Tag: featured

  • Mu mashyamba ya Centrafrique! RDF yahashinze ibirindiro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ubuhangange bw’Ingabo za RDF ushaka kubumenya neza yahera no mu Rwanda atagiye kure, akareba amateka yaranze igihugu, uko zagiye zikubita inshuro abashakaga guhungabanya umutekano wacyo.

    Si ibintu bizwi mu Rwanda gusa, nubwo wenda hari bamwe baba bambaye ikirezi ariko batazi ko cyera. Mu Kinyarwanda gikomeye cya Bamporiki ni we ukunda kuvuga ko u Rwanda rwanda, ni ukuvuga ko rwaguka, kwaguka kwarwo si mu mbibi ahubwo ni mu ntekerezo, rugakuza igitinyiro n’igikundiro i mahanga.

    Kötä zo [Soma: Kotazo] iri ni ijambo rikoreshwa mu rurimi rw’Igi-Sango, rukoreshwa muri Repubulika ya Centrafrique, mu Gifaransa risobanura “Chef”, niko uhamagara umuntu ushaka kugaragaza ko umwubashye cyane. Ni nka kumwe uhura n’umuntu mu muhanda ukamubwira uti ’Komera Nyakubahwa’, hano ho baravuga ngo “Tongana nye Kötä zo”.

    Ba Kötä zo” rero, Abanya-Centrafrique bafitanye umubano ukomeye n’Ingabo z’u Rwanda. Hafi y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Bangui kiri nko muri kilometero imwe uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Bangui-M’poko, uhageze rimwe na rimwe ushobora kugira ngo uri mu Rwanda.

    Mu gace ka M’poko, abantu benshi baho bazi Ikinyarwanda kubera imyaka myinshi bamaze babana n’Ingabo z’u Rwanda. Bazi gusuhuzanya mu Kinyarwanda ngo Amakuru, Urakomeye, Ijoro ryiza n’andi nk’ayo.

    Iyo ugeze mu masoko y’i Bangui cyane acururizwamo imyenda ya caguwa imwe itemewe mu Rwanda, usangamo abantu bazi Ikinyarwanda ku buryo guciririkanwa bitagombera Igifaransa niba utakizi. Bisaba gusa kumubwira ko umuha 2000, akakubwira ati “Oya, Kötä zo 3500”. Uko mbyanditse niko babivuga mu Kinyarwanda.

    Ikindi byaba bigoye umaze iminota itanu uzenguruka mu Mujyi wa Bangui [dore ko ari na muto, ufite imihanda itanu y’ingenzi kandi yose irahura] utarahura n’Ingabo z’u Rwanda.

    Aho zinyuze hose usanga abaturage baba bazisuhuza, bazishimiye, kuko usibye kubacungira umutekano, zubatse umubano ukomeye bituma zisangwamo.

    Mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda nizo zifite inshingano zo gucungira abaturage umutekano

    Zirinze Perezida, abagore be babiri n’inyubako nyinshi zikomeye

    Guhera ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, urugo rwa Perezida ruherereye mu Mujyi wa Bangui n’uruherereye mu gace ka Damara ku ivuko rye, Ingabo z’u Rwanda nizo ziharinda. Umurinzi wa Perezida uba uzwi nka “Number 1”, ni Umunyarwanda, umwe uhora amugenda ku ruhande.

    Ku rundi ruhande, ingabo zirinda abagore be babiri Brigitte Touadéra na Tina Touadéra zikanabaherekeza aho bagiye hose. Amakuru ahwihwiswa mu bantu ni uko ngo Perezida Touadéra yahisemo gushaka umugore wa kabiri kuko uwa mbere batabashaga kubona urubyaro.

    Iyo ugeze muri Perezidansi ya Centrafrique, wakeka ko ugeze ku Kacyiru, usibye ibintu bimwe na bimwe bitaba mu Rwanda nk’isuku nke n’aho urebye ku rutugu rw’abo usanga wagira ngo uri i Kigali, kuko ari ibendera ry’u Rwanda riba ritambukamo gusa.

    Uhereye ku muntu ufungura amarembo makuru, uyu munsi iyo utahasanze umusore ejo uhasanga umukobwa w’Umunyarwandakazi, wagera imbere ku basaka bose ni Abanyarwanda, kugeza ku bakwinjiza aho utegerereza Perezida. Icyakora sinabashije kubaza niba biriya byuma basakisha byo bitaraturutse mu Rwanda.

    -  Zazanye uburyo bushya bwo gucunga umutekano

    Mu bihugu icumi bifite ingabo muri Minusca, nta na kimwe gifite imikorere nk’iy’Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye no gucunga umutekano. Bifite ishingiro ni narwo rushinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu byakozwe hashingiwe ku bushobozi rwagaragazaga.

    Bya bindi tujya tubona saa Cyenda z’i Kigali aho abasirikare baba bazenguruka ku muhanda bacunze umutekano, ubu byimukiye mu Mujyi wa Bangui. Ntabwo byari bisanzwe kubona abasirikare ku muhanda bacunze umutekano, Ingabo z’u Rwanda nizo zibikora gusa.

    Mu ijoro ry’umunsi wa nyuma w’umwaka wa 2020, IGIHE yazengurutse mu Mujyi wa Bangui, mu duce twose cyane ahakunze kuba hari utubari, hari abasirikare b’u Rwanda bacunze umutekano intambwe ku yindi ndetse n’ibifaru bya karahabutaka biri kuzenguruka umujyi wose.

    Hari amakuru ko abasirikare bongerewe by’umwihariko muri iri joro ry’umwaka mushya mu kwirinda ko hagira umuntu witwikira ibirori byawo maze akarasa ku baturage. Kompanyi ebyiri, ni ukuvuga abagera kuri 300 nibo IGIHE yabashije kumenya nk’abakoze uburinzi mu Mujyi rwagati wa Bangui.

    Guhera saa yine z’ijoro mu Mujyi wa Bangui hari hatangiye ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya, ibirumbeti, amafirimbi n’ibishashi by’ibyishimo byavugaga cyane mu mujyi bikungikanya n’urusaku rw’amasasu yarasagwa mu kirere.

    Bivugwa ko amasasu yaraswaga n’abasirikare b’Aba-FACA bari basinze, kuko aho baba bari hose no mu ngo zabo baba bafite imbunda.

    Umutwe w’Ingabo zidasanzwe uherutse koherezwa muri iki gihugu nawo wahise utangira akazi. Kugenda n’amaguru abasirikare bacunze umutekano ntibimenyerewe, bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda gusa

    -  Zateze mu mashyamba aho umwanzi yamenera hose

    Mu bice bya PK15, ni ukuvuga mu bilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda zakambitse ahantu mu ishyamba ziryamiye amajanja ku buryo imitwe yitwaje intwaro ishobora guturuka muri icyo cyerekezo yavunirwa umuheto mbere y’uko igera mu Mujyi wa Bangui.

    Uvuye muri PK15 ukigira imbere gato muri PK23, naho ingabo zarakambitse, ijoro n’amanywa ziba ziryamiye amajanja aho mu mabwiriza zifite harimo ko mu gihe zabona umwanzi zamuhashya zikanamenyesha izindi ziri inyuma ko umugizi wa nabi ashaka kwinjira mu mujyi rwagati.

    IGIHE yageze muri iryo shyamba rikambitsemo abasirikare b’u Rwanda, abasore bazi icyabazanye, baba bari maso umunota ku wundi, bahanahana amakuru ku cyombo, imbunda zabo nini za Machine Gun ziregeye ndetse n’izirasa bya bisasu bya rutura bazifite ku rutugu.

    Ku rundi ruhande, muri ako gace zahashyize bariyeri zikoranaho n’abasirikare ba Centrafrique bitwa FACA. Baba bacunga umuntu wese winjira mu Mujyi ku buryo adashobora kubaca mu rihumye ngo umwanzi abinjirane.

    Ni bimwe bya Kinyarwanda ngo u Rwanda ruratera ntiruterwa! Nabo ntibashaka umuntu ubatera, ahubwo bo baramutanga bakamukubita inshuro agasubirayo kibuno mpamaguru.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko ibyo birindiro byashyizwe muri PK15 mu kwirinda ko iyo mitwe yitwaje intwaro yakwinjira mu Murwa Mukuru bityo hakaba haba imirwano kuko yakomerekeramo abaturage.

    -  Loni yanyuzwe n’umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa, yabwiye IGIHE ko ashima umuhate w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’izindi zo mu bihugu bitandukanye ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ariko yitsa cyane ku mwihariko wazo.

    Ati “Ziri gukora akazi neza, yewe nanavuga ko ari mu buryo bw’intangarugero, kuva zagera hano kandi zishinzwe kurinda Perezida, ntabwo twigeze twumva ikibazo cy’umutekano muke wa Perezida.”

    “Ni byo bituma mvuga ko ntekereza ko zikora akazi neza, kandi ziri mu bikorwa by’ingenzi byo kugarura amahoro muri iki gihugu kandi tuzakomeza kuzishingiraho, ndabizi ko ku inararibonye zifite zizakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye muri iki gihugu no gutuma inzego n’abayobozi b’igihugu bagira umutekano.”

    -  Abanyarwanda bizerwa kurusha izindi ngabo

    Muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda zifite izina rikomeye yaba mu ngabo ngenzi zazo ahanini bishingiye ku mateka y’igihugu mu bijyanye n’umutekano no kuba zifite inararibonye ituruka mu bundi butumwa zagiye zijyamo kandi zikitwara neza.

    Umwe mu basirikare b’u Rwanda waganiriye na IGIHE yagarutse ku buryo amasomo aba yaravuye mu bundi butumwa baba baragiyemo, imyitozo ikomeye ya gisirikare, impanuro z’Umugaba Mukuru w’Ikirenga ari bimwe mu bituma akazi kazo karushaho kuba keza.

    Adjudant-Chef, Mbando Dede, ni umusirikare wa Centrafrique. IGIHE yamusanze kuri bariyeri iri mu muhanda ugana ahitwa Damara ukanakomeza werekeza ahitwa Sibut. Yishimira kuba muri ako gace afatanya n’ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano. Ati “Dukorana neza, nta kibazo.”

    Umunsi umwe buri bucye ngo habe amatora, abasirikare batatu b’u Burundi biciwe mu gace ka Dekoa mu buryo bw’agashinyaguro n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Perezida François Bozizé.

    Amakuru yizewe IGIHE yabashije kubona ni uko Ingabo z’u Rwanda zari hafi aho arizo zatabaye, zikumira abo barwanyi zinabambura imodoka bari basahuye. Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati “N’Abarundi barabizi ko ari Ingabo z’u Rwanda zabatabaye, bagenda babivuga ahantu hose kuko abasirikare ba Centrafrique bari birutse kare”.

