Tag: featured

  • Bugesera: Umusoro ku butaka wahindutse nyuma y’ubusabe bw’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki 24 Kamena 2020, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yari yemeje ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka, ishingiye ku itegeko No 75 /2018 ryo ku wa 7/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ishingiye kandi ku Iteka rya Minisitiri No001/20/10/TC ryo ku wa 10/01/2020 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu kugena umusoro wishyurwa ku bibanza.

    Nk’uko bisobanurwa na Ndahiro Donald, Perezida w’Inama Njyanama y’ Akarere ka Bugesera, bwa mbere Inama Njyanama yari yagennye ibiciro by’umusoro w’ubukode bw’ubutaka, ibanje kureba ahantu uko hameze n’ubushobozi bw’abahari, kuko ngo hari aho bari bagerageje kuzamura kuko abahakorera bafite ubushobozi busa n’ubuzamutseho.

    Yagize ati “Nko mu Mujyi wa Nyamata, kimwe no mu yindi mijyi, Inama Njyanama yari yemeje ko umusoro uzaba amafaranga 120 kuri metero kare imwe, ku butaka bugenewe ubucuruzi, kuko n’ubundi itegeko ryavugaga ko umusoro waho ugomba kuba hagati y’amafaranga 100-140 kuri metero kare imwe”.

    Nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko ibyo biciro byafashwe n’Inama Njyanama bibaremereye, inama yongeye guterana yemeza ko bigomba gusubirwamo, bagafatira ku giciro cyo hasi giteganywa n’itegeko.

    Ndahiro ati “Nubwo nyuma y’ubusabe bw’abaturage, Inama Njyanama yemeje gufatira ku biciro byo hasi nk’uko biteganywa n’itegeko, nk’aho twari twabishyize ku 120Frw kuri metero kare, ubu ni 100Frw kuri metero kare. Ariko n’ubundi ntihazabura abavuga ko bikiri hejuru, bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu, bityo umuntu yareba ayo mafaranga n’ubundi akabona ari menshi”.

    Uwo muyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera avuga ko nyuma yo kumva ubusabe bw’abaturage, tariki 23 Ukuboza 2020, Inama Njyanama yongeye guterana igahindura ibyo biciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka. Biteganyijwe ko imyanzuro yafashwe uwo munsi, izoherezwa ku Ntara bitarenze ejo tariki 31 Ukuboza 2020, igisubizo gituruka ku Ntara ngo kiboneka mu minsi irindwi,kandi kuko ari imyanzuro yakozwe hakurikijwe amategeko ngo bizeye ko izemezwa no ku rwego rw’Intara.

    Iyo myanzuro yo gusubiramo ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka ireba Akarere ka Bugesera kose,ariko ngo hari n’aho bitahindutse kuko n’ubundi bari bafatiye ku biciro byo hasi bishoboka nk’uko biteganywa n’itegeko.

    Iyo hagenwa ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka, harebwa icyo bwagenewe gukoreshwa, niba ari ubucuruzi,gutura,inganda,ubukerarugendo n’ibindi. Inama Njyanama mu kugena ibiciro kandi ireba niba ari ubutaka buteguye,bufite ibikorwaremezo by’ibanze nk’umuhanda,umuriro,amazi n’ibindi, cyangwa se niba ari ubutaka buteguwe ariko budafite ibikorwaremezo by’ibanze.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-umusoro-ku-butaka-wahindutse-nyuma-y-ubusabe-bw-abaturage

  • Nyabihu: Hatashywe urugomero ruzatanga Megawatt 9,8 z’amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020, aho witabiriwe n’abayobozi batandukanye ariko bake bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Uru rugomero rwitezweho kongera ingufu z’amashanyarazi mu baturage no kongera ibikorwa remezo bikoreshwa nayo, bityo bikazazamura iterambere ry’abaturage muri rusange.

    RMT Energy development Ltd ishamikiye kuri Sosiyete isanzwe ikora mu buhinzi bw’icyayi ikanatunganya umusaruro wacyo (Rwanda Mountain Tea), ariko bakibanda mu bikorwa birimo no kubaka ingomero zitanga ingufu z’amashanyarazi, aho uru rugomero rwa Giciye ya III rwuzuye rutwaye akabakaba miliyoni 38$.

    Abaturiye urwo rugomero bavuze ko bishimiye kubona amashanyarazi hafi yabo, kuko azaba umusemburo w’iterambere ryabo ndetse bakaba baratangiye kuyabyaza umusaruro kuko banabonyemo akazi mu gihe cyo kurwubaka.

    Mutuyimana Gaudence yagize ati “Uru rugomero rwatubereye igisubizo rugitangira kubakwa, nahabonye akazi ubu mfite abana batandatu bose biga neza, nkabambika [kandi] nkabagaburira neza. Naguze amatungo magufi n’umurima wo guhingamo, ibyiza by’uru rugomero biracyaza kuko twiteguye kuva mu kizima tugacana [ndetse] tugakora n’indi mirimo iduteza imbere”.

