Tag: featured

  • Polisi yafatiye mu tubari abantu 50 bamwe bashaka kuyirwanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko tariki ya 19 abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura ko abantu barimo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bageze mu gasantire ka Jenda mu Murenge wa Jenda mu Kagari ka Nyirakigugu mu kabari ka Kubwimana Emmanuel w’imyaka 45 basangamo abantu 43 barimo kunywa inzoga y’inkorano yitwa Umufwe.

    Yagize ati “Kuwa Gatandatu saa tanu n’igice za mu gitondo, abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 basanga mu kabari ka Kubwimana Emmanuel harimo abantu 43 barimo kunywa inzoga itemewe yitwa umufwe. Bari barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse barimo kunywesha imiheha bahererekanya utujerikani.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko bucyeye bwaho tariki ya 20 Ukuboza abapolisi bakomeje ibikorwa byabo, baza kugera mu kabari k’uwitwa Niyoyita Felix w’imyaka 32 nawe wo mu Murenge wa Jenda mu Kagari ka Kabatezi, basangamo abantu 6 na we wa 7 barimo kunywa inzoga.

    Ati ”Ubwo abapolisi bafataga abantu bari mu kabari ka Niyoyita hirya haturutse abandi baturage banywaga ya nzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina ry’umufwe, batangira gutera amabuye abapolisi bagira ngo bagende bareke abo bantu bari mu kabari ka Niyoyita kuko ngo harimo mugenzi wabo na we wari ufite amahane arimo kurwanya abapolisi. Abapolisi byabasabye gukoresha ubundi buryo, abo baturage babona guhunga ariko abari muri ako kabari barabajyana.”

    Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho gukangurira abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge kandi bakubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Ati “Inzego zitandukanye za leta zihora zigaragaza ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 ndetse bakanagaragaza ko n’ubwo utubari tutemerewe gukora turi muri bimwe bitiza umurindi iki cyorezo kuko hari abantu bacuruza inzoga mu buryo bwa rwihishwa. Hari bamwe mu bantu banywa inzoga zitujuje ubuziranenge nk’iriya yitwa Umufwe ituma abantu bata ubwenge bagashaka kurwanya inzego z’umutekano, Polisi nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ntituzahwema gukurikira abarenga ku mategeko n’amabwiriza.”

    Abafashwe bose uko ari 50 bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira baganirizwa ku miterere y’icyorezo cya COVID-19 n’uko bacyirinda, baciwe amande barabarekura barataha, utubari two twahise dufungwa.

    Tariki ya 13 Ukuboza nibwo Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye ndetse n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera bagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 kirimo kurushaho gukaza umurego. Bagaragaje ko bimwe mu bigitiza umurindi harimo abantu barimo kudohoka ku mabwiriza yo kukirwanya harimo n’abafungura utubari rwihishwa bagacuruza inzoga abantu bagasinda bagasabana.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafatiye-mu-tubari-abantu-50-bamwe-bashaka-kuyirwanya

  • Sobanukirwa: Gusaza no kudasaza kw’ibyaha mu mategeko y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu icyaha cya ruswa n’icyaha cya Jenoside ni bimwe mu byaha bitajya bisaza igihe cyose uwakoze ibi byaha ashobora kugezwa imbere y’ubutabera agakurikiranwa.

    Ese ni ryari icyaha bavuga ko cyashaje? Iyo gishaje se bigenda gute? Ni ibihe byaha bisaza n’ibidasaza?

    Uyu munsi mu nkuru zijyanye n’amategeko Kigali Today irabagezaho icyo amategeko ateganya ku isaza ry’ibirego by’ikurikiranacyaha ku byaha n’ibihano imbere y’amategeko ahana y’u Rwanda.

    Ikurikiranacyaha ni igikorwa cyose kigamije kuregera urukiko, guhamagaza ababuranyi no kwitaba urukiko, gutegura iburanisha ry’urubanza, kuburana, kimwe no kwiyambaza inzira z’ubujurire.

