Tag: featured

  • Gisagara: Amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri azatangira kwifashishwa muri Werurwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Agira ati “Izi megawati zizatangwa n’igice cy’uru ruganda cyamaze kuzura tuzagerageza mu kwezi gutaha kwa Mutarama, Kandi n’igisigaye mu kwa gatanu kizaba cyararangiye.”

    Ibi ngo bizatuma muri Kamena 2021 uru ruganda ruzaba rubasha gutanga megawati 80. Icyakora 10 muri zo zizajya zifashishwa n’uruganda mu mirimo ya buri munsi, 70 ni zo uruganda ruzajya ruha ikigo gishinzwe amashanyarazi kugira ngo yifashishwe.

    Uyu muyobozi anavuga ko uru ruganda ari rwo ruzatanga amashanyarazi menshi mu Rwanda, kuko ahandi haba hatanga megawati zibarirwa mu icumi. Kugeza ubu urugonero rwa Nyabarongo ni rwo runini kandi rutanga megawati 28.

    Uruganda rw’amashanyarazi ni na rwo ruganda rubyaza nyiramugengeri amashanyarazi runini mu Karere u Rwanda ruherereyemo, rukanaba urwa kabiri muri Afurika.

    Urwa mbere ngo ni urwo muri Senegal rubyazwa amashanyarazi arenga megawati 1000.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-amashanyarazi-akomoka-kuri-nyiramugengeri-azatangira-kwifashishwa-muri-werurwe

  • NEC yasobanuye impamvu ingengabihe y’amatora y’inzego z’ibanze yahindutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Charles Munyaneza avuga ko amatora yigijweyo ngo barebe uko icyorezo cya Covid-19 kigenda kimera
    Charles Munyaneza avuga ko amatora yigijweyo ngo barebe uko icyorezo cya Covid-19 kigenda kimera

    Ibyo ni ibitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, akavuga ko nubwo ari uko bimeze izo mpinduka nta kintu kinini zitwara kuri gahunda y’amatora yari yatangajwe, cyane ko atari byose byahindutse.

    Mu nkuru Kigali Today yaherukaga gutangaza, hari harimo ko amatora y’inzego z’ibanze yagombaga gutangira tariki 6 Gashyantare 2021, ariko si ko biri kubera izo mpinduka nk’uko Munyaneza abisobanura.

    Agira ati “Ubundi amatora yagombaga gutangira ku itariki ya 6 Gashyantare 2021, ni ukuvuga ayo ku rwego rw’imidugudu n’utugari na ho andi akaba ku itariki 22 Gashyantare 2021. Ariko ubu muri gahunda nshya twatanze, amatora yagombaga kuba ku itariki 6 Gashyantare azaba ku itariki 20 Gashyantare 2021, twihaye icyo gihe ngo turebe uko icyorezo cya Covid-19 kigenda gifata intera, tunabone umwanya wo gukangurira abaturage amabwiriza yo kwirinda”.

    Ati “Icyakora amatora yagombaga kuba ku itariki 22 Gashyantare 2021 ari yo avamo abajyanama b’uturere, yo ntacyo twigeze tuyahinduraho azaguma ku itariki yayo”.

    Yongeraho ko nta kintu kinini kizahinduka kuko byari biteganyijwe ko uturere tuzaba dufite nyobozi ku 1 Werurwe ariko ngo n’ubundi zizaba zabonetse ku ya 5 Werurwe 2021.

    Uwo muyobozi avuga kandi ko bibaye ngombwa ko ayo matora yakongera kwigizwayo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa ku nzego zose ari bo bazakomeza kuyobora, kuko za nyobozi zo zigomba kuba zavuyeho.