    Nsabimana Onesphore na we yavuze uru rugomero rwamuhinduriye ubuzima ati “Kuva natangira gukora muri uru rugomero maze kugura inka ebyiri, naguze imirima ubu mpinga mu kwanjye ntakwatisha, nubatse neza n’amazi meza ndayafite kandi byose mbikesha akazi nkora aha, ikindi ubu turi kuva mu mubare w’abataka amashanyarazi kuko azahita atugeraho tukava mu kizima”.

    Umuyobozi Ushinzwe guhuza Ibikorwa by’Ubwubatsi bw’Urugomero rwa Giciye III muri RMT Energy Development ltd, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Mountain Tea Ltd, Kabeja Alain, yashimiye by’umwihariko Leta y’u Rwanda itanga amahirwe ku bashoramari mu bikorwa By’iterambere, akavuga ko biteguye kuyabyaza umusaruro.

    Yagize ati “Mbere ya byose turashima Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repeburika, uha amahirwe abashoramari mu gushora imari mu bintu bitandukanye, natwe twishimiye ayo mahirwe twahawe ndetse twiteguye kuyabyaza umusaruro kuko iyo umuntu ashoye aba ashaka n’inyungu, ariko bikajyana n’iterambere ry’umuturage duhereye ku bahabonye akazi”.

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Ron Weiss, nawe yavuze ko uru rugomero ari inyunganizi ikomeye izabafasha igihugu kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu mwaka wa 2024, ndese bikazagabanya igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi muri rusange.

    Guverineri w’Intara y’ Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko kugira urugomero nk’uru mu ntara ayoboye ari ikimenyetso cy’ubudasa n’iterambere ry’abanyarwanda, ashimira RMT Energy yagize uruhare mu iyubakwa ry’uru rugomero anabizeza ubufatanye buhoraho, ndetse anavuga ko abaturiye uru rugomero bari mu ba mbere bazahabwa kuri aya mashanyarazi.

    Yagize ati “Mbere twajyaga gutaha urugomero rufite nka Megawatt ebyiri, tugahura twumva ari ibintu bitangaje, rimwe na rimwe atari n’iz’abanyarwanda. Kugira urugomero nk’uru bigaragaza iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho, turashima umufatanyabikorwa wabigizemo uruhare RMT Energy, dusanzwe tunagirana ubundi bufatanye nko mu nganda zitunganya umusaruro w’icyayi, ikindi ntitwifuza ko abaturage cyane abaturiye aha babura amashanyarazi, ibyo biri mu nshingano zacu mu kubikurikirana bakawuhabwa”.

    Uru rugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye ya III rwatangiye kubakwa muri Werurwe 2019, rwuzura mu mezi 24 ariko rwuzuye mu mezi 18 gusa. RMT Energy izarukoresha mu gihe cy’imyaka 25 mbere yo kurwegurira leta nk’uko amasezerano y’impande zombi abivuga.

    Uru rugomero rwa Giciye ya III rwuzuye ruje rusanga izindi ngomero enye zose zubatswe na RMT Energy development ltd zirimo Giciye I na Giciye II zifatiye ku mugezi wa Giciye mu Karere ka Nyabihu, ndetse n’izindi ziri mu Karere ka Burera na Rubavu, aho zose uko ari eshanu zifite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 20 z’amashanyarazi.

    Abayobozi barimo n’uwa REG, Ron Weiss, bafunguye uru rugomero ku mugaragaro

    Abitabiriye uyu muhango bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Abayobozi batambagijwe uru rugomero berekwa ibikoresho bishya ruzakoresha

    Uru rugomero rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 9,8 z’amashanyarazi

    Abaturage baturiye uru rugomero bishimiye iki gikorwa, bavuga ko bizabateza imbere

    Aba baturage babwiwe ko ari bo ba mbere bazungukira kuri uru rugomero

    Uru rugomero rwuzuye rutwaye miliyoni 38$

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-rmt-energy-yatashye-urugomero-ruzatanga-megawatt-9-8-z-amashanyarazi

  • U Rwanda rwasobanuye impamvu rutaratanga abakekwaho guhirika ubutegetsi i Burundi – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2015 itsinda ry’abasirikare b’u Burundi ryagerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wayoboraga icyo gihugu ariko uwo mugambi ukaburizwamo, Leta y’u Burundi yakunze kumvikana yikoma u Rwanda irushinja gucumbikira abacuze uyu mugambi nubwo narwo rutahwemye kugaragaza ko abo rufite ari impunzi z’Abarundi.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu kwezi gushize Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burundi, Jean Claude Karerwa, yumvikanye avuga ko bazakomeza gusaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rutange abo bantu bushinja gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

    Ati “Ubutabera nicyo kintu cyonyine kizazana ubumwe mu Barundi, kandi abateguye umugambi kubera ko ibyaha byakorewe mu Burundi, bigakorerwa Abarundi, ubutabera bw’u Burundi bukwiye kubikurikirana […] icyo dusaba ni uguhamagarira amahanga gushyira igitutu ku Rwanda ngo rwubahe amategeko mpuzamahanga.”

