Tag: featured

  • Mwiza Joannah watandukanye na Uncle Austin yambitswe impeta y’urukundo – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yakoze iki gikorwa Hirwa Augustin, nk’uko umwe mu bantu ba hafi ye yabibwiye IGIHE. Uyu waduhaye amakuru yavuze ko aba bombi bari bamaze igihe bakundana, bakaba bafashe umwanzuro wo gutangira urugendo rushya rwo kubaka umuryango nubwo bataratangaza neza amatariki y’ubukwe.

    Mwiza yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru akundana na Uncle Austin mu 2015. Nyuma mu Ukuboza yibarutse umwana babyaranye w’umukobwa bise London Ava Luwano.

    Muri Gashyantare 2018 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko aba bombi batandukanye, nyuma inkuru iza gusakara ko batakibana.

    Akanyamuneza kari kose kuri Miss Joannah n’umusore wamwambitse impeta

    Hirwa Augustin yasomye uyu mukobwa ku kiganza

    Inshuti n’imiryango yari yabukereye

    Mwiza Joannah na Hirwa Augustin ubwo bahamyaga urukundo rwabo

    Miss Joannah n’umusore wamwambitse bari bishimye

    Mwiza afitanye umwana na Uncle Austin

    Mwiza agaragaza ko yateye indi ntambwe

    Mwiza yakundanye na Uncle Austin igihe kinini ndetse banabyarana umwana, ariko baza gutandukana

    source : https://ift.tt/3EZLfFl

  • Minisitiri Mbabazi yibukije urubyiruko rwa Afurika ko ari fatizo ry’iterambere ryayo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Urubyiruko ya YouLead Summit 2021 iri kubera Arusha muri Tanzanie.

    Ni Inama ihurije hamwe urubyiruko rwo mu nzego zirimo imiyoborere, ishoramari, kubaka amahoro no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri Afurika, yabaye ku wa 8 no ku wa 9 Ugushyingo 2021.

    Minisitiri Mbabazi yayitabiriye mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
    Mu ijambo yabagejejeho kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, yabanje gushimira abateguye iyo nama iri kuba ku nshuro yayo ya kane muri ibi bihe bigoye aho inzego zitandukanye z’ubuzima n’ubukungu byahungabanye.

    Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Uruhare rw’Urubyiruko mu kugeza Ubukungu bwa Afurika ku masezerano ya AfCFTA,” yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kuba intangiriro y’iterambere rirambye.

    AfCFTA ni amasezerano yo kwinjira mu Isoko Rusange rya Afurika rigamije koroshya ubucuruzi, n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu bigize Umugabane.

    Yagize ati “Ni ngombwa kugaragaza ko Afurika nk’ Umugabane ufite urubyiruko rwinshi, abakiri bato ari ifatizo ryo kugera ku ntego z’iterambere rirambye za buri gihugu.”

    “Barimo umutungo w’agaciro udashobora gusuzugurwa n’igihugu icyo ari cyo cyose kuko bazana ingufu, impano n’ibitekerezo bishya mu Isi ku buryo bashoboza ibihugu guhanga udushya, gutera imbere no gukungahara.”

    Yavuze ko ibyo bishimangira umusanzu w’abakiri bato mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya AfCFTA, azafasha Umugabane kugera ku itarambere rirambye kandi ridaheza.

    Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko abayobozi bakwiye kubanza kumva ko bafite inshingano zo gutegurira urubyiruko uburyo burufasha kugera ku mahirwe ari muri ayo masezerano kuko Afurika yifuzwa iri mu biganza byarwo.

    Yakomeje ati “Hafi 60% by’abatuye Afurika bari munsi y’imyaka 25 ndetse ibihugu 19 muri 20 bifite abaturage bakiri bato mu Isi ni ibyo muri Afurika. Uretse kuba rugize umubare munini w’abatuye Umugabane, uruhare rw’urubyiruko mu bucuruzi bwambukiranya imipaka no hagati y’ibihugu ruracyari hasi cyane.”

    Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bucuruzi (ITC) mu 2015 cyerekanye ko urubyiruko rukunze guhanga imishinga mishya inshuro 1,6 ugereranyije n’abarengeje imyaka 35. Nyamara urwo muri Afurika, urubyiruko rukomeza guhura n’inzitizi nyinshi zibangamira ubushobozi bwarwo bwo kwinjira mu bucuruzi mpuzamahanga rukaba rwabwungukiramo.

    Yagaragaje ko muri izo nzitizi harimo kugera ku mari no gukora urujya n’uruza bigoranye, ibintu asanga bisaba ko hashyirwaho ingamba na gahunda zafasha guhangana nabyo.

    Yongeyeho ati “Muri ibi bihe bigoye bya COVID-19 byahungabanyije inzego zose haba muri Afurika n’Isi muri rusange, myinshi mu mishinga y’urubyiruko iteza imbere ubukungu n’imibereho myiza yasubiye inyuma. Ku bw’ibyo, urubyiruko rugomba guhangayikishwa n’ibisubizo byuje udushya bishobora kuzanzamuka vuba kandi bikihanganira ingaruka z’icyorezo, zaba iz’igihe gito cyangwa ikirekire.”

    Minisitiri Mbabazi yashimangiye ko kwagura isoko rikarenga inyanja bizasaba ko imishinga mito n’iciriritse ishyigikirwa ikaba mu mwanya uyifasha kurenga icy’umusaruro muke, igakoresha isoko rya Afurika nk’icyambu.

    Yasabye ko COVID-19 yakwigirwaho byinshi kuko no mu bihe biri imbere hashobora kuzaza ikindi kintu gikomeye kugeza Isi na Afurika by’umwihariko mu kaga.

    Iyo nama yanitabiriwe n’abandi barimo, Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki na Christophe Bazivamo umwungirije; Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera muri EAC, John Bosco Kalisa; Ambasaderi w’u Budage muri Tanzanie na EAC, abaminisitiri batandukanye, abayobozi b’imiryango itandukanye n’urubyiruko rwo hirya no hino ku Mugabane.

    Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika ari umusemburo w’iterambere rirambye

    source : https://ift.tt/3qwqHQC

  • PAC yahaye Minisitiri w’Intebe amezi atandatu yo gukora amavugurura muri WASAC – #rwanda #RwOT

    Ibibazo by’imiyoborere, imicungire n’imikoreshereze y’umutungo muri WASAC byagiye bigaragazwa muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta kuva mu 2014/2015 kugeza mu 2019/2020.

    Ubwo PAC yumvaga ibisobanuro by’ibigo n’inzego za leta zagaragayemo amakosa mu mwaka wa 2019/2020, WASAC ni cyo kigo cyabimburiye ibindi mu kwitaba uru rwego.

    Mu makosa yayigaragarijwe harimo kudatanga raporo y’imikoreshereze y’umutungo, kudakurikirana no gukemura ikibazo cy’amazi menshi yapfaga ubusa no kwishyura rwiyemezamirimo inshuro ebyiri.

    WASAC yatunzwe agatoki ku kugirana imikoranire mibi n’ibindi bigo birimo RURA na RRA aho yambuye imisoro igera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ikindi ni uko ngo yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo by’amazi mu turere turimo Rusizi, Nyagatare, Muhanga n’ahandi yashowemo agera kuri 64 miliyari z’amafaranga y’u Rwanda n’ibindi.

    Kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, nibwo PAC yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, raporo yayo y’Ibikorwa byo kumva mu ruhame ibisobanuro by’inzego za leta zagaragayeho amakosa mu micungire y’umutungo no mu miyoborere, byabaye kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 28 Nzeri uyu mwaka.

    PAC yavuze ko amakosa yagaragaye ubwo yasesengura raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta 2019/2020 afite uburemere ikaba ari yo mpamvu mu mushinga wayo w’imyanzuro yasabye impinduka zikomeye.