    Nk’uko ibinyabuzima bisaza, ibyaha na byo bimwe birasaza ababikoze amategeko akaba atagifite ububasha bwo kubakurikirana rimwe na rimwe ibihano byatanzwe na byo bishobora gusaza ababihawe batabirangije. Gusa hari n’ibyaha bidasaza haba ku ikurikiranacyaha ndetse no ku bihano inkiko ziba zaratanze aho uwabikoze wese igihe cyose aba ashobora kubiryozwa.

    Ibyaha 4 mu Rwanda ni byo byaha bidasaza kugeza ubu

    Mu Rwanda ibyaha bidasaza ni ibyaha 4 ari byo: icyaha cya Jenoside, icyaha cya ruswa, ibyaha by’intambara n’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Ibi byaha 3 ari byo icyaha cya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byitwa ‘Core Crimes’ mu Cyongereza. Amategeko mpuzamahanga anateganya ko uwabikoze n’ubwo ataba yarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) igihe yakoze ibi byaha urukiko rufite ububasha bwo kumukurikirana igihe cyose afatiwe.

    Ku bakatiwe n’inkiko badahari cyangwa bagakatirwa bagatoroka batarangije igihano igihe cyose bafashwe ubusaze bw’ibyaha buba ku bindi byaha aha ntabwo bukurikizwa kuko ni ibyaha bidasaza.

    N’ubwo biriya byaha 3 byashyizwe mu byaha bidasaza haba mu Rwanda no mu mategeko mpuzamahanga, mu Rwanda ho hiyongereyeho n’icyaha cya ruswa mu rwego rwo guhangana n’ubukana bwa ruswa.

    Uketsweho icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta cyangwa se waburanishijwe n’inkiko ntabashe kurangiza igihano igihe cyose aterewe muri yombi aba ashobora kugezwa imbere y’inkiko agakurikiranwa cyangwa akajya kurangiza igihano yakatiwe hatitawe ku gihe gishize icyo cyaha gikozwe cyangwa akatiwe n’inkiko.

    Ubusaze bw’ibindi byaha uko bubarwa

    Ushobora kuba warakoze icyaha ubushinjacyaha ntibugeze ikirego imbere y’urukiko ngo butange ikirego cy’ikurikiranacyaha. Ingingo ya 6 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko uretse ibyaha bidasaza biteganywa n’amategeko, ikirego cy’ikurikiranacyaha ku bindi byaha gisaza mu bihe bikurikira:

    1° mu gihe cy’imyaka icumi (10) yuzuye ku byaha by’ubugome.

    2° mu gihe cy’imyaka itatu (3) yuzuye ku byaha bikomeye.

    3° mu gihe cy’umwaka umwe (1) wuzuye ku byaha byoroheje.

    Aha kugira ngo wumve neza igihe giteganywa ku busaze bw’ibyaha, reka tugufashe gutandukanya ibyaha n’ibyiciro birimo.

    Icyaha cyoroheje ( Petty Offence) ni icyaha itegeko rihanisha gusa igihano cy’iremezo cy’igifungo kitageze ku mezi atandatu (6), icy’ihazabu cyangwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange.

    Icyaha gikomeye (Misdemeanour) ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

    Icyaha c y’ u bugome (Felony) ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) cyangwa igifungo cya burundu.

    Mu bindi, itegeko riteganya ko ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha butangira kubarwa guhera ku munsi icyaha cyakoreweho iyo muri icyo gihe nta bikorwa by’iperereza cyangwa iby’ikurikiranacyaha byigeze bikorwa.

    Ku byerekeye ibyaha bikozwe ako kanya kandi bidakomeza, igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha gitangira kubarwa ku munsi icyaha gikoreweho.

    Ku byerekeye ibyaha by’imaragihe, igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha gitangira kubarwa uhereye igihe icyo gikorwa cyarangiriye.

    Ku byerekeye ibikorwa byinshi bigamije irangiza ry’umugambi wo gukora icyaha, igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha, gitangira kubarwa ku munsi igikorwa cya nyuma kigize icyaha cyakoreweho.

