Tag: featured

  • Nakiriwe mu Rwanda nk’ugeze iwabo – Umwe mu bavuye muri Libya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa giteganywa n’amasezerano ya “Emergency Transit Mechanism – ETM”, agamije gucumbikira impunzi mu gihe gito, yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

    Umwe muri izo mpunzi wabaga muri Libya ariko akomoka muri Sudani, ari muri bake bashobora kuvuga Icyongereza, akaba yabwiye Kigali Today ko yageze mu Rwanda akumva atekanye.

    Ati “Mvuye ahantu habi, igihe nari ngeze hano numvise nakiriwe nk’ugeze iwabo, ndacyashakisha ahantu heza natura ariko n’u Rwanda ndarukunda kuko narumenye ko rwavuye mu ntambara ubu rukaba rufite amahoro, ndarukunda rero”.

    Ahagana saa ine z’ijoro nibwo izi mpunzi n’abasaba ubuhunzi biganjemo abasore n’inkumi bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, babanza gukorerwa ibizamini bya Covid-19 mbere yo kurira imodoka zibajyana kuba bacumbitse muri Hoteli La Palisse i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Aba baturage bava muri Libya, igihugu cyashegeshwe n’intambara kuva muri 2011, bazasanga abandi mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iri muri ako Karere ka Bugesera.

    Mu bamaze kwakirwa mu Rwanda hari abo ibihugu by’i Burayi na Amerika bimaze kwemera guha ubuhungiro, barimo 131 bagiye muri Suwede, 23 bagiye muri Canada, 46 bagiye muri Norvège, abandi batanu bakaba barakiriwe n’u Bufaransa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Nakiriwe-mu-Rwanda-nk-ugeze-iwabo-Umwe-mu-bavuye-muri-Libya

  • Dr Kalisa ari gukora ubushakashatsi ku ngaruka z’imyuka ihumanya ikirere ku mashuri y’abana mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku Isi hose, abana bari mu cyiciro cy’abantu bugarijwe cyane n’ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere. Igituma zibageraho ahanini bijyanye no kuba baba bafite ibihaha bitarakomera, guhumeka cyane kurusha abakuru ndetse n’indeshyo yabo ikaba yatuma imyuka isohoka mu modoka ibageraho vuba.

    Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo mu 2012, bugaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bapfuye icyo gihe, abagera kuri 22% bazize indwara z’ubuhumekero.

    Mu kugabanya ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Loni intego zijyanye no kubungabunga ikirere, aho rwiyemeje kugabanya imyuka igihumanya ku kigero cya 38% mu 2030.

    Zimwe mu ngamba rwihaye muri icyo cyerekezo harimo kunoza uburyo bwo gutunganya ingufu, gukoresha inganda neza, gucunga imyanda, ubwikorezi ndetse n’ubuhinzi; bizatuma imyuka ihumanya ikirere igabanukaho toni miliyoni 4,6.

    U Rwanda kandi rwagabanyije itumizwa ry’imodoka zishaje, rwatangije ikoreshwa ry’ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi ndetse rwanashyizeho umunsi wo guhagarika ibinyabiziga, imihanda rusange igakoreshwa n’abanyamaguru muri siporo rusange (Car Free day).

    Dr Kalisa yabwiye IGIHE ko mu guhangana n’imyuka ihumanya ikirere, hari aho usanga ibigo by’amashuri by’umwihariko ibyo mu mijyi bidafata ingamba zihagije mu kurinda abana.

    Ibi ahanini bishingiye ku kuba ibyo bigo biba byegereye imihanda inyuramo ibinyabiziga byinshi, imodoka zijyana abana ku ishuri usanga ari izishaje cyane zohereza imyotsi myinshi ihumanya ikirere aho zimara igihe kinini zihagaze zibakuramo cyangwa zibategereje kandi moteri zazo zisohora imyotsi.

    Mu gushaka umuti w’iki kibazo, Dr Kalisa yatangiye ubushakashatsi bugamije kureba ingaruka imyuka ihumanya ikirere ifite n’uko zakwirindwa.

    Yagize ati “Ubushakashatsi nabutangiriye muri Kigali Parents School aho nahuguye abana, mbereka uko bifatira ibipimo mu gihe ababyeyi babazanaga ku ishuri kugira ngo abe aribo bakurana umuco wo kurwanya imyuka ihumanya ikirere.’’

