Tag: featured

  • Ishyura Abonema ya STARTIMES ukoresheje MTN Mobile Money ubashe gutombora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi tombola izagufasha kohereza ubutumwa cyangwa uhamagara abawe bari hirya no hino ubifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2021 ndetse mugakomeza gukurikira gahunda zitandukanye zijyanye n’iyi minsi mikuru mwifashishije shene za StarTimes.

    Abatomboye bazajya batangazwa buri munsi kuva tariki 24/12/2020 kugeza 16/01/2021. Ntimucikwe n’ibi byiza bibafasha kwizihiza Noheli no gutangira umwaka mushya neza wa 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/ishyura-abonema-ya-startimes-ukoresheje-mtn-mobile-money-ubashe-gutombora

  • Amashuri arasaba kugabanyirizwa igiciro cy’amazi akoresha muri ibi bihe bya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibigo by
    Ibigo by’amashuri bisaba ko byagabanyirizwa igiciro cy’amazi

    Mbere amashuri ngo yishyuraga amafaranga adakanganye kuko yakoreshaga amazi make, ariko ubu akoresha menshi, kandi uko amazi akoreshwa yiyongera ni ko n’igiciro kuri meterokibe kizamuka, kandi ngo ayo mashuri yo nta handi akura mafaranga y’inyongera.

    Bamwe mu bayobozi b’amashuri baganiriye na Kigali Today, bahamya ko icyo kibazo kibabangamiye kuko amafaranga bishyura yikubye hafi kabiri, nk’uko Hakizimana Théogène, umuyobozi wa Collège Baptiste de Kabaya mu karere ka Ngororero abisobanura.

    Agira ati “Iki ni ikibazo kidukomereye kuko mbere ku kwezi twishyuraga 70,000Frw by’amazi ariko ubu twishyura ari hagati y’ibihumbi 120 n’ibihumbi 140, urumva ko ayo twishyura yikubye hafi kabiri kubera ko abana bakaraba kenshi gashoboka ngo twirinde Covid-19. Twifuza rero ko igiciro cyagabanuka natwe tukoroherwa kuko kwirinda ari ngombwa”.

    Ati “Biradukomereye kuko n’uburyo abana bishyura amafaranga y’ishuri bugenda gahoro kubera ubukene nk’uko ababyeyi babitubwira, kuko nk’ubu kuva twatangira kwakira abanyeshuri, abamaze kwishyura ni nka 60%. Dufite rero ikibazo cy’amafaranga yo gutunga abana, hakwiyongeraho n’ay’amazi bikarushaho kugorana”.

    Uyu muyobozi na we utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko fagitire yazamutse kandi Minisiteri y’Uburezi ntigire icyo yongera ku mafaranga iha amashuri.

    Ati “Mbere nishyuraga amafaranga atarenze 12,000Frw none ubu kubera tuyakoresha cyane ndimo kwishyura 34,000Frw bigaragara ko yazamutse cyane. Ubwo amazi ya WASAC hari ubwo tureka kuyakoresha ahubwo tukavoma ku iriba tugashyira mu kigega twirinda ayo mafaranga, twifuza ko WASAC yatugabanyiriza igiciro kuri meterokibe muri ibi bihe bya Covid-19”.

    Ati “Ni ikibazo rero kidukomereye kuko iyo hari ibintu byongereye amafaranga asohoka, MINEDUC yo ntijya igira icyo yongera ku ngengo y’imari duhabwa ku mwaka”.

    Undi ni Mujawamariya Odette, umuyobozi w’ishuri rya Remera Catholique I muri Kigali, usaba ko Minisiteri y’Uburezi yabakorera ubuvugizi kugira ngo igiciro kigabanuke.

    Ati “Twifuza ko MINEDUC yaganira na WASAC tukagabanyirizwa igiciro kuri metero kibe kuko uko ukoresha amazi menshi ni na ko icyo giciro kigenda kizamuka. Badufashe wenda tugire igiciro cyihariye ku mashuri, bitabaye ibyo fagitire dufite ntituzazigondera kuko zarazamutse cyane”.