    Aha n’ubwo ubusaze bw’icyaha buteganywa, hashobora no kubaho irengayobora nk’uko biteganywa n’ingingo ya 9 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, aho rivuga ko Ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha busubikwa igihe cyose iperereza cyangwa Ikurikiranacyaha ribujijwe n’inkomyi ntarengwa, iturutse ku itegeko cyangwa ku nzitizi itigobotorwa.

    Iyo inzitizi ivuyeho, ubusaze bwari bwarasubitswe bukomeza kubarwa guhera ku munsi iyo nzitizi yaviriyeho.

    Ikirego cy’indishyi zikomoka ku cyaha gisaza nyuma y’imyaka itanu (5) uhereye igihe icyaha cyakorewe.

    Icyakora, iyo igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’indishyi kigeze mbere y’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha, ikirego cy’indishyi gisazira hamwe n’ikirego cy’ikurikiranacyaha.

    Ese ubusaze bugenda gute ku gifungo?

    Ushobora kuba warakatiwe igihano kikaba cyasaza igihe utabashije kukirangiza bitewe n’impamvu zitandukanye. Aha na ho amategeko ateganya ubusaze no kudasaza kw’igihano uwahamijwe ibyaha n’inkiko yakatiwe.

    Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 75 mu gitabo cy’amategeko giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange cya 2018, igihano cy’igifungo cyatanzwe kitageze ku mezi 6 gisaza mu gihe cy’imyaka ibiri (2).

    Igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5) gisaza mu gihe cy’imyaka 10.

    Igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitari icya burundu gisaza mu gihe cy’imyaka 20.

    Igihano cy’igifungo cya burundu ku byaha bisaza gisaza mu gihe cy’imyaka mirongo itatu (30).

    Aha icyo wamenya cy’ingenzi ni uko igihano cy’igifungo cyatanzwe ku byaha twabonye hejuru bidasaza na cyo kidasaza, ikindi iyo wakatiwe n’inkiko ugatoroka ukihisha ubutabera igihe cy’ubusaze bw’igihano kiba gihagaritswe kubarwa kikazasubukurwa igihe ugarukiye.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/sobanukirwa-gusaza-no-kudasaza-kw-ibyaha-mu-mategeko-y-u-rwanda

  • #CecafaU17: Uganda itwaye igikombe idatsinzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uganda yegukanye igikombe idatsinzw umukino n
    Uganda yegukanye igikombe idatsinzw umukino n’umwe

    Ni umukino wabanjirijwe n’umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu aho ikipe ya Ethiopia yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo kunyagira Djibouti ibitego bitanu kuri bibiri.

    Ikipe ya Ethiopia yatsindiwe na Yodahe Dawit Bakalo ku munota 18 n’uwa 35, Bereket Birhanh Jiru ashyiramo icya Gatatu ku munota wa 36, hanyuma Bereket Mohamed atsindamo ibitego bibiri ku munota wa 58 na 72.

    Ibitego bibiri bya Djibouti byatsinzwe na Ayoub Mohammed Hadi ku munota wa 56 no ku munota wa 77.

    Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wa nyuma wahuje Tanzania na Uganda.

    Uganda yageze ku mukino wa nyuma isezereye Djibouti ku gitego kimwe ku busa, naho Tanzania yatsinze Ethiopia kuri Penaliti enye kuri eshatu za Ethiopia.

    Sitade Umuganda iherereye mu Karere ka Rubavu ni yo yakiriye imikino yose y’irushanwa ikaba ari na yo yakiniweho umukino wa nyuma. Uganda yerekanye ingufu muri uyu mukino nubwo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa ku busa.

    Mu gice cya Kabiri Uganda yafunguye amazamu ku munota wa 62 n’igitego cyatsinzwe na Irinimbabazi Yvan, ku munota wa 80 Mutyaba Travis yongeyemo icya Kabiri, naho Ibrahim Juma yatsinze agashinguracumu ku munota wa 90 w’umukino. Igitego cya Uganda cyitsinzwe n’umukinnyi wa Uganda Mulema Vincent ku munota wa 88.

    Iyi ntsinzi ya Uganda yashimangiye ugukomera kwa Uganda aho isoje irushanwa idatsinzwe umukino n’umwe.