    Nubwo nta makuru ajyanye n’amazina y’aba bantu, Leta y’u Burundi iherutse gushyikiriza iy’u Rwanda urutonde rw’aba bantu ishaka ko iyishyikiriza. Kuri Leta y’u Burundi ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kumera neza.

    Aganira na The EastAfrican, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda rudashobora gutanga aba bantu kuko baje nk’impunzi kandi bakaba barinzwe n’amategeko mpuzamahanga.

    Ati “Abitwa ko bacuze umugambi wo guhirika ubutegetsi baje mu Rwanda nk’impunzi kandi tugengwa n’amategeko mpuzamahanga mu bijyanye no guhererekanya impunzi. Ku bw’ibyo u Rwanda ntirushobora kubatanga, twaba tunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.’’

    Yakomeje asaba Leta y’u Burundi kureka kugira aba bantu urwitwazo. Ati “Ndatekereza ko u Burundi budakwiye gukoresha uru rwitwazo rw’impunzi. Nabo bafite impunzi zacu ariko ntitubasaba kuzigarura. Nta Guverinoma n’imwe ifite ububasha bwo gukora ibyo cyereka umuntu atari impunzi ahubwo ari umunyabyaha.’’

    Nshuti Manasseh yakomeje avuga ko u Rwanda ruri kureba aho abo bantu bazajyanwa aho kubasubiza mu Burundi.

    Ati “Icyo dushaka gukora ni ukubahereza ikindi gihugu aho bashobora kujya kure y’u Burundi. Ariko n’ibi bitaraba, aba bantu si ikibazo ku Burundi, ntibari gukoresha u Rwanda nk’ahantu bashobora guterera u Burundi baturutse.’’

    Mu Ugushyingo nibwo Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kugurisha mu cyamunara imitungo y’abo ishinja gushaka guhira ubutegetsi.

    Mu byatejwe cyamunara kuva ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo kugeza ku wa 14 Ugushyingo nk’amatariki yashyizweho na Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi, harimo ibikoresho by’amoko yose guhera ku biryamirwa, imiguru y’inkweto, imyenda, za frigo, matelas, za radiyo, televiziyo, intebe za pulasitiki, kugeza ku modoka na za moto nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

    Mu mitungo yagurishijwe, ba nyirayo barimo Général Herménegilde Nimenya, Marguerite Barankitse uyobora Maison Shalom, Onésime Nduwimana wahoze ari Umuvugizi w’Ishyaka CNDD-FDD na Léonidas Hatungimana wabaye Umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza.

    Ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi cyatangaje ko mu birego byamenyekanye, nta na hamwe ayo mazina abiri ya nyuma yari yarigeze atungutswa.

    Mu bandi harimo Bernard Busokoza wabaye Visi Perezida w’u Burundi na Alexis Sinduhije wigeze kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu.

    Igurishwa ry’imitungo y’abo bantu muri rusange bagera muri 30 kandi ryanakoze ku mitungo y’abasirikare icyenda barimo abafunzwe nka General Godefroid Niyombare wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo na General Cyrille Ndayirukiye wabaye Minisitiri w’Ingabo.

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uragana he?

    Kuva abasirikare bashaka guhirika Ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza Leta y’u Burundi yarushijeho kwikoma iy’u Rwanda itangira kurutwerera kuba inyuma y’imitwe yitwaje intwaro yagiye igaba ibitero mu Burundi, bwo bukavuga ko “bwatewe n’u Rwanda.”

    Ibi birego by’u Burundi byagiye bigaragazwa inshuro nyinshi nk’ibidafite ishingiro ndetse na Domitien Ndayizeye wabaye Perezida w’u Burundi muri Gashyantare 2020 yumvikanye anenga ubutegetsi bw’igihugu cye kubera uburyo bwifata mu kibazo bufitanye n’u Rwanda, bugakomeza kuvuga ko rubushotora aho gukemura ibibazo bufite.

    Yagize ati “Ikibabaje ni uburyo abayobozi bariho uyu munsi bafata ikibazo dufitanye n’umuturanyi wacu wo mu Majyaruguru y’Akanyaru. Usanga bihuta cyane. Reba nk’uburyo urubyiruko rwo mu Ishyaka CNDD-FDD ruba ruri mu mihanda rutera hejuru mu mvugo zamagana u Rwanda cyangwa abarwanashyaka b’ubutegetsi bigaragambiriza ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda. Ibi bintu ntabwo bihesha icyubahiro igihugu cyacu na gato ahubwo bigaragaza ikibazo gihari.”

    Gusa nubwo bimeze gutya ubuyobozi bw’u Rwanda ntibuhwema kugaragaza ko hari igihe kizagera umubano w’ibi bihugu by’ibituranyi ugasubira kuba mwiza nk’uko wahoze.

