Tag: featured

  • Uko politiki ishobora guhindura imitekerereze ya muntu kugera no ku gutera akabariro – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    N’ubwo ijambo ‘politike’ ryumvikana kenshi nk’ibikorwa byo kuyoboka amashyaka no kwigarurira ubutegetsi bw’agace, ahantu, cyangwa itsinda runaka, imitekerereze kamere ya muntu iganisha ku buryo yumva ibintu byakorwa nayo ishobora guhuzwa na politiki.

    Muri rubanda, umuntu uzanye igitekerezo kinyuranye n’icy’abandi bari bemeranyijeho, akenshi akazanamo n’ubusesenguzi bwo gushimangira ingingo ye, bamwikoma bamwita umunyapolitike. Bati ‘Kanaka ni umunyapolitike’, bashaka kumvikanisha ko yanze kugendera ku byo bamwe bemeye cyangwa yabangamiye ingingo runaka ntiyemerwe.

    Ku rundi ruhande ariko, imitekerereze y’abayoboke b’ishyaka cyangwa itsinda runaka baba bafite imyemerere n’ibitekerezo byabahuje, ari na byo byabaye intandaro yo kwishyira hamwe.

    Abandi bafite imyemerere n’ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo, nabo bishyira hamwe bagakora ishyaka ryabo, ari bwo usanga mu gihugu runaka hari amashyaka atandukanye, akenshi aba ari aya politiki.

    Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bemeza ko ibitekerezo runaka ishyaka rimwe cyangwa irindi rigenderaho, bishobora kugira uruhare mu kugena ibigwa neza abayoboke baryo, kuva ku miterere y’ibara, agace k’ahantu runaka ndetse yewe no kugera ku buryo umuntu aryoherwa n’imibonano mpuzabitsina.

    Urugero rutangwa ni urw’amashyaka abiri yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Aba-démocrates n’Aba-républicains.

    Mu gitabo “The pragmatist’s Guide to Sexuality, husband and wife”, Malcolm afatanyije na Simone Collins bagaragaje ko Aba-républicains ari bo bashobora kuba bakunda gushimishwa n’ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina cyane ugereranyije n’Aba-démocrates.

    Ibyo kandi bishimangirwa na Justin Lehmiller mu gitabo yise “Tell Me What You Want: The science of sexual desire and how it can help you improve your sex life.”

    Uyu mugabo yahamije ko Aba-républicains bakunda gutekereza ku mibonano mpuzabitsina yo hanze y’urugo nko gucana inyuma, kujya mu birori biberamo ubusinzi n’ubusambanyi, gukora imibonano mpuzabitsina ari batatu, ndetse no kugurana abagore mu gihe bari muri ibyo bikorwa.

    Malcolm na Collins bavuga ko imyitwarire y’aba ba républicains ishobora kuba ifitanye isano n’uburyo iryo shyaka rishingiye ku muco gakondo cyane, ridashyigikira ibikorwa birimo ubutinganyi, imibonano mpuzabitsina ihuje abantu benshi n’ibindi bijya kumera gutyo.

    Kuba rero Aba-républicains badashyigikira imyitwarire imeze gutyo, bituma abasanzwe ari abayoboke b’iryo shyaka bagira amatsiko, bakabikora kuko bisa nk’ibitemewe. Bagize bati “Nta cyatuma dushaka kugerageza ikintu kurusha kuba twarabwiwe ko tudashobora kugikora.”

    Sunday Times ivuga ko icyitwa umuziro gituruka ku ihame ry’imitekerereze yo mu mutwe rizwi nka “reactance” rivuga ko iyo umudendezo wa muntu uhonyowe ndetse akabwirwa ko adashobora gukora ikintu runaka, bituma ashaka kugikora birushijeho.

    Iyo ngo niyo mpamvu ibifatwa nk’imiziro bikunze kuryohera benshi, hatitawe ku kureba uko biri n’uko bifatwa nabi muri rubanda. Aha ni hamwe usanga abantu bishimira gukora ibifatwa nk’ibintu bibi, rimwe na rimwe ari n’amakosa, ariko ababikora ukabona birabashimishije.

    Uherutse kugwa muri uyu mutego wo gukora amakosa kandi abizi, akanabiryozwa, ni uwahoze ari mu bayobozi ba rimwe mu mashyaka yo mu gihugu cya Hungrie, Jozsef Szajer, wagaragaye yagiye mu kabyiniro k’abatinganyi, kandi akagenda yitwaje ibiyobabwenge. Ishyaka ry’uyu mugabo nyamara rivuga ko rigendera ku mahame akaze ya gikirisitu ndetse rikanamaganira kure iby’abaryamana bahuje igitsina.