    Yasabye Minisitiri w’Intebe kuvugurura imiterere n’imikorere ya WASAC kugira ngo hakemuke ibibazo byagaragaye muri iki kigo, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    Hari hashize igihe bivuzwe ko Guverinoma yashyizeho itsinda risesengura ibibazo biri muri WASAC, ikigo gikorera mu gihombo nyamara kiri mu bya leta bikora ubucuruzi. Nta makuru y’aho iri sesengura ryaba rigeze cyangwa ibyarivuyemo.

    Muri Nyakanga uyu mwaka, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yatangaje ko ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo byisubiramo muri iki Kigo hamwe n’igishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG), yavuze ko hari gutekerezwa kugabanya WASAC mo ibigo bibiri mu rwego rwo kunoza imicungire yayo.

    Abagize uruhare mu gusesagura umutungo n’amakosa mu micungire y’amasoko basabiwe kubiryozwa

    PAC kandi yasabye ko abagize uruhare mu mitangire y’amasoko arimo iryo gukodesha ahagombaga gukorera Urukiko rw’Ikirenga kuri miliyoni 117. 261.000 Frw yishyurwaga buri kwezi bakurikiranwa.

    Iri soko ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire ariko umugenzuzi w’Imari ya leta yasanze ubwumvikane ku gutanga isoko bwarakozwe akanama k’amasoko n’umujyanama mu by’amategeko batabigizemo uruhare.

    Minisiteri y’Ubutabera yasabwe gukurikirana abagize uruhare mu makosa arimo kwishyura inshuro ebyiri rwiyemezamirimo miliyoni zirenga 103 z’amafaranga y’u Rwanda, byakozwe muri WASAC kimwe n’abakiriye ‘transformers’ 28 zaguzwe na EDCL zitujuje ibyari byasabwe mu nyandiko y’isoko.

    Muri uyu mushinga w’imyanzuro kandi, PAC yasabye ko bitarenze amezi atandatu Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi zaba zakurikiranye ko RTDA, LODA n’uturere bifatanye mu itegurwa ry’igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’Isuzumabikorwa rya gahunda ya Feeder Roads hagamijwe gukemura ibibazo byagaragaye mu ikorwa ryayo rituma itaramba.

    Byongeye, Minaloc yasabwe gukurikirana ko uturere twa Rubavu na Ruhango dusubiza amafaranga yari agenewe kubaka amacumbi y’abagenerwabikorwa ba FARG yakoreshejwe icyo atari agenewe.

    Hari kandi gushyiraho uburyo buhamye bwo kubungabunga ibikorwaremezo by’Imidugudu y’Icyitegererezo no gukemura ibiazo by’imyubakire mu Mudugudu wa Gakoro mu Karere ka Musanze bitarenze amezi atanu.

    Ibibazo byagaragaye mu mitangire y’amasoko no mu mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi byagaragaye ko yadindiye Mininfra yasabwe kubikurikirana.

    Abantu 13 badindije ibikorwa by’imishinga muri RAB byatumye leta ihomba asaga miliyoni 403 z’amafaranga y’u Rwanda na bo basabiwe kubiryozwa.

    Mu bindi harimo ibireba abayobozi bishyuye ubwishingizi bw’ibinyabiziga miliyoni 203 Frw aruta agaciro kabyo ka miliyoni 67 Frw mu Bitaro bya Ruhengeri, abanyereje imifuka ya sima irenga 120 mu Karere ka Nyamasheke na 333 mu Karere ka Ngororero yari igenewe kubaka ibyumba by’amashuri ndetse n’abanyereje ibindi bikoresho by’ubwubatsi mu Karere ka Nyamagabe.

    PAC yakoreye igenzura inzego zigera ku 175 harimo za minisiteri, ibigo bya leta bikora n’ibidakora ubucuruzi, uturere n’Umujyi wa Kigali, imishinga ya leta n’ibitaro.