    Kuri icyo kibazo, Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko barimo kureba uko cyakemuka, kuko batifuza ko ibikorwa by’isuku byasubira inyuma.

    Ati “Byagaragaye ko isuku irinda n’izindi ndwara nyinshi uretse Covid-19, bityo rero twifuza ko bitasubira inyuma ahubwo tugakomerezaho. Icyo kibazo cy’ikiguzi cy’amazi twarakibonye ku buryo turimo kuganira n’izindi nzego ngo turebe icyo ayo mashuri twayakorera kugira ngo akomeze kubaho atagizweho ingaruka n’icyo kiguzi cy’amazi, birimo gushakirwa umurongo”.

    Ibiciro by’amazi ya WASAC bikurikizwa kugeza ubu ni amafaranga 340 kuri meterokibe ku muntu utarenza eshanu ku kwezi, mu gihe ukoresha meterokibe ziri hagati y’eshanu na 20 yishyura 720 kuri meterokibe, igiciro kikagenda kizamuka bitewe n’ubwiyongere bw’amazi akoresha mu kwezi.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/amashuri-arasaba-kugabanyirizwa-igiciro-cy-amazi-akoresha-muri-ibi-bihe-bya-covid-19

  • Musanze: Imodoka nini zitwara abagenzi mu mihanda y’icyaro zitezweho kunoza serivisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka nshya za Coaster, zatangiye gutwara abantu muri iyi mihanda yombi, zigiye kuborohereza mu ngendo bakora
    Imodoka nshya za Coaster, zatangiye gutwara abantu muri iyi mihanda yombi, zigiye kuborohereza mu ngendo bakora

    Niwemugabo Athanase, umwe mu bagenzi Kigali Today yasanze muri gare ya Musanze yerekeje mu Murenge wa Cyanika yagize ati: “Izi modoka zije zikenewe, kuko zatangiye kuturuhura umubyigano n’akavuyo kabagaho mu rugendo kubera ubuto bw’imodoka zakoragamo. Ubu umugenzi arabasha kugera iyo ajya yisanzuye kuko izi ari imodoka nini kandi yicaye ahafite isuku. Ibyo ari byo byose ntabwo wabigereranya no kugenda muri twa tumodoka duto nakubwiraga. Ibi biranadufasha nkatwe abaturage muri rwa rugamba turimo rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19 no kugabanya ibyago byo kuba umuntu yakwandura atwawe mu modoka”.

    Hashize imyaka myinshi abakora ingendo muri iyi mihanda Musanze-Cyanika, Musanze-Kinigi batwarwa n’imodoka za Taxi Hiace abantu bakunze kwita “twegerane”. Ariko muri iyi minsi urujya n’uruza rwazo muri iyi mihanda rwaragabanutse bikomeye, aho umuntu ashobora kumara amasaha ari hagati y’abiri n’atatu atarabona imodoka yo muri ubwo bwoko uretse izi nshya zimaze iminsi mike zitangiye kuhakorera.

    Rwamuhizi Innocent, Umuyobozi wa Koperative itwara abagenzi mu Karere ka Musanze(MTC), avuga ko izi modoka nshya za Coaster zongerewe muri iyi mihanda ku bufatanye n’ikigo gihuje amakoperative atwara abagenzi mu Rwanda (RFTC), mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 no kuziba icyuho cyatewe n’uko hari abatwara imodoka za Taxi Hiace (Twegerane) bafashe icyemezo cyo kutongera gutwara abagenzi, nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa umwanzuro washyizweho n’inama y’Abaminisitiri iherutse guterana, igatangaza icyemezo cy’uko abakora serivisi zo gutwara abagenzi batagomba kutarenza 50% by’abo ikinyabiziga kigenewe gutwara, bikanakurikirwa n’irindi bwiriza ry’uko ibiciro by’ingendo biguma uko byari biri.