    Urundi rugero rw’aho abantu bishimira gukora ibyo bita ko barwanya ni muri Afurika y’Epfo. Muri iki gihugu, hari umuco ukomeye wa gikirisitu ndetse n’iyo umukobwa yambaye atikwije ashobora kunenwa ndetse no kuvugirizwa induru mu bandi, ndetse rimwe na rimwe agahezwa.

    Nyamara iyo urebye n’urubuga runyuzwaho amashusho y’urukozasoni, bigaragara ko Afurika y’Epfo ari kimwe mu bihugu bireba aya mashusho kurusha ibindi ku mugabane wa Afurika, ndetse inahagaze keza ku rwego rw’Isi.

    Muri rusange rero, abashakashatsi bemeza ko ibyo umuntu ahisemo nk’ibimugenga mu mitekerereze binagenga uko yitwara mu buzima bwa buri munsi, bakajya inama y’uko abantu bagakwiye kwitwararika, bakamenya kwakira no gusesengura ibitekerezo bishya batari basanzwe bafite.

    Politike ishobora gutuma ugira imyumvire runaka ku mibonano mpuzabitsina

    source https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/wari-uzi-ko-ibitekerezo-bya-politike-wizereramo-bishobora-kugena-imyitwarire

  • Polisi yerekanye abamotari bagendera mu duhanda twagenewe abanyamaguru – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Iki kibazo ngo gikaza umurego mu bihe nk’ibi by’aho abantu basabwa gutaha kare, bigatuma imodoka nyinshi zihurira mu muhanda mu masaha yo gutaha zigateza umubyigano w’imodoka mu mihanda itandukanye.

    Ibi ni byo bituma abamotari bahitamo gukoresha inzira zagenewe abanyamaguru mu rwego rwo guhunga wa muvundo, dore ko baba basiganwa n’iminota kuko abagenzi mu masaha y’umugoroba bakunze kuba ari benshi.

    Polisi ivuga ko ibikorwa by’abo bamotari ari ikibazo gikomeye kuko bishobora guteza impanuka mu buryo bworoshye cyangwa bikanangiza ibikorwa remezo kuko uburemere bwa moto butagenewe guca mu nzira z’abanyamaguru.

    Nzayisenga Eric ukorera akazi k’ubumotari mu Karere ka Gasabo, yavuze ko amakosa nk’ayo bayaterwa no kwihuta kugira ngo bagaruke vuba batanguranwe abagenzi.

    Yagize ati “Nafashwe ndi kunyura ku muhanda w’abanyamaguru kandi si ubwa mbere nkora aya makosa”. Yasobanuye ko impamvu bakora ayo makosa ari uko “tuba tudushaka guhagarara mu muvundo w’imodoka ngo tugende inyuma yazo, tugahita duca mu banyamaguru.”

    Avuga ku ifatwa rye, yagize ati “Ejo rero narabigerageje inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zihita zimfata. Ubu rero ntago nzongera ndasaba imbabazi kandi nabonye ni isomo ryo kuba nangiza ibikorwa remezo mu gihe ari icyaha.”

    Ragirimana Yves nawe utwara moto, yunze mu rya mugenzi we, avuga ko aya ari amakosa abamotari bahora bakora ariko ko bakwiye kuyareka kuko ari ukwangiza ibikorwa remezo no guteza impanuka.

    Ati “Aya makosa abamotari dusanzwe tuyakora. Iyo uri inyuma y’imodoka uhita ujya guca ku muhanda w’abanyamaguru”.

    Yagiriye inama abamotari bagenzi be, agira ati “Icyo nabwira abamotari bagenzi banjye ni uko bagomba guca mu muhanda usanzwe nk’uko bigenwe. [utabikoze utyo] Ushobora guteza impanuka ugapfa cyangwa wafatwa ugacibwa amande menshi, bikagusubiza inyuma. Rero abamotari bakwiye kubyirinda.”

    Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yavuze ko abamotari bakora aya makosa bakurikiranye inyungu y’umugoroba kuko abagenzi baba bari gutanga amafaranga menshi.

