Tag: featured

  • Video: Amaze imyaka isaga 50 ari umuhanzi ugendana n’ibihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Makanyaga Abdoul ni umwe mu bahanzi b
    Umuhanzi Makanyaga Abdoul ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamaze igihe kinini muri uwo mwuga

    Makanyaga amaze imyaka isaga 50 ari umuhanzi, umuririmbyi n’umucuranzi. Zimwe mu ndirimbo yahimbye kera yarazivuguruye izindi azikorana n’abahanzi bakiri bato ariko agaharanira ko zigumana umwimerere wazo.

    Ni umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki w’u Rwanda dore ko yanacuranze muri orchestres zitandukanye guhera ahagana mu 1970, kugeza ubu akaba afite itsinda rye yise Groupe Makanyaga.

    Kurikira ikiganiro cyose kuri KT TV:

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/video-amaze-imyaka-isaga-50-ari-umuhanzi-ugendana-n-ibihe

  • Pasiteri Uwinkindi arahabwa umwanzuro ku bujurire yatanze ku gihano cyo gufungwa burundu yakatiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jean Uwinkindi
    Jean Uwinkindi

    Uwinkindi yahoze ari umushumba mu itorero rya ADEPR mu cyahoze ari Komini Kanzenze mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari ubu ni mu Karere ka Bugesera.

    Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo kuyobora ibitero simusiga byahitanye Abatutsi benshi ndetse no kujya kuri bariyeri zabaga zigamije kurobanura Abatutsi bari bwicwe, ibyaha yahamijwe ko yabikoranye ubugome ndengakamere.

    Yitabiriye kandi inama nyinshi zanogerezwagamo imigambi yo kurimbura Abatutsi, bigize icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cya Jenoside.

    Akimara gusomerwa igihano yahawe, Uwinkindi yahise avuga ko akijuririye imbere y’urukiko rw’ubujurire.

    Uwinkindi yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30 Kamena 2010, ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ubwo yari yiyoberanyije amazina.

    Yaje gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, nyuma rumwohereza mu Rwanda tariki 19 Mata 2012 ubwo rwendaga gusoza imirimo yarwo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/pasiteri-uwinkindi-arahabwa-umwanzuro-ku-bujurire-yatanze-ku-gihano-cyo-gufungwa-burundu-yakatiwe

  • Umujyi wa Kigali wifuza ko abawukoreramo bataha hanze yawo bajya bawuraramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali
    Umujyi wa Kigali

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imitunganyirize y’Umujyi, Enjeniyeri(Enj) Marie Solange Muhirwa, yatangarije Kigali Today ko igishushanyo mbonera gishya cyemerera abacuruzi birirwa i Kigali guhita barara mu nzu bakoreramo, ariko ko abubatsi b’izo nzu batajya bateganya aho kurara.

    Enj Muhirwa yagize ati “Iyo ugeze muri uyu mujyi nijoro cyangwa muri ‘week-end’ usanga nta rujya n’uruza rw’abantu ndetse nta n’ibikorwa bihari, ukibaza ngo ese aha hantu haba abantu?”

    Enj. Muhirwa yavuze ko barimo gukorana n’abubaka inzu mu mujyi wa Kigali rwagati muri Nyarugenge, kugira ngo mu miturirwa hasi hajye hagenerwa ubucuruzi, hanyuma inyubako zo hejuru zibe izo guturwamo.

    Avuga ko inzu zizaba zigenewe gukorerwamo imirimo itandukanye(mixed use), atari ubucuruzi gusa n’ibiro, ahubwo ko abantu bazajya basangamo serivisi nka resitora, ubwidagaduriro bw’abana, amacumbi, amaduka n’amasoko y’ibintu hafi ya byose.

    Ibi bigamije gufasha abantu kwirinda gutega imodoka bava mu kazi cyangwa bakajyamo, ndetse n’abava hirya no hino baje gushaka ibintu na serivisi zitandukanye, bikaba ari byo biteza umubyigano w’imodoka mu mihanda.

    Indi nyungu irimo ni uko iyi gahunda izafasha abaturage na Leta gukoresha neza ubutaka, kuko abasanzwe batuye mu nzu z’intagarane hasi ku butaka bagiye gutura bagana hejuru.

    Uhagarariye abikorera ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, Tharcisse Ngabonziza avuga ko kubaka umuturirwa mu mujyi akawuturamo nka nyirawo bishoboka, ariko ko kubona abakodesha inzu yo guturamo muri uwo muturirwa bitoroshye.