    Yagize ati: “Icyemezo cyo kongera umubare w’imodoka nshya za Coaster mu mihanda Musanze-Cyanika na Musanze-Kinigi twagifashe nyuma y’uko hari bamwe mu bafite imodoka za twegerane baziparitse mu bipangu iwabo, banga gutwara abagenzi bitwaje ko batashobora gushyira mu bikorwa umwanzuro uheruka gutangazwa n’inama y’abaminisitiri wo gutwara abagenzi bangana na 50% by’ubushobozi bw’abo ikinyabiziga gitwara. Tubonye ibi bitangiye kugira ingaruka ku bagenzi, twahisemo gusaba ubuyobozi budukuriye kugira icyo bukora, bufata icyemezo cyo kutwoherereza izi modoka nshya mubona ziva i Kigali, ubu zatangiye gukora”.

    Uyu muyobozi abajijwe ikizakurikiraho mu gihe bizaba bibaye ngombwa ko ba nyiri izo modoka abantu bakunze kwita “twegerane” bisubiraho, bakongera gutwara abagenzi, yagize ati: “Urugamba rwo gutwara abagenzi bafashwa kugera iyo bajya twese turuhuriyeho, abatwara ziriya twegerane ni abafatanyabikorwa bacu, nibaramuka bagarutse tuzabashakira ahandi ho gukorera, bakomeze akazi nk’uko bisanzwe”.

    Abakorera ingendo muri ibyo bice bifuza ko izi modoka za Coaster zongerwa, kugira ngo bigabanye igihe bamara batonze imirongo muri gare n’ahandi hagenewe gutegera imodoka(Arrêt).

    Byukusenge Omar wari ku murongo ategereje kwinjira mu modoka imugeza mu Kinigi yagize ati: “Ubu iya mbere yujuje wa mubare ugenwa n’ibwiriza ihita igenda, ni nako byagenze ku yindi nsanze ikurikiyeho, niko natwe abagenzi tugitonze umurongo dutegereje ko tugerwaho. Ababishinzwe ntako batagize rwose baturwanaho ngo tubone uko dukora ingendo, ariko imodoka ntabwo zihagije, bazongereye byarushaho kuba byiza”.

    Umuyobozi wa Koperative itwara abagenzi mu Karere ka Musanze(MTC) avuga ko izi modoka zizakorera muri iyi mihanda mu buryo buhoraho. Ku kibazo cy’uko zikiri nke, ngo hari gahunda yo gukomeza gukora ubuvugizi bafatanyije n’ikigo RFTC, zikaziyongera bidatinze uko amikoro azagenda aboneka.

    Yagize ati: “Izi modoka twamaze gushyira muri iyi mihanda yombi zizakomeza kuhakorera, kandi twizeza abagenzi ko hari gahunda y’uko tuzagenda tuzongera ku buryo izo mpungenge bafite zitazatinda kuvugutirwa umuti; ikiriho ni uko tugikora ubuvugizi ngo hashakishwe amikoro y’uko izindi zizaboneka byihuse”.

    Mu modoka zifashishwa muri serivisi zo gutwara abantu muri iyi mihanda yombi habagamo iza Coaster 9; ubu ziyongereyeho izindi 11 nshya. Mu kubahiriza gahunda yo gutwara abantu bangana na 50% by’abo imodoka ifitiye ubushobozi bwo gutwara, ubu zo ziri gutwara abatarenga 15 buri imwe. Hakaba hari no kwifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa POS ririnda umugenzi kuzamurirwa igiciro cy’urugendo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-imodoka-nini-zitwara-abagenzi-mu-mihanda-y-icyaro-zitezweho-kunoza-serivisi

  • Hakenewe miliyari 2.5 zo kwishyura ahazagurirwa ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho iri mu mishinga yo kuvugururwa no kwagurwa
    Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho iri mu mishinga yo kuvugururwa no kwagurwa