    Mu Ukwakira ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yahuraga na mugenzi we w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro, nyuma y’ibiganiro bagiranye yatangaje ko baganiriye byinshi mu byatuma umubano wongera kuba mwiza hagati y’ibihugu byombi.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko baganiriye ku byatumye umubano w’ibihugu byombi wangirika cyane mu 2015, hemezwa gukora ibishoboka mu gusubiranya umubano, ari nayo mpamvu yemeye ubutumire bw’uruzinduko mu Burundi.

    Yakomeje ati “Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byacu ube waba mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n’ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho.”

    Icyizere cy’uko umubano uzasubira uko wahoze giherutse kugaragazwa kandi na Perezida Kagame ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo rikubiyemo uko ishusho y’igihugu ihagaze.

    Muri iri jambo yavuze ku wa 21 Ukuboza 2020 yagaragaje ibijyanye n’uko umutekano n’ububanyi n’amahanga bihagaze yemeza ko u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano muke mu karere ndetse ko rugikomeza gufatanya n’abaturanyi.

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibitaragenda neza mu bubanyi n’amahanga birimo n’umubano n’u Burundi ariko agaragaza ko amaherezo ‘bizabonerwa umuti’.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko nta buryo u Rwanda rwashyikiriza u Burundi abo bushinja gushaka guhirika ubutegetsi kandi bari mu gihugu nk’impunzi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasobanuye-impamvu-rutaratanga-abakekwaho-guhirika-ubutegetsi-i

  • Ngoma: Umugabo yihekuye umwana we w’ukwezi kumwe amuroze – #rwanda #RwOT

    Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo yari yarabyaranye n’undi mugore w’imyaka 35 umwana w’umukobwa wari ufite ukwezi kumwe. Ni ibintu ngo bitigeze bishimisha umugore we mukuru aho bahoraga babipfa. Mu minsi ishize ngo ubwo bendaga kujya kwandikisha mu bitabo by’irangamimerere uyu mwana, uyu mugore mukuru yahishe irangamuntu y’umugabo birangira batabikoze.

    Tariki 30 Ukuboza uwo mugabo yatumyeho wa mugore babyaranye ngo amuzanire umwana bamuvure kuko yari amaze iminsi arwaye undi ahamugejeje ngo amuha umuti wa tiyoda nyuma yo kuwufungura asaba uwo mugore kumuheka agataha undi ageze mu rugo asanga umwana ahetse yamupfiriye mu mugongo.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Buhiga Josue yabwiye IGIHE ko koko kuri ubu bamaze guta muri yombi uwo mugabo .
    Ati “ Uwo mugore babyaranye ntabwo ari umugore we w’isezerano, uwo mwana kuva yavuka yari asanzwe arwara se akamuha imiti ya Kinyarwanda akuye mu bihuru. Umugore we rero w’isezerano ntiyigeze yishimira uwo mwana bahoranaga amakimbirane mu muryango bapfa uwo mwana, ejo rero ngo nibwo uwo mugabo yatumyeho uwo mwana nyina aramumuzanira.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihutira kwivurisha imiti ya Kinyarwanda ahubwo ko bakwiriye kugana ibitaro bibegereye kuko aribyo bifite ubushobozi bwo kubavura.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umugabo-yihekuye-umwana-we-w-ukwezi-kumwe-amuroze

  • Nyamagabe: Aborozi basobanuriwe ko kubuzwa kuragira ku gasozi ari ku neza yabo – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, ubwo imiryango 15 yo mu Murenge wa Cyanika igizwe n’abahinzi ba kawa yorozwaga inka hagamijwe kuyiteza imbere.

    Bamwe mu bahawe inka bavuga ko zigiye kubabindurira ubuzima kuko bazabona ifumbire yo guhingisha n’amata yo kunywa ndetse n’amafaranga.

    Hegenimana Marcel ati “Iyi nka mumpaye ngiye kuyifata neza kugira ngo izagire icyo imarira mu buzima. Ngiye kubona ifumbire umusaruro mu byo mpinga wiyongere ndetse n’abana babone amata yo kunywa bace ukubiri n’igwingira.”

    Nkurunziza Benjamin uhagarariye umushinga Celecta Coffe Fund mu Rwanda waboroje izo nka yavuze ko inka bahawe zikomoka ku mafaranga bizigamye ku musaruro wa kawa.

    Ati “Kuri buri kawa bacuruza hari amafaranga bafata bakayashyira mu kigega. Intego y’icyo kigega ni uguteza imbere imibereho y’abahinzi ba kawa no kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga. Intego ni ukugira ngo haboneke ifumbire y’imborera bityo byongere umusaruro wa kawa.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yasabye gufata neza inka bahawe zikababyarira umusaruro. Yabasabye kugira umuco wo kororera mu biraro kuko ari byo bituma inka itanga umusaruro.

    Yasobanuye ko kera abantu bari bafite amasambu manini yo kuragiraho kandi inka bororaga zari iza gakondo zidapfa gufatwa n’uburwayi nk’uko bigendekera iz’ubu za kijyambere.