    Ngabonziza yagize ati “Wenda wowe nka nyiri inzu wajyamo ariko kubona abapangayi ntabwo bikunda, nawe reba nko muri MIC inzu y’icyumba kimwe na salon ni amafaranga ibihumbi 600 ku kwezi kandi ubwo kuhakodesha ari munsi y’amadolari 1,000 (miliyoni imwe y’amanyarwanda) uba uhomba.”

    Ngabonziza avuga ko impamvu bigoye kubona umupangayi mu miturirwa y’i Kigali rwagati ari uko umuntu yinyabya hirya gato yayo, akabona inzu y’amafaranga ibihumbi 300 ku kwezi, nini kandi nziza.

    Icyakora we nka nyiri inzu yahize ko agomba kuva aho atuye mu nkengero za Kigali mu gihe cya vuba, akaza gutura hejuru mu muturirwa we, kandi ko azabikangurira na bagenzi be bafite inyubako mu mujyi rwagati.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butanga urugero ku nzu yitwa Makuza Peace Plaza buvuga ko iri ku rwego rwifuzwa, kuko yifitemo parikingi y’imodoka, imyanya yo gucururizamo no gukoreramo ibintu bitandukanye, ibiro by’inzego zinyuranye, hanyuma hakaba n’igice cyagenewe guturwamo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wifuza-ko-abawukoreramo-bataha-hanze-yawo-bajya-bawuraramo

  • Perezida Kagame yifurije Perezida Macron urwaye COVID-19 gukira vuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yifurije Macron gukira vuba
    Perezida Kagame yifurije Macron gukira vuba

    Ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020 nibwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ibipimo byagaragaje ko afite ubwandu bwa Virus ya COVID-19, nk’uko ibiro bye byabitangaje. Perezida Emmanuel Macron yahise afata icyemezo cyo kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi.

    Itangazo rya Perezidansi y’u Bufaransa ryasohotse kuri uwo munsi ryagiraga riti, « Bijyanye n’amabwiriza ari ho ubu yashyizweho n’inzego z’ubuzima kandi akurikizwa ku bantu bose, Perezida wa Repubulika arajya mu kato mu minsi irindwi. Azakomeza gukora no kuzuza inshingano ze, hifashishijwe uburyo bw’iya kure (à distance)».

    Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yifurije Emmanuel Macron gukira vuba ndetse akaryoherwa n’iyi minsi mikuru isoza umwaka.

    Ibiro bya Perezida Macron byatangaje ko ubuzima bwa Perezida Macron bugenda burushaho kumera neza.

    Belatedly but heartily wishing President of France @EmmanuelMacron speedy recovery into healthy Festive Season and beyond.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) December 23, 2020


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/perezida-kagame-yifurije-perezida-macron-urwaye-covid-19-gukira-vuba

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87, mu bari barwaye ntawakize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 87 babonetse mu bipimo 2,366 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 71, Rubavu: 9, Huye: 5, Rusizi: 1, Nyanza: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,598 muri bo abamaze gukira ni 6,163 naho abakivurwa ni 1369.

    Ku wa Kabiri tariki 22 Ukuboz 2020 undi muntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19, uwo akaba ari umugabo w’imyaka 28 witabye Imana ari i Kigali.

    Uwo muntu yahise yuzuza umubare w’abantu 66 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-87-mu-bari-barwaye-ntawakize

  • Nyanza: Harimo kubakwa uruganda rw’insinga ruzatwara asaga miliyari eshanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Nyanza hagiye kuzura uruganda ruzakora insinga z
    I Nyanza hagiye kuzura uruganda ruzakora insinga z’amashanyarazi

    Ni uruganda rwa sosiyete y’abikorera isanzwe ikora insinga izwi nka ‘Mark Cables’, bikaba biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Gashyantare 2021 nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagiranye amasezerano y’imikorere n’abarukuriye bubivuga.

    Imirimo yo kubaka urwo ruganda ruri ku buso bwa hegitari 2.5 ubu igeze ku kigero cya 50%, rukaba rurimo kubakwa mu Murenge wa Busasamana mu Mujyi wa Nyanza.

    Urwo ruganda ngo rwitezweho guteza imbere Akarere ka Nyanza kuko ruzatanga imirimo ku baturage bako bakinjiza amafaranga bakikenura, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ako Karere, Ntazinda Erasme.

