Tag: featured

  • REG iri gukemura ikibazo cy’abatinze guhabwa ingurane ku mitungo yangijwe n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo by’amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Hari hashize igihe hirya no hino mu gihugu bamwe mu baturage bavuga ko ibikorwa byabo byagiye byangizwa mu gihe habaga hubakwa ibikorwa remezo by’amashanyarazi nk’imiyoboro, amapoto, amapiloni n’ibindi.

    REG ivuga ko intonde z’aba baturage bafite ibyo bibazo zigenda zitangwa na buri karere. Nyuma yo gukusanya amakuru no kuyasesengura, REG izakora igenagaciro ry’ibyangijwe byishyurwe.

    Iyi sosiyete ivuga ko iyi gahunda yahereye mu Karere ka Rubavu nyuma hakazakurikiraho Musanze ndetse n’utundi turere twose hirya no hino mu gihugu bikazaba byarangiye bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari.

    Ibijyanye n’ingurane z’ibyangijwe byongeye kugarukwaho ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’Itangazamakuru hamwe n’abaturage ku wa 21 Ukuboza 2020.

    Umwe mu baturage wari witabiriye iki kiganiro wo mu Karere ka Kirehe, yasabye Umukuru w’Igihugu ko bahabwa ingurane y’imitungo yangijwe ubwo REG yakwirakwizaga amashanyarazi muri aka Karere.

    Umukozi ushinzwe iby’Ingurane z’ibyangizwa n’Iyubakwa ry’Ibikorwa remezo by’amashanyarazi, Rutazigwa Louis, yabwiye IGIHE ko mu gukemura ibi bibazo, hashatswe umugenagaciro wemewe na leta urimo kuzenguruka hirya no hino mu gihugu, akora urutonde rw’abafite imitungo yangijwe n’ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bavuga ko batarishyurwa.

    Yagize ati “REG yandikiye uturere twose idusaba izi ntonde zose z’abantu bose bavuka ko batarishyurwa, batabaruriwe ibyabo byangijwe n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo by’amashanyarazi.”

    Yavuze ko usibye kuba REG yarabanje kwandikira uturere hari n’abaturage ubwabo bagana iki kigo basaba ko bafashwa.

    Ati “Hakaba hari n’urutonde twari twarakoze tugendeye ku baturage baduhamagaraga, biba ngombwa ko twohereza abakozi ngo bazenguruke bakusanye amakuru yose ariko tugasaba ko n’akarere kabyemeza”.

    Umugenagaciro asesengura amakuru y’umuturage afatanyije n’inzego z’ibanze hakorwe ifishi y’igenagaciro byemezwe n’ubuyobozi bw’Akarere maze REG iyishingireho yishyura.

    Rutazigwa yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma hari abatinda kwishyurwa ari uko akenshi baba badafite ibyangombwa by’ubutaka, kuba ubutaka bwabo burimo amakimbirane, kuba bamwe badafite konti mu Murenge SACCO cyangwa mu zindi banki, kuba amakuru ari ku ndangamuntu adahura n’ari ku cyangombwa hakabura inyandiko ibisobanura ndetse n’ibindi.

    Yakomeje ati “Hari n’aho tugera umuturage tukamubura. Hari abaturage baba baragiye mu bice bitandukanye ku mpamvu zinyuranye zituma batindayo, mu gihe cy’ibarura ry’imitungo akabura, tugatanga raporo mu nzego z’ibanze. Iyo agarutse nyuma y’igihe akorerwa ifishi y’igenagaciro igashingirwaho yishyurwa. Mu by’ukuri ntaba yararenganyijwe ahubwo aba yarabuze muri icyo gihe.”

    REG ivuga ko ingurane itangwa ku mitungo yangizwa n’iyubakwa ry’imiyoboro iringaniye (medium voltage lines) n’iminini (high voltage lines) ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’amashanyarazi bikenera ubutaka bunini.

    Abaturage bo hirya no hino mu gihugu bagiye bavuga ko ibikorwa byabo byangijwe mu gihe hubakwaga ibikorwa remezo by’amashanyarazi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-iri-gukemura-ikibazo-cy-abatinze-guhabwa-ingurane-ku-mitungo-yangijwe-n

  • Ijambo rya Perezida Kagame ryo gusoza umwaka no gutangiza undi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame
    Perezida Paul Kagame

    Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

    Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe, ntacyaduhungabanya.

    Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa COVID-19 rutaratugeraho. Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje.

    Twirinde rero, buri wese yite ku bandi.

    Mu by’ukuri Iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi. Naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze.

    Jye n’umuryango wanjye, tubifurije mwese n’abanyu umwaka mushya muhire wa 2021. Uzababere uw’uburumbuke, mugire umugisha w’Imana.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ijambo-rya-perezida-kagame-ryo-gusoza-umwaka-no-gutangiza-undi

  • Nyaruguru: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi akekwaho kunyereza miliyoni 30Frw zo kubaka amashuri – #rwanda #RwOT

    Karegeya afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza ku cyaha akurikiranyweho ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

    Mwiriwe,

    Twafashe Karegeya Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, ukekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30 yari ateganyirijwe kubaka ibyumba by’amashuri.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 31, 2020

    Abayobozi batandukanye bakunze kumvikana muri dosiye z’abanyereje umutungo wagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.

    Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ari cyo kiza ku isonga mu byaha bya ruswa bikigaragara cyane kuko nko muri 2783 RIB yakurikiranye mu myaka itatu ishize, 1279 muri byo ari ibyo kunyereza umutungo.

    Ingingo ya 12 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro Umuntu wese, ufite ububasha bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, mu rwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga, sosiyete, koperative, umuryango utari uwa Leta ufite ubuzimagatozi, uwukoresha mu byo utateganyirijwe, uwureka cyangwa utawitaho ukononekara cyangwa uwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-gitifu-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kunyereza-miliyoni-30frw-zo-kubaka

  • Ingano y’ikawa u Rwanda rwacuruje mu Bushinwa yiyongereho 400% – #rwanda #RwOT

    Iri zamuka rishingiye ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Alibaba ashyiraho urubuga rwa Electronic World Trade Platform (eWTP), rufasha ibicuruzwa by’u Rwanda kugaragara ku isoko ry’u Bushinwa.

    Nta ngano y’ikawa yacurujwe mu Bushinwa yatangajwe, gusa bamwe mu bacuruzi b’ikawa, barimo David Ngarambe ukuriye ikigo cya ‘Rwanda Farmers Coffee Company’, yabwiye The New Times ko bacuruje ikawa ingana na toni 7.2 ku isoko ry’u Bushinwa muri uyu mwaka.

    Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo muri rusange ikawa u Rwanda rucuruza mu Bushinwa ikiri nke, hari icyizere ko iziyongera mu minsi iri imbere.

    Yagize ati “Imibare [y’ikawa ducuruza mu Bushinwa] iracyari hasi, ariko icyizere kirahari. Uburyo [imibare iri kuzamuka] biratanga icyizere. Hari amahirwe menshi. Ndabona hari icyizere cy’ahazaza”.

    Uyu muyobozi yavuze ko imwe mu mpamvu ingano y’ikawa y’u Rwanda yiyongereye ku isoko ry’u Bushinwa ari ibikorwa bibiri byo kwamamaza ikawa y’u Rwanda byakozwe na Alibaba.

    Ibyo bikorwa byakozwe muri Mutarama na Gicurusi, aho icya Gicurasi cyarebwe n’abantu miliyoni 10, kandi toni 1.5 z’ikawa zigahita zigurishwa mu masegonda macye cyane.

    Hagati aho, ingano ikawa u Rwanda rucuruza mu mahanga yagabanutseho 6%, ndetse n’amafaranga yinjiza agabanukaho 11%.

    Usibye ikawa, u Rwanda runacuruza urusenda ku isoko ry’u Bushinwa, imibare ya Alibaba ikaba igaragaza ko urungana na toni 60 rwoherejwe ku Isoko ry’u Bushinwa kuva muri 2019.

    U Rwanda kandi runafitanye amasezerano na Alibaba yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo kuri Fliggy, aka kakaba ari agashami ka Alibaba agashinzwe kwita cyane ku bukerarugendo.

