Tag: featured

  • Nyaruguru: Gitifu w’Umurenge wa Kibeho yatawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubutumwa Polisi yanyujije kuri Twitter ku mugoroba wo ku itariki 31 Ukuboza 2020, Polisi yavuze ko uwo muyobozi yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyaruguru-gitifu-w-umurenge-wa-kibeho-yatawe-muri-yombi

  • Nyagatare: Polisi yafashe abantu 3 bakekwaho kwiba ibikoresho mu rusengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko hari mu rucyerera ahagana saa kumi n’imwe, abanyerondo babona abantu bikoreye ibintu, babikanze babikubita hasi bariruka. Bari benshi ariko bashoboye gufatamo babiri ndetse n’umuzamu warindaga urwo rusengero.

    CIP Twizeyimana yagize ati “Bari babyikoreye bikanga abanyerondo babikubita hasi bariruka, ariko haza gufatwamo babiri ari bo Mugiraneza Japhet na Niyokwizerwa Emmanuel. Hanafashwe Twagirayezu Joseph wari umuzamu w’urusegengero kuko nawe arakekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bujura.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko abanyerondo n’abayobozi mu nzego z’ibanze bamaze gufata Mugiraneza na Niyokwizerwa bavuze ko bakuye ibyo bintu ku rusengero, bahise bajyayo basanga Twagirayezu Joseph (umuzamu w’urusengero) azirikishije udutambaro tworoheje bisa nk’aho ari amayeri yakoreshejwe kugira ngo byitwe ko abajura bamuhambiriye.

    Ati “Bisa nk’aho ari amayeri yakoreshejwe bahambira uriya muzamu w’urusengero ariko ntaho bigaragara ko yabarwanyije ndetse nta n’ubwo yatabaje kandi hafi aho muri metero nkeya hari abashinzwe umutekano barinda umunara uhari, ariko nabo bavuze ko nta muntu bumvise atabaza.”

    Abakekwa bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe ba nyiri urusengero bemeza ko biriya bikoresho ari ibyabo byose usibye isaha imwe itabashije kuboneka kuko ngo mu rusengero habagamo ebyiri.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe,
    Iyo kwiba byakozwe nijoro; Iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-polisi-yafashe-abantu-3-bakekwaho-kwiba-ibikoresho-mu-rusengero

  • Ubuzima 2020: Covid-19 yishe abantu inazahaza ubukungu (Icyegeranyo) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo mu bihugu iyo ndwara yari itarageramo bumvaga izaguma mu mahanga iyo, ari na ko Abanyarwanda babitekerezaga, gusa abayobozi b’igihugu ntibahwemye kugira impungenge kuri icyo cyorezo, ari bwo hatangiye gushakwa uko abantu babyifatamo kiramutse kigeze mu Rwanda, ndetse hashyirwaho n’ingamba zo kugikumira zishingiye ku kugira isuku.

    Icyo gihe abantu bakomeje gusobanurirwa uko iyo ndwara yandura, ibimenyetso biranga uwo yafashe, ndetse bagirwa inama yo guhagarika ingendo zigana aho yagaragaye kuko ahanini yandurira mu gukoranaho hagati y’uwanduye n’umuzima cyangwa guhurira ku bikoresho.

    Kwitegura guhangana n’icyo cyorezo byasabaga ko u Rwanda rubona ibikoresho byo gupima abantu, icyo kikaba ari cyo cyirukanishije uwari Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba weguye ku ya 14 Gashyantare 2020, azira ko yabeshye Umukuru w’Igihugu, avuga ko hari ibipimo bihagije byapima abari bagiye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wo ku ya 16 Gashyantare 2020, kandi ari nta byo.

    Bidatinze, Covid-19 yageze mu Rwanda

    Ku itariki ya 14 Werurwe 2018, umuntu wa mbere yagaragaweho Covid-19, Umuhinde wari wageze mu Rwanda ku ya 8 Werurwe 2020 aturutse mu Mujyi wa Mumbai, yaje kwijyana ku kigo nderabuzima, bamupimye basanga yaranduye iyo ndwara.

    Hakurikiyeho igikorwa cyo gushakisha ababa barahuye n’uwo Muhinde kugira ngo na bo bapimwe, abo basanga banduye batangire kuvurwa byihariye hagamijwe ko icyo cyorezo kidakwirakwira.

    Ku itariki ya 15 Werurwe 2020, hasohotse itangazo rivuga ko amashuri yose agomba gufunga imiryango, abana bagahita bataha iwabo. Leta yahise ishyiraho amabisi acyura abana ikitaraganya, ku buryo ababyeyi batasabwe kwishyura amatike.

    Kuva icyo gihe ingamba zo kwirinda zarakajijwe, zirimo guhagarika amateraniro y’abantu benshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, gukaraba kenshi intoki n’amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer), abayobozi bakanyuza amatangazo menshi mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga akangurira abantu kwirinda n’ibindi.

    Guma Mu Rugo

    Ku itariki 21 Werurwe 2020, hasohotse itangazo rivuye kwa Minisitiri w’Intebe, rishyiraho gahunda ya Guma mu rugo mu gihugu cyose, yagombaga kumara iminsi 15. Ryahagarikaga ingendo, hagakorwa iza ngombwa gusa nko kujya kwivuza, guhaha, kuri Banki, abantu bakaguma mu ngo.

    Imipaka yose yahise ifungwa, abakozi ba Leta n’abikorera basabwa gukorera mu ngo, ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zirahagarikwa hagakorwa iza ngombwa, amasoko n’amaduka birafungwa uretse ahacururizwa ibiribwa, farumasi, sitasiyo n’ahandi ha ngombwa.