    Tubibutse ko amakipe ya Uganda na Tanzania azahagararira Akarere ka CECAFA mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mwaka wa 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/cecafau17-uganda-itwaye-igikombe-idatsinzwe

  • Imibumbe ya Jupiter na Saturn yegeranye ikora ‘Inyenyeri ya Noheli’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi abahanga mu bumenyi bw’isanzure babyita ‘Great Conjunction’, ugenekereje mu Kinyarwanda ‘Ukwegerana Guhebuje’.

    Jupiter na Saturn byari biherutse kugaragara byegeranye bimeze nk’inyenyeri imwe mu 1623 nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Evening Standard.

    Iyo migabane yombi ni yo migabane irusha indi yose ubunini mu gice cy’isanzure giherereyemo izuba (the solar system).

    Yatangiye urugendo rwo kwegerana guhera mu mpeshyi y’uyu mwaka, abahanga bakemeza ko mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 22 Ukuboza iyo mibumbe yagaragaraga nk’inyenyeri imwe ku isi hose.

    Abahanga mu birebana n’imibumbe baremeza ko ibyo bintu bizakomeza kugaragara kugeza mu ijoro rya Noheli ku wa 25 Ukuboza.

    Kwegerana kw’iyo mibumbe bakwise ‘Inyenyeri ya Noheli’ cyangwa ‘Inyenyeri ya Bethlehem’ kubera isano bifitanye n’amateka y’ivuka rya Kirisitu (Christ), aho inyenyeri ibonesha cyane yayoboye abashumba bakajya kureba umwana Yezu, ibintu abakirisitu benshi bafata nk’igitangaza.

    Mu myaka ibarirwa muri 800 ishize, Jupiter na Saturn byagiye bigaragara byegeranye buri myaka 20, ariko kuri iyi nshuro ngo ni bwo bwa mbere bigaragaye byegeranye cyane ukaba wagira ngo nta ntera iri hagati yabyo.

    Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi mu isanzure (NASA), cyavuze ko iyo mibumbe igaragara nk’inyenyeri imwe ku muntu uyireba ari ku isi, ariko ngo intera iri hagati yayo mu kirere ni ibirometero amamiliyoni n’amamiliyoni.

    Uko kwegerana kwa Jupiter na Saturn bitewe n’ababireba bari ku isi, bibaho rimwe mu myaka 20. Biheruka kugaragara bityo mu 1623, ariko icyo gihe ngo ntabwo byagaragariye benshi ku isi.

    Kugaragara gutaha kw’iyo mibumbe yombi yegeranye – nubwo bizaba bitegeranye nyabyo – bizongera kubaho mu Gushyingo 2040.

    Ibisa n’ibyabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 21 Ukuboza aho Jupiter na Saturn byagaragaye byegeranye cyane bigasa nk’inyenyeri imwe, bizongera kubaho muri Werurwe 2080, bikazongera kuboneka mu myaka 337 mu mpera za Kanama 2417.

    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/imibumbe-ya-jupiter-na-saturn-yegeranye-ikora-inyenyeri-ya-noheli

  • BK yashimiye abacuruzi bakoresheje ikoranabunga mu kwishyuza ibicuruzwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yahaye igikombe cy
    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yahaye igikombe cy’ishimwe uwa Simba Supermarket, Teklay Teame, kubera gukoresha POS mu bucuruzi

    POS zihabwa abacuruzi bose babyifuza ku buntu bakanahabwa amahugurwa yo kuyikoresha k’ubuntu,n’ubufasha bw’umunsi k’uwundi bahabwa n’bakozi ba BK babishinzwe.

    Izi mashini ni inyungu ku mukiliya ndetse nu’mucuruzi kuko zigabanya ibyago byo kwibwa no kuba yahabwa amafaranga y’amahimbano ndetse ihererekanya ry’amafaranga rikaba ryizewe rinafitiwe gihamya.

    Imashini ya POS ihita isohora agapapuro k’inyemezabwishyu(ku babishaka) kerekana ko umuntu yishyuye ibyo yahashye.