    Ingano y’ikawa u Rwanda rucuruza mu Bushinwa yiyongereyeho 400%

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingano-y-ikawa-u-rwanda-rwacuruje-mu-bushinwa-yiyongereho-400

  • Umwaka wa 2020 utwaye ibyamamare bitari bike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bosenibamwe Aimé
    Bosenibamwe Aimé

    Umwe mu batarabashije kurangiza uyu mwaka ni Bosenibamwe Aimé wayoboraga ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco. Ababanye na we mu kazi bazi ko yari umuntu wakundaga umurimo we kandi ukabona awukorana ubwitange. Iyo yabaga ageza imbwirwaruhame ku bo yayiteguriye, washoboraga kubona uko ijambo avuga risohokana imbaraga, yaba ari mu muganda ukabona awukorana umurava. Yari umuntu ukunda urwenya, akagira ‘morale’ agasabana cyane, aho bishoboka akabyina ikinimba akizihirwa.

    Bosenibamwe Aimé ni umwe mu basoje urugendo rwabo hano ku isi muri uyu mwaka. Inkuru y’urupfu rwe yumvikanye tariki 23 Gicurasi 2020. Aimé Bosenibamwe yavukaga mu cyahoze ari Komini Kanama muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Bosenibamwe yahawe inshingano zo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) nyuma y’amezi agera ku munani yari ashize akuwe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yari amazeho imyaka irindwi.

    Mbere yo kuba Guverineri, Bosenibamwe yari yarabaye Umuyobozi w’Akarere ka Burera mu gihe cy’imyaka itatu. Na mbere yo kuba Meya yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo akaba uwo mwanya yarawumazeho imyaka itatu n’igice.

    Bosenibamwe yari yarize amashuri ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ariko mbere yaho yanabaye umwarimu igihe gito.

    Yitabye Imana afite imyaka 52 y’amavuko, akaba yarasize umugore n’abana batanu.

    Mu mwaka wa 2020, u Rwanda rwabuze Prof Nkusi Laurent, witabye Imana tariki 18 Gicurasi 2020 afite imyaka 70 y’amavuko.

    Prof Laurent Nkusi yitabye Imana afite imyaka 70
    Prof Laurent Nkusi yitabye Imana afite imyaka 70

    Prof Laurent Nkusi yari umuhanga mu by’indimi. Ni we wa mbere wayoboye ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, rigishingwa bwa mbere mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda (UNR), nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Prof Laurent Nkusi wavutse tariki ya 20 Werurwe 1950. Yakoze imirimo itandukanye igihugu kizahora kimwibukiraho. Mu mirimo yakoze harimo kuba guhera mu 1976-2000 Prof Laurent Nkusi yari Umwarimu mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yigisha ubuvanganzo n’indimi.

    Muri 2000-2003 Prof Laurent Nkusi yabaye Minisitiri w’ubutaka n’ibidukikije, ava muri iyo Minisiteri yerekeza muri Minisiteri y’Itangazamakuru yakoreraga mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ahakorera kugeza muri 2008.

    Muri 2009-2011 Prof Laurent Nkusi yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK. 2011-2019 Prof Laurent Nkusi yabaye Umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza. Yitabye Imana azize uburwayi.

    Dr Vuningoma James na we ni umwe mu bahanga u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka 2020, akaba yarakoze imirimo itandukanye. Dr Vuningoma yavutse tariki 25 Ugushyingo 1948. Yitabye Imana tariki 20 Mutarama 2020 ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, akaba yarazize uburwayi.

    Dr James Vuningoma
    Dr James Vuningoma

    Uretse gukora mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, yakoze n’indi mirimo itandukanye haba mu burezi no mu itangazamakuru, yandika ibitabo n’izindi raporo zitandukanye z’ubushakashatsi yakoze.

    Mu bahanga u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka kandi, harimo Prof Gahutu Jean Bosco wari umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yaratabarutse tariki 7 Nzeri 2020 azize uburwayi.

    Prof Jean Bosco Gahutu
    Prof Jean Bosco Gahutu

    Prof Kayumba Pierre Claver, wari inzobere mu bijyanye n’imiti, nawe ari mu bahanga u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka,kuko urupfu rwe rwamenyekanye tariki 23 Ugushyingo 2020.

    Amb.Kamali Karegesa Ignatius,nawe ni umwe mu b’ingenzi u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka,yitabye Imana tariki 11 Kanama 2020, azize uburwayi.Amb. Kamali yahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, no muri Uganda,aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, umwanya yavuyeho muri 2014. Akaba yaritabye Imana yari Umujyanama mu Bunyamabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi mu birebana n’Ububanyi n’Amahanga.