    Utubare twose twategetswe gufunga, moto zibuzwa gutwara abagenzi, abagira ibyo bishyura basabwa gukoresha ikoranabuhanga na ho resitora zemererwa gukora ariko abakiriya bakagura ibiryo babitwara. Iryo tangazo ryasozaga risaba inzego z’ibanze na Polisi y’igihugu gukurikirana uko ayo mabwiriza yubahirizwa.

    Kuva icyo gihe Inama y’Abaminisitiri yagiye iterana buri nyuma y’iminsi 15, hagamijwe kureba ubukana bw’icyo cyorezo ngo hagire ibyoroshywa cyangwa ibyongerwa kuri izo ngamba, cyane ko ku itariki 23 Werurwe Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko hamaze kwandura abantu 36, na ho ku 29 Werurwe bari bamaze kugera kuri 70, bakaba bari biganjemo abaherukaga kujya hanze y’igihugu.

    Icyo gihe cyo kuguma mu rugo cyagoye abantu benshi, kuko umwe wese aho yari yagumye aho nubwo habaga ari hanze y’umuryango we kuko kugenda bitashobokaga. Kubera ko akazi kenshi kahagaze, abaryaga ari uko bavuye gukora bahuye n’ikibazo cy’inzara, aha twavuga nk’abayede, abafundi, abahingira abandi, abamotari n’abandi, gusa Leta yahise ishyiraho gahunda yo kubagezaho ibyo kurya.

    Abandi byagoye ni abari bemerewe gucuruza ariko kugenda bikabagora kuko nta modoka nta moto bashoboraga kubona, ibyo byose bikaba byaratumye abantu bagwa mu bukene ndetse n’iterambere ry’igihugu rirahazaharira.

    Icyakora abafite ubushobozi cyane cyane abikorera ndetse n’imiryango nterankunga, bakomeje gutera ingabo mu bitugu Leta, bageza ibyo kurya ku bari bashonje.

    Muri icyo gihe kandi hari abagendaga bahanwa bafashwe na Polisi y’igihugu bananiwe kuguma mu rugo, cyangwa bava mu Ntara bajya mu Mujyi wa Kigali bitemewe, ababeshyaga ko bafite impamvu zikomeye, abikingiranaga mu tubare bakanywa inzoga bagafatwa basinze n’ibindi.

    Aha umuntu yakwibuka abafatiwe mu kabare k’i Muhanga, maze umukobwa umwe wari mu bafashwe agira ati “Numvise agahumburo ka burusheti ndi mu rugo nanirwa kwihanga ni ko kuza hano mu kabari”.

    Abanduye Covid-19 bakomeje kuvurwa, kuko Leta biciye muri MINISANTE, yagiye ishyiraho ibigo abayanduye bavurirwamo, harimo icya Kanyinya muri Nyarugenge ari na cyo cyabanje, nyuma hagenda hashyirwaho ibindi hirya no hino mu gihugu.

    Kuva muri Guma Mu Rugo

    Ku itariki ya 4 Gicurasi 2020, ni bwo abantu bemerewe kongera kugenda, imodoka zitwara abagenzi zongera gukora mu Ntara ariko zitemerewe kugera i Kigali ndetse nta n’izemerewe kuva i Kigali ngo zijye mu Ntara zindi, zigatwara abagenzi kuri 50%.

    Abakozi bemerewe kujya mu mirimo yabo ariko abajya mu biro bagakora ari 50% gusa abandi bagakomeza gukorera mu ngo. Ibyo abantu byarabashimishije nubwo ibikorwa byabo nk’iby’ubucuruzi byari byarazahaye, gusa na bwo ab’i Kigali bakagorwa no kujya mu Ntara kurangura.

    Kuva ubwo ibindi bikorwa byagiye byemererwa gufungura uko Inama y’Abaminisitiri iteranye, amasoko yarafunguye ariko agakora kuri 50%, amahoteri atangira imirimo, ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu buremerwa ariko abantu bagasabwa kubanza kwipimisha Covid-19, nyuma y’igihe moto zemererwa gutwara abagenzi, ingendo zo mu kirere, insengero zirakomorerwa n’ibindi.

    Muri icyo gihe ni bwo kwambara agapfukamunwa byabaye itegeko kuri buri muntu wabaga asohotse agiye hanze y’urugo, hahise hashyirwaho inganda zo gukora udupfukamunwa twishi ahanini dukoze mu myenda, kamwe kakagura 500 ndetse izindi nganda zitangira gukora imiti isukura intoki, bishyirwa ku isoko bwangu abantu bakajya babibona bitabagoye.

    Uko gufungura imirimo ariko kwatumye imibare y’abandura Covid-19 izamuka, bituma uduce tumwe tw’igihugu dusubira muri Guma mu rugo, twavuga nk’imwe mu mirenge n’utugari two muri Kigali, imirenge yo muri Rusizi, Rubavu na Nyamagabe, gusa kubapima no kubavura byarakomeje ndetse bamwe batangira gukira.

    Ku mipaka ahanini ni ho hibasiwe n’icyorezo kubera abantu bambukaga mu buryo butemewe, ndetse n’abashoferi b’amakamyo bambukiranyaga imipaka bakinjira mu Rwanda ku buryo Leta yigeze gushyiraho uburyo bwo gukumira ko bakomeza kwambukana uburwayi.

    Kugeza ku ya 22 Kamena 2020, mu Rwanda hari hamaze kwandura abantu 787, muri bo 370 bari barakize na ho babiri (2) barahitanywe n’icyo cyorezo.

    Muri Kanama imibare y’abandura yakomeje kuzamuka kuko nko ku itariki 25 z’uko kwezi handuye abantu 231, abapfuye bose bakaba bari bamaze kuba 15. Gusa nyuma nko mu kwezi k’Ukwakira imibare yagiye igabanuka ijya munsi y’abantu 10 ku minsi, Minisitiri w’Ubuzimama, Dr Daniel Ngamije akaba yaravuze ko nubwo ari uko bimeze abantu batagomba kwirara.