    Ati “Ubwoko bw’inka twororaga icyo gihe zari iza gakondo zigifite ubudahangarwa. Izi nka rero zivanze dukunda kuvuga ngo ni inzungu n’inyarwanda, iyo zivanze ziba zitakaje ubudahangarwa bwo guhangana n’indwara.”

    Yavuze ko ikindi gituma zitahurwa ku gasozi ari uko ari ukurinda amakimbirane aturuka mu konesha imyaka y’abandi kandi bigira ingaruka nziza mu kurinda ibidukikije kuko izo nka iyo zijyanywe ku gasozi zangiza ibiti n’ibyatsi biri aho zinyura.
    Yababwiye ko inka yororewe mu kiraro ibaho neza igatanga umusaruro w’ifumbire ihagije n’amata meza.

    Yasabye inzego zishinzwe ubuhunzi n’ubworozi kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira ibyiza byo kororera mu biraro, aho kwihutira kubabwira ko bazahanwa nibahura inka ku gasozi.

    Abahawe inka basabwe kuzifata neza kugira ngo zibagirire akamaro

    Bahawe inka nziza za kijyambere basabwa kuzitaho kugira ngo zibahe umusaruro

    Bahawe n’imiti bazifashisha mu kurinda inka indwara zirimo uburondwe

    Bavuze ko inka bahawe bazitezeho kubahindurira imibereho

    Imiryango 15 y’abahinzi ba kawa mu Karere ka Nyamagabe niyo yahawe inka

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-aborozi-basobanuriwe-ko-kubuzwa-kuragira-ku-gasozi-ari-ku-neza-yabo

  • Rusizi: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 n’ubwiherero byatwaye asaga miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi byumba by’amashuri n’ubwiherero byubatswe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kaboza, aho byuzuye bitwaye asaga miliyoni 100Frw. Byubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi n’ubufatanye bw’abaturage.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020 nibwo Akarere ka Rusizi katashye ibi ibikorwa remezo byubatse mu Murenge wa Gitambi, Akagari ka Cyingwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Ephrem Kayumba, yavuze ko gutaha ibi byumba by’amashuri ari intambwe nziza nubwo ngo habayeho imbogamizi zatumye bituzurira ku gihe.

    Ati “Twakomwe mu nkokora n’ibintu bibiri, icya mbere hari aho byagoranaga kugezayo ibikoresho kubera ibihe by’imvura. Hari nk’aho imodoka yamaraga iminsi itatu mu nzira kubera ubunyereri.”

    “Ikindi ni ibikoresho, twari turi kubaka ariko n’abandi bubaka bituma tubura ibikoresho ahanini bijyanye n’ibyuma bikoreshwa, ibyuma byo gukora inzugi, n’ibirahure byo gukinga, ariko noneho turi kubasha kubigeza ku bigo by’amashuri, gusa iyo urebye usanga imbaho nazo ziri kutubera imbogamizi.”

    Yakomeje avuga ko Akarere gafite gahunda yo gutaha ku mugaragaro ibindi byumba bisaga 200 byubatswe mu mirenge itandukanye mbere y’uko uyu mwaka urangira kuko imirimo yo kubaka yarangiye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko ibi byumba by’amashuri bishya bigiye gufasha abanyeshuri mu myigire yabo.

    Ati “Hari ubucucike bwinshi kandi hari n’ibyumba bishaje, ariko ubu abana bagiye kwiga bisanzuye. Bizabafasha gukurikira kandi byongere imitsindire yabo.”

    Ibyumba by’amashuri 754 biri kubakwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi bigizwe n’ibyumba bitageretse 660, n’ibigeretse rimwe (G-1) 88 n’ubwiherero 1067 muri byo hamaze kuzura ibigera kuri 210.

    Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe. Byubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi, abaturage bagatanga umuganda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ataha ku mugaragaro ibi byumba by’amashuri 10

    Aya mashuri yuzuye atwaye asaga miliyoni 100 Frw

    Amashuri yatashywe azakemura ikibazo cy’ubucucike

    Abanyeshuri bazajya babasha gukurikira amasomo nta mbogamizi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hatashywe-ibyumba-by-amashuri-10-n-ubwiherero-12-byuzuye-bitwaye-asaga

  • Bazize Coronavirus bitari urupfu – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2020 watangiye nk’iyindi yose, izuba ryaravaga n’imvura ikagwa. Abantu bararyaga, bakananywa bakidagadura bijyanye n’ikofi yabo kuko batemberaga nta nkomyi, amasaha 24 agashira mu minsi yose y’icyumweru.

    Ibi byiza ariko ntibyarambye kuko COVID-19, icyorezo twumviraga mu mahanga ya kure, iyo hakurya y’amazi magari cyageze no mu Rwanda.

    Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yasanganywe COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus.

    Kuva uwo munsi, ubuzima bwarahindutse, buhabwa icyerekezo gishya aho buri wese kuva ku bakomeye kugera ku boroheje cyane, bagombaga kubahiriza amabwiriza yagenwe.