    Yagize ati “Akenshi usanga bashukwa n’abagenzi. Iyo amasaha yenda kumufata, aramubwira ati ‘ndaguha amafaranga menshi ariko unyirukanse’, ubwo nawe akagenda anyura hejuru [mu nzira z’abanyamaguru] kugira ngo amwirukatse.”

    Ngarambe yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga mu bamotari kugira ngo bite ku mategeko yo mu muhanda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yavuze ko iyi myitwarire imaze kuba ikibazo gikomeye kuko abamotari bahora bigishwa kubaha ibikorwa remezo ariko bisa nk’aho bamwe muri bo batumva.

    Ati “Aba bamotari barigishijwe muri gahunda ya Gerayo Amahoro, bigishwa amategeko no kubaha ibikorwa remezo ariko ntago bashaka kuyubahiriza. Ubu rero igihe kigeze ni icyo gushyira mu bikorwa ibihano kuri aba bafite imyitwarire mibi.”

    Yaboneyeho gusaba abanyamaguru nabo gukebura abamotari batari kubahiriza amategeko kuko iyo habaye impanuka, na bo zibagiraho ingaruka.

    Abamotari bafashwe bazagomboza moto zabo bamaze kwishyura amafaranga ibihumbi 150 Frw.

    Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwa abamotari basaga ibihumbi 26, naho u Rwanda hose habarurwa abasaga ibihumbi 40.

    Umuyobozi wa FERWACOTAMO yavuze ko amakosa yo gutwarira moto mu nzira z’abanyamaguru aterwa n’uko abamotari baba bashaka inyungu nyinshi zo ku mugoroba

    CP Kabera John Bosco yavuze ko Polisi igiye kujya ihana abarenga ku mabwiriza yo gutwarira moto mu muhanda mugari wagenwe

    Hafashwe moto 31 zarenzwe ku mabwiriza yo kugendera mu mihanda y’abanyamaguru

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yerekanye-abamotari-bagendera-mu-duhanda-twagenewe-abanyamaguru

  • Kenny Sol aricinya icyara! Yakoranye na Bruce Melodie indirimbo iburira umukobwa ushyira mu ntege nke umusore – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Mu 2019 ubwo yari atangiye kwikorana umuziki, Kenny Sol yatangaje ko kuva cyera yari umwana urebera kuri Bruce Melodie.

    Yahise aboneraho gusaba uyu muhanzi umaze kuzamura izina rye mu ruhando rwa muzika nyarwanda ko bazakorana indirimbo n’iyo yaba imwe gusa.

    Bruce Melodie waje kurita mu gutwi, yiyemeje gufasha uyu musore ufite impano n’ubumenyi mu muziki cyane ko ari umwe mu barangije mu ishuri rya Muzika rya Nyundo.

    Ubu Kenny Sol na Juno Kizigenza nibo basore bafashwa na Bruce Melodie binyuze muri Sosiyete ye yise ‘Igitangaza’.

    Kenny Sol yakabije inzozi yari amaze igihe asaba Imana abasha gukorana na Bruce Melodie indirimbo bise ‘Ikinyafu’.

    Baba baririmba inkuru y’umukobwa uba usa n’ushotora abasore, bakamuburira bamubwira ko akwiye kwitonda bitabaye ibyo ko azakubitwa “ikinyafu” ku buryo ibyo yigira birangira.

    Hari aho Bruce Melodie aririmba ati “Sha nza gukubita ikinyafu, uburyo ugishakamo, nibwo ngitangamo. Ngukubite ikinyafu, ibyo urimo unyigiraho, nushake urekere aho.” Akomeza aririmba ati “Mbega akumiro, aka kana ni akabandi.”

    Iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melodie na Kenny Sol yakozweho n’abahanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu Rwanda. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element inonosorwa na Bob Pro mu gihe amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

    Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira ‘Abu Dhabi’ Bruce Melodie yari aherutse gusohora, ku rundi ruhande ikurikiye ‘Agafire’ Kenny Sol yaherukaga gushyira hanze.

    Kenny Sol yakabije inzozi akorana indirimbo na Bruce Melodie yakuze akunda

    Kenny Sol ni umwe mu banyempano bize umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo

    Bruce Melodie na Kenny Sol ubwo bari bagitangira gukorana mu minsi ishize

    Uereye ibumoso: Juno Kizigenza, Bruce Melodie na Kenny Sol abahanzi bahuriye mu ‘Igitangaza’

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/inzozi-zibaye-impamo-kenny-sol-yakoranye-indirimbo-na-bruce-melodie-yinjiye-mu

  • Amafoto: Barack Obama n’umugore we mu buryohe bw’ibiruhuko by’iminsi mikuru – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Iyi ‘couple’ yagaragaye mu myenda yo kogana, Michelle Obama w’imyaka 56 yambaye akenda k’umuhondo, isura ye igaragara ko yakoze siporo nta birungo yisize mu maso, yafungiye umusatsi inyuma.

