Tag: featured

  • Ubunani mu mashuri: Abanyeshuri batekewe neza, bemeza ko kudasoreza umwaka mu rugo bitabahungabanyije – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, itangaje ko hatazabaho gutaha ku banyeshuri biga baba mu bigo, byabaye ngombwa ko aba banyeshuri bizihiriza iminsi mikuru mu bigo bigamo.

    Ibigo bitandukanye byateguriye abanyeshuri uburyo budasanzwe bwo kwizihiza Ubunani babatekera amafunguro adasanzwe ku buryo bumva ko nta cyahindutse mu buryo bari basanzwe bayizihizamo iwabo.

    Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama, Nkurunziza Samuel, yabwiye The NewTimes ko abayobozi n’abarezi bagerageje uko bashoboye kugira ngo abanyeshuri bishime, yemeza ko abanyeshuri bakiriye vuba icyemezo cyo kwizihiriza iminsi mikuru ku ishuri kuko ari bakuru.

    Yagize ati “Nizera ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ari bakuru kandi bashobora kumva neza uko ikibazo kimeze. Ni na yo mpamvu nta wabyanze.”

    Yakomeje avuga ko uyu munsi wabereye mwiza abarezi n’abayobozi mu kigo kuko abenshi bagerageje kuhaboneka, bityo basangira umunsi mukuru nk’umuryango.

    Kalisa Danny wiga mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama yavuze ko ari ubwa mbere yaririye Ubunani ku ishuri ariko yemeza ko ntacyo bimutwaye.

    Ati “Mu by’ukuri ni ubwa mbere maze iminsi nk’iyi ku ishuri, gusa nanone nayimaranye n’inshuti zanjye, kuko nazo ni nk’umuryango. Twahuye n’inshuti, abarimu turanakina. Twanabashije guhamagara ababyeyi bacu, nabifurije umwaka mushya.”

    Mugisha Angel na we yavuze ko abanyeshuri ubwabo bisunganye mu kwizihiza umunsi mukuru.

    Yagize ati “Ni bwo bwa mbere bimbayeho kwizihiza iminsi mikuru ntari mu rugo. Ibi ntibisanzwe, gusa tuzakomeza gufashanya mu kwishimira iyi minsi mikuru ku ishuri. Aho bigoranye cyane ni ukwishimira iyi minsi utari kumwe n’umuryango wawe, ikindi kandi nkunda gusohoka, nyine byasaga nk’ibidasanzwe.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye habaho ibibazo bitandukanye byagiye bidindiza ibihembwe by’amashuri ku buryo budasanzwe, ariko ashimira abanyeshuri bihanganye bakerekana imyitwarire myiza.

    Yagize ati “Nubwo icyorezo gikomeje gukaza umurego, dukomeje gukangurira abanyeshuri kurushaho kwirinda no kurangwa n’ikinyabupfura nk’uko babigaragaje umwaka ushize.”

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko COVID-19 imaze guhitana abagera kuri 94, na ho abamaze kuyandura ni 8,460. Ni mu gihe abamaze gukira ari 6,598 mu gihe 1,768 bakirwaye.

    Uku niko abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali batangiye 2021

    Bahawe amafunguro meza aherekejwe n’icyo kunywa

    Nta kibazo batewe no kudasoreza umwaka mu rugo, amashuri yabahahiye n’akaboga

    Amafoto: RBA

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubunani-mu-mashuri-abanyeshuri-batekewe-neza-bemeza-ko-kudasoreza-umwaka-mu

  • Ni muzima! Padiri Ubald Rugirangoga urwariye muri Amerika yahumurije Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bw’amashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ku wa Gatanu, tariki ya 1 Mutarama 2021, Padiri Ubald umaze hafi amezi abiri arwaye Coronavirus yasabye abantu guhora biteguye no kudapfusha igihe cyabo ubusa.

    Padiri Ubald yagaragaye aryamye mu gitanda cy’abarwayi, bigaragara ko ananiwe kuko yavugaga mu ijwi rito. Yari yambaye amadarubindi, yiyoroshe ishuka y’ubururu afite mu izuru umugozi umufasha guhumeka.

    Nubwo bigaragara ko yanegekaye, yavuze amagambo y’ihumure asobanura uburyo yisanze yanduye Coronavirus aho yari mu butumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yagize ati “Banyarwanda, nshuti zanjye ndabashimiye rwose. Nari ndi mu butumwa muri Amerika mpura n’icyorezo cya COVID-19, maze amezi abiri mu bitaro. Abo twasenganaga bagiye kubona babona ndabuze. Nageze aho njya muri Coma, sinamenya aho ndi pe! Ubu rero ndi mu bitaro bari kumfasha kuko byishe ingingo zose, ubu ndi kwiga kugenda nk’umwana.”