    Inzego zibishinzwe zirimo urw’ubuzima zahise zifata ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, abaturage bose basabwa kuguma mu rugo, amashuri arafungwa, ibitaramo ndetse n’ibikorwa byose bihuza abantu birahagarikwa.

    Aya mabwiriza yatangajwe tariki 21 Werurwe 2020 ndetse ahita anatangira gushyirwa mu bikorwa yavugaga ko “Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.”

    U Rwanda ruri mu bihugu byafashe ingamba zikwiye mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Kuva mu mezi asaga icyenda, umurwayi wa mbere arugaragayemo, abantu 8250 bamaze kwandura mu bipimo 725 804 bimaze gufatwa. Abakize ni 6369 mu gihe abakiri kwitabwaho bangana na 1795.

    Nubwo abantu bamaze guhitanwa na Coronavirus ari 86, hari abandi benshi bayizize bitari ugupfa; aba biganjemo abayobozi mu nzego nkuru za Leta, iz’ibanze, iz’umutekano beguye, abandi birukanwa mu kazi. Hari n’abo muri siporo bafatiwe ingamba zikakaye zirimo n’ibihano byose usesenguye usanga bifitanye isano rya hafi n’iki cyorezo.

    -  Dr Gashumba Diane wari Minisitiri w’Ubuzima yaharuriye abandi inzira

    Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryayemeje nk’icyorezo cyibasiye Isi ku wa 11 Werurwe 2020.

    Icyo gihe, ibihugu byatangiye gushyashyana bifata ingamba zo kwirinda ko byakwinjirirwa n’iki cyorezo kitari gifitiwe amakuru ahagije kuva ku buryo cyandura n’uko kirindwa ariko inkeke zikomeye zigashingira ku kuba nta muti n’urukingo rwari ruhari.

    Ku wa 14 Gashyantare 2020, nibwo Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, yeguye ku mwanya we havugwa ko ari icyemezo gishingiye ku mikorere idahwitse yamuranze.

    Yeguye nyuma y’iminsi mike hasohotse iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba leta Gahungu Zacharie wari Umujyanama we kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

    Kwegura kwa Gashumba kwaratunguranye, hari hashize imyaka icyenda nta Minisitiri wegura muri Guverinoma; mbere bakurwaga mu myanya ndetse impamvu zashingiweho ntizitangazwe nubwo baba bakoze amakosa ya rutura.

    Dr Diane Gashumba yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima muri Gashyantare 2020. Yahawe inshingano zo kuyiyobora ku wa 4 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Agnes Binagwaho

    Amakosa yakozwe na Dr Gashumba yahishuwe na Perezida Kagame ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ku wa 16 Gashyantare 2020.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mbere y’Umwiherero wabereye i Gabiro yasabye ko abayobozi bose bazawujyamo bazasuzumwa Coronavirus.

    Yagize ati “Sinzi ukuntu byanjemo mbyutse, ntelefona bamwe mu bayobozi ndavuga nti iyi Coronavirus, ndavuga nti twese badupimye tukajya mu mwiherero tumeze neza. Nti mubwire Minisitiri w’Ubuzima ngo twese [badupime] nanjye bampereho.”

    “Twari tumaze iminsi bambwira ngo ko twiteguye ko itugezemo [yarwanywa], ko ibintu byose biteguye. Nyuma numva ngo ntabwo ari ngombwa ngo twagenda.”

    Perezida Kagame yavuze ko ngo Dr Gashumba hari uwo yabwiye ko bafite ibikoresho 3500 byakwifashishwa mu gusuzuma iyi ndwara, “ko nituvanamo 400 z’abagiye kujya mu mwiherero turaba tugabanyije cyane.”

    Yakomeje avuga ko uwo muntu wavuganaga na Gashumba yamubwiye ko “ibyo kuba uvanyeho 400 biraba bigabanutse, utelefone Perezida ubimubwire.”

    Ngo abantu bo mu nzego z’umutekano bakomeje gukurikirana, nyuma umwe “yahisemo kohereza abantu muri Minisiteri, bagezeyo, babajije abantu bababwira ko bafite ibintu bishobora gukora ku bantu 95.”

    Ati “Maze kubona iyo raporo ivuye muri Minisiteri y’Ubuzima, mbaza niba koko aribyo ko ibintu bishobora gukora ku bantu 95, ngo yego nibyo […] Mbaza Minisitiri, ngo urareba atangira inkuru ndende, ngo mwatwumvise nabi.”

    Dr Gashumba yabimburiye abandi bayobozi kuko abamukurikiye biganjemo ab’inzego z’ibanze, bakoresheje imbaraga z’umurengera ku baturage mu yarenze.

    Hari abakomeje kumira agacupa ariko bakabikora bikingiranye, hari n’abasenga rwihishwa bakajya mu buvumo cyangwa bakifungirana mu byumba kandi bitemewe.