    Obama we yafotowe yicaye inyuma ya Michelle muri Kayak, ubona yishimye ku maso, yambaye ikabutura y’umukara yo kogana na lunette z’izuba n’ingofero ya baseball. Mu mazi kandi hagaragaramo n’abasaga n’ababacungiye umutekano.

    Abana babo Sacha na Maria Obama ntibigeze bagaragara, bikekwa ko baba bari ahandi mu minsi mikuru bonyine.

    Uyu mwaka 2020 wabaye mwiza kuri iyi ‘couple’ aho basinye amasezerano menshi yabazaniye inyungu.

    Nka Michelle yasinyanye na Netflix amasezerano yo kujya akora inkuru mbarankuru ku gitabo yanditse cyitwa “Becoming” kivuga ku buzima bwe.

    Yanatangiye umushinga wo kujya akora ibiganiro bigaca kuri Netflix ndetse mu gihe abantu bari muri guma mu rugo, umutumirwa we wa mbere yabaye umugabo we Barack Obama.

    Barack Obama nawe uyu mwaka yasohoye igitabo cyitwa ‘The Promised Land’ kivuga ku buzima bwe igihe yari akiri Perezida wa Amerika.


    source https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/amafoto-barack-obama-n-umugore-we-mu-buryohe-bw-ibiruhuko-by-iminsi-mikuru

  • Noheli icecetse! Ibirori byabaye mu isura nshya (Amafoto) – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Impamvu ni uko mu ihishurirwa ry’uyu muntu nta kwibeshya kwabayemo, kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka iyo hagira uza kutubwira uko uzarangira, ubanza twari bumukwene kakahava.

    Ugomba kuba nawe wari ufite umugambi, kuko ubusanzwe impera z’umwaka zakabaye umwanya wo gusuzuma uko umwaka ushize wagenze, bigahuzwa n’uko utaha wifuzwa, byose bikavamo igenamigambi ryuzuye.

    Usibye abantu ku giti cyabo, umwaka wa 2020 wari ufite byinshi usobanuye ku buzima bw’igihugu muri rusange, kuko ari wo cyagombaga kwisuzuma, kikareba ibyo cyagezeho mu ntego z’imyaka 20 cyari cyariyemeje mu 2000, zamenyekanye nka ‘Vision 2020’.

    Si ko byagenze kuko haburaga gato ngo icyorezo cya Coronavirus kiturahire aho binikaga, ku buryo ibyo gukina no kubyina twabishyize hasi, buri wese akirukira mu nzu ahunga icyorezo, yewe na wundi wiyiba akagusuhuza mu muhanda, akabikora yigengesereye nk’aho gusuhuzanya bitahoze ari umuco abakuru bigisha abato.

    Aka wa mutindi wanika aho ritava rero, iby’icyorezo birasa nk’ibidukurikiranye no mu mwaka mushya twitegura, ndetse mu bihe nk’ibi by’iminsi mikuru, ingamba zo kuturinda icyorezo zo zakomeje gukazwa hirya no hino.

    Ibi byatumye n’uburyo bwo kwishimira umwaka bwari bumenyereye buhagarikwa. Hari kera ubwo umuntu yafatiranaga akaruhuko ka Noheli akaboneraho umwanya wo gusura inshuti n’imiryango. Hari kera ubwo kuri Noheli insengero zabaga zakubise zuzuye, abantu bagasenga abandi basirimba impande zose ndetse n’utagiyeyo akaba yananijwe n’umuziki w’akabyiniro yarayemo, cyangwa yitegura kujyamo bugorobye.