    Iri shuri ryatoranyijwe kuko rifite itsinda rishinzwe ibidukikije kandi ryegereye umuhanda unyuraho ibinyabiziga byinshi n’abana benshi baryigamo batwarwa mu modoka.

    Akomeza ati “Nakoranye n’abana, mbaha ibikoresho bifatira ibipimo babona uko ibipimo bihindagurika mu gihe ababyeyi baje babatwaye mu modoka. Iki gikorwa kiratanga icyizere kuko kizatuma ababyeyi bashyira imbaraga mu kurinda abana babo.’’

    Dr Kalisa azakomeza gukora ubushakashatsi no mu bindi bigo biri mu ntara zitandukanye z’igihugu.

    Abana bajya ku ishuri mu mijyi ya Afurika bamara nibura amasaha umunani ari mu ishuri, mu gihe indi imwe cyangwa ebyiri bayikoresha mu rugendo.

    Abenshi aho bahurira n’ahari imyuka ihumanya ikirere ni ku ishuri, mu gihe biga, mu karuhuko no muri siporo bitewe n’uko ibigo byabo byegereye imihanda migari.

    Inyigo yakozwe mu Bwongereza yagaragaje ko kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 20% bishobora kuzamura imikorere y’ubwonko bw’umwana ho 6.1%.

    -  Ingamba zo guhangana n’imyuka ihumanya ikirere ku mashuri

    Imyuka ihumanya ikirere igira ingaruka ku buzima bw’abana kuko ubushakashatsi bugaragaza ko bibasirwa n’indwara z’ibihaha, asthma ndetse bishobora no kugabanya imitsindire yabo mu ishuri.

    Dr Kalisa avuga ko mu guhangana n’iki kibazo hari ingamba zikwiye gufatwa kandi bikagirwamo uruhare na buri wese.

    Yagize ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri bakwiye gufata aho abanyeshuri binjirira, aho bakinira, hakaba kure y’imihanda inyuramo ibinyabiziga cyangwa aho biparika; gutera ibiti bikikije ishuri ku buryo rwa rusaku n’imyuka y’ibinyabiziga itabona aho imenera byoroshye; kuzimya imodoka zose mu gihe zigeze ku ishuri; gukangurira abana kugenda n’amaguru mu gihe batuye hafi y’ishuri; gukoresha imodoka rusange mu gutwara abanyeshuri aho gukoresha iya buri wese; gushyiraho uko buri shuri rifata ibipimo rikamenya uko umwuka umeze.’’

    Uyu mushakashatsi yasabye Leta kongera imbaraga mu kwifashisha imodoka zikoresha amashanyarazi, kubaka inzira z’abanyamaguru n’amagare kandi zigakoreshwa ndetse ababyeyi bagakangurirwa ububi bw’imyuka ihumanya ikirere n’uko yakwirindwa.

    Ubushakashatsi bwa Dr Kalisa Egide ari kubukora bijyanye n’icyiciro gikurikira PHD muri Kaminuza ya Toronto yo muri Canada ari gukurikirana.

    Dr Kalisa yanakoze ubushakashatsi bwerekana uko umwuka uba umeze mu gihe cya Car Free Day mu Rwanda. Yagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere yagabanutse mu gihe cya Guma mu Rugo ahanini kubera ko ingendo zakorwaga zari nke, nta binyabiziga byinshi bikora.

    Dr Kalisa na bagenzi be baherutse kwerekana ko mu gihe moto zifashisha amashanyarazi zizaba zikora 100% muri Kigali, imyuka ya Carbon dioxide itera ihindagurika ry’ikirere (Climate change) ishobora kuzagabanukaho kilotoni 70, ikanagabanya imyuka ihumanya ikirere n’indwara ziyiturukaho.

    Abana beretswe uko bafata ibipimo, aha barebaga imyuka yanduza ikirere iva mu modoka z’ababyeyi babo

    Aba banyeshuri babaraga imodoka ziza ku ishuri ku munsi nuko ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere bigenda bihindagurika

    Dr Kalisa Egide yafashije abanyeshuri gupima umwuka no kureba uko uwangiza ikirere uba umeze

    Dr Kalisa yigisha abanyeshuri uko bakoresha utumashini dufata ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere

    Umwe mu bana areba uko umwuka uhindagurika mu gihe imodoka zihagaze moteri ihinda

    Abanyeshuri bafashijwe gupima imyuka yangiza ikirere

    Dr Kalisa yabanje kwigisha abanyeshuri ibijyanye n’imyuka ihumanya ikirere n’aho ituruka