    Igikorwa cyo kubariza mu ruhame cyakozwe ku nzego n’ibigo 81, imishinga 31, minisiteri esheshatu, ibigo bya leta bikora ubucuruzi bitanu, ibigo bya leta bidakora ubucuruzi umunani, izindi nzego za leta 14 , uturere 27 n’Umujyi wa Kigali.

    Imwe mu nyubako WASAC ikoreramo mu Mujyi wa Kigali

    source : https://ift.tt/3C2P3DY

  • U Rwanda rukomeje kongera ikoranabuhanga mu myigishirize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikoranabuhanga mu mashuri rifasha abana gukora ubushakashatsi
    Ikoranabuhanga mu mashuri rifasha abana gukora ubushakashatsi

    U Rwanda rusanzwe ruzwiho kuza imbere mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, rugiye gukoresha n’iryitwa ‘Atingi’ mu myigishirize, ryatangiye kugera mu bihugu bitari bike bya Afurika.

    Iryo koranabuhanga rishya rifasha abanyeshuri bagorwaga no kugera ku byo bakeneye gushakisha mu masomo yabo atandukanye, haba mu mashuri ya Leta no mu yigenga, kuko baba badafite ibyangombwa bihagije.

    Kuva iryo koranabuhanga rya Atingi ryatangira gukoreshwa muri 2019, rimaze kugera ku bantu hafi miliyoni ebyiri muri Afurika, muri bo abagera ku bihumbi 300 rikaba ryarabafashije kwiga amasomo atandukanye arimo ayo kwihangira imirimo, icungamutungo n’imiyoborere, ajyanye n’iby’ubuzima n’ibindi.

    Umushinga w’iryo koranabuhanga rya Atingi watangiye kugeragezwa mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2020, biciye muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

    Umuyobozi w’uwo mushinga, Jan-Geritt Groeneveld, avuga ko iryo koranabuhanga ryagize akamaro gakomeye muri gahunda za Leta zo gutanga ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga mu baturage hirya no hino mu gihugu.

    Agira ati “Aho iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa riratanga icyizere kurusha uko twabitekerezaga, ari byo biduha imbaraga zo gushora imari mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, bukaba ari uburyo tubonye bwo gutanga umusanzu mu iterambere”.

    Yongeraho ko iryo koranabuhanga rifasha urubyiruko haba mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, kongera ubumenyi mu guhanga udushya rukora kandi ntacyo rwishyujwe, cyane ko umuntu arigeraho yaba afite Internet cyangwa atayifite, igikuru ni uko aba afite ‘atingi app’, bikaba byarakozwe kugira ngo byorohere ababyifuza bose kurigeraho nta nkomyi.

    Kuva Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangira gukurikiza integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, aho umwarimu afata umwanya muto imbere y’abana ahubwo akaberekera uko bikorera ubushakashatsi, byabaye ngombwa ko ikoranabuhanga mu mashuri ryifashishwa cyane kugira ngo abanyeshuri biyongerere ubumenyi ari bo ubwabo babigizemo uruhare runini.

    Ibyo byanatumye no mu gihe cya Covid-19, aho amashuri yari yarahagaze, benshi mu bana barirwanyeho bakomeza kwiyibutsa amasomo bifashishije ikoranabuhanga babifashwamo n’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), ari yo mpamvu Leta ikomeza kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu myigishirize no mu zindi serivisi.

    Bamwe mu bahagarariye uwo mushinga hirya no hino, bavuga ko Atingi, ifite inkomoko mu Budagi, ikubiyemo amasomo asaga 300 yafasha urubyiruko kwihangira imirimo, intego yawo ikaba ari ukugera ku bafatanyabikorwa batandukanye barenga 200.


    source : https://ift.tt/3koG4XM

  • Ntabwo ari inshuro imwe natekereje kwiyahura – Ubuhamya bw’uwarokotse Stroke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutabaruka Ghislain ni umwe mu bahuye n’ubu burwayi buturuka ku gucika kw’imiyoboro y’amaraso ijya mu bwonko.