    Usibye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, u Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2020 rwohereje umutwe udasanzwe mu butumwa bwihariye muri Centrafrique. Perezida Touadéra yatangaje ko ariwe wasabye Perezida Kagame kumuha ubufasha.

    Ati “Nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by’inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa demokarasi y’igihugu cyacu.”

    Yakomeje agira ati “Ingabo zaje hano, murabizi ko hari ibyiciro bibiri by’Ingabo z’u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n’izo ngabo, ndanyuzwe cyane. Ndashimira kandi Umutwe udasanzwe uri hano, bacunze umutekano muri Bangui, mwabonye izo ngabo z’umutwe udasanzwe z’u Rwanda zicunze umutekano w’Umujyi wa Bangui kugira ngo abaturage babashe kujya gutora batekanye.”

    Mu bice bitandukanye by’igihugu uhasanga abasirikare biteguye kuburizamo umugambi uwo ariwo wose wo guhungabanya umutekano

    Muri PK15, Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro ahantu mu ishyamba

    Hari imbunda ishobora guhashya umwanzi ikamukumira kwinjira mu Mujyi wa Bangui uri mu bilometero 15

    Abasore b’u Rwanda ntibaryama, amanywa n’ijoro baba bari maso

    Muri ibi birindiro, abasirikare barimo baba bahana amakuru n’abandi bari kuri Bariyeri hamwe n’abari muri PK23

    Ziratera ntiziterwa!

    Kugera saa Cyenda z’ijoro, Ingabo z’u Rwanda zari zikiri kuzenguruka mu Mujyi wa Bangui

    Mu Mujyi wa Bangui, ibirumbeti, amafirimbi, ibishashi by’umwaka mushya n’amasasu byari bivanze mu kirere

    Abasirikare b’u Rwanda ubwo bari barinze imodoka ya Perezida Touadéra

    Usibye umusirikare umwe wa FACA, abandi baba bari iruhande rwa Perezida ni abasore bo mu Rwanda

    Muri Perezidansi, Abanyarwanda baba bari iruhande rwa Perezida

    Kuba abaturage bagiye mu muhanda bagakesha ni ikimenyetso cy’umutekano uhari, abazi iki gihugu basobanura ko iyo ibintu bitameze neza nta muntu uba utamba

    Intore yishakira inzira no mu ishyamba ry’inzitane

    Abasirikare b’u Rwanda bakoze akazi gakomeye mu bihe by’amatora Centrafrique iherutsemo

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zikora akazi keza ku kigero ntagereranywa

    Amafoto: Philbert Girinema – Bangui


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mashyamba-ya-centrafrique-rdf-yahashinze-ibirindiro-amafoto

  • Mu mashyamba ya Centrafrique! RDF yaciye ibirindiro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ubuhangange bw’Ingabo za RDF ushaka kubumenya neza yahera no mu Rwanda atagiye kure, akareba amateka yaranze igihugu, uko zagiye zikubita inshuro abashakaga guhungabanya umutekano wacyo.

    Si ibintu bizwi mu Rwanda gusa, nubwo wenda hari bamwe baba bambaye ikirezi ariko batazi ko cyera. Mu Kinyarwanda gikomeye cya Bamporiki niwe ukunda kuvuga ko u Rwanda rwanda, ni ukuvuga ko rwaguka, kwaguka kwarwo si mu mbibi ahubwo ni mu ntekerezo, rugakuza igitinyiro n’igikundiro imahanga.

    Kötä zo [Soma: Kotazo] iri ni ijambo rikoreshwa mu rurimi rw’Igi-Sango, rukoreshwa muri Repubulika ya Centrafrique, mu gifaransa risobanura “Chef”, niko uhamagara umuntu ushaka kugaragaza ko umwubashye cyane. Ni nka kumwe uhura n’umuntu mu muhanda ukamubwira uti Komera Nyakubahwa, hano ho baravuga ngo “Tongana nye Kötä zo”.

    Ba Kötä zo” rero, Abanya-Centrafrique bafitanye umubano ukomeye n’Ingabo z’u Rwanda. Hafi y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Bangui kiri nko muri kilometero imwe uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Bangui-M’poko, uhageze rimwe na rimwe ushobora kugira ngo uri mu Rwanda.

    Mu gace ka M’poko, abantu benshi baho bazi Ikinyarwanda kubera imyaka myinshi bamaze babana n’Ingabo z’u Rwanda. Bazi gusuhuzanya mu Kinyarwanda ngo Amakuru, urakomeye, ijoro ryiza n’andi nk’ayo.

    Iyo ugeze mu masoko y’i Bangui cyane acururizwamo imyenda ya caguwa imwe itemewe mu Rwanda, usangamo abantu bazi Ikinyarwanda ku buryo guciririkanwa bitagombera Igifaransa niba utakizi. Bisaba gusa kumubwira ko umuha 2000, akakubwira ati “Oya, Kötä zo 3500”. Uko mbyanditse niko babivuga mu Kinyarwanda.

    Ikindi byaba bigoye umaze iminota itanu uzenguruka mu Mujyi wa Bangui [dore ko ari na muto, ufite imihanda itanu y’ingenzi kandi yose irahura] utarahura n’Ingabo z’u Rwanda.

    Aho zinyuze hose usanga abaturage baba bazisuhuza, bazishimire, kuko usibye kubacungira umutekano, zubatse umubano ukomeye bituma zisangwamo.

    Mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda nizo zifite inshingano zo gucungira abaturage umutekano

    Zirinze Perezida, abagore be babiri n’inyubako nyinshi zikomeye

    Guhera ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, urugo rwa Perezida ruherereye mu Mujyi wa Bangui n’uruherereye mu gace ka Damara ku ivuko rye, Ingabo z’u Rwanda nizo ziharinda. Umurinzi wa Perezida uba uzwi nka “Number 1”, ni umunyarwanda, umwe uhora amugenda ku ruhande.

    Ku rundi ruhande, zirinda abagore be babiri Brigitte Touadéra na Tina Touadéra zikanabaherekeza aho bagiye hose. Amakuru ahwihwiswa mu bantu ni uko ngo Perezida Touadéra yahisemo gushaka umugore wa kabiri kuko uwa mbere batashakaga kubona urubyaro.

    Iyo ugeze muri Perezidansi ya Centrafrique, wakeka ko ugeze ku Kacyiru, usibye ibintu bimwe na bimwe bitaba mu Rwanda nk’isuku nke n’aho urebye ku rutugu rw’abo usanga wagira ngo uri i Kigali, kuko ari ibendera ry’u Rwanda riba ritambukamo gusa.

    Uhereye ku muntu ufungura amarembo makuru, uyu munsi iyo utahasanze umusore ejo uhasanga umukobwa w’Umunyarwandakazi, wagera imbere ku basaka bose ni abanyarwanda, kugeza ku bakwinjiza aho utegerereza Perezida. Icyakora sinabashije kubaza niba biriya byuma basakisha byo bitaraturutse mu Rwanda.

    -  Zazanye uburyo bushya bwo gucunga umutekano

    Mu bihugu icumi bifite ingabo muri Minusca, nta na kimwe gifite imikorere nk’iy’Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye no gucunga umutekano. Bifite ishingiro ni narwo rushinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu byakozwe hashingiwe ku bushobozi rwagaragazaga.

    Bya bindi tujya tubona saa cyenda z’i Kigali aho abasirikare baba bazenguruka ku muhanda bacunze umutekano, ubu byimukiye mu Mujyi wa Bangui. Ntabwo byari bisanzwe kubona abasirikare ku muhanda bacunze umutekano, Ingabo z’u Rwanda nizo zibikora gusa.

    Mu ijoro ry’umunsi wa nyuma w’umwaka wa 2020, IGIHE yazengurutse mu Mujyi wa Bangui, mu duce twose cyane ahakunze kuba hari utubari, hari abasirikare b’u Rwanda bacunze umutekano intambwe ku yindi ndetse n’ibifaru bya karahabutaka biri kuzenguruka umujyi wose.

    Hari amakuru ko abasirikare bongerewe by’umwihariko muri iri joro ry’umwaka mushya mu kwirinda ko hagira umuntu witwikira ibirori byawo maze akarasa ku baturage. Batayo ebyiri, ni ukuvuga abagera kuri 300 nibo IGIHE yabashije kumenya nk’abakoze uburinzi mu Mujyi rwagati wa Bangui.

    Guhera saa yine z’ijoro mu Mujyi wa Bangui hari hatangiye ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya, ibirumbeti, amafirimbi n’ibishashi by’ibyishimo byavugaga cyane mu mujyi bikungikanya n’urusaku rw’amasasu yarasagwa mu kirere.

    Bivugwa ko amasasu yaraswaga n’abasirikare b’aba-FACA bari basinze, kuko aho baba bari hose no mu ngo zabo baba bafite imbunda.

    Umutwe w’Ingabo zidasanzwe uherutse koherezwa muri iki gihugu nawo wahise utangira akazi. Kugenda n’amaguru abasirikare bacunze umutekano ntibimenyerewe, bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda gusa

    -  Zateze mu mashyamba aho umwanzi yamenera hose

    Mu bice bya P15, ni ukuvuga mu bilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda zakambitse ahantu mu ishyamba ziryamiye amajanja ku buryo imitwe yitwaje intwaro ishobora guturuka muri icyo cyerekezo yavunirwa umuheto mbere y’uko igera mu Mujyi wa Bangui.

    Uvuye muri PK15 ukigira imbere gato muri PK23, naho ingabo zarakambitse, ijoro n’amanywa ziba ziryamiye amajanja aho mu mabwiriza zifite harimo ko mu gihe zabona umwanzi zamuhashya zikanamenyesha izindi ziri inyuma ko umugizi wa nabi ashaka kwinjira mu mujyi rwagati.

    IGIHE yageze muri iryo shyamba rikambitsemo abasirikare b’u Rwanda, abasore bazi icyabazanye, baba bari maso umunota ku wundi, bahanahana amakuru ku cyombo, imbunda zabo nini za Machine Gun ziregeye ndetse n’izirasa bya bisasu bya rutura bazifite ku rutugu.

    Ku rundi ruhande, muri ako gace zahashyize bariyeri zikoranaho n’abasirikare ba Centrafrique bitwa FACA. Baba bacunga umuntu wese winjira mu Mujyi ku buryo adashobora kubaca mu rihumye ngo umwanzi abinjirane.