    Dr Kalisa yanakoresheje amarushanwa yo gushushanya inkuru n’imivugo ikangurira ababyeyi kurinda abana imyuka ihumanya ikirere

    Abanyeshuri bo muri Kigali Parents School bahisemo kuba igisubizo cyo guhangana n’imyuka yangiza ikirere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-kalisa-ari-gukora-ubushakashatsi-ku-ngaruka-z-imyuka-ihumanya-ikirere-ku

  • Nyagatare: Umunsi umwe gusa Polisi yahafatiye litiro zirenga 250 za Kanyanga – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byabereye mu Karere ka Nyagatare no mu Karere ka Gatsibo. Muri izi ritiro usibye litiro 3 gusa zafatanwe umuturage wo mu Karere ka Gatsibo izindi zose zafatiwe mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byabaye ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage. Yavuze ko atari ubwa mbere hakorwa ibikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge ariko ni ubwa mbere umunsi umwe hafatwa litiro nyinshi mu Karere kamwe.

    Yagize ati “Muri kano Karere ka Nyagatare koko hakunze kuboneka ikiyobyabwenge cya Kanyanga kivanwa mu Gihugu cya Uganda. Ariko, ntabwo byari bisanzwe ko umunsi umwe hafatirwa litiro 251 za Kanyanga, byose byaturutse ku kuba hari iminsi mikuru, noneho abazinjiza mu Rwanda batekereza ko abaturage bacu bazazinywa muri iyo minsi mikuru. Gusa ntabwo byabahiriye kuko basanze Polisi ifatanyije n’izindi nzego bari maso barabatesha ndetse bamwe barazifatanwa.”

    CIP Twizeyimana yakomeje agaragaza ko mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe mu Mudugudu wa Gasheshe hafatiwe litiro 100 abari bazikoreye bikanze abashinzwe umutekano bazikubita hasi bariruka. Na none muri uyu Murenge mu Kagari ka Tabagwe mu Mudugudu wa Kagarama hafatiwe litiro 60 abari bazikoreye baracitse. Ni mu gihe mu Murenge wa Kiyombe Akagari ka Gitenga mu Mudugudu wa Izinga hafatiwe litiro 91 za Kanyanga abari bazifite batatu barafatwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yanakanguriye abagikomeje kubyishoramo kubireka kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi Polisi ntizahwema kubafata.

    Ati “Ibikorwa bya Polisi biracyakomje kandi ntibizigera bihagarara, ahaturuka ziriya nzoga harazwi kandi turakorana n’abaturage n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha. Abakirimo kubyishoramo twabagira inama yo kubireka kuko bazabifatirwamo bafungwe, ndumva batazaba bungutse ahubwo ni igihombo.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bazakorerwe amadosiye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Litilo zisaga 250 za kanyanga zafashwe umunsi umwe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umunsi-umwe-gusa-polisi-yahafatiye-litiro-zirenga-250-za-kanyanga

  • U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatanu cy’impunzi 130 zavuye muri Libya (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    Bakigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali, izi mpunzi zagaragazaga akanyamuneza ku maso, zakiriwe mu buryo bukwiriye ikiremwamuntu zari zarabuze, zisohoka mu ndege zerekwa aho zinjirira, zikabanza gusukura intoki n’umuti wabugenewe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Imbere ahakirirwa abantu mu Kibuga cy’Indege, abakozi baho bari babukereye biteguye kwakira izi mpunzi neza, maze buri umwe, mu gapfukamunwa gapfutse n’amazuru, akegera umukozi ushinzwe gusuzuma ibyangombwa mbere y’uko yemererwa gukomeza mu cyiciro cya nyuma kigana hanze y’ikibuga cy’indege.

    Aha hose hakurikizwaga amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abantu bahana intera, abakuyemo agapfukamunwa bakibutswa kukambara neza ndetse n’abashaka kwisukura bakabikora mu buryo bworoshye kuko imiti yabugenewe yabonekaga ahantu hose.

    Bitewe n’uburyo imyiteguro yo kwakira izi mpunzi yari imeze, byatwaye igihe gito kugira ngo zitangire kwerekeza mu modoka nini zateguriwe, aho zari ziparitse hanze y’Ikibuga cy’Indege ziteguye kwerekeza kuri La Palisse Hotel Nyamata, aho bazategerereza ibipimo bigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Coronavirus.

