Tag: featured

  • Urukiko rwasubitse isomwa ry’urubanza Oda Paccy aregwamo n’Umunya-Canada kumurya amafaranga – #rwanda #RwOT

    Isomwa ry’uru rubanza ryasubitswe kubera ko ubwinshi bw’izari ziteganyijwe kuburanishwa. Urukiko rwatangaje ko isomwa ry’uwo mwanzuro ryimuriwe tariki 28 Mutarama 2021, saa Munani z’amanywa.

    Mu minsi ishize Oda Paccy yajuririye umwanzuro w’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge wavugaga ko agomba kwishyura miliyoni zisaga 27 Frw ku Munya Canada, Denis Loi, wamufashije kubaka Ladies Empire Records.

    Iki kirego cyatangiye kuburanishwa mu bujurire tariki 17 Ukuboza 2020. Imvano yacyo yabaye umushinga wa studio yitwa Ladies Empire Records, yatangijwe na Oda Paccy ariko amafaranga yakoreshaga ayahabwa na Denis Loi.

    Amafaranga yageraga kuri Paccy aciye mu ntoki z’undi muntu witwa Hélène Labelle wahoze ari umugore wa Denis Loi, wanasabye ko bahabwa imigabane ingana na 60% muri iyi sosiyete yari yarashinzwe na Paccy.

    Paccy yanze gutanga iyo migabane, avuga ko amafaranga n’ibikoresho birimo camera, mudasobwa n’ibindi yabihabwaga nk’ubufasha aho kuba ideni rizishyurwa.

    Loi yaje kwitabaza Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rutegeka ko Oda Paccy asubiza ibikoresho byose yari yahawe no kwishyura 27.935.000 Frw ya bimwe byangiritse n’ibyabuze, hanarimo miliyoni eshanu z’indishyi y’akababaro.

    Icyo gihe kandi urukiko rwategetse Paccy kwishyura ibihumbi birindwi by’amadorali yari yahawe nk’inguzanyo na Denis Loi.

    Oda Paccy utaranyuzwe n’imikirize y’urubanza yafashe icyemezo cyo kujurira Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

    Mu bujurire, Paccy yemereye urukiko ko azishyura Denis Loi ibihumbi birindwi by’amadorali (6. 937.085 Frw) yamuhaye nk’inguzanyo ariko hakubahirizwa igihe cy’imyaka ibiri bari bumvikanye cyo kuba yamwishyuriyeho.

    Usibye aya yemera kwishyura, umunyamategeko wa Paccy mu rubanza yavuze ko andi mafaranga yose umukiliya we yahawe yari impano n’inkunga yo kuzamura Ladies Empire Records, bityo ko kuyishyura byaba ari akarengane.

    Yamenyesheje umucamanza ko Paccy afite ibimenyetso bigaragaza ko Denis Loi yateraga inkunga umushinga we aho kumuguriza.

    Icyo gihe, abunganira Umunya-Canada, Denis Loi, bo batsembeye urukiko ko nta biganiro byigeze biba hagati y’impande zombi bigaragaza ko amafaranga n’ibikoresho yagiye agurira Ladies Empire Records ari inkunga.

    Basabye urukiko kuzigana ubushishozi uburyo amafaranga yatanzwemo, rwasanga atari impano cyangwa inkunga nkuko byavuzwe rugategeka uyu muhanzikazi kubahiriza imyanzuro ya mbere yafashwe n’urw’Ubucuruzi.

    Isomwa ry’urubanza rwo mu bujurire rwa Oda Paccy ryasubitswe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwasubitse-isomwa-ry-urubanza-oda-paccy-aregwamo-n-umuzungu-kumurya

  • Barindwi barimo umupolisi bafashwe bakekwaho ubujura bw’imashini zizwi nk’ibiryabarezi – #rwanda #RwOT

    Abo bantu bafatanywe imashini 19, aho bashinjwa kuba bamaze amezi arenga atatu baziba.

    Umwe mu bafashwe, yabwiye itangazamakuru ko bibaga izi mashini mu bice by’umujyi wa Kigali no mu ntara y’Uburasirazuba, bakabwira abaturage ko bazijyanye ku karere kuko zitemewe n’amategeko kandi ko zibangamira iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Aba bajura bakoraga nk’ikipe, aho batatu muri bo bazanaga amafaranga yo gukodesha imodoka, babiri ari abashoferi, umwe akagura imashini zabaga zibwe ndetse hakiyongeraho umupolisi witwazaga izina ry’akazi agatera ubwoba abaturage.

    Umwe mu bafashwe yagize ati “Twababwiraga ko ibyo biryabarezi bitemewe kandi ko nta byangombwa bifite.”

    Ngo iyo bamaraga kwiba izo mashini, bazigurishaga kuri mugenzi we akazibagurira. Imashini imwe yagurwaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 150 Frw n’ibihumbi 200 Frw.

    Yavuze ko bibye izi mashini nyinshi mu duce twa Bugesera, Nyagatare, i Mageragere na Nyacyonga.

    Umuturage witwa Ndagijimana Aphrodis utuye mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, yavuze uburyo bamusanze aho akorera bakamutegeka kubaha izo mashini.

    Ati “Umupolisi yamanutse atwaye amapingu mu ntoki, aza yirukanka, aba aranyinjiranye. Ati ni wowe ukorera hano? Ati fungura hariya, aba afashe ipingu arinshyizemo.”

    Yakomeje avuga ko batwaye imashini ebyiri yari afite. Ngo bamubwiye ko agomba gutanga ibihumbi 100 Frw by’amande.

    Kugira ngo bafatwe, uwo muturage yafashe ibirango by’imodoka baje batwaye abishyikiriza inzego z’umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y’u Rwanda imaze amezi agera kuri atanu ishakisha abo bantu.

    Yagize ati “Aba bagabo bakoze umushinga wo kwiba abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Bashaka umupolisi bakajya hirya no hino aho basanze ababikora bitemewe bakabyiba, bakababeshya ko babijyanye ku murenge. Tumaze amezi hafi atanu tubakurikirana kuko amakuru twari tuyafite.”

    CP Kabera yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kuko byorohereza inzego z’umutekano kurwanya ibyaha bitandukanye.

    Ku bijyanye n’abitwaza izina ry’akazi nk’umupolisi wafatanywe n’aba bajura, CP Kabera yavuze ko bidakwiriye kandi ko bazakomeza kubirwanya bivuye inyuma.