    Ati “Ubundi manda y’abayobozi itangira igihe abayobozi bandi barahiriye, abariho ubu bagombye guhagarika imirimo mbere yo gutangira kwakira kandidatire, ahari Njyanama Abanyamabanga Nshingwabikorwa ni bo basigara bayobora kugera abandi bayobozi batowe. Nta kizapfa rero nubwo amatora yakomeza kwisunika, cyane ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na yo iba ibikurikirana, twareba icyakorwa”.

    Ati “Ariko tubona amatora ashobora kuba kuri ariya matariki kuko nubwo icyorezo gihari, tugomba no kureba ku miyoborere y’abaturage kubera ko abo bayobozi batorwa bafite uruhare runini mu gukangurira abaturage kwirinda icyo cyorezo. Bivuze ko icyorezo gihari ariko n’ubuzima bw’igihugu bugomba gukomeza, byose ni ukubishyira ku munzani”.

    Munyaneza avuga kandi ko ku rwego rw’uturere tugize Umujyi wa Kigali ndetse n’wo Mujyi ubwawo nta matora azaba muri icyo gihe kuko haherutse kuba impinduka, abayobozi bahari bakaba bafite manda y’imyaka itanu. Ikizakorwa muri utwo turere ngo ni ugutora za Njyana kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’umurenge, amatora agahagararira aho.

    Ingengo y’imari yateganyijwe y’ayo matora ingana na miliyari eshatu na miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo kubera ibikoresho byo kwirinda Covid-19 bizakenerwa mu gihe cy’amatora, NEC ngo irimo kuvugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo iyo ngengo y’imari ibe yakongerwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nec-yasobanuye-impamvu-ingengabihe-y-amatora-y-inzego-z-ibanze-yahindutse

  • NFF ikomeje kwegera abana bahoze mu muhanda ibatoza imitekerereze yagutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayisaba Fabrice Foundation ikomeje gusura abana bahoze mu mihanda basubizwa mu miryango yabo
    Ndayisaba Fabrice Foundation ikomeje gusura abana bahoze mu mihanda basubizwa mu miryango yabo

    Ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’ishuri ry’inshuke rw’uwo muryango rya Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, aho ku cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, icyo gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze na Rubavu ahasuwe abana bahoze mu muhanda bo miryango itandatu.

    Ni igikorwa cyatangiwemo n’impanuro zinyuranye zikubiyemo ubutumwa bwa NFF bugamije gufasha abo bana mu myumvire n’imitekerereze yagutse ibafasha kubaho neza muri sosiyete, mu rwego rwo kubarinda icyabasubiza mu buzima bubi bahozemo, no kuganiriza ababyeyi babo mu kubereka ko bakiriwe mu miryango nk’uko Ndayisaba Fabrice, Umuyobozi w’iyo Fondation yabitangarije Kigali Today.

    Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Yagize ati “Iki ni igikorwa ngarukamwaka dutegura mu gufasha abana bahoze mu mihanda ya Rubavu na Musanze bagasubizwa mu miryango ndetse bamwe basubizwa mu mashuri mu gihe abandi bagishakishirizwa aho baziga. Turabasura tukabereka ko tubari hafi kandi tubashyigikiye, ni mu rwego rwo kubafasha mu mitekerereze n’imyumvire mu kubarinda gusubira aho bahoze”.

    Arongera agira ati “Ni n’umwanya wo kubifuriza umwaka mushya muhire basangira Noheli, ni ibikorwa dufashwamo n’abanyamuryango bagize iyo Fondation barimo na Senateri Musabeyezu Narcisse uduhora hafi”.

    Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice ni ishuri ryakira abana b’inshuke nyuma y’uko rishinzwe muri Mutarama 2020, aho rikorera mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro aho ryemewe na Minisiteri y’Uburezi rihabwa n’ibyangombwa biryemerera gukora ku mugaragaro.

    Ecole Maternelle Ndayisaba Fabrice Fondation riherereye muri Kicukiro
    Ecole Maternelle Ndayisaba Fabrice Fondation riherereye muri Kicukiro

    Ni ishuri ryakomeje gufasha abana muri ibi bihe bya COVID-19 hifashishijwe ikoranabuhanga (Online) ku buryo abana batagizweho ingaruka zikomeye n’icyo cyorezo.