    Nyuma yo kubona ibipimo, izi mpunzi zizerekezwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora, aho bazasanga bagenzi babo bagakomeza kwitabwaho no kondorwa mu buryo butandukanye, dore baba baranyuze mu makuba menshi aho muri Libya.

    Izi mpunzi zaje mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo ku wa 10 Nzeri 2019, ubwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), bashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma u Rwanda rwakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana hakurya ya Méditerranée mu Burayi.

    Kugeza ubu izi mpunzi zije zisanga izindi 385 zari zarageze mu Rwanda mu byiciro bine biherutse, aho icyaherukaga cyari cyarageze mu gihugu ku wa 19 Ugushyingo, kigizwe n’impunzi 79.

    Muri bo, hari abamaze kubona ibindi bihugu bibakira barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bajya muri Canada, mu gihe 46 bagiye muri Norvège naho abandi batanu bakerekeza mu Bufaransa.

    Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwakira impunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi zari zibayemo muri Libya, aho zageze mu rwego rwo kugerageza amahirwe yo kujya gushakira ubuzima bwiza mu bihugu bikize.

    Ibi ariko ntibyagezweho kuko nyuma yo kugera mu Libya, igihugu n’ubundi gisanganywe umutekano mucye uterwa n’intambara kimazemo imyaka hafi 10, izi mpunzi zatangiye gutotezwa, zikorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ndetse zimwe zitangira no gucuruzwa, kugeza ubwo ikibazo kimenyekanye maze u Rwanda rwiyemeza gutanga umutahe warwo mu kugikemura binyuze mu kuziha ikaze mu gihugu, zikavanwa muri ako kaga.

    Ahagana saa Yine za Kigali nibwo indege izanye izi mpunzi yari igeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Ubwo izi mpunzi zakandagizaga ikirenge ku butaka bw’u Rwanda

    Izi mpunzi zose zari zambaye agapfukamunwa n’amazuru nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Izi mpunzi zabanje gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali

    Umubare munini w’izi mpunzi ni urubyiruko

    Mu mpunzi hanagaragayemo abana bakiri bato cyane

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-icyiciro-cya-gatanu-cy-impunzi-zivuye-muri-libya-amafoto-na

  • Ibitaramenyekanye kuri dosiye y’umunyemari Muvunyi Paul yaregewe Ubushinjacyaha – #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Ukuboza 2020 nibwo byamenyekanye ko Muvunyi Paul wayoboye Rayon Sports; Rtd Col Ruzibiza Eugène; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Amakuru yizewe ni uko dosiye ya Muvunyi n’abo bareganwa uko ari batatu yamaze kuregerwa Ubushinjacyaha.

    Mu bucukumbuzi bwa IGIHE yamenye ko iyi dosiye nta sano ifitanye n’ikirego cya Muvunyi n’Uruganda rutunganya umusaruro w’ibireti, Horizon-Sopyrwa.

    Sopyrwa yavugaga ko mu 2007 ubwo Muvunyi yari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yanyereje asaga miliyari 1 Frw yavuye mu mushongi w’ibireti ungana na toni 20 zari zigiye koherezwa hanze.

    Muvunyi yahamijwe icyaha n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze cyo kunyereza amafaranga, ajuririra Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rumuhanaguraho icyaha.

    Horizon-Sopyrwa yahise ijuririra Urukiko rw’Ikirenga ivuga ko itanyuzwe n’imikirize y’urubanza ndetse mu 2019, uru rukiko rwategetse ko Muvunyi yishyura miliyoni 500 Frw.

    IGIHE yamenye ko icyaha Muvunyi akurikiranyweho kuri ubu kijyanye n’ubutaka buri hafi y’Ikiyaga cya Kivu yaguze mu buryo bw’uburiganya, nyirabwo atabizi.

    Mu 2013 nibwo bivugwa ko Paul Muvunyi yaguze ubutaka buri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Mudugudu wa Nyagahinda, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Muri aka karere Muvunyi ahafite ishoramari ryagutse mu by’amahoteli, ni ho yubatse iyitwa Kivu Safari Lodge iri mu Murenge wa Gishyita. Yatashywe mu 2016 itwaye miliyari 1,2 Frw.

    Mu kugura ubwo butaka bwa Mukangamije Annonciata, bivugwa ko Muvunyi yatanze miliyoni 2 Frw ariko nyir’ubwite nta ruhare yagize mu igurishwa ryabwo.