    Uretse kwirinda gutakaza igihe n’amafaranga y’ingendo byo kujya kuri banki gutonda umurongo, abacuruzi bavuga ko ubu uburyo butuma batakigira ikibazo cy’ibiceri mu kugarurira ababagana.

    BK ikaba yatanze impano za Noheli n’Ubunani ku bacuruzi barimo Simba Supermarket ari na yo yaje kw’isonga muri uyu mwaka wa 2020,hakaba na Sartuguru Travel Agency, Vege supermarket, Corner supermarket na Kigali Butchery bazashimirwa by’umwihariko. Iyi banki ikaba ivuga ko hari n’abandi bacuruzi batari bake izakomeza gushimira muri iyi gahunda.

    Dr Diane Karusisi wa BK ashyikiriza Teklay Teame wa Simba Supermaket impano ya Noheli, kubera gukoresha POS
    Dr Diane Karusisi wa BK ashyikiriza Teklay Teame wa Simba Supermaket impano ya Noheli, kubera gukoresha POS

    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yagize ati “Simba Supermarket ni yo yaje ku isonga mu gufasha abantu kwishyura batitwaje amafaranga(cash), ndetse turifuza ko muri uyu mwaka utaha nta mafaranga azatangwa mu ntoki, abantu bose bagomba gukoresha ikoranabuhanga kuko rituma duhendukirwa twese”.

    Iguriro rya Simba Supermarket rifite ibicuruzwa hafi ya byose umuntu yakenera mu buzima bwa buri munsi, rikagira amashami hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, rikaba rikoresha imashini za POS za Banki ya Kigali, ku buryo abantu bafite amakarita yaba aya BK cyangwa ay’izindi Banki (yaba amakarita itangirwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga) batagomba kwishyura bakoresheje amafaranga.

    Umuyobozi Mukuru wa Simba Supermarket yagize ati “Ikintu cyose wifuza muri Simba Supermarket wakibona, tukaba dusaba buri wese gukoresha ikarita ye na POS za BK nk’uburyo bwizewe bwo kwishyura cyane cyane muri ibi bihe turimo”.

    Abayobozi ba BK hamwe n
    Abayobozi ba BK hamwe n’aba Simba Supermarket

    BK ivuga ko imaze gutanga imashini za POS zirenga 2,500, kandi ko ifite izindi nyinshi izakomeza guha abacuruzi bose bazifuza ku buntu. Ibi Banki ya Kigali irabikora mu rwego rwo gushigikira gahunda ya Leta yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Dr. Karusisi yavuze ko mu mafaranga yose ahererekanywa hagati y’abantu mu gihugu, agera kuri 1/2 yahererekanyijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga muri iki gihe cya Covid-19, bikaba ngo byaratumye umusaruro mbumbe(GDP) uzamuka mu buryo bugaragara.

    Iri koranabuhanga hamwe n’irindi rikoresha gate way/umuyoboro wa BK, ryorohereza umuntu kugura no kwishyura ibintu na servisi atiriwe ajya aho bicururizwa, kuko ashobora no kubitumiza bikajyanwa aho yifuza hose mu gihugu no hanze yacyo (E-commerce).

    Mu mwaka wa 2018 Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitwa “Rwanda Payment System Strategy” zigamije gufasha buri Muturarwanda kwishyura ibyo aguze hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki, bikaba biteganyijwe ko muri 2024 ubu buryo buzaba bwaramaze gushinga imizi.

    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/bk-yashimiye-abacuruzi-bakoresheje-ikoranabunga-mu-kwishyuza-ibicuruzwa

  • Nyaruguru: Muri uyu mwaka wa 2020 Leta yashyize Miliyoni 220 muri gahunda ya ‘Nkunganire’ mu kubona ishwagara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubutaka bwa Nyaruguru bwera neza iyo harimo ishwagara
    Ubutaka bwa Nyaruguru bwera neza iyo harimo ishwagara

    Ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka ni kimwe mu bibazo byagejejwe kuri Perezida wa Repubulika ndetse agira icyo akivugaho.