    Mu bandi bantu b’ingenzi u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka harimo Bitware Nyirinkindi Eulade, wari umukozi wa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ndetse wanabaye umudipolomate igihe kinini. Yitabye Imana tariki 10 Mata 2020, azize uburwayi afite imyaka 62 y’amavuko.

    Mugabo Pio na we ni umwe mu bantu bakoreye igihugu imirimo itandukanye, ariko akaba yaratanze umusanzu cyane mu butabera,bitabye Imana muri uyu mwaka.Tariki 12 Mutarama 2020,nibwo inkuru y’urupfu rwe yamenyakanye, yapfuye azize uburwayi afite imyaka 67 irengaho gato.

    Uyu mwaka kandi watwaye DJ Miller (Karurangwa Virgile), wari uzwi mu kuvanga, imiziki,gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye n’ibindi.Yitabye Imana tariki 5 Mata 2020,asize umugore n’umwana.

    Mu mahanga

    Duhereye mu bihugu duturanye, uyu mwaka wabaye utazibagirana ku Barundi babuze uwahoze ari Perezida wabo mu buryo butunguranye.Tariki 8 Kamena 2020, nibwo inkuru y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi yamenyekanye itangajwe na Guverinoma y’u Burundi.Yapfuye azize uburwayi,akaba yari afiye imyaka 55 y’amavuko.

    Hari kandi Buyoya Petero, wigeze kuba Perezida w’u Burundi nawe yitabye Imana tariki 17 Ukuboza 2020 ,azize indwara,akaba yarapfuye afite imyaka 71 y’amavuko.

    Tariki 24 Nyakanga 2020, nibwo hatangajwe inkuru y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa Tanzania.Benjamin Mkapa,witabye Imana azize uburwayi,akaba yaritabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko.

    Tariki 4 Gashyantare 2020,nibwo Daniel Arap moi wigeze kuyobora Kenya yitabye Imana azize uburwayi,akaba yari afite imyaka 95 y’amavuko.

    Hari kandi Augustine Mahiga, wabaye Minisitiri w’ubutabera n’ibijyanye n’itegeko nshinga muri Tanzania, witabye Imana tariki 1 Gicurasi 2020,afite imyaka 74 y’amavuko.

    Mamadou Tandja,wahoze ari Perezida wa Niger, nawe ari mu batabarutse uyu mwaka,yitabye Imana tariki 24 Ugushyingo 2020,afite imyaka 82 y’amavuko.

    Hari kandi Jerry John Rawlings wigeze kuba Perezida wa Ghana, nawe witabye Imana muri uyu mwaka tariki 12 Ugushyingo 2020, azize indwara, akaba yari afite imyaka 73 y’amavuko.

    Hari kandi Zindzi Mandela, wari umukobwa wa Nelson Mandela, akaba azwi kuba yararwanyije ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo.Yitabye Imana tariki 13 Nyakanga 2020, azize uburwayi,akaba yari afite imyaka 59 y’amavuko.

    Hosni Mubarak wigeze kuba Perezida wa Misiri, nawe yitabye Imana tariki 25 Gashyantare 2020, azize uburwayi,akaba yari afite imyaka 91 y’amavuko.

    Muri uyu mwaka kandi igihugu cya Mali cyapfushije babiri bigeze kukiyobora harimo Moussa Traore,witabye Imana tariki 15 Nzeli 2020,azize uburwayi akaba yari afite imyaka 83 y’amavuko ndetse na Amadou Toumani Toure witabye Imana tariki 10 Ugushyingo 2020.

    Hari kandi Jacques Joachim Yhombi-Opango wigeze kuyobora Congo-Brazaville,witabye Imana tariki 30 Werurwa 2020.

    Muri siporo

    Umwaka wa 2020, ntuzibagirana mu mitima y’abakunda umukino wa Basket(NBA- Lakers yo muri America), kuko nibwo Kobe Bryant wabaye umukinnyi w’ikirangirire muri Basket yitabye Imana.Tariki 26 Mutarama 2020, nibwo indege yari itwaye Kobe Bryant n’umukobwa we n’abandi yakoze impanuka,ahita apfa.