    Yagize ati “Kuba imibare igenda igabanuka ni uko hashyizwe ingufu mu guhashya icyorezo, gusa abaturage ntibagomba kwirara kuko indwara igihari. Turabasaba gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda, bambara neza agapfukamunwa, bahana intera, bakaraba kenshi intoki”.

    Nyuma hashyizweho na gahunda yo kuvurira abarwaye Covid-19 mu ngo iwabo, ikaba yarahereye mu karere ka Rusizi kandi ngo yagize akamaro.

    Gufungura amashuri

    Uko iminsi yagendaga ni ko ibikorwa byakomeje gufungurwa kuko abayobozi bavuga ko abantu bagomba kumenya kubana n’icyorezo, bagakora kugira ngo ubukungu bw’igihugu buzahuke. Bityo amashuri yafunguwe mu byiciro bibiri kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo, abana bakagomba kwigana udupfukamunwa.

    Imikino itandukanye yarafunguwe ndetse n’ahigirwa gutwara ibinyabiziga, mu bisigaye bigifunze harimo imipaka yo ku butaka n’utubare, usibye ko aheshi ducuruza ari yo mpamvu hari abantu Polisi idufatiramo basinze cyangwa bagafatwa barengeje amasaha yo gutaha bakarazwa muri stade bakanacibwa amande.

    Muri minsi ishize abandura bari baragabanutse ariko imibare yongera kuzamuka mu nkambi z’impunzi ndetse no mu magereza, kuko nko ku itariki ya 27 Ukuboza, hagaragaye abanduye 153, 103 muri bo bakaba bari abo muri gereza ya Huye.

    Ubu isi ihanze amaso inkingo zo gukingira abantu Covid-19 kugira ngo ibe yahashywa, ndetse mu bihugu bimwe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, U Bufaransa, u Bushinwa n’ahandi abaturage batangiye gukingirwa, u Rwanda na rwo rukaba rurimo kwitegura kwakira inkingo kuko rurimo kuvugana n’abazikora, nk’uko Perezida wa Repubulika aherutse kubivuga ubwo yagezaga ku Banyarwanda uko u Rwanda ruhagaze.

    Kugeza ku ya 31 Ukuboza 2020, mu Rwanda abanduye Covid-19 ni 8,383 naho abayikize ni 6,542 mu gihe abakirwaye ari 1.749, abapfuye ni 92 hakaba hamaze gufatwa ibipimo 730,136.

    Mu mpera z’Ukuboza ni bwo abicwa na Covid-19 biyongereye cyane kuko ku itariki 29 hapfuye abantu bane (4), ku ya 30 hapfa barindwi (7) naho ku ya 31 Ukuboza hapfa abantu batandatu (6), ni imibare itari imenyerewe, ibyo byatumye hari bimwe mu bikorwa byari byafunguwe byongera gufungwa byiganjemo imikino, inama ndetse n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bya rusange zongera kubatwara kuri 50%.

    Icyakora Leta yongereye ahapimirwa iyo ndwara, ni ukuvuga mu mavuriro yigenga ndetse n’ibigo nderabuzima bikaba birimo gushyirwamo uburyo bwo gupima bwihuse buzwi nka ‘Antigen Rapid Test’ buhendutse kuko igipimo ari amafaranga 10.000 kugira ngo abantu bajye bipimisha bitabagoye kuko hari abitiranya Covid-19 n’ibicurane bisanzwe.

    Kurwanya Malariya hifashishijwe ‘Drones’

    Ku ya 10 Werurwe 2020, mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kwica imibu isanzwe mu ndiri yayo hifashishijwe utudege duto tutagira abadutwara (drones) dutera imiti, igikorwa cyatangirijwe mu gishanga cya Rugende, umurenge wa Rusororo muri Gasabo, kigomba gukomeza n’ahandi.

    Ubwo buryo ni ubwo kunganira ubwari busanzwe bwo gutera imiti yica imibu mu nzu, guha inzitiramibu abaturage bakanaziryamo ndetse bakanibutswa kugirira isuku aho baba.

    Ikindi gikorwa cy’ubuzima ni uko u Rwanda rwahawe na Leta y’u Buligi imbangukiragutabara 40 zifite agaciro ka miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, ngo zikazafasha guteza imbere ubuvuzi nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Ngamije wazakiriye.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ubuzima-2020-covid-19-yishe-abantu-inazahaza-ubukungu-icyegeranyo

  • Ishusho y’i Nyabugogo ku munsi wa nyuma wa 2020 (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyaranagaragaye mbere y’Umunsi wa Noheli, ubwo abagenzi benshi bahuriye muri Gare ya Nyabugogo bagana mu bice bitandukanye by’igihugu gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo.

    Cyaje gukemurwa abagenzi bahurizwa muri Stade ya Kigali i Nyamirambo bahabwa imodoka zibajyana mu byerekezo bitandukanye mu kwirinda umuvundo ndetse no kuba abagenzi bakwanduzanya icyorezo cya Coronavirus.

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga i Nyabugogo mu masaha y’igitondo, yasanze hari abagenzi babuze imodoka, bamwe bihebye, abandi bigaragara ko bamanjiriwe, mu gihe hari n’abageragezaga gushaka imodoka zo hanze ya gare ariko na zo ntizabonekaga.

    Rubangisa Rwigema uyobora Ikigo kigenzura Umutekano wa gare, ATPR, yavuze ko iki kibazo cyatewe n’igabanuka ry’abagenzi bagenda mu modoka bitewe no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Yagize ati “Biragoye gufata abantu benshi bakajya mu modoka imwe, mwibuke ko hari n’ubwo abantu ari benshi ariko ho harafunguye. Ibaze noneho abantu bagiye no mu modoka begeranye.”