    Ni bimwe bya Kinyarwanda ngo u Rwanda ruraterwa ntirutera! Nabo ntibashaka umuntu ubatera, ahubwo bo baramutanga bakamukubita inshuro agasubirayo kibuno mpamaguru.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko ibyo birindiro byashyizwe muri PK15 mu kwirinda ko iyo mitwe yitwaje intwaro yakwinjira mu Murwa Mukuru bityo hakaba haba imirwano kuko yakomerekeramo abaturage.

    -  Loni yanyuzwe n’umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa, yabwiye IGIHE ko ashima umuhate w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’izindi zo mu bihugu bitandukanye ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ariko yitsa cyane ku mwihariko wazo.

    Ati “Ziri gukora akazi neza, yewe nanavuga ko ari mu buryo bw’intangarugero, kuva zagera hano kandi zishinzwe kurinda Perezida, ntabwo twigeze twumva ikibazo cy’umutekano muke wa Perezida.”

    “Ni byo bituma mvuga ko ntekereza ko zikora akazi neza, kandi ziri mu bikorwa by’ingenzi byo kugarura amahoro muri iki gihugu kandi tuzakomeza kuzishingiraho, ndabizi ko ku inararibonye zifite zizakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye muri iki gihugu no gutuma inzego n’abayobozi b’igihugu bagira umutekano.”

    -  Abanyarwanda bizerwa kurusha izindi ngabo

    Muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda zifite izina rikomeye yaba mu ngabo ngenzi zazo ahanini bishingiye ku mateka y’igihugu mu bijyanye n’umutekano no kuba zifite inararibonye ituruka mu bundi butumwa zagiye zijyamo kandi zikitwara neza.

    Umwe mu basirikare b’u Rwanda waganiriye na IGIHE yagarutse ku buryo amasomo aba yaravuye mu bundi butumwa baba baragiyemo, imyitozo ikomeye ya gisirikare, impanuro z’Umugaba Mukuru w’Ikirenga ari bimwe mu bituma akazi kazo karushaho kuba keza.

    Adjudant-Chef, Mbando Dede, ni umusirikare wa FACA, Ingabo za Centrafrique. IGIHE yamusanze kuri bariyeri iri mu muhanda ugana ahitwa Damara ukanakomeza werekeza ahitwa Sibut. Yishimira kuba muri ako gace afatanya n’ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano. Ati “Dukorana neza, nta kibazo.”

    Umunsi umwe buri bucye ngo habe amatora, abasirikare batatu b’u Burundi biciwe mu gace ka Dekoa mu buryo bw’agashinyaguro n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Perezida François Bozizé.

    Amakuru yizewe IGIHE yabashije kubona ni uko Ingabo z’u Rwanda zari hafi aho arizo zatabaye, zikumira abo barwanyi zinabambura imodoka bari basahuye. Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati “N’Abarundi barabizi ko ari Ingabo z’u Rwanda zabatabaye, bagenda babivuga ahantu hose kuko aba-FACA bari birutse kare”.

    Usibye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, u Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2020 rwohereje umutwe udasanzwe mu butumwa bwihariye muri Centrafrique. Perezida Touadéra yatangaje ko ariwe wasabye Perezida Kagame kumuha ubufasha.

    Ati “Nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by’inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa demokarasi y’igihugu cyacu.”

    Yakomeje agira ati “Ingabo zaje hano, murabizi ko hari ibyiciro bibiri by’Ingabo z’u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n’izo ngabo, ndanyuzwe cyane. Ndashimira kandi Umutwe udasanzwe uri hano, bacunze umutekano muri Bangui, mwabonye izo ngabo z’umutwe udasanzwe z’u Rwanda zicunze umutekano w’Umujyi wa Bangui kugira ngo abaturage babashe kujya gutora batekanye.”

    Mu bice bitandukanye by’igihugu uhasanga abasirikare biteguye kuburizamo umugambi uwo ariwo wose wo guhungabanya umutekano

    Muri P15, Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro ahantu mu ishyamba

    Hari imbunda ishobora guhashya umwanzi ikamukumira kwinjira mu Mujyi wa Bangui uri mu bilometero 15

    Abasore b’u Rwanda ntibaryama, amanywa n’ijoro baba bari maso

    Muri ibi birindiro, abasirikare barimo baba bahana amakuru n’abandi bari kuri Bariyeri hamwe n’abari muri PK23

    Ziratera ntiziterwa!

    Kugera saa cyenda z’ijoro, Ingabo z’u Rwanda zari zikiri kuzenguruka mu Mujyi wa Bangui

    Mu Mujyi wa Bangui, ibirumbeti, amafirimbi, ibishashi by’umwaka mushya n’amasasu byari bivanze mu kirere

    Abasirikare b’u Rwanda ubwo bari barinze imodoka ya Perezida Touadéra

    Usibye umusirikare umwe wa FACA, abandi baba bari iruhande rwa Perezida ni abasore bo mu Rwanda

    Muri Perezidansi, Abanyarwanda baba bari iruhande rwa Perezida

    Kuba abaturage bagiye mu muhanda bagakesha ni ikimenyetso cy’umutekano uhari, abazi iki gihugu basobanura ko iyo ibintu bitameze neza nta muntu uba utamba

    Intore yishakira inzira no mu ishyamba ry’inzitane

    Abasirikare b’u Rwanda bakoze akazi gakomeye mu bihe by’amatora Centrafrique iherutsemo

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zikora akazi keza ku kigero ntagereranywa

    Amafoto: Philbert Girinema – Bangui


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mashyamba-ya-centrafrique-rdf-yaciye-ibirindiro-amafoto

  • Mu mwaka wa 2020 bamwe mu bakomeye bashyizwe muri Gereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2020 usize umunyemari ukomeye wari warihishe igipolisi cy’isi yose mu gihe kirenga imyaka 20 afashwe, uwari Minisitiri w’Intebe arafungwa akaba agiye kumaramo imyaka itatu.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011-2014. Nyuma yaho yagizwe Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO).

    Dr. Pierre Damien Habumuremyi
    Dr. Pierre Damien Habumuremyi

    Iyi mirimo ariko yayikoze anifitiye ubucuruzi bwe ku ruhande ari bwo kaminuza yitwaga “Christian University”, ikaba ari yo yamuteye gusaba abantu amafaranga ariko akabaha sheki zitazigamiye.

    Ku itariki 27 Ugushyingo 2020 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Pierre Damien Habumuremyi igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 892.

    Umwaka mubi kuri Kabuga Félicien

    Yari amaze imyaka 23 ashakishwa n’Igipolisi cy’isi nyuma yo gushinjwa gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko tariki ya 16 Gicurasi 2020 afatirwa mu nkengero z’umujyi wa Paris mu Bufaransa.

    Ku itariki 26 Ukwakira 2020 Kabuga Félicien yavanywe aho mu Bufaransa ajya gufungirwa i La Haye mu Buholandi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICT).

    Kabuga Félicien ubwo yari mu rukiko
    Kabuga Félicien ubwo yari mu rukiko

    Ku nshuro ya mbere ubwo yari yitabye urukiko ku itariki 11 z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2020, Kabuga Félicien yavuze amazina ye gusa kuko ngo yumvaga ananiwe.

    Urukiko rwaherukaga kumva ijambo rye rumubaza niba umwirondoro ari uwe koko, maze agira ati “Ndabumva! Nitwa Kabuga Félicien”.

    Nyuma yaho ubushinjacyaha bwamaze iminota myinshi busoma ibyaha Kabuga aregwa, ariko nta kindi we yongeyeho kuko abamwunganira babwiraga urukiko ko atamerewe neza.

    Umwaka wa 2020, umwaku kuri Paul Rusesabagina

    Araregwa gushinga no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FLN, wigambye ibitero byahitanye abantu icyenda, bigasahura ndetse bikangiza imitungo y’abaturage mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019.

    Paul Rusesabagina
    Paul Rusesabagina

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko Rusesabagina ukora umwuga wo mu mahoteli akaba atuye mu Bubiligi, yayoboye impuzamashyaka yitwa MRCD ifite umutwe w’ingabo wa FLN, ndetse ko yateye inkunga uwo mutwe kugira ngo ugabe ibitero mu Rwanda.

    Ubushinjacyaha bwasabye inkiko ko urubanza rwa Paul Rusesabagina ruhuzwa n’urw’abari abavugizi b’umutwe uregwa iterabwoba wa FLN, ari bo Nsabimana Callixte na Nsengimana Herman, ndetse n’abandi 17 bahoze muri uwo mutwe.

    Umwaka wa 2020 wafatiwemo benshi baba i Burayi bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umwaka wa 2020 usize abandi Banyarwanda barenga batandatu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafatiwe mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.

    Aba barimo Jean Paul Micomyiza uregwa gukorera ibyaha i Butare(Huye) akaba yaratawe muri yombi ari mu gihugu cya Suwede ku itariki 17 Ugushyingo 2020.

    Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede
    Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede

    Hari Joseph Mugenzi watawe muri yombi ari mu Buholandi mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka, ndetse n’umuhungu we René Mugenzi akaba yarakatiwe n’urukiko rwa Norwich(Norvege) igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atatu azira kurigisa amafaranga y’amapawundi agera ku bihumbi 220 ya Kiliziya yitwa Saint John the Baptist.

    Joseph Mugenzi
    Joseph Mugenzi

    Muri uko kwezi k’Ukwakira 2020 kandi igihugu cy’u Bubiligi cyatangaje ko cyataye muri yombi Abanyarwanda batatu ariko kikaba kitarifuje kuvuga amazina yabo, ndetse na Charles Ndereyehe wafatiwe mu Buholandi ku itariki 08 Nzeri 2020 ariko akaba yarahise arekurwa.

    Umwaka wa 2020 wabaye uw’imanza z’abaregwa Jenoside bafungiwe mu Rwanda

    Umwaka wa 2020 urangiye urubanza rwa Bernard Munyagishari rugeze mu Rukiko rw’ubujurire, aho aburana yemera ibyaha yakoreye ku Gisenyi(Rubavu) nk’uwari umuyobozi wa MRND muri iyo ntara.

    Bernard Munyagishari yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) mu mwaka wa 2011, ajyanwa i Arusha, akaba yaraje kugezwa mu Rwanda muri 2013.

    Habayeho kuburana kwa Urayeneza Gérard washinze amashuri n’ibitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango, akaba aregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guhisha amakuru yafatwa nk’ibimenyetso by’iyo Jenoside.

    Urubanza rwa Urayeneza w’imyaka 70 ruracyari mu nkiko mu Karere mu Muhanga aho afungiwe, akaba aburana avuga ko amakuru y’imibiri umunani yagaragaye ku bitaro abereye umuyobozi atari ayazi.