    Uwitwa Tegurugori Marie Immaculée wo mu Mudugudu w’Uruyange, Akagari ka Nyarugano, Umurenge wa Ruramba, mu Karere ka Nyaruguru, yatangiye ashimira Perezida Kagame, wabafashije bagatunganya amaterasi, akabakorera n’ibishanga, kuko ngo byatumye umusaruro wabo wiyongera.

    Tegurugori yavuze ko, umusaruro wazamutse kubera gutunganya amaterasi ndetse n’ibishanga bigakorwa neza, ku buryo ubu nko ku musaruro w’ibirayi, ubu ngo bavuye kuri toni umunani bakagera kuri toni makumyabiri n’eshanu kuri hegitari, naho ku musaruro w’ibigori, bavuye kuri toni imwe n’igice bagera kuri toni eshatu n’igice kuri hegitari.

    Nubwo bimeze bityo ariko, Tegurugori yabwiye Perezida wa Repubulika ko bafite ikibazo cy’ubutaka busharira muri ako Karere ka Nyaruguru, bakaba bifuza ko babona gahunda ya ‘nkunganire mu ishwagara’, bikabafasha mu gukomeza kuzamura umusaruro n’ubukungu mu Karere kabo ka Nyaruguru.

    Mu gusubiza uwo muturage, Perezida wa Repubulika yasabye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, kugira icyo abivugaho.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko ikibazo cy’ubutaka busharira kiboneka mu turere hafi 26 tw’u Rwanda harimo n’Akarere ka Nyaruguru, ariko ngo guhera muri 2016, Leta igenda ifasha utwo turere guhangana n’ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka, hatangwa amafaranga agurwa ishwagara kuri 50%.

    Gusa yanijeje uwo muturage ko bazakomeza gukorana n’ubuyobozi, uko ubushobozi bugenda buboneka, n’ingengo y’imari ijya mu kugura ishwagara ikiyongera. Ariko muri uyu mwaka wa 2020, Akarere ka Nyaruguru ko ngo kagenewe Miliyoni 220 z’iyo gahunda ya kunganire mu ishwagara.

    Perezida wa Repubulika ati “Mugerageze rero mwongere uko bishoboka, Leta irebe icyo yakora, ifatanye na bo, ubwo yagiye kubivuga ubwo haracyari ikibazo nubwo tugerageza nyine”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyaruguru-muri-uyu-mwaka-wa-2020-leta-yashyize-miliyoni-220-muri-gahunda-ya-nkunganire-mu-kubona-ishwagara

  • Irere Network yateguye igitaramo cy’amashimwe y’umuryango kizavugwamo ubutumwa na Pasitoro Rutayisire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo gitaramo kizatambuka imbona nkubone, kikazayoborwa na Jackie Nirere ndetse na James Nirere (umugabo n’umugore), kikaba kigamije gushimira Imana uburyo yarinze imiryango y’Abanyarwanda muri uyu mwaka wa 2020.

    Muri icyo gitaramo, biteganyijwe Rev Dr Pasitoro Antoine Rutayisire ari we uzavuga ubutumwa, kikazitabirwa kandi n’abandi baramyi barimo Arsene Tuyi, Aimé Uwimana, Ben na Chance n’abandi.

    Irere Network iyoborwa na James Nirere n’umugore we Jackie Nirere, ikaba inafite shene ya Youtube yitwa Irere TV isanzwe itambutsa ibiganiro bigamije kubaka no gukomeza umuryango, ivugabutumwa ndetse akanatumira abantu batandukanye bagasangiza ubutumwa n’ubuhamya bwubaka ndetse buganisha ku iterambere ry’umwuka, ubugingo ndetse n’umubiri.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/irere-network-yateguye-igitaramo-cy-amashimwe-y-umuryango-kizavugwamo-ubutumwa-na-pasitoro-rutayisire

  • Rayon Sports yaciwe Miliyoni ebyiri, As Muhanga na Bugesera zicibwa ibihumbi Magana atanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    As Muhanga yakinnye umukino wa Etincelles itapimishije abakinnyi
    As Muhanga yakinnye umukino wa Etincelles itapimishije abakinnyi

    Nk’uko icyemezo cya Komisiyo y’imyitwarire cyatangajwe ku rubuga rwa FERWAFA ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020 kigaragaza ibihano byafatiwe amakipe ndetse n’abakomiseri ku mikino itandukanye.