    Mu buhamya ndetse n’impanuro aha abakiri bato, abagira inama yo kujya bitwararika bakamenya gukoresha igihe cyabo neza bakirinda kujya mu bigare bibaganisha kunywa itabi, kwirinda umubyibuho ukabije ndetse n’ibindi byose byatuma batagira umwanya uhagije wo kuruhuka kuko iyo asubije amaso inyuma asanga ari ho ashobora kuba yarakuye iyi ndwara.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3bWBJGA

  • Kimironko: Umubyeyi arasaba ubufasha bw’aho kuba n’umwana we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwamahoro n
    Uwamahoro n’umuhungu we barara mu ruganiriro aho bacumbikiwe n’umugiraneza

    Uwamahoro afite ubumuga bw’ingingo yatewe no kwikubita hasi mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2021.

    Ni umubyeyi ugendera mu mbago ebyiri, ndetse ubona ko gutambuka uko bisanzwe bitarongera gukunda neza.

    Yaguye ari mu masaha y’ijoro, ava gushaka ibitunga umuryango we, wari usanzwe ugizwe na we ubwe, umugabo we ndetse n’umwana wabo w’umuhungu, ubu uri mu kigero cy’imyaka 16.

    Uwamahoro avuga ko ubusanzwe yari abanye n’umugabo we n’ubundi mu bibazo, aho ari we ubwe washabikaga acuruza ibitunguru, kugira ngo abashe gutunga uwo muryango.

    Uwo muryango n’ubusanzwe ngo wabagaho mu buzima buciriritse cyane, na cyane ko ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

    Nyuma yo kugwa akavunagurika, yongeye kugarura ubwenge ari mu bitaro bya Kibagabaga, aho yarwariye kugeza asezerewe akajya gukomeza kwivuza ari mu rugo.

    Bidateye kabiri, umugabo wa Uwamahoro yamutaye mu nzu ntoya bakodeshaga, uwo mubyeyi n’umwana batangira ubuzima bwo kuzerera batagira aho barara.

    Umwe mu bagore bari inshuti yamenye ayo makuru, yiyemeza kumucumbikira mu buzima bugoye na we yari arimo, ariko nyuma y’iminsi itatu gusa aramusezerera.

    Uwamahoro avuga ko we n’umuhungu we basubiye ku muhanda, bongera kurara aho babonye, harimo no ku mbaraza z’inzu.

    Uzamukunda (wicaye) ni we ucumbikiye Uwamahoro n
    Uzamukunda (wicaye) ni we ucumbikiye Uwamahoro n’umuhungu we

    Ubu hashize ibyumweru bitatu gusa, acumbikiwe n’undi mugenzi we watandukanye n’umugabo, yakumva ikibazo cy’uwo mubyeyi akiyemeza kumwakira bakabana mu buzima bugoye na we ubwe abayemo.

    Jeanne Uzamukunda (ucumbikiye Uwamahoro), afite abana babiri. Acumbitse mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, byombi bitoya cyane.

    Uyu Uzamukunda arara mu cyumba n’abana be babiri, hanyuma Uwamahoro n’umuhungu we w’imyaka 16 bakararana mu ruganiriro, na rwo ruba rwuzuyemo ibikoresho byo mu rugo, birimo amasafuriya, imbabura, amasahane, n’ibindi.

    Uzamukunda agira ati “Urabona uko iyi nzu imeze, ndihangana nkaryama mu cyumba n’abana babiri, uyu na we n’umuhungu we bakaryama ahangaha. Iyo tugize icyo tubona turarya, kitaboneka ubwo ni uko tukiryamira”.

    Uwamahoro avuga ko abayeho mu buzima bugoye cyane bwo kutagira aho aba, kutabona icyo kurya, hakiyongeraho kuba umwana we atakiga kubera kubura ibikoresho by’ishuri.