    Yakomeje agira ati “Nkaba nshimira abantu mwese mwagiye mumfasha, munsabira. Nizeye ko mu kanya gato muzongera mumbone. Dukomeze dusabirane kandi duhore iteka twiteguye. Ntimwari muzi ko abantu bangana kuriya bazapfa mu 2020.”

    Padiri Ubald yavuze ko kuba abantu binjiye mu mwaka wa 2021 ari uko Imana ibafiteho umugambi, gusa abibutsa kudapfusha umwanya wabo ubusa.

    Ati “Wowe uwuvuyemo rero ukaba winjiye mu 2021 Imana igufiteho umugambi. Ntituzajye duta igihe kuko igihe cyose Imana yaguhamagara, wagenda uyibwira iki, ko wakoze iki?”

    Padiri Ubald mu mashusho avuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza ariko hose atanga ubutumwa bumwe asaba abantu gukomeza gusabirana no gukora ibyo Imana ishaka.

    Kugeza ubu Ubald arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu mujyi wa Salt Lake.

    Katsey Long, Inshuti ye yanamusuye ubwo yari arwariye mu bitaro bya St. John’s Health muri Jackson, avuga ko nubwo Padiri Rugirangoga ibipimo bigaragaza ko atakirwaye Coronavirus, ariko iyi ndwara yamusigiye ubundi burwayi bwamuzahaje.

    Long avuga ko mu burwayi afite harimo kuvura kw’amaraso ndetse mu bihaha bye harimo amazi ndetse n’udukoko, byose byatewe na COVID-19.

    Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

    Ushaka gutera inkunga Padiri Ubald wakanda hano

    Padiri Ubald yasabye Abanyarwanda gukomeza gusabirana, bakora iby’ingenzi mu gihe bakiriho

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-muzima-padiri-ubald-rugirangoga-urwariye-muri-amerika-yahumurije

  • Muri 2020 ibiza byahitanye abagera kuri 290 bikomeretsa ababarirwa muri 400 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu umunani bo mu muryango umwe mu Karere ka Gakenke bagwiriwe n
    Abantu umunani bo mu muryango umwe mu Karere ka Gakenke bagwiriwe n’inzu biturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 06 Gicurasi 2020 ntihagira urokoka wo muri uwo muryango

    Nk’uko bigaragazwa n’imibare ituruka muri Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi, inkangu n’imyuzure ni byo byahitanye abantu benshi, kuko byonyine byahitanye 187 harimo 125 bazize inkangu na 62 bazize imyuzure.

    Naho ku bijyanye n’inkomere, abenshi bakomerekejwe n’inkuba ndetse n’isuri, kuko kuri 398, abakubiswe n’inkuba ari 171, naho abatwawe n’isuri bakaba 143.

    Muri 2020 kandi, ibiza byishe inka 127, byica n’andi matungo 3364. Byasenye inzu zisaga 8000, hatabariyemo ibyumba by’amashuri 95 n’insengero 22, byangiza imyaka kuri hegitari hafi 6000 n’amashyamba kuri hegitari 458.

    Muri 2019 ho, ibiza byari byahitanye ubuzima bw’abantu 134, bikomeretsa 271, byica inka 113 n’andi matungo 2866. Byari byasenye kandi inzu zisaga 5,600 hatabariyemo ibyumba by’amashuri 203 n’insengero 50, byangiza imyaka kuri hegitari 10,610 n’amashyamba kuri hegitari 16.

    Ibi biza muri 2020 kandi ahanini byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu gihe cy’itumba. Imyuzure yateye, uretse kuba yaratwaye ubuzima bw’abantu ikanasenyera bamwe ndetse ikanangiza imyaka idasize n’ibiraro, iyo yateje ku mugezi wa Sebeya yo yanangije ibikoresho by’abanyeshuri b’ishuri rya Nyundo ryigisha ubugeni.

    Mu byangiritse harimo ibitabo n’amakayi n’ibiryamirwa abanyeshuri basize bataha, cyane ko bari batashye batunguwe kubera icyorezo cy’indwara ya Coronavirus, n’ibiribwa ikigo cyari cyarasigaje.

    Inkangu yatewe n’imvura nyinshi yagiye inafunga imihanda, harimo n’iminini, byagiye bisaba ko imodoka ziba zinyura ahandi igihe imihanda itarakorwa.

    Nko ku itariki 29 Mata 2020, inkangu yabereye i Nyange muri Ngororero yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Karongi, polisi isaba abasanzwe bawifashisha kuba bifashisha uwa Muhanga-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi na Rutsiro-Rubavu-Kigali.

    Ibi byabaye amazi y’umugezi wa Nyabarongo yari yaraye afunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.

    Mu rwego rwo guhangana n’ibiza ndetse n’imihindagurikire y’ikirere muri rusange, hagaragajwe ko Leta y’u Rwanda ikeneye miliyari 11 z’amadolari

    Muri Gicurasi 2020, u Rwanda rwashyikirije Ubunyamabanga bw’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe (UNFCCC) inyandiko igaragaza gahunda rufite mu kugira uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe (Nationally Determined Contributions, NDC) hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye Imihindagurikire y’Ibihe.

    Iyi nyandiko igaragaza ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka yangiza ikirere bitarenze umwaka wa 2030 ku kigero cya 38%, ni ukuvuga kugabanya toni miliyoni 4,6 z’imyuka yangiza ikirere.

    Miliyari 11 z’amadolari zikenewe, zizaturuka mu bushobozi igihugu gisanganywe no mu nkunga. Miliyari 5,7 zizakoreshwa mu bikorwa byo kugabanya imihindagurikire y’ibihe naho Miliyari 5,3 zijye mu byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

    Mu kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere, u Rwanda ruzubaka ubudahangarwa mu buryo bunyuranye harimo kubungabunga amazi, ubuhinzi, ubutaka, amashyamba, imiturire, ubuzima, ubwikorezi no gutwara abantu ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Mu kugabanya ibyago bishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe hazabaho kongera ingomero z’amazi no kongera ibikoresho bikoresha imirasire y’izuba n’ibindi. Hazanashyirwaho uburyo bwo kugabanya ibicanwa mu nganda, hatezwe imbere amashyiga ya rondereza ku kigero cya 80% mu cyaro na 50% mu mijyi. Kandi imashini zikoresha mazutu na peteroli zizagabanywa, hashyirweho igipimo ntarengwa cy’imyuka igomba gusohoka. Ibikorwa by’uyu mushinga biratangirana na Mutarama 2021.

    Hagati aho, Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), tariki 28 Ugushyingo 2020 yatangije ibikorwa by’umushinga uzafasha mu kubaka ubushobozi bwo gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (NAP).

    Uyu mushinga uzafasha mu bintu bitatu by’ingenzi birimo kubaka ubushobozi bw’inzego zitandukanye mu gukora igenamigambi rifasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ikoranabuhanga ryafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kugenzura no guhanahana amakuru y’iteganyagihe.

    Umushinga NAP kandi uzafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti bivangwa n’icyayi.

    Leta y’u Rwanda yashoye miliyari 31.9Frw mu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga

    Mu rwego rwo kurengera ibidukikije kandi, Leta y’u Rwanda yashoye miliyari 31.9Frw mu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga

    Nyuma y’uko byagaragaye ko Amayaga asa n’asatira kuba ubutayu kubera kutagira ibiti, bityo hakaboneka imvura nke, n’iguye ikangiza byinshi kubera isuri itagira ikiyitangira kuko imisozi yambaye ubusa, mu Murenge wa Muyira hatangijwe umushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga, tariki 23 Ukwakira 2020.

    Uzibanda ku gutera ibiti by’ishyamba n’iby’imbuto ziribwa, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera ibiti ku mihanda no ku nkombe z’imigezi, gukora amaterasi y’indinganire, guha bamwe mu baturage imbabura za rondereza no kubaha amatungo magufi kugira ngo biteze imbere, bikazakorerwa mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

    Mu gihe cy’imyaka itandatu uyu mushinga uzamara, hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 7,410, haterwe amashyamba asanzwe ku buso bwa hegitari 909.2, hanaterwe ibiti 77,194 by’imbuto ziribwa. Hazanasubiranywa amashyamba y’abaturage ku buso bwa hegitari 500 kugira ngo yongere umusaruro.

    Mu bindi bikorwa byo kubungabunga ibidukikije byaranze umwaka 2020, Minisitiri w’ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, muri Gashyantare yibukije abakora n’abacuruza ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, ko bagiye kujya babihanirwa nk’uko itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribiteganya.

    Muri ibyo bihano harimo icy’uko umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Uranguza ibyo bikoresho ahanishwa gucibwa ihazabu y’ibihumbi 700 by’Amafaranga y’u Rwanda, kandi ibyo asanganywe akabyamburwa, naho ubita ahatarabugenewe haba aha Leta cyangwa ah’umuntu ku giti cye, agahanishwa ihazabu y’ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

    Ku barangura n’abacuruza ibyo bikoresho bari barahawe igihe cy’amezi atatu guhera muri Nzeri 2019, ko baba barangije ibyo bari bafite ku buryo bitaba bikirangwa mu bicuruzwa byabo, mu gihe inganda zo mu Rwanda zibikora zahawe imyaka ibiri, ni ukuvuga kugeza muri Nzeri 2021, na zo zikazaba zabihagaritse.

    Icyakora abasomyi ba Kigali Today basomye iyi nkuru bibajije impamvu inganda ari zo zihabwa igihe kirekire cyo kuba zahagaritse, abacuruzi bakaba ari bo bahabwa igihe gitoya nyamara bacuruza ibyakozwe n’izo nganda.

    Mu rwego rwo kurinda umwanda n’ingaruka ziterwa na bene ibi bikoresho bya pulasitike byifashishwa rimwe, mu mujyi wa Kigali habaye igikorwa cy’umuganda wo gutoragura amacupa y’imyanda akoze muri pulasitike mu kwezi k’Ugushyingo 2020. Kugeza ku itariki ya 16 Ugushyingo honyine hari hamaze gutoragurwa apima toni eshatu.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yavuze ko ari umuganda uzakomeza gukorwa kugeza ubwo amazi ya Nyabugogo azasigara atemba nta nkomyi nyuma yo gutoragura imyanda iri muri za ruhurura, mu migezi no mu gishanga.

    Indi mpamvu yo gutora amacupa akoze muri pulasitike ni ukubera ko ayajugunywe mu nzira cyangwa ku gasozi isuri iyatembana ikayaroha mu migezi, akazagera mu biyaga no mu nyanja, amafi n’ibindi binyabuzima byo mu mazi byabimira bimwe bigapfa cyangwa bikarwara, abantu na bo babirya bakabikurizamo kwandura indwara z’ibyorezo zirimo iya kanseri.

    Nk’umuti kuri iki kibazo giterwa n’amasashi n’ibikoresho bikoze muri pulasitike, mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye habonetse abasore batatu biyemeje kubibyaza umusaruro.

    Abo ni Théodomir Kwitonda, Théogène Nshimyabayisenga na Védaste Dusengimana bakora amakaro, amapave na verini bifashishije pulasitike.

    Uretse umwanda w’amacupa n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitike, hari n’ikibazo cy’umunuko w’ibishingwe cyakunze kuvugwa mu mujyi wa Kigali, cyane cyane i Nduba aho bikunze kumenwa.

    Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), ari na cyo gifite mu nshingano imicungire y’ikimoteri cya Nduba, cyatangaje mu Ukwakira 2020 ko umuti kuri iki kibazo ari uko basigaye batoranyamo imyanda itabora, isigaye bakayisanza bityo ntikomeze kunuka.

    Kandi ngo hari n’umushinga bafite w’uko imyanda ibora izakorwamo ifumbire, itabora nka pulasitiki ikazakorwamo amapave, amakarito n’ibindi bipapuro bikorwemo impapuro nzima. Hari n’imyanda izajya ikurwamo ibicanwa. Iyo nyigo ishobora kuzaba yarangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.

    Naho abafite ibikoresho by’ikoranabuhanga batacyifashisha, Kampani Enviroserve yatangiye gushyiraho aho bizajya bikusanyirizwa, mu rwego rwo kugira ngo byoye kuvangwa n’ibindi bishingwe.

    Iyi kampani izajya ibijyana aho byabyazwa ibindi bikoresho, bityo inakure mu nzira ibyashoboraga kuba uburozi bwazamukira mu bihingwa bigatera indwara abantu, igihe ifumbire ivuye mu bimpoteri ubu burozi bwagiyemo yakwifashishwa mu guhinga.

    Kugeza muri Nzeri 2020 Enviroserve yari imaze gushyiraho kontineri zikusanyirizwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga bitacyifashishwa mu turere dutanu, kandi intego yari uko umwaka wa 2020 uzarangira zimaze kugezwa mu turere twose tw’u Rwanda.

    Naho ku bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Parike ya Mukura-Gishwati yashyizwe mu murage w’Isi, umuryango Biocoor ukora ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane muri Nyungwe, utangiza umushinga mushyasha wo gushishikariza abaturiye Nyungwe kutayivogera.

    Inyigisho abaturiye iri shyamba bahawe zatumye uwitwa Nzamuturimana Innocent w’i Nyamagabe mu Murenge wa Buruhukiro abona inyamaswa y’ifumberi ntiyayica, ahubwo ahamagara abaza kuyisubiza muri Nyungwe. Umuryango Biocoor wabimuhereye inka.

    Kandi abangiza amashyamba ya Leta bagiye bashyikirizwa ubutabera. Muri bo harimo abagabo batatu bo mu Karere ka Huye bafashwe bakekwaho gutema ibiti bibarirwa mu 100 mu ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

    Hari n’abaturage barenga 40 baburanishijwe muri Kamena 2020 baregwa kwangiza ishyamba ry’ibisi bya Huye.

    Naho ku bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, muri Werurwe 2020, U Bubiligi bwashyikirije u Rwanda ubushakashatsi bwakoze muri 1923 bw’ahari amabuye y’agaciro

    Ubukangurambaga bushishikariza abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe na bwo ntibwahagaze. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka, ubwo yabagendereraga Akarere ka Ngororero tariki 30 Ukwakira 2020, na we ubwe yabigarutseho agaragaza ko uretse kuba bihitana ubuzima bw’abantu, bikanangiza ibidukukije.

    Ibi yabivuze ahereye ku kuba mu mwaka wa 2019, muri aka karere hari abantu bane baridukiwe n’ibirombe harimo babiri mu Murenge wa Ndaro, umwe mu Murenge wa Gatumba, n’umwe mu Murenge wa Nyange.

    Naho mu rwego rwo kurimbisha umujyi wa Kigali, ahimuwe inganda hatangiye gushyirwa ubusitani bw’icyitegererezo.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muri-2020-ibiza-byahitanye-abagera-kuri-290-bikomeretsa-ababarirwa-muri-400

  • Batangiye bitwa Orchestre ‘Madebe’ birangira babaye aba Stars #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Orchestre Les 8 Anges
    Orchestre Les 8 Anges

    Iyo Orchestre mu gihe cyayo yaramamaye cyane, ku buryo bakiri n’abana bajyaga gucuranga mu tubari abantu bakaza kubareba bishimye cyane kubera ukuntu bacurangishaga ibikoresho babaga barikoreye.

    Hari ibyabaga bikoze mu mbaho, mu madebe, ibikombe by’amata ya Nido n’ibindi, hanyuma bamaze kwigira hejuru baza guhura n’umuterankunga abagurira ibikoresho bigezweho.

    Kurikira ikiganiro cyose kuri KT TV:

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/batangiye-bitwa-orchestre-madebe-birangira-babaye-aba-stars

  • Rwamagana: Umugore ufite abana barindwi yaciye inyuma umugabo we ashaka gufatwa ngo abone gatanya – #rwanda #RwOT

    Ibi bamwe bashobora gufata nk’ibidasanzwe mu matwi y’abumva cyangwa amaso y’abasoma, byabaye inkuru isanzwe muri Rwamagana aho umugore w’imyaka 47 yafatiwe mu bikorwa by’ubusambanyi mu kwiregura akavuga ko yabikoze agamije kugira ngo abone gatanya yimwe n’umugabo we.

    Ni amahano yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo uyu mugore usengera muri ADEPR, utuye mu Kagari ka Bwinsanga yafatirwaga mu nzu y’umumotari bararanye nyamara asanzwe afite urugo rwe rurimo imbyaro zirindwi. Bafatiwe mu Kagari ka Ruhimbi.

    Umugabo w’uyu mugore yabwiye IGIHE ko yari yamubeshye ko agiye kwirirwa mu masengesho ngo yari afite ibyo ari gusengera. Ngo byageze ku mugoroba aramuhamagara ntiyitaba telefoni atangira gukeka ko yagiye kumuca inyuma kuko ngo hari ibimenyetso bimwe na bimwe yagendaga abona ko ashobora kuba agirana ibihe byiza byo mu gitanda n’umusore utwara moto.

    Ati “Umutima wakomeje kumpata kumuhagamagara ku mugoroba akambwira ngo ntibarasoza gusenga, njya ku muhanda aho yacururizaga yari yahasize umwana, nyuma ampamagara mu ijoro arambwira ngo baraye mu masengesho, umutima ukomeza kundya mpamagara abamotari mbabaza ko wa mumotari njya nkeka ko basambana yakoze bambwira ko atakoze umunsi wose ntangira gukeka ko ariho ari.”

    Uyu mugabo akomeza avuga ko byarangiye agiye ku rugo uwo mu motari akodeshaho ahageze abaza umuzamu waho amubwira ko uwo mumotari yararanye n’umugore usa n’ukuzemo ahita amenya ko ari uwe, ngo yahise yitabaza abakora irondo ry’umwuga anamenyesha inzego z’umutekano n’iz’ibanze zirahagera maze mu gitondo barabafata.

    -  Umugore yaciye inyuma y’umugabo we ku bushake

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE ko uwo mugore yiyemereye ko yaciye inyuma umugabo we ku bushake kugira ngo abone gatanya yashakaga.

    Yagize ati “Mu nyandiko mvugo y’uriya mudamu agaragaza ko yabikoze abigambiriye ngo ashaka imbarutso yo gutandukana n’umugabo kuko yamusabye gatanya arayimwima. Yavuze ko adashaka kongera kubana na we, umugabo arabyanga ngo rero yabikoze yabigambiriye kugira ngo afatwe haboneke imbarutso yo gutandukana.”

    Rushimisha yavuze ko uyu mubyeyi atari yaregereye ubuyobozi ngo agaragaze ikibazo afitanye n’umugabo cyanatuma afata umwanzuro wo kumuca inyuma abishaka ngo abone gatanya.

    Ati “Ubundi ubuyobozi iyo bwinjiye mu kibazo cy’abashakanye bakabona nta mpamvu yo gukomeza kubana kubera impamvu runaka zishobora no kuzatera urupfu, tubagira inama yo gutandukana ku neza. Icyo gihe na raporo tubakoreye ibafasha kujya mu rukiko kuba iyo gatanya bayihabwa kabone nubwo umwe yakwanga guha gatanya undi ubuyobozi buba bwabonye impungenge ku buryo raporo ishingirwaho.”

    Yakomeje asaba abaturage kujya begera ubuyobozi ngo kuko bubereyeho gukemura ibibazo byabo aho gukora amakosa batabwegereye.

    Amakuru IGIHE yakuye mu baturanyi b’uyu muryango ni uko uyu mugabo ngo na we ashobora kuba aca inyuma umugore we.

    Bamwe mu baturage bavuga ko amaze kubyara hanze abana babiri, abandi bakavuga ko yabyaye bane, bose bahuriza ko ngo umugabo na we yitwaza ibikorwa by’ijambo ry’Imana agaca umugore we inyuma.

    Hari uwagize ati “Uriya mugore n’ubundi yari yaramuhunze yararaga mu iduka yacururizagamo urebye ntabwo bari bakibana kuko umugore yari yarananiwe kwihanganira ingeso z’umugabo. Wibaze abantu bafite abana barindwi ariko babanaga bacengana cyane nyamara bose ngo ni abarokore bo mu b’imbere.”
    Undi muturage ubazi neza yavuze ko ibikorwa by’ubusambanyi ngo bose basanzwe babikora ku buryo ngo nubwo hafashwe umugore gusa ngo bihaye igihe gito ngo banafata n’umugabo.

    Ati “Nako umugabo we birigaragaza cyane kuko amaze kubyara hanze abana barenze babiri kandi ku bagore batandukanye, ubuyobozi bubigenzuye abo bana bwababona rwose.”

    Ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango bikomeje kwiyongera ndetse bigira ingaruka ku gusenyuka kw’ingo. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yatangaje ko imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana mu 2019. Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

    Kuri ubu uyu mugore w’imyaka 57 afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gishari mu gihe ategerejwe gushyikirizwa Ubushinjacyaha we n’umumotari bafatanywe.

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-ufite-abana-barindwi-yaciye-inyuma-umugabo-we-ashaka-gufatwa

  • Kigali: Abana 25 bavukiye mu bitaro bitandatu ku Bunani bwa 2021 – #rwanda #RwOT

    Abana 25 bavukiye mu bitaro bitandatu byo mu Mujyi wa Kigali ku Bunani, nyuma y’uko kuri Noheli ya 2020 havutse abana 42.

    Mu bitaro byavukiyemo abana ku munsi utangira umwaka harimo ibya Gisirikare bya Kanombe [havukiye umwe], ibya La Croix du Sud [havukiye batatu]. Umubare munini wagaragaye mu Bitaro bya Muhima n’ibya Polisi ku Kacyiru n’ibindi.

    Uwamahoro Joselyn w’imyaka 36 y’amavuko ni umwe mu babyeyi bibarukiye mu Bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kubyara ku munsi udasanzwe.

    Mu ijwi ryoroheje yabwiye The New Times ati “Sinatekerezaga ko ndi burokoke, ariko ndashima Imana ko byabaye, bikanaba ku munsi nk’uyu udasanzwe.”

    Uwimbabazi Mathilde umwe mu baganga bakora akazi k’ububyaza mu Bitaro bya Muhima, yatangaje ko yashimishijwe n’umubare w’abana bavutse ku munsi wa mbere w’umwaka.

    Yavuze ko imirimo y’ububyaza kuri we awufata nk’inshingano cyane cyane ko yumva ari umuhamagaro we.

    Abana 25 baboneye izuba mu bitaro bitandatu byo mu Mujyi wa Kigali ku wa 1 Mutarama 2021

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abana-25-bavukiye-mu-bitaro-bitandatu-ku-bunani-bwa-2021

  • Byinshi utari uzi kuri orchestre Ingeli: Aho bavanye izina, amateka y’indirimbo ‘Umulisa’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umucuranzi Issa Heri aganira na KT TV
    Umucuranzi Issa Heri aganira na KT TV

    Iyi orchestre yabonye izuba mu 1986 ahahoze ari muri perefegitura ya Gisenyi itangijwe n’abahanzi batandukanye baturutse mu zindi orchestre.

    Umwe muri abo bahanzi ni uwitwa Issa Heri wamamaye cyane kubera indirimbo “Umulisa” yahimbiye umwana wigaga mu mwaka wa gatanu (5) w’amashuri abanza mu gihe Heri we yarafite imyaka 20.

    Mu kiganiro kirambuye kuri KT TV kurikira amateka arambuye ya orchestre Ingeli umenye n’imvano y’indirimbo “Umulisa” ya Issa Heri, n’aho izina Ingeri ryaturutse.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Byinshi-utari-uzi-kuri-orchestre-Ingeli-Aho-bavanye-izina-amateka-y-indirimbo-Umulisa

  • Rwamagana: Umugore w’abana barindwi yaciye inyuma umugabo we ashaka gufatwa ngo abone gatanya – #rwanda #RwOT

    Ibi bamwe bashobora gufata nk’ibidasanzwe mu matwi y’abumva cyangwa amaso y’abasoma, byabaye inkuru isanzwe muri Rwamagana aho umugore w’imyaka 47 yafatiwe mu bikorwa by’ubusambanyi mu kwiregura akavuga ko yabikoze agamije kugira ngo abone gatanya yimwe n’umugabo we.

    Ni amahano yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo uyu mugore usengera muri ADEPR, utuye mu Kagari ka Bwinsanga yafatirwaga mu nzu y’umumotari bararanye nyamara asanzwe afite urugo rwe rurimo imbyaro zirindwi. Bafatiwe mu Kagari ka Ruhimbi.

    Umugabo w’uyu mugore yabwiye IGIHE ko yari yamubeshye ko agiye kwirirwa mu masengesho ngo yari afite ibyo ari gusengera. Ngo byageze ku mugoroba aramuhamagara ntiyitaba telefoni atangira gukeka ko yagiye kumuca inyuma kuko ngo hari ibimenyetso bimwe na bimwe yagendaga abona ko ashobora kuba agirana ibihe byiza byo mu gitanda n’umusore utwara moto.

    Ati “Umutima wakomeje kumpata kumuhagamagara ku mugoroba akambwira ngo ntibarasoza gusenga, njya ku muhanda aho yacururizaga yari yahasize umwana, nyuma ampamagara mu ijoro arambwira ngo baraye mu masengesho, umutima ukomeza kundya mpamagara abamotari mbabaza ko wa mumotari njya nkeka ko basambana yakoze bambwira ko atakoze umunsi wose ntangira gukeka ko ariho ari.”

    Uyu mugabo akomeza avuga ko byarangiye agiye ku rugo uwo mu motari akodeshaho ahageze abaza umuzamu waho amubwira ko uwo mumotari yararanye n’umugore usa n’ukuzemo ahita amenya ko ari uwe, ngo yahise yitabaza abakora irondo ry’umwuga anamenyesha inzego z’umutekano n’iz’ibanze zirahagera maze mu gitondo barabafata.

    -  Umugore yaciye inyuma y’umugabo we ku bushake

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE ko uwo mugore yiyemereye ko yaciye inyuma umugabo we ku bushake kugira ngo abone gatanya yashakaga.

    Yagize ati “Mu nyandiko mvugo y’uriya mudamu agaragaza ko yabikoze abigambiriye ngo ashaka imbarutso yo gutandukana n’umugabo kuko yamusabye gatanya arayimwima. Yavuze ko adashaka kongera kubana na we, umugabo arabyanga ngo rero yabikoze yabigambiriye kugira ngo afatwe haboneke imbarutso yo gutandukana.”

    Rushimisha yavuze ko uyu mubyeyi atari yaregereye ubuyobozi ngo agaragaze ikibazo afitanye n’umugabo cyanatuma afata umwanzuro wo kumuca inyuma abishaka ngo abone gatanya.

    Ati “Ubundi ubuyobozi iyo bwinjiye mu kibazo cy’abashakanye bakabona nta mpamvu yo gukomeza kubana kubera impamvu runaka zishobora no kuzatera urupfu, tubagira inama yo gutandukana ku neza. Icyo gihe na raporo tubakoreye ibafasha kujya mu rukiko kuba iyo gatanya bayihabwa kabone nubwo umwe yakwanga guha gatanya undi ubuyobozi buba bwabonye impungenge ku buryo raporo ishingirwaho.”

    Yakomeje asaba abaturage kujya begera ubuyobozi ngo kuko bubereyeho gukemura ibibazo byabo aho gukora amakosa batabwegereye.

    Amakuru IGIHE yakuye mu baturanyi b’uyu muryango ni uko uyu mugabo ngo na we ashobora kuba aca inyuma umugore we.

    Bamwe mu baturage bavuga ko amaze kubyara hanze abana babiri, abandi bakavuga ko yabyaye bane, bose bahuriza ko ngo umugabo na we yitwaza ibikorwa by’ijambo ry’Imana agaca umugore we inyuma.

    Hari uwagize ati “Uriya mugore n’ubundi yari yaramuhunze yararaga mu iduka yacururizagamo urebye ntabwo bari bakibana kuko umugore yari yarananiwe kwihanganira ingeso z’umugabo. Wibaze abantu bafite abana barindwi ariko babanaga bacengana cyane nyamara bose ngo ni abarokore bo mu b’imbere.”
    Undi muturage ubazi neza yavuze ko ibikorwa by’ubusambanyi ngo bose basanzwe babikora ku buryo ngo nubwo hafashwe umugore gusa ngo bihaye igihe gito ngo banafata n’umugabo.

    Ati “Nako umugabo we birigaragaza cyane kuko amaze kubyara hanze abana barenze babiri kandi ku bagore batandukanye, ubuyobozi bubigenzuye abo bana bwababona rwose.”

    Ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango bikomeje kwiyongera ndetse bigira ingaruka ku gusenyuka kw’ingo. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yatangaje ko imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana mu 2019. Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

    Kuri ubu uyu mugore w’imyaka 57 afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gishari mu gihe ategerejwe gushyikirizwa Ubushinjacyaha we n’umumotari bafatanywe.

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-w-abana-barindwi-yaciye-inyuma-umugabo-we-ashaka-gufatwa-ngo

  • Byinshi utari uzi kuri orchestre Ingeli: Aho bavanye izina, amateka y’indirimbo ‘Umulisa’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umucuranzi Issa Heri aganira na KT TV
    Umucuranzi Issa Heri aganira na KT TV

    Iyi orchestre yabonye izuba mu 1986 ahahoze ari muri perefegitura ya Gisenyi itangijwe n’abahanzi batandukanye baturutse mu zindi orchestre.

    Umwe muri abo bahanzi ni uwitwa Issa Heri wamamaye cyane kubera indirimbo “Umulisa” yahimbiye umwana wigaga mu mwaka wa gatanu (5) w’amashuri abanza mu gihe Heri we yarafite imyaka 20.

    Mu kiganiro kirambuye kuri KT TV kurikira amateka arambuye ya orchestre Ingeli umenye n’imvano y’indirimbo “Umulisa” ya Issa Heri, n’aho izina Ingeri ryaturutse.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/byinshi-utari-uzi-kuri-orchestre-ingeli-aho-bavanye-izina-amateka-y-indirimbo-umulisa