    Leon Mugesera

    Mu kwezi kwa Nzeri 2020 nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwatangaje ko rugumishijeho igifungo cya burundu kuri Dr Leon Mugesera wari warajuririye Urukiko rw’Ikirenga nyuma y’Urubanza yaburanye mu Rukiko Rukuru.

    Dr Leon Mugesera ashinjwa kuba mu mwaka wa 1992 yaravugiye imbwirwaruhame (discours) ku Kabaya(Ngororero), inkiko n’ubushinjacyaha bakaba bayifata ko irimo umugambi wo kurimbura Abatutsi, aho yagize ati “Bazanyuzwa iy’ubusamo muri Nyabarongo basubizwe iwabo muri Abisiniya (Ethiopia)”.

    Abasesenguzi mu by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza bahera kuri iki kimenyetso hamwe n’ibindi bavuga ko iyo Jenoside yateguwe kuva kera, itatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida Habyarimana, nk’uko bamwe babivuga.

    Undi urukiko rwahamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba yarakatiwe igifungo cya burundu ku itariki 28 Gicurasi 2020, ni Ladislas Ntaganzwa wari Burugumestiri wa Komine Nyakizu mu Karere ka Nyaruguru.

    Imanza z’abaregwa iterabwoba no guhungabanya umutekano w’Igihugu zambukiranyije umwaka wa 2020

    Umwaka wa 2020 mu nkiko za gisirikare z’u Rwanda na ho haburaniye Ubushinjacyaha n’Abarwanyi b’umutwe wa P5, bivugwa ko ukorera mu Karere k’Ibiyaga bigari u Rwanda rubarizwamo, bakaba barangajwe imbere na Maj Habib Mudhatiru wabaye mu ngabo z’u Rwanda.

    Kugeza ubu urubanza rukomeje kuburanishwa mu mizi, aho abaregwa barimo abari abarwanyi bo muri RNC baturuka mu Rwanda, mu Burundi na Uganda ndetse n’abari abasirikare b’u Rwanda, bose bafatiwe mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.

    Inkiko za gisirikare kandi zaburanishije abasirikare batanu baregwaga gufata abagore ku ngufu muri Kangondo(Nyarutarama), ariko byageze mu kwezi kwa Gicurasi batatu muri bo bararekurwa, abandi bahita bahabwa igifungo cy’agateganyo bategereza urubanza mu mizi.

    Uwahoze akuriye abarinda Umukuru w’Igihugu, Tom Byabagamba na we n’ubwo yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 21 azira gusebya Leta no kugambirira kugirira nabi Ubutegetsi buriho, yongeye kugaruka mu nkiko kenshi muri uyu mwaka, aho arimo kuburana ku byaha byo kwiba telefone kugira ngo imufashe gutoroka gereza.

    Abayobozi baregwa ruswa no kunyereza umutungo (bitwa ibifi binini) barafashwe, baraburana baranafungwa

    Uretse Dr Pierre Damien Habumuremyi wahamijwe ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye (twigeze kuvugaho), hari n’abandi bayobozi bagejejwe mu nkiko barimo Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

    Ku wa 16 Ukwakira 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi igifungo cy’imyaka 10 no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwakira ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

    Na none umwaka wa 2020 ntabwo wahiriye uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN), Caleb Rwamuganza na bagenzi be baregwa guhombya Leta arenga miliyari ebyiri, bakaba bashinjwa kugura inzu ihenze kugira ngo asaguka bayagabane.

    Rwamuganza ari muri gereza hamwe na Christian Rwakunda wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Serubibi Eric wahoze ayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), ndetse na Kabera Godfrey wari ushinzwe igenamigambi muri MINECOFIN.

    Aba bose hamwe n’umunyemari Rusizana Aloys (nyiri inzu yaguzwe) ndetse n’umugenagaciro witwa Munyabugingo Bonaventure, bakomeje gufungwa by’agateganyo mu gihe bagitegereje urubanza ruzaburanishwa mu mizi muri uyu mwaka wa 2021.

    Inkiko z’u Rwanda kandi zakiriye n’imanza ziregwamo abayobozi b’inzego z’ibanze barimo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin wakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe mu kwezi kwa Gashyantare 2020, kubera gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

    Na none mu kwezi kwa Kamena 2020 uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze wari umaze iminsi avuye muri gereza kubera gukubita no gukomeretsa umuturage, yongeye kugezwa mu maboko y’ubugenzacyaha ashinjwa ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

    Muri uko kwezi nabwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Serge Ruzima n’Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri aka Karere (Division Manager) Innocent Nsengiyumva.

    Icyo gihe RIB yavuze ko abo bayobozi bakurikiranyweho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite no kunyereza umutungo wa Leta.

    Abitabye Imana bashakishwaga cyangwa bari bafunzwe

    Umwaka wa 2020 wavuzwemo impfu z’Abanyarwanda bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga, ndetse no mu gihugu imbere hari abapfuye bari bafungiwe mu magereza cyangwa muri kasho.

    Ku itariki 17 Gashyantare 2020 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uwo munsi, uwari umuhanzi n’umuririmbyi Kizito Mihigo wari ufite imyaka 38 akaba yari afungiwe muri kasho i Remera, yapfuye yiyahuye.

    Mu bari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi babitswe muri 2020 ko bapfuye, harimo Augustin Bizimana wari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma yiyise iy’Abatabaazi, nk’uko byatangajwe tariki 22 Gicurasi 2020 n’Urwego IRMCT rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(ICTR).

    Urwego IRMCT rwavuze ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rumwe na Kabuga Félicien ndetse na Mpiranya Protais mu bashakishwaga n’igipolisi mpuzamahanga, ngo yaguye mu gace ka Pointe Noire, muri Repubulika ya Kongo (Brazaville) muri Kamena umwaka wa 2,000.

    Undi washakishwaga kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ni Karemera Edouard wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Leta ya Juvenal Habyarimana ishinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibitangazamakuru binyuranye byavuze ko Karemera yaguye muri gereza yo mu gihugu cya Senegal ku wa kabiri tariki ya 01 Nzeri 2020.

    Ubutabera n’inkiko mu mwaka w’icyorezo Covid-19

    Muri kasho, mu nkiko no mu magereza ni hamwe mu hantu Leta y’u Rwanda yafatiye ingamba nshya mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.

    Ubucucike bukabije muri za kasho bwatumye Guverinoma ifungura abantu bagera ku 2,855 mu kwezi kwa Mata na Gicurasi uyu mwaka, kubera kwirinda Covid-19.

    Hashyizweho n’ingamba z’uko umuntu ugiye gufungirwa muri gereza ajyana icyangomwa cy’uko yapimwe Covid-19, bakamushyira mu bandi ari uko basanze nta bwandu afite, ndetse imanza nyinshi zatangiye kuburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) ivuga ko irimo gutegura uburyo imfungwa n’abagororwa benshi bazarekurwa bagafungirwa hanze hifashishijwe ibikomo cyangwa gukora imirimo nsimburagifungo.

    Raporo yakozwe na Sena y’u Rwanda ku bucucike mu magereza yerekana ko mu mfungwa 57,482 zari mu magereza 14 y’u Rwanda muri 2015 icyo gihe ubucucike bwari ku rugero rwa 99.6%.

    Raporo ya Sena igakomeza ivuga ko ubucucike bwaje kugabanuka kugeza kuri 66.9% muri 2016 ariko buza kongera gutumbagira kugera kuri 102% muri 2017, bukomeza kuzamuka bugera ku 114% muri 2018, na none burazamuka bugera ku 124.8% mu mwaka wa 2019.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/mu-mwaka-wa-2020-bamwe-mu-bakomeye-bashyizwe-muri-gereza

  • Isoko rya Gisenyi ryeguriwe abikorera bahabwa amezi atandatu yo kuryuzuza – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’amasezerano yasinywe kuri uyu wa kane yo guhererekanya yabaye hagati y’ubuyobozi bw’akarere na sosiyete RICO(Rubavu Investiment Company) yashinzwe n’abikorera bo mu karere ka Rubavu.

    Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi igiye guhita itangira ikazamara amezi atandatu hagakurikiraho imirimo yo kubaka isoko rya kera nayo izamara amezi atandatu.

    Inyubako utaruzura yahawe agaciro ka miliyari 2.18 Frw nk’umugabane w’akarere, mu gihe abikorera bazakoresha miliyari 2.7 Frw nk’umugabane wabo.

    Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Celestin nyuma yo guhabwa isoko yavuze ko nubwo byatinze kubera inzitizi bagiye kwihutisha imirimo yo kubaka.

    Ati “Byaratinze cyane kuko ubutaka bwari bukiri umutungo wa leta ariko leta yaje kubuha akarere nibwo twatangiye ibiganiro. Nk’abikorera tuzafatanya twiyubakire iri soko. Abacuruzi nibitegure inzitizi zose zivuyeho tugiye kubaka nyuma y’amezi atandatu bagiye kubona aho bakorera heza’’.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yashimiye abikorera kuba bemeye kubaka isoko mu mezi atandatu avuga ko rizahindura byinshi harimo no gukangura abifite batinyaga gushora mu mishinga minini.

    Ati “Turashashimira abikorera kuba bateye iyi ntambwe bakemera kubaka iri soko mu mezi atandatu, ni ibikorwa by’iterambere mu karere gafite icyerecyezo cy’iterambere mu bukerarugendo. Rizahindura byinshi harimo gutanga akazi no kongera ubwiza bw’umujyi kandi bigiye gukangura abafite ubushobozi batinyaga gushora mu mishinga minini’’.

    Iri soko ryari ryaratangiye kubakwa n’akarere mu mwaka wa 2010, akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro nuko rigurishwa Sosiyete ya ABBA Ltd bikaba ari nabyo shingiro ry’iyeguzwa ry’abayoboraga akarere tariki 27 Werurwe 2015.

    Icyo gihe nyobozi y’akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari imwe na miliyoni zisaga 300, Njyanama y’Akarere itungurwa no kubona imirimo yo kubaka itangira nta na make aratangwa.

    Hakurikiyeho imanza akarere kaburana na sosiyete ABBA Ltd zarangiye akarere gatsinze.