    Uretse icyo gikorwa cyo gufasha abana bahoze mu muhanda, Ndayisaba Fabrice Foundation ikomeje ubukangurambaga bujyanye no gukomeza kurwanya COVID-19 mu bana no mu rubyiruko.

    Ni ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye na Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, hafashwa n’ababyeyi gutoza abana umuco wo gukora siporo bari mu ngo, kugira ngo bakomeze bagire ubuzima bwiza.

    Ndayisaba Fabrice washinze NFF
    Ndayisaba Fabrice washinze NFF
    Umwe mu bafite abana bahoze mu muhanda yishimiye icyo gikorwa
    Umwe mu bafite abana bahoze mu muhanda yishimiye icyo gikorwa


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nff-ikomeje-kwegera-abana-bahoze-mu-muhanda-ibatoza-imitekerereze-yagutse

  • Gukorera hamwe nk’umuntu umwe- Umuhigo Munyeshyaka Vincent yinjiranye muri BDF – #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukuboza 2020, Munyeshaka yahize kurushaho kumenyekanisha ibikorwa bya BDF mu baturage no kugaragaza ishusho yayo nk’ikigo kigamije gushyigikira iterambere ry’umuturage.

    Inama y’Abamisitiri yateranye ku wa 15 Ukuboza 2020 niyo yagize Munyeshaka Vincent Umuyobozi Mukuru wa BDF, Semigabo Rosalie ahabwa kumwungiriza.

    Aba bayobozi baje gukomereza aho abandi bari bagejeje mu gushyigikira imishinga ya ba rwiyemezamirimo muri gahunda ya Leta yo gutanga inguzanyo ku mishinga iciriritse no guhanga imirimo mishya.

    Munyeshaka Vincent yavuze ko abakozi ba BDF bose bakwiye gukorera hamwe nk’umuntu umwe mu rwego rwo guhuza imbaraga kugira barusheho gutanga serivisi nziza.

    Yagize ati “Buriya hari ingingo dukwiye kugenderaho nko gukorera hamwe nk’umuntu umwe, abakozi bose tugahuza imbaraga n’umutima kugira ngo turusheho gushyigikira iterambere ry’umuturage.”

    Yakomeje avuga ko hazabaho kumenyekanisha no gusobanura neza icyo BDF ari cyo kugira ngo hakurweho urujijo mu baturage bafata iki kigega uko kitari bikaba byavamo kucyitegaho ibidashoboka.

    Ati “Hari ikibazo cyabaye aho abantu bumvaga ko BDF ishoboye byose, ko yakora byose byamara kugenda gutyo ugasanga guhuza ubushobozi buhari n’ibyifuzo by’abantu bigorana. Biradusaba ko tuzajya tubamenyesha ubushobozi dufite ndetse n’uko tuzabukoresha.”

    Muri iki gikorwa, hanahererekanyijwe ububasha hagati y’Uwari uyoboye Inama y’Ubutegetsi ya BDF, Rugamba Egide na Rwigamba Eric wamusimbuye.

    Rwigamba Eric yavuze ko abakozi bose bafite inshingano zo gukorera hamwe mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku baturage.

    Ati “Buri mukozi wese akwiye kumva ko akwiye kugira umusanzu atanga mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda tugakorera hamwe mu gukomeza gushyigikira iterambere ry’umuturage.”

    Abayobozi bacyuye igihe basabye ababasimbuye gukomereza aho bari bageze no gukosora ibitaragenze neza.

    Rugamba Egide wahoze ari mu Nama y’Ubutegetsi ya BDF yavuze ko hari ibikorwa bikomeye bagezeho birimo kwigisha abantu uko batangiza imishinga yabo.