    Mu bafashwe harimo umupolisi umwe

    Aba bantu bivugwa ko bamaze amezi atanu bakora ibyaha bakekwaho

    Imashini zafashwe zibwe ni 19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/barindwi-barimo-umupolisi-bafashwe-bakekwaho-ubujura-bw-imashini-zizwi-nk

  • Nzaramba Olivier wari umaze imyaka 12 atarabona urubyaro yabyaye impanga za batatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2020, nibwo uwo muryango wibarutse izo mpanga eshatu, harimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

    Tariki 28 Ukuboza 2020, nibwo Nzaramba yatangaje iby’urugendo rwabo rwo gutegereza kubona urubyaro rutari rworoshye, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Nzaramba yagize ati“Mbere y’uko uyu mwaka wari ugoye cyane kuri twe urangira, ndashaka gushima Imana yanjye. Njyewe n’umugore wanjye twari tumaranye imyaka 12, nta bana turabona, ariko twakomeje gutegereza Imana twihanganye kuko nari nzi ko ari Imana idukunda kandi ikaba Imana yo kwizerwa”.

    Nzaramba yongeyeho ati “Tariki 10 Ugushyingo, Imana yaratwibutse iduha impanga z’abana batatu, harimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.Tuyihaye icyubahiro kandi turayishima”.

    Uwo muhanzi yatangaje ibyishimo atewe no kubona urubyaro nyuma y’imyaka 12 yo gutegereza, kugira ngo bifashe n’indi miryango, ikirimo gusengera kubona abana.

    Nzaramba ati “Ndashaka kubwira umuntu wese ugitegereje uyu munsi, ntuzarambirwe Imana kuko na yo ntizigera ikurambirwa. Ntiyakwibagiwe, izakora ibyo yasezeranye kuko ni Imana yo kwizerwa”.

    Ubu Nzaramba afite imyaka 45 y’amavuko, atuye mu Bwongereza, akaba asengera muri ‘Zion Temple’ y’i London ndetse anaririmba muri ‘Asaph Choir London’.

    Nzaramba yigeze kuba ‘manager’ wa The Ben, yanafashije abahanzi batandukanye kuzamura umuziki wabo. Nzaramba kandi yanakoranye n’abahanzi bazwi cyane barimo Kitoko na Riderman.

    Mu kiganiro yigeze kugirana n’ikinyamakuru ‘The New Times’ dukesha iyi nkuru, yavuze ko inganzo yo kuririmba indirimbo ‘Humura’ yaturutse ku ishimwe ry’Imana yumva afite mu buzima bwe.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/nzaramba-olivier-wari-umaze-imyaka-12-atarabona-urubyaro-yabyaye-impanga-za-batatu

  • Ngoma: Gare yari ihari yasenywe, hagiye kubakwa inshya ya miliyari 1,8 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni gare izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 800 Frw, ikaba izubakwa na Sosiyete Jali Investments imenyerewe mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye mu Rwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Kanayoge Alex, yabwiye IGIHE ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kitezwe kurangira mu mezi abiri kikazaba kigizwe na parking y’imodoka.

    Yagize ati “Nibyo koko gare yari ihari twarayisenye tuyimurira aho bita ku Karutaneshwa, hariya yari isanzwe hagiye kubakwa na Sosiyete yitwa Jali Investments. Baratangira kuhubaka gare igezweho muri uku kwezi kwa Mbere, turateganya ko mu mezi abiri igice cya mbere kizaba cyarangiye imodoka zagarutse gukoreramo.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kurangiza igice cya mbere bazakurikizaho icya kabiri kizaba kigizwe n’inzu igeretse rimwe izakorerwamo ubucuruzi, ikazaba iriho imiryango imwe ireba imbere muri gare n’indi ireba hanze.

    Ati “Imiryango myinshi izakorerwamo ubucuruzi indi ibe ibiro, hazaba harimo kandi restaurants, ikinamba, igaraje n’ibindi nkenerwa byose bizatuma iba gare nziza ijyanye n’igihe.”

    Gitifu Kanayoge yavuze ko umushinga wo kubaka gare nziza n’ibindi bijyanye nayo wose hamwe uzatwara miliyari 1,8 Frw, bakaba biteze ko umwaka utaha uzarangira n’ibindi byose byarangiye ku buryo abazasura akarere bazabona impinduka.

    Akarere ka Ngoma ni kamwe mu turimo gushyirwamo ibikorwa remezo bitandukanye mu rwego rwo kuzamura umujyi wako umaze imyaka myinshi ariko nta mpinduka, hujujwe hoteli nziza ijyanye n’igihe yatwaye arenga miliyari eshatu, huzuzwa stade yakira abantu 3500 bicaye neza, iyi ikaba iri muri eshatu Perezida Kagame yemereye abatuge bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Hagiye no kubakwa umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma na Bugesera ukambuka ukagera mu Karere ka Nyanza, abagize urugaga rw’abikorera kandi barateganya kuhubaka inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni 500 Frw bakaba baramaze kugura ikibanza aho bagishakisha ubushobozi.

    Abaturage batuye muri aka karere bavuga ko urebye ibikorwa remezo leta iri kuhubaka bihagije kugira ngo habe umujyi mwiza ariko ngo bitewe n’imiterere y’umujyi w’ako isa naho ituma hatagaragara neza bikigoye kugira ngo umujyi waho utere imbere ugaragare neza.

    Kuri ubu ahari hubatse Gare ya Ngoma hasenywe kugira ngo imirimo yo kuhubaka igezweho itangire

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-gare-yari-ihari-yasenywe-hagiye-kubakwa-inshya-ya-miliyari-1-8-frw

  • Uregwa ubufatanyacyaha mu rubanza rwa Nkubiri yasabye ko dosiye zabo zitandukanywa – #rwanda #RwOT

    Ni ubusabe yatanze kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020, ubwo urukiko rwatangiraga kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo umunyemari Nkubiri, uregwa ibyaha byo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu.

    Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, Nkubiri yari muri Gereza ya Mageragere, Ubushinjacyaha buri aho bukorera mu gihe abunganira abaregwa na Nyiramahoro bari mu rukiko.

    Ryatangiye ritinze ahanini kubera ibibazo by’ikoranabuhanga byabanje kubaho.

