ko yafatiwe mu Murenge wa Kimihurura mu Rugando.

    Nambajimana yagiriye inama bagenzi be kujya birinda gutwara imodoka banyoye inzoga.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byari bigamije kurwanya impanuka zo mu muhanda.

    Yagize ati “Gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka mu muhanda ari yo mpamvu Polisi ikora ibikorwa byo kugenzura abo bantu. Aba bantu 28 bafashwe mu minsi ine bafatirwa mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.”

    CSP Sendahangarwa yakomeje akangurira ba nyiri utubari kwirinda guha inzoga abantu batwaye ibinyabiziga.

    Yagize ati “Muri ibi bihe utubari twarafunguwe ,turakangurira abafite utubari n’abakoramo kujya bagenzura ko abakiriya babo baje batwaye ibinyabiziga ko batanyoye inzoga.”

    Yakomeje abagira inama yo kujya bashaka abantu batanyoye inzoga bo gutwara abakiriya babo. CSP Sendahangarwa yakomeje agira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda kwica amategeko y’umuhanda nkana kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3F5CtWs

  • Perezida Kagame yayoboye inama yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko imikoranire y’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga ari yo iha ingufu uyu muryango. Yashimye ibikorwa byakozwe na bimwe mu bihugu binyamuryango mu guteza imbere ikoranabuhanga nka Burkina Faso yatangije gahunda nshya y’ikoranabuhanga yifashishwa mu gihugu.

    Yashimye n’igihugu cya Ghana na cyo cyamaze gutangiza uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Afurika y’Epfo na yo yashimwe kubera ubuhanga buzwi nka (artificial intelligence) yatangije ahifashishwa imashini zikoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha ibikorwa. Ni mu gihe Zimbabwe na yo yashimwe kubera ikoranabuhanga yatangije muri iyi minsi ryifashishwa mu buhinzi.

    Perezida Kagame yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa muri iyi mishanga yose, asaba ko iyi mishinga yakomeza gushyigikirwa no kwaguka.

    Inama yari iyobowe na Perezida Kagame nk’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’umuryango Smart Africa yahuje abahagarariye ibihugu 30 bya Afurika n’abafatanyabikorwa b’uyu mugabane mu ikoranabuhanga rigamije guteza imbere Afurika.

    President Kagame: I welcome you to our 10th board meeting. Please join me in welcoming two new board members: @Google and WestLink. We are very happy to have you with us.

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 10, 2021

    source : https://ift.tt/3wDrjoW

  • Kayonza: Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi akekwaho guhumanya amafunguro – #rwanda #RwOT

    Ibi yabikoze mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Kayonza.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ihumanywa ry’uyu muryango yamenyekanye ahagana saa yine zijoro nyuma yo gufata amafunguro yateguwe n’umukozi.

    Yagize ati ” Byabaye saa yine z’ijoro umugabo n’umugore bavuye mu kazi bari hamwe n’abashyitsi babo babiri, bageze mu rugo umukozi ategura amafunguro nk’uko bisanzwe bararya, batarasoza batangira kuzengera no kuruka, bananirwa no kuvuga, bigakekwa ko umukozi wabo ashobora kuba yahumanyije ibyo kurya.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hahise hahamagazwa Polisi iraza uwo mukozi w’umukobwa yanga kurya kuri ibyo biryo yatetse bahita batangira gukeka ko ashobora kuba yabihumanyije koko.

    Abagize uwo muryango n’abashyitsi bawo bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mukarange kugira ngo bitabweho, kuri ubu akaba ari ho bakirwariye.

    Ati “Umukozi bamuhaye ngo aryeho arabyanga duhita tumushyikiriza RIB ariko aracyakekwa ntabwo twabimuhamije kuko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza ibizavamo bakazabitangaza.”

    Gitifu Gatanazi yakomeje asaba abantu bakoresha abakozi kujya bababa hafi bagakemura ibibazo bagiranye hakiri kare.