    Amasezerano yasinywe asaba abikorera kuba bujuje isoko mu mezi atandatu

    Imyaka yari ibaye icumi isoko rya Gisenyi kuryuzuza byarananiranye

    Isoko nirimara kuzura byitezwe ko rizongera ishoramari n’ubucuruzi muri Rubavu

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isoko-rya-gisenyi-ryeguriwe-abikorera-bahabwa-amezi-atandatu-yo-kuryuzuza

  • Kayonza: Umugabo yagiye gusambanyiriza umukobwa iwabo afatirwayo baramukubita – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021 ahagana saa sita z’ijoro, bibera mu Mudugudu wa Juru mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo asanzwe ari inshuti mu buryo bukomeye n’umukobwa w’imyaka 30 ariko ukiba iwabo. Mu ijoro ryakeye ngo uyu mugabo yasanze uyu mukobwa iwabo mu rugo ahagana atangira kwiha akabyizi mu rugo rw’ababyeyi b’uyu mukobwa.

    Basaza be bari bamaze iminsi bakeka urukundo hagati y’aba bombi ngo, bashaka ibimenyetso by’uko aba bombi baza gusambanira mu rugo rw’ababyeyi babo maze babagwa gitumo bari kwiha akabyizi niko kumukubita bamugira intere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafatiwe muri urwo rugo ahagana saa Sita zijoro ubwo abandi bantu bishimiraga umwaka mushya wa 2021.

    Yagize ati “Uyu mugabo yagiye gusambanya uyu mukobwa, kuko rero abana n’ababyeyi be ariko akaba mu nzu iri hanze niho yamusanze, basaza be rero bari bamaze iminsi babikeka baramurarira barahamufatira baramukubita, bamukomerekeje mu buryo bukomeye mu mutwe nubwo yahise yoherezwa kwa muganga.”

    Gitifu yakomeje avuga ko abo basaza b’umukobwa bakomerekeje uu mugabo bahise baburirwa irengero ariko ngo inzego z’umutekano ziracyabashakisha kugira ngo baryozwe icyaha bakoze.

    Yasabye abaturage kugira umuco mwiza wo kwifata bakirinda guca inyuma abo bashakanye kuko bishobora gusenya umuryango, anasaba abaturage kwirinda kwihanira mu gihe hari uwabakoreye amakosa ahubwo bakajya bitabaza ubuyobozi bubegereye.

    Kuri ubu uyu mugabo w’imyaka 40 asanzwe afite umugore n’abana batatu akaba yajyanwe ku kigo Nderabuzima cya Nyakabungo kuvurwa.

    Ikarita igaragaza umurenge wa Gahini aho byabereye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yagiye-gusambanyiriza-umukobwa-iwabo-afatirwayo-baramukubita

  • Ni intsinzi y’u Rwanda: Ishimwe rya Rwangombwa wahembwe nk’Umuyobozi wa Banki Nkuru w’Umwaka muri Afurika – #rwanda #RwOT

    The Banker ni ikinyamakuru cyo mu Bwongereza gishamikiye ku kigo gisanzwe gikora imirimo y’itangazamakuru, Financial Times Group ltd. Buri mwaka gitegura ibikorwa byo guhemba abantu bari mu rwego rw’imari hirya no hino ku Isi bagaragaje ubudashyikirwa mu byo bakora.

    Mu kiganiro John Rwangombwa yagiranye na IGIHE, yavuze ko iki gihembo cyamushimishije ndetse yemeza ko nk’igihugu kigikesha uko cyitwaye mu guhungana n’ingaruka za Covid-19 mu bijyanye n’ubukungu.

    Ati “Twabyakiriye neza, ni ishimwe ku gihugu cyacu, ni intsinzi y’u Rwanda rwose kandi ni imwe muri nyinshi u Rwanda rugenda rwesa. Mu gihe gito gishize twari dufite Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, gifite ibyo cyatsindiye hari byinshi byavuzwe k’ukuntu u Rwanda rwitwaye muri ibi bihe bya Covid-19.”

    Yakomeje avuga ko iki gihembo agikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame. Ati “iyi ntsinzi ya BNR ni imwe mu ntsinzi z’u Rwanda zitandukanye rwose twakesha kuba dufite umukuru w’igihugu ureba kure uduha imirongo isobanutse no gukurikirana ko bishyirwa mu bikorwa kandi byose bigakorwa mu nyungu z’Abanyarwanda”.

    “Kuba rero ikigo nk’iki cyangwa ikinyamakuru cya The Banker kibibona, ni ishema k’u Rwanda rwose kandi turabyishimiye cyane. Njyewe bintera ishema kuba mu bakorana n’Umuyobozi mukuru w’igihugu kugira ngo dukomeze kwesa imihigo.”

    Mu byashingiweho kugira ngo Rwangombwa John abone iki gihembo harimo umusanzu banki ayoboye yagaragaje mu gufasha igihugu n’abaturage kurenga ingaruka z’ubukungu bagizweho n’icyorezo cya Covid-19, ndetse no kubafasha gukomeza kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye muri iki cyorezo.

    Harimo kandi kuba yarashyize imbere gufasha igihugu kujya mu buryo bw’ubukungu bushingira k’ukudahererekanya amafaranga mu ntoki ibizwi nka ‘Cashless economy’. Ibi byakozwe binyuze mu bukangurambaga butandukanye byazamuye ikigero cya serivisi z’imari zidaheza kigera kuri 77%, ndetse bifasha no mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Mu rwego rwo korohereza abakoresha iyi gahunda yo kudahererekanya amafaranga mu ntoki, muri Werurwe Banki Nkuru y’Igihugu yashyizeho gahunda y’uko abazajya bishyura bakoresheje ikoranabuhanga batazajya bakatwa. Ni gahunda yamaze amezi atatu ariko isiga kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bizamutse bigera kuri 54%, biba ikimenyetso simusiga ko u Rwanda rushobora kwesa intego rwihaye ko mu 2024 kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bizaba biri ku kigero cya 80%.

    Muri ibi bihe bya Covid-19, ubuyobozi bwa BNR burangajwe imbere na Rwangombwa bwafashije banki zitandukanye gukomeza gukora zidahungabanyijwe n’ingaruka z’iki cyorezo.

    BNR yageneye amabanki inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 50Frw, kugeza muri Nzeri amabanki yari amaze gukoresha 12% by’aya mafaranga.

    Mu bindi byatumye Rwangombwa ahabwa iki gihembo hari ubunararibonye yagaragaje mu rwego rw’imari by’umwihariko muri iyi Banki Nkuru y’Igihugu yatangiye kuyobora mu 2013 avuye ku kuba Minisitiri w’imari n’igenamigambi.

    Mu 2019 manda ye yaje kongerwa. Mu gihe amaze ayobora BNR yaranzwe no kuzana ibisubizo bishingiye ku guhanga udushya.

    Mu bandi bahembwe harimo Umuyobozi mukuru wa Banki Nkuru ya Brésil, Roberto Campos Neto wahembwe nk’Umuyobozi wa Banki Nkuru w’Umwaka muri Amerika.

    Umuyobozi wa Banki Nkuru w’Umwaka muri Aziya na Pasifika yabaye Chea Chanto usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru ya Cambodia.

    Mu Burayi, uwabaye Umuyobozi wa Banki Nkuru w’umwaka ni Stefan Ingves usanzwe uyobora Banki Nkuru ya Suède. Hahembwe kandi Ahmed Al-Kholifey nk’Umuyobozi wa Banki Nkuru w’umwaka mu Burasirazuba bwo hagati.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yahembwe nk’Umuyobozi wa Banki Nkuru w’Umwaka muri Afurika

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-intsinzi-y-u-rwanda-ishimwe-rya-rwangombwa-wahembwe-nk-umuyobozi-wa-banki

  • Abanyarwanda batuye mu Burayi bahaye abanyamuryango ba Ibuka na GAERG impano za telefoni zigezweho – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020, aho inkunga yaguzwe telefoni zigezweho yakusanyijwe na Chantal Nduwimana uyobora ‘La Bodega’ mu Rwanda ariko akaba atuye mu Bufaransa.

    Mu bandi harimo Mugisha Sesonga Samuel uhagarariye ‘Sam 4 SPRL’ mu Bubiligi, Benoît Bahintasi utuye mu Bubiligi, Gasibirege Spéciose wo Bufaransa, Munyabahigi Amisi wo mu Bufaransa, Kayiganwa Charlotte utuye Torino mu Butaliyani, Tumukunde Emmanuel uhagarariye ‘Manu Car’ mu Bubiligi, Adam Munyabahigi wiga mu Bufaransa na Me Pascal Ngenzabuhoro utuye mu Bubiligi.

    Izi telefoni zahawe Abanyarwanda bazikeneye, batuye ahantu hatandukanye. Visi Perezida wa Ibuka-Rwanda, Mutanguha Freddy, ari na we wayoboye iki gikorwa cyo kwakira telefoni yashimiye Abanyarwanda bakigizemo uruhare.

    Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira Abanyarwanda batuye ku Mugabane w’u Burayi batanze iyi nkunga ndetse n’igitangazamakuru cya IGIHE cyakusanyije iyi nkunga, ikaba igeze ku bo igenewe. Twabahitiyemo [telefoni] kuko uyu munsi telefoni zigezweho ni igikoresho nka mudasobwa umuntu agendana, ni ikintu gifite agaciro karenze amafaranga kuko ifasha muri byinshi umuntu yibereye hamwe akora n’indi mirimo.’’

    Telefoni zatanzwe zizahabwa abantu bari mu byiciro bitandukanye barimo abita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Icya mbere ni abantu bakuriye amatsinda yo kurwanya ihungabana ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi biciye mu mushinga ‘Aheza’. [Ibyo] bikazabafasha cyane gukurikirana [abantu] baba bagize ihungabana cyane mu matsinda bashinzwe, babasha gutumanaho no kwaka ubufasha bw’ubuvuzi bwihuse.’’

    Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide, na we yashimye iki gikorwa anasobanura ko “Aheza’’ ari Ikigo cya GAERG gishinzwe isanamitima n’ubudaheranwa.

    Ni umushinga watangiye kuva mu 2019, ukaba ugamije gufasha no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe aho batuye iwabo mu midugudu. Ubafasha kwegerwa, bagahumurizwa, bagafatanya bo ubwabo kurwana urugamba rw’ubuzima butoroshye barimo kubera ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije bituma bahora mu bwigunge n’ubukene bukabije.

    Kugeza ubu, umushinga AHEZA ukorera mu turere 25 tw’u Rwanda, ahamaze gushingwa amatsinda y’ibiganiro bifashanya 168 arimo abantu basaga 2 528.