    Umwunganizi wa Nyiramahoro Théopiste, ureganwa hamwe na Alfred Nkubiri, yabwiye urukiko ko umukiliya we afunze binyuranye n’amategeko kuko yahawe urupapuro rumuta muri yombi mu gihe yari amaze ukwezi afunzwe.

    Ibyaha Nkubiri aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa ko yanyereje mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda binyuze mu kigo cye cya ENAS, agahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Inkuru irambuye ni mu kanya…


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uregwa-ubufatanyacyaha-mu-rubanza-rwa-nkubiri-yasabye-ko-dosiye-zabo

  • Menya impinduka zikubiye mu itegeko rishya rigenga ubwenegihugu mu Rwanda rizasimbura irya 2008 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y
    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton, ari mu bahawe ubwenegihugu mu bihe byashize

    Mu Rwanda hari ubwoko bubiri bw’ubwenegihugu ari bwo ubwenegihugu butangwa nyarwanda n’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.

    Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda ruherutse gutangaza ko kuva mu 2009, ubwo rwatangiraga inshingano zo gusuzuma no kwemera cyangwa kwanga ubusabe bw’abanyamahanga basaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, rumaze kubutanga ku bagera kuri 935, kandi hari n’ubundi busabe bugisuzumwa, uko abantu bagenda bifuza ubwenegihugu nyarwanda niko benshi ibishingirwaho bitangwa byarushagaho kubabera imbogamizi bukabona abantu bake kandi bigatwara igihe kire kire.

    Inteko Ishinga Amategeko iherutse gutora umushinga w’itegeko Ngenga rigenga ubwenegihugu Nyarwanda kugira ngo irusheho koroshya uburyo ubwenegihugu buzajya butangwamo.

    Iri tegeko rigizwe n’ingingo 58 rizasimbura Itegeko Ngenga n°30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu, byagaragaye ko ryari rikeneye kuvugururwa kugira ngo rijyanishwe na politiki y’igihugu u Rwanda rushyize imbere.

    Bimwe mu bikubiye mu itegeko rishya rigenga ubwenegihugu nyarwanda

    Muri iri tegeko rishya rigenga imitangire y’ubwenegihugu nyarwanda, hongerewe impamvu zishingirwaho mu kubusaba no kubutanga, harimo ku banyamahanga “bafitiye igihugu akamaro”, aho bazajya babuhabwa hatitawe ku myaka itanu bagombaga kuba bamaze mu gihugu nk’uko byari bisanzwe mu itegeko n°30/2008 ryo ku wa 25/07/2008.

    Muri izo mpamvu kandi harimo guha ubwenegihugu nyarwanda umunyamahanga ufite ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa birambye.
    Muri rusange iri tegeko rishya riteganya impamvu 11 zishingirwaho mu gutanga ubwenegihugu nyarwanda butangwa, ni ukuvuga ubutari ubw’inkomoko.

    Zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana utoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana atabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.

    Iri tegeko rishya riteganya ko mu gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku ishyingiranwa, ugomba kuba ‘warashyingiranywe n’Umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.’

    Muri izo ngingo hiyongeraho “Kuba umaze nibura imyaka itanu (5) ushyingiwe ku munsi w’ubusabe,” kandi icyo gihe ugomba kuba ubana “n’uwo mwashyingiranywe kugeza ku munsi w’itangwa ry’ubwenegihugu nyarwanda wasabye.”

    Kuri iyi ngingo hakozwe impinduka hakumirwa gushakana ngo abantu bahite babona ubwenegihugu nyarwanda butangwa, mu buryo bworoshye hanyuma nyuma bahite batandukana.

    Mu itegeko ngenga ryo mu 2008 ho byateganywaga ko umunyamahanga cyangwa umuntu udafite ubwenegihugu washyingiranywe n’Umunyarwanda, ashobora kubona ubwenegihugu igihe abisabye, ubushyingiranwe bumaze nibura imyaka itatu ( 3).

    Mu zindi ngingo zituma abashyingiranywe bahabwa ubwenegihugu Nyarwanda ni uko ubisaba agomba kuba ari inyangamugayo, anafite ubumenyi ku muco n’imigenzo Nyarwanda n’indangagaciro z’igihugu, kandi abyubaha, no kuba atahungabanya umutekano w’igihugu.

    Muri iri tegeko binateganywa ko hashobora kubaho gutakaza ubwenegihugu Nyarwanda ku wabuhawe hashingiwe ku ishyingirwa, “iyo urwego rubifitiye ububasha rumenye ko ishyingiranwa ryabaye ku bw’inabi hagambiriwe kubona cyangwa gufasha umuntu kubona ubwenegihugu nyarwanda.”

    Icyo gihe umuntu wambuwe ubwenegihugu kandi ntiyongera kubusubirana, ndetse ingaruka zo kubwamburwa zigera no ku bo yishingiye. Iri tegeko kandi rinateganya impamvu uwahawe ubwenegihugu nyarwanda butangwa ashobora kubutakaza.

    Ubwenegihugu nyarwanda butangwa bushobora kwamburwa kubera imwe mu mpamvu zikurikira :

    1ºiyo uwabuhawe yabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma, cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose;
    2º iyo uwabuhawe yasabye ubwenegihugu nyarwanda butangwa agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda;

    3º iyo imyitwarire y’uwabuhawe ihungabanya umutekano w’Igihugu cyangwa ibangamiye izindi nyungu z’Igihugu;

    4º iyo yabuhawe hashingiwe ku ishyingirwa, nyuma urwego rufite ubwenegihugu nyarwanda mu nshingano rukamenya ko ishyingiranwa ryabaye hagambiriwe kubona cyangwa gufasha umuntu kubona ubwenegihugu nyarwanda;

    Icyakora, kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa ntibyemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.

    Ubundi bwenegihugu butangwa hashingiwe ku nyungu z’igihugu

    Ibishingirwaho mu gusaba ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku nyungu z’igihugu harimo kuba ubusaba igihugu kimufitemo inyungu, kandi hari ibaruwa urwego bireba rugenera urwego rubifitiye ububasha isobanura inyungu z’igihugu, zishingirwaho mu kumuha ubwenegihugu Nyarwanda butangwa, ni ukuvuga ubutari ubw’inkomoko.