    Imyanzuro ya Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA

    - AS Muhanga: Komisiyo yemeje ko iyi kipe yakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 mu mukino wayihuje na Etincelles FC ku wa 4 Ukuboza 2020 bityo Komisiyo itegeka AS Muhanga kwishyura ihazabu y’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

    - Rayon Sports FC: Komisiyo yemeje ko Rayon Sports FC ihamwa n’amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 kandi ayo makosa yakoze akaba akomeje kugira ingaruka ku bitabiriye umukino wayihuje na Rutsiro FC bityo iyi kipe ikaba ihanishijwe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

    - Bugesera FC: Komisiyo yasanze ikipe ya Bugesera FC yemera amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mukino wayihuje na Espoir FC ku wa 4 Ukuboza 2020 ikaba yategetswe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

    Abakomiseri bayoboye imikino y’amakipe na bo bahanwe

    - FUNGAROHO Issa: Komisiyo yasanze bwana FUNGAROHO Issa atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje AS Muhanga na Etincelles FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma.

    - TWAGIRAYEZU Richard: Komisiyo yasanze bwana TWAGIRAYEZU Richard atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Espoir FC na Bugesera FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma.

    - RWIRASIRA François: Komisiyo yasanze bwana RWIRASIRA François atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba isanga harabayeho uburangare ku ruhande rw’uwo muyobozi w’umukino ikaba imuhanishije kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) yishyurwa mu gihe cy’amezi abiri.

    Nyuma y’umukino wa Rayon Sports yanganyije na Rutsiro fc igitego kimwe kuri kimwe hagaragaye abakinnyi bane bakinnyi umukino bafite COVID-19 bituma nyuma y’umunsi wa Gatatu Minisiteri ya Siporo ifata icyemezo cyo guhagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yaciwe-miliyoni-ebyiri-as-muhanga-na-bugesera-zicibwa-ibihumbi-magana-atanu

  • Rubavu: Aba DASSO bateye ibiti, barateganya no kubakira abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa aba DASSO b’i Rubavu bafatanyijemo n’abaturage mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Gisa ku musozi wa Gihira ahatewe ibiti 2,128 ku buso bungana na Hegitari imwe n’igice (1,5ha).

    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Rubavu,Tungane Dieudonné, avuga ko iki gikorwa gifite agaciro ka 2,128,000frw cyateguwe na DASSO mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri kuri uwo musozi wegereye umugezi wa Sebeya.

    Tungane avuga ko bagomba kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere bakomeje gukora bafatanyije n’abaturage kandi ko bazakomeza kubaba hafi.

    Agira ati “Ibi bikorwa twabiteguye mu gufatanya n’abaturage mu kubungabunga umugezi wa Sebeya ariko tuzakomeza kubaba hafi mu bikorwa by’amajyambere birimo kubaremera amatungo no kubasanira inzu.”

    Tungane avuga bazubakira abaturage 12 mu Karere, ndetse bazitabira kurwanya imirire mibi boroza abaturage 20 bazaha amatungo magufi arimo intama n’ihene, hakazaba no gushyira imbaraga muri gahunda yo gufasha abana bavuye mu ishuri kurisubiramo.

    Tungane avuga ko ibi bikorwa bigamije kuzamura icyizere urwego rwa Dasso rufite mu baturage ndetse bikazatanga umusaruro mu kurinda ibyagezweho mu bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-aba-dasso-bateye-ibiti-barateganya-no-kubakira-abatishoboye

  • Musanze: Ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi afite ingufu nke kirimo gushakirwa igisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari aho abaturage bakeneye umuriro w
    Hari aho abaturage bakeneye umuriro w’amashanyarazi afite ingufu kugira ngo babashe kuyifashisha mu bikorwa by’iterambere

    Mu Karere ka Musanze hari abatuye mu midugudu imwe n’imwe bavuga ko imishinga yabo itihuta, bitewe no kutagira amashanyarazi afite ingufu zihagije.