    Ubu turi kubyita amateka nyamara ejo bundi mu mwaka ushize, Noheli cyari igihe cyo kunezerwa, abantu bagasangira akanyama, abandi umuheha ukanyarira iryinyo, hirya no hino ibirori bikarema, abacuruzi babyibusha imifuka, umunezero ugasaga abantu.
    Twifuje rero gutembera hirya no hino tuzi ko byahoze bicika mu bihe nk’ibi, maze twegura camera twerekeza mu nsengero muri uyu Mujyi wa Kigali. Va kuri bya bindi by’inzira itabwira umugenzi, kuri iyi nshuro umutuzo twabonaga mu muhanda aho twacaga hose wacaga amarenga, kuko inzira yose twagiye duhura n’abantu mbarwa ubundi utakabaye witeze mu bihe by’iminsi mikuru.

    Birumvikana ko hari abahanyanyaje, hirya no hino bagerageza kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli mu ishusho ijya gusa nk’iya kera, henshi twageze twahasanze abantu bacye, na bo bitwararitse kandi birinda gukoranaho. Si ibanga ko wa munezero no gusabana biranga iminsi mikuru twabibonye hacye cyane, nabwo ukabona ntibisanzwe ko abantu bashobora kwiyiba bagahoberana abandi bakaganira begeranye.

    Twahereye kuri Paruwasi ya Sainte Famille iri mu Mujyi Rwagati, tuhasanga umubare mucye cyane w’abantu baje gushima Imana, kandi na bo bubahiriza ingamba zo guhangana na Coronavirus, nk’uko bigenwa n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu Rwanda.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Sainte Famille, Ezéchiel Rukimbira, ntahisha ko kwizihiza Noheli muri uyu mwaka byihariye, ariko akavuga ko ubuzima ari impano ikomeye y’Imana, bityo ko ikwiye kubungwabungwa kabone n’ubwo byasaba kwigomwa kwizihiza iminsi mikuru.

    Yavuze ko abantu bakwiye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ati “Ubutuma nabagenera ni uko bakomeza kwirinda, ariko kandi bakagabanya ibintu byo gusabana”.

    Yongeyeho ko nk’abakirisitu “badakwiye gucika intege” mu bihe nk’ibi bikomeye, ahubwo ko bakwiye gukomera no gukomeza abandi.

    Tukiri mu Mujyi kandi twerekeje ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, maze Pastor Justin Gatanazi atubwira ko ibyishimo byo kwizihiza Noheli bidakwiye kuba intandaro yo guha icyorezo urwaho, ati “Covid-19 tuyirinde izarangira, twongere tugire ubwisanzure twahoranye.”

    Tuvuye mu nsengero, twerekeje mu maguriro, ahantu ubusanzwe haba hari icyashara muri iyi minsi, dore ko abantu ari wo mwanya baba babonye wo kuruhuka, bakanyuzamo bakanavungura ku mutungo wabo bakishimira ko umwaka urangiye.

    Aha ho byari bitandukanye, kuko n’ubwo ingamba zo gukumira icyorezo zibuza amakoraniro manini, abantu mu ngo zabo bo bemerewe gutegura umunsi mukuru wabo uko babishaka, ibyatumye hari abanyaruka bakajya ku masoko.

    Byishimo Daniel ucururiza imboga n’imbuto mu isoko rya “Nyabugogo Modern Market” yavuze ko iyi minsi mikuru, ubucuruzi bwagenze neza kurusha uko bari babyiteze. Yagize ati “Noheli y’uyu mwaka isa nka konje ariko mu mihahire abantu bahashye.”

    Ibi kandi Byishimo abihurizaho n’abacuruzi bo mu isoko ry’Inyama rizwi cyane Nyabugogo rya “OPROVIA”, aho twageze tugasanga inyama zacurujwe zigashira hamwe na hamwe.

    Nsabimana Claude na Bihoyiki bacuruza inyama i Nyabugogo batubwiye ko ahagana mu masaha ya saa tanu, ikitwa inyama cyari cyabaye ingume, kuko zari zisigaye hacye kandi zigishakwa na benshi.

    Hagati aho ariko, Nta Byera go de! Abamotari twavuganye bamanjiriwe batubwiye ko ibya Noheli y’uyu mwaka nta kigenda na cyane ko ingamba zo kubuza abantu gukora ibirori no gusurana zatumye abantu badakora ingendo, ibyo kandi bikaba bigira ingaruka ku mwuga wabo.