    Ni kimwe no ku bwenegihugu butangwa hashingiwe ku bumenyi cyangwa ku mpano byihariye, aho ababuhabwa bagomba kuba bafite ubumenyi cyangwa impano byihariye bikenewe mu Rwanda. Urugero aha ni abanyabwenge cyangwa abakinnyi b’imikino itandukanye.

    Hagomba kandi “kuba hari ibaruwa, urwego bireba rugenera urwego rubifitiye ububasha, isobanura uburyo ubumenyi cyangwa impano byihariye usaba afite bikenewe mu Rwanda, bikaba byashingirwaho ahabwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa.”

    Naho ku bwenegihugu buzaba butangwa hashingiwe ku ishoramari cyangwa ibikorwa birambye umuntu afite, harimo kuba ubusaba “afite ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye mu Rwanda ni ukuvuga ibikorwa bitazamara igihe ngo bihagarare.”

    Icyo gihe na we agomba kuzaba afite ibaruwa urwego bireba rugenera urwego rubifitiye ububasha, igaragaza ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye by’usaba mu Rwanda, bishobora gushingirwaho ahabwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa.

    Uhabwa bene ubwo bwenegihugu azajya asabwa kuba ari inyangamugayo, afite imyifatire myiza kandi akaba atahungabanya umutekano w’igihugu.

    Bivuze ko uwujuje kimwe muri ibyo byavuzwe haruguru azajya ashobora kubona ubwenegihugu Nyarwanda mu gihe abusabye, hadashingiwe ku kindi icyo ari cyo cyose, nk’igihe amaze mu Rwanda cyangwa ibindi .

    Ubwenegihugu butangwa kubera kuba mu Rwanda igihe cyo kububona gishobora kongerwa

    Ku bijyanye n’ubwenegihugu butangwa kubera kuba mu Rwanda, muri iri tegeko rishya mu ngingo ya 16 biteganywa ko umunyamahanga azaba ashobora kubusaba igihe amaze imyaka cumi n’itanu (15) ikurikirana aba mu Rwanda, mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi akaba azi umuco, indangagaciro Nyarwanda kandi abyubaha.

    Ni impinduka zikomeye kuko mu itegeko ryo mu 2008 ari naryo rigikoreshwa ubu, ryateganyaga ko umunyamahanga wese usaba kugirwa Umunyarwanda mu gusaba ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba mu Rwanda, igihe abisaba yagombaga kuba amaze imyaka itanu (5) aba mu Rwanda kandi ahaba mu buryo bwemewe n’amategeko .

    Hari kandi n’ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku kuba umwimukira, aho ubusaba agomba kuba yarimukiye mu Rwanda ku mpamvu z’imibereho, iza politiki cyangwa iz’ubukungu, cyangwa kuba akomoka ku muntu wimukiye mu Rwanda ku bw’izo mpamvu.

    Aha umwimukira wifuza ubwenegihugu nyarwanda agomba kuba nibura amaze imyaka 25 ikurikirana aba mu Rwanda, kandi akaba ntaho agihuriye n’igihugu cye akomokamo, akaba kandi ari inyangamugayo kandi afite imyifatire myiza, afite ubumenyi ku muco n’imigenzo Nyarwanda anabyubaha, akaba afite ubumenyi ku ndangagaciro mboneragihugu no kuba abana neza n’abandi, kandi afite ubushobozi buhagije, akaba kandi atahungabanya umutekano w’igihugu.

    Umuntu ashobora kandi gusaba cyangwa gusabirwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku kutagira ubwenegihugu, aho ubusaba cyangwa ubusabirwa agomba kuba adafite ubwenegihugu bw’ikindi gihugu kandi akaba ari ku butaka bw’u Rwanda ku munsi w’ubusabe, akaba kandi atahungabanya umutekano w’igihugu.

    Muri iri tegeko rishya kandi harimo ko hashobora no gutangwa ubwenegihugu hashingiwe ku cyubahiro, buzaba butangwa mu rwego rwo guha agaciro imyitwarire y’umwihariko y’umuntu cyangwa guha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa by’umwihariko by’umuntu, ububasha bwo gutanga ubu bwenegihugu bukaba bufitwe gusa na Perezida wa Repubulika.

    Aha itegeko rishya mu ngingo yaryo ya 37 riteganya ibijyanye no kongera gusubirana ubwenegihugu.

    Ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko bushobora gusubiranwa nyuma yo kubureka. Uretse ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro, ubwenegihugu nyarwanda butangwa ntibusubiranwa.

    Itegeko rishya rigena ufite Ububasha bwo gutanga ubwenegihugu

    Ububasha bwo gutanga ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko bufitwe n’urwego rufite ubwenegihugu Nyarwanda mu nshingano mu gihe icyemezo cyabwo gitangwa n’urwego rufite ubwenegihugu Nyarwanda mu nshingano.

    Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko ibikigize, uburyo gikoze n’ibipimo byacyo, umukuru w’urwego rufite ubwenegihugu Nyarwanda mu nshingano amenyesha mu nyandiko umwanditsi w’irangamimerere w’aho uwabuhawe aba amakuru yerekeranye n’itangwa ry’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.

    Setti Solomon na we ni umukozi wa Ambasade y
    Setti Solomon na we ni umukozi wa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahawe ubwenegihugu mu mpera z’ukwezi gushize

    Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko yandikwa n’umwanditsi w’irangamimerere mu bitabo by’irangamirere abanje kumugaragariza icyemezo cy’ubwenegihugu yahawe n’urwego rufite ubwenegihugu Nyarwanda mu nshingano.

    Ni mu gihe ububasha bwo gutanga ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bufitwe n’Inama y’Abaminisitiri, icyakora, ububasha bwo gutanga ubwenegihugu Nyarwanda bushingira ku cyubahiro bufitwe na Perezida wa Repubulika.

    Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa atangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda. Icyakora, ibijyanye no gutangaza uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro bigenwa na Perezida wa Repubulika.
    Iteka rya Minisitiri rigena ibikubiye mu myirondoro y’uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bitangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda. Icyakora, ibikubiye mu myirondoro y’uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro bitangazwa bigenwa na Perezida wa Repubulika.