    Umwe muri abo baturage witwa Turahirwa Sebastien wo mu Murenge wa Muko yagize ati: “Muri uyu mudugudu wacu wa Karwabigwi twitwa ko twahawe amashanyarazi, ariko ku manywa yaka ibicebice byagera mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba akazima burundu. Yongera kugaruka nijoro nka saa tanu twasinziriye, nabwo akaba afite ingufu nke. Dufite za radio na televiziyo ariko twarabibitse kuko tutabicomeka ntibyake. Ikibazo cy’umuriro udafite ingufu kiraduhangayikishije rwose”.

    Abifuzaga gukora imishinga iciriritse bo babuze aho bahera. Kabera Lodrigue, umwe muri bo yagize ati: “Uyu muriro bakiwutuzanira twitereye mu kirere, turuhutsa imitima kuko twibwiraga ko tugiye kuba abakire. Ariko siko byagenze kuko ubu uwagira ubushobozi bwo kugura imashini isya ibinyampeke, izisudira n’izindi zikoresha amashanyarazi afite ingufu ntacyo wazimaza. Ubu abana bacu bari barize imyuga ariko babuze icyo bakoresha ubwo bumenyi bakuye mu ishuri kuko aya mashanyarazi adafite imbaraga; twirirwa tubaza iki kibazo ariko twategereje abaza kugikemura turababura”.

    Kuba amashanyarazi bafite badashobora kugira ikindi gikorwa bayabyaza nko gusudira, gusya ibinyampeke cyangwa kubaza; byagera mu masaha y’ijoro bwo akaka acika buri kanya, ngo biterwa no kuba bafatiye ku muyoboro ukoresha transformer ya Monophasé yubatswe kera.

    Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Musanze, Nsabimana Joël Elvis, yabwiye Kigali Today ko ubu bihaye gahunda y’uko ahantu hose iki kigo cyubaka imiyoboro mishya, igomba kuba ari iya Triphasé ndetse n’ahakiri imiyoboro ya Monophasé zikagenda zisimbuzwa, kugira ngo amashanyarazi yegerezwa abaturage abe afite ingufu.

    Yagize ati: “Usanga ahakigaragara imiyoboro ya Monophasé(itanga amashanyarazi afite ingufu nke) ari iyubatswe kera, ubu gahunda ikigo REG cyihaye ni iy’uko ahantu hose twubaka, iyo miyoboro idafite ingufu tuyisimbuza binajyanye no kubaka indi miyoboro mishya igomba kuba ari triphasé(itanga amashanyarazi afite ingufu) kugira ngo n’abaturage babashe kuyabyaza umusaruro. Muri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo kuba Abanyarwanda bose bagomba kugerwaho n’amashanyarazi mu mwaka wa 2024, biranashoboka ko intego yo gukwirakwiza imiyoboro ya triphasé twayigeraho mbere yaho, kuko tubishyizemo imbaraga bijyanye n’uko ubushobozi bugenda buboneka”.

    Imashini zihindura amashanyarazi (Transformers) uko ari 192 ziri hirya no hino mu Karere ka Musanze, izigera ku 8 muri zo ni Monophasé. Bivuze ko izigize umuyoboro wa Triphasé ari 184, akaba ari na zo ziba zifite ingufu zituma abakoresha umuriro w’amashanyarazi bashobora kuyabyaza ibikorwa bitandukanye nta nkomyi.

    Muri rusange Leta y’u Rwanda iteganya ko mu mwaka wa 2024 abaturarwanda bose bagomba kuba bafite umuriro w’amashanyarazi. 52% byabo bazaba bafatiye ku muyoboro mugari mu gihe 48% bo bazaba bakoresha umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku zindi ngufu cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba.

    Usibye mu Karere ka Musanze, ikibazo cy’amashanyarazi adafite ingufu gikunze kumvikana n’ahandi mu gihugu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ikibazo-cy-umuriro-w-amashanyarazi-afite-ingufu-nke-kirimo-gushakirwa-igisubizo