    Asaba Leta ndetse n’abagiraneza kumufasha nibura akabasha kubona aho aba, hanyuma umwana akabasha gusubira mu ishuri.

    Ati “Icyo nasaba ni uko nabona nibura aho mbasha kurambika umusaya, ubundi umwana wanjye agasubira kwiga. Ikindi nasaba gufashwa kubona imibereho kuko ubu sindabasha kugira icyo nakwikorera”.

    Uwamahoro n
    Uwamahoro n’umuhungu we

    Mukankomeje Dancille, umwe mu baturanye na Uwamahoro, avuga ko uyu mubyeyi abayeho nabi kuko atungwa n’abaturage kandi nabwo atari ibihoraho.

    Na we asaba inzego zose gutabara uyu muturage akava muri ubwo buzima.

    Ati “Mudufashe rwose inzego zose zimenye agahinda k’uyu mubyeyi. Mutubwirire umubyeyi wacu Paul Kagame, tuzi ko akunda abaturage be, kandi afite abo bakorana mu nzego z’ibanze, rwose batabare uyu mubyeyi”.

    Uwamahoro avuga ko yagerageje kwegera ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko, bakamubwira ko bigeze kumufasha atararwara, bityo ko nta bundi bufasha bamubonera.

    Ati “Ngicuruza bampaye ibihumbi 100 byo gukoresha mu bucuruzi nk’umuntu wo mu cyiciro cya mbere, ariko mu burwayi bwanjye ayo yose yahise ashira”.

    Arongera ati “Ubwo nasubiye ku murenge barambwira ngo nta bundi bufasha bampa”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Rwabukumba Umuhoza Mado, yabwiye Kigali Today ko ubuyobozi bw’umurenge bwamaze gusura uyu mubyeyi aho acumbitse, kandi ko hari ubufasha agiye guhabwa.

    Uyu muryango usanzwe ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy
    Uyu muryango usanzwe ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe

    Uyu muyobozi avuga ko mu makuru bamenye ari uko umugabo wa Uwamahoro asanzwe akora akazi k’ubufundi, bityo bakaba bagiye kumushakisha bakagerageza guhuza umuryango.

    Ati “Uwo mugabo agomba kumva ko afite inshingano zo kwita ku muryango we, n’ubwo habaho ubufasha ariko bakaba babana”.

    Ku ikubitiro, uyu muyobozi yavuze ko bagiye gukodeshereza uyu mubyeyi inzu yo kuba abayemo by’igihe gito, hanyuma umuryango wose wazamara kongera gusubirana bakaba bakomeza gushaka imibereho bo ubwabo.

    Ku kibazo cy’umwana wa Uwamahoro utiga, uyu muyobozi yavuze ko bamenye amakuru ko yari yarahagaritse ishuri kubera ko yirukanwe azira imyitwarire mibi, ariko ko bagiye kujya kumusabira imbabazi agasubira kwiga.


    source : https://ift.tt/3o75R7M

  • Ikipe ya APR Women Volleyball Club ikoze impanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka ibereye mu Karere ka Kicukiro ahanzwi nko ku Irebero aho bari bagiye gufata abakinnyi babayo.

    Amakuru Umunyamakuru wa Kigali Today ahawe n’umwe mu bari mu modoka avuga ko nta mukinnyi wahasize ubuzima usibye umukinnyi Musanabageni Claudine ngo wakomeretse cyane ubu akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga.

    Andi makuru avuga ko iyi mpanuka ngo yaba yatewe n’imodoka yihutaga ikaza gusakirana n’umumotari imodoka yajya kumukatira, igata umuhanda.

    APR WVC ikoze impanuka mu gihe yitegura imikino y’umusoreshwa mwiza (Best Tax Payer) iteganyijwe kuba guhera tariki ya 26-28 Ugushyingo 2021.

    source : https://ift.tt/30i61kG