    Itegeko rishya rinateganya n’ibihano ku wahawe ubwenegihugu akoresheje uburiganya

    Itegeko Ngenga rishya riteganya ko umuntu wahawe ubwenegihugu Nyarwanda azajya abwamburwa, igihe bigaragaye ko yabubonye akoresheje uburiganya, amakuru atariyo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma, cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose.

    Ni kimwe n’igihe uwahawe ubwenegihugu bimenyekanye ko yari agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda cyangwa igihe imyitwarire y’uwabuhawe ihungabanya umutekano w’igihugu.

    Biteganywa ko umukozi w’urwego rubifitiye ububasha uzagira uruhare mu itangwa ry’icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda butangwa mu buriganya, nabihamywa n’urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi, ariko kitarenze 10.
    Naho uzihesha ubwenegihugu Nyarwanda butangwa mu buryo bw’uburiganya, nabihamywa n’urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Ni kimwe n’umuntu uzahamwa no gufasha undi muntu mu buryo ubwo aribwo bwose kubona ku bw’uburiganya ubwenegihugu Nyarwanda, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

    Kimwe n’itegeko risanzwe, uyu mushinga w’itegeko wemera ko Umunyarwanda ashobora kugira ubwenegihugu burenze bumwe, harimo n’ubw’u Rwanda, ariko ubwenegihugu Nyarwanda ni bwo bwonyine bwitabwaho iyo hari amategeko y’u Rwanda agomba kubahirizwa.

    Abafite ubundi bwenegihugu bazaba basabwa kubumenyekanisha bitarenze amezi atatu uhereye igihe babuherewe.

    Ibi tubagejejeho muri iyi nkuru bimwe bishobora guhinduka bitewe n’ubugorangingo iri tegeko rizagenda rikorerwa mbere yuko risohoka.

    Iri tegeko ryatowe n’Umutwe w’Abadepite rigomba kohererezwa mu bagize inteko ya Sena y’uRwanda nabo bakaryigaho ,bamara kuryemeza rikohererezwa Perezida wa Repubulika kugira ngo aryemeze, cyangwa agire ubundi bugororangingo akoraho, mu gihe azaba arishyizeho umukono nibwo rizasohoka mu igazeti ya leta ubundi ritangire gukurikizwa risimbuye iryo mu 2008 ryari risanzwe rikoreshwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/menya-impinduka-zikubiye-mu-itegeko-rishya-rigenga-ubwenegihugu-mu-rwanda-rizasimbura-irya-2008

  • Sadate wayoboraga Rayon Sports, COVID-19 yahagaritse imikino: Ibintu 10 byaranze 2020 mu mupira w’amaguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2020 ni umwe mu myaka y’amateka yaranze isi. Mu mupira w’amaguru abakunzi bawo barashaririwe, nyuma y’amezi umunani arenga batabasha kugera ku kibuga, kugeza n’ubu bakaba batarabasha gusubira ku kibuga, by’umwihariko mu Rwanda.

    Abafana babujijwe kujya muri Stade bitunguranye, umukino wa nyuma bawurebeye mu biti
    Abafana babujijwe kujya muri Stade bitunguranye, umukino wa nyuma bawurebeye mu biti

    Mu gukusanya amakuru y’imikino yaranze umwaka wa 2020 mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu Rwanda, ayagarutsweho cyane muri uyu mwaka w’imikino ni ayavuzwe mu ikipe ya Rayon Sports, by’umwihariko mu gihe ibikorwa by’umupira byari byarahagaze.

    Ibi ni ibintu 10 by’ingenzi byaranze umupira w’amaguru mu mwaka wa 2020

    1. Amabaruwa y’urudaca, guterana amagambo muri Rayon Sports…

    Mu kwezi kwa Gatatu ni bwo ibikorwa bya siporo n’andi marushanwa yahagaritswe mu Rwanda, ndetse n’igihugu muri rusange cyinjira mu bihe bya Guma mu rugo, byari ibihe bigoye ku bantu benshi kuko byabaye nk’ibitunguranye.

    Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batangiye kwishyuza ikipe ya Rayon Sports imishahara yari ibabereyemo, aho hari abavugaga ko baheruka guhembwa mu kwa 12/2019, ndetse bakanavuga ko kuva umwaka watangira batarahabwa uduhimbazamusyi.

    Munyakazi Sadate wayoboraga Rayon Sports ari mu bavuzwe cyane muri 2020
    Munyakazi Sadate wayoboraga Rayon Sports ari mu bavuzwe cyane muri 2020

    Aha amabaruwa yatangiye gucicikana, by’umwihariko binyuze kuri kapiteni Eric Rutanga wandikaga mu izina ry’abakinnyi ndetse na Munyakazi Sadate utaratindaga guhita asubiza, ndetse na Rugwiro Hervé waje kumusimbura na we yakomerejeho yandika ibaruwa irimo gutakamba avuga ko abakinnyi babayeho nabi.

    Michael Sarpong yavuze ko Sadate atari ku rwego rwo kuyobora Rayon Sports arirukanwa

    Tariki 23-04-2020 nibwo rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong wakiniraga Rayon Sports yaje kwirukanwa, aho yashinjwaga ibyaha birimo gutuka Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, ikibazo nacyo cyakuruye kutumvikana hagati y’abafana ba Rayon Sports.

    Bwa nyuma Sarpong agaragara nk
    Bwa nyuma Sarpong agaragara nk’umukinnyi wa Rayon Sports, ku mukino shampiyona yaje guhita ihagarikwa burundu

    Gushaka guhirika Sadate ku buyobozi, yandikira Perezida wa Repubulika….

    Bamwe mu bahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports mu bihe bitandukanye bagaragaje ko batishimiye uburyo ikipe ya Rayon Sports iyobowemo, ndetse banandikira RGB bayimenyesha ko Ngarambe Charles ari we muyobozi wemewe wa Rayon Sports.

    Nyuma yaho na Munyakazi Sadate yahise yandikira RGB ayimenyesha ko ari we muyobozi wa Rayon Sports, bidatinze RGB yaje gutangaza ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi wemewe n’amategeko wa Rayon Sports.

    Ntibyagarukiye aho, Munyakazi Sadate yaje no kwandikira Perezida wa Republika agaragaza ibibazo biri muri Rayon Sports, nyuma mu kiganiro n’abanayamakuru Perezida wa Republika ubwo yabibazwagaho, yavuze ko hari abo yashinze icyo kibazo.