    Tariki 25 Ugushyingo 2020, nibwo humvikanye inkuru urupfu rwa Maradona Diego, wabaye umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru,nyuma akaza no kuba umutoza. Yitabye Imana azize indwara, afite imyaka 60 y’amavuko.

    Hari kandi Papa Bouba Diop, wari umukinnyi w’umupira ku rwego mpuzamahanga, afite inkomoko muri Senegal.Yitabye Imana tariki 30 Ugushyingo 2020,azize indwara, afite imyaka 42 y’amavuko.

    Muri Sinema

    Tariki 28 Kanama 2020, nibwo uwitwa Chadwick Boseman uzwi ku izina rya Black Panther,wari umukinni ukomeye wa Filimi yitabye Imana azize uburwayi, afite imyaka 43 y’amavuko.

    Hari kandi Nikita Pearl Waligwa,ukomoka muri Uganda, wamenyekanye muri Filimi yitwa’Qeen of Katwe’,yitabye Imana tariki 15 Gashyantare 2020, azize indwara, akaba yari afite imyaka 15 y’amavuko gusa.

    Mu muziki mu Mahanga

    Tariki 24 Werurwe 2020, nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rwa Manu Dibango, wamenyekanye cyane mu muziki,witabye Imana azize indwara, akaba yari afite imyaka 86 y’amavuko.

    Hari na George Floyd witabye Imana tariki 25 Gicurasi 2020, yishwe n’Abapolisi muri Amerika.Akiriho ntiyari umuntu uzwi cyane, ariko inkuru y’urupfu rwe yakwiriye isi yose kubera imyigaragambyo, yabayeho nyuma y’uko yishwe,abantu bamagana ivangura rishingiye ku ruhu.Yitabye Imana afite imyaka 46 y’amavuko.

    Abo bose batabarutse muri uyu mwaka wa 2020, Kigalitoday ibifurije iruhuko ridashira.Bakomeze baruhukire mu mahoro.


    source https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/umwaka-wa-2020-utwaye-ibyamamare-bitari-bike

  • Munyakazi wari mu bagore bake batwara amakamyo yambukiranya imipaka yaguye mu mpanuka – #rwanda #RwOT

    Munyakazi Ladouce yari asanzwe ari umushoferi mu kigo cya ‘Nine United Ltd’ aho yakoraga ingendo zijya muri Kenya na Tanzania. Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi w’abana batatu rwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatatu.

    Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yagiranye na The NewTimes yavuze ko uyu mugore yaguye ahazwi nka Kinuzi hafi y’umupaka wa Rusumo ubwo iyi kamyo asanzwe atwara yamunaniraga kuyiyobora agahitamo kuyisimbuka.

    Yagize ati “Yananiwe kugenzura imodoka arasimbuka. Ku bw’amahirwe make, iyi modoka niyo yaje kumugonga.”

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirehe, mu gihe hategerejwe imihango yo kumushyingura.

    Munyakazi yamenyekanye cyane binyuze mu itangazamakuru, aho yatangaga ibiganiro bigamije gushishikariza abagore n’abakobwa kwitinyuka bakumva ko akazi kose bagakora.

    Umuyobozi wa Nine United Ltd, Munyakazi yakoreraga, Godfrey Byaruhanga yavuze ko nyakwigendera ari we mushoferi w’umugore bari bafite anemeza ko kumubura ari igihombo gikomeye ku kigo kuko yari umukozi ukora neza.

    Munyakazi Ladouce yazize impanuka

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/munyakazi-wari-mu-bagore-bake-batwara-amakamyo-yambukiranya-imipaka-yaguye-mu

  • Rubavu: Barashweho bagerageza kwinjiza urumogi bafatwa n’abaturage – #rwanda #RwOT

    Abafashwe babafatanye ibilo 107 by’urumogi bari bahetse. Barimo umukobwa n’umusore bombi b’imyaka 27, bakaba bavuka mu murenge wa Busasamana.

    Nyuma yo gufatwa bavuze ko hari bagenzi babo babiri babashije gucika.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne yashimiye abaturage babashije gufata aba binjizaga urumogi aburira buri wese uzagerageza kunyura mu kibaya.