    Perezida Kagame ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ku wa 16 Gashyantare 2020, yakomoje ku makosa yakozwe na Dr Gashumba Diane agatuma yegura ku nshingano ze, yasimbuweho na Dr Ngamije Daniel

    -  Hari abayobozi bagejejwe mu nkiko, abandi bandika begura

    Umwaka wa 2020 wagaragayemo abayobozi b’inzego z’ibanze benshi bahutaje n’abahohoteye abaturage ugereranyije n’imyaka yatambutse.

    Kuva ku mwaduko wa COVID-19 kugeza mu Ukuboza 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagenje dosiye 64 z’abo bayobozi mu turere dutandukanye zinoherezwa mu Bushinjacyaha.

    Izi dosiye zirimo abapolisi, abayobozi b’imirenge, ab’utugari n’imidugudu, Dasso, abanyerondo, abashinzwe umutekano mu tugari n’imidugudu, abajyanama, ba mutwarasibo, inkeragutabara n’abandi.

    Dasso nirwo rwego rwihariye abenshi bafashwe kuko bari ku kigereranyo cya 56%.

    Ubusesenguzi bw’imiterere y’ibyaha byakozwe bugaragaza ko abayobozi bafashwe bakurikiranyweho guhohotera abaturage mu gukurikirana abatubahiriza amabwiriza ya COVID-19, ku kigero cya 51.6%.

    Muri bo harimo Sebashotsi Gasasira Jean Paul wayoboraga Umurenge wa Cyuve, mu Karere ka Musanze, Gitifu w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonard, na ba Dasso babiri Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bashinjwa gukoresha ingufu z’umurengera mu gukurikirana iyubahiriza ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Bafashwe baregwa gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste, babaziza ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Bakoze iki cyaha bakekwaho ku wa 13 Gicurasi 2020, batabwa muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020. Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakekwaho.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko nta mpamvu n’imwe yatangwa yatera umuyobozi guhohotera umuturage.

    Ati “Umuyobozi mwiza atanga urugero rwiza, aba intangarugero, ntibikwiye ko ahutaza abo ayobora. Gusa nubwo ibyo byaha babigwamo bari kugerageza kubahiriza inshingano zabo, amategeko agomba gukurikizwa, ntibyaba urwitwazo.’’

    Yavuze ko abaturage na bo bafite inshingano zo kumvira abayobozi ngo ‘bigomeke cyangwa ngo basuzugure amabwiriza aba yashyizweho dore ko aba yashyizweho ku bw’inyungu n’ineza ya rubanda.’

    Usibye abayobozi b’inzego z’ibanze, hari n’abo mu nzego z’ubuzima, bashaririwe. Aba barimo uwari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mahama mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, Hategekimana Jean, wafatanywe n’abandi bantu 17 bari kunywa inzoga mu kabari barengeje isaha ya saa Moya. Ku gicamunsi cyo ku wa 28 Kanama 2020, yanditse ibaruwa asezera mu kazi.

    Izingiro ry’ibyateye abayobozi guhohotera abaturage n’imiterere y’ibyo babasangagamo kuva muri Werurwe 2020

    -  Muri siporo, Imena za Rayon Sports zigijwe inyuma, Sadate yamburwa ikipe

    Muri Gicurasi nibwo abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports barimo Ruhamyambuga Paul, Dr Rwagacondo Emile, Muvunyi Paul, Ntampaka Théogène, Ngarambe Charles, Gacinya Chance Denis na Muhirwa Prosper, bashyizwe mu cyiswe Akanama Ngishwanama k’abantu barindwi, bagomba gukorana na Komite Nyobozi y’ikipe, bakayunganira mu bihe bigoye bya Coronavirus.

    Aba, nyuma byagaragaye ko umugambi wabo wari ugushaka kongera gusubirana ubuyobozi bw’iyi kipe ikunzwe na benshi, bayambuye Munyakazi Sadate wari uyiyoboye, bitwaje amikoro make yayivugwagamo kubera Coronavirus ariko byarangiye basa n’abirukanywe burundu mu buyobozi bwayo, bamburwa ijambo.

    Ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangazaga ibyavuye mu isesengura rwakoze ku bibazo bya Rayon Sports, rugahagarika Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyakazi Sadate, hatangajwe ko n’abahoze mu buyobozi bayo basabwe kutongera kubugaragaramo.

    Kuri ubu Rayon Sports igizwe n’abayobozi bashya, abenshi bamenyekanye ubwo batorwaga mu Ukwakira nyuma yo gusimbura Komite y’Inzibacyuho yari yashyizweho na RGB, iyobowe na Murenzi Abdallah.

    -  Amagaju FC yagize umwaka w’umukara kubera COVID-19

    Nyuma y’umwaka isubiye mu Cyiciro cya Kabiri, intego y’Amagaju mu 2019/20 kwari ukugaruka mu Cyiciro cya Mbere, ariko ntibyakunze kuko iyi kipe y’i Nyamagabe yarwaje abakinnyi 11 banduye COVID-19, bituma isezererwa mu marushanwa ya playoffs yabaye mu Ugushyingo.