    Nyuma y’iminsi mike, RGB yaje kugaragaza ko hari amakosa yakozwe na Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyakazi Sadate ndetse ihita inakurwaho, hashyirwaho iy’agateganyo yari iyobowe na Murenzi Abdallah, nyuma hatorwa Uwayezu Jean Fidele nka Perezida wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine

    Uwayezu Jean Fidele, ni we wabaye Perezida mushya wa Rayon Sports
    Uwayezu Jean Fidele, ni we wabaye Perezida mushya wa Rayon Sports

    2. Kevin Monnet-Paquet yemeye gukinira Amavubi

    Nyuma y’imyaka myinshi yifuzwa ngo azakinire Amavubi, Kevin Monnet-Pacquet kera kabaye yaje kwemera kuzakinira Amavubi ndetse anashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kwitegura umukino wa Cap-Vert.

    Kevin Monnet-Paquet yari yahamagawe mu Mavubi, nyuma aza kwisubira ntiyitabira
    Kevin Monnet-Paquet yari yahamagawe mu Mavubi, nyuma aza kwisubira ntiyitabira

    Nyuma yo kohererezwa ubutumire, ntiyigeze abusubiza ndetse ntiyanitabira iyo mikino yombi, aha bikaba byaravuzwe ko yaje kwisubira kubera amwe mu magambo yaba yaravuzwe mu itangazamakuru yamuciye intege zo gukinira Amavubi

    3. Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy’Intwari, irahanwa iza kongera kubabarirwa

    Muri Gashyantare 2020, ikipe ya Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy’Intwari, ni nyuma y’uko itemerewe gukoresha abakinnyi batarabona ibyangombwa, ibi bikaba byari mu bikubiye mu mategeko yagomba kugenga irushanwa.

    Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy
    Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy’Intwari irahanwa, nyuma iza gukurirwaho ibihano

    Ikipe ya Rayon Sports yahanishijwe kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu mwaka utaha wa 2021, kudakina imikino ya gicuti mu Rwanda no hanze mu gihe cy’umwaka no kwishyura amande y’ibihumbi 300 Frw, aha yahise isimburwa na Kiyovu Sports, gusa inyuma ibi bihano byaje gukurwaho.

    4. Mashami yongereye amasezerano mu Mavubi, mu gihe Ferwafa yari yamaze kumuhagarika

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent wari warasoje amasezerano ye y’umwaka yo gutoza Amavubi, yaje kongererwa amasezerano y’undi mwaka umwe, ni nyuma y’aho byari byavuzwe ko Ferwafa yafashe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano kubera umusaruro batari bashimye.

    Mashami Vincent yongerewe amasezerano
    Mashami Vincent yongerewe amasezerano

    5. Gicumbi na Heroes muri FIFA, birangira zimanuwe mu cyiciro cya kabiri

    Nyuma y’aho shampiyona y’umupira w’amaguru yahagaritswe itarangiye, hafashwe umwanzuro wo guha APR Fc yari ku mwanya wa mbere igikombe, naho Gicumbi na Heroes zari ku myanya ibiri ya nyuma zihita zimanurwa mu cyiciro cya kabiri.

    Aya makipe yishyizwe hamwe arega muri Ferwafa ariko ikirego giteshwa agaciro, bahitamo kiywambaza urukiko mpanabyaha rwa siporo ku isi (TAS), gusa ikirego baza kugikuramo bongera kwiyambaza inteko rusange ya Ferwafa, ariko ntibyagira icyo bitanga bongera kumanurwa mu cyiciro cya kabiri

    6. Amavubi muri 2020, umwaka usojwe adatsinze igitego

    Ni umwaka utarabayemo imikino myinshi ku ikipe y’igihugu, aho mu mikino ibiri y’amarushanwa yakinnye na Cap-Vert bayinganyije, banakina imikino ya gicuti ibiri Na Cameroun ndetse na Congo Brazzaville, iyi yose nayo bayinganya 0-0, bivuze ko nta gitego Amavubi yatsinze muri 2020

    7. APR FC yongeye gusezererwa itarenze umutaru

    Ikipe ya APR Fc yahagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, ni yo kipe yatangaiye imyitozo mbere y’andi makipe yose, aho nyuma yo kugura abakinnyi barimo nka Bizimana Yannick yakuye muri Rayon Sports, Tuyisenge Jacqueswari uvuye muri Angola, intego zari ukuba ikipe ya mbere mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF Champions League.

    APR FC yasezerewe ku ikubitiro na Gor Mahia
    APR FC yasezerewe ku ikubitiro na Gor Mahia

    Nyuma yo gutombora ikipe ya Gor Mahia icyozere cyari cyose, gusa ntiyaje gukabya izo nzozi kuko iyi kipe yayisezereye ku ikubitiro, iyitsinde ibitego 4-3 mu mikino yombi, mu gihe AS Kigali yo yari ihagarariye u Rwanda yabashije gusezerera Orapa United yo muri Botswana.

    8. Jeannot Witakenge wakiniye amakipe nka Rayon Sports na APR FC yarapfuye

    Nyuma y’iminsi yari amaze arwaye, Jeannot Witakenge wamamaye cyane mu ikipe ya Rayon Sports ndetse akaza no kuyibera umutoza wungirije, tariki 25/04/2020 ni bwo byamenyekanye ko yapfuye azize azize kanseri y’igifu.

    Jeannot Witakenge yitabye Imana muri uyu mwaka wa 2020
    Jeannot Witakenge yitabye Imana muri uyu mwaka wa 2020

    9. Shampiyona nta bafana, yongera gutangira nta muterankunga, nyuma y’iminsi irongera irahagarikwa

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, bwa mbere mu mateka kimwe no mu bindi bihugu, yatangiye gukinwa nta mufana wemerewe kwinjira ku kibuga kubera icyorezo Coronavirus gikomeje guhangayikisha Isi.

    Shampiyona yatangiye ikinwa nta bafana, ubu yongeye guhagarikwa
    Shampiyona yatangiye ikinwa nta bafana, ubu yongeye guhagarikwa

    Nyuma yo gukina gusa iminsi itatu ya shampiona, yaje guhita ihagarikwa na Minisiteri ya Siporo ndetse binashimangirwa n’inama y’abaminisitiri, ni nyuma yo gusanga hari amakipe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    10. Kwiyubaka kw’andi makipe mu Rwanda, Rayon Sports igenda biguru-ntege

    Umwaka w’imikino wa 2020/2021 ni umwaka waranzwe no kwiyubaka ku makipe arimo APR FC, Kiyovu Sports, Gasogi ndetse na AS Kigali, mu gihe Rayon Sports yo yaranzwe no gutakaza abakinnyi benshi ikinjiza abadafite amazina akomeye.