    Ati “Hari byinshi twakoze ariko igikomeye ni uguhanga imirimo no kwigisha abaturage kugira imishinga yabo ibabyarira inyungu, ntekereza ko abayobozi bashya bazakomerezaho.”

    “Ikindi nabwira aba bayobozi bashya ni uko abantu bafite byinshi bashaka kuri BDF kandi biri hejuru bakwiye kumenya uko basubiza ibi byifuzo by’abashaka ko yagira aho ibageza.”

    Kuva BDF yatangira gukora mu mwaka wa 2011 imaze gufasha imishinga irenga ibihumbi 35 ifite agaciro k’arenga miliyari 96 Frw.

    Munyeshyaka Vincent ahererekanya ububasha na Umugwaneza Monique wayoboraga BDF by’agateganyo

    Rugamba Egide (iburyo) wari mu Nama y’Ubutegetsi ya BDF ahererekanya ububasha na Eric Rwigamba ugiye kuyiyobora

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko intego bihaye ari gukorera hamwe nk’umuntu umwe kugira ngo barusheho gutanga serivisi ziboneye ku Banyarwanda

    Abayobozi bashya bakiriwe muri BDF

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BDF, Rwigamba Eric, yasabye ko abakozi bose bagomba guharanira iterambere ry’abaturage

    Umuyobozi wungirije wa BDF, Semigabo Rosalie

    Uwari Umuyobozi w’Agateganyo wa BDF, Umugwaneza Monique, mu muhango w’ihererekanyabubasha

    Amafoto: Uwumukiza Naniy


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukorera-hamwe-nk-umuntu-umwe-intego-y-ubuyobozi-bushya-bwa-bdf-burongowe-na

  • Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongerezakazi ibikoresho yari yaribwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakekwaho ubujura barindwi barakekwaho kwiba umuzungu w
    Abakekwaho ubujura barindwi barakekwaho kwiba umuzungu w’Umwongereza baciye mu idirishya baciye giriyaje

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ibi bikoresho byibwe mu ijoro ryo ku wa 18 Ukuboza 2020, abajura banyuze mu idirishya binjira mu nzu.

    Avuga ko nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage babashije gufata umwe muri abo bajura na we agenda abereka abandi.

    Ati “Abaturage baduhaye amakuru tubasha gufata umwe na we agenda atwereka abandi. Hari abo twakuye i Kabarondo, i Kabuga n’i Kigali. Byose twabashije kubibona kuko twabonye ababiguze ndetse n’uwakuyemo umubare w’ibanga muri mudasobwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana kandi arasaba abaturage kwirinda gutanga icyuho cy’uko imitungo yabo yakwibwa, bakayihozaho ijisho ndetse ifite agaciro bakiyishyiraho ikimenyetso kugira ngo mu gihe inafashwe byorohe kumenya nyirayo.

    Agira ati “Mu minsi mikuru abajura bakajije umurego, birasaba ko amarondo akazwa neza ariko na none abantu bakagira uruhare mu kurinda umutekano w’ibyabo, birinda icyuho cy’uko byakwibwa ntibabite mu ruganiriro ngo bajye mu cyumba bagafunga neza ariko na none bakibuka kubishyiraho ibimenyetso byafatwa bikoroha kumenyekana nyirabyo.”

    Mu bikoresho bibye umuzungukazi harimo televiziyo na mudasobwa
    Mu bikoresho bibye umuzungukazi harimo televiziyo na mudasobwa

    Siborurema Emmanuel ni umusore w’imyaka 32 ukomoka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama yiyemerera ko ari umujura ariko yari yarabiretse nyuma yo kubifungirwa.

    Avuga ko kugira ngo bibe ibyo bikoresho by’umuzungu yari yasuye umusore w’inshuti bakanywa inzoga byagera mu ijoro bagatekereza gushaka amafaranga y’iminsi mikuru.