    Yanabigaragaje mu rwandiko yanditse tariki 28 Ugushyingo 2020, abwira abakirisitu n’abandi bantu bakunda Kibeho, kimwe n’abandi bose bafite umutima mwiza, ko hakenewe miliyari ebyiri na miliyoni 531 n’ibihumbi 200 n’amafaraga 731 y’u Rwanda, yo kwishyura abafite ibikorwa ahazagurirwa ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

    Barateganya ko iyi ngoro izagurirwa ahagana ku gasozi ka Mpunge ahubatse Radiyo Mariya, ikazagera ku nzu z’ubucuruzi ziri iruhande rwa Radio Mariya, kumanuka kugera kuri Sacco ya Kibeho no hafi y’isoko na gare.

    Izaba iri ku buso bwa hegitari zibarirwa muri 20, kandi ubu ngubu iri kuri hegitari eshanu gusa.

    Aho hose hazashyirwa inyubako zinyuranye harimo iya Bazilika nyirizina izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye, n’abandi ibihumbi 100 mu kibuga.

    Hazubakwa kandi inzu y’imikino (amphithéatre), inzu y’ubumwe n’ubwiyunge, inzu ndangamateka y’amabonekerwa ya Kibeho, ahagurishirizwa ibitabo n’ibindi bikorwa by’ubuyoboke, amacumbi, ahabera inama (salle) kimwe na kiliziya zizajya zisengerwamo n’abatavuga Ikinyarwanda.

    Musenyeri Célestin ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo abavuga izindi ndimi nk’Igifaransa, Igiswayile n’Icyongereza ndetse n’Ikidage na bo bazajye babasha kumva misa igihe cyo gukora urugendo nyobokamana rwihariye.”

    Musenyeri Hakizimana anavuga ko bifuje ko ahakorera Polisi na RIB i Kibeho, kimwe n’ahakorera urukiko rw’ibanze rwa Kibeho umuntu yavuga ko ubu haherereye mu marembo y’ingoro ya Bikira Mariya, na ho bahagurira iyi ngoro, ariko ko kugeza ubu batarabyemererwa n’ubwo banditse amabaruwa abisaba.

    Ibi kandi ngo bigamije kugira ngo kariya gace kose bateganya kwaguriramo ingoro ya Bikira Mariya kazabe agace gatuje, k’isengesho, kativanzemo ibindi byarangaza abaje gusenga nk’utubari cyangwa utubyiniro.

    Ku kibazo cyo kumenya niba bizaborohera kubona ziriya miliyari ebyiri n’igice zikenewe kugira ngo hishyurwe abafite ibikorwa ahazagurirwa Ingoro ya Bikira Mariya, Musenyeri Célestin Hakizimana avuga ko ariya mafaranga azaboneka bitagoranye kuko ari makeya, agereranyije n’umubare w’abakirisitu bafite.

    Ati “Ariya ntabwo ari menshi. None se dufite abakirisitu bangahe? Hari inzu Abalejiyo bubatse i Kigali, nta nguzanyo basabye, batanze igiceri cy’icumi gusa, kandi barayujuje. Natwe abakunda Bikira Mariya ni benshi. Nk’umuntu atanze 1000, amafaranga yahita aboneka uwo mwanya. Ahubwo twanayarenza.”

    Kuri we ngo ikizagorana ni ukubona amafaranga yo kubaka kandi na yo ngo hari abatangiye kuyegeranya muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Icyakora ngo ayo kwimura abantu namara kuboneka, bazatangira kuyashakisha hirya no hino ku isi.

    Inyubako ziteganywa zizatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda. Igishushanyo mbonera ubu kiri gukorwa, ku buryo hari icyizere ko mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kizaba kirangiye.