    Amakipe arimo APR FC na Kiyovu Sports ari mu makipe yiyubatse mbere yo gutangira umwaka w
    Amakipe arimo APR FC na Kiyovu Sports ari mu makipe yiyubatse mbere yo gutangira umwaka w’imikino

    Ikipe ya APR FC yasinyishije abakinnyi barimo Bizimana Yannick wavuye muri Rayon Sports, Nzanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bavuye muri AS Muhanga ndetse na Tuyisenge Jacques .

    Kiyovu Sports iri mu makipe yiyubatse cyane, yasinyishije umunyezamu Kimenyi Yves, isinyisha ba myugariro barimo Ngandu Omar, Irambona Eric, abo hagati barimo Ngendahimana Eric, Abedi wavuye I Burundi, ndetse na rutahizamu Babua Samson wasoje shampiyona afite ibitego byinshi.

    Ikipe ya Police Fc yasinyishije abarimo Usengimana Faustin, Eric Rutanga, Iradukunda Eric Radu, Twizerimana Martin Fabrice, Sibomana Patrick, naho ikipe nka AS Kigali isinyisha abarimo Shaban Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjili, Aboubakar Lawar n’abandi.

    Ikipe ya Rayon Sports n’ubwo nayo yari imaze gutakaza benshi, yongeyemo umunyezamu Kwizera Olivier, Jean Vital Ourega ndetse na Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi United.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/sadate-wayoboraga-rayon-sports-covid-19-yahagaritse-imikino-ibintu-10-byaranze-2020-mu-mupira-w-amaguru

  • Urukiko rwategetse ko umusore ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17 akorerwa isuzuma ryo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Ibyo ubushinjacyaha bwabisabwe kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020, aho bwanasabwe kugenzura niba uwo ukekwaho icyaha yaba adafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Urukiko rwavuze ko ibizava muri ayo magenzura yombi bizarufasha guca urwo rubanza, cyane ko hari icyo bishobora kugabanya cyangwa bikongera ku myanzuro y’urukiko mu gihe uregwa yaba ahamwe n’icyaha.

    Mu gihe ibyava mu isuzuma byagaragaza ko ukekwaho icyaha afite uburwayi bwo mu mutwe, [ahamwe n’icyaha] nta gihano yahabwa ahubwo yajyanwa mu kigo cyita ku bafite uburwayi nk’ubwo akitabwaho.

    Ingingo ya 85 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange ivuga ko “hatabaho kuryozwa icyaha iyo ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha.”

    Biteganyijwe ko urukiko ruzaterana kuwa 14 Mutarama 2021, rukumva ibyavuye mu igenzura ry’ubushinjacyaha.

    Ubwo aheruka kwitaba urukiko, ushinjwa yemereye urukiko ko yakoze icyaha ashinjwa, maze ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu.
    Ubushinjacyaha bwavuze ko abana basambanyijwe bari hagati y’imyaka irindwi na 14, bo mu kagali ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo, ari naho ushinjwa abarizwa.

    Amakuru avuga ko yagiye abashukisha abo bana ibikinisho by’imodoka yakoraga kuva aho yaviriye mu ishuri mu 2015.

    Iby’ayo mahano byamenyekanye ubwo umwana umwe mu basambanyijwe ubana na nyirakuru yatakaga ko aribwa mu kibuno, akabwira nyirakuru ko hari umuturanyi wamusambanyije akaba ataramuhaye n’imodoka[y’igikinmisho]yamwemereye.

    Kuri uwo munsi n’abandi batandukanye nibwo babibwiye ababyeyi babo, maze ikibazo kigezwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze.

    Uwo musore yakoreshaga amavuta ya Vaseline yitwa Malaika. Ni yo yabasigaga mu kibuno “kugira ngo cyororohe hanyuma agafata igitsina cye akagishyira mu kibuno cy’umwana”.

    Abo bahise bajyanwa ku biro bya Isange One Stop Center biri ku Kacyiru bakorerwa isuzuma, ndetse bahabwa ubuvuzi ku bice by’umubiri byagizweho ingaruka n’iryo hohoterwa bakorewe.

    Ingoro y’Ubutabera y’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwategetse-ko-umusore-ukekwaho-gusambanya-abana-b-abahungu-17-akorerwa

  • U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatanu cy’impunzi 130 zavuye muri Libya (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    Bakigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali, izi mpunzi zagaragazaga akanyamuneza ku maso, zakiriwe mu buryo bukwiriye ikiremwamuntu zari zarabuze, zisohoka mu ndege zerekwa aho zinjirira, zikabanza gusukura intoki n’umuti wabugenewe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Imbere ahakirirwa abantu mu Kibuga cy’Indege, abakozi baho bari babukereye biteguye kwakira izi mpunzi neza, maze buri umwe, mu gapfukamunwa gapfutse n’amazuru, akegera umukozi ushinzwe gusuzuma ibyangombwa mbere y’uko yemererwa gukomeza mu cyiciro cya nyuma kigana hanze y’ikibuga cy’indege.

    Aha hose hakurikizwaga amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abantu bahana intera, abakuyemo agapfukamunwa bakibutswa kukambara neza ndetse n’abashaka kwisukura bakabikora mu buryo bworoshye kuko imiti yabugenewe yabonekaga ahantu hose.

    Bitewe n’uburyo imyiteguro yo kwakira izi mpunzi yari imeze, byatwaye igihe gito kugira ngo zitangire kwerekeza mu modoka nini zateguriwe, aho zari ziparitse hanze y’Ikibuga cy’Indege ziteguye kwerekeza kuri La Palisse Hotel Nyamata, aho bazategerereza ibipimo bigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Coronavirus.

    Nyuma yo kubona ibipimo, izi mpunzi zizerekezwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora, aho bazasanga bagenzi babo bagakomeza kwitabwaho no kondorwa mu buryo butandukanye, dore baba baranyuze mu makuba menshi aho muri Libya.