    Muri St Michel, Cardinal Kambanda niwe wayoboye igitambo cya misa

    Muri St Michel abakirisitu bari bitabiriye igitambo cya misa cyayobowe na Cardinal Kambanda

    Ni yo misa ya mbere ya Noheli Kambanda yasomye kuva yagirwa Cardinal

    Cardinal Kambanda aha umugisha abakirisitu nyuma y’igitambo cya misa

    Abakirisitu bari muri Cathedrale ya St Michel bahawe umugisha wa Noheli na Cardinal Kambanda

    Abana babonye umwanya wo gusura ikirugu gishushanya ivuka rya Yezu

    Mbere yo kwinjira mu misa, abakirisitu bose babanza gukaraba intoki

    Abasoma amasomo matagatifu nabo bakaraba intoki mbere yo kwinjira mu kiliziya

    Mbere yo kwinjira mu kiliziya, bose babanzaga kwandikwa

    Mbere yo kwinjira mu kiliziya, abakirisitu babanza gusukura intoki bakoresheje umuti wica udukoko

    Muri Ste Famille, abakirisitu bari bakoranye bizihiza ivuka ry’umwana Yezu

    Abakirisitu bagiriwe inama yo gukurikiza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Muri ADEPR Nyarugenge, babonye umwanya wo kuramya Imana

    Muri St Etienne mu Biryogo naho amasengesho yakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

    Amafoto: Niyonzima Moise

    Video: Mucyo Serge


    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/noheli-icecetse-ibirori-byabaye-mu-isura-nshya-amafoto

  • Abacuruzi b’u Rwanda bazakomeza gucuruza ku isoko ry’u Bwongereza nyuma ya Brexit nta misoro batswe – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    U Bwongereza buzava burundu muri EU ku wa 31 Ukuboza 2020, hanyuma butangire kugirana ibiganiro n’amasezerano y’ubucuruzi n’ibindi bihugu ku giti cyabwo bitanyuze muri EU nk’uko byari bisanzwe.

    Ubusanzwe abacuruzi bo mu Rwanda babashaga kugeza ibicuruzwa ku isoko ryo mu Bwongereza nta misoro ku byinjira baciwe, binyuze muri gahunda ya EU yo koroshya ubucuruzi haggati yayo n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, izwi nka ’Generalised Scheme of Prederences’ (GSP).

    U Bwongereza bwatangaje ko buzashyiraho gahunda ya GSP yabwo yihariye, ariko izatuma ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda, bikomeza kugeza ibicuruzwa ku isoko ry’icyo gihugu bidaciwe misoro mu kubyinjiza. Iyi gahunda kandi ikazashingira ku isanzweho hagati y’u Burayi n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

    Ibaruwa Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yandikiye abacuruzi bagemura ibicuruzwa hanze, yabamenyesheje ko u Bwongereza buzakomeza gukurikiza gahunda yo korohereza ibihugu biri ku rutonde rwa LDC, bityo ko badakwiye kugira impungenge.

    Yagize ati “Nk’uko GSP y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi imeze, u Rwanda ruzakomeza koroherezwa kugeza ibicuruzwa ku isoko ry’u Bwongereza kimwe n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigaragazwa na Loni, aho ibicuruzwa byose uretse intwaro bitazajya byishyuzwa imisoro mu kubyinjiza.”

    Ibicuruzwa u Rwanda rukunze kohera ku isoko ry’u Bwongereza birimo imboga, imbuto, indabo ndetse n’urusenda.

    Guverinoma y’u Bwongereza iri kugirana ibiganiro n’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC), bigamije kugirana amasezerano y’ubucuruzi, azatuma abohereza ibicuruzwa mu Bwongereza bazarushaho koroherezwa.

    Urusenda ni kimwe mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza ku bwinshi mu Bwongereza

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruzi-b-u-rwanda-bazakomeza-gucuruza-ku-isoko-ry-u-bwongereza-nyuma-ya

  • Ingabo z’u Rwanda 300 zari muri Sudani y’Epfo zoherejwe muri Centrafrique – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Izi ngabo ziri kujya gutera ingabo mu bitugu izindi z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) nyuma y’uko zigabweho ibitero n’imitwe y’inyeshyamba ziri gushaka guhirika ubutegetsi muri iyi minsi igihugu kiri kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’abadepite ategerejwe kuri iki Cyumweru.

    U Rwanda n’ubundi rwari rusanzwe ari cyo gihugu gifite ingabo nyinshi mu mutwe wa MINUSCA muri Centrafrique, aho zagiyeyo kuva mu 2014, nyuma y’uko icyo gihugu cyibasiwe n’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya François Bozizé wayoboye icyo gihugu hagati ya 2003 na 2013, unashinjwa kuba inyuma y’ibikorwa byo kwihuza kw’imitwe itatu y’inyeshyamba iri kugerageza guhirika ubutegetsi.