    Ati “ Nta n’umwe wafashwe n’isasu mu kibaya kiduhuza na Congo kandi abaturage bacu bakorana bya hafi n’ingabo. Si ubwa mbere si ubwa kabiri n’undi wese uzabigerageza tuzamufatiramo. Ndashimira abaturage kubera umwete n’umurava barimo kugaragaza mu kwicungira umutekano’’

    Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikunze gufatirwamo abambutsa magendu n’urumogi akenshi bakaraswa bagerageza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.

    Kuwa 26 Ukwakira 2020 ahagana saa yine mu mudugudu wa Rwamigega, Akagari ka Kageshi , Umurenge wa Busasamana nabwo hari umuntu warashwe n’Ingabo z’u Rwanda yinjiza magendu.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-barashweho-bagerageza-kwinjiza-urumogi-bafatwa-n-abaturage

  • Utubyiniro n’utubyeri ntitubarangaze: Impanuro za Minisitiri Shyaka na Mbabazi ku rubyiruko rwitegura kwinjira mu 2021 – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka abinyujije kuri Twitter yibukije ko uyu munsi ari uwa nyuma mu igize 2020, abasaba kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Ati “Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! #2021 tuzegukana #Intsinzi.”

    “DDay”.Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! #2021 tuzegukana #Intsinzi

    — Anastase SHYAKA (@ashyaka) December 31, 2020

    Ubu butumwa bwa Minisitiri Shyaka bwakurikiwe n’ubwa Minisitiri Rosemary Mbabazi we wakanguriye urubyiruko gukoresha ubwenge, umutima n’amaboko mu kubaka urwababyaye.

    Yagize ati “Rubyiruko, bana b’u Rwanda tubifurije gusoza umwaka 2020 amahoro no gutangira 2021 muri bazima. #Ndindankurinde, twirinde tuzatsinda Covid-19. Mukoreshe ubwenge, umutima n’amaboko yanyu mu kubaka u Rwanda.”

    Rubyiruko, bana b’u Rwanda tubifurije gusoza umwaka 2020 amahoro no gutangira 2021 muri bazima. #Ndindankurinde, twirinde tuzatsinda Covid 19. Mukoreshe ubwenge, umutima n’amaboko yanyu mu kubaka u Rwanda.

    — Rosemary mbabazi (@RMbabazi) December 31, 2020

    U Rwanda ruri kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Zimwe mu mpinduka zajemo harimo ko nta bikorwa by’imyidagaduro byemewe cyane cyane ibihuza abantu benshi, kuba nta muntu wemerewe kurenza Saa Mbiri z’ijoro atarataha.

    Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza kandi ko nta bikorwa byo kurasa umwaka uzakora nk’uko byari bisanzwe bitewe nuko bishobora kubangamira ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Kwizihiza ibi bihe by’iminsi mikuru Abanyarwanda barakangurirwa gukomeza kubifatanya n’ingamba zo kwirinda Covid-19 bakaraba intoki, bambara neza agapfukamunwa n’amazuru ndetse bakibuka guhana intera igihe cyose bari kumwe n’abandi.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utubyiniro-n-utubyeri-ntitubarangaze-impanuro-za-minisitiri-shyaka-na-mbabazi

  • Umwaka wa 2020 usize ibikorwa remezo by’icyitegererezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ibyo bikorwa harimo imidugudu 14 y’icyitegererezo yubatswe ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari 88 na miliyoni 82.

    Inzu 528 zubakiwe abasigajwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiraro 20, ibirometero 401 by’imihanda, ibigo nderabuzima 11, amashuri, amasoko, gutanga amazi ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

    Ibi bikorwa byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari 88 na miliyoni 82.

    Imidugudu y’icyitegererezo uko ari 14 yahaye icumbi imiryango 318 mu turere 14 mu ntara zitandukanye.

    Hubatswe inzu 286 zubakiwe abasizwe iheruheru na Jenoside zikaba zicumbitsemo imiryango 651, izi nzu zikaba zaruzuye zitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 6 na miliyoni 990.

    Uyu mwaka kandi hubatswe ibitaro 2 ari byo ibitaro bya Gatonde mu Karere ka Gakenke na Gatunda muri Nyagatare abaturage bemerewe n’umukuru w’igihugu, hubakwa n’ibigo nderabuzima 9.