    By’umwihariko Umushinga AHEZA ufite imiryango 100 mu turere 10 twa Ngoma, Gatsibo, Nyagatare, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

    AHEZA kandi ifite abajyanama 200 (CBCS) bari mu miryango 100, iyoborwa n’ababyeyi nk’uko bisanzwe mu yindi miryango (bazwi nka père na mere), ibi bikaba bikorwa kugira ngo abagize itsinda biyumve nk’umuryango, bityo bakomeza gufashanya nk’uko bigenda mu yindi miryango.

    Izi telefoni zigezweho zizafasha abazihawe gukomeza akazi kabo nta nkomyi, ku buryo bashobora no gukomeza gutanga raporo bifashishije ikoranabuhanga muri ibi bihe bya Coronavirus, kuko n’impapuro zisanzwe zishobora gukwirakwiza Coronavirus.

    Muri rusange GAERG ikeneye byibuze telefoni zigezweho 200 ku buryo buri mubyeyi w’umuryango yaba ayifite mu turere 10 Umushinga Aheza ukorera ku buryo bwihariye.

    Mutanguha yagize ati “Ikindi gice twahaye ni itsinda rya Ibuka-Rwanda twavuga ko rigizwe n’abantu batishoboye batagiraga telefoni ndetse no kubageraho ugasanga bigoranye. Twabageneye telefoni 15, zikazabafasha guhanahana amakuru yaba ku ihungabana cyangwa mu mibereho yabo ya buri munsi. Bizabafasha kandi no kwikorera ubuvugizi, bavuga amakuru yabo yaba ku mutekano cyangwa ku ndwara zatuma batabariza ubuvuzi mu buryo bwihuse, bakaba banamenya amakuru yo hirya no hino mu gihugu bakava mu bwigunge’’.

    Yongeyeho ati “Irindi tsinda twahaye telefoni eshanu ni iryo muri AERG y’abakiri bato, bo zizabafasha gukurikira amakuru ajyanye n’akazi ndetse no kumenya kwivugira ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’amateka yabo, bakabasha guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.’’

    Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide, ubwo yakiraga telefoni zagezweho zatanzwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga

    Gasibirege Spéciose atuye mu Bufaransa

    Mugisha Sesonga Samuel uhagarariye Sam 4 SPRL mu Bubiligi

    Tumukunde Emmanuel uhagarariye Manu Car mu Bubiligi

    Me Ngenzabuhoro Pascal utuye mu Bubiligi

    Kayiganwa Charlotte atuye mu Mujyi wa Torino mu Butaliyani

    Munyabahigi Amisi wo mu Bufaransa

    Bahintasi Benoît atuye ndetse anakorera mu Bubiligi

    Visi Perezida wa Ibuka-Rwanda, Mutanguha Freddy, ni we wayoboye icyo gikorwa cyo gutanga telefoni

    Nduwimana Chantal uyobora ‘La Bodega’ mu Rwanda akaba atuye mu Bufaransa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-burayi-bahaye-abanyamuryango-ba-ibuka-na-gaerg-impano-za

  • Nyagatare: Batatu bafashwe bakekwaho kwiba ibikoresho mu rusengero – #rwanda #RwOT

    Bafashwe bikekwa ko bavuye kubyiba mu rusengero rw’itorero ryitwa Eagle Evangelical Ministries ruherereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Nyagatare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko hari mu rucyerera ahagana saa kumi n’imwe, abanyerondo babona abantu bikoreye ibintu, babikanze babikubita hasi bariruka. Bari benshi ariko bashoboye gufatamo babiri ndetse n’umuzamu warindaga urwo rusengero.

    CIP Twizeyimana yagize ati “Bari babyikoreye bikanga abanyerondo babikubita hasi bariruka, ariko haza gufatwamo babiri. Hanafashwe uwari umuzamu w’urusegengero kuko nawe arakekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bujura.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko abanyerondo n’abayobozi mu nzego z’ibanze bamaze gufata abo bakekwa bavuze ko bakuye ibyo bintu ku rusengero, bahise bajyayo basanga umuzamu w’urusengero azirikishije udutambaro tworoheje bisa nk’aho ari amayeri yakoreshejwe kugira ngo byitwe ko abajura bamuhambiriye.

    Ati “Bisa nk’aho ari amayeri yakoreshejwe bahambira uriya muzamu w’urusengero ariko ntaho bigaragara ko yabarwanyije ndetse nta n’ubwo yatabaje kandi hafi aho muri metero nkeya hari abashinzwe umutekano barinda umunara uhari, ariko nabo bavuze ko nta muntu bumvise atabaza.”

    Abakekwa bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe ba nyiri urusengero bemeza ko biriya bikoresho ari ibyabo byose usibye isaha imwe itabashije kuboneka kuko ngo mu rusengero habagamo ebyiri.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe, iyo kwiba byakozwe nijoro; Iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-batatu-bafashwe-bakekwaho-kwiba-ibikoresho-mu-rusengero

  • U Rwanda rwa 2020: Amashiraniro, amakozere n’icyizere; iby’ingenzi mu bihe byaranze umwaka – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu myaka 26 imipaka y’igihugu yose – yaba iyo ku butaka, mu kirere no mu mazi – yarafunzwe, abaturage twese dusabwa kuguma mu rugo hamwe wamamaga akajisho hanze y’uruzitiro ugasanga nta n’inyoni itamba mu mihanda. 

    Hari byinshi uyu mwaka usize utwigishije nko gusukura intoki ubutitsa, kwambara agapfukamunwa byabaye umuco ku buryo ahari umunsi Coronavirus izaba yatsinsuwe burundu hari bamwe bazajya bibagirwa bagasohoka bakambaye [nka kumwe byagora benshi gusohoka batambaye isokoreki kubera uko zamenyerewe].

    Gukendera kw’ihererekanya ry’inoti n’ibiceri kwafashe intera ya ngwino urebe muri uyu mwaka kuko na bamwe bacuruza inyanya ku dutaro ushobora kubagurira ibicuruzwa byabo nta kashi muhererekanyije.

    CHOGM n’izindi nama zikomeye zari zitezwe uyu mwaka zarasubutswe, abanyeshuri bamara amezi hafi icyenda badakandagira mu ishuri, abahanzi bibagirwa gutaramira mu nzu zabugenewe, ku buryo bimuriye ibirindiro kuri televiziyo na YouTube. 

    Muri macye uyu mwaka wa 2020 utandukanye cyane n’isura benshi muri twe twari tuwufiteho igihe cyose cyatekerezaga Vision 2020. 

    Nubwo igihugu cyanyuze mu bihe bidasanzwe ariko ubuzima bwarakomeje, serivisi nyinshi zatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ko habaho kwanduzanya. 

    IGIHE yateguye ingingo zagutse zigaruka ku bihe byaranze umwaka wa 2020 n’amakuru y’ingenzi yagarutsweho mu itangazamakuru no mu buzima bw’abaturarwanda muri rusange.

    Impamvu z’ubwegure bw’abayobozi

    Umwaka wa 2020 wabaye simusiga kuko wasize abayobozi batandukanye beguye ku nshingano zabo, abandi bayikurwaho kubera amakosa bakoze mu kazi.

    Mu beguye muri uyu mwaka harimo Evode Uwizeyimana wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko wakubise umukobwa ucunga umutekano; Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, wirukanywe kubera amakosa ya ruswa na Gashumba Diane wari Minisitiri w’Ubuzima, wirukanywe azira kubeshya ku bijyanye na Coronavirus.

    Dr Gashumba Diane wari Minisitiri w’Ubuzima yasimbuwe na Dr Ngamije Daniel

    Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, yagizwe Senateri

    Umukuru w’Igihugu yagarutse ku mpamvu z’ubwegure bwabo ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro.

    Yavuze ko muri iki gihe ashaka guhangana n’ibibazo nk’ibi, ko abayobozi badakwiye kwangiza ibintu bya rubanda. Yababwiye ko badakwiye gutegereza gukora amakosa ngo begure cyangwa se ngo birukanwe, ahubwo ko bakwiye kuba intwari bakagaragaza ko inshingano zibananiye, ko bashaka kujya gukora ibikorwa byabo bwite.

    Aba bayobozi biyongeraho Gen Nyamvumba Patrick wahagaritswe ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano, asubizwa ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ndetse na Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, wavanywe ku mirimo ye ku bwo gushyira imbere imyumvire ye.

    Tariki ya 25 Gicurasi, ba Guverineri barimo Gatabazi Jean Marie Vianney w’Intara y’Amajyaruguru na Gasana Emmanuel w’Amajyepfo na bo bahagaritswe bakorwaho iperereza.

    Nyuma yo gukorwaho iperereza, Gatabazi yasubijwe mu mirimo ye; Uwizeyimana agirwa senateri mu gihe Nduhungirehe yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.

    Nduhungirehe Olivier wakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi

    -  Coronavirus yagaragaye i Kigali, igikuba kiracika

    Kuwa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihugu hagaragaye umuntu ufite COVID-19. Yari Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu gihugu wari uvuye mu Mujyi wa Mumbai.

    Minisiteri y’Ubuzima yahise itangira gushakisha “abo yaba yarahuye nabo kugira ngo niba hari uwanduye avurwe atanduje abandi.’’

    Iyi nkuru yaciye igikuba mu baturage kuko ibyo bumviraga kure byari byabasatiriye. Ubuzima bwarahindutse, ahahurira abantu benshi hashyirwa aho gukarabira, abifite bakagura imiti yabugenewe ‘hand sanitizer’, ndetse bamwe batangira kwambara udupfukamunwa nubwo bitari byemejwe ko ari ubwirinzi bukenewe muri icyo gihe. 

    -  Gufunga amashuri no guterwa inda kw’abangavu

    Leta yafashe umwanzuro wo gufunga amashuri, insengero n’ahandi hahurira abantu benshi, ubwo umuntu wa mbere yari amaze gutahurwaho icyorezo cya Coronavirus mu gihugu. 

    Icyo gihe ibitaramo byarahagaritswe, insengero zirafungwa ndetse hanzurwa ko amashuri afunga guhera kuwa 16 Werurwe ndetse abakozi basabwa gutangira gukorera mu rugo aho bishoboka.

    Muri iki gihe hatangiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu kwigisha ndetse amwe mu masomo anyuzwa kuri radio na televiziyo.

    Mu turere dutandukanye ubwo amashuri yafungurwaga nyuma y’amezi asaga umunani yari amaze afunze, habaruwe abanyeshuri benshi batewe inda imburagihe mu bihe bya Coronavirus igihe abantu basabwaga kuguma mu rugo n’amashuri agafungwa, bituma batabasha gusubira kwiga ubwo yakomorerwaga.