    Hagati aho inkunga zo kubaka zikomeje kwegeranywa, kandi ngo nizimara kuboneka ku rugero rwa 70%, ibikorwa byo kubaka bizahita bitangira.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hakenewe-miliyari-2-5-zo-kwishyura-ahazagurirwa-ingoro-ya-bikira-mariya-i-kibeho

  • Akarere ka Nyagatare kiteguye gutanga hegitari 15 z’ubutaka buzubakwaho uruganda rukora amata y’ifu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amata y
    Amata y’ifu

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rurangwa Stephen, asobanura ko uruganda rw’Inyange rusanzwe rukora ibikomoka ku mata, rwandikiye Akarere ka Nyagatare, rusaba ubutaka bungana na hegitari 15 bwo kubakaho uruganda rutunganya amata y’ifu.

    Akarere kavuga ko nubwo hari ibindi bibanza kwigwaho, ariko ubwo butaka ngo buzaboneka kuko n’ubundi buri mwaka w’ingengo y’imari Akarere gateganya amafaranga agenewe igikorwa cyo kwimura abaturage, kugira ngo bongere ubuso bw’icyanya cyagenewe inganda.

    Kugeza ubu ngo hamaze kuboneka hegitari zigera kuri 25, ariko hari n’izindi nganda zimaze guhabwa ubutaka zikoreraho harimo urutungunya ifu y’ibigori n’urundi rutunganya ibisigazwa by’umuceri uhingwa muri ako Karere, bigakorwamo ibikorwa byo kubakisha. Hari kandi n’izindi nganda ziba zarasabye aho gukorera, zitarahahabwa, ariko ngo kuko ubutaka bw’icyanya cy’inganda bugenda bwongerwa,bazahabona abifuza kuhakorera.

    Urwo ruganda ngo ruzaba rufite akamaro gakomeye ku baturage b’Akarere ka Nyagatare cyane cyane aborozi, kuko n’ubundi Uruganda rw’Inyange ni rwo rwaguraga amata yabo, kuba habonetse urwo rukora amata y’ifu, ngo ni iterambere ryabo rizaba ryiyongereye.

    Rurangwa avuga ko nubwo Akerere ari ko gatanga ubwo butaka bwubakwaho inganda, ariko ngo kabikora ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM), kuko hari ibibanza kurebwaho, harimo nko kureba niba uruganda rukora ibintu runaka rwakwegerana n’urukora ibindi runaka. Urugero niba haje uruganda rukora amata, hari n’urukora amakaro cyangwa ibindi, hakabaho kureba niba zakwegerana cyangwa se niba bidashoboka kuko byabangamirana.

    Uwo muyobozi avuga ko nubwo Akarere gakeneye urwo ruganda ngo ruze gukorera muri icyo cyanya cyahariwe inganda, ndetse kakaba kiteguye kuruha hegitari 15 z’ubutaka bwo gukoreraho rwasabye, ariko ngo hari ibyo urwo ruganda na rwo ruzasabwa kubahiriza. Amatariki uruganda ruzatangiriraho kubakwa ntaramenyakana, kuko n’umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wemeza itangira ry’urwo ruganda wasohotse tariki 14 Ukuboza 2020, hakaba rero ngo hakiri ibigomba kubanza kunozwa.

    Ibyo kuba hari uruganda rukora amata y’ifu ruteganywa kubakwa mu Karere ka Nyagatare byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, ku itariki 25 Ugushyingo 2020 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare, hagaragazwa imihigo ako Karere kagomba kuzakora ndetse kanayisinyana n’Imirenge.

    Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere dukorerwamo ubworozi cyane ku buryo ubu uruganda Inyange rwakira litiro zisaga ibihumbi 80 ku munsi. Imibare itangwa n’ihuriro ry’aborozi igaragaza ko mu mwaka wa 2019 habonetse litiro miliyoni hafi 16.