    IGIHE yamenye ko amasezerano y’ubugure yashyizweho umukono na Kayigema Félicien, umuturage wasinye mu izina rya nyir’ubutaka akaba ari na musaza we, ndetse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura, Niyongamije Gérald, arayashimangira ko ari ukuri ko byakorewe imbere ye nk’umuyobozi.

    Rtd Col Ruzibiza Eugène we akurikiranyweho ubufatanyacyaha muri iyi dosiye cyane ko yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara y’Uburengerazuba mu 2015.

    Muvunyi wari wamaze kugura ubutaka yagiye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire yabwo mu Rwanda, agiye gusaba ko bushyirwa mu mazina ye.

    Ni icyemezo yafashe mu gihe yari afite amakuru ko buri ahantu hateganyirijwe kwagurirwa ibikorwa by’umushinga wa Gaz Methane wa Kivu Watt.

    Mu gihe abandi baturage bari bamaze guhabwa ingurane zabo Muvunyi yasigaye atarayibona kuko ubutaka bwari butarandikwa ku mazina ye.

    Amaze kubona abandi bari guhabwa amafaranga y’ingurane nibwo yihutiye gusaba ko icyangombwa cy’ubutaka cyashyirwa mu mazina ye, na we akabona ingurane nk’abandi (expropriation).

    Muvunyi yajyanye impapuro z’ubugure bw’ikibanza ashaka guhabwa ingurane z’agera muri miliyoni 9 Frw mu gihe ubutaka bwe bwari bwahawe agaciro k’ari hagati ya miliyoni esheshatu na zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ubwo Muvunyi yageraga mu kigo cyagombaga kumuha icyangombwa cy’ubutaka, kigashyirwa mu mazina ye; mu busesenguzi cyakoze cyaje gusanga ubwo butaka bwaraguzwe hagendewe ku makuru atari yo, gisaba inzego zibishinzwe kubikurikirana.

    -  Ubucukumbuzi ku masezerano y’ubugure yakemanzwe n’icyo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kiyavugaho

    Amasezerano y’ubugure Muvunyi Paul yashingiyeho asaba ibyangombwa ntiyari ukuri kuko nyir’ubutaka atari we wabusinyeho ndetse n’itariki bivugwa ko yakoreweho ihabanye n’ukuri.

    Mu bucukumbuzi bwa IGIHE, yasanze Umunyamabanga wemeje ayo masezerano y’ubugure bivugwa ko yakozwe mu 2013, icyo gihe yari ataraba umuyobozi w’ako kagari.

    IGIHE yagerageje kuvugana n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), Mukamana Esperance, atubwira ko amakuru yose bayashyikirije RIB.

    Mu magambo make, yagize ati “RIB ni urwego dukorana iracyari mu iperereza. Ni bo batanga amakuru.’’

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yari yabwiye IGIHE ko Muvunyi n’abo bareganwa bari mu maboko y’Ubugenzacyaha ndetse bakomeje gukorwaho iperereza.

    Yagize ati “Tariki ya 24 Ukuboza nibwo batawe muri yombi. Icyaha ni ugukoresha impapuro mpimbano.”

    Nta byinshi yasobanuye ku miterere y’icyaha bakurikiranyweho kuko dosiye ikiri gukorwaho iperereza ryimbitse.

    Icyaha Muvunyi akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko aramutse abihamijwe n’urukiko, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Muvunyi Paul akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yaguraga ubutaka/Ifoto: Rwanda Magazine

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaramenyekanye-kuri-dosiye-y-umunyemari-muvunyi-paul-yaregewe-ubushinjacyaha

  • COVID-19: Polisi yongeye kuburira abantu ku gutegura gahunda birinda kurenza isaha y’ingendo – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hakomeje kugaragara abantu bakora ingendo mu masaha atemewe, akenshi ugasanga ari abagenzi bakora ingendo zihuza Kigali n’intara.

    Yagize ati “Kuva tariki ya 23 mu Ukuboza hagaragaye imibare myinshi y’abantu bajya cyangwa bava mu ntara, ikibabaje ni uko abenshi muri bo bibagiwe ko hari amabwiriza agomba kubahirizwa muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19, harimo no kubahiriza amasaha. Kabone n’ubwo turi mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka birabujijwe ko umuntu yageza saa Mbili z’umugoroba ataragera aho ataha. Ingendo zihagarara saa Mbili z’umugoroba zikongera gusubukurwa saa Kumi za mu gitondo.”

    Yakomeje avuga ko muri ibi bihe hakigaragara abatanga serivisi zo gutwara abagenzi mu masaha atemewe, rimwe na rimwe bitwaza ko ari ibihe by’iminsi mikuru.