    Ati “Bamfunze igihe gito ndabihanirwa mvayo narabiretse neza n’abaturanyi barabizi ahubwo sinzi ukuntu Satani yanjemo tumaze kunywa izo nzoga ndavuga ngo reka tujye gushaka amafaranga yo tuzarya ku munsi mukuru.”

    Sinzinkabo Pierre ukora akazi k’ubucuruzi butandukanye harimo akabari na resitora i Kabarondo avuga ko we yahuje abajura n’umuguzi ariko atazi ibyo ari byo dore ko ngo yahawe igihembo cy’ibihumbi 10 gusa.

    Cyakora yemera ko atari ubwa mbere afunzwe ku cyaha nk’iki kuko ngo mu mwaka wa 2012 yafunzwe azira kugura ibintu by’ibijurano akatirwa imyaka 2 gusa ngo kubera imbabazi akora umwaka umwe.

    Asaba imbabazi Abanyarwanda kuko ngo atazongera gukora icyaha nk’icyo kuko ngo ibyamubayeho byatewe no guhubuka.

    Ati “Jye umwe muri abo bahungu yarampamagaye tutaziranye ansaba kumugurira ibikoresho mubwira ko ntabigura ariko namubonera umukiriya. Naramushatse ndetse tuzana i Rwamagana kubifata mu modoka ye, gusa ndasaba Abanyarwanda imbabazi si ndi umujura mba numva ntanabikora ibyabaye ni uguhubuka.”

    Mu bafashwe harimo abajura 3, abaguzi b’ibyibwe 3 ndetse n’undi umwe wafashije mu gukura muri mudasobwa umubare w’ibanga.

    Dogherty Hannah Louise, umukorerabushake w’Umushinga VSO mu Karere ka Rwamagana ufasha abarimu mu myigishirize (Mentor) wibwe ntiyifuje kuvugana n’itangazamakuru ndetse ntiyavuze n’agaciro k’ibyo yari yibwe uretse ko byose byabonetse uretse itoroshi gusa.

    Mu bikoresho yibwe harimo mudasobwa imwe, televiziyo, ibyangombwa bye, amakarita akoreshwa muri banki, icyuma gifata amashusho (Camera) n’ibindi.

    Mu mukwabu wakozwe ku wa 24 Ukuboza 2020 ku hantu hakekwa ubujura, hafashwe ababukekwaho 25 batatu bakaba ari bo banyuze mu idirishya ry’inzu Hannah Louise atuyemo bakamutwara ibikoresho basanze mu cyumba cy’uruganiriro.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-y-u-rwanda-yashyikirije-umwongerezakazi-ibikoresho-yari-yaribwe

  • Dr Nsanzimana yagaragaje abagisurana nk’abashobora gushyira igihugu mu kangaratete – #rwanda #RwOT

    Amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n’inzego z’ubuzima harimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, gusa Dr Nsanzimana agaragaza ko hari abarenga kuri ibi bagakora ingendo zo gusura inshuti n’abavandimwe ari nako bishyira mu byago byo kwandura.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 29 Ukuboza, yagaragaje izi ngendo ziri gukorwa cyane mu minsi mikuru isoza umwaka nk’ibishobora kongerera ubukana bwa Covid-19 mu Rwanda.

    Ati “Abantu muri iyi minsi mikuru bitwararike cyane kuko imyitwarire y’umuntu, ibyo birori bategura, ukuntu yitwara mu buzima kujya gusura ababyeyi n’abazukuru n’abuzukuruza ibyo byose biraza kudutera ikibazo.”

    “Biraza gutuma n’izo ndembe ziyongera. Umuntu arajya gusura sekuru, nyirakuru cyangwa umuvandimwe azi ko ari urukundo amushyiriye ugasanga rimwe na rimwe amushyiriye na Covid-19, hashira icyumweru kimwe ugasanga aje ari indembe.”