    Izi mpunzi zaje mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo ku wa 10 Nzeri 2019, ubwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), bashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma u Rwanda rwakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana hakurya ya Méditerranée mu Burayi.

    Kugeza ubu izi mpunzi zije zisanga izindi 385 zari zarageze mu Rwanda mu byiciro bine biherutse, aho icyaherukaga cyari cyarageze mu gihugu ku wa 19 Ugushyingo, kigizwe n’impunzi 79.

    Muri bo, hari abamaze kubona ibindi bihugu bibakira barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bajya muri Canada, mu gihe 46 bagiye muri Norvège naho abandi batanu bakerekeza mu Bufaransa.

    Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwakira impunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi zari zibayemo muri Libya, aho zageze mu rwego rwo kugerageza amahirwe yo kujya gushakira ubuzima bwiza mu bihugu bikize.

    Ibi ariko ntibyagezweho kuko nyuma yo kugera mu Libya, igihugu n’ubundi gisanganywe umutekano mucye uterwa n’intambara kimazemo imyaka hafi 10, izi mpunzi zatangiye gutotezwa, zikorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ndetse zimwe zitangira no gucuruzwa, kugeza ubwo ikibazo kimenyekanye maze u Rwanda rwiyemeza gutanga umutahe warwo mu kugikemura binyuze mu kuziha ikaze mu gihugu, zikavanwa muri ako kaga.

    Ahagana saa Yine za Kigali nibwo indege izanye izi mpunzi yari igeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Ubwo izi mpunzi zakandagizaga ikirenge ku butaka bw’u Rwanda

    Izi mpunzi zose zari zambaye agapfukamunwa n’amazuru nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Izi mpunzi zabanje gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali

    Umubare munini w’izi mpunzi ni urubyiruko

    Mu mpunzi hanagaragayemo abana bakiri bato cyane

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-icyiciro-cya-gatanu-cy-impunzi-130-zavuye-muri-libya-amafoto

  • Umwaka wa 2020 ntiwababereye mwiza nk’uko bari bawiteze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwinjira mu mwaka wa 2020 byashimishije benshi gusa ibyo bari biteze ntibyagezweho kubera COVID-19
    Kwinjira mu mwaka wa 2020 byashimishije benshi gusa ibyo bari biteze ntibyagezweho kubera COVID-19

    Abaganiriye na Kigali Today bakomeje kugaruka ku bihombo bagize muri uyu mwaka wa 2020 bari bitezeho iterambere, muri abo barimo abateganyaga kurongora bafashe umwanzuro wo kubireka, abamotari bari bategereje guteza imbere uwo mwuga bakaba bagera ku rwego rwisumbuye n’abandi.

    Umwe mu bamotari yagize ati “Ntacyo kuvuga ubunwa bwabaye ubucwende kandi uyu mwaka twari twiteze ko ari viziyo, nari nzi ko nzakora ngatera imbere nkaba nagera ku rwego rwo gutwara imodoka, Corona iba iraje, urabizi igihe twamaze mu rugo inzara itumereye nabi, uyu mwaka ni ikigeragezo”.

    Mugenzi we ati “Mbega umwaka we!!!, kuva mvuze nibwo mbonye umwaka mubi, ahubwo turibaza aho tuzajya dukura umusoro wa moto, mbese imipango nari mfite yose yagiye hasi ubu ni ibihombo gusa Corona iraduhemukiye pe! Uyu ni umwaka w’ibibi gusa”.

    Umusore umwe wari wapanze ko uwo mwaka uzarangira yarashatse umugore ati “Mbega umwaka! Nari napanze kurongora icyorezo kiti naje, ubu umukobwa yarigendeye kuko sinari kwiteza urugo ntafite icyo mpa umugore, nari ntunzwe no guca inshuro byose birahagarara”.

    Umwe mu bakora ubupagasi ati “Uyu mwaka wiwunyibutsa Corona yaratuvangiye, njye n’umugabo wanjye twari dufite umugambi mwiza wo guca inshuro tukagura agasambu tukareka kwirirwa dukorera abandi, none ndebera tuzapfa tugica inshuro iyo tubuze n’aho tuyica turaburara, gusa icyangombwa ni ugukomeza kwirinda, uyu mwaka uragatsindwa”.

    Umukecuru umwe utunzwe no guca inshuro ati “Uyu mwaka se uransize nsigaye hehe ko meze nabi urabona ndi umuntu? Iyi Corona ni gati ki ko itumaze? Aho najyaga guca inshuro sinkihajya, uyu mwaka waje utuziye ntacyo nawuvugaho no guhahira inda yanjye byarananiye, urava mu rugo bati jya muri sitade wasohotse, uyu mwaka ni akatuziye gusa turi kwirinda iki cyorezo ngaka n’agapfukamunwa ndakambaye, hari umukecuru nkanjye wakagombye kwambara iki kintu gipfuka amazuru n’umunwa? Uyu mwaka ni agahomamunwa”.

    Umubaji ati “Ni ikigeragezo, uyu mwaka waje ari ibibazo ahubwo Imana ikwiye kudufasha ikadukuriraho iki cyorezo. Nkora umurimo w’ububaji, ariko sinkibona umpa akaraka, mu kwezi kwa 12 twabaga dufite ibiraka byinshi abantu bitegura umunsi mukuru none dore ndicaye nta n’uwampa akazi ko kumukorera byibura ameza, ndebera nawe muri ibi bihe bya Noheli nararaga amajoro nkora none nta n’uwamenya ko Noheli yigeze ibaho, ibi ni ukubiharira Imana, uyu mwaka ni mubi ni mubi mbisubiremo ni mubi, nta wundi mwaka wigeze kubaho nk’uyu kubera Corona”.

    Abo baturage bose bakomeje kugaragaza ibibazo bagize mu mwaka wa 2020, aho bose batunga agatoki icyorezo cya COVID-19, bose bakaba bemeza ko bakomeje gushyira mu ngiro amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nubwo hari abakigaragara banyuranyije n’ayo mabwiriza bituma Akarere ka Musanze gafatirwa ingamba zo gufunga saa moya z’umugoroba, binyuranye n’ahandi hose mu gihugu aho isaha yo kuba abantu bagze mu rugo ari saa mbili.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwaka-wa-2020-ntiwababereye-mwiza-nk-uko-bari-bawiteze