    Ati “Turagira ngo bisobanuke neza, saa Mbili ni isaha aho buri muntu agomba kuba ari iwe mu rugo ntabwo ari iyo kujya mu rugo. Iminsi mikuru isoza umwaka ntiyahinduye amabwiriza yashyizweho na Leta. Abagenzi n’abafite ibigo bibatwara bagomba gutegura ingendo zabo ku buryo nta muntu iriya saha izajya isanga mu muhanda.”

    CP Kabera yavuze ko nta muntu uzahagarikwa mbere ya saa Mbili ariko yaba umugenzi cyangwa umushoferi isaha izagereraho ari mu modoka, mu kigo abagenzi bategeramo imodoka, uzaba agenda n’amaguru cyangwa ari kuri moto cyangwa igare azahagarikwa ajyanwe ahabugenewe ahanwe nkuko biteganywa.

    Yibukije abantu ko muri gare cyangwa mu modoka atari ahantu hagenewe kurara ku bantu barenze ku mabwiriza.

    Yagiriye inama abatanga serivisi zo gutwara abagenzi kujya batanga amatike ajyanye n’amasaha y’aho abagenzi bajya, ugana kure ku buryo isaha ya saa Mbili yamusanga mu nzira ntahabwe itike.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera, yagiriye inama abagenzi kujya bategura ingendo zabo hakiri kare ku buryo bagerera ku gihe aho bajya.

    Yagize ati “Ntibyumvikana ukuntu waha umugenzi itike ijya mu Karere ka Huye kandi ahagurutse muri Gare ya Nyabugogo saa Kumi n’Ebyiri. Byanze bikunze saa Mbili izagera ataragera i Huye, birasaba ko yaba umugenzi cyangwa abakora mu bigo bitwara abagenzi bategura neza ingendo bakubahiriza amasaha.”

    Tariki ya 24 Ukuboza muri Gare ya Nyabugogo hagaragaye umuvundo w’abagenzi bajyaga mu ntara z’igihugu, byatumye hashakwa ahandi abantu bajya gutegera imodoka kugira ngo ugabanuke hubahirizwe amabwiriza yo kurwanya COVID-19 cyane cyane mu guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

    CP Kabera yibukije abantu gutegura ingendo zabo bakurikije uburebure bwazo kugira ngo bibafashe kugera aho bataha mbere ya saa Mbili z’umugoroba.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hakomeje kugaragara abantu bakora ingendo mu masaha atemewe biganjemo abakora ingendo zihuza Kigali n’intara

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-polisi-yongeye-kuburira-abantu-ku-gutegura-gahunda-birinda-kurenza

  • Gatsibo: Umukecuru w’imyaka 80 wari utuye mu manegeka yashyikirijwe inzu yubakiwe na DASSO – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yayishyikirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2020 mu Mudugudu w’Akagarama mu Kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo.

    Ubusanzwe uyu mukecuru yabaga ahantu mu mazi mu manegeka ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumukurayo bumucumbikishiriza mu baturanyi, abo mu rwego rwa Dasso biyemeza kwishakamo ubushobozi bakamwubakira inzu ari nayo bamushyikirije.

    Inzu yahawe ngo yatwaye arenga miliyoni 3 Frw yose yatanzwe n’aba Dasso, ikaba igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, intebe nziza zo mu nzu, ibitanda n’ibiryamirwa, ifite kandi igikoni, urukarabiro n’ubwiherero.

    Mukangwije Thérèse mu marangamutima menshi yashimiye ubuyobozi bwamufashije akava aho yari atuye mu mazi kuri ubu akaba agiye gutangira kuryama mu nzu irimo sima ndetse anafite intebe nziza mu ruganiriro rwe.

    Aganira na IGIHE yagize ati “Ndashimira ubuyobozi rwose kubona umukecuru nkanjye w’imyaka 80 nubakirwa inzu y’amasaziro, nabashimiye rwose Imana izabahe umugisha, ndashimira na Perezida wacu nabaga ahantu habi rwose none ubu ngiye kurara ahantu heza hazatuma nsaza neza.”

    Yavuze ko aho yari atuye mbere amazi yirekaga mu nzu ku buryo na we yahoraga ahangayitse none ubu ngo abashinzwe umutekano bamwubakiye inzu nziza cyane yishimiye kuzasaziramo.