    Dr Nsanzimana yavuze ko mu byatumye Covid-19 yongera gukaza umurego mu Rwanda muri iyi minsi harimo n’ukudohoka kw’abantu, aho batacyubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera nk’uko bikwiye.

    Umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 75 mu gihe abanduye ari 8021.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

    Dr Sabin Nsanzimana yasabye abantu kwirinda icyatuma bishyira mu kaga ko kwandura Covid-19 cyangwa bakayanduza abandi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nsanzimana-yagaragaje-abagisura-imiryango-nk-abashobora-gushyira-igihugu-mu

  • Ingabo z’u Rwanda zirinze abitabiriye amatora muri Centrafrique (Amafoto) – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA) zatangaje ko ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo aya matora abe atekanye, by’umwihariko ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu murwa mukuru Bangui ziryamiye imajanja.

    MINUSCA yagize yagize iti “Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro zo mu Rwanda, zirinze ibiro by’itora bya Lycée Boganda mu Murwa Mukuru Bangui, mu gihe Abanya-Centrafrique bari kwitabira amatora rusange y’uyu munsi ku wa 27 Ukuboza 2020.”

    U Rwanda ni cyo gihugu gifite ingabo nyinshi muri MINUSCA, ndetse by’umwihariko muri ibi bihe by’amatora aho n’inyeshyamba zari zakajije umurego u Rwanda rwohereje izindi ngabo kujya kunganira izari zisanzweyo no gutuma hatagira icyahungabanya amatora ari kuba uyu munsi.

    Perezida Kagame aherutse kuvuga ko uburyo Ingabo za Loni zigira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro buza kuba butandukanye n’ubw’iz’ingabo u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu kuko zo zagiyeyo mu buryo butandukanye.

    Ati “Urugero kuri iki kibazo, dufitanye imikoranire na Repubulika ya Centrafrique nkeka ko muzi kuko byakorewe hano no muri Centrafrique ubwayo, twatekereje ko tunyuze muri iyi mikoranire no ku busabe bwa Guverinoma ya Centrafrique, amategeko ngenderwaho araza kuba atandukanye. Kandi azadushoboza kurinda no kongera ubushobozi bwo kurinda ingabo zacu zibasiwe n’iyo mitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage.”

    Yongeyeho ati “Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zihashye ibyo bikorwa”.

    Ingabo z’u Rwanda nizo zari zicungiye umutekano Perezida Faustin-Archange Touadéra ubwo yajyaga gutora

    Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinze ibiro by’ahari gukorerwa amatora mu Murwa Mukuru wa Bangui

    Ingabo z’u Rwanda aho ziri muri iki gihugu ziryamiye amajanja

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zirinze-abitabiriye-amatora-muri-centrafrique-amafoto

  • Burera: Abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe umwe ahita apfa – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2020, mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kivuye, Akagari ka Murwa Umudugudu wa Gatare, aho uko ari batatu bazindukiye muri iki kirombe gucukura umucanga rwihishwa, kikariduka uwitwa Nzirorera Samuel w’imyaka 30 agahita apfa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko aba bagabo bacukuraga umucanga ahantu bari bamaze iminsi bihangiye kuko hatari hasanzwe hacukurwa.

    Ati “Abo bagabo bacukuraga umucanga ahantu hatari hasanzwe hacukurwa, ni aho bari bihangiye, ni mu murima bivugwa ko wari uw’umwe muri bo kuko nibwo bari bagitangira kuhacukura, baza kugira ibyago ikirombe kirabagwira umwe ahita apfa abandi barakomereka”

    Yakomeje agira ati “Twashyize ingufu mu gukumira ubucukuzi butemewe n’ubwo hari abaduca mu rihumye bakabikora bihishe, inama twabagira ni ukuzibukira bene ibi bikorwa, ababyifuza bakagana inzego bireba bakabikora bisanzuye mu mucyo, kuko kwihishahisha nk’uku bibaviramo ingaruka zikomeye zirimo no kuhasiga ubuzima”

    Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa ku Bitaro bya Butaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe abakomeretse bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rusasa kugira ngo bitabweho n’abaganga.