    Ibi ngo Bozize abiterwa n’uko aherutse kwangirwa n’Urukiko Rukuru kwiyamamaza rumuziza kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

    Amakuru avuga ko Bozizé yari akambitse hafi y’Umujyi wa Bossembélé mu bilometero 150 uvuye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Bangui, ahagabwe iki gitero. Byose iyo bigenda neza, uyu mugabo ngo yari yiteguye guhurira n’abantu be mu Murwa Mukuru ubundi akisubiza ubutegetsi atyo.

    Ku Cyumweru gishize, u Rwanda rwohereje ingabo kugira ngo zijye kunganira izisanzwe mu butumwa bwa Loni, zari zitangiye kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro. Zose zifite inshingano zo kubungabunga umutekano no guharanira ko amatora azaba mu mahoro.

    Nyuma y’izi zoherejwe mu mpera z’icyumweru gishize, u Rwanda rwahise rwohereza n’izindi 300 zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, nazo zijya gufatanya n’izari zihasanzwe gucunga umutekano by’umwihariko muri ibi bihe by’amatora.

    MINUSCA yatangaje ko ku wa 24 Ukuboza ari bwo ingabo 300 z’u Rwanda zari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo zasesekaye muri Centrafrique gufatanya n’izari zisanzweyo.

    #Centrafrique 🇨🇫: 300 casques bleus rwandais de la Mission des Nations Unies au Soudan du Sud (@unmissmedia ) sont arrivés, le 24/12, en #RCA en renfort aux Forces de la #MINUSCA dans le cadre du plan intégré de sécurisation des #ElectionsRCA . pic.twitter.com/yFRsjCuyvD

    — MINUSCA (@UN_CAR) December 24, 2020

    Perezida Kagame aherutse kuvuga ko Ingabo u Rwanda rwohereje muri Centrafrique zizakora akazi mu buryo butandukanye n’ubw’izari zisanzweyo, kuko zo zizarinda izari zisanzwe n’abaturage ariko mu gihe imitwe yitwaje intwaro iri muri icyo gihugu yagerageza kuzihungabanya, zikazakora “akazi zigomba gukora”.

    Ati “Hari imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze iminsi irwana hagati yayo, irwana na Guverinoma n’ibindi nk’ibyo. Vuba aha hari ibitero byagabwe biturutse hanze ya Centrafrique, bigabwe n’abantu bo muri Centrafrique bo muri iyo mitwe yitwaje intwaro.”

    “By’umwihariko numvise ko hari umutwe umwe cyangwa se imitwe yateye iyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Centrafrique, Bozizé, binjira mu gihugu baturutse hanze ariko ni Abanya-Centrafrique ariko babaga hanze y’igihugu. Uko nabwiwe ni uko intego yari uguhungabanya amatora ariko mu kubikora, twamenye ko bamwe muri bo bashakaga kwibasira ingabo zacu ziri muri Centrafrique.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cyashize, nta bikorwa byigeze bibaho bigamije guhungabanya Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, ariko ko iyo mitwe yajyaga inyuzamo ikamenesha abaturage gusa Ingabo z’u Rwanda zakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zazo zo kugarura amahoro.

    Ati “Kubera ayo mateka, iyi mitwe usibye guhungabanya amatora, bashakaga no kwibasira ingabo zacu zagiyeyo mu butumwa bwa Loni.”

    Perezida Kagame yavuze ko uburyo Ingabo za Loni zigira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro buza kuba butandukanye n’ubw’iz’ingabo u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu kuko zo zagiyeyo mu buryo butandukanye.

    Ati “Urugero kuri iki kibazo, dufitanye imikoranire na Repubulika ya Centrafrique nkeka ko muzi kuko byakorewe hano no muri Centrafrique ubwayo, twatekereje ko tunyuze muri iyi mikoranire no ku busabe bwa Guverinoma ya Centrafrique, amategeko ngenderwaho araza kuba atandukanye. Kandi azadushoboza kurinda no kongera ubushobozi bwo kurinda ingabo zacu zibasiwe n’iyo mitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique barinda inkambi z’abaturage bavanywe mu byabo, ndetse ko rimwe na rimwe muri izo nkambi hajya haba ibitero ku buryo bishobora no kugera ku kwibasira abo bapolisi.