    Komite Nyobozi ya FERWAFA yasezereye Amagaju ivuga ko iyi kipe iri mu zikuze kurusha izindi mu Rwanda, yagize uburangare ubwo umukinnyi wayo witwa Murindwa Evariste yasanze abandi nyuma mu mwiherero ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 yafashwe bitarasohoka, bigatuma abakinnyi 11 bandura.

    Kuri ubu Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yahagaritswe kubera ubwandu bwa COVID-19 bwabonetse mu makipe amwe n’amwe.

    Ku wa 13 Ugushyingo,Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryahannye amakipe atanu arimo APR FC, Rayon Sports, Rutsiro FC, Rwamagana City FC na Alpha FC kubera ko yakinnye imikino ya gicuti nta ruhushya yabisabiye.

    Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA yahanishije Rayon Sports FC kwishyura ihazabu ya miliyoni 2 Frw mu gihe APR FC yaciwe amande ya miliyoni 1 Frw.

    -  Abayobozi baracyaburirwa

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, aherutse kuvuga ko hari ubwo abantu bafatwa barenze ku mabwiriza, bajyanwa muri stade ukabona harimo abayobozi, abaganga, abacuruzi n’abarimu.

    Ati “Ni ukuvuga ngo uwo waba uri we wese, nuteshuka ku mabwiriza mu buryo nk’ubwo nawe ibihano bikugereho, ntihagire uza kongorera umuyobozi w’umudugudu ngo ariko njyewe ndi muganga ni njye ubavura, cyangwa ndi mwarimu aha n’aha. Nuteshuka ku nshingano ukajya mu kabari, abantu bari barimo bakajyanwa muri stade cyangwa baciwe amande, nawe ugomba kuyatanga, ndetse ahubwo bari bakwiye no kuyongera kubera ko uba wagize uruhare muri uko kuyobya.”

    Mu mezi atandatu ashize, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko habaruwe abantu 40 barimo abayobozi b’imirenge, utugari, amasibo n’abandi bafatwa nk’abakomeye cyane mu baturage kuko babareberaho, barenze ku mabwiriza. Iyo bongeweho abarimu, abagoronome, abaganga n’abandi bagera ku 150.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bazize-coronavirus-bitari-urupfu

  • Muhanga: Hashize amezi 10 hari icyuho cy’abakozi b’Akarere basaga 40 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro by
    Ibiro by’Akarere ka Muhanga

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora gukora ipiganwa ku myanya idafite abakozi ariko abakozi bari hafi yo gushyirwa mu myanya kuko ibizamini byose byamaze gusohoka.

    Ku bijyanye no kuba hari abavuga ko Akarere ka Muhanga katitwaye neza mu mwaka w’imihigo wa 2019-2020 kuko kakunze kuza mu myanya ya nyuma, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko ntawabura kuvuga ko kubura kw’abakozi byagize ingaruka koko.

    Agira ati “Ni byo koko niba hari umukozi utari mu mwanya agasimbuzwa undi na we ufite izindi nshingano ntibyabura guteza icyuho mu kazi, ariko twagerageje ibishoboka ku buryo akazi gakomeza gukorwa turashimira ahubwo abakoze izo nshingano z’abari badahari”.

    Yongeraho ko icyorezo cya COVID-19 cyakereje ibikorwa byo gushyira abakozi mu myanya kuko hari n’imwe muri yo isa n’itarakoraga muri icyo gihe ariko hakomeje gushakwa uko hakorwa ipiganwa kandi byarakozwe ku buryo mu gihe cya vuba abakozi bashobora gushyirwa mu myanya.

    Ku kijyanye no kuba abakozi bari bakwiye kujya basezera, begura cyangwa bahagarika akazi, hakaboneka abandi babasimbura nk’uko hari hamwe usanga abakozi basimbuzwa vuba, Kayiranga avuga ko bikwiye kuzaganirwaho n’inzego bikaba byakemuka kugira ngo serivisi zidahagarara.

    Icyakora avuga ko bigoye kuko umukozi ashobora guhagarika akazi, kwegura cyangwa gusezera mu kazi bitunguranye ku buryo ntawavuga ko hahita haboneka undi ufata inshingano ze byihuse.

    Agira ati “Umukozi aratungurana mu gusezera ku kazi yenda ahisemo kujya kwikorera ibindi cyangwa kujya gukora ahandi, icyo gihe hari amategeko ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta abigena ariko biramutse bigaragara ko kubika abakozi basimbura abandi mu gihe byafasha, abantu bazabiganiraho hakaba hagira imyanzuro ifatwa”.

    Abakozi b’Akarere basezeye, abandi bagahagarika akazi barimo abayobozi b’amashami mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itandatu, na bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari.

    Urutonde rw’abatsindiye kuyobora imirenge rwarasohotse ubu hakaba hari gusuzumwa ubujurire bw’abakoze batishimiye ibyavuye mu bizamini kugira ngo hemezwe burundu abajya mu kazi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-hashize-amezi-10-hari-icyuho-cy-abakozi-b-akarere-basaga-40