    Biravugwa ko aho bacukuraga umucanga, hari aho bihangiye kuko hatari hasanzwe hakorerwa ubwo bucukuzi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abagabo-batatu-bagwiriwe-n-ikirombe-umwe-ahita-apfa

  • Abaturage bibukijwe ko gukorera ku jisho bakica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari nko kwiyahura – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni impanuro baherewe mu biganiro bitandukanye bagiye bahabwa n’ubuyobozi bwabo ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE, aho bashyikirije abaturage ibikoresho by’isuku, amasabune yo kumesa, ay’amazi yo gukaraba intoki, indobo, amajerekani n’ibikoresho byo kubakisha ubwiherero bugezweho mu rwego rwo kunoza isuku mu kwirinda COVID-19 n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.

    Bamwe mu baturage bahawe ibikoresho by’isuku bavuga ko bigiye kuborohereza mu buryo kuyinoza, gusa nabo bahamya ko kuba baradohotse ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari uko abenshi muri bo bagikorera ku jisho ry’abayobozi, ari nayo mpamvu bakeka ko byazamuye imibare y’abandura iki cyorezo.

    Bankundiye Pascasie wo mu Murenge wa Kinzuzi mu Karere ka Rulindo yavuze ko ntacyo Leta idakora ngo ibiteho ibashakira abaterankunga babafasha guhangana na COVID-19.

    Yagize ati “Nk’ubu ibikoresho duhawe by’isuku biradufasha gukomeza kwirinda, gusa haracyari benshi muri twe bumva ko kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, ari ugucungana na polisi, cyangwa abandi bayobizi, tubona ari nayo mpamvu imibare y’abacyandura n’abo gihitana yiyongera cyane.’’

    Rekayabo Venuste w’imyaka 66 utuye mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu ashimangira ko urubyiruko ahanini aribo bakunze kwica amabwiriza ku bushake, bakibuka kuyubahiriza ari uko babonye abayobozi, ibintu avuga bitera impungenge z’uko abandura biyongera.

    Ati “Nkatwe dukuze turitwararika cyane tukagerageza kwirinda iki cyorezo twubahiriza amabwiriza twahawe, ibi bikoresho duhawe na AEE nabyo ni ibitwunganira mu kwirinda turanabashimira, gusa haracyari ikibazo gikomeye aho ubona hari abibuka kubahiriza amabwiriza ari uko babonye abayobozi, cyane ku rubyiruko, biduteye ubwoba ko iki cyorezo kitazatuvamo vuba kuko kucyirinda bisaba gushyira hamwe nk’uko duhora tubyibutswa.’’

    Umukozi wa AEE Rwanda Ushinzwe guhuza Ibikorwa by’Umushinga HBCC mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Ngororero na Nyabihu, Pasiteri Niyindengera Faustin, avuga ko icyo bagamije ari ukwigisha abaturage kwirinda indwara ziterwa n’umwanda by’umwihariko COVID-19.

    Yagize ati “Twigisha abaturage kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, by’umwihariko muri ibi bihe turimo byo kurwanya no kwirinda COVID-19, bijyana n’ibikorwa aho turimo kubaha ibikoresho by’isuku, amasabune atandukanye, indobo za kandagirukarabe, ibikoresho byo kubaka ubwiherero bugezweho n’ibindi. Bibafasha gukomeza kwirinda iki cyorezo ariko ikiruta ibi byose ni ugukangurira abaturage kwirinda no kurinda bagenzi babo, birinda gukorera ku jisho ahubwo bita ku mpamvu yatumye hashyirwaho aya mabwiriza.’’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Bizimana Placide, yibukije abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima mu kwirinda COVID-19, anagaruka ku bagikorera ku jisho abibutsa ko aho bizananirana ibihano bizakazwa ariko bakarengera ubuzima bw’abaturage.