    Agira ati “Uru ruganda ruzahita ruha akazi abakozi bahoraho basaga 100 n’abandi benshi badahoraho bivuze ko ruzaba rubafitiye akamaro n’imiryango yabo. Ni amafaranga menshi rero azinjira mu Karere kacu kubera urwo ruganda kuko ruzakurura abantu benshi, ari abazajya baza gupakira insinga bazagira ibyo bakenera bishyure, abazacumbika n’ibindi”.

    Ati “Hari n’akandi kazi kazavuka kandi kazakorwa n’abaturage ba Nyanza, uruganda ruzatuma haza abantu benshi bityo n’umuturage uzashinga resitora, butike n’ibindi na we azabona isoko acuruze yiteze imbere. Ikindi ni uko urwo ruganda ruzagabanya n’ibyatumizwaga mu mahanga mu rwego rw’igihugu, ndetse ahubwo rukaba rufite na gahunda yo kohereza hanze ibyo ruzakora hakinjira amadovize”.

    Erasme Ntazinda uyobora Akarere ka Nyanza avuga ko urwo ruganda ruzagira uruhare runini mu iterambere ry
    Erasme Ntazinda uyobora Akarere ka Nyanza avuga ko urwo ruganda ruzagira uruhare runini mu iterambere ry’Akarere

    Urwo ruganda nirutangira gukora ruzaba rusanze urundi na rwo rukorera insinga z’amashanyarazi mu Rwanda rwitwa ‘Alpha Cables’, rukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rukaba rwaratangiye gushyira ku isoko ibyo rukora muri 2018.

    Uretse urwo ruganda rw’insinga, mu Karere ka Nyanza ngo hari n’urundi ruganda ruzakora amakaro rugiye kubakwa nk’uko Mayor Ntazinda abisobanura, akanakomoza ku zari zisanzwe.

    Ati “Mu minsi iri imbere mu Karere kacu hazatangira kubakwa uruganda rw’amakaro, tukizera ko na rwo ruzatanga akazi ku baturage benshi. Imirimo yo kurwubaka izatangira muri Mutarama umwaka utaha. Twari dusanzwe dufite uruganda rukora amapoto y’amashanyarazi, urutunganya amata ndetse n’izindi nto zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi”.

    Muri ako Karere kandi harimo kubakwa agakiriro kagezweho kazasimbura akari gasanzwe katari kameze neza, kakazatwara agera kuri miliyari imwe na miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda, ngo bikaba biteganyijwe ko kazaba kuzuye muri Gashyantare 2021, kakazanubakwamo uruganda rw’imyenda nk’uko Mayor Ntazinda abitangaza.

    Ifoto igaragaza ko urwo ruganda ruzaba ruri ku rwego rwo hejuru
    Ifoto igaragaza ko urwo ruganda ruzaba ruri ku rwego rwo hejuru


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyanza-harimo-kubakwa-uruganda-rw-insinga-ruzatwara-asaga-miliyari-eshanu

  • Video: Dore abakobwa batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababakobwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19 none bari kubiryozwa
    Ababakobwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19 none bari kubiryozwa

    Aba bakobwa bakaba bari barize amayeri yo gukoresha ibirori bacuranga umuziki udasohoka hanze, ibizwi nka silent Disco kugira ngo hatagira uwakumva urusaku rw’umuziki akabakekera gukora ibirori agahamagara inzego z’umutekano.

    Bapimwe covid19

    Bapimwe covid19

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko aba bakobwa bafashwe nyuma y’uko amashusho yabo agaragaje ko bakoze ibirori bahuriye mu rugo kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Aba bakobwa nyuma yo gutabwa muri yombi bapimwe icyorezo cya Covid-19, ubu bategereje ibisubizo, bakaba bagomba no gucibwa amande aho buri wese agomba gutanga 25,000Frw, uwateguye ibi birori ndetse n’uwabakiriye mu rugo bakaba bagomba gutanga 200,000Frw.