    Umuyobozi wa Dasso mu Karere ka Gatsibo, Rugiranka Gaspard, yavuze ko bashyize hamwe imbaraga n’ubushobozi kugira ngo bubakire uyu muturage wari utuye mu manegeka mu rwego rwo kunganira leta mu gufasha abadatuye aheza.

    Yashimiye bagenzi be ku bwitange bwabaranze avuga ko ibikorwa nk’ibi byo gufasha abaturage bizahoraho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kantengwa Marry, yashimiye DASSO ku gikorwa cyiza bakoze cyo kubakira uyu mukecuru wari umaze igihe kinini aba mu manegeka n’abaturage batanze umuganda mu kubaka iyi nzu.

    Yasabye umukecuru wubakiwe inzu kuyifata neza, akayigirira isuku ikamubera amasaziro meza.

    Uretse inzu uyu mukecuru yubakiwe yanahawe ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda, matelas, ibitenge byo kwambara n’ihene yo korora izamuha ifumbire.

    Mukangwije Thérèse w’imyaka 80 wari utuye mu manegeka yashyikirijwe inzu yubakiwe na DASSO

    Mukangwije yashimiye leta ku buyobozi bwiza ifite bwatumye yubakirwa inzu nziza y’amasaziro

    Mukangwije Thérèse yari afite akanyamuneza

    Yahawe inzu ifite uruganiriro

    Usibye guhabwa inzu, yanahawe ibitenge n’ibindi

    Inzu yuzuye itwaye miliyoni 3 Frw

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umukecuru-w-imyaka-80-wari-utuye-mu-manegeka-yashyikirijwe-inzu

  • Abarimu bigisha mu mashuri yigenga bagobotswe nyuma y’ingaruka bagizweho na COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi biribwa n’ibikoresho by’isuku babihawe na Sendika y’Abarimu bigisha mu Mashuri yigenga mu Rwanda (Syneduc), kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020.

    Mu barimu 200 bafashijwe buri umwe yahabwaga umufuka w’umuceri, amavuta litiro eshatu n’imiti ibiri y’isabune.

    Abarimu bafashijwe biganjemo abigisha mu mashuri y’incuke n’abanza batari basubizwa mu kazi kuva Coronavirus yagaragara mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020, harimo kandi abarimu basubijwe mu kazi aho bahawe ibiribwa kugira ngo bibunganire bitewe n’ingaruka batewe n’iki cyorezo.

    -  Akanyamuneza kari kose ku barimu bahawe ibiribwa

    Bamwe mu barimu bahawe ibiribwa bo mu Karere ka Rwamagana bagaragaje ibyishimo bitewe nuko bamwe batari basubizwa mu kazi ku buryo ubuzima bukibagoye.

    Ukwitegetse Deborah wigisha mu Ishuri ribanza rya Les Paradis des Anges riherereye mu Murenge wa Muhazi yavuze ko ubuzima butari bumworoheye kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ngo kuko akazi kahise gahagarara.

    Ati “Kuduha ubufasha nk’ubu rero byerekana ko igihugu cyacu kitwitayeho cyane. Turashimira igikorwa cyiza cyo kudufasha kibaye, uyu muceri duhawe uradufasha muri iyi minsi dutunge imiryango yacu kugeza nibura umunsi natwe bazadukomorera tugasubira mu kazi.”

    Ufitabe Emmanuel we yavuze ko ubuzima bubi yari abayemo mu mezi umunani ashize bwatumye akora ubuyede kugira ngo abone amafaranga yo gutunga umuryango.

    Yavuze ko bitari byoroshye kugeza ubwo bamwe basubiye mu kazi babasha kubona amafaranga yo kwita ku muryango.

    Ati “Ubu urahembwa ariko ugasa naho ubonye ayo kwishyura imyenda kuko abenshi bagiye bikopesha kugira ngo basunike ubuzima. Ibi biribwa duhawe rero biradushimishije kuko birafasha imiryango yacu binatwongerere imbaraga zo kwigisha abana.”

    Harorimana Patrick wigisha ku Kigo cya La Découverte we yashimiye sendika babarizwamo yabatekerejeho ikabaha ibyo gufungura muri iyi minsi mikuru.

    Yavuze ko abarimu bigisha mu mashuri yigenga bahuye n’ibibazo bitandukanye byo kudahembwa ariko ngo ubwo bahawe ibyo gutunga umuryango birabafasha kugeza igihe abataragaruka mu kazi bazagasubiriramo.

    Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abarimu bo mu bigo byigenga mu Rwanda, Nkotanyi Abdon Faustin, yavuze ko inkunga batanze igamije gufasha abarimu bamwe na bamwe batarasubira mu kazi kugira ngo bakomeze bagire ubuzima bwiza.

    Yavuze ko bahereye ku barimu 400 biganjemo ababarizwa muri sendika yabo ariko nyuma ngo banahisemo kugenda bafasha n’abandi kugira ngo bifashe imiryango yabo.

    Ati “Ni abarimu 200 bo mu Turere twa Rwamagana, Ngoma na Kirehe buri wese turamuha agafuka k’umuceri, akabido k’amavuta n’imiti ibiri y’isabune, bikaba byaratwaye miliyoni eshanu n’igice.”

    Nkotanyi yavuze ko ikigamijwe mu gufasha abarimu ari ukugira ngo babeho neza bakomeze ubuzima bwo kwigisha abana nibura iby’ibanze mu buzima basize babikemuye mu rugo birimo gusigira abana ifunguro.

    Yavuze ko nubwo batabashije gufasha abarimu bose ngo nibura abari bamerewe nabi babagejejeho inkunga.

    Kuri ubu sendika y’abarimu bo mu bigo by’igenga mu Rwanda ibarizwamo abarimu 7200 mu gihe bateganya kubongera ubwo amashuri azaba afunguye neza.

    Buri mwarimu yahawe umufuka w’umuceri, akajerekani k’amavuta n’imiti ibiri y’isabune

    Abarimu bigisha mu mashuri yigenga bahawe ibiribwa nyuma yo kugirwaho ingaruka na COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bigisha-mu-mashuri-yigenga-bagobotswe-nyuma-y-ingaruka-bagizweho-na

  • Nakiriwe mu Rwanda nk’ugeze iwabo – Mussa Muhamed uri mu bavuye muri Libya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa giteganywa n’amasezerano ya “Emergency Transit Mechanism – ETM”, agamije gucumbikira impunzi mu gihe gito, yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

    Uwitwa Mussa Muhamed wabaga muri Libya ariko akomoka muri Sudani, ari muri bake bashobora kuvuga Icyongereza, akaba yabwiye Kigali today ko yageze mu Rwanda akumva atekanye.

    Ati” Mvuye ahantu habi, igihe nari ngeze hano numvise nakiriwe nk’ugeze iwabo, ndacyashakisha ahantu heza natura ariko n’u Rwanda ndarukunda kuko narumenye ko rwavuye mu ntambara ubu rukaba rufite amahoro, ndarukunda rero”.

    Ahagana saa ine z’ijoro ni bwo izi mpunzi n’abasaba ubuhunzi biganjemo abasore n’inkumi bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, babanza gukorerwa ibizamini bya Covid-19 mbere yo kurira imodoka zibajyana kuba bacumbitse muri Hoteli la Palisse i Nyamata mu karere ka Bugesera.

    Aba baturage bava muri Libya, igihugu cyashegeshwe n’intambara kuva muri 2011, bazasanga abandi mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iri muri ako karere ka Bugesera.

    Mu bamaze kwakirwa mu Rwanda hari abo ibihugu by’i Burayi na Amerika bimaze kwemera guha ubuhungiro, barimo 131 bagiye muri Suwede, 23 bagiye muri Canada, 46 bagiye muri Norvège, abandi batanu bakaba barakiriwe n’u Bufaransa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nakiriwe-mu-rwanda-nk-ugeze-iwabo-mussa-muhamed-uri-mu-bavuye-muri-libya

  • Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 107 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Kabiri ni abagabo babiri b’imyaka 78 na 68 n’umugore w’imyaka 84 bitabye Imana bari i Kigali. Undi witabye Imana ni umugabo w’imyaka 48 wari i Gicumbi.

    Abo bantu bahise buzuza umubare w’abantu 79 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kabiri mu Rwanda habonetse abantu 107 bashya banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.

    Abo barwayi bashya 107 babonetse mu bipimo 2,913 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 40, Kayonza: 17, Gakenke: 12, Musanze: 12, Huye: 8, Rubavu: 8, Gicumbi: 5, Burera: 2, Rusizi: 1, Kamonyi: 1, Nyagatare: 1.

    Kugeza ku wa Kabiri, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,128 muri bo abamaze gukira ni 6,339 naho abakivurwa ni 1710.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-abantu-bane-bishwe-na-covid19-habonetse-abarwayi-bashya-107