    Nyamara aho uyu mwaka ugeze ubu hamaze kuboneka amata arenga litiro miliyoni 20. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, icyo gihe yababwiye ko Leta y’u Rwanda yatangiye ibiganiro n’uruganda Inyange rusanzwe rutunganya ibikomoka ku mata ku buryo mu Karere ka Nyagatare hakubakwa uruganda rukora amata y’ifu.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi aherutse kugirana inama n’aborozi b’i Nyagatare abasaba kuzamura umukamo kuko hari ibiganiro bigamije kuhubaka uruganda rw’amata y’ifu

    Icyo gihe kandi, Minisitiri Mukeshimana yasabye aborozi korora inka za kijyambere kugira ngo bazabashe guhaza urwo ruganda.

    Yagize ati “Hari ibiganiro biri hagati ya Leta y’u Rwanda n’uruganda Inyange byo kubaka uruganda rukora amata y’ifu, birasaba ko mukora cyane mukongera umukamo kugira ngo uruganda rutazabura amata.”

    Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga, icyo gihe yavuze ko nta mpungenge zikwiye kubaho ko urwo ruganda rwazabura amata, kuko buri mwaka ngo umukamo ugenda wiyongera.

    Yavuze ko aborozi benshi batangiye gutera ubwatsi bw’amatungo ku buryo n’impeshyi itakigira ingaruka ku mukamo.Yongeraho ko uyu mwaka biteguye kubona litiro z’amata zigera kuri miliyoni 24, hatabariwemo amata anyura ku ruhande akagurishwa mu maresitora. Uruganda ngo niruza bazaruhaza kuko igikomeye ari ukubona isoko.

    Agira ati “Amata azaboneka abantu bateye ubwatsi kandi buri mwaka umukamo uriyongera, mu myaka itatu ishize, twari kuri litiro miliyoni 10 ubu uyu mwaka turatenganya litiro miliyoni 24, hatabariwemo aca ku ruhande. Isoko ribonetse amata ntiyabura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, we muri iyo nama yavuze ko uruganda rutunganya amata y’ifu ruzafasha aborozi ariko by’umwihariko abaturage, kuko bazabona akazi ndetse bikanateza imbere umujyi wa Nyagatare.

    Ati “Ni igisubizo mu buryo bwinshi, aborozi bazabona isoko ry’umukamo wabo, abaturage bazabona akazi ariko by’umwihariko n’umujyi wacu uzatera imbere”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/akarere-ka-nyagatare-kiteguye-gutanga-hegitari-15-z-ubutaka-buzubakwaho-uruganda-rukora-amata-y-ifu

  • Ambasaderi Karabaranga yashyikirije Perezida wa Senegal impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yamugejejeho indamukanyo ya mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yifuriza abagize Guverinoma ya Senegal n’abaturage bose ishya n’ihirwe.

    Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yashimangiye ko mu gihe azaba ahagarariye u Rwanda azarushaho gushimangira umubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi, gukomeza ubutwerane, gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi ukagera ku rwego rwisumbuye.

    Perezida Macky Sall yamwijeje inkunga ya Guverinoma ya Senegal mu kuzuza inshingano ze anamusaba kugeza kuri Mugenzi we Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda indamukanyo ye kandi ko Igihugu cye kizakomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’Ibihugu byombi.

    Perezida Macky Sall yanamugaragarije ko ashima ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bugamije impinduka z’u Rwanda na Afurika muri rusange, ashimangira ko u Rwanda ari intangarugero ku Mugabane wa Afurika mu bintu bitandukanye kandi akaba yishimira kujya inama na Perezida Paul Kagame ku mishinga myinshi iri mu nyungu z’ibihugu byombi n’iyo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika.

    Ambasaderi Karabaranga yari aherekejwe n’Umujyanama wa Mbere, Guillaume Serge Nzabonimana n’Umujyanama wa Kabiri, Anitha Kamariza. Ambasaderi Karabaranga ahagarariye u Rwanda mu Gihugu cya Senegal no mu bihugu bya Mali, Gambia, Cap Vert na Guinea Bissau.