    Ati “Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zihashye ibyo bikorwa”.

    Mu 2016, Ingabo z’u Rwanda zahawe inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu, inshingano zikiri gushyira mu bikorwa no muri iki gihe.

    Imibare iheruka yagaragazaga ko ibihugu byohereje umubare munini w’ingabo muri MINUSCA, birimo u Rwanda rwari rufiteyo abasirikare 1.369 n’abapolisi 438, Pakistan ifiteyo abasirikare 1.225, ndetse na Senegal yoherejeyo abapolisi 316.

    Umutwe w’ingabo 300 zivuye muri Sudani y’Epfo zoherejwe muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda zirinda ibice bitandukanye bya Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinda Perezida mu bikorwa byo kwiyamamaza muri aya matora

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwohereje-izindi-ngabo-300-muri-centrafrique

  • Umuraperi John ’Ecstasy’ Fletcher wamamaye mu itsinda rya Whodini yitabye Imana – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu muraperi yitabye Imana kuwa Gatatu mu gitondo mu buryo butunguranye, kuko nta kibazo cy’ubuzima yari afite kuko yajyaga mu myitozo ngororamubiri inshuro nyinshi.

    Umuryango we watangaje ko mu gitondo cy’umunsi yatabarutseho, yari yabyutse aganiriza abantu nk’uko bisanzwe, nyuma akaza kubura umwuka agapfa urw’amarabira.

    Ecstasy, uri mu bashinze itsinda rya Whodini, yari umwe mu banyabigwi muri Amerika, kugeza ubu icyateye urupfu rwe ntabwo kiramenyekana.

    Fletcher afatanyije na Jalil Hutchins, batangirije itsinda rya Whodini muri Brooklyn mu 1982 mbere y’uko DJ Grandmaster Dee abinyungaho mu 1986, bakora itsinda rya batatu ryubatse amateka.

    Whodini yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Freaks Come Out at Night,” “Friends” na “The Haunted House of Rock” zakunzwe cyane.

    Indirimbo ’Freaks Come Out at Night’ ya Whodini

    Indirimbo ’Friends’ ya Whodini

    Fletcher yari umuraperi ukomeye cyane mu gihe cye

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umuraperi-john-ecstasy-fletcher-wamamaye-mu-itsinda-rya-whodini-yitabye-imana

  • Inyubako yahoze ituyemo Michael Jackson yaguzwe akayabo – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni inyubako yubatse kuri hegitari 1100, yaguzwe na Ron Burkle wahoze ari inshuti ya Michael Jackson. Agaciro k’iyi nzu kagabanutseho inshuro enye ugereranyije n’ako yabarirwaho mu 2015, aho yari ihagaze miliyoni 100$.

    Neverland ni inyubako iherereye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Santa Barbara muri California. Yageze ku isoko bwa mbere mu 2015 ariko iza kuvanwaho, yongera gusubizwaho umwaka ushize ku gaciro ka miliyoni 31$.

    Micheal Jackson yaguze uyu muturirwa kuri miliyoni 19.5$ mu 1987, abanza kuwuturamo ariko nyuma aza kuwuhindura ahantu abantu bajya bishimishiriza. Uyu mugabo yashyizemo inyamaswa zitandukanye n’ubisitani kimwe n’ahantu abana bashobora kujya bakishimishiriza.

    Uyu munezero ariko waje kuzamo agatotsi kuko ahagana mu 1999 na 2000, Michael Jackson yaje gutangira gukurikiranwa n’inzego z’iperereza, ashinjwa ibyaha birimo gufata abana bato ku ngufu, ibirego yaje guhanagurwaho n’urukiko muri 2005.

    Nyuma y’ibi birego byose, Jackson yafashe icyemezo cyo kuva muri Neverland, yimukira mu yindi nyubako ye iherereye i Los Angeles, ari na ho yaje kugwa mu 2009.

    Ron Burkle waguze uyu muturirwa, ni umuherwe w’imyaka 68 ufite umutungo ungana miliyari 1,4$.

    Uyu muturirwa ni wo Michael Jackson yahoze atuyemo

    Ni uku Michael Jackson yasaga mu minsi ye ya nyuma, aho bivugwa ko yakoreshaga ibiyobyabwenge bihambaye kugira ngo abasha gusinzira. Yapfuye ku myaka ku 50

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umuturirwa-wahoze-utuyemo-michael-kackson-waguzwe-akayabo