    Ati ” Ubutumwa bwa mbere turihanganisha umuryango wagize ibi bibazo, ubwa kabiri turasaba abanyarwanda kuba hafi y’abakozi babo bagirana ibibazo bakabikemura hakiri kare aho gushaka kwihimura bashaka kuvutsa ubuzima bw’abantu.”

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko umukozi uyu muryango wakoreshaga ataruzuza imyaka y’ubukure kuko afite imyaka 17 bikaba bivugwa ko ashobora kuba yari afitanye ibibazo n’abakoresha be.


    source : https://ift.tt/3bXJcoL

  • Ikiganiro kirambuye: Bishop Runiga wa M23 yashyize umucyo ku bateye Congo n’izingiro ry’ikibazo – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru bivugwa ko abarwanyi bahoze muri M23 bagabye ibitero muri Teritwari ya Rutshuru bagahangana n’Ingabo za RDC. Agace kagabwemo ibitero gaherereye mu bilometero birindwi uvuye ku mupaka uhuza RDC na Uganda, i Bunagana.

    Bivugwa ko FARDC yakuwe mu birindiro igasubizwa inyuma ndetse ikamburwa intwaro nyinshi ndetse umupaka uhuza Uganda na RDC ugafungwa.

    Abayobozi mu gisirikare cya RDC bavuze ko abarwanyi ba M23 bakigabye baturutse mu Rwanda gusa Igisirikare cy’u Rwanda cyarabihakanye ahubwo gishimangira ko ari abavuye muri Uganda bakigabye.

    Mu 2013 ubwo Umutwe wa M23 waneshwaga ugashyira intwaro hasi, abarwanyi bawo bamwe bahungiye muri Uganda abandi bajya mu Rwanda. Abarimo Jean Marie Runiga Lugerero binjiye mu Rwanda mu gihe ikindi gice kirimo Sultan Makenga cyo cyerekeje muri Uganda.

    Gen Sultan Makenga wari umuyobozi muri uyu mutwe yahungiye muri Uganda, ariko mu 2017 yahise asubirana n’abarwanyi yari ari kumwe nabo muri RDC, ubu bari ku mupaka wa Uganda muri RDC.

    Runiga yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Politiki muri uyu mutwe ndetse mu bihe bitandukanye yabwiye IGIHE ko ajya avugana na Makenga.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yashyize umucyo ku bagabye igitero muri Rutshuru, avuga n’amaherezo ya M23.

    Bishop Jean Marie Runiga Lugerero yatangaje ko abarwanyi bahoze muri M23 nta gahunda bafite yo gushoza intambara kuri RDC ahubwo ko icyo bategereje ari uko ibikubiye mu masezerano ya Kigali byubahirizwa

    IGIHE: Lieutenant-Colonel Muhindo Luanzo, wungirije Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru yatangaje ko abahoze muri M23 bateye agace ke baturutse mu Rwanda, hari icyo ubiziho?

    Bishop Runiga: Icya mbere, abahoze muri M23 bari mu Rwanda, twakoze amasezerano na Guverinoma ya Congo muri Nyakanga 2019, mu kwezi kwa cumi tujya kwemeza imirongo ngenderwaho y’ishyirwa mu bikorwa. Kugeza n’ubu dutegereje ko Guverinoma iyashyira mu bikorwa.

    Noneho n’aho yatinze, nta mwanzuro twari twafata wo kuvuga ko tutayashyigikiye. Nta musirikare n’umwe wa M23 wavuye mu Rwanda ngo ajye gutera Congo, nta n’umwe.

    Nta mugambi dufite wo gutera Congo, dutegereje ko Guverinoma ya Congo iza gufata abasirikare n’abakada tugasubira mu gihugu cyacu tukagikorera.

    Igitero cyabaye ku Cyumweru waracyumvise?

    Icyo abantu bagomba kumenya ni uko mu 2013 hari abasirikare ba M23 baje mu Rwanda, mu 2014 hari abandi bagiye muri Uganda. Nyuma mu 2017, Gen Makenga n’abasirikare bake basubira muri Congo.