    U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Senegal mu 2011 mu rwego rwo gushimangira umubano n’icyo Gihugu n’ibindi byo mu Karere. Gufungura iyo Ambasade ni n’uburyo bwiza bwo guteza imbere ubucuruzi no gufatanya n’Abanyarwanda batuye muri ibyo Bihugu.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ambasaderi-karabaranga-yashyikirije-perezida-wa-senegal-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri-icyo-gihugu

  • Gasabo: Ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17 yasabiwe igifungo cya burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda iravuga ko ku itariki ya 23/10/2020 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye bukurikiranyemo uwo muturage wo mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, akaba aregwa kuba mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa 8/2020 kugera mu kwezi kwa 10/2020 yaragiye asambanya abana b’abahungu 17 bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 7 na 12 y’amavuko.

    Uwo muntu ngo yagiye asambanya abo bana b’abahungu abanje kubashukisha ibikinisho bikoze mu modoka yakoraga hanyuma bamara kubyishimira akababwira ko kugira ngo abibahe ari uko babanza bakemera ko abasambanya.

    Uregwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yemeye icyaha asobanura uburyo yagiye agikoramo. Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’ Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange. Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 29/12/2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/gasabo-ukekwaho-gusambanya-abana-b-abahungu-17-yasabiwe-igifungo-cya-burundu

  • Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bari mu bahamagawe mu Mavubi yitegura CHAN 2020 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urutonde rw
    Urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bahamagawe

    Kapiteni wa Rayon Sports Rugwiro Hervé, Umunyezamu wayo Kwizera Olivier na rutahizamu Sugira Ernest ni bo bakinnyi batatu bahamagawe mu myiteguro ya CHAN.

    Ikipe ya APR FC ni yo ifite abakinnyi benshi mu ikipe yahamagawe aho ifite abakinnyi icumi. Abo ni: Umunyezamu Rwabugiri Ndayisenga Omar, ba myugariro Manzi Thierry ,Mutsinzi Ange, Fitina Ombolenga ,Imanishimwe Emmanuel ,abakina hagati ni : Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel na ba rutahizamu Byiringiro Lague, Usengimana Danny na Tuyisenge Jacques.

    As Kigali ifitemo abakinnyi batandatu ari bo : Ndayishimiye Eric, Bayisenge Emery, Rusheshangoga Michel, Nsabimana Eric, Kalisa Rashid na Hakizimana Muhadjiri.

    Police FC ifitemo abakinnyi batarindwi ari bo : Nsabimana Aimable, Usengimana Faustin,Twizerimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio, Iyabivuze Osée na Mico Justin.

    Kiyovu Sports ifitemo abakinnyi batatu ari bo Kimenyi Yves, Serumogo Ally na Ngendahimana Eric.

    Musanze FC ifitemo umukinnyi umwe ari we Twizerimana Onesme, na Gasogi United ikagiramo umukinnyi umwe ari we Iradukunda Jean Bertrand.

    U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu ririmo amakipe ya Uganda, Morocco na Togo. U Rwanda rukazakina umukino warwo wa mbere rukina na Uganda.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-batatu-ba-rayon-sports-bari-mu-bahamagawe-mu-mavubi-yitegura-chan-2020

  • Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 109 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwishwe na COVID-19 ku wa Kabiri ni umugabo w’imyaka 28 witabye Imana i Kigali.

    Uwo muntu yahise yuzuza umubare w’abantu 66 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kabiri mu Rwanda habonetse abantu 109 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 63.

    Abo barwayi bashya 109 babonetse mu bipimo 4,149 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 40, Gatsibo: 9, Rwamagana: 8, Ngororero: 8, Kirehe: 7, Musanze: 5, Rubavu: 5, Nyagatare: 5, Huye: 5, Muhanga: 4, Gakenke: 4, Kayonza: 3, Bugesera: 2, Rusizi: 2, Burera: 1, Gisagara: 1.

    Kugeza ku wa Kabiri, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,511 muri bo abamaze gukira ni 6,163 naho abakivurwa ni 1282.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-umuntu-umwe-yishwe-na-covid-19-habonetse-abarwayi-bashya-109