    Yagize ati “Icyorezo kigitangira hari abumvaga ko amabwiriza avunanye, kwambara agapfukamunwa bikabangamira, guhana intera bigoranye, ariko uko cyakomeje kwiyongera batangiye kubimenyera. Haracyari bake bagikorera ku jisho bica amabwiriza ku bushake, tubifata nko kwiyahura unashyira ubuzima bwabandi mu byago, nyamara COVID-19 yo ntikorera ku jisho, aho bizananirana ibihano bizatangwa kandi bikarishye, kugira ngo dukomeze kurengera ubuzima bw’abaturage”

    Biteganyijwe ko Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, AEE Rwanda ku bufatanye na Care Internationale, bazaha abaturage basaga ibihumbi 25 bo mu Turere twa Gakenke Rulindo Nyabihu na Ngororero, ibikoresho byo kunoza isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda by’umwihariko mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, banakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda.

    Mbere yo guhabwa ibikoresho by’isuku basobanuriwe uko bazajya babikoresha mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 barwanya umwanda

    Mbere yo guhabwa ibikoresho basobanuriwe ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bizabafasha kuyikumira

    Ibikoresho bahawe byiganjemo iby’isuku bizabafasha gukomeza kwirinda COVID-19

    Abaturage bo mu Karere ka Rulindo na bo bahawe ibikoresho byiganjemo iby’isuku

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-bibukijwe-ko-gukorera-ku-jisho-bakica-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Abataratanga imisanzu yose ya mituweli bazatangira kwishyuzwa 100% guhera muri Mutarama – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Kubera icyorezo cya COVID-19, muri Mata 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima na RSSB borohereje abanyamuryango ba mituweli bemererwa kwivuza badategereje ukwezi nk’uko byajyaga bigenda ndetse banashyirirwaho uburyo bushobora kubafasha gutanga imisanzu yabo mu byiciro.

    Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu abamaze gutanga imisanzu yose nk’uko babisabwa bagera kuri 83.6%, hakwiyongeraho abishyuye igice bakagera kuri 85%. Ibi bivuze ko hakiri umubare w’abataratanga imisanzu yose ndetse n’abatarishyura amafaranga na make.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango muri RSSB, Ntigurirwa Deogratias, yabwiye RBA ko guhera muri Mutarama uzaba utaratanga iyi misanzu yose azafatwa nk’utarishyuye.

    Yagize ati “Abantu batarishyura kugeza ku 100% guhera ku wa 1 Mutarama 2021 ntabwo bazabasha kwivuza kuko nyine bazaba bataruzuza imisanzu isabwa, nkaba mbasaba ko mbere yo kugira ngo umuntu atekereze iminsi mikuru yatekereza kuri mituweli.”

    Ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bugenda buzamuka kuko kugeza ubu buri ku kigero cya 85%, mu gihe mu mwaka wa 2019/2020 ukwezi nk’uku bwari ku kigero cya 79% bivuze ko bwiyongereyeho 6%.

    Gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza yatangiye muri 2003 igamije gufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi bwiza kandi buhendutse. Kuva iki gihe bwatumye ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byafashije gushyiraho uburyo rusange bwo kuvura abaturage barwo kandi buhendutse bituma na serivisi z’ubuzima zitera imbere.

    Bimwe mu byagezweho kubera kwivuza kare harimo gahunda yo gukingira abana, ikorwa ku barenga 90% by’abari mu Rwanda, harimo kandi kugabanya umubare w’abagore n’abana bapfa bavuka.

    Abataratanga Mituweli muri Mutarama bazatangira kwiyishyurira ikiguzi cyose cya serivisi z’ubuvuzi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abataratanga-imisanzu-yose-ya-mituweli-bafatiwe-ingamba-zikarishye