    Hubatswe kandi ibiraro 20 mu turere twa Ngorero, Burera, Muhanga, Karongi, Ruhango na Nyabihu. Ibyinshi ngo byubatswe hagamijwe gukemura ingaruka zatewe n’ibiza byibasiye utwo duce.

    Iyubakwa n’isanwa ry’ibi biraro ryatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 17 na miliyoni 233.

    Imihanda yubatswe hirya no hino mu gihugu ku burebure bwa kilometero 401 bitwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na Miliyoni 167.

    Mu mihanda yubatswe harimo uwa Kagitumba-Rusumo uhuza u Rwanda na Uganda ndetse na Tanzaniya.

    Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko hubatswe imihanda ifite agaciro ka miliyoni 76 z’amadolari ya Amerika.

    Ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2019 mu rwego rwo kugira indi mihanda yunganira iyari isanzwe ihari, no kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali.

    Hari imwe muri iyi mihanda izifashishwa mu gihe u Rwanda ruzaba rwakiriye inama ya CHOGM ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ikaba iteganyijwe kubera i Kigali mu mwaka utaha wa 2021.

    Muri iyo mihanda harimo uva ahitwa kuri Rwandex werekeza kuri Kigali Convention Centre n’ahitwa mu Myembe. Iburyo bwawo ukinjira, harimo undi muhanda mushya ugana ahirwa kuri Sonatube.

    Hari undi muhanda uca munsi y’ahahoze Alpha Palace i Remera ugakomeza ukagera munsi y’urusengero rwa EAR mu Giporoso, ku muhanda ukomeza ujya Kabeza.

    Undi muhanda uca imbere y’Akarere ka Gasabo ku Gishushu, ugatambika ukagera munsi ya Airtel ugakomeza ukagera mu Migina.

    Hari undi muhanda wo uva ahitwa muri Nyabisindu werekeza i Nyarutarama umanuka mu gishanga ugaca munsi y’ishuri rya Green Hills, ugakomeza ukagera ku muhanda wa Nyarutarama.

    Mu mwaka wa 2020 kandi nibwo huzuye sitade 3 z’umupira w’amaguru mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Ngoma na Bugesera ku buryo zisigaye zakira imikino ya shampiyona.

    Umwaka wa 2020 usize ibyumba by’amashuri 22,505 n’ubwiherero 31,932 byubatswe

    Ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa mu buryo budasanzwe ibyumba n’ubwiherero bikenewe ku buryo byarangirana na Kanama 2020.

    Hari ibyumba byatangiye kongerwa ku bigo by’amashuri bisanzwe n’ibigo by’amashuri bishya byatangiye guhangwa, byose bigomba kuba byuzuye muri Kanama. By’umwihariko hazubakwa amashuri 81 mashya y’imyuga n’ubumenyingiro.

    Muri ibyo byumba 22 505, Banki y’Isi ifitemo uruhare rwo kubaka ibyumba by’amashuri 11 004 naho Guverinoma ifite 11 501. Banki y’Isi izubaka kandi ubwiherero 14 680 naho Guverinoma yubake ubwiherero 17 252.

    Ibyumba bishya by’amashuri byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi

    Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe mu muganda wo kubaka ibyuma by’amashuri ari na ho igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko iyi gahunda yo kubaka amashuri icyarimwe kandi menshi arimo abanza n’ayisumbuye, isubiza ibibazo byinshi bishingiye ku ireme ry’uburezi.

    Ati “Icya mbere ni ukugabanya umubare w’abana biga mu ishuri rimwe kugira ngo ishuri ryigemo abana bake bashobora kwigishwa, mwalimu agashobora kubacunga neza no kubakurikirana ari byo twita kugabanya ubucucike mu mashuri, icya kabiri ni ukugabanya ingendo ndende abana bakora bajya ku mashuri, icya gatatu ni ukorohereza umwalimu wigisha abana 100, biramugora kurusha uwigisha abana 50 cyangwa 40”.

    Banki y’Isi yatanze miliyari 123Frw naho Guverinoma y’u Rwanda ikazakoresha miliyari 95 frw hatabariwemo umuganda w’abaturage.

    Isesengura rya Minisiteri y’Uburezi ryo mu 2019 ni ryo ryerekanye ko hari icyuho cy’ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22, ubwiherero n’ibikoni.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwaka-wa-2020-usize-ibikorwa-remezo-by-icyitegererezo