    Hari ibyiciro byakomorewe gusubira ku ishuri kuwa 2 Ugushyingo hari n’ibyasubiyeyo ku wa 23 Ugushyingo 2020. Mu mashuri yisumbuye hasubiyeyo abiga mu wa gatatu, uwa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu. Naho mu abanza hasubirayo abo mu wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu. Aya kaminuza na yo yafunguwe mu byiciro bitandukanye.

    I Nyanza habaruwe abangavu 130 batewe inda ntibasubira ku ishuri mu gihe i Rwamagana abangavu 150 na bo batewe inda.

    -  Guma mu Rugo yasize urwibutso

    Mu guhashya Coronavirus, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Guma mu rugo, aho abantu bose babujijwe kuva mu ngo zabo. Uwasigaye akora ni uwatangaga serivisi z’ibanze zikenerwa.

    Abenshi ntibazibagirwa ubwo buzima kuko bwabaye intandaro y’ibibazo bitandukanye. Hari abirukanwe ku kazi, abandi bashyirwa mu mubare w’abakozi bagomba kugabanywa ndetse n’imishahara ya bamwe ikatwamo kabiri.

    Iki cyemezo cyanagoye abantu mu buryo bw’amikoro cyane cyane ko abatari barizigamye nubwo Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kugoboka abari batangiye kubura ibiribwa.

    Ababuze ibiribwa bafashijwe kubibona binyuze mu kigega cya Leta, mu gihe hari n’abandi Banyarwanda bahuje ubushobozi, bagoboka abari basumbirijwe babaha amafunguro n’ibikoresho bitandukanye.

    Ahantu hahurira abantu benshi hashyizweho ibikorwa remezo bifasha abaturage gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune

    Abaturage bafashijwe kubona ibyo kurya mu gihe cya Guma mu rugo

    Kigali mu gihe cya Guma mu rugo yabaga ituje

    -  Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwirinda “gukinisha” ingamba zo kurwanya Coronavirus

    Perezida Kagame ubwo yari muri Kongere ya FPR Inkotanyi yo ku 26 Kamena 2020 yasabye Abanyarwanda kwirinda gukinisha ingamba zashyizweho mu kurwanya Coronavirus, ahubwo bakazubahiriza uko zakabaye batarobanura izo bashyira mu bikorwa ngo izindi bazireke.

    Yavuze ko ibihe u Rwanda rurimo byatewe na Coronavirus, amahirwe ari uko atari umwihariko warwo gusa nubwo rwo rugerwaho n’ingaruka zitandukanye bitewe n’uko igihugu giteye.

    Ati “Ibyo dukora kugira ngo tucyirinde, byo bizakomeza cyangwa se bikwiye no gukomeza kurushaho. Ni ingamba nyinshi zigenda zifatwa zizwi ntabwo ari ibintu byo gukinisha […] buri munsi ababikurikiranira hafi, abashakashatsi, abahanga muri siyansi, abahanga mu buzima, nabo ntabwo baramenya byose bijyanye n’iyi Coronavirus. Baracyashakisha kuyimenya neza noneho bikaganisha ko hazaboneka uburyo bayirinda ku buryo bw’urukingo cyangwa se bw’umuti.”

    Perezida Kagame Paul yasabye Abanyarwanda kwirinda gukinisha ingamba zashyizweho mu kurwanya Coronavirus

    -  Ibiza byahitanye abantu 140 mu mezi ane ya mbere ya 2020

    Raporo ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (Minema), igaragaza ko hagati ya Mutarama na Mata 2020, ibiza byishe abantu bagera ku 140 abandi 225 bagakomereka.

    Ibyo biza birimo imyuzure, inkuba, inkangu n’ibindi bikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage, bikangiza ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa by’abaturage nk’imyaka bahinze.

    Hegitari 3117 z’imyaka zangijwe n’ibiza hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka, imihanda 124 n’ibiraro 64 birasenyuka bihungabanya ibikorwa by’iterambere abaturage bakora buri munsi. Inzu zirenga 3082 zarangiritse, imiryango ibarirwa mu bihumbi ijya gucumbikisha.

    Minema itangaza ko amatungo yo mu rugo 3227 arimo inka 60 yishwe n’ibiza. Amashuri 36 yarasenyutse, ikigo nderabuzima, insengero 12, inzu z’ubuyobozi 10, ibikorwa remezo by’amazi 13 n’isoko rimwe, byarangiritse hirya no hino mu gihugu.

    Leta yafashije imiryango yagizweho ingaruka gutura neza, inarokora ubuzima bw’abari mu miturire yabashyira mu kaga.

    Umuryango w’abantu umunani warazimye kubera ibiza byaturutse ku mvura yaguye mu ntangiriro z’umwaka

    -  Ubwiyongere bwa gatanya

    Inkuru yagarutsweho cyane ni ijyanye n’ubwiyongere bw’ingo zitandukana. Mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR). Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

    Muri raporo ya NISR yiswe ‘Rwanda Vital Statistics Report 2019’ hagaragajwe ko muri gatanya zatanzwe n’inkiko zo mu Rwanda mu 2019, mu Mujyi wa Kigali hatanzwe 2400, mu Majyepfo 1989, mu Burengerazuba 1820, mu Burasirazuba 1482 naho mu Majyaruguru zabaye 1250.

    -  Rusesabagina yigejeje i Kigali

    Mu mpera za Kanama nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo n’iby’iterabwoba.

    Rusesabagina yafashwe nyuma yo gushyirirwaho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’Abanyarwanda.

    Dosiye ya Rusesabagina yahujwe n’iya Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’abandi bakurikiranyweho gukorana n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda.

    Ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

    Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo n’iby’iterabwoba yagejejwe imbere y’ubutabera

    -  Kabuga wari umaze imyaka ahigwa yarafashwe

    Tariki ya 16 Gicurasi 2020 nibwo Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside, yafatiwe mu Bufaransa nyuma y’imyaka 26 ashakishwa ngo aryozwe ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ifatwa rya Kabuga ryabaye nyuma y’igihe ashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, ryagendeye ku makuru y’ibihugu n’inzego zitandukanye. 

    Kabuga yabagaho ku myirondoro itari iye, mu nyubako iri ahitwa Asnières-sur-Seine, mu buryo bwateguwe neza afatanyije n’abana be.

    Kabuga aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    -  Dr Habumuremyi Damien, Nyamvumba Robert na Munyakazi Isaac mu iroza

    Kimwe mu byaranze umwaka mu butabera ni uko abayobozi bakomeye bagejejwe imbere y’ubutabera bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 27 Ugushyingo rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe afungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yasoje umwaka ari mu gihome

    Iyi nkuru yatangajwe nyuma y’uko ku wa 29 Nzeri 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6 Frw, Nyamvumba Robert, wahoze ari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.

    Nyamvumba Robert ari mu Banyarwanda baciwe ihazabu ihanitse kuko yahanishijwe imyaka itandatu y’igifungo n’ihazabu miliyari 21,6 Frw

    Dr Isaac Munyakazi na we wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yakatiwe gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite.

    Dr Isaac Munyakazi na we yakatiwe igifungo cy’imyaka 10

    -  Abarwanya Leta aharindimuka

    Inzira y’umusaraba bayitangijwe ku wa 17 Ugushyingo 2019 ubwo ingabo za Congo zagabaga ibitero simusiga ku birindiro by’umutwe wa CNRD Ubwiyunge mu gace ka Kalehe, ziwukubita inshuro, abarwanyi bakwira imishwaro.

    Icyo gitero ngo cyari gifite imbaraga zidasanzwe, ku buryo batamenye niba koko ari FARDC yabacanyeho umuriro.

    Umwaka wa 2020 kandi usize hapfundikiwe urubanza rw’abantu 32 baregwa ibyaha by’iterabwoba, barimo abasirikare batanu ba RDF, nubwo umwe yaburanishijwe adahari kuko atarafatwa.

    Ni urubanza rwari rumaze umwaka umwe n’amezi abiri, kuko ku wa 2 Ukwakira 2019 aribwo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Habib Mudathiru bagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Uru rubanza rwaje kwimurirwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwapfundikiwe ku wa 8 Ukuboza 2020 abaregwa bamaze gusabirwa gufungwa burundu, Umucamanza Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana yemeza ko ruzasomwa ku wa 15 Mutarama 2021.

    Rwahishuwemo byinshi, birimo ubuhamya bw’uburyo ibihugu bya Uganda n’u Burundi byakomeje guca hasi no hejuru mu gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, no kubaha inkunga bakeneye ngo babashe kwihuriza hamwe mu buryo bwa gisirikare, nubwo aho umutindi yanitse ritava niyo byaba ari mu mpeshyi.

    Ibi bikorwa bijyanye n’imigambi ya Uganda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu gihe rwo rubanira neza umuturanyi warwo.

    Muri Gashyantare, Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza.

    Imyanzuro itanu yafatiwemo igaruka ku kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe ndetse no kubungabunga umutekano wabo mu gihe bari mu gihugu cy’igituranyi.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi Uganda yarekuye Abanyarwanda icyenda mu magana y’abafungiye ku butaka bwayo, barimo abari bamaze imyaka igera kuri ibiri bafunzwe nta byaha bigaragara bashinjwa ahubwo bakorerwa iyicarubozo amanywa n’ijoro.

    U Rwanda ruvuga ko hari Abanyarwanda barenga 100 bagifunzwe ari nabo isaba ko barekurwa, ndetse iki gihugu kikanahagarika imikoranire n’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    -  Isubikwa rya CHOGM

    Umwaka 2020 wari ukomeye mu bikorwa bijyanye n’inama mpuzamahanga. Ni wo wagombaga kuberamo imwe mu nama ikomeye mu mateka y’igihugu, CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), ihuza ibihugu birenga 50 bibarizwa mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

    Iyi nama yarasubitswe kubera Coronavirus, yimurirwa mu mpeshyi y’umwaka utaha mu Cyumweru cya tariki ya 21 Kamena 2021.

    U Rwanda rwihaye intego yo kubyaza umusaruro ufatika inama n’ibikorwa mpuzahanga bibera mu gihugu. Biri muri gahunda yo kubyaza inyungu andi mahirwe igihugu gifite nk’igihugu kidakora ku nyanja aho intumbero ari ukwinjiza amadolari asaga miliyoni 150 buri mwaka aturutse mu kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga ku ishoramari n’ibikorwa bitandukanye.

    -  RwandAir mu masezerano mashya na Qatar

    Ikigo gikomeye mu bwikorezi bw’indege cya Qatar Airways cyatangaje ko kiri mu biganiro na RwandaAir, hagamijwe kugura 49% by’imigabane muri iki kigo.

    Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko baganiriye ku migabane ingana na 49% muri RwandAir, Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa n’Ikigega cy’Ingoboka ngo kigire ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 10.