    Yongeye ati “Nureba neza urasanga umuntu wese yishakira kubona itike gusa, ibyo kwiyitaho ntubimubaze, turamutse tubashyize mu modoka ari benshi byagorana cyane”.

    Mu gihe cy’iminsi mikuru hakunda kugaragara abantu benshi batega imodoka ziva n’izijya mu ntara cyane ko abenshi baba babonye umwanya wo gusangira Noheli n’Ubunani n’imiryango yabo.

    Abantu bari bategereje imodoka ari benshi

    Hari abari bitwaje imizigo

    Abantu bose bari bambaye udupfukamunwa

    Hari abagendaga mu modoka zitamenyerewe

    Byari ingorabahizi kubona imodoka icyura abantu

    Abantu bagaragazaga umunaniro

    Abantu bari benshi cyane muri Gare ya Nyabugogo

    Bamwe mu baggenzi bagaragazaga umunaniro kubera gutegereza imodoka igihe kirekire

    Ahicara abategereza imodoka hari huzuye

    Abantu bari begeranye batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Abantu bari benshi cyane

    Hari abagaragaza kurambirwa kubera gutegereza imodoka igihe kinini

    Abantu bari uruvunganzoka

    Byagaragaraga ko abantu bose badahita babona imodoka kuko hari abari bahamaze umwanya munini

    Ikibazo cy’abantu babura uburyo bwo gutaha gisanzwe kigaragara mu minsi mikuru

    Imodoka yabonaga umugabo igasiba undi

    Imodoka yajyagamo abantu bacye, hari n’abatarabona amatike mu masaha y’igicamunsi

    Hari abavuze ko batazi uko bari bugere mu ntara bakomokamo

    Abantu bari benshi ku mirongo yo muri gare

    Yari yipfunyikiye, yumvise inzara imwishe agira uko yigenza

    Ku Bunani bamwe bishimira ibyo bagezeho. Uyu yacyuye inkoko azasangira n’umuryango we

    Amafoto: Niyonzima Moses


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-i-nyabugogo-ku-munsi-wa-nyuma-wa-2020-amafoto-na-video

  • Igiraneza Origène yagizwe Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko ruharanira impinduka, JCI Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yatangajwe nk’umuyobozi mushya uzayobora JCI Rwanda, umuryango wita ku kubaka urubyiruko no kurwongerera ubumenyi mu mishinga yarwo mu mwaka wa 2021.

    Igiraneza Origène yihaye intego yiswe “Inspire collaboration’’ bishatse kuvuga ‘‘Gukomeza kongera imikoranire’’, igamije kurushaho guhuza imbaraga mu kugera ku iterambere rirambye.

    Yabwiye IGIHE ko yashimishijwe no kugirirwa icyizere cyo kuyobora Umuryango wa JCI Rwanda.

    Yagize ati “Birashimishije kubona mu rubyiruko bagenzi banjye bangiriye icyizere. Ni inshingano nahawe mu gihe kigoye ariko tugomba kubinyuramo.’’

    Yasobanuye ko we na Komite y’abantu batandatu bazakorana bazimakaza imikoranire kuko ari uburyo bwiza kandi bwizewe bwabateza imbere.

    Ati “Kimwe mu bintu by’ingenzi cyatumye umuryango ukomera ni ugushyira hamwe no gufatanya, ni byo bitanga umusaruro munini. Numva ko mu byo dushaka gushyira imbere ari ugukomeza kongera imikoranire hagati yacu na bagenzi bacu ndetse n’abandi bari hanze y’igihugu.’’

    Muri rusange Umuryango JCI ufasha urubyiruko kwitoza kuba abayobozi b’ahazaza, kwita ku bababaye, gushishikariza abantu kwihangira imirimo no kureba uburyo bakemura ibibazo biba mu muryango w’abantu runaka.

    Uyu muryango ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Missouri, uhuriza hamwe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 40, ukaba umaze imyaka isaga 100 ku Isi ariko mu Rwanda watangiye kuhakorera mu 2005, ihafite abanyamuryango barenga 300.

    Komite nshya iyobowe na Igiraneza izita cyane ku gushyira imbaraga mu
    kongera ibikorwa bigenerwa urubyiruko, gukomeza gahunda zisanzweho zo kurwongerera ubumenyi n’amahugurwa, gushaka uko igihugu gihagararirwa mu mahanga no kwakira imwe mu nama mpuzamahanga ku butaka bw’u Rwanda.

    Igiraneza yahawe kuyobora JCI Rwanda yari asanzwe abereye Visi Perezida mu myaka itatu ishize. Yinjiye muri uyu muryango mu 2013 ari umukorerabushake, aba umunyamuryango wemewe mu 2014, yabaye umuyobozi wa JCI Kigali Youth mu 2015, mu 2016-2017 aba Umunyamabanga wa JCI Rwanda. Kuva mu 2018 yari Visi Perezida aho yanahawe inshingano zirimo gukurikirana Iterambere n’Imibanire.

    Uyu musore yize muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’Ikoranabuhanga mu bijyanye na Engineering ndetse yanakurikiranye amasomo ajyanye no kwihangira imirimo muri Wharton School University of Pennsylvania.

    Asanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete yitwa O’Genius Priority Ltd. Nyuma yo kubona ko mu burezi bw’u Rwanda hakiri ikibazo cy’umubare muto w’amashuri afite Laboratwari zijyanye n’amasomo n’amasomo ya siyansi, iyi sosiyete ifite urubuga rufasha abanyeshuri kubona ubumenyi busanzwe buzitangirwamo.

    Kuva O’Genius Panda yashingwa mu 2017, abanyeshuri barenga 8,000 bava mu bigo birenga 100 mu Rwanda babashije kwiga bayifashishije. Iki kigo cyatanze imirimo 50 ku rubyiruko.

    Igiraneza Origène yagizwe Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko ruharanira impinduka, JCI Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiraneza-origene-yagizwe-umuyobozi-w-umuryango-w-urubyiruko-ruharanira

  • Abana bavutse ku Bunani ni icyizere cy’ibyiza muri 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021, nibwo ababyaza ku kigo nderabuzima cya Nyarugunga giherereye i Kanombe bakiriye abana babiri b’abakobwa, nk’uko byatangajwe n’umuforomokazi, Turagara Sanyu Florence, waraye izamu ryakesheje umwaka wa 2020.

    Umubyaza witwa Sanyu Florence
    Umubyaza witwa Sanyu Florence

    Turagara yagize ati: “umwe muri abo babyeyi yabyaye nka saa kumi n’imwe z’igitondo undi na we abyaye mu kanya saa tatu, bose babyaye abana b’abakobwa nta kibazo bafite bose bameze neza.”

    Ubusanzwe ngo muri iki kigo nderabuzima bafite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 5 ku munsi, ariko ngo iyo babaye benshi bagerageza uburyo bwose babafasha bakoresheje ibindi byumba biri kwa muganga.

    Ku munsi w’Ubunani mu mwaka ushize wa 2020 ngo havutse abana batanu, ariko ngo mu yindi myaka iheruka havukaga abana barenze 5.

    Celine ni umwe mu babyeyi bibarutse umwana w’umukobwa amwita Izere Welcome Winnie kubera ko yavutse mu gihe ababyeyi be bafite icyizere cyo kubaho muri 2021 bitewe n’ibyo baciyemo mu mwaka wa 2020 wavuzwemo cyane icyorezo cya COVID-19.

    Celine ati: “Tugomba kugira icyizere kubera ko gutwita ku badamu biba ari urugamba rukomeye, noneho muri iki gihe turimo cya COVID nawe urabona biragoye kugera ku mudamu utwite byari ikibazo ntabwo kuyirokoka (COVID-19) byari byoroshye.”

    Nubwo Celine yari atwite mu gihe cya COVID-19 kuva mu kwezi kwa 3 kugeza aho yibarutse uyu mwana, ngo yakomeje kuva mu rugo agendagenda ashakisha amaramuko afite ubwoba ko yakwandura COVID-19 bikamuviramo urupfu n’uwo atwite.

    Celine ati: “Byarashobokaga ko nayandura ariko ubu hari icyizere cy’ubuzima, ni yo mpamvu twamwise IZERE.”

    Ubusanzwe uyu mubyeyi wari uherekejwe n’umugabo we ngo afite abandi bana 3 b’abahungu ariko kuba abonye undi w’umukobwa ngo ni amahirwe y’inyongera kuri icyo cyizere cyo kubaho neza muri 2021.

    Alice Uwamahoro yibarutse umwana wa Gatatu
    Alice Uwamahoro yibarutse umwana wa Gatatu

    Alice Uwamahoro na we wari mu cyumba cy’ababyeyi (maternité) nyuma yo kwibaruka umukobwa muri iki gitondo, umunyamakuru wa Kigali Today yamusanze afite umunaniro ariko arihangana aravuga, agaragaza ko na we yishimye kandi nubwo yari atarashaka izina ry’umwana ngo arabona ko afite icyizere muri 2021.

    Uwamahoro ati: “Ndishimye kubyara neza kandi kuri iyi tariki, umwaka ushize Imana yaturinze icyorezo kuba umuntu abyaye. Iyo utwite uba ufite ubwoba, mbese kubona urokotse wabyaye ni ibyo gushimira Imana rwose.”

    Ku bitaro bya Nyagatare abana icyenda ni bo bavutse ku bunani

    Guhera saa sita z’ijoro kugera saa mbili z’igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 01/01/2021 mu bitaro bya Nyagatare havutse abana icyenda.

    Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare Doctor Major Ernest Munyemana avuga ko havutse abakobwa batandatu n’abahungu batatu.

    Akomeza avuga ko abana bameze neza ndetse n’ababyeyi babo ari uko.

    Abana bavutse ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere buri mwaka bakunze kwitwa ba Bunani.

    Kubyara kuri iyi tariki benshi mu babyeyi usanga babifata ko ari umugisha cyane cyane iyo babyaye neza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abana-bavutse-ku-bunani-ni-icyizere-cy-ibyiza-muri-2021

  • Nyamasheke: Umurambo w’umukecuru wasanzwe mu Kivu – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo w’uyu mukecuru witwa Nyirahabineza Jeanne wabonetse mu Kiyaga cya Kivu mu masaha ya saa Saba zo ku wa 31 Ukuboza uri kureremba hejuru y’amazi.

    Bamwe mu baturage IGIHE yasanze ku nkengero z’iki kiyaga bavuze ko babonye uwo murambo hakiri kare ariko abayobozi baza kuwukuramo mu masaha ya saa Cyenda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome yavuze ko iperereza ryatangiye ariko ko bikekwa ko yiyahuye.

    Yagize ati ’’ Ni uwo mu Mudugudu wa Rushonde, abantu bapfuye bakunze kugaragara mu Kivu baba biyahuye bitewe n’impamvu zitandukanye. Uriya mubyeyi hari abantu bari bamubonye mu gitondo ari muzima, kwiyahura nicyo gikekwa ariko iperereza riracyakomeje.”

    Mu kwezi gushize nibwo mu Karere ka Rusizi mu kiyaga cya Kivu hari habonetse umurambo w’undi mugabo uri mu mufuka.

    Umurambo w’uyu mukecuru wasanzwe ureremba muri aya mazi y’Ikiyaga cya Kivu

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umurambo-w-umukecuru-wasanzwe-mu-kivu

  • Mu mashyamba ya Centrafrique! RDF yahashinze ibirindiro (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ubuhangange bw’Ingabo za RDF ushaka kubumenya neza yahera no mu Rwanda atagiye kure, akareba amateka yaranze igihugu, uko zagiye zikubita inshuro abashakaga guhungabanya umutekano wacyo.

    Si ibintu bizwi mu Rwanda gusa, nubwo wenda hari bamwe baba bambaye ikirezi ariko batazi ko cyera. Mu Kinyarwanda gikomeye cya Bamporiki ni we ukunda kuvuga ko u Rwanda rwanda, ni ukuvuga ko rwaguka, kwaguka kwarwo si mu mbibi ahubwo ni mu ntekerezo, rugakuza igitinyiro n’igikundiro i mahanga.

    Kötä zo [Soma: Kotazo] iri ni ijambo rikoreshwa mu rurimi rw’Igi-Sango, rukoreshwa muri Repubulika ya Centrafrique, mu Gifaransa risobanura “Chef”, niko uhamagara umuntu ushaka kugaragaza ko umwubashye cyane. Ni nka kumwe uhura n’umuntu mu muhanda ukamubwira uti ’Komera Nyakubahwa’, hano ho baravuga ngo “Tongana nye Kötä zo”.

    Ba Kötä zo” rero, Abanya-Centrafrique bafitanye umubano ukomeye n’Ingabo z’u Rwanda. Hafi y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Bangui kiri nko muri kilometero imwe uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Bangui-M’poko, uhageze rimwe na rimwe ushobora kugira ngo uri mu Rwanda.

    Mu gace ka M’poko, abantu benshi baho bazi Ikinyarwanda kubera imyaka myinshi bamaze babana n’Ingabo z’u Rwanda. Bazi gusuhuzanya mu Kinyarwanda ngo Amakuru, Urakomeye, Ijoro ryiza n’andi nk’ayo.

    Iyo ugeze mu masoko y’i Bangui cyane acururizwamo imyenda ya caguwa imwe itemewe mu Rwanda, usangamo abantu bazi Ikinyarwanda ku buryo guciririkanwa bitagombera Igifaransa niba utakizi. Bisaba gusa kumubwira ko umuha 2000, akakubwira ati “Oya, Kötä zo 3500”. Uko mbyanditse niko babivuga mu Kinyarwanda.

    Ikindi byaba bigoye umaze iminota itanu uzenguruka mu Mujyi wa Bangui [dore ko ari na muto, ufite imihanda itanu y’ingenzi kandi yose irahura] utarahura n’Ingabo z’u Rwanda.

    Aho zinyuze hose usanga abaturage baba bazisuhuza, bazishimiye, kuko usibye kubacungira umutekano, zubatse umubano ukomeye bituma zisangwamo.

    Mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda nizo zifite inshingano zo gucungira abaturage umutekano

    Zirinze Perezida, abagore be babiri n’inyubako nyinshi zikomeye

    Guhera ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, urugo rwa Perezida ruherereye mu Mujyi wa Bangui n’uruherereye mu gace ka Damara ku ivuko rye, Ingabo z’u Rwanda nizo ziharinda. Umurinzi wa Perezida uba uzwi nka “Number 1”, ni Umunyarwanda, umwe uhora amugenda ku ruhande.

    Ku rundi ruhande, ingabo zirinda abagore be babiri Brigitte Touadéra na Tina Touadéra zikanabaherekeza aho bagiye hose. Amakuru ahwihwiswa mu bantu ni uko ngo Perezida Touadéra yahisemo gushaka umugore wa kabiri kuko uwa mbere batabashaga kubona urubyaro.

    Iyo ugeze muri Perezidansi ya Centrafrique, wakeka ko ugeze ku Kacyiru, usibye ibintu bimwe na bimwe bitaba mu Rwanda nk’isuku nke n’aho urebye ku rutugu rw’abo usanga wagira ngo uri i Kigali, kuko ari ibendera ry’u Rwanda riba ritambukamo gusa.

    Uhereye ku muntu ufungura amarembo makuru, uyu munsi iyo utahasanze umusore ejo uhasanga umukobwa w’Umunyarwandakazi, wagera imbere ku basaka bose ni Abanyarwanda, kugeza ku bakwinjiza aho utegerereza Perezida. Icyakora sinabashije kubaza niba biriya byuma basakisha byo bitaraturutse mu Rwanda.

    -  Zazanye uburyo bushya bwo gucunga umutekano

    Mu bihugu icumi bifite ingabo muri Minusca, nta na kimwe gifite imikorere nk’iy’Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye no gucunga umutekano. Bifite ishingiro ni narwo rushinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu byakozwe hashingiwe ku bushobozi rwagaragazaga.

    Bya bindi tujya tubona saa Cyenda z’i Kigali aho abasirikare baba bazenguruka ku muhanda bacunze umutekano, ubu byimukiye mu Mujyi wa Bangui. Ntabwo byari bisanzwe kubona abasirikare ku muhanda bacunze umutekano, Ingabo z’u Rwanda nizo zibikora gusa.

    Mu ijoro ry’umunsi wa nyuma w’umwaka wa 2020, IGIHE yazengurutse mu Mujyi wa Bangui, mu duce twose cyane ahakunze kuba hari utubari, hari abasirikare b’u Rwanda bacunze umutekano intambwe ku yindi ndetse n’ibifaru bya karahabutaka biri kuzenguruka umujyi wose.

    Hari amakuru ko abasirikare bongerewe by’umwihariko muri iri joro ry’umwaka mushya mu kwirinda ko hagira umuntu witwikira ibirori byawo maze akarasa ku baturage. Kompanyi ebyiri, ni ukuvuga abagera kuri 300 nibo IGIHE yabashije kumenya nk’abakoze uburinzi mu Mujyi rwagati wa Bangui.

    Guhera saa yine z’ijoro mu Mujyi wa Bangui hari hatangiye ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya, ibirumbeti, amafirimbi n’ibishashi by’ibyishimo byavugaga cyane mu mujyi bikungikanya n’urusaku rw’amasasu yarasagwa mu kirere.

    Bivugwa ko amasasu yaraswaga n’abasirikare b’Aba-FACA bari basinze, kuko aho baba bari hose no mu ngo zabo baba bafite imbunda.

    Umutwe w’Ingabo zidasanzwe uherutse koherezwa muri iki gihugu nawo wahise utangira akazi. Kugenda n’amaguru abasirikare bacunze umutekano ntibimenyerewe, bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda gusa

    -  Zateze mu mashyamba aho umwanzi yamenera hose

    Mu bice bya PK15, ni ukuvuga mu bilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda zakambitse ahantu mu ishyamba ziryamiye amajanja ku buryo imitwe yitwaje intwaro ishobora guturuka muri icyo cyerekezo yavunirwa umuheto mbere y’uko igera mu Mujyi wa Bangui.

    Uvuye muri PK15 ukigira imbere gato muri PK23, naho ingabo zarakambitse, ijoro n’amanywa ziba ziryamiye amajanja aho mu mabwiriza zifite harimo ko mu gihe zabona umwanzi zamuhashya zikanamenyesha izindi ziri inyuma ko umugizi wa nabi ashaka kwinjira mu mujyi rwagati.

    IGIHE yageze muri iryo shyamba rikambitsemo abasirikare b’u Rwanda, abasore bazi icyabazanye, baba bari maso umunota ku wundi, bahanahana amakuru ku cyombo, imbunda zabo nini za Machine Gun ziregeye ndetse n’izirasa bya bisasu bya rutura bazifite ku rutugu.

    Ku rundi ruhande, muri ako gace zahashyize bariyeri zikoranaho n’abasirikare ba Centrafrique bitwa FACA. Baba bacunga umuntu wese winjira mu Mujyi ku buryo adashobora kubaca mu rihumye ngo umwanzi abinjirane.

    Ni bimwe bya Kinyarwanda ngo u Rwanda ruratera ntiruterwa! Nabo ntibashaka umuntu ubatera, ahubwo bo baramutanga bakamukubita inshuro agasubirayo kibuno mpamaguru.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko ibyo birindiro byashyizwe muri PK15 mu kwirinda ko iyo mitwe yitwaje intwaro yakwinjira mu Murwa Mukuru bityo hakaba haba imirwano kuko yakomerekeramo abaturage.

    -  Loni yanyuzwe n’umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa, yabwiye IGIHE ko ashima umuhate w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’izindi zo mu bihugu bitandukanye ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ariko yitsa cyane ku mwihariko wazo.

    Ati “Ziri gukora akazi neza, yewe nanavuga ko ari mu buryo bw’intangarugero, kuva zagera hano kandi zishinzwe kurinda Perezida, ntabwo twigeze twumva ikibazo cy’umutekano muke wa Perezida.”

    “Ni byo bituma mvuga ko ntekereza ko zikora akazi neza, kandi ziri mu bikorwa by’ingenzi byo kugarura amahoro muri iki gihugu kandi tuzakomeza kuzishingiraho, ndabizi ko ku inararibonye zifite zizakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye muri iki gihugu no gutuma inzego n’abayobozi b’igihugu bagira umutekano.”

    -  Abanyarwanda bizerwa kurusha izindi ngabo

    Muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda zifite izina rikomeye yaba mu ngabo ngenzi zazo ahanini bishingiye ku mateka y’igihugu mu bijyanye n’umutekano no kuba zifite inararibonye ituruka mu bundi butumwa zagiye zijyamo kandi zikitwara neza.

    Umwe mu basirikare b’u Rwanda waganiriye na IGIHE yagarutse ku buryo amasomo aba yaravuye mu bundi butumwa baba baragiyemo, imyitozo ikomeye ya gisirikare, impanuro z’Umugaba Mukuru w’Ikirenga ari bimwe mu bituma akazi kazo karushaho kuba keza.

    Adjudant-Chef, Mbando Dede, ni umusirikare wa Centrafrique. IGIHE yamusanze kuri bariyeri iri mu muhanda ugana ahitwa Damara ukanakomeza werekeza ahitwa Sibut. Yishimira kuba muri ako gace afatanya n’ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano. Ati “Dukorana neza, nta kibazo.”

    Umunsi umwe buri bucye ngo habe amatora, abasirikare batatu b’u Burundi biciwe mu gace ka Dekoa mu buryo bw’agashinyaguro n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Perezida François Bozizé.

    Amakuru yizewe IGIHE yabashije kubona ni uko Ingabo z’u Rwanda zari hafi aho arizo zatabaye, zikumira abo barwanyi zinabambura imodoka bari basahuye. Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati “N’Abarundi barabizi ko ari Ingabo z’u Rwanda zabatabaye, bagenda babivuga ahantu hose kuko abasirikare ba Centrafrique bari birutse kare”.

    Usibye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, u Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2020 rwohereje umutwe udasanzwe mu butumwa bwihariye muri Centrafrique. Perezida Touadéra yatangaje ko ariwe wasabye Perezida Kagame kumuha ubufasha.

    Ati “Nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by’inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa demokarasi y’igihugu cyacu.”

    Yakomeje agira ati “Ingabo zaje hano, murabizi ko hari ibyiciro bibiri by’Ingabo z’u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n’izo ngabo, ndanyuzwe cyane. Ndashimira kandi Umutwe udasanzwe uri hano, bacunze umutekano muri Bangui, mwabonye izo ngabo z’umutwe udasanzwe z’u Rwanda zicunze umutekano w’Umujyi wa Bangui kugira ngo abaturage babashe kujya gutora batekanye.”

    Mu bice bitandukanye by’igihugu uhasanga abasirikare biteguye kuburizamo umugambi uwo ariwo wose wo guhungabanya umutekano

    Muri PK15, Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro ahantu mu ishyamba

    Hari imbunda ishobora guhashya umwanzi ikamukumira kwinjira mu Mujyi wa Bangui uri mu bilometero 15

    Abasore b’u Rwanda ntibaryama, amanywa n’ijoro baba bari maso

    Muri ibi birindiro, abasirikare barimo baba bahana amakuru n’abandi bari kuri Bariyeri hamwe n’abari muri PK23

    Ziratera ntiziterwa!

    Kugera saa Cyenda z’ijoro, Ingabo z’u Rwanda zari zikiri kuzenguruka mu Mujyi wa Bangui

    Mu Mujyi wa Bangui, ibirumbeti, amafirimbi, ibishashi by’umwaka mushya n’amasasu byari bivanze mu kirere

    Abasirikare b’u Rwanda ubwo bari barinze imodoka ya Perezida Touadéra

    Usibye umusirikare umwe wa FACA, abandi baba bari iruhande rwa Perezida ni abasore bo mu Rwanda

    Muri Perezidansi, Abanyarwanda baba bari iruhande rwa Perezida

    Kuba abaturage bagiye mu muhanda bagakesha ni ikimenyetso cy’umutekano uhari, abazi iki gihugu basobanura ko iyo ibintu bitameze neza nta muntu uba utamba

    Intore yishakira inzira no mu ishyamba ry’inzitane

    Abasirikare b’u Rwanda bakoze akazi gakomeye mu bihe by’amatora Centrafrique iherutsemo

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zikora akazi keza ku kigero ntagereranywa

    Amafoto: Philbert Girinema – Bangui


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mashyamba-ya-centrafrique-rdf-yahashinze-ibirindiro-amafoto-na-video

  • Iburasirazuba: Abantu 1824 baraye bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirida COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafatwa barenze ku mabwiriza bahabwa amasomo y
    Abafatwa barenze ku mabwiriza bahabwa amasomo y’ububi bwa COVID-19 n’akamaro ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yasobanuye ko mu bafashwe harimo 1029 barengeje isaha yo kugera mu ngo zabo abandi 628 bafatwa kubera kutambara neza agapfukamunwa no kudahana intera.

    CIP Hamdun Twizeyimana kandi avuga ko abantu 167 bafatiwe mu tubari dutandukanye. Hafashwe kandi imodoka umunani, moto 28 n’amagare 14.

    Abafashwe bose bigishijwe ndetse banacibwa amande agenwa hakurikijwe ibyemezo by’inama njyanama ya buri karere, imodoka na moto zo zikaba zicibwa amande y’ibihumbi 25.

    Ashishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inama y’abaminisitiri ndetse n’ay’inzego z’ubuzima kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/iburasirazuba-abantu-1824-baraye-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirida-covid-19

  • Nyamasheke: Abarimu bakorera Leta bafashije abo mu bigo byigenga bagezweho n’ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abarimu 190 bo mu bigo 11 bihererereye muri uyu Murenge bavuze ko ibi babikoze kuko bazirikana ko nubwo bamaze igihe bahembwa, hari bagenzi babo bamaze amezi umunani badahembwa.

    Mukatembasi Concessa wigisha muri rimwe muri aya mashuri yagize ati “iki gikorwa twakoze nuko twabonye Perezida wa Repubulika yatwitayeho mu gihe cya Covid 19, abarimu bakorera mu bigo bya Leta tugahembwa tutari gukora akazi. Dusanga rero tugomba kumushimira tubinyuza mu gushakira abavandimwe bacu batigeze bahembwa.”

    Abarimu bafashijwe ni abo mu kigo kigenga bo mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Maritini (College saint Martin Hanika).

    Bimwe mu byo bahaye buri mwalimu harimo ibishyimbo ibiro bitanu, ifu y’ibigori (Kawunga) ibiro bitanu, ibiro bitanu by’umuceri na litiro y’amavuta.

    Aba barezi 13 bahawe ibi biribwa bavuze ko ari igikorwa kiza kandi bakaba bashimiye aba barium bagenzi babo babatekerejeho.

    Tuyishime Ismail wigisha mu ishami ry’icungamutungo yagize ati “Covid-19 yakoze ku mpande zose ariko mu bigo byigenga byari akarusho. Guhembwa byarahagaze kuko abana bahise bataha kubona ubushobozi ku kigo birahagarara. Nari mbayeho nabi. Niba wari umenyereye kubaho uriye gatatu ku munsi byarahagaze byibuza ukarya rimwe. Turashima igikorwa bagenzi bacu mu bigo bya Leta bakoze kuba badutekerejeho.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Bigirabagabo Moise yashimye igitekerezo cyagizwe n’abarimu ba Leta kuko cyerekana ko bazirikana.

    Aba barimu 190 bashyizeho urubuga rwa WhatsApp bise ‘Thanks President’ aho buri wese yitanze amafaranga ashoboye nta gahato maze bagakusanya amafaranga hafi ibihumbi 200 ariyo baguzemo ibyo biribwa batanze.

    Abarimu bakorera Leta bafashije abakorera mu bigo byigenga bamaze igihe badahembwa kubera Covid -19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abarimu-bakorera-leta-bafashije-abo-mu-bigo-byigenga-bagezweho-n