    Bagiye mu ishyamba ryo muri Congo, ibyabaye [ku Cyumweru] abo nibo babikoze. Niba wasomye itangazo rya Bertrand [Bisimwa] we yavuze ko abasirikare ba Congo babateye, nabo birwanaho ariko niba hari n’ibyakozwe abo bari aho nibo babikoze ariko nta musirikare n’umwe wavuye mu Rwanda ajya gutera Congo.

    Mu Rwanda abahoze muri M23 muri kumwe muri bangahe?

    Abavuye muri Congo baza mu Rwanda twari 682.

    Ubu mwese muracyari i Ngoma?

    Yego niho turi.

    Mubayeho mu buhe buzima?

    Guverinoma y’u Rwanda iradufasha mu byo kurya, idufasha ku bijyanye no kwivuza, dufite n’umutekano mwiza kandi ndayishimira kuko kuva 2013 kugeza n’ubu, nta musirikare wacu wabuze ibiryo, nta warwaye abura uko yivuza kandi dufite umutekano.

    I Ngoma aho muba nta muntu ushobora gusohoka ngo agende bitazwi aho agiye?

    Hari Military Police bacunga umutekano. Ni ukuvuga ngo umuntu uvuye mu nkambi tubamo, agomba kuba afite uruhushya. Ugiye tumenya aho agiye. Turi ku murongo kandi Guverinoma y’u Rwanda iradukurikirana.

    Bivuze ko igihe cyose Congo yaza kubatwarira mwahita mutaha?

    Ibyo twumvikanye babikore nta kindi.

    Ni ibiki?

    Twumvikanye ko bagomba gutanga imbabazi ku barwanyi ba M23, ababaye inyeshyamba za M23. Icya kabiri bagakuraho impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abahoze muri M23, twumvikana ko hazabaho gusubiza mu gisirikare no muri politiki ku buryo abasirikare bagaruka mu ngabo za Congo hanyuma abanyapolitiki nabo bagahabwa imyanya atari mu Nteko kuko hakorwa amatora.

    Icya kane ni ugucyura impunzi ariko ibyo bireba Guverinoma zombi [u Rwanda na Congo] na HCR ntabwo bitureba cyane. Ni ibyo gusa.

    Ko bimaze igihe kinini kuki bidakorwa?

    Amasezerano twakoze twari twumvikanye ko tariki 31 Ukuboza 2019, umuntu wa nyuma wa M23 yagombaga kuva mu Rwanda asubira muri Congo. Twumvikanye ko abasirikare bazajya mu myitozo hanyuma basubizwa mu gisirikare noneho Guverinoma ya Congo yari yavuze ko igiye gushaka ubushobozi ikaza gutwara abantu gusa.

    Ibindi byose twari twabyumvikanyeho, twe turategereje gusa. Ibyo twari twaranze ubwo Kabila yari ku butegetsi, twabyemeye kuri Tshisekedi, ni ukuvuga ko nta kibazo twe dufite n’ubu twiteguye gusubira mu gihugu cyacu.

    Abari muri Uganda bagenzi banyu muravugana?

    Yego turavugana.

    Nabo muhuje ibitekerezo?

    Nabo bategereje gusubira muri Congo.

    Bo ni bangahe?

    Ntabwo namenya umubare wabo kuko hari abasubiye muri Congo, hari abasubiye mu ishyamba bari kumwe na Makenga… Bo iyo ngiyo [muri Uganda] bari mu kajagari, hari abari mu nkambi ya Bihanga baza kuyifunga. Bo baratatanye. Twe hano turi mu murongo, ubuyobozi bukurikirana ibyo turimo.

    Nta bihugu mwitabaza ngo bibavuganire iki kibazo kibe cyakemuka?

    Oya, amasezerano ya Kigali yabaye kubera ko Guverinoma y’u Rwanda, Perezida w’u Rwanda na Perezida Tshisekedi bumvikanye ko bagomba gukemura ikibazo cy’abahoze muri M23. Noneho amasezerano ya Kigali, yabaye bigizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda, ni yo yari umuhuza.