    Bagomba no gucibwa amande
    Bagomba no gucibwa amande
    CP JB Kabera yatanze inama zo gucka ku muco mubi wo kwishora mu byabanduza covid19
    CP JB Kabera yatanze inama zo gucka ku muco mubi wo kwishora mu byabanduza covid19

    Dore uko igikorwa cyo kwereka aba bakobwa itangazamakuru cyagenze

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Video-Dore-abakobwa-batawe-muri-yombi-bazira-kurenga-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-COVID-19

  • Nyagatare: Umuturage yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 400FRW #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muhirwanake Lazare arakekwaho gushaka guha ruswa umupolisi
    Muhirwanake Lazare arakekwaho gushaka guha ruswa umupolisi

    Yayamwoherereje tariki ya 20 Ukuboza 2020 akoresheje telefoni ngendanwa kugira ngo amuhe imifuka ye igera muri 6 yarimo inkweto za caguwa za magendu zari ziturutse mu gihugu cya Uganda, zafashwe n’inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Musheri.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko mu ijoro ryo ku itariki ya 20 Ukuboza 2020 mu masaha ya saa sita z’ijoro abashinzwe umutekano, ubwo bari bageze mu Kagari ka Kijojo mu Murenge wa Musheri, bari mu kazi ko gucunga umutekano, haje abantu bagera kuri 3 bikoreye imifuka 6 y’inkweto za magendu barabikanga bahita biruka.

    Yagize ati “Abo bantu bari bikoreye izo nkweto za caguwa bahise bazikubita hasi bariruka. Abashinzwe umutekano bahise bahamagara Polisi ikorera mu murenge wa Musheri, iraza itwara izo nkweto kuri sitasiyo ya Polisi.”

    CIP Twizeyimana avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba aribwo Muhirwanake Lazare yahamagaye umupolisi ukorera kuri sitasiyo ya Musheri amusaba ko yamuha inkweto ze zafashwe ngo maze amuhe ka Fanta.

    Yagize ati “Uwo mupolisi yamubajije aho aherereye amubwira ko ari i Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi ari naho acururiza inkweto za caguwa. Yamusabye kuza bakabiganiraho neza mu rwego rwo kugira ngo amubaze neza uburyo yinjiza izo nkweto za caguwa mu buryo bwa magendu, undi ahageze amusaba ko yazimuha akamwoherereza ibihumbi 400 bya ruswa kuri telefoni ye, niko guhita bamufata amaze kuyohereza.”

    Bikekwa ko Muhirwanake atari ubwa mbere yinjije izi nkweto za caguwa mu buryo bwa magendu mu gihugu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yibukije abacyishora mu bucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubireka burundu kuko bitajya bihira ababikora, ko iherezo ryabyo ari ukubagusha mu gihombo, gukena, gucibwa amande no gufungwa.

    Yashimiye uyu mupolisi wakoze kinyamwuga akanga ruswa kuko azi ububi bwayo uburyo imunga ubukungu bw’Igihugu ikanadindiza iterambere ryacyo, na serivisi ntitangwe uko bikwiye. Yaboneyeho gukangurira buri wese kudahishira uwaka, uwakira cyangwa utanga ruswa, n’undi wese ukora ibyaha.

    Muhirwanake yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Musheri ngo akorweho iperereza.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-umuturage-yafashwe-agerageza-guha-umupolisi-ruswa-y-ibihumbi-400frw

  • Dore abakobwa batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababakobwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19 none bari kubiryozwa
    Ababakobwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19 none bari kubiryozwa

    Aba bakobwa bakaba bari barize amayeri yo gukoresha ibirori bacuranga umuziki udasohoka hanze, ibizwi nka silent Disco kugira ngo hatagira uwakumva urusaku rw’umuziki akabakekera gukora ibirori agahamagara inzego z’umutekano.

    Bapimwe covid19

    Bapimwe covid19

    Umuvugizi wa Polici y’Igihugu CP John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko aba bakobwa bafashwe nyuma y’uko amashusho yabo agaragaje ko bakoze ibirori bahuriye mu rugo kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid19.

    Aba bakobwa nyuma yo gutabwa muri yombi bapimwe icyorezo cya Covid19, ubu bategereje ibisubizo, bakaba bagomba no gucibwa amande aho buri wese agomba gutanga 25,000Frw, uwateguye ibi birori ndetse n’uwabakiriye mu rugo bakaba bagomba gutanga 200,000Frw.

    Bagomba no gucibwa amande
    Bagomba no gucibwa amande
    CP JB Kabera yatanze inama zo gucka ku muco mubi wo kwishora mu byabanduza covid19
    CP JB Kabera yatanze inama zo gucka ku muco mubi wo kwishora mu byabanduza covid19


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dore-abakobwa-batawe-muri-yombi-bazira-kurenga-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid19