Tag: featured

  • Abacuruzi basanga abantu barizihije Noheli cyane kurusha Ubunani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu isoko rya Nyagatare mu masaha y’umugoroba ku itariki ya 31 Ukuboza 2020, umucuruzi w’ubuconsho twamusanze arimo kwibutsa abakiriya be kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera mu gihe baje bamugana.

    Avuga ko abahahira Ubunani babaye bake ugereranyije n’abo yabonye hitegurwa Noheli. Kuri we ngo Noheli irizihizwa cyane kurusha Ubunani.

    Ati “Kuri Noheli na mbere yayo naracuruje koko, gusa abahahira Ubunani babuze ariko n’ubusanzwe Noheli icura Ubunani.”

    Kuba Noheli icura Ubunani kandi byemezwa n’uwitwa Kazungu ucuruza inyanya wemeza ko buri bucye ari Noheli yacuruje ibiro 100 ariko ku bunani ngo yari amaze gucuruza ibiro 40 gusa.

    Mvukiyehe Jean Baptiste ucuruza inyama na we avuga ko kuva mu gitondo yacuruje inka imwe gusa nabwo ikaba yari itarashira nyamara buri buke Noheli ikaba ngo yaracuruje inka ebyiri kandi zirashira.

    By’umwihariko we asanga abantu bakunda kwizihiza ivuka rya Yesu kubera ubukirisitu ariko bakirengagiza ko no kurangiza umwaka winjira mu wundi ari ikintu gikomeye.

    Agira ati “Nkubwije ukuri abakiriya bahahira Ubunani babuze kandi buri bucye Noheli ikaba byageze aya masaha maze gucuruza inka ebyiri none n’imwe yanze gushira. Abantu bizihiza Noheli kubera ubukirisitu ariko ntibahe agaciro gusoza umwaka ujya mu wundi.”

    Nyamara abaguzi si ko babibona kuko ngo bagerageje ariko na none bitavuze ko kwishima bijyana no gusesagura.

    Mukangiruwonsanga Chantal avuga ko yagerageje guhaha ariko na none azirikana ko abana bagiye gutangira ishuri kandi bikenera amafaranga.

    Ati “Nyamara twahashye ariko bijyanye n’ubushobozi, ejo bundi abana bazajya ku ishuri, ubwo waba utabateganyirije bikagenda gute? Kwishima si ugusesagura. Naho ubundi jye iminsi yose nyifata kimwe.”

    Hari bamwe mu baturage ariko na none bavuga ko uyu mwaka wababereye mubi ku buryo batabasha kwinezeza nk’uko byagendaga mu yindi myaka. Bavuga ko umunsi COVID-19 yarangiye bazishimisha birushijeho kuko ubu bizihije iminsi mikuru badasabana nk’uko byahoze.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abacuruzi-basanga-abantu-barizihije-noheli-cyane-kurusha-ubunani

  • Gutunganya ibishanga byatumye umusaruro w’umuceri wikuba hafi gatatu: Ishusho y’ubuhinzi muri Gisagara – #rwanda #RwOT

    Imibare yerekana ko mu 2015 muri Gisagara heraga toni ibihumbi bine z’umuceri ariko kuri ubu hasigaye hera toni hafi ibihumbi 10. Kuri hegitari imwe hera toni 5,5.

    Hagamijwe guteza imbere ubuhinzi mu Karere ka Gisagara hatoranyijwe ibihingwa bine byibandwaho kugira ngo abahinzi babashe kwihaza no gusagurira inganda n’amasoko. Ibi bihingwa ni ibigori, umuceri, urutoki n’ibishyimbo.

    Mu guteza imbere ubuhinzi kuko butunze benshi mu bahatuye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwashyize ingufu mu gutunganya ibishanga bituma umusaruro w’umuceri wiyongera.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 30 Ukuboza 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Gérôme, yavuze ko kongera umusaruro w’ubuhinzi byaturutse ku gutunganya ibishanga, kwigisha abahinzi no gukoresha inyongeramusaruro.

    Ati “Kwigisha abahinzi guhinga kijyambere, gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera no gutera imbuto y’indobanure ndetse no gutunganya ibishanga ni byo byatumye umusaruro mu buhinzi wiyongera.”

    Ikindi avuga cyatumye umusaruro wiyongera harimo gukoresha neza amazi cyane cyane mu bishanga ndetse no kuhira imusozi.

    Ati “Gutunganya ibishanga ni uburyo bwo gufata neza amazi, aho amazi ari make dukora uburyo bwo kuyongera, aho ari menshi tukayayoborera ahandi.”

    Muri rusange mu Karere ka Gisagara haboneka ibishanga bifite ubuso bugera kuri hegitali 5000. Muri byo hamaze gutunganywa hegitali 2500 harimo izigera ku 1500 zatunganyijwe mu myaka itanu ishize.

    Rutaburingoga yakomeje ati “Niyo mpamvu umusaruro wagiye uzamuka, mu 2015 twezaga toni 4000 z’umuceri ariko ubu tugeze kuri toni hafi ibihumbi 10. Icyo twifuza ni uko twageze kuri toni ibihumbi 20 kandi tuzabigeraho nitumara gutunganya ibishanga bisigaye.”

    Mu bishanga biteganyijwe ko bizatunganywa harimo icyitwa Nyiramageni gihuza Imirenge ya Gikonko, Mamba na Ntyazo gifite ubuso bwa hegitari 600. Ikindi ni icya Ngiryi nacyo kiri gushakirwa ubushobozi kugira ngo gitunganywe.

    Gutunganya ibyo bishanga bizajyana no gushyiraho uburyo bwo kuhira imyaka ku misozi ibikikije.

    Mu bigori naho umusaruro wariyongereye kuko kuri ubu abahinzi beza toni enye kuri hegitari imwe; naho ku bishyimbo bakeza toni 1,48.

    Mu bijyanye no kuhira imusozi hegitali 625 zuhiwe hakoreshejwe imashini muri iyi myaka itanu ishize, naho hegitali hafi 2800 zishyirwaho amaterasi y’indinganire.

    Mu kwita ku musaruro hubatswe inganda zirimo urw’umuceri ruri mu Murenge wa Gikonko rutunganya toni zigera ku 7800; hubakwa n’urutunganya ibigori mo ifu.

    Hubatswe n’uruganda rutunganya urwagwa n’umutobe mu bitoki rufite ubushobozi bwo kwakira toni zisaga 900 mu kwezi kumwe. Rugemura inzoga mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe ku buryo ku kwezi rwinjiza amafaranga agera kuri miliyoni 90Frw ajya mu baturage baruha ibitoki.

    Hubatswe ubwanikiro bw’ibigori 42, ubw’umuceri 28, ubuhunikiro butatu burimo bubiri bw’umuceri n’ubw’ibindi bihingwa bumwe.

    Rutaburingoga yasobanuye ko kera Akarere ka Gisagara kakoraga ubuhinzi bwa gakondo gusa ariko kuri ubu basigaye bahinga kijyambere kandi bari kwiga uko amakoperative yagira imikorere myiza kugira ngo abanyamuryango bayo bose abateze imbere.

    Ati “Nko ku muceri umwaka ushize heze ungana na toni 7800, amafaranga yinjira mu baturage uruganda rwatanze ni miliyari 2,2 Frw.”

    Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bishimira ko gutunganya ibishanga byabafashije kuko byatyumye umusaruro wiyongera.

    Nziyonizeye Mark uhinga mu Gishanga cya Duwani kiri mu Murenge wa Kibilizi yemeza ko umusaruro babona ushimishije.

    Ati “Mbere twihingiraga ibyo dushaka, ugasanga hariya hahinze amateke undi agahinga ibijumba undi ibirayi nti tubone umusaruro ushimishije ariko aho igishanga gitunganyirijwe umuceri uraboneka, cyaba ari igihe cyo guhinga ibigori cyangwa ibindi ukabona umusaruro ushimishije.”

    Rutaburingoga avuga ko mu guteza imbere ubuhinzi no kurwanya imirire mibi, mu mwaka wa 2019 hatewe ibiti by’imbuto ziribwa ibihumbi 275.

    Mu Karere ka Gisagara hamaze gutunganywa hegitari zigera ku 2500 z’ibishanga

    Mu gishanga Rumira cyo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara hera umuceri ku bwinshi

    Mu bigori naho umusaruro wariyongereye kuko kuri ubu beza toni enye kuri hegitali imwe

    Ibigori bahinga iyo byeze babanza kubikusanyiriza hamwe mbere yo kubijyana mu ruganda rubitunganyamo ifu

    Mu bituma umusaruro wiyongera harimo ifumbire y’imborera ikomoka ku kororera mu biraro

    Bahinga n’ibishyimbo bakeza toni 1.48 kuri hegitari

    Mu Karere ka Gisagara hera ibitoki abahinzi bakabigemura ku ruganda kugira ngo bizengwemo inzoga n’umutobe byujuje ubuziranenge

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Gérôme, yavuze ko kwiyongera k’umusaruro w’ubuhinzi babikesha gutunganya ibishanga

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutunganya-ibishanga-byatumye-umusaruro-w-umuceri-wikuba-hafi-gatatu-ishusho-y

  • Santarafurika: Abaturage barishimira amazi meza abapolisi b’u Rwanda babahaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Baravuga ko usibye kubacungira umutekano nk’imwe mu nshingano nyamukuru Umuryango w’Abibumbye waboherejemo, abapolisi b’u Rwanda bongeraho no kubagezaho ibikorwa by’indashyikirwa bijyanye no kubazamurira imibereho myiza, nko kubagezaho amazi meza.

    Mu Kuboza 2019 itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro batangiye umushinga wo gukemura ikibazo cy’amazi cyari mu murwa mukuru wa Bangui. Ni umushinga watwaye Amadolari ya Amerika abarirwa mu bihumbi 50. Aya mazi yahawe abaturage bo mu duce twari dufite ikibazo cy’amazi meza nka Ngongonon 2, Ngongonon 4 na Galabadja 4, izi nsisiro zose ziherereye mu murwa mukuru wa Santarafurika, Bangui.

    Uyu mushinga w’amazi meza uri mu nshingano zo kurinda abasivili. Kuri ubu abaturage bo muri Santarafurika barimo kwishimira aya mazi meza abapolisi b’u Rwanda babagejejeho.

    Umwe muri abo baturage yagize ati “Ndashimira Polisi y’u Rwanda ku byo igenda idukorera, mbere y’uko iduha amazi meza twari dufite ibibazo bitandukanye ariko ubu imibereho iragenda iba myiza. Ndishimira amazi meza abapolisi b’u Rwanda baduhaye kuko yatuzamuriye imibereho myiza.”

    Undi yagize ati “Ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda kuko baje hano mu gihugu cyacu, usibye amahoro batuzaniye hari n’ibindi byinshi bagenda batugezaho, urugero mbere y’uko bagera ino aha twari dufite ikibazo cy’amazi adasukuye ariko ubu barayaduhaye asukuye turabashimira.”

    Assitant Commissioner of Police (ACP) Safari Uwimana, umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu, avuga ko iyo bari muri iki gihugu baba ari intumwa cyangwa abambasaderi b’Igihugu cyabohereje kabone n’ubwo baba bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    ACP Safari yagize ati “Mbere ya byose twaje hano nk’intumwa z’u Rwanda kandi turi abambasaderi b’Igihugu cyacu kabone n’ubwo tugendera ku mabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye ari nabwo butumwa tuba dufite bwo kugarura amahoro muri iki guhugu cya Repubulika ya Santarafurika.”

    30% by’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ni abagore, abenshi bari mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

    Abapolisikazi b’u Rwanda bari muri iki gihugu cya Santarafurika barashimangira akamaro k’ihame ry’uburinganire. Chief Sergeant (C/SGT) Uwimana Clarisse na Sergeant (SGT) Christine SIFA ni bamwe mu bapolisikazi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Santarafurika.

    C/SGT Uwimana avuga ko aterwa ishema n’uruhare Igihugu cye cy’u Rwanda cyagize mu guteza imbere ihamwe ry’uburinganire.

    Yagize ati “Ikintu kinyongerera imbaraga ni uruhare Igihugu cyacu cy’u Rwanda cyagize mu kuzamura icyizere ku bagore n’abakobwa, ibi bintera ishema bikananyongerera imbaraga mu gusoza inshingano zanjye kandi n’Igihugu cyanjye ndizera ko cyishimira ibyo ngenda nkora.”

    SGT Christine Safi ni umuforomokazi, avuga ko iyo ari mu butumwa akora inshingano ze neza kugira ngo aheshe ishema u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Abapolisi b’u Rwanda batangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika kuva mu mwaka wa 2014. Kuri ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda abiri, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140. Aba bapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara ndetse no kurinda abayobozi.

    Abapolisi b’u Rwanda kandi bafite inshingano zo kurinda Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, kurinda abahagarariye Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri iki gihugu.

    Tariki ya 27 Ukuboza 2020 mu gihugu cya Santarafurika bari mu matora y’umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abagize Intekao ishinga amategeko, abapolisi b’u Rwanda bakaba bari bashinzwe kurinda ahabera amatora ndetse n’ibikoresho byari bihari.

    Utu duce twari tubangamiwe no kutagira amazi meza. Abahatuye bashimira Polisi y
    Utu duce twari tubangamiwe no kutagira amazi meza. Abahatuye bashimira Polisi y’u Rwanda yabakemuriye ikibazo

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/santarafurika-abaturage-barishimira-amazi-meza-abapolisi-b-u-rwanda-babahaye

  • Izi ndirimbo zasusurukije abantu mu mwaka wa 2020 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yarigaragaje cyane mu mwaka wa 2020
    Bruce Melodie yarigaragaje cyane mu mwaka wa 2020

    Kigali Today yakoze urutonde rw’indirimbo icumi zakunzwe mu mwaka wa 2020.

    10. Utawezana

    Iyi ni indirimbo y’umunyakenya witwa Femi One na Mejja nyuma yo gukundwa yayisubiyemo n’umunyarwandakazi Alyn Sano.

    9. Zoli ya Nel Ngabo

    8. Jerusalema

    Iyi ndirimbo ni iyo muri Afurika y’Epfo yakozwe na Master KG ari kumwe na Nomcebo Zikode ikaza no gutwara igihembo cya MTV mu Burayi. Mu Rwanda iri mu zo hanze zakunzwe cyane.

    7. Do me ya Marina na Queen Cha

    6. Ndaryohewe

    Iyi yakozwe n’abahanzi benshi bakizamuka harimo France, Mbanda Calvin, Victor Rukotana, Ariel Wayz, Joel Ruti n’abandi benshi.

    5. Closer

    Ni iya Uncle Austin, Meddy na Yvan Buravan. Kuri uru rutonde iyi ni yo ndirimbo yakozwe n’abahanzi benshi basanzwe bafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda.

    4. Ubushyuhe

    Iyi ni iya Dj Pius yakoranye na Bruce Melody mu gihe cya Guma Mu Rugo nyuma ikaza gusubirwamo na Dj Pius ari kumwe na Marina, A Pass wo muri Uganda na Rosa Ree wo muri Tanzania.

    3. Micro ya Davis D

    Uyu yagize indirimbo nyinshi zakunzwe mu mwaka wa 2020 harimo n’iyo yasohoye yitwa “Bon” isoza umwaka.

    2. Igare

    Ni indirimbo ya Mico The Best yasohotse igakundwa cyane mu buryo na we ubwe atari yiteze. Yagarutsweho na benshi bavuga ko harimo ibyo bita ibishegu n’amagambo menshi asa n’urukozasoni, iki kikaba cyaragarutse ku ndirimbo nyinshi mu mwaka wa 2020.

    1. Saa moya

    Bruce Melody ni umwe mu bagaragaje gukora cyane muri uyu mwaka, akaba afite indirimbo nyinshi zakunzwe kugeza na n’ubu akaba akomeje kugaragaza umwete mu gukora indirimbo nshya kandi zigakundwa n’abatari bake. Imwe mu zakunzwe cyane ni indirimbo yise Saa moya, dore ko nyuma yo kuyikora mu Rwanda haje no gushyirwaho isaha ya saa moya yo kugera mu rugo bikayongerera gukundwa.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/izi-ndirimbo-zasusurukije-abantu-mu-mwaka-wa-2020

  • Nyanza: Hagiye kuzura agakiriro kazakoreramo abantu 450 kazaba karimo n’uruganda rw’imyenda – #rwanda #RwOT

    Ni agakiriro kari kubakwa mu Murenge wa Busasamana bikaba biteganyijwe ko nikamara kuzura kazakoreramo abantu 450 kandi batange akazi ku bandi kuko hazaba harimo n’ibikorwa by’ubucuruzi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko muri ako gakiriro kazakorerwamo ububaji, gusudira, gukora ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi kandi hakazakoreramo n’uruganda rw’imyenda.

    Ati “Hazakorerwamo ibikorwa byinshi kandi hazaba harimo n’uruganda rw’imyenda hakorerwamo n’ubucuruzi bunyuranye.”

    Akomeza avuga ko bari basanzwe bafite agakiriro katameze neza ariko bubatse akagezweho kugira ngo hakorerwemo ibikorwa byinshi bifasha no mu kugabanya ubushomeri.

    Ibikorwa bizakorerwamo bizatuma abaturage batera imbere ndetse n’akarere kabone imisoro myinshi.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza baganiriye na IGIHE, bavuga ko bishimira ako gakiriro kuko kabazaniye iterambere kandi bahawe akazi mu kukubaka.

    Tubagire François Xavier ati “Hano mpakorera amafaranga kuko ndi umufundi, mbasha kuhabona amafaranga y’ishuri y’abana kandi n’umuryango wanjye ukabona ibyo ukeneye.”

    Muhawenimana Epiphanie na we avuga ko akabona nk’igikorwa remezo gikomeye bazaniwe.

    Ati “Nibatangira gukoreramo ibikoresho byinshi tuzajya tubibona hafi yacu kandi urumva ko hari benshi bazaba bakoramo abandi bahabwe akazi.”

    Mu Karere ka Nyanza kandi hagiye kuzura n’uruganda ruzajya rukora insinga z’amashanyarazi ruzaha akazi gahoraho abantu 100. Hari n’uruganda rw’amakaro rugiye kubakwa kuko rwamaze gukorerwa inyigo.

    Ibarura riheruka ryerekanye ko mu Karere ka Nyanza abaturage bakennye cyane bangana na 16% naho abakene ari 46%. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko ibyo bikorwa byose igikomeye byitezweho ari ugutanga akazi ku baturage imibereho yabo igahinduka.

    Aka gakiriro kitezweho gutanga akazi kuri benshi biganjemo urubyiruko

    Ibikorwa biri muri uyu mushinga bizafasha abaturage gutera imbere

    Igice cy’Agakiriro ka Nyanza kizajya gikorerwamo ubucuruzi bw’ibikoresho byarangiye

    I Nyanza hagiye kuzura agakiriro kazakoreramo abantu 450 kazaba karimo n’uruganda rw’imyenda

    Muri aka gakiriro hazaba harimo n’igice cy’uruganda rw’imyenda

    Ni agakiriro kanini kazakorerwamo n’abantu 450

    Muri aka gakiriro hazanakorerwamo ibijyanye n’ububaji, gusudira n’ibindi

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-hagiye-kuzura-agakiriro-kazakoreramo-abantu-450-kazaba-karimo-n-uruganda

  • Ntimuvuga byinshi, mukora byinshi-Abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo bashimwe imyitwarire ibaranga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo aherutse guhura n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba.

    Brig. Gen. Mutasem Aljadid yavuze ko gukorana n’amatsinda atandukanye y’abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo byamwongereye icyizere bitewe n’umuhate no kwitanga batizigama bibaranga mu kazi kabo.

    Yabasabye gukomeza guharanira gukorera hamwe nk’ikipe bakibanda ku nshingano z’ubutumwa barimo bwo kubungabunga amahoro.

    Yagize ati “Mu guhura n’abapolisi b’u Rwanda icyo nahise mbabonamo ni ikinyabupfura, umuhate ndetse no kuba ari abantu bakora bafite intego. Ntimuvuga byinshi ahubwo mukora byinshi.”

    Yashimye uko bahora biteguye mu kazi kandi bishimye, anashimangira ko byose bituruka ku miyoborere myiza y’abayobozi b’amatsinda y’abapolisi b’u Rwanda.

    Mu minsi ishize, Brig. Gen. Mutasem Aljadid Almajali, yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi ba rimwe mu matsinda y’abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo (RWANFPU-2).

    Muri ibyo biganiro umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi yamugaragarije uko abapolisi ayoboye biteguye, uko bakora neza inshingano zabajyanye muri icyo gihugu ndetse anamugaragariza imbogamizi bahura nazo.

    Brig. Gen. Mutasem yasabye iri tsinda kujya ritegura neza ibikorwa byaryo kandi rigatekereza ko ibikorwa byaryo bishobora gukomwa mu nkokora n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19.

    Yabasabye kwirinda kuba bakwandura cyangwa bakwirakwiza icyorezo ahubwo bagakomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.

    Brig. Gen. Mutasem yaganirije abapolisi ibijyanye n’impinduka zabaye mu butumwa barimo byose bijyanye n’uko ibintu bimeze muri Politiki ya Sudani y’Epfo.

    Izo mpinduka nshya zo mu butumwa barimo zirebana n’uburyo bwo kurinda abasivili aho bari mu nkambi, aho kuri ubu bikorerwa mu zirimo abantu bakuwe mu byabo n’intambara.

    Mu Ukwakira 2020, hasinywe amasezerano hagati ya Polisi ya Sudani y’Epfo n’ubuyobozi bw’Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye, aha ubushobozi Polisi yo muri iki gihugu n’inshingano z’ibanze mu kurinda abaturage bose.

    Bimwe mu byo Polisi ya Sudani y’Epfo izibandaho harimo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha. Izajya ifatanya n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bikorwa byo kurinda abasivili bavanywe mu byabo n’intambara bagafatanya n’abapolisi ba Loni mu gukora amarondo no guhanahana amakuru.

    Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo basabwe gukomeza imyitwarire myiza ibaranga

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bashimwe ubunyamwuga bagaragaza, basabwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntimuvuga-byinshi-mukora-byinshi-abapolisi-b-u-rwanda-muri-sudani-y-epfo

  • Inyungu abikorera bo mu Rwanda biteze mu Isoko Rusange rya Afurika ryatangiye gushyirwa mu bikorwa – #rwanda #RwOT

    Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1,3 bawutuye n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400$.

    Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

    Ibihugu 54 muri 55 bigize Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe byasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, mu gihe 34 aribyo bimaze kuyemeza burundu.

    Nyuma y’imyaka ibiri amasezerano ashyiraho iri soko asinywe ku wa 1 Mutarama yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Binyuze muri iri soko ibicuruzwa byakorewe muri Afurika bizaba bifite amahirwe yo gucuruzwa ku isoko ry’abaturage basaga miliyari batuye uyu mugabane, nta bisitaza bibangamira ubucuruzi nk’imisoro byatumaga Afurika iba isoko ry’iyindi migabane kurusha uko ari iry’ibiwukorerwamo

    Mu nama Perezida Kagame yitabiriye ku wa 4 Ukuboza 2020, yiga ku bukungu n’ishyirwaho rya AfCFTA yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ryayo muri iki gihe, rizafasha Afurika muri byinshi, harimo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Coronavirus ndetse no gufasha Afurika kurushaho kwigira no kubaka ubushobozi bwatuma ihatana ku ruhando mpuzamahanga.

    Ati “Iki gikorwa duhuriyeho ubu nibwo gikenewe cyane kurusha mbere, kugira ngo twongere kubaka ubukungu bwacu, dukomeze gushyira imbaraga mu gukumira ibibazo by’ahazaza, ni uko rero mureke tubikore. Guhahirana hagati yacu, bizabyarira ibihugu byacu inyungu zihuriweho, ndetse binadufashe kubaka ubushobozi bwadufasha guhatana ku ruhando mpuzamahanga.”

    Yibukije abikorera ko bazagira uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’iri soko, asaba abayobozi gukomeza gufasha abaturage kumva inyungu barifitemo.

    Ati “Muri Afurika tuzatangira gukora ubucuruzi hagati yacu mu byumweru bike biri imbere, dukeneye inzego z’abikorera kugaragaza uruhare rwabo. Dukwiye gukorera hamwe kugira ngo twizere ko ibikenewe byose kugira ngo iyi gahunda igere ku ntsinzi yayo biri mu buryo.”

    -  Icyo abikorera bo mu Rwanda biteze kungukira muri AfCFTA

    Abikorera bo mu Rwanda batangaje ko babona Isoko Rusange rya Afurika nk’amahirwe azabafasha kugeza ibyo bakora mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane mu buryo bworoshye.

    Mu gihe iri soko ryaba ritangiye gukora neza byitezwe ko 90 % by’ibicuruzwa by’ibihugu byamaze kwemeza burundu amasezerano bizatangira gucuruzwa ku mugabane nta nkomyi. Kubera ibi byitezwe ko nk’agace ka Afurika y’Iburasirazuba kazunguka miliyari 1.8 $, abantu basaga miliyoni ebyiri babone akazi.

    Nk’agace u Rwanda rubarizwamo narwo rwiteguye ko mu gihe iri soko rizaba ryatangiye gukora neza ruzasogongera ku nyungu zaryo nta kabuza.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Stephen Ruzibiza, yabwiye IGIHE ko iri soko ari amahirwe yo kuba ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byagera kure aho bitageraga byoroshye.

    Ati “Icyo bivuze Abanyarwanda bungutse isoko ku bicuruzwa byabo, ubundi bitaboroheraga kubera ko amasezerano nk’ayo atari ahari.”

    Yavuze ko iri soko ari amahirwe ku Rwanda n’abikorera yo kubona ibicuruzwa byose bifuza n’abakozi bafite ubumenyi ariko nanone narwo rukagira ibyo rwohereza.

    Ati “Nk’inganda hari ibicuruzwa biba bikenewe, hari ibikoresho by’ibanze biba bikenewe, ari imashini, ari serivisi z’abakozi bafite kuza gukora muri izo nganda; ibyo ni bimwe dufite gukurayo ariko na none n’Abanyarwanda bafite kugenda bakajya muri biriya bihugu. Ibikorerwa mu Rwanda na byo bifite kwambuka, bijya muri biriya bihugu cyane y’uko ruzwiho kuba rukora ibintu neza kandi ku gihe.”

    Abikorera bahamya ko iri soko ari inyungu kuri bo kuko bazajya babasha kubona ibyo bifuza byoroshye bitandukanye na mbere aho wasangaga umuntu yoroherwa no guhahira ku yindi migabane kuruta muri Afurika.

    Bavuga ko kandi hari amahirwe y’uko bazajya babona ibicuruzwa ku mafaranga make kuko hari amwe mu mahoro azakurwaho.

    -  Nta mpungenge z’uko amahoro u Rwanda rwinjizaga azagabanuka

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, yavuze ko badahangayikishijwe nuko hari amahoro u Rwanda rutazongera kwinjiza kubera isoko rusange, yemeza ko icyo bahanze amaso ari inyungu rusange zizarikomokamo.

    Ati “Nubwo twavuga ngo wenda amahoro n’umusoro wishyurwaga muri gasutamo ushobora kugabanuka ariko usanga inyungu zo kuba muri aya masezerano ari nyinshi kurusha kuvuga ngo amahoro twinjizaga muri gasutamo aragabanutse. Tureba inyungu rusange kandi nini kurusha kuvuga ngo tugiye gukomeza kwakira aya mahoro yo muri gasutamo twirengagije inyungu iri soko rigiye kutugezaho.”

    Yagaragaje ko amahoro ashobora kugabanuka muri gasutamo ariko bizeye ko ubucuruzi buziyongera ku buryo nta gihombo kizabamo.

    Yakomeje ati “Uko ubucuruzi butera imbere niko n’umusoro ugenda urushaho kwiyongera, yego muri gasutamo amahoro ashobora kugabanuka ariko mu bundi bucuruzi umusoro ukiyongera.”

    Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe Eritrea itarayashyiraho umukono; ibihugu byose byayasinye nibiyemeza burundu rizaba isoko rya mbere rihuriyemo ibihugu byinshi ku Isi nyuma y’ishingwa ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bucuruzi (WTO). Ibihugu 36 nibyo bimaze kwemeza burundu aya masezerano.

    Uku kwihuza no koroherezanya mu bucuruzi kw’ibihugu bya Afurika kwitezweho kongera amahirwe y’imirimo ihangwa ku mugabane, kongerera isoko ibicuruzwa byo muri Afurika, gufasha Abanyafurika guhaha ku biciro bito, kongera ishoramari n’ibindi.

    U Rwanda rwiteze kungukira byinshi mu Isoko Rusange rya Afurika ryatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Mutarama 2021. Amasezerano ashyiraho iri soko yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018

    Amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bigize umugabane busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-u-rwanda-rwiteze-mu-isoko-rusange-rya-afurika-ryatangiye-gushyirwa-mu

  • EAP2021: Igitaramo cyabimburiye ibindi muri 2021 mu mafoto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba ni bo baraye basusurukije Abanyarwanda mu gitaramo cyitwa East African Party
    Aba ni bo baraye basusurukije Abanyarwanda mu gitaramo cyitwa East African Party

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 iki gitaramo kikaba cyabaye mu buryo bwihariye, aho Abanyarwanda bagikurikiye kuri Televiziyo y’igihugu kubera gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya CoronaVirus.

    Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi gakondo barimo Cecile Kayirebwa, kigaragaramo Intore Masamba, kigaragaramo Cyusa Ibrahim umaze kwigarurira abakunzi muri iyi njyana ndetse na Muzehe Makanyaga Abdul wasoreje abandi ahagurutsa abantu bakurikiye iki gitaramo bari mungo bagafatanye guceza.

    Aba bahanzi bose bakaba bibanze mu gukangurira cyane cyane urubyiruko kurushaho kwirinda icyorezo cya Coronavirus kimaze iminsi cyongereye ubukana, basaba abantu gukaza ingamba zo kwirinda, kugira ngo iki cyorezo gitsindwe vuba abantu babashe kuba basubira guhurira mu bitaramo imbona nkubone bagasabana.

    Dore mu mafoto uko iki gitaramo cyari kimeze:

    Cyusa Ibrahim yerekanye ko Gakondo amaze kuyigeza ku yindi ntera
    Cyusa Ibrahim yerekanye ko Gakondo amaze kuyigeza ku yindi ntera

    Abakobwa b
    Abakobwa b’Urukerereza bafashije Cyusa gususurutsa Abanyarwanda
    Cecile Kayirebwa yakumbuje Abanyarwanda indirimbo ze za Kera ndetse n
    Cecile Kayirebwa yakumbuje Abanyarwanda indirimbo ze za Kera ndetse n’izubu
    Ange na Pamella Impanga zifite amajwi meza cyane zafashije Kayirebwa kuririmbira Abanyarwanda
    Ange na Pamella Impanga zifite amajwi meza cyane zafashije Kayirebwa kuririmbira Abanyarwanda

    Alouette ufite ijwi nk
    Alouette ufite ijwi nk’irya Kayirebwa nawe yamubaye hafi
    Masamba yatunguye abantu acuranga inanga
    Masamba yatunguye abantu acuranga inanga
    Yaneretse Abanyarwanda ko izina ari ryo muntu ari intore
    Yaneretse Abanyarwanda ko izina ari ryo muntu ari intore
    Ruti Joel yatojwe na Masamba akaba amuhora hafi mu ngamba
    Ruti Joel yatojwe na Masamba akaba amuhora hafi mu ngamba
    Ruzima Bil umusore w
    Ruzima Bil umusore w’Impano idashidikanywaho yari ku ruhembe rw’iburyo rwa Masamba
    Mu ndirimbo Umuhororo Masamba agira ati “Dore nteze amaboko, nyarambuye uko angana”
    Mu ndirimbo Umuhororo Masamba agira ati “Dore nteze amaboko, nyarambuye uko angana”
    Muzehe Makanyaga Abdul yabiciye biracika
    Muzehe Makanyaga Abdul yabiciye biracika
    Ku myaka ye irenga 70 aracyabasha gucinya akadiho
    Ku myaka ye irenga 70 aracyabasha gucinya akadiho
    Ijwi rye na ryo riracyameze nk
    Ijwi rye na ryo riracyameze nk’iry’abana bato
    Uyu musaza yanejeje abantu cyane acinya akadiho
    Uyu musaza yanejeje abantu cyane acinya akadiho
    Ntawashidikanya ko yabaye umubyinnyi w
    Ntawashidikanya ko yabaye umubyinnyi w’umunsi
    Iki gitaramo cyayobowe na Uwimana Basile usanzwe ari Umunyamakuru
    Iki gitaramo cyayobowe na Uwimana Basile usanzwe ari Umunyamakuru

    Photos: EAP


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/eap2021-igitaramo-cyabimburiye-ibindi-muri-2021-mu-mafoto

  • Akarere ka Rubavu n’abikorera basinyanye amasezerano yo kurangiza kubaka isoko rya Gisenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igishushanyo mbonera kigaragaza uko isoko rizaba rimeze niryuzura. Rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy
    Igishushanyo mbonera kigaragaza uko isoko rizaba rimeze niryuzura. Rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy’ubutabazi

    Ayo masezerano avuga ko iki kigo cyeguriwe isoko nikiramuka kitarangije kubaka iri soko mu mezi atandatu nta mpamvu igaragara yatanzwe, amasezerano azahita aseswa. Ayo masezerano kandi ateganya ko iki kigo nyuma yo kubaka inyubako yari yaratangijwe n’Akarere kizahita cyubaka indi nyubako izafasha abacuruzi mu mujyi wa Gisenyi kubona aho bakorera.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, wasinye amasezerano akaba yizeza abacuruzi mu mujyi wa Gisenyi ko bagiye kubona aho gukorera hameze neza kandi ibikorwa byo kuvugurura umujyi bigashyirwa mu bikorwa.

    Agira ati « Hari abagiye kuryubaka ariko hari n’abifuza kubona aho bakorera, icyo tubabwira ni uko dufite icyizere ko mu mezi atandatu bazabona aho gukorera hameze neza ndetse nyuma yo kubaka iyi nyubako isanzwe bakubaka n’igice cya kabiri, ni ibikorwa bizahindura byinshi haba mu gutanga akazi no kongera ubwiza bw’umujyi kimwe no gukangura abafite ubushobozi kwitabira imishinga yo kubaka no kwitabira imishinga minini. »

    Ni isoko rizubakwa mu byiciro bibiri harimo icyari cyatangijwe kubakwa kigomba kuzura mu mezi atandatu gitwaye miliyari 2 na miliyoni 700 nkuko biri mu masezerano Rubavu investiment company yagiranye n’Akarere ka Rubavu kazaba umunyamigabane ufite miliyari 2 na miliyoni 18.

    Akarere ka Rubavu kavuga ko kazakomeza kugenzura ibikorwa byo kubaka iri soko kugira ngo harebwe ko ryujuje ubuziranenge.

    Ikindi kiciro cya kabiri ni ahari isoko riri gukorerwamo hagomba kongerwa hakubaka inyubako izatwara amafaranga menshi bikazatuma iri soko ryuzura ritwaye akayabo ka miliyari 7.

    Ubuyobozi bwa Rubavu Investiment company buvuga ko kuva amasezerano akozwe, abanyamigabane bagiye gutanga amafaranga ibikorwa byo kubaka bigatangira.

    Twagirayezu Pierre Celestin umuyobozi wa Rubavu Investiment company akaba atanga ikizere kubateze amaso ku isoko rya Gisenyi ko rigiye kubakwa kandi n’abandi bashaka kubagana bakaba bakinjiramo.

    isoko ryatangiye kubakwa kuva muri 2009, abakorera mu Mujyi wa Gisenyi bakavuga ko riteye umwanda kubera ari inyubako ishaje ituzuye, abandi bakavuga ko ari ho hacumbika inzererezi.

    Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi yahagaze muri 2011 nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere buhisemo kurigurisha na rwiyemezamirimo ABBA.ltd kuri miliyari imwe na miliyoni 300, bugashyira imigabane mu kubaka Hoteli Kivu Marina Bay ihuriweho n’Uturere tw’Intara y’Uburengerazuba na Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Cyangugu yayitangije.

    Icyakora iki cyemezo nticyashimishije inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yariho, maze kuwa 27 Werurwe 2015 yeguza Komite Nyobozi yose y’Akarere yari igizwe na Bahame Hassan, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Buntu Ezechiel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Nyirasafari Rusine Rachel hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Kalisa Christophe kubera amakosa bakoze mu kwegurira rwiyemezamirimo isoko rya Gisenyi.

    Isoko ryahise rijya mu manza hagati y’Akarere kashakaga kuryisubiza na rwiyemezamirimo wari waryeguriwe, ariko izo manza zaje kurangira Akarere gatsinze, tariki ya 7 Gashyantare 2017 risubizwa mu maboko y’Akarere, hakurikiraho ko ryakurwa mu mutungo wa Leta rigashyirwa mu mutungo w’Akarere, ibintu byamaze gukorwa ubu hakaba hasigaye ko ryegurirwa abikorera bagatangira kuryubaka.

    Fiat Felin umwe mubaharaniye ko ryahabwa abikorera ba Rubavu ndetse bagakora n’inyigo yagendeweho kongera kuryubaka, yatangarije Kigali Today ko rizuzura ritwaye miliyari ebyiri na miliyoni 700 (2,700,000,000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

    Aya mafaranga azakurwa mu banyamuryango b’ikigo cya KIVING gisaba umuntu kwishyura umugabane wa miliyani 540, iki kigo akaba aricyo gihuza abanyamuryango banshi bafite ubushobozi bukeya mu gihe Rubavu investiment Company ltd kuyinjiramo bisaba gutanga umugabane wa miliyoni 27.

    Habyarimana Gilbert umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko kwegurira abikorera isoko bakaryubaka bizakangura n’abandi bikorera gushyira hamwe bagakora ibikorwa bikomeye biteza imbere Akarere.

    Kigali Today ivugana n’abakorera mu isoko rya Gisenyi ryubatswe mu mwaka wa 1989 bavuga ko bakwiye kwegerwa bagatanga imigabane kugira ngo bazagire uruhare mu kurikoreramo.

    Umwe ati ‘‘Dutegereje ko batugeraho tugasobanurirwa tugatanga imigabane, aho dukorera harashaje, turanyagirwa, izuba riratwica, ntihahagije mbese twarumiwe, buri gihe twumva ko isoko rigiye kubakwa tugategereza tugaheba”.

    Isoko rya Rubavu rishaje ribarirwamo abacuruzi 850, na bo bakorera mu buzima bubi bwo kwicwa n’izuba, kunyagirwa n’imvura ndetse bamwe bakabura imyanya bakajya kuzengurutsa ibicuruzwa hanze y’isoko bigatuma abari mu isoko batagurirwa.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko nyuma yo kubaka isoko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa gisenyi bizahita bitangira.

    Habyarimana Gilbert umuyobozi w’Akarere ka Rubavu akavuga ko abafite inyubako mu mujyi bagomba kwitegura kuvugurura inyubako zikajyana n’icyerekezo cy’umujyi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/akarere-ka-rubavu-n-abikorera-basinyanye-amasezerano-yo-kurangiza-kubaka-isoko-rya-gisenyi