    Kugeza n’ubu ntabwo turabwira umuhuza ngo twavuye mu masezerano ngo tujye gutera Congo na Leta y’u Rwanda ntabwo iratubwira ngo byarananiranye. Dutegereje ko umuhuza atubwira aho bigeze.

    Ukeka ko ari iki cyatumye igisirikare cya Congo kivuga ko abateye baturutse mu Rwanda?

    Njye ntabwo nari mpari aho byabereye. Gusa iteka Guverinoma ya Congo ifata M23 nk’urwitwazo. Urabona ibihe bidasanzwe [Etat de siège] byashyizweho, ntabwo biri kugenda neza, umutekano abaturage bategereje ntabwo bawubonye.

    Abadepite mu Nteko bari kwanga kongera ibihe bidasanzwe. Noneho bumvise ko M23 yatangiye kugaba ibitero, nkanjye nk’umunyapolitiki uri gusesengura, navuga ko bashaka gufata M23 nk’urwitwazo ariko twe turacyari mu masezerano kandi turasaba Tshisekedi kuza agashyira mu bikorwa ibyo twumvikanye hanyuma arebe ko twanga.

    Ntutekereza ko mu gihe byaba bikomeje gutinda bishobora kubyara ibibazo bindi by’umutekano muke?

    Cyane rwose! Abantu baragwa. Imyaka icyenda ni myinshi.

    Ku buryo abahoze muri M23 bashobora kongera gufata intwaro?

    Nk’umuyobozi wa Politiki, ubu ntacyo navuga kuri icyo. Umunsi tuzakora isesengura tukareba ko Guverinoma ya Congo iri gukomeza kwanga gushyira amasezerano mu bikorwa, nzakumenyesha umwanzuro twafashe.

    Umuntu waba wumva ko muteganya gufata intwaro wamubwira iki?

    Namubwira ko twe M23 ishaka amahoro, turashaka amahoro n’umutekano ko bigaruka muri Congo kandi iterambere rikagerwaho. Nta mugambi ubu dufite wo gutera Leta ya Congo ahubwo turasaba ko ishyira mu bikorwa ibyo twumvikanye tugatanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu.

    Ikindi ndashimira leta y’u Rwanda yakomeje kutuba hafi, kuko umusirikare utari gukora, utari guhembwa, ntabwo byashoboka ko aguma ahantu hamwe. Bari kugenda bagasubira mu mashyamba, ndashimira Leta y’u Rwanda uko badufashe.

    Mu 2019 watubwiye ko hari icyizere ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buzaba bwiza kurusha ubwa Kabila, uracyafite icyo cyizere?

    Ndagifite ariko kiri kugabanuka gake gake, ndacyagifite. Kubera ko mvuze ko ntacyo mfite, naba mvuze ko mvuye muri ayo masezerano. Gusa ubu ntangiye kugira impungenge, kuko ntabwo numva impamvu bataza gufata abantu ngo bashyire mu bikorwa ibyo twumvikanye. Ubu ndacyari mu masezerano.

    Brig Gen Sultani Makenga bivugwa ko ariwe uyoboye abarwanyi bahanganye n’Ingabo za RDC

    Mu masezerano ya Kigali, harimo ko impunzi zose zahunze imvururu zatewe n’intambara yashyamiranyije M23 na FARDC zigomba kucyurwa

    source : https://ift.tt/3wyPDYQ

  • Hongrie yashoye miliyoni 52$ mu mishinga ya WASAC yo gukwirakwiza amazi muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Uruhande rwa Hongrie rwo rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Péter Szijjártó.

    Aya mafaranga azakoreshwa mu mushinga wo kwagura no kongerera ubushobozi uruganda rw’amazi rwa Karenge ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 15 ku munsi harimo ibihumbi 12 byoherezwa mu Mujyi wa Kigali na 3,000 bihabwa abaturage b’Akarere ka Rwamagana.

    Minisitiri Péter Szijjártó yavuze ko bimwe mu bizakorwa kuri uru ruganda harimo kurwongerera ubushobozi rugatangira gutanga metero kibe ibihumbi 36.

    Ati “Uyu munsi twasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 52$, aho ibigo byo muri Hongrie bizavugurura ndetse bikongera ubushobozi mu bijyanye no gutunganya amazi muri Kigali, izavugurura uruganda rw’amazi, tuzazamura ubushozi bwarwo bwa buri munsi buve kuri metero kibe ibihumbi 15 bugere kuri 36 kandi hazubakwa umuyoboro wa kilometero esheshatu kugira ngo tubashe gutanga amazi meza yanyobwa.”

    Yakomeje avuga ko iyi mirimo izagirwamo uruhare n’ibigo byo muri Hongrie ndetse hagakoreshwamo ikoranabuhanga n’ibikoresho byo muri iki gihugu.

    Ati “Ibigo byo muri Hongrie bizatanga umusanzu mu bijyanye n’igenamigambi ndetse n’ubumenyi, bazakora igenzura ndetse n’ikoranabuhanga n’ibyuma by’Abanya-Hongrie bizakoreshwa muri uru ruganda rutanga amazi ruzaba rwavuguruwe.”

    “Ibi bivuze ko ikoranabuhanga ry’Abanya-Hongrie mu bijyanye no kugeza rizabona amahirwe mashya mu bijyanye n’isoko muri kimwe mu bihugu biri gutera imbere muri Afurika.”

    Minisitiri Péter Szijjártó yavuze ko igihugu cye cyiteguye kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari muri Afurika.

    Ati “Hongrie ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bufunguye ku Isi kandi ibihugu bya Afurika biri gutanga amahirwe menshi, ku bw’ibyo Guverinoma ya Hongrie ifite inshingano zo gufasha ibigo byo muri Hongrie kubasha kwitwara neza ku isoko rya Afurika. Ihangana rirakomeye kubera ko atari Hongrie gusa cyangwa ibigo byo muri Hongrie bibona amahirwe ari ku isoko rya Afurika.”

    Uretse aya masezerano mu bijyanye no kugeza amazi mu Mujyi wa Kigali, u Rwanda na Hongrie byasinyanye andi masezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, gukora inkingo za COVID-19 ndetse n’ajyanye no guha buruse abanyeshuri b’Abanyarwanda zo kujya kwiga muri iki gihugu.

    Minisitiri Biruta yavuze ko umubano w’u Rwanda na Hongrie uhagaze neza kandi uri kugenda urushaho gutera imbere.

    Ati “Ubufatanye bwacu buri kugenda neza kandi dufite intego yo kurushaho kuwuteza imbere, haba mu bijyanye n’umubano wa Guverinoma kuri Guverinoma, ubucuruzi ku bucuruzi n’abantu ku bantu. Tugiye gushyira imbaraga muri ibi kandi twizeye ko uyu mubano uzagira uruhare mu gushyigikira gahunda z’iterambere z’u Rwanda.”

    Hongrie iherereye mu Burayi hagati, ni kimwe mu bikize kuri uyu mugabane, kuko ni icya cyenda ku Isi mu bifite ubukungu buteye imbere, aho cyohereza ibicuruzwa byinshi hanze ndetse kigashorwamo imari cyane kubera ko gifite abaturage benshi bize.

    Umusaruro mbumbe (GDP) wa Hongrie wanganaga na miliyari 154,56$ mu 2020 aho 55,8% byawo byavuye muri serivisi iki gihugu gitanga; 25,2% uva mu nganda mu gihe 3,45% wavuye mu buhinzi, aho cyeza cyane ibigori, isukari, ibihwagari, imizabibu, pome, ibirayi n’ibindi.

    Aha Biruta yakiraga mugenzi we wa Hongrie, Péter Szijjártó

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Péter Szijjártó yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Péter Szijjártó na Dr Vincent Biruta bagize umwanya wo kuganira n’itangazamakuru

    Péter Szijjártó yanagiranye ibiganiro n’abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Beata Habyarimana yitabiriye ibi biganiro

    Péter Szijjártó aganira na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Habyarimana Beatha

    source : https://ift.tt/3D3Y6Wv