    RwandAir yari yahagaritse ingendo zitandukanye yazisubukuye nyuma y’uko izindi sosiyete zitangiye gukomorera izo mu bihugu bitandukanye. Ubu yerekeza mu byerekezo bitandukanye ku Mugabane wa Afurika n’i Burayi.

    -  Abakunzi b’imyidagaduro bacitsemo igikuba

    Uyu mwaka watangiye neza nk’iyindi yose ariko ugeze muri Gashyantare ururira benshi ubwo ku wa 17 i Saa Yine za mu gitondo, Polisi y’u Rwanda yemezaga ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, muri icyo gitondo yasanzwe yiyahuye agapfa.

    Inkuru isa nk’iyi yongeye kubabaza benshi ubwo ku gicamunsi cyo ku wa 5 Mata 2020, hatangazwaga indi nkuru ivuga ko Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana, yazize uburwayi nyuma y’iminsi mike yari amaze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

    Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller mu kuvanga imiziki yitabye Imana muri uyu mwaka

    -  Amagare n’Amafarashi! Indirimbo ziswe ibishegu

    Uyu mwaka uretse ibyamamare byitabye Imana, hadutse inkubiri y’abahanzi basohoye indirimbo benshi bakazishyira mu zo abakunzi b’umuziki bavugaga ko ari ‘ibishegu’.

    Muri izi ndirimbo zavugishije benshi harimo nka ‘Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce, ‘Saa Moya’ ya Bruce Melodie, ‘Ubushyuhe’ ya Dj Pius na Bruce Melodie, ‘Micro, na ‘Ifarashi’ za Davis D, ‘Igare’ ya Mico The Best n’izindi nyinshi zitavuzweho.

    Mu gihe benshi bavugaga ko aba bahanzi baririmba ‘ibishegu’ bo bumvikanye kenshi bavuga ko ari ababa bashaka kwisobanurira indirimbo kurusha ba nyirayo.

    Tariki 29 Nzeri 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yanenze abahanzi yavugaga ko bayobotse umujyo wo kuririmba ibihangano biganisha ku busambanyi, avuga ko ari ishyano u Rwanda rwagushije.

    Yanunzemo avuga ko yasezera ku mirimo ye aho kugira ngo Minisiteri abarizwamo inafite mu nshingano umuco, itere inkunga umuhanzi uririmba ibishegu.

    -  Rayon Sports yihariye umwaka wa ruhago

    Umwaka wa 2020 muri siporo y’u Rwanda waranzwe n’isubikwa ry’imikino itandukanye kuva muri Werurwe kugeza magingo aya kubera icyorezo cya COVID-19, ariko icyavuzwe cyane ni amakimbirane yo muri Rayon Spots.

    Kuva muri Werurwe uyu mwaka, muri Rayon Sports- ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi- havuzwamo umwuka utari mwiza, aho hari abari badashyigikiye ubuyobozi bwari buyobowe na Munyakazi, ku isonga ry’abashakaga impinduka hakaba abigeze kuyiyobora barangajwe imbere na Muvunyi Paul yasimbuye.

    Iyi kipe yavuzwemo ikibazo cy’amikoro make n’imikoranire itari myiza n’abaterankunga barimo SKOL, aho abakinnyi bahagarikiwe umushahara kugeza muri Kanama.

    Munyakazi Sadate yazunguje Rayon Sports

    Muri ibi bibazo byayivuzwemo cyane ibishingiye ku buyobozi, niho havuye ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye RGB ayimenyesha ko hari abantu atazi bivanga mu buyobozi bw’ikipe, bashaka kumuhirika.

    Yandikiye kandi Perezida Kagame ibaruwa y’amapaji ane, amumenyesha ibibazo byose bivugwa muri iyi kipe birimo kunyereza umutungo kw’abahoze bayiyobora, ruswa, kugura abasifuzi no kuba hari abavuga ko bazarimbura Rayon Sports.

    Guhera mu mpera za Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangiye kugaragara mu bibazo bya Rayon Sports, birangira rufashe umwanzuro wo gukuraho ubuyobozi bw’ikipe muri Nzeri ndetse n’abigeze kuyiyobora babuzwa kugaruka mu buyobozi bwayo.

    Murenzi Abdallah wayiyoboye hagati ya 2013 na 2014, yagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports mu gihe cy’iminsi 30 kugeza ubwo hatorwaga komite nshya y’amasura mashya, ku wa 24 Ukwakira, ikuriwe na Uwayezu Jean Fidèle.

    Munyakazi Sadate yakuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports nyuma y’amezi 14 atowe, RGB ishyiraho komite y’inzibacyuho ikuriwe na Murenzi Abdallah muri Nzeri

    Uwayezu Jean Fidèle ni we uzayobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere

    -  U Rwanda rwagize Cardinal wa mbere

    Tariki ya 25 Ukwakira, u Rwanda rwakiriye inkuru nziza ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, amugira cardinal.

    Ni we wa mbere wageze kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

    Antoine Cardinal Kambanda aheruka guhabwa inshingano nshya na Papa Francis, ashyirwa mu cyo umuntu yagereranya na Minisiteri ishinzwe Iyogezabutumwa ku Isi.

    Inshingano Dicastère Cardinal Kambanda yashyizwemo ni ukwamamaza ukwemera ku Isi hose, ndetse ni yo iba ifite inshingano zo guha umurongo kiliziya mu bikorwa bijyanye n’iyogezabutumwa birimo nko gushyiraho inzego z’abapadiri, guharanira ko havuka inzego nshya zishinzwe iyogezabutumwa ndetse n’inyandiko zaba zikenewe muri Kiliziya zijyanye nabyo.

    Musenyeri Kambanda yagizwe Cardinal, aba uwa mbere mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda

    -  Umwiryane muri ADEPR wavanyeho abayobozi

    ADEPR yatangiye umwaka iri mu nduru ndetse icyari kibyimbye cyaje kumeneka, ubuyobozi bwariho buvaho, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyiborere, RGB, rushyiraho abayobozi bashya.

    Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine.

    Ni komite yiganjemo abakiri bato kandi yitezweho kugarura umwuka mwiza mu bakirisitu cyane ko bamaze igihe babona itorero riri mu bibazo bidashira ahanini bishingiye ku mategeko ajenjetse.

    Uhereye iburyo: Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho; Pasiteri Rutagarama Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman;Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine. Aba ni bo bari guha ADEPR icyerekezo gishya

    -  Ubukungu bw’u Rwanda buratanga icyizere cyo kuzahuka

    Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2020, umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari 2482Frw uvuye kuri miliyari 2359 Frw wariho mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2019.

    Igihembwe cya Gatatu gisa n’igitanga icyizere ko ubukungu buri kuzahuka ugereranyije n’uko icya Kabiri cyari gihagaze kuko bwari bwagabanutseho 12,4% ugereranyije n’uko bwari bwifashe mu 2019 mu gihe nk’icyo.

    Igabanuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ahanini rishingiye ku bihe u Rwanda n’Isi biri gucamo bijyanye n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwa-2020-amashiraniro-amakozere-n-icyizere-iby-ingenzi-mu-bihe

  • Banki ya Kigali yahaye Ubunani abakiriya bayo bakoresha Mastercard #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutaganira Etienne yahawe igihembo cya mudasobwa
    Rutaganira Etienne yahawe igihembo cya mudasobwa

    Igihembo cya mudasobwa yo mu bwoko bwa HP cyahawe Rutaganira Etienne, umucuruzi umaze imyaka ibiri ari umukiriya wa Banki ya Kigali, akavuga ko byamuteye ishyaka ryo kurushaho gukoresha Mastercard kandi akaba agiye no kubikangurira bagenzi be.

    Ati “Gukoresha Mastercard bikurinda gutora imirongo muri Banki bigatuma ukoresha neza igihe cyawe muri gahunda zawe zose. Kuba noneho mbiboneyemo igihembo binteye ishyaka ryo gukomeza kuyikoresha ndetse nkaba nzanabikangurira abandi.”

    Uwineza Florence na we ni umukiriya wa Banki ya Kigali ukoresha Mastercard, akaba yegukanye igihembo cya moto, muri ubu bukangurambaga bwa Mu Munyenga na Mastercard.

    Uwineza Florence yegukanye igihembo cya moto
    Uwineza Florence yegukanye igihembo cya moto

    Mu kiganiro yahaye Kigali Today,yavuze ko gukoresha Mastercard byamurinze kugendana amafaranga, kuko aho ari hose ashobora kugera ku mafaranga ye ari kuri konti muri Banki ya Kigali, atiriwe ajya ku ishami ryayo.

    Ati “Mastercard yaturinze kugendana amafaranga, ubu waba uri mu Rwanda ndetse no mu mahanga ushobora gukoresha amafaranga yawe. Ndakangurira bagenzi banjye kugana Banki ya Kigali bagakoresha Mastercard bakoroherwa na serivise iyi banki itanga, kandi bakabasha no kwegukana ibihembo bitandukanye Banki ya Kigali yabashyiriyeho muri iyi minsi.”

    Uwineza Florence yanavuze ko iyi moto yegukanye igiye kumufasha gukura umuntu mu bushomeri akamuha akazi akazajya ayitwara, akazajya agira amafaranga yinjiza mu rugo rwe, kandi na we ikamwinjiriza amafaranga.

    Mu bukangurambaga bwa Mu Munyenga na Mastercard, Hateganyijwe ibihembo bitandukanye, birimo amatike yo guhaha, mudasobwa, amapikipiki, igihembo nyamukuru kikazaba ari imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT.

    Byukusenge Tharcicie ushinzwe serivise y’amakarita muri Banki ya Kigali yongeye gukangurira abakiriya b’iyi banki ko kugira ngo umukiriya yinjire mu banyamahirwe bo kwegukana ibihembo bitandukanye asabwa guhaha ibicuruzwa bifite agaciro gahera ku bihumbi 25 kuzamura, akishyura akoresheje Mastercard agahita ajya ku rutonde rw’abanyamahirwe.

    Yibukije abakiriya b’iyi banki gukoresha mastercard kuko ari bumwe mu buryo buri no gufasha mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, kuko cyandurira cyane cyane mu guhererekanya amafaranga mu ntoki.

    Ubukangurambaga bwa Mu Munyenga na Mastercard buzasozwa tariki ya 31 Mutarama 2021 hatangwa igihembo nyamukuru cy’imodoka ya Mahindra KUV 100 NXT.


    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/banki-ya-kigali-yahaye-ubunani-abakiriya-bayo-bakoresha-mastercard